Tag: featured

  • Gatsibo: Uko ibikorwa by’iterambere byahojeje amarira abatuye ku musozi wa Kirwa wari waravumwe –

    Ibi biravugwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kigabiro ku musozi wa Kirwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Kayonza.

    Kuri uyu musozi ahagana mu 1950 ngo umukecuru wari uhatuye witwaga Nyirabapira yarahavumye, abwira abari bahatuye ko nta terambere bazigera babona, nta mazi, nta muriro, nta muhanda bazahora mu bwigunge.

    Ibi ngo koko byakomeje kubaho kuko nta mashuri, nta muriro, nta muhanda mwiza bagiraga. Bezaga imyaka bakayirira ibitoki bikabashyana kubera kubura umuhanda watuma babigeza ku isoko.

    Aba baturage bavuga ko bakomeje kuba muri ubu buzima bwo kutagira umuhanda no kubaho mu bwigunge kugeza ubwo Perezida Kagame avumuye iki gice biciye mu buyobozi bwiza bwegerejwe abaturage, bagatangira kubakirwa amashuri abana babo bakiga ndetse bakanagezwaho amazi meza.

    Bamwe mu baturage batuye kuri uyu musozi wa Kirwa bavuga ko kubona umuntu uhatuye wize mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yakorewe abatutsi byari bigoranye cyane. Bavuga ko bitewe n’uko agace batuyemo gasa nk’akari ahantu hihariye ngo byatumaga bahama mu bwigunge.

    Karibwende Théoneste yavuze ko yakuze asanga ababyeyi be bavuga ko aka gasozi kavumwe ari nayo mpamvu abahatuye batigaga, badakorerwa umuhanda ndetse batanagezwaho amazi meza n’amashanyarazi.

    Yagize ati “ Yahavumye mu 1952 kuko abantu bezaga ibitoki, ibirayi n’ibindi tukirira gusa. Niba undusha amafaranga ukaza ukagura iwanjye tukabyirira bikarangira nta rindi terambere ariko ubu umuvumo we wafashe ubusa rwose kuko ibigo by’amashuri n’amazi byaratwegerejwe.”

    Ndayisaba Jean Bosco we yavuze ko uwo mukecuru yahavumye akurikije imibereho y’abantu yari ihari aho ngo amazi bayakuraga mu mubande mu birometero nka bitandatu nabwo akaza ari mabi cyane.

    Ati “ Twavomaga amazi mabi cyane ariko kuri iyi saha uwahamugeza ngo arebe ukuntu amazi tuyakura hafi yacu, akareba uburyo abana biga muri metero nke cyane yakumirwa, umuvumo wa Nyirabapira wafashe ubusa nawe uwamuzura akabyirebera.”

    Undi muturage yavuze ko kuri ubu bishimira iterambere Leta yabagejejeho aho bamaze kugezwaho amazi meza, amashuri ndetse n’ibindi bikorwa remezo byerekana ko umuvumo wa Nyirabapira wapfuye ubusa.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu ibibazo basigaranye ari bibiri birimo umuhanda mwiza werekeza kuri uyu musozi ndetse n’ikibazo cy’amashanyarazi.

    Ati “ Nitubona amashanyarazi tukajya ducana n’abana bacu bakigira ku matara bizadushimisha cyane, ikindi nitubona umuhanda mwiza utunganyijwe atari uriya uca mu bitari Kirwa izaba ibaye umujyi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogene, yabwiye IGIHE ko ibikorwa remezo bataregereza bagiye gushyiramo imbaraga kuburyo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hari ibyakorwa.

    Ati “Tuzafatanya turebe niba ibyo bakeneye byakorwa n’Akarere cyangwa niba twakenera izindi mbaraga dukore ubuvugizi. Nk’umuhanda dushobora gukoresha VUP ikawutunganya ndetse n’ibindi nkenerwa byose.”

    Yijeje aba baturage ko ibikorwa remezo bataragezwaho nabyo bazabyegerezwa iterambere nabo rikabageraho nkuko begerejwe amazi meza, amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye batari barabonye mbere.

    Abaturage begerejwe amazi meza

    Abatuye ku gasozi ka Kirwa kuri ubu bafite amashuri hafi

    Umuhanda werekeza ku musozi wa Kirwa ntumeze neza bagasaba ko wakorwa

  • REB yashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizajya byifashishwa mu mashuri abanza –

    Ibikoresho byatanze bizifashishwa mu kongerera abarimu n’abanyeshuri ubumenyi mu gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda mu buryo bunoze, mu rwego rwo gufasha abana bakiri bato kurwamva. Ibikoresho byatanzwe bigenewe abarimu bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza.

    Uretse abarimu bazajya bakoresha izo tablet ariko n’abakozi bashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye uhereye ku bigo by’amashuri, ku Murenge no ku Karere bagomba kuzihabwa kugira ngo biborohereze mu gukurikirana amakuru ajyanye n’ishuri, kugenzura, gushyigikira no gufasha abarimu.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw’uburezi.

    Yagize ati “Izi tablets na mudasobwa zigendanwa zizorohereza abarimu gukusanya amakuru ku bumenyi abanyeshuri bafite no gukora raporo z’ishuri, ndetse no gutanga ibitekerezo byubaka kandi bizafasha abarimu kunoza imyigishirize, kimwe no gukurikirana abana mu mashuri.”

    Yagaragaje ko abashinzwe uburezi mu nzego z’umurenge n’Uturere bagiye koroherezwa mu mirimo y’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ryo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri.

    Ati “Abashinzwe uburezi mu mirenge bazashobora gukurikirana byoroshye imikorere y’abarimu, gukusanya, gusesengura no kuganira ku makuru y’imyigire ya buri munyeshuri mu nama z’uburezi ku rwego rw’umurenge n’urw’akarere. Abayobozi b’uturere bazakoresha ibyo bikoresho kugira ngo bahuze kandi bakurikirane imyigishirize n’imyigire mu mashuri yose ari muri buri karere.”

    Twagirayezu yavuze ko ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi, bagiye kurushaho gukora cyane no kongera imbaraga muri iyi gahunda y’ikoranabuhanaga kugira ngo n’aho itaragera ihagere ndetse n’aho yageze hongerwe ibikoresho.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko impamvu yo guhitamo gukoresha iri koranabuhanga mu mashuri abanza ari uko ariho umwana aherwa ubumenyi bw’ibanze.

    Ati “Urebye hariya mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri niho ruba ruzingiye. Umunyeshuri agomba kumenya gusoma kwandika no kubara. Ibyo niho bihera, iyo umwana atabimenyeye muri kiriya cyiciro mu by’ukuri biramugora ari nayo mpamvu twashyizemo imbaraga kugira ngo abana batangire kwiga gusoma kugira ngo bakure bavuga, bashobora no gusoma mu rurimi rwabo baruzi kandi banarukunda.”

    Yashimangiye ko hazashyirwaho gahunda y’ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku rwego rw’amashuri abanza, avuga ko bigiye kubaha imbaraga zo kurushaho kuryimakaza mu burezi bw’u Rwanda aho biteguye gukomeza gutanga ibikoresho binyuranye by’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri USAID Rwanda, Luann Gronhovd, yagarutse ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Minisiteri y’Uburezi binyuze muri uyu muryango, aho guhera muri 2016 bamaze gutanga amafaranga miliyoni 85$ (arenga miliyari 83 Frw), mu bikorwa byo guteza imbere uburezi mu Rwanda.

    Uyu muyobozi yashimiye Mineduc ku bushake iri kugaragaza mu kwimakaza ikoranabuhanga, ashimangira ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta, batazasiba gutera inkunga gahunda iyo ari yo yose igamije kubaka uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ku ruhande rw’abagenerwabikorwa, batanze ubuhamya bifashishije uburyo bw’amashusho kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko kizateza imbere uburezi muri rusange.

    Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, Niyitegeka Protais, yagize ati “Nkatwe dushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri mu mirenge biratworohera cyane, kuko ikigo gishyiramo amakuru yose ajyanye n’ishuri bityo no gutanga raporo ku zindi nzego bikorwa mu gihe gito cyane. Twizeye ko bizatanga umusaruro mu burezi bw’u Rwanda.”

    Ibi bikoresho byatanzwe byashyizwemo porogaramu zizafasha mwarimu gutanga raporo ku myigire n’imyigishirize, ndetse no kwigisha mu buryo bunoze kuko harimo ibitabo by’abanyeshuri, inkuru zifasha umwana gusoma, igitabo cya mwarimu n’izindi mfashanyigisho mwarimu akenera.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw’uburezi

  • Rusizi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwitwikira ikimina bagashuka abaturage –

    Hashize icyumweru ku mbuga za WhatsApp zitandukanye zihuza bamwe mu batuye akarere ka Rusizi hariho ibintu bita ikimina aho umuntu atanga amafaranga ibihumbi ijana ubundi akazana n’abandi babiri bagatanga nk’ayo maze bakamuha ibihumbi 800 Frw, bigakomeza gutyo ari uruhererekane.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umunyamakuru wa IGIHE yasanze abagore benshi n’abagabo bake bari hagati ya 20 na 25 baje gutanga ikirego cy’uko hari abantu babambuye amafaranga batanze muri ubwo buryo twavuze haruguru.

    Abo twaganiriye bemeza ko bashutswe na bamwe mu bacuruzi bakomeye bo mu mujyi wa Kamembe bagatanga ayo mafaranga ariko bagategereza ko iyo nyungu bemerewe bayibona bagaheba.

    Umwe muri bo ati “Baratubwiye muze mu mujyi mu kimina cyo gutanga ibihumbi 100 bakaguha ibihumbi 800 ugasiga ibihumbi 100 ariko ugashaka abandi babiri nabo bagatanga andi ijana. Tukijyamo baratubwira ngo tuzayabona nyuma y’umunsi tuzanye abo bantu. None wazana ba bantu babiri iminsi ikarenga ntayo baguhaye.”

    Undi yunzemo ati “Twakomeje gutegereza ngo turahembwa turaheba, turicecekera turatuza tuza kubona itangazo rya RIB ko ubwo bucuruzi butemewe. Hari abayasubijwe ariko twe ntibayadusubije.”

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yasabye abanyarwanda kujya babanza gushishoza birinda kugwa mu mutego w’abashukanyi, aho bagize ikibazo bagasobanuza.

    Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukugisha inama mbere y’uko abijyamo, ikibabaje nu uko babijyamo bahomba bakabivuga. Turabasaba ko bagira amakenga bakagisha inama bakamenya ko ari ukuri, abantu babashukisha ko ari ikimina mu by’ukuri si ikimina ni umutaka bihishamo.”

    Abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri kugera kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu nkuko biteganywa n’ingingo y’174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Abaturage bo muri Kamembe bagiriwe inama yo gushishoza no gutanga amakuru mu gihe bahuye n’abatekamutwe

  • Ireme ry’uburezi ryagaragajwe nk’ishingiro ryo kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka –

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abatibariye uyu muhago bishimiye uburyo impfu z’abana bavuka n’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse. Ibarura ku mibereho y’abaturage(DHS) ryakozwe mu 2015 ryerekanye ko mu Rwanda ababyeyi bapfa babyara ari 210 ku bihumbi 100 mu gihe mu 2005 bari 1076 ku bihumbi 100 naho impinja zipfa zikivuka zigeze kuri 20/1000 zivuye ku 40/1000 mu 2005.

    Iyi mibare igaragaza ko aho bigeze ari heza ariko hadashimishije cyane, bikaba bisaba imbaraga zikomeye kugira ngo intego u Rwanda rwihaye y’uko muri 2030 umubare uzagera mu munsi y’impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 zigerweho.

    Iyi ntego izagerweho hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gutanga uburezi buri ku rwego rwo hejuru ku banyeshuri biga muri kaminuza yigisha ubuforomo n’ububyaza ndetse no kongerera ubumenyi abakora uyu mwuga.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Murekezi Josephine, yavuze ko aho urwego rw’abaforomo n’ababyaza rugeze rukwiye kwishimirwa ariko agaragaza ko hakiri urugendo rwo kubaha ubumenyi kugira ngo izi mpfu zishire burundu.

    Ati “Kuri ubu dufite ababyaza babiri bafite impamyabushobozi y’ikirenga (PHD) ni ibintu byo kwishimira. Ariko bakwiye kwiyongera kuko kugira ngo impfu z’abana n’abagore zishireho bizava mu burezi bwiza duha abanyeshuri bari kwiga ubuforomo n’ububyaza kuri ubu.”

    “Turi kubaka uburyo bwiza dutangamo serivisi nziza. Dukwiye no kwigisha abazazitanga, ku buryo hazaboneka umuforomo uzi gufata ibyemezo wamenya gufata icyemezo cyo kohereza umubyeyi ahandi kugira ngo abyare neza.”

    Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda (UNFPA), Mungai Mercy yavuze ko abantu bose nibahagurukira gutanga uburezi bwiza ku baforomo n’ababyaza, bizatanga umusaruro uhagije.

    Ati “Dufite amateka akomeye mu buforomo n’ububyaza, nidushora imari mu burezi bw’ababikora bizatanga umusaruro uhagije kuko byibuze twabashaka gutabara ubuzimwa bw’abasaga miliyoni enye ku mwaka.”

    “Twebwe ku ruhande rwacu dufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu gutanga ubumenyi bukomeye ndetse tugatanga n’ubumenyi bwisumbuye ku barimu bayo.”

    Ku ruhande rw’umwarimu w’abaforomo n’ababyaza muri Kaminuza y’u Rwanda, Bazirete Olive, yavuze ko urwego bagezeho mu kurwanya impfu z’abana n’ababyeyi rushimishije ariko hagikenewe abafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura urwego rw’abakora uyu mwuga.

    Ati “Ibyo dukora kuri ubu ni byiza ariko haracyari urugendo rurerure, haracyakenewe abantu batanga umusanzu wabo mu kazamura urwego rw’abaforomo n’ababyaza.”

    “Hakenewe ibintu byinshi mu burezi dutanga nk’amahugurwa ku barezi, gutanga amahirwe abana bagakomeza kwiga mu byiciro byisumbuyeho n’ibindi, ubu hari ibyagezweho ariko bikwiye kongerwamo imbaraga.”

    Nubwo hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga ariko umwuga w’abaforomo n’ababyaza wateye imbere mu Rwanda mu myaka 27 ishize, kuko muri 1995 ababyaza bari batanu gusa none ubu barasaga ibihumbi bibiri.

    Ireme ryiza ry’uburezi buhabwa abaforomo n’ababyaza ryagaragajwe nk’irizafasha kugabanya impfu z’abana bavuka n’ababyeyi babyara

  • Rubavu: RIB yataye muri yombi uwayiyitiriye akambura umuturage –

    Ubu butekamutwe aba bagabo bombi ngo babukoresheje mu kubeshya umugore ko bazamufasha kurangiza urubanza yatsinze ariko ntabone amasambu yatsindiye.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu mugore yagize ikibazo cy’abantu yatsinze mu rubanza bakanga kuva mu masambu yatsindiye, agiye ku biro by’avoka ahasanga Rugeruza Ladislas amubwira ko yamufasha.

    Uwo ngo yamwandikiye ibaruwa yo kujyana kuri RIB, amuca 6000 Frw amwizeza ko azanayimugerezayo. Haciyeho iminsi mike Rugeruza Ladislas yaramuhamagaye amuha Ndahayo Cyprien kuri telefoni amubwira ko ari maneko wa RIB kandi ko bashaka kuza gufata ba bantu ariko kuko ari benshi imodoka itabatwarira rimwe hakenewe lisansi y’ibihumbi 100 Frw, bituma umugore agurisha amatungo ye kugira ngo ayabone.

    Nyuma yo kohereza amafaranga agategereza agaheba, yahisemo kujya kubaza kuri RIB niba ibaruwa ye yarahageze, bamubwira ko ntayo. RIB yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abo bagabo ndetse iza no kubafata.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bagabo bafunzwe kubera kwiyitirira urwego bakaka amafaranga umuturage.

    Ati “Burikirwanyweho kwiyitirira urwego rw’umwuga aho umwe yiyise umwavoka undi akiyita umukozi wa RIB. Banakurikiranweho kandi icyaha cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha’’.

    Ingingo ya281 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubitiye ububasha,aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Abamotari bahangayikishijwe n’imikorere y’amakoperative yabo atabatabara aho bayakeneye –

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bavuze ko amakoperative yabo ntacyo abamariye, ahubwo ko ari nk’inzira abayobozi babo bishyiriyeho yo “Kubakamuramo amafaranga’, bitewe n’uko ari bo agirira akamaro mu gihe abanyamuryango bayo bahora bicira isazi mu jisho, n’ubwo bwose batanga umusanzu wa koperative buri kwezi.

    Bavuga ko batiyumvisha icyo amafaranga 5 000 Frw batanga nk’umusanzu akoreshwa, kuko iyo bamwe muri bo bakeneye amafaranga nk’inguzanyo, batajya bayahabwa.

    Umumotari witwa Habiyambere Patrick yagize ati “Ntacyo koperative zitumariye ahubwo zikimariye abo bayobozi. None se koperative itakuguriza amafaranga kandi buri kwezi utanga 5 000 Frw byawe iyo iba ikumariye iki? Ariko uzagende usure abo bayobozi urebe uzasanga bose bafite imodoka, bafite na moto zigera ku 10 mu muhanda”.

    Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’abamotari, FERWACOTAMO, bukwiye kubazwa aho amafaranga angana na miliyoni 6 Frw bahabwa na Airtel buri kwezi ajyanwa n’icyo akoreshwa.

    Uwitwa Bizimungu Innocent, yavuze imibereho y’abamotari muri Kigali yasubiye inyuma kandi ntacyo koperative zikora mu kubafasha kuzamuka.

    Ati “None se nabura kukubwira ko abahinzi baturusha kubaho neza mu gihe iyo bizigamiye muri koperative hashira igihe ukabona irabagurije? Twebwe abayobozi na ya 5 000 Frw umuntu atanze ntushobora kubabaza ayo umaze kwizigamira ngo bayakwereke, ubwo se mu gihe batayakweretse wavuga ko aba yaragiye hehe?”

    Yakomeje avuga ko hari amabwiriza ajya ashyirwaho n’ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bakabona nta nyungu abazaniye, ahubwo ameze nk’uburyo bwo kubanyunyuzamo amafaranga.

    Ati “ Mu minsi ishize ntimwumvise badutegeka gusiga amarangi kuri izi casque zacu ngo utazabikora azajya afatwa banadutegeka umuntu uzajya udusigiraho ayo marangi, ubuse baracyabibaza? None se uragira ngo impamvu batakibibaza si uko bamaze gukuramo ayabo muri uwo mushinga?”

    Ku ruhande rwa FERWACOTAMO, Umuyobozi wayo, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko Covid-19 ariyo yatumye batabasha kubonana n’abamotari ku buryo ari yo mpamvu bamwe babona ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubafasha.

    Yagize ati “Bakwiye gutandukanya iby’ubuyobozi bwavuyeho kuko habayeho amavugurura kubera iyo mikorere mibi yari imaze kugaragara, bityo hashyirwaho umurongo wo kubaka amakoperative mashya hatorwa n’ubuyobozi bushya kuva 2018”.

    Yongeyeho ko “Ubu ni bwo manda igiye kurangira ariko noneho muri iki gihe twagakwiye kuganiriza abamotari no kubasobanura. Tumaze umwaka tudaterana ngo tubasobanurire ibyo dukora n’ibyo twakagombye kuba twabafashije kubera igihe turimo cya Covid 19.”

    Yasobanuye ko mbere ya Covid-19, bari baratangiye kuzenguruka mu bamotari babereka imishinga bafite, ndetse n’ibihombo byatejwe n’ubuyobozi bwa mbere, n’uburyo ibyo bihombo bikwiye gukemurwa.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko amafaranga bahabwa na Airtel bayakoresha mu bikorwa byo kwishyura abakozi ba FERWACOTAMO.

    Mu Rwanda hari amakoperative 182 y’abamotari barenga 45 000, aho kimwe cya kabiri cyabo bakorera muri Kigali.

    Abamotari bavuga ntacyo koperative zibamariye

  • Guverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru yo kwakira impunzi ziturutse muri Denmark –

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi bakuru muri Denmark bayobowe na Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere ndetse na Minisitiri w’Abinjira n’Abasohoka bagiriye uruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

    Muri urwo ruzinduko, impande zombi ku wa 28 Mata 2021, zasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira ndetse n’ubufatanye mu bya politiki.

    Impande zombi zisobanura ko ari amasezerano ajyanye no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Denmark, buzibanda no ku zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ubwo hamaraga gushyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh na mugenzi we Flemming Møller Mortensen, impande zombi zavuze ko azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo bibyugarije.

    Icyo gihe Prof Nshuti yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano hari ibitangazamakuru by’umwihariko ibyo muri Denmark byatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abasaba ubuhungiro muri Denmark.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Denmark isanzwe ifasha Ikigo cyakira Abamukira by’igihe gito cya Gashora [Emergency Transit Mechanism Centre], Ku rundi ruhande ariko, iri tangazo rya Guverinoma rivuga ko muri aya masezerano ntaho impande zombi zigeze zemeranya ko u Rwanda ruzakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark.

    Riti “Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”

    U Rwanda na Denmark ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yo mu 1951 ajyanye no kwita ku mpunzi ndetse n’ayo mu 1967 yo kurengera impunzi n’abasaba ubuhunzi ndetse ngo ibihugu byombi birateganya gukomeza ibiganiro byubaka hagati yabyo.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko mu masezerano yagiranye na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu

    U Rwanda rwatangaje ko mu masezerano ruherutse gusinyana na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu

  • LIVE: Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be rwakomeje; uko abarwanyi ba FLN binjiye i Rusizi (Amafoto na Video) –

    Uyu mugabo yavuze ko mu 2015, yisanze mu bibazo bikomeye agirana ikibazo n’umugore bituma batandukana. Yavuze ko byari ibihe bimukomereye, ava aho yari atuye ajya kuba i Bukavu kuko ariho nyina atuye.

    Uyu mugabo yavuze ko yari asanzwe ari umuhinzi, kuko yarangije kwiga akabura akazi. Icyo gihe HCR yakoze ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziba i Bukavu, kugira ngo abone inkunga ya HCR cyane iyo kwiga.

    Ngo bageze ku Idjwi, abo bantu bari bitwaje intwaro bavamo ugereranyije ngo bari hagati ya 80 na 100. Aho barahavuye, abo bantu bakomereza urugendo bageze mu Rwanda bavamo ariko umushoferi wabwo nyuma aza kumubwira ko abo bantu bagiye mu ishyamba rya Nyungwe.

    KURIKIRA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA

    9:35: Umwunganizi wa Ntibiramira, abwiye urukiko ko kuva umukiliya we yafatwa, aburana yemera icyaha. Yabwiye urukiko ko uwo yunganira yavugishije ukuri ku byaha bine aregwa, ko yagaragaje ko ibyo yagiyemo byose atari abizi ahubwo ko yari akurikiye amafaranga gusa.

    Yavuze ko mu miburanire ye yicuza ibikorwa bye bibi yakoze, asaba urukiko ko rwazashingira ku ngingo ya 38 y’itegeko rirwanya iterabwoba, maze kuba yemera icyaha akanasobanura ibyo yakoze afite ipfunwe, akazagabanyirizwa igihano.

    Abaregwa baganira n’abunganizi babo mbere y’iburanisha

    Me Moise Nkundabarashi aganira na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yunganira

    9:25: Yavuze ko igitero cya mbere cyagabwe ku ruganda rutunganya ifu y’ibigori n’imyumbati. Ngo yari kumwe na Sibomana Jean Bosco. Ubwo bari bahageze, ngo Sibomana yateye grenade mu modoka kugira ngo ayitwike, ariko grenade irapfuba.

    We yahise arasa amasasu atandatu mu kirere, kugira ngo agaragaze ko FLN ihari. Imbunda na Grenade yavuze ko bari babihawe na Matakamba.

    Igitero cya kabiri ngo bakigabye ahitwa mu Rubonwe. Yari kumwe na Matakamba, Byukusenge Jean Claude, Sibomana Jean Bosco, Shabani Emmanuel na Bizimana Cassien. Bari bafite umugambi wo gutega imodoka ngo bayitwike.

    Bizimana ngo yagiye mu muhanda ahagarika imodoka ya Coaster, ariko yanga guhagarara, barasa amasasu ntiyahagarara. Bateze izindi ebyiri zose zanga guhagarara, bigeze mu rukerera bafata inzira barataha.

    Igitero cya gatatu nicyo cyatwikiwemo imodoka, icyo gihe imbunda bari bazikuye muri RDC.

    Icya kane bakigabye i Nyakarenzo ku muhanda ujya i Mibilizi. Icyo gihe ngo bahagaritse ikamyo, yanze guhagarara bararasa imodoka irahagarara, umushoferi avamo bayiteye grenade ntiyashya.

    Yavuze ko bishoboka ko ibirahure byayo aribyo byaba byarangiritse, gusa ngo abasirikare b’u Rwanda bari hafi aho, bumvise urusaku rw’amasasu nabo bararasa aba barwanyi ba FLN bahita bahunga biruka.

    9:15: Hakurikiyeho Ntibiramira Innocent. Atangiye abwira urukiko ko ibyaha byose bine abyemera kandi abisabira imbabazi abanyarwanda, igihugu ndetse n’umuryango we.

    Yemereye urukiko ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba acyemera, kuko ngo Matakamba yagiye kumureba amubwira ko hari abasirikare bari muri RDC bamushaka, ko yajya kubareba akumva icyo bamushakira.

    Ngo yamubwiye ko mu gihe yabyemera, yazakuramo amafaranga menshi. Yavuze ko yaje kubyemera, maze bajyana i Bukavu, bahurirayo na Bizimana Cassien. Ngo icyo gihe hari mu kwezi kwa Gatatu mu 2019.

    Bizimana ngo yamubajije niba yarigeze kuba muri FDLR, undi amubwira ko yagiyeyo akamaramo igihe gito. Uwo mugabo ngo yamubwiye ko mu gihe yakwemera ibyo abwirwa, azajya abona n’andi mafaranga, amumenyesha ibijyanye na FLN.

    Ati “Amafaranga ni mabi nyine, naravuze nti reka mbyemere wasanga ngiye gukira.”

    9:00: Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Shabani yabwiye urukiko ko acyicuza akanagisabira imbabazi. Yemera ko yagize uruhare rwo guherekeza umusirikare wa FLN wari ugiye mu bikorwa bya gisirikare, ku buryo ibyo yaba yarakoze byose nawe yemera ko yabigizemo uruhare.

    Yemeye kandi icyaha cyo gutwikira abandi ku bushake n’icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ku cyaha cya gatanu cyo gukoresha ibintu biturika binyuranyije n’amategeko nacyo yavuze ko acyicuza akanagisabira imbabazi.

    08:55: Ku cyaha cyo gushishikariza abantu gukora iterabwoba, uyu mugabo yemeye ko yagikoze kandi akagisabira imbabazi. Ati “Ndabyemera”. Yemera ko yashishikarije murumuna we kujya mu mikoranire na FLN, gusa avuga ko ibyo yakoze byose atari azi imigambi migari ya FLN.

    08:50: Uyu mugabo yafashwe mu Ugushyingo 2019 atarabona amafaranga amadolari ibihumbi bitanu yari yemerewe. Ngo yari yaranamaze gutegura umushinga azayakoresha ku buryo yamufasha guhindura ubuzima.

    08:45: Shabani abwiye urukiko ko yicuza akanasaba imbabazi ku bw’uruhare rwe muri ibi bikorwa. Avuga ko uyu munsi ababazwa n’uko na murumuna we yisanze muri ibi bikorwa binyuze mu mikoranire ye na Justin Bugingo kuko ngo nawe yahabwaga grenade ngo azikwize mu barwanyi na FLN.

    08:40: Shabani yavuze ko kubera ubukene n’ubushomeri, kuko ngo yari yemerewe ko mu gihe nakomeza gukora ashobora kuzahembwa amadolari 5000 cyangwa akayarenza, yemeye kuzajya azana mu Rwanda abarwanyi.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko


  • Nutavuga amateka yawe bizaha icyuho abayahakana – Ambasaderi Ron Adams avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ibi Ambasaderi Ron Adams yabigarutseho ku wa 6 Gicurasi 2021 ubwo yari mu muhango wo gusoza amarushanwa agaruka kuri Jenoside yateguwe n’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG kubufatanye na Ambasade ya Israel.

    Aya marushanwa yari ari mu buryo bwo guhanga imivugo, inyandiko nto zivuga ku mateka ya Jenoside, amajwi n’amashusho byose bigamije kurwanya no guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside .

    Ambasaderi Ron Adam yavuze ko mu gusangiza abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizatuma Jenoside itongera kubaho ukundi kandi bikima icyuho abayihakana.

    Ati “Ndizera ko abantu baziga amateka ya Jenoside binyuze mu kuvuga, kwandika, no kuyasangiza abandi. Kubera ko mu gusangiza amateka ni ryo tangiriro ryo guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi, kuyihakana no kuyipfobya. Kuko nutavuga amateka yawe, bizaha icyuho cy’abahayihakana.”

    Perezida wa GEARG, Gatari Egide yavuze ko intego y’aya marushanwa kwari ugushishikariza urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside ari nako barwanya abapfobya n’abayihakana.

    Gatari yavuze ko kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bizafasha guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Icyari kigambiriwe mu rugamba turimo rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside, dukeneye kurushaho kwigisha Isi, kwigisha cyane cyane abakiri bato, kubaha ibyo bavuga bya nyabyo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bwo guhangana n’abapfobya n’abayihakana.”

    Gatari yakomeje avuga ko hazifashishwa inzira zitandukanye zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’imbuga nkoranyambaga.

    Ati “Izo mbuga nkoranyambaga banyuraho bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nizo dufatanyije na bagenzi bacu n’abandi bantu benshi tugiye gucishaho tuvuga ukuri.”

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu banyamuryango ba GERAG, Baho Ntaganira Winnie yabwiye IGIHE ko yishimira kuba yaritabiriye, yemeza ko ubumenyi akuyemo buzamufasha kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Kuba ndi muri aya marushanwa, ni amahirwe ngize mu gutanga ijwi ryanjye mu guhangana no kurwanya abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nzatanga umusanzu muri uru rugamba.”

    Aya marushanwa yari abaye ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abagera kuri 29, 10 muri abo bari bahari imbonankubone mu gihe abandi bitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Hatanzwe ibihembo bitandukanye ku bantu batanu bahize abandi, birimo mudasobwa, telefoni zigezweho n’amafaranga. Uko ari 14 banashyikirijwe impamabushobozi z’uko bitabiriye irushanwa.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams yavuze ko kuba Abanyarwanda bavuga amateka yabo bizabafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aha Ambasaderi Ron Adams yahembaga Ntaganira Winnie uri mu batsinze aya marushanwa mu cyiciro cy’imivugo

  • U Bufaransa bukwiriye kuzirikana akababaro k’abanyarwanda – Nicolas Sarkozy –

    Sarkozy yabigarutse mu kiganiro kirekire yagiranye na Le Point kivuga ku mubano na Politiki y’u Bufaransa muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda, Algerie, agace ka Sahel, Tchad n’ahandi.

    Kuva mu 2015, u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda nyuma ya Michel Flesch wavuye kuri izo nshingano icyo gihe. Gusa kuva Macron yajya ku butegetsi, habayeho ibikorwa byinshi bigamije kuzahura imikoranire y’u Bufaransa n’u Rwanda mu ngeri zose aho nka Centre Culturel y’Abafaransa yari yarafunzwe, igiye kongera gusubukura ibikorwa.

    Sarkozy yabajijwe icyo atekereza ku kuba u Bufaransa bugiye kumara imyaka 11 nta Ambasaderi bufite mu Rwanda, avuga ko icy’ingenzi kurusha byose ari ukubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu.

    Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yavuze ko mu gihe cye, ariwe Perezida wa Mbere wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu Bufaransa ubwo yari yitabiriye inama ya Unesco i Paris. Ati “Ntabwo yari yarigeze yakirwa n’undi muyobozi [w’u Bufaransa] uwo ariwe wese”.

    Sarkozy nawe yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aba Perezida wa Mbere w’u Bufaransa ubikoze nyuma ya 1994, aho yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akagaruka ku buryo igihugu cye cyatereranye abanyarwanda.

    Ati “U Bufaransa bikwiriye kuzirikana kandi bugaha agaciro akababaro k’abanyarwanda. Benshi mu Bufaransa bangiriye inama yo gukora ibitandukanye, ariko nashakaga gukora ikimenyetso cyo kuganira hagati y’ibihugu byombi.”

    Iyo nzira ya Sarkozy ntiyigeze ikomezwa n’uwamusimbuye François Hollande wayoboye iki gihugu kuva mu 2012 kugera mu 2017 asimbuwe na Emmanuel Macron, ibintu Sarkozy abona ko bitari bikwiriye ahubwo hari hakwiriye gukomeza urugendo yatangiye.

    Ati “U Rwanda rukwiye kuba umwe mu bafatanyabikorwa bacu b’ingenzi muri Afurika. Uyu munsi icyo gihugu gifite abaturanyi barimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania, ni nk’akarwa gatekanye mu gace kadatekanye. Kigali ikomeje kuba Umurwa uhuza Afurika, mu myaka 25 ishize, igihugu nta bikorwa remezo cyagiraga, nta musaruro […] akazi Perezida Kagame yakoze, karahambaye.”

    Sarkozy kandi yavuze ku bakunze gushinja u Rwanda kwigizayo ururimi rw’Igifaransa, bishingiye ku buryo aricyo cyari cyarahawe intebe ku ngoma ya Habyarimana wari ushyigikiwe cyane na Mitterand wayoboraga u Bufaransa.

    Yavuze ko umubano mwiza w’ibihugu udakwiriye gushingira ku muyobozi uriho, atanga urugero avuga ko igihugu kidakwiriye kubana neza na Amerika mu gihe iyobowe na Barack Obama hanyuma ngo nasimburwa na Donald Trump ibintu bidogere.

    Yavuze ko kuba Perezida Kagame “yaba atavuga Igifaransa” bitavuze ko atazaba umufatanyabikorwa mwiza cyangwa ngo yimakaze La Francophonie. Yatanze urugero agaragaza ko uyu munsi Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga neza Igifaransa.

    Kuva yava ku buyobozi, Sarkozy yakomeje gushimangira umubano mwiza n’u Rwanda; by’umwihariko akunda kurangira abashoramari b’Abafaransa ingeri bashoramo imari yabo mu Rwanda.

    Ku ya 15 Mutarama 2018, yagiriye uruzinduko mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame. Ni urugendo yazanyemo n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bolloré.

    Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

    Hari n’amakuru avuga ko Sarkozy yaba yaragize uruhare mu koroshya ibikorwa byo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na PSG.

    Bivugwa ko byaba byarashingiye ku mubano afitanye na QSi iyoborwa na Al-Khelaifi ari nawe Perezida wa PSG cyane ko uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ariwe watumye igurwa ry’iyi kipe ryoroha.

    Sarkozy niwe mukuru w’igihugu wakoze ibishoboka byose mu kuzahura umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda