Tag: featured

  • CMA yateguye ku nshuro ya 8 irushanwa rifasha urubyiruko kugana Isoko ry’Imari n’Imigabane –

    Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, ritumiwemo abanyeshuri bo muri kaminuza zose zo mu Rwanda, hatitawe ku cyo biga cyangwa umwaka w’amashuri bagezemo. Iri rushanwa rizakorwa mu byiciro bibiri, kimwe kigizwe no kwandika (essay) ikindi kigizwe no kubazwa ibibazo (quiz).

    Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri CMA, Magnifique Migisha, yasobanuye ko iri rushanwa rigamije guteza imbere imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye no kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane bikozwe by’umwihariko n’urubyiruko.

    Yagize ati “Iri rushanwa rigamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse iby’isoko ry’imari n’imigabane ndetse rinabatoza kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari binyuze mu bikorwa by’iryo soko. Turizera kandi ko by’umwihariko iri rushanwa rizategura urubyiruko mu kuba abashoramari b’isoko ry’imari n’imigabane ndetse no kubona ubumenyi bwabafasha kuza gukora kuri iri soko kandi bakarushaho gusangiza ubumenyi bagenzi babo bose.”

    Bica mu zihe nzira kwitabira Capital Market University Challenge?

    Kwiyandikisha muri iri rushanwa binyuzwa ku rubuga rwa (investor.cma.rw/cmuc/login/index.php) aho umunyeshuri yuzuza ibisabwa mu rwego rwo kwiyandikisha ndetse akanafungura konti izamufasha kubona ibizabazwa binyuze kuri uru rubuga.

    Nyuma y’ibi, umunyeshuri yakira ubutumwa asanga kuri email aba yatanze mu gihe cyo kwiyandikisha, iyo email ikaba ikubiyemo ubundi butumwa akandaho, kugira ngo ya konti yafunguye igire agaciro bityo itangire gukoreshwa.

    Ibikorwa byo kwiyandikisha bizarangira ku wa 21 Gicurasi. Muri uyu mwaka, icyiciro cyo kubazwa no kwandikwa byose bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kwifashisha urubuga rwa http://investor.cma.rw ndetse ufite ikibazo cyangwa ukeneye ubundi bufasha, ashobora kubona ibisobanuro yandikiye CMA kuri Twitter, ariyo @CMARwanda ndetse no kuri email: [email protected]

    Ku cyiciro cyo kubazwa, kizaba kirimo ibice bitatu, bizakorwa kuva kuwa 25 Gicurasi kugera kuwa 1 Kanema 2021. Icyiciro cya mbere cy’ibazwa kizaba kuwa 25 Gicurasi, icya kabiri kibe kuri 27 Gicurasi mu gihe icya nyuma kizaba ku itariki ya 1 Kamena 2021.

    Abazatsinda mu cyiciro cya mbere, nibo bazakora icya kabiri, abatsinze bakomeze no mu cyiciro cya nyuma.

    Ku bazakora ku bijyanye no kwandika, bagomba kuba batanze inyandiko zabo bitarenze kuwa 2 Kamena 2021, aho bazandika ku nsanganyamatsiko igira iti “Why should the youth consider saving and investing in the capital market at an early age”. (Impamvu urubyiruko rukwiye kwitoza kwizigamira no gushora imari hakiri kare).

    Inyandiko zizatangwa muri iri rushanwa zigomba kuba ari umwimerere kandi zidasanzwe, zitarengeje amagambo 800 kandi zitarimo amagambo yakuwe mu zindi nyandiko zo kuri internet. Uzigana ibyakozwe n’abandi, azajya ahanishwa gukurwa mu irushanwa.

    Kuri iki cyiciro, byitezwe ko akanama nkemurampaka kazatangaza abatsinze kuwa 6 Kamena 2021, umuhango wo gutanga ibihembo ukazaba kuwa 8 Kamena 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Abanyeshuri bazatsinda mu byiciro byombi, bazahembwa guhabwa imigabane y’ibigo by’ubucuruzi byashyizwe ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE), ibyo CMA ivuga ko bigamije gufasha urubyiruko kwizigamira binyuze mu gutunga imigabane, bityo bikaba n’urugero rwiza ku bandi no mu gihe kirambye.

    Irushanwa rya Capital Market University Challenge rigiye kuba ku nshuro ya munani

    Iri rushanwa rihuza abanyeshuri bo muri kaminuza zose zo mu Rwanda

    Abazatsinda iri rushanwa bazahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

    Abanyeshuri bahabwa umwanya bakabaza ibyo badasobanukiwe

    Iri rushanwa ririmo icyiciro cy’ibazwa (quiz) n’icyiciro cyo kwandika (essay)

    Abanyeshuri bagomba gusubiza ibibazo mu gihe gito

    Capital Market University Challenge ni irushanwa rigamije gufasha urubyiruko kumenya imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane no kurishoramo imari

    Abanyeshuri bageze mu cyiciro cya nyuma bari basanzwe bitabira umunsi w’ibihembo mu ruhame, ariko ubu bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga

    Isoko ry’imari n’imigabane ni amahirwe y’ishoramari urubyiruko rukwiye kwitaho cyane

    Abakobwa bashishikarizwa gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane

    Akanama nkemurampaka kaba kagizwe n’inararibonye mu bikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane

    Abageze mu cyiciro cya nyuma bafata ifoto y’urwibutso mu irushanwa nk’iri ryari ryabaye mu 2019

    Abitabiriye iri rushanwa bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo byabo

    Irushanwa ry’uyu mwaka ritanga amahirwe yo kuzagira imigabane y’ishoramari

    Abanyeshuri bashoboraga kwitabira iri rushanwa bari mu matsinda

    Aya mafoto yafashwe mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 gitangira gukwirakwira

  • Ibisigisigi by’ubuhezanguni no kwinangira ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu bakoranye na Mitterand –

    Mu kiganiro uyu mugabo wabaye muri Guverinoma ya François Mitterrand yahaye radiyo ‘France Inter’ ku wa 6 Gicurasi 2021, yumvikanye avuga nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bayrou yumvikanye avuga ko atemera ‘politike zishingiye ku kwiyerurutsa’ ndetse mu buryo busa no kwinangira avuga ko u Bufaransa budakwiye gusaba imbabazi cyane cyane hashingiwe ku byatangajwe na Raporo ya Komisiyo Duclert.

    Ati “Sinzi icyo u Bufaransa bugomba gusabira imbabazi, haramutse hagaragajwe ibimenyetso wenda u Bufaransa bwavuga ko habaye amakosa muri kiriya gihe ariko sinkunda ibya politike yo kwiyerurutsa.”

    Bayrou yakomeje avuga ko mu Biganiro yagiranaga na Perezida Mitterand atigeze abona ubushake na buke bwa Guverinoma y’u Bufaransa bwo kuba yagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aya magambo ya Bayrou wanabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Emmanuel Macron mbere y’uko yegura kuri izi nshingano mu 2017, aje akurikirana n’ayatangajwe na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, aho yavuze ko igihugu cye nta ruhare cyayigizemo ko ahubwo uruhare rwagizwe n’ibindi bihugu bikomeye bitagize icyo bikora.

    Uretse gusunukira uruhare rw’igihugu cye ku yandi mahanga, muri iki kiganiro Balladur yumvikanye avuga ko atemeranye n’umwanzuro wa raporo ya Komisiyo ya Duclert ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko ‘iki gihugu cyayigizemo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa”

    Ati “Oya ntabwo nemeranya nawo. Simbyemera kubera ko nakoze ibishoboka byose ngo u Bufaransa ntibuzashyirweho ikosa ryo kureberera no guterera aho. Reka mbisubiremo ko icyari kindaje inshinga atari ugushora abasirikare bacu mu ntambara ya gisivile, aho byari kugaragara nko gufasha Guverinoma y’Abahutu yari iri gushinjwa Jenoside, byari bigamije kurinda ingabo zacu, naharaniye ko ingabo zacu zitinjira mu mirwano n’uko habaho gutera inkunga Jenoside, ku bw’ibyo sinemeranya nayo.”

    Abajijwe n’umunyamakuru niba na we ari mu bayobozi b’u Bufaransa bafunze amaso ntibabona umugambi wa Jenoside bagakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nk’uko Raporo ya Komisiyo ya Duclert ibivuga, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ko yitwaye.

    Ati “Ndacyeka ko iyi raporo iyo ivuga biriya iba idashatse kuvuga ibyo nakoze, reka nkwibutse ko muri icyo gihe nta kibazo cya Jenoside cyari gihari, muranyihanganira kuvuga ibyo muri icyo gihe hari amakimbirane imbere mu gihugu hagati y’Abatutsi n’Abahutu ariko nta jenoside yari yakavugwa.”

    “Ukuri ku kibazo kwatangiye nyuma y’igitero kuri Habyarimana, ku bw’ibyo iyo raporo ntivuga ibyo nakoze hari ikintu kitari cyo muri iyi raporo iyo ivuga ko 1993 naruciye nkarumira ku kibazo cy’u Rwanda.”

    Ni umurage wa Mitterand

    Si Balladur na François Bayrou gusa badakozwa ibijyanye n’uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na Hubert Védrine, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (1997-2002) akomeje kubyigarika aho adasiba kumvikana mu mvugo zipfobya Jenoside.

    Ibi bigaragaza uko bamwe mu bayobozi bo ku bwa Mitterand bagifite umutima winangiye wo kwanga kuva ku izima ngo bemere uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi babikora mu buryo busa n’aho ari umurage basigiwe n’ubutegetsi bwa Mitterand, cyane ko yarinze apfa ataremera uruhare rwa Guverinoma yari ayoboye mu marorerwa yabereye mu Rwanda, ahubwo agatangira kugoreka imvugo yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa.

    Nyuma yo kubona ko iyi turufu yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri itagikora, aba bagabo bo mu kiragano cya Perezida Mitterand biyemeje gukomeza gutsimbarara no kwamaganira kure ugerageje kugaragaza ko u Bufaransa bufite ukuboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nubwo aba bagabo bageze mu zabukuru bakomeje kugaragaza ukutava ku izima Raporo yakozwe na Komisiyo ya Ducleret yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    François Bayrou n’abandi babanye muri Guverinoma ya Perezida François Mitterand bakomeje kwihunza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Imvano y’impfu zidasobanutse z’impinja mu bitaro bya Ruhengeri –

    Mu itangazo ibi Bitaro byashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021 rivuga ko abana 19 aribo bapfuye mu byumweru bine by’ukwezi kwa gatatu.

    Ubundi iyo havuzwe icyorezo mu buvuzi, bisobanurwa ko ari ubwiyongere bw’imibare y’abarwara cyangwa abapfa ugereranyije n’imibare yari isanzwe mu gihe runaka. Ibi iyo bibaye hafatwa ingamba zirimo kubanza kwiga neza imvano yabyo hafatwa ibipimo, guhuza ibimenyentso no gukusanya amakuru yose ashobora guhurirwaho n’abo cyagaragayeho.

    Kuri iyi ngingo, mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, bo bavuga ko bamaze guhagarika icyorezo cyari cyibasiye impinja ziba mu nzu ibafasha kuzitaho (Neonatology), cyazamuye imibare y’abana bapfaga bakagera ku bana 10 mu byumweru bibiri gusa aho kuba 20 mu cyumweru kimwe nk’uko byari byagarutsweho na bimwe mu bitangazamakuru.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, yabwiye IGIHE ko kuri ubu bamaze guhagarika icyorezo cyari cyagaragaye ahavurirwa impinja ziba zavutse zifite ibibazo bitandukanye harimo kuvuka batarageza igihe, kuvuka bananiwe no kuvukana uburwayi bwihariye.

    Ati “Iki cyorezo cyagaragaye mu byumweru bibiri bya nyuma by’ukwezi kwa gatatu aho mu cyumweru kimwe twapfushije abana barindwi naho mu kindi cyakurikiyeho hapfa batatu baba icumi mu byumweru bibiri.”

    “Twabonye ko ari icyorezo dufata ibipimo by’amaraso bijyanwa muri Laboratwari y’Igihugu noneho abana tubimurira mu kindi cyumba, birumvikana n’ibikoresho bisigara aho hagaragaye ikibazo ku buryo twiyambaje iby’ibindi bitaro duturanye, ibipimo byaje kwerekana ko hari udukoko twari twagaragaje kwigomeka ku miti dusanzwe dukoresha”.

    Akomeza avuga ko ubu bamaze kumenye utwo dukoko kandi badushakiye imiti yihariye yo kuduhagarika ku buryo ubu inzu igiye kongera gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.

    Ati “Izo bagiteri ubu twaziboneye imiti yihariye, twamaze guhagarika icyo cyorezo ku buryo ubu impfu z’abana dufite ari izisanzwe kubera ibibazo ziba zaravukanye, ntiturageza aho tuzihagarika ariko dukora ibishoboka byose ngo tuzishyire ku bipimo byo hasi cyane, ubu iriya nzu ya Neonatology yamaze gutegurwa ku buryo impinja zisubizwamo ikongera gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.”

    Inzu ya Neonatology yakira impinja ziba zavutse zitagejeje igihe, izavukanye umunaniro ukabije, izavukanye indwara zitanduka zituma bitabwaho by’umwihariko.

    Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bivuga ko ubusanzwe impinja zapfaga zari ku gipimo kiri hagati y’abana umunani na cumi n’umwe ku bana ijana bahavukira mu gihe ubwo hagaragaraga icyo kibazo hari hamaze gupfa abana 10 mu byumweru bibiri.

    Ni mu gihe muri Mata ku bana 105 bavutse bakeneye kwitabwaho, abapfuye ari 11 gusa, ariho bashingiye bemeza ko iyi nzu yakongera gukoreshwa kuko ibintu byasubiye mu buryo.

  • Gatsibo: Mu cyumweru kimwe, abagabo 13 bakekwaho gutera inda abangavu batawe muri yombi –

    Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike aka karere kiyemeje guhiga bukware abagabo barenga 500 bari ku rutonde rw’abateye inda abangavu bataratabwa muri yombi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bwiyemeje kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Ati “Ni abagabo 13 ariko tubafashe mu cyumweru kimwe nyuma yo kwiyemeza gukurikirana abateye inda abangavu, mu ngamba twafashe zikomeye iyirimo ya mbere ishobora kuba yadufasha, ni uko ababigizemo uruhare bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, kuko iyo badafashwe barakomeza bagakora icyo cyaha cyangwa se hakagira n’abandi bavuka bavuga ko n’abandi babikoze kandi ntacyo babaye.”

    Meya Gasana yavuze ko gufata aba bagabo ari ukubahiriza amategeko kandi ngo ni n’uburyo bwo gukanga abakibishaka n’abandi babikora, bakabona ko ubuyobozi bwahagurukiye kubarwanya kandi ko ari icyaha gikomeye.

    Ku kijyanye no gusohora urutonde rw’aba bagabo barenga 500 bateye inda abangavu batarashyikirizwa ubutabera, yavuze ko urutonde rw’abakekwa barufite buri Murenge ukaba ufite umubare w’abakekwaho kandi ko uri kubakurikirana.

    Ati “ Kurushyira hanze tuvuga ni uko buri Murenge wose uba urufite, ntabwo tuzarutangaza mu ruhame kuko habamo ingaruka nyinshi, hari abantu barwibonaho bakaba banaducika gusa urutonde twe turarufite n’inzego z’umutekano zibafata zirarufite, dufite abagabo bakekwa barenga 500 twiyemeje ko uku kwezi kwa Gatanu kurangira abari mu Karere kacu bose barafashwe.”

    Gasana yavuze ko hari abandi bamara kumenya ko bakoze icyaha bagatoroka ariko nabo ngo hazakorwa urutonde rwabo baruhereze Polisi bafatirwe aho bari yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze.

    Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare, muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 775 batewe inda mu myaka ibiri.

    Abagabo bafashwe ni 278 muri bo abagera kuri 209 bari mu nzira y’ubutabera mu nkiko banafunze, mu gihe abandi 69 barekuwe kuko habuze ibimenyetso bigaragara.

  • Impamvu y’izamuka ry’igiciro cy’ifarini –

    Hashize iminsi abacuruzi n’abakora ibikomoka ku ifarini bataka izamuka ry’ibiciro, bagashimangira ko rishobora gutuma bahura n’ibihombo mu byo bakora.

    Urugero ni urwa Habagusenga Celestin utanga serivisi z’ubucuruzi bukora bukanatanga ibikomoka ku ifarini birimo n’umugati, aho yavuze ko ifarini ku isoko yahenze.

    Yavuze ko ubu umufuka wa 25 kg w’ifarini itunganywa n’uruganda rwa AZAM wari usanzwe ugura amafaranga 18.500 Frw uri kugura amafaranga 20.000 Frw.

    Ni mu gihe ifarini ya 25 kg itunganywa n’uruganda rwa AZANIA yari isanzwe igura 19.000Frw, iri kugura amafaranga 20.000 Frw.

    Ati “Ugasanga iyo igiciro cyazamutse nk’uko usanga biduteza igihombo rimwe na rimwe. Twabaye dutegereje ngo turebe ko ibiciro byamanuka ariko turabona bitari gukunda ari yo mpamvu natwe dufata icyemezo cyo kuzamura ibyo dukora”.

    Ati “Turifuza ko niba ari ibintu bishoboka bagabanya ibiciro kugira ngo natwe tujye twisangamo. Bidushobokeye bakongera bakamanura ibiciro uko byahoze rwose. Kuko umugati dukomeje kuwutanga ku giciro gisanzwe twagwa mu gihombo.”

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Karangwa Cassien, yabwiye IGIHE ko kuba igiciro cy’ifarani cyazamutse, ahanini biri guterwa n’ingaruka za Covid-19.

    Ati “Izamuka rya byo riraterwa n’ingaruka za COVID -19, ingamba zafashwe mu kwirinda no kuyirwanya COVID-19. Mu bihugu bitandukanye ahari inganda zimwe zagiye zihagarara ahandi bakagabanya umubare w’abakozi no mu mirima ahava ibikoresho bakoramo (products), ibyo bigira ingaruka ku musaruro bashyira ku isoko”.

    “Umusaruro waragabanutse bitewe n’izo ngaruka bituma n’ibiciro bizamuka. Ku rwego mpuzamahanga niho n’abakora ifarini bakura ingano, ni cyo kiri ku bitera”.

    Yasabye abantu kutabyitwaza ngo bazamure bahanike ibiciro. Ati “Icyo tugomba gukora ni ugukurikira uko bihagaze ku isoko mpuzamahanga n’ibyinjira imbere mu gihugu kugira ngo hatagira ababyitwaza ngo bikomeze guhenda cyane “.

    Yavuze ko impamvu ingaruka za COVID-19 zitangiye kugaragara ubu, ari ukubera ko mu bubiko ingano zatangiye kuba nke.

    Yavuze kandi ko ikigomba gukorwa ari ukugerageza gufatinkanya n’abakora ubucuruzi kugira ngo ibicuruzwa birimo n’ifarini bitabura ku isoko.

    Hamwe na hamwe, kubera ubwiyongere bw’igiciro cy’ifarini, usanga n’icy’umugati cyazamutse aho nk’uwaguraga amafaranga 100 Frw ubu uri kugura 150 Frw.

    Umugati ni kimwe mu bikomoka ku ifarini byatangiye kuzamuka mu gaciro ku isoko

  • Dr Mpunga yeretswe ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho n’abakozi mu bitaro bya Nyanza –

    Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yasuraga ibyo bitaro muri gahunda yo kureba uko serivise zihatangirwa zifashe no kureba ahakiri ibibazo.

    Yibukije abatanga serivise z’ubuzima ko bagomba kurushaho kuzinoza kandi ko Minisiteri y’Ubuzima izakomeza kubaba hafi.

    Ati “Ni byo twaganiriyeho rero cyane cyane ku bayobozi, kumva ko inshingano zabo zishingiye ku guha agaciro Umunyarwanda, kuba ku kazi bakamenya ibihabera no kugira ngo bakemure ibibazo byahaboneka, kandi n’ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima burahari ni yo mpamvu tuba twaje kugira ngo turebe ibyo dushobora kubafasha.”

    Kimwe mu bibazo yagaragarijwe ni icy’abakozi badahagije mu Bitaro bya Nyanza no mu bigo nderabuzima ndetse na Poste de Santé.

    Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyanza, Dr Tuyishime Emile, yavuze ko n’ubwo bafite bakozi badahagije bagerageza gutanga serivisi nziza ku barwayi baza kwivuza.

    Ati “Mu bitaro bya Nyanza by’umwihariko dufite abakozi bahembwa na Leta 122, nibura dukeneye abandi nka 40 kugira ngo ibitaro bibashe kubona abakozi bakwiye.”

    Abayobora ibigo Nderabuzima mu Karere ka Nyanza bagaragaje ko muri byo no muri za Poste de Santé hari ikibazo cy’abakozi aho hari serivisi ushobora gusanga idafite umukozi n’umwe.

    Dr Mpunga yabijeje ko icyo kibazo kigiye gukemurwa mu gihe cya vuba.

    Ati “Iby’abakozi aho bishoboka ejo cyangwa ejo bundi turaba twabikemuye babe babona abakozi bongera ku bo bafite no ku bikoresho bimwe na bimwe bibura nabyo turabirebaho.”

    Bamwe mu barwariye mu Bitaro bya Nyanza bavuze ko bishimira serivisi bahabwa.

    Muruta Leonidas ati “Ndwaje umwana kandi abaganga bamwitaho uko bashoboye ku buryo mbona yatangiye kumera neza. Yaje afite uburwayi n’imirire mibi ariko baramufasha bakamuha n’amata ku buntu. Serivisi baduha ni nziza turashima.”

    Mu byo abatanga serivisi z’ubuzima basabwe harimo kwirinda kurangara, kureka ingeso mbi nk’ubujura kandi bagaharanira gufata neza ibikoresho bakoresha batanga serivisi kuko hari aho byagaragaye ko babifata nabi bigasaza imburagihe.

    Dr Mpunga [hagati] yashimye serivisi zitangirwa mu Bitaro bya Nyanza yerekana ahakwiye kongerwa ingufu

    Kimwe mu bibazo Dr Mpunga yagaragarijwe ni icy’abakozi badahagije mu Bitaro bya Nyanza no mu bigo Nderabuzima cyo kimwe na Poste de Santé

    Dr Mpunga yagiranye ibiganiro na bamwe mu batanga serivisi z’ubuzima mu Karere ka Nyanza

    Hamwe mu havurirwa abarwayi mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza

    [email protected]

  • Ibisigisigi by’ubuhezanguni no kwinagira ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu bakoranye na Mitterand –

    Mu kiganiro uyu mugabo wabaye muri Guverinoma ya François Mitterrand yahaye radiyo ‘France Inter’ ku wa 6 Gicurasi 2021, yumvikanye avuga nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bayrou yumvikanye avuga ko atemera ‘politike zishingiye ku kwiyerurutsa’ ndetse mu buryo busa no kwinangira avuga ko u Bufaransa budakwiye gusaba imbabazi cyane cyane hashingiwe ku byatangajwe na Raporo ya Komisiyo Duclert.

    Ati “Sinzi icyo u Bufaransa bugomba gusabira imbabazi, haramutse hagaragajwe ibimenyetso wenda u Bufaransa bwavuga ko habaye amakosa muri kiriya gihe ariko sinkunda ibya politike yo kwiyerurutsa.”

    Bayrou yakomeje avuga ko mu Biganiro yagiranaga na Perezida Mitterand atigeze abona ubushake na buke bwa Guverinoma y’u Bufaransa bwo kuba yagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aya magambo ya Bayrou wanabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Emmanuel Macron mbere y’uko yegura kuri izi nshingano mu 2017, aje akurikirana n’ayatangajwe na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, aho yavuze ko igihugu cye nta ruhare cyayigizemo ko ahubwo uruhare rwagizwe n’ibindi bihugu bikomeye bitagize icyo bikora.

    Uretse gusunukira uruhare rw’igihugu cye ku yandi mahanga, muri iki kiganiro Balladur yumvikanye avuga ko atemeranye n’umwanzuro wa raporo ya Komisiyo ya Duclert ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko ‘iki gihugu cyayigizemo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa”

    Ati “Oya ntabwo nemeranya nawo. Simbyemera kubera ko nakoze ibishoboka byose ngo u Bufaransa ntibuzashyirweho ikosa ryo kureberera no guterera aho. Reka mbisubiremo ko icyari kindaje inshinga atari ugushora abasirikare bacu mu ntambara ya gisivile, aho byari kugaragara nko gufasha Guverinoma y’Abahutu yari iri gushinjwa Jenoside, byari bigamije kurinda ingabo zacu, naharaniye ko ingabo zacu zitinjira mu mirwano n’uko habaho gutera inkunga Jenoside, ku bw’ibyo sinemeranya nayo.”

    Abajijwe n’umunyamakuru niba na we ari mu bayobozi b’u Bufaransa bafunze amaso ntibabona umugambi wa Jenoside bagakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nk’uko Raporo ya Komisiyo ya Duclert ibivuga, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ko yitwaye.

    Ati “Ndacyeka ko iyi raporo iyo ivuga biriya iba idashatse kuvuga ibyo nakoze, reka nkwibutse ko muri icyo gihe nta kibazo cya Jenoside cyari gihari, muranyihanganira kuvuga ibyo muri icyo gihe hari amakimbirane imbere mu gihugu hagati y’Abatutsi n’Abahutu ariko nta jenoside yari yakavugwa.”

    “Ukuri ku kibazo kwatangiye nyuma y’igitero kuri Habyarimana, ku bw’ibyo iyo raporo ntivuga ibyo nakoze hari ikintu kitari cyo muri iyi raporo iyo ivuga ko 1993 naruciye nkarumira ku kibazo cy’u Rwanda.”

    Ni umurage wa Mitterand

    Si Balladur na François Bayrou gusa badakozwa ibijyanye n’uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na Hubert Védrine, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (1997-2002) akomeje kubyigarika aho adasiba kumvikana mu mvugo zipfobya Jenoside.

    Ibi bigaragaza uko bamwe mu bayobozi bo ku bwa Mitterand bagifite umutima winangiye wo kwanga kuva ku izima ngo bemere uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi babikora mu buryo busa n’aho ari umurage basigiwe n’ubutegetsi bwa Mitterand, cyane ko yarinze apfa ataremera uruhare rwa Guverinoma yari ayoboye mu marorerwa yabereye mu Rwanda, ahubwo agatangira kugoreka imvugo yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa.

    Nyuma yo kubona ko iyi turufu yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri itagikora, aba bagabo bo mu kiragano cya Perezida Mitterand biyemeje gukomeza gutsimbarara no kwamaganira kure ugerageje kugaragaza ko u Bufaransa bufite ukuboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nubwo aba bagabo bageze mu zabukuru bakomeje kugaragaza ukutava ku izima Raporo yakozwe na Komisiyo ya Ducleret yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    François Bayrou n’abandi babanye muri Guverinoma ya Perezida François Mitterand bakomeje kwihunza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Inyange Industries yagaragaje akanyamuneza ko kwegerana n’abakiliya bayo muri Tour du Rwanda 2021 –

    Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Mu minsi umunani Tour du Rwanda yamaze, Uruganda rwa Inyange Industries rwarayiherekeje mu bice bitandukanye by’igihugu rurushaho gusobanurira no kwegereza Abanyarwanda ibijyanye n’ibicuruzwa byarwo.

    Abatuye mu bice bitandukanye by’aho iri rushanwa rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ryanyuze, bishimiye ibinyobwa by’uru ruganda, banarusaba gukomeza kujya rubibagezaho.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko Tour du Rwanda yababereye igisubizo, kuko babashije kwegera abaturage bakumva ibyifuzo byabo.

    Ati “Ahantu hose twageraga, abantu badusabaga ibinyobwa bya Inyange Industries, banadusaba ko twazajya duhora tubibagezaho. Abantu benshi bongeye kugana uruganda Inyange kubera Tour du Rwanda.”

    By’umwihariko muri Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, Inyange Industries yamuritse ‘jus’ zagenewe abana by’umwihariko.

    Izi jus nto zafunzwe mu dukarito twa mililitiro 250, ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme, zigurishwa 300 Frw.

    Uretse abaturage bagaragarije uru ruganda ko bakunze ibinyobwa byarwo, abacuruzi baruhagarariye hirya no hino mu gihugu bagaragaraje ko ‘jus’ nshya zatumye urwunguko rwiyongera.

    Aba barimo Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza ibinyobwa bya Inyange Industries muri Gare ya Gicumbi, wabihamirije IGIHE ko jus zashyizwe ku isoko zatumye ubucuruzi bwabo bumera neza.

    Ati “Iki gicuruzwa gisa nk’icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana barazikunze [jus] cyane kurusha abakuru. Twe nk’abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n’uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.’’

    Mu rwego rwo kumara impungenge abakeka ko bashobora kuzabura ibinyobwa by’uruganda Inyange industries, Kabalira yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kurushaho kwegereza abaturage ibinyobwa bitunganywa n’uru ruganda. Uru ruganda kandi rurateganya gushyira ku isoko ibinyobwa bishya mu minsi iri imbere.

    Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye. Ni yo itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Uru ruganda ni rwo rwahembye ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko ‘jus’ zashyizwe ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo

    Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko ‘jus’ zifunze mu dukarito duto zahariwe by’umwihariko abana

    Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange

    Inyange Industries iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

    Ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021 yahembwe na Inyange Industries

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem

  • Minisitiri Prof Nshuti yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Museveni –

    Perezida Museveni azarahira kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Gicurasi 2021, mu muhango uteganyijwe kubera ahitwa Kololo mu Mujyi wa Kampala.

    Mu bazitabira uyu muhango harimo na Minisitiri Prof Nshuti uzaba ahagarariye Perezida Kagame wari wahawe ubutumire na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

    Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ibinyujije ku rutuka rwayo rwa Twitter yagize iti “Minisitiri Prof Nshuti yageze muri Uganda, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Kaguta Museveni uteganyijwe ku munsi w’ejo. Ahagarariye Perezida Kagame.”

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye irahira rya Museveni harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo; uwa Somalia, Mohamed Abdullahi Farmaajo; General Évariste Ndayishimiye w’u Burundi; Hage Geingob wa Namibia; Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo; Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Alpha Condé wa Guinea; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo; Sahle-Work Zewde wa Ethiopia n’abandi.

    Perezida Museveni w’imyaka 76 azarahirira kuyobora Uganda ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya kuva mu 1986. Yatsinze amatora yo ku wa 14 Mutarama 2021, agize amajwi 58.6%.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, ubwo Museveni azaba arahirira kuyobora Uganda, internet izaba ifunze ndetse na serivisi za Mobile Money na zo zizagirwaho ingaruka zigafungwa by’igihe gito.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yitabiriye irahira rya Perezida Museveni riteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2021