Tag: featured

  • Nyaruguru: Akarere kihaye ukwezi kumwe ko gutuza imiryango 134 itagira aho kuba –

    Byavuzwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo mu Murenge wa Ruheru hakorwaga umuganda wo kubakira imiryango ine itari ifite aho kuba. Uwo muganda wateguwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, aho bifatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi mu gukora icyo gikorwa.

    Bamwe mu bari kubakirwa bavuze ko bamaze igihe kinini basembera, bityo kuba bagiye kubona aho kuba bizabafasha gutuza.

    Harerimana Saverine yari asanzwe acumbitse mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Uwumusebeya, avuga ko yari abayeho mu buzima bubi.

    Ati “Nari mbayeho mu buzima bubi kuko nararaga aho bwije ngeze nahamara ukwezi bakanyirukana kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ubukode. Umugabo yarantaye arigendera kubera kubura amafaranga yo kwishyura inzu. Nkimara kumva ko ndi ku rutonde rw’abagiye kubakirwa byaranshimishije cyane kuko ngiye kubaho ntuje.”

    Imibare itangwa n’Akarere ka Nyaruguru yerekana ko kugeza ubu mu miryango 527 yasenyewe n’ibiza hamaze kubakirwa 473 inzu zikaba zaratashywe, icyenda ziri mu mirimo ya nyuma, 40 zamaze gusakarwa hasigaye kuzikinga, ebyiri ni ibikanka bitarasakarwa naho eshatu zimaze kubonerwa ibibanza biranasizwa.”

    Mu miryango 253 yavanywe mu manegeka, hamaze kubakwa inzu 165 ziratahwa, imwe igiye kuzura, 45 zirasakaye ariko ntizirakingwa, 16 ni ibikanka bikeneye isakaro, 27 ziracyazamurwa inkuta naho imwe ntiratangira kubakwa.

    Iyi mibare yose yerekana ko kugeza ubu imiryango 134 ari yo idafite aho kuba kuko harimo 54 yasenyewe n’ibiza n’indi 80 yakuwe mu manegeka.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko mbere bari bafite imiryango 328 itagira aho kuba barayubakira yose, kuri ubu bakaba bari kubakira abasenyewe n’ibiza n’abakuwe mu manegeka.

    Ati “Ubu rero tugeze hejuru ya 90% kandi intego ni uko biterenze ukwezi kwa turaba twazirangije. Ni igikorwa dufatanyamo n’abaturage.”

    Gashema yavuze ko mu kubakira abo batagira aho kuba hifashishwa umuganda w’abaturage naho amabati yo gusakara agatangwa n’akarere ndetse n’udafte ikibanza akakigurirwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko usibye abari kubakirwa kuri ubu, hari umuhigo ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22 uzasiga nta muturage uba mu nzu idashimishishije.

    Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko bateguye umuganda bagamije kunganira akarere mu gushakira abaturage aho kuba hababereye.

    Ati “Umuryango FPR Inkotanyi uharanira ineza n’iterambere ry’Abanyarwanda bose, ibikorwa dukora ni ibigamije imibereho myiza y’abaturage. Si ibi byo kububakira gusa dukora kuko hari n’ibindi nko kubaka amashuri.”

    Abubakiwe inzu basabwe kuzifata neza kugira ngo zitazangirika kandi bashishikarizwa kuyoboka ibikorwa by’iterambere kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru bifatanyije n abaturage ndetse n’ubuyobozi mu kubakira abatagira aho kuba

    Abayobozi bifatanyije n’abaturage mu gukora umuganda wo kubakira abadafite aho kuba

    Akarere ka Nyaruguru kihaya ukwezi kumwe ko gutuza imiryango 134 itagira aho kuba

    Kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Ruheru hakozwe umuganda wo kubakira imiryango ine idafite aho kuba

    [email protected]


  • Bugesera: Umunyamakuru yatawe muri yombi azira guhohotera umugore –

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi aribwo uwo munyamakuru yafashwe agafungirwa kuri Station ya RIB iri mu Karere ka Bugesera.

    Ni nyuma y’aho ngo afashe imbwa ye akayuriza mu nzu icururizwamo inyama hanyuma ikazirya.

    Umugore ugenzura ubwo bucuruzi ngo yamubajije impamvu ari kumwangiriza, maze undi aramusingira amukanda amabere.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye, ko ibizarivamo bizamenyeshwa abanyarwanda.

    Hari amakuru avuga ko uwo mugabo ibyo bikorwa ashobora kuba yabikoreshejwe n’ubusinzi.


  • BPR na EACO batangije ubufatanye bwo kugeza telefoni zigezweho kuri bose –

    Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya BPR Plc giherereye mu Mujyi wa Kigali, agiye gushyigikira no guteza imbere gahunda yo kugira telefoni igezweho kuri buri wese mu bihugu bitandatu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirasuba.

    Iyi gahunda yashyizweho mu kuzamura iterambere ry’abaturage bo muri ibi bihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga no kubafasha kugera ku makuru byoroshye.

    Izi telefoni zizahabwa abaturage binyuze mu nguzanyo ziciriritse zizatangwa na BPR Plc.

    Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yavuze ko banejejwe no gusinya aya masezerano azafasha abakiliya babo n’abandi baturage muri rusange kubasha kugera kuri serivisi zitandukanye z’ikorabuhanga.

    Ati “Twishimiye ko tugeze ku cyiciro cyiza nk’iki cyo gusinya aya masezerano na EACO, twizeye ko ubu bufatanye buzafasha abanyamuryango bacu kwegerana n’Isi bakabasha kubona amakuru ku buzima, imari, uburezi n’izindi zitandukanye zituma imibereho yabo imera neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EACO, Dr. Ally Yahaya Simba, na we yavuze ko banyuzwe no gusinya aya masezerano na BPR isanzwe itanga serivisi nziza ku baturage.

    Ati “Tunejejwe no kuba twatangiye ubufatanye na BPR isanzwe itanga serivisi nziza kuri benshi, tugiye kuba ikiraro kizacaho telefoni zigezweho zizagera ku baturage bose ba Afurika y’Iburasirazuba bakabasha kugendana n’iterambere.”

    BPR Plc yatangiye gukora mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agent 350.

    BPR na EACO basinye amasezerano y’ubufatanye yo kugeza telefoni zigezweho ku baturage

    Impande zombi zanyuzwe no kuba zigiye kwegereza abaturage ikoranabuhanga

    Dr Nora Sitati yari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa EACO muri uyu muhango

    Umuyobozi wa BPR Pc, Maurce K.Toroitich, yavuze ko iyi banki inejejwe no gusinya aya masezerano azafasha abaturage

  • CHOGM yasubitswe nyuma y’imyiteguro ikomeye y’u Rwanda; kuki byari ngombwa? –

    Ni imwe mu zikomeye ku Isi, zihuza abantu benshi kandi bakomeye, barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse mu bihugu 54 bigize Commonwealth, birimo ibikomeye nk’u Bwongereza, Canada, Australie, u Buhinde n’ibindi.

    CHOGM ikurura abandi barimo ibikomangoma n’ibindi bikomerezwa byo mu bwami bw’u Bwongereza, ku buryo ubuhangange bw’iyi nama budakwiye gushidikanywaho.

    Uretse abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth, iyi nama inakurura abandi bantu barimo abahanga mu byiciro byose by’ubuzima bw’Isi, abashoramari n’abandi bantu barenga 10 000 muri rusange, bagahurira hamwe bagafata ibyemezo bigira uruhare mu buzima bw’abatuye Isi, kuko abaturage ba Commonwealth ubwabo ari miliyari 2,4, bangana na kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi.

    Birumvikana ko kuba u Rwanda rwarahawe iyi nama bitari ikintu gito, kuko ishobora kuba ari yo nini ruzaba rwakiriye, ari nayo mpamvu imyiteguro yo kwakira abashyitsi ibihumbi b’imena bazayitabira ari igikorwa kigari, igaragarira buri wese watembereye muri Kigali kuva mu 2018.

    Iyo myiteguro yatangiriye ku kibuga cy’indege cya Kigali, nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, kigeze ku kigero cya 34,5%, kitari kuba cyarangije kubakwa mu myaka ibiri kugera mu 2020, ari nabwo CHOGM yari iteganyijwe kuba.

    Icya Kigali kiri ku buso bwa hegitari 226 cyaraguwe, ku buryo gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni ebyiri, bavuye kuri miliyoni 1,2 mu 2019 no kwakira indege 44 nini zo mu bwoko bwa Boeing 737, zivuye kuri 26. Ibi bikorwa byose byatwaye miliyari 14 Frw.

    Uretse kwagura ikibuga cy’indege, imihanda yo mu Mujyi wa Kigali yarongerewe, iyindi iragurwa, Rond point ziravugururwa, imihanda irimbishwamo indabo, ndetse Leta y’u Rwanda yari yarateganyije miliyari 20,1 Frw zagomba kwifashishwa mu bikorwa byo gutegura CHOGM.

    Hatashywe kandi hotel nshya nka Akagera Game Lodge, Kivu Marina Bay, Cleo Lake Kivu, One&Only Gorilla’s Nest n’izindi zigezweho, zose zari kuzaba icumbi ry’abazitabira iyi nama.

    Muri rusange, iyi nama yari yariteguwe ku buryo n’abamotari bamwe bari batoranyijwe bakigishwa icyongereza, kugira ngo umunsi bazahura n’umukerarugendo wifuza kwikatira umujyi kuri moto, bazamutware bamuganiza.

    Iyi myiteguro yose niyo yatumye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wari uherutse mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, avuga ati “Nta kindi gihugu cyiteguye inama ya CHOGM neza nk’u Rwanda”.

    Gusa ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi, Ubunyamabanga bwa Commonwealth, bwatangaje ko kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, iyi nama isubitswe, ikazabera mu Rwanda ku yindi tariki izumvikanwaho n’ibihugu.

    Kuki icyemezo cyo gusubika iyi nama cyari gikwiye?

    N’ubwo u Rwanda rwagize “Imyiteguro y’agahebuzo”, nk’uko biherutse kugarukwaho na Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, icyemezo cyo kuyisubika ni cyo cyari gikwiye ugereranyije n’uko ubwandu bwa Covid-19 bumeze ku Isi.

    Nk’ubu abaturage barenga miliyoni 32, bajya kungana na 1/5 cya miliyoni 157 z’abamaze kwandura Covid-19 ku Isi, bari mu bihugu biri muri Commonwealth. Ni mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari 495.804.

    Ikindi giteye ubwoba, ni uko mu bwoko butanu bukomeye bwa Covid-19 bumaze kugaragara ku Isi, butatu bukomoka mu bihugu biri muri Commonwealth. Ubwo bwoko ni ubwagaragaye bwa mbere mu bihugu by’u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’u Buhinde.

    Uretse ubwoko bwakomotse mu Buhinde bikekwa ko bwandura kurusha ubusanzwe, ubukomoka muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza bwombi bwamaze kwemezwa nk’ubufite ubushobozi bwo gukwirakwira no kwica vuba kurusha ubusanzwe bukomoka mu Bushinwa, ari nabwo bwagaragaye bwa mbere ku Isi.

    Ibi byose bifite ingaruka ziri mu buryo bubiri. Icya mbere, ni uko kwakira abantu bashobora kugera ku 10 000, bari ahantu hamwe kandi bakahamara iminsi irenze itatu, mu gihe baturutse mu byerekezo bitandukanye by’Isi, bishobora kuvamo ibyago byo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.

    Byaba ari ikibazo gikomeye k’u Rwanda rushobora gusigarana ubwoko bushya bwa Covid-19, ku buryo ibyo kwishimira kuzahura ubukungu binyuze muri CHOGM bishobora guhinduka umuyonga, ugasanga ahubwo ingamba nka Guma mu Rugo zongeye gukenerwa mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, maze bwa bukungu bwarengerwaga bukononekara kurushaho.

    Icya kabiri ni uko uretse impungenge k’u Rwanda, birashoboka cyane ko n’abazitabira iyi nama bashobora kugira impungenge ku buzima bwabo, bagahitamo kutitabira.

    Biramutse bigenze gutya rero, wenda bikaba ngombwa ko CHOGM ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nta kinini byamarira ubukungu bw’u Rwanda, bwari bwiteze kuzahukira mu kwakira iyi nama.

    Ubwo Patricia Scotland aheruka mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yaciye amarenga kuri iyi ngingo, avuga ko “Umubare w’abazitabira CHOGM utaramenyekana” bitewe n’uko hari bamwe bakiri gusuzuma aho ibintu bigana, mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma, kandi ubwo icyo gihe haburaga iminsi 100 gusa ngo inama ibe.

    Ibi byose ubishyize ku munzani, ukabireba mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda n’abanyamahanga no ku rwego rwo kubyaza umusaruro iyi nama, kuko ishoramari Leta yashyizemo ritagomba gupfa ubusa gutyo gusa, bigaragara ko icyemezo cyo gusubika CHOGM ari cyo cyari gikwiye.

    Usimbuka neza ni uwabanje gusubira inyuma

    Birumvikana ko umwanzuro wo kwemeza isubikwa rya CHOGM utari woroshye, ndetse na Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri iki cyemezo.

    Ati “Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali mu gihe nyacyo.”

    Icyo gihe cya nyacyo kizagera, kuko n’ubundi iyi nama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu gihe kiri imbere ariko kitarangazwa.

    Iyi nama iramutse ibaye mu mwaka utaha, hari icyizere ko icyo gihe ubukana bwa Covid-19 buzaba bwagabanutse cyane bitewe n’umuvuduko uteganywa gushyirwa mu bikorwa byo gukingira.

    Hari kandi n’amahirwe y’uko uburenganzira bwo gukora inkingo buzahabwa bose, ku buryo n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byazikorera zikarushaho kuboneka ku bwinshi.

    Umukoro ukomeye kuri Leta y’u Rwanda

    Ku Rwanda, CHOGM imeze nk’agaseke kazapfundurwa mu gihe nyacyo. N’ubwo bimeze bitya ariko, umuntu ntiyakwirengagiza ingaruka isubikwa ry’iyi nama rizagira ku bukungu.

    U Rwanda nk’igihugu cyari kimaze igihe gito mu ishoramari ry’ubukerarugendo burimo n’ubushingiye ku nama, rufite ibigo n’amahoteli bikiri kwiyubaka, ku buryo ibihe bikomeye nk’ibi by’icyorezo, byahungabanyije ubwo bucuruzi ku rwego rukomeye cyane.

    Ni ngombwa ko Leta ikomeza gufasha bene ubwo bucuruzi mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo, ku buryo CHOGM itazaba ariko abantu bagatinya kuyitabira kubera kutabona ibyumba bizabakira, mu gihe nyinshi muri hotel zafunga imiryango kubera ibihombo.

    Uretse gufasha ibikorwa by’ubucuruzi byari byiteze kuzanzamuka binyuze muri CHOGM, ni ngombwa ko Leta ikoresha uyu mwanya mu bikorwa byo kongera umubare w’Abanyarwanda bakingiwe Covid-19, ku buryo intego yo gukingira 60% bitarenze umwaka utaha, yakweswa mbere ya CHOGM.

    Ibi byakongera icyizere ku bashyitsi bazasura u Rwanda ku buryo mu gihe bazaba bari i Kigali, bazatinyuka kujya mu masoko n’amaguriro guhaha batishisha ko bashobora kwandura Covid-19, mu gihe n’Abanyarwanda babakirana urugwiro mu buryo bukwiye, maze ayo madevize bakayakirigita bisanzuye.

    Ibikorwaremezo birimo imihanda byarubatswe mu rwego rwo kwitegura CHOGM

    Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira inama ya CHOGM

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yari aherutse kugirana ibiganiro na Perezida Kagame

    Ibikorwaremezo birimo hoteli ziri ku rwego rwo hejuru zimaze kubakwa mu Rwanda

    Imyiteguro ya CHOGM yari igeze kure ku mpande zose

  • Minisitiri Gatabazi yihanangirije abaturage b’i Burera binjiza mu gihugu kanyanga –

    Mu Karere ka Burera, habarurwa abantu 250 bafunzwe bazira kwinjiza mu gihugu no gucuruza ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi biva muri Uganda.

    Minisitiri Gatabazi yasabye aba baturage baturiye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bo mu Karere ka Burera kwirinda ibikorwa byose bibashora mu burembetsi kuko bibahombya, bikangiza n’ubuzima bw’abaturage kandi igihugu gifite ibindi byiza byinshi byo gukora.

    Ati “Twe tugomba kubazanira ibikorwa bibateza imbere birimo aya mavuriro, amashuri, amazi meza, umutekano ndetse murabona ko hagiye gutangwa akazi ku bantu barenga ibihumbi 100 mu gihugu hose ku baturiye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda, abaturage nibiteze imbere bareke uburembetsi kuko bubateza igihombo harimo no kwangiza abandi baturage babikoresha”

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Révérien, yagarutse ku bantu bamaze gufungwa bazira kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, harimo na bane babiguyemo, asaba abagitekereza ko bazatezwa imbere n’ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa ahubwo bagomba gukomeza kwirindira umutekano bakora ibibateza imbere.

    Ati “Iyo tuvuga ibi biranatubabaza, abantu barenga 250 namwe murumva si bake barafunzwe bazira kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu, hari n’ababigwamo kandi murabazi bagenda mubizi mukanga kubafata cyangwa ngo mutange amakuru bafatwe, mukwiye kubireka mukicungira umutekano mugakomeza ibikorwa byiza Leta ibegereza by’iterambere.”

    Bamwe mu bahoze ari abarembetsi bakaza kubireka, bahamya ko babihombeyemo ku buryo badashobora kubisubiramo.

    Gakuru Jean Baptiste ni umwe muri bo, yagize ati” Maze umwaka mvuye muri ibyo bikorwa by’uburembetsi ariko nabihombeyemo, mbere yo kubijyamo nari umugabo ufite ibyo kurya nkimara kubijyamo naragendaga nkagura ijerekani ya Kanyanga ku 3000 Frw nkafata abasore batatu tukayigabana tugaheka twagera mu nzira tugahura n’abashinzwe umutekano tugakubita hasi tukabita, ejo nkagurisha intama nayo nkayashoramo, ubu iwanjye mbayeho nabi nta n’inkoko.”

    Nyiraneza Console wo mu Murenge wa Butaro mu Kagari ka Muhotora yagize ati “Ninjiye mu burembetsi umugabo amaze kuntana abana babiri, najyanyemo ibihumbi 10 Frw, ibyo nazanye mbita mu nzira nsubirayo barankopa nabyo ngeze mu nzira mpura n’umugabo ndabita ndiruka.”

    “Maze kubona ari ibihombo naragarutse ndabireka none ubu bampaye imirimo ngiye kujya mpembwa ibihumbi bibiri ku munsi kubera ubuyobozi bwiza dufite. Uteganya kungukira mu burembetsi we ntibizamushobokera ni ibihombo gusa.”

    Kuri ubu mu Karere ka Burera abaturage 4611 barimo abatishoboye, abavuye Iwawa kubera bamwe bari abarembetsi, avanyujijwe mu bigo ngororamuco n’abajya gushakira akazi muri Uganda bo mu mirenge ikora ku mipaka bahawe akazi mu mirimo itandukanye ngo biteze.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yifatanyije n’aba baturage mu bikorwa bigamije iterambere ry’aho batuye

  • Dr. Mathuki uyobora EAC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali –

    Uyu mugabo yasuye urwibutso ku munsi wa nyuma w’uruzinduko yagiriraga mu Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri EAC.

    Dr. Peter Mathuki yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside muri Mata 1994, aho we n’abo bari kumwe basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri ayo marorerwa, ko ariyo mpamvu inzibutso zihari kugira ngo atazasibangana ngo asubire ukundi.

    Yashyize kandi indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 250.

    Mu ruzinduko yasoje kuri uyu wa Gatandatu, Dr. Mathuki yarukozemo ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro yagiranye n’abayobozi barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro.

    Dr. Mathuki (iburyo) ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    We n’abandi bayobozi ba EAC bashyira indabo ku rwibutso rwa Gisozi

  • Tom Ndahiro yasabye ko abakoze Jenoside bakorerwa inyigo hagasuzumwa uko batekerezaga –

    Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima cyabaye ejo kuwa 7 Gicurasi 2021.

    Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ndera ruherereye mu Karere ka Gasabo, harimo abari abaganga n’abarwayi bo mu bitaro bya Ndera bitanga ubuvuzi bwo mu mutwe nk’uko The Newtimes yabitangaje.

    Tom Ndahiro ubwo yavugaga ibi yagize “Tugitangira iki gikorwa cyo Kwibuka hano Ndera, nahise nibaza niba uwica umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe we niba aba ari muzima.”

    “Hakwiye kubaho inyigo igaragaza uburyo n’urugero ingengabitekerezo ya jenoside ishobora gusumba amahame mazima ayobora imitekerereze y’umuntu wize gusigasira ubuzima agahinduka uharanira kubuzimya.”

    Ndahiro yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaganga batatiriye indahiro barahiye yo gucungura buzima bw’abarwayi, bakarenga bakabica aho kubakiza.

    Yatanze urugero kuri Sindikubwabo Theodore, wari umuganga akaba na Perezida w’agateganyo wa guverinoma yakoraga ubwicanyi mu 1994. Ati “Ntekereza ku byo yakoze, nibajije niba yarigeze atekereza ku ndahiro yakoze ubwo yabaga umuganga. Kubera ko mu by’ingenzi bivugwa mu ndahiro harimo kurokora ubuzima.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko habaye urwango rukomeye rwatumye abarwayi n’abaganga bihinduka bagenzi babo, bakabiraramo bakabica.

    Yasabye abayobozi b’amavuriro atandukanye ku gushakisha amakuru y’abantu bose bakoraga mu nzego z’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose kugira ngo bose bahabwe icyubahiro.

    Ati “Kugeza ubu, dufite amazina y’abantu 44 bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima. Dukeneye gushakisha amazina yose kugira ngo umunsi nk’uyu ubwo tuzaba turi kwibuka, tuzifatanye n’imiryango yabo kubibuka.”

    Uwarokotse jenoside wakoraga muri iyi ministeri ari umushoferi, Stanisilas Simugomwa, yavuze ko yagiye yimwa akazi kenshi kubera ko ari Umututsi, ndetse ko ubwo jenoside yabaga atari ibihe byoroshye na gato. Yashimiye abantu bose bamufashije mu nzira y’umusaraba yanyuzemo, akabasha kurokoka.

    Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, abakora mu nzego z’ubuzima batandukanye, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakozi ba minisiteri.

    Tom Ndahiro yasabye ko abakoze jenoside bakorerwa inyigo hakarebwa ingano y’ingengabitekerezo bari bafite ku buryo bica abantu nk’inyamaswa /Ifoto: The New Times

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye ko hashakishwa amazina y’abantu bakora mu nzego z’ubuzima bazize jenoside bakunamirwa /Ifoto: The New Times

  • Tom Ndahiro yasabye ko abakoze Jenoside bakorerwa inyingo hagasuzumwa uko batekerezaga –

    Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima cyabaye ejo kuwa 7 Gicurasi 2021.

    Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ndera ruherereye mu Karere ka Gasabo, harimo abari abaganga n’abarwayi bo mu bitaro bya Ndera bitanga ubuvuzi bwo mu mutwe nk’uko The Newtimes yabitangaje.

    Tom Ndahiro ubwo yavugaga ibi yagize “Tugitangira iki gikorwa cyo Kwibuka hano Ndera, nahise nibaza niba uwica umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe we niba aba ari muzima.”

    “Hakwiye kubaho inyigo igaragaza uburyo n’urugero ingengabitekerezo ya jenoside ishobora gusumba amahame mazima ayobora imitekerereze y’umuntu wize gusigasira ubuzima agahinduka uharanira kubuzimya.”

    Ndahiro yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaganga batatiriye indahiro barahiye yo gucungura buzima bw’abarwayi, bakarenga bakabica aho kubakiza.

    Yatanze urugero kuri Sindikubwabo Theodore, wari umuganga akaba na Perezida w’agateganyo wa guverinoma yakoraga ubwicanyi mu 1994. Ati “Ntekereza ku byo yakoze, nibajije niba yarigeze atekereza ku ndahiro yakoze ubwo yabaga umuganga. Kubera ko mu by’ingenzi bivugwa mu ndahiro harimo kurokora ubuzima.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko habaye urwango rukomeye rwatumye abarwayi n’abaganga bihinduka bagenzi babo, bakabiraramo bakabica.

    Yasabye abayobozi b’amavuriro atandukanye ku gushakisha amakuru y’abantu bose bakoraga mu nzego z’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose kugira ngo bose bahabwe icyubahiro.

    Ati “Kugeza ubu, dufite amazina y’abantu 44 bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima. Dukeneye gushakisha amazina yose kugira ngo umunsi nk’uyu ubwo tuzaba turi kwibuka, tuzifatanye n’imiryango yabo kubibuka.”

    Uwarokotse jenoside wakoraga muri iyi ministeri ari umushoferi, Stanisilas Simugomwa, yavuze ko yagiye yimwa akazi kenshi kubera ko ari Umututsi, ndetse ko ubwo jenoside yabaga atari ibihe byoroshye na gato. Yashimiye abantu bose bamufashije mu nzira y’umusaraba yanyuzemo, akabasha kurokoka.

    Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, abakora mu nzego z’ubuzima batandukanye, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakozi ba minisiteri.

    Tom Ndahiro yasabye ko abakoze jenoside bakorerwa inyigo hakarebwa ingano y’ingengabitekerezo bari bafite ku buryo bica abantu nk’inyamaswa /Ifoto: The New Times

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye ko hashakishwa amazina y’abantu bakora mu nzego z’ubuzima bazize jenoside bakunamirwa /Ifoto: The New Times

  • Kanyankole wayoboye BRD yagabanyirijwe igihano nyuma y’ubujurire –

    Kanyankole yatawe muri yombi mu Ukwakira kwa 2018, icyo gihe yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo ruswa n’itonesha.

    Muri Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarabimuhamije rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni ya 22 Frw.

    Kanyankole n’abamwunganira mu mategeko bahise bajururirira iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye mu Rukiko Rukuru, maze mu Ukuboza 2020, umucamanza arufataho icyemezo cya nyuma, aho yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro ahanagurwaho icyaha cy’itonesha, gusa avuga ko ahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke, nk’uko icyemezo cy’Urukiko IGIHE ifitiye kopi kibyerekana.

    Ibi byatumye igihano yari yarahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kigabanuka, kiva ku myaka itandatu kigera ku myaka itatu ndetse n’ihazabu ya 388 400 Frw, aho kuba miliyoni 22 Frw nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Igihano uyu mugabo w’imyaka 56 yahawe kizarangira mu Ukwakira uyu mwaka, nk’uko twabibwiwe n’umwe mu banyamategeko be.

    Ku rundi ruhande, Kalema Juvénal wareganwaga na Kanyankole we yagizwe umwere ku byaha byose yaregwaga.

    Kanyankole Alex yabaye Umuyobozi Mukuru wa BRD mu gihe cy’imyaka ine, kuva muri Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017.

    Kanyankole Alex wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu, yarajuriye igihano cye kiba imyaka itatu

  • Imbamutima z’abanyeshuri n’abarimu ku kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga muri za Kaminuza –

    Ni uburyo bwabanje gutonda zimwe muri kaminuza zari zibukoresheje bwa mbere ariko hari izari zinasanzwe zibukoresha n’ubwo butahabwaga umwanya munini kuko butari bukenewe cyane nk’ubu.

    Kuba nta muntu wari uzi ngo icyorezo kizacogora igihe iki n’iki dore ko nta n’urukingo rwari rwakemejwe, byasaga n’aho nta mahitamo yari ahari ahubwo ari bwo buryo bwonyine bwo gukomeza amasomo.

    Kaminuza zabwinjijemo abanyeshuri bazo, ababibonye bwa mbere birabagora ariko baremera kuko ntawifuzaga kuzamara imyaka ibiri yiga umwaka w’amashuri umwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abarimu bo muri za kaminuza zitandukanye, bavuze ko nyuma y’igihe bamaze bakoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yabo, basanze ari ryiza cyane ndetse bifuza ko ryazakomeza kwimakazwa na nyuma y’icyorezo.

    Abanyeshuri na bo bari muri uwo mujyo wemeza ubwiza bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa bongeraho ko hari na bagenzi babo byatumye baba abanebwe ntibakoreshe imbaraga zikwiye mu myigire yabo.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi uri mu bakoresha ikoranabuhanga bigisha, Bizimana Barthélémy, yavuze ko abona ari uburyo bwiza.

    Ati “Kwiga n’ikoranabuhanga byaje gukemura ikibazo cyo kugira igihe n’ahantu higirwa bipimye. Ubu ahantu bashobora kwigira aho bari hose n’igihe icyo ari cyo cyose.”

    Bijyanye n’ibihe Isi irimo by’icyorezo, umwarimu muri Kaminuza ya UTB, Kahigana Innocent, we yavuze ko n’ubundi nta kundi gukomeza amasomo byari gukorwa hatifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko abanyeshuri n’abarimu bakwirakwiza icyorezo.

    Ati “Twabitangije kubera ikibazo cyari kivutse. Kandi wasangaga icyo kibazo nta bundi buryo wagerageza guhangana nacyo udakoresheje kwigisha Online.”

    Yakomeje avuga ko bitari kubura abo bigora n’abatabyishimira kuko ari ubwa mbere, ati “ariko ni uburyo bwiza bunajyanye n’umurongo wa Leta yacu”.

    Abanyeshuri bo ubwo buryo babuvuga imyato

    Nubwo hari abarimu banyuzwe no gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yabo, abanyeshuri ba za kaminuza bo byabaye akarusho kuko bari banahangayikishijwe no kubona amanota.

    Mu baganiye na IGIHE barimo abo muri UTB na UNILAK bavuze ko ubwo buryo bwababereye igisubizo ku bijyanye n’amanota.

    Umwe muri bo wiga mu mwaka wa kabiri muri UNILAK yagize ati “Online ibintu biba ari byoroshye.”

    Umunyamakuru yaganiriye nabo asanze bitegura gukora isuzumabumenyi rizwi nka “CAT” umwe akabwira undi ko yareka “gupanika [kwinaniza]” kuko azakora vuba vuba maze akamwereka ibisubizo bikwiye nawe akabyandukura ubundi amanota akaboneka.

    Mu itangwa ry’amasuzuma, bitewe n’uburyo umwarimu runaka akoresha hari aho umunyeshuri amara gusubiza bakamwereka niba igisubizo atanze ari cyo cyangwa atari cyo, ndetse bakamwereka icyari gikwiye mu gihe atabikoze. Ubwo iyo byerekanywe birumvikana ko abatari bakora babona ibyo bari busubize, ari nayo mpamvu amanota bayabona uko babyifuza.

    Soma (izina yahimbwe) wiga muri UTB we yavuze ko uretse kuba ubwo buryo buborohereza kubona amanota, bunatuma biga “nta gitutu” kuko wiga ubishaka.

    Ati “Njyewe icyo mbikundira ni uko bitagutesha umutwe. Iyo byakunaniye biba byakunaniye.”

    Ku rundi ruhande, hari abanyeshuri ba UR n’abo muri INES Ruhengeri batangaje ko kwiga n’ikoranabuhanga muri kaminuza ari byiza ariko bitakoreshwa byonyine kuko “hari abo bitera ubunebwe” ugasanga ntibitabira amasomo uko bikwiye. Ibi bitera impungenge ko hari abashobora kurangiza badafite ubumenyi bakabaye bafite.

    Igizeneza Jean Désiré wiga Itangazamakuru mu mwaka wa kabiri muri UR, yagize ati “Ushobora kurangazwa n’ibindi bitari amasomo bityo ntubone uko uyakurikirana […] Hari n’abagira amanota menshi iyo twize n’ikoranabuhanga biturutse ku kuba iyo dukoze CAT bahamagara bagenzi babo bakabasubiriza ibyabananiye.”

    Kuri Igizeneza ngo abo ntibaba bize neza mu by’ukuri, ariko bikarangira babonye amanota yatsinze.

    Ingingo nk’iyo ayihurizaho na Uwiragiye Evode bigana, wagize ati “Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ntibikwiye kwirengagizwa ariko kwiga imbere ya mwarimu ni byo bituma ngira amanota meza kandi nkanabaza.”

    Birumvikana ko kwifuza kwiga imbere ya mwarimu bitahora bishoboka nubwo ari byiza ku banyeshuri nka Igizeneza babifata nk’amahirwe yo “kwisanzura kuri mwarimu” ugasobanuza ibyo utumva kugeza unyuzwe, ariko gukorera amasuzumabumenyi muri ubwo buryo biteje inkeke.

    Nikuze Valentine wiga muri INES Ruhengeri asanga kuba ikoranabuhanga ryakoreshwa mu myigire ya kaminuza bikwiye, ariko “bikaba nka 30%”.

    Ati “[Njye] nahitamo kwiga imbere ya mwarimu ku gipimo cya 70%, ubundi nkiga n’ikoranabuhanga.”

    Uretse ibi bitekerezo by’abanyeshuri banga kwitabira uko bikwiye abandi bagashinjwa gukopera no kubazanya bibahesha amanota badakwiye, ibibazo bya internet n’ibikoresho bidahagije ku banyeshuri biracyari imbogamizi.

    Umwe mu barimu bigisha muri UTB utashatse gutangazwa amazina yagize ati “Ubu buryo nibumara kumenyerwa buzaba bwiza kurushaho, ariko abanyeshuri baracyagaragaza imbogamizi za internet n’ibikoresho nka mudasobwa bibafasha kwiga neza.”

    Hari abagaragaje ko nubwo umwaka ushize bakoresha ubwo buryo bagihura n’ibibazo by’amafaranga yo kugura internet, mu gihe hari n’abatabona mudasobwa cyangwa telefoni zigezweho zo kwigiraho.

    Ibyo bibazo byagiye binaba urwitwazo kuri ba bandi badashaka kwitabira amasomo uko bikwiye, “akabeshya mwarimu ko yabuze internet cyangwa mudasobwa” kuko azi ko batari kumwe ngo amunyomoze.

    Abarimu basaba abanyeshuri kwitabira uko bikwiye amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabuhnaga, kuko bizabamenyereza kujyana n’ibigezweho nyuma y’ubumenyi busanzwe bwo mu ishuri.

    Kubazanya kw’abanyeshuri ni cyo abarimu baba bagamije

    Impungenge za bamwe mu banyeshuri zumvikanye banenga uko amasuzuma y’abanyeshuri ba za kaminuza akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zishingira akenshi ku kuba bashobora kubazanya basubiza, “bigahesha bamwe amanota badakwiye”.

    Banenga ko kandi umwe ashobora kuba yasubiriza undi, ibintu bishobora gutuma byarangira bavuye ku ishuri badafite ubumenyi bakabaye bafite.

    Ibyo Bizimana avuga ko atari byo, kuko “iryo suzuma ritangwa hatagenderewe amanota ahubwo hagamijwe kongera ubumenyi”.

    Yagize ”Twebwe iyo dutanga isuzuma tuba dushaka ko umunyeshuri asobanukirwa neza ibyo twabajije, bikarangira abimenye. We mu mutwe aba azi ko akorera amanota, ariko twe kwa kuba ikibazo kimunaniye akabaza mugenzi we cyangwa agashaka ahandi hantu hamufasha kubisubiza, twishimira ko birangira iyo ngingo twashakaga ayisobanukiwe.”

    “Ni yo mpamvu ibizamini tutabibaha muri buriya buryo kuko byo tuba dushaka ko bakorera amanota. Naho ririya suzuma ni ubumenyi tuba tugamije ko bagira. Hari n’ubwo umunyeshuri tumuha amahirwe agakora rimwe, agasubiramo bwa kabiri yikosora, cyangwa agakora n’ubwa gatatu. Twe tugena niba tumuha ayo yabonye bwa mbere cyangwa tukayateranya yose tukagabanya inshuro yagerageje, ariko icyo tuba tugamije ni uko yamenya neza ibyo twabajije.”

    Kahigana Innocent we yavuze ko gukorana kw’abanyeshuri ba kaminuza mu gihe cy’isuzuma rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga “byakwitwa gukopera bitewe n’icyo uwabajije ashaka”.

    Ati “Aho Isi igeze ni igihe cyo guha umuntu amahirwe yo kujya gushakisha ibyo atazi, ntabwo bikiri cya gihe cyo guhereza umuntu ibyo uzi.”

    Kagemana Gaston wigisha muri UNILAK nawe arabyumva atyo. Yagize ati “Hari uburyo bw’ibibazo umwarimu aba akeneye ko umunyeshuri abyumva; ku buryo n’iyo abanyeshuri bose bakwicara mu ishuri bakabazanya wowe nka mwarimu ugera ku cyo ushaka.”

    Icyakora bamwe mu barimu banavuze ko mu gihe ayo masuzuma yaba akorwa hagamijwe amanota y’umunyeshuri, akwiye gutangwa mu buryo bwateguwe, “hakagenwa igihe ntarengwa cyo kuyakoramo kandi ibibazo ntibize bitondetse kimwe ku banyeshuri bose bari kurikora.”

    Kagemana yakomeje ati “Niba ikibazo wakigeneye umunota umwe, kugira ngo umunyeshuri akore icye ajye gukora n’icy’abandi biragoye cyane.”

    Yavuze ko mu gihe mwarimu ashaka ko umunyeshuri abona amanota kandi ajyanye n’urwego rwe, yashyiraho igihe ntarengwa ku buryo abanyeshuri batangirira rimwe bakanasoreza rimwe, kandi ikibazo kikagenerwa igihe gito.

    Kugeza ubu ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwigisha no gutanga amasuzumabumenyi muri za kaminuza, ariko kurikoresha hakorwa ibizamini ntibiratangira.

    Abarimu batangarije IGIHE ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko n’ibizamini bitangwa muri ubwo buryo, “hakwitabazwa ikoranabuhanga riteye imbere kurusha irihari ubu” ku buryo buri munyeshuri aba afite camera imugenzura aho ari. Ibimukikije n’ibyo ari gukora byose mwarimu aba abasha kubibona, kandi ikoranabuhanga ari gukoreramo ikizamini rikamuzitira gukoresha izindi mbuga za internet nka Google zatuma akopera.

    Ikoranabuhanga mu myigire ni ryo rihanzwe amaso muri bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19