Tag: featured

  • Nterwa isoni no kuvuga inkuru z’abana bafashwe ku ngufu- Bishop Rucyahana –

    Imibare igaragaza ko ibirego bigera kuri 3 662 birebana n’ihohoterwa ry’abana aribyo bimaze gutangwa kuva muri Nyakanga 2020 kugera muri Werurwe 2021, ibintu bituma hibazwa igikomeje kutiza umurindi ibi bikorwa bya kinyamaswa.

    Ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda harimo ihohoterwa rikorerwa abana, byaganiriweho mu kiganiro gitegura umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango uzaba tariki ya 15 Gicurasi 2021, cyahuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, barimo imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’imiryango ishamikiye ku myizerere n’inzego zitandukanye za Leta.

    Ibi biganiro byari bigamije kwigira hamwe uko ibibazo bikigaragara mu muryango Nyarwanda byashakirwa umuti, hakubakwa umuryango ufite intumbero y’iterambere.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana yavuze ko biteye isoni guhora abantu bumva inkuru z’abahohoteye abana, nyamara ntihagire igikorwa ngo bicike burundu.

    Yagize ati “Hari abana b’abakobwa bononwa mwe mubyita ko basambanya ariko njyewe siko mbyemera ahubwo barabonona, ni ibyanjye ntabwo nakuraho amategeko kuko niko abanyamategeko babyanditse. Birambabaza mu mutima ku buryo ntinya kuvuga imibare y’abana bononwa mu bantu.”

    Yakomeje agira ati “Ntinya gusohora iyo mibare kuko birambabaza, niba rero tugeze aho guceceka tukababazwa n’ibiriho tutabivuga ni ikibazo […] ikibazo dufite ni imyumvire ku muryango, nibyo hagomba kugira igikorwa kandi tugahuza amaboko tukareba ngo umwana uvukira mu muryango ahabwa ubumenyi bungana iki?”

    Mu birego by’abahohoteye abana guhera muri Nyakanga 2020 kugeza Werurwe 2021, ibigera ku 2072 nibyo byashyikirijwe inkiko naho ibirego bisaga 1396 byafunzwe bitaragera mu rubanza kuko byaburiwe ibimenyetso bifatika.

    Bishop Rucyahana yavuze ko nubwo uwononnye umwana yagirwa umwere, bikibangamiye abahohotewe kuko bamwe muri bo baba bahuye n’ihungabana, abandi bagira ibikomere by’umutima bityo ko ntawe ukwiye gucika intege ahubwo buri wese akwiye guhaguruka akabyamaganira kure.

    Undi wagize icyo abivugaho mu basesenguraga ibibazo bikibangamiye umuryango ni Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga yavuze ko ahanini bigiterwa n’urukundo mu bantu rwakonje aho nta muntu ugihangayikishwa n’umwana w’undi.

    Yatanze urugero agira ati “ Umwana yabura ugasanga ba nyir’umwana n’umudugudu ntacyo bibabwiye ariko inkoko yabura ugasanga ubuzima bwahagaze.”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ikibazo cy’abana bononwa bahagurukiye bafatanyije n’izindi nzego ariko ko guhangana nacyo bitaba ibya Minisiteri gusa ahubwo buri wese akwiye kubigiramo uruhare kugira ngo bicike burundu.

    Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu Rwanda ibyaha by’ihohoterwa bigenda byiyongera umusubirizo, aho muri 2018 hagaragaye ibirego 3 152, naho muri 2019 bigera kuri 3 623.

    Bishop Rucyahana yavuze ko biteye isoni guhora bavuga abantu bahohoteye abana kandi ntihagire igikorwa ngo bicike

    Ubwo basesenguraga ibibazo bikibangamiye umuryango ihohoterwa rikorerwa abana na ryo ryagarutsweho nk inzitizi ikomeye

  • Dr Isaac Munyakazi yatakambiye urukiko, Gahima asaba gupimwa intoki –

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw, gusa ahita ajuririra iki cyemezo.

    Ibyaha Munyakazi aregwa bishingiye ku manyanga bivugwa ko yakozwe yo gufasha ikigo Good Harvest School n’abanyeshuri bacyo kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

    Muri uru rubanza Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdu, akaba na nyiri iki kigo cya Good Harvest School na we wakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuri uyu wa 14 Gicurasi nibwo Inteko iburanisha mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge yumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.

    Ubwo umucamanza yahaga umwanya Dr Munyakazi ngo agaragaze impamvu zatumye ajurira, yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.

    Yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva muri RIB kugeza no mu zindi nzego.

    Ati “Nagize intege nke nk’umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n’izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”

    Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Musanze ko ryaza mu myanya ya hafi.

    Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze. Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y’ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y’uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Karere ka Musanze ryafashwa kuzajya ritsinda.

    Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi buvuga ko ari ikimenyetso cy’uko icyaha cyabaye.

    Buti “turasaba urukiko kutakira ubujurire bw’abaregwa kuko nta mpamvu z’ubujurire bwabo.”

    Gahima yasabye gupimwa intoki

    Mu iburanisha riheruka, mbere y’uko aba bagabo bombi bakatirwa Umushinjacyaha yavuze ko Dr Munyakazi ari we wahamagaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse, bahurira mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.

    Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Munyakazi na Sebaganwa bicaye mu modoka ya Munyakazi, hanyuma Munyakazi amubwira ko afite inshuti ye yitwa Gahima Abdu ufite ikigo, akaba akeneye ubufasha ngo kizaze mu bigo icumi byatsinze neza mu Rwanda n’abanyeshuri be bakaza imbere.

    Ngo Dr Sebaganwa yaje kubihakana, amwereka ingaruka byamugiraho ariko undi akomeza kumuhatiriza amwumvisha ko namufashiriza Gahima, na we azamufasha mu gihe cyose akiri Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Mineduc.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Sebaganwa yaje kumwemerera, baratandukana barataha. Ngo hashize iminsi Dr Sebaganwa, Dr Munyakazi na Gahima bahuriye kuri hoteli imwe ku Kimironko, bicara mu modoka. Gahima na Munyakazi ngo bijeje Sebaganwa ko nabafasha ikigo kikaza mu myanya ya mbere, bazamushimira.

    Ibi koko ngo niko byaje kugenda kuko tariki 31 Ukuboza 2019, amanota yarasohotse, Good Harvest iza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bayo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere.

    Umushinjacyaha yavuze ko iyo myanya ikigo cya Gahima cyahawe n’iyo abanyeshuri be babonye itandukanye n’ukuri, kuko ngo Good Harvest School yari yabaye iya 143, mu gihe umunyeshuri umwe kuri iryo shuri yakuwe ku mwanya wa 611 ku rwego rw’igihugu agirwa uwa karindwi, naho undi ava ku mwanya wa 229 agirwa uwa cyenda.

    Nyuma y’igihe gito aya manota asohotse ngo Munyakazi yahamagaye Gahima na Sebaganwa, bahurira muri restaurant i Nyarutarama, basangira ibyo kurya bya saa sita. Ngo bari gusangira, Gahima yatse Dr Sebaganwa urufunguzo rw’imodoka ye, aragenda arafungura ashyiramo ibihumbi 500 Frw.

    Mu iburanisha ry’uyu munsi Gahima yavuze ko atigeze ashyira aya mafaranga mu modoka ya Dr Sebaganwa, asaba urukiko ko yapimwa intoki kugira ngo bigaragare niba koko yaba yarafashe kuri ayo mafaranga.

    Ati “Ndasaba urukiko kuzapima intoki zanjye barebe niba narafashe ayo mafranga nkayashyira mumodoka.”

    Nyuma yo kumva impande zombi Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko urubanza ruzasomwa kuwa 11 Kamena 2021.

    Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera asaba imbabazi

  • Hahembwe abitwaye neza muri ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ –

    Ni irushanwa ryitabiriye n’abanyeshuri basaga 1700 bo mu turere dutandukanye tw’Igihugu bahawe ubumenyi bubategura mu guhanga udushya no guhangana ku isoko ry’umurimo.

    Kuri uyu wa Gatutu tariki ya 12 Gicurasi 2021, iri rushanwa ryabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga ryashyizweho akadomo, hahembwa abahize abandi mu byiciro bitandukanye.

    Iri rushanwa ryateguwe n’ikigo Allan and Gill Gray Philanthropy, maze abanyeshuri bagahangana mu bitekerezo binyuze kuri internet, hifashishijwe mudasobwa cyangwa telefoni.

    Buri cyumweru bahabwa imikoro (Challenge) inyuranye igendanye no gusobanukirwa ibibazo byugarije Isi ndetse na sosiyete, hanarebwa uburyo byashakirwa igisubizo.

    Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, Kabanda Mpinga Aline, yabwiye IGIHE ko binyuze muri iri rushanwa urubyiruko rufashwa kugira imyumvire n’imitekerereze yubaka ejo habo heza ndetse n’Igihugu.

    Ati “Urubyiruko rwacu niyo mizero y’igihugu rero rugomba gutegurwa kugira ngo bavemo abayobozi b’ejo hazaza, bazabashe kugira imyumvire n’imyitwarire izabageza ku nzozi zabo ari nako bateza imbere Igihugu.”

    “Rero umuyoboro dukoresha ni uyu, twaravuze ngo reka tubinyuze mu mikoro (challenge) ikoresha ikoranabuhanga, bibafasha kuryimenyereza, gukora ubushakashatsi noneho no gutekereza uburyo bahanga udushya, bakabasha kugera ku byo bashaka.”

    Mu bahawe ibihembo harimo Uwimbabazi Farida wiga muri Groupe Scolaire Masaka wahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana mu mikoro bahabwaga.

    Ecole Secondaire de Murama yahembwe nk’ikigo cyagaragaje ishyaka n’ubushake mu mikoro batangaga, mu gihe abanyeshuri bo muri Groupe scolaire officiel de Butare bahembwe nk’abahize abandi mu kwerekana igitekerezo cy’umushinga uhamye mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga. Bakoze porogaramu ya T. TECH ifasha abantu gutumiza ibintu mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Commerce delivery).

    Musabirema Jean Pierre we yahembwe nk’umwarimu witwaye neza mu kwita kuri aba banyeshuri.

    Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa zitandukanye ndetse hakazabaho no kubakurikirana mu bujyanama.

    Irushanwa ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rikaba ryari risanzwe rimenyerewe mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Afurika y’Epfo. Rizongera kuba mu Ukwakira 2021.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ecole Secondaire de Murama yahembwe nk’ikigo cyagaragaje ishyaka n’ubushake mu mikoro bahabwaga

    Abanyeshuri ba GSO de Butare bahembwe nk’abanyeshuri bakoze porogaramu ifasha abantu gukora ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Musabirema Jean Pierre yahembwe nk’umwarimu witaye ku banyeshuri

    Uwimbabazi Farida wiga muri GS Masaka yahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu kugaragaza ibitekerezo byumvikana

    Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, Kabanda Mpinga Aline yavuze ko iri rushanwa rigamije gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza

  • Robert De Niro yagize ikibazo cy’ukuguru bituma ava mu ifatwa ry’amashusho ya filime Killers of the Flower Moon –

    TMZ yatangaje ko uyu mukambwe w’imyaka 77 yagize ikibazo cy’ukuguru, ari muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime azagaragaramo.

    Ntabwo biramenyekana niba azagaruka mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime mu gihe azaba akize. Gusa, hari amashusho amwe yafashwe ari gukina muri iyi filime ku buryo aramutse agize ikibazo gikomeye cy’ukuguru bitatinza itunganywa ryayo.

    Nyuma yo kugira ikibazo Robert De Niro yahise ava muri Oklahoma ajya muri New York aho asanzwe atuye ngo yitabweho n’abaganga.

    “Killers of the Flower Moon” uyu musaza azagaramo ishingiye ku gitabo cyitwa gutyo, gikora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abaturage bitwa Osage, bakaba ari ba kavukire muri muri Oklahoma mu ntangiro zo mu myaka yo 1920 ubwo havumburwaga amavuta yabitswe ku butaka bwabo.

    Iyi filime yayobowe n’icyamamare muri sinema, Martin Scorsese ndetse igaragamo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye nka Leonardo DiCaprio na Jesse Plemmons. Iyi filime izashyirwa kuri Apple TV+, gusa itariki y’igihe cyo kuyishyiraho ntabwo iramenyekana. Amashusho y’iyi filime yatangiye gufatwa muri Mata tariki 19, azarangira gufatwa muri Nzeri uyu mwaka.

    Robert De Niro ni icyamamare mu gukina filime akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yavutse ku wa 17 Kanama 1943.

    Yamamaye cyane muri filime nka The Godfather Part II (1974) na Raging Bull (1980) zamuhesheje ibihembo bya Oscars n’izindi nyinshi zamugize icyamamare ku Isi yose.

    Robert De Niro yagize ikibazo cy’ukuguru bituma adakomezanya na bagenzi be mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Killers of the Flower Moon. (Ifoto-Kevin Winter wa Getty Images)

    Uhereye ibumoso ni Robert De Niro Martin Scorsese (hagati) uri kuyobora ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ndetse na Leonardo DiCaprio uri mu bakinnyi bakinanye

  • Nyanza: Umugabo yuriye ipoto ashaka kwiyahura ngo umugore yamwanze –

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Jarama mu Kagari ka Kirambi aho basanzwe batuye.

    Uwo mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yuriye ipoto y’amashanyarazi nyuma yo kubona ko umugore we atwawe n’undi mugabo ntiyamenya aho amujyanye. Uwo mugore yaje kugaruka ku mugoroba.

    Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yamenye ko uwo mugore babana yari asanzwe amuca inyuma ananirwa kubyakira, akaba ari yo mpamvu yari yahisemo kwiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yabonywe n’abaturage baramutabara kuko yari yamaze kurira ipoto agiye gusimbuka ngo yiture hasi apfe.

    Ati “Yuriye ipoto ashaka kwiyahura atabarwa n’abaturage bamubonye bari aho hafi.”

    Ubwo yamanukaga kuri iyo poto icyuma cyamwishe ku kaguru arakomereka byoroheje ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi.

    Gitifu yavuze ko batari basanzwe bazi ko uwo muryango urangwamo amakimbirane, ariko bagiye kurushaho kuwegera kugira ngo bawufashe gukemura ibibazo bihari.

    Yasabye abaturage by’umwihariko abashakanye n’abandi babana, kwirinda guhisha amakimbirane bafitanye, abagirana inama yo kujya biyambaza ‘Inshuti z’Umuryango’ cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta hakiri kare.

    Uwo mugore amaranye amezi agera kuri atandatu n’uwo mugabo wari ugiye kwiyahura. Nta mwana n’umwe barabyarana ariko uwo mugore asanzwe afite umwana.

    Ibiro by’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza

    [email protected]


  • Madamu Jeannette Kagame yerekanye uruhare rw’Urubyiruko mu guhangana n’abapfobya Jenoside –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yahaye Abanyarwanda by’umwihariko abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano.’

    Ni ihuriro ryateguwe hagamijwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, rwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ikivi cyacu: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi’ ndetse n’ikigira kiti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’.

    Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku mukoro ukomeye urubyiruko rufite wo guhashya no kurwanya uwo ari we wese washaka guharabika igihugu agamije kugisubiza mu mateka ashaririye cyanyuzemo.

    Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya.

    Ati “Abatwanga ntibakakubere ikibazo, abatuvuga nabi mureke turebe ko ibyo bavuga bidahari, hanyuma tubikosore, icyo gihe umwanzi wawe aba agufashije.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n’umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo.

    Ati “Dufite umwete muke, iyo abantu bari mu gihugu cyiza kimeze neza, bibagirwa ko hari umwanzi ushobora kugisenya.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko abavuga nabi u Rwanda by’umwihariko basigaye babinyuza mu nyandiko n’imbuga nkoranyambaga, ari nayo mpamvu abato bakwiye gufatanya mu kubahinyuza basobanura ibiri ukuri ku gihugu cyabo.

    Ati “Kuba muto ni igishoro iyo bikoreshejwe neza, ukamenya icyo ukura ku bakuru kuko batazakomeza kuhaba. Uyu munsi hari umuntu mukuru usoma ibyo abandika u Rwanda nabi bandika akabasha kubisobanura. Ntitwazabona icyo dusobanura tutabizi neza kandi twarabanye nabo.”

    Madamu Jeannette Kagame yifashishije inkuru y’inyoni benshi bazi ku izina ry’Umununi, yagize ubushishozi bukomeye mu bihe byari bitoroshye yari iri kunyuramo n’izindi byari kumwe, avuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rwayifashisha mu kumenya icyo rwakora mu guhashya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge, ubushishozi bw’inyoni yitwa colibri–iyi nyoni yenda gusa n’iyo twita ‘Umununi’ mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba.”

    Yavuze ko icyo gihe Umununi utigeze uheranwa n’ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.

    Yakomeje agira ati “Imwe mu nyoni zari aho, iza kurakazwa n’uko uwo mununi utaguma hamwe, ni uko yifatanya n’izindi nyamaswa bitangira guseka wa mununi ziti ‘Urabona ako gatonyanga kamwe uzana kazimya uyu muriro?’ Umununi urasubiza uti ‘Ni byo, ntabwo nazimya uyu muriro jyenyine, ariko ndagira ngo nibura ntange umusanzu wanjye.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abakurikira cyane iby’imibereho y’inyamaswa cyane inyoni, umununi ari inyoni n’ubusanzwe itangaje ifite umwihariko wo guhozaho no kudacika intege.

    Ati “Kugira ngo mbihuze n’ibyo mukunda,ubanza umununi ari ka kanyoni k’ubururu ka Twitter katwibutsa guhozaho, gutanga amakuru kandi katarambirwa. Uruhare rwa buri wese muri mwe uko mungana, rwazana impinduka zarenga umuntu ku giti cye kandi bigakebura n’abandi.”

    Madamu Jeannette Kagame kandi yahaye umukoro urubyiruko wo gukomera no kurwana ku Bunyarwanda, ibintu yavuze ko bisaba ko kumenya imikorere y’uwububa, wihisha iteka inyuma y’ibisenya Ubunyarwanda.

    Ati “Mushake uburyo bwiza bwo komorana ibikomere no kubwira abana mubyara, ukuri kwa Jenoside n’amahitamo yacu, kugira ngo nabo bazakomerezeho.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi bashimishwa n’uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye.

    Kwizera Adidas, umwe mu batanze ubuhamya ni umwana wa gatatu muri batandatu bavukana. Atuye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Yatanze ubuhamya bw’uburyo yavukiye muri Congo ndetse nyuma yo guhunguka se akaza gufungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside.

    Yavuze uko mu 2003, Perezida Kagame yahaye se imbabazi mu bemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi, anagaruka ku ijambo nyina yamubwiye atarapfa ari naryo ryamubereye akabando mu rugendo rwe. Yagize ati “Uzabe intwari, ntuzabe ikigwari nka so”.

    Nyina yitabye Imana mu 2006, atangira ubuzima butoroshye. Ati “Yapfuye arozwe na bamwe mu bo mu muryango wo kwa data ngo kuko yamushinje. Ku myaka 10 natangiye ubuzima bwo gusura papa kandi bitoroshye, natangiye kurera barumuna banjye.”

    “Numvishe ntangiye kwiheba. Umuryango wo kwa mama waratwanze ko twabiciye umwana ndetse no kwa Papa baratwanze ngo mama yafungishije umuhungu wabo.”

    Kwizera yavuze ko se amaze gufungurwa batahuje binatuma acikiriza amashuri, ariko binyuze mu matsinda y’urubyiruko yongera kwigirira icyizere cy’ubuzima

    Senateri Mureshyankwano Rose wavuye iwabo muri Komini Kayove agahungira muri Congo ahunze Inkotanyi ariko zikaza kumufasha gutaha mu Rwanda we n’umugabo we, yavuze ko Ubunyarwanda n’umutima by’Inkotanyi ari ubudasa

    Yavuze uburyo bakuriye mu macakubiri yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse nk’umuntu ivangura ritagizeho ingaruka akaba ataritaga kubo ryavukije uburenganzira.

    Nyuma yo kubona imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, avuga ko byamukoze ku mutima.

    Ati “Inkotanyi mfitanye igihango nazo. Nizo zamfashije kurambana n’umugabo wanjye barokoreye mu mashyamba ya Congo.”

    Iri huriro ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y’Urubyiruko rw’Abanyeshuri n’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP, Pan African Movement, Our Past Initiative, Rwanda We Want, n’ izindi nzego za Leta.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyarwanda by’umwihariko, ababyeyi bashimishwa n’uko muri iki gihe hari benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo bizima, bazanafasha mu guhindura bake bagifite imitekerereze ikocamye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rukwiye guca ukubiri n’umuco wo guterera agati mu ryinyo no kurebera mu gihe hari abari guharabika igihugu cyabo

    Rev Past Dr Rutayisire Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwo gusubiza abanenga u Rwanda ari ukurutunganya rukaba rwiza kurushaho

    Senateri Mureshyankwano yavuze ko nyuma yo kubona imikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo FPR Inkotanyi yabigizemo uruhare rufatika, byamukoze ku mutima

    Kwizera Adidas wavutse ku mubyryi wakoze Jenoside, yavuze ko yomowe n’amatsinda y’Urubyiruko, yatumye yongera kwigirira icyizere cy’ubuzima

    Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iri huriro ryatanzwemo ubuhamya butandukanye

  • Huye: Umuganga wari ukurikiranweho kwica umuntu no kwiba amafaranga yakatiwe gufungwa burundu –

    Urubanza rw’uwo muganga wakoraga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, rwasomewe ku Kabutare mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021.

    Yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2019 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, akurikiranweho kwiba amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 700 Frw mu bubiko bwa CHUB ndetse akekwaho no kwica umusore witwa Iriboneye Felix wacuruzaga amakarita ya telefone n’amakarita yo guhamagara.

    Yafashwe ubwo yageragezaga gusohokana ayo mafaranga mu gihugu, ndetse nyuma mu biro bye baje gusangamo umurambo wa Iriboneye. Uyu musore wishwe akaba yari amaze imyaka ibiri asoje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yari akurikiranyweho no guha imiti isinziriza Nzeyimana Callixte ukora mu bucungamari bwa CHUB, akamwambura imfunguzo z’umutamenwa ari naho yatwaye ayo mafaranga, bityo akaba yari akurikiranweho n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi.

    Kuri uyu wa Gatanu, uyu Ntawuhiganayo Narcisse, yahamijwe ibyaha ashinjwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rumukatira igifungo cya burundu.

    Yategetswe kuzishyuta CHUB indishyi ya Miliyoni imwe n’ibihumbi 950 Frw, harimo miliyoni 1 Frw y’Umwunganizi mu mategeko ndetse n’ibihumbi 950 Frw yo kwishyura umutamenwa yangije igihe yibaga.

    Urubanza rwafashweho uyu mwanzuro rwabaye tariki ya 16 Kamena 2020.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimwe mu byagendeweho ahamwa n’ibyo byaha ariko uko mu rukiko rwibanze yavuze ko atishe Iriboneye Felix abishaka ahubwo ko yishwe n’imiti yari yahawe.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimuhama kuko igihe yabonaga iyo miti imugizeho ingaruka ntawe yigeze atabaza kandi ko banasanze nyakwigendera aziritse umugozi mu ijosi anahambiriye ku gitanda apfutse mu kanwa.

    Naho ku kijyanye n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi, urukiko rwavuze ko nacyo kimuhama, kuko imiti yahaye Nzeyimana Callixte ubwo yamwamburaga imfunguzo, ngo yayimuhaye abizi neza ko yica kandi yabikoze yamaze kwica Iriboneye Felix, bityo ko na we yashakaga kumwica ariko ntibyamushobokera.

    Umwanzuro kuri uru rubanza umaze gufatwa, Nzeyimana Callixte wahawe imiti akamburwa imfunguzo, yavuze ko yishimiye uko rwanzuwe.

    Nzeyimana ati “Turabona ko urukiko rwaciye urubanza neza rukaba rumukatiye igifungo cya burundu kuko ari cyo akwiye.”

    Undi wavuze kuri uyu mwanzuro ni Simugomwa Jean Paul akaba mukuru wa Iriboneye Felix wishwe, na we yavuze ko yishimye ko bahawe ubutabera

    Ati “Mu by’ukuri imikirize y’uru rubanza tuyakiriye neza kuko duhawe ubutabera.”

    Uyu Ntawuhiganayo Narcisse wakatiwe gufungwa burundu ashinjwa kuba yarigeze gutoroka Igisirikare cy’u Rwanda ahungira muri Zambia, nyuma avuyeyo abona akazi k’ubuforomo mu Bitaro bya CHUB.

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo yafatiwe mu Karere ka Gisagara ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ashaka gutoroka nyuma yo gukora biriya byaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Uru rukikiko rukaba rwabwiye abaregera indishyi kuzegera ubushinjacyaha bukabibafashamo.

    Mu iburanisha ry’ibanze rabaye, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwakatiye Ntawuhiganayo igifungo cy’imyaka 13, ariko ubushinjacya buhita bujurira.

    Inkuru bijyanye: Ukekwaho kwiba muri CHUB yashatse kwiyahura amenye ko akurikiranyweho ibindi byaha

    [email protected]


  • Mubiligi yabonye urupfu mu maso ye ubugira gatatu mu mezi 7 yamaze mu bitaro arwaye Covid-19 –

    Mubiligi Stanislas yabitswe inshuro eshatu mu mezi arindwi yamaze mu bitaro arwaye Covid-19, ku bw’amahirwe ararokoka atsinda icyo cyorezo.

    Kuri we Covid-19 yari nk’intambara arwana buri munsi, kuko yamaze amezi ane ari mu cyumba cy’indembe, ndetse muri ayo mezi ane, abiri yayamaze afite imashini imufasha guhumeka, ni nk’aho ariyo yamuhumekeraga kuko umubiri we wari warananiwe.

    Mubiligi yari arwariye mu bitaro bya UZ Brussel mu Bubiligi guhera mu Ukwakira 2020. Gukira Covid-19 kuri we byari nk’inzozi.

    Mu kiganiro yagiranye na VRT yo mu Bubiligi yagize ati “Inshuro eshatu bemeje ko napfuye. Izo nshuro zose babaga bafashe umwanzuro wo kunkuramo ibyuma byamfashaga guhumeka. Kubw’amahirwe ndongera ngarura ubuzima. Narazutse! Urupfu rwarantinye.”

    “Ntabwo byari byoroshye, nongeye niga kuvuga, niga uko banyeganyeza intoki [..] nari meze nk’uruhinja.”

    Umwe mu baforomo bamwitayeho kuva mu Ukwakira 2020, Brigitte Tuytensy, yavuze ko batekerezaga ko byarangiye agiye gupfa kuko mu minsi ya mbere ajya mu bitaro yari arembye cyane kuburyo gukira kwe babonaga biri kure.

    Yongeyeho ati “Ejo yaje kutubwira ko ashobora gutaha akava mu bitaro. Yashakaga gusezera abaforomo bose bamuvuye mu minsi 105 yamaze mu bitaro, bakamufasha kongera kugenda. Byaradushimishije cyane kuko rwari urugendo rutoroshye na gato.”

    Mubiligi yashimiye aba baganga bamwitayeho, ndetse bakamufasha kongera kuba umuntu nyuma yo kubona urupfu ubugira gatatu.

    Ni gake ushobora kumva umuntu warembejwe na Covid-19 kugera ku rwego nk’urwo yaragezeho yakongera akaba muzima, ariko Mubiligi Stanislas ni umuhamya wabyo ndetse ashimangira ko ubu ameze neza nta kibazo afite nyuma y’amezi arindwi ari mu bitaro.

    Covid-19 ni indwara yatangiye gukwirakwira isi guhera mu ntangiriro za 2020. Kugeza ubu abasaga miliyoni 161 barayanduye, abandi miliyoni 3.34 bahitanwe nayo, kandi imibare iracyiyongera buri munsi ahanini kubera ko iyi virus yihinduranyije kandi ikaza ifite ubukana bwinshi.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari icyizere ko iki cyorezo kizaranduka vuba kuko hirya no hino ku isi batangiye gukingira abaturage nubwo inzira ikiri ndende, aho kugeza ubu abamaze gukingirwa ari miliyari 1.37 muri miliyari zirenga 7 zituye Isi.

    Ingamba zo kwirinda nko gukaraba intoki kenshi, kugira isuku, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera no kwirinda guhurira ahantu hari abantu benshi ni bimwe mubyo abantu bagirwa inama yo kwitwararika.

    Mubiligi Stanislas yabonye urupfu mu maso ye inshuro eshatu mu mezi arindwi yamaze arwaye Covid-19

  • Ubuhamya bwa Hakizimana Bahati ku buryo ibikorwa bya Perezida Kagame byajegeje FDLR –

    Ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bamwe mu bayiteguye bakayishyira mu bikorwa bahungiye mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari nabwo mu myaka yakurikiyeho umutwe wa FDLR [Forces Démocratiques de Libération du Rwanda], watangiye kugaba ibitero bizwi nk’iby’Abacengezi.

    Ni ibitero umutwe wa FDLR yahoze witwa ALIR wagabaga ugamije guhungabanya ubutegetsi no kwica abaturage banze kuyiyoboka. Abahoze muri uyu mutwe barwanira mu mashyamba ya RDC, bavuga ko ubundi ari umutwe ushingiye ku binyoma ariko nanone bigamije kubiba urwango no kongera guhekura igihugu cyababyaye.

    Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, aza gutahuka kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba ari umuhanzi ukoresha amazina ya Pastor Bahati.

    Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko yatanze ubuhamya bw’ubuzima yabayemo imyaka 18 ari muri uyu mutwe wa FDLR. Yabivugiye mu kiganiro yatanze ubwo yitabiraga Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’, ryabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo we n’ababyeyi be bahungiraga mu muri RDC, we yari afite imyaka umunani baba mu Nkambi za Kibumba na Kayindo, ariko mu gihe abandi bahungukaga we n’abandi bakomereje mu mashyamba ya Masisi.

    Ati “Twagezeyo dutangira gutekereza kugaruka mu Rwanda ariko bamwe bakatugira inama yo kudataha ahubwo bakatubwira ko bazatera igihugu bakongera bagafata ubutetetsi. Ubwo nibwo bamwe bagiye muri uyu mutwe wa FDLR.”

    Hakizimana Bahati ariko ngo iyo we n’abana bari mu kigero kimwe babazaga impamvu bari mu buhunguro, babwirwaga ko byaturutse ku Mututsi wabirukanye mu gihugu amaze kwica umubyeyi w’igihugu

    Yakomeje agira ati “Hari igihe higeze kuza icyorezo cy’indwara bita gapfura ahantu twari za Masisi, gapfura yishe abantu benshi, bahise babihindura ngo ni indobo 24 z’uburozi Abatutsi bohereje ngo zirimbure Abahutu, nyuma yahoo ibyari indobo z’uburozi zihinduka gapfura. Mu ntambara y’abacengezi, twagezeyo hari mukuru wanjye ari umusirikare, yakundaga gufata abantu bari hirya no hino akabagarura mu gihugu.”

    Hakizimana Bahati avuga ko uwo mukuru we yamusezeyeho amubwira ko agiye kubohoza igihugu ngo azagaruka kubatwara ariko ngo nyuma ntiyaje kugaruka ndetse amuheruka icyo gihe.

    Hakizimana Bahati avuga kandi ko inyigisho bahererwaga mu mashyamba ya Congo akenshi zabaga ari izibiba urwango zibumvisha uko bagomba kwanga Umututsi aho ava akagera.

    Ati “Icya mbere kwari ukutwereka ko Umututsi atari umunyagihugu w’u Rwanda ahubwo yavuye mu bihugu by’amahanga aza mu Rwanda akurikira umugezin wa Nil ariko bigera ubwo noneho abahutu bari basanzwe mu gihugu babujijwe uburenganzira ubuyobozi bujya mu maboko y’abatutsi. Bageze ubwo batubwira ko no gushakana n’Abatutsi ari icyaha gikomeye.”

    Ibya FDLR bishingiye ku kinyoma

    Hakizimana Bahati yavuze ko mu 2001, aribwo haheruka ibitero by’abacengezi. Kuva icyo gihe ngo urugamba rwaje kubananira bamwe bizana mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe.

    Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe urugamba rw’amasasu rusa nk’aho rwabananiye binjira mu bucuruzi abandi batangira kwiba no gusahura imitungo y’Abaturage bo muri Congo.

    Ati “Basahuraga bavuga ko amafaranga ari ayo gukoresha mu bikorwa byabo ariko icyagiye kigaragara ni uko amafaranga uwamaraga kuyashyira ku mufuka yahitaga agenda twe ba rubanda rugufi tugasigara tuyaryozwa.”

    Hakizimana Bahati yavuze ko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byatangijwe na Perezida Kagame byashegeshe cyane FLDLR

    Hakizimana Bahati avuga ko nyuma yo gutsindwa abagize FDLR basigaye batega iminsi u Rwanda n’abanyarwanda, bavuga ko umunsi manda Perezida Kagame yemererwa n’itegeko nshinga zizarangira bazongera bagasubiranamo.

    Ati “Ndagira ngo urubyiruko rusobanukirwe intambara turwana nazo ndetse n’uburyo basigaye bakoresha, bamaze kubona ko urugamba rw’amasasu rubananiye, basigaye bateze u Rwanda kuri manda ya Perezida Kagame nirangira, ubundi bagasubiranamo natwe tukabona aho twinjirira.”

    Yakomeje agira ati “Impamvu, Perezida wa Repubulika niwe wabatsinze kuva na kera kuko iturufu y’ubumwe n’ubwiyunge yazanye mu banyarwannda, yahise ishegesha leta yakoze Jenoside.”

    Hakizimana Bahati avuga ko abo muri FDLR batumva uburyo Perezida Kagame yashyizeho gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, ugasanga umwana ukomoka ku Mututsi ndetse n’ukomoka ku Muhutu babanye mu mahoro kandi imiryango yabo yarahemukiranye.

    Ati “Ariko noneho batsindwa na politiki Perezida Kagame yari yarazanye y’ubumwe bw’abanyarwanda, icyabayeho ni ukumutegera kuri izo manda, babona abanyarwanda kuko bari bazi icyo bakeneye, basabye ko itegeko nshinga rihindurwa.”

    Ugutsindwa kwa FDLR kandi kugaragarira mu mibare y’abari abarwanyi bayo bagenda bashira urusorongo abandi bagafatwa mpiri bakazanwa mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera.

    Nko mu 2008 FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga ko abasigaye bari hagati ya 500 na 1000. Uyu mutwe kandi watakaje ibice byinshi wakoreragamo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nako ubushobozi bwo kubona intwaro ikoresha bugabanyuka.

    Ibiro bya Perezida Kagame biba mu mitima y’Abanyarwanda

    Hakizimana Bahati yavuze ko indi turufu abo muri FDLR bari bafite yari iyo guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo babwangisha abaturage. Icyo nacyo ngo cyaje gutsindwa kuko ibikorwa bya Perezida Kagame biri mu mitima y’abanyarwanda.

    Ati “Ya turufu ya kabiri nayo iratsindwa, umusaruro bari bayitezeho nawo ntiwagenda neza. Uyu munsi rero ikintu cyabashegeshe, Ibiro bya Perezida ntabwo biri muri Village Urugwiro ahubwo iyo urebye ubona biri mu mitima y’abanyarwanda bose, icyo rero cyatumye batsindwa.”

    Hakizimana Bahati yavuze ko abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda uyu munsi, bakoresha urubyiruko batarufitiye urukundo ahubwo ari ugushaka kurushora mu byago.

    Ati “Umugabo undwaza umutwe, Twagiramungu yaravuze ngo bashake ibitambo, arabwira urubyiruko n’abandi b’abandi ariko abe ntabashora ahubwo arajya gushora ab’abandi [….] arabashora gutyo bidafite aho bishingiye, nabyo ntabwo byamukundiye.”

    Yakomeje agira ati “Bamaze kumenya ko Perezida Kagame ari mu mitima y’abanyarwaanda, niyo mpamvu uyu munsi bari gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho barema imitwe y’inkuru idafite umutwe n’ikibuno ngo abanyarwanda bayisome, bange ubuyobozi n’igihugu cyabo.”

    Hakizimana Bahati yasabye urubyiruko gusigasira ibyiza byagezweho, barwanya ushaka kubiba urwango mu Banyarwanda.

    Hakizimana Bahati yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa n’ibyo abanzi b’u Rwanda batangaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati “Njye ndibuka baratubeshyaga kugeza ubwo batubwira ko umuntu ugeze mu Rwanda atabona uko abaho. Hari n’abantu twabaga tuzi ko bapfuye nyuma tukazabumva kuri Radio Rwanda mu kiganiro ‘Isange mu Bandi’ barimo kudushishikariza gutaha.”

    Uyu mugabo avuga ko ibyo binyoma byatumye afata icyemezo cyo gutaha ndetse ageze mu gihugu yari azi ko azapfukamira abo asanze ariko ngo bamwakiranye urugwiro none ubu ni rwiyemezamirimo ndetse akaba n’umuhanzi ubayeho neza.

    Muri iri huriro hatanzwe ubutumwa butandukanye bugamije gushishikariza urubyiruko gukomera ku bumwe n’amateka by’Abanyarwanda

  • Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi icyifuzo cya Perezida Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga –

    Mu mezi ashize nibwo Perezida Kenyatta yasabye ko uburyo busanzweho bugena uwatowe bukwiye kuvugurwa, hakajyaho uburyo butuma Perezida watsinze atari we uhabwa ububasha bwose, ahubwo n’abamukurikiye bitwaye neza bakaba bagira imyanya bagenerwa muri Guverinoma. Uyu mugambi wari wiswe ‘Build Bridges Initiatives’, BBI.

    Ni umugambi Kenyatta na Raila Odinga bahanganye muri 2017, bemeranyijeho mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko kutumvikana kwabo kwari kwateye imyivumbagatanyo yakurikiye amatora ya 2018, igahitana abantu 90.

    Kenyatta wari watangiye gutegura amatora ya kamparampaka yo gutorera kuri uyu mushinga, yaje guterwa utwatsi n’umwanzuro w’abacamanza batanu bo mu Rukiko rw’Ikirenga, bavuze ko icyifuzo cye kitubahirije amategeko.

    Icyemezo cy’uru Rukiko cyemeje ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza uwo mushinga.

    Uyu mwanzuro wagize uti “Ubusabe bwo guhindura Itegeko Nshinga ni umugambi watangijwe na Perezida kandi itegeko risobanura neza ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza ibikorwa byo guhindura Itegeko Nshinga”.

    Bongeyeho ko Perezida ashobora kuba kugezwa imbere y’ubutabera kubera kwirengagiza Itegeko Nshinga.

    Perezida Kenyatta yangiwe umugambi wo gusaranganya ubutegetsi yari afite