Tag: featured

  • Musanze: Abantu 33 bafashwe bahinduriye hotel utubari –

    Muri aka gace hari hashize iminsi havugwa ko hotel zahinduwe utubari ku buryo abantu bazijyamo batagiye gucumbika ahubwo kunywa inzoga.

    Abafashwe bemera ko bakoze aya makosa kubera uburangare no kwirengagiza nkana amabwiriza yo kwrinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Musanze Caves Hotel, Muhawenimana Jeannette, yagize ati “Twari dufite abashyitsi baje kurara ariko ntabwo bari bipimishije Covid-19, hari n’abari baje gufata amafunguro ariko mu gihe ataraboneka bafata agacupa, biragoye rero kumenya utegereje amafunguro anywa n’uwaje kunywa gusa.”

    “Ndasaba imbabazi kandi nkashishikariza bagenzi banjye bafite hoteli kujya bitondera uburyo dusanzwe dukoresha kuko icyorezo kirahari kandi ni ukurinda ubuzima ndetse iyo dufashwe gutya mbona bibangamira abakiliya bacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yaburiye abafite hotel, abasaba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza nk’uko yatanzwe aho kwihisha inyuma yo kumva ko bemerewe gukora hotel zabo bakazihindura utubari.

    Ati “Kuba hotel zemerewe gukora ntibizemerera kuba ahantu utubari twimukiye, bimaze kugaragara ko muri hotel ariho bimuriye utubari, ibi bikorwa bigomba guhagarara kuko iyo bamaze kunywa ibisindisha ntibaba bagishoboye kubahiriza intera yagenwe, babimenye neza ko utubari tutemewe haba utwo abantu basigaye bahimba mu ngo, mu dushyamba n’utwo muri hotel. Turasaba abafite hotel ko bagomba kwitwararika bakadufasha kubahiriza amabwirizwa yagenwe kuko Covid-19 irahari.”

    Abafashwe bose bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe, bazacibwa amande yagenwe na Njyanama y’Akarere naho hotel bafatiwemo zo zizafungwa iminsi mirongo itatu zinacibwe amande y’ibihumbi ijana.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo mu Karere ka Musanze imibare y’abanduraga Covid-19 yazamukaga, byagaragaye ko intandaro yabyo ari abayikwirakwizaga banyuze muri hotel.

    Abafashwe basabwe kwirinda ibikorwa byose bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19

  • Ibyo wamenya kuri filime ‘Unzi Igice’ ikebura abanyarwanda baba mu mahanga baharabika urwababyaye –

    Iki kigo gifite umushinga wo gukumbuza u Rwanda abanyarwanda baba mu mahanga batahaheruka, cyakoze filime iri ku rwego mpuzamahanga.

    Iyi filime yiswe “Unzi Igice” bishatse kuvuga ko hari abantu baba bazi u Rwanda ariko ugasanga baruzi igice. Yarangije gukorwa ihabwa igihugu binyujijwe muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Minema .

    Nyirinkindi Uwizeyimana Clement, uhagarariye iki kigo giherereye mu Ntara y’Amajyepfo , yavuze ko iyi filime bakoze igaragaramo ibintu bituma buri munyarwanda yibaza ibibazo byinshi mu mutima we harimo no kwibaza uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu cye.

    Avuga ko hagaragaramo intambara ikomeye cyane y’abantu bari mu gihugu n’abari hanze yacyo bavuga nabi u Rwanda ku bw’inyungu babifitemo bagahangana n’abandi bakivuga neza berekana n’ibimenyetso .

    Hanagaragaramo kandi intambara itoroshye y’ababuza abana bakuriye mu mahanga kugera mu Rwanda kugira ngo batamenya ukuri bahishwe, muri iyi harimo umukecuru ushaje kandi urwaye waraze abana be imitungo yarangiza akabasaba ko hari n’abandi bantu 12 ashaka ko bashyira impano yabageneye.

    Impano zitangwa muri iyi filime hari izitangwa zihabwa, uwazanye gahunda ya Girinka munyarwanda , uwasubije imitungo ba nyirayo, uwazanye uburezi kuri bose, uwazanye Mituelle de Santé , uwazanye indangamuntu itagira ubwoko ndetse n’uwahaye abagore ijambo.

    Ni filime yiganjemo ikoranabuhanga cyane ku buryo iryohera umuntu wese wayirebye, irimo amashusho menshi agaragagaza iterambere ry’igihugu. Igihe izagira hanze ntabwo kiramenyekana neza gusa ni muri uyu mwaka.

    Iki kigo cyakoze iyi filime ubusanzwe cyakira abantu bafite impano zishobora kujya ku isoko ry’u Rwanda cyangwa hanze yarwo zikaba zabyazwa umusaruro.

    Ikigo cy’ubushakashatsi TH3 cyakoze iyi filime cyakoze robot yumva, ivuga , icana umuriro wa gaz cyangwa ikawuzimya , igatereka amasafuriya atandukanye ku mashyiga , ifite ubushobozi bwo gushyira amazi mu byo kurya , byashya igakuraho ibiryo ikabibika ,ukaza kugera mu rugo byamaze gushya, iki kigo kikaba ari ihuriro ry’abanyabugeni , n’abanyabukorikori n’abanyabugenge.

    Iyi filime igaragaramo Mariya Yohana

    Nyirinkindi Uwizeyimana Clement uhagarariye ikigo cyakoze iyi filimi

    Uyi ni umwe mu bagaragara muri iyi filime

  • Dr Kaberuka yagaragaje amasomo y’ingenzi Afurika yigiye kuri Covid-19 –

    Mu biza ku isonga bigaragazwa n’abahanga nk’amasomo iki cyorezo kizasigira Isi n’abayituye ni uburyo igenamigambi n’ishoramari ryakorwaga n’abikorera ndetse na za leta z’ibihugu rikwiye guhinduka hakibandwa cyane ku rwego rw’ubuzima no kwimakaza ikoranabuhanga.

    Kuva muri za Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yari isa n’iyamaze kugera ku Isi hose, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byarafunze, abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo.

    Hari raporo zigaragaza ko ibihugu bya Afurika biri mu byashegeshwe bikomeye n’ingaruka ku buryo ubukungu bw’uyu mugabane mu 2020 byari byitezwe ko buzamuka ku kigero cya 3.2% buza kugabanyuka ku kigero cya -0.8%

    Nk’u Rwanda, ubukungu bwarwo ubusanzwe mu 2020 bwari bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 8%, ariko ntabwo ariko byaje kugenda kubera ko bwazamutse ku kigero cya 2% gusa muri uwo mwaka.

    Ku rundi ruhande ariko iki cyorezo cyasize amasomo menshi kuko nko mu Rwanda, mbere yacyo [ubwo ni mu 2019] habarurwaga ibigo 10 bitanga serivisi n’ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), kuri ubu bimaze kugera kuri 63.

    Aha niho impuguke mu by’ubukungu n’ubucuruzi zihera zigaragaza ko yaba u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi muri rusange, hakwiye kurebwa uburyo ishoramari rikorwa ryakwibanda ku gukoresha ikoranabuhanga bikanajyana no kubaka urwego rw’ubuzima.

    Umunyarwanda Dr Kaberuka Donald, impuguke akaba n’umuhanga mu by’ubukungu, kuri ni Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kurwanya Covid-19, avuga ko hari amasomo ane y’ingenzi iki cyorezo cyasigiye Isi arimo kuba cyarasanze ibihugu byose bititeguye guhangana nacyo.

    Yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku masomo Covid-19 ikwiye gusigira abatuye Isi ndetse n’ibyakorwa na za leta z’ibihugu by’umwihariko iza Afurika n’ingamba zashyirwaho zigafasha mu kongera kuzahura ubukungu nyuma y’iki cyorezo.

    Ni ikiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi w’Ikigo Allsights Africa, Dr Youssef Travaly ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo gifasha Abacuruzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba [Trande Mark East Africa/TMEA], Mutesi Patience.

    Dr Kaberuka usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SouthBridge gitanga ubujyanama kuzi za guverinoma no ku bikorera muri Afurika mu bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, yavuze ko mbere hose ibyorezo byafatwaga nk’ibigira ingaruka kuri Afurika n’ibihugu bikennye gusa ku buryo iki cyatunguye ibihugu bikize.

    Ati “Ku Isi yose twize ibintu bine kuri iki cyorezo, icya mbere ni uko Isi yose itari yiteguye yaba n’ibihugu bikize. Ndakeka impamvu yo kuba tutari twiteguye ni uko mu gihe kirekire gishize, ibyorezo byafatwaga nk’ibibazo ku bihugu bikennye. Reba za Ebola ndetse n’ibindi nka Malariya yica nibura abana ibihumbi 500 muri Afurika buri mwaka.”

    Yakomeje agira ati “Kuri iki cyorezo cya Covid-19, navuga ko Afurika yari yiteguye no kurusha ibihugu bikize kandi n’ingamba zashyizweho hakiri kare mu guhangana nacyo zafashije mu kugabanya ingaruka z’iki cyorezo.”

    Dr Kaberuka yavuze kandi ko muri rusange hari isomo rikomeye ry’uko Isi yabashije kubona inkingo za Covid-19, mu gihe cya vuba ariko nanone habaho ikindi kibazo cy’uburyo ibihugu bikize byagaragaje ukuziharira.

    Ati “Isomo rya kabiri; biratangaje kuko ibyo siyansi ishobora gukora iyo inzego z’abikorera muri siyansi zishyizemo ubushobozi bwazo, mu mezi make tubashije kubona inkingo. Ikibazo ariko navuga ko ari isomo rya gatatu ni uko abungukira muri iyo siyansi atari bose, mu gihe cya vuba, siyansi itanze igisubizo cy’inkingo ariko zikubiwe n’ibyo bihugu bikize gusa.”

    Yakomeje agira ati “Kubura k’ugusaranyanga ibyo siyansi ishobora gukora byabaye isomo rikomeye. Mu ncamake Isi ntabwo yari yiteguye, siyansi yatweretse ibishoboka ariko ukudasaranganya ibyo bikoresho birimo ibyo gupima, inkingo […] Afurika yari yiteguye, ubukungu nabwo bwarahungabanye cyane.”

    Mutesi Patience uyobora Trade Mark East Africa yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye haba ku bucuruzi by’umwihariko ibyoherezwa mu mahanga haba ku Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Isi muri rusange.

    COVID-19 yahungabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z’Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Mutesi ati “Ubucuruzi mu karere bwagizweho ingaruka na Covid-19, iyo urebye ngo mu gihembwe cya mbere cya 2020, ibicuruzwa byaba ibijyanywa mu mahanga n’ibizanwa mu Karere, byariyongereye cyane ariko bigeze mu Ukwakira 2020, byaramanutse cyane ku buryo bugaragara.”

    Ingamba zikakaye zo guhangana na Covid-19 zari ngombwa

    Uguhungabana k’ubukungu hirya no hino ku Isi ahanini byagiye biterwa n’ingamba zikomeye ibihugu byagiye bishyiraho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Nko mu Rwanda, ubwo iki cyorezo cyahageraga muri Werurwe 2020, ibikorwa byinshi byarafunzwe mu buryo bw’agateganyo, abaturage bashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo, abakozi ba leta n’abikorera basabwa gukorera mu ngo aho bishoboka n’andi mabwiriza akakaye yashyizweho na Guverinoma.

    Kugeza uyu munsi hari ibikorwa birimo nk’utubari tutarafungura n’umunsi umwe kuva muri Werurwe 2020, ni ukuvuga ko abari barashoye imari muri ibyo bikorwa bagiye mu bihombo bikomeye ndetse n’abari babifitemo akazi bose baba abashomeri.

    Dr Kaberuka avuga ko izi ngamba iyo zitaza gushyirwaho ibintu byari kuba bibi kurushaho n’ubwo nazo zatumye habaho uguhungabana gukomeye k’ubukungu.

    Ati “Byari kugenda gute iyo tuba tutarabikoze? Ndatekereza ko umwanzuro wo gufata izi ngamba byanajyanaga n’uko tutari dufite ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima; ntabwo nizeye ko turi ku musozo w’iki cyorezo cyangwa niba iyi ariyo virusi ya nyuma, ariko navuga ko ingamba zagiye zifatwa na guverinoma zari ngombwa kuko zatumye icyorezo kitaba icyiza.”

    Dr Youssef Travaly usanzwe ari na Visi Perezida w’Ihuriro rya Next Einstein Forum, ushinzwe Siyansi, guhanga udushya ndetse n’abafatanyabikorwa, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byagaragaje ko byari byiteguye guhangana n’iki cyorezo ahanini hagendewe ku ngamba zashyizweho n’uburyo zashyizwe mu bikorwa.

    Ati “Ntabwo twagereranya ibihugu runaka ariko ndavuga ku Rwanda, ingamba zafashwe n’uburyo zashyizwe mu bikorwa wabonye ko byagiye bifasha mu kugabanya umubare w’abandura iki cyorezo. Ibi kandi niko bimeze no mu bindi bihugu nka Israel n’ahandi.”

    Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021, imibare ya buri munsi itangazwa na Ministeri y’Ubuzima ku miterere y’icyorezo, ahagaragazwa abanduye, abo cyahitanye ndetse n’abakize; nibura ku munsi wasangaga hagaragara abantu barenga 300 banduye Coronavirus, gusa ku bw’ingamba zigenda zifatwa, kuri ubu hari kugaragara abari munsi ya 100 ku munsi.

    Dr Youssef ati “Iyo urebye ibyo rero, hari amasomo ushobora kwiga; icya mbere ni ukwirinda, ikindi twabonye ibyiza byo gukumira iki cyorezo ikindi nkeka ko tugomba kuba dukora mu bihe biri imbere nk’u Rwanda n’ahandi ni ukwirinda, ikindi ni ukuzana inkingo hano.”

    Izi mpuguke zagaragaje kandi ko hakenewe uburyo buhamye bwo gushora imari mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko mu gukumira indwara z’ibyorezo zikareka gufatwa nk’izizagira ingaruka ku bihugu bikennye gusa ahubwo n’ibihugu bikize bikajya mu rugamba rwo kwirinda no gukumira ibyorezo.

    Dr Donald Kaberuka yagaragaje ko urwego rw’ubuzima rukwiriye gushorwamo imari ku buryo bwihariye

  • Huye: Imiryango 64 yiganjemo iy’Abarokotse Jenoside yubakiwe inzu mu mezi icumi ashize –

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi.

    Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.

    Kanditse kuri Twitter ko “Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n’ibikoresho by’ibanze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n’ibikoresho by’ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.

    Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”

    Uyu mubyeyi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.

    Ati “Nzayifata neza, niba ari n’ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.”

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.

    Ati “Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk’ihungabana ndetse n’ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n’inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.”

    Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 12.7 Frw.

    Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.

    Abarokotse Jenoside bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi

    Buri muryango wahawe inzu ifite ubwiherero n’igikoni ndetse n’ibigega bifata amazi

    Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura yubakiwe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    [email protected]


  • Huye: Imiryango 64 yiganjemo iy’Abarotse Jenoside yubakiwe inzu mu mezi icumi ashize –

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi.

    Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.

    Kanditse kuri Twitter ko “Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n’ibikoresho by’ibanze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n’ibikoresho by’ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.

    Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”

    Uyu mubyeyi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.

    Ati “Nzayifata neza, niba ari n’ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.”

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.

    Ati “Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk’ihungabana ndetse n’ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n’inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.”

    Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 12.7 Frw.

    Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.

    Abarokotse Jenoside bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi

    Buri muryango wahawe inzu ifite ubwiherero n’igikoni ndetse n’ibigega bifata amazi

    Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura yubakiwe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    [email protected]


  • Rusizi: Hatashywe ’Postes de santé’ ebyiri, izimaze kuzura mu 2021 zigera kuri zirindwi –

    Abaturage bubakiwe izi poste de santé bavuze ko bishimye kuko zigiye kubaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

    Anastasie Zaniriza uri muri aba baturage, yavuze ko bitewe n’imiterere yaho atuye byamugoraga cyane kugera ku kigo nderabuzima.

    Dr Nzaramba Théoneste, uyobora ibitaro bya Mibiriizi yabwiye IGIHE ko iyi poste de santé yubatswe mu Murenge wa Bugarama yaje ikenewe.

    Ati “Hariya hantu haba abaturage benshi kandi hakunda kwibasirwa n’indwara zitandukanye bakundaga kuza kwivuriza ku bitaro bya Mibirizi, ariko iriya Poste de santé igiye kunganira ibitaro kuko dusanzwe dufite Ibigo nderabuzima bibiri byonyine.”

    Dr Nzaramba yavuze ko nubwo babonye Poste de santé itemerewe kubyaza abagore, gusa ngo ishobora Kubasuzuma.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yavuze ko mu Mirenge ya Gihundwe na Bugarama bishimira umubare wa Poste de santé nubwo batarageza ku mubare wose usabwa.

    Ati “Ukuyemo utugari twubatsemo ibigo nderabuzima n’ibitaro biri ku rwego rw’akarere, mu karere hose haba hakenewe byibura Poste de santé 70 ariko nk’Akarere ka Rusizi turishimira ko uyu munsi dufite 52 kandi mu mihigo twihaye nk’akarere mu myaka ibiri turifuza kuzaba twaramaze kubaka Poste de santé mu tugari twose tugize akarere ka kacu.”

    Akarere ka Rusizi gafite ibitaro bibiri biri ku rwego rw’akarere aribyo ibya Gihundwe n’ibya Mibirizi, ibigo nderabuzima 18 na Poste de santé 52.

    Mu mwaka wa 2021 Akarere ka Rusizi kamaze kuzuza Poste de santé zirindwi zitezweho kwegereza ubuvuzi abaturage

  • Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku munsi w’ababyeyi b’abagore –

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umubyeyi w’umugore wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi.

    Mu rwego rwo kwifatanya n’ababyeyi b’abagore Madamu Jeannette Kagame abinyujije kuri Twitter, yababwiye ko umurava bakorana mu kwita ku miryango yabo ukwiriye kubatera kuzirikana ko ntawigira.

    Ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari.”

    Yakomeje abasaba kwikunda no kwiyitaho. Ati “Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.”

    Madamu Jeannette Kagame akunze kugaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore ndetse akanabashimira umusanzu bagira mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

    Ku wa 8 Werurwe 2021 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, ubwo yari mu Nama yateguwe n’Umuryango Motsepe Foundation, wo muri Afurika y’Epfo uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko abagore b’Abanyarwanda bagiye bagaragaza kudatsimburwa mu bihe bikomeye binyuranye bagiye banyuramo, yemeza ko n’ibihe bya Covid-19 bakomeje kubyitwaramo neza.

    Ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko mu Rwanda ari uburenganzira abagore bafite kandi babyaza umusaruro.

    Ati “Imibare igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abagore n’abakobwa bari bagize 80% by’abayirokotse. Bahagaze gitwari mu kuziba icyuho cyari mu buyobozi, bafatanije n’abari muri sosiyete sivile, ndetse n’abanyamategeko bashyizeho politiki ziri mu za mbere nziza mu kurengera abagore ku rwego rw’isi.”

    “Ntibyabaye ngombwa ko abagore bajya mu mihanda guharanira uburenganzira bwabo, ahubwo babubonye mu buryo bwiza, hakurwaho inzitizi zababangamiraga, kandi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore nk’abayobozi, ababyeyi kandi bakaba abantu b’ingenzi mu ngeri zinyuranye basabwa gukomeza gukora cyane no muri ibi bihe bya Covid-19.

    Umunsi mpuzamahanga w’umubyeyi w’Umugore ufatwa nk’igihe cyo kubereka ko ari ab’ingenzi cyane ndetse hakazirikanwa n’uruhare bagira mu miryango yabo. Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

    Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi w’abagore warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

    Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza

  • Abanyamuryango ba Rotary International bibutse abazize Jenoside, basaba urubyiruko kwima amatwi abayipfobya –

    Rotary International mu Rwanda igizwe n’amatsinda anyuranye kandi mu byiciro bitandukanye aho nko mu cyiciro cy’abakuze harimo amatsinda 6, ariyo Rotary club Kigali Doyen, Rotary club Mont Jali, Rotary club Kigali Virunga, Rotary club Kigali Gasabo, Rotary club Musanze Murera na Rotary club Butare.

    Hari kandi amatsinda yashingiwe mu banyeshuri biga muri kaminuza azwi nka Rotaract 4, ariyo Rotaract club SFB, Rotaract club KIE, Rotaract club ALU na Rotaract club Kigali City.

    Buri tsinda muri aya ryari rihagarariwe muri ibi bikorwa byo kwibuka basanzwe bakora buri mwaka cyane ko biri no muri zimwe mu nkingi z’umuryango Rotary International.

    Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary mu Karere ka 9150 kagizwe n’ibihugu 10, akaba amuhagarariye mu Rwanda, Rugera Jeanette yavuze ko kwibuka bibafasha gukomeza kuzirikana amateka y’ibyabaye ndetse no kurushaho kwigisha urubyiruko.

    Yagize ati “Aba ari umwanya wo kongera kwibuka ibyabaye, tukazana n’urubyiruko ngo bamenye amateka y’u Rwanda, bamenye amateka ya Jenoside. Kandi dukomeze dukangurire Abanyarwanda ndetse n’Isi yose kurwanya jenoside no kurwanya abayipfobya, urubyiruko rukima amatwi abashaka kurushora mu bikorwa nk’ibyo.”

    Yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko, Rotary ijya itegura ibiganiro hagatumirwa abantu bazobereye mu mateka no kwigisha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko bakunze gutanga ubufasha ku banyeshuri barangije kaminuza bakajya kwiga ibijyanye n’uburyo bwo kubabungabunga amahoro no gukemura amakimbira mu kububakira ubushobozi.

    Rugera yasabye urubyiruko gusigasira umuco w’amahoro, kurangwa no gukorera hamwe, kwirinda amacakubiri kandi bakamenya amateka kugira ngo batayobywa.

    Umwe mu bagize uyu muryango akaba na Musenyeri ’Bishop’ mu idini rya Christian Light Church, Gapira Jean Faustin, yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba maso rugashungura ibyo rwumva mu rwego rwo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Mpereye ku murimo nkora w’ivugabutumwa, duhura n’urubyiruko rwinshi, bityo inama tubahereza usanga ari uko bagomba kubana, bakabana amahoro, bakabana neza kandi bagashyira hamwe cyane ko n’ibyabaye akenshi byagaragaye ko urubyiruko rwagiye rubigiramo uruhare. Ikindi bakubaha ababyeyi babo ariko bakima amatwi ababoshya ndetse bagaharanira kwiteza imbere kuko iyo bakennye bituma bagira imitekerereze itari myiza.”

    Perezida w’itsinda ry’urubyiruko rya Rotaract Club SFB Kigali, Murungi Mariam, yavuze ko nabo nk’urubyiruko bibonamo imbaraga zo guhangana nabo bashaka kugoreka amateka nkana kandi ko ibikorwa nk’ibyo byo kwibuka bituma barushaho kunguka ubumenyi bwisumbuyeho ku mateka.

    Ati “Nk’urubyiruko twaje muri ibi bihe byo kwibuka dusubira inyuma tukamenya y’uko guhesha igihugu cyacu ibyo bacyambuye, aribyo urukundo no gufashanya, aho kugira ngo tube nk’abakoze Jenoside ahubwo duteze imbere u Rwanda.”

    Murungi yasabye urubyiruko rugenzi rwe kutareka abagoreka amateka y’u Rwanda ahubwo bakinjira muri urwo rugamba rwo guhangana nabo bavuga ukuri badategwa kandi bitabateye ipfunwe.

    Ubusanzwe Umuryango Rotary International umaze imyaka 116, ugizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni 1.2 mu bihugu 200 ukoreramo usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye mu ngeri zose, haba mu buzima, uburezi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Abanyamuryango ba Rotary International bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Murungi Mariam yasabye bagenzi be guhagurukira rimwe bakarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Abantu 12 biyitaga aba ‘men’ bafashwe bambura abaturage bifashishije telefone –

    Ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 19 na 28 rwiyitaga aba ‘Men’, bamwe muri bo bemera icyo cyaha bakagaragaza uko babikoze ariko bagasaba imbabazi ko baramutse barekuwe batazongera kubikora.

    Umwe yagize ati “Hashize amezi ane mbigiyemo, noherereza umuntu message y’umwuka (ubutumwa) bw’uko abonye amafaranga ubundi nkamubwira ngo yayobye nkamusaba kuyansubiza. Hari uyaguha hari n’uyakwima.”

    Undi na we yunzemo ati “Njyewe narabikoze mbwira umuntu ko nibeshye mwoherereza amafaranga ibihumbi 14Frw maze mubwira kuyansubiza maze arayampa tuyagabana na bagenzi banjye. Narabikoze ariko ubu ndi kubitekerezaho ndamutse mbabariwe sinazongera kubikora.”

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry yavuze ko aba bafashwe bafitanye isano n’abandi bigeze gukora ibi byaha.

    Ati “Muri aba bantu bafashwe harimo abafitanye isano bakaba barimo abafite ababyeyi babo n’abavandimwe babo bafunzwe bazira icyaha nk’iki cy’ubwambuzi bushakana. Abenshi muri bo bari aba-agents b’amasosiyete y’itumanaho, bafite ubumenyi bwo gushuka abantu bakoresheje za kode babikuza cyangwa bakohereza amafaranga.”

    Dr Murangira B.Thierry yasabye abanyarwanda kurwanya ibi byaha batanga amakuru y’aho biri kubera, yemeza ko by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Nkungu, Gashonga na Nyakarenzo bakwiye guhaguruka bakarwanya aba bayita aba-men babashyiraho isura mbi.

    Abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka icumi naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kibahamye bafungwa imyaka itari munsi y’ibiri ariko itarengeje imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Abafashwe baturuka mu Mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo

    Bimwe mu bikoresho bifashisha mu bikorwa byo kwiba abantu bafatanywe

  • Muduteye ishema:Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku babyeyi b’abagore –

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugore (Mother’s Day) wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi. Muri uyu mwaka ukaba wizihijwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021.

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k’umubyeyi w’umugore ndetse n’uruhare agira mu mibereho y’umuryango.

    Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter ni umwe mu bifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza.

    Ati “Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore. Ku babyeyi b’abagore bose/ku mubyeyi w’umugore wa buri umwe. Muduteye ishema.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’umugore uje usanga hari byinshi byamaze guhinduka mu buzima bwe n’ubw’abandi bagore muri rusange, birimo guhabwa uburenganzira bungana n’abagabo, kugarurirwa icyizere bagashyirwa mu nzego z’ubuyobozi ndetse no gushyirirwaho amategeko atabahutaza mu kazi.

    Muri Guverinoma y’u Rwanda harimo abagore bagera kuri 50 %, byerekana agaciro n’ubushobozi by’umugore mu gihugu.

    Uretse muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 61.3%.

    Mu bucamanza ho abagore bangana na 49.6% mu gihe mu buyobozi bw’inama njyanama z’uturere ho bagera kuri 41%. Ibi birumvikana kuko Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

    Ibi byose bituma u Rwanda ruza imbere mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu gishyigikira ko umugabo n’umugore bagira amahirwe angana.

    Raporo ya 2019 y’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU) yerekana ko kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

    Amateka y’uyu munsi

    Icyumweru cya kabiri cya Gicurasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore, washyiriweho kumushimira no kumuha agaciro.

    Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

    Hashize imyaka ibiri nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, kuwa 12 Gicurasi 1907 Anna Jarvis yahaye indabo ababyeyi bari baje kwizihiriza uyu munsi muri Kiliziya ya St. Andrew iherereye i Grafton mu Burengerazuba bwa Virginia. Indabo zera zakoreshejwe icyo gihe zahise zitangira gukoreshwa muri uyu muhango.

    Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi w’abagore warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

    Mu 1920, Anna Jarvis yamaze igihe kirekire arwanya igitekerezo cy’abashakaga guhindura inyito yawo. Akenshi usanga mu birori byo kuwizihiza, hari abawukoresha nk’iturufu yo gukurura abakiriya bafata amafunguro bakawuyitirira, ugasanga kuri uwo munsi bateguye ayitwa “Mother’s Day Salad”. Nyuma y’imyaka itanu yaje gufatirwa i Philadelphia yigaragambya yamagana iki cyemezo.

    Yijujutiye ko intego nyamukuru yawo yatangiye kononwa hagamijwe gushaka indonke inyuze mu bucuruzi kandi warashyiriweho guha icyubahiro ababyeyi b’abagore.

    Muri icyo gihe yanditse ibaruwa ivuga ko gufata umunsi mukuru w’ababyeyi ukabangamira abantu, ukawugira uhenze cyane nka Noheli bidashimishije.

    Muri iyo baruwa, Anna Jarvis, avuga ko niba Abanyamerika badafite ubushake bwo kurinda uyu munsi mukuru w’ababyeyi ukava mu minsi itwara amafaranga menshi afite uburyo azakoresha mu guhagarika uyu munsi mukuru ntuzongere kubaho.

    Anna Marie Jarvis yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuya 1 Gicurasi 1864, aza kwitaba Imana ku ya 24 Ugushyingo 1948.

    Uyu munsi udasanzwe ufasha imiryango kwereka ababyeyi babo b’abagore ko ari ab’ingenzi cyane, mu Bwongereza wizihijwe kuya 26 Werurwe uyu mwaka.

    Perezida Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza