Tag: featured

  • IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania –

    Uru uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kuko kuva mu 2012 Polisi zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wa Tanzania kuba yamuboneye umwanya bakagirana ibiganiro. Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta ya Tanzania muri rusange uko babakiriye muri iki gihugu.

    IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

    Ati” Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange dufite ubushake n’umuhate mu kurwanya ibyaha byambukiranya ibihugu byacu byombi. Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akajya muri Tanzania. Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

    Ati “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo. Ibi tugomba kubigeraho dushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi zacu y’u Rwanda na Tanzania.”

    Izi nzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke, guhanahana abanyabyaha, gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.


  • Gen Kazura na CG Dan Munyuza bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Tanzania –

    Ni mu ruzinduko batangiye kugirira muri Tanzania kuva ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021. Rugamije gukomeza kwagura imikoranire n’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

    Gen Kazura kuri uyu wa Mbere ni bwo yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Elias John Kwandikwa, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

    Ibi biganiro byabereye muri Minisiteri y’Ingabo muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam kandi byari byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Karamba Charles ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, General Venance Salvatory Mabeyo n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania.

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Munyuza yakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro.

    Aba bayobozi bombi bavuze ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano w’ibihugu byombi ari ingenzi mu guhashya abagizi ba nabi bambukiranya imipaka.

    CG Munyuza yagize ati “Twumvikanye ko dufatanyije twembi ndetse na polisi z’ibindi bihugu tugomba kurwanya ibi byihebe kandi tukabitsinda, nishimiye uko yanyakiriye, twaganiriye byinshi kandi twemeranyije ko dufatanyije byose bizashoboka.

    IGP Nyakoro yavuze ko bumvikanye ko abaturage b’ibihugu byombi bagomba kubaho bisanzuye.

    Yagize ati “Twumvikanye ko abaturage bacu, Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania, bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu bibiri no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ku buryo umuntu ukoze icyaha mu Rwanda agahungira muri Tanzania atazigera agira amahoro.”

    Yakomeje ati “Cyangwa se yakora icyaha, muri Tanzania agahungira mu Rwanda akamenya ko nta mahoro azagirira muri Rwanda. Hari abantu bakora ibikorwa bibi ku mipaka yacu, twumvikanye ko hazakomeza kubaho ubufatanye hagati yacu mu bijyanye no gucunga umutekano.”

    Muri uru ruzinduko rwa Gen Kazura na CG Munyuza biteganyijwe ko bazasura ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu hagamije kwiga uko bakora ndetse no kungurana ibitekerezo ku mikoranire mu gucunga umutekano.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ari mu ruzinduko muri Tanzania

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, yakiriwe ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ya Tanzania

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’itsinda bari kumwe bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania

    U Rwanda na Tanzania bikomeje gukorana mu bijyanye n’umutekano

  • Patrick de Saint-Exupéry yakuye igihu ku kinyoma cya Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma ya Mitterand –

    Intwaro imwe yari isigaranywe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye ‘Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma y’u Bufaransa yari iyobowe na Perezida François Mitterrand.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa mu myaka ya za 1990 kugera muri za 2000.

    Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’Umufaransa, Patrick de Saint-Exupéry waje mu Rwanda yoherejwe n’ikinyamakuru Le Figaro avuga neza uko yiboneye neza ko mu 1994, yari mu kazi ke ko gutara inkuru ariko by’umwihariko akurikira amakuru kuri Jenoside.

    Uyu mugabo w’imyaka 58 yanditse igitabo yise ‘La Traversée’ kigaragaza urugendo yakoze ari kumwe n’ingabo z’Abafaransa bava i Kigali berekeza i Kibeho, rukomereza i Goma, Walikale, Osso, Lubutu, Kisangani, Ubundu, Mbandaka, Tingi-Tingi na Kinshasa.

    Mu cyiswe ‘Mapping Report’ cyasohotse mu 2010, kivuga ko mu Rwanda hari Abahutu biciwe muri ibyo bice byose, Patrick de Saint-Exupéry azi kandi aho hantu hose yahabaye nk’umunyamakuru.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kumurika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, avuga ko cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Kigali, akomeza ajya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari hahungiye impunzi z’Abahutu.

    Ati “Icyo nashakaga kugaragaza ni ukuri, nyuma y’urwo rugendo rwose nakoze icyo nabonye ni uko nta yindi Jenoside yabayeho uretse imwe gusa yakorewe Abatutsi. Imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda nabonye ko ari iyahimbwe n’abanyepolitiki bafite inyungu zabo.”

    Yakomeje agira ati “Abavuga ko FPR Inkotanyi yishe Abahutu ntabwo nemeranya na bo, kuko birumvikana mu ntambara ntihashobora kubura abantu bapfa, habayeho ubwicanyi kuko ni intambara. Ariko ntibigomba kwitwa Jenoside, kuko Jenoside ni ukugambirira kwica abantu cyangwa ubwoko runaka, bahuje ibihugu cyangwa uririmi. Abavuga ko hari Abahutu biciwe Tingi Tingi, ntibakwiye kubuhuza na Jenoside kuko icyaberagayo ni intambara.”

    Mu muhango wo kumurika iki gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, bamwe mu banyamateka n’impuguke bagaragaje ko ari indi ntwaro izafasha mu kugaragaza ukuri ariko nanone bigakuraho igihu cy’abakomeje kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

    Senateri muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Twahirwa André, umwanditsi w’ibitabo akaba yaranabaye mu Bufaransa imyaka 37, avuga ko azi neza Patrick de Saint-Exupéry ndetse akaba azi n’u Bufaransa by’umwihariko abari abayobozi babwo mu 1994.

    Ati “Uyu mugabo arazwi cyane mu banyamakuru b’Abafaransa, navuga ko twagize Imana tukabona umuntu urwanya abavuga ko habaye Jenoside ebyiri. Ubundi muri ibi bihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko habaye ebyiri bari bamaze kuba benshi.”

    Senateri Twahirwa avuga ko imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri yazanywe n’Abafaransa bari bayobowe na Perezida Mitterrand, ariko ubu noneho iki gitabo kizafasha mu kugaragaza ayo makuru y’ukuri kw’ibyabaye.

    Ati “Abantu bakwiye kumenya ukuri kuri icyo kintu cyo kuvuga ngo habaye Jenoside ebyiri, ni ikintu cyahimbwe n’Abafaransa, cyazanywe na Mitterrand mu 1994, noneho biriya byo muri Zaïre muri 1996 bibaye babona impamvu […], ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryeze n’iry’uko habaye Jenoside ebyiri, noneho bakavuga ngo bamwe barishe, abandi baricwa.”

    Umwanditsi w’Ibitabo akaba n’impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukagasana Yolande, yavuze ko ibyakorwaga byose Mitterrand n’abari impande ye babikoze bashaka guhunga icyaha.

    Yagize ati “Kuri njyewe rero kubona Sositeye Sivile y’Abafaransa itangiye kumenya ukuri, ni ikintu gishimishije.”

    Kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni ubucucu bukabije!

    Patrick de Saint-Exupéry ni umwanditsi ubirambyemo kuko yanditse n’ibindi bitabo birimo ‘L’inavouable: La France au Rwanda, 2004, Complice de l’inavouable: la France au Rwanda, 2009 na La Fantaisie des Dieux, Rwanda 1994, mars 2014.

    Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko inyandiko za Saint-Exupéry zagize akamaro cyane mu kugaragaza ukuri ariko no kugaragaza ikinyoma cya Guverinoma ya Mitterrand.

    Ati “Na mbere y’iki gitabo yanditse izindi nyandiko nyinshi mu kinyamakuru Le Figaro, mu myaka ya 1998, zigaragaza ko amateka ya nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari ubwicanyi budasanzwe kandi bwakozwe na Leta. Yanerekanye ko Leta y’u Rwanda yakoze Jenoside yanashyigikiwe n’u Bufaransa.”

    “Inyandiko ze zagize akamaro mu gutuma mu 1998, abadepite b’u Bufaransa bashyiraho Komisiyo yo kureba uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside.”

    Mu kwandika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, yifashishije inyandiko zirimo n’iz’abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, ubuhamya bw’abantu bari mu duce twa Kibeho na Tingi Tingi n’ahandi havugwa ko Abahutu biciwe.

    Nk’umuntu uzi neza ibyabaye, kubona handikwa ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri byatumye ahaguruka akora urugendo anagera muri RDC.

    Patrick de Saint-Exupéry avuga ko nk’umuntu wiboneye n’amaso ibyabereye mu Rwanda akaba azi neza uko Leta yariho yohereje indege zo gucyura abari bahungiye muri RDC, atumva impamvu hari abavuga ko ahubwo yagiye kubica kandi yarashakaga kubacyura mu gihugu cyabo.

    Ati “Abahakana Jenoside cyangwa abayipfobya bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, njyewe nababwira ko ibyo barimo ari ubucucu bukabije. Sinemeranya nabo kuko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ibivugwa ko hari Abahutu bishwe, ntabwo aribyo kuko ntabwo leta yashakaga kubacyura mu gihugu cyabo ariyo yari kubica.”

    Incamake y’Igitabo La Traversée’ cya Patrick de Saint-Exupéry

    Mu gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, yagarutse ku zindi ngingo zirimo ukuntu yaje kubonana n’abamubwiye uko umurambo wa Perezida Juvénal Habyarimana wavanywe i Kigali ukagezwa muri Congo.

    Yanavuze kandi ku kuntu yabonanye na bamwe mu mpunzi zatahutse mu Rwanda ziturutse Tingi-Tingi, zamusobanuriye ko zakekaga ko nizigera i Rwanda zizasanga imiryango yabo yarishwe, ariko zigasanga yose iri mu mutekano.

    Mu rugendo rwe yahuye n’abamuhaye ubuhamya bw’uko ibintu byari byifashe mu 1994 impunzi zihunga, ziri mu nkambi. Yahuye kandi n’Abanyarwanda babaye mu nkambi bamubwiye ko batigeze bicwa n’Inkotanyi, ahubwo ko abari barabajyanye ari bo babicaga, ubundi bakajya bicwa n’inzara cyangwa umunaniro.

    Yagarutse kandi ku nkuru y’inzira ndende impunzi zanyuzemo zaragizwe ingwate n’Interahamwe, abasirikare, n’abayobozi bahamagariye kwica Abatutsi.

    Mu bahungaga harimo impunzi zitishe n’izari zivuye mu Rwanda zimaze kwica Abatutsi. Mu gitabo ‘La Traversée’ harimo ubuhamya bwerekana uko bamwe bigambaga uko bishe Abatutsi bo mu karere k’iwabo.

    Nyuma yaho, yanyuze ahantu hose yabonanye n’Abanye-Congo batandukanye, ababaza niba barabonye jenoside ya kabiri yakorerwaga ku mpunzi zari zarahahungiye, baramushwishuriza bararahira. Bamwe bati ‘abantu barapfuye ariko ntabwo bishwe n’ingabo z’u Rwanda’, banamusobanuriye ko izo ngabo zari zifatanyije n’iza Kabila zirwanya Mobutu, ntawe zarwanyaga uretse ufite intwaro.

    Abanye-Congo bamwe babwiye Patrick de Saint-Exupéry ko impunzi zimwe zari zifite intwaro, bikumvikana ko iyo uzifite utitwa impunzi.

    Patrick de Saint-Exupéry anerekana ukuntu impunzi nyinshi zashiriye mu ruzi rwa Congo (Fleuve Congo), bamwe babasha kwambuka bagera muri Congo Brazzaville, abandi barahashirira.

    Yavuze ko hari igice kimwe cy’impunzi cyazimiriye muri za Masisi n’ahandi mu mashyamba yo muri Congo, abenshi bakaba baragiye mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR, cyane ko Abanyarwanda bamwe batigeze bataha.

    Umuryango w’Abibumbye wari waratanze imibare y’ibarura ry’impunzi z’Abahutu zahungishijwe ku gahato n’abari barateguye Jenoside bakanayikora. Ibarura ryavugaga ko bari 1.200.000. Abagarutse mu Rwanda kuva mu 1997 barenze 1.000.000.

    Iki kinyoma cy’uko mu Rwanda no muri Congo habaye jenoside yakorewe Abahutu, cyazamuwe cyane na Hubert Védrine n’abandi bafatanyije ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bemeza ko ingabo z’Inkotanyi bita iz’Abatutsi zageze mu Rwanda zigasanga imiryango yazo yarashize, noneho zigakurikirana Abahutu b’impunzi muri Congo zikajya kubica zihorera. Niko rero gusakaza ikinyoma kivuga ko umubare w’impunzi z’Abahutu zishwe n’Inkotanyi uri hagati ya miliyoni 1-4.

    Impunzi zavuye Tingi-Tingi ubwazo zivugira ko nta mirwano yahabereye, nta bwicanyi bwahabereye, ahubwo ko bari mu kaga batewe n’ababagejeje iyo mu ishyamba rya Congo.

    Igitabo La Traversée’ cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry cyamurikiwe mu Mujyi wa Kigali

    Igitabo ‘La Traversée’ cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry

    Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry yanditse igitabo gikura igihu ku kinyoma cyazanywe na Guverinoma ya Mitterrand ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

    Senateri Twahirwa André yashimye iki gitabo cy’umunyamakuru Patrick avuga ko ari intwari ikomeye yo guhashya abavuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

  • Ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga muri EAC bari gusuzuma iterambere ry’ubutabera mu Karere –

    Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE iyi nama igamije gusuzuma aho iterambere ry’urwego rw’ubutabera muri aka Karere.

    Iri nama kandi izarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rigeze ry’ibyemezo n’imyanzuro by’inama iheruka. Intumwa za buri gihugu na zo zitegerejweho kugaragaza aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro byafashwe.

    Imyinshi mu myanzuro yagiye ifatwa ikaba ijyanye n’uburyo bwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

    Ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bategerejweho kandi kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Intumwa Nkuru za Leta zo muri ibi bihugu, hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana n’ingingo ya 126 y’amasezerano na gahunda yo kwishyira hamwe y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyi nama yitabiriwe n’abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga baturutse mu bihugu bya Kenya, Sudan y’Epfo n’u Rwanda. Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga muri Tanzania na Uganda bohereje intumwa mu gihe intumwa mu gihe uw’u Burundi yakurikiranye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga.

    Abaperezida mu Nkiko z’Ikirenga muri Afurika y’Iburasirazuba bari mu biganiro bigamije gusuzuma urwego rw’ubutabera mu Karere

  • Kanseri y’inkondo y’umura yagaragajwe nk’ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti byihutirwa –

    Gusa Umugabane wa Afurika ufite umwihariko wo kuba ariho ihitana abantu benshi kurenza ku yindi migabane. Imibare igaragaza ko nibura mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara abagore bagera ku bihumbi 100 bandura iyi kanseri buri mwaka kandi muri aba abagera kuri 62% ikabahitana kuko batabona ubuvuzi.

    Imibare ya OMS igaragaza ko mu bihugu byateye imbere abagore n’abakobwa bahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 90% mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere abaruhabwa ari 10% gusa.

    Kanseri y’inkondo y’umura ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye gusa OMS igaragaza ko ku kigero cya 99% iterwa na Virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Nubwo iyi ndwara icyica benshi muri Afurika kandi urukingo rwayo ruhari, ibihugu 10 gusa bya Afurika ni byo birufite muri gahunda yo kurwanya iyi ndwara.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byo muri Afurika byabashije kugera ku kigero cya 97% mu bijyanye no gukingira virusi ya HPV ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura. ibi u Rwanda rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

    Ku wa 2 Gicurasi 2021 ubwo hasozwagwa icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gukingira (cyabaye ku wa 24-30 Mata 2021), Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe n’umusaruro w’umuhate rwashyize mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, yemeza ko hari ibihugu byinshi bishobora kurebera ku byo rwakoze bikabyifashisha mu kuzamura ubuzima bw’umugore.

    Ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyashyize urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura muri gahunda yarwo yo gutanga inkingo, ndetse no kuza imbere ku Isi mu bikorwa byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.’’

    “Nka kimwe mu bihugu biri imbere mu bijyanye no gukingira, u Rwanda rwiteguye gukoreshwa nk’urugero ku bindi bihugu byiyemeje kurwana ku buzima bw’abagore.”

    Kuri uyu munsi, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi, Unitar, cyavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura binyuze muri gahunda yacyo kurwanya indwara zitandura izwi nka ‘ The Defeat-NCD’.

    Umuyobozi w’iyi gahunda muri Unitar, Mukul Bhola, yavuze ko ibikorwa byo gukingira kanseri y’inkondo y’umura bikwiye kwagurwa kugira ngo haramirwe ubuzima bw’abagore n’abakobwa.

    Yagize ati “Kwagura ibikorwa byo gukingira virusi ya HPV mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagamijwe kurokora ubuzima bw’abagore biri kugenda birushaho gukenerwa cyane. Mu gukemura iki kibazo turi gufatanya na Banki ya Isilamu itsura Amajyambere mu guteza imbere ubuzima bw’abagore harimo n’ibijyanye no gutanga inkingo za kanseri y’inkondo y’umura mu bihugu binyamuryango.”

    Mu Rwanda ibikorwa byo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu buryo bwa rusange byatangiye mu 2011 by’umwihariko haherwa ku bakorwa bari hagati y’imyaka 12 na 15.

    Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima agaragaza ko ibikorwa byo gukingira indwara zitandukanye birokora ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni eshanu buri mwaka, bikabarindwa kwicwa n’indwara nka kanseri n’izindi zitandura.

    Gusa bitewe n’uko izi gahunda zo gutanga inkingo zitagera kuri bose mu buryo bungana buri mwaka abantu babarirwa muri miliyoni 1,5 bicwa n’ibyorezo bashoboraga kuba baririnze iyo bataza gukingirwa.

    Kuba ikigero cyo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda gihagaze neza rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

  • Iyo Leta ya Kampala iza kuba ishyira mu gaciro yari kureka Rwigema akiruhukira mu mahoro –

    Bavuga ko bakunda Rwigema kuruta uko u Rwanda rumukunda ariko icyo batabona ni uko abayobozi b’u Rwanda badashobora gutesha agaciro intwari yabo ngo bayikoreshe mu icengezamatwara ridafite agaciro bagamije gushotorana.

    Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru cya Leta ya Uganda ‘The New Vision’ nta kindi bagaragaza uretse kwita Abanyarwanda bababohoye, nyuma bakajya no kubohora igihugu cyabo “abahungu bacu.”

    Iyi myitwarire y’abayobozi ba Uganda yo kwigira nk’aho bategeka byose, buri gihe isa nk’itangaje, basa nk’abafunze amatwi birengagiza ko wenda iyo bitaza kuba iyi myitwarire yabo yo kwigira abategetsi muri byose haba hatarabayeho ugushyamirana hagati y’ibihugu byombi. Nk’uko Dr Besigye yigeze kubivuga, umuyobozi wita abayobozi b’ikindi gihugu gifite ubutavogerwa ‘Abuzukuru’ agomba kuba afite ikibazo.

    “Ariko nyuma byaje kugaragara ko uko gutera kwari gushyigikiwe n’abayobozi bakuru muri NRA kandi iyi ni yo mpamvu yaje gutsinda (RPA)”, aya magambo y’umwanditsi w’inkuru agaragaza ugushaka kwiyitirira intsinzi ya RPA.” ku rundi ruhande, mu minsi ya vuba iki kinyamakuru cyanditse ibi cyavuze ko RPA “yacitse intege” mu minsi ya mbere y’urugamba kubera ko itari ifite abasirikare bafite ubunararibonye.

    Bisa nk’aho abayobozi b’i Kampala bashaka kwihuza n’intsinzi ya RPA ariko bakitandukanya n’ibizazane yahuye nabyo ubwo yatangizaga urugamba mu Ukwakira 1990. Buri wese arabizi ko ubufasha Abanyarwanda batanze mu rugamba rwa NRA busumba kure icyo aricyo cyose abayobozi b’i Kampala baba baratanze mu kubohora igihugu kwa RPA.

    Abanyarwanda bamennye amaraso ngo babohore Uganda, gusa baza kwiturwa kutagira ibirindiro bashobora kwiteguriramo n’inzira banyuzamo ibikoresho biva ku cyambu cya Mombasa. Umuntu ashobora gutekereza ko abamennye amaraso aribo bagakwiye kuba bavuga cyane umusanzu batanze kurenza abatanze inzira inyuzwamo ibikoresho batanaguze.

    Hejuru y’ibyo, cyereka niba ikinyamakuru cya Leta gishaka kugaragaza Perezida wa Uganda nk’umubeshyi, kuko igitekerezo cyo kuba gutera kwa RPF “kwaratewe inkunga n’abayobozi bakomeye muri NRA” ntigishyigikirwa n’ibyo Museveni yatangaje.

    Mu gitabo cya William Pike, Museveni agaragaza ko yatunguwe no gutera kwa RPF kandi bitandukanye n’ibyo bari kuvuga ubu, yakoranaga na Habyarimana agaca ruhinga nyuma RPF akamusangiza amakuru.

    Ati “Ibi byaradutunguye. Twabonaga amakuru ya raporo z’ubutasi twasangizaga ubuyobozi bw’u Rwanda (Guverinoma ya Juvénal Habyarimana) ariko ntiyari ahagazweho neza. Twabonye amakuru ko hari abantu bagiye kugenda ariko icyadutunguye byari urwego byariho n’umuvuduko byakoranywe.”

    Ubuyobozi bwa Kampala bukomeza gushyira imbaraga mu guteza urujijo kuko budakoresha ukuri. Buvuga ko “Maj Paul Kagame yahamagawe aho yari ari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agirwa umuyobozi mushya wa RPF, asimbuye Rwigema,” muri iyi nyandiko bavuga ‘kugirwa’ kugira ngo bumvikanishe ko bagize uruhare muri uyu mwanzuro kubera ko “Bazukulu (abuzukuru)” badashobora kwifatira umwanzuro.

    Ibi kandi ni ubundi buryo bwo kugerageza kwiyitirira intsinzi ya Perezida Kagame kuva igihe yatangiraga kongera gushyira ingabo ku murongo ndetse n’ubu ari Perezida w’u Rwanda. Ese niba abayobozi b’i Kampala bazi cyane ibijyanye no kuvumbura no gutegura abayobozi beza ni iki kibabuza kuba babikorera n’igihugu cyabo?

    Ikirushijeho gutera urujijo muri iyi nkuru ni ibyaganishije ku iyegura rya Perezida Pasteur Bizimungu mu 2000. Uko inkuru ijyanye n’itera rya RPA mu Ukwakira 1990 yanditswe muri The New Vision itandukira ikajya ku buryo Bizimungu atagaragara muri iyi minsi biracyari amayobera.

    Iyo abayobozi b’i Kampala baba bataragize umuco kugoreka nkana ibikorwa birebana n’u Rwanda kubera impamvu z’icengezamatwara, umuntu yashoboraga gufata umwanzuro akavuga ko ari ikibazo cy’ubumenyi buke budafite ikindi kibyihishe inyuma, akabifata uko. Ariko uruhurirane rw’iyi myitwarire y’ab’i Kampala yo kugerageza gukoresha urupfu rwa Gen Rwigema ngo bacemo ibice RPF banateze umwiryane muri RDF rugaragaza ikigambiriwe.

    Muri iyi nkuru banditse bagira bati “Haracyari ibyo kwibaza ku rupfu rwa Rwigema,” bigaragaza ko bandika bashaka guhimba ibibazo bidahari.

    Kubera ibyo Rwigema yakoreye Abagande bose, icyari gikwiye gukorwa ni ukumurekera uburenganzira bwe bwo kuruhukira mu mahoro, ariko kuri ubu twagakwiye kuba tuzi ugukora ibikwiye twakwitega kuva i Kampala.

    Fred Gisa Rwigema yitabye Imana ku wa 2 Ukwakira 1990

  • Kirehe: Umuturage yatemewe inka ebyiri, Umudugudu wose utegekwa kuzishyura –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Rwabigaro mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Gatore hamenyekanye amakuru ko inka ebyiri z’umugore witwa Kanziza Jeanne zatemwe n’abataramenyekana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yari asanzwe akama iyi nka amata menshi ariko yatunguwe no kubyuka agasanga inka ze bazitemye.

    Ati “Yari afite inka y’imbyeyi ifite inyana imaze hafi umwaka cyangwa habura amezi make, babyutse bagiye gukama basanga iyo nka bayitemeye mu kiraro n’iyayo, zose bazitemaga imitsi ku buryo zitabasha guhaguruka ngo zigende.”

    Yakomeje avuga ko bahise babimenyesha ubuyobozi buhita butangira gushakisha abakoze icyo gikorwa kibi, nyuma ngo abagize inama y’umutekano itaguye y’akarere bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije, abayobozi b’Ingabo na Polisi ngo bahise bahagera baganiriza abaturage bo muri uwo Mudugudu hanafatirwamo imyanzuro.

    Ati “Izo nka zahawe agaciro kuko urebye uko bazitemye ntizakomeza kubaho, basabye ko zagurishwa zikabagwa amafaranga avuyemo akaba make abaturage bazateranya andi agurirwe izindi nka, zose hamwe zahawe agaciro k’ibihumbi 800 Frw.”

    Gitifu Ntagwabira yavuze ko guteranyiriza aya mafaranga ari nk’igihano bahaye aba baturage ngo kuko batarinze izo nka kimwe n’umutekano w’umudugudu wabo muri rusange.

    Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwabigaro bemeye gutanga amafaranga ngo kuko batakwishimira ko mugenzi wabo atakomeza korora kubera bamwe muri bo batemye inka ze.

    Abayobozi b’umutekano basabye abaturage kwirinda ibyaha by’ubugome byo gutema inka kuko bihanwa n’amategeko.

    Abantu batanu bahise batabwa muri yombi bakekwaho gutema izo nka bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe iperereza rigikomeje.


  • Munyenyezi Béatrice yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo –

    Munyenyezi aherutse kuvanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangirizayo igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo muri iki gihugu ubwo yahamwaga n’ibyaha byo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu.

    Yatangiye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside ashinjwa, tariki 28 Mata 2021, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.

    Akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Isomwa ry’umwanzuro ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Munyenyezi wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho Umucamanza yabanje kwisegura ko adasubiramo uko imiburanishirize yagenze mu ngingo z’urubanza zose uko zakabaye.

    Mu Rukiko, Munyenyezi yari yaje aherekejwe na Me Buhuru Pierre Célestin umwe mu bamwunganira.

    Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inzitizi zazamuwe n’uruhande rw’uregwa, rusuzuma impamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, rusuzuma kandi niba uregwa yakurikiranwa afunzwe cyangwa yidegembya mbere y’urubanza mu mizi.

    Ashingiye ku ngingo z’amategeko, Umucamanza yavuze ko impamvu zikomeye ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma umuntu akekwaho ibyaha aregwa.Yavuze kandi ko ibyaha aregwa bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

    Naho kuba Munyenyezi avuga ko kongera gufungwa bitewe n’ibibazo by’ubuzima afite bitamugwa amahoro, Umucamanza avuga ko uregwa ntacyo ashingiraho agaragaza ibyo avuga.

    Nyuma y’izo mpamvu n’izindi yasobanuye, umucamanza yanzuye ko asanga hari impamvu zikomeye zituma Munyenyezi akekwaho ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho. Yategetse ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi muri gereza mbere y’urubanza mu mizi mu gihe ubushinjacyaha bukimukoraho iperereza.

    Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yibukije Munyenyezi n’abamwunganira ko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo gifunga umukiliya wabo by’agateganyo.

    Munyenyezi yahise yaka ijambo abwira urukiko ko atishimiye icyemezo cy’urukiko bityo ko akijuririye.

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Munyenyezi akurikiranyweho yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Bwagaragaje amazina y’abantu batandukanye yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka ngo zibice.

    Inkuru bifitanye isano: Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Munyenyezi Béatrice yishe Abatutsi i Butare

    Munyenyezi Béatrice yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo ashinjwa rigikomeza

    Munyenyezi akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Butare

  • Musanze: Hatoraguwe umurambo w’umugabo mu mugezi uturuka mu birunga –

    Uyu murambo wa Kwindi w’imyaka 27 y’amavuko wabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 ahagana saa saba n’igice z’amanywa ubonywe n’umuntu wari ugiye kuyora umucanga mu mugezi wa Rwebeya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe isuzuma, hamenyekane icyo yaba yazize.

    Ati ” Ni byo uyu murambo twawubonye ahagana saa saba n’igice, uyu mugabo yari asanzwe abana n’ubumuga bwo mu mutwe, umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini”

    Muri ibi bihe by’umuhindo bikunze kurangwa n’imvura nyinshi, amazi aturuka mu birunga akunze gutwara ibintu n’abantu batari bake aho bamwe inabahitana abandi bakahakura ubumuga, ibintu leta yahagurukiye kuko yatangiye kubaka imiyoboro yo kuyobora no kugabanya umuvuduko w’aya mazi.


  • Urubanza rwa Kabuga Félicien rwasabiwe guhagarikwa –

    Ubu busabe bwabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bwerekana ko Kabuga uri mu maboko y’ubutabera afite uburwayi bw’izabukuru ari nayo mpamvu asabirwa kurekurwa.

    Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka isaga 25 yari amaze yihishahisha mu mahanga.

    Uyu musaza w’imyaka 87 afungiye muri Gereza y’i La Haye mu Buholandi, aho ategereje gutangira kuburana mu mizi imbere y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

    Urubanza rwa Kabuga rushobora gutinda gutangira ndetse byari biteganyijwe ko rushobora kuburanishwa mu mpera z’uyu mwaka; ni nyuma yo gukusanya ibimenyetso byose, abatangabuhamya n’ibindi bikenewe.

    Mu busabe bwahawe IRMCT, Ishami rya Arusha ku wa 6 Gicurasi, bukaba buri no ku rubuga rwa internet rw’urwo rwego, Umwavoka w’Umufaransa Emmanuel Altit yifashishije raporo zo kwa muganga agaragaza ko “urukiko rukwiye kwemeza ko Kabuga [umukiliya we] atameze neza ku buryo yakomeza kuburanishwa.’’

    Yongeyeho ko “Gukomeza urubanza muri ubu buryo byaba bibangamiye uburenganzira bwa Kabuga bugendanye no kubona ubutabera buboneye. Uru rwego n’ibice biri mu rubanza bifite ibimenyetso bihagije byashingirwaho mu kwemeza ko urubanza ruhagarikwa.’’

    Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko mu gihe ubusabe yatanze butakwemerwa, umukiliya we yakwemererwa kurekurwa by’agateganyo, agakurikiranwa ari hanze.

    Mu kiganiro yahaye, AFP, Umuhungu wa Kabuga, Donatien Nshimyumuremyi, yavuze ko ubuzima bwa se bumeze nabi cyane.

    Yagize ati “Twakwemeza ko atameze neza ku mubiri no mu mutwe, nta mbaraga afite zo gukurikiranwa mu rukiko ndetse n’izo kubwira umwavoka we icyo agomba gukora.’’

    Nshimyumuremyi yavuze ko umubyeyi we usibye indwara zidakira asanganywe, anafite uburwayi bukomeye bwagize ingaruka ku mitekerereze ye.

    Yakomeje ati “Ku rundi ruhande, amaze kugwa hasi inshuro ebyiri kandi byamugizeho ingaruka zikomeye.’’

    Kabuga amaze umwaka afashwe. Uyu musaza wamaze igihe ashakishwa, Amerika yari yarashyizeho miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru agafasha mu kumufata. Yari yarashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kabuga Félicien aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Bivugwa ko Kabuga afatanyije n’abandi bantu yakoresheje Radiyo RTLM [ari mu bayishinze] mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

    Kabuga ngo yanategetse, arafasha, anoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.

    Inyandiko z’ibirego bye zinerekana ko afatanyije n’abandi bantu ngo yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’ibindi.

    Abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke