Tag: featured

  • Imvano y’ubwiyongere bw’ubushomeri: Imirimo ihangwa ku mwaka yaragabanutse mu 2020 –

    Ibarura riheruka ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, rigaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abafite 16 kujyana hejuru, bose hamwe ari 7.472.601, ni ukuvuga ko abasaga miliyoni 7,4 bemerewe n’itegeko nk’abashobora gushaka akazi no kugakora.

    Muri abo bantu bose ariko, abafite akazi kanditse, babona umushahara cyangwa inyungu ni 3.460.860. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abafite akazi mu Rwanda ari 46,3%.

    Abadafite akazi [barimo abashomeri ariko bari gushakisha akazi kandi biteguye gukora] ni 752.112. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abadafite akazi ari 17,8%. Muri aba bantu badafite akazi ariko harimo abakora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi babarwa nk’aho ari abashomeri, aba bangana na 53,1% mu gihe abandi badafite akazi ari 46,9%.

    Iyi mibare ya NISR igaragaza ko abafite akazi mu buhinzi n’ubworozi ari 39,1%, inganda bakaba 20,4% naho serivisi bakaba ari 40,5%.

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itangaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1.500.000 ibyara inyungu nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (2017-2024).

    Ibarura rya Mifotra rigaragaza ko mu 2010, hahanzwe imirimo 104.000 naho mu 2014 hahangwa 146.000 mu gihe iyahanzwe mu 2017, yari 155.994 naho mu 2018 igera ku 206.190. Mu 2019, hahanzwe imirimo 223.781 mu gihe mu 2020 imirimo yahanzwe yose hamwe yari 192.171.

    Covid-19 yakomye mu nkokora gahunda yo guhanga imirimo mishya

    Icyorezo cya Covid-19, cyazahaje igihugu cyose muri rusange ariko by’umwihariko urwego rw’umurimo. Muri Gashyantare 2020, mbere ya Covid-19, abantu bari bafite imirimo bari 3.568.934 baza kugabanyuka bagera kuri 3.199.104 nyuma ya guma mu rugo yo muri Gicurasi 2020.

    Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko muri Mata 2020, habayeho igabanyuka rya 40,6% ugereranyine na Gashyantare 2020.

    Imirimo igabanyijwe mu byiciro bitatu birimo iyo mu nganda yazamutseho 5,3% mu gihe imirimo yo mu rwego rwa serivisi yagabanyutseho 14,2% ndetse n’ijyanye n’urwego rw’ubuhinzi yagabanyutseho 12,9%.

    Muri rusange NISR igaragaza ko ikigero cyo kubura akazi cyazamutse. Muri Gicurasi 2020, cyari kuri 22,1% bivuze ko umubare w’abadafite akazi wavuye kuri 536.714 bari badafite akazi muri Gashyantare ukagera kuri 905.198 bari badafite akazi muri Gicurasi 2020.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, aherutse kubwira IGIHE ko intego leta ifite ari ugukomeza kubaka ibyanya by’inganda hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze guhangwa imirimo by’umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n’ingaruka zasizwe na Covid-19.

    Ati “No mu bindi byanya dufite tugenda dukurikirana kugira ngo tumenye ngo ni umubare ungana gute w’imirimo ziri guhanga, bikaba byatuma abantu babasha kubona amafaranga atuma bagira imibereho.”

    Yakomeje avuga ko n’ubwo hari inganda zagiye zigabanya abakozi kubera icyorezo cya Covid-19, hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu gifasha abafite inganda kugira ngo babashe kongera gukora neza bityo batange imirimo.

    Ingamba zitezweho kuzahura ihangwa ry’imirimo mishya harimo guteza imbere ubumenyi hashingiwe ku bikenewe n’ibizaba bikenewe mu minsi iri imbere ku isoko ry’umurimo.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo igihugu kivane mu ngaruka zasizwe n’iki cyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko ukongera kuzahura ubukungu ndetse no guhanga imirimo mishya bizakomeza kugirwamo uruhare n’abikorera.

    Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko ishoramari ry’u Rwanda muri iki gihe rikwiye kwibanda ku nzego zifite ubushobozi bwo guhanga imirimo myinshi.

    Ati “Tuzakomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe Made in Rwanda iri kutugaragariza, mu kuzahura ubukungu no guhanga imirimo mishya.”

    Minisitiri Kayirangwa ashimira imbaraga z’abafatanyabikorwa bakomeje gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo kandi ibyara inyungu.

    Inganda zikora imyambaro ya Made in Rwanda ziri mu zihanzwe amaso nk’izizafasha mu guhanga imirimo mishya

    Abakora mu nganda zitunganya ibyo kurya bari mu batakaje imirimo mu bihe bya Covid-19

  • NIRDA yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yiha umukoro wo gukumira abayipfobya –

    NIRDA (National Industrial Research and Development Agency) ni ikigo cyasimbuye icyahoze ari IRST (Institut de Recherche Scientifique et Technologique). By’umwihariko bibutse abari abakozi ba IRST bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 kibanzirizwa n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ahahoze hari icyicaro gikuru cya IRST rwerekeza ku rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bashyiraho indabo bunamira imibiri y’abazize Jenoside ihashyinguye.

    Nyuma yaho bagarutse mu kigo cya NIRDA bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruhari.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Christian, yavuze ko kugeza ubu abari abakozi ba IRST bagera kuri 20 ari bo bamenyekanye amazina ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Abo bakozi uko ari 20 biciwe hano mu kigo, bose bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza. Bari abakozi bafitiye akamaro igihugu kuko IRST yakoraga ubushakashatsi n’ikoranabuhanga byafashaga igihugu mu iterambere.”

    Dr Sekomo yavuze ko kuba hari abashakashatsi n’abahanga bagize uruhare muri Jenoside, bakishora mu bwicanyi bakica abo bakoranaga, byabasigiye umukoro wo gukumira ko Jenoside yazongera kuba ukundi.

    Yavuze kandi ko nk’abashakashatsi bazakomeza gukoresha ubuhanga bwabo mu guteza imbere igihugu no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iki kigo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uko ivangura ryatangiye mu Rwanda. Twebwe nk’abashakashatsi tugomba kubibungabunga kugira ngo twerekane imizi n’inkomoka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twereke n’abashaka kuyipfobya ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.”

    Bamwe mu bafite ababo biciwe muri IRST basabye abashakashatsi kunga ubumwe no kubitoza abandi kugira ngo Jenoside itazongera kuba.

    Kamukesha Epiphanie ati “Marume yari umushakashatsi yicirwa muri iki kigo muri Jenoside; icyo nasaba abashakashatsi ni ukunga ubumwe birinda amacakubiri kandi bakajya babyigisha n’abandi kugira ngo jenoside ntizongere kuba mu gihugu cyacu.”

    Abakozi na NIRDA baganiriye na IGIHE nabo bavuze ko bazakomeza guharanira kunga ubumwe birinda ko hagira uwongera kubabibamo amacakubiri nk’uko byagenze kuri bakuru babo bakoraga muri IRST.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Christian, yavuze ko kugeza ubu abari abakozi ba IRST bagera kuri 20 ari bo bamenyekanye amazina ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    NIRDA yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yiha umukoro wo gukumira abayipfobya

    Bamwe mu bafite ababo biciwe muri IRST basabye abashakashatsi kunga ubumwe no kubitoza abandi kugira ngo Jenoside itazongera kuba

    Bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Dr Sekomo yavuze ko nk’abashakashatsi bazakomeza gukoresha ubuhanga bwabo mu guteza imbere igihugu no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Leta y’u Rwanda ntabwo ikorera abaterankunga – Biruta asubiza abijunditse igihugu kubera Rusesabagina –

    Kuva kuwa 20 Kanama 2020 ubwo Rusesabagina yageraga i Kigali, benshi bakomeje kwibaza uburyo uyu mugabo yatinyutse kwizana i Kigali nyuma y’imyaka mike atangaje intambara yeruye kuri Leta y’u Rwanda.

    Guhera ku buryo uyu mugabo yageze mu Rwanda kugeza ku ifungwa rye, byakuruye impaka nyinshi, u Rwanda rwotswa igitutu rusabwa kumurekura ngo kuko yashimuswe.

    Mu rubanza rwe, havugiwemo ko nta muntu wamushimuse, ko ahubwo yashutswe n’inshuti ye, Pasiteri Niyomwungeri Cyprien, wamukuye ku kibuga cy’indege cy’i Dubai amubwira ko amujyanye i Bujumbura mu Burundi.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yagiranye n’ikinyamakuru Standard cyo mu Bubiligi, yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda byasobanuwe neza mu rubanza rwe.

    Ati “Ndabyemeza ko Leta yacu yishyuye ruriya rugendo [rwagejeje Rusesabagina i Kigali]. Ariko nanone ndifashisha ibyavugiwe mu rubanza. Urukiko rwifashishije ingero z’ibindi bihugu byakoreshejwe uburyo busa nk’u Rwanda”.

    Kuri iyi ngingo Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’umushimusi ukomoka muri Somali, washutswe akerekeza i Brussels mu 2013, ariko akaza gufatwa ndetse akanacibwa urubanza.

    Rusesabagina si imfubyi-mbiligi

    Kimwe mu byaranze urubanza rwa Rusesabagina, mbere y’uko arwikuramo, ni ubwo yigeze kuvuga ati “Njyewe ntabwo ndi Umunyarwanda”, kandi ubwo akabivuga mu Kinyarwanda gitomoye n’ijwi riranguruye, ibyatwengeje abatari bacye bamukwennye bavuga ko niba yanze Ubunyarwanda, ubwo nyine abaye ‘imfubyi-mbiligi’.

    Ingingo Rusesabagina yashingiragaho yiyambura Ubunyarwanda ni itegeko ryariho mu Bubiligi mu 1999 ubwo uyu mugabo yahabwaga ubwenegihugu bw’icyo gihugu, ritemeraga ko Umubiligi kugira ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ibi “Bitabuza Rusesabagina kwitwa Umunyarwanda”.

    Ati “Dushingiye ku mategeko yacu, ni Umunyarwanda. Ariko nanone… u Bubiligi ntiburadusaba ko tumuhindurira [ubwenegihugu]”.

    Uretse no kwiyambura Ubunyarwanda, Rusesabagina yagerageje gushaka umwunganizi w’Umunyamahanga uzamwunganira mu mategeko nabyo biranga. Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo ari ibisanzwe, kuko iki atari igihe cy’ubukoloni ku buryo abanyamategeko b’ikindi gihugu bakwivanga mu butabera bw’u Rwanda.

    Ibi bishingiye ku kuba u Bubiligi budafitanye amasezerano n’u Rwanda yemerera abanyamategeko b’igihugu kimwe kuba bajya gukorera mu kindi.

    Ati “Ntibisanzwe kuba abanyamategeko batari Abanyarwanda baza kugenzura ubwisanzure bw’ubutabera bw’u Rwanda. Ubwo se iyo myitwarire ni nyabaki? Ababiligi bakaza kugenzura abacamanza bacu! Ndakeka iyo migirire yararangiye mu 1962, umwaka u Rwanda rwabonyemo ubwigenge buva mu maboko y’Ababiligi [bari abakoloni b’u Rwanda]”.

    Yaboneyeho kandi kubeshyuza abavuga ko Rusesabagina adafite abunganizi, avuga ko Atari byo, [kuko] “ari kunganirwa n’umunyamategeko w’Umunyarwanda. Ikibazo ni uko abanyamategeko batari Abanyarwanda nabo bari bifuje kuzamwunganira ariko ishyirahamwe ry’abanyamategeko mu Rwanda ntiryabyemera”.

    Minisitiri Biruta kandi yashwishurije abakeka ko Leta y’ Rwanda iteganya kohereza Rusesabagina kuburanira mu Bubiligi, ati “u Bubiligi ntiburatanga icyo cyifuzo. Byongeye kandi, Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Rwanda; rero ni impamvu yumvikana kuba umucamanza w’Umunyarwanda yamucira urubanza”.

    Leta y’u Rwanda ikorera inyungu z’Abanyarwanda

    Nyuma y’uko bimaze kumenyekana ko Rusesabagina yageze i Kigali, ibihugu by’amahanga byakoze iyo bwabaga mu gushyira igitutu ku Rwanda, ndetse abantu bamwe batangira kuzamura amajwi basaba ko u Bwongereza na Amerika, bisanzwe ari abafatanyabikorwa b’imena mu iterambere ry’u Rwanda, bahagarika inkunga bageneraga u Rwanda kuko ibyo bihugu nabyo bitanyuzwe no kuba Rusesabagina yarageze mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo u Rwanda rukora rutabikora rugamije gushimisha abafatanyabikorwa, ahubwo biba bigamije inyungu z’Abanyarwanda.

    Yagize ati “Nibyo u Bwongereza na Amerika ni abafatanyabikorwa b’ingenzi kandi bafite uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku Rwanda. Ariko Leta y’u Rwanda ikorera Abanyarwanda, ntabwo ikorera abaterankunga cyangwa ibihugu by’abafatanyabikorwa”.

    Uyu muyobozi kandi yanenze Akanama Gashinzwe Kurengera Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, gaherutse gushyira u Rwanda mu myanya ya nyuma mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.

    Yavuze ko mu buryo butumvikana, aka kanama katakoranye n’u Rwanda muri raporo yako, kandi ubusanzwe ari ko bigomba kugenda.

    Yagize ati “Ubusanzwe ziriya raporo za LONI zikorwa bigizwemo uruhare n’igihugu kiri gukorerwaho iyo raporo. Ku mpamvu tutarasobanukirwa neza, ibi si ko byagenze kuri iyi nshuro. Nakongeraho ko kugera ku burenganzira bwa muntu bwuzuye ari urugendo. Muri ziriya raporo haba harimo ibyo dusabwa, turabyubaha cyane tukabyitaho, ari nabwo buryo duteramo imbere [mu kubahiriza amahame agenga uburenganzira bwa muntu]”.

    Biruta yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubona ubutabera ku byaha by’iterabwoba byakozwe na Rusesabagina n’abambari be bigahitana abantu icyenda.

    Yagize ati “Ndashaka kwibutsa ko Rusesabagina ari kuregwa iterabwoba. Umutwe witwaje intwaro yatangije niwo wishe Abanyarwanda icyenda”.

    Mu gihe imiryango mpuzamahanga irenga 84 ikomeje ibikorwa byo kugaragaza ko Rusesabagina arengana, Minisitiri Biruta yavuze ko nawe “ashimishijwe no kuvuga ku ruhande rw’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina”.

    Ku rundi ruhande, Biruta yavuze ko u Rwanda rufite icyizere cy’uko umubano wabwo n’u Bufaransa ukomeje gutera imbere, ndetse ko raporo ziherutse gushyirwa hanze n’impande zombi zahurije ku ngingo yo kuba u Bufaransa bwaragize uruhare mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi byose ari ibimenyetso byiza bitanga icyizere.

    Ati “Ubwo rero twumva ibintu kimwe ku bijyanye n’amateka yacu, dufite urufatiro rukomeye rwo kubakiraho umubano mushya. Ni inshingano z’u Bufaransa na Perezida Macron mu gusuzuma niba bakeneye gusaba imbabazi. Ibyo si twe twabigena. Macron yagize ubushake bwo kwerekana inyandiko [zahererekanyijwe mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Dufite icyizere cy’uko n’izindi ntambwe zizarushaho kuba nziza”.

    Byitezwe ko muri uku kwezi, Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa ndetse kuri gahunda akazahura na bamwe mu basirikare bahoze bakomeye ku ngoma ya Mitterrand.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ubushimusi n’ubwicanyi

  • Perezida Kagame yakiriye Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana na Afurika –

    Uyu mujyanama wa Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyuze kuri Twitter.

    Ntabwo hatangajwe ingingo Umukuru w’Igihugu yaganiriyeho na Franck Paris.

    Ibiganiro by’aba bayobozi bibaye mu gihe bitaganyijwe ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko i Paris mu Bufaransa tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021.

    Jeune Afrique iherutse gutangaza ko Perezida Kagame azitabira inama ebyiri, imwe yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani n’indi yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

    Usibye izo nama, Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.

    Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Franck Paris, Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana n’Umugabane wa Afurika, bagirana ibiganiro byihariye

  • Inama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali yongeye gusubikwa –

    Ubusanzwe yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye. Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n’abashinzwe gutegura iyi nama bari bafashe icyemezo cy’uko iba ku mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

    Itangazo ryasohowe na Commonwealth kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko icy’ibanze ari ubuzima bw’abaturage ari nacyo cyashingiweho inama yongera gusubikwa.

    Yagize ati “Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwmu mu gihe nyacyo.”

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwalth, Patricia Scotland QC yavuze ko icyorezo cya Covid-19, kigihari kandi gikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango aho hari abaturage babyo bari kwicwa nacyo.

    Ati “Tuzi ko icyorezo cya Covid-19, kigikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango byacu, aho ahenshi bakomeje kugira igihombo ku mibereho no gutakaza ubuzima bwa benshi bahitanwa nacyo.”

    Yavuze ko bitashoboka guhuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth ngo baganire ku bibazo bitandukanye byugarije uyu muryango, ko ahubwo hagomba kuzirikanwa ku ngaruka inama zihuza benshi zishobora gutera.

    Patricia Scotland kandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda kubw’ubunyamwuga, ugushyigikira no kwihangana ndetse n’uburyo bari biteguye kwakira iyi nama kuva ku nshuro ya mbere.

    Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga bwabo, inkunga, kwihangana ndetse n’uburyo bari biteguye kwakira CHOGM.”

    “Ndashaka gushimira ibihugu byose bigize uyu muryango, by’umwihariko u Bwongereza nk’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Commonwealth n’u Buhinde, bababaye cyane muri ibi bihe bigoye. Ntegerezanyije amatsiko igihe dushobora guhurira hamwe nk’Umuryango wa Commonwealth, imbonankubone mu Rwanda igihe ibintu bizatwemerera kubikora dutekanye. ”

    Byitezwe ko ubunyamabanga bwa CHOGM buzatangaza itariki nshya nyuma yo kuganira n’ibihugu binyamuryango ariko inama ikazabera mu Rwanda uko byagenda kose.

    U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y’ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi.

    Umwanzuro wo kuyisubika wafashwe hagendewe ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 ku Isi bitari uko u Rwanda rwananiwe guhangana n’iki cyorezo

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko nibura kuva iki cyorezo cyatangira kugeza ubu abamaze kucyandura ari 157,329,411 mu gihe abo kimaze guhitana bamaze kugera kuri 3,278,187.

    Ni mu gihe kandi muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw’abandura iki cyorezo aho nko mu mpera z’icyumweru cyarangiye ku wa 25 Mata 2021, nibura abantu miliyoni 5.7 aribo bari bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abari bamaze guhitanwa nayo ari 87000.

    Ubwo ibendera rya Commonwealth ryazamurwaga i Kigali umwaka ushize

  • Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Cogebanque muri Tour du Rwanda –

    Platini P yaherekeje Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque aho isiganwa rizenguruka igihugu ku magare ryanyuze hose mu ntara zitandukanye z’igihugu.

    Cogebanque ni yo muterankunga w’imena wa Tour du Rwanda ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.

    Muri uyu mwaka yaherekeje amagare mu buryo bwihariye kuko yashyizeho poromosiyo yise “Tugendane’’ igamije gufasha abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi no guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo.

    Platini ni we muhanzi wakoranye na Cogebanque ngo ayifashe kwegerana n’abakiliya bayo ariko hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Uyu muhanzi uheruka kurushinga na Ingabire Olivia yabwiye IGIHE ko yanyuzwe no gukorana na banki Nyarwanda.

    Ati “Narishimye. Ni amahirwe ku muhanzi Nyarwanda. By’umwihariko nari nkumbuye gutaramira abantu, ntabwo ari benshi ariko bica kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, abangu bakabireba. Abantu bakumbuye kongera gusimbukana natwe, ntabwo ibi bihe turimo bitworoheye ariko nta kundi byagenda.”

    Yavuze ko gukorana na Cogebanque ari intambwe ishimishije n’ishema ku muziki w’Abanyarwanda.

    Ati “Bivuze y’uko mba mbonye ibihembo by’akazi maze iminsi nkora kandi na banki nk’iyi ikerekana ko ifitiye icyizere abahanzi. Kuba ibigo nk’ibi bitugirira icyizere bifite icyo bivuze ku bahanzi kuko hari ubutumwa twatambutsa bukagera kuri benshi.’’

    Platini yavuze ko yemeye kugendana na Cogebanque kuko ifite ibyiza byinshi, bijyanye na serivisi z’imari Abanyarwanda bakeneye kugira ngo biteze imbere.

    Yakomeje ati “Ubutumwa bwanjye ku bakiliya ba Cogebanque, mu by’ukuri iyi banki ishyigikiye umuhanzi wanyu w’umunyarwanda ni gute mutayikunda. Ni banki ifite konti nziza, n’inguzanyo zoroheye buri wese.’’

    Serivisi Platini yakanguriye Abanyarwanda kugana zigerwaho n’umuntu wafunguye konti muri banki, ikamufasha kwiteza imbere.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bashishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.

    Ati “Muri iyi minsi ntidushishikariza abantu kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka nyinshi. Murabizi ko muri ibi bihe bishobora gutuma abantu bandura Coronavirus. Dufite amakarita meza ya Cogebanque Master Card (debit, credit na prepaid) yagufasha kwishyura mu Rwanda, hanze no kuri murandasi. Ni amakarita afite umutekano. Bizarinda abantu kugendana ibifurumba by’amafaranga, ukaba wayibwa cyangwa ukayata. Iyi karita irahendutse.’’

    Cogebanque kandi inafite ikarita ya Smartcash ihabwa abakiliya bose babishaka, ikaba itanga uburenganzira bwo guhaha mu Rwanda.

    Iyamuremye yakomeje asaba abakunzi b’amagare n’abaturarwanda kubagana bakagendana mu rugendo rwo kubaka ubukungu bwabo bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ati “Abantu nibaze tubahe inguzanyo n’izindi serivisi zaborohereza kugira ngo bahindure inzozi zabo mu by’imari impamo.’’

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque imaze imyaka icyenda itera inkunga Tour du Rwanda. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo yayo izwi nka “Coge mBank”.

    Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque muri Tour du Rwanda 2021

    Platini ari mu bahanzi bagezweho mu bakora umuziki Nyarwanda

    Bamwe mu bayobozi muri Cogebanque baherekeje Tour du Rwanda 2021, barushaho gusobanurira abaturarwanda serivisi zihariye itanga

    Cogebanque ni yo yambika ikanahemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi

    Muri uyu mwaka, Cogebanque yaherekeje iri siganwa muri Poromosiyo yise ‘TUGENDANE’, igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo

    Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda

  • Ni inshuti ya bugufi: Ubuhamya bwa Ndayambaje washumbushijwe inka na Prime Insurance (Video) –

    Prime Insurance yari isanzwe itanga ubwishingizi burimo ubw’ibinyabiziga, inzu, ingendo, inkongi z’umuriro, impanuka, uburezi, inguzanyo, ndetse n’ubw’amasaziro.

    Mu myaka ibiri ishize, yaje kongeramo n’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa hagamijwe kugoboka abahinzi n’aborozi bahombaga mu gihe amatungo yabo apfuye cyangwa imyaka yabo yangiritse.

    Ndayambaje Vital wororera mu Murenge wa Nyagatare ari mu bagannye iyo serivisi rugikubita. Yahamirije IGIHE ko yabonye akamaro kayo.

    Ati “Hano i Nyagatare mbere twagiraga ikibazo cy’ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitahaba kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha.”

    Agihabwa amakuru ko yashinganisha inka ze, yabanje kugenda biguru ntege ariko aza kubohoka.

    Uyu musaza ukorera ubworozi mu ifamu ya hegitari 30, ntiyatinze kubona ingaruka yari guhura na zo zimwe mu nka ze zirapfa ariko ibyo byago asanga yariteganyirije.

    Ndayambaje ati “Nagize impanuka zimwe [inka] zigenda zipfa ariko Prime Insurance yarangobotse. Inka irarwara bakayikurikirana bakohereza n’abaganga bo kuyitaho, yapfa bagakora dosiye bakakwishyura.’’

    Yishimira ko Prime Insurance idasiragiza abakiliya bayo mu kubishyura, kuko mu nshuro nyinshi [harimo izo yishyuriwe inka ze ebyiri zapfuye] byarihutishijwe.

    Ati “Ni sosiyete nziza kandi yishyura vuba. Sindumva umuntu wagiye kuburana na Prime avuga ko yahemukiwe ntihakurikizwe amasezerano y’impande zombi.’’

    Yatanze umuburo ku borozi, abasaba kwita ku matungo no kuyashinganisha kuko ari ingenzi.

    Ati “Muri politiki y’aborozi, umuntu yapfushaga inka, abaturanyi bakamushumbusha. Ntiwabona umuntu ugushumbusha vuba nk’uko ngo umujye kure.’’

    “[Prime Insurance] Ni inshuti ya bugufi, ni wa muntu wo hambere inka ye yapfaga abantu bakamushumbusha. Ku rundi ruhande ni inyungu z’abaturanyi kuko utabagora. Uwakabaye aguha inka ye, asanga Prime Insurance yabikoze. Ni yo igushumbusha.’’

    Umukozi ushinzwe gahunda y’Ubwishingizi bw’Amatungo n’Ibihingwa mu Ishami ry’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewemo nyuma yo kubona abahinzi n’aborozi barasigaye inyuma, amatungo yapfa cyangwa imyaka yangiritse ntibagobokwe kuko nta bwishingizi bagiraga.

    Iyi serivisi yatangijwe na Leta, ndetse ikaba itangira abahinzi n’aborozi ‘Nkunganire’ ya 40%.

    Amatungo yishinganishwa muri Prime Insurance kugeza ubu ni inka n inkoko mu gihe ibihingwa ari ibirayi, umuceri, imiteja, ibigori n’urusenda.

    Inka zihabwa ubwishingizi ni ukuva ku y’amezi atatu kugeza ku y’imyaka umunani, ishobora kwishyurwa mu gihe yaba yagize uburwayi igakurikiranwa uko bikwiye ariko igapfa, kuba haba ibiza nk’imyuzure n’inkongi z’umuriro bikayihitana cyangwa ikaribwa n’ikindi kintu.

    Iyo yibwe cyangwa bikagaragara ko yapfuye biturutse ku burangare bw’umworozi nk’aho wasanga imyanda mu kiraro yagira ingaruka kuri rya tungo ntiyishyurwa.

    Serivisi y’ubu bwishingizi igitangira, abakiliya bishyurwaga mu minsi 14, ariko ubu yaragabanutse igera kuri itatu mu gihe uyisaba yujuje ibisabwa byose.

    Abanyarwanda beretswe ko igisubizo ku bagihangayikishwa n’ibihombo baterwa n’impfu z’amatungo n’iyangirika ry’imyaka ari ugukorana na Prime Insurance.

    Vital Ndayambaje wororera mu Karere ka Nyagatare yavuze uburyo ubwishingizi bw’amatungo yahawe na Prime Insurance bwamufashije ubwo yagiraga ibyago byo gupfusha inka ze

    Ndayambaje Vital yororera inka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare

    Umukozi mu Ishami ry’Ubucuruzi akaba ashinzwe gahunda y’Ubwishingizi bw’Amatungo n’Ibihingwa muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewe mu zo icyo kigo gitanga nyuma yo kubona abahinzi n’aborozi barasigaye inyuma

    Prime Insurance ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda

    Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda aho yanyuze hose isobanurira Abanyarwanda ibijyanye na serivisi itanga

    Ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi, Prime Insurance, kimaze imyaka ine kiri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n’imitungo yabo

    Prime Insurance ifite ishami mu Karere ka Nyagatare rifasha abayigana kugerwaho na serivisi zose z’ubwishingizi

    Prime Insurance iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Tour du Rwanda 2021: Inyange yegereje Abanyarwanda ‘jus’ nto zahariwe abana (Video) –

    Iki gicuruzwa gishya cyagejejwe ku isoko mu minsi ishize ariko binyuze mu irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda, muri uyu mwaka kiri kurushaho kwegerezwa Abanyarwanda batuye aho rinyura hose.

    Izi jus ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme zifunze mu gakarito gapima amagarama 250, zigurishwa 300 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko ‘jus’ bashyize ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa bitandukanye.

    Yagize ati “Duhorana ibishya n’indi myaka ishize yose hari udushya twagiraga muri Tour du Rwanda. Uyu mwaka twazanye ‘jus’ z’abana zifunze neza, abana bashobora kwitwaza bagiye ku ishuri, ziri mu moko abiri ya Mango [umwembe] na pomme.’’

    Inyange Industries yishimira ko binyuze muri iri rushanwa, yakomeje kwegera abaturarwanda no gushyigikirana na bo.

    Yakomeje ati “Kuva mu myaka yashize yose Abanyarwanda bakomeje kumenya Inyange n’ibicuruzwa byayo. Bidufasha kuzamura ubucuruzi bwacu no kumenyekanisha aho turi.’’

    Yashimiye Abanyarwanda bakomeje kugaragariza icyizere Inyange Industries binyuze mu bicuruzwa byayo.

    Kabalira yavuze ko mu minsi iri imbere, Inyange Industries yitegura no kugeza ku isoko andi moko atandukanye y’ibicuruzwa mu kurushaho kuba hafi y’abakiliya.

    Nyuma ya Tour du Rwanda kandi uru ruganda ruzakomeza gutanga iki gicuruzwa gishya kiri ku isoko kandi bigakorwa kuri poromosiyo.

    Bitewe n’imiterere y’icyorezo cya Coronavirus gituma abantu badashobora guhurira hamwe, Inyange Industries yahisemo kwifashisha abacuruzi bayo bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza muri Gare ya Gicumbi yabwiye IGIHE ko amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange.

    Yagize ati “Aho twafatiye ibicuruzwa tukabyegereza abaturage, byarushijeho kwihuta cyane kuruta uko byari bimeze mbere. Jus nto zaje zikenewe, hari igihe umubyeyi yafataga jus nini akayiha abana bakaba bayangiza ariko ubu abaha agato kuko uguze nka tubiri kamwe ashobora kukamuha mu gitondo akandi nimugoroba.’’

    Yashimangiye ko ‘jus’ nto ziri kwihuta kuko uwayiguriye umwana we aba abyishimiye.

    Ati “Iki gicuruzwa gisa nk’icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana baradukunze cyane kurusha abakuru. Twe nk’abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n’uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.’’

    Nshimyumuremyi yashimye Inyange Industries ihora ishishikarira kumenyekanisha ibicuruzwa byayo bigatuma bimenyekana ndetse abaturarwanda bakabigura.

    Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye. Uru ruganda ni rwo rutanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Ni rwo runahemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko ‘jus’ zashyizwe ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo

    Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko ‘jus’ zifunze mu dukarito duto zahariwe by’umwihariko abana

    Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange

    Inyange Industries iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

    Inyange Industries ni yo ihemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Mifotra yahembye urubyiruko rwahanze udushya rukanatanga akazi ku bandi mu bihe bya Covid-19 –

    Aba ba rwiyemezamirimo bashimiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahurije hamwe inzego za Leta, Urwego rw’Abikorera n’Amasendika atandukanye.

    Ni inama kandi yari yitabiriwe n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kungurana ibitekerezo no kuganira ku byakorwa mu kuzahura umurimo.

    Yabaye mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cyahariwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, wihizizwa buri tariki 01 Gicurasi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere”.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho gutakaza imirimo kuri benshi ariko hari abafatanyije na Leta y’u Rwanda mu gushaka ibisubizo bahanga imirimo kandi bikaba bishimishije kuko ari urubyiruko.

    Yagize ati “Turashimira ba rwiyemezamirimo bato bahanze ibishya n’imishinga igamije impinduka bagerageza gutanga ibisubizo ku bibazo byazanywe na Covid-19, bagatanga umusanzu mu guhanga imirimo.”

    Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko nk’uko Umukuru w’Igihugu akunze kubigarukaho, nawe akomeje gushima imbaraga zikomeje gushyirwamo n’inzego zose z’igihugu by’umwihariko urwego rw’ubuzima mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu bahawe ibi bihembo harimo uwitwa Jeanne Bovine Ishemaryayo wakoze ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w’uwinjiye ahahurira abantu benshi, avuga ko agamije gukemura ikibazo cyo kwandika abantu mu bitabo aho bagiye hose no gukurikirana abahuye n’abanduye Covid-19.

    Ahahurira abantu benshi mu Rwanda ubu basabwa kwandika imyirondoro yabo y’ibanze kugira ngo gukurikirana abashobora kuba barahuye n’abanduye bishoboke (Contact tracing).

    Ishemaryayo w’imyaka 26, akuriye kompanyi ya Calm Geek . Yize ’software engineering’ muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko yakoze iyo software kugira ngo acyemure icyo kibazo.

    Avuga ko “Umuturage ufite iyi karita iyo agiye kwinjira ahantu ayitunga ku mashini [iyisoma] amakuru akaba ariyanditse mu gihe bayakenerera bakayabona. Na wamusekirite upima umuriro ntiyirirwe yandika.”

    Abandi bashimiwe ni Niyonizeye Abdulrahman watangije urubuga rutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, [Online education services/smart classroom], Sebashyitsi Eric watangije umushinga wo gukora udupfukamunwa n’amazuru ndetse n’indi myambaro ndetse na Manirafasha Jean Claude washinze urubuga rwa [Africa Digital Internship Linkage] ruhuza abanyeshuri bashaka gukora imenyerezamwuga n’ibigo bashaka gukoreramo.

    Abayisenga Fabrice watangije umushinga wo gukora za Kandagira Ukarabe

    Bankundiye Charlotte we yatangije umushinga wa Farming of Chili

    Ishemaryayo Bovine watangije ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w’uwinjiye ahahurira abantu benshi

    Manirafasha Jean Claude watangije urubuga rwa Africa Digital Internship linkage system rufasha abashaka gukora stage rukabahuza n’ibigo

    Nsengukuri Elie nawe afite umushinga wo gukora za handsaniters

    Niyonizeye Abdulrahman watangije Smart Classroom nawe yashimwe na Minisitiri Kayirangwa

    Rutayisire Gilbert watangije umushinga wo gukora hand sanitizer

    Sebashyitsi Eric nawe yatangije umushinga wo gukora udupfukamunwa

  • Rusizi: Abaturage ibihumbi 16 bakoraga urugendo bashaka amazi bayegerejwe –

    Muri aba baturage bahawe amazi meza harimo n’ibigo bitatu by’amashuri, Umuryango World Vision Rwanda watanze 70% by’ingengo y’imari, naho Akarere ka Rusizi gatanga 30%.

    Bamwe mu bahawe aya mazi bavuga ko bakoraga urugendo rurerure ndetse bakavoma amazi mabi bikabatera indwara.

    Mukarukundo Hycinthe yagize ati “Twari tubayeho nabi, abana bacu bakajya kuvoma bagatinda, bavomaga ahantu habi bakagenda isaha kandi amazi bavomye akaza arimo imisundwe. Rero kuba twabonye amazi meza ni byiza kuko ubu tuzajya dukaraba ducye, turashimira World vision.”

    Harerimana Shikama yunzemo ati “Hano nta mazi twagiraga rwose, inzoka zari zigiye kuzatwica kubera kuvoma mu Kibingo kandi ni kure cyane. Tugize Imana tubona abavugizi baduha amazi meza turabashimira.”

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Hangabashi, Nsanzimana Juvenal avuga ko bakoreshaga amazi y’imvura ariko aho baboneye amazi meza, ubuzima bwabo bwahindutse ku barimu no ku banyeshuri, kuko amazi meza iyo bayashakaga ijerekani imwe bayiguraga 100.

    Ushinzwe Ibikorwa mu Muryango World Vision Rwanda, Ananias Sentozi yavuze ko bihaye intego y’uko mu myaka itanu iri imbere bazageza amazi meza ku Banyarwanda bagera kuri miliyoni imwe, kandi ko bafite icyizere cy’uko bazakigeraho kuko aho bageze ari heza.

    Yagize ati “Turishimira cyane iki gikorwa tugezeho kuko ni umwe mu mishinga dufite mu gihugu yo kugeza amazi meza ku baturage. Dufite intego yo kugeza amazi meza ku bantu miliyoni, kandi imibare itwereka ko mu myaka ibiri n’igice ishize tumaze kugera ku basaga ibihumbi 500, kandi ubufatanye dufitanye na Leta y’u Rwanda dufite icyizere ko muri 2023 intego yacu izaba yagezweho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Kankindi Leoncie, yashimiye umuryango World Vision Rwanda ku bikorwa uri kubakorera cyane cyane ibijyanye no kugeza amazi meza ku baturage.

    Yagize ati “Aya mazi ni ingezi cyane kuko azafasha imidugudu 17 iri mu tugari dutatu, ni ikintu gikomeye cyane kuko bavomaga ahantu hadakwiriye. Turashimira World Vision. Turasaba aba baturage kuyafata neza kuko amazi ni ubuzima, ku buryo ahagaragara ikibazo bagafatanya kugishakira umuti.”

    Aya mazi afite umuyoboro wa kilometero 32.5, ukaba waruzuye utwaye miliyoni 300 Frw. kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gicurasi 2021, World Vision Rwanda ikaba yawushyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

    Kugeza ubu, abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Rusizi ni 74%, intego akaba ari ukugeza amazi meza ku baturage bose b’Akarere ka Rusizi.

    Abayobozi batandukanye barimo n’ushinzwe ibikorwa muri World Vision basobanuriwe ibijyanye n’imikorere y’ikigega kibika amazi

    Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu basuzuma uko amazi asohoka

    kimwe mu bigega bibika amazi meza abaturage bahawe na World Vision Rwanda

    Umwe mu baturage ashimira World vision Rwanda kubera yabahaye amazi meza

    Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda yijeje abatuye Rusizi ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere

    World Vision Rwanda yiyemeje kugeza ku Banyarwanda miliyoni amazi meza mu gihe cy’imyaka itanu