Tag: featured

  • Ibidasanzwe kuri EP nshya Ish Kevin agiye gushyira hanze – #rwanda #RwOT

    Iyi EP izajya hanze mu Ukuboza, izaba yitwa ‘Trappish Music Mixtape II’ kuko hari indi yashyize hanze mu 2019 yari yise ‘Trappish Music Mixtape I’.

    Iyo mu 2019 yariho indirimbo umunani zirimo nka ‘Working’ yakoranye na Nat. 28 Kavukire na Triple Kingdom$, ‘Trappish Music Anthem’, ‘Muri Game’ yakoranye na Ririmba na Pro Zed, ‘Scandal’ yakoranye na Kenny K Shot, ‘Waramutse Rwanda’ yakoranye na Alen Mu n’izindi.

    Ish Kevin yabwiye IGIHE ko iyi EP nshya yise ‘Trappish Music Mixtape II’ iriho indirimbo z’ubwoko butandukanye, yaba mu njyana ndetse no mu butumwa burimo.

    Ati “Hariho indirimbo zivuga ku buzima bwose muri rusange, harimo n’iz’urukundo. Aho izi ndirimbo zitandukaniye ni uko iyi EP yo ifite umwimerere wa ‘sound’ iri ku rwego rwo hejuru kandi yo ntago irimo injyana ya Drill gusa, harimo na Afrobeat, Trap music n’izindi.”

    Akomeza avuga ko guhimba indirimbo zitandukanye ziriho byaturutse ku byo yagiye anyuramo mu buzima bwe bwa buri munsi. Ati “Ni ubuzima bwanjye bwa buri munsi mbamo nibwo buriho.”

    Uretse kuba agiye gushyira hanze EP, Ish Kevin ari mu byishimo nyuma yaho indirimbo ye yitwa ‘No Cap’ yagiye hanze muri Nyakanga yashyizwe mu ndirimbo nziza zikozwe mu njyana ya Drill Music ku rwego rw’Isi.

    Yari ku mwanya wa kane ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gikomeye, kizwi nka GRM Daily. Iki kinyamakuru nicyo cyagize uruhare mu kumenyekanisha abahanzi barimo Stormzy, Dave, J Hus, B Young, Amelia Monét, Kojo Funds, Steel Banglez, Not3s, Mabel n’abandi.

    Ish Kevin avuga ko kuba ikinyamakuru nk’iki gikomeye cyarahaye agaciro akazi yakoze, ari ibintu bimutera ishema n’imbaraga zo gukomeza gukora kugira ngo agume ku rwego ariho, aharanira gukomeza kuruzamura.

    Ati “Kubona indirimbo nakoreye Abanyarwanda ihabwa umwanya n’ikinyamakuru gikomeye nka GRM Daily cyo mu Bwongereza, ni insinzi ikomeye ku muziki wanjye ndetse no ku w’abandi bahanzi nyarwanda muri rusange. Byanyongereye imbaraga zo gukora ndetse bimpuza na bamwe mu bahanzi baho ubu turi gupangana ibikorwa nabo.”

    Ish Kevin yaherukaga kwigaragaza mu bitaramo bibiri yaririmbyemo birimo icyo yahuriyemo na Omah Lay uri kubica bigacika muri Afurika, ndetse n’icya Trappish Concert cyari cyakibanjirije, akaba yarishimiwe muri ibyo bitaramo byose, cyane cyane indirimbo ye ya ‘No Cap’ igakomeza kugaragarizwa urukundo.

    Amashusho y’indirimbo ’No Cap’ ya Ish Kevin ikunzwe muri iyi minsi

    Ish Kevin ari kwitegura gushyira hanze EP ya kabiri mu Ukuboza

    source : https://ift.tt/3qVn2fK

  • Nyakabanda: Umugabo yakubiswe iz’akabwana ashinjwa kuryamana n’umugore w’umupangayi we – #rwanda #RwOT

    Uyu mupangayi wari warakaye, yahise anatangaza ko ibyo kwishyura ubukode bitagishobotse, bitewe n’imyitwarire y’uyu mugabo umukodesha inzu.

    IGIHE yamenye amakuru avuga ko ubwo icyo gikorwa cyabaga, uyu mupangayi yafashe uyu mugabo akamujomba ibikoresho asanzwe akoresha akazi ke ka buri munsi, undi akagira ibikomere ku mazuru ndetse no ku mutwe.

    Icyakora uyu mugabo yahakanye ibyo gusambanya umugore w’abandi, avuga ko ibyo bikorwa atabikora, nk’uko amakuru twamenye abigaragaza.

    Icyatangaje abaturage ni uko bamusabye ko ajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo uyu mupangayi akurikiranwe, gusa uyu mugabo akaba yaranze kujya gutanga iki kirego, nubwo byagaragariraga abaturage ko yakubiswe cyane nyuma y’imirwano yamaze isaha yose, igakizwa n’abaturage ndetse n’abakora mu irondo ry’umwuga.


    source : https://ift.tt/2Z690fz

  • Huye: Umugabo w’imyaka 41 yahishuye uburyo yabanye n’umugore we amaze gufatwa ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uvuga ko atagize amahirwe yo kwiga, yasobanuye uburyo mu buto bwe, yafashwe ku ngufu n’umugore wamurushaga imyaka umunani, bikarangira aba bombi babanye nk’umuryango, mu buryo uyu mugabo yavuze ko atigeze yemera ariko akabura andi mahitamo.

    Bwa mbere uyu mugabo amenyana n’uwaje kuba umugore we, yari yagiye gusura mukase, ni uko bahurirayo umugore amubwira ko yamukunze, anamusaba kuza kumusura.

    Ibi byarabaye uyu mugore aza kumusura, icyakora nta gahunda yo gusubira inyuma yari afite kuko yahise aguma mu rugo rw’uyu mugabo, wavuze ko yari yabanje kumuhatira gukorana imibonano mpuzabitsina nawe, nubwo ‘yagerageje kumwitaza ariko akananira.’

    Nyuma uyu mugore yaje kumubwira ko yamuteye inda, ati “Nyuma yaje kumbwira ko namuteye inda, ni uko ubwo tubana gutyo, nyuma y’igihe runaka akajya ambwira ko atwite, biza kurangira tubyaranye abana bane.”

    Uyu mugabo yavuze ko n’abana bafitanye atakwemera neza ko bose ari abe kuko uyu mugore yakomeje kurangwa n’ingeso yo kumuca inyuma, ari nayo yaje kuba intandaro yo gutandukana kwabo.

    Ikindi ni uko uyu mugore mbere yo kubana n’uyu mugabo, yari asanzwe afite umwana yabyaye, aza no kumwandikisha kuri uyu mugabo wemeza ko atamenye neza uko byagenze kuko atazi gusoma no kwandika.

    Yagiriye inama abakiri bato, abasaba ‘kubanza gushishoza mu gihe ugiye kubaka urugo, ntugakururwe n’ibindi bintu, jya ureba imico bw’uwo mugiye kubana kuko iyo afite imico myiza mugira urugo rwiza, ariko yagira imico mibi bikarangira muhora mu bibazo, ntimubone uko mwubaka iterambere.’

    Uyu mugabo kuri ubu ari kurera abana yasigiwe n’umugore we batakibana nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma, akaba akora akazi k’irondo.


    source : https://ift.tt/3kS9spo

  • Menya 27 batorewe kuyobora uturere: Uko amatora yagenze (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya matora yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

    Kuri uyu munsi, hatowe ba meya 27 bo mu turere two mu Ntara y’iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

    Usibye abayobozi b’uturere hanatowe abayobozi bungirije bashinzwe Ubukungu n’abashinzwe Imibereho Myiza.

    Mbere y’amatora habanje ibikorwa byo kurahira kw’abagize Inama Njyanama batowe. Yakozwe mu buryo buziguye (mu buryo bw’ibanga). Abatowe ni abahagarariye abaturage bagiye bazamuka kuva hasi kugera ku karere.

    Mu ba meya batowe harimo abari basanzwemo ndetse n’andi masura mashya yinjiye mu nzego z’ibanze.

    Biteganyijwe ko abayobozi batorwe kwinjira muri Komite Nyobozi z’Uturere bazarahirira inshingano zabo ku wa Mbere, tariki 22 Ugushyingo 2021.

    URUTONDE RW’ABAYOBOZI B’UTURERE BATOWE

    Intara y’Amajyaruguru

    - Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel
    - Burera: Uwanyirigira Marie Chantal
    - Rulindo: Mukanyirigira Judith
    - Musanze: Ramuli Janvier
    - Gakenke: Nizeyimana Jean Marie Vianney

    Intara y’Iburasirazuba

    - Bugesera: Mutabazi Richard
    - Gatsibo: Gasana Richard
    - Kayonza: Nyemazi John Bosco
    - Kirehe: Bruno Rangira
    - Ngoma: Niyonagira Nathalie
    - Nyagatare: Gasana Steven
    - Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab

    Intara y’Amajyepfo

    - Gisagara: Rutaburingoga Jérôme
    - Huye: Sebutege Ange
    - Kamonyi: Dr Sylvere Nahayo
    - Muhanga: Kayitare Jacqueline
    - Nyamagabe: Niyomwungeri Hildebrand
    - Nyanza: Ntazinda Erasme
    - Nyaruguru: Murwanashyaka Emmanuel
    - Ruhango: Habarurema Valens

    Intara y’Iburengerazuba

    - Karongi: Mukarutesi Vestine
    - Ngororero: Nkusi Christophe
    - Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette
    - Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie
    - Rubavu: Kambogo Ildephonse
    - Rusizi: Dr Kibiriga Anicet
    - Rutsiro: Murekatete Triphose

    16:15: Rangira Bruno yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Kirehe. Yari asanzwe ari Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

    -  Abatowe ku mwanya wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Kirehe:

    Umuyobozi w’Akarere: Rangira Bruno

    Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere: Nzirabatinya Modeste

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage: Mukandayisenga Janvière

    15:30: Akarere ka Gakenke nako kamaze kubona abayobozi:

    Meya: Nizeyimana Jean Marie Vianney

    Visi Meya ushinzwe ubukungu: Niyonsenga Aime François

    Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Uwamahoro Marie Thérèse

    15:10: Akarere ka Rwamagana kongeye kuyoborwa na Mbonyumuvunyi.

    Komite yako igizwe na:

    - Meya: Mbonyumuvunyi Radjab
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukung: Nyirabihogo Jeanne d’Arc
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: Mutoni Jeanne

    15:00: Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke nayo yamaze gutorwa. Igizwe na:

    - Meya : Mukamasabo Appolonie

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu: Muhayeyezu Joseph Desire

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Abaturage: Mukankusi Athanasie

    14:45: Dr Kibiriga Anicet ni we utorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bukungu, Icungamutungo n’Uburezi ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye mu Bushinwa.

    14:40: I Karongi, Komite Nyobozi yari isanzweho ni yo yongeye gutorwa. Igizwe na:

    Meya ni Mukarutesi Vestine; Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Theophile na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine.

    14:21: Akarere ka Ngororero nako kamaze kubona abayobozi:

    - Meya: Nkusi Christophe
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Uwihoreye Patrick
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine

    - Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera ni Mutabazi Richard watorewe kuba Meya, Umwali Angelique wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

    Aba bose uko ari batatu bagize Komite Nyobozi ya Bugesera bari basanzwe muri iyi myanya.

    14:00: Kambogo Ildephonse ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu

    - Habanabakize Nzabonimpa Deogratias nawe yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.

    - Ishimwe Pacifique yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Rubavu

    13:50: Akarere ka Burera nako kabonye abayobozi. Komite Nyobozi yako igizwe na:

    - Meya: Uwanyirigira Marie Chantal
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Nshimiyimana Jean Baptiste
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mwanangu Theophile

    13:45: Mukandayisenga Antoinette niwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu

    13:35: Mukanyirigira Judith ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

    13:35: Rutaburingoga Jérôme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

    - Habineza Jean Paul we yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    - Dusabe Denyse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’amajwi 213. Yari ahanganye na Uwiringiyimana Clementine wagize amajwi 40 hamwe na Kampundu Agnes wagize 19.

    13:05: Ramuli Janvier yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru

    - Andrew Rucyahana Mpuhwe niwe wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere

    13:00: Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza

    12:57: I Nyaruguru amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere arasojwe. Umuyobozi w’Akarere ni Murwanashyaka Emmanuel ; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Gashema Janvier mu gihe Umuyobozi w’AKarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta.

    12:55: Murekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro

    - Havugimana Etienne yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro.

    - Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora Akarere ka Ngoma

    12:50: Habarurema Valens wari usoje manda imwe nk’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yongeye gutorerwa kukayobora

    12:45:I Muhanga Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora akarere, niwe wongeye gutorwa.

    12:40: Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi

    - Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo

    -  Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

    -  Abatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Burera

    1. Perezida: Abimana Fidèle

    2. Visi Perezida: Uwamyiza Catherine

    3. Umunyamabanga: Musabyimana Emmanuel

    12:27: Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamagabe.

    Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe

    - Habimana Thaddée ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    - Habimana Thaddée ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    12:10: Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye n’amajwi 304. Yari ahanganya na Bakundukize Redempta wagize amajwi 13.

    - Kamana André yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’amajwi 275. Yari ahanganye na Tuyisabe Theoneste wagize amajwi 41.

    - Kankesha Annonciatha ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

    12:00: Gasana Steven ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

    - Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare igizwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Steven, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet.

    - Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyanza aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yabaye Kajyambere Patrick mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ni Kayitesi Nadine.

    12:00: I Huye hakurikiyeho amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere. Abakandida bamamajwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ni babiri:

    - Sebutege Ange
    - Bakundukize Redempta

    Aba bakandida bose babanje kuvuga imigabo n’imigambi yabo imbere y’inteko itora

    11:50: Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamaze kwitoramo abagize Biro y’Inama Njyanama mu buryo bukurikira:

    - Perezida: Madame Mukagatare Judith
    - Visi Perezida: Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël
    - Umunyamabanga: Umubyeyi Jeanne

    11:45: Mu Karere ka Gakenke, Biro y’Inama Njyanama yatowe igizwe na:

    - Perezida: Mugwiza Telesphore

    - Visi Perezida: Bamurange Françoise

    - Umunyamabanga: Ndacyayisenga Scholastique

    11:30: Nzabonimpa Emmanuel yatorewe kuyobora Gicumbi

    Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    -  I Rulindo amatora ararimbanyije

    Kimwe no mu tundi turere, ab’i Rulindo bazindukiye mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, ahabereye umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rulindo. Barahijwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

    Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.

    Perezida : Dusabirane Aimable
    Visi Perezida : Uwimana Léopold
    Umwanditsi : Akimpaye Christiane

    #Amatora2021: kuri Site y’itora @TumbaCollegeTCT harimo kubera umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama ya @rulindodistrict. Bakaba barahijwe na Visi perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi @RwandaElections @NyirarugeroD @RwandaLocalGov pic.twitter.com/KflGOGYqn4

    — Rulindo District (@rulindodistrict) November 19, 2021

    11:25: Meya wa Bugesera yamenyekanye!

    Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera. Yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.

    Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n’abari bagize Komite Nyobozi yose.

    -  I Nyamagabe, amatora yabereye kuri Stade Nyagisenyi

    Mbere yo gutangira kw’amatora mu Karere ka Nyamagabe, abajyanama ni bo babanza kurahira hakurikireho gutora abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ni we wakiriye indahiro z’Abajyanama 17 mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe.

    -  Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe:

    - Perezida: Uwamahoro Clothilde

    - Visi Perezida: Bizimana Evariste

    - Umunyamabanga: Uwimana Abraham

    I Muhanga hari abarahiye

    Mu bajyanama 17 bagombaga kurahira mu Karere ka Muhanga, harimo babiri batarahiye kuko uwitwa Habinshuti Philippe ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu hamwe na Kimonyo Juvenal wari usanzwe mu bajyanama.

    11:15: I Nyaruguru abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ni :

    - Perezida: Ingabire Veneranda
    - Visi Perezida: Turamwishimiye Marie Rose
    - Umunyamabanga: Mutiganda Innocent

    11:15: I Gicumbi naho bamaze gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere. Igizwe na:

    - Perezida: Ntagungira Alexis
    - Visi Perezida: Kamili Athanase
    - Umunyamabanga: Uwizera Marie Aline

    11:00: I Huye, Dr Nyiramana Aisha amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Gatari Egide ni we utowe ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Tuyishime Consolation ni we utowe ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye itowe igizwe n’aba bakurikira:

    Perezida: Dr Nyiramana Aisha
    Visi Perezida: Gatari Egide
    Umwanditsi: Tuyishime Consolation

    10:55: I Nyagatare bamaze gutora Perezida w’Inama Njyanama aho hatowe Kabagamba Wilson. Yari asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu myaka itanu ishize, akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu gutuma aka Karere kaza ku isonga mu mihigo

    10:50: I Nyanza naho amatora yamaze gutangira.

    10:45: Amatora ya Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyoboze y’Akarere ka Nyaruguru yatangiye. Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe niwe wayoboye umuhango wo kurahira.

    10:40: I Bugesera ho amatora yatangiye. Ari kubera mu cyumba cy’itora cy’Ishuri rya Maranyundo Girls School.

    Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, hiyamamaje, Mutabazi Richard wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya ndetse na Mbonimpaye Pascal.

    Ubwo yiyamamazaga , Mutabazi yavuze ko mu myaka itatu ishize ari umuyobozi w’akarere hari byinshi byiza yakoze ndetse hari n’amasomo yigiyemo ku buryo aramutse ahawe umwanya uhagije yakora byinshi byiza kurushaho.

    Ati “Nkaba mbasaba kumpa amajwi kugira ngo mbone umwanya uhagije wo gukorera Akarere ka Bugesera nk’Umuyobozi, kandi ndabizeza ko tuzagera kuri byinshi dufatanyije.”

    10:35: Mu Karere ka Rubavu, amatora ntabwo aratangira. Hategerejwe ko abajyanama babanza kurahira. Muri bo, harimo n’uwari usanzwe ari Visi Meya w’aka Karere, Ishimwe Pacifique.

    Amatora ari kubera muri Centre Culturel de Gisenyi.

    10:15: Mu Karere ka Ngoma, Perezida w’Urukiko rwa Ngoma amaze kurahiza abajyanama rusange bose hakurikiyeho igikorwa cyo kubaha amabwiriza banibutswa ibisabwa ku muntu wese ushaka kwiyamamaza.

    10:00: Mu Karere ka Muhanga, abatora bageze muri Stade ya Muhanga. Abajyanama batowe bagiye kubanza kurahira kugora ngo bemererwe gutora.

    Kurahira nibirangira, hagomba gutorwa biro y’Inama Njyanama nyuma hatorwe Komite Nyobozi izayobora Akarere.

    Ni ko bimeze no mu turere twa Kamonyi na Muhanga cyo kimwe na Rubavu mu gihe nka Bugesera ho bamaze kurahira kandi batangiye gutora.

    Mu Karere ka Muhanga, abajyanama bari biteguye ko barahira hanyuma amatora agatangira

    Bose biteguye kuzaharanira inyungu z’abaturage mu gihe bazaba batowe

    source : https://ift.tt/3CxGdOz

  • Perezida Kagame yasabye abikorera gukebura abakigenda biguru ntege mu gusora (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021, mu muhango wo gusoza Ukwezi kw’Ibikorwa byo gushimira Abasora, wabereye muri Intare Conference Arena.

    Perezida Kagame yashimiye abahembwe avuga ko bujuje inshingano zabo neza zo gusora uko bikwiye.

    Yagize ati “Abahembwe n’abandi bakoze neza, ni yo mpamvu umubare w’amafaranga yavuye mu misoro ugaragara ko wazamutse cyane kandi turi mu bihe bitoroshye. Mwatanze umusanzu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu kandi buvamo amajyambere twifuza. Ibyo byose byabaye hari ibibazo bikomeye by’icyorezo cya COVID-19 ariko birerekana ko abantu bashyizemo imbaraga zihagije.’’

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyinjije mu isanduku ya Leta imisoro ya miliyari 1654,5 Frw. Cyari gifite intego yo gukusanya miliyari 1.594,3 Frw. Ni ukuvuga ko intego yarenzeho miliyari 60,2 Frw; igerwaho ku kigero cya 103,8%.

    Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9,1%.

    Perezida Kagame yavuze ko kugera kuri iyo ntego byerekana ko abantu batacitse intege.

    Ati “Ndashimira Abanyarwanda kwihangana kandi mbibutsa no kubasaba ko twakomeza iyo nzira no mu bibazo biba bitoroshye abantu bagakomeza gukora no kwiyubaka, abantu bakava mu bihe bibi nk’ibi.’’

    Yavuze ko gutanga umusoro bishobora kumvikana nko kwitanga ariko biba bifite intego yo kubaka igihugu no kugifasha kwigira.

    Ati “Abakora n’abatanga imisoro n’abo twashimiye ni ikimenyetso cy’ibishoboka kandi bikwiriye gukorwa. Icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza. Ibyo kuba dukora dukwiye kubyongera, tukabikora neza, bikatwongerera inyungu. Igihugu kibyungukiramo muri iyo nzira.’’

    Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko gutanga imisoro neza bifatwa nk’igishoro mu bukungu n’imibereho myiza y’u Rwanda rwa none n’ahazaza.

    Ati “Dufite amahirwe yo kugira inzego za Leta zikoresha umutungo neza, zigatanga inyungu zifatika twese tubona kandi twumva. Ndasaba ko byarushaho kuba byiza. Iteka ntabwo ibintu biba byiza cyane ariko haba hari ibigomba gukorwa neza kurushaho.’’

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu hizihijwe Umunsi w’Abasora ari ukubera kwihangana n’ukwitanga kw’Abanyarwanda muri rusange. Yabasabye gukomeza iyo nzira no gukora ibirenze

    -  Yatanze umukoro ku bikorera

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho by’umwihariko mu bikorera kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

    Ati “Abikorera bakwiriye gukomeza gufatanya n’inzego z’ibanze za Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu kurushaho kwigisha no gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’imisoro, kumva neza amabwiriza n’amategeko agenga imisoro n’uruhare rw’imisoro mu iterambere ry’igihugu cyacu. Bizatuma abubahiriza gutanga imisoro ku bushake biyongera.’’

    “Icya kabiri ni ugukomeza kwitabira no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga no gusesengura niba hari ibigomba kwiyongera kugira ngo abatanga umusoro bamenyekane. Si byiza ko abantu bamwe bakora, batanga imisoro bikabavuna. Ntabwo byumvikana ko ari bamwe babikora gusa, abandi bagashaka uko bakwepa ntibakore ibyo bagomba gukora.’’

    Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rizazamura umubare w’abatanga umusoro no kugabanya abatawutanga kandi bafite ibyo bakora byinjiza.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yavuze ko kugera ku musaruro mwiza mu bihe bidasanzwe ari umusaruro wa porogaramu z’ikoranabuhanga zafashije gutanga serivisi z’imisoro nka ‘E-Tax’ na ‘E-Payment’ zimenyekanisha no kwishyura umusoro.

    Iri koranabuhanga ryiyongeraho irya EBM, iri rikoreshwa mu gucunga umusoro ku Nyongeragaciro (VAT) ugira uruhare rwa mbere kurusha indi misoro kuko ruri hagati ya 30 na 35%.

    Ati “Iyo VAT itanzwe neza bifasha no kuzamura umusoro ku nyungu.’’

    Nko mu 2013/2014, umusoro wa VAT wakiriwe wari miliyari 199,6 Frw, ugera kuri miliyari 531,4 Frw mu 2020/2021. Ni ijanisha rya 33% buri mwaka.

    Kuva mu 2013, abakoresha EBM bavuye kuri 953 ugera ku basora 49.153 kugeza mu Ugushyingo 2021.

    Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Bafakulera Robert, yagaragaje ko abo mu rwego rw’abikorera na bo batagihatirwa gusora.

    Yagize ati “Abikorera ntibakingingwa gutanga umusoro kuko na bo bazi ko ari ukwiyubakira igihugu. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuba buha ijambo abasora ndetse bukanashyigikira imikoranire n’inzego za Leta kuko bitanga umusaruro ugaragara mu kubaka igihugu cyacu.’’

    U Rwanda rufite intego yo gukusanya imisoro n’amahoro ya miliyari 1774.6 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22.

    Ruganintwali yavuze ko bizeye kuzagera kuri iyi ntego binyuze mu gushishikariza abasora gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, gukorana n’abafatanyabikorwa mu nzego za Leta n’abikorera, kunoza imikorere ya RRA no kongera ubushobozi bw’abakozi ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

    Umunsi wo gushimira Abasora 2021 wizihijwe ku nshuro ya 19 kuva ibikorwa byawo bitangiye mu 2002.

    Uw’uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye kuzahura ubukungu” yahujwe n’ibihe igihugu kirimo cyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19.

    Muri iki gikorwa, abasora 32 bari mu byiciro birimo abantu ku gito cyabo, abasora bato, abaciriritse, n’abanini bitwaye neza mu 2020 bashimiwe umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu bayobozi bitabiriye uyu muhango

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yitabiriye umuhango wo gusoza Ukwezi kw’Ibikorwa byo gushimira Abasora

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard (ibumoso) aganira na Benjamin Gasamagera wigeze kuba Umuyobozi wa PSF

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, mu bitabiriye uyu muhango

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyinjije mu isanduku ya Leta imisoro ingana na miliyari 1654,5 Frw

    Perezida Kagame ari kumwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal (iburyo); Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yijeje ko binyuze mu gushishikariza abikorera gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi bizafasha ikigo gukomeza gukora neza

    Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bafakulera Robert, yavuze ko abikorera batagihatirwa gusora kuko bamenye ko ari ukwiyubakira igihugu

    Perezida Kagame n’abayobozi bakuru b’ibihugu bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo guhemba abasora beza

    Video: Mushimiyimana Azeem


    source : https://ift.tt/3crZ5Ei

  • LIVE: Ba Meya batangiye kumenyekana: Uko amatora ari kugenda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abatora bose bageze aho amatora agomba kubera mu gitondo kare ahagana saa mbili n’iminota mike. Habanje ukurahira kw’abagize Inama Njyanama batowe.

    Aya amatora arakorwa mu buryo buziguye (mu buryo bw’ibanga). Abatorwa ni abahagarariye abaturage bagiye bazamuka kuva hasi kugera ku karere.

    Amatora narangira, ntabwo abatowe bahita barahira kuko uwo muhango uzaba ku wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.

    UKO AMATORA ARI KUGENZA MU BICE BITANDUKANYE BY’IGIHUGU

    15:10: Akarere ka Rwamagana kongeye kuyoborwa na Mbonyumuvunyi.

    Komite yako igizwe na:

    - Meya: Mbonyumuvunyi Radjab
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukung: Nyirabihogo Jeanne d’Arc
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: Mutoni Jeanne

    15:00: Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke nayo yamaze gutorwa. Igizwe na:

    - Meya : Mukamasabo Appolonie

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu: Muhayeyezu Joseph Desire

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Abaturage: Mukankusi Athanasie

    14:45: Dr Kibiriga Anicet niwe utorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bukungu, Icungamutungo n’Uburezi ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye mu Bushinwa.

    14:40: I Karongi, Komite Nyobozi yari isanzweho ni yo yongeye gutorwa. Igizwe na:

    Meya ni Mukarutesi Vestine; Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Theophile na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine.

    14:21: Akarere ka Ngororero nako kamaze kubona abayobozi:

    - Meya: Nkusi Christophe
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Uwihoreye Patrick
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine

    - Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera ni Mutabazi Richard watorewe kuba Meya, Umwali Angelique wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

    Aba bose uko ari batatu bagize Komite Nyobozi ya Bugesera bari basanzwe muri iyi myanya.

    14:00: Kambogo Ildephonse nji we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu

    - Habanabakize Nzabonimpa Deogratias nawe yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.

    - Ishimwe Pacifique yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Rubavu

    13:50: Akarere ka Burera nako kabonye abayobozi. Komite Nyobozi yako igizwe na:

    - Meya: Uwanyirigira Marie Chantal
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Nshimiyimana Jean Baptiste
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mwanangu Theophile

    13:45: Mukandayisenga Antoinette niwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu

    13:35: Mukanyirigira Judith ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

    13:35: Rutaburingoga Jérôme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

    - Habineza Jean Paul we yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    - Dusabe Denyse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’amajwi 213. Yari ahanganye na Uwiringiyimana Clementine wagize amajwi 40 hamwe na Kampundu Agnes wagize 19.

    13:05: Ramuli Janvier yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru

    - Andrew Rucyahana Mpuhwe niwe wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere

    13:00: Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza

    12:57: I Nyaruguru amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere arasojwe. Umuyobozi w’Akarere ni Murwanashyaka Emmanuel ; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Gashema Janvier mu gihe Umuyobozi w’AKarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta.

    12:55: Murekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro

    - Havugimana Etienne yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro.

    - Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora Akarere ka Ngoma

    12:50: Habarurema Valens wari usoje manda imwe nk’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yongeye gutorerwa kukayobora

    12:45:I Muhanga Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora akarere, niwe wongeye gutorwa.

    12:40: Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi

    - Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo

    -  Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

    -  Abatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Burera

    1. Perezida: Abimana Fidèle

    2. Visi Perezida: Uwamyiza Catherine

    3. Umunyamabanga: Musabyimana Emmanuel

    12:27: Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamagabe.

    Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe

    - Habimana Thaddée ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    - Habimana Thaddée ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    12:10: Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye n’amajwi 304. Yari ahanganya na Bakundukize Redempta wagize amajwi 13.

    - Kamana André yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’amajwi 275. Yari ahanganye na Tuyisabe Theoneste wagize amajwi 41.

    - Kankesha Annonciatha ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

    12:00: Gasana Steven ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

    - Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare igizwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Steven, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet.

    - Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyanza aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yabaye Kajyambere Patrick mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ni Kayitesi Nadine.

    12:00: I Huye hakurikiyeho amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere. Abakandida bamamajwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ni babiri:

    - Sebutege Ange
    - Bakundukize Redempta

    Aba bakandida bose babanje kuvuga imigabo n’imigambi yabo imbere y’inteko itora

    11:50: Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamaze kwitoramo abagize Biro y’Inama Njyanama mu buryo bukurikira:

    - Perezida: Madame Mukagatare Judith
    - Visi Perezida: Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël
    - Umunyamabanga: Umubyeyi Jeanne

    11:45: Mu Karere ka Gakenke, Biro y’Inama Njyanama yatowe igizwe na:

    - Perezida: Mugwiza Telesphore

    - Visi Perezida: Bamurange Françoise

    - Umunyamabanga: Ndacyayisenga Scholastique

    11:30: Nzabonimpa Emmanuel yatorewe kuyobora Gicumbi

    Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    -  I Rulindo amatora ararimbanyije

    Kimwe no mu tundi turere, ab’i Rulindo bazindukiye mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, ahabereye umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rulindo. Barahijwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

    Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.

    Perezida : Dusabirane Aimable
    Visi Perezida : Uwimana Léopold
    Umwanditsi : Akimpaye Christiane

    #Amatora2021: kuri Site y’itora @TumbaCollegeTCT harimo kubera umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama ya @rulindodistrict. Bakaba barahijwe na Visi perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi @RwandaElections @NyirarugeroD @RwandaLocalGov pic.twitter.com/KflGOGYqn4

    — Rulindo District (@rulindodistrict) November 19, 2021

    11:25: Meya wa Bugesera yamenyekanye!

    Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera. Yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.

    Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n’abari bagize Komite Nyobozi yose.

    -  I Nyamagabe, amatora yabereye kuri Stade Nyagisenyi

    Mbere yo gutangira kw’amatora mu Karere ka Nyamagabe, abajyanama ni bo babanza kurahira hakurikireho gutora abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ni we wakiriye indahiro z’Abajyanama 17 mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe.

    -  Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe:

    - Perezida: Uwamahoro Clothilde

    - Visi Perezida: Bizimana Evariste

    - Umunyamabanga: Uwimana Abraham

    I Muhanga hari abarahiye

    Mu bajyanama 17 bagombaga kurahira mu Karere ka Muhanga, harimo babiri batarahiye kuko uwitwa Habinshuti Philippe ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu hamwe na Kimonyo Juvenal wari usanzwe mu bajyanama.

    11:15: I Nyaruguru abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ni :

    - Perezida: Ingabire Veneranda
    - Visi Perezida: Turamwishimiye Marie Rose
    - Umunyamabanga: Mutiganda Innocent

    11:15: I Gicumbi naho bamaze gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere. Igizwe na:

    - Perezida: Ntagungira Alexis
    - Visi Perezida: Kamili Athanase
    - Umunyamabanga: Uwizera Marie Aline

    11:00: I Huye, Dr Nyiramana Aisha amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Gatari Egide ni we utowe ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Tuyishime Consolation ni we utowe ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye itowe igizwe n’aba bakurikira:

    Perezida: Dr Nyiramana Aisha
    Visi Perezida: Gatari Egide
    Umwanditsi: Tuyishime Consolation

    10:55: I Nyagatare bamaze gutora Perezida w’Inama Njyanama aho hatowe Kabagamba Wilson. Yari asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu myaka itanu ishize, akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu gutuma aka Karere kaza ku isonga mu mihigo

    10:50: I Nyanza naho amatora yamaze gutangira.

    10:45: Amatora ya Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyoboze y’Akarere ka Nyaruguru yatangiye. Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe niwe wayoboye umuhango wo kurahira.

    10:40: I Bugesera ho amatora yatangiye. Ari kubera mu cyumba cy’itora cy’Ishuri rya Maranyundo Girls School.

    Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, hiyamamaje, Mutabazi Richard wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya ndetse na Mbonimpaye Pascal.

    Ubwo yiyamamazaga , Mutabazi yavuze ko mu myaka itatu ishize ari umuyobozi w’akarere hari byinshi byiza yakoze ndetse hari n’amasomo yigiyemo ku buryo aramutse ahawe umwanya uhagije yakora byinshi byiza kurushaho.

    Ati “Nkaba mbasaba kumpa amajwi kugira ngo mbone umwanya uhagije wo gukorera Akarere ka Bugesera nk’Umuyobozi, kandi ndabizeza ko tuzagera kuri byinshi dufatanyije.”

    10:35: Mu Karere ka Rubavu, amatora ntabwo aratangira. Hategerejwe ko abajyanama babanza kurahira. Muri bo, harimo n’uwari usanzwe ari Visi Meya w’aka Karere, Ishimwe Pacifique.

    Amatora ari kubera muri Centre Culturel de Gisenyi.

    10:15: Mu Karere ka Ngoma, Perezida w’Urukiko rwa Ngoma amaze kurahiza abajyanama rusange bose hakurikiyeho igikorwa cyo kubaha amabwiriza banibutswa ibisabwa ku muntu wese ushaka kwiyamamaza.

    10:00: Mu Karere ka Muhanga, abatora bageze muri Stade ya Muhanga. Abajyanama batowe bagiye kubanza kurahira kugora ngo bemererwe gutora.

    Kurahira nibirangira, hagomba gutorwa biro y’Inama Njyanama nyuma hatorwe Komite Nyobozi izayobora Akarere.

    Ni ko bimeze no mu turere twa Kamonyi na Muhanga cyo kimwe na Rubavu mu gihe nka Bugesera ho bamaze kurahira kandi batangiye gutora.

    Mu Karere ka Muhanga, abajyanama bari biteguye ko barahira hanyuma amatora agatangira

    Bose biteguye kuzaharanira inyungu z’abaturage mu gihe bazaba batowe

    source : https://ift.tt/3oD6ZjC

  • Perezida Kagame yasabye impinduka ku byapa byo mu mihanda, umuvuduko wa “40” awugereranya n’uw’abanyamaguru – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma y’impaka zikomeye zimaze iminsi ziri mu itangazamakuru aho abantu benshi binubiye ko mu mihanda hasigaye harakajijwe ingamba ku barenza umuvuduko.

    Byatewe n’uko hari abavugaga ko bandikirwa na Camera za Polisi mu gihe barengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

    Ubwo yari mu muhango wo gushimira abasoze neza mu mwaka wa 2020, ni bwo Perezida Kagame yavuze ku kibazo kimaze iminsi kijyanye n’amande akomeye abantu basigaye bakwa.

    Ati “Njya mbibona ku mbuga zihana amakuru, hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano.”

    Perezida Kagame yavuze ko yabonye abantu bitotomba, binubira ko umuvuduko w’imodoka watumye benshi bahanwa bazira kuba bararengeje uwagenwe.

    Ati “Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko wagira ngo abawugennye bashakaga gutubura amafaranga cyane ariko ko bidakwiriye.

    Ati “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”

    Yasabye Polisi y’Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n’abagenzi bakagenda neza bisanzuye.

    Ati “ Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva. Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu.”

    “Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. Nababwiraga ko nabibonye abantu babiganira nshaka kumenya ukuri kose.”

    Imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.


    source : https://ift.tt/3r0XiOK

  • Amatike y’abazitabira umukino wa BK All Star Game 2021 yashize rugikubita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye ba BK All-Star Game mu kiganiro n
    Abayobozi batandukanye ba BK All-Star Game mu kiganiro n’abanyamakuru

    Ni umukino ngarukamwaka, aho iyo season irangiye hategurwa umukino w’ibihanganjye, All Star Game, mu rwego rwo gusoza umwaka.

    Ni umukino uzahuza aba Captain babili n’abakinnyi batoranyijwe na bo, aho ikipe imwe izaba iyobowe na Ndizeye Dieudonné Gaston ukinira ikipe ya Patriots yakinnye final ya Playoffs, ndetse na Shyaka Olivier wabaye umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka, Most Valuable Player (MVP).

    Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball
    Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Jabo Randry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball, yavuze ko biteguye neza kuko kugeza ubu amatike yashize ku wa Gatatu.

    Ati “Imyiteguro ndahamya ko yagenze neza kuko kugeza ubu n’amatike yamaze gushira, kuko amaze iminsi ibili yararangiye”.

    Audrey Kazera, ushinzwe imentakanishabikorwa muri BK
    Audrey Kazera, ushinzwe imentakanishabikorwa muri BK

    Si uyu mukino uzaba wonyine kuko hari n’indi mikino ya Basketball izakinwa mu buryo bw’imyiyereko (demonstration) izawubanziriza, aho ku ikubitiro hazabanza umukino uzwi nka three on three 3×3, uzakinwa n’abato batoranyijwe mu makipe ane yabaye aya mbere muri Junior basketball league, nyuma hakurikireho umukino w’abafite ubumuga bakina Basketball, Wheelchair Basketball.

    Ku bijyanye n’ibihembo, uwitwaye neza muri Slum dunk azahembwa ibihumbi magana atanu (500rwf) ndetse n’uwarushije abandi mu gutsinda amanota atatu nawe ahembwe ibihumbi 500, mu myiyereko Freestyle.

    Ku gihembo kiruta ibindi kizengukanwa n’ikipe yatsinze indi, hasobanuwe ko ku bushake bw’amakipe yombi bahisemo ko icyo gihembo bakigenera Meshak Rwampungu, wakoze impanuka ikamuviramo ubumuga, ubwo ikipe ye ya CSK yakoraga impanuka mu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015, bagiye gukina umukino wa shampiyona i Huye.

    Umuhanzi Rama
    Umuhanzi Rama


    source : https://ift.tt/2Z2GM5o

  • Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’abinubira uko bahanirwa umuvuduko ukabije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu gikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abasora kibaye ku nshuro ya 19 kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2020, mu muhango wabere mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo.

    Perezida Kagame avuga ko muri iyi minsi arimo kubona ku mbuga nkoranyambaga abantu binubira guhanirwa umuvuduko ukabije, aho bamwe bacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 25 kubera kurenza umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

    Perezida Kagame yagize ati “(Abantu) baravuga ngo ‘uwarengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha ntahumeka, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe bakoresha amagurugu tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, ariko na none ntabwo twawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho urimo kujya”.

    Perezida Kagame avuga ko yasabye abapolisi kuringaniza ibyo bipimo by’umuvuduko ku buryo abantu bakwihutira kugera iyo bajya hatabayeho impanuka.

    Yavuze ko abantu benshi yabonye bishimiye iki gitekerezo akaba yijeje ko aza gushaka ababishinzwe bagakemura icyo kibazo.

    Umukuru w’igihugu kandi yanenze ikijyanye no guhanira abantu umuvuduko runaka kandi nta cyapa gihari kibwira abantu uwo bakwiye kuba barimo kugenderaho mu gace runaka.

    source : https://ift.tt/3DxrZ1y

  • Abatorewe kuyobora Uturere bamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.

    Bamwe mu batorewe kuyobora Uturere
    Bamwe mu batorewe kuyobora Uturere

    Abatowe ku mwanya w’Ubuyobozi bw’Akarere

    Amajyepfo:

    Nyaruguru:
    Emmanuel Murwanashyaka

    Nyamagabe: Niwemwungeri Ildebrande ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe asimbuye Uwamahoro Bonaventure.

    Gisagara: Jérôme Rutaburingoga yatorewe kongera kuyobora Akarere ka Gisagara.

    Kamonyi: Dr Sylivere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.

    Muhanga: Kayitare Jacqueline wayobora Akarere ka Muhanga yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w’ako Karere.

    Nyanza:

    Meya: NTAZINDA Erasme (yari asanzwe akayobora)
    Visi Meya/Ubukungu: Kajyambere Patrick (na we yari asanzwe muri uyu mwanya) .
    Visi Meya/Imibereho myiza: Kayitesi Nadine.

    Ruhango: Habarurema Valens yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ruhango.

    Huye: Ange Sebutege na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye. Kamana André yongeye kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Huye.

    Iburasirazuba:

    Bugesera: Mutabazi Richard (yari asanzweho). Mutabazi Richard yatorewe kongera kuyobora Bugesera n’amajwi 311. Pascal Mbonimpaye bari bahanganye yagize amajwi 15.

    Imanishimwe Yvette ni we utorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza.Yari asanzwe kuri uwo mwanya. Ni na ko byagenze kuri Angelique Umwali wongeye gutorerwa umwanya yari arimo wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Bugesera.

    Kayonza: Nyemazi John Bosco ni we watorewe kuyobora Akarere ka Kayonza.

    Gatsibo: Gasana Richard ni we muyobozi w’akarere ka Gatsibo yari asanzwe ayobora.

    Ngoma: Niyonagira Anathalie atorewe kuyobora akarere ka Ngoma.

    Iburengerazuba:

    Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere yari asanzwe ayobora.

    Karongi: Mukarutesi Vestine ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere. Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Niragire Theophile wari usanzwe kuri uyu mwanya.

    Rutsiro: Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rutsiro ni Murekatete Triphose. Asimbuye Ayinkamiye Emerence wari wiyamamaje kuza muri Njyanama y’Akarere ariko ntiyabona amajwi ahagije.

    Havugimana Etienne ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rutsiro.

    Amajyaruguru:

    Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu gihe cy’imyaka itanu. Nzabonimpa yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    Nzabonimpa yungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mbonyintwari JMV ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Burera: Uwanyirigira Marie Chantal yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

    Musanze: Ramuli Janvier atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Gakenke: Uwatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke ni Nizeyimana JMV.


    source : https://ift.tt/3qTk2k2