Tag: featured

  • Tour du Rwanda 2021: Inyange yegereje Abanyarwanda ‘jus’ nto zahariwe abana (Video) –

    Iki gicuruzwa gishya cyagejejwe ku isoko mu minsi ishize ariko binyuze mu irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda, muri uyu mwaka kiri kurushaho kwegerezwa Abanyarwanda batuye aho rinyura hose.

    Izi jus ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme zifunze mu gakarito gapima amagarama 250, zigurishwa 300 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko ‘jus’ bashyize ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa bitandukanye.

    Yagize ati “Duhorana ibishya n’indi myaka ishize yose hari udushya twagiraga muri Tour du Rwanda. Uyu mwaka twazanye ‘jus’ z’abana zifunze neza, abana bashobora kwitwaza bagiye ku ishuri, ziri mu moko abiri ya Mango [umwembe] na pomme.’’

    Inyange Industries yishimira ko binyuze muri iri rushanwa, yakomeje kwegera abaturarwanda no gushyigikirana na bo.

    Yakomeje ati “Kuva mu myaka yashize yose Abanyarwanda bakomeje kumenya Inyange n’ibicuruzwa byayo. Bidufasha kuzamura ubucuruzi bwacu no kumenyekanisha aho turi.’’

    Yashimiye Abanyarwanda bakomeje kugaragariza icyizere Inyange Industries binyuze mu bicuruzwa byayo.

    Kabalira yavuze ko mu minsi iri imbere, Inyange Industries yitegura no kugeza ku isoko andi moko atandukanye y’ibicuruzwa mu kurushaho kuba hafi y’abakiliya.

    Nyuma ya Tour du Rwanda kandi uru ruganda ruzakomeza gutanga iki gicuruzwa gishya kiri ku isoko kandi bigakorwa kuri poromosiyo.

    Bitewe n’imiterere y’icyorezo cya Coronavirus gituma abantu badashobora guhurira hamwe, Inyange Industries yahisemo kwifashisha abacuruzi bayo bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza muri Gare ya Gicumbi yabwiye IGIHE ko amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange.

    Yagize ati “Aho twafatiye ibicuruzwa tukabyegereza abaturage, byarushijeho kwihuta cyane kuruta uko byari bimeze mbere. Jus nto zaje zikenewe, hari igihe umubyeyi yafataga jus nini akayiha abana bakaba bayangiza ariko ubu abaha agato kuko uguze nka tubiri kamwe ashobora kukamuha mu gitondo akandi nimugoroba.’’

    Yashimangiye ko ‘jus’ nto ziri kwihuta kuko uwayiguriye umwana we aba abyishimiye.

    Ati “Iki gicuruzwa gisa nk’icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana baradukunze cyane kurusha abakuru. Twe nk’abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n’uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.’’

    Nshimyumuremyi yashimye Inyange Industries ihora ishishikarira kumenyekanisha ibicuruzwa byayo bigatuma bimenyekana ndetse abaturarwanda bakabigura.

    Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye. Uru ruganda ni rwo rutanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Ni rwo runahemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko ‘jus’ zashyizwe ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo

    Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko ‘jus’ zifunze mu dukarito duto zahariwe by’umwihariko abana

    Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange

    Inyange Industries iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

    Inyange Industries ni yo ihemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Mifotra yahembye urubyiruko rwahanze udushya rukanatanga akazi ku bandi mu bihe bya Covid-19 –

    Aba ba rwiyemezamirimo bashimiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahurije hamwe inzego za Leta, Urwego rw’Abikorera n’Amasendika atandukanye.

    Ni inama kandi yari yitabiriwe n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kungurana ibitekerezo no kuganira ku byakorwa mu kuzahura umurimo.

    Yabaye mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cyahariwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, wihizizwa buri tariki 01 Gicurasi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere”.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho gutakaza imirimo kuri benshi ariko hari abafatanyije na Leta y’u Rwanda mu gushaka ibisubizo bahanga imirimo kandi bikaba bishimishije kuko ari urubyiruko.

    Yagize ati “Turashimira ba rwiyemezamirimo bato bahanze ibishya n’imishinga igamije impinduka bagerageza gutanga ibisubizo ku bibazo byazanywe na Covid-19, bagatanga umusanzu mu guhanga imirimo.”

    Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko nk’uko Umukuru w’Igihugu akunze kubigarukaho, nawe akomeje gushima imbaraga zikomeje gushyirwamo n’inzego zose z’igihugu by’umwihariko urwego rw’ubuzima mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu bahawe ibi bihembo harimo uwitwa Jeanne Bovine Ishemaryayo wakoze ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w’uwinjiye ahahurira abantu benshi, avuga ko agamije gukemura ikibazo cyo kwandika abantu mu bitabo aho bagiye hose no gukurikirana abahuye n’abanduye Covid-19.

    Ahahurira abantu benshi mu Rwanda ubu basabwa kwandika imyirondoro yabo y’ibanze kugira ngo gukurikirana abashobora kuba barahuye n’abanduye bishoboke (Contact tracing).

    Ishemaryayo w’imyaka 26, akuriye kompanyi ya Calm Geek . Yize ’software engineering’ muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko yakoze iyo software kugira ngo acyemure icyo kibazo.

    Avuga ko “Umuturage ufite iyi karita iyo agiye kwinjira ahantu ayitunga ku mashini [iyisoma] amakuru akaba ariyanditse mu gihe bayakenerera bakayabona. Na wamusekirite upima umuriro ntiyirirwe yandika.”

    Abandi bashimiwe ni Niyonizeye Abdulrahman watangije urubuga rutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, [Online education services/smart classroom], Sebashyitsi Eric watangije umushinga wo gukora udupfukamunwa n’amazuru ndetse n’indi myambaro ndetse na Manirafasha Jean Claude washinze urubuga rwa [Africa Digital Internship Linkage] ruhuza abanyeshuri bashaka gukora imenyerezamwuga n’ibigo bashaka gukoreramo.

    Abayisenga Fabrice watangije umushinga wo gukora za Kandagira Ukarabe

    Bankundiye Charlotte we yatangije umushinga wa Farming of Chili

    Ishemaryayo Bovine watangije ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w’uwinjiye ahahurira abantu benshi

    Manirafasha Jean Claude watangije urubuga rwa Africa Digital Internship linkage system rufasha abashaka gukora stage rukabahuza n’ibigo

    Nsengukuri Elie nawe afite umushinga wo gukora za handsaniters

    Niyonizeye Abdulrahman watangije Smart Classroom nawe yashimwe na Minisitiri Kayirangwa

    Rutayisire Gilbert watangije umushinga wo gukora hand sanitizer

    Sebashyitsi Eric nawe yatangije umushinga wo gukora udupfukamunwa

  • Rusizi: Abaturage ibihumbi 16 bakoraga urugendo bashaka amazi bayegerejwe –

    Muri aba baturage bahawe amazi meza harimo n’ibigo bitatu by’amashuri, Umuryango World Vision Rwanda watanze 70% by’ingengo y’imari, naho Akarere ka Rusizi gatanga 30%.

    Bamwe mu bahawe aya mazi bavuga ko bakoraga urugendo rurerure ndetse bakavoma amazi mabi bikabatera indwara.

    Mukarukundo Hycinthe yagize ati “Twari tubayeho nabi, abana bacu bakajya kuvoma bagatinda, bavomaga ahantu habi bakagenda isaha kandi amazi bavomye akaza arimo imisundwe. Rero kuba twabonye amazi meza ni byiza kuko ubu tuzajya dukaraba ducye, turashimira World vision.”

    Harerimana Shikama yunzemo ati “Hano nta mazi twagiraga rwose, inzoka zari zigiye kuzatwica kubera kuvoma mu Kibingo kandi ni kure cyane. Tugize Imana tubona abavugizi baduha amazi meza turabashimira.”

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Hangabashi, Nsanzimana Juvenal avuga ko bakoreshaga amazi y’imvura ariko aho baboneye amazi meza, ubuzima bwabo bwahindutse ku barimu no ku banyeshuri, kuko amazi meza iyo bayashakaga ijerekani imwe bayiguraga 100.

    Ushinzwe Ibikorwa mu Muryango World Vision Rwanda, Ananias Sentozi yavuze ko bihaye intego y’uko mu myaka itanu iri imbere bazageza amazi meza ku Banyarwanda bagera kuri miliyoni imwe, kandi ko bafite icyizere cy’uko bazakigeraho kuko aho bageze ari heza.

    Yagize ati “Turishimira cyane iki gikorwa tugezeho kuko ni umwe mu mishinga dufite mu gihugu yo kugeza amazi meza ku baturage. Dufite intego yo kugeza amazi meza ku bantu miliyoni, kandi imibare itwereka ko mu myaka ibiri n’igice ishize tumaze kugera ku basaga ibihumbi 500, kandi ubufatanye dufitanye na Leta y’u Rwanda dufite icyizere ko muri 2023 intego yacu izaba yagezweho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Kankindi Leoncie, yashimiye umuryango World Vision Rwanda ku bikorwa uri kubakorera cyane cyane ibijyanye no kugeza amazi meza ku baturage.

    Yagize ati “Aya mazi ni ingezi cyane kuko azafasha imidugudu 17 iri mu tugari dutatu, ni ikintu gikomeye cyane kuko bavomaga ahantu hadakwiriye. Turashimira World Vision. Turasaba aba baturage kuyafata neza kuko amazi ni ubuzima, ku buryo ahagaragara ikibazo bagafatanya kugishakira umuti.”

    Aya mazi afite umuyoboro wa kilometero 32.5, ukaba waruzuye utwaye miliyoni 300 Frw. kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gicurasi 2021, World Vision Rwanda ikaba yawushyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

    Kugeza ubu, abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Rusizi ni 74%, intego akaba ari ukugeza amazi meza ku baturage bose b’Akarere ka Rusizi.

    Abayobozi batandukanye barimo n’ushinzwe ibikorwa muri World Vision basobanuriwe ibijyanye n’imikorere y’ikigega kibika amazi

    Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu basuzuma uko amazi asohoka

    kimwe mu bigega bibika amazi meza abaturage bahawe na World Vision Rwanda

    Umwe mu baturage ashimira World vision Rwanda kubera yabahaye amazi meza

    Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda yijeje abatuye Rusizi ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere

    World Vision Rwanda yiyemeje kugeza ku Banyarwanda miliyoni amazi meza mu gihe cy’imyaka itanu

  • Gatsibo: Uko ibikorwa by’iterambere byahojeje amarira abatuye ku musozi wa Kirwa wari waravumwe –

    Ibi biravugwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kigabiro ku musozi wa Kirwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Kayonza.

    Kuri uyu musozi ahagana mu 1950 ngo umukecuru wari uhatuye witwaga Nyirabapira yarahavumye, abwira abari bahatuye ko nta terambere bazigera babona, nta mazi, nta muriro, nta muhanda bazahora mu bwigunge.

    Ibi ngo koko byakomeje kubaho kuko nta mashuri, nta muriro, nta muhanda mwiza bagiraga. Bezaga imyaka bakayirira ibitoki bikabashyana kubera kubura umuhanda watuma babigeza ku isoko.

    Aba baturage bavuga ko bakomeje kuba muri ubu buzima bwo kutagira umuhanda no kubaho mu bwigunge kugeza ubwo Perezida Kagame avumuye iki gice biciye mu buyobozi bwiza bwegerejwe abaturage, bagatangira kubakirwa amashuri abana babo bakiga ndetse bakanagezwaho amazi meza.

    Bamwe mu baturage batuye kuri uyu musozi wa Kirwa bavuga ko kubona umuntu uhatuye wize mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yakorewe abatutsi byari bigoranye cyane. Bavuga ko bitewe n’uko agace batuyemo gasa nk’akari ahantu hihariye ngo byatumaga bahama mu bwigunge.

    Karibwende Théoneste yavuze ko yakuze asanga ababyeyi be bavuga ko aka gasozi kavumwe ari nayo mpamvu abahatuye batigaga, badakorerwa umuhanda ndetse batanagezwaho amazi meza n’amashanyarazi.

    Yagize ati “ Yahavumye mu 1952 kuko abantu bezaga ibitoki, ibirayi n’ibindi tukirira gusa. Niba undusha amafaranga ukaza ukagura iwanjye tukabyirira bikarangira nta rindi terambere ariko ubu umuvumo we wafashe ubusa rwose kuko ibigo by’amashuri n’amazi byaratwegerejwe.”

    Ndayisaba Jean Bosco we yavuze ko uwo mukecuru yahavumye akurikije imibereho y’abantu yari ihari aho ngo amazi bayakuraga mu mubande mu birometero nka bitandatu nabwo akaza ari mabi cyane.

    Ati “ Twavomaga amazi mabi cyane ariko kuri iyi saha uwahamugeza ngo arebe ukuntu amazi tuyakura hafi yacu, akareba uburyo abana biga muri metero nke cyane yakumirwa, umuvumo wa Nyirabapira wafashe ubusa nawe uwamuzura akabyirebera.”

    Undi muturage yavuze ko kuri ubu bishimira iterambere Leta yabagejejeho aho bamaze kugezwaho amazi meza, amashuri ndetse n’ibindi bikorwa remezo byerekana ko umuvumo wa Nyirabapira wapfuye ubusa.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu ibibazo basigaranye ari bibiri birimo umuhanda mwiza werekeza kuri uyu musozi ndetse n’ikibazo cy’amashanyarazi.

    Ati “ Nitubona amashanyarazi tukajya ducana n’abana bacu bakigira ku matara bizadushimisha cyane, ikindi nitubona umuhanda mwiza utunganyijwe atari uriya uca mu bitari Kirwa izaba ibaye umujyi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogene, yabwiye IGIHE ko ibikorwa remezo bataregereza bagiye gushyiramo imbaraga kuburyo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hari ibyakorwa.

    Ati “Tuzafatanya turebe niba ibyo bakeneye byakorwa n’Akarere cyangwa niba twakenera izindi mbaraga dukore ubuvugizi. Nk’umuhanda dushobora gukoresha VUP ikawutunganya ndetse n’ibindi nkenerwa byose.”

    Yijeje aba baturage ko ibikorwa remezo bataragezwaho nabyo bazabyegerezwa iterambere nabo rikabageraho nkuko begerejwe amazi meza, amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye batari barabonye mbere.

    Abaturage begerejwe amazi meza

    Abatuye ku gasozi ka Kirwa kuri ubu bafite amashuri hafi

    Umuhanda werekeza ku musozi wa Kirwa ntumeze neza bagasaba ko wakorwa

  • REB yashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizajya byifashishwa mu mashuri abanza –

    Ibikoresho byatanze bizifashishwa mu kongerera abarimu n’abanyeshuri ubumenyi mu gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda mu buryo bunoze, mu rwego rwo gufasha abana bakiri bato kurwamva. Ibikoresho byatanzwe bigenewe abarimu bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza.

    Uretse abarimu bazajya bakoresha izo tablet ariko n’abakozi bashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye uhereye ku bigo by’amashuri, ku Murenge no ku Karere bagomba kuzihabwa kugira ngo biborohereze mu gukurikirana amakuru ajyanye n’ishuri, kugenzura, gushyigikira no gufasha abarimu.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw’uburezi.

    Yagize ati “Izi tablets na mudasobwa zigendanwa zizorohereza abarimu gukusanya amakuru ku bumenyi abanyeshuri bafite no gukora raporo z’ishuri, ndetse no gutanga ibitekerezo byubaka kandi bizafasha abarimu kunoza imyigishirize, kimwe no gukurikirana abana mu mashuri.”

    Yagaragaje ko abashinzwe uburezi mu nzego z’umurenge n’Uturere bagiye koroherezwa mu mirimo y’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ryo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri.

    Ati “Abashinzwe uburezi mu mirenge bazashobora gukurikirana byoroshye imikorere y’abarimu, gukusanya, gusesengura no kuganira ku makuru y’imyigire ya buri munyeshuri mu nama z’uburezi ku rwego rw’umurenge n’urw’akarere. Abayobozi b’uturere bazakoresha ibyo bikoresho kugira ngo bahuze kandi bakurikirane imyigishirize n’imyigire mu mashuri yose ari muri buri karere.”

    Twagirayezu yavuze ko ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi, bagiye kurushaho gukora cyane no kongera imbaraga muri iyi gahunda y’ikoranabuhanaga kugira ngo n’aho itaragera ihagere ndetse n’aho yageze hongerwe ibikoresho.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko impamvu yo guhitamo gukoresha iri koranabuhanga mu mashuri abanza ari uko ariho umwana aherwa ubumenyi bw’ibanze.

    Ati “Urebye hariya mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri niho ruba ruzingiye. Umunyeshuri agomba kumenya gusoma kwandika no kubara. Ibyo niho bihera, iyo umwana atabimenyeye muri kiriya cyiciro mu by’ukuri biramugora ari nayo mpamvu twashyizemo imbaraga kugira ngo abana batangire kwiga gusoma kugira ngo bakure bavuga, bashobora no gusoma mu rurimi rwabo baruzi kandi banarukunda.”

    Yashimangiye ko hazashyirwaho gahunda y’ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku rwego rw’amashuri abanza, avuga ko bigiye kubaha imbaraga zo kurushaho kuryimakaza mu burezi bw’u Rwanda aho biteguye gukomeza gutanga ibikoresho binyuranye by’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri USAID Rwanda, Luann Gronhovd, yagarutse ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Minisiteri y’Uburezi binyuze muri uyu muryango, aho guhera muri 2016 bamaze gutanga amafaranga miliyoni 85$ (arenga miliyari 83 Frw), mu bikorwa byo guteza imbere uburezi mu Rwanda.

    Uyu muyobozi yashimiye Mineduc ku bushake iri kugaragaza mu kwimakaza ikoranabuhanga, ashimangira ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta, batazasiba gutera inkunga gahunda iyo ari yo yose igamije kubaka uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ku ruhande rw’abagenerwabikorwa, batanze ubuhamya bifashishije uburyo bw’amashusho kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko kizateza imbere uburezi muri rusange.

    Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, Niyitegeka Protais, yagize ati “Nkatwe dushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri mu mirenge biratworohera cyane, kuko ikigo gishyiramo amakuru yose ajyanye n’ishuri bityo no gutanga raporo ku zindi nzego bikorwa mu gihe gito cyane. Twizeye ko bizatanga umusaruro mu burezi bw’u Rwanda.”

    Ibi bikoresho byatanzwe byashyizwemo porogaramu zizafasha mwarimu gutanga raporo ku myigire n’imyigishirize, ndetse no kwigisha mu buryo bunoze kuko harimo ibitabo by’abanyeshuri, inkuru zifasha umwana gusoma, igitabo cya mwarimu n’izindi mfashanyigisho mwarimu akenera.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw’uburezi

  • Rusizi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwitwikira ikimina bagashuka abaturage –

    Hashize icyumweru ku mbuga za WhatsApp zitandukanye zihuza bamwe mu batuye akarere ka Rusizi hariho ibintu bita ikimina aho umuntu atanga amafaranga ibihumbi ijana ubundi akazana n’abandi babiri bagatanga nk’ayo maze bakamuha ibihumbi 800 Frw, bigakomeza gutyo ari uruhererekane.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umunyamakuru wa IGIHE yasanze abagore benshi n’abagabo bake bari hagati ya 20 na 25 baje gutanga ikirego cy’uko hari abantu babambuye amafaranga batanze muri ubwo buryo twavuze haruguru.

    Abo twaganiriye bemeza ko bashutswe na bamwe mu bacuruzi bakomeye bo mu mujyi wa Kamembe bagatanga ayo mafaranga ariko bagategereza ko iyo nyungu bemerewe bayibona bagaheba.

    Umwe muri bo ati “Baratubwiye muze mu mujyi mu kimina cyo gutanga ibihumbi 100 bakaguha ibihumbi 800 ugasiga ibihumbi 100 ariko ugashaka abandi babiri nabo bagatanga andi ijana. Tukijyamo baratubwira ngo tuzayabona nyuma y’umunsi tuzanye abo bantu. None wazana ba bantu babiri iminsi ikarenga ntayo baguhaye.”

    Undi yunzemo ati “Twakomeje gutegereza ngo turahembwa turaheba, turicecekera turatuza tuza kubona itangazo rya RIB ko ubwo bucuruzi butemewe. Hari abayasubijwe ariko twe ntibayadusubije.”

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yasabye abanyarwanda kujya babanza gushishoza birinda kugwa mu mutego w’abashukanyi, aho bagize ikibazo bagasobanuza.

    Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukugisha inama mbere y’uko abijyamo, ikibabaje nu uko babijyamo bahomba bakabivuga. Turabasaba ko bagira amakenga bakagisha inama bakamenya ko ari ukuri, abantu babashukisha ko ari ikimina mu by’ukuri si ikimina ni umutaka bihishamo.”

    Abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri kugera kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu nkuko biteganywa n’ingingo y’174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Abaturage bo muri Kamembe bagiriwe inama yo gushishoza no gutanga amakuru mu gihe bahuye n’abatekamutwe

  • Ireme ry’uburezi ryagaragajwe nk’ishingiro ryo kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka –

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abatibariye uyu muhago bishimiye uburyo impfu z’abana bavuka n’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse. Ibarura ku mibereho y’abaturage(DHS) ryakozwe mu 2015 ryerekanye ko mu Rwanda ababyeyi bapfa babyara ari 210 ku bihumbi 100 mu gihe mu 2005 bari 1076 ku bihumbi 100 naho impinja zipfa zikivuka zigeze kuri 20/1000 zivuye ku 40/1000 mu 2005.

    Iyi mibare igaragaza ko aho bigeze ari heza ariko hadashimishije cyane, bikaba bisaba imbaraga zikomeye kugira ngo intego u Rwanda rwihaye y’uko muri 2030 umubare uzagera mu munsi y’impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 zigerweho.

    Iyi ntego izagerweho hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gutanga uburezi buri ku rwego rwo hejuru ku banyeshuri biga muri kaminuza yigisha ubuforomo n’ububyaza ndetse no kongerera ubumenyi abakora uyu mwuga.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Murekezi Josephine, yavuze ko aho urwego rw’abaforomo n’ababyaza rugeze rukwiye kwishimirwa ariko agaragaza ko hakiri urugendo rwo kubaha ubumenyi kugira ngo izi mpfu zishire burundu.

    Ati “Kuri ubu dufite ababyaza babiri bafite impamyabushobozi y’ikirenga (PHD) ni ibintu byo kwishimira. Ariko bakwiye kwiyongera kuko kugira ngo impfu z’abana n’abagore zishireho bizava mu burezi bwiza duha abanyeshuri bari kwiga ubuforomo n’ububyaza kuri ubu.”

    “Turi kubaka uburyo bwiza dutangamo serivisi nziza. Dukwiye no kwigisha abazazitanga, ku buryo hazaboneka umuforomo uzi gufata ibyemezo wamenya gufata icyemezo cyo kohereza umubyeyi ahandi kugira ngo abyare neza.”

    Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda (UNFPA), Mungai Mercy yavuze ko abantu bose nibahagurukira gutanga uburezi bwiza ku baforomo n’ababyaza, bizatanga umusaruro uhagije.

    Ati “Dufite amateka akomeye mu buforomo n’ububyaza, nidushora imari mu burezi bw’ababikora bizatanga umusaruro uhagije kuko byibuze twabashaka gutabara ubuzimwa bw’abasaga miliyoni enye ku mwaka.”

    “Twebwe ku ruhande rwacu dufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu gutanga ubumenyi bukomeye ndetse tugatanga n’ubumenyi bwisumbuye ku barimu bayo.”

    Ku ruhande rw’umwarimu w’abaforomo n’ababyaza muri Kaminuza y’u Rwanda, Bazirete Olive, yavuze ko urwego bagezeho mu kurwanya impfu z’abana n’ababyeyi rushimishije ariko hagikenewe abafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura urwego rw’abakora uyu mwuga.

    Ati “Ibyo dukora kuri ubu ni byiza ariko haracyari urugendo rurerure, haracyakenewe abantu batanga umusanzu wabo mu kazamura urwego rw’abaforomo n’ababyaza.”

    “Hakenewe ibintu byinshi mu burezi dutanga nk’amahugurwa ku barezi, gutanga amahirwe abana bagakomeza kwiga mu byiciro byisumbuyeho n’ibindi, ubu hari ibyagezweho ariko bikwiye kongerwamo imbaraga.”

    Nubwo hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga ariko umwuga w’abaforomo n’ababyaza wateye imbere mu Rwanda mu myaka 27 ishize, kuko muri 1995 ababyaza bari batanu gusa none ubu barasaga ibihumbi bibiri.

    Ireme ryiza ry’uburezi buhabwa abaforomo n’ababyaza ryagaragajwe nk’irizafasha kugabanya impfu z’abana bavuka n’ababyeyi babyara

  • Rubavu: RIB yataye muri yombi uwayiyitiriye akambura umuturage –

    Ubu butekamutwe aba bagabo bombi ngo babukoresheje mu kubeshya umugore ko bazamufasha kurangiza urubanza yatsinze ariko ntabone amasambu yatsindiye.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu mugore yagize ikibazo cy’abantu yatsinze mu rubanza bakanga kuva mu masambu yatsindiye, agiye ku biro by’avoka ahasanga Rugeruza Ladislas amubwira ko yamufasha.

    Uwo ngo yamwandikiye ibaruwa yo kujyana kuri RIB, amuca 6000 Frw amwizeza ko azanayimugerezayo. Haciyeho iminsi mike Rugeruza Ladislas yaramuhamagaye amuha Ndahayo Cyprien kuri telefoni amubwira ko ari maneko wa RIB kandi ko bashaka kuza gufata ba bantu ariko kuko ari benshi imodoka itabatwarira rimwe hakenewe lisansi y’ibihumbi 100 Frw, bituma umugore agurisha amatungo ye kugira ngo ayabone.

    Nyuma yo kohereza amafaranga agategereza agaheba, yahisemo kujya kubaza kuri RIB niba ibaruwa ye yarahageze, bamubwira ko ntayo. RIB yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abo bagabo ndetse iza no kubafata.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bagabo bafunzwe kubera kwiyitirira urwego bakaka amafaranga umuturage.

    Ati “Burikirwanyweho kwiyitirira urwego rw’umwuga aho umwe yiyise umwavoka undi akiyita umukozi wa RIB. Banakurikiranweho kandi icyaha cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha’’.

    Ingingo ya281 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubitiye ububasha,aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Abamotari bahangayikishijwe n’imikorere y’amakoperative yabo atabatabara aho bayakeneye –

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bavuze ko amakoperative yabo ntacyo abamariye, ahubwo ko ari nk’inzira abayobozi babo bishyiriyeho yo “Kubakamuramo amafaranga’, bitewe n’uko ari bo agirira akamaro mu gihe abanyamuryango bayo bahora bicira isazi mu jisho, n’ubwo bwose batanga umusanzu wa koperative buri kwezi.

    Bavuga ko batiyumvisha icyo amafaranga 5 000 Frw batanga nk’umusanzu akoreshwa, kuko iyo bamwe muri bo bakeneye amafaranga nk’inguzanyo, batajya bayahabwa.

    Umumotari witwa Habiyambere Patrick yagize ati “Ntacyo koperative zitumariye ahubwo zikimariye abo bayobozi. None se koperative itakuguriza amafaranga kandi buri kwezi utanga 5 000 Frw byawe iyo iba ikumariye iki? Ariko uzagende usure abo bayobozi urebe uzasanga bose bafite imodoka, bafite na moto zigera ku 10 mu muhanda”.

    Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’abamotari, FERWACOTAMO, bukwiye kubazwa aho amafaranga angana na miliyoni 6 Frw bahabwa na Airtel buri kwezi ajyanwa n’icyo akoreshwa.

    Uwitwa Bizimungu Innocent, yavuze imibereho y’abamotari muri Kigali yasubiye inyuma kandi ntacyo koperative zikora mu kubafasha kuzamuka.

    Ati “None se nabura kukubwira ko abahinzi baturusha kubaho neza mu gihe iyo bizigamiye muri koperative hashira igihe ukabona irabagurije? Twebwe abayobozi na ya 5 000 Frw umuntu atanze ntushobora kubabaza ayo umaze kwizigamira ngo bayakwereke, ubwo se mu gihe batayakweretse wavuga ko aba yaragiye hehe?”

    Yakomeje avuga ko hari amabwiriza ajya ashyirwaho n’ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bakabona nta nyungu abazaniye, ahubwo ameze nk’uburyo bwo kubanyunyuzamo amafaranga.

    Ati “ Mu minsi ishize ntimwumvise badutegeka gusiga amarangi kuri izi casque zacu ngo utazabikora azajya afatwa banadutegeka umuntu uzajya udusigiraho ayo marangi, ubuse baracyabibaza? None se uragira ngo impamvu batakibibaza si uko bamaze gukuramo ayabo muri uwo mushinga?”

    Ku ruhande rwa FERWACOTAMO, Umuyobozi wayo, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko Covid-19 ariyo yatumye batabasha kubonana n’abamotari ku buryo ari yo mpamvu bamwe babona ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubafasha.

    Yagize ati “Bakwiye gutandukanya iby’ubuyobozi bwavuyeho kuko habayeho amavugurura kubera iyo mikorere mibi yari imaze kugaragara, bityo hashyirwaho umurongo wo kubaka amakoperative mashya hatorwa n’ubuyobozi bushya kuva 2018”.

    Yongeyeho ko “Ubu ni bwo manda igiye kurangira ariko noneho muri iki gihe twagakwiye kuganiriza abamotari no kubasobanura. Tumaze umwaka tudaterana ngo tubasobanurire ibyo dukora n’ibyo twakagombye kuba twabafashije kubera igihe turimo cya Covid 19.”

    Yasobanuye ko mbere ya Covid-19, bari baratangiye kuzenguruka mu bamotari babereka imishinga bafite, ndetse n’ibihombo byatejwe n’ubuyobozi bwa mbere, n’uburyo ibyo bihombo bikwiye gukemurwa.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko amafaranga bahabwa na Airtel bayakoresha mu bikorwa byo kwishyura abakozi ba FERWACOTAMO.

    Mu Rwanda hari amakoperative 182 y’abamotari barenga 45 000, aho kimwe cya kabiri cyabo bakorera muri Kigali.

    Abamotari bavuga ntacyo koperative zibamariye

  • Guverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru yo kwakira impunzi ziturutse muri Denmark –

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi bakuru muri Denmark bayobowe na Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere ndetse na Minisitiri w’Abinjira n’Abasohoka bagiriye uruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

    Muri urwo ruzinduko, impande zombi ku wa 28 Mata 2021, zasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira ndetse n’ubufatanye mu bya politiki.

    Impande zombi zisobanura ko ari amasezerano ajyanye no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Denmark, buzibanda no ku zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ubwo hamaraga gushyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh na mugenzi we Flemming Møller Mortensen, impande zombi zavuze ko azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo bibyugarije.

    Icyo gihe Prof Nshuti yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano hari ibitangazamakuru by’umwihariko ibyo muri Denmark byatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abasaba ubuhungiro muri Denmark.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Denmark isanzwe ifasha Ikigo cyakira Abamukira by’igihe gito cya Gashora [Emergency Transit Mechanism Centre], Ku rundi ruhande ariko, iri tangazo rya Guverinoma rivuga ko muri aya masezerano ntaho impande zombi zigeze zemeranya ko u Rwanda ruzakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark.

    Riti “Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”

    U Rwanda na Denmark ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yo mu 1951 ajyanye no kwita ku mpunzi ndetse n’ayo mu 1967 yo kurengera impunzi n’abasaba ubuhunzi ndetse ngo ibihugu byombi birateganya gukomeza ibiganiro byubaka hagati yabyo.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko mu masezerano yagiranye na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu

    U Rwanda rwatangaje ko mu masezerano ruherutse gusinyana na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu