Tag: featured

  • Umugwaneza yashyizwe muri komite ishinzwe kwigisha amateka ya za Jenoside muri Texas –

    Inshingano z’iyi komite yashyizweho harimo gufasha abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n’abandi baturage basanzwe, kugira ubumenyi buhagije kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse n’izindi Jenoside yakozwe zirimo n’iyakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aba bombi bashyizweho na Guverineri wa Texas, Greg Abbott, bakazarangiza manda yabo kuwa 1 Gashyantare 2025. Umugwaneza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yapfushije ababyeyi be ndetse n’abavandimwe batanu.

    Amaze kugera i San Antonio ari naho atuye, yashinze Umuryango ‘Kabeho Neza Initiative’, anifatanya n’abandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa by’ubuvugizi bw’abagore bahohotewe bakananduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umugwaneza kandi yari asanzwe ayoboye ibikorwa byinshi bishinzwe gukora ubuvugizi no kwigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Katz we yari asanzwe ari Visi-Perezida w’ikigo cya Katz Builders, Inc, akaba nawe yararokotse Jenoside yakorewe Abayahudi ahishwe n’umuryango ukomoka muri Pologne, icyo gihe yari akiri umwana muto, ni umwe mu bagize komite z’abakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Providence Umugwaneza yashinze Kabeho Neza Initiative ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guverineri wa Leta ya Texas yemeje abarimo komite Umunyarwanda Mugwaneza Providence izafasha mu kwigisha amateka ya za Jenoside zabayeho ku Isi

  • Ni iki cyabashisha umubano w’u Rwanda na Uganda kongera gucayuka? –

    “Umbajije neza ngo nkubwire [ikibazo] imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije”. Aya ni amagambo ya Perezida Paul Kagame yo ku wa 1 Gicurasi 2021, avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, agaragaza ko atazi imvano y’icyateye Uganda guheza inguni mu bikorwa bigamije gupyinagaza u Rwanda.

    Ibi ni ibya vuba, ariko reka dusubire inyuma mu myaka 20 ishize. Ku wa Kane Nyakanga 2001, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi wo Kwihobora, Perezida Kagame wari umaze iminsi 438 atangiye kuyobora u Rwanda, yagarutse ku mubano n’umuturanyi warwo wo mu Majyaruguru, ati “U Rwanda rushaka kugirana umubano mwiza n’abaturanyi, kandi twiteguye gukora igisabwa cyose”.

    Muri iyo minsi, bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda barimo Col. Anthony Kyakabale, bari barahungiye mu Rwanda. Col. Kyakabale yageze ku butaka bw’u Rwanda atangaza ko agiye gushoza intambara ku gihugu cye.

    U Rwanda rucyumva amagambo ye, rwihutiye kumwamaganira kure, ruvuga ko adakwiriye kwitwaza kuba yarakiriwe mu gihugu, ngo yihishe inyuma y’umudendezo afite hanyuma ajye guhungabanya igihugu gituranyi.

    Itangazo ry’u Rwanda ryo ku wa 4 Nyakanga 2001, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeye kumwakira mu gihugu nk’igikorwa cy’ubugiraneza. Guverinoma y’u Rwanda ntizigera yemera iteshagaciro ry’uko kwakirwa neza ngo gukoreshwe mu bikorwa bya politiki bibangamira umuturanyi”.

    Icyo gihe abasirikare bakuru bagera kuri 50 ba Uganda ni bo bari bahunze igihugu cyabo, ariko bageze mu Rwanda, rubakurira inzira ku murima, rubamenyesha ko badashobora gukoresha ubutaka bwarwo mu gutera igihugu baturutsemo.

    Ubusanzwe uku ni ko umuturanyi yitwara, ntaguteza abagizi ba nabi, ntaha urwaho amabandi n’abandi bagamije gusenya, ahubwo akubera aho utari icyajya kuguhungabanya akagikumira hakiri kare.

    Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kera nubwo waje gufata indi ntera mu myaka mike ishize. Abenshi bibuka intambara ikomeye n’ubu ifatwa nk’iyasize igikomere ku mitima y’ingabo za Uganda, ubwo zakubitirwaga n’iz’u Rwanda i Kisangani.

    Brig. Gen. James Kazini, ni we wari uyoboye Ingabo za Uganda mu Ntambara ya Congo, mu gihe mu rugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi na none yari ayoboye abasirikare barimo n’impunzi z’Abanyarwanda.

    Ubwo FPR yagabaga igitero cyo kubohora u Rwanda, Kazini yari afite ipeti rya Colonel. Inyandiko Scott Mcknight yise “The Rise and Fall of the Rwanda-Uganda Alliance” igaruka ku bihe byaranze umubano w’ibihugu byombi n’uko byatangiye kurebana ay’ingwe.

    Umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo za Uganda yatanzemo ubuhamya avugamo uburyo Kazini yasuzuguraga Abanyarwanda. Ati “Kazini yakundaga kwita Abanyarwanda “udusore, kandi ntabwo babikundaga”.

    Uyu Kazini ni we wasabye ko Ingabo z’u Rwanda zahagarika imirwano, nyuma yo kubona ko abasirikare yari ayoboye i Kisangani bagiye kuhashirira.

    Ikindi gihamya cy’uko agatotsi mu mubano atari aka none ni ibaruwa ya Museveni yo ku wa 28 Kanama 2000. Icyo gihe yandikiye uwari Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Clare Short, amusaba ko Uganda yahabwa inkunga yisumbuye ikava kuri miliyoni 113$ ikagera kuri miliyoni 139$, mu rwego rwo kwigaranzura igisirikare cy’u Rwanda.

    Museveni ubwe yashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu ngeri zose, bigera n’aho bigizwemo uruhare n’umuvandimwe we Saleh biyemeza gutera inkunga Seth Sendashonga ngo ashinge umutwe wari kuba urimo n’abahoze muri FDLR hanyuma ngo batere u Rwanda.

    Igitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”, kibigarukaho neza.

    Prunier agira ati “Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, yahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh. Ibintu ntabwo byari bimeze neza hagati ya Kampala na Kigali, Salim yari ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha undi mutwe wifuza kwinjira mu mukino.”

    Na mbere hose politiki ya Museveni ku Rwanda yari uko azarugenzura uko ashaka, ku buryo “abasore” bahoze mu gisirikare cye nibamara gufata ubutegetsi bazajya bamufata nka “Papa Mukuru”, cyangwa u Rwanda rukaba nk’intara ya Uganda dore ko inaruruta inshuro 9,1.

    Kuva kuri iyo ntambara, ibintu byafashe indi ntera, bikara cyane mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga guhigwa bukware. Ubu imyaka ibaye ine, Uganda itaracyemura ibibazo u Rwanda rwayigaragarije bibangamiye umubano, birimo ihohotera rikorerwa Abanyarwanda, kuba uyu muturanyi afasha imitwe yitwaje intwaro irimo RNC, akanabangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni

    Urwango rwatumye Uganda yemera kugwa mu bihombo

    Umwuka mubi hagati y’ibihugu no kwinangira ku ruhande rwa Uganda mu gukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje, wabaye imbarutso y’ibihombo bikomeye biturutse ku ifungwa ry’umupaka wa Gatuna.

    Mbere y’uko umupaka ufungwa, Uganda yinjizaga nibura miliyoni 18$ ku kwezi biturutse mu bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda, gusa nko muri Mata 2019 yinjije ibihumbi 40 $ gusa mu gihe muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

    Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe kimwe hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019.

    U Rwanda rwanyuzaga muri Uganda ibicuruzwa byarwo bigiye mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro kugira ngo bigere ku cyambu cya Mombasa muri Kenya. Rwahise ruca undi muvuno, bishingiye ku mubano mwiza rufitanye n’abandi baturanyi, ruhitamo kuzajya rubinyuza muri Tanzania ku buryo byakuyeho igihombo kinini.

    Ikibazo kiracyari kibisi…

    Kubera ibihe Isi irimo, ubu bisa n’aho amaso ahanzwe Covid-19, ibindi byose bikaza nyuma, ibyo bituma hari uwagira ngo umubano n’umuturanyi wo mu Majyaruguru wasubiye mu buryo.

    Si ko biri, ikibazo kiracyari uko cyahoze na mbere kuko ibimenyetso bigaragaza ko Museveni na Rujugiro Tribert bagikorana, gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kuba Uganda yarakomeje kuba indiri y’abakekwaho ibyaha nabyo birakomeje.

    Ibi binakubitana n’uko umunsi ku wundi Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa bitwa intasi. Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda. Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kinini kandi gishingiye kuri Museveni wumva ko yacisha bugufi u Rwanda ku ngufu. Ati “Ni ibibazo bya kera bigaragara, bishamikiye ku kuba Museveni yarumvaga ko u Rwanda ruzamera nk’akarere ka Uganda FPR imaze gufata ubutegetsi. Byose bishingiye kuri Museveni.”

    Inama zari ukugosorera mu rucaca

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, ibihugu byombi byiyambaje inzira y’ibiganiro bitangira Perezida Kagame agirira uruzinduko muri Uganda, nyuma hashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’Abaminisitiri ku mpande zombi kugira ngo iganire ku buryo bwo gushaka igisubizo.

    Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

    Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

    Urugero, muri Gashyantare 2020, abakuru b’ibihugu byombi hamwe n’abahuza bagiranye inama ebyiri, imwe yabereye i Luanda ikurikirwa n’iyabereye i Gatuna nyuma y’ibyumweru bibiri.

    Zari zikurikiye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’intumwa za Uganda zirangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa, ku wa 18 Ukwakira 2019; indi nama y’abakuru b’ibihugu n’abahuza yabereye i Luanda ku wa 21 Kanama; yakurikiraga iyari yabaye na none ku wa 12 Nyakanga 2019.

    Ni mu gihe Perezida Kagame ubwe yari yanagiriye uruzinduko muri Uganda ku wa 25 Werurwe 2018 aganira na mugenzi we kuri iki kibazo. Izo nama ntizirimo izahuje Komite za ba Minisitiri b’ibihugu byombi zirimo zabereye i Kampala n’i Kigali.

    Umwe mu bakurikiranye izi nama, yabwiye IGIHE ko byasaga nko kugosorera mu rucaca ku ruhande rwa Uganda, kuko ibyo iki gihugu cyabaga cyemeye ko kigiye gukosora, bwacyaga kikongera kubikora.

    Ati “Reba za nama zose zaberaga i Kampala, Kigali n’ahandi hagafatwa umwanzuro wo gukemura ikibazo, byinjiriraga mu gutwi kumwe bigaca mu kundi, byari nko guta umwanya.”

    Abasesenguzi bagaragaza ko ibiganiro byahuje impande zombi bigizwemo uruhare n’abahuza nta kintu na kimwe byatanze / Ifoto: Village Urugwiro

    Agatsiko ka Museveni kabitse ibanga

    Hari amakuru IGIHE ifite ko mu biganiro byahuje impande zombi, byasaga n’aho abayobozi bamwe ba Uganda batazi umuzi w’ikibazo cy’i Kigali cyangwa batacyumva kimwe, ku buryo “rimwe na rimwe banyuranyaga mu mvugo”, abandi ukabona ko nubwo babyumva, “baca amarenga y’uko ntacyo bagikoraho”.

    Uwaduhaye amakuru yagize ati “Hari benshi bari muri delegasiyo ya Uganda wumvaga batumva ibibazo by’u Rwanda, hari n’ababaga batabizi, ntabwo ari abayobozi ba Uganda bose, abaminisitiri ba Uganda bose babaga bafite amakuru yose, wasangaga Museveni n’abamugaragiye aribo bafata imyanzuro.”

    Mu bantu bo hafi cyane ba Museveni bazi neza iby’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda n’ibijyanye no gufasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, harimo nka Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare wanakunze gushyirwa mu majwi cyane nk’urangaje imbere iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda.

    Uyu mugabo kandi yanavuzwe mu idosiye ya FLN, aho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yahishuye ko yari yarabemereye ubufasha.

    Usibye Sankara, hari n’abandi batawe muri yombi binyuze mu bikorwa karahabutaka by’ingabo za FARDC byo guhiga imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo. Muri bo harimo nka Rtd Major Habib Mudathiru wafashwe, ageze mu rukiko ashimangira uko Uganda yari ishyigikiye umutwe wa P5 yabagamo wa Kayumba Nyamwasa.

    Uyu mugabo yavuze uburyo mu Ukuboza 2017 ari we wari ukuriye igikorwa cyo gukura muri Uganda itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zijyanywe mu myitozo ya gisirikare muri RDC ariko umugambi wabo ukaza kuburizwamo.

    Izo mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri mu Majyepfo ya RDC ahazwi nko mu Minembwe.

    Agatsiko ka Museveni kazi uyu mugambi wo gutsikamira u Rwanda karimo kandi Maj Gen Kahinda Otafiire, ni Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda; Martin Okoth Ochola uyobora Polisi ya Uganda kuva muri Werurwe 2018; Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni, akaba umwizerwa we guhera no mu gihe cy’intambara yo kubohora Uganda n’abandi bake.

    Aba babitse amabanga menshi y’umugambi wa Museveni ku Rwanda kuko ari nabo bakunda kumvikana ku isonga mu bikorwa bibangamira u Rwanda.

    Amaherezo azaba ayahe?

    Amaherezo y’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ni ihurizo rimaze imyaka myinshi ryibazwa na buri wese ukurikiranira hafi iby’umubano w’ibihugu byombi. Kuzahuka kwawo, ni inyungu ku baturage kuko bizongera byoroshye urujya n’uruza, ubuhahirane, ubukungu butere imbere kurushaho.

    Gusa urebye izingiro ry’ikibazo, rishingiye ahanini ku “myumvire” ya Perezida Museveni, wakomeje gutsimbarara ntashake kumva ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, gifite ubusugire, kidakorera mu kwaha k’umuntu uwo ariwe wese.

    Umusesenguzi waganiriye na IGIHE yagize ati “Museveni afite ikintu cyo kwiyita umuhanga, umuntu ukunda Afurika, ushaka kuyobora Afurika, akabona u Rwanda rutabyumva uko.”

    Ikindi kigarukwaho ni ukuba uko imyaka ishira ari ko u Rwanda ruhamya intambwe mu kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, rugakomeza gufatwa nk’intangarugero muri byinshi. Undi waganiriye na IGIHE, yavuze ko uko gushimwa k’u Rwanda “[Museveni] bimusigara mu mutwe ahantu”.

    Abasesenguzi bagaragaza ko kuba ikibazo Museveni afite ku Rwanda gishingiye ku nzigo n’inzika cyo kimwe n’urwango afitiye abo yitaga “udusore” kuva kera, bituma kumvikanisha ishingiro ryacyo bigorana, aho bagaragaza ko amarangamutima bwite ye adakwiriye kubangamira inyungu rusange.

    Bahuriza ku kuba “ikibazo kiri kuri Museveni n’agatsiko ke” kandi ko atazapfa “guhinduka”. Mu gihe yahindura imyumvire, “ni bwo umuntu yakwizera ko ikibazo gikemutse” naho ibitari ibyo, urwishe ya nka ruracyayizibya amatwi.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martin Okoth Ochola

    Brig. Gen. Abel Kandiho akuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare

    Maj Gen Kahinda Otafiire ni Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda

    Salim Saleh ni murumuna wa Perezida Museveni

    Rujugiro Tribert wahunze igihugu akajya gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

    Kayumba Nyamwasa wabaye umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda ari mu barwanya ubutegetsi

  • FARG imaze gukoresha miliyari 336 Frw mu myaka 23 –

    Byatangajwe ku wa 8 Gicurasi 2021 mu kiganiro Imbonankubone kinyura kuri TV 1 cyagarukaga ku bikorwa FARG imaze gukora n’ibitarakorwa.

    Guhera mu 1998, iki kigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye mu byiciro by’uburezi, ubuzima, mu kubashakira amacumbi, mu gutanga inkunga y’ingoboka ku bamugariye na Jenoside n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Uwacu Julienne, yavuze ko FARG yakoze ibikorwa byinshi bishyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Uwacu yavuze ko kuva mu 1998 FARG yashingwa, imaze gukoresha asaga miliyari 336,9 Frw. Uburezi bwihariye amafaranga menshi aho hakoreshejwe agera kuri miliyari 190,7 Frw.

    FARG imaze kwishyurira ishuri abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 mu mashuri yisumbuye batanzweho miliyari 84 Frw, mu gihe abagera ku bihumbi 39 bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe miliyari 90 Frw.

    Usibye amafaranga yakoreshejwe mu burezi, mu bindi FARG yakoresheje amafaranga menshi harimo mu kubakira amacumbi abatishoboye.

    Uwacu yavuze ko amafaranga yavuye mu kigega cya leta akajya kubakishwa amacumbi y’abarokotse Jenoside batishoboye ari miliyari 77,3 Frw.

    FARG mu 2021 iteganya gukomeza kubakira abatishoboye inasana ingo zitangiye gusenyuka. Uwacu yavuze ko iki kigega giteganya kubaka ingo 506 mu gihugu mu gihe izindi 486 zigomba gusanwa.

    Uwacu yavuze ko ubusanzwe ufashwa na FARG asabwa gutanga ubwisungane mu kwivuza nk’abandi banyarwanda ariko mu gihe akeneye kwivuza mu bitaro bikuru bisaba ubushobozi burenze, afashwa kubona ubuvuzi.

    Ati “Abagenerwabikorwa ba FARG bagomba kugira ubwishingizi bw’ubuvuzi kandi benshi ni ubwisungane mu kwivuza, agafashwa no kubona imiti nk’uko n’abandi banyarwanda bigenda.”

    “FARG muri gahunda y’ubuvuzi dutanga inyunganiramusanzu, ni ukuvuga ufite ubwisungane mu kwivuza akananirwa kwitangira 10% bitewe n’urwego rw’ubuvuzi ariho ari ku bitaro bikuru ayo 10% FARG irayamutangira. Ndetse n’imiti nk’iyo atayibonye kuri farumasi y’ibitaro yivurijeho akajya mu zigenga bamuha imiti akazatwishyuza ku kwezi.”

    Uwacu yavuze ko mu gihe hari abafite uburwayi budakira bigakenerwa ko bajya kwivuriza hanze, bahabwa icyemezo kimara amezi atandatu bagasabirwa gufashwa bakajya kwivuriza mu mahanga.

    Mu bice bitandukanye by’igihugu, abarokotse Jenoside bubakiwe amacumbi agezweho

  • IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania –

    Uru uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kuko kuva mu 2012 Polisi zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wa Tanzania kuba yamuboneye umwanya bakagirana ibiganiro. Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta ya Tanzania muri rusange uko babakiriye muri iki gihugu.

    IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

    Ati” Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange dufite ubushake n’umuhate mu kurwanya ibyaha byambukiranya ibihugu byacu byombi. Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akajya muri Tanzania. Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

    Ati “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo. Ibi tugomba kubigeraho dushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi zacu y’u Rwanda na Tanzania.”

    Izi nzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke, guhanahana abanyabyaha, gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.


  • Gen Kazura na CG Dan Munyuza bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Tanzania –

    Ni mu ruzinduko batangiye kugirira muri Tanzania kuva ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021. Rugamije gukomeza kwagura imikoranire n’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

    Gen Kazura kuri uyu wa Mbere ni bwo yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Elias John Kwandikwa, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

    Ibi biganiro byabereye muri Minisiteri y’Ingabo muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam kandi byari byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Karamba Charles ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, General Venance Salvatory Mabeyo n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania.

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Munyuza yakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro.

    Aba bayobozi bombi bavuze ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano w’ibihugu byombi ari ingenzi mu guhashya abagizi ba nabi bambukiranya imipaka.

    CG Munyuza yagize ati “Twumvikanye ko dufatanyije twembi ndetse na polisi z’ibindi bihugu tugomba kurwanya ibi byihebe kandi tukabitsinda, nishimiye uko yanyakiriye, twaganiriye byinshi kandi twemeranyije ko dufatanyije byose bizashoboka.

    IGP Nyakoro yavuze ko bumvikanye ko abaturage b’ibihugu byombi bagomba kubaho bisanzuye.

    Yagize ati “Twumvikanye ko abaturage bacu, Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania, bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu bibiri no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ku buryo umuntu ukoze icyaha mu Rwanda agahungira muri Tanzania atazigera agira amahoro.”

    Yakomeje ati “Cyangwa se yakora icyaha, muri Tanzania agahungira mu Rwanda akamenya ko nta mahoro azagirira muri Rwanda. Hari abantu bakora ibikorwa bibi ku mipaka yacu, twumvikanye ko hazakomeza kubaho ubufatanye hagati yacu mu bijyanye no gucunga umutekano.”

    Muri uru ruzinduko rwa Gen Kazura na CG Munyuza biteganyijwe ko bazasura ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu hagamije kwiga uko bakora ndetse no kungurana ibitekerezo ku mikoranire mu gucunga umutekano.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ari mu ruzinduko muri Tanzania

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, yakiriwe ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ya Tanzania

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’itsinda bari kumwe bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania

    U Rwanda na Tanzania bikomeje gukorana mu bijyanye n’umutekano

  • Patrick de Saint-Exupéry yakuye igihu ku kinyoma cya Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma ya Mitterand –

    Intwaro imwe yari isigaranywe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye ‘Jenoside ebyiri cyahimbwe na Guverinoma y’u Bufaransa yari iyobowe na Perezida François Mitterrand.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa mu myaka ya za 1990 kugera muri za 2000.

    Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’Umufaransa, Patrick de Saint-Exupéry waje mu Rwanda yoherejwe n’ikinyamakuru Le Figaro avuga neza uko yiboneye neza ko mu 1994, yari mu kazi ke ko gutara inkuru ariko by’umwihariko akurikira amakuru kuri Jenoside.

    Uyu mugabo w’imyaka 58 yanditse igitabo yise ‘La Traversée’ kigaragaza urugendo yakoze ari kumwe n’ingabo z’Abafaransa bava i Kigali berekeza i Kibeho, rukomereza i Goma, Walikale, Osso, Lubutu, Kisangani, Ubundu, Mbandaka, Tingi-Tingi na Kinshasa.

    Mu cyiswe ‘Mapping Report’ cyasohotse mu 2010, kivuga ko mu Rwanda hari Abahutu biciwe muri ibyo bice byose, Patrick de Saint-Exupéry azi kandi aho hantu hose yahabaye nk’umunyamakuru.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kumurika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, avuga ko cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Kigali, akomeza ajya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari hahungiye impunzi z’Abahutu.

    Ati “Icyo nashakaga kugaragaza ni ukuri, nyuma y’urwo rugendo rwose nakoze icyo nabonye ni uko nta yindi Jenoside yabayeho uretse imwe gusa yakorewe Abatutsi. Imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda nabonye ko ari iyahimbwe n’abanyepolitiki bafite inyungu zabo.”

    Yakomeje agira ati “Abavuga ko FPR Inkotanyi yishe Abahutu ntabwo nemeranya na bo, kuko birumvikana mu ntambara ntihashobora kubura abantu bapfa, habayeho ubwicanyi kuko ni intambara. Ariko ntibigomba kwitwa Jenoside, kuko Jenoside ni ukugambirira kwica abantu cyangwa ubwoko runaka, bahuje ibihugu cyangwa uririmi. Abavuga ko hari Abahutu biciwe Tingi Tingi, ntibakwiye kubuhuza na Jenoside kuko icyaberagayo ni intambara.”

    Mu muhango wo kumurika iki gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, bamwe mu banyamateka n’impuguke bagaragaje ko ari indi ntwaro izafasha mu kugaragaza ukuri ariko nanone bigakuraho igihu cy’abakomeje kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

    Senateri muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Twahirwa André, umwanditsi w’ibitabo akaba yaranabaye mu Bufaransa imyaka 37, avuga ko azi neza Patrick de Saint-Exupéry ndetse akaba azi n’u Bufaransa by’umwihariko abari abayobozi babwo mu 1994.

    Ati “Uyu mugabo arazwi cyane mu banyamakuru b’Abafaransa, navuga ko twagize Imana tukabona umuntu urwanya abavuga ko habaye Jenoside ebyiri. Ubundi muri ibi bihe abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko habaye ebyiri bari bamaze kuba benshi.”

    Senateri Twahirwa avuga ko imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri yazanywe n’Abafaransa bari bayobowe na Perezida Mitterrand, ariko ubu noneho iki gitabo kizafasha mu kugaragaza ayo makuru y’ukuri kw’ibyabaye.

    Ati “Abantu bakwiye kumenya ukuri kuri icyo kintu cyo kuvuga ngo habaye Jenoside ebyiri, ni ikintu cyahimbwe n’Abafaransa, cyazanywe na Mitterrand mu 1994, noneho biriya byo muri Zaïre muri 1996 bibaye babona impamvu […], ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryeze n’iry’uko habaye Jenoside ebyiri, noneho bakavuga ngo bamwe barishe, abandi baricwa.”

    Umwanditsi w’Ibitabo akaba n’impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukagasana Yolande, yavuze ko ibyakorwaga byose Mitterrand n’abari impande ye babikoze bashaka guhunga icyaha.

    Yagize ati “Kuri njyewe rero kubona Sositeye Sivile y’Abafaransa itangiye kumenya ukuri, ni ikintu gishimishije.”

    Kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni ubucucu bukabije!

    Patrick de Saint-Exupéry ni umwanditsi ubirambyemo kuko yanditse n’ibindi bitabo birimo ‘L’inavouable: La France au Rwanda, 2004, Complice de l’inavouable: la France au Rwanda, 2009 na La Fantaisie des Dieux, Rwanda 1994, mars 2014.

    Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko inyandiko za Saint-Exupéry zagize akamaro cyane mu kugaragaza ukuri ariko no kugaragaza ikinyoma cya Guverinoma ya Mitterrand.

    Ati “Na mbere y’iki gitabo yanditse izindi nyandiko nyinshi mu kinyamakuru Le Figaro, mu myaka ya 1998, zigaragaza ko amateka ya nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari ubwicanyi budasanzwe kandi bwakozwe na Leta. Yanerekanye ko Leta y’u Rwanda yakoze Jenoside yanashyigikiwe n’u Bufaransa.”

    “Inyandiko ze zagize akamaro mu gutuma mu 1998, abadepite b’u Bufaransa bashyiraho Komisiyo yo kureba uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside.”

    Mu kwandika iki gitabo, Patrick de Saint-Exupéry, yifashishije inyandiko zirimo n’iz’abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, ubuhamya bw’abantu bari mu duce twa Kibeho na Tingi Tingi n’ahandi havugwa ko Abahutu biciwe.

    Nk’umuntu uzi neza ibyabaye, kubona handikwa ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri byatumye ahaguruka akora urugendo anagera muri RDC.

    Patrick de Saint-Exupéry avuga ko nk’umuntu wiboneye n’amaso ibyabereye mu Rwanda akaba azi neza uko Leta yariho yohereje indege zo gucyura abari bahungiye muri RDC, atumva impamvu hari abavuga ko ahubwo yagiye kubica kandi yarashakaga kubacyura mu gihugu cyabo.

    Ati “Abahakana Jenoside cyangwa abayipfobya bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, njyewe nababwira ko ibyo barimo ari ubucucu bukabije. Sinemeranya nabo kuko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ibivugwa ko hari Abahutu bishwe, ntabwo aribyo kuko ntabwo leta yashakaga kubacyura mu gihugu cyabo ariyo yari kubica.”

    Incamake y’Igitabo La Traversée’ cya Patrick de Saint-Exupéry

    Mu gitabo cya Patrick de Saint-Exupéry, yagarutse ku zindi ngingo zirimo ukuntu yaje kubonana n’abamubwiye uko umurambo wa Perezida Juvénal Habyarimana wavanywe i Kigali ukagezwa muri Congo.

    Yanavuze kandi ku kuntu yabonanye na bamwe mu mpunzi zatahutse mu Rwanda ziturutse Tingi-Tingi, zamusobanuriye ko zakekaga ko nizigera i Rwanda zizasanga imiryango yabo yarishwe, ariko zigasanga yose iri mu mutekano.

    Mu rugendo rwe yahuye n’abamuhaye ubuhamya bw’uko ibintu byari byifashe mu 1994 impunzi zihunga, ziri mu nkambi. Yahuye kandi n’Abanyarwanda babaye mu nkambi bamubwiye ko batigeze bicwa n’Inkotanyi, ahubwo ko abari barabajyanye ari bo babicaga, ubundi bakajya bicwa n’inzara cyangwa umunaniro.

    Yagarutse kandi ku nkuru y’inzira ndende impunzi zanyuzemo zaragizwe ingwate n’Interahamwe, abasirikare, n’abayobozi bahamagariye kwica Abatutsi.

    Mu bahungaga harimo impunzi zitishe n’izari zivuye mu Rwanda zimaze kwica Abatutsi. Mu gitabo ‘La Traversée’ harimo ubuhamya bwerekana uko bamwe bigambaga uko bishe Abatutsi bo mu karere k’iwabo.

    Nyuma yaho, yanyuze ahantu hose yabonanye n’Abanye-Congo batandukanye, ababaza niba barabonye jenoside ya kabiri yakorerwaga ku mpunzi zari zarahahungiye, baramushwishuriza bararahira. Bamwe bati ‘abantu barapfuye ariko ntabwo bishwe n’ingabo z’u Rwanda’, banamusobanuriye ko izo ngabo zari zifatanyije n’iza Kabila zirwanya Mobutu, ntawe zarwanyaga uretse ufite intwaro.

    Abanye-Congo bamwe babwiye Patrick de Saint-Exupéry ko impunzi zimwe zari zifite intwaro, bikumvikana ko iyo uzifite utitwa impunzi.

    Patrick de Saint-Exupéry anerekana ukuntu impunzi nyinshi zashiriye mu ruzi rwa Congo (Fleuve Congo), bamwe babasha kwambuka bagera muri Congo Brazzaville, abandi barahashirira.

    Yavuze ko hari igice kimwe cy’impunzi cyazimiriye muri za Masisi n’ahandi mu mashyamba yo muri Congo, abenshi bakaba baragiye mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR, cyane ko Abanyarwanda bamwe batigeze bataha.

    Umuryango w’Abibumbye wari waratanze imibare y’ibarura ry’impunzi z’Abahutu zahungishijwe ku gahato n’abari barateguye Jenoside bakanayikora. Ibarura ryavugaga ko bari 1.200.000. Abagarutse mu Rwanda kuva mu 1997 barenze 1.000.000.

    Iki kinyoma cy’uko mu Rwanda no muri Congo habaye jenoside yakorewe Abahutu, cyazamuwe cyane na Hubert Védrine n’abandi bafatanyije ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bemeza ko ingabo z’Inkotanyi bita iz’Abatutsi zageze mu Rwanda zigasanga imiryango yazo yarashize, noneho zigakurikirana Abahutu b’impunzi muri Congo zikajya kubica zihorera. Niko rero gusakaza ikinyoma kivuga ko umubare w’impunzi z’Abahutu zishwe n’Inkotanyi uri hagati ya miliyoni 1-4.

    Impunzi zavuye Tingi-Tingi ubwazo zivugira ko nta mirwano yahabereye, nta bwicanyi bwahabereye, ahubwo ko bari mu kaga batewe n’ababagejeje iyo mu ishyamba rya Congo.

    Igitabo La Traversée’ cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry cyamurikiwe mu Mujyi wa Kigali

    Igitabo ‘La Traversée’ cyanditswe na Patrick de Saint-Exupéry

    Umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry yanditse igitabo gikura igihu ku kinyoma cyazanywe na Guverinoma ya Mitterrand ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

    Senateri Twahirwa André yashimye iki gitabo cy’umunyamakuru Patrick avuga ko ari intwari ikomeye yo guhashya abavuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

  • Ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga muri EAC bari gusuzuma iterambere ry’ubutabera mu Karere –

    Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE iyi nama igamije gusuzuma aho iterambere ry’urwego rw’ubutabera muri aka Karere.

    Iri nama kandi izarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rigeze ry’ibyemezo n’imyanzuro by’inama iheruka. Intumwa za buri gihugu na zo zitegerejweho kugaragaza aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro byafashwe.

    Imyinshi mu myanzuro yagiye ifatwa ikaba ijyanye n’uburyo bwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

    Ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bategerejweho kandi kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Intumwa Nkuru za Leta zo muri ibi bihugu, hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana n’ingingo ya 126 y’amasezerano na gahunda yo kwishyira hamwe y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyi nama yitabiriwe n’abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga baturutse mu bihugu bya Kenya, Sudan y’Epfo n’u Rwanda. Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga muri Tanzania na Uganda bohereje intumwa mu gihe intumwa mu gihe uw’u Burundi yakurikiranye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga.

    Abaperezida mu Nkiko z’Ikirenga muri Afurika y’Iburasirazuba bari mu biganiro bigamije gusuzuma urwego rw’ubutabera mu Karere

  • Kanseri y’inkondo y’umura yagaragajwe nk’ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti byihutirwa –

    Gusa Umugabane wa Afurika ufite umwihariko wo kuba ariho ihitana abantu benshi kurenza ku yindi migabane. Imibare igaragaza ko nibura mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara abagore bagera ku bihumbi 100 bandura iyi kanseri buri mwaka kandi muri aba abagera kuri 62% ikabahitana kuko batabona ubuvuzi.

    Imibare ya OMS igaragaza ko mu bihugu byateye imbere abagore n’abakobwa bahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 90% mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere abaruhabwa ari 10% gusa.

    Kanseri y’inkondo y’umura ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye gusa OMS igaragaza ko ku kigero cya 99% iterwa na Virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Nubwo iyi ndwara icyica benshi muri Afurika kandi urukingo rwayo ruhari, ibihugu 10 gusa bya Afurika ni byo birufite muri gahunda yo kurwanya iyi ndwara.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byo muri Afurika byabashije kugera ku kigero cya 97% mu bijyanye no gukingira virusi ya HPV ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura. ibi u Rwanda rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

    Ku wa 2 Gicurasi 2021 ubwo hasozwagwa icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gukingira (cyabaye ku wa 24-30 Mata 2021), Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe n’umusaruro w’umuhate rwashyize mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, yemeza ko hari ibihugu byinshi bishobora kurebera ku byo rwakoze bikabyifashisha mu kuzamura ubuzima bw’umugore.

    Ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyashyize urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura muri gahunda yarwo yo gutanga inkingo, ndetse no kuza imbere ku Isi mu bikorwa byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.’’

    “Nka kimwe mu bihugu biri imbere mu bijyanye no gukingira, u Rwanda rwiteguye gukoreshwa nk’urugero ku bindi bihugu byiyemeje kurwana ku buzima bw’abagore.”

    Kuri uyu munsi, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi, Unitar, cyavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura binyuze muri gahunda yacyo kurwanya indwara zitandura izwi nka ‘ The Defeat-NCD’.

    Umuyobozi w’iyi gahunda muri Unitar, Mukul Bhola, yavuze ko ibikorwa byo gukingira kanseri y’inkondo y’umura bikwiye kwagurwa kugira ngo haramirwe ubuzima bw’abagore n’abakobwa.

    Yagize ati “Kwagura ibikorwa byo gukingira virusi ya HPV mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagamijwe kurokora ubuzima bw’abagore biri kugenda birushaho gukenerwa cyane. Mu gukemura iki kibazo turi gufatanya na Banki ya Isilamu itsura Amajyambere mu guteza imbere ubuzima bw’abagore harimo n’ibijyanye no gutanga inkingo za kanseri y’inkondo y’umura mu bihugu binyamuryango.”

    Mu Rwanda ibikorwa byo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu buryo bwa rusange byatangiye mu 2011 by’umwihariko haherwa ku bakorwa bari hagati y’imyaka 12 na 15.

    Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima agaragaza ko ibikorwa byo gukingira indwara zitandukanye birokora ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni eshanu buri mwaka, bikabarindwa kwicwa n’indwara nka kanseri n’izindi zitandura.

    Gusa bitewe n’uko izi gahunda zo gutanga inkingo zitagera kuri bose mu buryo bungana buri mwaka abantu babarirwa muri miliyoni 1,5 bicwa n’ibyorezo bashoboraga kuba baririnze iyo bataza gukingirwa.

    Kuba ikigero cyo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda gihagaze neza rubikesha kuba rwarashyize imbaraga muri politiki ijyanye no gukingira.

  • Iyo Leta ya Kampala iza kuba ishyira mu gaciro yari kureka Rwigema akiruhukira mu mahoro –

    Bavuga ko bakunda Rwigema kuruta uko u Rwanda rumukunda ariko icyo batabona ni uko abayobozi b’u Rwanda badashobora gutesha agaciro intwari yabo ngo bayikoreshe mu icengezamatwara ridafite agaciro bagamije gushotorana.

    Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru cya Leta ya Uganda ‘The New Vision’ nta kindi bagaragaza uretse kwita Abanyarwanda bababohoye, nyuma bakajya no kubohora igihugu cyabo “abahungu bacu.”

    Iyi myitwarire y’abayobozi ba Uganda yo kwigira nk’aho bategeka byose, buri gihe isa nk’itangaje, basa nk’abafunze amatwi birengagiza ko wenda iyo bitaza kuba iyi myitwarire yabo yo kwigira abategetsi muri byose haba hatarabayeho ugushyamirana hagati y’ibihugu byombi. Nk’uko Dr Besigye yigeze kubivuga, umuyobozi wita abayobozi b’ikindi gihugu gifite ubutavogerwa ‘Abuzukuru’ agomba kuba afite ikibazo.

    “Ariko nyuma byaje kugaragara ko uko gutera kwari gushyigikiwe n’abayobozi bakuru muri NRA kandi iyi ni yo mpamvu yaje gutsinda (RPA)”, aya magambo y’umwanditsi w’inkuru agaragaza ugushaka kwiyitirira intsinzi ya RPA.” ku rundi ruhande, mu minsi ya vuba iki kinyamakuru cyanditse ibi cyavuze ko RPA “yacitse intege” mu minsi ya mbere y’urugamba kubera ko itari ifite abasirikare bafite ubunararibonye.

    Bisa nk’aho abayobozi b’i Kampala bashaka kwihuza n’intsinzi ya RPA ariko bakitandukanya n’ibizazane yahuye nabyo ubwo yatangizaga urugamba mu Ukwakira 1990. Buri wese arabizi ko ubufasha Abanyarwanda batanze mu rugamba rwa NRA busumba kure icyo aricyo cyose abayobozi b’i Kampala baba baratanze mu kubohora igihugu kwa RPA.

    Abanyarwanda bamennye amaraso ngo babohore Uganda, gusa baza kwiturwa kutagira ibirindiro bashobora kwiteguriramo n’inzira banyuzamo ibikoresho biva ku cyambu cya Mombasa. Umuntu ashobora gutekereza ko abamennye amaraso aribo bagakwiye kuba bavuga cyane umusanzu batanze kurenza abatanze inzira inyuzwamo ibikoresho batanaguze.

    Hejuru y’ibyo, cyereka niba ikinyamakuru cya Leta gishaka kugaragaza Perezida wa Uganda nk’umubeshyi, kuko igitekerezo cyo kuba gutera kwa RPF “kwaratewe inkunga n’abayobozi bakomeye muri NRA” ntigishyigikirwa n’ibyo Museveni yatangaje.

    Mu gitabo cya William Pike, Museveni agaragaza ko yatunguwe no gutera kwa RPF kandi bitandukanye n’ibyo bari kuvuga ubu, yakoranaga na Habyarimana agaca ruhinga nyuma RPF akamusangiza amakuru.

    Ati “Ibi byaradutunguye. Twabonaga amakuru ya raporo z’ubutasi twasangizaga ubuyobozi bw’u Rwanda (Guverinoma ya Juvénal Habyarimana) ariko ntiyari ahagazweho neza. Twabonye amakuru ko hari abantu bagiye kugenda ariko icyadutunguye byari urwego byariho n’umuvuduko byakoranywe.”

    Ubuyobozi bwa Kampala bukomeza gushyira imbaraga mu guteza urujijo kuko budakoresha ukuri. Buvuga ko “Maj Paul Kagame yahamagawe aho yari ari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agirwa umuyobozi mushya wa RPF, asimbuye Rwigema,” muri iyi nyandiko bavuga ‘kugirwa’ kugira ngo bumvikanishe ko bagize uruhare muri uyu mwanzuro kubera ko “Bazukulu (abuzukuru)” badashobora kwifatira umwanzuro.

    Ibi kandi ni ubundi buryo bwo kugerageza kwiyitirira intsinzi ya Perezida Kagame kuva igihe yatangiraga kongera gushyira ingabo ku murongo ndetse n’ubu ari Perezida w’u Rwanda. Ese niba abayobozi b’i Kampala bazi cyane ibijyanye no kuvumbura no gutegura abayobozi beza ni iki kibabuza kuba babikorera n’igihugu cyabo?

    Ikirushijeho gutera urujijo muri iyi nkuru ni ibyaganishije ku iyegura rya Perezida Pasteur Bizimungu mu 2000. Uko inkuru ijyanye n’itera rya RPA mu Ukwakira 1990 yanditswe muri The New Vision itandukira ikajya ku buryo Bizimungu atagaragara muri iyi minsi biracyari amayobera.

    Iyo abayobozi b’i Kampala baba bataragize umuco kugoreka nkana ibikorwa birebana n’u Rwanda kubera impamvu z’icengezamatwara, umuntu yashoboraga gufata umwanzuro akavuga ko ari ikibazo cy’ubumenyi buke budafite ikindi kibyihishe inyuma, akabifata uko. Ariko uruhurirane rw’iyi myitwarire y’ab’i Kampala yo kugerageza gukoresha urupfu rwa Gen Rwigema ngo bacemo ibice RPF banateze umwiryane muri RDF rugaragaza ikigambiriwe.

    Muri iyi nkuru banditse bagira bati “Haracyari ibyo kwibaza ku rupfu rwa Rwigema,” bigaragaza ko bandika bashaka guhimba ibibazo bidahari.

    Kubera ibyo Rwigema yakoreye Abagande bose, icyari gikwiye gukorwa ni ukumurekera uburenganzira bwe bwo kuruhukira mu mahoro, ariko kuri ubu twagakwiye kuba tuzi ugukora ibikwiye twakwitega kuva i Kampala.

    Fred Gisa Rwigema yitabye Imana ku wa 2 Ukwakira 1990

  • Kirehe: Umuturage yatemewe inka ebyiri, Umudugudu wose utegekwa kuzishyura –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Rwabigaro mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Gatore hamenyekanye amakuru ko inka ebyiri z’umugore witwa Kanziza Jeanne zatemwe n’abataramenyekana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yari asanzwe akama iyi nka amata menshi ariko yatunguwe no kubyuka agasanga inka ze bazitemye.

    Ati “Yari afite inka y’imbyeyi ifite inyana imaze hafi umwaka cyangwa habura amezi make, babyutse bagiye gukama basanga iyo nka bayitemeye mu kiraro n’iyayo, zose bazitemaga imitsi ku buryo zitabasha guhaguruka ngo zigende.”

    Yakomeje avuga ko bahise babimenyesha ubuyobozi buhita butangira gushakisha abakoze icyo gikorwa kibi, nyuma ngo abagize inama y’umutekano itaguye y’akarere bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije, abayobozi b’Ingabo na Polisi ngo bahise bahagera baganiriza abaturage bo muri uwo Mudugudu hanafatirwamo imyanzuro.

    Ati “Izo nka zahawe agaciro kuko urebye uko bazitemye ntizakomeza kubaho, basabye ko zagurishwa zikabagwa amafaranga avuyemo akaba make abaturage bazateranya andi agurirwe izindi nka, zose hamwe zahawe agaciro k’ibihumbi 800 Frw.”

    Gitifu Ntagwabira yavuze ko guteranyiriza aya mafaranga ari nk’igihano bahaye aba baturage ngo kuko batarinze izo nka kimwe n’umutekano w’umudugudu wabo muri rusange.

    Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwabigaro bemeye gutanga amafaranga ngo kuko batakwishimira ko mugenzi wabo atakomeza korora kubera bamwe muri bo batemye inka ze.

    Abayobozi b’umutekano basabye abaturage kwirinda ibyaha by’ubugome byo gutema inka kuko bihanwa n’amategeko.

    Abantu batanu bahise batabwa muri yombi bakekwaho gutema izo nka bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe iperereza rigikomeje.