Tag: featured

  • Nyanza: Huzuye uruganda rwa miliyari 5 Frw ruzatunganya insinga z’amashanyarazi –

    Uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, biteganyijwe ko ruzatangira icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byarwo muri Kamena, mu gihe icya kabiri kizatangira muri Kanama 2021.

    Ni uruganda rubaye urwa kabiri mu Rwanda rugiye gukora insinga z’amashanyarazi nyuma y’urwitwa Alfa Cables rwatangiye mu 2018 ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

    Sosiyete ya Mark Cables Factory yubatse uru ruganda ruri i Nyanza ishamikiye kuri Milbridge Group yubatse uruganda rwa Sima rwa Prime Cement Ltd rukorera mu Karere ka Musanze.

    Mu kiganiro Umuyobozi wa Milbridge Group muri Afurika y’Uburasirazuba, Eric Rutabana, yagiranye na The New Times yavuze ko iby’ingenzi byarangiye igisigaye ari ugushyira muri uru ruganda ibikoresho bizifashishwa mu gukora insinga z’amashanyarazi, gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, kuzana ibikoresho bizifashishwa ndetse no gushyiramo abandi abakozi.

    Yongeyeho ati “Mark Cables ifite ubunararibonye mu gukora insinga zujuje ubuziranenge. Ikoresheje ubu bunararibonye yahisemo kugeza insinga zayo zo ku rwego rwo hejuru ku isoko ryo mu Rwanda.”

    “Gahunda ya Made in Rwanda yafunguriye amarembo abashaka gushora imari yabo mu bijyanye n’ubwubatsi. Twizeye ko Mark Cables izatanga insinga z’umuriro zikenewe mu Rwanda ndetse ikabasha no gusagurira amasoko y’ibihugu by’ibituranyi.”

    Uru ruganda ruzakora insinga zo mu bwoko bwa Aluminium na Copper, harimo insinga zikomatanyije zitwa AB câble, izitwa câble de service zikoreshwa mu kujyana umuriro w’amashanyarazi mu ngo, câble multiconducteur, insinga zitwara umuriro nyinshi ziba zikubiye mu rusinga rumwe, câble souterrain zicishwa munsi y’ubutaka, izitwa Câble flexible, câble de construction n’izindi.

    Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rutuganya toni 35.000 z’insinga ku mwaka, ruzibe icyuho cy’izatumizwaga mu mahanga aho u Rwanda rwatumizaga insinga zifite agaciro ka miliyoni 30$ buri mwaka.

    Uru ruganda kandi ruje kunganira Alfa Cables yatunganyaga insinga zirenga toni 600 ku mwaka nazo zo mu bwoko bwa Copper na Aluminium.

    Ibi bizafasha muri gahunda y’iterambere u Rwanda rufite, harimo no kugeza amashanyarazi kuri bose, abayakoresha bakava kuri 56.7% bakagera ku 100% mu 2024.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Claver, ubwo yasuraga uruganda ruzajya rutunganya insinga z’amashanyarazi i Nyanza/Ifoto: The New Times

  • U Rwanda na Pologne byasinye amasezerano mu nzego zirimo uburezi –

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, buvuga ko Minisitiri Vincent Biruta yakiriwe na mugenzi we Zbigniew Rau.

    Baganiriye ku ngingo zitandukanye, hanasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye mu bijyanye n’Uburezi bw’amashuri makuru, ibiganiro kuri politiki n’umutekano w’iby’ikoranabuhanga.

    Uburezi bwo muri Pologne ni bumwe mu buteye imbere cyane mu Burayi. Icyo gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, Uburezi bwa Pologne buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku isi hose.

    U Rwanda na Pologne bisanganywe umubano mu bya dipolomasi. Mu mwaka wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

    Minisitiri Vincent Biruta na mugenzi we Zbigniew Rau nyuma yo gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye

    Amasezerano yasinywe harimo ajyanye n’ubufatanye mu burezi bw’amashuri makuru

  • Miss Ingabire yakozwe ku mutima n’umwana wamwandikiye akabaruwa akoresheje ikirenge (Amafoto) –

    Ni igikorwa cyabayeho mu mpera z’icyumweru gishize aho Ingabire Grace yari ari kumwe n’itsinda rito rya Miss Rwanda Organization.

    Ingabire yateguye uruzinduko muri iki kigo ashaka kureba uko gikora n’ibikorwa bitandukanye bikorerwamo, kuremamo agatima abana bakirimo, gukomeza gukora ubukangurambaga ngo abanyarwanda bakomeze kumenya imikorere yacyo ndetse hari n’imishinga afitanye nacyo izajya hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza kugiteza imbere.

    Uyu mukobwa nyuma yo gusura iki kigo, yavuze ko yakozwe ku mutima n’abana babana n’ubumuga bifitiye icyizere cy’ahazaza barererwa muri iki kigo.

    Mu butumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Miss Rwanda yagize ati “Nta bibazo bizatuma tubura icyizere. Buri gihe hari inzira yo gukemura ibibazo. Ni byo HVP Gatagara iri gukora. Icira inzira abantu mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibibagoye. Tugomba gukusanya ibikoresho byinshi kugira ngo dutere inkunga serivisi batanga.”

    Umwana w’umukobwa ubana n’ubumuga ukoresha akaguru ke k’iburyo akandika ari mu ishuri, ari mu bakoze ku mutima uyu mukobwa cyane ku rwandiko yanditse amushimira ku ruzinduko yagiriye muri iki kigo.

    Bituma Ingabire Grace yemeza ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

    Ati “Nize byinshi muri HVP Gatagara. Nize ko ku bushake dushobora gukora buri kimwe […] dukeneye gukora ubukangurambaga bwinshi ku mirimo bakora.”

    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wari woherejwe i Nyanza kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) mu 1957.

    Nyuma yaje kubihagarika asaba Musenyeri w’i Liège mu Bubiligi kumufasha agashinga ikigo cyita ku bafite ubumuga maze gitangira mu 1960 ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw’abafite ubumuga bituma benshi bafata uyu Mupadiri nk’umubyeyi wabo.

    Abari muri iki kigo bahabwa uburezi, bakitabwaho mu buryo bwo gukomeza kubafasha ku bibazo by’ubumuga butandukanye bafite. HVP Gatagara ifite amashami icyenda mu Rwanda hose.

    Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wagishinze yavutse kuwa 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi; yatabarutse tariki ya 26 Gicurasi 1982.

    Uyu mwana ashyikiriza Miss Rwanda akandiko yari yamwandikiye akoresheje ikirenge

    Ubushobozi uyu mwana yifitemo nubwo afite ubumuga, bwakoze ku mutima wa Nyampinga w’u Rwanda

    Ingabire Grace yatemberejwe iki kigo

    Aba bana bakurikiranwa umunsi ku wundi

    Abarererwa muri iki kigo bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kwiyungura ubumenyi

    Ubumuga ntibubabuza gukurikirana amaso asanzwe

    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960

    Ingabire Grace yasobanuriwe byinshi mu bikorerwa muri iki kigo

    Miss Rwanda yatunganyirijwe imisatsi muri salon y’iri shuri

    Amafoto: Twitter/Miss Rwanda


  • U Rwanda na RDC bagiranye ibiganiro ku mbogamizi zigaragazwa n’abacuruzi b’ibihugu byombi –

    Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho abakora ubucuruzi bwambuka imipaka hagati y’u Rwanda na RDC basabwe kwihangana bagakora bijyanye n’uko ibihe bimeze mu gihe bitarasubira ku murongo neza.

    Muri ibi biganiro byari byateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François n’itsinda ry’abikorera mu gihe Kivu y’Amajyepfo yari ihagarariwe na Théo Ngwabidje Kasi n’itsinda ry’abikorera bo muri RDC.

    Mu bikomeje kugaragazwa n’abacuruzi harimo kuba imipaka ifunze hakaba hemerewe kwambuka ibiribwa n’ibindi nkenerwa by’ibanze ariko urujya n’uruza rukaba rwarahagaze ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kubihomberamo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ibiganiro na mugenzi we, Guverineri Habitegeko yavuze ko ibibazo bagejejweho n’aba bacuruzi babyakiriye ariko basabwa kwihangana kuko imiterere y’icyorezo kuri ubu ariyo igena ibikorwa bifungurwa n’ibikomeza gufungwa.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko mu bindi bibazo byagaragajwe n’abaturiye iyi mipaka ku ruhande rw’u Rwanda ari ukuba hari amakarita abemerera kwambuka bahabwaga kuri ubu bakaba batari kwemererwa kuyakoresha bambuka kubera ikibazo cya Covid-19.

    Ati “Ibyo n’ibindi bitandukanye bagiye batugaragariza twabiganiriyeho n’impande zombi ariko twabizeza ko hari ibisubizo byiza biteganyijwe kandi tunibutsa ko bakwiye kwihangana ahubwo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.”

    Ku rundi ruhande ariko, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi yavuze ko bo imipaka yabo ifunguye bategereje igihe ingamba zashyizweho n’u Rwanda zizaba zorohejwe imipaka yarwo igafungurwa ubundi ibikorwa bigasubukurwa.

    Yagize ati “Iwacu imipaka irafunguye yose, ayo mabwiriza yose asigaye ku ruhande rw’u Rwanda kubera Covid-19, ariko twizeye ko ubwo nirangira ibintu bizongera gusubira mu buryo.”

    COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo cya miliyoni 57,7 z’Amadolari ya Amerika bivuye ku nyungu yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Guverineri Habitegeko ati “Ni ibintu biri ku Isi hose, ubucuruzi bwahuye n’ibibazo bikomeye, n’ubucuruzi bw’abanyarwanda bwahuye n’ibibazo bikomeye, mu gihe hakiri Coronavirus ibibazo nk’ibi biracyahari.”

    Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba yongeye gusaba abanyarwanda gukomeza kunoza ibyo bari gukora muri ibi bihe ariko ngo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri by’umwihariko ibibazo bibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka bizaba byabonewe ibisubizo.

    Guverineri Habitegeko yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kuba banoza ibyo bakora mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka butarasubukurwa

    Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yavuze ko biteguye gusubukura ubucuruzi mu gihe icyorezo kizaba kigendesheje make

  • Minisitiri Gatabazi yagarutse ku rwango rwari rwarahawe intebe kugeza ubwo umukoresha yica umukozi –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021, mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MINIFOP) na Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho y’Abaturage (MINITRASO) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi minisiteri za MININTER, MINIFOP na MINITRASO zakoreraga mu nyubako ubu ikorerwamo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (DGIE).

    Abakozi bibukwa bakoreraga izi minisiteri ni 25 barimo umunani bakoreraga MINIFOP na barindwi bakoreraga MININTER n’icumi bakoreraga MINITRASO.

    Kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye imiryango yabuze ababo bakoraga muri MININTER, MINIFOP na MINITRASO bacye.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza uburyo Politiki y’urwango yari yarageze kure, aho umukozi yica mugenzi we n’umuyobozi we; aho umuyobozi yica abo ayobora.

    Ati “Dukomeze kwibuka twiyubaka, twiyubakamo icyizere ndetse duharanira ishema n’iterambere ry’igihugu cyacu no kurinda ibyagezweho kuko abasize bakoze Jenoside bakomeza guhembera amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside kugira ngo babisenye. Ubumwe bwacu tubukomereho.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubusanzwe akazi ari akagakwiye guhuza abantu bakabana nk’abavandimwe bakundana.

    Ati “Dukwiye gusubiza amaso inyuma tukigira ku mateka yaranze igihugu cyacu yabayemo itoza n’amacakubiri byatumye tubura abacu twibuka kuri uyu munsi. Twese turasabwa guharanira kwimakaza ubumwe kandi bubanzirizwa n’urukundo kuko nirwo rushobora gutuma hubakwa icyizere ndetse icyo cyizere kigatuma habaho ubufatanye.”

    “Iyo ufite urukundo uri umuyobozi, ruha abo uyobora icyizere kandi kigatuma mukorana, urwo rukundo rutuma mukorana nibyo bituma tugera ku ntego twiyemeje nk’abanyarwanda.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifite inshingano zo gufasha abaturage harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye aho bafashwa kugira ngo babashe gukomeza kugira icyizere cyo kubaho kandi babeho neza.

    Nyuma ya Jenoside, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minaloc, yashyizeho Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG, aho kibafasha mu byiciro by’uburezi, ubuzima, mu kubashakira amacumbi, mu gutanga inkunga y’ingoboka ku bamugariye na Jenoside n’ibindi.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko byose bikorwa na Leta iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.

    Ati “Leta y’u Rwanda yakomeje kubafasha kubona amacumbi n’ibindi bikenerwa harimo amatungo, ubufasha mu mishinga ibyara inyungu, kwivuza, amashuri n’ibindi.”

    Kuva FARG yajyaho, imaze gukoresha miliyari 336 Frw mu bikorwa byo gushyigikira abatishoboye bazize Jenoside.

    Minisitiri Gatabazi acana urumuri rw’icyizere

    Minisitiri Gatabazi yasabye abo bakorana n’abakoresha muri rusange kwimakaza ubumwe n’urukundo

    Umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abantu bake kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri Nyirarukundo ashyira indabo ahari Urwibutso rwa Jenoside rw’abari abakozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Minisitiri Gatabazi yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abahoze ari abakozi ba Minisiteri ayobora muri iki gihe

  • Abunganizi ba Munyenyezi bavuze ku mwanzuro wo kumufunga iminsi 30 –

    Munyenyezi yunganirwa n’abanyamategeko babiri aribo Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Célestin. Bamusabiraga ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ngo bimwe mu byaha ashinjwa, yabyireguyeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Me Buhuru Pierre Célestin yabwiye IGIHE ko batunguwe n’uburyo icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe.

    Ati “Abantu bagiye muri Amerika bagiye gushinja, nta kindi kintu bari bagiye kuvuga ni Jenoside yakorewe Abatutsi, ni byo bari bagiye kuvuga, kuvuga ngo ntabwo yaciriwe urubanza kandi abatangabuhamya baravuye mu Rwanda, bari bamuzi, icyo kintu cyadutunguye kuko bagisimbutse ntibakivuze.”

    Me Buhuru yasobanuye ko kuba hari abatangabuhamya bagiye muri Amerika bakavuga ku birego by’uko Munyenyezi yatangaga Abatutsi kuri za bariyeri kugira ngo bicwe, ko yatangaga abakobwa b’abatutsikazi kugira ngo basambanywe n’ibindi byonyine “bigaragaza ko habaye urubanza”.

    Me Buhuru yavuze ko mu 2012, ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwakoze iperereza mu Rwanda ahitwa ku Mukoni n’i Tumba, bufata n’abatangabuhamya burabatwara.

    Yanavuze ko hari amakuru atari yo yatanzwe n’abatangabuhamya, ko Munyenyezi yigaga muri Kaminuza mu gihe ngo yavuye mu Rwanda atarangije n’ayisumbuye.

    Ati “Ongeraho abandi b’ejo bundi ubushinjacyaha bwagiye kubaza nyuma y’itariki 16 Mata 2021, nabo bashimangiye ko yari umunyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda.”

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari Umubikira Munyenyezi ubwe yicishije imbunda nto nyuma yo kumuha Interahamwe ngo zimusambanye.

    Bwagaragaje kandi amazina y’abantu batandukanye yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka Interahamwe ngo zibice.

    Bwavuze ko hari bariyeri Munyenyezi yashinze ku Mukoni ari kumwe n’izindi Nterahamwe bafatanyaga kugenda bagenzura ibyangombwa by’abayinyuragaho bose.

    Hagarutswe kandi ku ijambo Munyenyezi yavugiye mu nama yabereye ku Irango avuga ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi uwo mwanzi ari “Umututsi” ndetse ngo abwira abayitabiriye ko bagomba kuba bazi ko ntawe ukubura umwanda awerekeza mu nzu.

    Mu Rukiko havuzwe bariyeri nyinshi zashyizwe muri Butare, ari nazo Munyenyezi yajyaga gufataho ababaga bashyizwe ku ruhande bivugwa ko ari Abatutsi noneho akabajyana bakajya kwicwa. Ikindi kandi umutangabuhamya yavuze ngo ni uko yabonaga Munyenyezi agemuriye ibyo kurya Interahamwe zabaga ziriwe kuri izo bariyeri.

    Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside; icyo gucura umugambi wo gukora Jenoside; icyo gutegura Jenoside; icyo gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside; icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside; icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu hamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambaya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Me Buhuru Pierre ni umwe mu bunganira Munyenyezi

  • Tour du Rwanda 2021: Techno Market yishimiye kwegereza abaturarwanda serivisi zayo zihariye (Amafoto na Video) –

    Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Techno Market Ltd iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda. Iri capiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

    Umuyobozi wa Techno Market Ltd, Mukeshimana Japhet, yabwiye IGIHE ko bishimiye umusaruro bakuye mu kongera kwitabira Tour du Rwanda.

    Yagize ati “Twishimiye kuba twaritabiriye Tour du Rwanda ku nshuro yacu ya kabiri, turashimira Abanyarwanda bitabiriye iri siganwa n’abakiliya bacu bose aho baherereye mu gihugu.’’

    “Umusaruro twakuye muri Tour du Rwanda 2021 ni uko twabashije kongera guhura n’abakiliya bacu hirya no hino mu gihugu, twaboneyeho kubibutsa ko tugihari, ko Techno Market igikora ibyerekeye Printing, ko tukiri aba mbere mu Mujyi wa Kigali muri serivisi za printing no gutunganya ibigezweho bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Mu gihe Isi igihanganye na Coronavirus, Techno Market Ltd na yo yimakaje ikoranabuhanga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Mukeshimana yongeyeho ko batasigaye inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga bigendanye n’ingamba zo gukomeza gukaza ubwirinzi.

    Yakomeje ati “Techno Market ntiyasigaye inyuma mu guhangana n’iki cyorezo nk’uko igihugu cyacu cyabihagurukiye. Tworohereje abakiliya bacu kugira ngo batandura Coronavirus. Dufite ikoranabuhanga mu kazi kacu, twabashyiriyeho urubuga rwo kwakiraho servisi zacu za printing ndetse bashobora no gutanga ubusabe bwacu binyuze kuri email.”

    Yibukije ko banafite uburyo bwiza bwo gufunika ibicuruzwa byabo babanje kubitera umuti wica udukoko uzwi nka “Hand sanitizer” mu rwego rwo kubigeza ku bakiliya babo nta kibazo.

    Techno Market Ltd ni icapiro rikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya T2000 mu muryango nimero 107 ahateganye no kwa Ndamage. Muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’ imyenda, gushushanya ku bikoresho (branding) no guteranya ibitabo (binding).

    Techno Market mu ntego zayo harimo no gukomeza gutera inkunga Tour du Rwanda. Mu rwego rwo kwegera abakiliya bayo, serivisi zabo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com ndetse bashobora no guhamagarwa binyuze kuri telefoni ngendanwa 07888158800.

    Nyuma ya Tour du Rwanda 2021, abayobozi, abakozi n’abafashije Techno Market muri iri siganwa rizenguruka igihugu bafashe ifoto y’urwibutso

    Techno Market Ltd ni ku nshuro ya kabiri yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda

    Abayobozi n’abakozi ba Techno Market bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (FERWACY), Murenzi Abdallah

    Mu gusoza Tour du Rwanda 2021, bananyujijemo bacinya akadiho

    Techno Market yishimiye kwegereza abaturarwanda serivisi zayo zihariye

    Techno Market Ltd iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda 2021

    Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda 2021 aho yanyuze hose mu bice bitandukanye by’igihugu

  • Nyamasheke: Inkangu yatwaye inzu 39, imiryango isaga ijana isigara iheruheru (Amafoto) –

    Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021. Bamwe mu baturage bavuga ko hashize igihe inzu zaratangiye gusaduka kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo umusozi waridukaga zimwe zigasenyuka.

    Bizimana Joseph yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

    Habimana Emmanuel yagize ati “Nka saa munani nibwo twagiye twumva utuntu tw’urwondo turi kugwa ku nzu zinakaka, tugerageza gusohoka, dusanga ruguru byagiye bisatagurika mu nzu tugahunga tukajya ku muturanyi naho bisatagurika. Twimutse nka gatatu. Tubona noneho inzu ziri kugenda n’imigezi irifunga, twagiye tujyana amatungo ariko inzu ziragenda.”

    Maniriho Espérance yunzemo ati “byatangiye nka saa tanu numva ibintu bituritse, mbyutse nsanga iwanjye mu gikari ibintu byatsutse byibirindura abantu biruka buri wese akiza amagara ye. Nta kintu twakuye mu nzu n’imyaka yangiritse ariko nta muntu waguyemo.”

    Aba baturage bagizweho n’ibi byago bacumbikiwe na bagenzi babo baturanye ariko barasaba ko bafashwa bakabona aho batura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Applonie yagize ati “Iyo nkangu twatekereje ko ari ikibazo cy’imiterere y’ubutaka. Bishoboka ko munsi y’ubutaka harimo amazi bikaba aribyo byateye iyi nkangu. Icyo twihutiye gukora twahise dukuramo abaturage, imiryango 74 bose bamaze kubona ababacumbikira naho abandi ntibarabona aba bacumbikira, twavuganye na Croix Rouge yatwemereye amahema.”

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango 74 igizwe n’abantu 395 yabonye abayicumbikira naho imiryango 43 igizwe n’abantu 236 ntabwo barabona ababacumbikira.

    Imyaka irimo iy’ibisheke, intoryi ibishyimbo n’amashyamba byagiye ariko ingano y’ibyangiritse ntiramenyekana.

    Ubutaka bwagiye bwiyasa, imyaka irangirika

    Abaturage bavuze ko inzu zagiye zigwa mu rukerera rushyira kuri uyu wa Mbere

    Imiryango ifite inzu zasenyutse yasabye ubufasha

    Inkangu yangije inzu nyinshi n’imyaka

    Inzu nyinshi zangiritse haba imbere n’inyuma

    Nta muntu wahitanywe n’ibi biza nubwo ibikorwa bindi byangiritse cyane

    Birakekwa ko amazi yo munsi y’ubutaka ariyo yabaye intandaro y’iyi nkangu

  • Lt Ndayizeye wari ukuriye ubutasi mu mutwe udasanzwe wa FDLR yafashwe –

    Uyu mugabo yafashwe saa munani z’amanywa, bivugwa ko byaturutse ku makimbirane yagiranye na Col Ruhinda uri mu bayobozi ba FDLR.

    Lt. Ndayizeye yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutasi za RDC aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC akicamo abasirikare batanu n’ibindi bitero birimo ibyagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.

    Amakuru aturuka i Rutshuru mu ndiri y’itsinda rya CRAP, ni uko yari amaze iminsi yarabereye Col Ruhinda umutwaro aho yamushinjaga kumugonganisha na Gen. Ntawunguka Omega, Umuyobozi Mukuru wa FDLR/FOCA.

    Col Ruhinda yashinjaga Lt Ndayizeye kumutangaho amakuru avuga ko ngo ari mu biganiro na RNC kugira ngo ajyane abasirikare muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa gusa ngo uyu mugambi ukaba waraje gupfuba ubwo byari bimaze kumenyekana.

    Uyu mwuka mubi watumye Col Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Maj Bizabishaka aho bafashe icyemezo cyo gutuma Lt Ndayizeye i Goma bamugusha mu mutego w’inzego z’umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

    Lt Ndayizeye avugwaho ibitero by’ubwicanyi we n’ishami ry’ubutasi muri CRAP. Iyi CRAP ni yo igira uruhare mu bitero bigabwa na FDLR.

    Yagiye ayobora ibitero byishe abasivile, bikangiza ibikorwa remezo birimo n’inzu zatwitswe ku wa 28 Mata 2016. Yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka kuwa 10 Mutarama 2021, bivugwa ko Lt Ndayizeye yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga naho kuwa 07 Werurwe 2021 ayobora ikindi cyishe abarinzi batandatu.

    Ibi bitero byose byashyizwe kuri FDLR ariko abaturage batuye ahitwa Kabaya muri Teritwari ya Rutshuru bo bashyira mu majwi Lt Ndayizeye. Ni nawe wagiye ayobora ibikorwa by’ubwambuzi butandukanye ku baturage b’Abanye-Congo.

    Lt Ndayizeye yigeze kuzanywa mu Rwanda mu Kigo cya Mutobo ahamara ibyumweru bibiri aratoroka yisubirira mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Twagerageje kuvugisha Maj Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ingabo za RDC muri Kivu ya Ruguru ariko ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

    FDLR igeze ku buce

    Guhera mu 2019, imitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC ntiyahirwe n’ibitero bikaze yagabweho n’Ingabo za Leta, FARDC. Byakomeje no mu 2020 aho umutwe wa FDLR ari umwe mu yabuze abarwanyi benshi. Abatarapfiriye muri ibi bitero bafashwe ari bazima, bagezwa imbere y’ubutabera.

    Lt Gen Mudacumura washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu batarahiriwe n’ubutegetsi bushya bwa Tshisekedi.

    Mudacumura yari ayoboye igisirikare cya FDLR, (FOCA) mu gihe Gen Byiringiro Victor ayoboye igice cy’uwo mutwe cya Politiki. Uretse urupfu rwe, mu 2018 abandi bayobozi b’uwo mutwe barafashwe bajyanwa mu Rwanda kuburanishwa. Abo barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo.

    Mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000.

    FDLR yatakaje ibice byinshi yakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ifoto ya Lt Nikuze Jean Baptiste uzwi nka Yvon Ndayizeye ubwo yari amaze gufatwa na FARDC

  • Burera: Abayobozi babiri batawe muri yombi –

    Ibyaha aba bagabo bombi bakekwaho bivugwa ko byakozwe mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

    Ati “Barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bafitwe na RIB Sitasiyo ya Rusarabuye.”

    Aba bagabo bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeranye no kurwanya ruswa.