Tag: featured

  • Umwuka uri mu batuye ’Bannyahe’ n’ubuyobozi bwa Kigali nyuma y’uko batangiye guhuzwa –

    Ibiganiro by’ubuhuza byitabajwe bitanzwemo igitekerezo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aba baturage bari bararegeye nyuma yo kwanga ingurane bahawe ngo bimuke, aho bahise barega Umujyi wa Kigali ko wabaha ingurane ikwiriye hisunzwe amategeko.

    Ku wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’Urukiko Rukuru.

    Muri ibi biganiro aba baturage bari bahagarariwe n’abanyamategeko batanu aribo Buhuru Pierre Célestin, Songa Jean Claude, Shema Gerard, Ndihokubwayo Innocent na Umumararungu Priscilla, mu gihe Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe na Safari Vianney.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko muri ubu buhuza umuturage wifuza amafaranga make, yifuza 9 700 000 Frw mu gihe ushaka menshi ari 136 000 000 Frw.

    Me Ndihokubwayo Innocent yabwiye IGIHE mu biganiro byabaye, basabye ko Umujyi wa Kigali ushatse wasubira ku kubarira abaturage bundi bushya, hagendewe ku giciro cy’ubutaka uko gihagaze uyu munsi.

    Umujyi wa Kigali warabyishimiye

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko bishimiye ibi biganiro by’ubuhuza n’aba baturage babareze ngo kuko asanga bishobora gutuma ibibazo bagiranye birangira mu mahoro.

    Ati “Kuba harahisemo kurega bariya 27 nyuma bagasaba ko habanza inzira y’ibiganiro twe nk’Umujyi wa Kigali twarabyishimiye icya mbere ni uko ari ibintu byiza. Iyo habaye amakimbirane hagati y’inzego n’abaturage nyuma bikarangira mu bwumvikane, murumva ko ari byiza cyane ni nayo gahunda Leta ifite.”

    Rubingisa yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali wifuza ko ibi biganiro by’ubuhuza byarangira mu mahoro hatitabajwe inkiko, buri muturage kugiti cye agahabwa igisubizo kimunyuze.

    Ati “Rwose natwe twumva bitajya mu rukiko niyo mpamvu mubona hatangiye ibiganiro by’imapande zombi kandi nibikemuka kizaba ari ikintu cyiza.”

    Me Songa Jean Claude uri mu banyamategeko bunganira bamwe mu baturage ba Kangondo na Kibiraro yabwiye IGIHE ko ibiganiro byagenze neza ko kandi Umujyi wa Kigali ufite ubushake bwo kumvikana nabo yunganira Me Songa. Ati ” Nubwo ibiganiro byabereye mu muhezo ariko urabona ko bizagenda neza turabyizeye.”

    Ubuhuza ni imwe mu nzira yemewe n’amatageko abantu bashobora kunyuzamo bagakemura ibibazo byabo cyane cyane ibijyanye n’imanza mbonezamubano.

    Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko ikibazo gikemuriwe mu buhuza kiba gikemutse burundu ku buryo kidasubira mu nkiko bitewe n’uko impande zombi ziba zahujwe.

    Yavuze ko intego y’ubuhuza ari ukugarura ubumwe ku bari bafitanye ibibazo byamaze kugera mu nkiko

    Ikibazo cy’abaturage ba Bannyahe cyatangiye kumvikana cyane mu 2017 ubwo Umujyi wa Kigali wavugaga ko ufite gahunda yo kubimurira mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Busanza, hari bamwe bagaragaje ko batanyuzwe n’iki cyemezo cy’Umujyi banga kujya muri ayo mazu bubakiwe baka ingurane y’amafranga kugira ngo bo bishakira aho bajya kuba. Abemeye kwimuka bo bimuwe mu mwaka ushize wa 2020.

    Ibi biganiro by’ubuhuza byitabiriwe n’abaturage batandukanye bo muri aka gace

    Me Buhuru Pierre uri mu bunganira aba baturage ba Kangondo na Kibiraro

    Umujyi wa Kigali uri kunganirwa na Me Safari Vianney

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza bashya, abasaba kurandura ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu –

    Usibye Dr Muyoboke, abandi barahiye ni Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire François Régis Rukundakuvuga wagiyeho asimbuye Dr Karimunda ndetse na Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera wari umaze igihe ari umucamanza muri uru rukiko.

    Abarahiye uko ari batatu bahawe iyi myanya kuwa 21 Mata 2021 na Perezida Paul Kagame.

    François Régis Rukundakuvuga yarahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire nyuma y’igihe kirekire ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, aho yavuye kuri uwo mwanya agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko ubutabera bukwiriye kwizeza ko abarenze ku mategeko babihanirwa ku buryo bakwirinda kuzabisubira.

    Ati “Abaturage batakaza icyizere mu butabera, iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bizamura izindi manza nyinshi.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abaturage uko baba bangana kose, bakabona ko urwego rw’ubucamanza rurimo ruswa, kandi rukoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, aba ari ibintu bikwiriye kwibazwaho, hagashakwa icyakorwa kugira ngo bihinduke.

    Yavuze ko uko u Rwanda rukomeza kwaguka mu bukungu, ari nako n’ibyifuzo by’abaturage byaguka bityo ko ubutabera bukwiriye kwita ku kurwanya ibyaha bimunga ubukungu.

    Ati “Ubukungu bw’igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka, uko bukura niko ibyifuzo by’abanyarwanda bateze ku gihugu cyabo byiyongera, urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’imibereho y’abanyarwanda rukabigiramo uruhare n’ah’ubundi inshingano zaba zitumvikana batagize urwo ruhare.”

    Yatanze urugero avuga ku ntego igihugu gifite zo kwimakaza ikoranabuhanga, agaragaza ko zidashobora kugerwaho mu gihe ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bitarwanyijwe.

    Ati “Nabaha n’ingero, intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ibyo biba iyo hari icyizere cy’uko ibyasezeranyijwe bizaboneka, bigashingira kandi k’uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa agahanwa.”

    “Amabanki ntashobora kubaho, niba abayafitiye imyenda bashobora kubaho bakoresha inzego z’ubutabera mu gutinda kwishyura cyangwa se ntibanishyure na busa. Amasezerano ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro batubahiriza amategeko bakumirwa bakabihanirwa ndetse kenshi iyo bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye bituma bakwirinda kuzanabisubira cyangwa se n’abandi kugana iyo nzira.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko inzego z’ubutabera zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko, abacamanza bagahora ku isonga mu kubahiriza amategeko bo ubwabo bikanakomereza mu batuye u Rwanda.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko.

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda ni umwe mu barahiye /Ifoto: Ububiko

  • Mu rubanza rwa Rusesabagina havuzwe uburyo FLN yashoje intambara ishaka ibindi “biganiro bya Arusha” –

    Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021 humviswe abarimo Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias Bama Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Rusesabagina Paul we yikuye mu rubanza ku wa 12 Werurwe 2021, abwira Urukiko ko “nta butabera yiteze” kuko “uburenganzira bwe butubahirijwe” .

    Uretse uwo mugabo w’imyaka 66, abandi bose bareganwa uko ari 20 bari mu cyumba cy’iburanisha.

    Urukiko rwatangiye iburanisha rwumva ubwiregure bwa Munyaneza Anastase, ukurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    Mbere yo kwiregura yavuze ko afite ikibazo cyo kuba atabasha guhagarara umwanya munini.

    Icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe ashinjwa yaburanye acyemera. Yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu 1990, maze intambara itangira ari mu ishuri rya gisirikare yarangirijemo mu 1991 ahita ajya muri EX-FAR.

    Yavuze ko mu 1994 yahungiye muri RDC, ahaba igihe maze mu 1997 ajya muri Centrafrique. Yavuze ko mu 1999 yasubiye muri RDC bigizwemo uruhare n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi (UNHCR), agezeyo ajya mu gisirikare cya RDC.

    Mu 2002 Leta ya RDC ngo yavuze ko nta munyamahanga ugomba kuba mu ngabo zayo, maze mu 2003 ajya muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yavuye yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo mu 2005. Icyo gihe cyose Munyaneza yabaga muri FDLR kugeza mu 2016.

    Muri uwo mwaka, FDLR yabayemo ubwumvikane buke hagati y’abayobozi bakuru bayo, bituma icikamo ibice bibiri.

    Wilson Irategeka wari umwe muri abo bayobozi yatangije umutwe we ku ruhande ari wo CNRD-Ubwiyunge, maze na Munyaneza aba ari wo ajyamo kugeza ubwo yafatwaga mu 2017 agafungwa.

    Munyaneza Anastase yabwiye Urukiko ko yabaye muri FDLR na CNRD ariko ko atabaye muri FLN kuko yashinzwe yarafashwe.

    Yasabye urukiko kumurekura kuko ngo nubwo yabaye muri FDLR, amasezerano mpuzamahanga avuga ko abakurikiranwa bahoze muri uwo mutwe ari abakoze ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Ati “Rero kunkurikiranaho iki cyaha kwaba ari nko kuvuguruzanya kw’amategeko.”

    Ku kindi cyaha akurikiranyweho cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, Munyaneza yabwiye Urukiko ko icyo cyaha atacyemera, kuko ubwo yafatwaga yari yaravuye muri FDLR kandi umuntu ukurikiranywaho icyo cyaha ari uwafashwe akiri mu mutwe.

    Yabwiye Urukiko ko mu gihe yawumazemo cyose atigeze akora igikorwa cy’iterabwoba bityo ko icyo cyaha atacyemera.

    Umucamanza yamwibukije ko adakurikiranyweho gukora ibikorwa by’iterabwoba ahubwo ko ari ukuba mu mutwe w’iterabwoba, asubiza ko atabyemera kuko yafashwe atakiwubamo.

    Umwunganizi wa Munyaneza, Me Twajamahoro Herman, yahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho, ashimangira ko imyiregurire y’umukiliya we n’iya mugenzi we wundi yunganiye Nsanzubukire Félicien “irimo ubwenge”.

    Uwo munyamategeko yabwiye Urukiko ko amasezerano Munyaneza yavuze yakozwe hagati y’u Rwanda na RDC mu buryo bwo gushakira ibisubizo ababaga muri iyo mitwe. Kuba Munyaneza nta na kimwe mu byaha bitatu birimo ibya Jenoside, iby’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu ashinjwa, Me Twajamahoro yavuze ko atagomba gukurikiranwa.

    Me Twajamahoro yasubiyemo ko itegeko rireba “uri” mu ishyirahamwe ry’iterabwoba kandi “wemera” atari “wemeye” kuwubamo, kandi Munyaneza “yafashwe atakiwubamo”.

    Hakurikyeho ubwiregure bwa Iyamuremye Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Yemereye urukiko ko yinjiye mu mutwe w’iterabwoba ari wo FLN.

    Iyamuremye yavuze ko mu 1998 abahoze ari abayobozi ba EX-FAR bakoze ubukangurambaga bashaka abasirikire bo kwinjiza mu ngabo za RDC kandi bakabahemba amadolari 100. Nibwo nawe yinjiye mu ngabo.

    Bahise bajyana n’abo bayobozi babakoresha imyitozo ya gisirikare, mu bihe bitandukanye yisanga yageze i Katanga, i Lubumbashi, Kasimba n’ahandi.

    Mu 2001 kugeza mu 2002 yinjiye mu ishuri rya gisirikari i Kamina. Nyuma yo kurangiza amasomo ngo barashweho n’ingabo za RDC, bahungiye mu Burengerazuba bahura n’abasirikari bahoze muri EX-FAR, babasaba kwinjira muri FDLR.

    Iyamuremye yavuze ko yabaye muri uwo mutwe kugeza mu 2016. Ubwo FDLR yacikagamo ibice na we yagiye ku ruhande rwa CNRD-Ubwiyunge, ndetse ni “umwe mu bayishinze”.

    Ageze muri CNRD yagizwe Umusirikare (commander) Mukuru kugeza mu 2019. Iyamuremye yemeye ko yari mu basirikare ba Wilson Irategeka bagombaga kuza gutera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko arabyanga.

    Yavuze ko kutemeranya na bagenzi be gutera u Rwanda byavuye ku kuba yarabajije ibibazo abamuhaga amategeko, ibisubizo bamuhaye ntibyamunyura.

    Ngo yahise asaba umugore we kubwira abayobozi ko afite uburwayi, atangaira gushaka uko yava mu mutwe w’iterabwoba.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo yagiye gushaka ibyangombwa bizamufasha kwambuka umupaka, muri iyo minsi afatwa n’abashinzwe umutekano.

    Iyamuremye yabajijwe n’umucamanza niba yaragize uruhare mu gutoranya abasirikare baza gutera mu Rwanda muri Werurwe 2019, ahakana ko nta ruhare yabigizemo.

    FLN yashakaga imirwano hakaba ibindi biganiro bya Arusha

    Abayobozi bakuru bungirije ba FDLR bagize ubwumvikane buke ubakuriye adahari, maze Wilson Irategeka abwira Iyamuremye kuyobora ingabo zari zishyigikiye ibitekerezo bye, abaha amategeko ndetse aba umwe mu bayobozi bakuru kugeza mu 2019.

    CNRD yaje kwihuza n’Impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina, Iyamuremye agera muri FLN gutyo.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, Iyamuremye yaburanye yemera ko yabaye muri FLN ariko azi ko ari umutwe utavuga rumwe na Leta aho kuba uw’iterabwoba.

    Ati “Nari nzi ko FLN izarwana n’ingabo za Leta y’u Rwanda igafasha Abanyarwanda bari bari muri RDC bakagaruka mu gihugu mu mahoro cyangwa bakagirana ibiganiro nk’ibyabereye Arusha.”

    Ibiganiro bya Arusha bizwi mu mateka y’u Rwanda byabaye hagati ya 1991 na 1994 mu Rwanda ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Umucamanza yamubajije impamvu atafashe umwanzuro wo kuva muri FLN kandi abizi ko ari umutwe ugamije guhungabanya umutekano, undi asubiza ko yatinye ko byamenyekana akicwa.

    Umucamanza yabajije Iyamuremye impamvu yemera ko yabaye muri FLN kandi atemera ko yabaye muri FDLR na CNRD, asobanura ko muri FLN yari azi ko ari umusirikare mu gihe ahandi atabishakaga.

    Yagize ati “FLN nayibayemo ntazi ko ari umutwe w’iterabwoba.”

    Umwunganizi wa Iyamuremye, Me Uramije James, yavuze ko umukiliya we atabazwa icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, kuko ubwo yinjiraga muri FDLR itegeko riyigira umutwe w’iterabwoba ritari ryagasohotse.

    Yakomeje avuga ko kuba Iyamuremye yaranze kumvira abayobozi be bamusabaga kugaba ibitero, yamara kumenya ko umutwe arimo ari uw’iterabwoba akitandukanya nawo agafatirwa ku biro by’abinjira n’abasohoka ashaka kuwusohokamo “ari impamvu nyoroshyacyaha”.

    Yavuze ko Iyamuremye yakurikiranywa harebwa uko yitwaye nyuma yo kumenya ko FLN ari umutwe w’iterabwoba, kandi yasobanuye ko akimara kubimenya yashatse uburyo bwo kuwuvamo.

    Iyamuremye yasabye imbabazi Abanyarwanda ndetse avuga ko yicuza igihe cyose yamaze muri iyo mitwe.

    Niyirora Marcel niwe wakurikiyeho yiregura ku kuba mu mutwe w’ingabo utemewe.

    Yavuze ko yahungiye muri RDC 1994, mu 1996 yerekeza muri Congo Brazzaville inkambi zimaze gusenywa. Mu 1998 yagarutse muri RDC gufasha ingabo z’icyo gihugu kurwana intambara.

    Mu 2001 nawe yagiye mu ishuri rya gisirikare i Kamina, aho yabanaga na Iyamuremye na Munyaneza. Hashize iminsi ingabo za RDC zirabahindukirana zirabirukana. Yahise yinjira muri FDLR.

    Aho ngo niho babaye kugeza mu 2016 ubwo FDLR yacikagamo ibice, Niyirora nawe ajya muri CNRD Ubwiyunge. Yemereye Urukiko ko yabaye muri FDLR azi ko ari umutwe utemewe.

    Niyirora yavuze ko ibiganiro bigamije gutaha mu mahoro byagiye bibaho mu bihe bitandukanye yari abishyigikiye, maze yumvise ko hatangijwe CNRD Ubwiyunge arabyishyimira ahita anayijyamo.

    Yabwiye Urukiko ko nyuma y’aho umuyobozi wabo yababwiye ko bagiye kwihuza na MRCD ya Rusesabagina na RRM ya Sankara.

    Ibyo kwihuza ngo yabimenye ku wa 1 Nyakanga 2017. Bababwiye ko umuyobozi ari Paul Rusesabagina, ariko ko azajya asimburana na Wilson Irategeka, mu 2018 haza kwiyungaho n’ishyaka rya Nsabimana Calixte “Sankara” ubwo nawe yinjira mu bayobozi.

    Niyirora yavuze ko ibitero byagabwe muri Nyaruguru yabimenyeye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuko aho babaga bitavugwaga.

    Ngo amaze kumva iby’ibyo bitero yumvise binyuranyije na bwa bumwe bavugaga, ahitamo kwitandukanya na FLN ariko afatwa n’ingabo za RDC mu 2019. Yafatiwe i Masisi muri Nyakanga 2019.

    Yemereye Urukiko ko yabaye muri FDRL-FOCA na CNRD, aboneraho gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’Urukiko yari ahagaze imbere.

    Yasabye Urukiko kumubabarira icyo cyaha kuko hari n’abandi bagenzi be babanye muri iyo mitwe ariko bakaba baranyujijwe i Mutobo bagasubuzwa mu buzima busanzwe. Yasabye Urukiko ko hasuzumwa niba nta zindi mpamvu zihariye zatuma akurikiranwa.

    Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yavuze ko atacyemera kuko nta bushake cyangwa uruhare yagize mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

    Umucamanza yavuze ko icyo cyaha gishinjwa umuntu kuko yabaye mu mutwe w’iterabwoba abizi ko ari wo, ko bidasaba uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

    Niyirora yavuze ko yabaye muri FDLR atazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Ku cyo kuba muri MRCD/FLN, Niyirora yavuze ko yemera ko yayibayemo ndetse abisabira imbabazi, ariko ko nyuma yo kumenya ko yagabye ibitero by’iterabwoba yahise yitandukanya nayo.

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman, Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata, Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, Munyaneza Anastase alias Job Kuramba, Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba, Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Munyaneza Anastase mbere yo kwiregura yavuze ko afite ikibazo cyo kuba atabasha guhagarara umwanya munini, yemererwa kwicara

    Inteko Iburanisha yungurana ibitekerezo mu gihe urubanza rwari rukomeje

    Iyamuremye Emmanuel yasabye ko yasubizwa mu buzima busanzwe kuko ngo amaze kubona ko ari mu mutwe w’iterabwoba yahise awuvamo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Minisitiri Busingye yasabye Abanya-Gisenyi kwirinda abagoreka amateka bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri –

    Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2021, ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura imibiri 142 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 yabonetse mu Kibuga cy’Indege cya Gisenyi no kwimurira indi 448 mu rwibutso rwa Komine Rouge.

    Iki gikorwa cyahuriranye na gahunda ngarukamwaka ya ‘Ibuka Gisenyi’ aho hibukwa Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi cyane cyane kuri Komine Rouge.

    Minisitiri Busingye Johnston akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasabye abaturage kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kwerekana ko habaye n’indi yakorewe Abahutu.

    Ati “Hari abashaka kugoreka amateka bakumva ko batayemera uko bigomba, bamwe bayisesekaho Jenoside ya kabiri babeshya ko haba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu.”

    “Twibukiranye neza ko muri iki gice cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi habaye intambara y’abacengezi hakaba haraguyemo abantu ariko usanga abashaka kugoreka amateka, izo mpfu bazigereka ku Ngabo z’u Rwanda nyamara abari hano murabizi. Ubukana bw’intambara y’abacengezi n’intego yabo yo gusoza umugambi wa Jenoside ntawe utabizi, ahubwo Ingabo z’u Rwanda zikaba zarabatsinze zikagarura umutekano.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yahumurije abarokotse bari bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Rugerero, abizeza ko ibimenyetso by’amateka aribwo bizabungwabungwa neza.

    Ati ’’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena guhuza inzibutso, rigena ko nubundi ahavuye imibiri hasigwa ikimenyetso. Kirahasigwa ariko hari igihe bidashoboka bitewe n’uko hari ibindi bikorwa bihateganyirijwe, aho bidashoboka n’ubundi amateka ajyanwa aho imibiri yimuriwe. Hashyirwa amateka yose aranga abahashyinguye, aho bakomoka, aho biciwe, uko Jenoside yagenze ubuhamya n’ibindi bimenyetso hakajya n’igice kiranga ababishe.”

    Urwibutso rwa Komine Rouge kuri ubu rukaba rushyinguwemo imibiri 5 203 y’Abatutsi bazize Jenoside baguye mu bice bitandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

    Minisitiri Busingye yasabye abanya-Gisenyi kwirinda abagoreka amateka bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri

    Imibiri 142 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 yabonetse mu Kibuga cy’Indege cya Gisenyi igezwa aho yagombaga gushyingurwa mu cyubahiro

    Byari agahinda gakomeye ku babuze ababo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko amateka y’iyi mibiri yimuwe azakomeza kubungabungwa

    Minisitiri Busingye yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Urubyiruko rusaga 300 rwahuriye mu nama yiga ku guhangana n’abapfobya Jenoside (Amafoto) –

    Iri huriro ryabereye ku Intare Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021. Ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y’Urubyiruko rw’Abanyeshuri n’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP, Pan African Movement n’ izindi nzego.

    Iri huriro ryitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye.

    Biteganyijwe ko abitabiriye barahabwa ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’ibyo urubyiruko rwitezweho mu rugamba rwo guhashya abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi nzego zose zitangaza ko intego rusange y’iri huriro ari ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu butumwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’Isi yose ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, yavuze ko nta mpamvu n’imwe ikwiye kubuza Abanyarwanda kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Niba abahakana amateka y’ibyabaye bitabateye isoni, njyewe, wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Ubu butumwa bwakurikiwe n’impanuro Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’ Ikirenga w’ Umuryango Imbuto Foundation yatanze.

    Yavuze ko “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Dukomeze twubake Igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

    Ubu butumwa bw’ abayobozi bakuru bwongeye kwibutsa igitekerezo- ngiro cy’Igihango cy’Urungano urubyiruko rwagiranye n’ igihugu muri Kamena 2013, mu biganiro bya ’Ndi Umunyarwanda.’

    Nibwo urubyiruko rwiyemeje ko Jenoside itazongera kubaho kandi ko ruzahora ku ruhembe mu kuyikumira, kurwanya ingengabitekerezo yayo, kurwanya abayihakana n’abayipfobya ndetse no guhuranira kubaka u Rwanda rubereye buri Munyarwanda.

    Biteganyijwe ko uru rubyiruko rusaga 300 ruri buganire ku ngingo zitandukanye zirimo no kurebera hamwe uko rwahangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ni umwe mu bayobozi bakuru bari muri ibi biganiro

    Pasiteri Antoine Rutayisire umenyerewe mu nyigisho zifasha urubyiruko nawe ari muri ibi biganiro

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • BNR iri mu bushakashatsi buzagena igiciro cya serivisi za ‘Mobile Money’ –

    Imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rwa buri gihugu ni ingenzi kuko byihutisha ihererekanya ry’amafaranga, bigatanga amakuru ashobora gushingirwaho mu gufata ingamba runaka, bikagabanya ikiguzi cyo gukoresha amafaranga ndetse bikanongera umutekano w’abantu n’amafaranga yabo muri rusange.

    Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zariyongereye, agaciro k’amafaranga yishyuwe hifashishijwe ikoranabuhanga kageze kuri miliyari 3.950 Frw, muri Werurwe 2021 kavuye kuri miliyari 736 Frw muri Werurwe 2020 izamuka rya 92%.

    Ibi kandi binajyana n’amafaranga ibigo by’itumanaho bibikiye abakiliya babyo muri banki, kuko yageze kuri miliyari 66.6 Frw muri Werurwe 2021 avuye kuri miliyari 46.3 Frw muri Werurwe 2020.

    N’ubwo iri zamuka ritanga icyizere ariko, hari benshi mu baturage bakunze kumvikana bavuga ko babangamiwe n’igiciro cyo hejuru bakatwa kuri serivisi zo kohereza no kubikuza amafaranga, ibishobora gutuma basubira ku gukoresha amafaranga atangwa mu ntoki.

    Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, aherutse kuvuga bari gukora ubushakashatsi ku biciro byo kohererezanya amafaranga, aho bari mu gukorana n’inzego bireba mu gukemura ibi bibazo.

    Ati “Dushobora kuba tudafite igisubizo nka Banki Nkuru ku buryo bwo kugena igiciro, ariko biri mu nyungu za buri wese kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana. Ni inyungu kuri Leta, ariko nanone ni inyungu ku zindi bakora mu rwego rw’imari”.

    Rwangombwa yongeyeho ko izi nyungu zihuriweho ku rwego rw’imari, zatumye inzego zose zijya mu biganiro kugira ngo harebwe uburyo iki kibazo cyakemurwa.

    BNR iri mu bushakashatsi bugamije kurebera hamwe ibiciro by’amafaranga akatwa ku kohererezanya amafaranga

  • Abapolisi bagaragaye bakubita uwari watorotse kasho bagiye gukurikiranwa –

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho y’abantu bane bambaye imyenda isanzwe, bateruye umuntu bamwerekeza ahari haparitse iyo modoka.

    Mu kumugeza kuri iyo modoka, babiri bagaragaye bamukubita ibipfunsi ubwo bashakaga kuyimwinjizamo. Hari umuturage wifashishije urukuta rwe rwa Twitter, abaza Polisi y’Igihugu niba yaba yamenye iby’uwo muntu, icyo yafatiwe, abamukubitaga n’aho bamujyanye.

    Polisi yasubije ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili. Ngo ni umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

    Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe mategeko.”

    Polisi y’u Rwanda imaze igihe ishyira imbaraga mu kunoza imikorere y’abayigize, aho urenga ku mahame ayiranga afatirwa ibihano.


  • Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bahaye amazi meza abaturage –

    Amazi yahawe aba baturage ari mu byiciro bibiri, hari ari mu bigega Polisi y’u Rwanda ishyira abaturage aho batuye n’andi anyura mu miyoboro y’amazi (Nayikondo).

    Igikorwa cyo gushyikiriza aba baturage amazi cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu Murwa Mukuru wa Centrafrique (FPU-1), CSP Claude Bizimana.

    CSP Bizimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda kwegereza abaturage amazi biri muri gahunda yo kubacungira umutekano kugira ngo harindwe ingaruka zaterwa no kujya kuyashaka kure bakaba bagirirwa nabi.

    Ikindi kandi bijyanye no kurinda abana n’abagore kujya muri ibyo bikorwa bibashora mu mirimo yatuma bahura n’ihohoterwa.

    Ati “ Iki gikorwa cyo gutanga amazi kiri mu rwego rwo gukomeza gucungira umutekano aba baturage kuko byabasabaga kujya gushaka amazi kure nyamara bashobora kuhahurira n’inyeshyamba zikaba zabagirira nabi. Ni no mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo kuko ni meza aratuma bagira isuku.”

    CSP Bizimana yakomeje abwira aba baturage ko ibikorwa bya Polisi bitazajya bigarukira mu kurinda aba baturage gusa ko ahubwo bazakomeza gufatanya no mu bindi by’iterambere n’imibereho myiza birimo umuganda gufatanya mu burezi, kuboneza imirire bubaka uturima tw’igikoni, ubuvuzi n’ibindi.

    Yabasabye kuzajya bafata neza amazi bahawe ntibayapfushe ubusa kuko amazi ari ubuzima.

    Umwe mu bahawe amazi, Yvas Tarcosuss Kola, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibitaho ntibagarukire mu kubacungira umutekano mu nkambi gusa ahubwo bakabafasha kwiyubaka mu bundi buzima.

    Yavuze ko bakoraga ibilometero byinshi bajya gushaka amazi kandi nayo atari meza.

    Ati “ Twari dufite ikibazo cy’amazi kidukomereye, byadusabaga kuva mu nkambi tukajya kuyashaka hanze kandi naho ni mu mugezi ntabwo ari meza. Twabaga dufite ibyago byo kuba twahurira mu nzira n’abagizi ba nabi bakatugirira nabi cyane cyane abagore n’abakobwa.”

    Yakomeje ashimira Abapolisi b’u Rwanda uburyo barangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko bazirikana ko impunzi bashinzwe kurinda zidakeneye umutekano gusa ahubwo bakagerekaho no kubagezaho ibikorwa bibahindurira ubuzima nko kubafasha kwicungira umutekano no kuzamura imibereho myiza.

    Si ubwa mbere Abapolisi b’u Rwanda bakoze igikorwa nk’iki cyo gushyikiriza abaturage amazi meza kuko no mu 2019 irindi tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryari ryahaye abaturage amazi meza impunzi ziri mu Murwa wa Bangui ahitwa ahitwa Saint Paul I.

    Mu 2020 nibwo Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui batangiye umushinga mugari wo kwegereza abaturage amazi meza.

    Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y’abaturage

    Mu bice byinshi bya Centrafrique, abaturage nta mazi meza bagira

  • Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi wa Africa CDC n’uwa Buffet Foundation –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko abo bayobozi yabakiriye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, ariko ntibyatangaje ibyo baganiriyeho.

    Uruzinduko rwa Dr John Nkengasong mu Rwanda rwabaye mu gihe Afurika yugarijwe n’ibibazo byo guhangana na COVID-19 aho kugeza ubu kubona inkingo bikiyigoye, ndetse hakaba hatangiye kugaragara ubwandu bw’ubwoko bwabonetse mu Buhinde bikekwa ko ari bwo buri kuhoreka imbaga.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakomeje kugaruka kenshi ku mbogamizi Afurika ihura nazo mu guhashya Coronavirus, aho yasabye ko hakwigwa no ku buryo inkingo zatangira gukorerwa mu bihugu byayo kugira ngo izibone bitagoranye.

    U Rwanda rwo ubu ruri mu biganiro n’abakora inkingo ngo harebwe uko zatangira gukorerwa mu gihugu nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, aheruka kubitangariza RBA.

    Urugendo rwa Dr Senait Fisseha uhagarariye Susan Thompson Buffet Foundation ku Isi narwo rubaye nyuma y’uko muri Kanama 2020 uwo muryango wari wasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo kuhashyira icyicaro cyawo muri Afurika.

    Uwo muryango udaharanira inyungu usibye gufasha abanyeshuri bo muri Leta ya Nebraska mu myigire, usanzwe unashyigikira ibikorwa bigamije iterambere ry’abagore.

    Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye umuyobozi wa Africa CDC, Dr John Nkengasong (iburyo) n’Umuyobozi wa Thompson Buffet Foundation, Dr Senait Fisseha

  • Cimerwa Plc yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ibikorwa byo kwibuka byabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho bamwe mu bayobozi bakuru b’uruganda barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya PPC Ltd cyo muri Afurika y’Epfo, ari na cyo cyashoye imari muri Cimerwa Plc, Roland Van Wijnen, n’abandi barimo Umuyobozi wa PPC Ltd mu mashami yayo ari mu mahanga, Mokate Ramafoko ndetse n’Umuyobozi wa Cimerwa Plc mu Rwanda, Albert Sigei.

    Mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Roland Van Wijnen, yavuze ko ibyabaye bikwiye kuvugwa uko biri, bityo ko ntawe ukwiye kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byarabaye ku mugaragaro.

    Yagize ati “Kuza aha bidufasha kongera kuzirikana ibyabaye, biduha kunguka ubumenyi ku mateka no kumenya ukuri, kubera ko ibyabaye hano usanga abantu benshi batabivuga uko biri. Ndahamagarira ko ibikorwa byo kubaka inzibutso byakomeza gushyirwamo imbaraga kubera ko ari ingenzi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.”

    Yongeyeho ko u Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero kubera ibyo rwigejejeho rusize inyuma amateka atoroshye.

    Yagize ati “Ni inshuro ya gatatu nsuye u Rwanda ariko buri gihe uko ngarutse ntangazwa n’iterambere ridahwema kugaragara muri iki gihugu. U Rwanda nk’ igihugu n’ibyo rwigejejeho bikwiye kubera ibindi bihugu isomo. Iki gihugu ni ‘diamond’ (ibuye ry’agaciro).’’

    Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Gisozi, aba bayobozi bahise berekeza mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Muganza ahubatswe Uruganda rwa Cimerwa Plc, hibukwa Abatutsi baho barimo n’abari abakozi b’uruganda n’imiryango yabo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu muhango wo kwibuka, aba bakozi ba Cimerwa Plc n’abayobozi ba PPC Ltd, bashyize indabo ku hashyizwe ibuye ririho amazina y’abo bakozi mu rwego rwo kubazirikana no kubaha agaciro.

    Mu bakozi ba Cimerwa Plc bishwe, barimo n’abanyeshuri bo muri Kaminuza bishwe mu bihe by’ikiruhuko, ubwo babaga bagiye gukora muri Cimerwa Plc.

    CIMERWA ikomeje kuba hafi abarokotse Jenoside mu gace ka Bugarama ibafashisha imishinga itandukanye irimo kububakira no kubasanira inzu, kwishyurira abana amashuri no kubaha inka aho uyu mwaka hatanzwe ebyiri.

    Abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi barebye amashusho akubiyemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside

    Bahaye icyubahiro imibiri y’abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Ibikorwa byo kwibuka abari abakozi ba Cimerwa bishwe muri Jenoside byitabiriwe n’abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Hafashwe umunota wo kwibuka 58 bari abakozi ba Cimerwa n’imiryango yabo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyir’uruganda rutunganya sima, PPC, Roland Van Wijnen yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abakozi ba Cimerwa

    Uhereye ibumoso: Uwashinze PPC, Roland Van Wijnen; Umuyobozi wa PPC ku rwego Mpuzamahanga, Mokate Ramafoko; Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Albert Sigei n’Umuyobozi mukuru ushinzwe Imari muri CIMERWA, John Bugunya

    Hashyizwe indabo ku rukuta rwashyizweho amazina y’abishwe muri Jenoside mu rwego rwo kurushaho kubazirikana