Tag: featured

  • LIVE: Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be rwakomeje; uko abarwanyi ba FLN binjiye i Rusizi (Amafoto na Video) –

    Uyu mugabo yavuze ko mu 2015, yisanze mu bibazo bikomeye agirana ikibazo n’umugore bituma batandukana. Yavuze ko byari ibihe bimukomereye, ava aho yari atuye ajya kuba i Bukavu kuko ariho nyina atuye.

    Uyu mugabo yavuze ko yari asanzwe ari umuhinzi, kuko yarangije kwiga akabura akazi. Icyo gihe HCR yakoze ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziba i Bukavu, kugira ngo abone inkunga ya HCR cyane iyo kwiga.

    Ngo bageze ku Idjwi, abo bantu bari bitwaje intwaro bavamo ugereranyije ngo bari hagati ya 80 na 100. Aho barahavuye, abo bantu bakomereza urugendo bageze mu Rwanda bavamo ariko umushoferi wabwo nyuma aza kumubwira ko abo bantu bagiye mu ishyamba rya Nyungwe.

    KURIKIRA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA

    9:35: Umwunganizi wa Ntibiramira, abwiye urukiko ko kuva umukiliya we yafatwa, aburana yemera icyaha. Yabwiye urukiko ko uwo yunganira yavugishije ukuri ku byaha bine aregwa, ko yagaragaje ko ibyo yagiyemo byose atari abizi ahubwo ko yari akurikiye amafaranga gusa.

    Yavuze ko mu miburanire ye yicuza ibikorwa bye bibi yakoze, asaba urukiko ko rwazashingira ku ngingo ya 38 y’itegeko rirwanya iterabwoba, maze kuba yemera icyaha akanasobanura ibyo yakoze afite ipfunwe, akazagabanyirizwa igihano.

    Abaregwa baganira n’abunganizi babo mbere y’iburanisha

    Me Moise Nkundabarashi aganira na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yunganira

    9:25: Yavuze ko igitero cya mbere cyagabwe ku ruganda rutunganya ifu y’ibigori n’imyumbati. Ngo yari kumwe na Sibomana Jean Bosco. Ubwo bari bahageze, ngo Sibomana yateye grenade mu modoka kugira ngo ayitwike, ariko grenade irapfuba.

    We yahise arasa amasasu atandatu mu kirere, kugira ngo agaragaze ko FLN ihari. Imbunda na Grenade yavuze ko bari babihawe na Matakamba.

    Igitero cya kabiri ngo bakigabye ahitwa mu Rubonwe. Yari kumwe na Matakamba, Byukusenge Jean Claude, Sibomana Jean Bosco, Shabani Emmanuel na Bizimana Cassien. Bari bafite umugambi wo gutega imodoka ngo bayitwike.

    Bizimana ngo yagiye mu muhanda ahagarika imodoka ya Coaster, ariko yanga guhagarara, barasa amasasu ntiyahagarara. Bateze izindi ebyiri zose zanga guhagarara, bigeze mu rukerera bafata inzira barataha.

    Igitero cya gatatu nicyo cyatwikiwemo imodoka, icyo gihe imbunda bari bazikuye muri RDC.

    Icya kane bakigabye i Nyakarenzo ku muhanda ujya i Mibilizi. Icyo gihe ngo bahagaritse ikamyo, yanze guhagarara bararasa imodoka irahagarara, umushoferi avamo bayiteye grenade ntiyashya.

    Yavuze ko bishoboka ko ibirahure byayo aribyo byaba byarangiritse, gusa ngo abasirikare b’u Rwanda bari hafi aho, bumvise urusaku rw’amasasu nabo bararasa aba barwanyi ba FLN bahita bahunga biruka.

    9:15: Hakurikiyeho Ntibiramira Innocent. Atangiye abwira urukiko ko ibyaha byose bine abyemera kandi abisabira imbabazi abanyarwanda, igihugu ndetse n’umuryango we.

    Yemereye urukiko ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba acyemera, kuko ngo Matakamba yagiye kumureba amubwira ko hari abasirikare bari muri RDC bamushaka, ko yajya kubareba akumva icyo bamushakira.

    Ngo yamubwiye ko mu gihe yabyemera, yazakuramo amafaranga menshi. Yavuze ko yaje kubyemera, maze bajyana i Bukavu, bahurirayo na Bizimana Cassien. Ngo icyo gihe hari mu kwezi kwa Gatatu mu 2019.

    Bizimana ngo yamubajije niba yarigeze kuba muri FDLR, undi amubwira ko yagiyeyo akamaramo igihe gito. Uwo mugabo ngo yamubwiye ko mu gihe yakwemera ibyo abwirwa, azajya abona n’andi mafaranga, amumenyesha ibijyanye na FLN.

    Ati “Amafaranga ni mabi nyine, naravuze nti reka mbyemere wasanga ngiye gukira.”

    9:00: Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Shabani yabwiye urukiko ko acyicuza akanagisabira imbabazi. Yemera ko yagize uruhare rwo guherekeza umusirikare wa FLN wari ugiye mu bikorwa bya gisirikare, ku buryo ibyo yaba yarakoze byose nawe yemera ko yabigizemo uruhare.

    Yemeye kandi icyaha cyo gutwikira abandi ku bushake n’icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ku cyaha cya gatanu cyo gukoresha ibintu biturika binyuranyije n’amategeko nacyo yavuze ko acyicuza akanagisabira imbabazi.

    08:55: Ku cyaha cyo gushishikariza abantu gukora iterabwoba, uyu mugabo yemeye ko yagikoze kandi akagisabira imbabazi. Ati “Ndabyemera”. Yemera ko yashishikarije murumuna we kujya mu mikoranire na FLN, gusa avuga ko ibyo yakoze byose atari azi imigambi migari ya FLN.

    08:50: Uyu mugabo yafashwe mu Ugushyingo 2019 atarabona amafaranga amadolari ibihumbi bitanu yari yemerewe. Ngo yari yaranamaze gutegura umushinga azayakoresha ku buryo yamufasha guhindura ubuzima.

    08:45: Shabani abwiye urukiko ko yicuza akanasaba imbabazi ku bw’uruhare rwe muri ibi bikorwa. Avuga ko uyu munsi ababazwa n’uko na murumuna we yisanze muri ibi bikorwa binyuze mu mikoranire ye na Justin Bugingo kuko ngo nawe yahabwaga grenade ngo azikwize mu barwanyi na FLN.

    08:40: Shabani yavuze ko kubera ubukene n’ubushomeri, kuko ngo yari yemerewe ko mu gihe nakomeza gukora ashobora kuzahembwa amadolari 5000 cyangwa akayarenza, yemeye kuzajya azana mu Rwanda abarwanyi.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko


  • Nutavuga amateka yawe bizaha icyuho abayahakana – Ambasaderi Ron Adams avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ibi Ambasaderi Ron Adams yabigarutseho ku wa 6 Gicurasi 2021 ubwo yari mu muhango wo gusoza amarushanwa agaruka kuri Jenoside yateguwe n’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG kubufatanye na Ambasade ya Israel.

    Aya marushanwa yari ari mu buryo bwo guhanga imivugo, inyandiko nto zivuga ku mateka ya Jenoside, amajwi n’amashusho byose bigamije kurwanya no guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside .

    Ambasaderi Ron Adam yavuze ko mu gusangiza abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizatuma Jenoside itongera kubaho ukundi kandi bikima icyuho abayihakana.

    Ati “Ndizera ko abantu baziga amateka ya Jenoside binyuze mu kuvuga, kwandika, no kuyasangiza abandi. Kubera ko mu gusangiza amateka ni ryo tangiriro ryo guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi, kuyihakana no kuyipfobya. Kuko nutavuga amateka yawe, bizaha icyuho cy’abahayihakana.”

    Perezida wa GEARG, Gatari Egide yavuze ko intego y’aya marushanwa kwari ugushishikariza urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside ari nako barwanya abapfobya n’abayihakana.

    Gatari yavuze ko kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bizafasha guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Icyari kigambiriwe mu rugamba turimo rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside, dukeneye kurushaho kwigisha Isi, kwigisha cyane cyane abakiri bato, kubaha ibyo bavuga bya nyabyo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bwo guhangana n’abapfobya n’abayihakana.”

    Gatari yakomeje avuga ko hazifashishwa inzira zitandukanye zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’imbuga nkoranyambaga.

    Ati “Izo mbuga nkoranyambaga banyuraho bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nizo dufatanyije na bagenzi bacu n’abandi bantu benshi tugiye gucishaho tuvuga ukuri.”

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu banyamuryango ba GERAG, Baho Ntaganira Winnie yabwiye IGIHE ko yishimira kuba yaritabiriye, yemeza ko ubumenyi akuyemo buzamufasha kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Kuba ndi muri aya marushanwa, ni amahirwe ngize mu gutanga ijwi ryanjye mu guhangana no kurwanya abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nzatanga umusanzu muri uru rugamba.”

    Aya marushanwa yari abaye ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abagera kuri 29, 10 muri abo bari bahari imbonankubone mu gihe abandi bitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Hatanzwe ibihembo bitandukanye ku bantu batanu bahize abandi, birimo mudasobwa, telefoni zigezweho n’amafaranga. Uko ari 14 banashyikirijwe impamabushobozi z’uko bitabiriye irushanwa.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams yavuze ko kuba Abanyarwanda bavuga amateka yabo bizabafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aha Ambasaderi Ron Adams yahembaga Ntaganira Winnie uri mu batsinze aya marushanwa mu cyiciro cy’imivugo

  • U Bufaransa bukwiriye kuzirikana akababaro k’abanyarwanda – Nicolas Sarkozy –

    Sarkozy yabigarutse mu kiganiro kirekire yagiranye na Le Point kivuga ku mubano na Politiki y’u Bufaransa muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda, Algerie, agace ka Sahel, Tchad n’ahandi.

    Kuva mu 2015, u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda nyuma ya Michel Flesch wavuye kuri izo nshingano icyo gihe. Gusa kuva Macron yajya ku butegetsi, habayeho ibikorwa byinshi bigamije kuzahura imikoranire y’u Bufaransa n’u Rwanda mu ngeri zose aho nka Centre Culturel y’Abafaransa yari yarafunzwe, igiye kongera gusubukura ibikorwa.

    Sarkozy yabajijwe icyo atekereza ku kuba u Bufaransa bugiye kumara imyaka 11 nta Ambasaderi bufite mu Rwanda, avuga ko icy’ingenzi kurusha byose ari ukubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu.

    Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yavuze ko mu gihe cye, ariwe Perezida wa Mbere wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu Bufaransa ubwo yari yitabiriye inama ya Unesco i Paris. Ati “Ntabwo yari yarigeze yakirwa n’undi muyobozi [w’u Bufaransa] uwo ariwe wese”.

    Sarkozy nawe yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aba Perezida wa Mbere w’u Bufaransa ubikoze nyuma ya 1994, aho yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akagaruka ku buryo igihugu cye cyatereranye abanyarwanda.

    Ati “U Bufaransa bikwiriye kuzirikana kandi bugaha agaciro akababaro k’abanyarwanda. Benshi mu Bufaransa bangiriye inama yo gukora ibitandukanye, ariko nashakaga gukora ikimenyetso cyo kuganira hagati y’ibihugu byombi.”

    Iyo nzira ya Sarkozy ntiyigeze ikomezwa n’uwamusimbuye François Hollande wayoboye iki gihugu kuva mu 2012 kugera mu 2017 asimbuwe na Emmanuel Macron, ibintu Sarkozy abona ko bitari bikwiriye ahubwo hari hakwiriye gukomeza urugendo yatangiye.

    Ati “U Rwanda rukwiye kuba umwe mu bafatanyabikorwa bacu b’ingenzi muri Afurika. Uyu munsi icyo gihugu gifite abaturanyi barimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania, ni nk’akarwa gatekanye mu gace kadatekanye. Kigali ikomeje kuba Umurwa uhuza Afurika, mu myaka 25 ishize, igihugu nta bikorwa remezo cyagiraga, nta musaruro […] akazi Perezida Kagame yakoze, karahambaye.”

    Sarkozy kandi yavuze ku bakunze gushinja u Rwanda kwigizayo ururimi rw’Igifaransa, bishingiye ku buryo aricyo cyari cyarahawe intebe ku ngoma ya Habyarimana wari ushyigikiwe cyane na Mitterand wayoboraga u Bufaransa.

    Yavuze ko umubano mwiza w’ibihugu udakwiriye gushingira ku muyobozi uriho, atanga urugero avuga ko igihugu kidakwiriye kubana neza na Amerika mu gihe iyobowe na Barack Obama hanyuma ngo nasimburwa na Donald Trump ibintu bidogere.

    Yavuze ko kuba Perezida Kagame “yaba atavuga Igifaransa” bitavuze ko atazaba umufatanyabikorwa mwiza cyangwa ngo yimakaze La Francophonie. Yatanze urugero agaragaza ko uyu munsi Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga neza Igifaransa.

    Kuva yava ku buyobozi, Sarkozy yakomeje gushimangira umubano mwiza n’u Rwanda; by’umwihariko akunda kurangira abashoramari b’Abafaransa ingeri bashoramo imari yabo mu Rwanda.

    Ku ya 15 Mutarama 2018, yagiriye uruzinduko mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame. Ni urugendo yazanyemo n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bolloré.

    Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

    Hari n’amakuru avuga ko Sarkozy yaba yaragize uruhare mu koroshya ibikorwa byo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na PSG.

    Bivugwa ko byaba byarashingiye ku mubano afitanye na QSi iyoborwa na Al-Khelaifi ari nawe Perezida wa PSG cyane ko uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ariwe watumye igurwa ry’iyi kipe ryoroha.

    Sarkozy niwe mukuru w’igihugu wakoze ibishoboka byose mu kuzahura umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda

  • Abaforomo n’ababyaza bahawe litiro 1000 z’umuti usukura intoki mu kwirinda COVID-19 –

    Uyu muti usukura intoki watanzwe na Mount Kenya University ni uwo iyi kaminuza yabashije kwikorera binyuze mu bushakashatsi yakoze.

    Umuhango wo gushyikiriza abaforomo n’ababyaza uyu muti wabaye kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, witabirwa n’ubuyobozi bwa Mount Kenya University ndetse n’abayobozi b’uru rugaga.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Innocent Kagabo, yashimiye Mount Kenya University yabageneye uyu muti, avuga ko uzafasha abanyamuryango babo gukomeza kwirinda COVID-19.

    Ati “Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rurashimira ubuyobozi bwa kaminuza ku bw’iyi nkunga izafasha abakozi bacu n’abatugenderera gukomeza kugira isuku, ari nako bahagarika ikwirakwira ry’icyorezo. Twiteguye gushimangira ubufatanye bwacu mu bijyanye n’umwuga w’ubuforomo n’urugamba rwo kurwanya COVID-19.”

    Umuyobozi Wungirije wa Mount Kenya University, Dr. John Nyirigira, yavuze ko iyi nkunga batanze iri mu murongo w’umukoro bihaye wo gufatanya n’igihugu mu rugamba rwo kurwanya COVID-19 hagamijwe ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda.

    Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku buzima n’imibereho by’abaturage hirya no hino ku Isi kandi abaganga n’ababyaza bakomeje kuba ku ruhembe rw’urugamba rwo guhashya iki cyorezo cyica. Bumwe mu buryo bwiza bwo guhashya COVID-19 ni ugukaraba intoki mu buryo buhoraho no gukoresha umuti usukura intoki. Iyo niyo mpamvu twakoze uyu muti mu kurinda abaturage bacu.”

    Mount Kenya University yakoze uyu muti ibinyujije muri gahunda yayo yo gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bushobora gufasha umuryango mugari batuyemo. Kugeza ubu uyu muti usukura intoki wemewe n’Ikigo Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda.

    Mount Kenya University yahaye abaforomo n’ababyaza umuti usukura intoki ungana na litiro 1000 bazajya bifashisha mu kwirinda COVID-19

  • Minisitiri Gatabazi yashimangiye icyemezo cyo kudaha ingurane ab’i Rilima batuye kure y’ibikorwa remezo –

    Aba baturage ni abasigaye ubwo abandi bari baturanye bagurirwaga bakanimuka kugira ngo hazaboneke ubutaka bwo kubakaho Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Aba basigaye kuko Leta yari imaze kubona ubutaka buhagije buzubakwaho ikibuga.

    Nyuma y’uko aba baturage basigaye muri aka gace, bagize ikibazo cyo kugera ku bikorwa remezo nk’amavuriro n’isoko, cyane ko iyo babikeneye bibasaba kujya mu yindi mirenge.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko aba baturage bazubakirwa inzu maze bakagumana uburenganzira ku butaka bwabo.

    Ati “Abo twasuye ikibazo cya mbere bafite aho basigaye nta serivisi bafite,nta shuri,nta vuriro, nta buyobozi buhari kuko ni agace kasigaye. Abana babo bagomba kuzenguruka bajya kubishaka, ntabwo tuzajya kubaka ishuri, ivuriro ry’imiryango 80.”

    “Icyemejwe ni uko babimura mu kilometero kimwe, bakagumana uburenganzira ku butaka bwabo, bakaza bakabuhinga bategereje ibikorwa by’iterambere bibateganyirijwe. Rero twaraganiriye kandi barabisobanukiwe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yatangaje ko kuba hari abaturage badashaka kwimuka, biterwa n’abahafite amasambu bo mu Mujyi wa Kigali babashuka kuko bo batarebwa n’iki cyemezo cyo kuba bakubakirwa kuko batahaba.

    Ati “Harimo abantu bahafite ubutaka batahatuye, harimo abantu bahafite inzu bamwe baje no kubaka nyuma ikibuga cy’indege gitangiye, banubaka nta byangombwa ahubwo bihishe […] abo ni na bo bari kugumura abandi.”

    “Impamvu ni uko bo batahatuye, kuko bo tutazabimura icyabafasha baba bumva ariko bagurirwa ubutaka ariko nta butaka dukeneye kandi ntabwo Leta ijya kugura ubutaka kuko umuturage yifuza kugurisha. Aramutse ahatuye umwana we atiga, umugore we atajya kwa muganga na we yashimishwa no kwimurwa.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko kwimura aba baturage bikiri mu nyigo kandi buzakomeza kubumvisha ibyiza byabyo.

    Inkuru bijyanye: Bugesera: Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege ntibavuga rumwe n’akarere ku cyemezo cyo kubimura (Video)

    Abaturiye ahari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera bazimurwa ariko bakomeze gukoresha ubutaka bwabo.

  • Bane biyitaga abapfumu bakambura abaturage bafashijwe n’itangazamakuru batawe muri yombi –

    Abafashwe ni Ndayisaba Jean Claude ari nawe wari ubakuriye, Nshimiyimana Faustin ndetse na Ndereremungu Nikuze Emerita. Bafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bari basanzwe batuye ari naho bakoreraga uyu mwuga w’ubupfumu.

    Ubwo aba bantu berekwagwa itangazamakuru,hanerekanywe undi musore witwa Bihoyiki Remy Bruno bivugwa ko yibye miliyoni 1,1Frw umukoresha we akuramo ibihumbi 600 Frw arabibashyira kugira ngo bamuhe umuti wamufasha gutera imbere mu bucuruzi, bamwizeza ko azajya yunguka amafaranga menshi ku kwezi.

    Uretse uyu ngo hari n’andi mafaranga ibihumbi 17 Frw bahawe n’undi mugabo ashaka ko bagaruza igare rya murumuna we ryari ryibwe, bakamwizeza ko uwaryibye azarigarura.

    Ndayisaba wemera icyaha yavuze ko ubupfumu bwe bwamenyekanye binyuze kuri Youtube Channel ya Afrimax yamukoreye inkuru yo kumwamamaza.

    Ati “Nigeze kuvura umuntu duhamagara Afrimax. Hari nimero baduhaye bati noneho iyo nimero mwaduhamagara tukaza tukamamaza ibikorwa byanyu, noneho ndababwira baraza, twabahaye lisansi y’ibihumbi 30 Frw nyuma twaje kubaha n’andi yose hamwe agera mu bihumbi 300Frw.”

    Ku bijyanye n’amafaranga ibihumbi 600 Frw baciye uriya musore ngo bamufashe guhirwa mu bucuruzi, Ndayisaba yavuze ko ari imitwe bamutetse ngo kuko batari kubasha kumufasha. Yongeraho ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu.

    Ati “Nta gihe kinini cyari gishize iriya video (amashusho yakorewe na Afrimax) isohotse wenda uyu niwe wari umpamagaye, akimara kuvuga ngo akeneye uwo muti w’ubukire mu byukuri ntawo nari mfite kandi umwana wanjye yari agiye kuburara kandi ari kunyereka amafaranga ikintu nakoze ni ikihe yarayampaye ndayafata.”

    Bihoyiki Remy Bruno yavuze ko yibye sebuja miliyoni 1,1Frw ajya gushakisha uyu mupfumu nyuma yo kumubona kuri Youtube ari kuvura abantu kugira ngo amuhe umuti wo gucuruza akajya yunguka menshi.

    Ati “Nakoreraga uriya mugabo witwa Tuyisenge akazi ko mu rugo noneho ndeba kuri Youtube mbonaho aba bagabo b’abavuzi cyane ko rimwe na rimwe nanarwaraga, nabonye miliyoni 1,1 Frw ndayafata njya kuri aba bavuzi mbaka umuti wo gucururizaho.”

    Yakomeje agira ati “Nabahamagaye kuri telefone nimero yabo yari kuri youtube hanyuma baranyitaba aribwo basabaga amafaranga mbasanga i Musanze ku gicumbi cyabo ariho nabahereye ayo mafaranga ibihumbi 600 Frw ubwa mbere kuri telefone naboherereje ibihumbi 150 Frw hanyuma ndatega njya i Musanze mbaha ibindi bihumbi 150Frw biba bibabihuye n’ibihumbi 300 Frw hanyuma ngeze aho yarari ngo ni ku Gicumbi cye anyaka ibindi bihumbi 200 Frw cyane ko nabonaga ari ibintu bidasanzwe ndabimuha.”

    Yongeyeho ko nyuma yaje kumuha andi mafaranga ibihumbi 100Frw yo kumushimira nyuma y’uko yari amubwiye ko ngo abakurambere batamwishimiye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Urwego rw’ubugenzacyaha rutazihanganira umuntu wese uzitwaza umurimo akora akayobya abaturage anasaba ibinyamakuru byo kumbuga nkoranyambaga kwirinda gutangaza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.

    Ati “RIB irasaba abantu bose bifashisha imbuga nkoranyambaga batangaza amakuru nkaza Youtube, Whatsapp na Tiktok n’izindi kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha cyangwa ayobya abaturage kuko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse hakiyongeraho n’ihazabu ya miliyoni 1Frw kugeza kuri miliyoni 3Frw.”

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu gusakaza amakuru bidakwiye ko hari abantu bitwikira umutaka w’itangazamakuru bagakora ibikorwa biyobya abaturage cyangwa bibashishikariza kujya mu bikorwa bishobora kubatera akaga kuko bafite uburenganzi bwo kubona amakuru mazima atari ay’yibihuha abayobya.

    Aba bantu uko ari bane batawe muri yombi hamwe n’umukozi wibye sebuja amafaranga akayabashyira

  • LIVE: Urubanza rw’abareganwa na Rusesabagina rwakomeje; hari kumvwa Col Nizeyimana (Amafoto na Video) –

    Usibye Paul Rusesabagina nk’uko byagiye bigenda mu yandi maburanisha utaragaragaye mu rukiko, abandi bose bitabiriye.

    Mu iburanisha riheruka, hireguye Nizeyimana Marc ushinjwa ibyaha icyenda. Yari yunganiwe na Me Murekatete Henriette. Uyu mugabo wavutse mu atuye mu Karere ka Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yashakanye na Uwambajimana Donatille, bafitanye abana batanu.

    Mu bwiregure bwe, yavuze ko nta bitero yigeze ategura ngo bigabwe k’u Rwanda, ndetse ko nta n’ibikorwa by’iterabwoba yigeze akorera mu Rwanda.

    Mu 1994 ni bwo yahungiye muri Zaïre. Yafatiwe mu ngabo za FLN afite ipeti rya Colonel. Yavuze ko yarwanye intambara nyinshi muri Congo, akiga muri kugeza mu 2002 ubwo igisirikare cya FAC cyabirukanaga bakajya muri FDLR.

    Yavuze ko yemera ko yagiye mu Mutwe w’Ingabo utemewe wa FDLR-FOCA.

    Col Nizeyimana Marc yavuze ko atabaye mu buyobozi bukuru bwa FDLR-FOCA. Ati “Umurimo munini nakoze ni ukuba Commander muri Sous Secteur ya Reserve. Yari nka batayo yari ishinzwe

    KURIKIRA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA

    09:50: Ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake, Me Murekatete yavuze ko mu nyandiko itanga ikirego cy’ubushinjacyaha, buvuga ko MRCD/FLN yakoze ibikorwa byo gutwikira undi ku bushake inyubako, imodoka na moto mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, no mu wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe ndetse no mu Karere ka Rusizi.

    Bwavuze ko ubwo ibyo bikorwa byabaga, Col Nizeyimana yari mu batozaga abasirikare.

    Me Murekatete yavuze ko uwo yunganira adakwiriye kubibazwa kuko atari we wohereje abarwanyi gutwika, ndetse ko n’ababigizemo uruhare bose nta n’umwe wigeze amushinja cyangwa ngo agaragaze ko hari ubundi bufasha ubwo aribwo bwose yatanze.

    We ngo icyo yakoze ni uko yarwanaga muri Congo aho bari bari.

    09:31: Me Murekatete yavuze ko Col Nizeyimana atari mu bantu bibye abaturage, ndetse ko nta n’umuntu n’umwe mu bo bareganwa wigeze amuhamya kuba yarageze mu Rwanda agabye igitero. Yavuze ko adakwiriye gukurikiranwaho icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    9:10: Me Murekatete yavuze ko we n’umwunganizi we bari kwiregura bakurikije amategeko ubushinjacyaha bwahereyeho hatitawe ku kuba mbere hari andi mategeko. Me Murekatete yavuze ko urega ariwe ufite inshingano zikomeye zo gutanga icyo ashingiraho arega umuntu, bityo ”ibyo ubushinjacyaha bwaduhaye burega nibyo tugarukiraho twiregura”.

    -  “Nta tegeko nta cyaha”

    9:10:Me Murekatete Henriette wunganira Col Nizeyimana Marc, abwiye urukiko ko amategeko ubushinjacyaha bwishinjikiriza mu kurega uwo yunganira, yashyizweho muri Kanama 2018, kandi ngo ibyaha aregwa byabaye mbere y’icyo gihe.

    Yavuze ko amahame agena ko “nta tegeko nta cyaha”, bivuze ko hashingiwe kuri aya mategeko ubushinjacyaha bwatanze, nta cyaha cyari kiriho kuko nta tegeko ryateganywaga bitewe n’igihe ibyaha byabereye.

    Me Murekatete Henriette wunganira Col Nizeyimana Marc

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    8:50: Ku cyaha cy’itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, Me Murekatete yavuze ko bishingiye ku gihe ibikorwa byabereye n’igihe amategeko yasohokeye, nta buryozwacyaha bukwiriye kubazwa umukiliya we.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha bushinja uwo yunganira ko FLN yakoze ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Nyabimata. Ngo icyo gihe yari Komanda wa Segiteri y’Amajyaruguru ari nayo yavagamo abarwanyi bagabye ibitero mu Rwanda ndetse akaba yari ashinzwe kubategura.

    Me Murekatete yavuze ko Col Nizeyimana atigeze agaba ibitero mu Rwanda, ko ahubwo we yarwanaga muri Congo n’ingabo za Mai Mai, FARDC, Nyatura n’indi mitwe.

    Ku bitero byagabwe muri Nyabimata, yavuze ko atazi igihe byateguriwe ahubwo ko ngo yabibonye mu itangazamakuru, ati “bigombye kuba byarateguwe mu bwiru bwinshi”. Yavuze ko nubwo yari yungirije Komanda w’agace k’Amajyaruguru, Gen Geva, ngo ntiyari abizi kuko ngo ababikoze bose bavuka i Cyangugu kandi ngo nawe ni ho [Geva] avuka.

    Me Murekatete yavuze ko iki cyaha uwo yunganira atagakwiriye kukibazwa, kuko nta musirikare yigeze ategura, ndetse ko atigeze amenya igihe ibitero byateguriwe.

    8:45: Umwunganizi wa Col Nizeyimana, Me Murekatete Henriette, niwe wahawe umwanya n’urukiko kugira ngo asobanure icyo amategeko avuga ku bijyanye n’ibyo umukiliya we ashinjwa.

    Yavuze ko hashingiwe ku mategeko ubushinjacyaha buregesha n’igihe ibikorwa aregwa byabereye, asanga ingingo zishingirwaho mu kumurega ibyaha zidakwiriye kuko igihe ibikorwa byabereye n’igihe amategeko yashyiriweho bitajyanye.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Reba uko iburanisha riheruka ryagenze: Nsengimana na Col Nizeyimana bavuze ko bamenye ko FLN ari umutwe w’iterabwoba bageze mu Rwanda (Amafoto na Video)

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, uko FPR yayihagaritse, Jenoside ebyiri… Ibisubizo bya Nicolas Sarkozy –

    Nicolas Sarkozy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Le Point, cyagarutse ahanini kuri Politiki y’u Bufaransa muri Afurika, uruhare rwabwo mu mateka ashaririye y’uyu mugabane, avuga ku mateka n’u Rwanda, Algerie, Tchad n’ahandi.

    Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yavuze ko ibyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi ya nyuma mu kinyejana cya 20, ikwiye guhabwa inyito yayo ntigabanyirizwe uburemere, ayisobanura “nk’umushinga wa politiki igendera ku ivangura ry’intagondwa z’abahutu zashakaga kumaraho Abatutsi”.

    Aya magambo ya Sarkozy ayavuze nyuma y’ukwezi hasohotse Raporo ya Komisiyo ya Duclert ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo yashimye iyi raporo, avuga ko ishimangira urugendo yagiriye mu Rwanda mu myaka 11 ishize, ari narwo rwonyine rwakozwe na Perezida w’u Bufaransa i Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Icyo gihe navuze “amakosa” [yakozwe], amakosa ya politiki no kwica amaso kugera ku rwego rwo hejuru mu gihugu. Mu by’ukuri, ku rwego rwo hejuru rw’igihugu nk’uko raporo ibigaragaza. Ariko iteka ntekereza ko u Bufaransa butagize ubufatanyacyaha muri ubwo bunyamaswa, ibyemezwa na Raporo ya Duclert n’iya Muse yakozwe ku busabe bw’ubuyobozi bw’u Rwanda”.

    Sarkozy yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yirengagijwe n’Umuryango Mpuzamahanga by’umwihariko u Bufaransa, agaragaza ko kuba bwakwemera uburemere bw’amakosa bwakoze, ari ibintu bidashobora kwirengagizwa, ko kurwemera ahubwo ari ko kuri.

    Ati “Ubwo nabaga Perezida, niyumvishaga neza ko ibyabaye byarenze imbibi […] miliyoni imwe y’impfu mu mezi atatu, Kigali, umurwa mukuru watakaje kimwe cya kane cy’abaturage muri iyo minsi, ni ikibazo kigaragara. Ni ngombwa kwibuka ko Jenoside yakozwe hagati y’abavandimwe, rimwe na rimwe hagati mu muryango. Hafi icya kabiri cy’abishwe bari abagore cyangwa abana. Ibyo biguha igitekerezo cy’ikigero cy’urwango rwari rwarabibwe.”

    Yavuze ko ibyo byose byabaye umuryango mpuzamahanga uhari, urebera, ntugire icyo ukora, ndetse na Opération Turquoise isobanurwa n’u Bufaransa nk’iyari igamije gukiza Abatutsi, igakorwa bikererewe kugeza ubwo FPR Inkotanyi, ifata izo nshingano.

    Ati “Ukuri kuntegeka kuvuga ko ari FPR, binyuze mu ntsinzi yayo ya gisirikare, atari umuryango mpuzamahanga wahagaritse Jenoside.”

    Sarkozy yavuze ko ubutegetsi bwa François Mitterrand bwari bwaraburiwe kuva kera, byaba bikozwe n’abari mu nzego za Dipolomasi, Igisirikare n’Ubutasi, bumenyeshwa ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ntibwagira icyo bukora.

    Ati “Benshi bari bazi ibiri kuba, ni ubuhumyi budasanzwe, ni igikorwa cy’itsinda rito ryari mu buyobozi bwo hejuru mu gihugu: Umugaba Mukuru w’Ingabo by’umwihariko, ishami ryari rishinzwe Afurika na Perezida Mitterrand ubwe.”

    Sarkozy yavuze ko nta wavuga ko u Bufaransa bwagize ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo habaho kwemeza ko ingabo z’u Bufaransa zakoze ubwicanyi, ati ariko “habayeho amakosa akomeye, ubuhumyi buhanirwa.”

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuba umuryango mpuzamahanga warirengagije ibyabaye, nabyo ubwabyo ari amakosa akomeye.

    Ati “Muri Jenoside, gufunga amaso, ntabwo ari amahitamo. Ntabwo hakenewe operasiyo yo guharanira ko amategeko yubahirizwa cyangwa yo kubaha ibyavuye mu gasanduku k’itora, ni iguhagarika ubwicanyi.”

    “Jenoside ebyiri ni ikinyoma”

    Sarkozy yabajijwe icyo atekereza kuri Jenoside ebyiri zivugwa, avuga ko ari ikinyoma kidakwiriye kwemerwa cyane ko abanyamateka bamaze kubifataho umwanzuro.

    Ati “Ni ikinyoma kidakwiriye kwemerwa. Abanyamateka batanze umwanzuro wabo […] Icyabaye mu 1994, ntabwo ari intambara isanzwe hagati y’ubwoko. Ni umugambi wa Jenoside, wari ushyigikiwe n’ubushake bwo gutsemba burundu igice cy’abantu. Hanyuma kuri Jenoside, nta yindi usibye iyakorewe Abatutsi. Uko ni ko kuri. Uyu munsi mu Rwanda, ni byiza ko ibijyanye n’amoko byavanyweho, hari ubushake bwo kurenga ayo mateka mabi.”

    Kuva mu 1994, u Bufaransa nibwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.]

    Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yashimangiye ko kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri ari ikinyoma cyambaye ubusa]

  • Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Idris Déby Itno wayoboraga Tchad –

    Abdelkerim Déby Itno waje mu Rwanda nk’intumwa yihariye ya mukuru we Gen Maj Mahamat Idris Deby uyobora Tchad, yazaniye ubutumwa bwihariye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

    Nubwo Abdelkerim Déby Itno aturuzuza imyaka 30 y’amavuko, mu mwaka wa 2019 yabaye umwe mu bayobozi b’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, nyakwigendera Idris Deby Itno.

    Abdelkerim Déby wakiwe na Perezida Kagame asanzwe akurikirana ibikorwa by’ububanyi n’amahanga, aho mu 2020 yayoboye itsinda ry’intumwa zagiye guhura na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ngo harebwe ko Tchad yagira ambasade muri icyo gihugu.

    Magingo aya Tchad iri mu bihugu byugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke kuko irimo imitwe yitwaje intwaro myinshi irwanya ubutegetsi buriho, ari nayo yabaye intandaro y’urupfu rwa Perezida Itno wari wajyanye n’ingabo ze ku rugamba.

    Abdelkerim yavutse mu 1992, mu 2015 yarangije mu ishuri rya Gisirikare rya United States Military Academy (USMA) i West Point.

    Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, (ibumoso) n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Gen Maj Nzabamwita Joseph

    Abdelkerim Déby yakiriwe muri Village Urugwiro nyuma y’iminsi mike se yishwe

    Abdelkerim Déby yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cardinal Kambanda –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, aribwo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cardinal Kambanda, gusa ntibyatangaje ibyo bombi baganiriyeho.

    Perezida Kagame yakiriye Antoine Cardinal Kambanda nyuma y’amezi arindwi Papa Francis amuhaye izi nshingano zo kuba Cardinal ndetse anashyirwa mu bagize Dicastère, aho ari mu bashinzwe by’umwihariko iyogezabutumwa ku Isi.

    Ubwo habaga Misa yo kwakira Cardinal Kambanda nyuma yo kwimikwa, Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu gufite Cardinal Kambanda nk’Umunyarwanda, nk’umwana w’u Rwanda wazamutse kuva abaye Umusaseridoti kugera ku rwego rwa Cardinal.

    Yakomeje agira ati “Iyo Umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi, kubera imirimo yakoze haba ku rwego mpuzamahanga twese turishima, icyizere yagiriwe n’agaciro yahawe ubwo natwe biba ibyacu, aba ari intore mu nshingano arimo, akaba n’intore mu gihugu cyacu ari na cyo cye.”

    Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko igihugu iyo gifite Cardinal biba ari iby’agaciro gakomeye kuko uretse kuba ari intangiriro y’inzira iganisha ku kugira Papa, binasobanuye ko Kiliziya yatangiye gukura kandi ifite umuntu uyihagarariye mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Perezida kagame yakiriye Cardinal Kambanda uherutse guhabwa inshingano zikomeye na Papa Francis

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cardinal Kambanda bagirana ibiganiro

    Nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro