Tag: featured

  • Musanze: Abantu 33 bafashwe bahinduye hotel utubari –

    Muri aka gace hari hashize iminsi havugwa ko hotel zahinduwe utubari ku buryo abantu bazijyamo batagiye gucumbika ahubwo kunywa inzoga.

    Abafashwe bemera ko bakoze aya makosa kubera uburangare no kwirengagiza nkana amabwiriza yo kwrinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Musanze Caves Hotel, Muhawenimana Jeannette, yagize ati “Twari dufite abashyitsi baje kurara ariko ntabwo bari bipimishije Covid-19, hari n’abari baje gufata amafunguro ariko mu gihe ataraboneka bafata agacupa, biragoye rero kumenya utegereje amafunguro anywa n’uwaje kunywa gusa.”

    “Ndasaba imbabazi kandi nkashishikariza bagenzi banjye bafite hoteli kujya bitondera uburyo dusanzwe dukoresha kuko icyorezo kirahari kandi ni ukurinda ubuzima ndetse iyo dufashwe gutya mbona bibangamira abakiliya bacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yaburiye abafite hotel, abasaba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza nk’uko yatanzwe aho kwihisha inyuma yo kumva ko bemerewe gukora hotel zabo bakazihindura utubari.

    Ati “Kuba hotel zemerewe gukora ntibizemerera kuba ahantu utubari twimukiye, bimaze kugaragara ko muri hotel ariho bimuriye utubari, ibi bikorwa bigomba guhagarara kuko iyo bamaze kunywa ibisindisha ntibaba bagishoboye kubahiriza intera yagenwe, babimenye neza ko utubari tutemewe haba utwo abantu basigaye bahimba mu ngo, mu dushyamba n’utwo muri hotel. Turasaba abafite hotel ko bagomba kwitwararika bakadufasha kubahiriza amabwirizwa yagenwe kuko Covid-19 irahari.”

    Abafashwe bose bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe, bazacibwa amande yagenwe na Njyanama y’Akarere naho hotel bafatiwemo zo zizafungwa iminsi mirongo itatu zinacibwe amande y’ibihumbi ijana.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo mu Karere ka Musanze imibare y’abanduraga Covid-19 yazamukaga, byagaragaye ko intandaro yabyo ari abayikwirakwizaga banyuze muri hotel.

    Abafashwe basabwe kwirinda ibikorwa byose bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19

  • Dr Gahakwa Daphrose yasabiwe gufungwa imyaka irindwi –

    Ku wa 07 Gicurasi 2021 nibwo urubanza ruregwamo Dr Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Dr Gahakwa Daphrose wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha asaba urukiko mu bushishozi bwarwo kuzamugira umwere.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwa Gahakwa mu byaha ashinjwa bityo ko akwiriye gufungwa imyaka irindwi ku cyaha cyo kunyereza umutungo n’imyaka ibiri ku cyaha cyo kugira uruhare mu itangwa ry’isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko

    Daphrose yabwiye urukiko ko ahakana ibyo aregwa, asaba ko mu gihe inteko iburanisha izaba yiherereye yazamugira umwere, igahita inamurekura.

    Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28 Gicurasi saa Cyenda z’amanywa.

    Imvo n’imvano y’ibyo Daphrose Gahakwa aregwa

    Ubushinjacyaha bwataye muri yombi Gahakwa ku wa 2 Ukwakira 2020, icyo gihe bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu harimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyo kugira uruhare mu buryo butaziguye cyangwa buziguye mu itangwa ry’isoko mu nyungu ze bwite.

    Yafungiwe kuri Station ya Police ya Remera aregerwa Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 15 Ukwakira 2020.

    Mu iburanisha ryo ku wa 15 Ukwakira 2020, ubushinjacyaha bwavuze uregwa akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira.

    Bwavuze ko tariki ya 8 Kanama 2016 Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo masezerano yayasinye mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Gahakwa Daphrose yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora, bwavuze ko ibi bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari iya leta.

    Bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB ahubwo ari iye bwite.

    Bwavuze kandi ko hari inyandiko mvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017 nyuma y’aho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017.

    Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy’amapfa.

    Ikindi kandi ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y’umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

    Bwavuze ko hari abakozi bo muri RAB batanze ubuhamya bw’uburyo Gahakwa yabashyizeho igitutu kugira ngo risinywe mu gihe icyo gihe nta ngengo y’imari icyo kigo cyari gifite.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Daphrose Gahakwa gufungwa imyaka irindwi

    Dr Gahakwa yavuze ko ubwo yabaga Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasanze amasezerano muri dosiye z’uwari Umuyobozi Mukuru, areba ko amasezerano yubahirijwe. Ngo we yasinye atitaye ku kujya kureba abanyamigabane, icyo yakoze biba gusinya kugira ngo imirimo ya RAB itadindira.

    Ngo iyo aza no kureba akabona ko uwasinye ari Dr Kamugisha Edouard atari kumenya ko ari umukwe we, keretse iyo haba hariho ifoto. Ati “Nta ruhare nabigizemo rwose.” Yavuze kandi ko kuba umugabo we yarahawe akazi muri iryo soko nabyo nta ruhare na ruto yabigizemo.

    Ku bijyanye n’imashini yuhira yasanzwe mu murima we, ngo zaguzwe ari imashini enye. Mu murima we ngo yari yarahinzemo imyembe kandi ko itari ikeneye amazi muri icyo gihe ku buryo yajya kuhira.

    Iyo mashini ijya kujyanwa muri ako gace, ngo hitabwaga ku kureba uburyo imyaka y’abahinzi yarokorwa hatitawe ku kuvuga ngo ni umurima wa runaka. Kugira ngo ihagere, yashimangiye ko atigeze asaba ko yahajyanwa kuko we yari afite iye yaguze.

    Ati “Yarahageze irapfa, ipfuye aho nayiboneye ndavuga nti hari imashini iri ku nkengero z’ikiyaga hafi y’isambu yanjye, barambwira ngo baraza kuyitwara, ngo izo mashini zose zarapfuye […] iyo mba ndi ushaka kunyereza umutungo wa Leta, hari imashini nshya zari muri RAB, sinari kujya kunyereza kiriya bazererezaga mu baturage.”

    Yabwiye Urukiko ko ruramutse rubonye iyo mashini yapfuye kandi ishaje yitirirwa ko yanyereje, “wakumirwa”.

    Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, mu 2018 nibwo Minisitiri w’Intebe yamwirukanye muri RAB hamwe n’abandi bakozi batatu.


  • Ababyeyi basabwe kurinda ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ikoranabuhanga –

    Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku ngaruka z’ikoranabuhanga ku muryango, yahuriyemo n’Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’ikoranabuhanga ya HeHe Limited, Iribagiza Clarisse ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa AC Group yakoze ikarita z’urugendo zizwi nka Tap & Go, Buchana Patrick.

    Ikoranabuhanga risanzwe riri kwigarurira igice kinini cy’ubuzima bwa muntu mu kurushaho kujyana n’ibigezweho, gukora byinshi byiza kandi mu gihe gito hagabanywa imvune umuntu agirira mu kazi.

    Muri ibi bihe by’icyorezo ryimakajwe kurushaho nk’imwe mu ngamba zo guhangana nacyo, aho risigaye rikoreshwa mu bikorwa na serivisi byose aho bishoboka, mu rwego rw’amakuru, imyidagaduro, uburezi, gukora akazi, guhererekanya amafaranga n’ibindi.

    Batamuriza yagaragaje ko nubwo rifatiye runini umuryango, rigira n’ingaruka mbi nyinshi by’umwihariko ku bana, iyo ritagenzuwe hakiri kare.

    Ati “Akenshi iyo turi mu rugo turangariza abana kuri televiziyo kugira ngo bataturogoya. Byagaragaye ko ibyo bigira ingaruka mbi kuri bamwe mu bana, ndetse nka Minisiteri turasaba ababyeyi kwita ku bana babo kubera ko ubwonko bw’umwana bukura 80% mbere y’imyaka itandatu, rero ntabwo baba bakeneye televiziyo na za telefoni ngo bakure.”

    “Bakeneye kuba hamwe n’abagize umuryango bakiga babareberaho. Nk’umugabo cyangwa umugore, niba umara umunsi wose kuri telefoni cyangwa mudasobwa ntabwo bizabafasha kuko nabo bazagendera ku rugero rwawe.”

    Batamuriza yasabye ababyeyi kuzirikana ko icyo abana bakeneye ari ugukura kandi bazakura babafatiraho urugero, bityo ko bababera urugero rwiza.

    Iribagiza Clarisse yasobanuye ko kuba akazi karimuriwe mu rugo ababyeyi benshi bakaba bagakora hifashishijwe ikoranabuhanga bitagombye kubabuza kwita ku muryango.

    Ati “Tugomba kugakora ni byo, ariko tugafata n’umwanya wo kwita ku muryango, tukaba twazimya bya bikoresho by’ikoranabuhanga tugaha n’umwanya umuryango.”

    Buchana Patrick yavuze ko kuri we umubyeyi akwiye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo ritamubuza kuzuza inshingano z’umuryango, “mu kurera abana neza”.

    Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga irimo kuba bamwe bashyira ubuzima bwite bw’umuryango ku karubanda nayo yanenzwe, hatangwa inama ko ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga bukwiye gutandukanywa n’ubw’umuryango.

    Batamuliza Mireille yasabye ababyeyi kurinda abana kugerwaho n’ingaruka z’ikoranabuhanga

  • Musanze: Abantu 33 bafashwe bahinduriye hotel utubari –

    Muri aka gace hari hashize iminsi havugwa ko hotel zahinduwe utubari ku buryo abantu bazijyamo batagiye gucumbika ahubwo kunywa inzoga.

    Abafashwe bemera ko bakoze aya makosa kubera uburangare no kwirengagiza nkana amabwiriza yo kwrinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Musanze Caves Hotel, Muhawenimana Jeannette, yagize ati “Twari dufite abashyitsi baje kurara ariko ntabwo bari bipimishije Covid-19, hari n’abari baje gufata amafunguro ariko mu gihe ataraboneka bafata agacupa, biragoye rero kumenya utegereje amafunguro anywa n’uwaje kunywa gusa.”

    “Ndasaba imbabazi kandi nkashishikariza bagenzi banjye bafite hoteli kujya bitondera uburyo dusanzwe dukoresha kuko icyorezo kirahari kandi ni ukurinda ubuzima ndetse iyo dufashwe gutya mbona bibangamira abakiliya bacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yaburiye abafite hotel, abasaba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza nk’uko yatanzwe aho kwihisha inyuma yo kumva ko bemerewe gukora hotel zabo bakazihindura utubari.

    Ati “Kuba hotel zemerewe gukora ntibizemerera kuba ahantu utubari twimukiye, bimaze kugaragara ko muri hotel ariho bimuriye utubari, ibi bikorwa bigomba guhagarara kuko iyo bamaze kunywa ibisindisha ntibaba bagishoboye kubahiriza intera yagenwe, babimenye neza ko utubari tutemewe haba utwo abantu basigaye bahimba mu ngo, mu dushyamba n’utwo muri hotel. Turasaba abafite hotel ko bagomba kwitwararika bakadufasha kubahiriza amabwirizwa yagenwe kuko Covid-19 irahari.”

    Abafashwe bose bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe, bazacibwa amande yagenwe na Njyanama y’Akarere naho hotel bafatiwemo zo zizafungwa iminsi mirongo itatu zinacibwe amande y’ibihumbi ijana.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo mu Karere ka Musanze imibare y’abanduraga Covid-19 yazamukaga, byagaragaye ko intandaro yabyo ari abayikwirakwizaga banyuze muri hotel.

    Abafashwe basabwe kwirinda ibikorwa byose bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19

  • Ibyo wamenya kuri filime ‘Unzi Igice’ ikebura abanyarwanda baba mu mahanga baharabika urwababyaye –

    Iki kigo gifite umushinga wo gukumbuza u Rwanda abanyarwanda baba mu mahanga batahaheruka, cyakoze filime iri ku rwego mpuzamahanga.

    Iyi filime yiswe “Unzi Igice” bishatse kuvuga ko hari abantu baba bazi u Rwanda ariko ugasanga baruzi igice. Yarangije gukorwa ihabwa igihugu binyujijwe muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Minema .

    Nyirinkindi Uwizeyimana Clement, uhagarariye iki kigo giherereye mu Ntara y’Amajyepfo , yavuze ko iyi filime bakoze igaragaramo ibintu bituma buri munyarwanda yibaza ibibazo byinshi mu mutima we harimo no kwibaza uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu cye.

    Avuga ko hagaragaramo intambara ikomeye cyane y’abantu bari mu gihugu n’abari hanze yacyo bavuga nabi u Rwanda ku bw’inyungu babifitemo bagahangana n’abandi bakivuga neza berekana n’ibimenyetso .

    Hanagaragaramo kandi intambara itoroshye y’ababuza abana bakuriye mu mahanga kugera mu Rwanda kugira ngo batamenya ukuri bahishwe, muri iyi harimo umukecuru ushaje kandi urwaye waraze abana be imitungo yarangiza akabasaba ko hari n’abandi bantu 12 ashaka ko bashyira impano yabageneye.

    Impano zitangwa muri iyi filime hari izitangwa zihabwa, uwazanye gahunda ya Girinka munyarwanda , uwasubije imitungo ba nyirayo, uwazanye uburezi kuri bose, uwazanye Mituelle de Santé , uwazanye indangamuntu itagira ubwoko ndetse n’uwahaye abagore ijambo.

    Ni filime yiganjemo ikoranabuhanga cyane ku buryo iryohera umuntu wese wayirebye, irimo amashusho menshi agaragagaza iterambere ry’igihugu. Igihe izagira hanze ntabwo kiramenyekana neza gusa ni muri uyu mwaka.

    Iki kigo cyakoze iyi filime ubusanzwe cyakira abantu bafite impano zishobora kujya ku isoko ry’u Rwanda cyangwa hanze yarwo zikaba zabyazwa umusaruro.

    Ikigo cy’ubushakashatsi TH3 cyakoze iyi filime cyakoze robot yumva, ivuga , icana umuriro wa gaz cyangwa ikawuzimya , igatereka amasafuriya atandukanye ku mashyiga , ifite ubushobozi bwo gushyira amazi mu byo kurya , byashya igakuraho ibiryo ikabibika ,ukaza kugera mu rugo byamaze gushya, iki kigo kikaba ari ihuriro ry’abanyabugeni , n’abanyabukorikori n’abanyabugenge.

    Iyi filime igaragaramo Mariya Yohana

    Nyirinkindi Uwizeyimana Clement uhagarariye ikigo cyakoze iyi filimi

    Uyi ni umwe mu bagaragara muri iyi filime

  • Dr Kaberuka yagaragaje amasomo y’ingenzi Afurika yigiye kuri Covid-19 –

    Mu biza ku isonga bigaragazwa n’abahanga nk’amasomo iki cyorezo kizasigira Isi n’abayituye ni uburyo igenamigambi n’ishoramari ryakorwaga n’abikorera ndetse na za leta z’ibihugu rikwiye guhinduka hakibandwa cyane ku rwego rw’ubuzima no kwimakaza ikoranabuhanga.

    Kuva muri za Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yari isa n’iyamaze kugera ku Isi hose, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byarafunze, abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo.

    Hari raporo zigaragaza ko ibihugu bya Afurika biri mu byashegeshwe bikomeye n’ingaruka ku buryo ubukungu bw’uyu mugabane mu 2020 byari byitezwe ko buzamuka ku kigero cya 3.2% buza kugabanyuka ku kigero cya -0.8%

    Nk’u Rwanda, ubukungu bwarwo ubusanzwe mu 2020 bwari bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 8%, ariko ntabwo ariko byaje kugenda kubera ko bwazamutse ku kigero cya 2% gusa muri uwo mwaka.

    Ku rundi ruhande ariko iki cyorezo cyasize amasomo menshi kuko nko mu Rwanda, mbere yacyo [ubwo ni mu 2019] habarurwaga ibigo 10 bitanga serivisi n’ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), kuri ubu bimaze kugera kuri 63.

    Aha niho impuguke mu by’ubukungu n’ubucuruzi zihera zigaragaza ko yaba u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi muri rusange, hakwiye kurebwa uburyo ishoramari rikorwa ryakwibanda ku gukoresha ikoranabuhanga bikanajyana no kubaka urwego rw’ubuzima.

    Umunyarwanda Dr Kaberuka Donald, impuguke akaba n’umuhanga mu by’ubukungu, kuri ni Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kurwanya Covid-19, avuga ko hari amasomo ane y’ingenzi iki cyorezo cyasigiye Isi arimo kuba cyarasanze ibihugu byose bititeguye guhangana nacyo.

    Yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku masomo Covid-19 ikwiye gusigira abatuye Isi ndetse n’ibyakorwa na za leta z’ibihugu by’umwihariko iza Afurika n’ingamba zashyirwaho zigafasha mu kongera kuzahura ubukungu nyuma y’iki cyorezo.

    Ni ikiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi w’Ikigo Allsights Africa, Dr Youssef Travaly ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo gifasha Abacuruzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba [Trande Mark East Africa/TMEA], Mutesi Patience.

    Dr Kaberuka usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SouthBridge gitanga ubujyanama kuzi za guverinoma no ku bikorera muri Afurika mu bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, yavuze ko mbere hose ibyorezo byafatwaga nk’ibigira ingaruka kuri Afurika n’ibihugu bikennye gusa ku buryo iki cyatunguye ibihugu bikize.

    Ati “Ku Isi yose twize ibintu bine kuri iki cyorezo, icya mbere ni uko Isi yose itari yiteguye yaba n’ibihugu bikize. Ndakeka impamvu yo kuba tutari twiteguye ni uko mu gihe kirekire gishize, ibyorezo byafatwaga nk’ibibazo ku bihugu bikennye. Reba za Ebola ndetse n’ibindi nka Malariya yica nibura abana ibihumbi 500 muri Afurika buri mwaka.”

    Yakomeje agira ati “Kuri iki cyorezo cya Covid-19, navuga ko Afurika yari yiteguye no kurusha ibihugu bikize kandi n’ingamba zashyizweho hakiri kare mu guhangana nacyo zafashije mu kugabanya ingaruka z’iki cyorezo.”

    Dr Kaberuka yavuze kandi ko muri rusange hari isomo rikomeye ry’uko Isi yabashije kubona inkingo za Covid-19, mu gihe cya vuba ariko nanone habaho ikindi kibazo cy’uburyo ibihugu bikize byagaragaje ukuziharira.

    Ati “Isomo rya kabiri; biratangaje kuko ibyo siyansi ishobora gukora iyo inzego z’abikorera muri siyansi zishyizemo ubushobozi bwazo, mu mezi make tubashije kubona inkingo. Ikibazo ariko navuga ko ari isomo rya gatatu ni uko abungukira muri iyo siyansi atari bose, mu gihe cya vuba, siyansi itanze igisubizo cy’inkingo ariko zikubiwe n’ibyo bihugu bikize gusa.”

    Yakomeje agira ati “Kubura k’ugusaranyanga ibyo siyansi ishobora gukora byabaye isomo rikomeye. Mu ncamake Isi ntabwo yari yiteguye, siyansi yatweretse ibishoboka ariko ukudasaranganya ibyo bikoresho birimo ibyo gupima, inkingo […] Afurika yari yiteguye, ubukungu nabwo bwarahungabanye cyane.”

    Mutesi Patience uyobora Trade Mark East Africa yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye haba ku bucuruzi by’umwihariko ibyoherezwa mu mahanga haba ku Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Isi muri rusange.

    COVID-19 yahungabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z’Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Mutesi ati “Ubucuruzi mu karere bwagizweho ingaruka na Covid-19, iyo urebye ngo mu gihembwe cya mbere cya 2020, ibicuruzwa byaba ibijyanywa mu mahanga n’ibizanwa mu Karere, byariyongereye cyane ariko bigeze mu Ukwakira 2020, byaramanutse cyane ku buryo bugaragara.”

    Ingamba zikakaye zo guhangana na Covid-19 zari ngombwa

    Uguhungabana k’ubukungu hirya no hino ku Isi ahanini byagiye biterwa n’ingamba zikomeye ibihugu byagiye bishyiraho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Nko mu Rwanda, ubwo iki cyorezo cyahageraga muri Werurwe 2020, ibikorwa byinshi byarafunzwe mu buryo bw’agateganyo, abaturage bashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo, abakozi ba leta n’abikorera basabwa gukorera mu ngo aho bishoboka n’andi mabwiriza akakaye yashyizweho na Guverinoma.

    Kugeza uyu munsi hari ibikorwa birimo nk’utubari tutarafungura n’umunsi umwe kuva muri Werurwe 2020, ni ukuvuga ko abari barashoye imari muri ibyo bikorwa bagiye mu bihombo bikomeye ndetse n’abari babifitemo akazi bose baba abashomeri.

    Dr Kaberuka avuga ko izi ngamba iyo zitaza gushyirwaho ibintu byari kuba bibi kurushaho n’ubwo nazo zatumye habaho uguhungabana gukomeye k’ubukungu.

    Ati “Byari kugenda gute iyo tuba tutarabikoze? Ndatekereza ko umwanzuro wo gufata izi ngamba byanajyanaga n’uko tutari dufite ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima; ntabwo nizeye ko turi ku musozo w’iki cyorezo cyangwa niba iyi ariyo virusi ya nyuma, ariko navuga ko ingamba zagiye zifatwa na guverinoma zari ngombwa kuko zatumye icyorezo kitaba icyiza.”

    Dr Youssef Travaly usanzwe ari na Visi Perezida w’Ihuriro rya Next Einstein Forum, ushinzwe Siyansi, guhanga udushya ndetse n’abafatanyabikorwa, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byagaragaje ko byari byiteguye guhangana n’iki cyorezo ahanini hagendewe ku ngamba zashyizweho n’uburyo zashyizwe mu bikorwa.

    Ati “Ntabwo twagereranya ibihugu runaka ariko ndavuga ku Rwanda, ingamba zafashwe n’uburyo zashyizwe mu bikorwa wabonye ko byagiye bifasha mu kugabanya umubare w’abandura iki cyorezo. Ibi kandi niko bimeze no mu bindi bihugu nka Israel n’ahandi.”

    Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021, imibare ya buri munsi itangazwa na Ministeri y’Ubuzima ku miterere y’icyorezo, ahagaragazwa abanduye, abo cyahitanye ndetse n’abakize; nibura ku munsi wasangaga hagaragara abantu barenga 300 banduye Coronavirus, gusa ku bw’ingamba zigenda zifatwa, kuri ubu hari kugaragara abari munsi ya 100 ku munsi.

    Dr Youssef ati “Iyo urebye ibyo rero, hari amasomo ushobora kwiga; icya mbere ni ukwirinda, ikindi twabonye ibyiza byo gukumira iki cyorezo ikindi nkeka ko tugomba kuba dukora mu bihe biri imbere nk’u Rwanda n’ahandi ni ukwirinda, ikindi ni ukuzana inkingo hano.”

    Izi mpuguke zagaragaje kandi ko hakenewe uburyo buhamye bwo gushora imari mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko mu gukumira indwara z’ibyorezo zikareka gufatwa nk’izizagira ingaruka ku bihugu bikennye gusa ahubwo n’ibihugu bikize bikajya mu rugamba rwo kwirinda no gukumira ibyorezo.

    Dr Donald Kaberuka yagaragaje ko urwego rw’ubuzima rukwiriye gushorwamo imari ku buryo bwihariye

  • Huye: Imiryango 64 yiganjemo iy’Abarokotse Jenoside yubakiwe inzu mu mezi icumi ashize –

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi.

    Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.

    Kanditse kuri Twitter ko “Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n’ibikoresho by’ibanze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n’ibikoresho by’ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.

    Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”

    Uyu mubyeyi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.

    Ati “Nzayifata neza, niba ari n’ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.”

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.

    Ati “Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk’ihungabana ndetse n’ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n’inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.”

    Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 12.7 Frw.

    Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.

    Abarokotse Jenoside bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi

    Buri muryango wahawe inzu ifite ubwiherero n’igikoni ndetse n’ibigega bifata amazi

    Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura yubakiwe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    [email protected]


  • Huye: Imiryango 64 yiganjemo iy’Abarotse Jenoside yubakiwe inzu mu mezi icumi ashize –

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi.

    Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura naho indi 16 yubakirwa mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya.

    Akarere ka Huye katangaje ko usibye imiryango 14 yamaze kuzitaha mu Murenge wa Kigoma, izindi nazo zizatahwa mu minsi ya vuba.

    Kanditse kuri Twitter ko “Imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 34 mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa Mukura iri kugana ku musozo. Abagenerwabikorwa bazazitaha zarashyizwemo n’ibikoresho by’ibanze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze guhabwa izo nzu zirimo n’ibikoresho by’ibanze, bavuze ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma, yavuze ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.

    Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko ejobundi mu kwa mbere ngiye kumva numva ngo batangiye kutwubakira. Ejobundi ngiye kumva numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”

    Uyu mubyeyi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inzu nziza yo kubamo avuga ko azayifata neza.

    Ati “Nzayifata neza, niba ari n’ikirahure kimenetse nzashaka uko ngisubizamo ntiriwe mbahamagara.”

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko bimwe mu bikibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside harimo abatagira amacumbi ariko uko ubushobozi bubonetse bagenda bubakirwa.

    Ati “Haracyari ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside nk’ihungabana ndetse n’ibikomere bidakira. Amacumbi adahagije nayo aracyari ikibazo ndetse n’inzu zishaje, ariko uko ubushobozi buboneka tugenda tububakira duhereye ku bababaye kurusha abandi.”

    Izo nzu zose zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe (Two in One) kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Buri nzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 12.7 Frw.

    Usibye iyi miryango 64 yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenosode bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira bagahabwa amabati.

    Abarokotse Jenoside bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi

    Buri muryango wahawe inzu ifite ubwiherero n’igikoni ndetse n’ibigega bifata amazi

    Imiryango 34 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura yubakiwe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    [email protected]


  • Rusizi: Hatashywe ’Postes de santé’ ebyiri, izimaze kuzura mu 2021 zigera kuri zirindwi –

    Abaturage bubakiwe izi poste de santé bavuze ko bishimye kuko zigiye kubaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

    Anastasie Zaniriza uri muri aba baturage, yavuze ko bitewe n’imiterere yaho atuye byamugoraga cyane kugera ku kigo nderabuzima.

    Dr Nzaramba Théoneste, uyobora ibitaro bya Mibiriizi yabwiye IGIHE ko iyi poste de santé yubatswe mu Murenge wa Bugarama yaje ikenewe.

    Ati “Hariya hantu haba abaturage benshi kandi hakunda kwibasirwa n’indwara zitandukanye bakundaga kuza kwivuriza ku bitaro bya Mibirizi, ariko iriya Poste de santé igiye kunganira ibitaro kuko dusanzwe dufite Ibigo nderabuzima bibiri byonyine.”

    Dr Nzaramba yavuze ko nubwo babonye Poste de santé itemerewe kubyaza abagore, gusa ngo ishobora Kubasuzuma.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yavuze ko mu Mirenge ya Gihundwe na Bugarama bishimira umubare wa Poste de santé nubwo batarageza ku mubare wose usabwa.

    Ati “Ukuyemo utugari twubatsemo ibigo nderabuzima n’ibitaro biri ku rwego rw’akarere, mu karere hose haba hakenewe byibura Poste de santé 70 ariko nk’Akarere ka Rusizi turishimira ko uyu munsi dufite 52 kandi mu mihigo twihaye nk’akarere mu myaka ibiri turifuza kuzaba twaramaze kubaka Poste de santé mu tugari twose tugize akarere ka kacu.”

    Akarere ka Rusizi gafite ibitaro bibiri biri ku rwego rw’akarere aribyo ibya Gihundwe n’ibya Mibirizi, ibigo nderabuzima 18 na Poste de santé 52.

    Mu mwaka wa 2021 Akarere ka Rusizi kamaze kuzuza Poste de santé zirindwi zitezweho kwegereza ubuvuzi abaturage

  • Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku munsi w’ababyeyi b’abagore –

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umubyeyi w’umugore wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi.

    Mu rwego rwo kwifatanya n’ababyeyi b’abagore Madamu Jeannette Kagame abinyujije kuri Twitter, yababwiye ko umurava bakorana mu kwita ku miryango yabo ukwiriye kubatera kuzirikana ko ntawigira.

    Ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari.”

    Yakomeje abasaba kwikunda no kwiyitaho. Ati “Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.”

    Madamu Jeannette Kagame akunze kugaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore ndetse akanabashimira umusanzu bagira mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

    Ku wa 8 Werurwe 2021 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, ubwo yari mu Nama yateguwe n’Umuryango Motsepe Foundation, wo muri Afurika y’Epfo uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko abagore b’Abanyarwanda bagiye bagaragaza kudatsimburwa mu bihe bikomeye binyuranye bagiye banyuramo, yemeza ko n’ibihe bya Covid-19 bakomeje kubyitwaramo neza.

    Ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko mu Rwanda ari uburenganzira abagore bafite kandi babyaza umusaruro.

    Ati “Imibare igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abagore n’abakobwa bari bagize 80% by’abayirokotse. Bahagaze gitwari mu kuziba icyuho cyari mu buyobozi, bafatanije n’abari muri sosiyete sivile, ndetse n’abanyamategeko bashyizeho politiki ziri mu za mbere nziza mu kurengera abagore ku rwego rw’isi.”

    “Ntibyabaye ngombwa ko abagore bajya mu mihanda guharanira uburenganzira bwabo, ahubwo babubonye mu buryo bwiza, hakurwaho inzitizi zababangamiraga, kandi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore nk’abayobozi, ababyeyi kandi bakaba abantu b’ingenzi mu ngeri zinyuranye basabwa gukomeza gukora cyane no muri ibi bihe bya Covid-19.

    Umunsi mpuzamahanga w’umubyeyi w’Umugore ufatwa nk’igihe cyo kubereka ko ari ab’ingenzi cyane ndetse hakazirikanwa n’uruhare bagira mu miryango yabo. Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

    Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi w’abagore warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

    Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza