Tag: featured

  • Hagiye kwitabazwa abagororwa mu gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi –

    Ni ibintu bitumvikana uburyo imibiri ingana ityo imaze imyaka 27 iri mu bitaro bikomeye nka Kabgayi, ahantu hari hahungiye ibihumbi by’abatutsi mu gihe cya Jenoside bakaza kwicwa, nyamara hakaba hari ababonye ibyabaye binangiye ku gutanga amakuru.

    Iyo mibiri yatangiye kuboneka ubwo hasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi. Imibiri imwe yagiye iboneka ishyinguye hamwe mu mahema, iyagiye igaragara ingingo zimwe zitariho bigaragara ko abatutsi bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo rikomeye nko gucibwa imitwe n’ibindi.

    Umuyobozi w’’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortune, yabwiye IGIHE ko ko hashize igihe kirekire amakuru y’iyo mibiri yaragizwe ibanga, gusa avuga ko uko byagenda kose hari abari bazi ayo makuru bakanga kuyatanga.

    Mukagatana yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego batangiye kwegera abagororwa bahamijwe icyaha cya Jenoside bagororerwa muri Gereza ya Muhanga, by’umwihariko abemeye ko bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi.

    Ati “Ku bufatanye n’inzego twatangiye kujya kureba abagororwa bagororerwa muri gereza bemeye ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi kugira ngo baduhe andi makuru twaheraho kugira ngo dushakishe imibiri y’aba batutsi biciwe aha.”

    Aho imibiri iri kuboneka mu bitaro bya Kabgayi, bivugwa ko hahoze inzira yanyurwagamo n’abaza mu bitaro kandi ngo hari ishyamba, rikaba rimwe mu yiciwemo Abatutsi benshi.

    Mukagatana yasabye abazi amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga uko yakabaye, kuko gutanga atuzuye bituma hari ahari imibiri itaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Yagize at “Ikibazo dukunze guhura nacyo ni uko abaduha amakuru bayatanga atuzuye ahubwo bakayaduha ibice kandi aya amateka ya Jenoside twanyuzemo yagakwiye kuba yarigishije Abanyarwanda kuvuga neza ibyo bazi n’ibyo babonye kugira ngo ababuze ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.”

    Kuva ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi byatangira, hamaze kuboneka imibiri 285 harimo 39 yabonetse kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 .

    Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwijeje ko ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi bizakomeza.

    Imibiri 285 y’Abatutsi biciwe i Kabgayi niyo imaze kuboneka mu byumweru hafi bibiri bishize hatangiye ibikorwa byo gushakisha

  • Idamange yatangiye kuburana mu mizi –

    Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka ‘video conference’ kubera icyorezo Covid-19 cyugarije Isi, abacamanza batatu n’Umwanditsi bari mu Rukiko i Nyanza, Idamange ari muri Gereza ya Mageragere hamwe n’abamwunganira mu mategeko naho ubushinjacyaha buri ku cyicaro cyabwo i Kigali.

    Yunganiwe mu matageko na Me Bruce Bikotwa hamwe na Me Félicien Gashema bamwunganiye kuva yatangira kuburana.

    Ashinjwa ibyaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no gutanga sheke itazigamiwe. Uyu mugore yatangiye kuburana ahakana ibyaha ashinjwa.

    Ku ya 9 Werurwe 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwa ku byaha ashinjwa. Ni mu rubanza yari yaburanye tariki ya 04 Werurwe 2021.

    Idamange akimara gusomerwa ibyo aregwa yasabye ko urubanza rwasubikwa akabanza gusoma dosiye ndende y’ibyaha aregwa kuko atabonye umwanya uhagije wo kuyisoma no kuyisesengura.

    Yasabye kandi ko ataburanira ku ikoranabuhanga kuko bibangamiye abatangabuhamya be kandi akaba yifuza kuburanira ku mugaragaro kuko ibyo aregwa atabikoreye mu bwihisho, asaba ko urukiko rwakimukira i Kigali nk’uko byabaye mu rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul.

    Ibyo ngo byatuma urubanza rwe rubera ku mugaragaro rukitabirwa n’abantu benshi ndetse n’abatangabuhamya bamushinjura bakabona uko bahabwa umwanya.

    Mu iburanisha ikoranabuhanga ryagiye rigorana kenshi bikaba ngombwa ko urukiko rufata umwanzuro wo kurisubika.

    Ikindi Idamange yagaragaje nk’imbogamizi ni uko gusurwa kuri Gereza ya Mageragere bigoranye kubera icyorezo cya Covid-19, asaba ko yajya ahabwa umwanya uhagije wo kuvugana kuri telefone n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bo hanze kuko hari ibyo bashobora kumufasha mu rubanza rwe.

    Yavuze ko iyo ahawe amafaranga 500 Frw yo kuvugana n’abantu bo hanze, yemerewa kuvugira ku 150 Frw gusa, bityo ko bibangamiye uburenganzira bwe.

    Abamwunganira mu mategeko bahawe umwanya bashyigikiye icyifuzo cy’umukiliya wabo bavuga ko byaba byiza inteko iburanisha yimukiye i Kigali kuko abatangabuhamya bamushinjura ari ho bari kandi mu Karere ka Nyanza hari icyorezo cya Covid-19 kurusha i Kigali, bityo bagorana ko baza mu rukiko kumushinjura.

    Bavuze kandi ko bashingiye ku kuba ikoranabuhanga ryakomeje kugorana, kuburana mu buryo nk’ubwo byakurwaho bakazajya kuburanira i Kigali nk’uko bigenda mu rubanza rwa Rusesabagina Paul.

    Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko guha Idamange igihe cyo gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha aregwa nta kibazo bubifiteho, ariko amezi abiri asaba ari menshi, bityo yahabwa ukwezi kumwe kuko guhagije.

    Ku cyo yasabye cyo kwimurira urubanza i Kigali, ubushinjacyaha bwo bwifuje ko urukiko rwabifataho umwanzuro mu bushishozi bwarwo cyane ko atari rwo rubanza rubera i Nyanza rwonyine.

    Ku cyo kuvuga ko atiteguye kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubushinjacyaha bwavuze ko cyasuzumwa kuko niba ikoranabuhanga ryabatengushye uyu munsi, ubutaha rishobora kugenda neza kandi impamvu ryifashishwa ari ukubera icyorezo cya Covid-19.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Idamange akwiye kwemera urubanza rukaburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko igihe icyorezo cyaba kigenjeje make bakaba baburanira mu rukiko i Nyanza mu buryo bw’imbonankubone.

    Ku byo yagaragaje ko uburenganzira bwe butubahirizwa muri gereza, ubushinjacyaha bwavuze ko habaho kuganira n’ubuyobozi bwa gereza ibimubangamiye bigakosorwa.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi rwavuze ko kuba uregwa avuga ko yamenyeshejwe urubanza atinze tariki 4 Gicurasi 2021 akaba atiteguye kuburana atari byo, ahubwo yabimenyeshjwe tariki ya 29 Mata 2021 bityo adakwiye kubyitwaza avuga ko atiteguye.

    Ku mbogamizi yagaragaje zo kuza kuburanira i Nyanza akifuza kujya kuburanira i Kigali, urukiko rwanzuye ko atari ngombwa kurujyanayo kuko n’izindi manza zisanzwe zihaburanishirizwa.

    Ikindi ngo ntibaruvana ku cyicaro i Nyanza aho rufite ibyumba ngo rujye gutira i Kigali.

    Urukiko rwavuze ko icyorezo cya Covid-19 kiramutse kigabanutse, urubanza rwakomeza kubera ku cyicaro cyarwo i Nyanza, impande zombi ziburana ndetse n’abatangabuhamya bakahaza ku buryo bw’imbonankubone.

    Urukiko rwavuze ko Urabanza rwa Ruseseabagina Paul, Idamange yatanzeho urugero asaba ko yajya kuburanira i Kigali nk’uko narwo rwajyanyweyo, ntaho bihuriye kuko rwo ruregwamo abantu benshi kandi hari n’abaregera indishyi benshi.

    Rwavuze ko haramutse hari abifuza gukurikirana urubanza rwa Idamange bashobora kujya mu rukiko i Nyanza kuko hari icyumba bakwicaramo bagakurikira.

    Ku bijyanye n’uburenganzira bw’uregwa avuga ko butubahirizwa, urukiko rwavuze ko ari uburenganzira bwe kubigaragaza, kandi ikibazo cyose azajya agira akwiye kukimenyesha abamwunganira mu mategeko kugira ngo babiganire n’ubuyobozi bwa gereza bikemurwe.

    Ku mezi abiri yasabye yo gutegura urubanza rwe, urukiko rwasanze ari menshi cyane, rwanzura ko ahawe ukwezi kumwe n’iminsi mike rukazakomeza tariki ya 15 Kamena 2021. Icyo gihe abarebwa n’iburanisha bose bazaba bari ku rukiko i Nyanza.

    Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Idamange yasabye urukiko ko urubanza rwe rutaburanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

    [email protected]


  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 986 abandi bahabwa inshingano nshya –

    Mu mpinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu n’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, Brigadier General Joseph Demali yagizwe Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya, Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

    Major Ephrem Ngoga yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agirwa Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya

    Major Eustache Rutabuzwa we yagizwe Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

    Mu zindi mpinduka zakozwe, abasirikare 665 bari bafite ipeti rya Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Captain mu gihe abasirikare 319 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant.

    Brigadier General Joseph Demali yagizwe Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya

    Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 986

  • Ingengo y’imari ya 2021/22 izaba miliyari 3.807 Frw –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa mu mwaka utaha.

    Minisitiri Tusabe yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’umutungo faranga w’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2.543,3 Frw, bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22.

    Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 651,5 Frw bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

    Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

    Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 1.872,7 Frw bingana na 49,2 % by’ingengo y’imari yose.

    Minisitiri Tusabe kandi yavuze ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 1.934,2 Frw bingana na 50,8 % by’ingengo y’imari harimo amafaranga agenewe gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka za COVID-19

    Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri Tusabe yavuze ko muri uyu mwaka hari gahunda ihamye yo kunoza imikorere n’imikoreshereze y’imisoro ndetse no kunoza ikoreshwa ry’amafaranga bityo hakaba hari icyizere.

    Yakomeje avuga ko ikindi kizibandwaho ari uguha ubushobozi abikorera ku giti cyabo ndetse ngo uko bagenda bagira ubushobozi bikazatuma bagira uruhare mu gutuma ingengo y’imari yiyongera.

    Yakomeje agira ati “Kuba amafaranga dukura hanze yaragabanyutse, bifitanye isano n’amafaranga twabonye umwaka ushize ajyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko kandi bijyanye n’ikigega twashyizeho cyo kuzahura ubukungu.”

    Minisitiri Tusabe yanavuze kandi ko muri rusange ubukungu bwitezweho kuzamuka kuri 5%.

    Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bashimye uburyo amafaranga azasaranganywa mu nzego zitandukanye ariko bavuga ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, hakwibanda ku gushyiraho ingamba z’ibura ry’imirimo ryatewe n’iki cyorezo aho by’umwihariko urubyiruko arirwo rwagizweho ingaruka cyane.

    Depite Izabiriza Marie Mediatrice we yasabye ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazitabwa cyane ku gucunga no gukoresha neza amafaranga make ahari kugira ngo n’ahari azabashe gutanga umusaruro wifuzwa.

    Ati “Amafaranga agatangwa ariko byagera hagati ibikorwa bigahagarara, ugasanga hajemo amanyanga wabaza icyo amafaranga yakoreshejwe ukakibura. Bikagaragara rero ko ingengo y’imari iba yatanzwe ariko hakagaragara icyuho mu buryo iba yakoreshejwe.”

    Avuga ko hari ibigo byinshi bihabwa ingengo y’imari ariko umwaka warangira byabazwa uko byayikoresheje bikananirwa ku bisobanura ndetse ngo hari n’ibigo bitagira ibitabo bigaragaza ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

    Senateri Mugisha Alexis yavuze ko hakongerwa ubushobozi bushyirwa mu nkunga y’ingoboka, hagakosorwa ibibazo bikunze kugaragara mu nzu yubakirwa abatishoboye agasondekwa ku buryo nyuma y’igihe gito ahita yangirika bigasaba andi mafaranga menshi yo gusana cyangwa kongera kubaka.

    Nyuma yo gutangaza iyi mbanzirizamushinga, biteganyijwe ko yoherezwa muri komisiyo zishinzwe ingengo y’imari muri buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ngo itangweho ibitekerezo bizafasha guverinoma mu guhuza umushinga w’ingengo y’imari ya 2021/2022.

    Ibyo bitekerezo byose bizashyikirizwa guverinoma ndetse nayo ikawunonosora ku buryo umushinga w’ingengo y’imari ya 2021/2022, uzagaruka imbere y’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena ari nabwo izawemeza ukaba usigaje gutangazwa na Guverinoma.


  • Nyanza: Afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 wamubonye yiba ihene y’iwabo –

    Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso, Umudugudugu wa Seruhembe ku wa 10 Gicurasi 2020.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu musore mu ibazwa yemeye icyaha cyo kwica, avuga ko yabikoze mu gusibanganya ibimenyetso kuko uyu mwana yari yamubonye yiba ihene y’iwabo.

    Ati “Mu ibazwa rye ry’ibanze uyu mugabo aremera icyaha akavuga ko yamwishe kugira ngo azimanganye ibimenyetso kuko uwo mwana amaze kwiba no kwica ihene y’iwabo, undi amukururira mu ishyamba hafi y’aho iyo hene yari iziritse aramuniga arapfa.”

    Dr Murangira yakomeje avuga ko uyu mugabo yigeze gufungwa imyaka itandatu azira gucuruza ibiyobyabwenge.

    Ati “Ikigaragara ni uko uyu mugabo aherutse gufungurwa, aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera gucuruza ibiyobyabwenge.”

    Yakomeje yihanganisha umuryango w’uyu mwana, ndetse anavuga ko abakijandika mu byaha nta mwanya bafite mu muryango nyarwanda.

    Ati “RIB irihanganisha umuryango w’uyu mwana, ababyeyi babuze uyu mwana, ariko abantu nk’abangaba bumva ko bashobora gukora ibyaha ntabwo bazihanganirwa mu muryango nyarwanda, amategeko azakurikizwa ahanwe. Birababaje ntabwo umuntu yari akwiye kwica undi ngo azimangatanye ibimenyetso by’uko yamubonye akora icyaha. abantu bakwiye kugendera kure ibyaha kuko icyaha kimwe gishobora gutuma ukora ikindi kandi bitari ngombwa.”

    Amakuru atangwa na RIB agaragaza ko uyu mugabo yari yarafunzwe mu 2014 akaza gufungurwa mu 2019.

    Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibirizi mu gihe hagikorwa dosiye ye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, mu gihe umurambo w’uyu mwana woherejwe muri Laboratwari itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 wamubonye yiba ihene y’iwabo

  • Loni yasobanuye impamvu yagabanije ibiribwa byahabwaga impunzi mu Rwanda –

    Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko uyu muryango wagize ikibazo cy’amafaranga make gituruka ahanini ku cyorezo cya Covid-19 ndetse n’imiterere y’ikibazo by’impunzi mu Rwanda.

    Ati “Kugira ngo turinde ko uko kugabanyuka kugira ingaruka ku bababaye cyane, twashyizeho uburyo buzatuma twibanda ku mpunzi zibabaye kurusha izindi, zicungira ku bufasha bw’abagiraneza kugira ngo babashe kubona iby’ibanze.”

    Muri ubu buryo bushya, impunzi zashyizwe mu byiciro bitatu ari nabyo bizagenderwaho hatangwa ibiribwa.

    Icya mbere kirimo abababaye cyane kandi bakeneye ubufasha cyane, aba nibo bazahabwa ibyo kurya byose. Icyiciro cya kabiri kirimo abababaye gahoro aho bazahabwa 50% y’ibyo bari basanzwe bahabwa naho icya gatatu kikaba kirimo za mpunzi zifatwa nk’izibabaye ariko atari cyane aho batazongera guhabwa ibiribwa.

    Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yavuze ko ubu buryo bushya ari intambwe iboneye kandi itewe mu gihe gikwiriye aho abaterankunga ku Isi bari ku gitutu batigeze ikindi gihe icyo aricyo cyose kubera ingaruka za Covid-19.

    Itangazo ryashyizwe hanze na HCR ifatanyije na PAM, rivuga ko ingano y’ibiribwa bihabwa impunzi igendera ku bushobozi, ariko kuri ubu ubushobozi bukaba budahagije ku buryo impunzi zose zahabwa ibiribwa ari nayo mpamvu ibiribwa bizahabwa abakeneye ubufasha cyane.

    Ibarura ryakozwe n’iyi miryango yombi mu Ukuboza 2020 mu nkambi zose ziri mu Rwanda ryagaragaje ko abafite ibibazo bikomeye bakiri benshi mu bijyanye no kubona ibyo kurya.

    Impinduka nshya zakozwe ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda, HCR ndetse na PAM nk’uko itangazo rikomeza ribivuga.


  • Gumyusenge w’imyaka 29 yagizwe ‘Professeur’ muri Kaminuza ya MIT ya mbere ku Isi mu by’ikoranabuhanga –

    Gumyusenge agiye kuba Umwarimu wungirije (Assistant Professeur) nyuma yo kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu ishami ry’ibinyabutabire (Chimie) mu bizwi nka ‘Organic semiconductors’ yakuye muri Kaminuza ya Perdue yo muri Leta ya Indiana mu 2019.

    Uyu musore uvuka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ari iby’agaciro kuri we kuba agiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ntewe ishema no gutangaza ko ngiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT mu Ishami rya ‘Material Science’ na ‘Engineering’ guhera ku wa 1 Mutarama 2022.”

    Gumyusenge usanzwe akora ubushakashatsi ku binyabutabire byifashishwa mu gukora mudasobwa zifite ubushobozi budasaznwe, azajya atanga amasomo ku banyeshuri bari kwiga mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.

    Mu bushakashatsi yakoze, harimo ubwo yafatanyije na bagenzi be biganaga mu mwaka wa 2019 bayobowe na Prof. Jianguo Mei, aho bavumbuye ibikoresho bizwi nka Polymers’ bifite ubushobozi bwo kwihanganira ubushyuhe budasanzwe, bufite dogree Celcius 220. Ubu bushakashatsi bwabo bwasohotse muri kimwe mu binyamakuru bikomeye cyane kizwi nka Science Magazine.

    Gumyusenge yahoze ari umuhanga kuva mu buto bwe, kuko yatsinze neza mu mashuri abanza aba uwa mbere buri gihe, n’ubwo yari mu buzima butoroshye kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amashuri yisumbuye yayize muri Petit Séminaire Saint Léon Kabgayi mu bijyanye n’ubutabire, imibare n’ibinyabuzima.

    Yamenye Icyongereza binyuze mu kumva radio ya BBC na VOA, ndetse bitewe n’uburyo yari yatsinze neza, yaje kubona bourse ya Perezida wa Repubulika ajya gukomereza amasomo ye muri Wofford College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Gumyusenge asanzwe ari umushakashatsi muri kaminuza ya Laboratoire ya Gabelle iri muri Kaminuza ya Stanford.

    Uyu musore avuga ko yizeye ko ubushakashatsi bwe buzakemura ibibazo bikomereye Isi, cyane cyane Umugabane wa Afurika, birimo ubucye bw’amashanyarazi, amazi n’ibindi bitandukanye.

    Gumyusenge Artistide yagizwe Umwarimu Wungirije muri Kaminuza ya MIT ya mbere ku Isi mu by’Ikoranabuhanga

  • CMA yateguye ku nshuro ya 8 irushanwa rifasha urubyiruko kugana Isoko ry’Imari n’Imigabane –

    Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, ritumiwemo abanyeshuri bo muri kaminuza zose zo mu Rwanda, hatitawe ku cyo biga cyangwa umwaka w’amashuri bagezemo. Iri rushanwa rizakorwa mu byiciro bibiri, kimwe kigizwe no kwandika (essay) ikindi kigizwe no kubazwa ibibazo (quiz).

    Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri CMA, Magnifique Migisha, yasobanuye ko iri rushanwa rigamije guteza imbere imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye no kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane bikozwe by’umwihariko n’urubyiruko.

    Yagize ati “Iri rushanwa rigamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse iby’isoko ry’imari n’imigabane ndetse rinabatoza kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari binyuze mu bikorwa by’iryo soko. Turizera kandi ko by’umwihariko iri rushanwa rizategura urubyiruko mu kuba abashoramari b’isoko ry’imari n’imigabane ndetse no kubona ubumenyi bwabafasha kuza gukora kuri iri soko kandi bakarushaho gusangiza ubumenyi bagenzi babo bose.”

    Bica mu zihe nzira kwitabira Capital Market University Challenge?

    Kwiyandikisha muri iri rushanwa binyuzwa ku rubuga rwa (investor.cma.rw/cmuc/login/index.php) aho umunyeshuri yuzuza ibisabwa mu rwego rwo kwiyandikisha ndetse akanafungura konti izamufasha kubona ibizabazwa binyuze kuri uru rubuga.

    Nyuma y’ibi, umunyeshuri yakira ubutumwa asanga kuri email aba yatanze mu gihe cyo kwiyandikisha, iyo email ikaba ikubiyemo ubundi butumwa akandaho, kugira ngo ya konti yafunguye igire agaciro bityo itangire gukoreshwa.

    Ibikorwa byo kwiyandikisha bizarangira ku wa 21 Gicurasi. Muri uyu mwaka, icyiciro cyo kubazwa no kwandikwa byose bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kwifashisha urubuga rwa http://investor.cma.rw ndetse ufite ikibazo cyangwa ukeneye ubundi bufasha, ashobora kubona ibisobanuro yandikiye CMA kuri Twitter, ariyo @CMARwanda ndetse no kuri email: [email protected]

    Ku cyiciro cyo kubazwa, kizaba kirimo ibice bitatu, bizakorwa kuva kuwa 25 Gicurasi kugera kuwa 1 Kanema 2021. Icyiciro cya mbere cy’ibazwa kizaba kuwa 25 Gicurasi, icya kabiri kibe kuri 27 Gicurasi mu gihe icya nyuma kizaba ku itariki ya 1 Kamena 2021.

    Abazatsinda mu cyiciro cya mbere, nibo bazakora icya kabiri, abatsinze bakomeze no mu cyiciro cya nyuma.

    Ku bazakora ku bijyanye no kwandika, bagomba kuba batanze inyandiko zabo bitarenze kuwa 2 Kamena 2021, aho bazandika ku nsanganyamatsiko igira iti “Why should the youth consider saving and investing in the capital market at an early age”. (Impamvu urubyiruko rukwiye kwitoza kwizigamira no gushora imari hakiri kare).

    Inyandiko zizatangwa muri iri rushanwa zigomba kuba ari umwimerere kandi zidasanzwe, zitarengeje amagambo 800 kandi zitarimo amagambo yakuwe mu zindi nyandiko zo kuri internet. Uzigana ibyakozwe n’abandi, azajya ahanishwa gukurwa mu irushanwa.

    Kuri iki cyiciro, byitezwe ko akanama nkemurampaka kazatangaza abatsinze kuwa 6 Kamena 2021, umuhango wo gutanga ibihembo ukazaba kuwa 8 Kamena 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Abanyeshuri bazatsinda mu byiciro byombi, bazahembwa guhabwa imigabane y’ibigo by’ubucuruzi byashyizwe ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE), ibyo CMA ivuga ko bigamije gufasha urubyiruko kwizigamira binyuze mu gutunga imigabane, bityo bikaba n’urugero rwiza ku bandi no mu gihe kirambye.

    Irushanwa rya Capital Market University Challenge rigiye kuba ku nshuro ya munani

    Iri rushanwa rihuza abanyeshuri bo muri kaminuza zose zo mu Rwanda

    Abazatsinda iri rushanwa bazahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

    Abanyeshuri bahabwa umwanya bakabaza ibyo badasobanukiwe

    Iri rushanwa ririmo icyiciro cy’ibazwa (quiz) n’icyiciro cyo kwandika (essay)

    Abanyeshuri bagomba gusubiza ibibazo mu gihe gito

    Capital Market University Challenge ni irushanwa rigamije gufasha urubyiruko kumenya imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane no kurishoramo imari

    Abanyeshuri bageze mu cyiciro cya nyuma bari basanzwe bitabira umunsi w’ibihembo mu ruhame, ariko ubu bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga

    Isoko ry’imari n’imigabane ni amahirwe y’ishoramari urubyiruko rukwiye kwitaho cyane

    Abakobwa bashishikarizwa gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane

    Akanama nkemurampaka kaba kagizwe n’inararibonye mu bikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane

    Abageze mu cyiciro cya nyuma bafata ifoto y’urwibutso mu irushanwa nk’iri ryari ryabaye mu 2019

    Abitabiriye iri rushanwa bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo byabo

    Irushanwa ry’uyu mwaka ritanga amahirwe yo kuzagira imigabane y’ishoramari

    Abanyeshuri bashoboraga kwitabira iri rushanwa bari mu matsinda

    Aya mafoto yafashwe mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 gitangira gukwirakwira


  • Ibisigisigi by’ubuhezanguni no kwinangira ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu bakoranye na Mitterand –

    Mu kiganiro uyu mugabo wabaye muri Guverinoma ya François Mitterrand yahaye radiyo ‘France Inter’ ku wa 6 Gicurasi 2021, yumvikanye avuga nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bayrou yumvikanye avuga ko atemera ‘politike zishingiye ku kwiyerurutsa’ ndetse mu buryo busa no kwinangira avuga ko u Bufaransa budakwiye gusaba imbabazi cyane cyane hashingiwe ku byatangajwe na Raporo ya Komisiyo Duclert.

    Ati “Sinzi icyo u Bufaransa bugomba gusabira imbabazi, haramutse hagaragajwe ibimenyetso wenda u Bufaransa bwavuga ko habaye amakosa muri kiriya gihe ariko sinkunda ibya politike yo kwiyerurutsa.”

    Bayrou yakomeje avuga ko mu Biganiro yagiranaga na Perezida Mitterand atigeze abona ubushake na buke bwa Guverinoma y’u Bufaransa bwo kuba yagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aya magambo ya Bayrou wanabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Emmanuel Macron mbere y’uko yegura kuri izi nshingano mu 2017, aje akurikirana n’ayatangajwe na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, aho yavuze ko igihugu cye nta ruhare cyayigizemo ko ahubwo uruhare rwagizwe n’ibindi bihugu bikomeye bitagize icyo bikora.

    Uretse gusunukira uruhare rw’igihugu cye ku yandi mahanga, muri iki kiganiro Balladur yumvikanye avuga ko atemeranye n’umwanzuro wa raporo ya Komisiyo ya Duclert ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko ‘iki gihugu cyayigizemo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa”

    Ati “Oya ntabwo nemeranya nawo. Simbyemera kubera ko nakoze ibishoboka byose ngo u Bufaransa ntibuzashyirweho ikosa ryo kureberera no guterera aho. Reka mbisubiremo ko icyari kindaje inshinga atari ugushora abasirikare bacu mu ntambara ya gisivile, aho byari kugaragara nko gufasha Guverinoma y’Abahutu yari iri gushinjwa Jenoside, byari bigamije kurinda ingabo zacu, naharaniye ko ingabo zacu zitinjira mu mirwano n’uko habaho gutera inkunga Jenoside, ku bw’ibyo sinemeranya nayo.”

    Abajijwe n’umunyamakuru niba na we ari mu bayobozi b’u Bufaransa bafunze amaso ntibabona umugambi wa Jenoside bagakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nk’uko Raporo ya Komisiyo ya Duclert ibivuga, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ko yitwaye.

    Ati “Ndacyeka ko iyi raporo iyo ivuga biriya iba idashatse kuvuga ibyo nakoze, reka nkwibutse ko muri icyo gihe nta kibazo cya Jenoside cyari gihari, muranyihanganira kuvuga ibyo muri icyo gihe hari amakimbirane imbere mu gihugu hagati y’Abatutsi n’Abahutu ariko nta jenoside yari yakavugwa.”

    “Ukuri ku kibazo kwatangiye nyuma y’igitero kuri Habyarimana, ku bw’ibyo iyo raporo ntivuga ibyo nakoze hari ikintu kitari cyo muri iyi raporo iyo ivuga ko 1993 naruciye nkarumira ku kibazo cy’u Rwanda.”

    Ni umurage wa Mitterand

    Si Balladur na François Bayrou gusa badakozwa ibijyanye n’uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na Hubert Védrine, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (1997-2002) akomeje kubyigarika aho adasiba kumvikana mu mvugo zipfobya Jenoside.

    Ibi bigaragaza uko bamwe mu bayobozi bo ku bwa Mitterand bagifite umutima winangiye wo kwanga kuva ku izima ngo bemere uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi babikora mu buryo busa n’aho ari umurage basigiwe n’ubutegetsi bwa Mitterand, cyane ko yarinze apfa ataremera uruhare rwa Guverinoma yari ayoboye mu marorerwa yabereye mu Rwanda, ahubwo agatangira kugoreka imvugo yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa.

    Nyuma yo kubona ko iyi turufu yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri itagikora, aba bagabo bo mu kiragano cya Perezida Mitterand biyemeje gukomeza gutsimbarara no kwamaganira kure ugerageje kugaragaza ko u Bufaransa bufite ukuboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nubwo aba bagabo bageze mu zabukuru bakomeje kugaragaza ukutava ku izima Raporo yakozwe na Komisiyo ya Ducleret yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    François Bayrou n’abandi babanye muri Guverinoma ya Perezida François Mitterand bakomeje kwihunza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Imvano y’impfu zidasobanutse z’impinja mu bitaro bya Ruhengeri –

    Mu itangazo ibi Bitaro byashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021 rivuga ko abana 19 aribo bapfuye mu byumweru bine by’ukwezi kwa gatatu.

    Ubundi iyo havuzwe icyorezo mu buvuzi, bisobanurwa ko ari ubwiyongere bw’imibare y’abarwara cyangwa abapfa ugereranyije n’imibare yari isanzwe mu gihe runaka. Ibi iyo bibaye hafatwa ingamba zirimo kubanza kwiga neza imvano yabyo hafatwa ibipimo, guhuza ibimenyentso no gukusanya amakuru yose ashobora guhurirwaho n’abo cyagaragayeho.

    Kuri iyi ngingo, mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, bo bavuga ko bamaze guhagarika icyorezo cyari cyibasiye impinja ziba mu nzu ibafasha kuzitaho (Neonatology), cyazamuye imibare y’abana bapfaga bakagera ku bana 10 mu byumweru bibiri gusa aho kuba 20 mu cyumweru kimwe nk’uko byari byagarutsweho na bimwe mu bitangazamakuru.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, yabwiye IGIHE ko kuri ubu bamaze guhagarika icyorezo cyari cyagaragaye ahavurirwa impinja ziba zavutse zifite ibibazo bitandukanye harimo kuvuka batarageza igihe, kuvuka bananiwe no kuvukana uburwayi bwihariye.

    Ati “Iki cyorezo cyagaragaye mu byumweru bibiri bya nyuma by’ukwezi kwa gatatu aho mu cyumweru kimwe twapfushije abana barindwi naho mu kindi cyakurikiyeho hapfa batatu baba icumi mu byumweru bibiri.”

    “Twabonye ko ari icyorezo dufata ibipimo by’amaraso bijyanwa muri Laboratwari y’Igihugu noneho abana tubimurira mu kindi cyumba, birumvikana n’ibikoresho bisigara aho hagaragaye ikibazo ku buryo twiyambaje iby’ibindi bitaro duturanye, ibipimo byaje kwerekana ko hari udukoko twari twagaragaje kwigomeka ku miti dusanzwe dukoresha”.

    Akomeza avuga ko ubu bamaze kumenye utwo dukoko kandi badushakiye imiti yihariye yo kuduhagarika ku buryo ubu inzu igiye kongera gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.

    Ati “Izo bagiteri ubu twaziboneye imiti yihariye, twamaze guhagarika icyo cyorezo ku buryo ubu impfu z’abana dufite ari izisanzwe kubera ibibazo ziba zaravukanye, ntiturageza aho tuzihagarika ariko dukora ibishoboka byose ngo tuzishyire ku bipimo byo hasi cyane, ubu iriya nzu ya Neonatology yamaze gutegurwa ku buryo impinja zisubizwamo ikongera gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.”

    Inzu ya Neonatology yakira impinja ziba zavutse zitagejeje igihe, izavukanye umunaniro ukabije, izavukanye indwara zitanduka zituma bitabwaho by’umwihariko.

    Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bivuga ko ubusanzwe impinja zapfaga zari ku gipimo kiri hagati y’abana umunani na cumi n’umwe ku bana ijana bahavukira mu gihe ubwo hagaragaraga icyo kibazo hari hamaze gupfa abana 10 mu byumweru bibiri.

    Ni mu gihe muri Mata ku bana 105 bavutse bakeneye kwitabwaho, abapfuye ari 11 gusa, ariho bashingiye bemeza ko iyi nzu yakongera gukoreshwa kuko ibintu byasubiye mu buryo.