Tag: featured

  • Bugesera: Basubijeho komite nyobozi yari isanzweho kuko bakiyifitiye icyizere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite nyobozi yari isanzwe iyobora akarere ka Bugesera yongeye kugirirwa icyizere. Uhereye iburyo, Richard Mutabazi Mayor, Umwali Angelique, na Imanishimwe Yvette
    Komite nyobozi yari isanzwe iyobora akarere ka Bugesera yongeye kugirirwa icyizere. Uhereye iburyo, Richard Mutabazi Mayor, Umwali Angelique, na Imanishimwe Yvette

    Babitangaje ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, nyuma yo gutora abagize biro y’inama njyanama hamwe na komite nyobozi y’akarere.

    Ni amatora yatangiye saa mbili za mugitondo, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, habanza indahiro z’abagize inama njyanama y’akarere baherutse gutorwa, kugira ngo babone uko batora ibyiciro byagombaga gutorwa.

    Hakurikiyeho gutora Biro y’inama Njyanama y’akarere, Imelde Mutumwinka atorerwa kuba Perezida w’inama Njyanama y’akarere, yungirizwa na Faustin Munyazikwiye, hamwe na Ildephonse Bicamumpaka watorewe kuba umunyamabanga w’inama njyanama.

    Biro y’inama njyanama yatowe n’abajyanama b’akarere baheruka gutorwa uko ari 17.

    Hakurikiyeho komite nyobozi y’Akarere, maze Mutabazi Richard yongera gutorerwa kuyobora aka karere ka Bugesera, yungirijwe na Angelique Umwali ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ndetse na Yvette Imanishimwe ushinzwe imibereho y’abaturage.

    Aba bose uko ari batatu n’ubusanzwe ni bo bari bayoboye aka karere muri manda irangiye.

    Bamwe mu bagize inteko itora bari bitabiriye aya matora, bavuga ko kuba bongeye kugirira icyizere komite nyobozi yari isanzwe iyobora aka karere bakongera kubatora, ari uko abo bayobozi babagejeje kuri byinshi biteza imbere umuturage, bityo bakaba bifuza ko bakomeza kubafasha mu iterambere.

    Jean Marie Vianney Nkundiye, uhagarariye abikorera mu Murenge wa Mayange, ati “Ni ukuri nka Meya Mutabazi Richard, ni umuyobozi mwiza cyane, mu myaka yari amaze rwose turabyishimiye kongera kumugirira icyizere tukamutora, kuko afite byinshi aduhishiye afatanyije natwe twese”.

    Arakomeza ati “Bugesera ifite ikibazo cy’izuba ryinshi, turasaba ko bazashyira imbaraga mu gukomeza kuvomera imyaka abaturage ntibasonze, bakongera ibikorwa remezo, … mbese kongera kubasubizaho ni uko twari tubafitiye icyizere”.

    Uwitwa Gakuru Philomene wo mu Murenge wa Ngeruka we, ati “Batugejeje kuri byinshi byiza, kandi turabasaba gukomeza uwo murongo bakageza abaturage aho bifuza kugera. By’umwihariko bakibuka kumanuka bakegera umuturage, bakajya inama ku bimukorerwa”.

    Nyuma y’amatora, abatowe bose haba muri komite nyobozi no muri biro ya njyanama, bashimiye abahagarariye abaturage babagiriye icyizere, kandi babizeza ko bazafatanya gushakira hamwe icyateza imbere umuturage wa Bugesera.

    Mutabazi Richard ati “Ndabashimiye ko mwongeye kungirira icyizere hamwe n’abo dufatanyije. Iki gihe mudutoreye kirakomeye, ariko turabizeza gukoresha imbaraga, umutima n’ubwenge, kandi dufatanyije namwe tuzabigeraho kandi turabyizeye”.

    Biteganyijwe ko abatowe bose barahirira inshingano batorewe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.


    source : https://ift.tt/3qVR5E6

  • Iburasirazuba: Bwa mbere habonetse umugore uyobora Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonagira Nathalie ni we muyobozi mushya w
    Niyonagira Nathalie ni we muyobozi mushya w’Akarere ka Ngoma

    Mu matora yabaye ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, Niyonagira Nathalie yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Ngoma asimbuye Nambaje Aphrodis wari umaze imyaka 10 akayobora, kuri iyi nshuro akaba atari yemerewe kwiyamamaza kuko yasoje igihe yemererwa n’amategeko.

    Dore uko abayobozi batowe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba:

    Mu Karere ka Bugesera hatowe Mutabazi Richard wari usanzwe ari umuyobozi w’aka karere, Umwali Angelique umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Gatsibo hatowe Gasana Richard wari usanzwe ayobora aka karere ariko ahabwa abamwungiriza bashya aribo Sekanyange Jean Leonard umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukamana Marceline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Kayonza hatowe Nyemazi John Bosco umuyobozi w’akarere na Munganyinka Hope wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Harelimana Jean Damascene wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Kirehe hatowe Rangira Bruno, umuyobozi w’akarere na Nzirabatinya Modeste umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukandayisenga Janviere umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Ngoma hatowe Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’akarere na Mapambano Nyiridandi Cyriaque wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukanyirigira Marie Gloroise umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Nyagatare hatowe Gasana Stephen, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare na Matsiko Gonzague umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Murekatete Juliet umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akaba yari asanzwe muri uwo mwanya.

    Mu Karere ka Rwamagana hatowe, Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere akaba yari asanzwe muri uwo mwanya, Nyirabihogo Jeanne d’Arc umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Umutoni Jeanne umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.


    source : https://ift.tt/30HFpJK

  • Nyagatare: Uwabyaye impanga eshatu arasaba ubufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyiracumi acishamo agaseka n
    Nyiracumi acishamo agaseka n’ubwo afite ibibazo byo kurera abana be

    Uyu mubyeyi yabyaye ku wa 20 Ukwakira 2021 abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe mu bitaro bya Nyagatare.

    Avuga ko atuye mu nzu bakodesha akaba asanzwe atunzwe no guca inshuro, naho umugabo agakora akazi k’ubufundi na byo atigiye.

    Ni imbyaro ya kane uyu mubyeyi abyaye aho ubundi yabyaraga umwana umwe ariko kuri iyi nshuro abyara batatu icyarimwe ku buryo ngo byamuteye ihungabana kubera gutekereza uko azarera abo bana.

    Ati “Navuye kwa muganga ndi muzima nta kibazo ariko nkigera hano nagiye muri koma bansubiza kwa muganga. Sinamenya neza impamvu yabinteye ariko narahageze ntekereza uko mbayeho n’uko nzarera abo bana, ibitekerezo biragenda ndahwera.”

    Mu minsi amaze iwe mu rugo yarabyaye, umugabo ngo ntahari kuko yagiye gushakisha akazi ku buryo Nyiracumi atunzwe n’abaturanyi bamuzanira ibiribwa ndetse n’ifu y’igikoma.

    Avuga ko abonye ubufasha abana be bagakura, yabacira inshuro kuko gukora abishoboye.

    Agira ati “Mbonye ubufasha bakigera hejuru, ino aha umuntu akora ibyate akabona ibiryo, urumva twafatanya n’umutware tukabona ibiryo n’ubukode. Ariko nawe urabona ko ntaho naguhishe ntacyo mfite muri iyi nzu na yo nkodesha nabwo urabona ko haguye imvura nyinshi yangwa hejuru.”

    Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n
    Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n’ibere ni ikibazo kuko ubushobozi bwe butabasha kubona ibyo kunywa byinshi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny avuga ko abantu bose bafashwa ari abafite aho amategeko cyangwa amabwiriza abiteganya ahubwo hari igihe habaho gufasha umuntu bitewe n’ibihe yinjiyemo.

    Avuga ko kurera no kubonera ibyangombwa abana batatu bavukiye icyarimwe bitoroshye.

    Avuga ko nk’ubuyobozi batajya babura uko babigenza kugira ngo bafashe ufite ikibazo kuko n’ubwo nta ngengo y’imari yaba ihari ariko bakwifashisha abaturage.

    Ingabire uyobora Umurenge wa Nyagatare avuga ko bagiye kumusura kugira ngo bamenye neza imibereho ye nyuma bashakishe uko bamufasha by’umwihariko hiyambajwe abaturage baturanye na we.

    Ati “N’ubusanzwe ubufasha bukomeye tubukura mu baturage, tuzamusura tuvugane n’abaturage baturanye kandi turizera ko bazamufasha rwose. Tuzareba no muri gahunda iyo yemerewe bitewe n’amabwiriza dufite kuko hari izigenewe abatishoboye ariko zose zifite amabwiriza, iyo azaba amwemerera kujyamo ni yo tuzamufashirizamo kuba umugenerwabikorwa.”

    Uyu muyobozi avuga ko yizeye ubufasha bw’abaturage mbere na mbere kuko mu gihe babasha kugira abo bubakira batananirwa gufasha ukeneye ibiribwa.


    source : https://ift.tt/3HHOdjR

  • #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 9,684 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,339.

    source : https://ift.tt/3FxG6EH

  • U Rwanda rwahagarariwe mu iserukiramuco ry’imivugo riri kubera muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Uyu muvugo wiswe ’The Joint of Three’ werekanwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021 mu iserukiramuco rya Poetas D’Alma (Poets of The Soul) rigamije guteza imbere ubusizi muri Afurika no ku Isi yose muri rusange.

    Poetas D’Alma Festival yahuriyemo abasizi bo mu bihugu bya Afurika ndetse n’ibindi byo ku yindi migabane. Umuvugo wo mu Rwanda werekanwe uhuriyemo na Steve Shema Khalid, Linzy Alice Bugingo na David Ndagijimana uzwi nka ‘No Stress,’ akaba ari impunzi ituruka mu Burundi iri mu nkambi ya Mahama.

    Abasizi bo mu bihugu 20 birimo Afurika y’Epfo, u Budage, Australie, Brésil, Autriche, Espagne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, eSwatini, u Buholandi, Réunion Islands, u Rwanda, u Bwongereza, u Butaliyani, u Buyapani, Portugal, Pologne, u Busuwisi, Zambia na Mozambique yabereyemo iri serukiramuco.

    Steve Shema Khalid wayoboye ifatwa ry’amashusho y’uyu muvugo ndetse akaba ari umwe mu bawugaragaramo, yabwiye IGIHE ko ugamije gukebura abantu batuma abandi batiyumva muri sosiyete.

    Ati “Uyu muvugo ukemura sosiyete kugira ngo tugire ubumuntu kandi dukebure abantu baheza abandi cyane cyane impunzi. Twavugaga ku kintu cyo kwiyumvamo aho uba uri. Ugamije gukumira abantu batuma abandi babangamirwa na sosiyete barimo. Ni umuvugo uvuga ku kintu cy’ubumwe muri rusange.”

    Uko ari batatu batsinze mu Iserukiramuco rya Transpoesis ry’ubusizi ryahuzaga Abanyarwanda n’abanyamahanga ryiswe ‘On the wing of technology International Poetry Festival’ ryabereye hifashishijwe ikoranabuhanga mu minsi ishize.

    Reba agace abahagarariye u Rwanda bagaragaramo muri iri serukiramuco uhereye ku munota wa 45

    Abagize uruhare mu itunganywa ry’uyu muvugo

    source : https://ift.tt/3x2yhE4

  • Abagera kuri 23,1% mu rubyiruko rw’u Rwanda babaswe n’inzoga kandi bafite agahinda gakabije – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko 8.555 rufite imyaka iri hagati ya 14 na 30 rwo hirya no hino mu gihugu, bwerekanye ko ibi bibazo byiganje cyane mu b’igitsina gabo, abatuye mu bice by’ibyaro, abatarize ndetse n’abantu bakennye.

    Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri iri shami, Dr. Ndacyayisenga Dynamo, watangaje ubu bushakashatsi mu nama mpuzamahanga iri kwiga ku guteza imbere inzego z’ubuvuzi, Rwanda Global Health Summit, yavuze ko hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rureke gukomeza kwangirika.

    Yagize ati “Turasaba ko abantu bakora mu nzego z’ubuvuzi, ni ukuvuga abakora kwa muganga bibanda kuri ibyo byorezo byombi, tugasaba n’inzego zose yaba iza leta, izitegamiye kuri leta n’imiryango itandukanye gukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo kimenyekane kandi cyitabweho.”

    Yakomeje avuga ko hakenewe kuvuza abagaragaweho ibi bibazo kandi hagakorwa ubushakashatsi bwinshi ku mpamvu ituma urubyiruko rw’u Rwanda rwivura agahinda gakabije rukoresheje inzoga ndetse hakagaragazwa igituma bagira ako gahinda gakabije.

    Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 4,09% by’urubyiruko rw’u Rwanda rwihariye ikibazo cyo kubatwa n’inzoga, 16,7% bakagira ikibazo cy’agahinda gakabije aho ababifite byombi bangana na 23,1%.

    Imiryango yasabwe ubufatanye mu kurandura iki kibazo

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, yaragaragaje ko ababyeyi n’imiryango muri rusange ikwiriye gufata ubu burwayi nk’ubundi bakajyana umwana wabo kwa muganga igihe basanze afite ikibazo cy’agahinda gakabije cyangwa yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

    Yakomeje agira ati “Ahatangirwa ubuvuzi bwo mu mutwe harahari kandi hahagije ahubwo dukeneye ko imiryango, abantu, ibigo bitandukanye n’imiryango itegamiye kuri leta bifasha guverinoma mu kongera ubukangurambaga kugira ngo abantu bagane serivisi zifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

    Dr. Iyamuremye yavuze ko hakenewe guhindura cyangwa kongera ingamba zikoreshwa mu guhangana n’iki kibazo, abaganga bakava mu biro bagasanga abarwayi aho bari kubera imiterere y’iyi ndwara y’ubuzima bwo mu mutwe ndetse asaba ko hashyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kuvura abadashaka kujya kwa muganga.

    Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Darius Gishoma wanakoze ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yavuze ko bari gushaka umuti w’iki kibazo binyuze mu bukangurambaga bari gukora bafatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta, mu turere turindwi bakoreyemo ubushakashatsi aritwo Gakenke, Rulindo, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge.

    Nubwo mu Rwanda hakomeje kugaragara cyane ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kubatwa n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hagaragajwe ko mu mavuriro arenga 508 ari mu Rwanda, 90% muri yo afite abaganga cyangwa abaforomo bavura indwara zo mu mutwe nubwo ubwitabire bukiri hasi.

    Dr.Ndacyayisenga Dynamo yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kugabanya ikibazo cy’agahinda gakabije no kubatwa n’inzoga biri mu rubyiruko

    Ubu bushakashatsi bwerekanywe mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere inzego z’ubuzima, Rwanda Global Health Summit

    source : https://ift.tt/3FzlLPy

  • Kiyovu na Police zaguye miswi, mu gihe Rayon Sports icakirana na Bugesera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi ikipe y’igihugu Amavubi yari yitabiriye bigatuma shampiyona y’icyiciro cya mbere ihagarara, guhera ku wa Kane shampiyona yari yongeye gusubukurwa.

    Mu mikino yabaye ku wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali itaratsindwa kugeza ubu yahatsindiye ikipe ya Gorilla Fc igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, mu gihe i Rusizi Espoir yahanganyirije na Gicumbi Fc 0-0.

    Ku munsi w’ejo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye imikino ibiri aho uwabimburiye indi wahuje Gasogi United na Rutsiro, umukino waje kurangira Gasogi itsinze Rutsiro ibitego 3-2, ibitego byatsinzwe na Rugangazi Prosper, Armel Ghislain na Hassan Djibrine ku ruhande rwa Gasogi, naho ibya Rutsiro bitsindwa na Ndarusanze Jean Claude ndetse na Lomami Frank.

    Umukino wakurikiyeho waje guhuza ikipe ya Police Fc na Kiyovu Sports, aho ikipe ya Police Fc ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, Kiyovu Sports iza kwishyurirwa na Mugenzi Cédric, umukino urangira ari igitego 1-1.

    Uko imikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona yagenze ndetse n’iteganijwe uyu munsi

    Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

    Gorilla FC 0-1 AS Kigali
    Espoir FC 0-0 Gicumbi FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

    Marines FC vs Mukura VS&L (warasubitswe)
    Gasogi United 3-2 Rutsiro FC
    Kiyovu SC 1-1 Police FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

    Rayon Sports FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15:00)
    Etincelles FC vs APR FC (warasubitswe)
    Etoile de l’Est vs Musanze FC (Ngoma, 15:00)

    source : https://ift.tt/3kUEoW6

  • U Rwanda rwakiriye inkingo zigera kuri miliyoni 1,6 rwahawe na Canada – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo ni izo mu bwoko bwa Moderna, zikaba zakiriwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yiteguye kuzishyikiriza ibigo nderabuzima n’ibitaro aho zigomba gukoreshwa bitarenze ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Mu ijoro ryakeye na bwo u Rwanda rwakiriye igice cya mbere cya doze 409,600 z’urukingo rwa AstraZeneca zatanzwe na Luxembourg.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwanga urukingo kuko byabangamira bagenzi be bikabaviramo kwandura.

    Nubwo bimeze bityo ariko mu Rwanda ngo nta kibazo gikomeye gihari cy’abahakana kwikingiza Covid-19.

    Ati “Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’icyorezo kuva cyatangira. Barigishijwe bamenya ingamba zihari zo kwirinda kwandura harimo n’ingamba irambye ari yo yo kwikingiza.”

    “Barateguwe barigishijwe, ntabwo dufite ikibazo nk’icyo tujya twumva mu bindi bihugu cyo kwanga urukingo mu buryo bukabije, n’abafite ikibazo cy’imyumvire bake cyane kubera impamvu z’amadini n’ibindi na bwo badasobanukiwe neza tugumya kubigisha tukabumvisha ko umuti urambye w’iyi ndwara ari ugukingirwa.”

    Yongeyeho ati “Nta nubwo bafite uburenganzira bwo kubangamira abandi babana na bo bababera icyuho cyo kwandura. Ibyo biri mu nshingano za buri wese ko atagomba kubangamira undi yitwaje uburenganzira bwa muntu.”

    U Rwanda rwiyemeje ko abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba bamaze gukingirwa bitarenze Kanema 2022.

    Abasaga miliyoni eshanu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere naho abakabakaba miliyoni eshatu bahawe ebyiri.

    Abanyarwanda basaga miliyoni eshanu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere

    source : https://ift.tt/2Z6dZNj

  • Huye: Abatuye mu Kagari katagira amashanyarazi n’amazi batabaza – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Buremera baganiriye na IGIHE, bemeza ko kuva babaho nta mashanyarazi yari yagera muri aka gace ndetse bifuza ko nabo bavanwa mu icuraburindi.

    Bavuga ko kugira ngo babone aho biyogosheshereza n’aho basharija telefone zabo bibasaba gukora urugendo rurenga isaha ndetse kumva radiyo byabaye amateka kuri bo ku buryo batiyumvisha uburyo mu tundi tugari bahana imbibi umuriro wagezemo ariko bo ntibawuhabwe.

    Ikindi ni uko nta n’amazi meza bagira ku buryo ayo bakoresha ari ayo bavoma mu gishanga bikabagiraho ingaruka zirimo kurwara inzoka n’izindi ndwara.

    Ngirabatware Paul yagize ati “Twebwe kubona amazi dukoresha tujya mu gishanga kandi na yo aba ari mabi cyane yuzuyemo udusimba; sinzi rero icyo mwadufasha kugira ngo natwe bayaduhe meza n’amashanyarazi kuko kuva kera nta muriro wigeze igera aha.”

    Mukansanga Alice, we avuga ko kutagira umuriro bituma abana babo batabona uburyo basubiramo amasomo bikabaviramo gutsindwa.

    Ati “ Bituma abana batsindwa ikindi kumva amakuru biba bidashoboka; telefone yo kugira ngo ubone umuriro uyijyamo buri munsi biba bigoye kuko bigusaba gutuma umwana agakora urugendo rurerure.”

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jeacqueline, yemeza ko muri aka gace nta mazi yari yageramo ariko bizeye ko mu mwaka utaha ashobora kuhagera.

    Yokomeje kwizeza abaturage ko mu bihe biri imbere na bo amazi n’amashanyarazi bizabageraho nubwo abatuye muri aka gace bashinja ubuyobozi bwabo kutabakorera ubuvugizi.

    Abaturage bagaragaza amazi bavuye kuvoma mu gishanga

    source : https://ift.tt/3kP6QbS

  • Pologne yahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye muri Pologne aho ku ruhande rw’u Rwanda hari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Shyaka Anastase, mu gihe ku ruhande rwa Pologne hari Syymon Synkowski vel Sik, akaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije muri icyo gihugu.

    Kugeza ubu, abantu bagera kuri 5.397.595 bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, aho byitezwe ko uyu mwaka uzarangira bose bamaze guhabwa doze ya kabiri, bivuze ko nibura 50% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 18 bazaba bamaze gukingirwa.

    Biramutse bigenze gutyo, mu gihe igihugu cyakomeza kubona inkingo, bisobanuye ko intego cyihaye yo gukingira nibura 60% by’abaturage bitarenze umwaka utaha, ishobora kugerwaho hakiri kare cyane, bityo abantu benshi bakarushaho kugira amahirwe yo gukingirwa, dore ko bivugwa ko u Rwanda rwizeye kuzabona inkingo nibura zakingira hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 18.

    Kugeza ubu abagera kuri 2.870.912 bamaze guhabwa inkingo ebyiri.

    Amb. Shyaka uhagarariye u Rwanda muri Pologne yashyikirijwe inkingo ibihumbi 300 za Covid-19

    source : https://ift.tt/3CtGbHC