Tag: featured

  • Abakunzi b’amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19 –

    Guhera kuri uyu wa 2 Mata mu Rwanda haratangira kubera irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu, rikazarangira ku wa 9 Gicurasi 2021, ni urushanwa ryajemo impinduka ahanini bitewe n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 igihugu n’Isi yose birimo.

    Ni irushanwa rigiye kuba mu gihe mu Rwanda hakigaragara umubare munini w’abandura Coronavirus nk’aho ku wa 2 Gicurasi handuye abantu 109, byatumye haboneka abantu 1545 bakirwaye barimo babiri barembye.

    Mu rwego rwo kugira ngo iri rushanwa ritaba icyuho cyo kwiyongera ku bwandu bwa COVID-19, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yasabye Abanyarwanda kwitwararika.

    Iti “Tuributsa abafana ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ko Coronavirus igihari, ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda bigikomeje cyane cyane aho abasiganwa bazaca hose ndetse n’aho isiganwa rizajya rirangirira.”

    Yakomeje isaba abazaba bari ku muhanda bakurikiranye Tour du Rwanda kubahiriza amabwiriza bazahabwa.

    Iti “Tuboneyeho gusaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n’abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z’umuhanda cyangwa kujyana abana no kubasiga bonyine hafi y’umuhanda.”

    Impinduka mu ikoreshwa ry’imihanda

    Uretse gusaba abantu gukomera ku ngamba zo kwirinda Covid-19 mu gihe Tour du Rwanda, Polisi yatangaje ko mu gihe iri rushanwa rizaba riri kuba hari impinduka zizarangwa mu ikoreshwa ry’imihanda.

    By’umwihariko kuri uyu wa 2 Mata 2021 ubwo abasiganwa baraba bahaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza I Rwamagana biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze.

    Uyu muhanda ni uva Kigali Arena – Le Printemps – KIE – Kwa Rwahama – Umushumba Mwiza – La Parisse – Kuri 12 – Murindi – Inyange industry – Masaka Hospital – Kabuga – Nyagasambu – Rwamagana Poids Lourd – Sitasiyo SP – Dereva Hotel.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze guhera saa Yine za mu gitondo kugeza saa Sita na mirongo ine n’itanu.

    Ni ku nshuro ya 13 Tour du Rwanda igiye kuba kuva ibaye irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga, ikaba ni inshuro ya kabiri igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1.

    Abakunzi b’amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19. Aha abapolisi baherekeza abakinnyi bari biteguye.

  • Ngororero: Yafatiwe mu modoka itwara abagenzi afite udupfunyika tw’urumogi 5 075 –

    Uyu musore yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya. Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda avuga ko uyu musore yayemereye ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko uriya musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira.

    Yagize ati “Abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bakunda kunyura muri kariya Karere bafite ibiyobyabwenge. Tariki ya 30 Mata 2021 mu gitondo barazindutse bakajya bahagarika buri modoka itambutse bakayisaka, bageze ku modoka yarimo uwo musore batangiye gusaka abagenzi agira ubwoba, babona avuyemo ariruka asigamo igikapu yari afite.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwo musore amaze kwiruka abari batwaye imodoka bashatse abasore hafi aho baramukurikira baramufata baramugarura.

    Ngo amaze kugaruka yemereye abapolisi ko urumogi ari urwe, ko yari aruvanye mu Karere ka Rubavu ku muturage usanzwe arumuranguza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko cyane cyane abatwara abagenzi bakajya babanza kumenya ibyo abagenzi bafite.

    Ati “Nka Polisi turakomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kurwanya ibiyobyabwenge, tubasaba kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Ibiyobyabwenge bikunze kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikinjirira mu Karere ka Rubavu, turasaba abatwara abagenzi mu modoka cyangwa za moto n’amagare kujya bashishoza ku bagenzi batwara kuko hari igihe bazajya bafatwa nk’abafatanyacyaha.”

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi, Niyibizi Gilbert w’imyaka 24 nyuma yo kumufatana 5 075 tw’urumogi

  • Ingo 98.8% mu Rwanda zimaze gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe –

    Ibi iki kigo kibitangaje nyuma y’aho muri Kamena 2020 Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe maze bikaba bitanu aribyo bihagarariwe n’inyuguti kuva kuri A ibarizwamo abishoboye kugeza kuri E.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yabwiye RBA ko abangana na 1.2 % ari bo basigaye kugira ngo bahabwe iby’ibyiciro.

    Ati “Dusigaje 1.2 % ,akenshi ni ababa bimutse ntitubashe kubamenya, ariko ntabwo ari ikibazo kuko hari ngo nshya zigenda zivuka nk’abasore n’inkumi bashyingiranye, cyangwa hakaba hari umuntu wahinduye ikintu gishya mu mibereho ye, ayo makuru tukagenda tuyinjizamo.”

    Nyinawagaga yavuze ko ibyiciro by’ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Nyakanga 2022 .

    Ibyo wamenya ku byiciro bishya by’Ubudehe:

    Icyiciro A

    Ni icyiciro kizaba kirimo ingo usangamo umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bw’imibereho ashingiye ku mitungo afite cyangwa ibindi bimwinjiriza amafaranga.

    Azaba ahembwa 600000 Frw buri kwezi cyangwa arenze cyangwa yinjiza ibyo 600 000 Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.

    Ashobora no kuba atunze inka, ihene, inkoko, yorora amafi cyangwa ingurube bishobora kumwinjiriza 600 000 Frw cyangwa arenze.

    Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye, ndetse mu gihe urugo rwujuje kimwe muri ibyo, birahagije ngo rujye muri iki cyiciro A.

    Icyiciro B

    Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo zifite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ufite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza, kandi ashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose.

    Muri iki cyiciro, ugishyirwamo agomba kuba ahembwa hagati ya 65 000 Frw na 600 000 Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk’ubworozi, ubukode bw’inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

    Ashobora no kuba afite ubutaka bungana na hegitari imwe ariko butageze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na metero kare 300 ariko butarengeje hegitari imwe mu mujyi.

    Ashobora kandi kuba afite umutungo ushobora kumwinjiriza hagati ya 65 000 Frw na 600000 Frw buri kwezi. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo narwo bizaba bihagije ngo rujye muri iki cyiciro B.

    Icyiciro C

    Ni icyiciro kizaba kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Muri icyo gihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.

    Ashobora no kuba afite ubutaka bungana n’igice ya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro cyangwa ubutaka buri hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mujyi.

    Muri icyo cyiciro hazanajyamo umuntu utunze inka, ihene, intama, inkoko cyangwa ibindi bishobora kumwinjiriza hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw buri kwezi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

    Urugo rwujuje nibura bibiri muri ibyo ruhita rushyirwa muri iki cyiciro.

    Icyiciro D

    Ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

    Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45 000 Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.

    Agomba kuba afite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa nta butaka na mba afite mu cyaro, cyangwa akaba afite ubutaka buri munsi ya metero kare 100 cyangwa nta butaka afite mu mujyi.

    Iki cyiciro kandi kizashyirwamo urugo rufite umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye badafite imitungo yakwinjiza 45 000 Frw nk’amatungo cyangwa ibindi.

    Urugo rwujuje nibura bibiri mu bivuzwe ruhita rujya muri iki cyiciro.

    Icyiciro E

    Ni icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka yabo, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

    Muri iki cyiciro hazashyirwamo urugo aho umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango. Harimo kandi umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

    Harimo urugo aho umukuru warwo cyangwa uwo bashakanye afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga, cyangwa urugo ruyobowe n’abana bakiri mu ishuri kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.

    Bibarwa ko umunyeshuri ubarwa muri iki cyiciro hatitawe ku myaka, ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka. Urugo rwujuje bibiri mu bivuzwe haruguru, birahagije kugira ngo muri iki cyiciro.

    Biteganywa ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017.

    Hejuru ya 98 % by’ingo zagombaga guhabwa ibyiciro by’Ubudehe zimaze kubihabwa

  • Ku Mupaka wa Nemba hujujwe ubwiherero n’ubukarabiro bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw –

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe, by’umwihariko mu rwego rwo guteza imbere serivisi zitangirwa ku Mupaka wa Nemba no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu batuzirikana mu bihe bitandukanye. Kubera ko ibikorwa remezo mu rwego rw’isuku kuri uyu mupaka bitari bihagije, twahisemo kwegera umufatanyabikorwa wacu, WaterAid Rwanda. Bizafasha abakoresha uyu mupaka gukomeza kugira umuco w’isuku, no kwirinda Covid-19.”

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe ibikorwa bibyara Inyungu mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Havugimana Jean Baptiste, yavuze ko ibikorwa byatashywe none ari ingirakamaro.

    Yavuze ko kandi hari ubwiherero n’ubukarabiro bizubakwa ku ruhande rw’u Burundi.

    Ati “Turakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu, ku buryo mu minsi iri imbere hazubakwa ibikorwa nk’ibi ku ruhande rw’u Burundi. Mu rwego rwo korohereza abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka kandi turateganya kubaka ubukarabiro hafi y’aho babanza guhagarara mu gihe bageze hano ku mupaka.”

    Umuyobozi w’Umupaka wa Nemba, Nyaminani Alphonse, yavuze ko kuba ubwiherero n’ubukarabiro byari bike kuri uyu mupaka byagiraga ingaruka mbi kuri serivisi batanga.

    Ati “Ku nshuro ya mbere twakira impunzi zivuye i Burundi, twahuye n’ikibazo cy’ubukarabiro n’ubwiherero bidahagije. Twizeye neza ko uwaciye hano icyo gihe, arebye uko hameze yakwishima cyane. Ibi bikorwa biramutse byangiritse tureba, cyaba ari ikimwaro kuri twe. Tuzabifata neza, kandi ubushobozi bwo kubibungabunga turabufite.”

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima butandukanye bw’abanyagihugu, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri risange bihanganye n’icyorezo Covid-19.

    Yavuze ko mu nguni zose z’ubuzima nk’ubukungu, uburezi, n’izindi zitandukanye hakenerwa isuku idasigana no gukenera amazi meza.

    Yasezeranyije umusanzu uhoraho uzatangwa n’umuryango WaterAid ahagarariye, mu bikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza, isuku n’isukura.

    Ubwiherero n’ubukarabiro byubatswe ku Mupaka wa Nemba, byatwaye miliyoni 25 Frw. Mu bihe bisanzwe uyu mupaka wakira urujya n’uruza rw’abantu babarirwa hagati ya 300 na 500, ariko ubu imibare yariyongereye, kuko buri wa Gatatu hanyura impunzi z’Abarundi basubira mu gihugu cyabo baturutse mu Rwanda.

    Ku Mupaka wa Nemba hatashywe ubwiherero n’ubukarabiro bizifashishwa n’abawukoresha

    Ubwiherero bwatashywe buzakoreshwa n’abantu bo mu byiciro bitandukanye

    Olutayo Bankole Bolawole uhagarariye WaterAid muri EAC na Ethiopia ari mu batashye ubwiherero n’ubukarabiro bwubatswe ku Mupaka wa Nemba

    Ubwiherero bwatashye ku Mupaka wa Nemba burimo n’ubukarabiro

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe

    Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi

  • Perezida Kagame yatanze icyizere cyo kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi –

    Kuva mu 2015, hagati y’u Rwanda n’u Burundi hajemo agatotsi guhera ubwo muri iki gihugu cy’igituranyi hadukaga imvururu zakurikiye ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

    Ibintu byaje kujya irudubi ubwo abitwaje intwaro baturutse mu Burundi batangiraga kujya bagaba ibitero mu Rwanda, maze narwo rushinja iki gihugu kuba indiri y’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Evariste Ndayishimiye, hatangiye guterwa intambwe iganisha ku gusubiza ibintu mu buryo, haba ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ibyahuje abakuru b’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

    Perezida Ndayishimiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, yavuze ko afite icyizere ko mu gihe gito ibihugu byombi bizongera kubana neza.

    Ati “Rero njye mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? [U Rwanda] Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n’u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.”

    Mugenzi we w’u Rwanda na we yagarutse kuri iyi ngingo, agaragaza uko umubano n’ibihugu by’ibituranyi wifashe, avuga ko mu minsi yashize u Rwanda rutari rubanye neza n’u Burundi ariko ko ibintu biri kujya mu buryo.

    Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Yagize ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo u Rwanda rwari rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihugu byombi biri gufatanya kubikemura, aho yavuze ko “ubu ibintu bimeze neza” kurusha uko byari biri mbere.

    Tanzania yo yavuze ko nta kibazo yigeze igirana n’u Rwanda, ko ibihugu byombi bikorana neza ahubwo ahari ikibazo ari mu Majyaruguru kuri Uganda.

    Ati “Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo, njye nabayeyo, nabanye nabo, nakoranye nabo, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije. Ariko njye nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye kugira ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye. Wanyinjiranye kandi nzagusohokana, hanyuma tubane, dushyire twizane, uwizanye nabi nawe azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.”

    Mbere y’uko u Rwanda rugirana amahari n’u Burundi, ibihugu byombi byari bibanye neza, bifashanya. Urugero rwa vuba ni urwo mu 2009, icyo gihe u Rwanda rwishyuriye u Burundi miliyoni 550 Frw z’imyenda y’imisanzu iki gihugu cyari kibereyemo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Nyuma mu 2013, ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi, indege ya Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Rwanda niyo yahise isimbuka ijya gutabara izimya iyo nkongi.

    Perezida Kagame yatanze icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi uri gusubira mu buryo

  • RwandAir yahagaritse ingendo zijya mu Buhinde –

    RwandAir yatangaje ko icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa kuri iyi tariki ya 1 Gicurasi 2021, ariko igihe kizamara nticyatangajwe, kuko kizaterwa n’uko ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 buzaba bumeze mu Buhinde.

    Itangazo RwandAir yashyize hanze ryemeza ko abakiliya bari baraguze amatike y’indege agana i Mumbai bazayakoresha nyuma y’uko ingendo zikomorewe kandi bakabikora nta kindi kiguzi basabwe.

    Ryagize riti “Abakiliya bagizweho ingaruka n’iki cyemezo, bashobora kuzongera gusaba tike y’urugendo igihe ingendo zizaba zakomorewe kandi nta kindi giciro bazasabwa kwishyura. Bashobora kandi no gusaba gusubizwa amafaranga bari baraguze tike zabo”.

    RwandAir yafashe iki cyemezo nyuma y’uko umubare w’abanduye Covid-19 mu Buhinde urenze 400.000 ku munsi umwe, ari nawo munini wa mbere ugaragaye w’abantu banduye Covid-19 mu gihugu kimwe.

    Mu bantu batatu barimo gusangwamo Covid-19, umwe ari kuboneka mu Buhinde, kandi nabwo bikavugwa ko abarenga miliyoni 200 bashobora kuba baranduye iki cyorezo, n’ubwo Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko batarenze miliyoni 20.

    RwandAir yahagaritse ingendo zijya mu Buhinde

  • Gicumbi: Polisi yafashe abantu 25 bari gusengera mu rugo rw’umuturage –

    Abafashwe ni abo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bazwi nk’Abagorozi bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, abasaba kurushaho kwitwararika birinda kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

    Ati “Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari kandi kiri kwica abaturage bagenzi babo. Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Mu bafashwe harekuwemo abana icyenda n’abagore babiri bonsa, abandi 13 batwarwa kuri Stade ya Byumba kugira ngo bigishwe banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya. Umuturage wari uyoboye amasengesho mu rugo iwe yajyanwe gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 30 Mata 2021, ryerekanye ko mu Karere ka Gicumbi habonetse abantu 29 banduye Covid-19 aho abaturage basabwe kutirara kuko iki cyorezo kitaracika burundu.

    Abaturage 25 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

  • Bugesera: Akanyamuneza ku barokotse Jenoside bishyuriwe mituweli n’ihuriro ry’abacungamutungo mu mabanki –

    Ku wa 1 Gicurasi 2021 ni bwo abagize Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki yo mu Rwanda bagera kuri 42 bashyikirije ubufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 208 batuye mu Murenge wa Ntarama.

    Nyuma yo gushyikiriza aba baturage ubwisungane mu kwivuza abagize iri huriro basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

    Abaturage bishyuriwe mituweli bavuze ko bibakoze ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo aba bakozi bagizemo uruhare biturutse mu mbaraga zabo no ku mutima ushyira mu gaciro.

    Ndagijimana Faustin wari uhagarariye abandi dore ko hari abaturage bake muri gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma yo gushyikirizwa sheki y’ayo mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza batangiwe yavuze ko bigiye kongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima.

    Ati “Biratunejeje, mbega ntiwareba ku mutima wacu ariko tuguwe neza. Ibi biraduha icyizere ko ubuzima bwacu bugiye kuba bwiza kubera ineza tugiriwe kandi tugiye kujya twivuza tumererwe neza tugire ubuzima bwiza.”

    Yavuze ko hari aho byabagoraga kubona amafaranga yo kwishyura mituweli bigatuma bamwe muri bo barembera mu rugo ariko ashimangira ko ibyo bigiye kuba umugani kuko bahawe inkunga yo kubafasha.

    Umubyeyi w’abana batanu akaba n’umupfakazi, Nyirabagesera Francine, n’ibinezaneza byinshi yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko bafite abakibatekerezaho bityo badakwiye kuguma mu bwigunge.

    Yagize ati “Dushimiye abadutekerejeho kuko kwivuza biratugora ku buryo umuntu abura n’uko yashaka imiti. Tukimara kumva ko dufite inkunga ya mituweli twumvise ko tugifite abadutekereza kandi n’Imana ikitwibuka. Mbasabiye umugisha rwose Imana isubize aho bakuye.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo kubaka ubumwe nk’abantu bakora mu mabanki atandukanye.

    Yagize ati “Nibyo duhurira mu mabanki atandukanye, rimwe na rimwe tuba duhanganiye abakiliya ariko twaratekereje ko nk’abantu duhuriye mu itsinda dushaka icyo twakora muri ibi bihe byo kwibuka bityo mu bushobozi bwacu tubasha kubona amafaranga yo kwishyurira iyi miryango mituweli. Ni igikorwa dutangiye ariko twifuza ko cyakomeza kubaho kandi tunashishikariza n’abandi gukomeza kugira uruhari mu iterambere ry’igihugu.”

    N’ubwo iri huriro rigizwe n’abantu 42 bakora mu mabanki atandukanye bari bahagarariwe n’abantu batandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Nyuma yo gukora icyo gikorwa basuye Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari kiliziya, mu 1994 Abatutsi benshi bakaza kuhicirwa ruza kugirwa urwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo gusigasira ayo mateka. Kuri ubu habarurwa ko rushyinguyemo abasaga 5000 barimo abahiciwe ndetse n’abakurwa mu nkengero zo hafi yaho bakazanwa gushyingurwa mu buryo bw’icyubahiro.

    Abaturage bake ni bo bari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Ndagijimana Faustin yavuze ko iki gikorwa cyongeye kubaremamo icyizere cyo kubaho

    Kamanzi Ferinand yavuze ko iki gikorwa kigamije ubumwe nk’abakozi bakora mu bigo by’imari bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, ashyikiriza uhagarariye abandi sheki y’amafaranga azishyurwamo izo mituweli zagenewe abaturage bo mu Karere ka Bugesera

    Basobanuriwe uko icyari urusengero cyabaye ahantu ho kwicira bahiga ko bitazongera kubaho ukundi

    Aba bakozi bashyize indabo ku mva rusange mu Rwibutso rwa Ntarama

    Ibiro by’Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera

  • U Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba– Perezida Kagame –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umunsi wa kabiri wayo wibanze ku biganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa cyane kuri Raporo ya Leta y’u Rwanda izwi nka “Muse Report” ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko muri raporo zose zimaze gukorwa, bijyanye n’amateka, bigaragaza ko u Rwanda hari ibihugu ruhanganye nabyo ariko igikwiriye kuvamo ari uko rubona amahoro rwifuza arubashisha kugera ku iterambere.

    Ati “Nk’u Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba bijyanye no guteza igihugu imbere, ntawe twifuza kubangamira, nta n’uwo twifuza ko atubangamira.”

    Perezida Kagame yavuze ko umuntu ushaka amahoro mu rugo rwe, yubaka inzu akayiha umusingi ukomeye, akubaka uruzitiro ku buryo bitazamusaba kurara araririye imitungo ye ngo hato hatagira umuntu uyimutwara.

    Ati “Niba ushaka amahoro mu nzu yawe wubatse, ntunyagirwe, ntawugushimutira inka, aho kwirirwa urara ijoro urinze izamu ry’urugo rwawe, wubaka urugo rukomeye, inzu ikomeye n’urugo rufite imyugariro ikomeye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye.”

    Yasabye Abanyarwanda guharanira ko u Rwanda rumera nk’urugo rukomeye rutigabizwa na ba rushimusi cyangwa rudasenywa n’imvura ahubwo rufite umusingi ukomeye.

    Ati “Ibyo dukora, ni byo bibanza bikaturinda umwanzi. Ibyo ukora iyo ari bizima, nibyo bigukingira umwanzi.”

    Mu kiganiro cyatanzwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagarutse kuri raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yajyaga gutanga ubuhamya mu ikorwa rya Raporo yitiriwe Mucyo.

    Iyo raporo yari ifite inshingano zo kwegeranya ibimenyetso ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Yarangiye mu 2008 ishyirwa ku mugaragaro ndetse ni yo ya mbere yari ikozwe n’u Rwanda iri muri uwo mujyo.

    Ati “Ubwo byatangazwaga kuri Radio ko ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, narabaze, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n’Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ibyo nabonye.”

    Gatabazi yavuze ko azi Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari i Byumba, icyo gihe ngo yari umusore w’imyaka 22 utangiye akazi ko kuba Agronome. Yari azi Igifaransa ku buryo ngo byamworoheraga kuvugana n’Abasirikare b’Abafaransa mu Gifaransa.

    Ngo mu 1990, Abasirikare b’u Bufaransa bageze muri Komine Kiyombe, bahashyira imbunda nini zikomeye zirimo izari zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi nka 12 icya rimwe.

    Izo mbunda z’ubwoko butandukanye ngo zarasaga mu cyerekezo Ingabo za RPA zaturukagamo mu rugamba rwo kubohora igihugu ku buryo “abari ku rugamba icyo gihe mushobora kuba mwarahuye n’akaga gakomeye”.

    Yakomeje avuga ko Abafaransa aribo bigishije interahamwe uko bashobora kwifashisha “udushoka duto” mu kwica Abatutsi mu gihe zaba zidafite imbunda. Agaragaza ko icyo bari baje gukora atari akazi ko mu biro cyangwa se ubundi bufasha nk’uko bivugwa ahubwo bari mu mugambi wo gushyigikira Guverinoma ya Habyarimana mu kurwanya FPR Inkotanyi.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, we yavuze hashize imyaka 27 u Rwanda ruhanganye n’u Bufaransa, rwaranze kuva ku kuri. Agaragaza ko kuba uyu munsi u Bufaransa bugeze aho bwemera muri Raporo ya Duclert ko hari uruhare “bwagize” mu mateka ashaririye y’u Rwanda ari intsinzi.

    Ati “Hari uwavuga ko u Bufaransa bwafataga u Rwanda nk’urushishi bwo bukaba inzovu […] hari igihe rero inzovu ishobora guhangana n’urushishi, rushobora kuyijya mu izuru igasanga imaze imyaka 27 ihanganye narwo.”

    Yagaragaje ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 27 ishize, harimo raporo zakozwe, imanza zari zigendereye gushyira ibyaha ku bayobozi barwo n’ibindi ariko ko icyo gihe cyose nta gutsindwa ahubwo rwakomeje gutsimbarara ku kuri.

    Ashingiye kuri raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko idashingiye ku kurega umuntu, yaba Mitterand wayoboraga u Bufaransa, abasirikare be, abandi bantu ku giti cyabo cyangwa inzego z’u Bufaransa.

    Yavuze ko ibyakorwaga n’u Bufaransa bitari bishingiye ku muntu umwe ku giti cye, ahubwo ari ko inzego zabwo zabonaga ibintu ku buryo kugira uwo urega kwaba ari ukutareba kure ndetse nta nubwo umusaruro wabyo watanga inyishyu y’ibyangiritse.

    Yagaragaje ko ahubwo iyi raporo y’u Rwanda n’iya Duclert icyo zitanga ari “amahirwe yo kubaka ubwubahane”. Ati “ Ibyo tuzubakira kuri ibi bigezweho, bizaramba”.

    Mu bandi batanze ibiganiro harimo Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, umukobwa w’uwahoze ari umusirikare ukomeye mu Ngabo za Habyarimana usigaye utuye mu Bubiligi.

    Uwimbabazi yavuze ko yakuriye mu Bubiligi, abwirwa ko adakwiriye kuza mu Rwanda, ko aramutse arugezemo yakwicwa, ko n’icyo bamuha cyo kunywa, cyamuhitana ako kanya cyangwa buhoro buhoro.

    Ngo uko yagiye akura, yakomeje kwibaza byinshi biza gufata indi ntera ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahageze abanyeshuri biganaga bakajya bamubaza aho akomoka ariko akagira ipfunwe ryo kuvuga ko ari Umunyarwanda.

    Igihe kimwe ngo yakomeje kumva ukuntu u Rwanda rutangarirwa, aza gushira ubwoba nawe avuga ko ariho akomoka ariko agorwa no kuba nta makuru afatika yari afite yo kuruvugaho.

    Aho niho yatangiriye urugendo rwo gushaka kumenya ibijyanye n’u Rwanda, atangira kuganiriza abantu bamuha ishusho itandukanye n’iyo ababyeyi be yakuze bamuha, aza kwitabira Rwanda Day ari kumwe n’abari urungano rwe ariko bavuka ku babyeyi bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda, ariko bo banga kwinjira mu cyumba cyaberagamo ibiganiro mu Buholandi bahitamo kujya kwigaragambiriza hanze we arinjira atangira kubona isura itandukanye n’ibyo yajyaga abwirwa.

    Yaje gufata umwanzuro agaruka mu Rwanda, ariko nabwo ari intambara ikomeye kuko byari bihabanye n’ibyo ababyeyi be bashaka. Yavuze ko yageze i Kigali akabona nta n’umuntu umwitayeho ahubwo buri wese ari mu bye, aharanira iterambere, yiyemeza kurugumamo yifashisha ubumenyi bwe mu kuruteza imbere. Ubu amaze imyaka ibiri mu Rwanda.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo binjiraga mu cyumba cyaberagamo ibiganiro

    Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro byatanzwe ku munsi wa kabiri w’iyi nama

    Perezida Kagame yagaragaje ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari amahoro arubashisha kugera ku iterambere rwifuza

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 650 nibo bari batumiwe muri iyi nama y’iminsi ibiri

    Sandrine Uwimbabazi Maziyateke yatanze ubuhamya bw’uburyo yari yarapfukiranywe n’ababyeyi be bakamwangisha u Rwanda