Tag: featured

  • Perezida Kagame yasabye impinduka ku byapa byo mu mihanda, umuvuduko wa “40” awugereranya n’uw’abanyamaguru – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma y’impaka zikomeye zimaze iminsi ziri mu itangazamakuru aho abantu benshi binubiye ko mu mihanda hasigaye harakajijwe ingamba ku barenza umuvuduko.

    Byatewe n’uko hari abavugaga ko bandikirwa na Camera za Polisi mu gihe barengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

    Ubwo yari mu muhango wo gushimira abasoze neza mu mwaka wa 2020, ni bwo Perezida Kagame yavuze ku kibazo kimaze iminsi kijyanye n’amande akomeye abantu basigaye bakwa.

    Ati “Njya mbibona ku mbuga zihana amakuru, hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano.”

    Perezida Kagame yavuze ko yabonye abantu bitotomba, binubira ko umuvuduko w’imodoka watumye benshi bahanwa bazira kuba bararengeje uwagenwe.

    Ati “Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko wagira ngo abawugennye bashakaga gutubura amafaranga cyane ariko ko bidakwiriye.

    Ati “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”

    Yasabye Polisi y’Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n’abagenzi bakagenda neza bisanzuye.

    Ati “ Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva. Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu.”

    “Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. Nababwiraga ko nabibonye abantu babiganira nshaka kumenya ukuri kose.”

    Imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.


    source : https://ift.tt/3r0XiOK

  • Amatike y’abazitabira umukino wa BK All Star Game 2021 yashize rugikubita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye ba BK All-Star Game mu kiganiro n
    Abayobozi batandukanye ba BK All-Star Game mu kiganiro n’abanyamakuru

    Ni umukino ngarukamwaka, aho iyo season irangiye hategurwa umukino w’ibihanganjye, All Star Game, mu rwego rwo gusoza umwaka.

    Ni umukino uzahuza aba Captain babili n’abakinnyi batoranyijwe na bo, aho ikipe imwe izaba iyobowe na Ndizeye Dieudonné Gaston ukinira ikipe ya Patriots yakinnye final ya Playoffs, ndetse na Shyaka Olivier wabaye umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka, Most Valuable Player (MVP).

    Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball
    Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball, yavuze ko biteguye neza kuko kugeza ubu amatike yashize ku wa Gatatu.

    Ati “Imyiteguro ndahamya ko yagenze neza kuko kugeza ubu n’amatike yamaze gushira, kuko amaze iminsi ibili yararangiye”.

    Audrey Kazera, ushinzwe imentakanishabikorwa muri BK
    Audrey Kazera, ushinzwe imentakanishabikorwa muri BK

    Si uyu mukino uzaba wonyine kuko hari n’indi mikino ya Basketball izakinwa mu buryo bw’imyiyereko (demonstration) izawubanziriza, aho ku ikubitiro hazabanza umukino uzwi nka three on three 3×3, uzakinwa n’abato batoranyijwe mu makipe ane yabaye aya mbere muri Junior basketball league, nyuma hakurikireho umukino w’abafite ubumuga bakina Basketball, Wheelchair Basketball.

    Ku bijyanye n’ibihembo, uwitwaye neza muri Slum dunk azahembwa ibihumbi magana atanu (500rwf) ndetse n’uwarushije abandi mu gutsinda amanota atatu nawe ahembwe ibihumbi 500, mu myiyereko Freestyle.

    Ku gihembo kiruta ibindi kizengukanwa n’ikipe yatsinze indi, hasobanuwe ko ku bushake bw’amakipe yombi bahisemo ko icyo gihembo bakigenera Meshak Rwampungu, wakoze impanuka ikamuviramo ubumuga, ubwo ikipe ye ya CSK yakoraga impanuka mu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015, bagiye gukina umukino wa shampiyona i Huye.

    Umuhanzi Rama
    Umuhanzi Rama


    source : https://ift.tt/2Z2GM5o

  • Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’abinubira uko bahanirwa umuvuduko ukabije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu gikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abasora kibaye ku nshuro ya 19 kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2020, mu muhango wabere mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo.

    Perezida Kagame avuga ko muri iyi minsi arimo kubona ku mbuga nkoranyambaga abantu binubira guhanirwa umuvuduko ukabije, aho bamwe bacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 25 kubera kurenza umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

    Perezida Kagame yagize ati “(Abantu) baravuga ngo ‘uwarengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha ntahumeka, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe bakoresha amagurugu tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, ariko na none ntabwo twawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho urimo kujya”.

    Perezida Kagame avuga ko yasabye abapolisi kuringaniza ibyo bipimo by’umuvuduko ku buryo abantu bakwihutira kugera iyo bajya hatabayeho impanuka.

    Yavuze ko abantu benshi yabonye bishimiye iki gitekerezo akaba yijeje ko aza gushaka ababishinzwe bagakemura icyo kibazo.

    Umukuru w’igihugu kandi yanenze ikijyanye no guhanira abantu umuvuduko runaka kandi nta cyapa gihari kibwira abantu uwo bakwiye kuba barimo kugenderaho mu gace runaka.

    source : https://ift.tt/3DxrZ1y

  • Abatorewe kuyobora Uturere bamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.

    Bamwe mu batorewe kuyobora Uturere
    Bamwe mu batorewe kuyobora Uturere

    Abatowe ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Akarere

    Amajyepfo:

    Nyaruguru:
    Emmanuel Murwanashyaka

    Nyamagabe: Niwemwungeri Ildebrande ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe asimbuye Uwamahoro Bonaventure.

    Gisagara: Jérôme Rutaburingoga yatorewe kongera kuyobora Akarere ka Gisagara.

    Kamonyi: Dr Sylivere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.

    Muhanga: Kayitare Jacqueline wayobora Akarere ka Muhanga yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w’ako Karere.

    Nyanza:

    Meya: NTAZINDA Erasme (yari asanzwe akayobora)
    Visi Meya/Ubukungu: Kajyambere Patrick (na we yari asanzwe muri uyu mwanya) .
    Visi Meya/Imibereho myiza: Kayitesi Nadine.

    Ruhango: Habarurema Valens yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ruhango.

    Huye: Ange Sebutege na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye. Kamana André yongeye kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Huye.

    Iburasirazuba:

    Bugesera: Mutabazi Richard (yari asanzweho). Mutabazi Richard yatorewe kongera kuyobora Bugesera n’amajwi 311. Pascal Mbonimpaye bari bahanganye yagize amajwi 15.

    Imanishimwe Yvette ni we utorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza.Yari asanzwe kuri uwo mwanya. Ni na ko byagenze kuri Angelique Umwali wongeye gutorerwa umwanya yari arimo wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Bugesera.

    Kayonza: Nyemazi John Bosco ni we watorewe kuyobora Akarere ka Kayonza.

    Gatsibo: Gasana Richard ni we muyobozi w’akarere ka Gatsibo yari asanzwe ayobora.

    Ngoma: Niyonagira Anathalie atorewe kuyobora akarere ka Ngoma.

    Iburengerazuba:

    Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere yari asanzwe ayobora.

    Karongi: Mukarutesi Vestine ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere. Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Niragire Theophile wari usanzwe kuri uyu mwanya.

    Rutsiro: Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rutsiro ni Murekatete Triphose. Asimbuye Ayinkamiye Emerence wari wiyamamaje kuza muri Njyanama y’Akarere ariko ntiyabona amajwi ahagije.

    Havugimana Etienne ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rutsiro.

    Amajyaruguru:

    Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu gihe cy’imyaka itanu. Nzabonimpa yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    Nzabonimpa yungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mbonyintwari JMV ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Burera: Uwanyirigira Marie Chantal yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

    Musanze: Ramuli Janvier atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Gakenke: Uwatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke ni Nizeyimana JMV.


    source : https://ift.tt/3qTk2k2

  • Abatorewe kuyobora Uturere bamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.

    source : https://ift.tt/3HEGLWI

  • Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi
    Amerika yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi

    Bivugwa ko icyo gihe abantu bagera ku gihumbi bapfuye abandi benshi bagakomereka. Muri izo mvururu zo mu 2015, Abanyapolitiki bakomeye mu Burundi ndetse n’abashinzwe umutekano muri icyo gihugu, bashinjwe kugira uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu.

    Ku itariki 22 Ugushyingo 2015, Leta zunze Ubumwe za Amerika, zasohoye inyandiko ivuga ko u Burundi buri mu bihe bidasanzwe, ibyo byakurikiwe no gufatira imitungo y’abanyapolitiki bakuru byavugwaga ko bagize uruhare muri uko kubangamira uburenganzira bwa muntu.

    Inyandiko yasinyweho na Perezida Biden wa Amerika, igira iti “Ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’amatora yo mu 2020, ryagabanyije cyane imvururu, ubu rero nkaba nshyize iherezo ku bihe bidasanzwe byari byatangajwe, inyandiko yatangazaga iby’ibyo bihe bidasanzwe, nkaba nyitesheje agaciro”.

    Amerika ikuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi, nyuma y’iminsi ibiri Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi, Ms Melanie H. Higgins, ahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, bakaba barahuriye i Gitega.

    Ubwo Perezida Ndayishimiye yafunguraga ku mugaragaro icyiswe ‘National Development Forum’ i Bujumbura ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko umubano w’u Burundi na Amerika ugenda uba mwiza kurushaho.

    Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU) na wo wari wafatiye u Burundi ibihano mu 2015, nyuma y’uko LONI yari yatangaje ko u Burundi bubangimira uburenganzira bwa muntu.

    Icyo gihe EU yahagaritse inkunga yahaga u Burundi, kandi muri icyo gihe ngo 50% by’ingengo y’imari y’u Burundi yashingiraga ku nkunga.

    Kugeza ubu ibiganiro hagati ya EU na Leta y’u Burundi ku bijyanye no gukurirwaho ibihano ngo bigeze kure. Ni ibiganiro byatangiye nyuma y’uko Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agiye ku butegetsi muri Kamena 2020.

    Perezida Ndayishimiye kandi ngo arakora ibyo ashoboye byose ngo agarure umubano mwiza hagati y’ibihugu bituranye n’u Burundi harimo u Rwanda n’ibindi.


    source : https://ift.tt/3oN3kQF

  • Kompanyi Jali Investment Ltd yagaragaje icyadindije iyubakwa rya Gare ya Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gare ya Gisenyi yari yaradindiye igiye kubakwa
    Gare ya Gisenyi yari yaradindiye igiye kubakwa

    Muri Nzeri 2020 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na sosiyete y’ubucuruzi, Jali Investment, basinye amasezerano yo kubaka gare igezweho mu mujyi wa Gisenyi, igikorwa cyagombaga kumara imyaka ibiri ariko umwe washize nta gikozwe.

    Mbere y’ibikorwa byo kubaka hari hateganyijwe kwimura imiryango 12 ifite ibikorwa ahazubakwa gare, ubutaka bwabo bukongerwa ku bwatanzwe n’Akarere ka Rubavu, icyakora ibikorwa uko byari biteganyijwe ntabwo byihuse nk’uko byari biteganyijwe.

    Tariki ya 18 Ugushyingo 2021, ubuyobozi bwa Jali Investment nibwo bwashyikirije ingurane ingana na miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda abaturage bafite imitungo ahazubakwa gare ya Rubavu, bugatangaza ko gutinda kubishyura byatewe n’ingaruka za Covid-19.

    Col Twahirwa Louis Dodo, Umuyobozi wa JALI Investment Ltd, avuga ko bizeye ko ubwo bashoboye kwishyura ingurane hasigaye gutangiza ibikorwa byo kubaka gare.

    Akarere ka Rubavu gasanzwe katagira aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hubatswe n’ikigo gitwara abagenzi cya KBS kigikorera mu ntara.

    Gare izubakwa ahigeze gushyirwa gare n’ubundi hitwa Nyakabungo, hazaba hafite ubunini bungana na hegitare imwe, bitandukanye n’aho imodoka zitwara abagenzi zari zisanzwe zihagarara.

    Col Dodo avuga ko uretse kubaka aho abagenze bategera imodoka, hazanatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, uburiro, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

    Abafite imitungo ahazubakwa gare barishyuwe
    Abafite imitungo ahazubakwa gare barishyuwe

    N’ubwo Col Dodo asinya amasezerano n’ubuyobozi bw’Akarere yavugaga ko nta muturage uzahendwa kuko ubutaka bwabo buzishyurwa ku giciro kiriho, ndetse ngo abaturage bazishyurwa ibikorwa byabo ku gaciro gakwiye, mu miryango 12 ifite ibikorwa ahazubakwa gare ya Gisenyi, hari abaturage batatu batarishyurwa banze igiciro bahawe bakavuga ko bahawe ingurane idakwiye.

    Uwitwa Tigana utarishyuwe, avugana na Kigali Today yagize ati “Ntabwo twigometse twanga amafaranga, ahubwo twabasabye kuduha ingurane ikwiye kuko bakoze ibarura ry’ibyishyurwa n’agaciro kabyo, natwe dukoresha iryacu. Abagenagaciro babo n’abacu barahuye baraganira kandi basanga ibipimo ni Bimwe, kuki badahuza amafaranga kandi hagenderwa ku biciro byashyizweho na Leta.”

    Abaturage icyenda bishyuwe ingurane bahawe miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari hateganyijwe kwishyurwa miliyari imwe na miliyoni 300 ariko hakaba hari imiryango itatu itarishyurwa.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, ashimira abaturage bemeye ingurane kugira ngo ibikorwa byo kubaka gare bitangire, agasaba abatarayemera guhuza ibyavuye mu igenagaciro kugira ngo bishyurwe.

    Agira ati “Bakoresheje igenagaciro ryabo rizahuzwa n’iryakozwe na Jali, ni byanga bazahuzwa baganire ariko bidakunze hazubahirizwa amategeko.”

    Abahawe ingurane bavuga ko bishimiye ingurane bahawe kuko batahenzwe, bakavuga ko bamwe babonye igishora bazaheraho mu kwikorera.

    Abahawe ingurane basinya imbere ya Notaire
    Abahawe ingurane basinya imbere ya Notaire

    Ubuyobozi bwa Jali Investissement butangaza ko buzakoresha miliyari 6 na miliyoni 300 mu bikorwa byo kwimura abaturage no kubaka gare ya Gisenyi.

    JALI Investment Ltd isanzwe ifite ibigo byubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi, mu Rwanda ikaba imaze kugira Gare zirindwi zirimo; Muhanga, Gicumbi, Kabuga, Kayonza, Bugesera, Musanze, na Nyagatare.


    source : https://ift.tt/3HEeD6j

  • StarTimes yabateguriye ibyiza bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka StarTimes yateguriye abafatafuguzi bayo poromosiyo yise ‘StarTimes We Share’ nk’uko byasobanuwe na Muvunyi. Muri iyo Poromosiyo umuntu ashobora kwishyura ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda(15.000 Frw) agahabwa dekoderi yihitiyemo, bitewe n’ubushake bwe, ikaba ifite na anteni yayo, hakaba n’indi iriho amasheni yose (ibyo ngo bikubiye muri ‘package’ yitwa Sabana).

    Ikindi ni uko StarTimes yongereye iminara ifasha abafatabuguzi bayo kureba neza amashusho batavuga ko bicikagurika, ubu hakaba hari umunara mushya bubatse muri Kigali umaze ukwezi kumwe gusa, uwo ukaba ufasha abatuye muri Kigali no mu nkengero kureba amashusho neza.

    Hari kandi Poromosiyo StarTimes yateguye mu rwego rwo kwizihiza Noheli neza (Christmas promotion), iyo ikaba yarayiteguye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), harimo shene bise ‘Magic Sports’ yibanda cyane cyane kuri siporo yo mu Rwanda ndetse n’imyidagaduro.

    StarTimes kandi yongereye ibyo abafatabuguzi bayo bashobora kureba (Content), harimo nk’iyitwa ‘Love Thy Woman’ iboneka kuri ‘Novela F + ‘ kuri StarTimes, hakiyongeraho n’indi yitwa ‘Wild Flower’/ ‘Ururabo rwo mu ishyamba’, iri kuri BTV.

    Richard Dan Iraguha, Umuyobozi wa BTV, yasobanuye ko iyo ari Shene ya Televiziyo nshya ikorera mu Rwanda, ikaba ifite umwihariko mu gusemura Filimi mu Kinyarwanda. Yavuze ko ku bafatanye na StarTimes bakora uwo mushinga wo gusemura, kuko bibafasha mu kumva ubutumwa buba bukubiye muri filimi.

    Ibihembo muri rusange, ngo bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo za Firigo, televiziyo, amafaranga,… ibyo byose biteranye ngo ni byo bigize ako gaciro. Uhereye tariki 18 Ugushyingo 2021, buri cyumweru bazajya bahemba abatsinze.

    Icyo bisaba, kugira ngo umuntu atsindire bimwe muri ibyo bihembo, ku bantu badasanganywe ifatabuguzi rya StarTimes, birabasaba kugura ‘package’ ya Sabana, ku bihumbi cumi na bitanu (15.000Fw). Iyo imara ukwezi, uyiguze akaba yinjiye mu banyamahirwe batsindira bimwe muri ibyo bihembo.

    Ku basanzwe ari abafatabuguzi ba StarTimes bo, bibasaba kugura ‘abonema’ y’ukwezi iyo ari yo yose, iyo irahagije kugira ngo umuntu yinjire muri tombola. Iyo tombola ikubiye muri Poromosiyo ya ‘StarTimes We Share, yatangiye ku itariki 18 Ugushyingo 2021, ikaba izarangira ku itariki 15 Mutarama 2022. Intego y’iyo Poromosiyo ni ukugira ngo StarTimes ishobore gusangira n’abafatabuguzi bayo Noheli n’Ubunani, kuko nk’uko bisanzwe iyo minsi mikuru isangirwa mu muryango, kandi umuryango wa StarTimes ukaba ari abafatabuguzi bayo.

    source : https://ift.tt/3FvqnGh

  • Nyagatare: Aborozi barasabwa kubana neza n’abahinzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi barasabwa kubana neza n
    Aborozi barasabwa kubana neza n’abahinzi

    Yabibasabiye mu muganda wo kurwanya amapfa wabereye mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, aho abahinzi bijujutiye konesherezwa n’aborozi.

    Guverineri Gasana avuga ko ubworozi bugezweho ari ubukorwa aborozi bagaburira amatungo yabo, aho kuyazerereza cyangwa kwizera ko ubwatsi buri mu rwuri buzayahaza.

    Avuga ko ubuhinzi bugezweho ari ubukoreshwa ifumbire mborera n’imvaruganda, kuko aribwo birushaho gutanga umusaruro.

    Asaba abahinzi n’aborozi kubana neza bagafashanya mu bikorwa byabo, bahanahana ibikomoka ku byo bakora.

    Ati “Umuhinzi akenera ifumbire ndetse n’amata, akwiye kubikura ku mworozi hanyuma umworozi na we akabona ibisigazwa by’imyaka, kuko inka zirabirya kandi zigakamwa cyane. Urumva mubanye neza buri wese ibyo akora byarushaho gutanga umusaruro.”

    Abahinzi binubira ko aborozi baboneshereza
    Abahinzi binubira ko aborozi baboneshereza

    Yibukije aborozi gukoresha neza inzuri icyo zagenewe, kuko nibidakorwa bashobora kuzazamburwa zigahabwa abashoboye kuzikoresha neza.

    Yavuze ko mu minsi iri imbere hazasinywa amasezerano hagati y’aborozi n’ubuyobozi, agamije kunoza neza imikoreshereze y’ubutaka icyo bwagenewe.

    Yibukije abaturage ko guhinga ibihingwa bitandukanye bitari ubwatsi bw’amatungo mu nzuri ko binyuranyije n’amabwiriza agenga imikoreshereze yazo.

    Guverineri Gasana yihanangirije abahinzi basarura barangiza ibisigazwa by’imyaka bakabitwika, ko ahubwo bakwiye kubibika bakabigurisha aborozi kuko babikeneye cyane.

    Guverineri Gasana asaba ipmande zombi kubana neza kuko ari byo birimo inyungu
    Guverineri Gasana asaba ipmande zombi kubana neza kuko ari byo birimo inyungu

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba wungirije, CSP Callixte Karisa, asaba aborozi kwirinda koneshereza abahinzi kuko bihanwa n’amategeko.

    Ikindi yabasabye ni ukwirinda kuzerereza amatungo kuko nabyo bihanwa kandi ntawe wishimira guhanwa.


    source : https://ift.tt/30EkeZ2

  • Nyamagabe: Ikamyo yakoze impanuka babiri bari bayirimo irabahitana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi iteme ryo ku mugezi wa Nkungu utandukanya imirenge ya Gasaka na Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, ryaritse mu minsi yashize, bituma umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe utaba nyabagendwa.

    Icyakora mu gihe ririmo gusanwa, habaye hakozwe agahanda ko kuba kifashishwa n’imodoka, ariko iyi kamyo yaraye iguye aho abasana umuhanda bacukuye, bagatangira no kubaka iteme bundi bushya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yatangarije Kigali Today ko iyo kamyo yaraye ikoze impanuka ifite purake RAE012D ku gice cy’imbere ndetse na RL2521 ku gice cy’inyuma, kandi ko shoferi na kigingi bari bayirimo bayipfiriyemo.

    Kuri ubu ngo barimo gushakisha uko abapfuye bakurwamo, ndetse n’ikamyo ubwayo ikazamurwa.

    SP Kanamugire arasaba abatwara ibinyabiziga binyura muri kiriya gice cy’umuhanda Huye-Nyamagabe kwitonda, kuko bigaragara ko impanuka y’iriya kamyo ishobora kuba yatewe n’uko yihutaga, shoferi ntabashe kubona ibimenyetso by’uko umuhanda uri gukorwa, cyane ko hari na nijoro, hatabona neza.

    source : https://ift.tt/3DN6Fpb