Tag: featured

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD –

    Bobby Pittman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD tariki ya Mbere Nyakanga 2020.

    Ibiganiro bye na Perezida Kagame byitabiriwe na Kampeta Sayinzoga uyobora BRD; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe ndetse n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Feza Urujeni Bakuramutsa.

    Pittman wakiriwe na Perezida Kagame ni Inararibonye mu bijyanye n’Imari, akaba umwe mu bayobozi b’Ikigo cyitwa Kapunda Capital gifasha ibigo bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rw’imari. Yigeze kuba Visi Perezida w’Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo, Abikorera no kwihuza kw’Akarere muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

    Ubwo yagirwaga Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Pittman yavuze ko yizeye ko we n’abo bagiye gufatanya ubuyobozi bazakorera hamwe mu guteza imbere inyungu za BRD.

    Yagize ati “Nizeye ko itsinda ry’Inama y’Ubutegetsi [ya BRD] rizakomeza gukura no kwagura ibikorwa kandi twiteguye gukorana neza n’abafatanyabikorwa tugashyira hamwe duharanira ko Banki igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

    BRD yashinzwe mu 1967. Ifite inshingano zo gutera inkunga imishinga itandukanye irimo iy’ubuhinzi, ubucuruzi, ikora ibijyanye n’ingufu, iy’ibikorwa remezo, uburezi n’ibindi.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Bobby Pittman

    Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Bobby Pittman muri Viillage Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Akarere ka Kayonza kasobanuye ikibazo cya Uzamukunda wanze ingurane ibintu bye bigasohorwa mu nzu –

    Uyu muturage yatangiye gusohorwa mu nzu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Kayonza rwagati iruhande rwa gare.

    Ahari hubatse inzu y’ubucuruzi y’uyu mugore ifite imiryango itatu n’izindi nzu zubatswe mu gikari zifite imiryango icyenda ndetse n’abandi baturage bahegereye, byanzuwe ko hacishwa ruhurura nini ikusanya amazi yo muri uyu Mujyi ndetse hakanacishwa inzira y’abanyamaguru nini.

    Hahise hatangira ibikorwa byo gukora igenagaciro kugira ngo aba baturage bimurwe aha hantu kuko amazi menshi aturuka muri aka Karere yari atangiye kujya asenyera benshi.

    Akarere kohereje umugenagaciro atangira kugena amafaranga azahabwa aba baturage, ageze kuri Uzamukunda amubarira miliyoni 50 Frw undi arabyanga avuga ko amafaranga abarirwa ari make ugereranyije n’inzu zihari.

    Byabaye ngombwa ko yishakira umugenagaciro we bwite abibwira ubuyobozi bw’Akarere burabyemera, uyu mugenangaciro we yahahaye agaciro ka miliyoni 77 Frw, abibwiye Akarere kamubwira ko ayo mafaranga ari menshi biba ngombwa ko abagenagaciro bombi bicarana bafatira umwanzuro hamwe.

    Bombi baricaranye bananirwa kumvikana, uw’akarera azamura igiciro bigera kuri miliyoni 58 Frw naho uwa Uzamukunda nawe aragabanya ahagararira kuri miliyoni 65 Frw, hasigaramo ikinyuranyo cya miliyoni 7 Frw.

    Uzamukunda yabwiye IGIHE ko yahise atangira kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe, ariko ubuyobozi bumutegeka gukuramo ibintu bye.

    Ati “Amafaranga bambariye njye sinyemera.”

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamuhaye amabaruwa menshi amuteguza kwimuka ngo kuko amazi menshi amanuka mu miferege arimo gusenyera abandi baturage kandi harimo kubakwa ruhurura nini, abandi baturage ngo barishyuwe ndetse banavamo bajya gushaka aho batura bukamushinja kwigomeka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, aganira na IGIHE yavuze uyu muturage yakuwemo ku ngufu kuko yahawe amafaranga akayanga ahubwo agashaka kwigomeka ku buyobozi.

    Ati “Mu rwego rwo kuvugurura umujyi no gukora ibikorwa remezo hano mu Mujyi, twatangiye gukora imihanda, imiferege na za ruhurura nini zitwara amazi, ni uko dusanga hari inzu bizaba ngombwa ko zivamo bamwe twaranabimuye bigeze kuri uriya mugore arabyanga, twamweretse ko aho atuye hazaca umuhanda na ruhurura tumukoreye igenagaciro araryanga.”

    Meya Murenzi yavuze ko byageze aho bamuha miliyoni 58 Frw zivuye kuri miliyoni 50 Frw we akabaka miliyoni 65 Frw, ngo bamusabye kugana urukiko ntiyabikora ahubwo akomeza kwigomeka ari nako amazi aturuka mu zindi ruhurura akomeza gusenyera abandi baturage.

    Ati “Mu kwezi kwa Gatatu twaramwandikiye tumusaba kwitegura gukuramo ibintu aranga, mu kwa Kane turongera turamwandikira nabwo arinangira, mu cyumweru gishize twarongeye tumusaba gukuramo ibintu bye acururizamo aranga atubwira ko ari twe tuzabyikuriramo.”

    Meya Murenzi yavuze ko ibintu bye byakuwe mu iduka rye bibitse ahantu hizewe akaba ari nayo mpamvu byakuwemo hari ubuyobozi ku nzego zose kugira ngo hatagira ikintu cye kihaburira cyangwa ngo cyangirike.

    Yavuze ko kandi uyu mugore nakenera amafaranga yemerewe nk’ingurane miliyoni 58 Frw azatanga konte ye akayashyikirizwa nta kibazo.

    Mu Mujyi wa Kayonza hatangiye kubakwa ibilometero 4,5 bya kaburimbo ibindi bitatu bikazubakwa mu isantere ya Kabarondo bizatwara arenga miliyari eshanu, uretse iyi mihanda hazanubakwa ruhurura nini ikusanya amazi yose ava mu miferege iri muri aka karere ifite agaciro ka miliyoni 178 Frw.

    Ruhurura nini iri kubakwa yahagaritswe n’inzu za Uzamukunda wanze kwimurwa

    Uzamukunda avuga ko Akarere kamusohoye mu nzu ku ngufu atararegera urukiko ngo rukemure ikibazo

  • Indege ya RwandAir yahagaze bitunguranye i Lubumbashi –

    Iyi ndege yahagurutse i Kigali 23:55 z’ijoro, igomba kugera i Johannesburg ku Kibuga cy’Indege cya OR Tambo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane saa 05:03 mu rugendo rutwara amasaha atanu n’iminota umunani.

    Kubera ibibazo bya tekiniki, urugendo rwayo ntirwagenze uko byari byagenwe kuko byabaye ngombwa ko ihagarara i Lubumbashi muri RDC igakererwa amasaha 7 n’iminota 47. Yageze aho yagombaga kugera 12:50.

    RwandAir yifashishije urukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko hoherejwe indi ndege kugira ngo ikomezanye abagenzi aho bari bagiye.

    Bugira buti “Indi ndege yoherejwe gutwara abagenzi ngo bagere aho berekezaga mu mahoro.”

    Muri Gashyantare uyu mwaka, RwandaAir yari yahagaritse ingendo ziva n’izijya i Johannesburg bitewe n’ubwoko bushya bwa Covid-19, bwari bwagaragaye muri Afurika y’Epfo gusa zongeye gusuburwa ubwo bwacogoraga.


  • Perezida Kagame yifurije Abayisilamu mwiza wa Eid al-Fitr –

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta we rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yifurije Abayisilamu kugubwa neza no kurangwa n’ibyishimo kuri uyu munsi.

    Ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!”

    Igisibo cya Ramadan cyatangiye ku itariki 13 Mata. Abayisilamu bari hirya no hino ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Ilayidi ndetse abo mu Rwanda bazindukiye kuri Stade ya i Kigali i Nyamirambo mu isengesho bakoreye hamwe ari 500 kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

    Perezida Kagame yifurije Abayisilamu mwiza wa Eid al-Fitr / Ifoto: Village Urugwiro

  • Impamba Prime Insurance yakuye muri Tour du Rwanda 2021 (Amafoto na Video) –

    Iri rushanwa ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yegukanye Tour du Rwanda yakinwe ku ntera y’ibilometero 913.3, akoresheje amasaha 22, iminota 49 n’amasegonda 51, arusha amasegonda 17, Umunya-Canada James Piccoli ukinira Israel Start-Up Nation.

    Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya kane kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017.

    Iki kigo kizirikana ko buri wese akeneye kwishingira ubuzima n’ahazaza he kuko ntawe usezerana n’ibyago birimo impanuka zitandukanye, yakomeje gusobanurira abaturarwanda serivisi zabafasha guteganyiriza ibihe by’amage.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko mu minsi umunani ya Tour du Rwanda barushijeho kwegerana n’abaturarwanda.

    Yagize ati “Twanyuzwe n’uko Abanyarwanda batwakiriye na yombi. Prime yishimiye ko nta mpanuka zikomeye zabayeho. Twasanze Abanyarwanda banyotewe no kumenya ibijyanye n’ubwishingizi kandi turahari ngo tubasobanurire.”

    Yavuze ko muri Tour du Rwanda barushijeho kwegera abaturage no gusobanurira abatazi neza ubwishingizi n’akamaro kabwo.

    Yagize ati “Abenshi ntibari basobanukiwe icyo ubwishingizi ari cyo, ariko muri iyi Tour du Rwanda barabisobanuriwe. Hari abatari bazi ko bakishingira inka n’andi matungo, imyaka yo mu murima mu gihe byaba bitwawe n’ibiza n’ibindi.’’

    Uramutse yavuze ko ubwishingizi atari ubw’ibinyabiziga gusa ahubwo ko wanakishingira buri kimwe cyose kugira ngo mu gihe habaye ikibazo, uzashumbushwe ibihwanye n’ibyo wari ufite.

    Mu buhamya bwe, Umworozi w’i Nyagatare, Ndayambaje Vital, yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’ubwishingizi yahawe n’iki kigo bwamugobotse yapfushije inka ze.

    Ati “Twagiraga ikibazo cy’ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitaba Nyagatare kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha. Nagize impanuka zimwe [inka] zirapfa ariko yarangobotse.’’

    Muri Prime Insurance hanatangirwa serivisi zitandukanye zirimo n’iyo kwizigama binyuze muri “Ikimina cyacu’’ ifasha abantu kwizigamira ku buryo mu gihe kizaza nibatungurwa n’ibyago bazabe bariteganyirije. Iyi gahunda yinjirwamo n’umuntu ufite indangamuntu utarengeje imyaka 74 y’amavuko ndetse uyirimo iyo apfuye, abasigaye babifitiye ububasha bahabwa imigabane yose n’inyungu zayo iri kuri konti ye.

    Uramutse yanavuze ko barushijeho gusobanurira abaturage ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga mu gihe basaba serivisi z’ubwishingizi no gusigasira amagara yabo n’ibyabo.

    Ati “Ntawe umenya iby’ejo, ejo heza ni ukuhazigamira none. Umwaka utaha twifuza kuzabona abaturarwanda bareba Tour de Rwanda bafite ubuhagarike n’ubugingo ku bwo kwishinganisha muri Prime Insurance, banirinda Covid-19.’’

    Kuri ubu ntibikiri ngombwa gukora urugendo ujya ku ishami rya Prime Insurance, ahubwo ushobora gukanda *177# ku bakoresha MTN, ugasaba serivisi wifuza.

    Yagize ati “Kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga twabimenye kare Coronavirus itaraza. Dufite ikoranabuhanga rifasha ugize impanuka kuyimenyekanisha atiriwe uzana dosiye ze; ashobora guca ku rubuga rwa www.prime.rw, agashyiramo uko impanuka yagenze, ikakirwa.’’

    Prime Insurance irimo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, imizigo, impanuka zonona umubiri, imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ingendo zo mu kirere. Ubw’igihe kirekire burimo, amashuri y’abana, inguzanyo za banki, izabukuru, impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance ni yo ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri Tour du Rwanda. Muri uyu mwaka, iki gihembo cyegukanywe n’Umufaransa w’imyaka 21, Alan Boileau ukinira B&B Hotels.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yavuze ko mu minsi umunani ya Tour du Rwanda barushijeho kwegerana n’abaturarwanda n’abafatabuguzi babo babasobanurira ibijyanye na serivisi z’ubwishingizi

    Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda 2021 mu rugendo rw’iminsi umunani

    Prime Insurance ni umuterankunga wa Tour du Rwanda. Yaherekeje iri rushanwa mu bice bitandukanye by’igihugu

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kumenyekanisha ibikorwa bya Prime Insurance Ltd, Divine Himili Simbi ari kumwe na Bayingana David, umunyamakuru wamamaza ibikorwa by’iki kigo ndetse akaba ari n’umunyamakuru wa siporo uri mu bakomeye mu gihugu

    Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya kane kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017

    Prime Insurance izirikana ko buri wese akeneye kwishingira ubuzima n’ahazaza he kuko nta muntu usezerana n’ibyago

    Aho Prime Insurance yanyuze yagiye isobanura byinshi kuri serivisi zayo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Ibibazo bitanu bibangamiye abaforomo n’ababyaza bo mu Rwanda –

    Magingo aya, mu Rwanda bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800, umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

    Ku Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ribara ko abarwayi 1 000 bakitabwaho n’abaforomo batatu.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, bagaragaje ko hari ibikibangamira imikorere yabo kandi bikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya, mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’ubuvuzi mu gihugu.

    Gukora amasaha y’umurengera

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye, giherereye mu Karere ka Rusizi, Manirabona Alphonse, yagaragaje ko mu bikibangamiye abaforomo n’ababyaza, harimo kuba umukozi akora amasaha menshi, bityo na wa musaruro yari yitezweho ntawutange uko bikwiriye.

    Ati “Hari imbogamizi tugenda duhura nazo mu kazi dukora, zirimo ikibazo cy’abakozi bake, bituma serivisi itagenda neza ugasanga abakozi barakora amasaha y’ikirenga, tugakoresha uko dushoboye kugira ngo dutange serivisi nziza ku batugana.”

    Ibi kandi byagarutsweho n’abatari bake bitabiriye ibi birori hifashishijwe ikoranabuhanga, bagaragaje ko umubare muto w’abakozi utuma n’abahari bakora amasaha y’ikirenga kandi ko bigira ingaruka mbi ku musaruro.

    Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, André Gitembagara, yatanze urugero rw’aho nko ku Kigo Nderabuzima ushobora gusanga abakozi babiri cyangwa batatu aribo baraye izamu kandi umubare w’abarwayi bagomba kwitaho utajyanye n’ubushobozi bwabo.

    Amahugurwa ku bakorera ibitaro byigenga yabaye iyanga

    Bamwe mu bakozi bakora mu bitaro n’amavuriro atandukanye yigeng, bavuga ko bafite imbogamizi zirimo no kudahabwa serivisi abandi baforomo bo mu bitaro bya Leta, bahabwa kandi ari ingirakamaro ku mwuga wabo muri rusange.

    Mu byo bagarutseho, bavuze ko mu bijyanye no kongererwa ubumenyi, bigiteye inkenke kubona abo mu bitaro byigenga badahabwa amahugurwa agenerwa abo mu bitaro bya Leta.

    Uhagarariye abaforomo bakora mu bigo byigenga, Iyakaremye Papius, yavuze ko n’ubwo bakorera mu bitaro byigenga, bakwiye kujya bahabwa amahugurwa kugira ngo nabo serivise batanga zirusheho kuba nziza, cyane ko babikorera Abanyarwanda.

    Yagize ati “Abaforomo n’ababyaza tuzakomeza gutanga serivisi nziza ariko hari ibyifuzo dufite, birimo ko amahugurwa akorerwa mu bigo bya Leta natwe twajya tuyagenerwa kugira ngo turusheho kunoza serivisi nziza duha Abanyarwanda.”

    Uyu muyobozi yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima yabakorera ubuvugizi mu bigo byigenga, kugira ngo uburenganzira bwabo bwose bwubahirizwe.

    Abaforomo bo mu bitaro byigenga twaganiriye batubwiye ko impamvu badakunze guhabwa serivise z’amahugurwa, ari uko abayategura akenshi baba basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Leta, bityo no mu gihe bateguye amahugurwa bakita ku bitaro bya Leta gusa.

    Abaforomo bakora muri ibi bigo byigenga nabo bafuza ko ku bufatanye na Leta n’ibigo bakorera, ndetse n’Urugaga babarizwamo bajya bahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho gukarishya ubumenyi no kunoza serivisi batanga.

    Kuzamurwa no kumanurwa mu ntera

    Kimwe mu bitera akanyamuneza ku mukozi wese ni ugushimirwa n’umukoresha we bikunze kugaragarira mu kuzamurwa mu ntera mu mirimo akora.

    Abaforomo n’ababyaza bavuga ko babangamiwe cyane no kudahozaho mu bikorwa nk’ibi ahubwo ugasanga abantu baramanurwa mu ntera mu buryo butunguranye, ibintu bishobora gukoma mu nkokora umusaruro batanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko iki ari ikibazo cy’ingutu gikenewe gukorwaho mu buryo bwimbitse.

    Ati “Hari ikibazo giKomeye dufite, usanga umuntu yari umukozi ufite amasezerano, nyuma y’imyaka icumi arayambuwe, ahawe ay’igihe gito, ubundi ugasanga arakora ntayo afite, ibyo bigatuma ata ibintu byinshi yari guhabwa ari umukozi wa Leta. hari Ibyo Minisiteri Y’Ubuzima iri gukemura bijyanye n’iki kibazo ariko dufite abantu benshi bahuye n’iki kibazo kubera kugenda bahindagurika.”

    Itegeko rigena kuzamurwa mu ntera abaforomo n’ababyaza, riteganya ko buri muforomo akwiye kuzamurwa mu ntera nyuma y’imyaka itatu, ariko hari abatarazamuwe bitewe ahanini n’uko bakora nta masezerano bafite, bigatuma bagongwa no kuzamurwa mu ntera mu gihe hari abaje nyuma yabo bazamurwa bitewe n’amasezerano y’akazi bafite.

    Kutagira urwego ruvugira abaforomo

    Mu bindi bibangamira abaforomo n’ababyaza, ni ukutagira urwego rwa Leta rubarizwa muri Minisiteri y’Ubuzima rubakurikirana umunsi ku munsi.

    Abaforomno bavuga ko uru rwego ruhari, rwabafasha gukemura ibibazo bitandukanye hakiri kare, bakifuza ko hashyirwaho ishami rishinzwe abaforomo n’ababyaza muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.

    Andre Gitembagara yagize ati “Abantu barenga ibihumbi 10, tugize 60% by’abakozi bavura, mu by’ukuri dukeneye ishami ridukorera igenamigambi kandi neza, tukamenya ngo dukeneye abaforomo bangana batya, bafite inzego runaka z’imyigire. Kutagira ishami rishinzwe abaforomo n’ababyaza byadindije imikorere n’ireme ry’ubuvuzi dutanga.”

    N’ubwo hari inzego zirimo Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza ndetse n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, abaforomo bavuga ko mu gufata ibyemezo, usanga batitabwaho.

    Umushahara muto urabangamye

    Mu bindi bibazo bikibangamiye uru rwego harimo no nk’uko byagaragajwe na Perezida w’urugaga, harimo kuba bamwe mu baforomo bagihemberwa kuri dipolome zo hasi kandi baramaze kuzamura urwego rwabo rw’imyigire.

    Yashimangiye ko hari abaforomo bamaze imyaka 10 abaforomo bafite impamyabumenyi ku rwego rw’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, (Bachelor’s degree) ariko bakorera ku rwego rwo hasi kandi barongereye ibyiciro by’imiyigire.

    Basabye ko byashyirwa muri gahunda kuko ibyiciro by’imyigire bifite icyo bisobanuye bityo bakabona bidakwiye kwirengagizwa.

    Ubusanzwe umuforomo ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ahembwa ibihumbi 190 000 Frw ku kwezi.

    Hari ingero za bimwe mu byatangwaga ku muforomo none byakuweho, birimo nko gukora muri weekend, kurara izamu, ndetse n’uduhimbazamusyi dusigaye dutangwa hagendeye ku manota ibitaro byahawe, kandi ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye.

    Minisiteri y’Ubuzima yatanze ihumure

    Nyuma yo kugaragarizwa ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ku baforomo n’ababyaza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yahumurije abaforomo n’ababyaza ku mpungenge bafite, avugo ko zigiye gushakirwa umuti urambye.

    Yavuze ko abaforomo bashya 800 bagiye kwinjira muri uyu mwuga, ndetse bakazashyirirwaho umuntu ukurikirana ibibazo byabo bya buri munsi mu kazi.

    Yagize ati “Ikijyanye no kugira ishami ry’abaforomo muri Minisiteri y’Ubuzima, wenda n’ubwo itakwitwa gutyo ariko yagira umukozi ushinzwe gukurikirana abaforomo n’ababyaza.”

    Ku bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaforomo, Dr. Mpunga yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kuguriza abafite ubushobozi bucye, kugira ngo babashe kwiteza imbere batarinze gusiragizwa mu mabanki bashaka inguzanyo zihenze.

    Muri gahunda ya Leta hateganyijwe ko amasomo y’ubuforomo n’ububyaza yari yarakuweho mu mashuri yisumbuye muri 2007, azongera gutangira muri Nzeri uyu mwaka, bityo bakizera ko bizakemura ibibazo birimo kongera ubumenyi, kongera umubare w’abaforomo ndetse no gutanga akazi kuri bamwe barangije ntibabone akazi kandi bafite ubumenyi.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Gitembagara Andrew, yagaragaje bimwe mu bikibabangamiye

    Abaforomo bagaragaje ibikibabangamira nk’inzitizi ku musaruro muke

    Bamwe bakurikiye uyu muhango bifashishije ikoranabuhanga

    Bakase umutsima bishimira umunsi mpuzamahanga wabahariwe

  • Huye: Urubyiruko rwasabwe kwigira ku mateka y’u Rwanda rukirinda abaruyobya –

    Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, ubwo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Huye, bibukaga Ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    By’umwihariko hibutswe abiciwe muri icyo kigo cyahoze ari icya Gisirikare cyitwaga Ecole des Sous Officiers (ESO), urubyiruko rusabwe kumenya guhitamo icyiza rwirinda aMacakubiri n’inzangano.

    Gaston Ntihuga wari uhagarariye umuryango AERG yasabye urubyiruko kumenya guhitamo icyiza kuruta ikibi.

    Ati “Turasaba urubyiruko ko rumenya guhitamo icyiza, bakareba bakavuga ngo iki kintu ni cyiza naho kiriya ni kibi. Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhure n’abiganjemo urubyiruko, ariko nanone abayihagaritse akaba ari urubyiruko rwa RPF Inkotanyi. Iryo ni isomo dukwiye kwigiraho ko gukora ibyiza no kuba iki gihugu bishoboka.”

    Bamwe mu rubyiruko biga muri IPRC Huye bavuze ko amateka y’u Rwanda bayigiraho isomo ryo guharanira gukora ibyiza bimakaza urukundo ruzira amacakubiri.

    Nyiramutangwa Aliane ati “Nk’uko babitubwiye Inkotanyi zakoze akazi gakomeye ko kubohora iki gihugu, rero imbaraga batanze tugomba kuzubakiraho dukora ibyiza byubaka iki gihugu.”

    Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé, yasabye urubyiruko gukoresha ubumenyi bafite mu kubaka igihugu no kugiteza imbere kandi bakarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Urubyiruko rwacu turutoza kandi turusaba gukora ibyiza byubaka igihugu birinda ibigusubiza inyuma.

    Muri icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, IPRC Huye yaremeye umuturage wacitse ku icumu utishoboye, imugenera inka y’imbyeyi ihaka.

    Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé yasabye urubyiruko kwirinda icyabashora mu bikorwa by’urwango

    Abanyeshuri baganirijwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Bwa mbere kuva Covid-19 yakoreka Isi, Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Eid al-Fitr bateraniye hamwe (Amafoto) –

    Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire, ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

    Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe.

    Ati “Turashima Imana yo yadushoboje kuba dukoze iri sengesho, tukarikorera mu mbaga nk’uko twari dusanzwe tubikora mbere, si ku bwacu ni ku bw’Uwiteka no ku buyobozi bwacu bwiza, bwaduhaye ubu burenganzira.”

    Ramadhan Abdul umwe mu bizihirije Eid al-Fitr muri Stade yagize ati “Ni byishimo byasaze mu mitima y’Abayisilamu bose, amalayidi abiri ashize, Abayisilamu ntibigeze bagira uburyo bwo gusarira muri stade kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko kubera ko cyagiye kigabanuka ubuyobozi bwatorohereje, none Abayisilamu basariye hamwe nyuma y’igihe kirekire babikumbuye.”

    Sheikh Salim Hitimana yavuze ko igihe cy’igisibo ari nk’igihe cy’ingando Imana yahaye Abayisilamu ngo bikebuke bisuzume, basenge kandi bakore ibikorwa byo gufashanya no kuremerana.

    Yashimiye abakoze ibyo bikorwa ndetse abasaba gukomeza kubikora na nyuma yo kurangiza igisibo cya Ramadan.

    Ati “Turahamagarira abashoboye kuva muri uku kwezi kwa Ramadhan, iminsi 30, hari byinshi bakoragamo bashobora gukomeza ndetse bakabisangiza n’abandi mu minsi izaza bakazagorerwa ijuru.”

    Uwamahoro Naira, umuyisilamu wizihije uyu munsi hamwe n’abandi muri Stade ya Kigali i Nyamirambo yavuze ko nubwo igisibo kirangiye afite intego yo kudatezuka ku bikorwa byiza yakoraga.

    Ati “Mfite ingamba zo gukomeza kwiyegereza Imana no kuyigandukira, yaba ibyo nakoze mu gisibo ndetse na nyuma y’igisibo nzakomeza kubikora.”

    Abayisilamu batandukanye hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’ubwitange binyuranye mu minsi 30 y’igisibo ishize, aho bakoresheje ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwirinda Covid-19, ndetse no ku munsi nk’uyu wa Eid al-Fitr basabwe kuwizihiriza mu rugo nka kimwe mu bituma Coronavirus idakwirakwira.

    Kugeza ubu mu misigiti 665 iri mu Rwanda, kimwe cya kabiri cyayo niyo ikora, indi yarafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Buri wese witabiriye iri sengesho, yari yitwaje umu-salat aza gukoresha

    Bari bafite akanyamuneza ku maso nyuma y’igihe badahurira hamwe

    Abari bitabiriye mbere yo kwinjira muri Stade ya Kigali i Nyamirambo babanzaga gukaraba intoki n’umuti wica udukoko

    Muri Stade ya Kigali i Nyamirambo hari hateraniye Abayisilamu 500

    Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy, yari yitabiriye iri sengesho

    Gen Mubarak Muganga, ni umwe mu Bayisilamu bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu isengesho rya Eid al-Fitr

    Abayisilamu bongeye guhurira hamwe basenga nyuma y’igihe kinini uyu muhango utabaho kubera ingamba zo kwirinda Covid-19

    Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe

    Abari bitabiriye uyu muhango bose bari bambaye udupfukamunwa, ndetse bubahirije ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Musanze: Abayisilamu 400 nibo bitabiriye isengesho ryo gusoza igisibo gitagatifu –

    Uyu muhango wabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muhoza II aho witabiriwe na Meya wa Musanze n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, kugira ngo birebere uko hari bwubahirizwe amabwiriza ya Covid-19. Nubwo atari Abayisilamu, bari bambaye imyenda y’Abayisimu.

    Abayisilamu bose basenze wasangaga hagati yabo bahasize umwanya wa metero mu kubahiriza amabwiriza.

    Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yasabye Abanya-Musanze, yabasabye gukomeza kwibombarika ku Imana birinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bakanubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Meya wa Musanze yihanganishije Abayisilamu babujijwe gusenga kubera ko umubare w’abantu 400 bari bagenwe ko bagomba guhurira muri icyo kigo cy’ishuri wari wuzuye.

    Eid al-Fitr ni ijambo risobanuye uguhimbaza guhagarika kwiyiriza. Ni umunsi uba ku mpera y’igisibo gitagatifu cya Ramadan, ukwezi ko gusenga no kwiyiriza.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abasilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.


  • Shyaka Sandro, umucuruzi ukomeye i Rubavu yashimutiwe muri RDC –

    Bivugwa ko Shyaka yashimuswe n’abantu bataramenyekana, bamujyana ahantu hatazwi n’aho uwo bari kumwe mu modoka akomerekera muri icyo gikorwa ariko bamusiga aho.

    Ukuriye Sosiyete Sivile i Goma, Marion Ngavho, yavuze ko uyu mucuruzi yajyanywe n’abantu bitwaje imbunda, ngo bari gusaba ingurane y’amafaranga ibihumbi 100 $ kugira ngo arekurwe.

    Ngavho yasabye Guverineri mushya wa Goma, Lt Gen Constant Ndima gukora ibishoboka byose uyu mugabo akarekurwe.

    Ati “Ba rushimusi bari gusaba 100.000 $ kugira ngo bamurekure. Imodoka ye bayangije. Umugabo bari kumwe amuherekeje yakomerekejwe. Ibi bintu birarambiranye, turahamagarira abaturage kuba maso, kwamagana abajura bose, turasaba leta ko hashakishwa abatunze intwaro mu buryo butemewe.”

    “Ubutabera budufashe buhane bariya bantu bateza imiborogo muri iyi ntara, Sosiyete Sivile irasaba ko imitwe yitwaje intwaro yahagarikwa yaba iy’abenegihugu n’abanyamahanga abayobozi bayo bagahanwa.”

    Ibikorwa byo gushimuta abantu bimaze gufata intera muri Kivu ya Ruguru aho bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa irimo FDLR n’indi myinshi.

    Imodoka uyu mugabo yari arimo yangiritse bikomeye

    Uwo bari kumwe yakomeretse

    Uyu mugabo yashimutiwe ahitwa Kitshanga i Masisi