Tag: featured

  • Gatsibo: Mu cyumweru kimwe, abagabo 13 bakekwaho gutera inda abangavu batawe muri yombi –

    Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike aka karere kiyemeje guhiga bukware abagabo barenga 500 bari ku rutonde rw’abateye inda abangavu bataratabwa muri yombi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bwiyemeje kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Ati “Ni abagabo 13 ariko tubafashe mu cyumweru kimwe nyuma yo kwiyemeza gukurikirana abateye inda abangavu, mu ngamba twafashe zikomeye iyirimo ya mbere ishobora kuba yadufasha, ni uko ababigizemo uruhare bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, kuko iyo badafashwe barakomeza bagakora icyo cyaha cyangwa se hakagira n’abandi bavuka bavuga ko n’abandi babikoze kandi ntacyo babaye.”

    Meya Gasana yavuze ko gufata aba bagabo ari ukubahiriza amategeko kandi ngo ni n’uburyo bwo gukanga abakibishaka n’abandi babikora, bakabona ko ubuyobozi bwahagurukiye kubarwanya kandi ko ari icyaha gikomeye.

    Ku kijyanye no gusohora urutonde rw’aba bagabo barenga 500 bateye inda abangavu batarashyikirizwa ubutabera, yavuze ko urutonde rw’abakekwa barufite buri Murenge ukaba ufite umubare w’abakekwaho kandi ko uri kubakurikirana.

    Ati “ Kurushyira hanze tuvuga ni uko buri Murenge wose uba urufite, ntabwo tuzarutangaza mu ruhame kuko habamo ingaruka nyinshi, hari abantu barwibonaho bakaba banaducika gusa urutonde twe turarufite n’inzego z’umutekano zibafata zirarufite, dufite abagabo bakekwa barenga 500 twiyemeje ko uku kwezi kwa Gatanu kurangira abari mu Karere kacu bose barafashwe.”

    Gasana yavuze ko hari abandi bamara kumenya ko bakoze icyaha bagatoroka ariko nabo ngo hazakorwa urutonde rwabo baruhereze Polisi bafatirwe aho bari yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze.

    Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare, muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 775 batewe inda mu myaka ibiri.

    Abagabo bafashwe ni 278 muri bo abagera kuri 209 bari mu nzira y’ubutabera mu nkiko banafunze, mu gihe abandi 69 barekuwe kuko habuze ibimenyetso bigaragara.


  • Impamvu y’izamuka ry’igiciro cy’ifarini –

    Hashize iminsi abacuruzi n’abakora ibikomoka ku ifarini bataka izamuka ry’ibiciro, bagashimangira ko rishobora gutuma bahura n’ibihombo mu byo bakora.

    Urugero ni urwa Habagusenga Celestin utanga serivisi z’ubucuruzi bukora bukanatanga ibikomoka ku ifarini birimo n’umugati, aho yavuze ko ifarini ku isoko yahenze.

    Yavuze ko ubu umufuka wa 25 kg w’ifarini itunganywa n’uruganda rwa AZAM wari usanzwe ugura amafaranga 18.500 Frw uri kugura amafaranga 20.000 Frw.

    Ni mu gihe ifarini ya 25 kg itunganywa n’uruganda rwa AZANIA yari isanzwe igura 19.000Frw, iri kugura amafaranga 20.000 Frw.

    Ati “Ugasanga iyo igiciro cyazamutse nk’uko usanga biduteza igihombo rimwe na rimwe. Twabaye dutegereje ngo turebe ko ibiciro byamanuka ariko turabona bitari gukunda ari yo mpamvu natwe dufata icyemezo cyo kuzamura ibyo dukora”.

    Ati “Turifuza ko niba ari ibintu bishoboka bagabanya ibiciro kugira ngo natwe tujye twisangamo. Bidushobokeye bakongera bakamanura ibiciro uko byahoze rwose. Kuko umugati dukomeje kuwutanga ku giciro gisanzwe twagwa mu gihombo.”

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Karangwa Cassien, yabwiye IGIHE ko kuba igiciro cy’ifarani cyazamutse, ahanini biri guterwa n’ingaruka za Covid-19.

    Ati “Izamuka rya byo riraterwa n’ingaruka za COVID -19, ingamba zafashwe mu kwirinda no kuyirwanya COVID-19. Mu bihugu bitandukanye ahari inganda zimwe zagiye zihagarara ahandi bakagabanya umubare w’abakozi no mu mirima ahava ibikoresho bakoramo (products), ibyo bigira ingaruka ku musaruro bashyira ku isoko”.

    “Umusaruro waragabanutse bitewe n’izo ngaruka bituma n’ibiciro bizamuka. Ku rwego mpuzamahanga niho n’abakora ifarini bakura ingano, ni cyo kiri ku bitera”.

    Yasabye abantu kutabyitwaza ngo bazamure bahanike ibiciro. Ati “Icyo tugomba gukora ni ugukurikira uko bihagaze ku isoko mpuzamahanga n’ibyinjira imbere mu gihugu kugira ngo hatagira ababyitwaza ngo bikomeze guhenda cyane “.

    Yavuze ko impamvu ingaruka za COVID-19 zitangiye kugaragara ubu, ari ukubera ko mu bubiko ingano zatangiye kuba nke.

    Yavuze kandi ko ikigomba gukorwa ari ukugerageza gufatinkanya n’abakora ubucuruzi kugira ngo ibicuruzwa birimo n’ifarini bitabura ku isoko.

    Hamwe na hamwe, kubera ubwiyongere bw’igiciro cy’ifarini, usanga n’icy’umugati cyazamutse aho nk’uwaguraga amafaranga 100 Frw ubu uri kugura 150 Frw.

    Umugati ni kimwe mu bikomoka ku ifarini byatangiye kuzamuka mu gaciro ku isoko

  • Dr Mpunga yeretswe ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho n’abakozi mu bitaro bya Nyanza –

    Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yasuraga ibyo bitaro muri gahunda yo kureba uko serivise zihatangirwa zifashe no kureba ahakiri ibibazo.

    Yibukije abatanga serivise z’ubuzima ko bagomba kurushaho kuzinoza kandi ko Minisiteri y’Ubuzima izakomeza kubaba hafi.

    Ati “Ni byo twaganiriyeho rero cyane cyane ku bayobozi, kumva ko inshingano zabo zishingiye ku guha agaciro Umunyarwanda, kuba ku kazi bakamenya ibihabera no kugira ngo bakemure ibibazo byahaboneka, kandi n’ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima burahari ni yo mpamvu tuba twaje kugira ngo turebe ibyo dushobora kubafasha.”

    Kimwe mu bibazo yagaragarijwe ni icy’abakozi badahagije mu Bitaro bya Nyanza no mu bigo nderabuzima ndetse na Poste de Santé.

    Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyanza, Dr Tuyishime Emile, yavuze ko n’ubwo bafite bakozi badahagije bagerageza gutanga serivisi nziza ku barwayi baza kwivuza.

    Ati “Mu bitaro bya Nyanza by’umwihariko dufite abakozi bahembwa na Leta 122, nibura dukeneye abandi nka 40 kugira ngo ibitaro bibashe kubona abakozi bakwiye.”

    Abayobora ibigo Nderabuzima mu Karere ka Nyanza bagaragaje ko muri byo no muri za Poste de Santé hari ikibazo cy’abakozi aho hari serivisi ushobora gusanga idafite umukozi n’umwe.

    Dr Mpunga yabijeje ko icyo kibazo kigiye gukemurwa mu gihe cya vuba.

    Ati “Iby’abakozi aho bishoboka ejo cyangwa ejo bundi turaba twabikemuye babe babona abakozi bongera ku bo bafite no ku bikoresho bimwe na bimwe bibura nabyo turabirebaho.”

    Bamwe mu barwariye mu Bitaro bya Nyanza bavuze ko bishimira serivisi bahabwa.

    Muruta Leonidas ati “Ndwaje umwana kandi abaganga bamwitaho uko bashoboye ku buryo mbona yatangiye kumera neza. Yaje afite uburwayi n’imirire mibi ariko baramufasha bakamuha n’amata ku buntu. Serivisi baduha ni nziza turashima.”

    Mu byo abatanga serivisi z’ubuzima basabwe harimo kwirinda kurangara, kureka ingeso mbi nk’ubujura kandi bagaharanira gufata neza ibikoresho bakoresha batanga serivisi kuko hari aho byagaragaye ko babifata nabi bigasaza imburagihe.

    Dr Mpunga [hagati] yashimye serivisi zitangirwa mu Bitaro bya Nyanza yerekana ahakwiye kongerwa ingufu

    Kimwe mu bibazo Dr Mpunga yagaragarijwe ni icy’abakozi badahagije mu Bitaro bya Nyanza no mu bigo Nderabuzima cyo kimwe na Poste de Santé

    Dr Mpunga yagiranye ibiganiro na bamwe mu batanga serivisi z’ubuzima mu Karere ka Nyanza

    Hamwe mu havurirwa abarwayi mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza

    [email protected]


  • Ibisigisigi by’ubuhezanguni no kwinagira ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu bakoranye na Mitterand –

    Mu kiganiro uyu mugabo wabaye muri Guverinoma ya François Mitterrand yahaye radiyo ‘France Inter’ ku wa 6 Gicurasi 2021, yumvikanye avuga nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bayrou yumvikanye avuga ko atemera ‘politike zishingiye ku kwiyerurutsa’ ndetse mu buryo busa no kwinangira avuga ko u Bufaransa budakwiye gusaba imbabazi cyane cyane hashingiwe ku byatangajwe na Raporo ya Komisiyo Duclert.

    Ati “Sinzi icyo u Bufaransa bugomba gusabira imbabazi, haramutse hagaragajwe ibimenyetso wenda u Bufaransa bwavuga ko habaye amakosa muri kiriya gihe ariko sinkunda ibya politike yo kwiyerurutsa.”

    Bayrou yakomeje avuga ko mu Biganiro yagiranaga na Perezida Mitterand atigeze abona ubushake na buke bwa Guverinoma y’u Bufaransa bwo kuba yagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aya magambo ya Bayrou wanabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Emmanuel Macron mbere y’uko yegura kuri izi nshingano mu 2017, aje akurikirana n’ayatangajwe na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, aho yavuze ko igihugu cye nta ruhare cyayigizemo ko ahubwo uruhare rwagizwe n’ibindi bihugu bikomeye bitagize icyo bikora.

    Uretse gusunukira uruhare rw’igihugu cye ku yandi mahanga, muri iki kiganiro Balladur yumvikanye avuga ko atemeranye n’umwanzuro wa raporo ya Komisiyo ya Duclert ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko ‘iki gihugu cyayigizemo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa”

    Ati “Oya ntabwo nemeranya nawo. Simbyemera kubera ko nakoze ibishoboka byose ngo u Bufaransa ntibuzashyirweho ikosa ryo kureberera no guterera aho. Reka mbisubiremo ko icyari kindaje inshinga atari ugushora abasirikare bacu mu ntambara ya gisivile, aho byari kugaragara nko gufasha Guverinoma y’Abahutu yari iri gushinjwa Jenoside, byari bigamije kurinda ingabo zacu, naharaniye ko ingabo zacu zitinjira mu mirwano n’uko habaho gutera inkunga Jenoside, ku bw’ibyo sinemeranya nayo.”

    Abajijwe n’umunyamakuru niba na we ari mu bayobozi b’u Bufaransa bafunze amaso ntibabona umugambi wa Jenoside bagakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nk’uko Raporo ya Komisiyo ya Duclert ibivuga, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ko yitwaye.

    Ati “Ndacyeka ko iyi raporo iyo ivuga biriya iba idashatse kuvuga ibyo nakoze, reka nkwibutse ko muri icyo gihe nta kibazo cya Jenoside cyari gihari, muranyihanganira kuvuga ibyo muri icyo gihe hari amakimbirane imbere mu gihugu hagati y’Abatutsi n’Abahutu ariko nta jenoside yari yakavugwa.”

    “Ukuri ku kibazo kwatangiye nyuma y’igitero kuri Habyarimana, ku bw’ibyo iyo raporo ntivuga ibyo nakoze hari ikintu kitari cyo muri iyi raporo iyo ivuga ko 1993 naruciye nkarumira ku kibazo cy’u Rwanda.”

    Ni umurage wa Mitterand

    Si Balladur na François Bayrou gusa badakozwa ibijyanye n’uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na Hubert Védrine, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (1997-2002) akomeje kubyigarika aho adasiba kumvikana mu mvugo zipfobya Jenoside.

    Ibi bigaragaza uko bamwe mu bayobozi bo ku bwa Mitterand bagifite umutima winangiye wo kwanga kuva ku izima ngo bemere uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi babikora mu buryo busa n’aho ari umurage basigiwe n’ubutegetsi bwa Mitterand, cyane ko yarinze apfa ataremera uruhare rwa Guverinoma yari ayoboye mu marorerwa yabereye mu Rwanda, ahubwo agatangira kugoreka imvugo yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa.

    Nyuma yo kubona ko iyi turufu yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri itagikora, aba bagabo bo mu kiragano cya Perezida Mitterand biyemeje gukomeza gutsimbarara no kwamaganira kure ugerageje kugaragaza ko u Bufaransa bufite ukuboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nubwo aba bagabo bageze mu zabukuru bakomeje kugaragaza ukutava ku izima Raporo yakozwe na Komisiyo ya Ducleret yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    François Bayrou n’abandi babanye muri Guverinoma ya Perezida François Mitterand bakomeje kwihunza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Inyange Industries yagaragaje akanyamuneza ko kwegerana n’abakiliya bayo muri Tour du Rwanda 2021 –

    Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Mu minsi umunani Tour du Rwanda yamaze, Uruganda rwa Inyange Industries rwarayiherekeje mu bice bitandukanye by’igihugu rurushaho gusobanurira no kwegereza Abanyarwanda ibijyanye n’ibicuruzwa byarwo.

    Abatuye mu bice bitandukanye by’aho iri rushanwa rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ryanyuze, bishimiye ibinyobwa by’uru ruganda, banarusaba gukomeza kujya rubibagezaho.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko Tour du Rwanda yababereye igisubizo, kuko babashije kwegera abaturage bakumva ibyifuzo byabo.

    Ati “Ahantu hose twageraga, abantu badusabaga ibinyobwa bya Inyange Industries, banadusaba ko twazajya duhora tubibagezaho. Abantu benshi bongeye kugana uruganda Inyange kubera Tour du Rwanda.”

    By’umwihariko muri Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, Inyange Industries yamuritse ‘jus’ zagenewe abana by’umwihariko.

    Izi jus nto zafunzwe mu dukarito twa mililitiro 250, ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme, zigurishwa 300 Frw.

    Uretse abaturage bagaragarije uru ruganda ko bakunze ibinyobwa byarwo, abacuruzi baruhagarariye hirya no hino mu gihugu bagaragaraje ko ‘jus’ nshya zatumye urwunguko rwiyongera.

    Aba barimo Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza ibinyobwa bya Inyange Industries muri Gare ya Gicumbi, wabihamirije IGIHE ko jus zashyizwe ku isoko zatumye ubucuruzi bwabo bumera neza.

    Ati “Iki gicuruzwa gisa nk’icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana barazikunze [jus] cyane kurusha abakuru. Twe nk’abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n’uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.’’

    Mu rwego rwo kumara impungenge abakeka ko bashobora kuzabura ibinyobwa by’uruganda Inyange industries, Kabalira yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kurushaho kwegereza abaturage ibinyobwa bitunganywa n’uru ruganda. Uru ruganda kandi rurateganya gushyira ku isoko ibinyobwa bishya mu minsi iri imbere.

    Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye. Ni yo itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Uru ruganda ni rwo rwahembye ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko ‘jus’ zashyizwe ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo

    Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko ‘jus’ zifunze mu dukarito duto zahariwe by’umwihariko abana

    Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange

    Inyange Industries iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

    Ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021 yahembwe na Inyange Industries

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Minisitiri Prof Nshuti yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Museveni –

    Perezida Museveni azarahira kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Gicurasi 2021, mu muhango uteganyijwe kubera ahitwa Kololo mu Mujyi wa Kampala.

    Mu bazitabira uyu muhango harimo na Minisitiri Prof Nshuti uzaba ahagarariye Perezida Kagame wari wahawe ubutumire na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

    Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ibinyujije ku rutuka rwayo rwa Twitter yagize iti “Minisitiri Prof Nshuti yageze muri Uganda, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Kaguta Museveni uteganyijwe ku munsi w’ejo. Ahagarariye Perezida Kagame.”

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye irahira rya Museveni harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo; uwa Somalia, Mohamed Abdullahi Farmaajo; General Évariste Ndayishimiye w’u Burundi; Hage Geingob wa Namibia; Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo; Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Alpha Condé wa Guinea; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo; Sahle-Work Zewde wa Ethiopia n’abandi.

    Perezida Museveni w’imyaka 76 azarahirira kuyobora Uganda ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya kuva mu 1986. Yatsinze amatora yo ku wa 14 Mutarama 2021, agize amajwi 58.6%.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, ubwo Museveni azaba arahirira kuyobora Uganda, internet izaba ifunze ndetse na serivisi za Mobile Money na zo zizagirwaho ingaruka zigafungwa by’igihe gito.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yitabiriye irahira rya Perezida Museveni riteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2021

  • Nyanza: Huzuye uruganda rwa miliyari 5 Frw ruzatunganya insinga z’amashanyarazi –

    Uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, biteganyijwe ko ruzatangira icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byarwo muri Kamena, mu gihe icya kabiri kizatangira muri Kanama 2021.

    Ni uruganda rubaye urwa kabiri mu Rwanda rugiye gukora insinga z’amashanyarazi nyuma y’urwitwa Alfa Cables rwatangiye mu 2018 ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

    Sosiyete ya Mark Cables Factory yubatse uru ruganda ruri i Nyanza ishamikiye kuri Milbridge Group yubatse uruganda rwa Sima rwa Prime Cement Ltd rukorera mu Karere ka Musanze.

    Mu kiganiro Umuyobozi wa Milbridge Group muri Afurika y’Uburasirazuba, Eric Rutabana, yagiranye na The New Times yavuze ko iby’ingenzi byarangiye igisigaye ari ugushyira muri uru ruganda ibikoresho bizifashishwa mu gukora insinga z’amashanyarazi, gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, kuzana ibikoresho bizifashishwa ndetse no gushyiramo abandi abakozi.

    Yongeyeho ati “Mark Cables ifite ubunararibonye mu gukora insinga zujuje ubuziranenge. Ikoresheje ubu bunararibonye yahisemo kugeza insinga zayo zo ku rwego rwo hejuru ku isoko ryo mu Rwanda.”

    “Gahunda ya Made in Rwanda yafunguriye amarembo abashaka gushora imari yabo mu bijyanye n’ubwubatsi. Twizeye ko Mark Cables izatanga insinga z’umuriro zikenewe mu Rwanda ndetse ikabasha no gusagurira amasoko y’ibihugu by’ibituranyi.”

    Uru ruganda ruzakora insinga zo mu bwoko bwa Aluminium na Copper, harimo insinga zikomatanyije zitwa AB câble, izitwa câble de service zikoreshwa mu kujyana umuriro w’amashanyarazi mu ngo, câble multiconducteur, insinga zitwara umuriro nyinshi ziba zikubiye mu rusinga rumwe, câble souterrain zicishwa munsi y’ubutaka, izitwa Câble flexible, câble de construction n’izindi.

    Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rutuganya toni 35.000 z’insinga ku mwaka, ruzibe icyuho cy’izatumizwaga mu mahanga aho u Rwanda rwatumizaga insinga zifite agaciro ka miliyoni 30$ buri mwaka.

    Uru ruganda kandi ruje kunganira Alfa Cables yatunganyaga insinga zirenga toni 600 ku mwaka nazo zo mu bwoko bwa Copper na Aluminium.

    Ibi bizafasha muri gahunda y’iterambere u Rwanda rufite, harimo no kugeza amashanyarazi kuri bose, abayakoresha bakava kuri 56.7% bakagera ku 100% mu 2024.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Claver, ubwo yasuraga uruganda ruzajya rutunganya insinga z’amashanyarazi i Nyanza/Ifoto: The New Times

  • U Rwanda na Pologne byasinye amasezerano mu nzego zirimo uburezi –

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, buvuga ko Minisitiri Vincent Biruta yakiriwe na mugenzi we Zbigniew Rau.

    Baganiriye ku ngingo zitandukanye, hanasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye mu bijyanye n’Uburezi bw’amashuri makuru, ibiganiro kuri politiki n’umutekano w’iby’ikoranabuhanga.

    Uburezi bwo muri Pologne ni bumwe mu buteye imbere cyane mu Burayi. Icyo gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, Uburezi bwa Pologne buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku isi hose.

    U Rwanda na Pologne bisanganywe umubano mu bya dipolomasi. Mu mwaka wa 2018, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Icyo gihe ibihugu byombi byaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano no kugarura amahoro ku Isi, ubuhinzi nk’urwego Pologne ifitemo ubunararibonye n’ibindi.

    Minisitiri Vincent Biruta na mugenzi we Zbigniew Rau nyuma yo gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye

    Amasezerano yasinywe harimo ajyanye n’ubufatanye mu burezi bw’amashuri makuru

  • Miss Ingabire yakozwe ku mutima n’umwana wamwandikiye akabaruwa akoresheje ikirenge (Amafoto) –

    Ni igikorwa cyabayeho mu mpera z’icyumweru gishize aho Ingabire Grace yari ari kumwe n’itsinda rito rya Miss Rwanda Organization.

    Ingabire yateguye uruzinduko muri iki kigo ashaka kureba uko gikora n’ibikorwa bitandukanye bikorerwamo, kuremamo agatima abana bakirimo, gukomeza gukora ubukangurambaga ngo abanyarwanda bakomeze kumenya imikorere yacyo ndetse hari n’imishinga afitanye nacyo izajya hanze mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza kugiteza imbere.

    Uyu mukobwa nyuma yo gusura iki kigo, yavuze ko yakozwe ku mutima n’abana babana n’ubumuga bifitiye icyizere cy’ahazaza barererwa muri iki kigo.

    Mu butumwa bwacishijwe kuri Twitter ya Miss Rwanda yagize ati “Nta bibazo bizatuma tubura icyizere. Buri gihe hari inzira yo gukemura ibibazo. Ni byo HVP Gatagara iri gukora. Icira inzira abantu mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibibagoye. Tugomba gukusanya ibikoresho byinshi kugira ngo dutere inkunga serivisi batanga.”

    Umwana w’umukobwa ubana n’ubumuga ukoresha akaguru ke k’iburyo akandika ari mu ishuri, ari mu bakoze ku mutima uyu mukobwa cyane ku rwandiko yanditse amushimira ku ruzinduko yagiriye muri iki kigo.

    Bituma Ingabire Grace yemeza ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.

    Ati “Nize byinshi muri HVP Gatagara. Nize ko ku bushake dushobora gukora buri kimwe […] dukeneye gukora ubukangurambaga bwinshi ku mirimo bakora.”

    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wari woherejwe i Nyanza kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) mu 1957.

    Nyuma yaje kubihagarika asaba Musenyeri w’i Liège mu Bubiligi kumufasha agashinga ikigo cyita ku bafite ubumuga maze gitangira mu 1960 ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw’abafite ubumuga bituma benshi bafata uyu Mupadiri nk’umubyeyi wabo.

    Abari muri iki kigo bahabwa uburezi, bakitabwaho mu buryo bwo gukomeza kubafasha ku bibazo by’ubumuga butandukanye bafite. HVP Gatagara ifite amashami icyenda mu Rwanda hose.

    Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wagishinze yavutse kuwa 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi; yatabarutse tariki ya 26 Gicurasi 1982.

    Uyu mwana ashyikiriza Miss Rwanda akandiko yari yamwandikiye akoresheje ikirenge

    Ubushobozi uyu mwana yifitemo nubwo afite ubumuga, bwakoze ku mutima wa Nyampinga w’u Rwanda

    Ingabire Grace yatemberejwe iki kigo

    Aba bana bakurikiranwa umunsi ku wundi

    Abarererwa muri iki kigo bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kwiyungura ubumenyi

    Ubumuga ntibubabuza gukurikirana amaso asanzwe

    Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960

    Ingabire Grace yasobanuriwe byinshi mu bikorerwa muri iki kigo

    Miss Rwanda yatunganyirijwe imisatsi muri salon y’iri shuri

    Amafoto: Twitter/Miss Rwanda