Tag: featured

  • Kanyankole wayoboye BRD arabura amezi atanu akarekurwa aho kuba imyaka itatu –

    Kanyankole yatawe muri yombi mu Ukwakira kwa 2018, icyo gihe yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo ruswa n’itonesha.

    Muri Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarabimuhamije rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni ya 22 Frw.

    Kanyankole n’abamwunganira mu mategeko bahise bajururirira iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye mu Rukiko Rukuru, maze mu Ukuboza 2020, umucamanza arufataho icyemezo cya nyuma, aho yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro ahanagurwaho icyaha cy’itonesha, gusa avuga ko ahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke, nk’uko icyemezo cy’Urukiko IGIHE ifitiye kopi kibyerekana.

    Ibi byatumye igihano yari yarahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kigabanuka, kiva ku myaka itandatu kigera ku myaka itatu ndetse n’ihazabu ya 388 400 Frw, aho kuba miliyoni 22 Frw nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Igihano uyu mugabo w’imyaka 56 yahawe kizarangira mu Ukwakira uyu mwaka, nk’uko twabibwiwe n’umwe mu banyamategeko be.

    Ku rundi ruhande, Kalema Juvénal wareganwaga na Kanyankole we yagizwe umwere ku byaha byose yaregwaga.

    Kanyankole Alex yabaye Umuyobozi Mukuru wa BRD mu gihe cy’imyaka ine, kuva muri Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017.

    Kanyankole Alex wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu, yarajuriye igihano cye kiba imyaka itatu

  • Hirwa, umuhungu wa Ntagungira wayoboye Ferwafa, yaguye mu mpanuka ikomeye muri Amerika –

    Hirwa yari kumwe n’undi muntu wari unatwaye imodoka, umuhanda iyi mpanuka yabereyemo ukaba usanzwe uzwiho kuberamo impanuka nyinshi.

    Polisi yo mu gace impanuka yabereyemo irimo gukora iperereza kuko bitaramenyekana neza icyayiteye, ariko hagacyekwa ko ibintu byari mu muhanda nabyo bishobora kuba byabaye intandaro y’iyi mpanuka.

    Ibimenyetso by’ibanze ntibigaragaza icyateye iyi mpanuka, ariko Polisi yavuze ko izasuzuma ibirimo umuvuduko ukabije, ndetse no kureba niba uwari utwaye imodoka, kuri ubu uri mu bitaro kubera ibikomeye yagize, adashobora kuba yari yakoresheje ibiyobyabwenge.

    Hirwa Ralph ni umuhungu wa Ntagungira Célestin wamenyekanye nka Abega, akaba yarabaye n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuva mu 2011.

    Kuri ubu uyu mugabo ari muri Komite y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

    Amakuru dukesha abo mu muryango wa Hirwa, ariko batifuje ko amazina yabo amenyekana, bavuze ko uyu musore yitondaga cyane, agakunda kwiga imibare kandi akaba ari “Umwana utaragoye ababyeyi”.

    Hirwa yari imfura mu bana bane bavukana, barimo abahungu batatu n’undi mukobwa umwe, aho we na murumuna we umukurikira bigaga muri Amerika.

    Hirwa yari umusore witonda cyane

    Uyu musore yitabye Imana ku myaka 20 gusa

    Ahabereye impanuka yahitanye Hirwa Ralph

  • Hirwa, umuhungu wa Ntagungira wayoboye Ferwafa, yaguye mu mpanuka ikomeye muri Amerika –

    Hirwa yari kumwe n’undi muntu wari unatwaye imodoka, umuhanda iyi mpanuka yabereyemo ukaba usanzwe uzwiho kuberamo impanuka nyinshi.

    Polisi yo mu gace impanuka yabereyemo irimo gukora iperereza kuko bitaramenyekana neza icyayiteye, ariko hagacyekwa ko ibintu byari mu muhanda nabyo bishobora kuba byabaye intandaro y’iyi mpanuka.

    Ibimenyetso by’ibanze ntibigaragaza icyateye iyi mpanuka, ariko Polisi yavuze ko izasuzuma ibirimo umuvuduko ukabije, ndetse no kureba niba uwari utwaye imodoka, kuri ubu uri mu bitaro kubera ibikomeye yagize, adashobora kuba yari yakoresheje ibiyobyabwenge.

    Hirwa Ralph ni umuhungu wa Ntagungira Célestin wamenyekanye nka Abega, akaba yarabaye n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuva mu 2011.

    Kuri ubu uyu mugabo ari muri Komite y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

    Ahabereye impanuka yahitanye Hirwa Ralph

  • Imvano y’ubwiyongere bw’ubushomeri: Imirimo ihangwa ku mwaka yaragabanutse mu 2020 –

    Ibarura riheruka ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, rigaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abafite 16 kujyana hejuru, bose hamwe ari 7.472.601, ni ukuvuga ko abasaga miliyoni 7,4 bemerewe n’itegeko nk’abashobora gushaka akazi no kugakora.

    Muri abo bantu bose ariko, abafite akazi kanditse, babona umushahara cyangwa inyungu ni 3.460.860. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abafite akazi mu Rwanda ari 46,3%.

    Abadafite akazi [barimo abashomeri ariko bari gushakisha akazi kandi biteguye gukora] ni 752.112. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abadafite akazi ari 17,8%. Muri aba bantu badafite akazi ariko harimo abakora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi babarwa nk’aho ari abashomeri, aba bangana na 53,1% mu gihe abandi badafite akazi ari 46,9%.

    Iyi mibare ya NISR igaragaza ko abafite akazi mu buhinzi n’ubworozi ari 39,1%, inganda bakaba 20,4% naho serivisi bakaba ari 40,5%.

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itangaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1.500.000 ibyara inyungu nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (2017-2024).

    Ibarura rya Mifotra rigaragaza ko mu 2010, hahanzwe imirimo 104.000 naho mu 2014 hahangwa 146.000 mu gihe iyahanzwe mu 2017, yari 155.994 naho mu 2018 igera ku 206.190. Mu 2019, hahanzwe imirimo 223.781 mu gihe mu 2020 imirimo yahanzwe yose hamwe yari 192.171.

    Covid-19 yakomye mu nkokora gahunda yo guhanga imirimo mishya

    Icyorezo cya Covid-19, cyazahaje igihugu cyose muri rusange ariko by’umwihariko urwego rw’umurimo. Muri Gashyantare 2020, mbere ya Covid-19, abantu bari bafite imirimo bari 3.568.934 baza kugabanyuka bagera kuri 3.199.104 nyuma ya guma mu rugo yo muri Gicurasi 2020.

    Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko muri Mata 2020, habayeho igabanyuka rya 40,6% ugereranyine na Gashyantare 2020.

    Imirimo igabanyijwe mu byiciro bitatu birimo iyo mu nganda yazamutseho 5,3% mu gihe imirimo yo mu rwego rwa serivisi yagabanyutseho 14,2% ndetse n’ijyanye n’urwego rw’ubuhinzi yagabanyutseho 12,9%.

    Muri rusange NISR igaragaza ko ikigero cyo kubura akazi cyazamutse. Muri Gicurasi 2020, cyari kuri 22,1% bivuze ko umubare w’abadafite akazi wavuye kuri 536.714 bari badafite akazi muri Gashyantare ukagera kuri 905.198 bari badafite akazi muri Gicurasi 2020.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, aherutse kubwira IGIHE ko intego leta ifite ari ugukomeza kubaka ibyanya by’inganda hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze guhangwa imirimo by’umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n’ingaruka zasizwe na Covid-19.

    Ati “No mu bindi byanya dufite tugenda dukurikirana kugira ngo tumenye ngo ni umubare ungana gute w’imirimo ziri guhanga, bikaba byatuma abantu babasha kubona amafaranga atuma bagira imibereho.”

    Yakomeje avuga ko n’ubwo hari inganda zagiye zigabanya abakozi kubera icyorezo cya Covid-19, hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu gifasha abafite inganda kugira ngo babashe kongera gukora neza bityo batange imirimo.

    Ingamba zitezweho kuzahura ihangwa ry’imirimo mishya harimo guteza imbere ubumenyi hashingiwe ku bikenewe n’ibizaba bikenewe mu minsi iri imbere ku isoko ry’umurimo.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo igihugu kivane mu ngaruka zasizwe n’iki cyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko ukongera kuzahura ubukungu ndetse no guhanga imirimo mishya bizakomeza kugirwamo uruhare n’abikorera.

    Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko ishoramari ry’u Rwanda muri iki gihe rikwiye kwibanda ku nzego zifite ubushobozi bwo guhanga imirimo myinshi.

    Ati “Tuzakomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe Made in Rwanda iri kutugaragariza, mu kuzahura ubukungu no guhanga imirimo mishya.”

    Minisitiri Kayirangwa ashimira imbaraga z’abafatanyabikorwa bakomeje gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo kandi ibyara inyungu.

    Inganda zikora imyambaro ya Made in Rwanda ziri mu zihanzwe amaso nk’izizafasha mu guhanga imirimo mishya

    Abakora mu nganda zitunganya ibyo kurya bari mu batakaje imirimo mu bihe bya Covid-19

  • NIRDA yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yiha umukoro wo gukumira abayipfobya –

    NIRDA (National Industrial Research and Development Agency) ni ikigo cyasimbuye icyahoze ari IRST (Institut de Recherche Scientifique et Technologique). By’umwihariko bibutse abari abakozi ba IRST bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 kibanzirizwa n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ahahoze hari icyicaro gikuru cya IRST rwerekeza ku rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bashyiraho indabo bunamira imibiri y’abazize Jenoside ihashyinguye.

    Nyuma yaho bagarutse mu kigo cya NIRDA bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruhari.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Christian, yavuze ko kugeza ubu abari abakozi ba IRST bagera kuri 20 ari bo bamenyekanye amazina ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Abo bakozi uko ari 20 biciwe hano mu kigo, bose bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza. Bari abakozi bafitiye akamaro igihugu kuko IRST yakoraga ubushakashatsi n’ikoranabuhanga byafashaga igihugu mu iterambere.”

    Dr Sekomo yavuze ko kuba hari abashakashatsi n’abahanga bagize uruhare muri Jenoside, bakishora mu bwicanyi bakica abo bakoranaga, byabasigiye umukoro wo gukumira ko Jenoside yazongera kuba ukundi.

    Yavuze kandi ko nk’abashakashatsi bazakomeza gukoresha ubuhanga bwabo mu guteza imbere igihugu no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iki kigo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uko ivangura ryatangiye mu Rwanda. Twebwe nk’abashakashatsi tugomba kubibungabunga kugira ngo twerekane imizi n’inkomoka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twereke n’abashaka kuyipfobya ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.”

    Bamwe mu bafite ababo biciwe muri IRST basabye abashakashatsi kunga ubumwe no kubitoza abandi kugira ngo Jenoside itazongera kuba.

    Kamukesha Epiphanie ati “Marume yari umushakashatsi yicirwa muri iki kigo muri Jenoside; icyo nasaba abashakashatsi ni ukunga ubumwe birinda amacakubiri kandi bakajya babyigisha n’abandi kugira ngo jenoside ntizongere kuba mu gihugu cyacu.”

    Abakozi na NIRDA baganiriye na IGIHE nabo bavuze ko bazakomeza guharanira kunga ubumwe birinda ko hagira uwongera kubabibamo amacakubiri nk’uko byagenze kuri bakuru babo bakoraga muri IRST.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Christian, yavuze ko kugeza ubu abari abakozi ba IRST bagera kuri 20 ari bo bamenyekanye amazina ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    NIRDA yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yiha umukoro wo gukumira abayipfobya

    Bamwe mu bafite ababo biciwe muri IRST basabye abashakashatsi kunga ubumwe no kubitoza abandi kugira ngo Jenoside itazongera kuba

    Bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Dr Sekomo yavuze ko nk’abashakashatsi bazakomeza gukoresha ubuhanga bwabo mu guteza imbere igihugu no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Leta y’u Rwanda ntabwo ikorera abaterankunga – Biruta asubiza abijunditse igihugu kubera Rusesabagina –

    Kuva kuwa 20 Kanama 2020 ubwo Rusesabagina yageraga i Kigali, benshi bakomeje kwibaza uburyo uyu mugabo yatinyutse kwizana i Kigali nyuma y’imyaka mike atangaje intambara yeruye kuri Leta y’u Rwanda.

    Guhera ku buryo uyu mugabo yageze mu Rwanda kugeza ku ifungwa rye, byakuruye impaka nyinshi, u Rwanda rwotswa igitutu rusabwa kumurekura ngo kuko yashimuswe.

    Mu rubanza rwe, havugiwemo ko nta muntu wamushimuse, ko ahubwo yashutswe n’inshuti ye, Pasiteri Niyomwungeri Cyprien, wamukuye ku kibuga cy’indege cy’i Dubai amubwira ko amujyanye i Bujumbura mu Burundi.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yagiranye n’ikinyamakuru Standard cyo mu Bubiligi, yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda byasobanuwe neza mu rubanza rwe.

    Ati “Ndabyemeza ko Leta yacu yishyuye ruriya rugendo [rwagejeje Rusesabagina i Kigali]. Ariko nanone ndifashisha ibyavugiwe mu rubanza. Urukiko rwifashishije ingero z’ibindi bihugu byakoreshejwe uburyo busa nk’u Rwanda”.

    Kuri iyi ngingo Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’umushimusi ukomoka muri Somali, washutswe akerekeza i Brussels mu 2013, ariko akaza gufatwa ndetse akanacibwa urubanza.

    Rusesabagina si imfubyi-mbiligi

    Kimwe mu byaranze urubanza rwa Rusesabagina, mbere y’uko arwikuramo, ni ubwo yigeze kuvuga ati “Njyewe ntabwo ndi Umunyarwanda”, kandi ubwo akabivuga mu Kinyarwanda gitomoye n’ijwi riranguruye, ibyatwengeje abatari bacye bamukwennye bavuga ko niba yanze Ubunyarwanda, ubwo nyine abaye ‘imfubyi-mbiligi’.

    Ingingo Rusesabagina yashingiragaho yiyambura Ubunyarwanda ni itegeko ryariho mu Bubiligi mu 1999 ubwo uyu mugabo yahabwaga ubwenegihugu bw’icyo gihugu, ritemeraga ko Umubiligi kugira ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ibi “Bitabuza Rusesabagina kwitwa Umunyarwanda”.

    Ati “Dushingiye ku mategeko yacu, ni Umunyarwanda. Ariko nanone… u Bubiligi ntiburadusaba ko tumuhindurira [ubwenegihugu]”.

    Uretse no kwiyambura Ubunyarwanda, Rusesabagina yagerageje gushaka umwunganizi w’Umunyamahanga uzamwunganira mu mategeko nabyo biranga. Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo ari ibisanzwe, kuko iki atari igihe cy’ubukoloni ku buryo abanyamategeko b’ikindi gihugu bakwivanga mu butabera bw’u Rwanda.

    Ibi bishingiye ku kuba u Bubiligi budafitanye amasezerano n’u Rwanda yemerera abanyamategeko b’igihugu kimwe kuba bajya gukorera mu kindi.

    Ati “Ntibisanzwe kuba abanyamategeko batari Abanyarwanda baza kugenzura ubwisanzure bw’ubutabera bw’u Rwanda. Ubwo se iyo myitwarire ni nyabaki? Ababiligi bakaza kugenzura abacamanza bacu! Ndakeka iyo migirire yararangiye mu 1962, umwaka u Rwanda rwabonyemo ubwigenge buva mu maboko y’Ababiligi [bari abakoloni b’u Rwanda]”.

    Yaboneyeho kandi kubeshyuza abavuga ko Rusesabagina adafite abunganizi, avuga ko Atari byo, [kuko] “ari kunganirwa n’umunyamategeko w’Umunyarwanda. Ikibazo ni uko abanyamategeko batari Abanyarwanda nabo bari bifuje kuzamwunganira ariko ishyirahamwe ry’abanyamategeko mu Rwanda ntiryabyemera”.

    Minisitiri Biruta kandi yashwishurije abakeka ko Leta y’ Rwanda iteganya kohereza Rusesabagina kuburanira mu Bubiligi, ati “u Bubiligi ntiburatanga icyo cyifuzo. Byongeye kandi, Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Rwanda; rero ni impamvu yumvikana kuba umucamanza w’Umunyarwanda yamucira urubanza”.

    Leta y’u Rwanda ikorera inyungu z’Abanyarwanda

    Nyuma y’uko bimaze kumenyekana ko Rusesabagina yageze i Kigali, ibihugu by’amahanga byakoze iyo bwabaga mu gushyira igitutu ku Rwanda, ndetse abantu bamwe batangira kuzamura amajwi basaba ko u Bwongereza na Amerika, bisanzwe ari abafatanyabikorwa b’imena mu iterambere ry’u Rwanda, bahagarika inkunga bageneraga u Rwanda kuko ibyo bihugu nabyo bitanyuzwe no kuba Rusesabagina yarageze mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo u Rwanda rukora rutabikora rugamije gushimisha abafatanyabikorwa, ahubwo biba bigamije inyungu z’Abanyarwanda.

    Yagize ati “Nibyo u Bwongereza na Amerika ni abafatanyabikorwa b’ingenzi kandi bafite uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku Rwanda. Ariko Leta y’u Rwanda ikorera Abanyarwanda, ntabwo ikorera abaterankunga cyangwa ibihugu by’abafatanyabikorwa”.

    Uyu muyobozi kandi yanenze Akanama Gashinzwe Kurengera Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, gaherutse gushyira u Rwanda mu myanya ya nyuma mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.

    Yavuze ko mu buryo butumvikana, aka kanama katakoranye n’u Rwanda muri raporo yako, kandi ubusanzwe ari ko bigomba kugenda.

    Yagize ati “Ubusanzwe ziriya raporo za LONI zikorwa bigizwemo uruhare n’igihugu kiri gukorerwaho iyo raporo. Ku mpamvu tutarasobanukirwa neza, ibi si ko byagenze kuri iyi nshuro. Nakongeraho ko kugera ku burenganzira bwa muntu bwuzuye ari urugendo. Muri ziriya raporo haba harimo ibyo dusabwa, turabyubaha cyane tukabyitaho, ari nabwo buryo duteramo imbere [mu kubahiriza amahame agenga uburenganzira bwa muntu]”.

    Biruta yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubona ubutabera ku byaha by’iterabwoba byakozwe na Rusesabagina n’abambari be bigahitana abantu icyenda.

    Yagize ati “Ndashaka kwibutsa ko Rusesabagina ari kuregwa iterabwoba. Umutwe witwaje intwaro yatangije niwo wishe Abanyarwanda icyenda”.

    Mu gihe imiryango mpuzamahanga irenga 84 ikomeje ibikorwa byo kugaragaza ko Rusesabagina arengana, Minisitiri Biruta yavuze ko nawe “ashimishijwe no kuvuga ku ruhande rw’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina”.

    Ku rundi ruhande, Biruta yavuze ko u Rwanda rufite icyizere cy’uko umubano wabwo n’u Bufaransa ukomeje gutera imbere, ndetse ko raporo ziherutse gushyirwa hanze n’impande zombi zahurije ku ngingo yo kuba u Bufaransa bwaragize uruhare mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi byose ari ibimenyetso byiza bitanga icyizere.

    Ati “Ubwo rero twumva ibintu kimwe ku bijyanye n’amateka yacu, dufite urufatiro rukomeye rwo kubakiraho umubano mushya. Ni inshingano z’u Bufaransa na Perezida Macron mu gusuzuma niba bakeneye gusaba imbabazi. Ibyo si twe twabigena. Macron yagize ubushake bwo kwerekana inyandiko [zahererekanyijwe mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Dufite icyizere cy’uko n’izindi ntambwe zizarushaho kuba nziza”.

    Byitezwe ko muri uku kwezi, Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa ndetse kuri gahunda akazahura na bamwe mu basirikare bahoze bakomeye ku ngoma ya Mitterrand.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ubushimusi n’ubwicanyi

  • Perezida Kagame yakiriye Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana na Afurika –

    Uyu mujyanama wa Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyuze kuri Twitter.

    Ntabwo hatangajwe ingingo Umukuru w’Igihugu yaganiriyeho na Franck Paris.

    Ibiganiro by’aba bayobozi bibaye mu gihe bitaganyijwe ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko i Paris mu Bufaransa tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021.

    Jeune Afrique iherutse gutangaza ko Perezida Kagame azitabira inama ebyiri, imwe yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani n’indi yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

    Usibye izo nama, Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.

    Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Franck Paris, Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana n’Umugabane wa Afurika, bagirana ibiganiro byihariye

  • Inama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali yongeye gusubikwa –

    Ubusanzwe yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye. Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n’abashinzwe gutegura iyi nama bari bafashe icyemezo cy’uko iba ku mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

    Itangazo ryasohowe na Commonwealth kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko icy’ibanze ari ubuzima bw’abaturage ari nacyo cyashingiweho inama yongera gusubikwa.

    Yagize ati “Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwmu mu gihe nyacyo.”

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwalth, Patricia Scotland QC yavuze ko icyorezo cya Covid-19, kigihari kandi gikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango aho hari abaturage babyo bari kwicwa nacyo.

    Ati “Tuzi ko icyorezo cya Covid-19, kigikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango byacu, aho ahenshi bakomeje kugira igihombo ku mibereho no gutakaza ubuzima bwa benshi bahitanwa nacyo.”

    Yavuze ko bitashoboka guhuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth ngo baganire ku bibazo bitandukanye byugarije uyu muryango, ko ahubwo hagomba kuzirikanwa ku ngaruka inama zihuza benshi zishobora gutera.

    Patricia Scotland kandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda kubw’ubunyamwuga, ugushyigikira no kwihangana ndetse n’uburyo bari biteguye kwakira iyi nama kuva ku nshuro ya mbere.

    Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga bwabo, inkunga, kwihangana ndetse n’uburyo bari biteguye kwakira CHOGM.”

    “Ndashaka gushimira ibihugu byose bigize uyu muryango, by’umwihariko u Bwongereza nk’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Commonwealth n’u Buhinde, bababaye cyane muri ibi bihe bigoye. Ntegerezanyije amatsiko igihe dushobora guhurira hamwe nk’Umuryango wa Commonwealth, imbonankubone mu Rwanda igihe ibintu bizatwemerera kubikora dutekanye. ”

    Byitezwe ko ubunyamabanga bwa CHOGM buzatangaza itariki nshya nyuma yo kuganira n’ibihugu binyamuryango ariko inama ikazabera mu Rwanda uko byagenda kose.

    U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y’ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi.

    Umwanzuro wo kuyisubika wafashwe hagendewe ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 ku Isi bitari uko u Rwanda rwananiwe guhangana n’iki cyorezo

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko nibura kuva iki cyorezo cyatangira kugeza ubu abamaze kucyandura ari 157,329,411 mu gihe abo kimaze guhitana bamaze kugera kuri 3,278,187.

    Ni mu gihe kandi muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw’abandura iki cyorezo aho nko mu mpera z’icyumweru cyarangiye ku wa 25 Mata 2021, nibura abantu miliyoni 5.7 aribo bari bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abari bamaze guhitanwa nayo ari 87000.

    Ubwo ibendera rya Commonwealth ryazamurwaga i Kigali umwaka ushize

  • Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Cogebanque muri Tour du Rwanda –

    Platini P yaherekeje Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque aho isiganwa rizenguruka igihugu ku magare ryanyuze hose mu ntara zitandukanye z’igihugu.

    Cogebanque ni yo muterankunga w’imena wa Tour du Rwanda ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.

    Muri uyu mwaka yaherekeje amagare mu buryo bwihariye kuko yashyizeho poromosiyo yise “Tugendane’’ igamije gufasha abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi no guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo.

    Platini ni we muhanzi wakoranye na Cogebanque ngo ayifashe kwegerana n’abakiliya bayo ariko hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Uyu muhanzi uheruka kurushinga na Ingabire Olivia yabwiye IGIHE ko yanyuzwe no gukorana na banki Nyarwanda.

    Ati “Narishimye. Ni amahirwe ku muhanzi Nyarwanda. By’umwihariko nari nkumbuye gutaramira abantu, ntabwo ari benshi ariko bica kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, abangu bakabireba. Abantu bakumbuye kongera gusimbukana natwe, ntabwo ibi bihe turimo bitworoheye ariko nta kundi byagenda.”

    Yavuze ko gukorana na Cogebanque ari intambwe ishimishije n’ishema ku muziki w’Abanyarwanda.

    Ati “Bivuze y’uko mba mbonye ibihembo by’akazi maze iminsi nkora kandi na banki nk’iyi ikerekana ko ifitiye icyizere abahanzi. Kuba ibigo nk’ibi bitugirira icyizere bifite icyo bivuze ku bahanzi kuko hari ubutumwa twatambutsa bukagera kuri benshi.’’

    Platini yavuze ko yemeye kugendana na Cogebanque kuko ifite ibyiza byinshi, bijyanye na serivisi z’imari Abanyarwanda bakeneye kugira ngo biteze imbere.

    Yakomeje ati “Ubutumwa bwanjye ku bakiliya ba Cogebanque, mu by’ukuri iyi banki ishyigikiye umuhanzi wanyu w’umunyarwanda ni gute mutayikunda. Ni banki ifite konti nziza, n’inguzanyo zoroheye buri wese.’’

    Serivisi Platini yakanguriye Abanyarwanda kugana zigerwaho n’umuntu wafunguye konti muri banki, ikamufasha kwiteza imbere.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bashishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.

    Ati “Muri iyi minsi ntidushishikariza abantu kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka nyinshi. Murabizi ko muri ibi bihe bishobora gutuma abantu bandura Coronavirus. Dufite amakarita meza ya Cogebanque Master Card (debit, credit na prepaid) yagufasha kwishyura mu Rwanda, hanze no kuri murandasi. Ni amakarita afite umutekano. Bizarinda abantu kugendana ibifurumba by’amafaranga, ukaba wayibwa cyangwa ukayata. Iyi karita irahendutse.’’

    Cogebanque kandi inafite ikarita ya Smartcash ihabwa abakiliya bose babishaka, ikaba itanga uburenganzira bwo guhaha mu Rwanda.

    Iyamuremye yakomeje asaba abakunzi b’amagare n’abaturarwanda kubagana bakagendana mu rugendo rwo kubaka ubukungu bwabo bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ati “Abantu nibaze tubahe inguzanyo n’izindi serivisi zaborohereza kugira ngo bahindure inzozi zabo mu by’imari impamo.’’

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque imaze imyaka icyenda itera inkunga Tour du Rwanda. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo yayo izwi nka “Coge mBank”.

    Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque muri Tour du Rwanda 2021

    Platini ari mu bahanzi bagezweho mu bakora umuziki Nyarwanda

    Bamwe mu bayobozi muri Cogebanque baherekeje Tour du Rwanda 2021, barushaho gusobanurira abaturarwanda serivisi zihariye itanga

    Cogebanque ni yo yambika ikanahemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi

    Muri uyu mwaka, Cogebanque yaherekeje iri siganwa muri Poromosiyo yise ‘TUGENDANE’, igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo

    Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda

  • Ni inshuti ya bugufi: Ubuhamya bwa Ndayambaje washumbushijwe inka na Prime Insurance (Video) –

    Prime Insurance yari isanzwe itanga ubwishingizi burimo ubw’ibinyabiziga, inzu, ingendo, inkongi z’umuriro, impanuka, uburezi, inguzanyo, ndetse n’ubw’amasaziro.

    Mu myaka ibiri ishize, yaje kongeramo n’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa hagamijwe kugoboka abahinzi n’aborozi bahombaga mu gihe amatungo yabo apfuye cyangwa imyaka yabo yangiritse.

    Ndayambaje Vital wororera mu Murenge wa Nyagatare ari mu bagannye iyo serivisi rugikubita. Yahamirije IGIHE ko yabonye akamaro kayo.

    Ati “Hano i Nyagatare mbere twagiraga ikibazo cy’ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitahaba kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha.”

    Agihabwa amakuru ko yashinganisha inka ze, yabanje kugenda biguru ntege ariko aza kubohoka.

    Uyu musaza ukorera ubworozi mu ifamu ya hegitari 30, ntiyatinze kubona ingaruka yari guhura na zo zimwe mu nka ze zirapfa ariko ibyo byago asanga yariteganyirije.

    Ndayambaje ati “Nagize impanuka zimwe [inka] zigenda zipfa ariko Prime Insurance yarangobotse. Inka irarwara bakayikurikirana bakohereza n’abaganga bo kuyitaho, yapfa bagakora dosiye bakakwishyura.’’

    Yishimira ko Prime Insurance idasiragiza abakiliya bayo mu kubishyura, kuko mu nshuro nyinshi [harimo izo yishyuriwe inka ze ebyiri zapfuye] byarihutishijwe.

    Ati “Ni sosiyete nziza kandi yishyura vuba. Sindumva umuntu wagiye kuburana na Prime avuga ko yahemukiwe ntihakurikizwe amasezerano y’impande zombi.’’

    Yatanze umuburo ku borozi, abasaba kwita ku matungo no kuyashinganisha kuko ari ingenzi.

    Ati “Muri politiki y’aborozi, umuntu yapfushaga inka, abaturanyi bakamushumbusha. Ntiwabona umuntu ugushumbusha vuba nk’uko ngo umujye kure.’’

    “[Prime Insurance] Ni inshuti ya bugufi, ni wa muntu wo hambere inka ye yapfaga abantu bakamushumbusha. Ku rundi ruhande ni inyungu z’abaturanyi kuko utabagora. Uwakabaye aguha inka ye, asanga Prime Insurance yabikoze. Ni yo igushumbusha.’’

    Umukozi ushinzwe gahunda y’Ubwishingizi bw’Amatungo n’Ibihingwa mu Ishami ry’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewemo nyuma yo kubona abahinzi n’aborozi barasigaye inyuma, amatungo yapfa cyangwa imyaka yangiritse ntibagobokwe kuko nta bwishingizi bagiraga.

    Iyi serivisi yatangijwe na Leta, ndetse ikaba itangira abahinzi n’aborozi ‘Nkunganire’ ya 40%.

    Amatungo yishinganishwa muri Prime Insurance kugeza ubu ni inka n inkoko mu gihe ibihingwa ari ibirayi, umuceri, imiteja, ibigori n’urusenda.

    Inka zihabwa ubwishingizi ni ukuva ku y’amezi atatu kugeza ku y’imyaka umunani, ishobora kwishyurwa mu gihe yaba yagize uburwayi igakurikiranwa uko bikwiye ariko igapfa, kuba haba ibiza nk’imyuzure n’inkongi z’umuriro bikayihitana cyangwa ikaribwa n’ikindi kintu.

    Iyo yibwe cyangwa bikagaragara ko yapfuye biturutse ku burangare bw’umworozi nk’aho wasanga imyanda mu kiraro yagira ingaruka kuri rya tungo ntiyishyurwa.

    Serivisi y’ubu bwishingizi igitangira, abakiliya bishyurwaga mu minsi 14, ariko ubu yaragabanutse igera kuri itatu mu gihe uyisaba yujuje ibisabwa byose.

    Abanyarwanda beretswe ko igisubizo ku bagihangayikishwa n’ibihombo baterwa n’impfu z’amatungo n’iyangirika ry’imyaka ari ugukorana na Prime Insurance.

    Vital Ndayambaje wororera mu Karere ka Nyagatare yavuze uburyo ubwishingizi bw’amatungo yahawe na Prime Insurance bwamufashije ubwo yagiraga ibyago byo gupfusha inka ze

    Ndayambaje Vital yororera inka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare

    Umukozi mu Ishami ry’Ubucuruzi akaba ashinzwe gahunda y’Ubwishingizi bw’Amatungo n’Ibihingwa muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewe mu zo icyo kigo gitanga nyuma yo kubona abahinzi n’aborozi barasigaye inyuma

    Prime Insurance ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda

    Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda aho yanyuze hose isobanurira Abanyarwanda ibijyanye na serivisi itanga

    Ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi, Prime Insurance, kimaze imyaka ine kiri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n’imitungo yabo

    Prime Insurance ifite ishami mu Karere ka Nyagatare rifasha abayigana kugerwaho na serivisi zose z’ubwishingizi

    Prime Insurance iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem