Tag: featured

  • Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Munyenyezi Béatrice yishe Abatutsi i Butare –

    Uyu mugore w’imyaka 51 yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021, ubwo yari yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangizayo igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo muri iki gihugu ubwo yahamwaga n’ibyaha byo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

    Ubwo yagezwaga mu Rwanda, yasanze hari dosiye y’ibyaha ashinjwa ndetse ahita ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, aza kwitaba Urukiko ku nshuro ya mbere ku wa 28 Mata ariko urubanza rurasubikwa ku bw’imbogamizi zagaragajwe n’abamwunganira mu mategeko.

    Akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Munyenyezi yongeye kwitaba urukiko yunganiwe na Me Buhuru Pierre Célestin ndetse na Me Gatera Gashabana. Kuri iyi nshuro hari hatahiwe Ubushinjacyaha kugira ngo busobanure impamvu bwazanye Munyenyezi imbere y’urukiko.

    Mu gihe Inteko Iburanisha yari ihaye ijambo Ubushinjacyaha, Me Buhuru yahise asaba avuga ko we n’umukiliya we bafite inzitizi zigera kuri eshatu zirimo uko yafashwe, uko yafunzwe n’ukuntu yashyikirijwe ubugenzacyaha, avuga ko hari amategeko atarubahirijwe.

    Uko yagejejwe mu Rwanda byakuruye impaka

    Me Buhuru yabanje gushimira Ubushinjacyaha n’inzego zifunze Munyenyezi mu gihe ataraburana kubera ko yaba abanyamategeko ndetse na Munyenyezi ubwe bahawe dosiye kugira ngo babashe kuyiga, bayisesengure noneho babashe kuburana.

    Yavuze ko dosiye bayihawe bakayisuzuma ariko ngo mu kuyitegura hari imbogamizi bahuye nazo zirimo kutamenya uko Munyenyezi yavanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagezwa mu Rwanda.

    Me Buhuru yavuze ko uretse amashusho babonye kuri televiziyo agaragaza Munyenyezi agezwa mu Rwanda ariko ngo nta kindi babonye nk’impapuro zigaragaza impamvu yoherejwe mu Rwanda. Muri rusange yavuze ko batigeze babona impapuro zita muri yombi cyangwa izo kuzana mu Rwanda umukiliya wabo.

    Nyuma yo kugaragaza izo nzitizi, Ubushinjacyaha bwahise buhabwa umwanya buvuga ko Munyenyezi yazanywe mu Rwanda yoherejwe na Amerika mu buryo bwo kumwirukana (Deportation) noneho agejejwe mu Rwanda asanga hari dosiye ye bityo ahita afatwa na RIB.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko impamvu hatabayeho kumutumiza cyangwa kumwohereza inyandiko zimufata bitari ngombwa kuko hakoreshejwe uburyo buteganywa n’amategeko.

    Ubushinjacyaha kandi busobanura ko Amerika yazanye Munyenyezi imugeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ndetse hari n’inyandiko zatanzwe na Ambasade ya Amerika iri i Kigali.

    Abahagarariye Ubushinjacyaha bagaragaje ko Munyenyezi yari amaze igihe kinini ari muri Amerika kandi ashakishwa ndetse anafite na dosiye ye hano mu gihugu ku byaha akekwaho ko yakoreye hano mu gihugu.

    Akigera mu Rwanda, ubutabera bwo mu Rwanda bwari bumaze igihe kinini bumushakisha buhita bumufata agezwa mu Bugenzacyaha amenyeshwa ibyo aregwa, arabazwa, dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, ari nayo mpamvu bwamuzanye imbere y’urukiko asabirwa gufungwa by’agateganyo.

    Muri rusange ngo uko yafashwe, uko yashyikirijwe ubutabera kugeza iyi saha byose bikurikije amategeko.

    Abo ku ruhande rwa Munyenyezi bavuze ko ifatwa, izanwa n’ifungwa rya Munyenyezi ritarakurikije amategeko bityo bagasabira umukiliya wabo kurekurwa. Bakomeje kugaragaza ko batigeze babona mandat d’amener. Ku rundi ruhande ariko yaba Ubushinjacyaha ndetse n’Urukiko bagaragaje ko Mandat d’amener ihari ndetse yashyizwe muri system.

    Urukiko rwahise rwanzura ko hazafatwa umwanzuro kuri iyo nzitizi ruhita rukomeza iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rikomeza.

    Ubushinjacyaha bwateye utwatsi iby’uko ibyaha aregwa yabiburanishirijwe muri Amerika

    Uruhande rw’ubwunganizi bwa Munyenyezi, rwagaragarije urukiko ko umukiliya warwo hari ibyaha mu byo aregwa hano mu Rwanda kandi yarabiburaniye muri Amerika bityo adakwiye gukomeza kubikurikiranwaho.

    Icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kuba Munyenyezi yarashinze za bariyeri zitandukanye, icyo kuba yaragiye avangura abahutu n’abatutsi akoresheje indangamuntu abo asanze ari Abatutsi akabaha interahamwe ngo zibice, icyo gufata ku ngufu n’ubufatanyacyaha mu gufata ku ngufu ndetse n’icyo gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.

    Me Buhuru yavuze ko ngo ibyo byaha byose yabiburanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse arabihanirwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse ngo iyo myaka 10 arayifungwa arayirangiza noneho ngo amaze kuyirangiza nibwo Amerika yamwohereje mu Rwanda imwirukanye.

    Me Buhuru yifashishije amasezerano mpuzamahanga avuga ko nta muntu ushobora gukurikiranwa hashingiwe ku cyaha yagizweho umwere.

    Ubushinjacyaha bwavuze kuri iyi nzitizi buvuga ko ibyaha Munyenyezi yahaniwe muri Amerika ari ukubeshya atari ibyaha bya Jenoside.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko icyaha Munyenyezi yahaniwe ari ikijyanye n’amakuru y’ibinyoma yatanze kugira ngo abone ubwenegihugu. Ni ukuvuga ko atigeze ahanirwa ibyaha bya Jenoside.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi ndetse bimwe mu byavuzwe n’uruhande rw’abamwunganira buvuga ko yabihaniwe bitari muri ibyo birindwi akurikiranyweho. Bivuze ko ibyaha akurikiranyweho ntabwo ari ibyaha yahaniwe, ni ibyaha yakoreye mu Rwanda mu 1994 ari nabyo bigize dosiye ye.

    Havuzwe uko Munyenyezi yashinze za bariyeri akanazikoraho

    Nyuma y’igihe kirekire haburanwa ku nzitizi zagaragajwe n’abunganira Munyenyezi, Inteko Iburanisha yaje gutanga umwanya ku Bushinjacyaha ngo buvuge impamvu bwazanye Munyenyezi imbere y’urukiko ndetse n’impamvu bumusabira gufungwa by’agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwabanje gusubiramo ibyaha byose Munyenyezi akurikiranyweho uko ari birindwi ndetse n’uko yagiye abikora. Bwavuze ko ibyaha byose Munyenyezi yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Bwavuze ko hari Umubikira Munyenyezi ubwe yicishije imbunda nto nyuma yo kumuha Interahamwe ngo zimusambanye.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje amazina y’abantu batandukanye Munyenyezi yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka Interahamwe ngo zibice.

    Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho kuba yarakoze ibyo byaha.

    Mu kugaragaza impamvu zikomeye zituma Ubushinjacyaha bukeka ko Munyenyezi yakoze ibyo byaha byose uko ari birindwi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuje kugaragaza amazina y’abatangabuhamya mu rwego rwo kubarindira umutekano.

    Mu batangabuhamya babajijwe hari uwavuze ko mu gihe cya Jenoside, hari bariyeri yo ku Mukoni yashyizweho na Munyenyezi noneho batangira gusuzuma ibyangombwa by’abayinyuragaho bose.

    Noneho ngo hari nk’Umubikira wayinyuzeho maze Munyenyezi aramubwira ngo wowe ndakuzi windushya. Ako kanya ngo hahise baza imodoka ya Pauline Nyiramasuhuko noneho bayitwaramo uwo mubikira ajya kwicwa nyuma yo gusambanywa n’Interahamwe.

    Iyo bariyeri ngo Munyenyezi yashinze ku Mukoni yari ari kumwe n’izindi nterahamwe bafatanyaga kugenda bagenzura ibyangombwa by’abayinyuragaho bose. Hagarutswe kandi ku ijambo Munyenyezi yavugiye mu nama yabereye ku Irango avuga ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi uwo mwanzi ari “Umututsi” ndetse ngo abwira abayitabiriye ko bagomba kuba bazi ko ntawe ukubura umwanda awerekeza mu nzu.

    Mu Rukiko havuzwe bariyeri nyinshi zashyizwe muri Butare, ari nazo Munyenyezi yajyaga gufataho ababaga bashyizwe ku ruhande bivugwa ko ari Abatutsi noneho akabajyana bakajya kwicwa. Ikindi kandi umutangabuhamya yavuze ngo ni uko yabonaga Munyenyezi agemuriye ibyo kurya Interahamwe zabaga ziriwe kuri izo bariyeri.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya wavuze ko yiboneye n’amaso abishwe n’Interahamwe ku mabwiriza yabaga yatanzwe na Munyenyezi.

    Hari undi mutangabuhamya wavuze ko ku irembo ryo kwa Munyenyezi ahitwa mu ihuriro hashyizwe bariyeri ishyirwaho Interahamwe zifite ubuhiri n’udufuni maze zikajya zica Abatutsi banyuraga kuri izo bariyeri.

    Icyo gihe Munyenyezi ngo yabaga muri hoteli Ihuriro yari iri hafi y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko (Munyenyezi ni umukazana wa Nyiramasuhuko).

    Ubushinjacyaha bwasoje busaba Urukiko gutegeka ko Munyenyezi afungwa mu gihe Ubushinjacyaha bukinonosora dosiye ngo iburanishwe mu mizi.

    Ikindi Ubushinjacyaha buheraho busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo ni uko ibi byaha byose hari ibimenyetso by’uko yabikoze kandi byose akurikiranyweho bikaba bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

    Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yagejejwe imbere y’urukiko

    Munyenyezi yahakanye ibyo aregwa, urukiko rumubaza icyo apfa n’abatangabuhamya bamushinja

    Uyu mugore yabajijwe niba ibyaha byose uko ari birindwi abyemera cyangwa atabyemera ahita asubiza ko byose atabyemera.

    Yasobanuye ko ibyaha byose bamurega abihakana kuko ngo abantu bose ashinjwa batari bamuzi kuko yageze i Butare ari mushya cyane ko yavukiye muri Perefegitura ya Byumba ndetse akaba yarize i Byumba, Kigali na Gitarama ku buryo i Butare aho yashakiye atari ahazi neza ndetse ngo n’abantu baho atari abazi mu gihe cya Jenoside.

    Yavuze ko mu 1994 aribwo bagiye kuba muri Hotel Ihuriro i Butare ndetse ngo icyo gihe bavuga ko yashinze bariyeri yari atwite abana b’impanga ku buryo atabashaga kugenda ngo ajye kuri izo bariyeri zasobanuwe n’Ubushinjacyaha.

    Yavuze ko abantu bose bamurega nta n’umwe umuzi kuko yagiye i Butare ari mushya ndetse ngo icyo gihe ntabwo yari umuyobozi cyangwa ngo abe afite irindi jambo ryatuma ashinga izo Barrière cyangwa ngo atange amabwiriza yo kwicwa Abatutsi.

    Munyenyezi yabwiye Urukiko ko ibyo bamurega byose ari ibihimbano ariyo mpamvu asaba kugirwa umwere akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

    Urukiko rwamubajije impamvu abo batangabuhamya bose bamushinja ibyo bintu byose.

    Umucamanza ati “Urakeka ari iyihe mpamvu ituma aba batangabuhamya bose bagaragajwe n’Urukiko bagushinja ibyo bintu kandi wowe ukaba uvuga ko wari mushya i Butare.”

    Munyenyezi mu gusubiza yagize ati “Ntabwo nzi impamvu, sinzi niba ari ukubera mabukwe n’umugabo wanjye. Ntabwo abo banshinja banzi nanjye simbazi.”

    Munyenyezi yakomeje gutsimbarara ku ngingo y’uko mu gihe cya Jenoside yari mushya i Butare, ko abo bantu bamushinja batari bamuzi ndetse nawe atari abazi.

    Yavuze kuri bariyeri yari iri imbere ya Hotel Ihuriro ko n’ubwo yari ihari atigeze ayikoraho ndetse yibaza impamvu abantu bavuga ko bagiye bamubona ari kuri bariyeri yambaye imyenda ya gisirikare.

    Munyenyezi yavuze kandi ko afite ibibazo by’ubuzima anasaba Urukiko gutegeka ko arekurwa.

    Me Gashabana wunganira Munyenyezi yagarutse ku batangabuhamya avuga ko ibyo bavuze bidakwiye guhabwa agaciro kuko batari bazi Munyenyezi.

    Me Gashabana yavuze ko basanga nta mpamvu zikomeye zatuma umukiliya wabo akekwaho ibyaha aregwa bityo Urukiko rugomba guhita rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa adafunze.

    Me Buhuru nawe yasabye ko umukiliya wabo arekurwa wenda Urukiko rukagira ibyo rumutegeka ariko akarekurwa by’agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku kwiregura kwa Munyenyezi busobanura ko uwo bukurikiranye yakoze ibyo byaha ndetse ku bijyanye n’abatangabuhamya bushimangira ko iperereza rigikomeje hashobora kuzaboneka n’abandi.

    Umushinjacyaha yavuze ko yaba Ubugenzacya cyangwa Ubushinjacyaha bakiri mu iperereza aho ibimenyetso bishinja n’ibishinjura bizagaragazwa mu iburanisha mu mizi bikagaragaza uko Munyenyezi alias Kamanda yakoze ibi byaha.

    Ubushinjacyaha bwongeye nanone gushimangira ubusabe bwabwo bw’uko uwo bukurikiranye yaba afunze by’agateganyo bugakomeza gukora iperereza no gushaka ibindi bimenyetso ku byaha Munyenyezi akurikiranyweho.

    Inteko Iburanisha yamaze kumva impande zombi itangaza ko hagiye gusesengurwa ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uregwa bityo umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ukazasomwa ku wa 10 Gicurasi 2021 i saa Cyenda.

    Munyenyezi yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside aburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

    Aha Munyenyezi yasohokaga mu Rukiko amaze kuburana

    Nyuma yo kuburana yasubijwe kuri sitasiyo ya RIB

  • Ishoramari ryanditswe n’u Rwanda mu 2020 ryageze kuri miliyari 1.3$ –

    Igabanuka ry’iri shoramari ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyayogoje ubucuruzi ku rwego rw’Isi, kuko mbere yacyo kuva mu mwaka wa 2016, iri shoramari ryavuye kuri miliyari 1,18$, rigera kuri miliyari 1,67$ mu 2017, ziba miliyari 2,01$ muri 2018 ndetse riba miliyari 2,46$.

    N’ubwo ishoramari ryagabanutse mu 2020, imirimo izaturuka muri iryo shoramari ingana na 24 703, mu gihe ubucuruzi bwanditswe bungana na 46.533.

    Arenga miliyoni 654$ muri iri shoramari yashowe mu mishinga itandatu ya mbere arimo umushinga wa One Acre Fund washowemo miliyoni 193$, ari nawo wa mbere wakiriye ishoramari ryinshi mu mwaka ushize.

    Umushinga wa kabiri ni uw’Ikigo cya BBOXX wa miliyoni 193$, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari umushinga wa Excellence Breweries watwaye miliyoni 74$, umushinga wa Duval Great Lakes wa miliyoni 69$, naho uwa Sinohydro Corporation Ltd waje ku mwanya wa gatanu n’ishoramari rya miliyoni 65$.

    Muri rusange, Umugabane wa Aziya niwo winjije mu gihugu ishoramari ryinshi, kuko ryari miliyoni 341,5$, bingana na 26,2% by’ishoramari ryose ryakozwe mu mwaka wa 2020. Iri shoramari rya Aziya rizajya mu mishinga 43.

    U Burayi bwakurikiyeho n’ishoramari rya miliyoni 247,7$, ringana na 19% by’ishoramari ryose muri rusange, rikazashorwa mu mishinga 25.

    Amerika ya Ruguru yashoye mu Rwanda ishoramari ringana na miliyoni 212$, ringana na 16,3% by’iryakozwe byose, rikazashyirwa mu mishinga 10.

    Uburasirazuba bwo Hagati bwashoye miliyoni 91,4$ ryashyizwe mu mishinga 12 mu gihe Afurika yanditse ishoramari rya 54,1$ rigenewe imishinga 21.

    Ishoramari ryanditswe riturutse mu Rwanda imbere ringana na miliyoni 354,6$ rizashorwa mu mishinga 71, ingana na 27,2% akaba ari naryo ryinshi ryanditswe na RDB.

    Mu bihugu by’amahanga, u Bushinwa nicyo gihugu cyandikishije mu Rwanda ishoramari rinini, ringana na miliyoni 282$, rikurikirwa n’iryanditswe riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ringana na miliyoni 205$.

    U Bwongereza bwashoye miliyoni 28,5$, u Buhinde bushora miliyoni 22,7$, mu gihe Misiri yanditse ishoramari rya miliyoni 17,7$, ikaza ku mwanya wa gatanu.

    Ikigo cya BBOXX kiri mu byashoye amafaranga menshi mu mwaka wa 2020

    Ishoramari rya Duval Great Lakes Ltd ry’inyubako zigezweho ziteganyijwe ku Kimihurura, rifite agaciro ka miliyoni 69$

    Ibyoherejwe mu mahanga bifite isoko rinini mu Barabu

    Mu 2020, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari ya 1,2$, aho 71.7% by’ibyo bicuruzwa byoherejwe muri Aziya, bifite agaciro ka miliyoni 785,5$.

    Uburasirazuba bwo Hagati buza ku mwanya wa kabiri na miliyoni 735.6$, aho ibicuruzwa 67,2% by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byagiye muri ako gace.

    Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu niryo soko rinini ry’umusaruro w’u Rwanda kuko ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 667,7$ bingana na 61% by’umusaruro wose wacurujwe mu mahanga, werekeje muri icyo gihugu.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ku mwanya wa kabiri mu kwakira umusaruro w’ibicuruzwa by’u Rwanda, kuko iki gihugu cyaguze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 88,3$, bingana na 8,1% by’ibyo u Rwanda rwacuruje hanze yarwo mu mwaka wa 2020.

    Igihugu cya Turikiya cyaje ku mwanya wa gatatu kuko cyakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 55,2$, bingana na 5% k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze byagiye muri icyo gihugu.

    Pakistan iza ku mwanya wa kane kuko yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 32,7$ bingana na 3% k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu gihe u Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu kuko bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 28,8$, bingana na 2,5% k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.

    Ubu bwiyongere bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bwagizwemo uruhare n’ikigo gitwara abantu n’ibintu mu kirere cya RwandAir, cyatwaye toni 3 253 zijya ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uyu musaruro wariyongereye kuko mu 2019, zari toni 3 129, zivuye kuri toni 2 311 mu mwaka wa 2018 ndetse na toni 84 mu mwaka wa 2017.

    Muri ibi bihe bya Covid-19, RDB yagize uruhare mu bikorwa bihuza ba rwiyemezamirimo hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2020 hakozwe amahuriro ane, aho ibigo 40 byo mu Rwanda byabonye amasoko mpuzamahanga, ndetse ibigo 14 byacuruje ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 26$.

    RwandAir yagize uruhare mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga

    Umusaruro w’urwego rw’ubukerarugendo wageze kuri miliyoni 121$

    Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo waragabanutse cyane, kuko wavuye kuri miliyoni 498$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2019, ukagera kuri miliyoni 121$ mu mwaka ushize, ahanini bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Uyu musaruro wakomotse ku bakerarugendo 493 734 basuye u Rwanda mu mwaka ushize, biganjemo abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba bangana na 278,749. Uyu mubare ungana na 56%.

    Mu bashyitsi basuye u Rwanda, 42% by’abasuye u Rwanda bari bazanywe n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse cyangwa kwitabira inama. 26% baje gusura inshuti n’imiryango, 7% bazanwa no kwishimisha mu gihe abandi 25% bazanywe n’izindi mpamvu zitandukanye cyangwa bari kunyura mu Rwanda bakomeza.

    Amasezarano y’ubufatanye u Rwanda rwasinye na Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain, yatumye izina ry’ Rwanda rwaguka ndetse rikomeza kuvugwa mu itangazamakuru, ku buryo 41% by’abakunzi b’umupira buvuze ko bakwishira kuzaza gusura u Rwanda.

    Umubare w’abifuza gusura u Rwanda wageze kuri 41% mu 2020 uvuye kuri 35% kubera amasezerano u Rwanda rufitanye na Arsenal

    Amasezerano u Rwanda rufitanye na PSG yafashije u Rwanda kumenyekana

  • Ibya Dr Pierre Damien Habumuremyi byahinduye isura –

    Ni mu gihe ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwakira ubujurire bwa Dr Habumuremyi ariko bugateshwa agaciro kuko ibyo yakoze ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, mu Ugushyingo 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu runategeka ko agomba gutanga ihazabu ya 892.200.000Frw. Rwamuhanaguyeho icyaha cy’ubuhemu.

    Prof Habumuremyi Pierre Damien yahise ajururira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ibyaha Habumuremyi aregwa bihera mu 2019 aho ashinjwa kuba yaratanze sheki itazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z’ishuri rikuru Christian University of Rwanda (CHUR) yashinze akanarihagararira mu rwego rw’amategeko. Abo bantu bagiye bavuga ko iyo bajyaga kuri banki, basangaga amafaranga yabijeje atari kuri konti ye.

    Urubanza rw’ubujurire rwa Habumuremyi rwagombaga kuburanishwa bwa mbere tariki 9 Werurwe 2021 ariko ntirwaba kuko abunganira Habumuremyi aribo Me Kayitare Jean Pierre na Bayisabe Erneste batanze impamvu z’uko bagiye gushyingura. Icyo gihe umucamanza yarwimuriye kuwa 02 Mata 2021 nabwo rurasubikwa kuko hari habaye konji y’uwa Gatanu Mutagatifu.

    Tariki 30 Mata 2021 urubanza rwari gusubukurwa ariko umucamanza yongera kurusubika nyuma yo gusuzuma dosiye akabona ari ngombwa ko Christian University of Rwanda ihamagazwa mu rubanza. Iburanisha ritaha rizaba tariki 21 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Dr Habumuremyi avuga ko yahaniwe icyaha kitabaye

    Mu bujurire Dr Habumuremyi yatanze mu nyandiko y’amapaji 20 yandikishije ikaramu, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko ibyakozwe ari ukurenga ku masezerano yabaye hagati y’impande ebyiri adakwiriye kwitwa ibyaha.

    Ati “Ngaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rudafite na busa ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, nerekana ko ibikorwa byakozwe n’uko ibintu byagenze bigengwa n’amategeko mbonezamubano aho kwitwa ibyaha. Nsaba ko turegerwa inkiko z’ubucuruzi.”

    “Muri urwo rubanza kandi njyewe n’abunganizi banjye twakomeje dusobanurira urukiko ko CHUR yarezwe muri uru rubanza mu buryo budakurikije amategeko kuko itigeze iregwa ngo inabazwe mu nzego z’iperereza, maze nsoza nsaba ko imitungo yanjye yanyazwe ikanafatirwa yafatwaho icyemezo kuko ibyakozwe byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

    Zimwe mu nenge Dr Habumuremyi avuga ko ziri mu rubanza rwe Urukiko rw’Ibanze rwirengagije, harimo kuba urukiko rwaraciye urubanza rudafitiye ububasha, kuba yarahaniwe igikorwa kidafatwa nk’icyaha, kuba yarahanishijwe igihano kidateganywa n’amategeko, kuba yarimwe igihano gisubitse n’ibindi.

    Dr Habumuremyi avuga ko icyabaye kikaza guhindurwa icyaha n’urukiko, ari amasezerano CHUR yagiranye n’abantu batandukanye barimo rwiyemezamirimo Ngabonziza Jean Bosco. Mu kubaha icyizere cy’uko bazishyurwa, ngo Kaminuza yagiye ibaha sheki nk’ingwate ibagaragariza ko bazishyura kandi buri ruhande rurabyemera ruranabisinyira.

    Dr Habumuremyi kandi avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutamenye abarebwa n’amasezerano kuko amasezerano yakozwe hagati ya CHUR na ba rwiyemezamirimo, Dr Habumuremyi agasinya nk’umwishingizi wa Kaminuza cyangwa se umuyobozi. Ngo no mu gihe babaga bishyurwa, amafaranga yavaga kuri konti ya Kaminuza aho kuba iya Habumuremyi, bityo akaba atumva impamvu akurikiranywe.

    Ati “Niba uyu munsi mfunzwe, ayo mafaranga yari ay’iki?.

    Mu bujurire, Dr Habumuremyi avuga ko itegeko no 34 /2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye ubugwate mu mutungo utimukanwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya kane, igaragaza ko imitungo yimukanwa ishobora gutangwaho ingwate harimo n’inyandiko y’impapuro mvunjwafaranga.

    Ati “Nkaba nsanga nta cyaha nakoze dore ko iryo tegeko kugeza ubu ritarahindurwa cyangwa se ngo rivanweho.”

    Muri ayo masezerano, Dr Habumuremyi yavuze habayeho kumvikana n’abagiye bahabwa sheki, ko haramutse habaye ikibazo hazitabazwa inkiko zisanzwe, zirebwa n’ibijyanye no kurenga ku masezerano.

    Yavuze ko kandi ashingiye kuri icyo gikorwa yakoze kidateganywa nk’icyaha, byumvikana ko igihano yahawe kidakwiriye kuko nta cyaha cyabayeho, asaba Urukiko Rwisumbuye gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ibanze.

    Ikindi Dr Habumuremyi atumva ni uburyo abo bagiranye amasezerano bagiye kumurega basaba n’indishyi kandi mu masezerano bagiranye bose baragiye bayasinyaho bakerekwa n’uburyo bazishyurwa.

    Ikindi ni uko abo ubushinjacyaha buvuga ko bambuwe hashingiwe kuri sheki zitazigamiwe bahawe bajya kubikuza bakabura amafaranga, kandi abenshi bari baramaze kwishyurwa. Muri miliyoni zisaga 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga CHUR kwambura, Dr Habumuremyi avuga ko hasigaye asaga gato miliyoni 25 Frw.

    Dr Habumuremyi yajuriye avuga ko urukiko rwamuhamije icyaha kitakozwe (Ifoto:Ububiko)

    Umwe mu bunganira Dr Habumuremyi, Me Bayisabe Erneste na we yabwiye IGIHE ko umukiliya we yaburanishijwe n’urukiko rutari rwo kuko ibijyanye no kurenga ku masezerano ari iby’inkiko z’ubucuruzi.

    Ati “Iyo watanze sheki wabanje kumvikana n’uwo uyiha ko muzagenda mwishyurana, ntabwo iba ikwiye gufatwa nka sheki itazigamiwe. Ntabwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenege rufite ubwo bubasha.”

    Kuba aribwo bwa mbere Dr Habumuremyi akurikiranywe n’inkiko, nabyo Bayisabe asanga ari ingingo yagombaga gushingirwaho asubikirwa igihano.

    Ubushinjacyaha bwamaganye ubujurire bwa Dr Habumuremyi

    Ubushinjacyaha nabwo bwajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, busaba ko ubujurire bwa Habumuremyi bwakirwa ariko bugateshwa agaciro.

    Kopi y’ubujurire bw’ubushinjacyaha igaragaza ko icyo bukurikiranyeho Habumuremyi Pierre Damien atari impaka ziturutse ku ikoreshwa ry’inyandiko mvunjwafaranga ahubwo ari icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe abizi, giteganywa mu mategeko ahana ibyaha.

    Buvuga ko icyo gikorwa ubwacyo gihagije kuba yagihanirwa cyane ko na we mu mvugo ze adahakana ko izi sheki yazitanze kandi azi ko nta mafaranga ahagije yari afite kuri konti.

    Kuba hari amafaranga amaze kwishyura ba rwiyemezamirimo, ngo ntibikuraho ko izo sheki yazitanze kandi kuzitanga byonyine bigize icyaha naho kwishyuraho make bikaba bitakibuza kuba icyaha. Icyo kwishyura byafasha ngo ni mu gihe cyo gutanga ibihano bikaba wenda byaherwaho bimubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Ku kuba aburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha, ubushinjacyaha buvuga ko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko inkiko z’ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu ari naho icyaha Habumuremyi akurikiranyweho kibarizwa.

    Mu bujurire kandi, Dr Habumuremyi yavuze ko urukiko rwirengagije ubusabe yatanze bwo guhabwa igihano gisubitse kubera uburwayi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko umucamanza yagaragaje ko adategetswe byanze bikunze gusubika ibihano kabone nubwo umuntu yaba yujuje ibisabwa. Yagaragaje ko Dr Habumuremyi atemera icyaha ngo ibe yaba impamvu yatuma asubikirwa ibihano kandi uburwayi bukaba butashingirwaho ‘kuko no muri gereza bavura’.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kurekeraho igifungo n’ihazabu yaciwe.

    Dr Habumuremyi yasabye ko urubanza rwe rwoherezwa mu rukiko rw’ubucuruzi (Ifoto: Ububiko)

  • MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda –

    Ni igikorwa cyari kimaze amezi arenga atandatu gitegurwa, kuko kugira ngo imigabane ya MTN Rwandacell Plc ihabwe abanyamigabane bayo, byasabaga ko ikigo cya Crystal Telecom cyayicuruzaga giseswa, ubundi abari bagifitemo iyo migabane bakaguranirwa, bagahabwa imigabane ingana n’iyo bari bafite muri Crystal Telecom.

    Imigabane yashyizwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane na MTN Rwandacell Plc ni 1 350 886 600 ingana na 20% by’ikigo cyose, ari nayo yagenzurwaga n’ikigo cya Crystal Telecom. Umugabane umwe watangiye ugura amafaranga 269 Frw, ukazagenda uhindagurika bitewe n’imiterere y’Isoko.

    Ku banyamigabane ba MTN Rwanda, ndetse n’abazaguramo imigabane mu gihe kiri imbere, bazajya bagabana 50% by’inyungu ya MTN Rwandacell Plc ku mwaka. Nk’ubu dushingiye ku nyungu ya miliyari 20,2 Frw MTN Rwandacell Plc yungutse mu mwaka ushize, miliyari 10 Frw zari buzagabanywe abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc iyo iba yanditswe kuri iri Soko.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kwandikwa kwa MTN Rwandacell Plc ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ari ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda.

    Ati “Kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari ry’u Rwanda, bifite ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda kuko bizongera igishoro cy’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda”.

    Yongeyeho ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bwitezweho kuzamuka muri uyu mwaka ku kigero cya 5%, kikazagera kuri 7% mu mwaka utaha ndetse bukazazamuka ku kigero cya 7,8% mu mwaka wa 2023.

    Yavuze kandi ko “U Rwanda ruzakomeza gutera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse no kuborohereza gukora ubucuruzi mu Rwanda, kandi turahamagarira ibindi bigo by’ubucuruzi gutera ikirenge mu cya MTN Rwandacell Plc bigana Isoko ry’Imari n’Imigabane”.

    Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ari ku Isoko n’imari ry’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze kuba MTN Rwandacell Plc yarahisemo kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda “Ari amahirwe ku Banyarwanda n’abanyamahanga yo kugira imigabane muri kimwe mu bigo byunguka neza mu bukungu bw’u Rwanda bakoresheje ubwizigame bwabo”.

    Mu mwaka ushize wa 2020, MTN Rwandacell Plc yungutse miliyari 20,2 Frw, zivuye kuri miliyari 6,8 Frw cyungutse mu 2019, ndetse iki kigo gifite abafatabuguzi miliyoni 6,1.

    Rwabukumba yavuze ko kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Bizatuma MTN Rwandacell Plc izamura urwego rw’imikorere yayo, yaba mu buryo bw’imiyoborere, imicungire y’ibikorwa n’umutungo ndetse ikanarushaho gukorera mu mucyo”.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko “Kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane muri ibi bihe bya Covid-19, bigiye kuzamura icyizere cy’abashoramari bari baragizweho ingaruka n’iki cyorezo”.

    U Rwanda rufite umugambi muremure wo guhinduka umuyoboro w’ishoromari ryinjira ku Mugabane wa Afurika, kandi ibyo bisaba ko ibikorwa birimo amabanki n’amasoko y’imari biba biri ku rwego rwo hejuru.

    Rwabukumba yavuze ko kwakira MTN Rwandacell Plc ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, “Bitanga icyizere cy’uko ibyo bishoboka, kandi u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukurura ishoramari rituruka ku rwego rw’Isi. Iki ni ikimenyetso cy’uko dushobora gukwirakwiza ubukungu mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga”.

    Umuyobozi w’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA, Eric Bundugu, yavuze ko “Ari igikorwa gikomeye ku kigo cya MTN Rwanda, kandi turashima ko MTN Rwandacell Plc kuba umufatanyabikorwa w’imena mu rwego rw’iterambere”.

    Uyu muyobozi yakebuye ibigo by’ubucuruzi bicyumva ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikiri rito ugereranyije n’ishoramari bikeneye, avuga ko ikigo kinini nka “MTN Rwandacell Plc ari umuhamya w’uko iri Soko ryiteguye kwakira no gutanga umusaruro ku bigo bito n’ibinini byo mu Rwanda no mu mahanga”.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Mitwa Ng’ambi, yashimye Leta y’u Rwanda ku buryo ishyigira iterambere ry’ubucuruzi muri rusange, avuga ati “Dutewe ishema no kwagura ubucuruzi bwacu tubushyira ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’imyaka 23 tumaze ku isoko ry’u Rwanda”.

    Ni urugendo rwatangiye mu mwaka wa 1998, ubwo MTN Rwandacell Plc yabaga ikigo cya mbere cy’itumanaho cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda.

    Nyuma y’imyaka 10, mu mwaka wa 2008, MTN Rwandacell Plc yagize abakiliya miliyoni imwe, ndetse mu mwaka wa 2010, MTN Rwandacell Plc itangiza serivisi za mobile money, ikaba inaherutse gushyiraho ikigo kigenga kizagenzura izo serivisi zimaze kugira abakiliya barenga miliyoni eshatu. Buri munsi, abakiliya ba mobile money bahererekanya amafaranga inshuro zirenga miliyoni ebyiri, bigaragaza uburyo iyi serivisi imaze kwaguka.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita yashimye Leta y’u Rwanda yatumye MTN Rwandacell Plc itangira ubucuruzi mu Rwanda, ati “U Rwanda ruri mu bihugu twatangiriyemo urugendo rwo kwaguka ku Mugabane wa Afurika”.

    Uyu muyobozi yanagarutse ku kiganiro aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame, wamusobanuruye uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukurura ishoramari rya MTN Group mu Rwanda, “Kuko Leta yifuzaga ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bworoshye”.

    Yahereye aha agira ati “Iyo ntego turacyayigenderaho, kandi twifuza kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, kandi twizeye kuzagira uruhare mu ntego z’iterambere rya Vision 2050”.

    Yongeyeho ati “Turifuza ko Abanyarwanda bagira uruhare mu kugura imigabane kuri iri soko, kandi u Rwanda rufite amahirwe menshi y’iterambere kuko ari ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi”, ndetse ko mu Rwanda ari ho “Twakuye icyizere cy’uko dushobora kwaguka tukagera ku masoko mpuzamahanga tugahangana n’ibindi bigo bikomeye”.

    MTN Group yatangiye ibikorwa byayo muri 1994, ubu ikaba ikorera mu bihugu 21 birimo 17 byo ku Mugabane wa Afurika n’ibindi bine byo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho inafite abafatabikorwa barenga miliyoni 219, ibituma iza mu bigo 10 bya mbere binini mu itumanaho ku rwego rw’Isi.

    MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba niwe wafunguwe Isoko ryo kuri uyu wa Kabiri, ari na ryo rya mbere ryatangiriyeho imigabane ya MTN Rwandacell Plc

    Minisitiri w’imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere ku ishoramari kuko buri kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19

    Umuyobozi wa MTN Group ku rwego rw’Isi, Ralph Mupita, yavuze ko MTN Group ifitanye igihango n’u Rwanda kuko ruri mu bihugu bya mbere yagukiyemo igitangira

    Umuyobozi wa RSE yavuze ko kwakira MTN Rwandacell Plc bitanga icyizere ku kwaguka iryo soko riri kugaragaza nyuma y’imyaka 10 ritangiye

    Eric Bundugu uyobora CMA yavuze ko kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe kuri RSE ari ikimenyetso cy’uko iri soko riri kwaguka

    Abakaraza b’Itorero rya Inganzongari bari bakereye gususurutsa ibi birori

    Ababyinnyi b’Inganzongari bari bakereye kwakira ibirori

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI –

    David Lappartient ari mu banyacyubahiro bitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana, yegukanywe n’Umunya-Colombia, Brayan Sanchez.

    Mu butumwa byanyujije kuri Twitter, Ibiro bya Perezida Kagame byavuze ko Umukuru w’Igihugu “yakiriye David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, uri mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda.’’

    Ibyaganiriweho n’abayobozi bombi ntibyigeze bitangazwa gusa Perezida Kagame yakiriye David Lappartient mu gihe u Rwanda rwatanze kandidatire yarwo yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho ruhanganye na Maroc.

    David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 izakinwa mu minsi umunani hagati ya tariki ya 2-9 Gicurasi 2021, yateguwe.

    Yagize ati “Ni byiza cyane kuko isiganwa riteguye neza. Imihanda imeze neza, imitegurire ni nta makemwa kandi ni ingenzi kubona iri rushanwa muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.’’

    Tour du Rwanda ya 2021 yagombaga kuba muri Gashyantare, ariko yimurirwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.

    Mu rugendo rwe, David Lappartient, yaherekejwe n’ikipe tekinike yo muri UCI izasuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

    Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) bagejeje ubusabe muri UCI ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi 2025.

    U Rwanda na Maroc ni byo bihugu bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa rizaba ribereye bwa mbere muri Afurika. U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).

    David Lappartient uyobora UCI, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2018, aho yakurikiye Tour du Rwanda y’uwo mwaka, agasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ikigo cy’Amagare cya Musanze.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yahawe impano y’umwambaro w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI)

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI bagirana ibiganiro byihariye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Nyamasheke: Polisi yatwitse urumogi rufite agaciro ka miliyoni 29 Frw –

    Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Gicurasi. Urumogi rwatwitswe rwafatiwe mu Murenge wa Kirimbi tariki ya 19 Gashyantare 2021, rukaba rwarafashwe ruvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rucishijwe mu Kiyaga cya Kivu.

    Umugore wafatanywe uru rumogi mu minsi ishize yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudine yasabye abaturage kureka gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kuko ubuyobozi butazabihanganira.

    Ati “Ahenshi birafatwa bigatwikwa, ibyo byose bigomba guhereza abaturage bacu isomo ryo kutabijyamo. Ni igihombo ku muntu ubikora, urugero nk’uyu bakatiye 25 azagaruka ashaje, ntabwo tuzahagarara kubifata kuko akazi karahari, abantu bakwiye gukora ibyemewe n’amategeko.”

    Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo polisi ikorera muri aka Karere yatwitse ibiyobyabwenge birimo urumogi ibiro 200 n’ibiro 180 by’amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogoro, byose byafashwe mu gihe cy’umwaka umwe wa 2020.

    Urumogi rwatwitswe rufite agaciro k’arenga miliyoni 29Frw

  • Umusaruro wa gahunda mbonezamikurire mu karere ka Rusizi –

    Ubusanzwe iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abana gukura neza, binyuze mu guhabwa indyo yuzuye ndetse no kwigishwa ibintu byafasha abo bana kugira imyitwarire myiza.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, ni abasiga abana babo mu bigo mbonezamikurire biherereye mu Murenge wa Kamembe hafi y’isoko n’umupaka wa Rusizi ya Mbere uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Uwitonze Zawadi yagize ati “Umwana wanjye bamumfashije imyaka ibiri, kumureresha hano byamwunguye ibintu byiza cyane birimo kugira uburere bwiza, ndetse byamurinze kwirirwa abunga, cyangwa kwirirwa yiga imvugo mbi ndetse byanatumye mbona umwanya wo gukora ubucuruzi bwanjye.”

    Nyiraneza Rose yunzemo ati “Impamvu tubazana ni uko tuba twagiye gushaka imibereho. Usanga umukozi yamufashe nabi, ibyo twamusigiye hari igihe abirya ugasanga umwana yagiye mu mirire mibi ariko iyo twamusize hano ibyo kurya barabibaha, na nimugoroba bakabaha igikoma tukabona kubacyura.”

    Akomeza agira ati “Ikintu nungutse ni uko iyo atashye atangira kumbwira ibyo umwarimu yamwigishije, yavuye hano atazi kuvuga none ubu arabizi. Mbega ni byiza cyane kuko hari byinshi yungutse mu bumenyi n’uburere, ku buryo atandukana n’umwana wirirwa mu rugo.”

    Bitegetsimana Aston uhagarariye umuryango ADEPE mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ari nawo wubatse amarerero muri utu turere ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Guteza Imbere Uburenganzira bw’Abana, UNICEF, yavuze ko kuzana umwana muri aya marerero bituma bakuru neza kuko bitabwaho.

    Ati “Ntabwo ari ubwa mbere twari tugiye kubaka ECD kuko tuzifite mu turere dutandukanye, UNICEF idusaba kuzana ECD hano Rusizi byatewe n’uko hari hagaragaye ikibazo cy’ababyeyi bazana abana mu isoko ugasanga ari gucuruza afite umwana mu ikarito, rimwe na rimwe ugasanga umuzunguzayi ataye umwana baje kumufata. Iyo umwana ari muto aba akeneye kwitabwaho kugira ngo areke kugwingira.”

    Mu karere ka Rusizi habarurwa amarero 135, gusa ababyeyi bavuga ko akiri macye ugereranyije n’umubare w’abana bato bari mu midugudu igize aka Karere.

    ECD ziri mu Karere ka Rusizi zatangiye gutanga umusaruro kuko zifasha abana kurerwa neza

  • Kwirukana umutoza, urunturuntu mu bakinnyi: Mvukiyehe yavuze ku rusobe rw’ibibazo biri muri Kiyovu –

    Uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier yahawe ibaruwa imusezerera nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rutsiro FC ikiza mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda, bikarakaza abakunzi ba Kiyovu Sports.

    Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yabwiye abanyamakuru ko kwirukana umutoza ntaho bihuriye no gutsindwa na Rutsiro FC, ahubwo ko byatewe no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, yashyizweho na Ferwafa, agena ko nta muntu wemerewe gusohoka aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira.

    Hadaciye kabiri, Kiyovu Sports yahise iha akazi Etienne Ndayiragije wari umaze gusezererwa n’ikipe y’Igihugu ya Tanzania y’abakina imbere mu gihugu, imusaba gutwara igikombe mu masezerano y’imyaka ibiri yahawe, bitaba ibyo na we akerekwa umuryango.

    Uyu mutoza mushya yageze i Kigali kuri uyu wa 04 Gicurasi 2021, aho aje gutangira imirimo.

    Hari ibyakunze kuvugwa ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports busa n’ubwinjira cyane mu mikorere y’umutoza ari nabyo bishobora kuba intandaro yo kwirukanwa kwa Karekezi. Nk’urugero ubwo Karekezi yari amaze gutsindirwa i Rubavu na Rutsiro FC, ngo Perezida wa Kiyovu Sports yahise amusabira raporo ku kibuga.

    Mvukiyehe Juvenal yabihakanye avuga ko atari ukuri, icyakora ashimangira ko hari ibyo umutoza asabwa kandi iyo atabikoze aba agomba kubibazwa, bityo ko n‘umutoza mushya nta gitangaza ko mu gihe atatanga umusaruro ukenewe yasezererwa.

    Umwuka utari mwiza muri Kiyovu Sports

    N’ubwo hirukanywe umutoza, haravugwa umwuka utari mwiza mu bakinnyi bitewe ahanini no kuba bamwe batarahabwaga umwanya wo gukina.

    Umwe muri abo bakinnyi wagaragaje ukutishimira uko ibintu bimeze muri Kiyovu Sports, ni rutahizamu Babuwa Samson, utakundaga guhabwa umwanya wo gukina n’umutoza Karekezi.

    Uyu mukinnyi aherutse kugaragaza ko muri Kiyovu Sports harimo ibibazo by’amarozi, ibintu bitashimishije ubuyobozi bw’iyo kipe izwi nk’Urucaca.

    Mvukiyehe yavuze ko gutangaza amakuru adafitiwe gihamya byababaje cyane ubuyobozi bw’ikipe ndetse bukura uyu mukinnyi mu bandi kugira ngo abanze atange ibisobanuro by’ayo magambo yatangaje adafitiwe gihamya.

    Yagize ati “Nk’uko mubizi, abantu bajya aho abakinnyi bari baba bari ku rutonde rwa Ferwafa. Nahise nkora iperereza mbaza n’abakinnyi niba koko ibyo yavuze ari byo? Simbizi ibyo bintu kuko njyewe ntabyemera ariko bambwiye ko byabababaje, natwe twagize agahinda, rero ibyo bintu ntabwo ari byo.”

    Uyu muyobozi yemeza ko Babuwa Samson ashobora gufatirwa ibihano bikarishye birimo no gusesa amasezerano ye kubera imyitwarire mibi.

    Ati “Nta hantu bihuriye n’ukuri, niyo mpamvu twamusabye kuba asohotse hanze hanyuma akaza gutanga ibisobanuro ndetse hakaba hari ibihano bikomeye bimuteganyirijwe harimo no gusesa amasezerano”.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butiteguye korohera abantu bose bakora amakosa ashobora kwangiza umwuka uri mu ikipe muri rusange.

    Olivier Karekezi aherutse kwirukanwa na Kiyovu Sports

  • Umugabo n’umugore batunguwe no guhurira mu modoka ibazana mu Rwanda nyuma y’iminsi bakorerwa iyicarubozo muri Uganda –

    Ibi babigarutseho nyuma yo kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa Sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021.

    Abazanwe barimo ab’igitsina gore batatu n’ab’igitsina gabo 14 bose bahuriza ku kuba barafashwe babwirwa ko ari intasi z’u Rwanda nyamara harimo abakoraga imirimo y’ubushabitsi, abigaga muri kaminuza zo muri iki gihugu n’abafashwe bagiye gusura imiryango yabo iba muri iki gihugu baciye mu nzira zemewe n’amategeko.

    Mu bafashwe kandi harimo umugabo n’umugore bamenye ko bose bari bamaze hafi amezi ane bafunze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo bahuriraga mu modoka yari igiye kubazana mu Rwanda.

    Uwimfura Jean d’Amour wari usanzwe akorera Jaguar izwiho gutwara abantu mu Rwanda no muri Uganda, avuga ko yagiye gutura muri iki gihugu mu 2019 kugira ngo yegere akazi, muri Mutarama uyu mwaka avuga ko aribwo yatawe muri yombi asanzwe iwe mu rugo aryamye bamubaza ibyangombwa akoresha arabibereka ndetse anabereka ikarita y’akazi ariko baranga baramujyana.

    Ati “Banjyanye banyambitse ikintu cy’ikigofero nisanga ndi ahantu mu nzu, mbazwa ibintu bijyanye n’inshuro njya kuri Ambasade y’u Rwanda, ngo impa amafaranga inshuro zingahe? Barankubita ku rwego rwo hejuru, nakubiswe amasaha arenga atanu, nkubitwa umunsi wa mbere uwa kabiri, icyumweru cyashira nkongera nkakubitwa.”

    Uyu mugabo yavuze ko bakubiswe munsi y’ibirenge mu mugongo akabazwa abantu Ambasade ikunda guha amafaranga ngo yabihakana akongera agakubitwa kugezwa ubwo yamaze ibyumweru bibiri ajya kwihagarika hakaza amaraso ahora abazwa umubare w’abanyarwanda boherejwe kuneka Uganda.

    Uwimfura yavuze ko mu cyumba yari afungiwemo barimo ari abanyarwanda 43 hakaba haje abagera kuri 12 naho abandi basigara mu buzima bukakaye.

    Yatunguwe no guhurira mu modoka n’umugore we

    Uwimfura avuga ko yatunguwe no guhurira mu modoka n’umugore we nawe afunguwe agaruwe mu Rwanda ngo kuko atigeze amenya amakuru y’uko nawe yatawe muri yombi agafungwa.

    Ati “ Ntabyo nari nzi sinarinzi ko nawe yafunzwe namubonye tukinjira mu modoka bambwiye ko tugaruwe mu Rwanda.”

    Uyu mubyeyi we utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko yacuruzaga imyenda muri iki gihugu akaba yarafashwe mu kwezi kwa Mbere nyuma y’uko umugabo we nawe atawe muri yombi.

    Yavuze ko abasirikare bamutwaye bamubeshya ko ahantu bamutwaye ari buhite agaruka nyamara ngo akinjira mu modoka bahise bamwambika ikigofero ku buryo atamenya aho agiye.

    Ati “ Banjyana ahantu batangira kumbaza amafaranga mpabwa kugira ngo neke Uganda, icyo gihe barankubise bikomeye kugeza ubwo imbaraga zinshiramo burundu bahita bahamfungira nyuma naje kubaza uwatuzaniraga ibiryo aho turi uko bahita ambwira ko hitwa Nakawa.”

    Uyu mubyeyi yavuze ko aho Nakawa buri muntu afungirwa mu musarane akajya akubitwa buri gitondo na ni mugoroba abazwa ibyo ahabwa kugira ngo aneke iki gihugu abandi bakabita intumwa za Perezida Kagame zagiye kubatesha umutwe.

    Yasabye Leta y’u Rwanda kubafasha bakagaruza ibintu byabo basize muri iki gihugu birimo imitungo, amafaranga bambuwe ndetse n’abakoraga ubucuruzi bagasubizwa ibyabo.

    Rwasa Cassien ufite imyaka 60 we yavuze ko yagiye muri Uganda agiye gushakisha umwana we aho yari yabwiwe ko yagize ikibazo cy’uburwayi ubwo yari agarutse mu Rwanda ngo nibwo yafashwe ahita ajyanwa muri gereza mu gihe cy’ukwezi kose.

    Ati “ Muri gereza baradukubise cyane wambitswe ikigofero ku buryo utabasha kumenya naho uri, nk’ahantu twari dufungiwe ni mu nzu ahantu hasi mu buvumo ku buryo utapfa gusobanukirwa n’aho uri.”

    Uyu musaza yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujyayo kwitonda bakamenya ko badakenewe muri iki gihugu ahubwo bagakorera mu Rwanda aho bafite umutekano uhagije.

    Kuva mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda batangiye gukorerwa iyicarubozo muri iki gihugu abandi bagahatirwa kujya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, hagiye haba ibiganiro bitandukanye hagati y’ibihugu byombi ariko kugeza ubu ntacyo biratanga.

    Basabye Leta y’u Rwanda kubafasha kugaruza imitungo yabo bafite muri Uganda

    Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu ni 17 bose bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda

  • Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda –

    Prof Dr Nosa wahawe inshingano muri UR yari asanzwe ari umwarimu wigisha mu ishami ry’ibidukikije ndetse akaba no mu buyobozi bwa Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya SUNY ESF [State University of New York College of Environmental Science and Forestry].

    Ni mu mpinduka zakozwe n’Inama y’Abaministiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, iyobowe na Perezida Kagame.

    Ubusanzwe Kaminuza y’u Rwanda yari ifite abayobozi bane bungirije barimo ushinzwe imyigishirize n’ubushakashatsi, ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, ushinzwe iterambere ndetse n’ushinzwe imari. Gusa mu mpinduka zakozwe bagabanyijwe bagirwa batatu.

    Dr Musafiri Papias Malimba, wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, yagumishijwe muri uyu mwanya ariko ahabwa inshingano zivuguruye z’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Igenamigambi n’iterambere rya UR.

    Ku rundi ruhande, Françoise Kayitare Tengera wari ushinzwe imari nawe yongerewe inshingano ahabwa kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere.

    Ibyo wamenya kuri Prof Dr Nosa

    Dr. Nosa Egiebor, ni umwarimu mu ishami ry’ibidukikije. Yabanje kuba umuyobozi uri ku rwego rwo hejuru muri Kaminuza ya SUNY ESF.

    Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria, ni Enjeniyeri w’umwuga ufite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye na ‘Chemical-Metallurgical Engineering’ yakuye muri Queen’s University iri ahitwa Kingston mu Mujyi wa Ontario mu gihugu cya Canada.

    Mu myaka irenga 30 amaze ari umwarimu, Dr Egiebor yagiye akora mu myanya y’ubuyobozi ndetse akanayobora amashami atandukanye muri Kaminuza zo muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yatangiriye ibijyanye no kwigisha nk’umuntu wari ufite impamyabumenyi ihanitse muri Kaminuza ya Alberta yo mu Mujyi wa Edmonton muri Canada.

    Uyu mugabo ibijyanye n’ubushakashatsi nabyo abifitemo uburambe kuko nko mu myaka ya 2011-2014 yari Visi perezida ushinzwe Uburezi Mpuzamahanga n’Ubushakashatsi muri Kaminuza ya Tuskegee University iherereye muri Leta ya Alabama.

    Kuva mu mu 2014 kugeza mu 2017 yakoraga muri Kaminuza ya Mississippi. Ni umwarimu mpuzamahanga akaba umushakashatsi ndetse unakora akazi ko kwigisha muri kaminuza zirimo Berlin University mu Budage, Ankara University muri Turukiya n’izindi.

    Uyu mugabo kandi amaze kwandika inyandiko zirenga 100 zifashishishwa ndetse akunda gutanga amasomo n’ibiganiro mu nama zaba izo muri Amerika ndetse n’izindi mpuzamahanga.

    Prof Dr Nosa O. Egiebor wagizwe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe imyigishirize n’Ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda

    Dr Musafiri Malimba yagizwe Umyobozi Wungirije muri UR ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere

    Françoise Kayitare Tengera yagizwe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri UR. Yari asanzwe ashinzwe imari gusa