Tag: featured

  • Minisitiri Busingye yasabye Abanya-Gisenyi kwirinda abagoreka amateka bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri –

    Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2021, ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura imibiri 142 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 yabonetse mu Kibuga cy’Indege cya Gisenyi no kwimurira indi 448 mu rwibutso rwa Komine Rouge.

    Iki gikorwa cyahuriranye na gahunda ngarukamwaka ya ‘Ibuka Gisenyi’ aho hibukwa Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi cyane cyane kuri Komine Rouge.

    Minisitiri Busingye Johnston akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasabye abaturage kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kwerekana ko habaye n’indi yakorewe Abahutu.

    Ati “Hari abashaka kugoreka amateka bakumva ko batayemera uko bigomba, bamwe bayisesekaho Jenoside ya kabiri babeshya ko haba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu.”

    “Twibukiranye neza ko muri iki gice cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi habaye intambara y’abacengezi hakaba haraguyemo abantu ariko usanga abashaka kugoreka amateka, izo mpfu bazigereka ku Ngabo z’u Rwanda nyamara abari hano murabizi. Ubukana bw’intambara y’abacengezi n’intego yabo yo gusoza umugambi wa Jenoside ntawe utabizi, ahubwo Ingabo z’u Rwanda zikaba zarabatsinze zikagarura umutekano.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yahumurije abarokotse bari bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Rugerero, abizeza ko ibimenyetso by’amateka aribwo bizabungwabungwa neza.

    Ati ’’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena guhuza inzibutso, rigena ko nubundi ahavuye imibiri hasigwa ikimenyetso. Kirahasigwa ariko hari igihe bidashoboka bitewe n’uko hari ibindi bikorwa bihateganyirijwe, aho bidashoboka n’ubundi amateka ajyanwa aho imibiri yimuriwe. Hashyirwa amateka yose aranga abahashyinguye, aho bakomoka, aho biciwe, uko Jenoside yagenze ubuhamya n’ibindi bimenyetso hakajya n’igice kiranga ababishe.”

    Urwibutso rwa Komine Rouge kuri ubu rukaba rushyinguwemo imibiri 5 203 y’Abatutsi bazize Jenoside baguye mu bice bitandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

    Minisitiri Busingye yasabye abanya-Gisenyi kwirinda abagoreka amateka bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri

    Imibiri 142 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 yabonetse mu Kibuga cy’Indege cya Gisenyi igezwa aho yagombaga gushyingurwa mu cyubahiro

    Byari agahinda gakomeye ku babuze ababo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko amateka y’iyi mibiri yimuwe azakomeza kubungabungwa

    Minisitiri Busingye yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Urubyiruko rusaga 300 rwahuriye mu nama yiga ku guhangana n’abapfobya Jenoside (Amafoto) –

    Iri huriro ryabereye ku Intare Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021. Ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y’Urubyiruko rw’Abanyeshuri n’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP, Pan African Movement n’ izindi nzego.

    Iri huriro ryitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye.

    Biteganyijwe ko abitabiriye barahabwa ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’ibyo urubyiruko rwitezweho mu rugamba rwo guhashya abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi nzego zose zitangaza ko intego rusange y’iri huriro ari ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu butumwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’Isi yose ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, yavuze ko nta mpamvu n’imwe ikwiye kubuza Abanyarwanda kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Niba abahakana amateka y’ibyabaye bitabateye isoni, njyewe, wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Ubu butumwa bwakurikiwe n’impanuro Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’ Ikirenga w’ Umuryango Imbuto Foundation yatanze.

    Yavuze ko “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Dukomeze twubake Igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

    Ubu butumwa bw’ abayobozi bakuru bwongeye kwibutsa igitekerezo- ngiro cy’Igihango cy’Urungano urubyiruko rwagiranye n’ igihugu muri Kamena 2013, mu biganiro bya ’Ndi Umunyarwanda.’

    Nibwo urubyiruko rwiyemeje ko Jenoside itazongera kubaho kandi ko ruzahora ku ruhembe mu kuyikumira, kurwanya ingengabitekerezo yayo, kurwanya abayihakana n’abayipfobya ndetse no guhuranira kubaka u Rwanda rubereye buri Munyarwanda.

    Biteganyijwe ko uru rubyiruko rusaga 300 ruri buganire ku ngingo zitandukanye zirimo no kurebera hamwe uko rwahangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ni umwe mu bayobozi bakuru bari muri ibi biganiro

    Pasiteri Antoine Rutayisire umenyerewe mu nyigisho zifasha urubyiruko nawe ari muri ibi biganiro

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • BNR iri mu bushakashatsi buzagena igiciro cya serivisi za ‘Mobile Money’ –

    Imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rwa buri gihugu ni ingenzi kuko byihutisha ihererekanya ry’amafaranga, bigatanga amakuru ashobora gushingirwaho mu gufata ingamba runaka, bikagabanya ikiguzi cyo gukoresha amafaranga ndetse bikanongera umutekano w’abantu n’amafaranga yabo muri rusange.

    Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zariyongereye, agaciro k’amafaranga yishyuwe hifashishijwe ikoranabuhanga kageze kuri miliyari 3.950 Frw, muri Werurwe 2021 kavuye kuri miliyari 736 Frw muri Werurwe 2020 izamuka rya 92%.

    Ibi kandi binajyana n’amafaranga ibigo by’itumanaho bibikiye abakiliya babyo muri banki, kuko yageze kuri miliyari 66.6 Frw muri Werurwe 2021 avuye kuri miliyari 46.3 Frw muri Werurwe 2020.

    N’ubwo iri zamuka ritanga icyizere ariko, hari benshi mu baturage bakunze kumvikana bavuga ko babangamiwe n’igiciro cyo hejuru bakatwa kuri serivisi zo kohereza no kubikuza amafaranga, ibishobora gutuma basubira ku gukoresha amafaranga atangwa mu ntoki.

    Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, aherutse kuvuga bari gukora ubushakashatsi ku biciro byo kohererezanya amafaranga, aho bari mu gukorana n’inzego bireba mu gukemura ibi bibazo.

    Ati “Dushobora kuba tudafite igisubizo nka Banki Nkuru ku buryo bwo kugena igiciro, ariko biri mu nyungu za buri wese kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana. Ni inyungu kuri Leta, ariko nanone ni inyungu ku zindi bakora mu rwego rw’imari”.

    Rwangombwa yongeyeho ko izi nyungu zihuriweho ku rwego rw’imari, zatumye inzego zose zijya mu biganiro kugira ngo harebwe uburyo iki kibazo cyakemurwa.

    BNR iri mu bushakashatsi bugamije kurebera hamwe ibiciro by’amafaranga akatwa ku kohererezanya amafaranga

  • Abapolisi bagaragaye bakubita uwari watorotse kasho bagiye gukurikiranwa –

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho y’abantu bane bambaye imyenda isanzwe, bateruye umuntu bamwerekeza ahari haparitse iyo modoka.

    Mu kumugeza kuri iyo modoka, babiri bagaragaye bamukubita ibipfunsi ubwo bashakaga kuyimwinjizamo. Hari umuturage wifashishije urukuta rwe rwa Twitter, abaza Polisi y’Igihugu niba yaba yamenye iby’uwo muntu, icyo yafatiwe, abamukubitaga n’aho bamujyanye.

    Polisi yasubije ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili. Ngo ni umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

    Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe mategeko.”

    Polisi y’u Rwanda imaze igihe ishyira imbaraga mu kunoza imikorere y’abayigize, aho urenga ku mahame ayiranga afatirwa ibihano.


  • Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bahaye amazi meza abaturage –

    Amazi yahawe aba baturage ari mu byiciro bibiri, hari ari mu bigega Polisi y’u Rwanda ishyira abaturage aho batuye n’andi anyura mu miyoboro y’amazi (Nayikondo).

    Igikorwa cyo gushyikiriza aba baturage amazi cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu Murwa Mukuru wa Centrafrique (FPU-1), CSP Claude Bizimana.

    CSP Bizimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda kwegereza abaturage amazi biri muri gahunda yo kubacungira umutekano kugira ngo harindwe ingaruka zaterwa no kujya kuyashaka kure bakaba bagirirwa nabi.

    Ikindi kandi bijyanye no kurinda abana n’abagore kujya muri ibyo bikorwa bibashora mu mirimo yatuma bahura n’ihohoterwa.

    Ati “ Iki gikorwa cyo gutanga amazi kiri mu rwego rwo gukomeza gucungira umutekano aba baturage kuko byabasabaga kujya gushaka amazi kure nyamara bashobora kuhahurira n’inyeshyamba zikaba zabagirira nabi. Ni no mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo kuko ni meza aratuma bagira isuku.”

    CSP Bizimana yakomeje abwira aba baturage ko ibikorwa bya Polisi bitazajya bigarukira mu kurinda aba baturage gusa ko ahubwo bazakomeza gufatanya no mu bindi by’iterambere n’imibereho myiza birimo umuganda gufatanya mu burezi, kuboneza imirire bubaka uturima tw’igikoni, ubuvuzi n’ibindi.

    Yabasabye kuzajya bafata neza amazi bahawe ntibayapfushe ubusa kuko amazi ari ubuzima.

    Umwe mu bahawe amazi, Yvas Tarcosuss Kola, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibitaho ntibagarukire mu kubacungira umutekano mu nkambi gusa ahubwo bakabafasha kwiyubaka mu bundi buzima.

    Yavuze ko bakoraga ibilometero byinshi bajya gushaka amazi kandi nayo atari meza.

    Ati “ Twari dufite ikibazo cy’amazi kidukomereye, byadusabaga kuva mu nkambi tukajya kuyashaka hanze kandi naho ni mu mugezi ntabwo ari meza. Twabaga dufite ibyago byo kuba twahurira mu nzira n’abagizi ba nabi bakatugirira nabi cyane cyane abagore n’abakobwa.”

    Yakomeje ashimira Abapolisi b’u Rwanda uburyo barangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko bazirikana ko impunzi bashinzwe kurinda zidakeneye umutekano gusa ahubwo bakagerekaho no kubagezaho ibikorwa bibahindurira ubuzima nko kubafasha kwicungira umutekano no kuzamura imibereho myiza.

    Si ubwa mbere Abapolisi b’u Rwanda bakoze igikorwa nk’iki cyo gushyikiriza abaturage amazi meza kuko no mu 2019 irindi tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryari ryahaye abaturage amazi meza impunzi ziri mu Murwa wa Bangui ahitwa ahitwa Saint Paul I.

    Mu 2020 nibwo Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui batangiye umushinga mugari wo kwegereza abaturage amazi meza.

    Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y’abaturage

    Mu bice byinshi bya Centrafrique, abaturage nta mazi meza bagira

  • Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi wa Africa CDC n’uwa Buffet Foundation –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko abo bayobozi yabakiriye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, ariko ntibyatangaje ibyo baganiriyeho.

    Uruzinduko rwa Dr John Nkengasong mu Rwanda rwabaye mu gihe Afurika yugarijwe n’ibibazo byo guhangana na COVID-19 aho kugeza ubu kubona inkingo bikiyigoye, ndetse hakaba hatangiye kugaragara ubwandu bw’ubwoko bwabonetse mu Buhinde bikekwa ko ari bwo buri kuhoreka imbaga.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakomeje kugaruka kenshi ku mbogamizi Afurika ihura nazo mu guhashya Coronavirus, aho yasabye ko hakwigwa no ku buryo inkingo zatangira gukorerwa mu bihugu byayo kugira ngo izibone bitagoranye.

    U Rwanda rwo ubu ruri mu biganiro n’abakora inkingo ngo harebwe uko zatangira gukorerwa mu gihugu nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, aheruka kubitangariza RBA.

    Urugendo rwa Dr Senait Fisseha uhagarariye Susan Thompson Buffet Foundation ku Isi narwo rubaye nyuma y’uko muri Kanama 2020 uwo muryango wari wasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo kuhashyira icyicaro cyawo muri Afurika.

    Uwo muryango udaharanira inyungu usibye gufasha abanyeshuri bo muri Leta ya Nebraska mu myigire, usanzwe unashyigikira ibikorwa bigamije iterambere ry’abagore.

    Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi wa Africa CDC, Dr John Nkengasong (iburyo) n’Umuyobozi wa Thompson Buffet Foundation, Dr Senait Fisseha

  • Cimerwa Plc yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ibikorwa byo kwibuka byabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho bamwe mu bayobozi bakuru b’uruganda barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya PPC Ltd cyo muri Afurika y’Epfo, ari na cyo cyashoye imari muri Cimerwa Plc, Roland Van Wijnen, n’abandi barimo Umuyobozi wa PPC Ltd mu mashami yayo ari mu mahanga, Mokate Ramafoko ndetse n’Umuyobozi wa Cimerwa Plc mu Rwanda, Albert Sigei.

    Mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Roland Van Wijnen, yavuze ko ibyabaye bikwiye kuvugwa uko biri, bityo ko ntawe ukwiye kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byarabaye ku mugaragaro.

    Yagize ati “Kuza aha bidufasha kongera kuzirikana ibyabaye, biduha kunguka ubumenyi ku mateka no kumenya ukuri, kubera ko ibyabaye hano usanga abantu benshi batabivuga uko biri. Ndahamagarira ko ibikorwa byo kubaka inzibutso byakomeza gushyirwamo imbaraga kubera ko ari ingenzi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.”

    Yongeyeho ko u Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero kubera ibyo rwigejejeho rusize inyuma amateka atoroshye.

    Yagize ati “Ni inshuro ya gatatu nsuye u Rwanda ariko buri gihe uko ngarutse ntangazwa n’iterambere ridahwema kugaragara muri iki gihugu. U Rwanda nk’ igihugu n’ibyo rwigejejeho bikwiye kubera ibindi bihugu isomo. Iki gihugu ni ‘diamond’ (ibuye ry’agaciro).’’

    Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Gisozi, aba bayobozi bahise berekeza mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Muganza ahubatswe Uruganda rwa Cimerwa Plc, hibukwa Abatutsi baho barimo n’abari abakozi b’uruganda n’imiryango yabo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu muhango wo kwibuka, aba bakozi ba Cimerwa Plc n’abayobozi ba PPC Ltd, bashyize indabo ku hashyizwe ibuye ririho amazina y’abo bakozi mu rwego rwo kubazirikana no kubaha agaciro.

    Mu bakozi ba Cimerwa Plc bishwe, barimo n’abanyeshuri bo muri Kaminuza bishwe mu bihe by’ikiruhuko, ubwo babaga bagiye gukora muri Cimerwa Plc.

    CIMERWA ikomeje kuba hafi abarokotse Jenoside mu gace ka Bugarama ibafashisha imishinga itandukanye irimo kububakira no kubasanira inzu, kwishyurira abana amashuri no kubaha inka aho uyu mwaka hatanzwe ebyiri.

    Abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi barebye amashusho akubiyemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside

    Bahaye icyubahiro imibiri y’abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Ibikorwa byo kwibuka abari abakozi ba Cimerwa bishwe muri Jenoside byitabiriwe n’abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Hafashwe umunota wo kwibuka 58 bari abakozi ba Cimerwa n’imiryango yabo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyir’uruganda rutunganya sima, PPC, Roland Van Wijnen yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abakozi ba Cimerwa

    Uhereye ibumoso: Uwashinze PPC, Roland Van Wijnen; Umuyobozi wa PPC ku rwego Mpuzamahanga, Mokate Ramafoko; Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Albert Sigei n’Umuyobozi mukuru ushinzwe Imari muri CIMERWA, John Bugunya

    Hashyizwe indabo ku rukuta rwashyizweho amazina y’abishwe muri Jenoside mu rwego rwo kurushaho kubazirikana

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD –

    Bobby Pittman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD tariki ya Mbere Nyakanga 2020.

    Ibiganiro bye na Perezida Kagame byitabiriwe na Kampeta Sayinzoga uyobora BRD; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe ndetse n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Feza Urujeni Bakuramutsa.

    Pittman wakiriwe na Perezida Kagame ni Inararibonye mu bijyanye n’Imari, akaba umwe mu bayobozi b’Ikigo cyitwa Kapunda Capital gifasha ibigo bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rw’imari. Yigeze kuba Visi Perezida w’Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo, Abikorera no kwihuza kw’Akarere muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

    Ubwo yagirwaga Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Pittman yavuze ko yizeye ko we n’abo bagiye gufatanya ubuyobozi bazakorera hamwe mu guteza imbere inyungu za BRD.

    Yagize ati “Nizeye ko itsinda ry’Inama y’Ubutegetsi [ya BRD] rizakomeza gukura no kwagura ibikorwa kandi twiteguye gukorana neza n’abafatanyabikorwa tugashyira hamwe duharanira ko Banki igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

    BRD yashinzwe mu 1967. Ifite inshingano zo gutera inkunga imishinga itandukanye irimo iy’ubuhinzi, ubucuruzi, ikora ibijyanye n’ingufu, iy’ibikorwa remezo, uburezi n’ibindi.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Bobby Pittman

    Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Bobby Pittman muri Viillage Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Akarere ka Kayonza kasobanuye ikibazo cya Uzamukunda wanze ingurane ibintu bye bigasohorwa mu nzu –

    Uyu muturage yatangiye gusohorwa mu nzu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Kayonza rwagati iruhande rwa gare.

    Ahari hubatse inzu y’ubucuruzi y’uyu mugore ifite imiryango itatu n’izindi nzu zubatswe mu gikari zifite imiryango icyenda ndetse n’abandi baturage bahegereye, byanzuwe ko hacishwa ruhurura nini ikusanya amazi yo muri uyu Mujyi ndetse hakanacishwa inzira y’abanyamaguru nini.

    Hahise hatangira ibikorwa byo gukora igenagaciro kugira ngo aba baturage bimurwe aha hantu kuko amazi menshi aturuka muri aka Karere yari atangiye kujya asenyera benshi.

    Akarere kohereje umugenagaciro atangira kugena amafaranga azahabwa aba baturage, ageze kuri Uzamukunda amubarira miliyoni 50 Frw undi arabyanga avuga ko amafaranga abarirwa ari make ugereranyije n’inzu zihari.

    Byabaye ngombwa ko yishakira umugenagaciro we bwite abibwira ubuyobozi bw’Akarere burabyemera, uyu mugenangaciro we yahahaye agaciro ka miliyoni 77 Frw, abibwiye Akarere kamubwira ko ayo mafaranga ari menshi biba ngombwa ko abagenagaciro bombi bicarana bafatira umwanzuro hamwe.

    Bombi baricaranye bananirwa kumvikana, uw’akarera azamura igiciro bigera kuri miliyoni 58 Frw naho uwa Uzamukunda nawe aragabanya ahagararira kuri miliyoni 65 Frw, hasigaramo ikinyuranyo cya miliyoni 7 Frw.

    Uzamukunda yabwiye IGIHE ko yahise atangira kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe, ariko ubuyobozi bumutegeka gukuramo ibintu bye.

    Ati “Amafaranga bambariye njye sinyemera.”

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamuhaye amabaruwa menshi amuteguza kwimuka ngo kuko amazi menshi amanuka mu miferege arimo gusenyera abandi baturage kandi harimo kubakwa ruhurura nini, abandi baturage ngo barishyuwe ndetse banavamo bajya gushaka aho batura bukamushinja kwigomeka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, aganira na IGIHE yavuze uyu muturage yakuwemo ku ngufu kuko yahawe amafaranga akayanga ahubwo agashaka kwigomeka ku buyobozi.

    Ati “Mu rwego rwo kuvugurura umujyi no gukora ibikorwa remezo hano mu Mujyi, twatangiye gukora imihanda, imiferege na za ruhurura nini zitwara amazi, ni uko dusanga hari inzu bizaba ngombwa ko zivamo bamwe twaranabimuye bigeze kuri uriya mugore arabyanga, twamweretse ko aho atuye hazaca umuhanda na ruhurura tumukoreye igenagaciro araryanga.”

    Meya Murenzi yavuze ko byageze aho bamuha miliyoni 58 Frw zivuye kuri miliyoni 50 Frw we akabaka miliyoni 65 Frw, ngo bamusabye kugana urukiko ntiyabikora ahubwo akomeza kwigomeka ari nako amazi aturuka mu zindi ruhurura akomeza gusenyera abandi baturage.

    Ati “Mu kwezi kwa Gatatu twaramwandikiye tumusaba kwitegura gukuramo ibintu aranga, mu kwa Kane turongera turamwandikira nabwo arinangira, mu cyumweru gishize twarongeye tumusaba gukuramo ibintu bye acururizamo aranga atubwira ko ari twe tuzabyikuriramo.”

    Meya Murenzi yavuze ko ibintu bye byakuwe mu iduka rye bibitse ahantu hizewe akaba ari nayo mpamvu byakuwemo hari ubuyobozi ku nzego zose kugira ngo hatagira ikintu cye kihaburira cyangwa ngo cyangirike.

    Yavuze ko kandi uyu mugore nakenera amafaranga yemerewe nk’ingurane miliyoni 58 Frw azatanga konte ye akayashyikirizwa nta kibazo.

    Mu Mujyi wa Kayonza hatangiye kubakwa ibilometero 4,5 bya kaburimbo ibindi bitatu bikazubakwa mu isantere ya Kabarondo bizatwara arenga miliyari eshanu, uretse iyi mihanda hazanubakwa ruhurura nini ikusanya amazi yose ava mu miferege iri muri aka karere ifite agaciro ka miliyoni 178 Frw.

    Ruhurura nini iri kubakwa yahagaritswe n’inzu za Uzamukunda wanze kwimurwa

    Uzamukunda avuga ko Akarere kamusohoye mu nzu ku ngufu atararegera urukiko ngo rukemure ikibazo

  • Indege ya RwandAir yahagaze bitunguranye i Lubumbashi –

    Iyi ndege yahagurutse i Kigali 23:55 z’ijoro, igomba kugera i Johannesburg ku Kibuga cy’Indege cya OR Tambo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane saa 05:03 mu rugendo rutwara amasaha atanu n’iminota umunani.

    Kubera ibibazo bya tekiniki, urugendo rwayo ntirwagenze uko byari byagenwe kuko byabaye ngombwa ko ihagarara i Lubumbashi muri RDC igakererwa amasaha 7 n’iminota 47. Yageze aho yagombaga kugera 12:50.

    RwandAir yifashishije urukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko hoherejwe indi ndege kugira ngo ikomezanye abagenzi aho bari bagiye.

    Bugira buti “Indi ndege yoherejwe gutwara abagenzi ngo bagere aho berekezaga mu mahoro.”

    Muri Gashyantare uyu mwaka, RwandaAir yari yahagaritse ingendo ziva n’izijya i Johannesburg bitewe n’ubwoko bushya bwa Covid-19, bwari bwagaragaye muri Afurika y’Epfo gusa zongeye gusuburwa ubwo bwacogoraga.