Tag: featured

  • Robert De Niro yagize ikibazo cy’ukuguru bituma ava mu ifatwa ry’amashusho ya filime Killers of the Flower Moon –

    TMZ yatangaje ko uyu mukambwe w’imyaka 77 yagize ikibazo cy’ukuguru, ari muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime azagaragaramo.

    Ntabwo biramenyekana niba azagaruka mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime mu gihe azaba akize. Gusa, hari amashusho amwe yafashwe ari gukina muri iyi filime ku buryo aramutse agize ikibazo gikomeye cy’ukuguru bitatinza itunganywa ryayo.

    Nyuma yo kugira ikibazo Robert De Niro yahise ava muri Oklahoma ajya muri New York aho asanzwe atuye ngo yitabweho n’abaganga.

    “Killers of the Flower Moon” uyu musaza azagaramo ishingiye ku gitabo cyitwa gutyo, gikora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abaturage bitwa Osage, bakaba ari ba kavukire muri muri Oklahoma mu ntangiro zo mu myaka yo 1920 ubwo havumburwaga amavuta yabitswe ku butaka bwabo.

    Iyi filime yayobowe n’icyamamare muri sinema, Martin Scorsese ndetse igaragamo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye nka Leonardo DiCaprio na Jesse Plemmons. Iyi filime izashyirwa kuri Apple TV+, gusa itariki y’igihe cyo kuyishyiraho ntabwo iramenyekana. Amashusho y’iyi filime yatangiye gufatwa muri Mata tariki 19, azarangira gufatwa muri Nzeri uyu mwaka.

    Robert De Niro ni icyamamare mu gukina filime akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yavutse ku wa 17 Kanama 1943.

    Yamamaye cyane muri filime nka The Godfather Part II (1974) na Raging Bull (1980) zamuhesheje ibihembo bya Oscars n’izindi nyinshi zamugize icyamamare ku Isi yose.

    Robert De Niro yagize ikibazo cy’ukuguru bituma adakomezanya na bagenzi be mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Killers of the Flower Moon. (Ifoto-Kevin Winter wa Getty Images)

    Uhereye ibumoso ni Robert De Niro Martin Scorsese (hagati) uri kuyobora ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ndetse na Leonardo DiCaprio uri mu bakinnyi bakinanye

  • Nyanza: Umugabo yuriye ipoto ashaka kwiyahura ngo umugore yamwanze –

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Jarama mu Kagari ka Kirambi aho basanzwe batuye.

    Uwo mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yuriye ipoto y’amashanyarazi nyuma yo kubona ko umugore we atwawe n’undi mugabo ntiyamenya aho amujyanye. Uwo mugore yaje kugaruka ku mugoroba.

    Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yamenye ko uwo mugore babana yari asanzwe amuca inyuma ananirwa kubyakira, akaba ari yo mpamvu yari yahisemo kwiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yabonywe n’abaturage baramutabara kuko yari yamaze kurira ipoto agiye gusimbuka ngo yiture hasi apfe.

    Ati “Yuriye ipoto ashaka kwiyahura atabarwa n’abaturage bamubonye bari aho hafi.”

    Ubwo yamanukaga kuri iyo poto icyuma cyamwishe ku kaguru arakomereka byoroheje ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi.

    Gitifu yavuze ko batari basanzwe bazi ko uwo muryango urangwamo amakimbirane, ariko bagiye kurushaho kuwegera kugira ngo bawufashe gukemura ibibazo bihari.

    Yasabye abaturage by’umwihariko abashakanye n’abandi babana, kwirinda guhisha amakimbirane bafitanye, abagirana inama yo kujya biyambaza ‘Inshuti z’Umuryango’ cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta hakiri kare.

    Uwo mugore amaranye amezi agera kuri atandatu n’uwo mugabo wari ugiye kwiyahura. Nta mwana n’umwe barabyarana ariko uwo mugore asanzwe afite umwana.

    Ibiro by’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza

    [email protected]


  • Madamu Jeannette Kagame yerekanye uruhare rw’Urubyiruko mu guhangana n’abapfobya Jenoside –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yahaye Abanyarwanda by’umwihariko abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano.’

    Ni ihuriro ryateguwe hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, rwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ikivi cyacu: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi’ ndetse n’ikigira kiti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’.

    Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku mukoro ukomeye urubyiruko rufite wo guhashya no kurwanya uwo ari we wese washaka guharabika igihugu agamije kugisubiza mu mateka ashaririye cyanyuzemo.

    Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya.

    Ati “Abatwanga ntibakakubere ikibazo, abatuvuga nabi mureke turebe ko ibyo bavuga bidahari, hanyuma tubikosore, icyo gihe umwanzi wawe aba agufashije.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n’umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo.

    Ati “Dufite umwete muke, iyo abantu bari mu gihugu cyiza kimeze neza, bibagirwa ko hari umwanzi ushobora kugisenya.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko abavuga nabi u Rwanda by’umwihariko basigaye babinyuza mu nyandiko n’imbuga nkoranyambaga, ari nayo mpamvu abato bakwiye gufatanya mu kubahinyuza basobanura ibiri ukuri ku gihugu cyabo.

    Ati “Kuba muto ni igishoro iyo bikoreshejwe neza, ukamenya icyo ukura ku bakuru kuko batazakomeza kuhaba. Uyu munsi hari umuntu mukuru usoma ibyo abandika u Rwanda nabi bandika akabasha kubisobanura. Ntitwazabona icyo dusobanura tutabizi neza kandi twarabanye nabo.”

    Madamu Jeannette Kagame yifashishije inkuru y’inyoni benshi bazi ku izina ry’Umununi, yagize ubushishozi bukomeye mu bihe byari bitoroshye yari iri kunyuramo n’izindi byari kumwe, avuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rwayifashisha mu kumenya icyo rwakora mu guhashya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge, ubushishozi bw’inyoni yitwa colibri–iyi nyoni yenda gusa n’iyo twita ‘Umununi’ mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba.”

    Yavuze ko icyo gihe Umununi utigeze uheranwa n’ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.

    Yakomeje agira ati “Imwe mu nyoni zari aho, iza kurakazwa n’uko uwo mununi utaguma hamwe, ni uko yifatanya n’izindi nyamaswa bitangira guseka wa mununi ziti ‘Urabona ako gatonyanga kamwe uzana kazimya uyu muriro?’ Umununi urasubiza uti ‘Ni byo, ntabwo nazimya uyu muriro jyenyine, ariko ndagira ngo nibura ntange umusanzu wanjye.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abakurikira cyane iby’imibereho y’inyamaswa cyane inyoni, umununi ari inyoni n’ubusanzwe itangaje ifite umwihariko wo guhozaho no kudacika intege.

    Ati “Kugira ngo mbihuze n’ibyo mukunda,ubanza umununi ari ka kanyoni k’ubururu ka Twitter katwibutsa guhozaho, gutanga amakuru kandi katarambirwa. Uruhare rwa buri wese muri mwe uko mungana, rwazana impinduka zarenga umuntu ku giti cye kandi bigakebura n’abandi.”

    Madamu Jeannette Kagame kandi yahaye umukoro urubyiruko wo gukomera no kurwana ku Bunyarwanda, ibintu yavuze ko bisaba ko kumenya imikorere y’uwububa, wihisha iteka inyuma y’ibisenya Ubunyarwanda.

    Ati “Mushake uburyo bwiza bwo komorana ibikomere no kubwira abana mubyara, ukuri kwa Jenoside n’amahitamo yacu, kugira ngo nabo bazakomerezeho.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi bashimishwa n’uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye.

    Kwizera Adidas, umwe mu batanze ubuhamya ni umwana wa gatatu muri batandatu bavukana. Atuye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Yatanze ubuhamya bw’uburyo yavukiye muri Congo ndetse nyuma yo guhunguka se akaza gufungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside.

    Yavuze uko mu 2003, Perezida Kagame yahaye se imbabazi mu bemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi, anagaruka ku ijambo nyina yamubwiye atarapfa ari naryo ryamubereye akabando mu rugendo rwe. Yagize ati “Uzabe intwari, ntuzabe ikigwari nka so”.

    Nyina yitabye Imana mu 2006, atangira ubuzima butoroshye. Ati “Yapfuye arozwe na bamwe mu bo mu muryango wo kwa data ngo kuko yamushinje. Ku myaka 10 natangiye ubuzima bwo gusura papa kandi bitoroshye, natangiye kurera barumuna banjye.”

    “Numvishe ntangiye kwiheba. Umuryango wo kwa mama waratwanze ko twabiciye umwana ndetse no kwa Papa baratwanze ngo mama yafungishije umuhungu wabo.”

    Kwizera yavuze ko se amaze gufungurwa batahuje binatuma acikiriza amashuri, ariko binyuze mu matsinda y’urubyiruko yongera kwigirira icyizere cy’ubuzima

    Senateri Mureshyankwano Rose wavuye iwabo muri Komini Kayove agahungira muri Congo ahunze Inkotanyi ariko zikaza kumufasha gutaha mu Rwanda we n’umugabo we, yavuze ko Ubunyarwanda n’umutima by’Inkotanyi ari ubudasa

    Yavuze uburyo bakuriye mu macakubiri yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse nk’umuntu ivangura ritagizeho ingaruka akaba ataritaga kubo ryavukije uburenganzira.

    Nyuma yo kubona imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, avuga ko byamukoze ku mutima.

    Ati “Inkotanyi mfitanye igihango nazo. Nizo zamfashije kurambana n’umugabo wanjye barokoreye mu mashyamba ya Congo.”

    Iri huriro ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y’Urubyiruko rw’Abanyeshuri n’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP, Pan African Movement, Our Past Initiative, Rwanda We Want, n’ izindi nzego za Leta.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyarwanda by’umwihariko, ababyeyi bashimishwa n’uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n’umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo

    Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya rukaba rwiza kurushaho

    Senateri Mureshyankwano yavuze ko nyuma yo kubona imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, byamukoze ku mutima

    Kwizera Adidas wavutse ku mubyryi wakoze Jenoside, yavuze ko yomowe n’amatsinda y’Urubyiruko, yatumye yongera kwigirira icyizere cy’ubuzima

    Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iri huriro ryatanzwemo ubuhamya butandukanye

  • Huye: Umuganga wari ukurikiranweho kwica umuntu no kwiba amafaranga yakatiwe gufungwa burundu –

    Urubanza rw’uwo muganga wakoraga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, rwasomewe ku Kabutare mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021.

    Yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2019 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, akurikiranweho kwiba amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 700 Frw mu bubiko bwa CHUB ndetse akekwaho no kwica umusore witwa Iriboneye Felix wacuruzaga amakarita ya telefone n’amakarita yo guhamagara.

    Yafashwe ubwo yageragezaga gusohokana ayo mafaranga mu gihugu, ndetse nyuma mu biro bye baje gusangamo umurambo wa Iriboneye. Uyu musore wishwe akaba yari amaze imyaka ibiri asoje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yari akurikiranyweho no guha imiti isinziriza Nzeyimana Callixte ukora mu bucungamari bwa CHUB, akamwambura imfunguzo z’umutamenwa ari naho yatwaye ayo mafaranga, bityo akaba yari akurikiranweho n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi.

    Kuri uyu wa Gatanu, uyu Ntawuhiganayo Narcisse, yahamijwe ibyaha ashinjwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rumukatira igifungo cya burundu.

    Yategetswe kuzishyuta CHUB indishyi ya Miliyoni imwe n’ibihumbi 950 Frw, harimo miliyoni 1 Frw y’Umwunganizi mu mategeko ndetse n’ibihumbi 950 Frw yo kwishyura umutamenwa yangije igihe yibaga.

    Urubanza rwafashweho uyu mwanzuro rwabaye tariki ya 16 Kamena 2020.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimwe mu byagendeweho ahamwa n’ibyo byaha ariko uko mu rukiko rwibanze yavuze ko atishe Iriboneye Felix abishaka ahubwo ko yishwe n’imiti yari yahawe.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimuhama kuko igihe yabonaga iyo miti imugizeho ingaruka ntawe yigeze atabaza kandi ko banasanze nyakwigendera aziritse umugozi mu ijosi anahambiriye ku gitanda apfutse mu kanwa.

    Naho ku kijyanye n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi, urukiko rwavuze ko nacyo kimuhama, kuko imiti yahaye Nzeyimana Callixte ubwo yamwamburaga imfunguzo, ngo yayimuhaye abizi neza ko yica kandi yabikoze yamaze kwica Iriboneye Felix, bityo ko na we yashakaga kumwica ariko ntibyamushobokera.

    Umwanzuro kuri uru rubanza umaze gufatwa, Nzeyimana Callixte wahawe imiti akamburwa imfunguzo, yavuze ko yishimiye uko rwanzuwe.

    Nzeyimana ati “Turabona ko urukiko rwaciye urubanza neza rukaba rumukatiye igifungo cya burundu kuko ari cyo akwiye.”

    Undi wavuze kuri uyu mwanzuro ni Simugomwa Jean Paul akaba mukuru wa Iriboneye Felix wishwe, na we yavuze ko yishimye ko bahawe ubutabera

    Ati “Mu by’ukuri imikirize y’uru rubanza tuyakiriye neza kuko duhawe ubutabera.”

    Uyu Ntawuhiganayo Narcisse wakatiwe gufungwa burundu ashinjwa kuba yarigeze gutoroka Igisirikare cy’u Rwanda ahungira muri Zambia, nyuma avuyeyo abona akazi k’ubuforomo mu Bitaro bya CHUB.

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo yafatiwe mu Karere ka Gisagara ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ashaka gutoroka nyuma yo gukora biriya byaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Uru rukikiko rukaba rwabwiye abaregera indishyi kuzegera ubushinjacyaha bukabibafashamo.

    Mu iburanisha ry’ibanze rabaye, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwakatiye Ntawuhiganayo igifungo cy’imyaka 13, ariko ubushinjacya buhita bujurira.

    Inkuru bijyanye: Ukekwaho kwiba muri CHUB yashatse kwiyahura amenye ko akurikiranyweho ibindi byaha

    [email protected]


  • Mubiligi yabonye urupfu mu maso ye ubugira gatatu mu mezi 7 yamaze mu bitaro arwaye Covid-19 –

    Mubiligi Stanislas yabitswe inshuro eshatu mu mezi arindwi yamaze mu bitaro arwaye Covid-19, ku bw’amahirwe ararokoka atsinda icyo cyorezo.

    Kuri we Covid-19 yari nk’intambara arwana buri munsi, kuko yamaze amezi ane ari mu cyumba cy’indembe, ndetse muri ayo mezi ane, abiri yayamaze afite imashini imufasha guhumeka, ni nk’aho ariyo yamuhumekeraga kuko umubiri we wari warananiwe.

    Mubiligi yari arwariye mu bitaro bya UZ Brussel mu Bubiligi guhera mu Ukwakira 2020. Gukira Covid-19 kuri we byari nk’inzozi.

    Mu kiganiro yagiranye na VRT yo mu Bubiligi yagize ati “Inshuro eshatu bemeje ko napfuye. Izo nshuro zose babaga bafashe umwanzuro wo kunkuramo ibyuma byamfashaga guhumeka. Kubw’amahirwe ndongera ngarura ubuzima. Narazutse! Urupfu rwarantinye.”

    “Ntabwo byari byoroshye, nongeye niga kuvuga, niga uko banyeganyeza intoki [..] nari meze nk’uruhinja.”

    Umwe mu baforomo bamwitayeho kuva mu Ukwakira 2020, Brigitte Tuytensy, yavuze ko batekerezaga ko byarangiye agiye gupfa kuko mu minsi ya mbere ajya mu bitaro yari arembye cyane kuburyo gukira kwe babonaga biri kure.

    Yongeyeho ati “Ejo yaje kutubwira ko ashobora gutaha akava mu bitaro. Yashakaga gusezera abaforomo bose bamuvuye mu minsi 105 yamaze mu bitaro, bakamufasha kongera kugenda. Byaradushimishije cyane kuko rwari urugendo rutoroshye na gato.”

    Mubiligi yashimiye aba baganga bamwitayeho, ndetse bakamufasha kongera kuba umuntu nyuma yo kubona urupfu ubugira gatatu.

    Ni gake ushobora kumva umuntu warembejwe na Covid-19 kugera ku rwego nk’urwo yaragezeho yakongera akaba muzima, ariko Mubiligi Stanislas ni umuhamya wabyo ndetse ashimangira ko ubu ameze neza nta kibazo afite nyuma y’amezi arindwi ari mu bitaro.

    Covid-19 ni indwara yatangiye gukwirakwira isi guhera mu ntangiriro za 2020. Kugeza ubu abasaga miliyoni 161 barayanduye, abandi miliyoni 3.34 bahitanwe nayo, kandi imibare iracyiyongera buri munsi ahanini kubera ko iyi virus yihinduranyije kandi ikaza ifite ubukana bwinshi.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari icyizere ko iki cyorezo kizaranduka vuba kuko hirya no hino ku isi batangiye gukingira abaturage nubwo inzira ikiri ndende, aho kugeza ubu abamaze gukingirwa ari miliyari 1.37 muri miliyari zirenga 7 zituye Isi.

    Ingamba zo kwirinda nko gukaraba intoki kenshi, kugira isuku, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera no kwirinda guhurira ahantu hari abantu benshi ni bimwe mubyo abantu bagirwa inama yo kwitwararika.

    Mubiligi Stanislas yabonye urupfu mu maso ye inshuro eshatu mu mezi arindwi yamaze arwaye Covid-19

  • Ubuhamya bwa Hakizimana Bahati ku buryo ibikorwa bya Perezida Kagame byajegeje FDLR –

    Ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bamwe mu bayiteguye bakayishyira mu bikorwa bahungiye mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari nabwo mu myaka yakurikiyeho umutwe wa FDLR [Forces Démocratiques de Libération du Rwanda], watangiye kugaba ibitero bizwi nk’iby’Abacengezi.

    Ni ibitero umutwe wa FDLR yahoze witwa ALIR wagabaga ugamije guhungabanya ubutegetsi no kwica abaturage banze kuyiyoboka. Abahoze muri uyu mutwe barwanira mu mashyamba ya RDC, bavuga ko ubundi ari umutwe ushingiye ku binyoma ariko nanone bigamije kubiba urwango no kongera guhekura igihugu cyababyaye.

    Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, aza gutahuka kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba ari umuhanzi ukoresha amazina ya Pastor Bahati.

    Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko yatanze ubuhamya bw’ubuzima yabayemo imyaka 18 ari muri uyu mutwe wa FDLR. Yabivugiye mu kiganiro yatanze ubwo yitabiraga Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’, ryabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo we n’ababyeyi be bahungiraga mu muri RDC, we yari afite imyaka umunani baba mu Nkambi za Kibumba na Kayindo, ariko mu gihe abandi bahungukaga we n’abandi bakomereje mu mashyamba ya Masisi.

    Ati “Twagezeyo dutangira gutekereza kugaruka mu Rwanda ariko bamwe bakatugira inama yo kudataha ahubwo bakatubwira ko bazatera igihugu bakongera bagafata ubutetetsi. Ubwo nibwo bamwe bagiye muri uyu mutwe wa FDLR.”

    Hakizimana Bahati ariko ngo iyo we n’abana bari mu kigero kimwe babazaga impamvu bari mu buhunguro, babwirwaga ko byaturutse ku Mututsi wabirukanye mu gihugu amaze kwica umubyeyi w’igihugu

    Yakomeje agira ati “Hari igihe higeze kuza icyorezo cy’indwara bita gapfura ahantu twari za Masisi, gapfura yishe abantu benshi, bahise babihindura ngo ni indobo 24 z’uburozi Abatutsi bohereje ngo zirimbure Abahutu, nyuma yahoo ibyari indobo z’uburozi zihinduka gapfura. Mu ntambara y’abacengezi, twagezeyo hari mukuru wanjye ari umusirikare, yakundaga gufata abantu bari hirya no hino akabagarura mu gihugu.”

    Hakizimana Bahati avuga ko uwo mukuru we yamusezeyeho amubwira ko agiye kubohoza igihugu ngo azagaruka kubatwara ariko ngo nyuma ntiyaje kugaruka ndetse amuheruka icyo gihe.

    Hakizimana Bahati avuga kandi ko inyigisho bahererwaga mu mashyamba ya Congo akenshi zabaga ari izibiba urwango zibumvisha uko bagomba kwanga Umututsi aho ava akagera.

    Ati “Icya mbere kwari ukutwereka ko Umututsi atari umunyagihugu w’u Rwanda ahubwo yavuye mu bihugu by’amahanga aza mu Rwanda akurikira umugezin wa Nil ariko bigera ubwo noneho abahutu bari basanzwe mu gihugu babujijwe uburenganzira ubuyobozi bujya mu maboko y’abatutsi. Bageze ubwo batubwira ko no gushakana n’Abatutsi ari icyaha gikomeye.”

    Ibya FDLR bishingiye ku kinyoma

    Hakizimana Bahati yavuze ko mu 2001, aribwo haheruka ibitero by’abacengezi. Kuva icyo gihe ngo urugamba rwaje kubananira bamwe bizana mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe.

    Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe urugamba rw’amasasu rusa nk’aho rwabananiye binjira mu bucuruzi abandi batangira kwiba no gusahura imitungo y’Abaturage bo muri Congo.

    Ati “Basahuraga bavuga ko amafaranga ari ayo gukoresha mu bikorwa byabo ariko icyagiye kigaragara ni uko amafaranga uwamaraga kuyashyira ku mufuka yahitaga agenda twe ba rubanda rugufi tugasigara tuyaryozwa.”

    Hakizimana Bahati yavuze ko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byatangijwe na Perezida Kagame byashegeshe cyane FLDLR

    Hakizimana Bahati avuga ko nyuma yo gutsindwa abagize FDLR basigaye batega iminsi u Rwanda n’abanyarwanda, bavuga ko umunsi manda Perezida Kagame yemererwa n’itegeko nshinga zizarangira bazongera bagasubiranamo.

    Ati “Ndagira ngo urubyiruko rusobanukirwe intambara turwana nazo ndetse n’uburyo basigaye bakoresha, bamaze kubona ko urugamba rw’amasasu rubananiye, basigaye bateze u Rwanda kuri manda ya Perezida Kagame nirangira, ubundi bagasubiranamo natwe tukabona aho twinjirira.”

    Yakomeje agira ati “Impamvu, Perezida wa Repubulika niwe wabatsinze kuva na kera kuko iturufu y’ubumwe n’ubwiyunge yazanye mu banyarwannda, yahise ishegesha leta yakoze Jenoside.”

    Hakizimana Bahati avuga ko abo muri FDLR batumva uburyo Perezida Kagame yashyizeho gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, ugasanga umwana ukomoka ku Mututsi ndetse n’ukomoka ku Muhutu babanye mu mahoro kandi imiryango yabo yarahemukiranye.

    Ati “Ariko noneho batsindwa na politiki Perezida Kagame yari yarazanye y’ubumwe bw’abanyarwanda, icyabayeho ni ukumutegera kuri izo manda, babona abanyarwanda kuko bari bazi icyo bakeneye, basabye ko itegeko nshinga rihindurwa.”

    Ugutsindwa kwa FDLR kandi kugaragarira mu mibare y’abari abarwanyi bayo bagenda bashira urusorongo abandi bagafatwa mpiri bakazanwa mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera.

    Nko mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000. Uyu mutwe kandi watakaje ibice byinshi wakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ibiro bya Perezida Kagame biba mu mitima y’Abanyarwanda

    Hakizimana Bahati yavuze ko indi turufu abo muri FDLR bari bafite yari iyo guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo babwangisha abaturage. Icyo nacyo ngo cyaje gutsindwa kuko ibikorwa bya Perezida Kagame biri mu mitima y’abanyarwanda.

    Ati “Ya turufu ya kabiri nayo iratsindwa, umusaruro bari bayitezeho nawo ntiwagenda neza. Uyu munsi rero ikintu cyabashegeshe, Ibiro bya Perezida ntabwo biri muri Village Urugwiro ahubwo iyo urebye ubona biri mu mitima y’abanyarwanda bose, icyo rero cyatumye batsindwa.”

    Hakizimana Bahati yavuze ko abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda uyu munsi, bakoresha urubyiruko batarufitiye urukundo ahubwo ari ugushaka kurushora mu byago.

    Ati “Umugabo undwaza umutwe, Twagiramungu yaravuze ngo bashake ibitambo, arabwira urubyiruko n’abandi b’abandi ariko abe ntabashora ahubwo arajya gushora ab’abandi [….] arabashora gutyo bidafite aho bishingiye, nabyo ntabwo byamukundiye.”

    Yakomeje agira ati “Bamaze kumenya ko Perezida Kagame ari mu mitima y’abanyarwaanda, niyo mpamvu uyu munsi bari gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho barema imitwe y’inkuru idafite umutwe n’ikibuno ngo abanyarwanda bayisome, bange ubuyobozi n’igihugu cyabo.”

    Hakizimana Bahati yasabye urubyiruko gusigasira ibyiza byagezweho, barwanya ushaka kubiba urwango mu Banyarwanda.

    Hakizimana Bahati yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa n’ibyo abanzi b’u Rwanda batangaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati “Njye ndibuka baratubeshyaga kugeza ubwo batubwira ko umuntu ugeze mu Rwanda atabona uko abaho. Hari n’abantu twabaga tuzi ko bapfuye nyuma tukazabumva kuri Radio Rwanda mu kiganiro ‘Isange mu Bandi’ barimo kudushishikariza gutaha.”

    Uyu mugabo avuga ko ibyo binyoma byatumye afata icyemezo cyo gutaha ndetse ageze mu gihugu yari azi ko azapfukamira abo asanze ariko ngo bamwakiranye urugwiro none ubu ni rwiyemezamirimo ndetse akaba n’umuhanzi ubayeho neza.

    Muri iri huriro hatanzwe ubutumwa butandukanye bugamije gushishikariza urubyiruko gukomera ku bumwe n’amateka by’Abanyarwanda

  • Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi icyifuzo cya Perezida Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga –

    Mu mezi ashize nibwo Perezida Kenyatta yasabye ko uburyo busanzweho bugena uwatowe bukwiye kuvugurwa, hakajyaho uburyo butuma Perezida watsinze atari we uhabwa ububasha bwose, ahubwo n’abamukurikiye bitwaye neza bakaba bagira imyanya bagenerwa muri Guverinoma. Uyu mugambi wari wiswe ‘Build Bridges Initiatives’, BBI.

    Ni umugambi Kenyatta na Raila Odinga bahanganye muri 2017, bemeranyijeho mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko kutumvikana kwabo kwari kwateye imyivumbagatanyo yakurikiye amatora ya 2018, igahitana abantu 90.

    Kenyatta wari watangiye gutegura amatora ya kamparampaka yo gutorera kuri uyu mushinga, yaje guterwa utwatsi n’umwanzuro w’abacamanza batanu bo mu Rukiko rw’Ikirenga, bavuze ko icyifuzo cye kitubahirije amategeko.

    Icyemezo cy’uru Rukiko cyemeje ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza uwo mushinga.

    Uyu mwanzuro wagize uti “Ubusabe bwo guhindura Itegeko Nshinga ni umugambi watangijwe na Perezida kandi itegeko risobanura neza ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza ibikorwa byo guhindura Itegeko Nshinga”.

    Bongeyeho ko Perezida ashobora kuba kugezwa imbere y’ubutabera kubera kwirengagiza Itegeko Nshinga.

    Perezida Kenyatta yangiwe umugambi wo gusaranganya ubutegetsi yari afite

  • Umwuka uri mu batuye ’Bannyahe’ n’ubuyobozi bwa Kigali nyuma y’uko batangiye guhuzwa –

    Ibiganiro by’ubuhuza byitabajwe bitanzwemo igitekerezo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aba baturage bari bararegeye nyuma yo kwanga ingurane bahawe ngo bimuke, aho bahise barega Umujyi wa Kigali ko wabaha ingurane ikwiriye hisunzwe amategeko.

    Ku wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’Urukiko Rukuru.

    Muri ibi biganiro aba baturage bari bahagarariwe n’abanyamategeko batanu aribo Buhuru Pierre Célestin, Songa Jean Claude, Shema Gerard, Ndihokubwayo Innocent na Umumararungu Priscilla, mu gihe Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe na Safari Vianney.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko muri ubu buhuza umuturage wifuza amafaranga make, yifuza 9 700 000 Frw mu gihe ushaka menshi ari 136 000 000 Frw.

    Me Ndihokubwayo Innocent yabwiye IGIHE mu biganiro byabaye, basabye ko Umujyi wa Kigali ushatse wasubira ku kubarira abaturage bundi bushya, hagendewe ku giciro cy’ubutaka uko gihagaze uyu munsi.

    Umujyi wa Kigali warabyishimiye

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko bishimiye ibi biganiro by’ubuhuza n’aba baturage babareze ngo kuko asanga bishobora gutuma ibibazo bagiranye birangira mu mahoro.

    Ati “Kuba harahisemo kurega bariya 27 nyuma bagasaba ko habanza inzira y’ibiganiro twe nk’Umujyi wa Kigali twarabyishimiye icya mbere ni uko ari ibintu byiza. Iyo habaye amakimbirane hagati y’inzego n’abaturage nyuma bikarangira mu bwumvikane, murumva ko ari byiza cyane ni nayo gahunda Leta ifite.”

    Rubingisa yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali wifuza ko ibi biganiro by’ubuhuza byarangira mu mahoro hatitabajwe inkiko, buri muturage kugiti cye agahabwa igisubizo kimunyuze.

    Ati “Rwose natwe twumva bitajya mu rukiko niyo mpamvu mubona hatangiye ibiganiro by’imapande zombi kandi nibikemuka kizaba ari ikintu cyiza.”

    Me Songa Jean Claude uri mu banyamategeko bunganira bamwe mu baturage ba Kangondo na Kibiraro yabwiye IGIHE ko ibiganiro byagenze neza ko kandi Umujyi wa Kigali ufite ubushake bwo kumvikana nabo yunganira Me Songa. Ati ” Nubwo ibiganiro byabereye mu muhezo ariko urabona ko bizagenda neza turabyizeye.”

    Ubuhuza ni imwe mu nzira yemewe n’amatageko abantu bashobora kunyuzamo bagakemura ibibazo byabo cyane cyane ibijyanye n’imanza mbonezamubano.

    Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko ikibazo gikemuriwe mu buhuza kiba gikemutse burundu ku buryo kidasubira mu nkiko bitewe n’uko impande zombi ziba zahujwe.

    Yavuze ko intego y’ubuhuza ari ukugarura ubumwe ku bari bafitanye ibibazo byamaze kugera mu nkiko

    Ikibazo cy’abaturage ba Bannyahe cyatangiye kumvikana cyane mu 2017 ubwo Umujyi wa Kigali wavugaga ko ufite gahunda yo kubimurira mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Busanza, hari bamwe bagaragaje ko batanyuzwe n’iki cyemezo cy’Umujyi banga kujya muri ayo mazu bubakiwe baka ingurane y’amafranga kugira ngo bo bishakira aho bajya kuba. Abemeye kwimuka bo bimuwe mu mwaka ushize wa 2020.

    Ibi biganiro by’ubuhuza byitabiriwe n’abaturage batandukanye bo muri aka gace

    Me Buhuru Pierre uri mu bunganira aba baturage ba Kangondo na Kibiraro

    Umujyi wa Kigali uri kunganirwa na Me Safari Vianney

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza bashya, abasaba kurandura ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu –

    Usibye Dr Muyoboke, abandi barahiye ni Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire François Régis Rukundakuvuga wagiyeho asimbuye Dr Karimunda ndetse na Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera wari umaze igihe ari umucamanza muri uru rukiko.

    Abarahiye uko ari batatu bahawe iyi myanya kuwa 21 Mata 2021 na Perezida Paul Kagame.

    François Régis Rukundakuvuga yarahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire nyuma y’igihe kirekire ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, aho yavuye kuri uwo mwanya agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko ubutabera bukwiriye kwizeza ko abarenze ku mategeko babihanirwa ku buryo bakwirinda kuzabisubira.

    Ati “Abaturage batakaza icyizere mu butabera, iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bizamura izindi manza nyinshi.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abaturage uko baba bangana kose, bakabona ko urwego rw’ubucamanza rurimo ruswa, kandi rukoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, aba ari ibintu bikwiriye kwibazwaho, hagashakwa icyakorwa kugira ngo bihinduke.

    Yavuze ko uko u Rwanda rukomeza kwaguka mu bukungu, ari nako n’ibyifuzo by’abaturage byaguka bityo ko ubutabera bukwiriye kwita ku kurwanya ibyaha bimunga ubukungu.

    Ati “Ubukungu bw’igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka, uko bukura niko ibyifuzo by’abanyarwanda bateze ku gihugu cyabo byiyongera, urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’imibereho y’abanyarwanda rukabigiramo uruhare n’ah’ubundi inshingano zaba zitumvikana batagize urwo ruhare.”

    Yatanze urugero avuga ku ntego igihugu gifite zo kwimakaza ikoranabuhanga, agaragaza ko zidashobora kugerwaho mu gihe ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bitarwanyijwe.

    Ati “Nabaha n’ingero, intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ibyo biba iyo hari icyizere cy’uko ibyasezeranyijwe bizaboneka, bigashingira kandi k’uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa agahanwa.”

    “Amabanki ntashobora kubaho, niba abayafitiye imyenda bashobora kubaho bakoresha inzego z’ubutabera mu gutinda kwishyura cyangwa se ntibanishyure na busa. Amasezerano ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro batubahiriza amategeko bakumirwa bakabihanirwa ndetse kenshi iyo bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye bituma bakwirinda kuzanabisubira cyangwa se n’abandi kugana iyo nzira.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko inzego z’ubutabera zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko, abacamanza bagahora ku isonga mu kubahiriza amategeko bo ubwabo bikanakomereza mu batuye u Rwanda.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko.

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda ni umwe mu barahiye /Ifoto: Ububiko

  • Mu rubanza rwa Rusesabagina havuzwe uburyo FLN yashoje intambara ishaka ibindi “biganiro bya Arusha” –

    Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021 humviswe abarimo Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias Bama Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Rusesabagina Paul we yikuye mu rubanza ku wa 12 Werurwe 2021, abwira Urukiko ko “nta butabera yiteze” kuko “uburenganzira bwe butubahirijwe” .

    Uretse uwo mugabo w’imyaka 66, abandi bose bareganwa uko ari 20 bari mu cyumba cy’iburanisha.

    Urukiko rwatangiye iburanisha rwumva ubwiregure bwa Munyaneza Anastase, ukurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    Mbere yo kwiregura yavuze ko afite ikibazo cyo kuba atabasha guhagarara umwanya munini.

    Icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe ashinjwa yaburanye acyemera. Yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu 1990, maze intambara itangira ari mu ishuri rya gisirikare yarangirijemo mu 1991 ahita ajya muri EX-FAR.

    Yavuze ko mu 1994 yahungiye muri RDC, ahaba igihe maze mu 1997 ajya muri Centrafrique. Yavuze ko mu 1999 yasubiye muri RDC bigizwemo uruhare n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi (UNHCR), agezeyo ajya mu gisirikare cya RDC.

    Mu 2002 Leta ya RDC ngo yavuze ko nta munyamahanga ugomba kuba mu ngabo zayo, maze mu 2003 ajya muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yavuye yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo mu 2005. Icyo gihe cyose Munyaneza yabaga muri FDLR kugeza mu 2016.

    Muri uwo mwaka, FDLR yabayemo ubwumvikane buke hagati y’abayobozi bakuru bayo, bituma icikamo ibice bibiri.

    Wilson Irategeka wari umwe muri abo bayobozi yatangije umutwe we ku ruhande ari wo CNRD-Ubwiyunge, maze na Munyaneza aba ari wo ajyamo kugeza ubwo yafatwaga mu 2017 agafungwa.

    Munyaneza Anastase yabwiye Urukiko ko yabaye muri FDLR na CNRD ariko ko atabaye muri FLN kuko yashinzwe yarafashwe.

    Yasabye urukiko kumurekura kuko ngo nubwo yabaye muri FDLR, amasezerano mpuzamahanga avuga ko abakurikiranwa bahoze muri uwo mutwe ari abakoze ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Ati “Rero kunkurikiranaho iki cyaha kwaba ari nko kuvuguruzanya kw’amategeko.”

    Ku kindi cyaha akurikiranyweho cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, Munyaneza yabwiye Urukiko ko icyo cyaha atacyemera, kuko ubwo yafatwaga yari yaravuye muri FDLR kandi umuntu ukurikiranywaho icyo cyaha ari uwafashwe akiri mu mutwe.

    Yabwiye Urukiko ko mu gihe yawumazemo cyose atigeze akora igikorwa cy’iterabwoba bityo ko icyo cyaha atacyemera.

    Umucamanza yamwibukije ko adakurikiranyweho gukora ibikorwa by’iterabwoba ahubwo ko ari ukuba mu mutwe w’iterabwoba, asubiza ko atabyemera kuko yafashwe atakiwubamo.

    Umwunganizi wa Munyaneza, Me Twajamahoro Herman, yahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho, ashimangira ko imyiregurire y’umukiliya we n’iya mugenzi we wundi yunganiye Nsanzubukire Félicien “irimo ubwenge”.

    Uwo munyamategeko yabwiye Urukiko ko amasezerano Munyaneza yavuze yakozwe hagati y’u Rwanda na RDC mu buryo bwo gushakira ibisubizo ababaga muri iyo mitwe. Kuba Munyaneza nta na kimwe mu byaha bitatu birimo ibya Jenoside, iby’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu ashinjwa, Me Twajamahoro yavuze ko atagomba gukurikiranwa.

    Me Twajamahoro yasubiyemo ko itegeko rireba “uri” mu ishyirahamwe ry’iterabwoba kandi “wemera” atari “wemeye” kuwubamo, kandi Munyaneza “yafashwe atakiwubamo”.

    Hakurikyeho ubwiregure bwa Iyamuremye Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Yemereye urukiko ko yinjiye mu mutwe w’iterabwoba ari wo FLN.

    Iyamuremye yavuze ko mu 1998 abahoze ari abayobozi ba EX-FAR bakoze ubukangurambaga bashaka abasirikire bo kwinjiza mu ngabo za RDC kandi bakabahemba amadolari 100. Nibwo nawe yinjiye mu ngabo.

    Bahise bajyana n’abo bayobozi babakoresha imyitozo ya gisirikare, mu bihe bitandukanye yisanga yageze i Katanga, i Lubumbashi, Kasimba n’ahandi.

    Mu 2001 kugeza mu 2002 yinjiye mu ishuri rya gisirikari i Kamina. Nyuma yo kurangiza amasomo ngo barashweho n’ingabo za RDC, bahungiye mu Burengerazuba bahura n’abasirikari bahoze muri EX-FAR, babasaba kwinjira muri FDLR.

    Iyamuremye yavuze ko yabaye muri uwo mutwe kugeza mu 2016. Ubwo FDLR yacikagamo ibice na we yagiye ku ruhande rwa CNRD-Ubwiyunge, ndetse ni “umwe mu bayishinze”.

    Ageze muri CNRD yagizwe Umusirikare (commander) Mukuru kugeza mu 2019. Iyamuremye yemeye ko yari mu basirikare ba Wilson Irategeka bagombaga kuza gutera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko arabyanga.

    Yavuze ko kutemeranya na bagenzi be gutera u Rwanda byavuye ku kuba yarabajije ibibazo abamuhaga amategeko, ibisubizo bamuhaye ntibyamunyura.

    Ngo yahise asaba umugore we kubwira abayobozi ko afite uburwayi, atangaira gushaka uko yava mu mutwe w’iterabwoba.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo yagiye gushaka ibyangombwa bizamufasha kwambuka umupaka, muri iyo minsi afatwa n’abashinzwe umutekano.

    Iyamuremye yabajijwe n’umucamanza niba yaragize uruhare mu gutoranya abasirikare baza gutera mu Rwanda muri Werurwe 2019, ahakana ko nta ruhare yabigizemo.

    FLN yashakaga imirwano hakaba ibindi biganiro bya Arusha

    Abayobozi bakuru bungirije ba FDLR bagize ubwumvikane buke ubakuriye adahari, maze Wilson Irategeka abwira Iyamuremye kuyobora ingabo zari zishyigikiye ibitekerezo bye, abaha amategeko ndetse aba umwe mu bayobozi bakuru kugeza mu 2019.

    CNRD yaje kwihuza n’Impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina, Iyamuremye agera muri FLN gutyo.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, Iyamuremye yaburanye yemera ko yabaye muri FLN ariko azi ko ari umutwe utavuga rumwe na Leta aho kuba uw’iterabwoba.

    Ati “Nari nzi ko FLN izarwana n’ingabo za Leta y’u Rwanda igafasha Abanyarwanda bari bari muri RDC bakagaruka mu gihugu mu mahoro cyangwa bakagirana ibiganiro nk’ibyabereye Arusha.”

    Ibiganiro bya Arusha bizwi mu mateka y’u Rwanda byabaye hagati ya 1991 na 1994 mu Rwanda ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Umucamanza yamubajije impamvu atafashe umwanzuro wo kuva muri FLN kandi abizi ko ari umutwe ugamije guhungabanya umutekano, undi asubiza ko yatinye ko byamenyekana akicwa.

    Umucamanza yabajije Iyamuremye impamvu yemera ko yabaye muri FLN kandi atemera ko yabaye muri FDLR na CNRD, asobanura ko muri FLN yari azi ko ari umusirikare mu gihe ahandi atabishakaga.

    Yagize ati “FLN nayibayemo ntazi ko ari umutwe w’iterabwoba.”

    Umwunganizi wa Iyamuremye, Me Uramije James, yavuze ko umukiliya we atabazwa icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, kuko ubwo yinjiraga muri FDLR itegeko riyigira umutwe w’iterabwoba ritari ryagasohotse.

    Yakomeje avuga ko kuba Iyamuremye yaranze kumvira abayobozi be bamusabaga kugaba ibitero, yamara kumenya ko umutwe arimo ari uw’iterabwoba akitandukanya nawo agafatirwa ku biro by’abinjira n’abasohoka ashaka kuwusohokamo “ari impamvu nyoroshyacyaha”.

    Yavuze ko Iyamuremye yakurikiranywa harebwa uko yitwaye nyuma yo kumenya ko FLN ari umutwe w’iterabwoba, kandi yasobanuye ko akimara kubimenya yashatse uburyo bwo kuwuvamo.

    Iyamuremye yasabye imbabazi Abanyarwanda ndetse avuga ko yicuza igihe cyose yamaze muri iyo mitwe.

    Niyirora Marcel niwe wakurikiyeho yiregura ku kuba mu mutwe w’ingabo utemewe.

    Yavuze ko yahungiye muri RDC 1994, mu 1996 yerekeza muri Congo Brazzaville inkambi zimaze gusenywa. Mu 1998 yagarutse muri RDC gufasha ingabo z’icyo gihugu kurwana intambara.

    Mu 2001 nawe yagiye mu ishuri rya gisirikare i Kamina, aho yabanaga na Iyamuremye na Munyaneza. Hashize iminsi ingabo za RDC zirabahindukirana zirabirukana. Yahise yinjira muri FDLR.

    Aho ngo niho babaye kugeza mu 2016 ubwo FDLR yacikagamo ibice, Niyirora nawe ajya muri CNRD Ubwiyunge. Yemereye Urukiko ko yabaye muri FDLR azi ko ari umutwe utemewe.

    Niyirora yavuze ko ibiganiro bigamije gutaha mu mahoro byagiye bibaho mu bihe bitandukanye yari abishyigikiye, maze yumvise ko hatangijwe CNRD Ubwiyunge arabyishyimira ahita anayijyamo.

    Yabwiye Urukiko ko nyuma y’aho umuyobozi wabo yababwiye ko bagiye kwihuza na MRCD ya Rusesabagina na RRM ya Sankara.

    Ibyo kwihuza ngo yabimenye ku wa 1 Nyakanga 2017. Bababwiye ko umuyobozi ari Paul Rusesabagina, ariko ko azajya asimburana na Wilson Irategeka, mu 2018 haza kwiyungaho n’ishyaka rya Nsabimana Calixte “Sankara” ubwo nawe yinjira mu bayobozi.

    Niyirora yavuze ko ibitero byagabwe muri Nyaruguru yabimenyeye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuko aho babaga bitavugwaga.

    Ngo amaze kumva iby’ibyo bitero yumvise binyuranyije na bwa bumwe bavugaga, ahitamo kwitandukanya na FLN ariko afatwa n’ingabo za RDC mu 2019. Yafatiwe i Masisi muri Nyakanga 2019.

    Yemereye Urukiko ko yabaye muri FDRL-FOCA na CNRD, aboneraho gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’Urukiko yari ahagaze imbere.

    Yasabye Urukiko kumubabarira icyo cyaha kuko hari n’abandi bagenzi be babanye muri iyo mitwe ariko bakaba baranyujijwe i Mutobo bagasubuzwa mu buzima busanzwe. Yasabye Urukiko ko hasuzumwa niba nta zindi mpamvu zihariye zatuma akurikiranwa.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yavuze ko atacyemera kuko nta bushake cyangwa uruhare yagize mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

    Umucamanza yavuze ko icyo cyaha gishinjwa umuntu kuko yabaye mu mutwe w’iterabwoba abizi ko ari wo, ko bidasaba uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

    Niyirora yavuze ko yabaye muri FDLR atazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Ku cyo kuba muri MRCD/FLN, Niyirora yavuze ko yemera ko yayibayemo ndetse abisabira imbabazi, ariko ko nyuma yo kumenya ko yagabye ibitero by’iterabwoba yahise yitandukanya nayo.

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman, Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata, Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Munyaneza Anastase mbere yo kwiregura yavuze ko afite ikibazo cyo kuba atabasha guhagarara umwanya munini, yemererwa kwicara

    Inteko Iburanisha yungurana ibitekerezo mu gihe urubanza rwari rukomeje

    Iyamuremye Emmanuel yasabye ko yasubizwa mu buzima busanzwe kuko ngo amaze kubona ko ari mu mutwe w’iterabwoba yahise awuvamo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy