Tag: featured

  • Gatsibo: Mu munsi umwe, abandi bagabo 23 bateye inda abangavu bafashwe –

    Ibi bikorwa byo kubata muri yombi bije nyuma y’iminsi mike aka karere kiyemeje guhiga bukware abagabo basaga 500 bari ku rutonde rw’abateye inda abangavu bataratabwa muri yombi ngo babiryozwe.

    Mu bamaze gutabwa muri yombi harimo abari barateye inda aba bakobwa bataruzuza imyaka 18 barangiza bakabagira abagore babo, harimo abandi bagiye babatera inda bakumvikana n’imiryango yabo ikabahishira ariko bikarangira bimenyekanye ko aribo babateye inda.

    Mu bangavu benshi batewe inda biganje mu myaka iri hagati ya 15 na 17 abenshi bakaba barasambanywaga bagaterwa inda biga mu mashuri yisumbuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bari gutabwa muri yombi nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bwihaye umuhigo wo kubashakisha no kubashyikiriza ubutabera mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Meya Gasana yavuze ko hari abandi bamara kumenya ko bakoze icyaha bagatoroka ariko nabo ngo hazakorwa urutonde rwabo rugashyikirizwa Polisi hanyuma bagafatirwa aho bari yaba imbere mu gihugu no hanze.

    Uyu muyobozi yavuze ko uwo ariwe wese wakoze iki cyaha azakurikiranwa n’amategeko ngo kuko bahagurukiye iki kibazo kandi bizeye kurwanya abatera inda abangavu.

    Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare, muri aka Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 775 batewe inda mu myaka ibiri.


  • Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe yo kwihugura muri MIT –

    Aya mahugurwa yitwa ‘Foundry Fellowship’ aho ba rwiyemezamirimo bakomoka mu Rwanda, Kenya, Uganda, Ethiopia, Ghana, Senegal na Nigeria, bemerewe kwitabira aya mahugurwa azaba ari ubuntu kuva atangiye kugera arangiye.

    Abazitabira aya mahugurwa bazabanza kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho bazajya bigishwa amasomo n’ubundi asanzwe yigishwa muri MIT mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no guhanga udushya.

    Nyuma yaho, abitabiriye aya mahugurwa bazamara ibyumweru bitatu bari kumwe, ibizatuma basangira ubunararibonye bakuye mu bihugu byabo, bityo bagashakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije ubucuruzi bwabo muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa Legatum Center, Dina Sherif, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane mu kuzamura ubukungu bw’Umugabane wa Afurika muri rusange.

    Ati “Mu kuzamura Afurika no gutuma ikomeza kugira ubushobozi mu bucuruzi ku rwego mpuzamahanga, dukeneye ba rwiyemezamirimo bahanga udushya bakazamura urwego rw’abikorera muri Afurika”.

    Afurika ni Umugabane uri gutera imbere mu mpande zose, bityo bikaba ari ingenzi guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo guhanga imirimo izakorwa n’urubyiruko ruri kuri uyu Mugabane, na cyane ko amahirwe y’iterambere ari menshi cyane muri Afurika.

    Kwiyandikisha muri aya mahugurwa byatangiye ku itariki ya 3 Gicurasi, bikazarangira ku itariki 20 uku kwezi. Abifuza kwiyandikisha banyura kuri https://legatum.mit.edu/


  • Ingingo 4 BNR ishingiraho igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza –

    Ibi byagarutsweho ubwo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda , John Rwangombwa, yatangazaga imyanzuro y’Akanama ka Politiki y’Ifaranga ndetse n’iya Komite Ishinzwe Kubungabunga Ubudahangarwa bw’Urwego rw’Imari (FSC).

    Rwangombwa yavuze ko muri rusange “Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzazamuka, muri uyu mwaka bukazagera ku kigero cya 5,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, wazamuwe no kuba ibikorwa byinshi byarasubukuwe nyuma y’ingamba zari zashyizweho za Guma mu Rugo”.

    Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku ngingo enye BNR ishingiraho igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.

    Urwego rw’amabanki ruhagaze neza

    Umutungo w’urwego rw’amabanki mu Rwanda wazamutse ku kigero cya 23,6%, ukaba umaze kungana na miliyari 4.505 Frw, bitewe n’ibikorwa byo kubitsa byiyongereye ku kigero cya 23,4% ndetse no kuba amafaranga Leta yasohoye yariyongereyeho miliyari 112 Frw ugereranyije n’imisoro yari yinjije.

    Muri rusange umutungo w’urwego rw’imari mu Rwanda wazamutseho 22,2% muri Werurwe 2021, ugereranyije na 14,5% uru rwego rwari rwazamutseho muri Werurwe 2020. Iri zamuka rigirwamo uruhare rukomeye n’urwego rw’amabanki kuko rungana na 67,4% by’umutungo wose w’urwego rw’imari mu Rwanda.

    Iri zamuka kandi ryanagaragaye ku mutungo w’ibigo by’imari iciriritse, kuko wageze kuri miliyari 368,2 Frw, izamuka rya 14,6%.

    Kubera iri zamuka, ingano y’amafaranga akoreshwa mu gihugu ntiyagabanutse mu mwaka ushize, kuko yazamutse ku kigero cya 22,5% muri Werurwe 2021, ugerenyije n’izamuka rya 12,3% ryari ryagaragaye muri Werurwe 2020. Ibi kandi byanagize ingaruka ku nguzanyo zatanzwe kuko zazamutseho 22% muri Werurwe 2021 ugereranyije na 12,5% zari zazamutseho muri Werurwe 2020.

    Ibi byose ni byo byatumye BNR ifata umwanzuro wo kugumisha inyungu fatizo yayo kuri 4,5%.

    Uretse umutungo w’amabanki uhagaze neza, umutungo w’ikigo cya Leta cy’Ubwiteganyirize nawo wazamutseho 22%, ugera kuri miliyari 1.117 Frw, mu gihe n’umutungo w’ibigo by’ubwishingizi wageze kuri miliyari 19 Frw, uvuye kuri miliyari 12 Frw.

    Ifaranga ry’u Rwanda ntirizatakaza agaciro cyane

    Mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2020, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 5,1%, ariko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iki kigero cyaragabanutse kigera kuri 2,1%, bitewe n’uko umusaruro w’ubuhinzi kuva mu mpera z’umwaka ushize wagenze neza, ndetse n’ibiciro by’ibirimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro byakomeje kuzamuka.

    Byitezwe ko ikigero cyo gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kitazarenga 2,2% ku mpuzandengo y’uyu mwaka.

    Mu mwaka wa 2020, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari rya Amerika kagabanutseho 5,4%, ariko mu mpera za Mata 2021, kagabanukaho 0,993% ugereranyije n’igabanuka rya 0,996% muri Mata 2020.

    Ikoranabuhanga rikomeje gushinga imizi mu rwego rw’imari mu Rwanda

    Ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje gutera imbere mu Rwanda, kuko BNR ivuga ko kuva mu mwaka ushize, ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe telefoni byiyongereye ku kigero cya 92%.

    Muri Werurwe 2020, abantu bahererekanyije amafaranga afite agaciro ka miliyari 736 Frw, bikorwa mu nshuro miliyoni 116. Muri Werurwe 2021, abantu bahererekanyije amafaranga miliyari 3.950 Frw, bikorwa mu nshuro miliyoni 223.

    Uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga nabwo bwarazamutse kuko bwikubye inshuro 10, buva ku nshuro miliyoni ebyiri bugera ku nshuro miliyoni 21,6.

    Agaciro k’ingano y’amafaranga yishyuwe binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga karazamutse, kagera kuri miliyari 475 Frw, kavuye kuri miliyari 18 Frw.

    Ibi kandi binagarira mu mafaranga ibigo by’itumanaho bibikiye abakiliya babyo muri banki, kuko kageze kuri miliyari 66,6 Frw muri Werurwe 2021 bivuye kuri miliyari 46,3 Frw muri Werurwe 2020.

    Ubukungu bw’Isi buratanga icyizere

    N’ubwo ubukungu bw’Isi bwagabanutse ku kigero cya 3,3% mu mwaka wa 2020, byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 4,4% muri uyu mwaka wa 2021.

    Ibi bizagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda nabwo bwahungabanye ku kigero cya 3,4%, ariko bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 5,1% muri uyu mwaka wa 2021.

    Iri zamuka ry’ubukungu rishingiye ku izamuka ry’ibikorwa by’ikingira mu gihugu, ryitezweho kuzatiza umurindi izamuka ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, bityo imisoro ikiyongera ndetse n’abantu benshi bakabona akazi.

    Izamuka ry’ubukungu bw’Isi kandi naryo rizakomeza kugira ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda, kuko ibyoherezwa mu mahanga bizazamuka ku kigero cya 6,5% muri uyu mwaka.

    BNR iratanga icyizere cy’uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza

  • Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu 16 bya Afurika bategerejwe i Paris mu nama na Macron –

    Ni inama by’umwihariko igamije kwiga ku buryo ibihugu bya Afurika byakwigobotora ingaruka z’icyorezo ya Covid-19, ikazaba tariki 18 Gicurasi.

    Jeune Afrique yatangaje ko by’umwihariko iyo nama iziga ku buryo ibihugu bya Afurika byafashwa guhabwa umwihariko ku bufasha butangwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI), uburyo byakurirwaho amadeni, gushyiraho umurongo mushya ugamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika n’ibindi.

    Abenshi mu bakuru b’ibihugu bazitabira iyo nama biganjemo abasinye ku nyandiko ihamagarira ibihugu n’imiryango itandukanye ku Isi, gufasha Afurika guhangana n’icyorezo cya Coronavirus n’ingaruka zacyo, mu rwego rwo kuzahura ubukungu n’imibereho myiza byanegekanye guhera mu 2020. Iyo nyandiko yanyujijwe mu binyamakuru birimo Jeune Afrique na Financial Times tariki 15 Mata 2020.

    Abakuru b’ibihugu Jeune Afrique yatangaje ko bazaba bari i Paris harimo Félix Tshisekedi, Alassane Ouattara, Macky Sall, Muhammadu Buhari, Paul Kagame, Roch Marc Christian Kaboré, Bah N’Daw, Nana Akufo-Addo, Cyril Ramaphosa, João Lourenço, Faure Essozimna Gnassingbé, Filipe Nyusi, Sahle-Work Zewde, Abdallah Hamdok, Kaïs Saïed na Mohamed Ould Ghazouani.

    Abo bakuru b’ibihugu bazagirana umusangiro na Perezida Macron tariki 17 Gicurasi, habura umunsi umwe ngo inama ibe. Ntabwo haratangazwa uzaba ahagarariye Tchad muri iyi nama nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Idriss Deby wasimbuwe n’umuhungu we uyoboye inzibacyuho, icyakora Jeune Afrique yatangaje ko atari Mahamat Idriss Déby uzitabira.

    Mu bandi bazitabira inama y’i Paris harimo abahagarariye imiryango itandukanye ku mugabane wa Afurika nka Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), Akinwumi Adesina.

    Ku mugabane w’u Burayi, abayobozi bazaba bitabiriye harimo ba Minisitiri b’Intebe nka Pedro Sánchez wa Espagne, Mario Draghi (u Butaliyani) na António Costa (Portugal) ndetse na Perezida w’Akanama ka Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Charles Michel hamwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Ursula Von der Leyen.

    Hari abandi bayobozi bazakurikirana iyo nama hifashishijwe ikoranabuhanga nka Chancelière w’u Budage, Angela Merkel; Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani.

    Mu gitondo cyo kuwa 18 Gicurasi, Perezida Macron azagirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze igihe badahura nka João Lourenço wa Angola, Filipe Nyusi wa Mozambique na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

    Mu kiganiro na Ramaphosa byitezwe ko bazanaganira ku ruzinduko ateganya muri cyo gihugu mu mpera za Gicurasi, azakomereza mu Rwanda.

    Mu kiganiro azagirana na Nyusi, byitezwe ko bazaganira ku bibazo by’umutekano muke umaze iminsi uterwa n’imitwe yitwaje intwaro mu Majyaruguru ya Mozambique.

    Byitezwe ko kandi muri iyo nama tariki 17 Gicurasi, hazaba inama yiga ku bibazo bya Sudani ahazaba hari na Minisitiri w’Intebe Abdallah Hamdok ku buryo igihugu cyasohoka mu nzibacyuho cyinjiyemo nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir.

    Perezida Kagame arateganya kugirira uruzinduko mu Bufaransa aho azahura na Perezida Emmanuel Macron

  • Gusuzugurwa, umushahara muto; Ingorane z’aba- réceptionnistes bafatwa nk’inkorabusa –

    Mu bigo byinshi bafatwa nk’inkorabusa, abakoresha bakabagenera umushahara w’intica ntikize ariko bakabasaba buri munsi guhora basa neza, bamwenyura nubwo inzara yaba ibatema amara.

    Izi ngorane bahura nazo nizo zatumye mu 1991 hashyirwaho umunsi mpuzamahanga wabahariwe uba buri wa Gatatu w’icyumweru cya kabiri cya Gicurasi buri mwaka.

    Watangijwe na Jennifer Alexander agamije guha agaciro abakora uyu murimo no kuwutandukanya n’abawitiranya n’abanyamabanga b’ibigo basanzwe .

    Umurimo nk’uyu ntiwahozeho kera, ahubwo wadutse nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose. Icyo gihe wasangaga abagore aribo benshi bawukora, kuko bafatwaga nk’abanyantege nke, abakwiriye kwirirwa bitaba telefone, bandika amabaruwa, bandika za emails, buzuza amadosiye adasaba gutekereza cyane n’indi mirimo nk’iyo ifatwa nk’idakanganye.

    Ibigo byinshi mu kurushaho gutanga serivisi nziza bishyiraho aba bakozi kugira ngo ababagana bahabwe serivisi bakeneye.

    Turayisenga Jean Baptiste, amaze imyaka itandatu yakira abagana Cogebanque. Mu gihe mu bigo byinshi usanga abakora aka kazi ari abakobwa, we ni umugabo kandi abikora abikunze.

    Ati “Kuba umu– réceptionnistes ugomba kubikunda, kwakira neza abantu ari ibintu bikuri mu maraso kuko ntaho ugiye kubyiga mu ishuri. Icyo ukwiye gukora ni ukwakira neza abakugana ndetse ukiyungura ubumenyi ku kigo ukorera, ku buryo uje akugana ubona ibisobanuro umuha. Iyo ubuze icyo umubwira nibwo bavuga ko abakora aka kazi ari abaswa.”

    Abakora aka kazi, ijoro n’amanywa bahora bashaka icyatuma ibigo bakorera bigira isura nziza mu maso y’ababigana. Ni yo mpamvu baba bagomba guhora basa neza kandi bamwenyura.

    Turayisenga yavuze ko aba– réceptionnistes bakora akazi kenshi ariko hamwe na hamwe usanga agaciro kabo karenzwa ingohe.

    Ati “Umuntu wakira abantu niwe uba uri mu muryango, abantu bose binjira mu kigo ni wowe bacaho uraho kugira ngo hatagira uza ngo akubure, ukagerageza kwiyitaho ndetse no kugira urugwiro kugira ngo serivisi yawe ibe nziza.”

    “Ariko igitangaje usanga ba bantu aribo bahawe umushahara muke mu bigo bakorera, ntawe ujya wita kukubaha amahugurwa nk’abandi bakozi ugasanga barafatwa nk’abantu bo hasi mu kigo kandi nyamara aribo batanga ikaze.”

    Yakomeje avuga ko haba abakoresha ndetse na leta muri rusange bakwiye gufatanyiriza hamwe mu kongerera agaciro abakora akazi ko kwakira abantu.

    Ati “Bigendanye na gahunda ya leta njye nifuza ko hajyaho nk’ihuriro riza guhuza bariya bantu bakora kariya kazi kugira ngo babashe kugira ubuvugizi bakorerwa bajye babasha guhabwa ibikwiye kugira ngo bakore akazi kabo neza.”

    “Icya mbere ni uguhabwa amahugurwa, icya kabiri nubwo abikora nk’akazi ariko ntiyakabaye wa muntu uri ku rwego rwo hasi, ku buryo abasha kubona ibikoresho byo kwiyitaho.”

    Hari n’abarangwa n’imyitwarire mibi

    Twagarutse ku mirimo myiza abakora akazi ko kwakira abantu bakora ariko burya si bose bafite ubunyamwuga, nta munsi mubi urenze kuba uwakaguhaye serivisi ariwe uyikwimye.

    Hari ubwo ujya kwaka serivisi ku kigo runaka wahagera ukibaza uwo uhasanze niba hari ikibazo musanzwe mufitanye bikakuyobera.

    Imico mibi yijujutirwa na benshi harimo guhugira kuri telefoni bakima amaso uje abagana, ndetse n’abarangwa n’umunabi no kuvuga amagambo mabi ku buryo uwahageze atifuza kuzahagaruka.

    Turayisenga yakebuye abarangwa n’imyitwarire nk’iyo abibutsa ko agaciro bashaka kazava mu bikorwa bakora.

    Ati “Nasabaga bagenzi banjye kurangwa n’ubunyamwuga bagakunda akazi bakora, bakakira ababagana neza ha handi wita ku masezerano wahaye umukiliya ukazayubahiriza.”

    “Iki kandi bya bibazo uhura nabyo bigaragaze kugira ngo abayobozi bawe babashe kubikemura. Kandi igikuru gikwiriye mwihanganire abakiliya bafite imico itandukanye, narakara wowe witware neza.”

    Nk’umugabo ukora aka kazi yavuze ko abantu bakwiriye kwikuramo imitekerereze y’uko abakobwa b’uburanga aribo bakwiye gukora aka kazi.

    Ati “ Umuntu uje akugana ntaje kureba isura yawe cyangwa igitsina cyawe, ikimugenza ni serivisi nziza, yimuhe azagenda yanyuzwe.”

    Serivisi zitanoze ni kimwe mu bihombya ibigo byinshi ku buryo bishiduka abantu babicitseho. Hari inyigo yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko Sosiyete zo muri iki gihugu zihomba miliyari 41$ buri mwaka kubera serivisi zitanoze. Ni mu gihe muri iki gihugu, nibura 70,1% by’abasaba serivisi mu bigo bitandukanye, bagaragaza ko batazihabwa neza.

    Abakora akazi ko kwakira abantu, nibo baba bafite urufunguzo rugaragaza uko ikigo cyakirwa mu maso ya rubanda

  • Perezida Kagame yashimiwe ubuvugizi yakoze ngo Zimbabwe ikurirweho ibihano by’ubukungu –

    Yabitangaje mu biganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi; n’ubufatanye bwa FPR n’ishyaka rya ZANU-PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe.

    Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya FPR i Rusororo kuri kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, aho abo bombi bavuze ku mibanire y’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byombi ndetse bagashima ibyiza amaze kugeraho birimo no gushyira hamwe hashyigikirwa ubumwe bwa Afurika.

    Ambasaderi Munyeruke yafashe umwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame ari na we Chairman wa FPR -Inkotanyi, wagize uruhare mu kuvuganira Zimbabwe ngo yoroherezwe ibihano yari yarafatiwe n’amahanga.

    Yagize ati “Nasabwe kugeza amashimwe y’abayobozi b’ishyaka ryanjye ku Muyobozi wa FPR, Perezida Kagame ku bw’ubuvugizi yakomeje gukora ngo ibihano Zimbabwe yafatiwe n’amahanga byoroshywe”.

    Nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa agiriye ku butegetsi muri Zimbabwe, Perezida Kagame ni umwe mu bavuganiye icyo gihugu ngo gikurirweho ibihano bitandukanye cyari cyaragiye gifatirwa ku buyobozi bwa Robert Mugabe washinjwaga kuyoboza igitugu no guhonyora amahame ya demokarasi.

    Yavuze ko imibanire y’ibihugu byombi imaze kugera ku rwego rwiza, agira ati “nzakora iyo bwabaga mu gihe cyose ndi ahangaha” mu kurushaho kongera ubufatanye.

    Yakomeje ati “Kuba amashyaka yacu abiri ashyigikiwe n’urubyiruko uhereye mu mizi biduha imbaraga zo gukomeza gukorera ibyiza abaturage bacu.”

    Ambasaderi Munyeruke yihanganishije Abanyarwanda ndetse avuga ko yifatanyije nabo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; aboneraho gushima aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 27 ishize.

    François Ngarambe yagaragaje ko amashyaka ya FPR na ZANU-PF afite byinshi ahuriyeho cyane ko yombi yaharaniye ukwibohora ndetse akaba atsimbarara ku gushyigikira iterambere rya Afurika.

    Yakomeje avuga ko hagiye gutezwa imbere imikoranire mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye hagati y’ayo mashyaka.

    Ati “Binyuze mu mibanire mikoranire y’amashyaka, hari byinshi twakora tukarushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage. Turashaka kubona ubucuruzi duhuriyeho bwiyongera ndetse n’izindi nzego z’imikoranire.”

    Ngarambe yasezeranyije Ambasaderi Munyeruke ko u Rwanda ruzamushyigikira mu mikorere ye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye.

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda,Prof Charity Munyeruke (iburyo) n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi,François Ngarambe (ibumoso) bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021

  • Gatsibo: Inzu nshya y’ababyeyi yatumye ababyariraga mu rugo bisubiraho –

    Iyi nzu yubatswe ku kigo nderabuzima cya Gitoki yujujwe mu mpera z’umwaka ushize itwaye asaga miliyoni 54 Frw ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’umufatanyabikorwa, World vision.

    Ababyeyi bo mu Murenge wa Gitoki baganiriye na IGIHE, bavuze ko bari baracitse ku kubyarira kwa muganga bitewe na serivisi mbi bahaboneraga iyo bajyaga kubyara.

    Bahuriza ku kuba barabyarizwaga ahantu hato hatari ibikoresho bihagije ndetse ngo ntihanatangaga kwisanzura guhagije ku mubyeyi wabyaye bitewe n’uko buri gitanda baryamishwagaho ari babiri abandi bakaryamishwa hasi.

    Mukansengiyumva Béata uturuka mu Kagari ka Cyamusheshe mu Mudugudu wa Kigabiro, avuga ko inshuro eshatu yabyariye kuri iki kigo nderabuzima iyo yamaraga kubyara yaryamishwaga ku gitanda kimwe n’undi mubyeyi bigatuma atisanzura ariko ngo ubu aryamaho ari umwe.

    Ati “ Mbere ntabwo umuntu yabonaga ubwisanzure none ubu kuryama ntabwo umuntu abyigana n’undi mu gihe mbere badushyiraga ku gitanda turi babiri, warahageraga ugasanga hari umubyigano wamara no kubyara mugasangira igitanda ariko ubu ni mu bwisanzure.”

    Mukandayisenga Judith uturuka mu Kagari ka Nyamirama we yavuze ko afite akanyamuneza ku kuntu yakiriwe aje kubyara bitandukanye na mbere.

    Ati “ Nakiriwe neza bitandukanye na mbere uko nakiriwe, mbyaye umwana wa kabiri, ubwa mbere hari akavuyo abaganga ntibakwiteho neza ndetse rimwe na rimwe wamara kubyara ukaba wanaryamishwa hasi ariko ubu hari ibitanda byinshi, umutekano ni wose, amazi ari hafi, urukarabiro ruri hafi n’ibindi nkenerwa byose.”

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitoki, Uwimbabazi Febronie avuga ko mbere nta nyubako zihagije bari bafite zikurikiranirwamo umugore n’umwana ku buryo nta bwisanzure bari bafite.

    Ati “ Nyuma rero ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na World Vision badufashije kutwubakira iyi nyubako nziza cyane, hari aho umubyeyi tumwakirira, hari aho ahererwa ikiganiro, hari aho ategerereza kubyara, hari aho abyarira heza ndetse nyuma yo kubyara hari n’aho aruhukira heza.”

    Yavuze ko iyo umubyeyi amaze kubyara hari ahantu ashobora no kubonereza urubyaro atarinze kujya gusigasira na nyuma yo kubyara iyo agarutse hari ahantu bakurikiranirwa umunsi ku munsi kugeza umwana akuze.

    Ati “ Ubundi twakiraga ababyeyi bake abenshi bakabyarira mu rugo, mu mezi atatu y’umwaka ushize twari dufite abantu 14 babyariye mu rugo ariko ubu baragabanutse cyane ubu abahabyarira biba byaturutse ku mpamvu nke nabwo ugasanga babyaye baza kwa muganga.”

    Uwimbabazi yavuze ko kuva babona iyi nzu ibyarizwamo hari n’abandi babyeyi baturuka mu yindi Mirenge bakaza kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gitoki nyamara mbere abenshi barahahungaga.

    Yavuze ko iyo umwana avutse ananiwe umuganga abona ahantu amuhera serivisi nziza yisanzuye kuburyo umubyeyi wese uhabyariye nabo babizi neza ko bahabwa serivisi nziza.

    Kuri ubu ikigo nderabuzima cya Gitoki cyakira abaturage basaga ibihumbi 27 batuye mu Murenge wa Gitoki ndetse no mu bindi bice biwegereye, nibura buri kwezi baba biteze kwakira ababyeyi 66 barimo ababyara n’abapimisha abana.

    Inzu ibyarizwamo ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Gitoki yuzuye itwaye asaga miliyoni 54 Frw

    Kuri ubu hari ibitanda byinshi biryamishwaho abagiye kubyara n’abamaze kubyara

  • RIB imaze guta muri yombi abagera ku icumi bakekwaho kunyereza umutungo mu iyubakwa ry’amashuri –

    Umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri bishya watangiye muri Kamena 2020, aho byari biteganyijwe ko hazubakwa ibisaga 22.505 n’ubwiherero 31.932 mu Gihugu hose.

    Mu kubyubaka, hagiye humvikana aho ibikorwa byadindiye mu duce tumwe na tumwe biturutse ku kutuzuza neza inshingano kwa bamwe mu bayobozi, ahandi bigaterwa na ruswa zaranzwe mu mitangire y’amasoko, mu gihe hari n’aho bimwe mu bikoresho byagiye birigiswa. Ibyo byose byatezaga Leta igihombo.

    RIB yatangaje ko ku wa 10 na 11 Gicurasi 2021 yataye muri yombi abagera ku 10 bagize uruhare mu inyerezwa ry’umutungo wa Leta, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye mu turere twa Burera, Gicumbi na Musanze.

    Muri Burera hafashwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Kagaba Jean Baptiste, ndetse n’umuyobozi ushizwe Uburezi muri uwo murenge Zirimwabagabo Dieudonné.

    Muri Gicumbi hafunzwe umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gaseke, Harerimana Theogene n’umuyobozi ushizwe uburezi mu murenge wa Mutete, Butera Emmanuel.

    I Musanze hafunzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, Hanyurwabake Theoneste, umuyobozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge, Nduwayezu Eleuthere Joyeux, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rugarika Munyakabaya Majugu Xavier, na rwiyemezamirimo witwa Nzabonimpaye François Xavier.

    Muri ako karere hanafunzwe Umuyobozi w’ Ishuri Ribanza rya Gataraga, Habyarimana Innocent, na rwiyemezamirimo wahubakishaga witwa Karamaga Thomas.

    Abo bose bakurikiranyweho ibyaha birimimo kwaka no kwakira ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, ndetse no kunyereza umutungo aho bishyuraga abakozi ba baringa bakananyereza ibikoresho byari byagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko urwo rwego rutazihanganira na rimwe abashinzwe gucunga umutungo wa Leta bashaka kuwikenuza no kuwukoresha mu nyungu bwite.

    Yakomeje ati “Ntabwo amafaranga Leta ishyira mu bikorwa by’inyungu rusange agomba kwiharirwa n’abantu bamwe, cyangwa abashaka kuyakoresha mu nyungu zabo bwite uko babyumva. Ibikorwa nk’ibyo bigayitse bigomba guhashywa bigacika.”

    Yatanze umuburo ko abantu bose bakwirinda ruswa no kunyereza umutungo, cyangwa kwica amategeko nkana yo gutanga amasoko ya Leta kuko bazabiryozwa uko byagenda kose.

    Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite bihanwa n’ingingo ya 15 y’Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018, ryerekeye kurwanya ruswa.

    Ubihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10,n’amafaranga atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10.000.000 frw.

    Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyakairindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

    Abafashwe bakoreye ibyaha ku mashuri arimo Ishuri Ribanza rya Kirambo riherereye mu murenge wa Cyeru ho mu karere ka Burera, Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakinama ya Mbere ruherereye mu murenge wa Nkotsi no ku Ishuri ribanza rya Gataraga mu murenge wa Busogo muri Musanze.

    Magingo aya abamaze bafungiye kuri sitasiyo za RIB zirimo iya Rusarabuye,iya Muhoza,iya Busogo, n’iya Byumba mu gihe dosiye zabo zigikorwa ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha zo mu turere rtwavuzwe haruguru.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari n’abandi bijanditse mu bikorwa byo kunyereza umungo wa Leta batarafatwa, ariko RIB ikaba ikibakurikirana.

    Abafashwe bagiye banyereza ibikoresho n’amafaranga byabaga bigenewe kubaka amashuri

  • Rubavu: Abajyaga bajya kwivuriza muri RDC bahawe ivuriro ribegereye –

    Ni ivuriro rito ryubatse hafi n’umupaka ww’ibihugu byombi ku ruhande rw’u Rwanda, rikazajya rikoreshwa n’abaturage bahatuye bavuga ko bari babangamiwe no kubona serivisi z’Ubuzima.

    Niyigena Claude avuga ko basubijwe kuko abaturage batuye muri ako gace bakunze gukoresha imiti baguraga muri Congo kuko akenshi usanga ariho banakorera akazi kabo ka buri munsi.

    Ati “Abaturage ba hano bakunze gukorera i Goma, bigatuma babura umwanya wo kwirirwa mu Rwanda ngo bajye kwa muganga. Iyo umuntu yarwaraga kandi ubona kujya kwa muganga bikugora wasabaga uri i Goma kukuzanira imiti, rimwe ikamuvura ubundi ikamuzahaza, ariko ubwo twegerejwe ivuriro, ntituzongera kugorwa no gushaka imiti ivuye muri Congo, ahubwo tuzajya tuza kuri iri vuriro tuvurwe haba ku manywa cyangwa n’ijoro.”

    Kweregeza ivuriro abaturage mu mudugudu wa Nyarubande, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko biri mu mihigo biyemeje.

    Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko yizeye ko nta muturage uzongera gutinda kujya kwa muganga cyangwa ngo ajye kugura imiti muri Congo.

    Ati “Turizera ko abaturage batazongera kujya mu gihugu cy’abaturanyi kubera ko babuze serivisi y’ubuzima, kandi abakozi bazakora hano nabo turabasaba gutanga serivisi nziza, no kugaragaza ikitagenda bagafashwa, Umuturage agahabwa serivisi nziza.”

    Yakomeje avuga ko bimwe mu bizabafasha kugumana izi serivisi bahabwa ari ugufata ibikorwa remezo n’inyubako neza, ariko bikajyana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye borohererwa no kwivuza.

    Mu karere ka Rubavu mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021 biyemeje kubaka amavuriro mato (postes de sante ) ane n’inzu z’ababyeyi ebyiri bizatwara miliyoni 240 Frw.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert afungura ku mugaragaro iri vuriro

    Ivuriro riri ku rubibi ruhuza u Rwanda na RD Congo