Tag: featured

  • Rubavu: Polisi yafashe abandi bageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Abafashwe barimo kunywa inzoga barimo abari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho abantu bari bari kunywa begeranye mu tubari dutatu two mu Mujyi wa Rubavu.

    Hafashwe abari bari kwiyakira barimo n’abageni bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yasabye abaturage kureka kwirara bakibuka ibihe bigoranye igihugu cyaciyemo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ati ‘’Abantu bakwiye kureka kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye kiracyahari, bazirikane imbaraga igihugu cyakoresheje mu guhangana n’iki cyorezo hagamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu Rugo na Guma mu Karere, amashuri agafunga n’ibindi.”

    Yashoje ababwira ko Polisi n’izindi nzego bakorana mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko batazigera bihanganira uwo ariwe wese uzashaka gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkana kuko bishobora guteza abaturage ibyago byo kwandura no kwanduzanya.

    Abafashwe bajyanywe muri Stade ya Rubavu bigishwa ububi bwa Covid-19 n’uburyo bwo kuyirinda banacibwa amande.

    Mu Karere ka Rubavu kuva igihe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zatangiriye, hamaze gufatwa abantu babarirwa mu bihumbi 150 barenze ku mabwiriza.

    Aba bageni bafashwe nyuma y’aho mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali hafatiwe abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo n’abageni bari mu Karere ka Kicukiro, bakajyanwa muri stade umukobwa yambaye agatimba.

    Abafatiwe mu birori byo kwiyakira bari baherekeje abageni bari bavuye gusezerana mu Murenge

    Abasanzwe mu kabari harimo n’abari basinze ku buryo bukomeye

  • Kaminuza zigenga zazahajwe na Covid-19 zatakambiye leta –

    Icyorezo cya Covid-19 cyazahaje bikomeye ibikorwa bitandukanye by’umwihariko urwego rw’uburezi aho nk’amashuri yigenga akomeje kugaragaza igihombo yaguyemo ndetse amwe akaba yaratakaje abanyeshuri.

    Kugeza ubu, habarurwa kaminuza zigenga 27 zirimo 14 z’abanyarwanda na 13 z’abanyamahanga bazitangije mu gihugu cyangwa zikaba zikorera mu bindi bihugu zifite amashami mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ihuriro rya za Kmainuza zigenga mu Rwanda, Dr Kabera Callixte, yavuze ko kaminuza zigenga zikeneye ubufasha bwihariye bw’amafaranga azifasha kongera kuzahura ubukungu no kuba zahabwa abanyeshuri barihirwa na Guverinoma ndetse zigashyirirwaho uburyo bwo kubona inguzanyo ku nyungu nto ugereranyije n’ibindi bikorwa byagizweho ingaruka na Covid-19.

    Dr Kabera usanzwe ari n’Umuyobozi wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, yabwiye The New Times ko umubare munini w’abanyeshuri bavuye mu mashuri.

    Ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko urwego rw’uburezi rwagizweho ingaruka cyane na Covid-19. Nibura abanyeshuri 20% bavuye mu ishuri ntibongera kugaruka kubera ibibazo byo kubura amafaranga yo kwishyura.”

    Yakomeje agira ati “N’abo bagarutse, ababyeyi babo bagizweho ingaruka ku buryo batari kubasha kubona ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri. Byatugizeho ingaruka mbi cyane.”

    Dr Kabera yavuze ko hari n’abanyeshuri benshi b’abanyamahanga bari baraje kwiga muri izi kaminuza zigenga nyuma y’aho zongeye gufungura Covid-19 igenjeje make ntibongera kugaruka.

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga ibisabwa byose mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, basaba gukorerwa ubuvugizi.

    Ati “Bemeye kugira icyo babikoraho kandi turi mu biganiro.”

    Ku rundi ruhande kandi n’ubwo Kaminuza zigenga zifite ibibazo by’amikoro zatewe n’icyorezo cya Covid-19, ziba zigomba no kwishyura abakozi, abarimu no kugura ibikoresho nkenerwa mu kwigisha.

    Basabye koroherezwa mu Kigega Nzahurabukungu…

    Mu 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega cyihariye cyo gufasha ibigo by’umwihariko iby’abikorera byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19. Ni ikigega cyashyizwemo miliyari 186 Frw.

    N’ubwo bimeze gutya ariko, kuri kaminuza zigenga ntabwo zabashije kwisanga mu bahabwa inguzanyo binyuze muri icyo kigega kubera ko ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe kuri ayo mafaranga ntabwo ziba zibyujuje.

    Aha niho Kabera ahera agira ati “Kaminuza zigenga zikeneye ubufasha bwihariye kubera ko ibisabwa kugira ngo duhabwe inguzanyo muri icyo kigega ntabwo byoroshye. Kugeza ubu nzi kaminuza imwe yigenga yagerageje ariko mu buryo bugoye.”

    Bimwe mu bisabwa ni uko kaminuza igomba kuba idafite umwenda wa Banki wa mbere ya Werurwe 2020.

    Ati “Ingaruka za Covid-19 ku rwego rw’uburezi zirazwi. Mu byumweru bitatu bishize twagiranye inama na HEC tuganira kuri ubwo busabe bwose. Twamenyesheje ubuyobozi ko urwego rw’uburezi rukeneye kwitabwaho kugira ngo rubashe kuzahuka.”

    Yakomeje agira ati “Ubu dushobora gufashwa binyuze muri kiriya kigega ariko turi gusaba ko twahabwa inguzanyo twishyura nibura 5% ku mwaka kandi iyo nguzanyo ikaba ari iy’igihe kirekire. Turi gusaba kandi umwaka umwe mbere yo gutangira kwishyura. Ibiganiro biracyakomeje.”

    Kabera yavuze kandi ko kugira ngo ku mashuri habeho kubahiriza amabwiriza yo guhana intera, ibikorwaremezo byo kubahiriza isuku, kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bikorwaremezo bisaba ishoramari rihambaye kandi bitoroheye kaminuza zigenga muri ibi bihe.

    Ibindi Kaminuza zigenga zivuga ko bizikomereye ni ibijyanye no kwishyura imisoro muri ibi bihe kandi zinjiza make.

    Kabera ati “Dukeneye ubufasha kubera ko tumaze umwaka wose dusohora amafaranga kandi tudakora.”

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Mukankomeje Rose, yavuze ko bazi neza uburyo urwego rw’uburezi rwazahajwe na Covid-19 by’umwihariko ari nayo mpamvu nyuma yo kugenzura no kuganira n’izindi nzego hazahaho kureba uko iki kigega cyafasha kaminuza zigenga.


  • Abanyeshuri 150 basoje kwiga Icyongereza muri gahunda ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda –

    Aya masomo yasojwe tariki ya 01 Gicurasi 2021. Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yashimiye aba banyeshuri akazi gakomeye n’umuhate wabo n’ukwihangana bagiye bagira mu gihe amasomo yagendaga ahagarara bitewe n’ibihe bikomeye turimo bya Covid-19.

    Ambasaderi Vrooman yagize ati “Ndashimira abanyeshuri bose basoje iyi gahunda y’imyaka ibiri yo kwiga icyongereza ya “English Access Microscholarship Program”. Yongeraho ati: “Amerika yabafashije muri iyi gahunda kuko twemera imbaraga z’uburezi mu kubaha amahirwe mashya mwe ubwanyu n’imiryango yanyu.”

    Gahunda ya English Access Microscholarship Program ni gahunda y’imyaka ibiri yo guhugura abanyeshuri mu rurimi rw’Icyongereza, iterwa inkunga na Ambasade ya Amerika. Imara amasaha 400 yigisha abanyeshuri icyongereza.

    Ifasha mu guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu byaro binyuze mu kwigisha icyongereza, uburezi, umuco n’iterambere ry’umuntu ku giti cye. Bifasha kandi urubyiruko rufite impano mu kumenya Icyongereza, bikaba byabafasha kugera ku ntego, zaba iz’amasomo, ndetse n’iz’umwuga.

    Kuva mu 2015, Ambasade ya Amerika yafatanyije na Congrégation des Soeurs Benebikira, gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ikaba yaribanze cyane ku banyeshuri bo mu cyaro uherereye mu Ntara y’Amajyepfo.

    Kuva iyi gahunda yatangira mu 2004, abanyeshuri barenga 110.000 bava mu bihugu birenga 80 ku Isi barayitabiriye, iterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva iyi gahunda yatangira mu Rwanda mu 2010, abanyeshuri berenga 1.000 bamaze kuyitabira.

    Byari ibyishimo ku banyeshuri bahuguriwe mu Karere ka Nyanza

    Abahuguriwe i Save bishimiye gusoza amasomo yabo

  • Ubuzima butangaje bwa Nyagashotsi warwanye intambara ya kabiri y’Isi uhamya ko ataranywa amazi mu myaka 101 –

    Ni umusaza uzi kuganira no gutebya, iyo muganira akubwira ko kwitwaza inkoni abyize mu myaka nk’ibiri ishize ubwo imbaraga ze zatangiraga kuba nke ubundi ngo yagendaga yemye nta kibazo.

    Yakuriye mu nka aziragira ariko ngo yari umwe mu basore b’intarumikwa mu gihe cye, ngo nta bantu bakundaga kumumenyera cyangwa ngo bamenyere inka z’iwabo.

    IGIHE yamusuye atuganiriza ku buzima yakuriye, uko yarwanye intambara ya kabiri y’isi, uko yagize uruhare mu gushinga inyenzi, itandukaniro ryo kuba mu gihugu cyawe no kuba impunzi, ishimwe rye kuri Perezida Kagame wamuhaye inzu, uko uko ashaje ataranywa amazi n’impanuro ku bakiri bato.

    Ni umusaza kuri ubu utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa mu Mudugudu wa Gakunyu aho yitegeye umuhanda wa kaburimbo.

    Uko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi

    Umusaza Nyagashotsi iyo muganira ukamubaza uko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi, akubwira ko bakuwe mu Rwanda mu cyitwaga iperu bajyanwa muri Kenya kugira ngo bifatanye n’abasirikare b’Abongereza mu kurwanya Ingabo za Hitler.

    Ati “Mu gice cy’iwacu twahavuye turi batatu kongeraho abandi benshi bakuwe mu bice bitandukanye, batujyanye muri Kenya ahitwa Kiriko, uriya Idi Amini Dada yadusanzeyo avuye kwiga aranaza atubera umuyobozi, twarwaniye ahantu hatandukanye tukahava tugiye kugera i Nairobi mu Mujyi nibwo twumvise ko Hitler yapfuye n’ingabo ze zirekera kurwana.”

    Nyagashotsi yavuze ko nyuma yo gutsinda ingabo za Hitler bamwe bakomeje bishima bagera muri SudanI, abandi bambikwa imidari, bahabwa imyambaro ya gisirikare myiza n’ingofero ziriho icyapa cy’intare.

    Yavuze ko bavuye muri Kenya n’amaguru bakagaruka mu Rwanda baciye muri Uganda, amafaranga nk’ikindi gihembo bari bagenewe ngo bayafatiye i Kabale muri Uganda.

    Nyagashotsi yavuze ko kandi buri Mutware wese bageragaho yagombaga kubabagira ikimasa ndetse akanabakorera umunsi mukuru kuva muri Kenya, Uganda kurinda ugaruka mu Rwanda.

    Agarutse mu Rwanda ngo yahise asinya amasezerano y’imyaka itandatu mu bacukuraga amabuye y’agaciro i Rwinkwavu akomereza akazi mu gucukura amabuye y’agaciro, nyuma y’iyo myaka ngo yahise asubira mu bworozi bw’inka atangira korora inka anashaka umugore ariko ngo akuze cyane ngo kuko yigiriye mu iraha ryo kurya amafaranga yahawe nyuma yo gutsinda Hitler.

    Uko yagize uruhare mu gushinga inyenzi

    Inyenzi ni Abatutsi bahunze mu 1959 no mu 1960 bakunze gukora udutero shuma tugamije kugaruka mu Rwanda nk’igihugu cyabo birukanywemo n’Abahutu.

    Nyagashotsi yavuze ko ubwo bahungaga Abanyarwanda benshi bagiye mu nkambi ya Nakivale, Nshungerezi abandi ngo barakomeza bajya ahantu hatandukanye nka Toro, Rwamanja n’ahandi.

    Ati “Inyenzi nazibayemo ndi no mu bazishinze mu 1962, twazishinze kubera ubushoberwe, twagira ngo tugaruke iwacu kuko abatwirukanye twumvaga bataturusha imbaraga nubwo baziturushije kuko bari bafite abasirikare bafite imbunda, twe tugatera dukoresheje amacumu n’imiheto abari bafite imbunda muri twe bari batatu.”

    Nyagashotsi yavuze ko bwa mbere batera batsinzwe ubwa kabiri batsinsura ingabo, ubwa gatatu bateye bagarukira i Kiziguro ariko ngo bageze aho babasubiza inyuma.

    Nyuma yo gusubizwa inyuma ngo bageze mu nkambi uwari Umwami w’u Rwanda Kigeli wa IV Rwabugiri ababuza kongera gutera.

    Ati “Yaratubwiye ngo ibyo dukora si byo, murashira babica kuko baratwicaga, yaratubwiye ngo niduhindure amajyo mureke kurwana ahubwo mwigishe abana banyu, abana nibige mubahe inzira nziza y’igihugu cyabo be kuba abanyamahanga.”

    Abana ngo barabigishije abenshi batangiye kuba abasore ngo nibwo Museveni yatangizaga urugamba rwo gufata ubutegetsi muri Uganda baboherezayo ku bwinshi, bamwe ngo bapfirayo abandi baramufasha kugeza ubwo ageze ku butegetsi nabo bahita bashaka uburyo batangiza urugamba rwatumye bagaruka mu Rwanda.

    Nyagashotsi yavuze ko amakuru y’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi yayakurikiraniraga hafi ngo buri gace zafataga yahitaga abimenya agiye kumva yumva ngo zafashe u Rwanda.

    Ati “Naje mbyina urushayaya, urushoreranyana, Kagitumba twahageze nka Saa Munani kuva Uganda, nageze Kagitumba ndavuga nti hehe n’Ubugande n’ubu sindasubirayo.”

    Nyagashotsi yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kubona agaruka mu Rwanda yari amaze imyaka 34 atarugeramo avuga ko amahanga ahanda uko wayabamo kose nta hantu haruta iwanyu.

    Yavuze ko akigaruka mu Rwanda abahungu be bari mu barwaniye igihugu babanje kumutwara kuba i Kigali agezeyo haramunanira arahava asubira kwibera mu cyaro.

    Nyagashotsi avuga ko nta cyaruta kuba mu gihugu cyawe kabone nubwo waba ubayeho nabi ngo kuko kwitwa umunyamahanga nta cyiza kibamo.

    Ati “Kwitwa impunzi ni bibi wabaga umeze neza wambaye neza Umugande akaza anarwaye imvunja akagukura ku ntebe ukavaho akicara kuko ari mu gihugu cye, ukabura icyo wamukorera, nta cyiza twahagiriye kuko nanahatungiye inka nyinshi n’amasambu ariko ntacyo byamariye.”

    Imboni ze ku Rwanda rw’ubu n’urwa kera

    Nyagashotsi yavuze ko u Rwanda rw’ubu ari amata n’ubuki ugereranyije na kera

    Ati “ U Rwanda rwa kera rwatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi ariko u Rwanda rw’ubu aho turugejeje nanjye ndimo ni amata n’ubuki, ni shyira wizane, ni amahoro meza, turabanye yewe n’abagize nabi baraza bakihana bakakirwa bakajya mu bandi, impunzi zahunze ziraza zikiga amasomo zigataha.”

    Ishimwe rye kuri Perezida Kagame wamuhaye inzu

    Nygashotsi yashimiye Umukuru w’Igihugu wamuhaye inzu irimo ibikoresho byose, inka n’umushumba wayo ndetse akanamugurira ubutaka bwo guhingaho ubwatsi.

    Ati “ Njya numva bavuga ngo Paradizo, ubu nyirimo, ndamushimira nkomeje mubwira nti Imana imuhe umugisha imuhe ubudahangarwa, rwose ibintu yankoreye mu mubwire ko ari umwega w’umwakagara, uzamuye umusaza wawe umuha amata yari yabuze ashaje, umuhaye inzu atigeze ifite byose, umuhaye isambu umuhaye inka.”

    Umusaza Nyagashotsi avuga ko inka Perezida Kagame yamugeneye igiye kumufasha gukomeza kunywa amata, arahira yivuye inyuma ko atarigera anywa amazi mu buzima bwe.

    Ati “ Nkifite akabaraga naragendaga nkahingira amafaranga nkanywa agacupa ariko sinywe amazi, aho nkeneye abana banjye bampaga udufaranga nkanywa amata nka kabiri mu cyumweru ubundi nkanywa akagwa.”

    Nyagashotsi avuga ko kimwe mu bitumye asaza neza atarwaragurika ari ukurya indyo nziza izira amavuta kandi ikomeza umubiri, avuga ko mu byo akunda kurya harimo ibijumba, imyumbati, ibishyimbo ndetse akanywa amata n’inzoga bizira gusinda.

    Ati “Nta businzi nigeze, nta guhuzagurika nigeze kuko nakuriye mu muco muzima wo gukora no kwirinda gusinda.”

    Yagiriye inama abakiri bato yo kwirinda ubusinzi n’ubusambanyi ngo kuko byatuma u Rwanda ruterwa rukabura abarutabara, yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu bigusha by’ubusambanyi ngo kuko bimunga umuntu agasaza imburagihe.

    Kuri ubu uyu musaza ari kuba mu nzu nziza yubakiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda mu izina ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame. Inzu n’ibindi bikoresho nkenerwa byose byakorewe uyu musaza byatwawe miliyoni 16 Frw.

    Nyagashotsi yarwanye intambara ya kabiri y’Isi

    Nyagashotsi yavuze ko akiri umusore yari intarumikwa. Yavuze ko atangiye kwitwaza inkoni mu myaka ya vuba

    Inzu Nyagashotsi yubakiwe avuga ko ayifata nka Paradizo

  • Techno Market yaserutse bidasanzwe muri Tour du Rwanda 2021 –

    Tour du Rwanda y’uyu mwaka ifite umwihariko kuko yahuriranye n’ibihe bidasanzwe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

    Mu butumwa buri gutangirwa muri iri siganwa, benshi mu baterankunga baryo bari kwitsa ku gutahiriza umugozi umwe mu guhashya iki cyorezo, u Rwanda rumaze umwaka n’amezi asaga abiri ruhanganye nacyo.

    Muri uyu mwaka, mu baterankunga baherekeje Tour du Rwanda harimo na Techno Market Ltd, yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri.

    Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Techno Market, Umuhire Diane, yashimangiye ko bahisemo gukomeza gukorana na Tour du Rwanda mu kwegerana n’abakiliya babo.

    Yagize ati “Dusanzwe turi icapiro rikorera mu gihugu, dukora print z’ubwoko bwose bw’ibitabo birimo n’ibyakoreshejwe muri Tour du Rwanda. Turagendana n’amagare tugeza ku bantu bose serivisi zacu.’’

    “Dufite uburyo butandukanye bwo gusohora ibitabo binyuranye bijyanye n’ibyifuzo by’abatugana. Dushobora no gusohora ibitabo binini, cyangwa ukaba wabizana ugahita ubitahana.’’

    Umuhire yasobanuye ko nubwo basobanurira Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye serivisi bafite, banarushaho kubashishikariza kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Twifuje gukomezanya na Tour du Rwanda nubwo hari Coronavirus, mu butumwa dutanga tubwira abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.’’

    Techno Market ikora ibitabo, brochure n’ibikoresho byifashishwa mu gusakaza ubutumwa mu bikorwa bitandukanye, by’akarusho akaba ari nayo yakoze ibitabo, ibyapa, ingofero n’ibindi byifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda 2021.

    Iri capiro ryatanze igisubizo ku kwihutisha no kugabanya ikiguzi cya serivisi zo gucapisha ibitabo, abatari bake bajyaga gushakira mu mahanga.

    Mu ntego za Techno Market harimo ko izakomeza gutera inkunga irushanwa ry Tour du Rwanda.

    Techno Market ifite imashini za printing na branding zigezweho. Iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya T2000 mu cyumba cya 107 ahateganye no kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri Sulfo.

    Mu rwego rwo korohereza abagana Techno Market, serivisi zayo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendanwa 0788158800.

    Techno Market yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri

    Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi

    Muri iyi Tour du Rwwanda bazarushaho gusobanurira Abanyarwanda serivisi zabo zitandukanye

    Umumotari ukora udushya kuri moto ari mu bifashishijwe na Techno Market mu gususurutsa abakunzi b’umukino w’amagare

    Amafoto: Techno Market


  • Cogebanque yinjiranye muri Tour du Rwanda 2021 poromosiyo nshya yise “Tugendane” –

    Mu irushanwa ry’uyu mwaka Cogebanque ni yo muterankunga waryo mukuru, ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.

    Tour du Rwanda yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Gicurasi izasozwa ku wa 9 Gicurasi 2021. Iri kuba mu bihe bidasanzwe aho Isi n’u Rwanda bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

    Ni ibihe byatumye hafatwa ingamba zidasanzwe zigamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hagabanywa ibikorwa bihuza abantu.

    Mu kubishyira mu bikorwa, Cogebanque yatangije poromosiyo yise “Tugendane” igamije kurushaho korohereza abakiliya ba banki kubona serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko iyi poromosiyo ijyanye n’icyerekezo cya banki cyo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

    Yagize ati “Turi kubwira Abanyarwanda ko hari uburyo bwo kubona serivisi zose za banki bitabasabye kugendana ibifurumba by’amafaranga mu ntoki, bikaba byanabaviramo kuyibwa.’’

    Muri iyi poromosiyo, abakiliya bashya ba Cogebanque ndetse n’abasanzwe bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga.

    Iyamuremye yakomeje ati “Dufite agents bari gufasha abantu gufunguza konti, kandi na uyifunguye agahita ajya muri mobile banking. Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abakiliya baba abasanzwe bakorana na banki n’abashya, gukoresha ikoranabuhanga.’’

    Umukiliya wa Cogebanque ushaka gukoresha ikoranabuhanga yifashisha Mobile banking akanda *505# kuri telefoni iyo ariyo yose; ashobora gushyira apulikasiyo ya CogemBank muri smartphone, kwiyandikisha muri Internet banking, gutunga amakarita ya Cogebanque mastercard (debit, credit na prepaid) amuhesha uburenganzira bwo kwishyura no guhaha mu Rwanda no ku Isi hose, cyangwa akifashisha Smart cash card.

    Nubwo Poromosiyo ya “Tugendane” yatangijwe muri Tour du Rwanda na nyuma yayo izakomeza.

    Muri iki gihe cy’iminsi umunani ya Tour du Rwanda, abazakoresha konti yabo bifashishije ikoranabuhanga, abazizigamira, bazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.

    Iyamuremye yakomeje ati “Hazatangwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n’ibikoresho aho buri etape ya Tour du Rwanda isorezwa.’’

    “Nyuma ya Tour du Rwanda Cogebanque irateganya kuzasoza ubukangurambaha bw’amezi abiri. Tuzajya dutanga ibikoresho bitandukanye birimo moto, telefoni, televiziyo zigezweho n’ibindi.’’

    Yagaragaje ko muri Poromosiyo yiswe “Tugendane”, Abanyarwanda badakwiye kuyirebera mu bihembo gusa ahubwo bikwiye kureba no guha agaciro ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki nko kubitsa, kubikuza, gusaba inguzanyo n’izindi.

    Ati “Twizera ko muri ibi bihe bidasanzwe, abakiliya bacu bagomba kumva ko nka banki dukora ibishoboka ngo tugendane mu rugendo barimo rutoroshye.’’

    “Tugendane” ni poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo. Bumwe mu buryo ushobora kugendana na Cogebanque ni ugukoresha imiyoboro yayo y’ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi n’ibicuruzwa, kohereza amafaranga n’ibindi.

    Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo y’iyi banki izwi nka “Coge mBank”.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko muri poromosiyo ya “Tugendane”, abakiliya bashya n’abasanzwe bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki

    Cogebanque ni yo yambika ikanahemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi. Kuri etape ya mbere, hahembwe Mohd Zariff Muhammed ukinira Terengganu Cycling Team

    Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda

    Abakobwa b’uburanga baherekeje Cogebanque bari no mu bafasha mu gusobanura zimwe muri serivisi z’iyi banki

    Cogebanque yinjiranye muri Tour du Rwanda 2021 poromosiyo nshya yise “Tugendane”

    Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda, iyi banki imaze imyaka 10 itera inkunga iri siganwa

    Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021, Kayirebwa Marie Paul mu baherekeje Cogebanque muri Tour du Rwanda

  • Uko Mastercard Foundation na Cornell SC Johnson bafashije amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda –

    Ibi byatumye benshi bafatira hafi amahirwe babonye yo guhugura abayobozi n’abakozi kugira ngo barusheho gutanga serivisi zinoze nka bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

    Imwe muri porogaramu z’amahugurwa zabafashije, ni gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’ yatangijwe na Mastercard Foundation ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo kaminuza ya Cornell SC Johnson College of Business, ubusanzwe ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari gufasha urubyiruko rugera ku 30.000 kugira ubushobozi buhagije bwo gukora ibijyanye n’ubukerarugendo.

    Yongeyeho ati “Mu gihe intego ikiri imwe, turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu gutanga porogaramu zitandukanye yaba mu Isi ihanganye na Covid-19 cyangwa na nyuma yayo, twubaka ubushobozi mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse tunakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amahugurwa ku banyeshuri.”

    Kuva mu 2018, imishinga irenga 100 imaze guhabwa amahugurwa muri iyi porogaramu ya ’Hanga Ahazaza’ ndetse hafi abakozi 800 bayikuyemo umusaruro ugaragara.

    Kumva neza akazi bakora byatumye bamwe bahindura imikorere

    Abahawe aya mahugurwa bemeje ko amasomo bafashe cyane cyane ajyanye no kubahugura uko bakora akazi neza kinyamwuga yabakuye ku rwego rumwe akabashyira ku rundi.

    Umuyobozi w’abakozi muri hoteli ya One and Only Resort ikorera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Jeanne Kayitesi, wohereje mu mahugurwa abakozi 32 muri 200 yari afite, yavuze ukuntu hari umukozi (wari uri ku rwego rwa manager) mu bo yohereje wahinduye imikorere amaze guhabwa amahugurwa ku buryo byatumye azamurwa mu ntera.

    Ati “Aya masomo yaramuhinduye, nabonye impinduka zikomeye mu miyoborere ye kuva yatangira gukora.”

    Shehzad Rajani, ushinzwe ibikorwa by’imari muri hoteli ya Radisson Blu Kigali, ni umwe mu bayobozi bahawe amasomo muri Cornell University Hanga Ahazaza mu gihe cya Covid-19. Yavuze ko nubwo yakoze igihe kinini mu bijyanye n’imari, hari ibishya yungukiye mu masomo yahawe.

    Yongeyeho ati “Ubu ndi gushyira mu bikorwa ibyo nize, nabaye umuyobozi wumva abakozi be. Mbabaza intego zabo, ibyo bitegura gukora n’icyo biteganya kugeraho mu gihe kiri imbere. Igihe cyose bumva banyegera tukaganira nkabatega amatwi.”

    Umuyobozi w’abakozi muri Radisson Blu and Kigali Convention Center, Eric Semuzima , yavuze ko yabonye itandukaniro rya mbere y’uko abakozi bahabwa amahugurwa na nyuma yaho.

    Ati “Ubu abakozi basigaye batinyuka bakavuga, bagashyikirana n’abagenzuzi babo mu kugaragaza ibibazo no kubishakira ibisubizo. Bifitiye icyizere ku buryo batagikenera umuntu uberekera kuri buri kazi bahawe, ndetse muri gahunda zacu ziri imbere, tuzatanga amahirwe ku bakozi bajye kwiga aya masomo.”

    Aline Rwubaka, ushinzwe ibikorwa muri Primate Safari itanga serivisi z’ubukerarugendo we yagize ati “Umushinga wacu wateye imbere, iyi porogaramu yatwubuye amaso itwereka uko ibyo dukora (ubukerarugendo) bikorwa. Ubu ntega amatwi abo dukorana niyo naba mfite akazi kanshyira ku gitutu.”

    Umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa muri Cornell Hanga Ahazaza, Henry Hakundwumukiza, byamuhaye amahirwe yo kuba umwe mu barimu batanga amasomo muri iyi porogaramu.

    Umuyobozi w’iyi porogaramu, Kim Szpiro, yagize ati “Hari ba Henry babiri, Henry wa mbere y’amahugurwa ya Cornell na Henry wa nyuma yayo. Yavutse bundi bushya. Ubu Henry ni umunyeshuri, ni umwalimu, ni umufashamyumvire, ni rwiyemezamirimo ndetse yatangije n’urubuga rwa YouTube rwitwa ‘Gourmet School of Culinary Arts’ aho atanga amasomo yo guteka.”

    Yongeyeho ko Henry yatanze umusanzu mu gutegura integanyanyigisho za Leta z’isomo ry’ubutetsi mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

    Haracyakenewe kongera ingufu mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda

    Nubwo hari icyahindutse mu mitangire ya serivisi no mu mikorere ya bamwe mu bakozi ba hoteli n’abakora muri sosiyete z’ubukerarugendo, haracyakenewe kongerwamo izindi imbaraga cyane ko bikiri ibintu bishya mu Rwanda.

    Mu by’ingenzi bikenewe harimo kumenya ururimi rw’Icyongereza neza, kumenya uko umukiliya aganirizwa, uburyo bwiza bwo gutanga serivisi, uko bateza imbere imishinga yabo ndetse no guhugurwa mu bijyanye no kwandika zimwe mu nyandiko zikoreshwa mu kazi zirimo gusubiza ubutumwa bw’abakiliya, ibibazo byabo, gutanga raporo n’ibindi.

    Rwubaka yavuze ko mu Rwanda hakenewe kaminuza nyinshi zitanga impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu cya Kaminuza mu masomo y’ubukerarugendo n’amahoteli nka bimwe biteza imbere igihugu.

    Gahunda ya Cornell Hanga Ahazaza ifite intego yo gufasha urubyiruko kubona akazi no kumenya birushijeho akazi k’ubukerarugendo n’amahoteli uko gakorwa.

    Kim Szpiro uhagarariye Cornell Hanga Ahazaza, yavuze ko iyi kaminuza igirana imikoranire ya hafi n’abandi bafatanyabikorwa ba Mastercard muri iyi gahunda hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo n’amahoteli.

    Gahunda ya Hanga Ahazaza yatangijwe na Mastercard Foundation izakomeza gutanga amasomo kugeza mu 2023, kuko ni gahunda yagenewe imyaka itanu, ikarangira itanzweho miliyoni 50$.

    Mu bushakashatsi bwakorewe ku barangije amasomo muri Cornell University Hanga Ahazaza, muri Werurwe 2021, bwagaragaje ko 94% y’abahuguwe byabafashije mu kazi kabo, 28% bazamurwa mu ntera, 39% bongerewe umushahara, mu gihe abandi 14% batangiye business zabo ku giti cyabo.

    Cornell University Hanga Ahazaza itanga amasomo ya Hospitality Management, Recognition of Achievement in Service Excellence ndetse na Specialization Certificate.

    Ukeneye gufata amasomo ya Cornell Hanga Ahazaza, wakwiyandikisha unyuze ku rubuga www.ecornell.com/portal/hanga-ahazaza-apply/ cyangwa ukandikira umuyobozi wayo Kim A. Spziro kuri e-mail [email protected] cyangwa ugahamagara kuri 0786 406 120.

    Binyuze muri gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’ abakozi b’ibigo birenga 100 bamaze guhugurwa

  • U Bwongereza bwemeje ko nta gishobora gukoma mu nkokora CHOGM iteganyijwe i Kigali –

    Iyi nama izabera mu Rwanda mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021 yagombaga kuba yarabaye ku wa 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.

    Ni umwanzuro wafashwe kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abashoraga kwitabira iyi nama cyane ko iki gihe amakuru kuri COVID-19 yari akiri make, ku buryo abantu batari kwirengera ingaruka z’ibyashoboraga kuba mu gihe iyi nama yaba iteranye.

    Nyuma yo gukora isesengura ryimbitse ku miterere y’iki cyorezo, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwafashe icyemezo cy’uko iyi nama yakwimurirwa mu kwezi kwa Kamena.

    Mu kiganiro Minisitiri Tariq Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda yagiranye na RBA ku wa 1 Gicurasi 2021, yavuze ko mu gihe habura iminsi mike ngo iyi nama iterane igihugu cye ndetse na Commonwealth bizakomeza gukorana n’u Rwanda ruzayakira kugira ngo igende neza.

    Ati “Ndizera ko uko tugenda dusatira ukwezi kwa Kamena tuzakomeza gukorana n’abanyamuryango ba Commonwealth, n’u Bwongereza nk’igihugu kiyoboye muri iki gihe, n’u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM, n’umunyamabanga mukuru n’itsinda bakorana ku buryo inama izaba mu mutekano no mu ituze.”

    Yavuze ko aho bigeze icyorezo cya COVID-19 kidashobora kongera gutuma iyi nama isubikwa ngo kuko abantu bamaze kumenya uko bagomba kwitwara n’ibyo bagomba kubahiriza kugira ngo bayirinde.

    Ati “Muri rusange abantu bazi ibyo bagomba kwitwararika mu ngendo, bazi ibizamini bagomba gukorerwa, bazi ibyo bagomba kwitondera iyo bafashe indege bajya mu kindi gihugu, kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye na Covid-19 ntekereza ko abantu bamaze kumenyera kubaho muri ubwo buryo guhera umwaka ushize.”

    Iyi nama izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo iterambere ry’urubyiruko, umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga (cyber security), uburinganire bw’abagore n’abagabo, ihindagurika ry’ikirere, uburezi ndetse n’iterambere rya demokarasi . Bteganyijwe ko izahuriza i Kigali abantu babarirwa hagati ya 7000 na 10 000.

    U Rwanda ruriteguye

    Mu ruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland aherutse kugirira mu Rwanda muri Werurwe yavuze ko hari icyizere cy’uko iyi nama izagenda neza kandi ikaba imbonankubone nyuma y’igihe hakorwa inama mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ati “Dufite intego yo gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuzahurire aha ngaha i Kigali tariki 21 Kamena uyu mwaka, turashaka kuba hamwe nk’Umuryango tumaze igihe dukora inama zacu dukoresheje ikoranabuhanga. Inama za mbere zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hari abantu benshi bafite icyizere cy’uko twahura nk’uko twicaye ubu tukaganira imbonankubone.”

    Yakomeje avuga ko yanyuzwe n’aho yasanze u Rwanda rugeze imyiteguro ndetse yemeza ko nta gihugu kigeze kibikora kuri urwo rugero.

    Ati “U Rwanda ruriteguye neza! Iyo utekereje uko aho inama izabera hubatswe ,itsinda ririmo gutegura CHOGM ririmo gukurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi, barimo gukurikirana ikintu ku kindi. Ntabwo turabona igihugu kiteguye gutya CHOGM nk’u Rwanda. Dufite ibyishimo, ni ibintu bishimishije kubona abantu bitanga, barakora ibyo bishimiye kandi bakorana n’umwete.”

    U Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwakira CHOGM mu mpera za 2019, icyo gihe Guverinoma yari yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zari zagenewe kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga.

    Ibindi bikorwa bijyanye no kwitegura iyi nama byakozwe birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, kuvugurura no kwagura iyari ishaje, kuvugurura amazu no kurimbisha Umujyi wa Kigali aho bishoboka hose.

    Uretse Guverinoma y’u Rwanda n’abikorera baganiriye na IGIHE bavuze ko bageze kure bitegura kugira ngo bazabashe kwakira neza abazitabira iyi nama.

    Biteganyijwe ko inama nkuru izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel. Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira.

    Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.

    Kugira ngo igihugu cyemererwe kwakira CHOGM bisaba ko cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

    Minisitiri w’u Bwongereza Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza (Commonwealth), Tariq Ahmad yavuze ko COVID-19 itakongera kubuza CHOGM itegerejwe mu Rwanda

  • Abantu 11 barimo abasekirite bafashwe bakekwaho kwiba inzoga –

    Aba bashinzwe gucunga umutekano bafashwe hamwe n’abandi batandatu barimo batatu bakekwaho kugura ibyo byafashwe no kubicuruza ndetse n’abandi batatu bibaga mudasobwa na telefoni .

    Bafashwe kuwa 30 Mata 2021 nyuma yo kwiba rwiyemezamirimo bari bashinzwe kurinda wari ufite iduka(depot) ricuruza inzoga ziganjemo izo mu bwoko bwa liqueur.

    Umwe uri mu bakekwaho kwiba inzoga yabwiye itangazamakuru ko ubu bujura babukoraga mu mayeri menshi cyane afatanyije na bagenzi be ku buryo bari bazi ko batafatwa.

    Ati “ Twazanaga imodoka dufite umushoferi tukinjira, tukagenda mu kigo tukinjiramo, tukazipakira [inzoga]. Twamaraga kuzipakiramo bamwe bagasigara ku kazi undi akazijyana, tukazijyana kuzigurisha”.

    Yavuze ko bari bamaze icyumweru batangiye uyu mugambi ndetse ko bari bamaze kugurisha inzoga zifite agaciro k’amafaranga arenga 500 000.

    Uyu yemera icyaha akanagisabira imbazi akagira inama bagenzi be ko badakwiye kugwa mu bishuko byo gushaka amafaranga mu buryo butemewe ahubwo ko bajya bategereza umushahara.

    Uwaguraga izo nzoga yavuze ko atari asanzwe acuruza inzoga gusa ngo yari yabwiwe n’umuntu ko hari inzoga zaguzwe muri cyamunara, na we yemera kuzigura kugira ngo azungukemo.

    Yavuze ko impamvu yaguze inzoga kandi adasanzwe azigurisha ari uko yari yizeye kuzibonera isoko maze akavanamo inyungu nyinshi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete icunga umutekano ya AGESPRO, abo basekirite bakoragamo, Murama Jean Pierre, yavuze ko bitari bisanzwe kubona abashinzwe gucunga umutekano aribo biba, avuga ko bihabanye n’indangagaciro z’icyo kigo.

    Ati “ Duhamya ko ari ikintu kidasanzwe mu kigo cyacu kandi gitandukanye n’amahame tugenderaho.Tugira gahunda yo kubahugura, tugira gahunda yo kubumva kandi n’abakirya babaga bishimira serivisi tubaha.”

    Yijeje abo bashinzwe kurindira umutekano ko ibi bikorwa bibi bitazasubira kubaho ukundi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kuba abari bashinzwe gucunga umutekano aribo bahindukiye bakiba ari ikintu kidakwiriye kwihanganirwa.

    Ati “Iki ni ikintu gikomeye cyane. Icyo dusaba abaturarwanda ni ukuduha amakuru kugira ngo ahagaragaye ko bibwe bikurikiranwe abantu bafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe.”

    Abafashwe nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Aba bafashwe bibye mudasobwa

    Abafashwe barimo n’abari bashinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibintu mu kigo cya AGESPRO

    Inzoga zibwe ziganjemo izo mu bwoko bwa liqueur

    Umwe mu bashinzwe gucunga umutekano yavuze ko bakoreshaga amayeri menshi mu kwiba izi nzoga kuko bifashishaga imodoka mu kuzitunda

  • Nyamasheke: Abaturage barenga 300 borojwe amatungo afite agaciro ka miliyoni zisaga 14 –

    Ni igikorwa cyakozwe n’umuryango Compassion International ubinyujije mu iterero rya Methodiste Libre au Rwanda (EMLR) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.

    Akarere ka Nyamasheke kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abakene benshi, by’umwihariko aboroye akaba ari bake.

    Ntaganira Josue Michael, umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage yashimiye abafatanyabikorwa bari kubafasha kuzamura abaturage.

    Ati “Bongereye abaturage ubushobozi, babahaye intangiriro ngo bategure ejo hazaza kandi babahaye n’ubushobozi bwo gutuma aho batabonaga imbaraga zituma babona ibindi bibateza imbere babubona mu buryo bwihuse. Umuturage azabona ifumbire, itungo, ibi byose bizatuma ubuhinzi n’ubworozi bitera imbere ari nayo soko y’iterambere ry’umuturage muri rusange.”

    Abahawe inka n’ihene bishimiye aya matungo bijeje ko azabafasha mu kubona ifumbire no kurushaho kwiteza imbere.

    Mukarugira Spéciose umwe muri bo ati ati “Iyi ni inka y’umugisha igiye kumfasha mu kubona amata, kubona ifumbire kuko nta nka nari mfite, kugira ngo mbone ifumbire byari bigoye.”

    Uwimbabazi Mariana yunzemo ati “nishimiye iri tungo bampaye kandi nzaribyaza umusaruro, iyi hene izampa ifumbire kandi izororoka ndetse noroze n’abagenzi banjye kuburyo twese tuzatera imbere.”

    Eduard Ndahayo umuyobozi w’uyu mushinga Methodiste Libre au Rwanda (EMLR) yavuze ko ubusanzwe bita ku bana ariko ko batabikora imiryango yabo ibayeho nabi.

    Ihene 298 zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni zisaga 11 naho inka 8zikaba zifite agaciro miliyoni eshatu n’ibihumbi 200.

    Abagera kuri 298 bahawe ihene zizabafasha kwivana mu bukene