Tag: featured

  • Nyamagabe: Ikamyo yakoze impanuka babiri bari bayirimo irabahitana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi iteme ryo ku mugezi wa Nkungu utandukanya imirenge ya Gasaka na Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, ryaritse mu minsi yashize, bituma umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe utaba nyabagendwa.

    Icyakora mu gihe ririmo gusanwa, habaye hakozwe agahanda ko kuba kifashishwa n’imodoka, ariko iyi kamyo yaraye iguye aho abasana umuhanda bacukuye, bagatangira no kubaka iteme bundi bushya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yatangarije Kigali Today ko iyo kamyo yaraye ikoze impanuka ifite purake RAE012D ku gice cy’imbere ndetse na RL2521 ku gice cy’inyuma, kandi ko shoferi na kigingi bari bayirimo bayipfiriyemo.

    Kuri ubu ngo barimo gushakisha uko abapfuye bakurwamo, ndetse n’ikamyo ubwayo ikazamurwa.

    SP Kanamugire arasaba abatwara ibinyabiziga binyura muri kiriya gice cy’umuhanda Huye-Nyamagabe kwitonda, kuko bigaragara ko impanuka y’iriya kamyo ishobora kuba yatewe n’uko yihutaga, shoferi ntabashe kubona ibimenyetso by’uko umuhanda uri gukorwa, cyane ko hari na nijoro, hatabona neza.

    source : https://ift.tt/3DN6Fpb

  • Rubavu: Abateza imbere Ubumwe n’ubwiyunge bashyikirijwe inkunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyikirijwe inkunga ya miliyoni 4.5Frw
    Bashyikirijwe inkunga ya miliyoni 4.5Frw

    Korora ingurube, ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga ni imwe mu mishinga izashyirwa mu bikorwa n’amatsinda 15 agizwe n’abaturage barenga 300 bahuriye mu bikorwa by’isanamitima no kwimakaza imibanire myiza mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

    Ni inkunga bashyikirijwe n’umuryango ugamije isanamitima (CBS Rwanda) uzwi nka Mvura nkuvure.

    Angela Jansen, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango CBS Rwanda, avuga ko inkunga yatanzwe igamije guteza imbere imishinga yatangijwe n’ayo matsinda.

    Agira ati “Aya matsinda amaze igihe kinini akora kandi twayabaye hafi, afite ubunararibonye mu kwita ku bikorwa byayo. Amafaranga bahawe ni ayo guteza imbere ibikorwa batangiye.”

    Ubushobozi buke ni imwe mu mbogamizi ituma imishinga imwe icumbagira cyangwa ntigere ku ntego.

    Ubuyobozi bwa CBS Rwanda butangaza ko mbere yo gutanga inkunga kuri ayo matsinda yabanje guhabwa ubumenyi ku isanamitima hamwe no gutegura imishinga, kuyishyira mu bikorwa no kuyicunga.

    Abateza imbere Ubumwe n
    Abateza imbere Ubumwe n’ubwiyunge bari mu mahugurwa

    Felibien Hirwa Tuzayisenga, umukozi wa CBS Rwanda agira ati “Twabanje kubaha ubumenyi bwo gukora imishinga no kuyicunga, kubera ari imishinga bari basanzwe baratangiye turizera ko ubushobozi bahawe buzihutisha ibikorwa.”

    CBS Rwanda ikorana n’imiryango ifitanye amakimbirane n’abafungiye muri gereza, ukaba ukorana n’amatsinda 135 mu turere icyenda turimo: Gasabo, Nyamagabe, Muhanga, Nyanza, Gicumbi, Rulindo, Burera, Rubavu and Karongi.

    Diogene Karangwa, umuhuzabikorwa wa CBS Rwanda, avuga ko abitabira ibikorwa bya Mvura nkuvure 60% bagira imibanire myiza nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge, badafite kwishishanya mu gihe benshi mu bahurira muri uyu mushinga ari abigeze kugirana amakimbirane, abakoze Jenoside n’abayirokotse.


    source : https://ift.tt/3ctRMMi

  • Ferwafa yanze ubusabe bwa APR FC bwo gusubika umukino wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 23/11/2021, ni bwo hategerejwe umukino uba witezwe na benshi mu bakunzi ba siporo by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, umukino ikipe ya APR FC izakiramo rayon Sports.

    Ikipe ya APR FC ifite umukino izahuramo na RS Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 28/11/2021 ubwo hazaba hashize iminsi itanu ihuye na Rayon Sports, yandikiye Ferwafa tariki 16/11 iyisaba ko umukino bagomba guhura na Rayon Sports usubikwe.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ryandikiye APR FC riyimenyesha ko ubusabe bwayo butemewe kuko basanga nta shingiro bufite, bityo uyu mukino ukazaba nk’uko byari biteganyijwe.

    Ibaruwa ya Ferwafa iragira iti “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ‘CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe.”

    source : https://ift.tt/30DxBJ4

  • Icyo wamenya ku ihohoterwa rishingiye k’ubukungu #Rwanda #RwOT

    Ihohoterwa rishingiye k’ ubukungu ni ihohoterwa rikorwa n’umwe mu bashakanye bagakoresha nabi umutungo wo murugo no kuwusesagura bagamije gukenesha umugabo cyangwe umugore. 

    Akenshi iyo hatekerejwe ihohoterwa ryo murugo bibanda cyane ku magambo cyangwe ibikorwa bibi umwe mubashakanye ashobora gukorera undi. Ariko nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi 90% by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, zifite aho zihuriye n’ubukungu.

    Cyane muri ibi bihe, isi yahuye n’akaga ka COVID19 yaturutse mu mujyi wa wuhan mu bushinwa, ubukungu bw’isi yose bugahungabana, aho biteganijwe ubwiyongere bwa za gatanya hagati y’abashakanye. 

    Abashakanye barakangurirwa kumenya no kw’iyita cyane ku bimenyetso bigaragaza guhohoterwa mu b’ukungu ku buryo byabarinda ingaruka mbi zirimo no gutandukana kwabo, gucana inyuma, n’izindi hohoterwa, Ibimenyetso by’ ihohotera rishingiye k’ubukungu ni ibikurikira :

    1) Kudashaka gukora

    Iyo umwe mubashakanye adashaka gukora ngo afashe mugenzi we kuzuza inshingano mu by’ubukungu z’urugo aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye k’ubukungu.

    2) Gusesagura umutungo

    Iyo umwe mu bashakanye ahisha cyangwa asesagura umuntugo w’urugo mu bihe bikomeye nk’ibi bya COVID19 kandi atabikoreye aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye ku b’ukungu.

    3) Kutazigamira umuryango

    Kw’izigamira n ibisaba amafaranga menshi, niyo wazigama igiceri cy’ijana mu cyumweru ariko uwo muco urinda umuryango ibihe bikomeye. Iyo urugo rudafite kw/izigamira guhoraho ruba ruri mukaga rwo kuzatandukana igihe ubukungu bwazaba buhungabanye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bisaba by’ibuze umuryango kugira ubuzigame bungana na Miliyoni 2 z’amanyarwanda (zihoraho), kugirango ubashe guhangana n’imihindagurike y’ubukungu.

    4) Kutita ku icungamutungo (Comptabilite)

    Gukoresha amafaranga utitaye kuyasohotse n’ayinjiye, no kutagira budget bishira umuryango mu kaga ko guhungabanwa n’ibura ry’amafaranga.

    Ibi ni ibimenyetso bine bikomeye mu bigomba kw’ ibandaho hagati y’abashakanye kugirango birinde ihohotera rishingiye k’ubukungu.

    Source : godforabetterlife

  • U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku buringanire – #rwanda #RwOT

    Iyi nama iteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 17 na 20 Nyakanga mu 2023 aho izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bitandatu baturutse hirya no hino ku isi.

    Mu nama nk’iyi igiye kubera muri Afurika, haganirwa ku ngingo zitandukanye harebwa ibibazo bikibangamiye uburinganire bw’abagabo n’abagore, haba mu burenganzira bwabo, ubuzima bw’imyororokere, imibereho n’ibindi.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira iyo nama, nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Women Deliver ribigaragaza.

    Ati “Ni ishema ku Rwanda kuba rugiye kwakira iyi nama. Byerekana ko ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu guteza imbere uburinganire ziri gutanga umusaruro.”

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye ku Isi buzagerwaho ari uko abantu bose bagize amahirwe ku butabera, uburenganzira bwa muntu, serivisi z’ubuzima n’andi mahirwe atuma abantu babaho batekanye.

    Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Kigo cy’Abanya-Canada gishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Joshua Tabah, washyikirije Minisitiri Bayisenge inkoni igaragaza ko Women Deliver Conference izabera mu Rwanda, yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuba abantu baturutse mu bihugu bisaga 165 hirya no hino ku Isi bazahurira i Kigali.

    Yavuze ko ari undi mwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo ziteza imbere abagore.

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin, yavuze ko iyi nama ije ikenewe cyane by’umwihariko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ingaruka zatewe na Covid-19.

    Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyazanye ingorane zikomeye ku bagore n’abakobwa, kikaba gishobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu buringanire n’ubwuzuzanye. Twumva ko ubuvugizi n’ishoramari mu bijyanye n’uburinganire ari ingenzi cyane ngo ingamba zagiye zifatwa zishyirwe mu bikorwa”.

    Women Deliver Conference 2023 izitabirwa n’abasaga 6.000 imbonankubone, mu gihe abandi bagera ku bihumbi 200 bazayikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ni inama byitezwe ko hejuru y’ibibazo byugarije uburinganire n’iterambere ry’abagore, izanagaruka ku guha urubuga amatsinda y’abantu akunzwe guhezwa mu muryango.

    Women Deliver yateguye iyi nama yijeje ko izakomeza gukurikiranira hafi ibijyanye n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo abazitabira inama bazayikorera mu mutekano.

    U Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori

    source : https://ift.tt/3lbchlR

  • Nyirabahire wigisha abagore koga mu Kivu yiteje imbere ahereye ku 3500 Frw – #rwanda #RwOT

    Nyirabahire w’imyaka 40 atuye mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni umugore ufite indangagaciro yo gukunda umurimo no gufasha bagenzi be kugira ubuzima bwiza, binyuze mu kubigisha koga mu Kiyaga cya Kivu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko gutera imbere uhereye ku mafaranga make bishoboka, akitangaho urugero.

    Yagize ati “Ikintu cya mbere ni ugutinyuka, ugakora. N’iyo yaba amafaranga make agira icyo akugezaho. Nagiye nkora utuntu twinshi dutandukanye, hari aho nize muri Kaminuza i Kibungo muri INATEK, nacuruzaga amakara, ngacuruza ifu, ngacuruza amabere y’ibitoki, kuko haba ibitoki byinshi.’’

    “Nabikoraga ndi umunyeshuri, ndi umudamu, mfite n’uruhinja. Byarandihiraga n’umugabo akanyunganira birumvikana ariko rwose byamfashije gukodesha inzu no gufotoza impapuro zitangwaho amasomo [Syllabus].’’

    Icyo gihe yabonaga abagore bagenzi be ntacyo bakora we yinjira muri ubwo bucuruzi ahereye mu mafaranga make.

    Ati “Natangije amafaranga 3500 mu 2004, umugabo wanjye yari ayanyoherereje mbona ninyarya mpita nyamara. Naranguye ibitoki kandi hari imbere ya kaminuza, ndadandaza. Uwo munsi ayo naranguje narayabonye hasigara ibitoki byo kurya.”

    Mu gihe umubare munini w’abarangiza kaminuza baba bahanze amaso Leta, n’abikorera bategereje guhabwa akazi, Nyirabahire we nyuma y’imyaka ibiri arangije kaminuza yaretse akazi ajya kwikorera.

    Ati “Ntabwo najya kwaka akazi kuko kwikorera ni ibya mbere. Nagiye mbona amafaranga menshi kandi nyakuye mu kwikorera, hari aho nakoreye Leta nk’imyaka ibiri ariko nabwo ayo yampaye igishoro gifatika cyo gukomeza kwikorera.”

    Nyuma yo kureka akazi ka Leta yacuruje inanasi, ari naho yaje guhurira n’abagore bacuruza isambaza akajya azirangura akazijyana i Kigali.

    Kugeza ubu aracyacuruza isambaza, abifatanya no kwambika abageni ndetse afite na Papeterie.

    -  Uko yinjiye muri siporo yo koga no kwigisha bagenzi be
    Nyirabahire avuga ko buri mugoroba we n’abagore bakorana siporo yo koga bahurira ku Kivu.

    Mu mpera z’icyumweru ni bwo iyi siporo yitabirwa cyane ku buryo aho bogera ushobora kuhasanga abantu bagera kuri 50 barimo abaje koga n’abaje kubyiga.

    Yagize ati “Gukora siporo yo koga byongera umuntu imbaraga. Ni yo siporo ya mbere ukoresha ingingo zose z’umubiri, urugingo rwose rurakora. Ba badamu bagira inda nini (ibinyenyanza) ziragabanuka, biruhura mu bwonko.’’

    Uyu mugore ugeze ku rwego rwo koga ahantu hareshya na kilometero, ashishikariza abantu kujya bakora siporo yo koga, kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.

    Ati “Iyo ubitangiye uba ufite ubwoba, amazi araza ukumva uri kujyana nayo, ariko uko ugenda umenyera tukakwigisha kureremba, tukakwigisha koga, uhereye kuri metero nke, ukongera ukagaruka ku nkombe ugeraho ukajya woga nk’ifi.”

    Yasobanuye ko mu ikipe y’abo bogana hari abatanga ubuhamya usanga barahageze barwaye imigongo, ikaba yarakize kubera siporo yo koga, abagore bari barwaye amavi agakira ndetse n’abari bafite ibibyimba muri nyababyeyi bavuga ko bakize.

    Nyirabahire Thérèse avuga ko ibibikorwa bye byose iyo abiteranyije abibarira agaciro kari hagati ya miliyoni umunani na miliyoni 10 Frw.

    Nyirabahire Thérèse yigisha abagore koga mu Kiyaga cya Kivu

    Nyirabahire Thérèse yiteje imbere ahereye kuri 3500 Frw none ageze kuri miliyoni 10 Frw

    source : https://ift.tt/30FMcUx

  • Kigali: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bacuruza ’mukorogo’ – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo uwabwiye itangazamakuru ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka yatangiye ubucuruzi bw’amavuta atemewe, yafatanywe ubwoko 10 bw’ayiganjemo aya mukorogo.

    Yavuze ko amwe yayahabwaga n’abantu bayakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, andi akayahabwa n’abayakura muri Uganda.

    Yagize ati ”Polisi yamfashe tariki ya 17 Ugushyingo mu gitondo insanze aho ncururiza mu Nyakabanda. Aya mavuta ya mukorogo nyazanirwa n’abagore bayakura muri Congo ariya ya Movit Jelly nyazanirwa n’umuntu uyakura muri Uganda, bose simbazi mbona bayazana nkayagura.”

    Undi na we yavuze ko abapolisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021 bamusanze aho yacururizaga mu Isoko rya Kimisagara bakamusaka bagasanga afite amoko atandatu y’amavuta ya Mukorogo na Movit.

    We avuga ko yari amaze umwaka wose acuruza ayo mavuta, yavuze ko hari abantu bagendaga bayamuzanira buhoro buhoro.

    Abafashwe bemera ko bashutswe n’inyungu iri muri ayo mavuta birengagiza ko barimo gukora icyaha.

    Umwe yagize ati ”Ndimo kwicuza, aya mavuta nayashoyemo amafaranga menshi ariko ubu nta kundi ndahombye. Ubutumwa naha abandi bacuruzi baba bacuruza aya mavuta ni uko babireka kuko byangiza ubuzima bw’abantu bikanaguteranya n’igihugu kuko ntabwo yemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yashimiye abaturage batanze amakuru, agatuma bariya bantu bafatwa. Yaburiye abakwirakwiza amavuta n’abayagura ko ibyo bakora ari icyaha.

    Ati ”Ibikorwa byo kurwanya aya mavuta bimaze igihe kandi ntibizigera bihagarara, turongera kwibutsa abacuruza aya mavuta ndetse n’abayabazanira ko bagomba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihano bizabafatirwa umunsi bafashwe. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru ari nayo adufasha gufata aba bantu.”

    CP Kabera yanakanguriye abantu kwirinda kwisiga amavuta yose yaciwe ku isoko ry’u Rwanda kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwabo.

    Ati ”Ariya mavuta azwi ku izina rya mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura. Turasaba abaturarwanda kwirinda kuyisiga ahubwo bakatumenyesha aho acururizwa kugira twamagane abayacuruza.”

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 266 rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi yataye muri yombi abagabo bafashwe bacuruza amavuta atemewe mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3FtoOsu

  • Karongi: Umworozi warogewe amafi ku nshuro ya kabiri aratabaza – #rwanda #RwOT

    Uyu muturage ni umworozi w’amafi ufite icyuzi ayororeramo, akaba ari n’umucuruzi wayo wari utangiye kugira isoko rifatika.

    Ubwo yari agiye mu bikorwa bye bisanzwe byo kwita ku mafi, yaje gutungurwa no gusanga yose yapfuye, ariko agenzuye mu mazi asangamo icupa ribamo umuti wica udukoko uzwi nka ‘kiyoda.’

    Mu gahinda kenshi, uyu mugabo witeguraga umusaruro yavuze ko yahombye nibura amafaranga arenga miliyoni, ariko ikibabaje akaba ari uko ubu bugizi bwa nabi bubaye ku nshuro ya kabiri kandi mu buryo bumwe, ahera aho asaba inzego z’umutekano kumufasha gukurikirana iki kibazo.

    Ati “Ndasaba ubuyobozi kumfasha gushaka uwanyiciye amafi, cyane ko atari ubwa mbere abikoze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bari gushaka uwangije aya mafi kugira ngo abiryozwe.

    Yagize ati “Nibyo icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye, twatangiye gukurikirana kugira ngo tumenye uko bimeze, umuntu wabikoze turamutse tumumenye yabiryozwa. Iki ni igikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Abaturage bakwiye kubana neza no gufatanya muri gahunda zo kwiteza imbere, aho gusubiza inyuma ugerageje kwiteza imbere.”

    Amafi y’umuturage yarozwe yose arapfa

    source : https://ift.tt/3FxbVgK

  • Filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe igihembo muri Nigeria – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco ryatangijwe mu 2010, kenshi riba mu gihe cy’icyumweru aho hatangwa ibihembo ndetse n’amahugurwa.

    Uyu mwaka ‘Trees of Peace’ yahawe ibihembo mu byiciro birimo icya filime ndende nziza (Best Feature Film). Alanna Brown wanditse iyi filime akanayiyobora nawe yahawe igihembo cya ‘Best Screenplay’ bwa mbere muri Mata uyu mwaka, aho yerekanywe mu iserukiramuco rikomeye rya sinema ryitwa Santa Barbara International Film Festival ryabereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi filime ivuga ku bagore bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza uko babashije kwihisha iminsi 81 mu mwobo bakawuvanamo icyizere, kwiyunga n’imbaraga zidasanzwe zo guhindura Isi.

    Brown yigeze kubwira IGIHE ko yanditse iyi filime agendeye ku buhamya yahawe n’Umunyarwandakazi bahuriye muri Amerika, akavuga ko yumvise buremereye ahitamo kubukoramo filime.

    Mu kumenya byimbitse amateka ya Jenoside, Alanna yasomye ibitabo, areba filime ndetse aza no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahura n’abantu batandukanye, amakuru yabonye ayakoramo filime imara isaha irenga.

    Mu 2019, Alanna Brown w’imyaka 37 yasuye u Rwanda ahura n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo yumve neza ukuri kw’ibyabaye.

    Avuga ko yakoze iyi filime ashaka kwerekana imbaraga no gukomera by’umugore ndetse n’imbaraga z’ubumwe no kubabarira. Yamaze imyaka irenga itandatu ayitekerezaho mbere yo kuyishyira hanze muri uyu mwaka.

    Amashusho yayo yafashwe na Barry Levine, Ron Ray na Vicky Petela. Mu bakinnyi bagaragaramo harimo Umunya-Zimbabwe Charmaine Bingwa, Ella Cannon wo muri Australie, Umunya-Nigeria Bola Koleosho n’umunyarwandakazi Umuhire Eliane. Iyi filime yakiniwe i Hollywood.

    Iyi filime itangira hagaragara umuntu uri kumva amakuru kuri radiyo avuga ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda, maze ubwicanyi bugahita butangira ari nabwo abagore bayigaragaramo batangira gushaka ubwihisho.

    Trees Of Peace yaherukaga kwegukana ibihembo birimo icya ‘Best Director’ cyahawe Alanna Brown wayiyoboye ndetse n’icya Best Picture mu iserukiramuco rya Phoenix Film Festival ryabereye muri Amerika.

    Umunyarwandakazi Eliane Umuhire agaragara muri iyi filime ari umwe muri abo bagore barokotse muri Jenoside. Ni we mukinnyi w’Umunyarwandakazi wenyine ukinamo akaba ari nawe ushyirwa ku kirango cy’iyi filime.

    Iyi filime ubu iri guhatana muri Amerika mu bihembo bizatangwa mu iserukiramuco rya American Black Film Festival [ABFF], ihatanye mu cyiciro cya ‘Narrative Features’ cyangwa se filime zikubiyemo inkuru ziganjemo ibikorwa byabayeho. Kuyiha amahirwe wanyura hano : https://www.surveymonkey.com/r/ABFF2021FanFavorites

    Abagize uruhare muri filime Trees of Peace yatsindiye ibihembo bikomeye muri Amerika

    source : https://ift.tt/3oK8NY7

  • Amb Diane Gashumba yavuze ku biganiro bye n’Umwami wa Suède n’imibereho y’abo areberera – #rwanda #RwOT

    Dr Diane Gashumba yahawe inshingano zo kuba Ambasaderi tariki ya 12 Kamena uyu mwaka. Suède yagombaga kumwemeza nk’uhagarariye u Rwanda, agerayo tariki 29 Kanama 2021.

    Yatangiye nyuma y’icyumweru amaze kubonana n’abashinzwe dipolomasi.

    Ati “Iyo umaze kubonana n’ababishinzwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ukabereka ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bugenewe umwami wa Suède buracya bakabugeza ku mwami ugahita ubona uburenganzira bwo gukora.”

    Icyari gisigaye kwari ugushyikiriza Umwami wa Suède, Carl XVI Gustaf, inyandiko zimwemererera guhagararira u Rwanda. Bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

    Ati “Nasanze Umwami wa Suède azi u Rwanda. Icya mbere twaganiriye, yabanje kunyibutsa neza ko azi neza amateka y’igihugu cyacu, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko ari ibihe bikomeye anibaza uburyo igihugu cyabashije kwiyubaka nyuma y’aho mahano.”

    Amb Gashumba yasobanuye ko yagaragarije uyu mwami intambwe u Rwanda rwateye mu kwiyubaka binyuze mu bumwe n’ubwiyunge, abahamwe n’ibyaha bya Jenoside bagahanwa, abasaba imbabazi bakazihabwa, ibikomere bikomorwa.

    Umwami Carl XVI Gustaf yashimye kandi ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu kurwanya Covid-19, byatumye ubu ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byabashije guhashya ku buryo bugaragara iki cyorezo.

    Amb Gashumba ati “Ikindi twaganiriye ni ubufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi, Suède n’u Rwanda mu byerekeye uburezi. Hari amahirwe ahabwa abanyeshuri ba Kaminuza, ubu bamaze kugera ku 100. Iyo gahunda imaze imyaka irenga 20 itangiye, abanyeshuri bava muri Kaminuza y’u Rwanda bakajya muri Suède kwiga.”

    Abanyarwanda bajya kwiga muri Suède ni mu cyiciro cya Masters na PhD. Hari n’abajyayo bagiye mu bushakashatsi mu bijyanye n’ingufu, amashanyarazi n’ibindi.

    Amb Gashumba ati “Hari n’andi mahirwe menshi ku bantu bize aha, bahakoreye, yo gukora imishinga iteza imbere igihugu kandi bakabona uburyo [inkunga] buvuye muri ibi bihugu bwo kugira ngo iyi mishinga ishyirwe mu bikorwa.”

    Yatanze urugero ku kibazo cy’imirire mibi mu bana kiri mu Rwanda, aho hari amahirwe ku mishinga y’abantu bize muri Suède cyangwa se mu bihugu byo muri Scandinavie, bakagaragaza impamvu zitera iyo mirire mibi.

    Ati “Ayo ni amahirwe ahari dushishikariza abize aha cyangwa abagihari gusangiza bagenzi babo bakiri mu Rwanda n’ibigo bishinzwe icyo kibazo kugira ngo bwa bushakashatsi bushyirwe mu bikorwa.”

    Itandukaniro ryo kuba Minisitiri no kuba Ambasaderi

    Mbere y’uko Dr Diane Gashumba agirwa Ambasaderi, yari yarayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubuzima n’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

    Igihe kinini cye yakimaze mu nzego z’ubuzima nk’umuyobozi w’ibitaro n’umuganga cyane ko ari byo yize.

    Yishimira ko yagiriwe icyizere cyo kuba mu nzego nkuru z’igihugu mu ngeri zitandukanye ubu akaba yarahawe guhagararira igihugu mu bihugu bitanu.

    Ati “Aba ari amahirwe kuba uhagarariye igihugu ahantu ushobora kuvoma ujyana mu gihugu cyawe. Usibye kuba ndi umuganga cyangwa se narayoboye ziriya minisiteri, Ambasaderi aba agomba kwihugura akamenya igihugu uko gihagaze, akamenya ibyo yakwiga mu gihugu arimo ariko akamenya n’ibyo yabasangiza kugira ngo izina ry’igihugu cyacu rimenyekane uko riri.”

    Ishusho y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Scandinavie

    Ibihingwa byinshi byera mu Rwanda bisigaye bicuruzwa mu bihugu byo muri Scandinavie. Urugero ni nk’ikawa.

    Hari Sosiyete icuruza Ikawa ya mbere ikomeye muri Scandinavie yitwa Löfbergs ikorana n’abahinzi b’ikawa mu Rwanda ku buryo bayitunganya bakayicuruza mu bihugu birenga 40.

    Usibye gucuruza iyo kawa, iyi sosiyete yashinzwe mu 1906 irateganya gutangiza mu Rwanda imishinga igamije guteza imbere abahinzi bayo mu gihugu.

    Ati “Barashaka kureba uburyo twafatanya tukareba iyo mishinga yafasha abo bahinzi b’ikawa.”

    Icyayi, indabo n’ubuki nabyo biragurwa cyane. Avoka zera mu Rwanda zishimirwa bidasanzwe ku isoko ryo muri ibyo bihugu nubwo zikiri nke.

    Ati “Ikindi kizwi cyane hano ni ingagi zacu. Baradusura, ejo Umwami yambwiraga ko Igikomangoma cya Suède cyasuye ingagi mu 2010, ndanamutumira nti ’yazagaruka mu gikorwa cyo Kwita Izina’, anyemerera ko ari bubimubwire.”

    Suède irateganya gufasha u Rwanda mu mishinga igamije kwinjiza ikoranabuhanga mu mashuri, kubyaza imyanda ingufu z’amashanyarazi, ubworozi bw’amafi n’ibindi.

    Ati “Nk’igihugu cya Iceland usanga ubworozi bw’amafi bwarateye imbere. Hari abo muri Norvège batangiye kuza kubikorera mu Rwanda no muri Finland […] turi no gushishikiza abo muri Iceland kuzana imishinga bakadufasha kugira ngo amafi yacu atere imbere kandi agirire akamaro Abanyarwanda.”

    Dr Diane Gashumba yasobanuye ko iyo umuntu avuye mu Rwanda, akenshi ari bwo abona ubwiza bwarwo. Atanga urugero ku buryo ikirere cyarwo kidatuma umuntu agorwa n’ubuzima.

    Ati “Iyo ugeze muri ibi bihugu ukabona ko uzongera kubona izuba amezi abiri gusa, nibwo ubona ubwiza bw’igihugu cyacu. Kubona imyaka umuntu afite agiye gutangira gufata Vitamine D kugira ngo atagire ikibazo cyo kubura izuba, nibwo ubona ko dufite igihugu cyiza ugatangira kugikumbura utaramara amezi atatu.”

    Yavuze ko ibihugu byo muri Scandinavie bifite abantu bagira urugwiro, batwara ibintu buhora ariko icyo bemeye bakagikora. Gusa nubwo bimeze bityo ntibimubuza gukumbura “ibitonore, igitoki cyo mu Rwanda n’imboga zivuye mu murima.”

    Ati “Ni akazi umuntu aba agomba kugakora ariko rwose u Rwanda ntako rusa umuntu ahita abibona umaze iminsi ibiri aha.”

    Amb Gashumba yatangaje ko Abanyarwanda baba muri Suède babayeho neza, bafite akazi bose.

    Ati “Nta mwana uri mu bibazo by’ubusinzi, mu bikorwa bigayitse. Bafite n’ishuri bigishirizamo abana Ikinyarwanda, baranakizi barakivuga […] babigisha kubyina, babigisha umuco nyarwanda.”

    Amb Gashumba mbere yo gushyikiriza Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, yabonanye kandi n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, abasaba kurushaho guhesha isura nziza igihugu cyababyaye.

    Kurikira ikiganiro Amb Diane Gashumba yagiranye na IGIHE

    Ambasaderi Diane Gashumba yaganiriye n’Umwami wa Suède, Carl XVI Gustaf

    Amb Gashumba yatangiye inshingano zo guhagararira u Rwanda mu bihugu biri muri Scandinavie, afite icyicaro muri Suède

    Abanyarwanda baturutse hirya no hino muri Suède, baje kwakira Amb Gashumba

    source : https://ift.tt/2Z41nq4