Tag: featured

  • MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda –

    Ni igikorwa cyari kimaze amezi arenga atandatu gitegurwa, kuko kugira imigabane ya MTN Rwandacell Plc ihabwe abakiliya, byasabaga ko ikigo cya Crystal Telecom cyayicuruzaga giseswa, ubundi abari bagifitemo iyo migabane bakaguranirwa, bagahabwa imigabane ingana n’iyo bari bafite muri Crystal Telecom.

    Imigabane yashyizwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane na MTN Rwandacell Plc ni 1 350 886 600 ingana na 20% by’ikigo cyose, ari nayo yagenzurwaga n’ikigo cya Crystal Telecom. Umugabane umwe watangiye ugura amafaranga 269 Frw, ukazagenda uhindagurika bitewe n’imiterere y’Isoko.

    Ku banyamigabane ba MTN Rwanda, ndetse n’abazaguramo imigabane mu gihe kiri imbere, bazajya bagabana 50% by’inyungu ya MTN Rwandacell Plc. Nk’ubu dushingiye ku nyungu ya miliyari 20,2 Frw MTN Rwandacell Plc yungutse mu mwaka ushize, miliyari 10 Frw zari buzagabanywe abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kwandikwa kwa MTN Rwandacell Plc ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ari ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda.

    Ati “Kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari ry’u Rwanda, bifite ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda kuko bizongera igishoro cy’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda”.

    Yongeyeho ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bwitezweho kuzamuka muri uyu mwaka ku kigero cya 5%, kikazagera kuri 7% mu mwaka utaha ndetse bukazazamuka ku kigero cya 7,8% mu mwaka wa 2023.

    Yongeyeho kandi ko “U Rwanda ruzakomeza gutera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse no kuborohereza gukora ubucuruzi mu Rwanda, kandi turahamagarira ibindi bigo by’ubucuruzi gutera ikirenge mu cya MTN Rwandacell Plc”.

    Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ari ku Isoko n’imari ry’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze kuba MTN Rwandacell Plc yarahisemo kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda “Ari amahirwe ku Banyarwanda n’abanyamahanga yo kugira imigabane muri kimwe mu bigo byunguka neza mu bukungu bw’u Rwanda bakoresheje ubwizigame bwabo”.

    Mu mwaka ushize wa 2020, MTN Rwandacell Plc yungutse miliyari 20,2 Frw, zivuye kuri miliyari 6,8 Frw cyungutse mu 2019, ndetse iki kigo kikaba gifite abafatabuguzi miliyoni 6,1.

    Rwabukumba yavuze ko kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Bizatuma MTN Rwandacell Plc izamura urwego rw’imikorere yayo, yaba mu buryo bw’imiyoborere, imicungire y’ibikorwa n’umutungo ndetse ikanarushaho gukorera mu mucyo”.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane muri ibi bihe bya Covid-19, bigiye kuzamura icyizere cy’abashoramari bari baragizweho ingaruka n’iki cyorezo”.

    U Rwanda rufite umugambi muremure wo guhinduka umuyoboro w’ishoromari ryinjira ku Mugabane wa Afurika, kandi ibyo bisaba ko ibikorwa birimo amabanki n’amasoko y’imari biba biri ku rwego rwo hejuru.

    Rwabukumba yavuze ko kwakira MTN Rwandacell Plc ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, “Bitanga icyizere cy’uko ibyo bishoboka, kandi u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukurura ishoramari rituruka ku rwego rw’Isi. Iki ni ikimenyetso cy’uko dushobora gukwirakwiza ubukungu mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga”.

    Umuyobozi w’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA, Eric Mbundugu, yavuze ko “Ari igikorwa gikomeye ku kigo cya MTN Rwanda, kandi turashima ko MTN Rwandacell Plc kuba umufatanyabikorwa w’imena mu rwego rw’iterambere”.

    Uyu muyobozi yakebuye ibigo by’ubucuruzi bicyumva ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikiri rito ugereranyije n’ishoramari rikeneye, avuga ko ikigo kinini nka “MTN Rwandacell Plc ari umuhamya w’uko iri Soko ryiteguye kwakira no gutanga umusaruro ku bigo bito n’ibinini byo mu Rwanda no mu mahanga”.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yashimye Leta y’u Rwanda ku buryo ishyigira iterambere ry’ubucuruzi muri rusange, avuga ati “Dutewe ishema no kwagura ubucuruzi bwacu tubushyira ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’imyaka 23 tumaze ku isoko ry’u Rwanda”.

    Ni urugendo rwatangiye mu mwaka wa 1998, ubwo MTN Rwandacell Plc yabaga ikigo cya mbere cy’itumanaho cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda.

    Nyuma y’imyaka 10, mu mwaka wa 2008, MTN Rwandacell Plc yagize abakiliya miliyoni imwe, ndetse mu mwaka wa 2010, MTN Rwandacell Plc itangiza serivisi za mobile money, ndetse inaherutse gushyiraho ikigo kigenga kizagenzura izo serivisi zimaze kugira abakiliya barenga miliyoni eshatu. Buri munsi, abakiliya ba mobile money bahererekanya amafaranga inshuro zirenga miliyoni ebyiri, bigaragaza uburyo iyi serivisi imaze kwaguka.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita yashimye Leta y’u Rwanda yatumye MTN Rwandacell Plc itangira ubucuruzi mu Rwanda, ati “U Rwanda ruri mu bihugu twatangiriyemo urugendo rwo kwaguka ku Mugabane wa Afurika”.

    Uyu muyobozi yanagarutse ku kiganiro aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame, wamusobanuruye uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukurura ishoramari rya MTN Group mu Rwanda, “Kuko Leta yifuzaga ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bworoshye”.

    Yahereye aha agira ati “Iyo ntego turacyayigenderaho, kandi twifuza kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, kandi twizeye kuzagira uruhare mu ntego z’iterambere rya Vision 2050”.

    Yongeyeho ati “Turifuza ko Abanyarwanda bagira uruhare mu kugura imigabane kuri iri soko, kandi u Rwanda rufite amahirwe menshi y’iterambere kuko ari ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi”, ndetse ko mu Rwanda ari ho “Twakuye icyizere cy’uko dushobora kwaguka ndetse tukagera ku masoko mpuzamahanga tugahangana n’ibindi bigo bikomeye”.

    MTN Group yatangiye ibikorwa byayo muri 1994, ubu ikaba ikorera mu bihugu 21 birimo 17 byo ku Mugabane wa Afurika n’ibindi bine byo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho inafite abafatabikorwa barenga miliyoni 219, ibituma iza mu bigo 10 bya mbere by’itumanaho ku Isi.

    MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda

  • Yatewe inda ku myaka 16 yanga gucikishiriza amashuri none ahabwa umwanya wo kujya konsa (Video) –

    Ibi bifatwa nk’ibidasanzwe cyane ko abana benshi baterwa inda bakiri ku ntebe y’ishuri bahita bacikiriza amashuri kubera impamvu zitandukanye zirimo no kugira ipfunwe muri bagenzi babo no kutiyakira.

    Aganira na IGIHE, Mwiza [izina ryahinduwe] utuye mu Murenge wa Rusororo wiga mu mwaka wa Gatatu muri GS Ruhanga, yemeje ko yatewe inda n’umukunzi we ndetse ko atigeze amufata ku ngufu, uretse ko ngo batari basanzwe baryamana.

    Yagarutse ku kuntu umunsi asanzwe agira mu mihango yaguye mu kantu abonye itari kuza. Nyuma y’amezi abiri icyoba cyarushijeho kumubana cyinshi, umutima udiha ubutitsa, birangira yigiriye inama yo kujya kugura akuma gapima ko umuntu yasamye arabyikorera ubwe.

    Ati “Uwayinteye twahuriye iwabo. Mu guhura sinzi mbese uko byagenze dushiduka twabikoze ndatwita ariko noneho nyuma y’uko amaze amezi abiri gutyo ntabona imihango nahise njya kugura akuma gapima inda ndipima.”

    Ashimangira ko ababyeyi be bari bagowe no kwiyakira ku buryo bamuhozaga ku nkeke za hato na hato nk’ababyeyi ariko nyuma aza kubibumvisha bariyakira kuko nta kundi bari kubigenza.

    Ati “Urumva kwiyakira kw’ababyeyi byabaye birebire, byabanje kubagora ariko nyuma byageze aho ntangira kubumvisha ko ibyambayeho nta n’uwo bitabaho, ahubwo ari amakosa nakoze noneho nabo barabyumva bariyakira barampumuriza gusa bansaba kwitonda.”

    Yongeyeho ko ibi byatumye nawe yiyakira asubira mu ishuri ku buryo ubu yiga neza kandi atsinda kuko aza mu bana batanu ba mbere.

    Mwiza yakomeje ashima ababyeyi be kuko batamutereranye n’ubuyobozi bw’ikigo cye kuko ari bwo buri mu batumye akomeza amashuri, cyane ko n’ubu ubwo buyobozi bw’ikigo yigamo bunamuha umwanya wo kujya konsa.

    Ati “Ndashimira bose kandi cyane kuko kuva aho ngarukiye ubu mu ishuri si ntakaza umwanya ngo ndareba ibindangaza, nzi icyo nshaka. Ndaza nkakurikira amasomo nagira ikibazo nkegera ubuyobozi bukamfasha ariko nkibuka ko mfite inshingano z’uko ni ningera mu rugo ndeba umwana. Mbese nkora inshingano nk’iz’umubyeyi.”

    Anemeza ko gutwara inda akiri muto yabikuyemo amasomo akomeye atandukanye cyane ko biba bigoye kwiga no gucishamo umwanya wo kajya konsa.

    Ati “Amasomo nakuyemo ni menshi; Icya mbere gutwara inda uri muto birabangama kuko mbere yabyo uba wumva ko nurangiza kwiga uzafasha umubyeyi wawe ariko ntabwo ariko biba bikigenze kuko uhura n’ingaruka zitandukanye z’uko ahanini uba wabaye abantu babiri wishakamo icyo uri cyo n’icyo ushakira umwana wawe, ikindi usubira inyuma.”

    Umwarimu wigisha uyu mukobwa muri GS Ruhanga,witwa Beriteto Clementine yemereye IGIHE ko bamuha umwanya wo kujya konsa kandi yiyakiriye, ndetse ngo yiga neza.

    Ati “Ubona ubuzima bwe bwarakomeje nta kibazo kuko amasaha yo kujya konsa turamureka akajya konsa hari igihe tumureka abandi bana bagiye gukora isuku ku isaha ijya kuba nk’iya nyuma, cyangwa mbere yaho. Biterwa n’uko abishaka kandi n’ubuzima bw’umwana we nta kibazo.”

    Yongeyeho ko akibyara ubuyobozi bw’iki kigo bwamusuye baraganira bunamusaba kugaruka kwiga ku buryo ari bimwe mu byatumye yiyakira agasubira mu ishuri.

    Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, we yashimye uyu munyeshuru ngo kuko ibyo yakoze ari ubutwari bizamufasha kwiteza imbere we n’umwana we mu bihe biri imbere. Yanashimiye kandi n’ubuyobozi bw’Ikigo cye bwamwakiriye anaboneraho gusaba abandi banyeshuri bose bavuye mu mashuri kubera impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 gusubiramo kuko ibigo byabo bibategereje.

    Abarimu be bamwitaho cyane ku buryo imyigire ye idahungabanywa n’ikintu icyo aricyo cyose

  • Bugesera: Umugabo ukekwaho kugendana umuhoro ngo azateme mukase yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugu wa Nyamizi, Akagari ka Nyabagendwe mu Murenge wa Rilima mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Rilima avuga ko uyu mugabo nyuma y’uko se apfuye yahize kuzica mukase ndetse akaba yahoraga agendana umuhoro kugira ngo nibahura azahite amutema.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulima, Murwanashyaka Oscar, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko bamenye amakuru y’uko uyu mugabo agendana umuhoro bahise bamenyesha RIB.

    Ati “Nibyo hari umuturage w’imyaka 47 wari umaze iminsi afitanye amakimbirane na mukase nyuma turabimenya arafatwa ashyikirizwa RIB ubu niyo iri gukurikirana ukuri kwabyo.”

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo ashobora kuba afitanye amakimbirane na mukase ashingiye ku mitungo.

    Ati “ Amakimbirane yabo urebye asa nk’aho atari azwi kuko se amaze ukwezi apfuye ubwo rero niba bari bayafitanye se akiriho simbizi kuko nyuma yo gupfa nibwo umusore atangiye kugaragaza ko ashaka imitungo ya mukase bitanyuze mu mategeko.”

    Yongeyeho ko bakimenya aya makuru y’uko uyu mugabo agendana umuhoro bihutiye kumuta muri yombi mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba bamushyikiriza RIB.

    Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa RIB ntibyadukundira, gusa amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rilima avuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu murenge.

    Umugabo wo mu Karere ka Bugesera ukekwaho kugendana umuhoro ngo azateme mukase yatawe muri yombi

  • Ba rwiyemezamirimo 33 bagiye guhabwa amasomo azabafasha kugera ku ndoto zabo –

    Iyo gahunda y’amasomo yiswe “JASIRI Talent Investor” yatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Ukuboza 2020, aho abifuza gushora imari bo mu Rwanda na Kenya bagera ku 2,200 batanze ubusabe bwabo, maze batoranywamo 33 bahiga abandi ari nabo bazahabwa ayo masomo.

    Umuyobozi Mukuru wa JASIRI, Antony Farr yatangaje ko kubahitamo byakozwe ku bufatanye bw’abakozi bayo mu Rwanda na Kenya ku buryo biteze umusaruro mwiza.

    Ati “Twashimishijwe n’ubuhanga ndetse n’imikorere y’abasabye guhabwa amasomo kandi twemera ko kubona abantu nk’aba bahuje imikorere bwa mbere bitari kugerwaho hatabayeho ugukorana kw’abafatanyabikorwa batandukanye, rero ibi turabyishimiye.”

    Ubwo yahaga ikaze abatoranyijwe ku wa 24 Mata 2021 mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuyobozi wa JASIRI mu Rwanda, Kabanda Aline, yabashishikarije “Guhanga imishinga izagira uruhare mu guhindura ubuzima bwa rubanda aho batuye ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba”.

    Gahunda ‘JASIRI Talent Investor’ yitezweho kuzafasha abazayitabira kugira ubumenyi butandukanye yaba ku rwego rw’umuntu ku giti cye, urw’itsinda cyangwa urw’umushinga akora.

    JASIRI iterwa inkunga n’Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa Allan & Gill Gray. Ifite intego yo guteza imbere ihangwa ry’akazi binyuze mu gushyigikira ukwihangira imirimo no kurwanya ubukene.

    Ba rwiyemezamirimo 33 bagiye guhabwa amasomo azabafasha kugera ku ndoto zabo

  • Karongi: Umwarimu afunzwe nyuma yo gufatwa aryamanye n’umunyeshuri yigishaga –

    Byabaye kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa munani n’igice mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

    Umugore we bafitanye abana babiri yashushe nk’ufashe urugendo rwa kure ariko ageze imbere arakata agaruka mu rugo asanga umugabo we aryamanye n’umukobwa w’imyaka 20 yigisha mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

    Amakuru atugeraho ni uko umubyeyi w’umukobwa yavuze ko umwana we nubwo yiga ataha, ajya amara iminsi yagiye kwiga ntatahe mu rugo ndetse ko uwo mwana nawe avuga ko yajyaga ajya gufata amafunguro mu rugo rwa mwarimu atazi ko afite umugore.

    Umugore w’uyu mwarimu asanzwe ari umucungamutungo w’Umurenge wa Gashari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Twamugabo André, yemeza aya makuru avuga ko uyu mukobwa yamwemereye ko n’ubundi bari basanzwe baryamana.

    Ati “Byabaye ejo mu masaha ya saa munani ubwo umugore w’uyu mugabo yasangaga bari kumwe mu nzu noneho akabakingirana. Uyu mukobwa yambwiye ko bari mu cyumba cy’abashyitsi ariko ntacyo bari bakora, yemera ko basanzwe baryamana.”

    Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwo mwarimu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha igitinyiro n’icyo gusambana.

    Uyu mugabo afungiye kuri RIB ya Rubengera naho umukobwa akaba yaratashye akazakurikiranwa ari hanze.

    Ingingo ya 136 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Ingingo ya karindwi y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa isobanura ibijyanye n’icyaha cyo gukoresha igitinyiro. Ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa iz’undi muntu, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


  • Leta igiye kuzajya yunganira abakeneye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba batuye kure y’imiyoboro –

    Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Twesigye James, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri REG, avuga ko uyu mushinga uzakorera mu midugudu itagerwamo n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, hakurikijwe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (7) yo kugeza amashanyarazi kuri bose, hakaba hazifashishwa ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (solar home systems).

    Twesigye avuga ko nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

    Yagize ati: “Uyu mushinga waje ari igisubizo ku Banyarwanda, kuko uzafasha abaremererwaga n’ikiguzi cy’umurasire. Hari igice cy’ikiguzi umushinga uzajya wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma nawe asabwe kwishyura uruhare rwe rusigaye kandi ahitemo ubwoko bw’umurasire ashatse bitewe n’ubushobozi afite bwo kwishyura.”.

    Twesigye kandi avuga ko REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari nabyo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

    Ati :”Icyo Leta yifuza ni uko buri muturage abona amashanyarazi, abadafite ubushobozi bakunganirwa ariko nabo bagacana. Nta muturage ukwiye kongera gucana agatadowa cyangwa ngo amurikishe igishirira kandi yahabwa amashanyarazi”.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Abatuye kure y’imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

  • IGIHE yahembwe nk’igitangazamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ku nshuro ya Gatanu yikurikiranya (Video) –

    Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2012, ariko icyiciro cy’igitangazamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ni ubwa Gatanu gitanzwe (inshuro ya mbere yari mu 2016), ku nshuro zose iki gihembo cyegukanywe na IGIHE.

    IGIHE itangaza inkuru mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwnada, Icyongereza n’Igifaransa binyuze ku rubuga rwa Internet. Ni urubuga rumaze iyi myaka yose ari rwo rusurwa kurenza izindi zose mu zikorera mu Rwanda.

    Ibihembo bya ‘Rwanda Development Journalism Awards’ byatanzwe ku nshuro ya munani n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Televiziyo y’u Rwanda, TV1 ndetse na shene ya YouTube ya IGIHE, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, uhuzwa n’ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

    Inkuru zahembwe ni izigaragaza ubunyamwuga mu mikorere n’imyubakire yazo aho hagiye harebwa niba hari icyo ishobora kumarira abayisoma, abayumva kuri radio cyangwa abayireba kuri televiziyo.

    Harebwaga ubunyamwuga, uko yanditswe cyangwa uyisoma uburyo agenda akurikiranya ibyo avuga. Ikindi cyarebwe ni ukuba inkuru ifata impande zombi, harebwe niba inkuru umuntu yatanze yarakoze ubushakashatsi agatanga imibare cyangwa ibindi bimenyetso byerekana ko ibyo avuga hari ahandi abigereranya.

    Indi ngingo yashingiweho ni ukureba niba iyo nkuru hari icyo yakwigisha abantu. Niba abayisoma cyangwa abayireba hari icyo yabahinduraho.

    Mbanda Gerald wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yavuze ko mu byo babonye ubwo bagenzuraga izo nkuru harimo kuba inkuru za Radio na Televiziyo zaragaragaje cyane ubunyamwuga kurenza izikorera kuri murandasi.

    Mu nkuru zapiganwe, abatsinze 67% ni abagabo naho 33% ni abagore. Inkuru zatsinze 80% zakozwe na Radio na Televiziyo mu gihe 20% ari iz’ibitangazamakuru byandika kuri Internet.

    Ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye

    - Documentaire ihiga izindi ya Radio cyangwa Televiziyo

    Twibanire Theogene/ Radio Rusizi

    - Inkuru y’umwimerere (Feature Story Award – Online/ Print)

    Rwanyange Rene Anthere/Panorama

    - Inkuru ivuga ku bumwe n’ubwiyunge (Unity and Reconciliation Reporting Award)

    Muragijemariya Juventine/TV10

    - Inkuru ivuga ku bucuruzi (Business Reporting Award)

    Mutuyimana Servilien /Kigali Today

    - Inkuru ivuga ku buzima bwo mu cyaro (Grassroots Reporting Award)

    Kwizera John Patrick/RBA

    - Inkuru ivuga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV and Child Abuse Reporting)

    Ndayishimiye Thierryve / Isango Star

    - Inkuru ivuga ku buzima (Health Reporting Award)

    Uwayo Divin/RBA

    - Radio y’Abaturage yahize izindi (Community Radio Show of the Year)

    Bizimana Desire/Radio Ishingiro

    - Inkuru ivuga ku mazi, isuku n’isukura (Water and Sanitation Reporting)

    Alinatwe Josue/RBA

    - Kurwanya inda ziterwa abangavu (Fighting Teenage Pregnancy)

    Lydia Atieno Barasa /The New Times

    - Inkuru ivuga ku guteza imbere imitangire ya serivisi (Service Delivery Promotion Award)

    Mbonyumugenzi Jean Bosco

    - Ifoto yahize izindi

    Muzogeye Plaisir/ Kigali Today

    - Inkuru icukumbuye (Investigative Reporting Award)

    Dushimimana Ngabo Emmanuel/Radio Isangano

    - Ikiganiro cya Radio (Radio Talk Show)

    Ubyumva Ute/KT Radio

    - Inkuru zivuga ku ngufu z’amashanyarazi (Energy Reporting Award)

    Kalinda Jean Claude

    - Umunyamakuru uhiga abandi mu mikino

    Habarugira Patrick/RBA

    - Inkuru iteza imbere uburinganire [Gender Promotion Award (with Focus on Girls)]

    Umurerwa Evelyne/RBA

    - Ikiganiro cya Televiziyo gihiga ibindi (TV Talk-show of the Year Award)

    Urubuga rw’Itangazamakuru / Isango Star

    Mu bindi byiciro by’ibihembo byatanzwe harimo Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda zahize ibindi bitangazamakuru nk’izikunzwe mu gihe Kiss FM na TV1 zaje zikurikira ibitangazamakuru bya RBA ndetse na INYARWANDA yaje ku mwanya wa kabiri nk’igitangazamakuru gikorera kuri Internet.

    Hanatanzwe kandi igihembo cy’inkuru y’umwaka yakozwe n’umugore yahize izindi zose aho cyegukanywe na Muragijemariya Juventine mu gihe Uwayo Divin ariwe wegukanye iki gihembo mu cyiciro cy’abagabo.

    Ni mu gihe uwahawe igihembo cy’Umunyamakuru w’ibihe byose ari nyakwigendera Victoria Nganyira wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akaba yaramenyekanye mu biganiro bitandukanye birimo icyitwa Bana Tuganire na Wari Uzi Ko.

    Mu 2019, ubwo ibi bihembo byaherukaga gutangwa, IGIHE nabwo yegukanye igihembo nk’igitangazamakuru gikunzwe mu Rwanda. Aha Umuyobozi muri IGIHE Ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi, Yvonne Mutoni, yashyikirizwaga igihembo

  • Impamvu Prime Insurance yahisemo guhemba umukinnyi ukiri muto muri Tour du Rwanda (Video) –

    Prime Insurance yakuranye na Tour du Rwanda kuko yatangiye kuyitera inkunga mu 2017 ikiri ku rwego rwa 2.2, inazamukana nayo kuri 2.1 mu 2019.

    Iki kigo ni cyo gihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda, ni icyemezo gifitanye isano ya hafi n’icyerekezo cyacyo cyo gutegura ahazaza hakwiye.

    Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n’imitungo yabo.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ari uburyo bwiza bwo kubwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kandi bashinganye.

    Ati “Ubutumwa duha abaturarwanda, ni uko Prime mu ngeri zose twita ku cyo dukora uyu munsi ariko kizatugirira akamaro ejo. Ubwishingizi wafata, uko wabigenza kose, buri gihe ujye utekereza igifite akamaro ahazaza.’’

    Yavuze ko impamvu Prime Insurance yahisemo guhemba umukinnyi ukiri muto ari uko ‘aribo shingiro ry’ahazaza’ kandi heza.

    Yagize ati “Duhemba umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri iri rushanwa kuko nk’uko tubivuga ejo wahateganyiriza uyu munsi gusa. Icyizere kiri mu mukinnyi ukiri muto, tuba twizeye ko nidukomeza kumutera imbaraga, ahazaza h’uyu mukino hazaba heza kurushaho.’’

    Icyemezo cyo gushyigikira abato kinajyanye n’intego ya Prime Insurance yo kwibutsa abantu ko ubwishingizi ari bwo buryo bwizewe bwo gusigasira ibyo abantu bagezeho.

    Yakomeje ati “Turabwira Abanyarwanda ko kuramba ari ukuramuka, ejo ntihabaho uyu munsi utitwararitse. Uzigamira ejo none.”

    Prime Insurance itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere. Bwiyongeraho ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Uramutse yavuze ko nko mu Karere ka Rwamagana aho iki kigo gifite ishami bibukije abahatuye ko hari serivisi zanabafasha kubona ubwishingizi burimo n’ubw’amatungo.

    Ati “Muri aka karere, ni aborozi bafite inka; ni byiza ko inka ukamira umwana, aho wahinze ibiza bishobora kukuzonga ariko iyo ufite ubwishingizi na Prime inka yawe irishyurwa n’ibyangiritse bikishyurwa.’’

    Prime Insurance yimakaje imikorere igezweho kuko serivisi nyinshi zayo zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo cyashyizeho urubuga rumenyekanishirizwaho impanuka mu korohereza abakiliya bahuye n’impanuka ku buryo byihutisha ubwishyu bwabo.

    Nko mu gihe umuntu yagize impanuka ashobora gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga anyuze kuri website akayimenyekanisha; ashobora no gukanda *177# ku mirongo yose y’itumanaho mu gihe ashaka kugura ubwishingizi cyangwa kwereka polisi ko ikinyabiziga cye cyashinganishijwe.

    Iri koranabuhanga ryifashisha telefoni rinafasha abafatabuguzi kureba igihe ubwishingizi bw’ibinyabiziga buzarangirira, uko imisanzu yabo ihagaze yaba iy’amashuri, iy’izabukuru n’iy’ubwishingizi bw’umuryango, kwishyura ibirarane no kugura ubwishingizi bw’umuryango.

    Umba Lopez Abner Santiago w’imyaka 18 ukinira Androni Giocattoli-Sidermec ni we wahembwe na Prime Insurance nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kuri etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis, yavuze Tour du Rwanda ari uburyo bwiza bwo kubwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kandi bashinganye

    Prime Insurance ibwira Abanyarwanda ko ejo heza kandi hatekanye hategurwa uyu munsi binyuze mu kwizigamira

    Prime Insurance iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2021

    Prime Insurance ifite amashami atandukanye arimo n’irya Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba

    Prime Insurance imaze imyaka ine iherekeza irushanwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI –

    David Lappartient ari mu banyacyubahiro bitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana, yegukanywe n’Umunya-Colombia, Brayan Sanchez.

    Mu butumwa byanyujije kuri Twitter, Ibiro bya Perezida Kagame byavuze ko Umukuru w’Igihugu “yakiriye David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, uri mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda.’’

    Ibyaganiriweho n’abayobozi bombi ntibyigeze bitangazwa gusa Perezida Kagame yakiriye David Lappartient mu gihe u Rwanda rwatanze kandidatire yarwo yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho ruhanganye na Maroc.

    David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 izakinwa mu minsi umunani hagati ya tariki ya 2-9 Gicurasi 2021, yateguwe.

    Yagize ati “Ni byiza cyane kuko isiganwa riteguye neza. Imihanda imeze neza, imitegurire ni nta makemwa kandi ni ingenzi kubona iri rushanwa muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.’’

    Tour du Rwanda ya 2021 yagombaga kuba muri Gashyantare, ariko yimurirwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.

    Mu rugendo rwe, David Lappartient, yaherekejwe n’ikipe tekinike yo muri UCI izasuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

    Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) bagejeje ubusabe muri UCI ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi 2025.

    U Rwanda na Maroc ni byo bihugu bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa rizaba ribereye bwa mbere muri Afurika. U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).

    David Lappartient uyobora UCI, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2018, aho yakurikiye Tour du Rwanda y’uwo mwaka, agasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ikigo cy’Amagare cya Musanze.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yahawe impano y’umwambaro w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI bagirana ibiganiro byihariye

    Amafoto: Village Urugwiro