Tag: featured

  • Perezida Kagame yifurije Abayisilamu mwiza wa Eid al-Fitr –

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta we rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yifurije Abayisilamu kugubwa neza no kurangwa n’ibyishimo kuri uyu munsi.

    Ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!”

    Igisibo cya Ramadan cyatangiye ku itariki 13 Mata. Abayisilamu bari hirya no hino ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Ilayidi ndetse abo mu Rwanda bazindukiye kuri Stade ya i Kigali i Nyamirambo mu isengesho bakoreye hamwe ari 500 kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

    Perezida Kagame yifurije Abayisilamu mwiza wa Eid al-Fitr / Ifoto: Village Urugwiro

  • Impamba Prime Insurance yakuye muri Tour du Rwanda 2021 (Amafoto na Video) –

    Iri rushanwa ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yegukanye Tour du Rwanda yakinwe ku ntera y’ibilometero 913.3, akoresheje amasaha 22, iminota 49 n’amasegonda 51, arusha amasegonda 17, Umunya-Canada James Piccoli ukinira Israel Start-Up Nation.

    Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya kane kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017.

    Iki kigo kizirikana ko buri wese akeneye kwishingira ubuzima n’ahazaza he kuko ntawe usezerana n’ibyago birimo impanuka zitandukanye, yakomeje gusobanurira abaturarwanda serivisi zabafasha guteganyiriza ibihe by’amage.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko mu minsi umunani ya Tour du Rwanda barushijeho kwegerana n’abaturarwanda.

    Yagize ati “Twanyuzwe n’uko Abanyarwanda batwakiriye na yombi. Prime yishimiye ko nta mpanuka zikomeye zabayeho. Twasanze Abanyarwanda banyotewe no kumenya ibijyanye n’ubwishingizi kandi turahari ngo tubasobanurire.”

    Yavuze ko muri Tour du Rwanda barushijeho kwegera abaturage no gusobanurira abatazi neza ubwishingizi n’akamaro kabwo.

    Yagize ati “Abenshi ntibari basobanukiwe icyo ubwishingizi ari cyo, ariko muri iyi Tour du Rwanda barabisobanuriwe. Hari abatari bazi ko bakishingira inka n’andi matungo, imyaka yo mu murima mu gihe byaba bitwawe n’ibiza n’ibindi.’’

    Uramutse yavuze ko ubwishingizi atari ubw’ibinyabiziga gusa ahubwo ko wanakishingira buri kimwe cyose kugira ngo mu gihe habaye ikibazo, uzashumbushwe ibihwanye n’ibyo wari ufite.

    Mu buhamya bwe, Umworozi w’i Nyagatare, Ndayambaje Vital, yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’ubwishingizi yahawe n’iki kigo bwamugobotse yapfushije inka ze.

    Ati “Twagiraga ikibazo cy’ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitaba Nyagatare kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha. Nagize impanuka zimwe [inka] zirapfa ariko yarangobotse.’’

    Muri Prime Insurance hanatangirwa serivisi zitandukanye zirimo n’iyo kwizigama binyuze muri “Ikimina cyacu’’ ifasha abantu kwizigamira ku buryo mu gihe kizaza nibatungurwa n’ibyago bazabe bariteganyirije. Iyi gahunda yinjirwamo n’umuntu ufite indangamuntu utarengeje imyaka 74 y’amavuko ndetse uyirimo iyo apfuye, abasigaye babifitiye ububasha bahabwa imigabane yose n’inyungu zayo iri kuri konti ye.

    Uramutse yanavuze ko barushijeho gusobanurira abaturage ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga mu gihe basaba serivisi z’ubwishingizi no gusigasira amagara yabo n’ibyabo.

    Ati “Ntawe umenya iby’ejo, ejo heza ni ukuhazigamira none. Umwaka utaha twifuza kuzabona abaturarwanda bareba Tour de Rwanda bafite ubuhagarike n’ubugingo ku bwo kwishinganisha muri Prime Insurance, banirinda Covid-19.’’

    Kuri ubu ntibikiri ngombwa gukora urugendo ujya ku ishami rya Prime Insurance, ahubwo ushobora gukanda *177# ku bakoresha MTN, ugasaba serivisi wifuza.

    Yagize ati “Kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga twabimenye kare Coronavirus itaraza. Dufite ikoranabuhanga rifasha ugize impanuka kuyimenyekanisha atiriwe uzana dosiye ze; ashobora guca ku rubuga rwa www.prime.rw, agashyiramo uko impanuka yagenze, ikakirwa.’’

    Prime Insurance irimo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, imizigo, impanuka zonona umubiri, imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ingendo zo mu kirere. Ubw’igihe kirekire burimo, amashuri y’abana, inguzanyo za banki, izabukuru, impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance ni yo ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri Tour du Rwanda. Muri uyu mwaka, iki gihembo cyegukanywe n’Umufaransa w’imyaka 21, Alan Boileau ukinira B&B Hotels.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yavuze ko mu minsi umunani ya Tour du Rwanda barushijeho kwegerana n’abaturarwanda n’abafatabuguzi babo babasobanurira ibijyanye na serivisi z’ubwishingizi

    Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda 2021 mu rugendo rw’iminsi umunani

    Prime Insurance ni umuterankunga wa Tour du Rwanda. Yaherekeje iri rushanwa mu bice bitandukanye by’igihugu

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kumenyekanisha ibikorwa bya Prime Insurance Ltd, Divine Himili Simbi ari kumwe na Bayingana David, umunyamakuru wamamaza ibikorwa by’iki kigo ndetse akaba ari n’umunyamakuru wa siporo uri mu bakomeye mu gihugu

    Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya kane kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017

    Prime Insurance izirikana ko buri wese akeneye kwishingira ubuzima n’ahazaza he kuko nta muntu usezerana n’ibyago

    Aho Prime Insurance yanyuze yagiye isobanura byinshi kuri serivisi zayo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Ibibazo bitanu bibangamiye abaforomo n’ababyaza bo mu Rwanda –

    Magingo aya, mu Rwanda bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800, umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

    Ku Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ribara ko abarwayi 1 000 bakitabwaho n’abaforomo batatu.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, bagaragaje ko hari ibikibangamira imikorere yabo kandi bikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya, mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’ubuvuzi mu gihugu.

    Gukora amasaha y’umurengera

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye, giherereye mu Karere ka Rusizi, Manirabona Alphonse, yagaragaje ko mu bikibangamiye abaforomo n’ababyaza, harimo kuba umukozi akora amasaha menshi, bityo na wa musaruro yari yitezweho ntawutange uko bikwiriye.

    Ati “Hari imbogamizi tugenda duhura nazo mu kazi dukora, zirimo ikibazo cy’abakozi bake, bituma serivisi itagenda neza ugasanga abakozi barakora amasaha y’ikirenga, tugakoresha uko dushoboye kugira ngo dutange serivisi nziza ku batugana.”

    Ibi kandi byagarutsweho n’abatari bake bitabiriye ibi birori hifashishijwe ikoranabuhanga, bagaragaje ko umubare muto w’abakozi utuma n’abahari bakora amasaha y’ikirenga kandi ko bigira ingaruka mbi ku musaruro.

    Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, André Gitembagara, yatanze urugero rw’aho nko ku Kigo Nderabuzima ushobora gusanga abakozi babiri cyangwa batatu aribo baraye izamu kandi umubare w’abarwayi bagomba kwitaho utajyanye n’ubushobozi bwabo.

    Amahugurwa ku bakorera ibitaro byigenga yabaye iyanga

    Bamwe mu bakozi bakora mu bitaro n’amavuriro atandukanye yigeng, bavuga ko bafite imbogamizi zirimo no kudahabwa serivisi abandi baforomo bo mu bitaro bya Leta, bahabwa kandi ari ingirakamaro ku mwuga wabo muri rusange.

    Mu byo bagarutseho, bavuze ko mu bijyanye no kongererwa ubumenyi, bigiteye inkenke kubona abo mu bitaro byigenga badahabwa amahugurwa agenerwa abo mu bitaro bya Leta.

    Uhagarariye abaforomo bakora mu bigo byigenga, Iyakaremye Papius, yavuze ko n’ubwo bakorera mu bitaro byigenga, bakwiye kujya bahabwa amahugurwa kugira ngo nabo serivise batanga zirusheho kuba nziza, cyane ko babikorera Abanyarwanda.

    Yagize ati “Abaforomo n’ababyaza tuzakomeza gutanga serivisi nziza ariko hari ibyifuzo dufite, birimo ko amahugurwa akorerwa mu bigo bya Leta natwe twajya tuyagenerwa kugira ngo turusheho kunoza serivisi nziza duha Abanyarwanda.”

    Uyu muyobozi yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima yabakorera ubuvugizi mu bigo byigenga, kugira ngo uburenganzira bwabo bwose bwubahirizwe.

    Abaforomo bo mu bitaro byigenga twaganiriye batubwiye ko impamvu badakunze guhabwa serivise z’amahugurwa, ari uko abayategura akenshi baba basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Leta, bityo no mu gihe bateguye amahugurwa bakita ku bitaro bya Leta gusa.

    Abaforomo bakora muri ibi bigo byigenga nabo bafuza ko ku bufatanye na Leta n’ibigo bakorera, ndetse n’Urugaga babarizwamo bajya bahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho gukarishya ubumenyi no kunoza serivisi batanga.

    Kuzamurwa no kumanurwa mu ntera

    Kimwe mu bitera akanyamuneza ku mukozi wese ni ugushimirwa n’umukoresha we bikunze kugaragarira mu kuzamurwa mu ntera mu mirimo akora.

    Abaforomo n’ababyaza bavuga ko babangamiwe cyane no kudahozaho mu bikorwa nk’ibi ahubwo ugasanga abantu baramanurwa mu ntera mu buryo butunguranye, ibintu bishobora gukoma mu nkokora umusaruro batanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko iki ari ikibazo cy’ingutu gikenewe gukorwaho mu buryo bwimbitse.

    Ati “Hari ikibazo giKomeye dufite, usanga umuntu yari umukozi ufite amasezerano, nyuma y’imyaka icumi arayambuwe, ahawe ay’igihe gito, ubundi ugasanga arakora ntayo afite, ibyo bigatuma ata ibintu byinshi yari guhabwa ari umukozi wa Leta. hari Ibyo Minisiteri Y’Ubuzima iri gukemura bijyanye n’iki kibazo ariko dufite abantu benshi bahuye n’iki kibazo kubera kugenda bahindagurika.”

    Itegeko rigena kuzamurwa mu ntera abaforomo n’ababyaza, riteganya ko buri muforomo akwiye kuzamurwa mu ntera nyuma y’imyaka itatu, ariko hari abatarazamuwe bitewe ahanini n’uko bakora nta masezerano bafite, bigatuma bagongwa no kuzamurwa mu ntera mu gihe hari abaje nyuma yabo bazamurwa bitewe n’amasezerano y’akazi bafite.

    Kutagira urwego ruvugira abaforomo

    Mu bindi bibangamira abaforomo n’ababyaza, ni ukutagira urwego rwa Leta rubarizwa muri Minisiteri y’Ubuzima rubakurikirana umunsi ku munsi.

    Abaforomno bavuga ko uru rwego ruhari, rwabafasha gukemura ibibazo bitandukanye hakiri kare, bakifuza ko hashyirwaho ishami rishinzwe abaforomo n’ababyaza muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.

    Andre Gitembagara yagize ati “Abantu barenga ibihumbi 10, tugize 60% by’abakozi bavura, mu by’ukuri dukeneye ishami ridukorera igenamigambi kandi neza, tukamenya ngo dukeneye abaforomo bangana batya, bafite inzego runaka z’imyigire. Kutagira ishami rishinzwe abaforomo n’ababyaza byadindije imikorere n’ireme ry’ubuvuzi dutanga.”

    N’ubwo hari inzego zirimo Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza ndetse n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, abaforomo bavuga ko mu gufata ibyemezo, usanga batitabwaho.

    Umushahara muto urabangamye

    Mu bindi bibazo bikibangamiye uru rwego harimo no nk’uko byagaragajwe na Perezida w’urugaga, harimo kuba bamwe mu baforomo bagihemberwa kuri dipolome zo hasi kandi baramaze kuzamura urwego rwabo rw’imyigire.

    Yashimangiye ko hari abaforomo bamaze imyaka 10 abaforomo bafite impamyabumenyi ku rwego rw’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, (Bachelor’s degree) ariko bakorera ku rwego rwo hasi kandi barongereye ibyiciro by’imiyigire.

    Basabye ko byashyirwa muri gahunda kuko ibyiciro by’imyigire bifite icyo bisobanuye bityo bakabona bidakwiye kwirengagizwa.

    Ubusanzwe umuforomo ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ahembwa ibihumbi 190 000 Frw ku kwezi.

    Hari ingero za bimwe mu byatangwaga ku muforomo none byakuweho, birimo nko gukora muri weekend, kurara izamu, ndetse n’uduhimbazamusyi dusigaye dutangwa hagendeye ku manota ibitaro byahawe, kandi ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye.

    Minisiteri y’Ubuzima yatanze ihumure

    Nyuma yo kugaragarizwa ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ku baforomo n’ababyaza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yahumurije abaforomo n’ababyaza ku mpungenge bafite, avugo ko zigiye gushakirwa umuti urambye.

    Yavuze ko abaforomo bashya 800 bagiye kwinjira muri uyu mwuga, ndetse bakazashyirirwaho umuntu ukurikirana ibibazo byabo bya buri munsi mu kazi.

    Yagize ati “Ikijyanye no kugira ishami ry’abaforomo muri Minisiteri y’Ubuzima, wenda n’ubwo itakwitwa gutyo ariko yagira umukozi ushinzwe gukurikirana abaforomo n’ababyaza.”

    Ku bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaforomo, Dr. Mpunga yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kuguriza abafite ubushobozi bucye, kugira ngo babashe kwiteza imbere batarinze gusiragizwa mu mabanki bashaka inguzanyo zihenze.

    Muri gahunda ya Leta hateganyijwe ko amasomo y’ubuforomo n’ububyaza yari yarakuweho mu mashuri yisumbuye muri 2007, azongera gutangira muri Nzeri uyu mwaka, bityo bakizera ko bizakemura ibibazo birimo kongera ubumenyi, kongera umubare w’abaforomo ndetse no gutanga akazi kuri bamwe barangije ntibabone akazi kandi bafite ubumenyi.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Gitembagara Andrew, yagaragaje bimwe mu bikibabangamiye

    Abaforomo bagaragaje ibikibabangamira nk’inzitizi ku musaruro muke

    Bamwe bakurikiye uyu muhango bifashishije ikoranabuhanga

    Bakase umutsima bishimira umunsi mpuzamahanga wabahariwe

  • Huye: Urubyiruko rwasabwe kwigira ku mateka y’u Rwanda rukirinda abaruyobya –

    Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, ubwo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Huye, bibukaga Ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    By’umwihariko hibutswe abiciwe muri icyo kigo cyahoze ari icya Gisirikare cyitwaga Ecole des Sous Officiers (ESO), urubyiruko rusabwe kumenya guhitamo icyiza rwirinda aMacakubiri n’inzangano.

    Gaston Ntihuga wari uhagarariye umuryango AERG yasabye urubyiruko kumenya guhitamo icyiza kuruta ikibi.

    Ati “Turasaba urubyiruko ko rumenya guhitamo icyiza, bakareba bakavuga ngo iki kintu ni cyiza naho kiriya ni kibi. Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhure n’abiganjemo urubyiruko, ariko nanone abayihagaritse akaba ari urubyiruko rwa RPF Inkotanyi. Iryo ni isomo dukwiye kwigiraho ko gukora ibyiza no kuba iki gihugu bishoboka.”

    Bamwe mu rubyiruko biga muri IPRC Huye bavuze ko amateka y’u Rwanda bayigiraho isomo ryo guharanira gukora ibyiza bimakaza urukundo ruzira amacakubiri.

    Nyiramutangwa Aliane ati “Nk’uko babitubwiye Inkotanyi zakoze akazi gakomeye ko kubohora iki gihugu, rero imbaraga batanze tugomba kuzubakiraho dukora ibyiza byubaka iki gihugu.”

    Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé, yasabye urubyiruko gukoresha ubumenyi bafite mu kubaka igihugu no kugiteza imbere kandi bakarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Urubyiruko rwacu turutoza kandi turusaba gukora ibyiza byubaka igihugu birinda ibigusubiza inyuma.

    Muri icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, IPRC Huye yaremeye umuturage wacitse ku icumu utishoboye, imugenera inka y’imbyeyi ihaka.

    Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé yasabye urubyiruko kwirinda icyabashora mu bikorwa by’urwango

    Abanyeshuri baganirijwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Bwa mbere kuva Covid-19 yakoreka Isi, Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Eid al-Fitr bateraniye hamwe (Amafoto) –

    Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire, ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

    Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe.

    Ati “Turashima Imana yo yadushoboje kuba dukoze iri sengesho, tukarikorera mu mbaga nk’uko twari dusanzwe tubikora mbere, si ku bwacu ni ku bw’Uwiteka no ku buyobozi bwacu bwiza, bwaduhaye ubu burenganzira.”

    Ramadhan Abdul umwe mu bizihirije Eid al-Fitr muri Stade yagize ati “Ni byishimo byasaze mu mitima y’Abayisilamu bose, amalayidi abiri ashize, Abayisilamu ntibigeze bagira uburyo bwo gusarira muri stade kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko kubera ko cyagiye kigabanuka ubuyobozi bwatorohereje, none Abayisilamu basariye hamwe nyuma y’igihe kirekire babikumbuye.”

    Sheikh Salim Hitimana yavuze ko igihe cy’igisibo ari nk’igihe cy’ingando Imana yahaye Abayisilamu ngo bikebuke bisuzume, basenge kandi bakore ibikorwa byo gufashanya no kuremerana.

    Yashimiye abakoze ibyo bikorwa ndetse abasaba gukomeza kubikora na nyuma yo kurangiza igisibo cya Ramadan.

    Ati “Turahamagarira abashoboye kuva muri uku kwezi kwa Ramadhan, iminsi 30, hari byinshi bakoragamo bashobora gukomeza ndetse bakabisangiza n’abandi mu minsi izaza bakazagorerwa ijuru.”

    Uwamahoro Naira, umuyisilamu wizihije uyu munsi hamwe n’abandi muri Stade ya Kigali i Nyamirambo yavuze ko nubwo igisibo kirangiye afite intego yo kudatezuka ku bikorwa byiza yakoraga.

    Ati “Mfite ingamba zo gukomeza kwiyegereza Imana no kuyigandukira, yaba ibyo nakoze mu gisibo ndetse na nyuma y’igisibo nzakomeza kubikora.”

    Abayisilamu batandukanye hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’ubwitange binyuranye mu minsi 30 y’igisibo ishize, aho bakoresheje ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwirinda Covid-19, ndetse no ku munsi nk’uyu wa Eid al-Fitr basabwe kuwizihiriza mu rugo nka kimwe mu bituma Coronavirus idakwirakwira.

    Kugeza ubu mu misigiti 665 iri mu Rwanda, kimwe cya kabiri cyayo niyo ikora, indi yarafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Buri wese witabiriye iri sengesho, yari yitwaje umu-salat aza gukoresha

    Bari bafite akanyamuneza ku maso nyuma y’igihe badahurira hamwe

    Abari bitabiriye mbere yo kwinjira muri Stade ya Kigali i Nyamirambo babanzaga gukaraba intoki n’umuti wica udukoko

    Muri Stade ya Kigali i Nyamirambo hari hateraniye Abayisilamu 500

    Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy, yari yitabiriye iri sengesho

    Gen Mubarak Muganga, ni umwe mu Bayisilamu bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu isengesho rya Eid al-Fitr

    Abayisilamu bongeye guhurira hamwe basenga nyuma y’igihe kinini uyu muhango utabaho kubera ingamba zo kwirinda Covid-19

    Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe

    Abari bitabiriye uyu muhango bose bari bambaye udupfukamunwa, ndetse bubahirije ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Musanze: Abayisilamu 400 nibo bitabiriye isengesho ryo gusoza igisibo gitagatifu –

    Uyu muhango wabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muhoza II aho witabiriwe na Meya wa Musanze n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, kugira ngo birebere uko hari bwubahirizwe amabwiriza ya Covid-19. Nubwo atari Abayisilamu, bari bambaye imyenda y’Abayisimu.

    Abayisilamu bose basenze wasangaga hagati yabo bahasize umwanya wa metero mu kubahiriza amabwiriza.

    Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yasabye Abanya-Musanze, yabasabye gukomeza kwibombarika ku Imana birinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bakanubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Meya wa Musanze yihanganishije Abayisilamu babujijwe gusenga kubera ko umubare w’abantu 400 bari bagenwe ko bagomba guhurira muri icyo kigo cy’ishuri wari wuzuye.

    Eid al-Fitr ni ijambo risobanuye uguhimbaza guhagarika kwiyiriza. Ni umunsi uba ku mpera y’igisibo gitagatifu cya Ramadan, ukwezi ko gusenga no kwiyiriza.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abasilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.


  • Shyaka Sandro, umucuruzi ukomeye i Rubavu yashimutiwe muri RDC –

    Bivugwa ko Shyaka yashimuswe n’abantu bataramenyekana, bamujyana ahantu hatazwi n’aho uwo bari kumwe mu modoka akomerekera muri icyo gikorwa ariko bamusiga aho.

    Ukuriye Sosiyete Sivile i Goma, Marion Ngavho, yavuze ko uyu mucuruzi yajyanywe n’abantu bitwaje imbunda, ngo bari gusaba ingurane y’amafaranga ibihumbi 100 $ kugira ngo arekurwe.

    Ngavho yasabye Guverineri mushya wa Goma, Lt Gen Constant Ndima gukora ibishoboka byose uyu mugabo akarekurwe.

    Ati “Ba rushimusi bari gusaba 100.000 $ kugira ngo bamurekure. Imodoka ye bayangije. Umugabo bari kumwe amuherekeje yakomerekejwe. Ibi bintu birarambiranye, turahamagarira abaturage kuba maso, kwamagana abajura bose, turasaba leta ko hashakishwa abatunze intwaro mu buryo butemewe.”

    “Ubutabera budufashe buhane bariya bantu bateza imiborogo muri iyi ntara, Sosiyete Sivile irasaba ko imitwe yitwaje intwaro yahagarikwa yaba iy’abenegihugu n’abanyamahanga abayobozi bayo bagahanwa.”

    Ibikorwa byo gushimuta abantu bimaze gufata intera muri Kivu ya Ruguru aho bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa irimo FDLR n’indi myinshi.

    Imodoka uyu mugabo yari arimo yangiritse bikomeye

    Uwo bari kumwe yakomeretse

    Uyu mugabo yashimutiwe ahitwa Kitshanga i Masisi

  • Gatsibo: Mu munsi umwe, abandi bagabo 23 bateye inda abangavu bafashwe –

    Ibi bikorwa byo kubata muri yombi bije nyuma y’iminsi mike aka karere kiyemeje guhiga bukware abagabo basaga 500 bari ku rutonde rw’abateye inda abangavu bataratabwa muri yombi ngo babiryozwe.

    Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo abari barateye inda aba bakobwa bataruzuza imyaka 18 barangiza bakabagira abagore babo, harimo abandi bagiye babatera inda bakumvikana n’imiryango yabo ikabahishira ariko bikarangira bimenyekanye ko aribo babateye inda.

    Mu bangavu benshi batewe inda biganje mu myaka iri hagati ya 15 na 17 abenshi bakaba barasambanywaga bagaterwa inda biga mu mashuri yisumbuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bwihaye umuhigo wo kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Meya Gasana yavuze ko hari abandi bamara kumenya ko bakoze icyaha bagatoroka ariko nabo ngo hazakorwa urutonde rwabo rugashyikirizwa Polisi hanyuma bagafatirwa aho bari yaba imbere mu gihugu no hanze.

    Uyu muyobozi yavuze ko uwo ariwe wese wakoze iki cyaha azakurikiranwa n’amategeko ngo kuko bahagurukiye iki kibazo kandi bizeye kurwanya abatera inda abangavu.

    Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare, muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 775 batewe inda mu myaka ibiri.


  • Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe yo kwihugura muri MIT –

    Aya mahugurwa yitwa ‘Foundry Fellowship’ aho ba rwiyemezamirimo bakomoka mu Rwanda, Kenya, Uganda, Ethiopia, Ghana, Senegal na Nigeria, bemerewe kwitabira aya mahugurwa azaba ari ubuntu kuva atangiye kugera arangiye.

    Abazitabira aya mahugurwa bazabanza kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho bazajya bigishwa amasomo n’ubundi asanzwe yigishwa muri MIT mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no guhanga udushya.

    Nyuma yaho, abitabiriye aya mahugurwa bazamara ibyumweru bitatu bari kumwe, ibizatuma basangira ubunararibonye bakuye mu bihugu byabo, bityo bagashakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije ubucuruzi bwabo muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa Legatum Center, Dina Sherif, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane mu kuzamura ubukungu bw’Umugabane wa Afurika muri rusange.

    Ati “Mu kuzamura Afurika no gutuma ikomeza kugira ubushobozi mu bucuruzi ku rwego mpuzamahanga, dukeneye ba rwiyemezamirimo bahanga udushya bakazamura urwego rw’abikorera muri Afurika”.

    Afurika ni Umugabane uri gutera imbere mu mpande zose, bityo bikaba ari ingenzi guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo guhanga imirimo izakorwa n’urubyiruko ruri kuri uyu Mugabane, na cyane ko amahirwe y’iterambere ari menshi cyane muri Afurika.

    Kwiyandikisha muri aya mahugurwa byatangiye ku itariki ya 3 Gicurasi, bikazarangira ku itariki 20 uku kwezi. Abifuza kwiyandikisha banyura kuri https://legatum.mit.edu/


  • Ingingo 4 BNR ishingiraho igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza –

    Ibi byagarutsweho ubwo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda , John Rwangombwa, yatangazaga imyanzuro y’Akanama ka Politiki y’Ifaranga ndetse n’iya Komite Ishinzwe Kubungabunga Ubudahangarwa bw’Urwego rw’Imari (FSC).

    Rwangombwa yavuze ko muri rusange “Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzazamuka, muri uyu mwaka bukazagera ku kigero cya 5,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, wazamuwe no kuba ibikorwa byinshi byarasubukuwe nyuma y’ingamba zari zashyizweho za Guma mu Rugo”.

    Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku ngingo enye BNR ishingiraho igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.

    Urwego rw’amabanki ruhagaze neza

    Umutungo w’urwego rw’amabanki mu Rwanda wazamutse ku kigero cya 23,6%, ukaba umaze kungana na miliyari 4.505 Frw, bitewe n’ibikorwa byo kubitsa byiyongereye ku kigero cya 23,4% ndetse no kuba amafaranga Leta yasohoye yariyongereyeho miliyari 112 Frw ugereranyije n’imisoro yari yinjije.

    Muri rusange umutungo w’urwego rw’imari mu Rwanda wazamutseho 22,2% muri Werurwe 2021, ugereranyije na 14,5% uru rwego rwari rwazamutseho muri Werurwe 2020. Iri zamuka rigirwamo uruhare rukomeye n’urwego rw’amabanki kuko rungana na 67,4% by’umutungo wose w’urwego rw’imari mu Rwanda.

    Iri zamuka kandi ryanagaragaye ku mutungo w’ibigo by’imari iciriritse, kuko wageze kuri miliyari 368,2 Frw, izamuka rya 14,6%.

    Kubera iri zamuka, ingano y’amafaranga akoreshwa mu gihugu ntiyagabanutse mu mwaka ushize, kuko yazamutse ku kigero cya 22,5% muri Werurwe 2021, ugerenyije n’izamuka rya 12,3% ryari ryagaragaye muri Werurwe 2020. Ibi kandi byanagize ingaruka ku nguzanyo zatanzwe kuko zazamutseho 22% muri Werurwe 2021 ugereranyije na 12,5% zari zazamutseho muri Werurwe 2020.

    Ibi byose ni byo byatumye BNR ifata umwanzuro wo kugumisha inyungu fatizo yayo kuri 4,5%.

    Uretse umutungo w’amabanki uhagaze neza, umutungo w’ikigo cya Leta cy’Ubwiteganyirize nawo wazamutseho 22%, ugera kuri miliyari 1.117 Frw, mu gihe n’umutungo w’ibigo by’ubwishingizi wageze kuri miliyari 19 Frw, uvuye kuri miliyari 12 Frw.

    Ifaranga ry’u Rwanda ntirizatakaza agaciro cyane

    Mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2020, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 5,1%, ariko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iki kigero cyaragabanutse kigera kuri 2,1%, bitewe n’uko umusaruro w’ubuhinzi kuva mu mpera z’umwaka ushize wagenze neza, ndetse n’ibiciro by’ibirimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro byakomeje kuzamuka.

    Byitezwe ko ikigero cyo gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kitazarenga 2,2% ku mpuzandengo y’uyu mwaka.

    Mu mwaka wa 2020, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika kagabanutseho 5,4%, ariko mu mpera za Mata 2021, kagabanukaho 0,993% ugereranyije n’igabanuka rya 0,996% muri Mata 2020.

    Ikoranabuhanga rikomeje gushinga imizi mu rwego rw’imari mu Rwanda

    Ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje gutera imbere mu Rwanda, kuko BNR ivuga ko kuva mu mwaka ushize, ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe telefoni byiyongereye ku kigero cya 92%.

    Muri Werurwe 2020, abantu bahererekanyije amafaranga afite agaciro ka miliyari 736 Frw, bikorwa mu nshuro miliyoni 116. Muri Werurwe 2021, abantu bahererekanyije amafaranga miliyari 3.950 Frw, bikorwa mu nshuro miliyoni 223.

    Uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga nabwo bwarazamutse kuko bwikubye inshuro 10, buva ku nshuro miliyoni ebyiri bugera ku nshuro miliyoni 21,6.

    Agaciro k’ingano y’amafaranga yishyuwe binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga karazamutse, kagera kuri miliyari 475 Frw, kavuye kuri miliyari 18 Frw.

    Ibi kandi binagarira mu mafaranga ibigo by’itumanaho bibikiye abakiliya babyo muri banki, kuko kageze kuri miliyari 66,6 Frw muri Werurwe 2021 bivuye kuri miliyari 46,3 Frw muri Werurwe 2020.

    Ubukungu bw’Isi buratanga icyizere

    N’ubwo ubukungu bw’Isi bwagabanutse ku kigero cya 3,3% mu mwaka wa 2020, byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 4,4% muri uyu mwaka wa 2021.

    Ibi bizagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda nabwo bwahungabanye ku kigero cya 3,4%, ariko bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 5,1% muri uyu mwaka wa 2021.

    Iri zamuka ry’ubukungu rishingiye ku izamuka ry’ibikorwa by’ikingira mu gihugu, ryitezweho kuzatiza umurindi izamuka ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, bityo imisoro ikiyongera ndetse n’abantu benshi bakabona akazi.

    Izamuka ry’ubukungu bw’Isi kandi naryo rizakomeza kugira ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda, kuko ibyoherezwa mu mahanga bizazamuka ku kigero cya 6,5% muri uyu mwaka.

    BNR iratanga icyizere cy’uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza