Tag: featured

  • Bugesera: Umugabo ukekwaho kugendana umuhoro ngo azateme mukase yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugu wa Nyamizi, Akagari ka Nyabagendwe mu Murenge wa Rilima mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Rilima avuga ko uyu mugabo nyuma y’uko se apfuye yahize kuzica mukase ndetse akaba yahoraga agendana umuhoro kugira ngo nibahura azahite amutema.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulima, Murwanashyaka Oscar, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko bamenye amakuru y’uko uyu mugabo agendana umuhoro bahise bamenyesha RIB.

    Ati “Nibyo hari umuturage w’imyaka 47 wari umaze iminsi afitanye amakimbirane na mukase nyuma turabimenya arafatwa ashyikirizwa RIB ubu niyo iri gukurikirana ukuri kwabyo.”

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo ashobora kuba afitanye amakimbirane na mukase ashingiye ku mitungo.

    Ati “ Amakimbirane yabo urebye asa nk’aho atari azwi kuko se amaze ukwezi apfuye ubwo rero niba bari bayafitanye se akiriho simbizi kuko nyuma yo gupfa nibwo umusore atangiye kugaragaza ko ashaka imitungo ya mukase bitanyuze mu mategeko.”

    Yongeyeho ko bakimenya aya makuru y’uko uyu mugabo agendana umuhoro bihutiye kumuta muri yombi mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba bamushyikiriza RIB.

    Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa RIB ntibyadukundira, gusa amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rilima avuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu murenge.

    Umugabo wo mu Karere ka Bugesera ukekwaho kugendana umuhoro ngo azateme mukase yatawe muri yombi

  • Ba rwiyemezamirimo 33 bagiye guhabwa amasomo azabafasha kugera ku ndoto zabo –

    Iyo gahunda y’amasomo yiswe “JASIRI Talent Investor” yatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Ukuboza 2020, aho abifuza gushora imari bo mu Rwanda na Kenya bagera ku 2,200 batanze ubusabe bwabo, maze batoranywamo 33 bahiga abandi ari nabo bazahabwa ayo masomo.

    Umuyobozi Mukuru wa JASIRI, Antony Farr yatangaje ko kubahitamo byakozwe ku bufatanye bw’abakozi bayo mu Rwanda na Kenya ku buryo biteze umusaruro mwiza.

    Ati “Twashimishijwe n’ubuhanga ndetse n’imikorere y’abasabye guhabwa amasomo kandi twemera ko kubona abantu nk’aba bahuje imikorere bwa mbere bitari kugerwaho hatabayeho ugukorana kw’abafatanyabikorwa batandukanye, rero ibi turabyishimiye.”

    Ubwo yahaga ikaze abatoranyijwe ku wa 24 Mata 2021 mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuyobozi wa JASIRI mu Rwanda, Kabanda Aline, yabashishikarije “Guhanga imishinga izagira uruhare mu guhindura ubuzima bwa rubanda aho batuye ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba”.

    Gahunda ‘JASIRI Talent Investor’ yitezweho kuzafasha abazayitabira kugira ubumenyi butandukanye yaba ku rwego rw’umuntu ku giti cye, urw’itsinda cyangwa urw’umushinga akora.

    JASIRI iterwa inkunga n’Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa Allan & Gill Gray. Ifite intego yo guteza imbere ihangwa ry’akazi binyuze mu gushyigikira ukwihangira imirimo no kurwanya ubukene.

    Ba rwiyemezamirimo 33 bagiye guhabwa amasomo azabafasha kugera ku ndoto zabo

  • Karongi: Umwarimu afunzwe nyuma yo gufatwa aryamanye n’umunyeshuri yigishaga –

    Byabaye kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa munani n’igice mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

    Umugore we bafitanye abana babiri yashushe nk’ufashe urugendo rwa kure ariko ageze imbere arakata agaruka mu rugo asanga umugabo we aryamanye n’umukobwa w’imyaka 20 yigisha mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

    Amakuru atugeraho ni uko umubyeyi w’umukobwa yavuze ko umwana we nubwo yiga ataha, ajya amara iminsi yagiye kwiga ntatahe mu rugo ndetse ko uwo mwana nawe avuga ko yajyaga ajya gufata amafunguro mu rugo rwa mwarimu atazi ko afite umugore.

    Umugore w’uyu mwarimu asanzwe ari umucungamutungo w’Umurenge wa Gashari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Twamugabo André, yemeza aya makuru avuga ko uyu mukobwa yamwemereye ko n’ubundi bari basanzwe baryamana.

    Ati “Byabaye ejo mu masaha ya saa munani ubwo umugore w’uyu mugabo yasangaga bari kumwe mu nzu noneho akabakingirana. Uyu mukobwa yambwiye ko bari mu cyumba cy’abashyitsi ariko ntacyo bari bakora, yemera ko basanzwe baryamana.”

    Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwo mwarimu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha igitinyiro n’icyo gusambana.

    Uyu mugabo afungiye kuri RIB ya Rubengera naho umukobwa akaba yaratashye akazakurikiranwa ari hanze.

    Ingingo ya 136 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Ingingo ya karindwi y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa isobanura ibijyanye n’icyaha cyo gukoresha igitinyiro. Ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa iz’undi muntu, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


  • Leta igiye kuzajya yunganira abakeneye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba batuye kure y’imiyoboro –

    Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Twesigye James, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri REG, avuga ko uyu mushinga uzakorera mu midugudu itagerwamo n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, hakurikijwe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (7) yo kugeza amashanyarazi kuri bose, hakaba hazifashishwa ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (solar home systems).

    Twesigye avuga ko nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

    Yagize ati: “Uyu mushinga waje ari igisubizo ku Banyarwanda, kuko uzafasha abaremererwaga n’ikiguzi cy’umurasire. Hari igice cy’ikiguzi umushinga uzajya wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma nawe asabwe kwishyura uruhare rwe rusigaye kandi ahitemo ubwoko bw’umurasire ashatse bitewe n’ubushobozi afite bwo kwishyura.”.

    Twesigye kandi avuga ko REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari nabyo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

    Ati :”Icyo Leta yifuza ni uko buri muturage abona amashanyarazi, abadafite ubushobozi bakunganirwa ariko nabo bagacana. Nta muturage ukwiye kongera gucana agatadowa cyangwa ngo amurikishe igishirira kandi yahabwa amashanyarazi”.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Abatuye kure y’imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

  • IGIHE yahembwe nk’igitangazamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ku nshuro ya Gatanu yikurikiranya (Video) –

    Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2012, ariko icyiciro cy’igitangazamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ni ubwa Gatanu gitanzwe (inshuro ya mbere yari mu 2016), ku nshuro zose iki gihembo cyegukanywe na IGIHE.

    IGIHE itangaza inkuru mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwnada, Icyongereza n’Igifaransa binyuze ku rubuga rwa Internet. Ni urubuga rumaze iyi myaka yose ari rwo rusurwa kurenza izindi zose mu zikorera mu Rwanda.

    Ibihembo bya ‘Rwanda Development Journalism Awards’ byatanzwe ku nshuro ya munani n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Televiziyo y’u Rwanda, TV1 ndetse na shene ya YouTube ya IGIHE, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, uhuzwa n’ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

    Inkuru zahembwe ni izigaragaza ubunyamwuga mu mikorere n’imyubakire yazo aho hagiye harebwa niba hari icyo ishobora kumarira abayisoma, abayumva kuri radio cyangwa abayireba kuri televiziyo.

    Harebwaga ubunyamwuga, uko yanditswe cyangwa uyisoma uburyo agenda akurikiranya ibyo avuga. Ikindi cyarebwe ni ukuba inkuru ifata impande zombi, harebwe niba inkuru umuntu yatanze yarakoze ubushakashatsi agatanga imibare cyangwa ibindi bimenyetso byerekana ko ibyo avuga hari ahandi abigereranya.

    Indi ngingo yashingiweho ni ukureba niba iyo nkuru hari icyo yakwigisha abantu. Niba abayisoma cyangwa abayireba hari icyo yabahinduraho.

    Mbanda Gerald wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yavuze ko mu byo babonye ubwo bagenzuraga izo nkuru harimo kuba inkuru za Radio na Televiziyo zaragaragaje cyane ubunyamwuga kurenza izikorera kuri murandasi.

    Mu nkuru zapiganwe, abatsinze 67% ni abagabo naho 33% ni abagore. Inkuru zatsinze 80% zakozwe na Radio na Televiziyo mu gihe 20% ari iz’ibitangazamakuru byandika kuri Internet.

    Ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye

    - Documentaire ihiga izindi ya Radio cyangwa Televiziyo

    Twibanire Theogene/ Radio Rusizi

    - Inkuru y’umwimerere (Feature Story Award – Online/ Print)

    Rwanyange Rene Anthere/Panorama

    - Inkuru ivuga ku bumwe n’ubwiyunge (Unity and Reconciliation Reporting Award)

    Muragijemariya Juventine/TV10

    - Inkuru ivuga ku bucuruzi (Business Reporting Award)

    Mutuyimana Servilien /Kigali Today

    - Inkuru ivuga ku buzima bwo mu cyaro (Grassroots Reporting Award)

    Kwizera John Patrick/RBA

    - Inkuru ivuga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV and Child Abuse Reporting)

    Ndayishimiye Thierryve / Isango Star

    - Inkuru ivuga ku buzima (Health Reporting Award)

    Uwayo Divin/RBA

    - Radio y’Abaturage yahize izindi (Community Radio Show of the Year)

    Bizimana Desire/Radio Ishingiro

    - Inkuru ivuga ku mazi, isuku n’isukura (Water and Sanitation Reporting)

    Alinatwe Josue/RBA

    - Kurwanya inda ziterwa abangavu (Fighting Teenage Pregnancy)

    Lydia Atieno Barasa /The New Times

    - Inkuru ivuga ku guteza imbere imitangire ya serivisi (Service Delivery Promotion Award)

    Mbonyumugenzi Jean Bosco

    - Ifoto yahize izindi

    Muzogeye Plaisir/ Kigali Today

    - Inkuru icukumbuye (Investigative Reporting Award)

    Dushimimana Ngabo Emmanuel/Radio Isangano

    - Ikiganiro cya Radio (Radio Talk Show)

    Ubyumva Ute/KT Radio

    - Inkuru zivuga ku ngufu z’amashanyarazi (Energy Reporting Award)

    Kalinda Jean Claude

    - Umunyamakuru uhiga abandi mu mikino

    Habarugira Patrick/RBA

    - Inkuru iteza imbere uburinganire [Gender Promotion Award (with Focus on Girls)]

    Umurerwa Evelyne/RBA

    - Ikiganiro cya Televiziyo gihiga ibindi (TV Talk-show of the Year Award)

    Urubuga rw’Itangazamakuru / Isango Star

    Mu bindi byiciro by’ibihembo byatanzwe harimo Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda zahize ibindi bitangazamakuru nk’izikunzwe mu gihe Kiss FM na TV1 zaje zikurikira ibitangazamakuru bya RBA ndetse na INYARWANDA yaje ku mwanya wa kabiri nk’igitangazamakuru gikorera kuri Internet.

    Hanatanzwe kandi igihembo cy’inkuru y’umwaka yakozwe n’umugore yahize izindi zose aho cyegukanywe na Muragijemariya Juventine mu gihe Uwayo Divin ariwe wegukanye iki gihembo mu cyiciro cy’abagabo.

    Ni mu gihe uwahawe igihembo cy’Umunyamakuru w’ibihe byose ari nyakwigendera Victoria Nganyira wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akaba yaramenyekanye mu biganiro bitandukanye birimo icyitwa Bana Tuganire na Wari Uzi Ko.

    Mu 2019, ubwo ibi bihembo byaherukaga gutangwa, IGIHE nabwo yegukanye igihembo nk’igitangazamakuru gikunzwe mu Rwanda. Aha Umuyobozi muri IGIHE Ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi, Yvonne Mutoni, yashyikirizwaga igihembo

  • Impamvu Prime Insurance yahisemo guhemba umukinnyi ukiri muto muri Tour du Rwanda (Video) –

    Prime Insurance yakuranye na Tour du Rwanda kuko yatangiye kuyitera inkunga mu 2017 ikiri ku rwego rwa 2.2, inazamukana nayo kuri 2.1 mu 2019.

    Iki kigo ni cyo gihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda, ni icyemezo gifitanye isano ya hafi n’icyerekezo cyacyo cyo gutegura ahazaza hakwiye.

    Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n’imitungo yabo.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ari uburyo bwiza bwo kubwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kandi bashinganye.

    Ati “Ubutumwa duha abaturarwanda, ni uko Prime mu ngeri zose twita ku cyo dukora uyu munsi ariko kizatugirira akamaro ejo. Ubwishingizi wafata, uko wabigenza kose, buri gihe ujye utekereza igifite akamaro ahazaza.’’

    Yavuze ko impamvu Prime Insurance yahisemo guhemba umukinnyi ukiri muto ari uko ‘aribo shingiro ry’ahazaza’ kandi heza.

    Yagize ati “Duhemba umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri iri rushanwa kuko nk’uko tubivuga ejo wahateganyiriza uyu munsi gusa. Icyizere kiri mu mukinnyi ukiri muto, tuba twizeye ko nidukomeza kumutera imbaraga, ahazaza h’uyu mukino hazaba heza kurushaho.’’

    Icyemezo cyo gushyigikira abato kinajyanye n’intego ya Prime Insurance yo kwibutsa abantu ko ubwishingizi ari bwo buryo bwizewe bwo gusigasira ibyo abantu bagezeho.

    Yakomeje ati “Turabwira Abanyarwanda ko kuramba ari ukuramuka, ejo ntihabaho uyu munsi utitwararitse. Uzigamira ejo none.”

    Prime Insurance itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere. Bwiyongeraho ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Uramutse yavuze ko nko mu Karere ka Rwamagana aho iki kigo gifite ishami bibukije abahatuye ko hari serivisi zanabafasha kubona ubwishingizi burimo n’ubw’amatungo.

    Ati “Muri aka karere, ni aborozi bafite inka; ni byiza ko inka ukamira umwana, aho wahinze ibiza bishobora kukuzonga ariko iyo ufite ubwishingizi na Prime inka yawe irishyurwa n’ibyangiritse bikishyurwa.’’

    Prime Insurance yimakaje imikorere igezweho kuko serivisi nyinshi zayo zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo cyashyizeho urubuga rumenyekanishirizwaho impanuka mu korohereza abakiliya bahuye n’impanuka ku buryo byihutisha ubwishyu bwabo.

    Nko mu gihe umuntu yagize impanuka ashobora gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga anyuze kuri website akayimenyekanisha; ashobora no gukanda *177# ku mirongo yose y’itumanaho mu gihe ashaka kugura ubwishingizi cyangwa kwereka polisi ko ikinyabiziga cye cyashinganishijwe.

    Iri koranabuhanga ryifashisha telefoni rinafasha abafatabuguzi kureba igihe ubwishingizi bw’ibinyabiziga buzarangirira, uko imisanzu yabo ihagaze yaba iy’amashuri, iy’izabukuru n’iy’ubwishingizi bw’umuryango, kwishyura ibirarane no kugura ubwishingizi bw’umuryango.

    Umba Lopez Abner Santiago w’imyaka 18 ukinira Androni Giocattoli-Sidermec ni we wahembwe na Prime Insurance nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kuri etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis, yavuze Tour du Rwanda ari uburyo bwiza bwo kubwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kandi bashinganye

    Prime Insurance ibwira Abanyarwanda ko ejo heza kandi hatekanye hategurwa uyu munsi binyuze mu kwizigamira

    Prime Insurance iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2021

    Prime Insurance ifite amashami atandukanye arimo n’irya Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba

    Prime Insurance imaze imyaka ine iherekeza irushanwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI –

    David Lappartient ari mu banyacyubahiro bitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana, yegukanywe n’Umunya-Colombia, Brayan Sanchez.

    Mu butumwa byanyujije kuri Twitter, Ibiro bya Perezida Kagame byavuze ko Umukuru w’Igihugu “yakiriye David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, uri mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda.’’

    Ibyaganiriweho n’abayobozi bombi ntibyigeze bitangazwa gusa Perezida Kagame yakiriye David Lappartient mu gihe u Rwanda rwatanze kandidatire yarwo yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho ruhanganye na Maroc.

    David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 izakinwa mu minsi umunani hagati ya tariki ya 2-9 Gicurasi 2021, yateguwe.

    Yagize ati “Ni byiza cyane kuko isiganwa riteguye neza. Imihanda imeze neza, imitegurire ni nta makemwa kandi ni ingenzi kubona iri rushanwa muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.’’

    Tour du Rwanda ya 2021 yagombaga kuba muri Gashyantare, ariko yimurirwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.

    Mu rugendo rwe, David Lappartient, yaherekejwe n’ikipe tekinike yo muri UCI izasuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

    Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) bagejeje ubusabe muri UCI ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi 2025.

    U Rwanda na Maroc ni byo bihugu bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa rizaba ribereye bwa mbere muri Afurika. U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).

    David Lappartient uyobora UCI, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2018, aho yakurikiye Tour du Rwanda y’uwo mwaka, agasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ikigo cy’Amagare cya Musanze.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yahawe impano y’umwambaro w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI bagirana ibiganiro byihariye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Sobanukirwa ‘Rapid Transfer’ uburyo bwa Ecobank bufasha guhererekanya amafaranga mu bihugu birenga 30 –

    Mu myaka yo hambere ntibyari byoroshye ko umuntu uri muri Zimbabwe yoherereza uri i Rwanda amafaranga akamugeraho mu buryo bwihuse nk’umurabyo.

    Kuri ubu ibyafatwaga nk’inzozi zidashoboka byabaye impamo, kuko ushobora kwakira ndetse ukanohereza amafaranga mu bihugu bigera kuri 33 Ecobank ikorereramo muri Afurika.

    ’Rapid Transfer’ nibwo buryo bwonyine bugufasha kohereza ndetse no kwakira amafaranga, mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ubwo buryo kandi bunafasha abagana Ecobank kubasha gukura cyangwa gushyira amafaranga kuri konti zabo ziri mu bindi bihugu, nk’igihe wenda utari mu gihugu waturutsemo.

    Ukeneye gukoresha iyi serivisi uyibona ku mashami yose ya Ecobank mu gihugu ndetse ku ba-agent ba Ecobank Xpress point. Icyiza cyayo ntisaba kuba ufite konti muri Ecobank.

    Utiriwe ujya ku mashami kandi ushobora kuyikoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho wakoresha telefoni igezweho binyuze kuri porogaramu ya Ecobank yitwa ‘Ecobank Mobile App’ iboneka kuri Play Store ku za Android na App store ku za Apple.

    Rapid Transfer kandi ishobora gukoreshwa n’abafite mudasobwa banyuze kuri murandasi, bagakoresha uburyo buzwi nka ‘Ecobank Online’.

    Akarusho kuri Rapid Transfer ni uko ari n’uburyo buhendutse ugereranyije n’ubundi busanzwe bukoreshwa mu kohereza no kwakira amafaranga, ndetse by’umwihariko, Rapid Transfer ifasha umuntu uyikoresha kwakira amafaranga yoherejwe mu gaciro k’ifaranga ry’igihugu arimo.

    Nk’urugero, niba umuntu ari mu Rwanda akohererezwa ama meticais (Ifaranga rikoreshwa muri Mozambique) n’umuntu uri muri Mozambique, uwohererejwe azayakira mu mafaranga y’u Rwanda. Mu gihe nawe ashaka kuyohereza uri muri Mozambique, azayakira ari ama meticais. Ni ibintu bifasha abakoresha Rapid Transfer kutirirwa bajya kuvunjisha igihe bamaze kwakira amafaranga.

    Rapid Transfer nibwo buryo bwo kohereza no kwakira amafaranga muri Afurika bwihuse, buhendutse kandi butekanye.

    Ecobank ni imwe muri banki zubatse izina ku rwego mpuzamahanga

  • Impaka ku mikorere y’abatangaza amakuru kuri YouTube –

    Impaka n’akangononwa ka benshi katurutse ku kuba Youtube muri iki gihe yarabaye inzira y’amaramuko, kuko abashyiraho ibiganiro, bibinjiriza agatubutse. Uko gushaka amafaranga, kwagiye gutuma benshi batana, bagakora inkuru z’ibihuha zatumye hari n’ababifungirwa.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Amakuru nk’Umutungo Rusange Duhuriyeho’, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, hagarutswe ku bwisanzure bw’itangazamakuru, abarebwa nabwo, icyo bimaze kubugira ndetse n’uko bukoreshwa.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, abakurikiranira hafi itangazamakuru mu Rwanda bagarutse ku itangazamakuru rigezweho by’umwihariko mu gihe cy’ikoranabuhanga rikomeje kwihuta cyane.

    Cyari cyatumiwemo Umunyamakuru akaba na Visi Perezida wa Komite y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, Ayanone Solange; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco.

    Mu bandi bari batumiwe harimo Tuyishime Christian ushinzwe kugenzura ibitangazamakuru mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA ndetse n’ Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana n’abandi banyamakuru bagiye bakigiramo uruhare.

    Abantu bamwe bakomeje gushyira mu majwi imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu mirongo inyuzwaho amakuru ariko ukaba unifashishwa mu izina ry’itangazamakuru.

    RURA ivuga ko kuba imbuga za YouTube zarabaye nyinshi kandi zikoreshwa mu buryo butandukanye burimo ubukurikiza amahame agenga itangazamakuru ndetse hakabamo n’abazikoresha bagamije kuyobya rubanda ari ikibazo gikomeye.

    Tuyishimire ati “Ziriya zirakora kandi ni umuyoboro uhari ahantu hose atari no mu Rwanda gusa ariko nibaza ko kuba umuntu abyutse akaba afite ikintu akakita TV cyangwa Radio ntabwo bivuze ko kibarwa nka cya kinyamakuru gikora cyangwa gitangaza inkuru mu buryo bwa Kinyamwuga.”

    Yakomeje agira ati “Kubera ko umuntu ashobora kwifata amajwi akayanyuza kuri WhatsApp mu kintu yise TV, icyo gihe ntabwo wavuga ko uwo muntu ari igitangazamakuru, rero ayo ni amahirwe ikoranabuhanga ryatanze ariko ntabwo umuntu azafata Channel ngo ayishyire kuri YouTube cyangwa ngo abe afite konti kuri Facebook, anyuzaho amavidewo ngo byitwe ko ari igitangazamakuru.”

    Ku rundi ruhande ariko abakoresha izo YouTube iyo bagiye gutara amakuru mu baturage bagenda bababwira ko bakorera ‘Televiziyo’ zikorera kuri YouTube. Ibintu bitera urujijo abaturage.

    Abakurikiranira itangazamakuru hafi bavuga ko kuba umuturage yabyuka mu gitondo akajya mu Mujyi kugura Camera na Micro akajya ku muhanda akabitunga abantu ababwira ko ari gutara amakuru ndetse n’ibyo baganiriye akabitangaza bitavuze ko uwo muntu ari umunyamakuru.

    Ayanone avuga ko abantu ku giti cyabo bashobora guhanahana amakuru kuko n’itegeko Nshinga ribisobanura neza ariko abo bantu badakwiye gufatwa nk’abanyamakuru kuko udashobora kugenda ngo ugure itaburiye nuyambara uhite uba umuganga.

    Ati “Ni gute umuturage ashobora kubyuka akavuga ngo njyewe ndi umunyamakuru? Ni nk’uko uyu munsi nambaye itaburiya ntavuga ngo ndi umuganga, ntabwo nabyuka ngo mvuge ngo nabaye umucamanza.”

    “Icyo nshaka kuvuga ni uko Abanyarwanda cyangwa abandi bakurikirana izo YouTube cyangwa aho zijya gusaba amakuru, niba umuntu aje kubasaba amakuru bakabanza kumubaza niba afite n’ikarita y’itangazamakuru. Abaturage nibamenye ko umuntu wese ufite camera, uje kumukorera ubuvugizi atari umunyamakuru.”

    Ayanone avuga ko kuba abakoresha izo mbuga za YouTube bashobora gukorera ubuvugizi cyangwa gutangaza inkuru zikagira ingaruka nziza ku bo bazikozeho, bitavuze ko abazikoze ari abanyamakuru ahubwo ari abaturage bagenzi babo.

    Twizeyimana uyobora Paxpress we avuga ko abakorera kuri YouTube atari abanyamakuru kuko abenshi baba batanditswe mu mashyirahamwe agenga abanyamakuru cyangwa ngo babe bafite n’ibyangombwa bitangwa n’ibitangazamakuru byemewe mu Rwanda.


  • Amajyepfo: Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo irasaba kuyikurwamo –

    Tariki ya 6 Mata 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasohoye urutonde rw’imirenge yo muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ijya muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku wa Gatatu tariki 7 Mata 2021.

    Iyo mirenge ni uwa Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara n’uwa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

    Ikindi abashyizwe muri guma mu rugo bagenderaho basaba kuvanwamo ni uko ibyumweru bitatu bari bahawe byamaze kurangira.

    Ibyumweru bitatu iyo mirenge yari yahawe yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19 byarangiye tariki ya 28 Mata 2021.

    Karemera Anatole ati “Twebwe twategereje ko batuvana muri guma mu rugo ariko twarahebye, kandi ibyumweru bitatu baduhaye byararangiye. Icyifuzo ni uko badukura muri guma mu rugo kuko nta bantu benshi bakigaragara banduye inaha iwacu.”

    Bamwe mu bari barwaye Covid-19 bo mu mirenge imaze igihe muri guma mu rugo, bavuga ko bakoze ibishoboka byose bashyira mu ngiro amabwiriza yose kugira ngo birinde gukwirakwiza mu bandi Covid-19.

    Umwe ati “Nagumye mu cyumba cyanjye, umuryango wanjye wakomeje kunyitaho kandi twirinda guhura kugira ngo ntagira abo nanduza.”

    Icyifuzo bahurizaho bose ni ugusaba inzego zibishinzwe kubakura muri guma mu rugo, bakongera gusubira mu mirimo yabo kuko igihe bamaze badakora byabateye ubukene.

    By’umwihariko abakorera ubucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Huye barasaba ko bakongera gukomorerwa bagacuruza.

    Muhire Innocent ucuruza imyenda ati “Bakwiye kutureka tukongera gucuruza kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima imaze igihe yerekana ko nta bwandu bwinshi bukiri muri Huye. Badufashe badufungurire kuko ubukene butumereye nabi.”

    Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko mu bipimo bikomeje gufatwa mu bice by’Intara y’Amajyepfo, bigaragaza ko hari igabanuka ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19.

    Ibi ngo biratanga icyizere ko isaha n’isaha imirenge iri muri guma mu rugo yakurwamo.

    Ati “Ibipimo byafashwe byose nyuma y’iminsi 14 birimo kugenda bigaragaza y’uko nta murenge n’umwe uri hejuru ya 10% kuko imirenge yose iri munsi ya 3%; urumva rero ko biri kuduha icyizere ko n’imyanzuro izafatwa yabakura muri guma mu rugo.”

    Hashize iminsi mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa ibipimo byibuze bigera kuri 50 muri buri kagari mu rwego rwo kureba agace kugarijwe kurusha ahandi. Kuva iyo gahunda yatangira hafashwe ibipimo bisaga ibihumbi 20.

    Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yashyizwe muri Guma mu rugo

    [email protected]