Tag: featured

  • Mu bitaro bya Kabgayi hongeye kuboneka imibiri 39 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside –

    Iyi mibiri 39 yabonetse nyuma y’uko ku wa 2 Gicurasi 2021 hari habonetse indi 30. Nyuma y’uko iki gikorwa cyari cyasubitswe kuri uyu wa Mbere cyongeye gusubukurwa ari nabwo habonekaga iyi mibiri yindi.

    Mu bimenyetso byagaragaye muri iki gikorwa cyo gushakisha iyi mibiri harimo imfunguzo ndetse n’imyenda myinshi bikekwa ko ari iy’Abatutsi bari bahunganye n’abana babo kuko yari mito.

    Bamwe mu barokotse bakurikirana igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri bavuze ko abari bafite amakuru y’uko aha hantu hari imibiri bakwiye kwigaya kuko bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ari abazize Jenoside.

    Umwe muri bo yagize ati “Abantu banze gutanga amakuru kandi bayafite bakwiye kwigaya kuko hari ibimyetso ntakuka bigaragaza ko aba bazize Jenoside kuko nta muntu uza kwa muganga azanye ingufuri mu mufuka cyangwa ngo apfe acigatiye umwana mu gituza kuko hari abo dusangana imyenda myinshi ndetse na bimwe bigaragaza ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye ari nawo uherereyemo ikibanza cyasanzwemo iyi mibiri, Issa Bayiringire Dany yavuze ko ntawukwiye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy’Abatutsi bazize Jenoside.

    Yagize ati “Nta muntu ukwiye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy’abacu bazize Jenoside kubera ko hari byinshi mu bimenyetso bisangwa ahavanwa iyi mibiri byerekana ko bishwe n’interahamwe, kuko hari n’aho usanga hari imibiri irenze umwe kandi igerekeranye imwe hejuru yindi.”

    Ibi Bayiringire abihuriyeho n’Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco wemeje ko hagendewe ku bigaragara iyi mibiri iri kuboneka ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Ati “Hari bimwe mu bimenyetso bifatika byerekana ko iyi mibiri ari iy’abazize Jenoside kuko no mu buhamya bwagiye butangwa bwerekanaga ko hari ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside ahubwo abafite amakuru aruseho bayaduhe dukomeze dushakishe”.

    Muri iki gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside hari inzego zitandukanye zirimo iza gisivili, iz’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

    Kugeza ubu inzego z’ubuyobozi zihaye iminsi irindwi yo gukomeza gushakisha ko hari indi mibiri ikiri muri iki kibanza. Imibiri imaze kuboneka yose hamwe ni 69.

    Ku munsi wa kabiri hatangijwe ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe Jenoside mu Bitaro bya Kabgayi habonetse indi 39

    Iyi mibiri yabonetse mu Murenge wa Nyamabuye ahari gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu izajya itangirwamo serivisi z’ububyaza

    Mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri habonetsemo n’imyambaro

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga,Rudasingwa Jean Bosco yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi kuyatanga

  • Abanyamulenge bari kwicwa, gutwikirwa, gusenyerwa no gucucurwa utwabo, byafashe indi ntera; barazira iki? –

    Amakuru yemeza ko iby’ubu bwicanyi atari ibya vuba, kuko Abanyamulenge bahuriza ku kuba bwaratangiye muri Mata 2017, ariko bugahindura isura uko imyaka ishira kugera ejo bundi muri 2019, ubwo bwarushagaho kwaguka no gukara, bugakorwa mu buryo buteguye ndetse bukanahitana abantu benshi kurushaho, ari nacyo abenshi baheraho bemeza ko ubu bwicanyi ari ‘Jenoside’.

    Uburemere bw’iki kibazo bugaragarira mu mashusho n’amafoto amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino, aho byemezwa ko amwe yafatiwe mu gace ka Rurambo gaherereye muri Territoire ya Uvira iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Amwe muri ayo mashusho yerekana abantu benshi biruka impande zose, abandi bikoreye utuntu ku mutwe basa nk’abahunze, abandi bari mu kivunge cy’abantu benshi kimeze nk’inkambi, ndetse hari n’ayerekana umugabo wambaye ikoti wafashwe akaryamishwa hasi aboshye amaboko, hejuru ye ku ruhande rw’umutwe hahagaze umugabo ufite umuhoro mu kuboko kwe kw’iburyo uba ari kumukubita imigeri ndetse anamuhonda ubuhiri ku mutwe.

    Bivugwa ko mu cyumweru gishize, Abanyamulenge barenga 4 000 bahungiye mu gace kitwa Bwegere gasanzwe gatuyemo Abanyamulenge benshi, mu gihe inka zirenga 250 000 zajyanywe bunyago, ndetse ibikorwaremezo birimo amazu yo guturamo, amashuri n’amavuriro bigatwikwa, ku buryo nk’ibyaro by’ahitwa i Mulenge byatwitswe bigakongorwa ku kigero kiri hafi ya 80% by’agace kose.

    Ni iki kihishe inyuma yo kwiyongera k’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge?

    N’ubwo ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bwahozeho kuva muri 2017, bisa nk’aho mu mezi atandatu ashize bwafashe indi ntera, ku buryo byagaragaye rwose ko atari ibintu bisanzwe.

    Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Murenzi (amazina twayahinduye) umwalimu muri Kaminuza imwe mu ziri mu Rwanda, ndetse akanagira ubumenyi buhagije ku bibazo by’Abanyamulenge, yavuze ko kimwe mu byateye ubu bwicanyi kwiyongera ari ubufatanye busigaye buranga amoko arimo Abafurero, Ababembe n’Abanyembe atavuga rumwe n’Abanyamulenge, bikiyongeraho uburyo bushya bwo kwica busigaye bukoreshwa, cyane cyane nko gutwika amazu.

    Mu busanzwe intambara hagati y’Abanyamulenge b’aborozi, n’Abafurero b’abahinzi zahozeho, akenshi ugasanga bapfa ko inka z’Abanyamulenge zangije imyaka y’Abafurero n’ibindi nk’ibyo, amoko agaturana atumvikana ariko atanahemukirana bikabije.

    Ibi kandi ni ko byari bimeze ku yandi moko akikije Abanyamulenge arimo Abanyembe n’Ababembe, ndetse mu bihe bitandukanye buri bwoko muri aya bwakunze kugirana amakimbirane n’Abanyamulenge nabo bazwiho kugira abasore b’indwanyi z’akataraboneka, gusa ugasanga izi ntambara zihuza Abanyamulenge n’ubundi bwoko bumwe, akenshi bikarangira bunatsinzwe.

    Itandukaniro ry’izo ntambara n’ubwicanyi buriho magingo aya ni uko ayo moko yose atagitera Abanyamulenge atatanye, kuko yamaze kwihuza ku buryo ibitero bagaba ku Banyamulenge biba bifite imbaraga, kandi ubona biteguye neza.

    Dr. Murenzi yavuze ko mbere iyo mitwe yarwanaga n’Abanyamulenge idafite intwaro ndetse n’abarwanyi bayo ugasanga badafite ubumenyi buhagije ku by’imirwanire, gusa ngo ibi byarahindutse kuko iyi mitwe isigaye ifite intwaro.

    Yagize ati “Impamvu ubwicanyi bwiyongereye n’uburyo bwo kwica bugahinduka, nkeka ko biterwa n’uko n’iyo mitwe yindi ifite ubundi buryo bw’imikorere butandukanye n’ubwo twari tuzi. Aba-Mai-Mai (umutwe udacana uwaka n’Abanyamulenge), babaga ari abantu batunze intwaro ariko batarize igisirikare, ariko iriya mitwe yindi irimo abantu bize igisirikare”.

    Yongeyeho ko uburyo bwo kwicwa busigaye bukoreshwa budasanzwe, kuko “Nk’Abafurero batigeze bagira umuco wo gukoresha uburyo bwo gutwika” mu ntambara zindi barwanyemo n’Abanyamulenge.

    Yagize ati “Ubu bafite uburyo bwo gutwika, ku buryo ubona ko bafite umugambi wo kurimbura, n’abarokotse bakabura aho batura bagahunga”.

    Ibice bituyemo Abanyamulenge biri gutwikwa muri Congo

    Abanyamulenge; icyitso cya ‘Balkanisation’?

    Kuva Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabona ubwigenge mu myaka 60 ishize, abategetsi b’icyo gihugu bahorana urwikango rw’amahanga afite umugambi mubisha wo kwigarurira igice cy’Iburasirazuba bw’icyo gihugu, umugambi uzwi cyane nka ‘balkanisation’.

    Iki kinyoma cyaravomerewe kuva ku ntambara za Shikaramu na Mobutu muri za 1960, kirakomeza mu ntambara zakuye Perezida Laurent Kabila ku butegetsi ndetse gikaza umurego ubwo Joseph Kabila, mwene Laurent Kabila, yasimburaga se ku butegetsi ariko agashinjwa kuba Umunyarwanda ufite intego yo komeka ibice bya Congo ku butaka bw’u Rwanda.

    U Rwanda ni ingingo y’ingenzi cyane muri uyu mugambi wa balkanisation kuko ari rwo rushinjwa kuwutegura ndetse no kuzawushyira mu bikorwa, dore ko ari igihugu cyahoranye ibice binini byashyizwe ku ruhande rwa Congo mu gihe cyo kugabanya imipaka y’Umugabane wa Afurika, mu Nama ya Berlin yabaye hagati ya 1884 na 1885.

    Indi mpamvu ituma abenshi bakunze kugaruka ku Rwanda cyane kuri iyi ngingo ya balkanisation, ni uko mu bihe bya vuba u Rwanda rwohereje ingabo muri Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, ku buryo hari abitiranyije ibyo bikorwa by’amahoro n’itegurwa ry’umugambi wa balkanisation, wamaganywe inshuro nyinshi na Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko “Idashishikajwe no kwivanga muri politiki z’ibindi bihugu”.

    Ku rundi ruhande, ubwoko bw’Abanyamulenge, budahakana ko bufite inkomoko mu Rwanda, ndetse bukagira umuco n’ururimi bijya gusa nk’ibyo mu Rwanda, nabwo bushinjwa kuba ‘icyitso’ muri uwo mugambi wa balkanization, ndetse iyi ikaba imwe mu mpamvu bukunze kwitirirwa u Rwanda, bakanasabwa gutaha kuko ari abanyamahanga badafite uburenganzira muri Congo.

    Ibitekerezo nk’ibi si ibya rubanda gusa, kuko usanga bimaze imyaka myinshi bikongezwa na bamwe bavuga rikijyana muri Congo barimo abayobozi muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abanyepolitiki nka Martin Fayulu bakoresha iki kinyoma mu nyungu zabo bwite.

    Dr. Murenzi yasobanuye ko abanyepolitiki bifuza gutsinda amatora mu Burasirazuba bwa Congo, bashobora kwifashisha iki kinyoma kimaze imyaka myinshi cyubakwa mu baturage, “Bagasaba ko batorwa kugira ngo bakumire ishyirwa mu bikorwa rya balkanization”.

    Kuri Fayulu bwo amata yabyaye amavuta, kuko uyu mugabo yubakiye iki kinyoma ku bushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kuzahura umubano mwiza n’ibihugu icyenda bituranye na Congo birimo n’u Rwanda, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.

    Dr. Murenzi yongeyeho ko Abanye-Congo benshi bemera icyo kinyoma kuko “Bizera cyane ibivuzwe n’abantu bo mu nzego zo hejuru nk’abapadiri ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ariko bakomoka mu bwoko bumwe, ku buryo ibyo bavuze byose babifata nk’Ivanjiri”.

    U Rwanda rurasabwa umusanzu mu gufasha Abanyamulenge

    Mu bukangurambaga burimo ubwitwa ‘Save Mulenge’ buri gucicikana hirya no hino, bamwe mu bavuga ko ari Abanyamulenge basaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora mu gakumira ubwicanyi buri kubakorerwa, “Bufite isura nk’iya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

    Dr. Murenzi asanga iki cyifuzo gifite ishingiro kuko n’ubwo Abanyamurenge bafite umutwe witwa ‘Twirwaneho’ ugamije kubarindira umutekano, udafite ubushobozi bwo kurinda ibice byose barimo kuko “Ugizwe n’abasivile batagira intwaro zihambaye.”

    Ikindi kandi ni uko na Leta ya Perezida Tshisekedi, n’ubwo yamaze kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo cy’Abanyamulenge binyuze mu kuboherereza intumwa inshuro nyinshi ndetse no kwirukana abasirikare bakuru babahotera, itaragira ubushobozi bw’ingabo zabasha kurinda umutekano mu gihugu hose.

    Ati “Igisirikare cya Congo kirimo kwiyubaka, usanga kitaragira ubushobozi bwo kurinda umutekano mu gihugu hose ari nayo mpamvu amoko menshi afite imitwe y’ingabo iyarinda kandi ubusanzwe umutekano w’abaturage wakabaye inshingano za Leta”.

    Justin (amazina twayahinduye), umunyamulenge twaganiriye ariko ntiyifuze ko amazina ye akoreshwa mu nkuru, ndetse akaba agifite imiryango ituye muri mu bice bya Minembwe na Milenge birimo kuberamo ubwicanyi, yavuze ko u Rwanda rukwiye gufata iya mbere mu gukumira ko hari ahandi hantu hakorerwa icyaha cya jenoside.

    Yagize ati “Mu bo turegera bose u Rwanda nirwo rukwiye kutwumva mbere y’abandi, kuko ni rwo ruzi ububi bwa Jenoside n’uko ishyirwa mu bikorwa kurusha abandi, kandi urebye uko tumerewe, ubona ko hari umugambi wo kutumaraho niba nta gikozwe, rero Leta y’u Rwanda tuyihanze amaso kuri iki kibazo”.

    Justin kandi yavuze ko n’ubwo Abanyamulenge ari Abanye-Congo bitewe n’uko bahavukiye, ariko bafite igisekuru mu Rwanda “Ari nayo mpamvu mu Rwanda tuhafata nko mu rugo kandi tuhafite abavandimwe benshi”.

    Ku bwa Dr. Murenzi, nawe yavuze ko u Rwanda rukwiye gukoresha imbaraga za dipolomasi rufite mu kuvuganira Abanyamurenge.

    Yagize ati “Hari uruhare u Rwanda rushobora kugira nko mu biganiro bya dipolomasi na Congo, ndetse no gukora ubuvugizi mu Muryango w’Abibumbye, ikibazo cy’abantu bicwa kigakemuka”.

    Ashingiye ku buryo u Rwanda rufite ingabo zirinda ubwicanyi mu bihugu birimo Sudan y’Epfo, Centrafrique n’ibindi bitandukanye, yavuze ko “U Rwanda rufite uburambe mu guhagarika ubwicanyi ahantu henshi, niba rero rubikora ahandi, abaturage baba bumva iyo nararibonye yakoreshwa u Rwanda rugakemura ikibazo hariya [ahari kubera ubwicanyi]”.

    Abanyamulenge basabye ko ubufasha bw’u Rwanda rusanzwe rutanga umusanzu mu gukumira ko hari indi jenoside yashyirwa mu bikorwa

    Agahinda ko kwicirwa mu maso y’Umuryango w’Abibumbye

    N’ubwo Abanyamulenge bari kwicwa muri Congo, Justin yavuze ko ikibatera agahinda kurusha ibindi ari uko “Turi kwicirwa mu maso y’Umuryango w’Abibumbye kuko hari aho ubwicanyi bubera mu birometero 10 uturutse aho ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zikambitse”.

    Yavuze ko ibi bisa neza n’uburyo Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda mu 1994.

    Ati “Ibaze ko bene wacu batwikirwa bari mu birometero bicye uvuye aho Monusco iherereye, biteye agahinda kubona umuntu wakadutabaye atagira icyo akora ku kibazo cyacu, kandi niko byanagenze Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa”.

    Itsinda ryitwa ’Gakondo’ riharanira inyungu z’Abanyamulenge riherutse kwandikira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, rimutabaza kucyo ryise “Umugambi wo kurimbura Abanyamulenge batuye mu misozi miremire yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

    Mu bandi bari bagenewe kubona kopi y’iyo baruwa, harimo abayobozi b’ibihugu byose biri mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, ab’Imiryango y’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika, ab’ibihugu bikomeye nka Joe Biden wa Amerika ndetse n’abandi batandukanye.

    Uretse iyi baruwa, ndetse n’ubukangurambaga bwa ‘Save Mulenge’, ku itariki ya 1 Gicurasi na bwo Abanyamulenge barateranye bifashishije ikoranabuhanga, mu bundi bukangurambaga bugamije kwerekana akababaro kabo binyuze kwigomwa ifunguro, bwari bwiswe ‘Skip a meal for Save Mulenge’.

    Abanyamulenge bababazwa no kwicirwa imbere ya Monusco yakabatabaye

    Perezida Tshisekedi afite ubushake bwo kubana n’ibihugu by’abaturanyi ndetse no gukemura ikibazo cy’Abanyamulenge

    Abanyamulenge barasa nk’abari mu nkambi, aho bahunganye utuntu tw’ibanze

  • Rumaga, umusore w’impano itangaje ukataje mu busizi –

    Umwumvise kuri radiyo cyangwa ahandi utamubonye wagira ngo ni umugabo w’igikwerere cyangwa undi ufite imyaka myinshi ugereranyije n’iyo afite. Ni umusore uganira asa nk’uvuga make ariko iyo mutindanye utangira kumva ubuhanga bwe bitewe n’amagambo yuje ubwenge ye.

    Iyo yivuga igihe yavukiye avuga ko yavutse ari ku wa 6 tariki 03 Nyakanga 1999. Ariko yajya kubara imyaka ye akongeraho n’amezi icyenda yamaze mu nda umubyeyi we amutwite! Avuka mu muryango w’abana batatu akaba ubuheta muri bo.

    Yabwiye IGIHE ko izina Rumaga yaryiswe na sekuru akiri muto yakwinjira mu busizi nk’umwuga rero agahitamo kuryubura, kuko mu buto bwe abenshi bari bamuzi nka Junior.

    Uyu musore yatangiye ubusizi akiri muto, ariko atangira kubwinjiramo ku mugaragaro ku wa 3 Kamena 2019.

    Ati “Nta kintu runaka nshingiraho mpimba, igikuru nitaho ni ukubahiriza indangagaciro na kirazira by’umuhanzi n’umunyarwanda muri rusange naho aho nkomora impano ni ku Mana. Maze guhimba ibisigo byinshi gusa ibiri hanze ni umunani. Guhanga igisigo ntabwo namenya nyir’izina igihe bimfata biterwa n’uko inganzo ije gusa kuko nitonda nkabanza nkanonosora igihangano cyanjye mbere yo kugisohora nibura nk’iminsi mirongo 42 mba nkinogeje.”

    Avuga ko umusizi afatiraho urugero harimo Bahati Innocent Mussa wamamaye nka Rubebe; mu batakiriho uwo afatiraho barimo Alex Kagame.

    Kuri we ngo ubusizi biragoranye ko bwatunga ababukora cyane ko bukorwa na bake mu Rwanda bigatuma abashaka kubushoramo imari bacika intege.

    Avuga ko hari igihe yigeze guhurira na Danny Vumbi kuri Radiyo Rwanda mu Kiganiro Amahumbezi, akamwihererana akamubwira ko ari umuhanga ariko ibintu akora bizamutunga akuze undi agahita agira umuhigo ukomeye wo kubibyaza umusaruro akiri muto.

    Ati “Nahuriye na Danny Vumbi mu kiganiro ‘Amahumbezi’ yumvise ubuhanga bwanjye arambwira ati ibi bintu urabizi uri umuhanga ariko bizagutunga. Yarananyeruriye ambwira ko yabikoze ariko akabona gutunga umuntu bigoye. Nanjye nahise niha intego ikomeye yo kubibyaza umusaruro no kubishyiramo imbaraga kandi biri kuza.”

    Iyo abajijwe aho akura amagambo akoresha akomeye ndetse niba hari umuntu ujya umufasha kwandika, yavuze ko ntawe. Ati “Oya nta muntu umfasha akenshi kereka nk’ikinyisobye mbaza abantu nkeka ko bakindusha ariko abo ushobora no gusanga batari mu banduta gusa.”

    Uyu musore yavukiye Umutakara na Nyamagana kwa Nangingare mu Ruhango. Nyuma umuryango uza kwimukira mu Marangara i Muhanga ari naho uyu munsi uba. Gusa uyu musore akaba aba i Kigali kubera impamvu zibyo akora.

    Amashuri abanza yayize mu Rwunge Rwisunze Mutagatifu Dominiko i Mbuye (URG) mu Ruhango, icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye akiga mu iseminari nto y’i Kansi , icya kabiri cy’ayisumbuye akiga mu Rwunge rw’abisunze Mutagatifu Yozefu mu Birambo bya Gashari aho yize Ubugenge , Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) . yasoje amashuri yisumbuye mu 2017.

    Ubu yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Kigo Nderabarezi aho yiga Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo. Ari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza.

    Amaze kwamamara mu bisigo birimo ‘Wumva ute?’, ‘Unbreakable promise’, ‘Nzoga’, ‘Ivanjiri’, ‘Umugore si umuntu’, ‘Bikwiye kwigwaho’, ‘Tugane iwacu’ aheruka gushyira hanze n’ibindi byinshi.

    Rumaga afite ubuhanga buhambaye

    Rumaga afite ubuhanga buhambaye mu busizi

    Rumaga afite imyaka 22 y’amavuko

  • Amajyepfo: Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo irasaba gukurwamo –

    Tariki ya 6 Mata 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasohoye urutonde rw’imirenge yo muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ijya muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku wa Gatatu tariki 7 Mata 2021.

    Iyo mirenge ni uwa Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara n’uwa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

    Ikindi abashyizwe muri guma mu rugo bagenderaho basaba kuvanwamo ni uko ibyumweru bitatu bari bahawe byamaze kurangira.

    Ibyumweru bitatu iyo mirenge yari yahawe yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19 byarangiye tariki ya 28 Mata 2021.

    Karemera Anatole ati “Twebwe twategereje ko batuvana muri guma mu rugo ariko twarahebye, kandi ibyumweru bitatu baduhaye byararangiye. Icyifuzo ni uko badukura muri guma mu rugo kuko nta bantu benshi bakigaragara banduye inaha iwacu.”

    Bamwe mu bari barwaye Covid-19 bo mu mirenge imaze igihe muri guma mu rugo, bavuga ko bakoze ibishoboka byose bashyira mu ngiro amabwiriza yose kugira ngo birinde gukwirakwiza mu bandi Covid-19.

    Umwe ati “Nagumye mu cyumba cyanjye, umuryango wanjye wakomeje kunyitaho kandi twirinda guhura kugira ngo ntagira abo nanduza.”

    Icyifuzo bahurizaho bose ni ugusaba inzego zibishinzwe kubakura muri guma mu rugo, bakongera gusubira mu mirimo yabo kuko igihe bamaze badakora byabateye ubukene.

    By’umwihariko abakorera ubucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Huye barasaba ko bakongera gukomorerwa bagacuruza.

    Muhire Innocent ucuruza imyenda ati “Bakwiye kutureka tukongera gucuruza kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima imaze igihe yerekana ko nta bwandu bwinshi bukiri muri Huye. Badufashe badufungurire kuko ubukene butumereye nabi.”

    Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko mu bipimo bikomeje gufatwa mu bice by’Intara y’Amajyepfo, bigaragaza ko hari igabanuka ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19.

    Ibi ngo biratanga icyizere ko isaha n’isaha imirenge iri muri guma mu rugo yakurwamo.

    Ati “Ibipimo byafashwe byose nyuma y’iminsi 14 birimo kugenda bigaragaza y’uko nta murenge n’umwe uri hejuru ya 10% kuko imirenge yose iri munsi ya 3%; urumva rero ko biri kuduha icyizere ko n’imyanzuro izafatwa yabakura muri guma mu rugo.”

    Hashize iminsi mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa ibipimo byibuze bigera kuri 50 muri buri kagari mu rwego rwo kureba agace kugarijwe kurusha ahandi. Kuva iyo gahunda yatangira hafashwe ibipimo bisaga ibihumbi 20.

    Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yashyizwe muri Guma mu rugo

    [email protected]


  • Kigali: Abatuye “Norvège” bari kwiyubakira umuhanda wa Kaburimbo –

    Umuhanda bashaka kubaka uzaba ureshya na kilometero imwe, uri kubakwa ku nkunga yatanzwe na buri muturage utuye muri uyu mudugudu wa Gakoni aho uherereye.

    Abaganiriye na IGIHE bavuga ko bahisemo kwiyubakira uyu muhanda mu kwishakira ibisubizo aho gutegereza ko leta ibakorera ibintu byose.

    Abatuye muri aka gace batishoboye bahawe akazi bavuga ko biri kubafasha gutunga imiryango yabo no kwiteza imbere cyane muri ibi bihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Kabayire Papias w’imyaka 63 yagize ati “Kuba natwe twarahawe akazi na bagenzi bacu baturusha ubushobozi byaradufashije cyane kuko nkanjye ubu mu kwezi kumwe maze nkora, naguze uduhene tubiri ikindi kandi kuko ku munsi mpembwa 2500 Frw afasha umugore mu bijyanye n’ubuhinzi ku buryo mu rugo mu gihe abandi baba bataka inzara kubera Covid-19.”

    Bikorimana Augustin yemeza ko uyu muhanda uzabafasha byinshi cyane birimo guha isura nziza agace batuyemo.

    Ati “Nkeka ko buriya nta wari ukwiye kujya ategereza ko Leta ariyo izajya imukorera ibintu byose. Ni nayo mpamvu abaturage bo muri aka gace bahisemo kwiyubakira kaburimbo kugira ngo Norvège yacu igaragare neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, yemeza ko aba batuye muri aka gace bubatse uyu muhanda nyuma y’aho babonye ko bakwiye kugira ibyo bakorera mu rwego rwo kudahora bategera amaboko leta.

    Ati “Ni umuhanda bashaka guhindura uw’umukara, ni ibikorwa ubona biteye ishema abaturage nyuma y’aho babonye ko batuye mu gace keza noneho muri uko gutura kwabo babonye ko bakwiye kugira ibyo bakora mu kudahora bategera amaboko leta ku buryo mbona ari byiza kuko bizatuma n’abandi baturage babyigiraho bajye biyubakira bimwe mu bikorwa remezo batabanje gutegereza ko leta ariyo ibikora.”

    Yasoje avuga ko n’ubwo aba baturage bari kubaka uyu muhanda mu myaka iri imbere ibilometero byawo bizagenda byiyongera.

    Abatuye muri aka gace bahisemo kwiyubakira umuhanda batarinze gutegereza ubufasha bwa leta

    Ni umuhanda bemeza ko uzuzura utwaye agera kuri miliyoni 50 Frw

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude

    Kabayire Papias w’imyaka 63 yemeza ko kubaka uyu muhanda biri kumufasha kwiteza imbere

  • Byaba ari ngombwa ko mu mashuri hashyirwa udukingirizo mu kwirinda inda zitateganyijwe? –

    Hanze aha hasigaye hamenyerewe imvugo igira iti “Abakobwa bafite ubushyuhe, n’abahungu bafite ubushyuhe.” Ibi binumvikana muri ya ndirimbo ya DJ Pius yafatanyije n’abandi bahanzi bise “Ubushyuhe”.

    Ingimbi n’abangavu usanga baba bari muri ya myaka imibiri yabo iba iri guhinduka, ari nacyo mu gihe batangira gushishikarira kumenya neza ibirebana n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibijyanye nayo, hamwe usanga ubushyuhe mu mubiri bwiyongera cyane.

    Hari ubushakashatsi bwakozwe n’umunyeshuri w’imwe muri kaminuza zo mu Rwanda waganirije abakobwa n’abahungu bari munsi y’imyaka 18 biga mu mashuri yisumbuye muri Kigali na Muhanga bwagaragaje ko benshi muri bo batakaje ubusugi n’ubumanzi ku myaka iri hagati ya 15 na 16.

    Hari abagaragaza ko gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byaba igisubizo cyiza cyo kugabanya umubare w’abana baterwa inda imburagihe bikabaviramo gucikishiriza amashuri. Gusa nanone iki gitekerezo ntikivugwaho rumwe.

    Kamatari Vincent wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere Gasabo, we yagize ati “Niba koko abana benshi batwara inda bigatuma bava mu ishuri kuki hatashyirwamo se udukingirizo mu mashuri kugira ngo tujye dukoreshwa? Erega nibwo baba badufata nk’abana twese ibyo tuba tubizi kandi hari n’ababikorana hagati yabo.”

    Ibi kandi abihurizaho na Bruno Murengezi wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri Nyarugenge usanga bikwiye ko udukingirizo dushyirwa mu mashuri mato n’ayisumbuye. Yagize ati “Gushyira udukingiro mu mashuri byagira akamaro cyane. Usanga rwose bagenzi banjye benshi bakora imibonano, kandi kenshi bakorera aho. Byafasha.”

    Ababyeyi n’abarezi ntibabikozwa

    Bamwe mu babyeyi n’abayobozi b’ibigo ndetse n’abarimu bagiye bagaragaza ko umwanzuro wo gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri utaba ari igisubizo cyiza cyo kwirinda inda ziterwa abangavu, ahubwo byaba ari nko gutiza umurindi ubusambanyi mu mashuri yo mu Rwanda.

    Biziyaremye Innocent ufite abana batatu b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko iki cyemezo atagishyigikira.

    Ati “Ku bwanjye ntabwo nabyemera ari njye ufata umwanzuro, none se ubwo ryaba ari ishuri cyangwa abana baba bigira mu ma-lodges? Aho gushyiramo ibitabo bibongerera ubumenyi bagashyiramo udukingurizo? Ntabwo bikwiye kuko byajya bituma abana basambana cyane kuko baba bameze nk’abahawe rugari.”

    Byukusenge Hamisa ni umubyeyi w’abana bane biga mu mashuri yisumbuye utuye mu Murenge wa Ndera, we yagize ati “None se washyira udukingirizo mu ishuri ntufate umwanya wo kuza kubwira abanyeshuri impamvu utuhashyize n’igihe bazajya badukoresha? Hagakwiye gushakishwa izindi ngamba kugira ngo umubare w’abaterwa inda ugabanuke aho kubaha noneho udukingirizo kuko baba bagiye kwiga ntabwo baba agiye gusambana.”

    Umuyobozi w’ikigo cya GS EPA mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Antoine Rusingizandekwe, yavuze ko adashyigikiye na gato ko mu mashuri hashyirwamo udukingirizo kuko bisa nko gushishikariza abana kwishora mu busambanyi.

    Yagize ati “Ntabwo njye mbishyigikiye, ntabwo nshyikiye udukingirizo two mu mashuri. Abana wegereje utwo dukingirizo hafi aho umwana ko asanzwe akubagana ndetse kumurera ko ari kumuba hafi ukajya umwigisha, kuki watuhashyira? Kumwigisha ni cyo kintu gikuru cyane ukamugira inama kandi ukamenya kumukurikirana buri gihe ntumutererane n’umunsi n’umwe.”

    Yongeyeho ko gahunda zo gushyira udukingirizo mu mashuri we atazemera kandi atazishyigikiye kuko biba bisa k’aho ari ugushumuriza abana mu gihe hanze aha haryana.

    Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, nawe avuga ko mu kwirinda inda ziterwa abana hatashyirwa udukingirizo mu mashuri, ahubwo hategurwa izindi nyigisho zifasha abana kwirinda ubusambanyi.

    Ati “Ntekereza ko hari izindi nyigisho zindi zishobora gukorwa zigatangwa mu buryo bw’ubwirinzi. Nkeka y’uko ibyo ari byo umuntu yashyira imbere abana bakigishwa ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde banarinda ejo habo hazaza aho gushyira imbere kuzana iby’udukingirizo mu mashuri.”

    Yaboneyeho gusaba abana bose kwirinda ubusambanyi cyane ko umukobwa agomba gukomeza kurinda ubusugi bwe n’ibishuko kuko iyo abyirinze kugeza ubwo ashatse umugabo we biba byiza cyane.

    Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sulaimani, we avuga ko mu rwego rw’idini bidakwiye ko mu mashuri hashyirwamo udukingirizo.

    Ati “Ubundi mu rwego rw’idini ntabwo ritanga uburenganzira bwo kuba abana b’abakobwa cyangwa b’abahungu bahabwa udukingirizo kuko mu rwego rw’idini turavuga tuti ni bifate, ni birinde kuko birabujijwe no kwegera ubusambanyi ku buryo iyo ubahaye utwo dukingirizo baba babwegereye.”

    Yongeyeho ko inzego zibishizwe zibonye ko ari cyo gisubizo kirambye cyo kurwanya inda ziterwa abana zafata icyo cyemezo ariko ashimangira ko ku rwego rw’idini abana bagakwiye kwirinda ubusambanyi bakanabugendera kure.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17.337, mu 2018 baba 19.832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15.696.

    Hashize igihe kinini hibazwa ku cyakorwa kugira ngo inda ziterwa abangavu zikumirwe

    Aha ni muri GS Ruhanga aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buri mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwigisha abanyeshuri kwirinda ubusambanyi no gukoresha agakingirizo igihe kwifata byanze

  • Abigaragambya basaga 100,000 bazindukiye mu mihanda ya Montreal Muri Canada bamagana gahunda za Guma Murugo #Rwanda #RwOT

     Abigaragambya basaga 100,000 bazindukiye mu mihanda ya Montreal Muri Canada bamagana gahunda za Guma Murugo, n’ ingamba zo gukumira Covid19

    Soure : Youtube.com

  • Rubavu: Polisi yafashe abandi bageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Abafashwe barimo kunywa inzoga barimo abari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho abantu bari bari kunywa begeranye mu tubari dutatu two mu Mujyi wa Rubavu.

    Hafashwe abari bari kwiyakira barimo n’abageni bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yasabye abaturage kureka kwirara bakibuka ibihe bigoranye igihugu cyaciyemo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ati ‘’Abantu bakwiye kureka kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye kiracyahari, bazirikane imbaraga igihugu cyakoresheje mu guhangana n’iki cyorezo hagamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu Rugo na Guma mu Karere, amashuri agafunga n’ibindi.”

    Yashoje ababwira ko Polisi n’izindi nzego bakorana mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko batazigera bihanganira uwo ariwe wese uzashaka gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkana kuko bishobora guteza abaturage ibyago byo kwandura no kwanduzanya.

    Abafashwe bajyanywe muri Stade ya Rubavu bigishwa ububi bwa Covid-19 n’uburyo bwo kuyirinda banacibwa amande.

    Mu Karere ka Rubavu kuva igihe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zatangiriye, hamaze gufatwa abantu babarirwa mu bihumbi 150 barenze ku mabwiriza.

    Aba bageni bafashwe nyuma y’aho mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali hafatiwe abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo n’abageni bari mu Karere ka Kicukiro, bakajyanwa muri stade umukobwa yambaye agatimba.

    Abafatiwe mu birori byo kwiyakira bari baherekeje abageni bari bavuye gusezerana mu Murenge

    Abasanzwe mu kabari harimo n’abari basinze ku buryo bukomeye

  • Kaminuza zigenga zazahajwe na Covid-19 zatakambiye leta –

    Icyorezo cya Covid-19 cyazahaje bikomeye ibikorwa bitandukanye by’umwihariko urwego rw’uburezi aho nk’amashuri yigenga akomeje kugaragaza igihombo yaguyemo ndetse amwe akaba yaratakaje abanyeshuri.

    Kugeza ubu, habarurwa kaminuza zigenga 27 zirimo 14 z’abanyarwanda na 13 z’abanyamahanga bazitangije mu gihugu cyangwa zikaba zikorera mu bindi bihugu zifite amashami mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ihuriro rya za Kmainuza zigenga mu Rwanda, Dr Kabera Callixte, yavuze ko kaminuza zigenga zikeneye ubufasha bwihariye bw’amafaranga azifasha kongera kuzahura ubukungu no kuba zahabwa abanyeshuri barihirwa na Guverinoma ndetse zigashyirirwaho uburyo bwo kubona inguzanyo ku nyungu nto ugereranyije n’ibindi bikorwa byagizweho ingaruka na Covid-19.

    Dr Kabera usanzwe ari n’Umuyobozi wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, yabwiye The New Times ko umubare munini w’abanyeshuri bavuye mu mashuri.

    Ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko urwego rw’uburezi rwagizweho ingaruka cyane na Covid-19. Nibura abanyeshuri 20% bavuye mu ishuri ntibongera kugaruka kubera ibibazo byo kubura amafaranga yo kwishyura.”

    Yakomeje agira ati “N’abo bagarutse, ababyeyi babo bagizweho ingaruka ku buryo batari kubasha kubona ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri. Byatugizeho ingaruka mbi cyane.”

    Dr Kabera yavuze ko hari n’abanyeshuri benshi b’abanyamahanga bari baraje kwiga muri izi kaminuza zigenga nyuma y’aho zongeye gufungura Covid-19 igenjeje make ntibongera kugaruka.

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga ibisabwa byose mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, basaba gukorerwa ubuvugizi.

    Ati “Bemeye kugira icyo babikoraho kandi turi mu biganiro.”

    Ku rundi ruhande kandi n’ubwo Kaminuza zigenga zifite ibibazo by’amikoro zatewe n’icyorezo cya Covid-19, ziba zigomba no kwishyura abakozi, abarimu no kugura ibikoresho nkenerwa mu kwigisha.

    Basabye koroherezwa mu Kigega Nzahurabukungu…

    Mu 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega cyihariye cyo gufasha ibigo by’umwihariko iby’abikorera byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19. Ni ikigega cyashyizwemo miliyari 186 Frw.

    N’ubwo bimeze gutya ariko, kuri kaminuza zigenga ntabwo zabashije kwisanga mu bahabwa inguzanyo binyuze muri icyo kigega kubera ko ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe kuri ayo mafaranga ntabwo ziba zibyujuje.

    Aha niho Kabera ahera agira ati “Kaminuza zigenga zikeneye ubufasha bwihariye kubera ko ibisabwa kugira ngo duhabwe inguzanyo muri icyo kigega ntabwo byoroshye. Kugeza ubu nzi kaminuza imwe yigenga yagerageje ariko mu buryo bugoye.”

    Bimwe mu bisabwa ni uko kaminuza igomba kuba idafite umwenda wa Banki wa mbere ya Werurwe 2020.

    Ati “Ingaruka za Covid-19 ku rwego rw’uburezi zirazwi. Mu byumweru bitatu bishize twagiranye inama na HEC tuganira kuri ubwo busabe bwose. Twamenyesheje ubuyobozi ko urwego rw’uburezi rukeneye kwitabwaho kugira ngo rubashe kuzahuka.”

    Yakomeje agira ati “Ubu dushobora gufashwa binyuze muri kiriya kigega ariko turi gusaba ko twahabwa inguzanyo twishyura nibura 5% ku mwaka kandi iyo nguzanyo ikaba ari iy’igihe kirekire. Turi gusaba kandi umwaka umwe mbere yo gutangira kwishyura. Ibiganiro biracyakomeje.”

    Kabera yavuze kandi ko kugira ngo ku mashuri habeho kubahiriza amabwiriza yo guhana intera, ibikorwaremezo byo kubahiriza isuku, kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bikorwaremezo bisaba ishoramari rihambaye kandi bitoroheye kaminuza zigenga muri ibi bihe.

    Ibindi Kaminuza zigenga zivuga ko bizikomereye ni ibijyanye no kwishyura imisoro muri ibi bihe kandi zinjiza make.

    Kabera ati “Dukeneye ubufasha kubera ko tumaze umwaka wose dusohora amafaranga kandi tudakora.”

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Mukankomeje Rose, yavuze ko bazi neza uburyo urwego rw’uburezi rwazahajwe na Covid-19 by’umwihariko ari nayo mpamvu nyuma yo kugenzura no kuganira n’izindi nzego hazahaho kureba uko iki kigega cyafasha kaminuza zigenga.


  • Abanyeshuri 150 basoje kwiga Icyongereza muri gahunda ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda –

    Aya masomo yasojwe tariki ya 01 Gicurasi 2021. Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yashimiye aba banyeshuri akazi gakomeye n’umuhate wabo n’ukwihangana bagiye bagira mu gihe amasomo yagendaga ahagarara bitewe n’ibihe bikomeye turimo bya Covid-19.

    Ambasaderi Vrooman yagize ati “Ndashimira abanyeshuri bose basoje iyi gahunda y’imyaka ibiri yo kwiga icyongereza ya “English Access Microscholarship Program”. Yongeraho ati: “Amerika yabafashije muri iyi gahunda kuko twemera imbaraga z’uburezi mu kubaha amahirwe mashya mwe ubwanyu n’imiryango yanyu.”

    Gahunda ya English Access Microscholarship Program ni gahunda y’imyaka ibiri yo guhugura abanyeshuri mu rurimi rw’Icyongereza, iterwa inkunga na Ambasade ya Amerika. Imara amasaha 400 yigisha abanyeshuri icyongereza.

    Ifasha mu guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu byaro binyuze mu kwigisha icyongereza, uburezi, umuco n’iterambere ry’umuntu ku giti cye. Bifasha kandi urubyiruko rufite impano mu kumenya Icyongereza, bikaba byabafasha kugera ku ntego, zaba iz’amasomo, ndetse n’iz’umwuga.

    Kuva mu 2015, Ambasade ya Amerika yafatanyije na Congrégation des Soeurs Benebikira, gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ikaba yaribanze cyane ku banyeshuri bo mu cyaro uherereye mu Ntara y’Amajyepfo.

    Kuva iyi gahunda yatangira mu 2004, abanyeshuri barenga 110.000 bava mu bihugu birenga 80 ku Isi barayitabiriye, iterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva iyi gahunda yatangira mu Rwanda mu 2010, abanyeshuri berenga 1.000 bamaze kuyitabira.

    Byari ibyishimo ku banyeshuri bahuguriwe mu Karere ka Nyanza

    Abahuguriwe i Save bishimiye gusoza amasomo yabo