Tag: featured

  • U Rwanda na RDC bagiranye ibiganiro ku mbogamizi zigaragazwa n’abacuruzi b’ibihugu byombi –

    Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho abakora ubucuruzi bwambuka imipaka hagati y’u Rwanda na RDC basabwe kwihangana bagakora bijyanye n’uko ibihe bimeze mu gihe bitarasubira ku murongo neza.

    Muri ibi biganiro byari byateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François n’itsinda ry’abikorera mu gihe Kivu y’Amajyepfo yari ihagarariwe na Théo Ngwabidje Kasi n’itsinda ry’abikorera bo muri RDC.

    Mu bikomeje kugaragazwa n’abacuruzi harimo kuba imipaka ifunze hakaba hemerewe kwambuka ibiribwa n’ibindi nkenerwa by’ibanze ariko urujya n’uruza rukaba rwarahagaze ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kubihomberamo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ibiganiro na mugenzi we, Guverineri Habitegeko yavuze ko ibibazo bagejejweho n’aba bacuruzi babyakiriye ariko basabwa kwihangana kuko imiterere y’icyorezo kuri ubu ariyo igena ibikorwa bifungurwa n’ibikomeza gufungwa.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko mu bindi bibazo byagaragajwe n’abaturiye iyi mipaka ku ruhande rw’u Rwanda ari ukuba hari amakarita abemerera kwambuka bahabwaga kuri ubu bakaba batari kwemererwa kuyakoresha bambuka kubera ikibazo cya Covid-19.

    Ati “Ibyo n’ibindi bitandukanye bagiye batugaragariza twabiganiriyeho n’impande zombi ariko twabizeza ko hari ibisubizo byiza biteganyijwe kandi tunibutsa ko bakwiye kwihangana ahubwo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.”

    Ku rundi ruhande ariko, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi yavuze ko bo imipaka yabo ifunguye bategereje igihe ingamba zashyizweho n’u Rwanda zizaba zorohejwe imipaka yarwo igafungurwa ubundi ibikorwa bigasubukurwa.

    Yagize ati “Iwacu imipaka irafunguye yose, ayo mabwiriza yose asigaye ku ruhande rw’u Rwanda kubera Covid-19, ariko twizeye ko ubwo nirangira ibintu bizongera gusubira mu buryo.”

    COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z’Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Guverineri Habitegeko ati “Ni ibintu biri ku Isi hose, ubucuruzi bwahuye n’ibibazo bikomeye, n’ubucuruzi bw’abanyarwanda bwahuye n’ibibazo bikomeye, mu gihe hakiri Coronavirus ibibazo nk’ibi biracyahari.”

    Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba yongeye gusaba abanyarwanda gukomeza kunoza ibyo bari gukora muri ibi bihe ariko ngo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri by’umwihariko ibibazo bibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka bizaba byabonewe ibisubizo.

    Guverineri Habitegeko yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kuba banoza ibyo bakora mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka butarasubukurwa

    Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yavuze ko biteguye gusubukura ubucuruzi mu gihe icyorezo kizaba kigendesheje make

  • Minisitiri Gatabazi yagarutse ku rwango rwari rwarahawe intebe kugeza ubwo umukoresha yica umukozi –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021, mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MINIFOP) na Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho y’Abaturage (MINITRASO) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi minisiteri za MININTER, MINIFOP na MINITRASO zakoreraga mu nyubako ubu ikorerwamo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (DGIE).

    Abakozi bibukwa bakoreraga izi minisiteri ni 25 barimo umunani bakoreraga MINIFOP na barindwi bakoreraga MININTER n’icumi bakoreraga MINITRASO.

    Kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye imiryango yabuze ababo bakoraga muri MININTER, MINIFOP na MINITRASO bacye.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza uburyo Politiki y’urwango yari yarageze kure, aho umukozi yica mugenzi we n’umuyobozi we; aho umuyobozi yica abo ayobora.

    Ati “Dukomeze kwibuka twiyubaka, twiyubakamo icyizere ndetse duharanira ishema n’iterambere ry’igihugu cyacu no kurinda ibyagezweho kuko abasize bakoze Jenoside bakomeza guhembera amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside kugira ngo babisenye. Ubumwe bwacu tubukomereho.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubusanzwe akazi ari akagakwiye guhuza abantu bakabana nk’abavandimwe bakundana.

    Ati “Dukwiye gusubiza amaso inyuma tukigira ku mateka yaranze igihugu cyacu yabayemo itoza n’amacakubiri byatumye tubura abacu twibuka kuri uyu munsi. Twese turasabwa guharanira kwimakaza ubumwe kandi bubanzirizwa n’urukundo kuko nirwo rushobora gutuma hubakwa icyizere ndetse icyo cyizere kigatuma habaho ubufatanye.”

    “Iyo ufite urukundo uri umuyobozi, ruha abo uyobora icyizere kandi kigatuma mukorana, urwo rukundo rutuma mukorana nibyo bituma tugera ku ntego twiyemeje nk’abanyarwanda.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifite inshingano zo gufasha abaturage harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye aho bafashwa kugira ngo babashe gukomeza kugira icyizere cyo kubaho kandi babeho neza.

    Nyuma ya Jenoside, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minaloc, yashyizeho Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG, aho kibafasha mu byiciro by’uburezi, ubuzima, mu kubashakira amacumbi, mu gutanga inkunga y’ingoboka ku bamugariye na Jenoside n’ibindi.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko byose bikorwa na Leta iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.

    Ati “Leta y’u Rwanda yakomeje kubafasha kubona amacumbi n’ibindi bikenerwa harimo amatungo, ubufasha mu mishinga ibyara inyungu, kwivuza, amashuri n’ibindi.”

    Kuva FARG yajyaho, imaze gukoresha miliyari 336 Frw mu bikorwa byo gushyigikira abatishoboye bazize Jenoside.

    Minisitiri Gatabazi acana urumuri rw’icyizere

    Minisitiri Gatabazi yasabye abo bakorana n’abakoresha muri rusange kwimakaza ubumwe n’urukundo

    Umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abantu bake kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri Nyirarukundo ashyira indabo ahari Urwibutso rwa Jenoside rw’abari abakozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Minisitiri Gatabazi yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abahoze ari abakozi ba Minisiteri ayobora muri iki gihe

  • Abunganizi ba Munyenyezi bavuze ku mwanzuro wo kumufunga iminsi 30 –

    Munyenyezi yunganirwa n’abanyamategeko babiri aribo Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Célestin. Bamusabiraga ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ngo bimwe mu byaha ashinjwa, yabyireguyeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Me Buhuru Pierre Célestin yabwiye IGIHE ko batunguwe n’uburyo icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe.

    Ati “Abantu bagiye muri Amerika bagiye gushinja, nta kindi kintu bari bagiye kuvuga ni Jenoside yakorewe Abatutsi, ni byo bari bagiye kuvuga, kuvuga ngo ntabwo yaciriwe urubanza kandi abatangabuhamya baravuye mu Rwanda, bari bamuzi, icyo kintu cyadutunguye kuko bagisimbutse ntibakivuze.”

    Me Buhuru yasobanuye ko kuba hari abatangabuhamya bagiye muri Amerika bakavuga ku birego by’uko Munyenyezi yatangaga Abatutsi kuri za bariyeri kugira ngo bicwe, ko yatangaga abakobwa b’abatutsikazi kugira ngo basambanywe n’ibindi byonyine “bigaragaza ko habaye urubanza”.

    Me Buhuru yavuze ko mu 2012, ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwakoze iperereza mu Rwanda ahitwa ku Mukoni n’i Tumba, bufata n’abatangabuhamya burabatwara.

    Yanavuze ko hari amakuru atari yo yatanzwe n’abatangabuhamya, ko Munyenyezi yigaga muri Kaminuza mu gihe ngo yavuye mu Rwanda atarangije n’ayisumbuye.

    Ati “Ongeraho abandi b’ejo bundi ubushinjacyaha bwagiye kubaza nyuma y’itariki 16 Mata 2021, nabo bashimangiye ko yari umunyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda.”

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari Umubikira Munyenyezi ubwe yicishije imbunda nto nyuma yo kumuha Interahamwe ngo zimusambanye.

    Bwagaragaje kandi amazina y’abantu batandukanye yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka Interahamwe ngo zibice.

    Bwavuze ko hari bariyeri Munyenyezi yashinze ku Mukoni ari kumwe n’izindi Nterahamwe bafatanyaga kugenda bagenzura ibyangombwa by’abayinyuragaho bose.

    Hagarutswe kandi ku ijambo Munyenyezi yavugiye mu nama yabereye ku Irango avuga ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi uwo mwanzi ari “Umututsi” ndetse ngo abwira abayitabiriye ko bagomba kuba bazi ko ntawe ukubura umwanda awerekeza mu nzu.

    Mu Rukiko havuzwe bariyeri nyinshi zashyizwe muri Butare, ari nazo Munyenyezi yajyaga gufataho ababaga bashyizwe ku ruhande bivugwa ko ari Abatutsi noneho akabajyana bakajya kwicwa. Ikindi kandi umutangabuhamya yavuze ngo ni uko yabonaga Munyenyezi agemuriye ibyo kurya Interahamwe zabaga ziriwe kuri izo bariyeri.

    Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside; icyo gucura umugambi wo gukora Jenoside; icyo gutegura Jenoside; icyo gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside; icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside; icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu hamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambaya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Me Buhuru Pierre ni umwe mu bunganira Munyenyezi

  • Tour du Rwanda 2021: Techno Market yishimiye kwegereza abaturarwanda serivisi zayo zihariye (Amafoto na Video) –

    Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Techno Market Ltd iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda. Iri capiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

    Umuyobozi wa Techno Market Ltd, Mukeshimana Japhet, yabwiye IGIHE ko bishimiye umusaruro bakuye mu kongera kwitabira Tour du Rwanda.

    Yagize ati “Twishimiye kuba twaritabiriye Tour du Rwanda ku nshuro yacu ya kabiri, turashimira Abanyarwanda bitabiriye iri siganwa n’abakiliya bacu bose aho baherereye mu gihugu.’’

    “Umusaruro twakuye muri Tour du Rwanda 2021 ni uko twabashije kongera guhura n’abakiliya bacu hirya no hino mu gihugu, twaboneyeho kubibutsa ko tugihari, ko Techno Market igikora ibyerekeye Printing, ko tukiri aba mbere mu Mujyi wa Kigali muri serivisi za printing no gutunganya ibigezweho bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Mu gihe Isi igihanganye na Coronavirus, Techno Market Ltd na yo yimakaje ikoranabuhanga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Mukeshimana yongeyeho ko batasigaye inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga bigendanye n’ingamba zo gukomeza gukaza ubwirinzi.

    Yakomeje ati “Techno Market ntiyasigaye inyuma mu guhangana n’iki cyorezo nk’uko igihugu cyacu cyabihagurukiye. Tworohereje abakiliya bacu kugira ngo batandura Coronavirus. Dufite ikoranabuhanga mu kazi kacu, twabashyiriyeho urubuga rwo kwakiraho servisi zacu za printing ndetse bashobora no gutanga ubusabe bwacu binyuze kuri email.”

    Yibukije ko banafite uburyo bwiza bwo gufunika ibicuruzwa byabo babanje kubitera umuti wica udukoko uzwi nka “Hand sanitizer” mu rwego rwo kubigeza ku bakiliya babo nta kibazo.

    Techno Market Ltd ni icapiro rikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya T2000 mu muryango nimero 107 ahateganye no kwa Ndamage. Muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’ imyenda, gushushanya ku bikoresho (branding) no guteranya ibitabo (binding).

    Techno Market mu ntego zayo harimo no gukomeza gutera inkunga Tour du Rwanda. Mu rwego rwo kwegera abakiliya bayo, serivisi zabo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com ndetse bashobora no guhamagarwa binyuze kuri telefoni ngendanwa 07888158800.

    Nyuma ya Tour du Rwanda 2021, abayobozi, abakozi n’abafashije Techno Market muri iri siganwa rizenguruka igihugu bafashe ifoto y’urwibutso

    Techno Market Ltd ni ku nshuro ya kabiri yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda

    Abayobozi n’abakozi ba Techno Market bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (FERWACY), Murenzi Abdallah

    Mu gusoza Tour du Rwanda 2021, bananyujijemo bacinya akadiho

    Techno Market yishimiye kwegereza abaturarwanda serivisi zayo zihariye

    Techno Market Ltd iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda 2021

    Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda 2021 aho yanyuze hose mu bice bitandukanye by’igihugu

  • Nyamasheke: Inkangu yatwaye inzu 39, imiryango isaga ijana isigara iheruheru (Amafoto) –

    Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021. Bamwe mu baturage bavuga ko hashize igihe inzu zaratangiye gusaduka kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo umusozi waridukaga zimwe zigasenyuka.

    Bizimana Joseph yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

    Habimana Emmanuel yagize ati “Nka saa munani nibwo twagiye twumva utuntu tw’urwondo turi kugwa ku nzu zinakaka, tugerageza gusohoka, dusanga ruguru byagiye bisatagurika mu nzu tugahunga tukajya ku muturanyi naho bisatagurika. Twimutse nka gatatu. Tubona noneho inzu ziri kugenda n’imigezi irifunga, twagiye tujyana amatungo ariko inzu ziragenda.”

    Maniriho Espérance yunzemo ati “byatangiye nka saa tanu numva ibintu bituritse, mbyutse nsanga iwanjye mu gikari ibintu byatsutse byibirindura abantu biruka buri wese akiza amagara ye. Nta kintu twakuye mu nzu n’imyaka yangiritse ariko nta muntu waguyemo.”

    Aba baturage bagizweho n’ibi byago bacumbikiwe na bagenzi babo baturanye ariko barasaba ko bafashwa bakabona aho batura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Applonie yagize ati “Iyo nkangu twatekereje ko ari ikibazo cy’imiterere y’ubutaka. Bishoboka ko munsi y’ubutaka harimo amazi bikaba aribyo byateye iyi nkangu. Icyo twihutiye gukora twahise dukuramo abaturage, imiryango 74 bose bamaze kubona ababacumbikira naho abandi ntibarabona aba bacumbikira, twavuganye na Croix Rouge yatwemereye amahema.”

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango 74 igizwe n’abantu 395 yabonye abayicumbikira naho imiryango 43 igizwe n’abantu 236 ntabwo barabona ababacumbikira.

    Imyaka irimo iy’ibisheke, intoryi ibishyimbo n’amashyamba byagiye ariko ingano y’ibyangiritse ntiramenyekana.

    Ubutaka bwagiye bwiyasa, imyaka irangirika

    Abaturage bavuze ko inzu zagiye zigwa mu rukerera rushyira kuri uyu wa Mbere

    Imiryango ifite inzu zasenyutse yasabye ubufasha

    Inkangu yangije inzu nyinshi n’imyaka

    Inzu nyinshi zangiritse haba imbere n’inyuma

    Nta muntu wahitanywe n’ibi biza nubwo ibikorwa bindi byangiritse cyane

    Birakekwa ko amazi yo munsi y’ubutaka ariyo yabaye intandaro y’iyi nkangu

  • Lt Ndayizeye wari ukuriye ubutasi mu mutwe udasanzwe wa FDLR yafashwe –

    Uyu mugabo yafashwe saa munani z’amanywa, bivugwa ko byaturutse ku makimbirane yagiranye na Col Ruhinda uri mu bayobozi ba FDLR.

    Lt. Ndayizeye yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutasi za RDC aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC akicamo abasirikare batanu n’ibindi bitero birimo ibyagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.

    Amakuru aturuka i Rutshuru mu ndiri y’itsinda rya CRAP, ni uko yari amaze iminsi yarabereye Col Ruhinda umutwaro aho yamushinjaga kumugonganisha na Gen. Ntawunguka Omega, Umuyobozi Mukuru wa FDLR/FOCA.

    Col Ruhinda yashinjaga Lt Ndayizeye kumutangaho amakuru avuga ko ngo ari mu biganiro na RNC kugira ngo ajyane abasirikare muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa gusa ngo uyu mugambi ukaba waraje gupfuba ubwo byari bimaze kumenyekana.

    Uyu mwuka mubi watumye Col Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Maj Bizabishaka aho bafashe icyemezo cyo gutuma Lt Ndayizeye i Goma bamugusha mu mutego w’inzego z’umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

    Lt Ndayizeye avugwaho ibitero by’ubwicanyi we n’ishami ry’ubutasi muri CRAP. Iyi CRAP ni yo igira uruhare mu bitero bigabwa na FDLR.

    Yagiye ayobora ibitero byishe abasivile, bikangiza ibikorwa remezo birimo n’inzu zatwitswe ku wa 28 Mata 2016. Yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka kuwa 10 Mutarama 2021, bivugwa ko Lt Ndayizeye yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga naho kuwa 07 Werurwe 2021 ayobora ikindi cyishe abarinzi batandatu.

    Ibi bitero byose byashyizwe kuri FDLR ariko abaturage batuye ahitwa Kabaya muri Teritwari ya Rutshuru bo bashyira mu majwi Lt Ndayizeye. Ni nawe wagiye ayobora ibikorwa by’ubwambuzi butandukanye ku baturage b’Abanye-Congo.

    Lt Ndayizeye yigeze kuzanywa mu Rwanda mu Kigo cya Mutobo ahamara ibyumweru bibiri aratoroka yisubirira mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Twagerageje kuvugisha Maj Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu ya Ruguru ariko ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

    FDLR igeze ku buce

    Guhera mu 2019, imitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC ntiyahirwe n’ibitero bikaze yagabweho n’Ingabo za Leta, FARDC. Byakomeje no mu 2020 aho umutwe wa FDLR ari umwe mu yabuze abarwanyi benshi. Abatarapfiriye muri ibi bitero bafashwe ari bazima, bagezwa imbere y’ubutabera.

    Lt Gen Mudacumura washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu batarahiriwe n’ubutegetsi bushya bwa Tshisekedi.

    Mudacumura yari ayoboye igisirikare cya FDLR, (FOCA) mu gihe Gen Byiringiro Victor ayoboye igice cy’uwo mutwe cya Politiki. Uretse urupfu rwe, mu 2018 abandi bayobozi b’uwo mutwe barafashwe bajyanwa mu Rwanda kuburanishwa. Abo barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo.

    Mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000.

    FDLR yatakaje ibice byinshi yakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ifoto ya Lt Nikuze Jean Baptiste uzwi nka Yvon Ndayizeye ubwo yari amaze gufatwa na FARDC

  • Burera: Abayobozi babiri batawe muri yombi –

    Ibyaha aba bagabo bombi bakekwaho bivugwa ko byakozwe mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

    Ati “Barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bafitwe na RIB Sitasiyo ya Rusarabuye.”

    Aba bagabo bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeranye no kurwanya ruswa.


  • Umugwaneza yashyizwe muri komite ishinzwe kwigisha amateka ya za Jenoside muri Texas –

    Inshingano z’iyi komite yashyizweho harimo gufasha abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n’abandi baturage basanzwe, kugira ubumenyi buhagije kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse n’izindi Jenoside yakozwe zirimo n’iyakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aba bombi bashyizweho na Guverineri wa Texas, Greg Abbott, bakazarangiza manda yabo kuwa 1 Gashyantare 2025. Umugwaneza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yapfushije ababyeyi be ndetse n’abavandimwe batanu.

    Amaze kugera i San Antonio ari naho atuye, yashinze Umuryango ‘Kabeho Neza Initiative’, anifatanya n’abandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa by’ubuvugizi bw’abagore bahohotewe bakananduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umugwaneza kandi yari asanzwe ayoboye ibikorwa byinshi bishinzwe gukora ubuvugizi no kwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Katz we yari asanzwe ari Visi-Perezida w’ikigo cya Katz Builders, Inc, akaba nawe yararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi ahishwe n’umuryango ukomoka muri Pologne, icyo gihe yari akiri umwana muto, ni umwe mu bagize komite z’abakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Providence Umugwaneza yashinze Kabeho Neza Initiative ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guverineri wa Leta ya Texas yemeje abarimo komite Umunyarwanda Mugwaneza Providence izafasha mu kwigisha amateka ya za Jenoside zabayeho ku Isi

  • Ni iki cyabashisha umubano w’u Rwanda na Uganda kongera gucayuka? –

    “Umbajije neza ngo nkubwire [ikibazo] imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije”. Aya ni amagambo ya Perezida Paul Kagame yo ku wa 1 Gicurasi 2021, avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, agaragaza ko atazi imvano y’icyateye Uganda guheza inguni mu bikorwa bigamije gupyinagaza u Rwanda.

    Ibi ni ibya vuba, ariko reka dusubire inyuma mu myaka 20 ishize. Ku wa Kane Nyakanga 2001, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi wo Kwihobora, Perezida Kagame wari umaze iminsi 438 atangiye kuyobora u Rwanda, yagarutse ku mubano n’umuturanyi warwo wo mu Majyaruguru, ati “U Rwanda rushaka kugirana umubano mwiza n’abaturanyi, kandi twiteguye gukora igisabwa cyose”.

    Muri iyo minsi, bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda barimo Col. Anthony Kyakabale, bari barahungiye mu Rwanda. Col. Kyakabale yageze ku butaka bw’u Rwanda atangaza ko agiye gushoza intambara ku gihugu cye.

    U Rwanda rucyumva amagambo ye, rwihutiye kumwamaganira kure, ruvuga ko adakwiriye kwitwaza kuba yarakiriwe mu gihugu, ngo yihishe inyuma y’umudendezo afite hanyuma ajye guhungabanya igihugu gituranyi.

    Itangazo ry’u Rwanda ryo ku wa 4 Nyakanga 2001, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeye kumwakira mu gihugu nk’igikorwa cy’ubugiraneza. Guverinoma y’u Rwanda ntizigera yemera iteshagaciro ry’uko kwakirwa neza ngo gukoreshwe mu bikorwa bya politiki bibangamira umuturanyi”.

    Icyo gihe abasirikare bakuru bagera kuri 50 ba Uganda ni bo bari bahunze igihugu cyabo, ariko bageze mu Rwanda, rubakurira inzira ku murima, rubamenyesha ko badashobora gukoresha ubutaka bwarwo mu gutera igihugu baturutsemo.

    Ubusanzwe uku ni ko umuturanyi yitwara, ntaguteza abagizi ba nabi, ntaha urwaho amabandi n’abandi bagamije gusenya, ahubwo akubera aho utari icyajya kuguhungabanya akagikumira hakiri kare.

    Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kera nubwo waje gufata indi ntera mu myaka mike ishize. Abenshi bibuka intambara ikomeye n’ubu ifatwa nk’iyasize igikomere ku mitima y’ingabo za Uganda, ubwo zakubitirwaga n’iz’u Rwanda i Kisangani.

    Brig. Gen. James Kazini, ni we wari uyoboye Ingabo za Uganda mu Ntambara ya Congo, mu gihe mu rugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi na none yari ayoboye abasirikare barimo n’impunzi z’Abanyarwanda.

    Ubwo FPR yagabaga igitero cyo kubohora u Rwanda, Kazini yari afite ipeti rya Colonel. Inyandiko Scott Mcknight yise “The Rise and Fall of the Rwanda-Uganda Alliance” igaruka ku bihe byaranze umubano w’ibihugu byombi n’uko byatangiye kurebana ay’ingwe.

    Umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo za Uganda yatanzemo ubuhamya avugamo uburyo Kazini yasuzuguraga Abanyarwanda. Ati “Kazini yakundaga kwita Abanyarwanda “udusore, kandi ntabwo babikundaga”.

    Uyu Kazini ni we wasabye ko Ingabo z’u Rwanda zahagarika imirwano, nyuma yo kubona ko abasirikare yari ayoboye i Kisangani bagiye kuhashirira.

    Ikindi gihamya cy’uko agatotsi mu mubano atari aka none ni ibaruwa ya Museveni yo ku wa 28 Kanama 2000. Icyo gihe yandikiye uwari Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Clare Short, amusaba ko Uganda yahabwa inkunga yisumbuye ikava kuri miliyoni 113$ ikagera kuri miliyoni 139$, mu rwego rwo kwigaranzura igisirikare cy’u Rwanda.

    Museveni ubwe yashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu ngeri zose, bigera n’aho bigizwemo uruhare n’umuvandimwe we Saleh biyemeza gutera inkunga Seth Sendashonga ngo ashinge umutwe wari kuba urimo n’abahoze muri FDLR hanyuma ngo batere u Rwanda.

    Igitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”, kibigarukaho neza.

    Prunier agira ati “Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, yahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh. Ibintu ntabwo byari bimeze neza hagati ya Kampala na Kigali, Salim yari ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha undi mutwe wifuza kwinjira mu mukino.”

    Na mbere hose politiki ya Museveni ku Rwanda yari uko azarugenzura uko ashaka, ku buryo “abasore” bahoze mu gisirikare cye nibamara gufata ubutegetsi bazajya bamufata nka “Papa Mukuru”, cyangwa u Rwanda rukaba nk’intara ya Uganda dore ko inaruruta inshuro 9,1.

    Kuva kuri iyo ntambara, ibintu byafashe indi ntera, bikara cyane mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga guhigwa bukware. Ubu imyaka ibaye ine, Uganda itaracyemura ibibazo u Rwanda rwayigaragarije bibangamiye umubano, birimo ihohotera rikorerwa Abanyarwanda, kuba uyu muturanyi afasha imitwe yitwaje intwaro irimo RNC, akanabangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni

    Urwango rwatumye Uganda yemera kugwa mu bihombo

    Umwuka mubi hagati y’ibihugu no kwinangira ku ruhande rwa Uganda mu gukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje, wabaye imbarutso y’ibihombo bikomeye biturutse ku ifungwa ry’umupaka wa Gatuna.

    Mbere y’uko umupaka ufungwa, Uganda yinjizaga nibura miliyoni 18$ ku kwezi biturutse mu bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda, gusa nko muri Mata 2019 yinjije ibihumbi 40 $ gusa mu gihe muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

    Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe kimwe hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019.

    U Rwanda rwanyuzaga muri Uganda ibicuruzwa byarwo bigiye mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro kugira ngo bigere ku cyambu cya Mombasa muri Kenya. Rwahise ruca undi muvuno, bishingiye ku mubano mwiza rufitanye n’abandi baturanyi, ruhitamo kuzajya rubinyuza muri Tanzania ku buryo byakuyeho igihombo kinini.

    Ikibazo kiracyari kibisi…

    Kubera ibihe Isi irimo, ubu bisa n’aho amaso ahanzwe Covid-19, ibindi byose bikaza nyuma, ibyo bituma hari uwagira ngo umubano n’umuturanyi wo mu Majyaruguru wasubiye mu buryo.

    Si ko biri, ikibazo kiracyari uko cyahoze na mbere kuko ibimenyetso bigaragaza ko Museveni na Rujugiro Tribert bagikorana, gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kuba Uganda yarakomeje kuba indiri y’abakekwaho ibyaha nabyo birakomeje.

    Ibi binakubitana n’uko umunsi ku wundi Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa bitwa intasi. Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda. Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini kandi gishingiye kuri Museveni wumva ko yacisha bugufi u Rwanda ku ngufu. Ati “Ni ibibazo bya kera bigaragara, bishamikiye ku kuba Museveni yarumvaga ko u Rwanda ruzamera nk’akarere ka Uganda FPR imaze gufata ubutegetsi. Byose bishingiye kuri Museveni.”

    Inama zari ukugosorera mu rucaca

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, ibihugu byombi byiyambaje inzira y’ibiganiro bitangira Perezida Kagame agirira uruzinduko muri Uganda, nyuma hashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’Abaminisitiri ku mpande zombi kugira ngo iganire ku buryo bwo gushaka igisubizo.

    Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

    Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

    Urugero, muri Gashyantare 2020, abakuru b’ibihugu byombi hamwe n’abahuza bagiranye inama ebyiri, imwe yabereye i Luanda ikurikirwa n’iyabereye i Gatuna nyuma y’ibyumweru bibiri.

    Zari zikurikiye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’intumwa za Uganda zirangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa, ku wa 18 Ukwakira 2019; indi nama y’abakuru b’ibihugu n’abahuza yabereye i Luanda ku wa 21 Kanama; yakurikiraga iyari yabaye na none ku wa 12 Nyakanga 2019.

    Ni mu gihe Perezida Kagame ubwe yari yanagiriye uruzinduko muri Uganda ku wa 25 Werurwe 2018 aganira na mugenzi we kuri iki kibazo. Izo nama ntizirimo izahuje Komite za ba Minisitiri b’ibihugu byombi zirimo zabereye i Kampala n’i Kigali.

    Umwe mu bakurikiranye izi nama, yabwiye IGIHE ko byasaga nko kugosorera mu rucaca ku ruhande rwa Uganda, kuko ibyo iki gihugu cyabaga cyemeye ko kigiye gukosora, bwacyaga kikongera kubikora.

    Ati “Reba za nama zose zaberaga i Kampala, Kigali n’ahandi hagafatwa umwanzuro wo gukemura ikibazo, byinjiriraga mu gutwi kumwe bigaca mu kundi, byari nko guta umwanya.”

    Abasesenguzi bagaragaza ko ibiganiro byahuje impande zombi bigizwemo uruhare n’abahuza nta kintu na kimwe byatanze / Ifoto: Village Urugwiro

    Agatsiko ka Museveni kabitse ibanga

    Hari amakuru IGIHE ifite ko mu biganiro byahuje impande zombi, byasaga n’aho abayobozi bamwe ba Uganda batazi umuzi w’ikibazo cy’i Kigali cyangwa batacyumva kimwe, ku buryo “rimwe na rimwe banyuranyaga mu mvugo”, abandi ukabona ko nubwo babyumva, “baca amarenga y’uko ntacyo bagikoraho”.

    Uwaduhaye amakuru yagize ati “Hari benshi bari muri delegasiyo ya Uganda wumvaga batumva ibibazo by’u Rwanda, hari n’ababaga batabizi, ntabwo ari abayobozi ba Uganda bose, abaminisitiri ba Uganda bose babaga bafite amakuru yose, wasangaga Museveni n’abamugaragiye aribo bafata imyanzuro.”

    Mu bantu bo hafi cyane ba Museveni bazi neza iby’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda n’ibijyanye no gufasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, harimo nka Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare wanakunze gushyirwa mu majwi cyane nk’urangaje imbere iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda.

    Uyu mugabo kandi yanavuzwe mu idosiye ya FLN, aho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yahishuye ko yari yarabemereye ubufasha.

    Usibye Sankara, hari n’abandi batawe muri yombi binyuze mu bikorwa karahabutaka by’ingabo za FARDC byo guhiga imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo. Muri bo harimo nka Rtd Major Habib Mudathiru wafashwe, ageze mu rukiko ashimangira uko Uganda yari ishyigikiye umutwe wa P5 yabagamo wa Kayumba Nyamwasa.

    Uyu mugabo yavuze uburyo mu Ukuboza 2017 ari we wari ukuriye igikorwa cyo gukura muri Uganda itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zijyanywe mu myitozo ya gisirikare muri RDC ariko umugambi wabo ukaza kuburizwamo.

    Izo mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri mu Majyepfo ya RDC ahazwi nko mu Minembwe.

    Agatsiko ka Museveni kazi uyu mugambi wo gutsikamira u Rwanda karimo kandi Maj Gen Kahinda Otafiire, ni Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda; Martin Okoth Ochola uyobora Polisi ya Uganda kuva muri Werurwe 2018; Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni, akaba umwizerwa we guhera no mu gihe cy’intambara yo kubohora Uganda n’abandi bake.

    Aba babitse amabanga menshi y’umugambi wa Museveni ku Rwanda kuko ari nabo bakunda kumvikana ku isonga mu bikorwa bibangamira u Rwanda.

    Amaherezo azaba ayahe?

    Amaherezo y’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ni ihurizo rimaze imyaka myinshi ryibazwa na buri wese ukurikiranira hafi iby’umubano w’ibihugu byombi. Kuzahuka kwawo, ni inyungu ku baturage kuko bizongera byoroshye urujya n’uruza, ubuhahirane, ubukungu butere imbere kurushaho.

    Gusa urebye izingiro ry’ikibazo, rishingiye ahanini ku “myumvire” ya Perezida Museveni, wakomeje gutsimbarara ntashake kumva ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, gifite ubusugire, kidakorera mu kwaha k’umuntu uwo ariwe wese.

    Umusesenguzi waganiriye na IGIHE yagize ati “Museveni afite ikintu cyo kwiyita umuhanga, umuntu ukunda Afurika, ushaka kuyobora Afurika, akabona u Rwanda rutabyumva uko.”

    Ikindi kigarukwaho ni ukuba uko imyaka ishira ari ko u Rwanda ruhamya intambwe mu kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, rugakomeza gufatwa nk’intangarugero muri byinshi. Undi waganiriye na IGIHE, yavuze ko uko gushimwa k’u Rwanda “[Museveni] bimusigara mu mutwe ahantu”.

    Abasesenguzi bagaragaza ko kuba ikibazo Museveni afite ku Rwanda gishingiye ku nzigo n’inzika cyo kimwe n’urwango afitiye abo yitaga “udusore” kuva kera, bituma kumvikanisha ishingiro ryacyo bigorana, aho bagaragaza ko amarangamutima bwite ye adakwiriye kubangamira inyungu rusange.

    Bahuriza ku kuba “ikibazo kiri kuri Museveni n’agatsiko ke” kandi ko atazapfa “guhinduka”. Mu gihe yahindura imyumvire, “ni bwo umuntu yakwizera ko ikibazo gikemutse” naho ibitari ibyo, urwishe ya nka ruracyayizibya amatwi.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martin Okoth Ochola

    Brig. Gen. Abel Kandiho akuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare

    Maj Gen Kahinda Otafiire ni Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda

    Salim Saleh ni murumuna wa Perezida Museveni

    Rujugiro Tribert wahunze igihugu akajya gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

    Kayumba Nyamwasa wabaye umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda ari mu barwanya ubutegetsi

  • FARG imaze gukoresha miliyari 336 Frw mu myaka 23 –

    Byatangajwe ku wa 8 Gicurasi 2021 mu kiganiro Imbonankubone kinyura kuri TV 1 cyagarukaga ku bikorwa FARG imaze gukora n’ibitarakorwa.

    Guhera mu 1998, iki kigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye mu byiciro by’uburezi, ubuzima, mu kubashakira amacumbi, mu gutanga inkunga y’ingoboka ku bamugariye na Jenoside n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Uwacu Julienne, yavuze ko FARG yakoze ibikorwa byinshi bishyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Uwacu yavuze ko kuva mu 1998 FARG yashingwa, imaze gukoresha asaga miliyari 336,9 Frw. Uburezi bwihariye amafaranga menshi aho hakoreshejwe agera kuri miliyari 190,7 Frw.

    FARG imaze kwishyurira ishuri abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 mu mashuri yisumbuye batanzweho miliyari 84 Frw, mu gihe abagera ku bihumbi 39 bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe miliyari 90 Frw.

    Usibye amafaranga yakoreshejwe mu burezi, mu bindi FARG yakoresheje amafaranga menshi harimo mu kubakira amacumbi abatishoboye.

    Uwacu yavuze ko amafaranga yavuye mu kigega cya leta akajya kubakishwa amacumbi y’abarokotse Jenoside batishoboye ari miliyari 77,3 Frw.

    FARG mu 2021 iteganya gukomeza kubakira abatishoboye inasana ingo zitangiye gusenyuka. Uwacu yavuze ko iki kigega giteganya kubaka ingo 506 mu gihugu mu gihe izindi 486 zigomba gusanwa.

    Uwacu yavuze ko ubusanzwe ufashwa na FARG asabwa gutanga ubwisungane mu kwivuza nk’abandi banyarwanda ariko mu gihe akeneye kwivuza mu bitaro bikuru bisaba ubushobozi burenze, afashwa kubona ubuvuzi.

    Ati “Abagenerwabikorwa ba FARG bagomba kugira ubwishingizi bw’ubuvuzi kandi benshi ni ubwisungane mu kwivuza, agafashwa no kubona imiti nk’uko n’abandi banyarwanda bigenda.”

    “FARG muri gahunda y’ubuvuzi dutanga inyunganiramusanzu, ni ukuvuga ufite ubwisungane mu kwivuza akananirwa kwitangira 10% bitewe n’urwego rw’ubuvuzi ariho ari ku bitaro bikuru ayo 10% FARG irayamutangira. Ndetse n’imiti nk’iyo atayibonye kuri farumasi y’ibitaro yivurijeho akajya mu zigenga bamuha imiti akazatwishyuza ku kwezi.”

    Uwacu yavuze ko mu gihe hari abafite uburwayi budakira bigakenerwa ko bajya kwivuriza hanze, bahabwa icyemezo kimara amezi atandatu bagasabirwa gufashwa bakajya kwivuriza mu mahanga.

    Mu bice bitandukanye by’igihugu, abarokotse Jenoside bubakiwe amacumbi agezweho