Tag: featured

  • Umukozi wa REMA yafunzwe akurikiranyweho ruswa –

    Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti “ RIB yafunze Dufatanye Israel, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.”

    RIB yaburiye abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, inasaba abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n’abagikoze bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko “abantu basaba cyangwa bakira ruswa bakwiriye kumva ko nta ntebe ifite muri iki gihugu.”

    Yabasabye kuzibukira ikintu cyose cyerekeza kuri yo, ati “naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nk’abo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu bari he?”.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu watawe muri yombi, hari hashize igihe gito avuye kwiga muri Koreya y’Epfo mu bijyanye no kurengera ibidukikije.


  • Twahetse imitumba tujya guhamba Rwigema tutazi: Ubuhamya bwa Senateri Mureshyankwano ku rwango rwagejeje kuri Jenoside –

    Mu buhamya yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano, yagarutse ku Bunyarwanda no gukunda igihugu yasanze biranga FPR Inkotanyi, bitandukanye n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Senateri Mureshyankwano wari umunyeshuri mu yisumbuye mu myaka ya 1990, yavuze ko nk’umuntu wari umaze guca akenge yabonaga uburyo Abatutsi bavutswaga uburenganzira bwabo n’ubuyobozi bubi, ibintu byagaragazaga urwango n’ivangura bakorerwaga.

    Avuga ko hari igihe yaje mu biruhuko asanga iwabo haba umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 10 wirirwaga akanarara munsi y’uburiri bwa nyina [Umubyeyi wa Mureshyankwano].

    Ati “Nijoro tugiye kurya numva Mama aravuze ngo mubwire wa mwana aze, noneho tumaze kurya mbaza Mama nti kuki uyu mwana aba munsi y’igitanda cyawe [yitwa Mutuyimana Olivier n’ubu ariho], yatubwiye ko iwabo, ba Se, bakuru be, ikitwa igitsinagabo bose bari babatwaye, babajyana kuri Nkuri ngo bagiye kubafunga, ariko ntibanabafunze byarangiye babajyanye muri Nyaruhonda niho babiciye.”

    Mureshyankwano yavuze ko ubu ababazwa n’uko yasanze Mutuyimana munsi y’igitanda, bugacya agasubira ku ishuri ntacyo bimubwiye.

    Ati “Numvise bimbabaje. Njye nisanze muri cya cyiciro cy’abantu bababazwaga ariko twe ntibigire icyo bitubwira, tukikomereza amashuri. Ako kantu kambabaje […] Byaje kurangira ba bantu bose bishwe.”

    Mureshyankwano yavuze ko icyo gihe hari hagati ya 1990 na 1992, abo mu muryango w’uwo musore bose baricwa, gusa ubu we ariho aho akora muri Banki y’Abaturage.

    Ati “ Numvise njye aho hantu narahabaye ikigwari, nari mukuru, nari nzi ubwenge ariko nasubiye ku ishuri kandi nzi neza ko uwo atiga, yirirwa munsi y’uburiri bwa mama akanaharara.”

    Yavuze kandi ko ikintu kintu yibuka, ari igihe Fred Rwigema yapfaga, ko kubera ingengabitekerezo mbi n’ubuyobozi bubi bwariho, babahekesheje imitumba bajya guhamba Rwigema.

    Ati “Abibuka neza igihe Rwigema yapfaga, aho nigaga kuri Groupe Scolaire de Bumba, ubu ni mu Karere ka Rutsiro, abanyeshuri twese twagiye guhamba Rwigema tutamuzi. Ndibuka hari umukonsiye wayoboraga Segiteri ishuri ryari ririmo, yaje mu kigo, afata abahungu bafite imbaraga baheka imitumba turashorera tujya guhamba Rwigema tutazi, tutanabonye.”

    Senateri Mureshyankwano yavuze no ku mateka y’Abafaransa mu Rwanda, aho ngo yageze i Rusizi ahunga, akabone Ingabo z’icyo gihugu ziri kubwira abantu ngo muhunge, mwiruke. Aho ngo hari n’umunyamakuru Bemeriki Valérie wajyaga mu ruhame akabwira abantu ngo banyure mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu kugira ngo Inkotanyi zitabafata.

    Ati “Muri ayo mateka nabayemo, ngakurira muri ayo macakubiri, nkayumva, mu by’ukuri nanjye numvaga ndi Umuhutu kandi Ubuhutu mbugendana […] twiruka mu mashyamba ya Congo, mva i Bukavu nkakora ibilometero bigera ku bihumbi bibiri, nkagera kuri Fleuve du Congo ahantu bita Mbandaka, mpunga Inkotanyi ntazi ntabonye, kubera inyigisho mbi, kubera kumva ndi Umuhutu.”

    Yakomeje agira ati “Nibuka ukuntu za Nkotanyi, Mana iyo bavuze Inkotanyi […] Mana umuntu wavuga nabi Inkotanyi n’ahantu zadukuye, Inkotanyi ntabwo ari bantu basanzwe, Inkotanyi ni ubuzima. Icyo gihe cyose numvaga ndi Umuhutu.”

    Senateri Mureshyankwano avuga ko ubugiraneza yagiriwe n’Inkotanyi zamuvanye muri ayo mashyamba zikamugarura mu gihugu cye we n’umugabo we wari urwariye muri ayo mashyamba ari igihango gikomeye.

    Ati “Nababwiye ukuntu zaje zigasanga umugabo wanjye yararembye, baradufata badushyira mu ndege, batugeza mu Rwanda, niho naboneye ubudasa, nabonye ko Inkotanyi zidasa n’abandi bantu, nabonye ko Inkotanyi zitandukanye n’abari baratwigishije ko ari babi. Inkotanyi njyewe nizo zankijije Ubuhutu, kuko numvaga ndi Umuhutu bari bunyice kuko ndi Umuhutu. Ariko zankijije Ubuhutu kuko zanyeretse ubudasa.”

    Avuga ko hari amakuru menshi yari yarabwiwe y’uko Inkotanyi zije kubicira muri iki gihugu ariko ngo ntabwo ariko byaje kugenda.

    Ati “Ndagira ngo nongere mvuguruze abavuga ko Inkotanyi zaje muri Congo kwica Abahutu, oya ntabwo aribyo! Iyo ziba zaraje kubica ntiziba zarantahanye, ntiziba zarampekeye umugabo, ntiziba zaracyuye Abahutu basaga miliyoni eshatu. Ariko abantu bagatinyuka ngo Inkotanyi ngo zaje kwica Abahutu. Oya!”

    Yakomeje agira ati “Inkotanyi mfitanye igihango nazo kandi icyo gihango sinzagitatira, rwose mu mashyamba ya Congo niyo bahaturekerra n’iyo baza bakitambukira bakigendera twari kugwamo, imvura yaragwaga tukanyagirwa, umwuma, inzara […], Inkotanyi zandokoreye umugabo, Inkotanyi zandindiye Mama, Inkotanyi mfitanye igihango nazo.”

    Senateri Mureshyankwano avuga ko mbere bakiri mu mashyamba ya Congo bari barabwiwe ko nyina [Umubyeyi we] yishwe n’Inkotanyi ariko yatunguwe bikomeye no kugaruka mu Rwanda agasanga arahari nta kibazo yigeze agira kandi arizo zimwitaho mu burwayi yari afite.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yatanze ubuhamya bugaragaza uko yiboneye n’amaso ye uburyo ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside

  • Hari gukorwa igerageza ku ikoranabuhanga rizorohereza abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, aho muri aka Karere bihaye iminsi ibiri yo gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage bishingiye ku butaka.

    Mukamana yavuze ko nyuma yo kubona uburyo umuturage asiragizwa mu kubona serivisi z’ubutaka n’uburyo bimutwara amafaranga menshi, hari gukorwa igerageza ku buryo umuturage yabona serivisi zose z’ubutaka biciye mu ikoranabuhanga gusa.

    Uretse gukora ikoranabuhanga ryoroshya ihererekanyabubasha no gushaka ibindi byangombwa, Mukamana yavuze ko bari gushaka uburyo amafaranga ibihumbi 30 Frw atangwa n’umuturage mu gukora ihererakanyabusha yagabanuka akaba macye cyane.

    Ati “Turifuza ko tuzagera mu mwaka wa 2024 dutanga serivisi z’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga, turashaka kujya dutanga serivisi nta rupapuro na rumwe rukoreshejwe, muziko biriya byangombwa by’ubutaka dutanga umuntu akajyana igipapuro abenshi babita, buri munsi kuri za radiyo usanga batanga amatangazo ko babibuze.”

    Mukamana yavuze ko gukoresha impapuro bihenda Leta n’abaturage, kuko mu mafaranga ibihumbi 30 Frw abantu bishyura iyo bari gukora ihererekanya ry’ubutaka, haba harimo ibihumbi 5 Frw y’icyangombwa gishya.

    Ati “Murumva ayo mafaranga 5000 Frw ntabwo ari amafaranga make cyane cyane ko hari n’abaturage bayabona bitoroshye, ayo mafaranga rero agendera ku mpapuro n’ibindi bikoresho bihenze hari igihe bitazaba ngombwa ko atangwa.”

    “Ubu turimo turabigerageza mu Karere ka Gasabo, aho turi kureba uburyo umuturage yajya abona serivisi hadakoreshejwe impapuro guhera ku Irembo.”

    Yashimangiye ko amafaranga umuturage atanga ku ihererekanywa ry’ubutaka basanze ari menshi, ari nayo mpamvu bari gukora ubuvugizi binyuze mu itegeko rishya ririndiriye kwemezwa aho rizayagabanya.

    Ati “Nagabanywa bizaturinda ihererekanywa ry’ubutaka ritubahirije amategeko, abenshi babura ariya mafaranga ugasanga banyuze mu nzira zitari zo aho kujya kwa notaire ahubwo bagahererekanya hagati yabo.”

    Mukamana yavuze ko iyo abaturage bahererekanyije hagati yabo biba birimo umutekano muke kuko amakuru y’ubutaka aba atahindutse mu buryo bukwiriye.

    Uyu muyobozi kandi yanavuze ko nibaramuka batangiye gukoresha ikoranabuhanga, bizaborohereza nk’abakozi ba RLMA kuko bafite ikibazo cy’ubucye bw’abakozi ugereranyije na serivisi bagomba gutanga.

    RLMA iri mu igerageza rizatuma ibyangombwa by’ubutaka bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

  • Covid-19 yateje ubwigunge i Kibeho –

    I Kibeho ni ku butaka butagatifu nk’uko byemejwe na Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yerekana ko ku mwaka i Kibeho hasurwa n’abantu barenga ibihumbi 500 baturutse hirya no hino ku Isi bari mu bukerarugendo nyobokamana.

    By’umwihariko abahasura benshi babikoreraicya rimwe tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uzwi nka Asomusiyo.

    Ikindi gihe basura ku bwinshi babarirwa mu bihumbi ni tariki ya 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bajyaga i Kibeho bagabanuka cyane biteza igihombo.

    Ati “Covid-19 imaze igihe kirenga umwaka hari ibikorwa byinshi byafunzwe, insengero ntabwo zemerewe kwakira umubare w’abantu bari basanzwe baziteraniramo ndetse no mu bibuga aho twajyaga duteranira bikaba bitarakunda. Byaduteje igihombo kinini cyane kuko abazaga i Kibeho baraganutse cyane.”

    Kuri ubu abasura Kibeho baragabanutse cyane kuko imibare yerekana ko tariki ya 15 Kanama 2020 abantu 138 gusa ari bo bitabiriye kwizihiza Asomusiyo.

    Ubusanzwe abasuraga Kibeho basigaga amafaranga menshi bitewe n’uko bakodeshaga aho kurara mu turere twa Nyaruguru, Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

    Hari byinshi baguraga mu Rwanda, ariko bikaba akarusho ku minsi mikuru ya Asomusiyo cyangwa amabonekerwa ya Bikira Mariya.

    Kuri Asomusiyo yo mu 2020, Tuyisenge Jean Bosco ucuruza ibikoresha bitandukanye bijyanye n’iyobokamana yabwiye IGIHE ko ubusanzwe ku munsi nk’uwo no mu minsi iyibanziriza yacuruzaga arenga Miliyoni 1 Frw.

    Ati “Mbere y’uko Covid-19 iza twakoraga neza cyane twacuruza amafaranga ari hejuru ya miliyoni, ariko urabona ko nta bakirisitu bahari, ubu tuvugana maze kwakira abantu bane gusa, maze kwakira amafaranga atari hejuru y’ibihumbi bitanu.”

    Hari umushinga wo kubaka Bazilika ya Kibeho kugira ngo abakirisitu bajye basengera ahantu hagutse, ndetse n’igishushanyo mbonera cy’uko izaba imeze cyamaze gusohoka.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatwara abarirwa muri miliyari 70 Frw.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, avuga ko umushinga wo kubaka Bazilika ya Kibeho ukomeje kandi bakomeje gushakisha inkunga kugira ngo bawihutishe.

    Ati “Ubu turimo gushakisha amafaranga yo guha abaturage ingurane y’ahazubakwa Kiliziya nini izajya yakira abaza mu isengesho.”

    Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari icyizere ko icyorezo cya Covid-19 kizatsindwa, ubuzima bukongera kuba bwiza na Kibeho ikongera gusurwa.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru haboneka ibyumba 136 gusa byagenewe gucumbikamo abantu. Abashoramari barashishikirizwa kwerekezayo amaso kuko hari byinshi nko kubaka amacumbi na hotel bashoramo bakunguka n’ubwo kuri ubu Covid-19 yahungabanyije ubuzima n’ishoramari muri rusange.

    Kiliziya iri i Kibeho ku butaka butagatifu aho abakirisitu basengera yasurwaga n’abantu benshi

    Ubusanzwe kuri iyi mbuga iri imbere y’ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho habaha huzuye abantu benshi

    [email protected]


  • Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza urubuga ruwuhuza n’abikorera –

    Icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga n’Inama ihuza abikorera n’Umujyi wa Kigali cyafashwe kuri uyu wa 14 Gicurasi mu nama yahuje abayobozi b’uyu mujyi n’urugaga rw’abikorera.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga ruwuhuza n’abikorera kubera impinduka zabayeho mu miyoborere yawo.

    Mu mwaka ushize wa 2020 habaye amavugurura arimo ko Uturere tw’Umujyi wa Kigali twamburwa ubuzima gatozi ndetse ntitwongere kugira inama njyanama.

    Izi mpinduka zabaye hagamijwe kunoza imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo rigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali, gusa haza kuvukamo imbogamizi z’uko imwe mu myanya yahabwaga abikorera mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali yabaye nk’ihagarara.

    Mbere mu Nama Njyanama z’uturere tugize Umujyi wa Kigali, abikorera babaga bemerewemo umwanya, gusa nyuma y’uko zikuweho hagasigara Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ntibakibona uyu mwanya cyane ko guhagararirwa mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali atari itegeko nk’uko byari bimeze mu turere.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rubangutsangabo Jean, yabwiye IGIHE ko hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uru rubuga kugira ngo abikorera bakomeze kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’Umujyi wa Kigali.

    Ati “Muri ya mikoranire hasaga n’aharimo icyuho, muri ya mikoranire yari isanzwe twifuzaga ababahagarariye mu buryo butaziguye muri bwa bufatanye n’Umujyi wa Kigali, haba ari mu buryo bwo gufata ibyemezo cyangwa se no mu yindi mikoranire […] yari inama yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo dushyireho urwo rubuga rwo kongera kugarura abikorera mu buryo buhoraho mu miyoborere itaziguye y’Umujyi wa Kigali, cyane mu ifatwa ry’ibyemezo.”

    “Ntabwo abikorera bagiye kure mu mikorere y’umujyi ahubwo ni uko rwa rubuga ruhoraho rwatumaga dufata ibyemezo tugakurikirana n’ishyirwa mu bikorwa nta rwari ruhari, twashyizeho urwo rubuga kugira ngo rudufashe.”

    Uru rubuga rw’ibiganiro ruzajya rubaho buri gihembwe, aho ruzajya ruganirirwamo ibibazo bihari ndetse n’uburyo byakemurwamo ndetse rugakoreshwa no mu kungurana ibitekerezo.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko nyuma yo kwemeza uyu mwanzuro wo gushyiraho uru rubuga ruzwi nka ‘COK-PSF Dialogue Forum’ hagiye kurebwa abazaba barugize ndetse n’uko ruzajya rukora, bikaba biteganyijwe ko rushobora gutangira gukora muri Kamena 2021.

    Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro n’abikorera bigamije gushyiraho urubuga ruzajya rubahuza

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abikorera batandukanye

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza yari muri ibi biganiro

  • Umwana wa Bagosora simufata nk’interahamwe – Pst Dr Rutayisire avuga ku kugaruza ineza abayobejwe –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu kiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya

    Iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’, Pasiteri Dr Rutayisire yagihuriyemo na Hakizimana Bahati Jean Bosco wahoze abarizwa mu mutwe wa FDLR, Didacienne Nibagwire warokotse Jenoside ndetse na Adidas Kwizera wavutse ku babyeyi babiri umwe yarakoze Jenoside undi yarayirokotse.

    Rev Past Dr Rutayisire yahaye umukoro urubyiruko wo kwigisha abantu u Rwanda rw’ukuri, bakamagana ibivugwa n’abitwaza ko bahejwe mu gihugu cyabo.

    Ati “Njyewe mpora mbivuga, nta soni bintera kandi niryo jambo ryacu, reka dufate uwari umuhezanguni ukabije, Umwana wa Bagosora njye simufata nk’Interahamwe. Oya!”

    Yakomeje agira ati “Ni umwana w’umunyarwanda ukeneye gusobanurirwa, agakosorwa, akigishwa , akumvishwa, kugeza igihe azumva ko mu Rwanda aha ari iwabo, umunsi azakenera kuhaza ashobora kuhaza kandi ntacyo tuzamutwara. Ariko uwakoze ibyaha tuzamuhana.”

    Gukurira mu gihugu cyawe udafitemo uburenganzira

    Pasiteri Dr Rutayisire wavutse mu 1958, avuga ko uburyo yakuriye mu gihugu gifite ubuyobozi bwimakaje ivangura rishingiye ku bwoko aho Abatutsi babwirwaga ko atari Abanyarwanda ahubwo ari abanyamahanga baturutse muri Ethiopia.

    Avuga ko ubundi igihugu gikwiye ndetse ari nako biri ko ari umubyeyi wa bose kandi akaba ari naho bose bafite imizi nkomoko ku buryo n’ubwo hari uburenganzira bashobora kuburira mu gihugu bidakuraho ko hari inshingano zabo.

    Ati “Igihugu ni imubyeyi uruta umubyeyi wanjye, niho mfite imizi, ababyeyi n’abasekuru banjye nabo niho bafite imizi. Iyo uri ahantu utari mu gihugu cyawe, icya mbere ya mizi yawe iba ikuri kure, n’iyo wahamerera neza, iyo mizi iba ikuri kure.”

    Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ubwo yari arangije kwiga Kaminuza yagiye kuba umwarimu mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rulindo ariko ngo yaje kwangirwa na Leta yari iriho kujya gukomeza amashuri ngo abashe kugera ku cyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD.

    Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko n’ubwo byagenze gutyo ariko, nyuma y’uko abujijwe uburenganzira n’igihugu cye, bitigeze bikuraho ko hari inshingano we yari afite nk’umunyagihugu.

    Ati “Nari mfite abana nigishaga ariko nkavuga nti aba bana mu bibazo byanjye nta ruhare babigizemo. Bafite uburenganzira bwo guhabwa uburezi nanjye nkagira inshingano zo kubaha uburezi yewe bamwe babaga ari n’ababo [aba bwa buyobozi bwamuvukije uburenganzira], njyewe ibyo narabirengaga ngakora iby’inshingano zanjye.”

    Avuga ko icyo gihe atigeze atezuka ku nshingano ahubwo yakomeje gutanga uburezi n’uburere ku bana yigishaga kandi akabikora neza atitaye ku kuba hari uburenganzira igihugu cye cyamuvukishe.

    Ati “Aha niho mubona uruhare rw’ubuyobozi bubi, njyewe nari umusore, wumva nshaka gukorera igihugu, nshaka kuba umwarimu mwiza ariko banyimye uburenganzira bwo kwiga ngakomeza, kuba bambujije uburenganzira ntibikuyeho ko inshingano zanjye ngomba kuzikora neza.”

    Yakomeje agira ati “Aha ndagira ngo byumvikane neza, cyane cyane nk’urubyiruko, hari ubwo umuntu yiga akarangiza, ugasanga abuze akazi cyangwa abuze na buruse, ahinduka umuhakanyi, akavuga ngo iki gihugu nakiburiyemo akazi, nagize nte nagize nte [….], ariko hari isomo rimwe nize, gukurira mu gihugu kinyanga ariko ndi umuntu utekereza.”

    Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko kubera uko gukurira mu gihugu kimwanga yari yarihaye intego yo kwiga akarangiza PhD, akiri muto ariko igihugu cye kimuvutsa ubwo burenganzira. Gusa ngo ntibyamubujije gukomeza kugikorera ibyiza nk’umunyagihugu mwiza, utekereza kandi ufite inshingano.

    Ati “Njyewe naricaye nk’umuntu utekereza, ndavuga nti iki gihugu ngifitemo uburenganzira banyimye ariko ntibikuraho inshingano zanjye nk’umunyagihugu. Muzabaze abana nigishije bose bazakubwira ko nari mu barimu bigisha nkita no ku bana kuko naravuze ngo singiye kwitiranya aba bana n’ababyeyi babo.”

    Pasiteri Dr Rutayisire yabwiye abakiri bato ko igihe bazaba bashyizwe mu nshingano runaka, bakwiye gukorera igihugu batagendeye ku kuba ari akazi bahawe bazahemberwa, ahubwo bajya babikora nk’abanyagihugu bafite inshingano zo kugiteza imbere.

    Kuki hari abanyarwanda banga igihugu cyabo?

    Amajwi y’abantu ku giti cyabo n’imiryango y’abavuga ko barwanya leta y’u Rwanda avuka umunsi ku munsi. Muri abo ariko harimo abarurwanya baruzi neza, bararubayemo n’ababikora bakoreshejwe cyangwa ku bw’inyungu runaka.

    Pasiteri Dr Rutayisire avuga ko muri abo barurwanya baruzi ari abarubona nk’imirima, babibona mu maso y’inyungu, batekereza muri tura tugabane niwanga bimeneke.

    Ati “Hari abantu bazi u Rwanda barubona nk’imirima, barubona mu maso y’inyungu, batekereza muri ya myumvire ya turatugabane niwanga bimeneke, abo rero babona u Rwanda mu buryo bw’inyungu bakarubona mucyo barukuraho aho kurubona mu cyo barushyiramo.”

    Yavuze ko abenshi muri aba ari abahoze mu buyobozi bw’igihugu haba cyera cyangwa vuba, abandi bakaba ari ba bandi basize baruhekuye bagifite ya myumvire n’ibitekerezo byabo bya cyera.

    Ati “Abo ngabo n’iyo wabakanguza iki! Abafaransa baravuga ngo ushobora gukangura umuntu usinziriye ariko ntabwo wakangura uwisinzirije.”

    Rev Past Dr Rutayisire yavuze uko yigeze kujya gutanga ikiganiro muri Canada ahura n’umuntu biganye amubwira ko babona ibyiza bibera mu gihugu ariko ngo badashobora kuvuga neza u Rwanda kuko iyo baruvuze nabi bimuhesha uburenganzira bwo kuba muri ibyo bihugu by’amahanga.

    Ati “Uwo niwe nita uwigiza nkana, u Rwanda araruzi ariko arigiza nkana. Mumwihorere bizarangira. Ariko mwebwe uru rubyiruko mufite icyiciro twagombye gushyiramo imbaraga, abana ba bariya, batazi u Rwanda barubwiwe nabi ariko nabo bafite imizi muri iki gihugu.”

    Yavuze ko abari hanze y’u Rwanda by’umwihariko abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside babwiwe u Rwanda nabi bakabwirwa ko abari mu Rwanda babanga , asaba urubyiruko kuvuga ukuri, rugasobanurira abo bantu ko ntawe ubanga hano mu gihugu cyabo.

    Ati “Imbaraga zacu zo kunga abanyarwanda ntabwo zizahagarara igihe cyose tuzaba tugifite abanyarwanda badakunda u Rwanda.Ni inshingano zacu zo kugenda tukababwira, twahura nabo tukabasobanurira kugeza igihe umuntu azumva ko afite uburenganzira mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati “Bariya bari hanze bababwiye ko abari hano mu Rwanda babanga, ruriya rubyiruko rutazi u Rwanda barubabwiye nabi, bazi ko twe tubanga, n’uriya wandika dukwiye kumuvuguruza tukamubwira duti ibyo muvuga ntabwo aribyo.”

    Rev Past Dr Rutayisire kandi yasabye urubyiruko kurinda igihugu cyabo by’umwihariko abashaka guhakana no gupfobya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ntawe ukwiye kugira ubwoba bwo guhangana n’abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihe yagize ati “Ariko rero niba abahakana amateka ibyabaye bitabatera isoni, njyewe nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”

    Rev Past Dr Rutayisire yavuze ko abari hanze barwanya u Rwanda bakwiye kubwirwa ukuri kw’ibibera imbere mu gihugu

    Muri iri huriro ry’urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano, Past Dr Rutayisire n’abandi bagarutse ku mukoro utegereje urubyiruko wo kurwanya abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda

  • Ingaruka za Covid-19, ibyiza by’igisibo, ubuhezanguni muri Islam; ikiganiro na Mufti w’u Rwanda (Video) –

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Igisibo gifasha Abayisilamu kwegerana n’Imana kurushaho.

    Yagize ati “Inyungu ya mbere ni uko Igisibo ari ukwezi Imana yaduhaye kugira ngo dushobore gukoresha uku kwezi neza twigwizaho ibyiza bituzamura mu rwego imbere y’Uwiteka”.

    Yavuze ko Igisibo kinafasha Abayisilamu kumenya “Kugira indangaciro y’ubumuntu, kuko iyo ukoze Igisibo ukagira inzara, bituma iyo umuntu ushonje akwegereye [agusaba ubufasha] umuha ubufasha”.

    Mufti Hitimana yagarutse kandi ku bibazo bimaze igihe bihuzwa n’idini ya Islam, birimo iby’ubutagondwa n’ubuhezanguni n’ibindi.

    Ikibazo cy’abahezanguni kimeze gute mu Rwanda?

    Hirya no hino ku Isi, hakunze kumvikana ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba ishingira ibikorwa byayo ku myemerere y’idini rya Islam ndetse no mu Rwanda cyaravuzwe , ubwo mu 2016, abasore 25 b’Abayisilamu bafungwaga bashinjwa ibyaha birimo gushaka kwinjira mu mitwe y’iterabwoba irimo Al-Shabaab ndetse na ISIS.

    Uretse iki kibazo cy’abahezanguni b’urubyiruko, byanavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu idini ya Islam bari barimo gukwirakwiza inyigisho z’ubuhezanguni mu rubyiruko rusengera muri iryo dini.

    Ibintu byafashe indi ntera ubwo Polisi y’u Rwanda yarasaga Umuyobozi w’Umusigiti wa Kimironko, imuziza kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi by’ubuhezanguni.

    Ibi byose byabaye ari bwo Sheikh Hitimana akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Idini rya Islam mu Rwanda, kuko yazihawe muri Kanama 2016, ku buryo gukemura iki kibazo byari inshingano ze za mbere.

    Umwe mu bayobozi bakomeye mu idini ya Islam mu Rwanda, yatubwiye ko ikibazo cy’ubuhezanguni ari ikintu cyahungabanyije iri dini cyane. Ati ” Cyaduteye ibibazo bikomeye cyane kuko nta kintu na kimwe twagombaga gukora icyo kintu kitarava mu nzira.”

    Iki kibazo kandi cyanaciye ibice bibiri mu Muryango wa Islam mu Rwanda, kuko bamwe mu Bayisilamu batumvaga ukuntu aba basore bafunzwe, ndetse bamwe bagashinja ubuyobozi bwa Islam kubigiramo uruhare.

    Sheikh Hitimana yagize ati “ibi bibazo byarangiye mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda”, ndetse ashimangira ko Abayisilamu bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n’ikibazo cy’ubuhezanguni.

    Yagize ati “Aba bantu bakora ibikorwa by’iterabwoba, ni twe nk’Abayisilamu tugomba kubafatira ibyemezo mbere y’abandi bose. Bariya bantu ntabwo tuzi imikorere yabo, ariko ikigaragara ni uko atari abantu beza, ni abantu bagamije kugirira abandi bose nabi batavanguye”.

    Bitewe n’ibi bibazo by’ubuhezanguni Umuryango wa Islam wanyuzemo mu Rwanda, hari benshi batekereza ko uyu Muryango ufitanye isano rya hafi n’ibikorwa by’ubuhezanguni.

    Mufti Hitimana yabihakanye agira ati “Islam ntiyigeze ibaha izo nshingano ni ibintu bafatiye aho gusa bashaka gufata abantu bunyago n’izina ryabo n’ibyabo, babikoresha mu nyungu zabo.”

    Umwihariko w’igisibo cyizihijwe mu bihe bya Covid-19

    Igisibo cyasojwe kuri uyu wa Kane, cyari icya kabiri Abayisilamu bo mu Rwanda bizihijwe mu buryo budasanzwe, kuko cyabaye imisigiti myinshi ifunzwe, ndetse n’ifunguye ikaba iri gukora mu buryo bwubahirije amategeko yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Mufti w’u Rwanda yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Bayisilamu mu bijyanye n’imisengere yabo.

    Ati “Ntabwo byoroshye, Abayisilamu baba bifuza gukora amasengesho menshi, yaba amasengesho yo mu ijoro, ndetse n’ay’umwiherero (akorerwa mu musigiti) ntabwo byoshobotse”.

    Kugeza ubu Abayisilamu bemerewe gusenga kuwa Kane no kuwa Gatanu, aho basengera mu misigiti 335 muri 675 bafite mu Rwanda.

    Mufti Hitimana uri mu Nteko ifata ibyemezo ku ifungurwa ry’insengero n’imisigiti, yavuze ko n’ubwo imisigiti igifunze, iyafunguwe yasaranganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo Abayisilamu bashobora gukomeza amasengesho yabo mu buryo bwiza.

    Yagize ati “N’ubwo imisigiti yose itarafungurwa, twitaye ku gusaranganya, ku kareba tuti ariko Abayisilamu batuye mu gice runaka, batabonye imisigiti itatu, bishoboka ko n’urumuri rwo gusenga rushobora kuzima, reka tubahe umusigiti umwe”.

    Yanasabye Abayisilamu gukomeza kwifashisha ubundi buryo bwo gusenga bagumye mu bice barimo, anabizeza ko “Igihe kizagera imisigiti yose igafungurwa” nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

    Igisibo kizana abayoboke bashya mu Idini ya Islam

    Mufti Hitimana yavuze ko igihe cy’Igisibo ari ukwezi kudasanzwe mu Idini rya Islam, ndetse ko ari yo mpamvu muri uku kwezi imyitwarire y’Abayisilamu iba yahindutse cyane.

    Yagize ati “Mu kwezi kwa Ramadhan, Imana yavuze ko ari Igisibo yahaye abantu nk’impano, ndetse n’ibihembo bikubiyemo ntawe ubizi ariko ni byinshi.”

    Iyi niyo mpamvu mu gihe cy’Igisibo, usanga “Na wa wundi waguye mu gihe gishize, ubona yabadutse, usanga mu kwezi kwa Ramadhan afite ibakwe n’imbaraga zidasanzwe, ku buryo usanga imisigiti [yabaye micye] kubera ko abantu babaye benshi. N’abagana Idini ya Islam usanga babaye benshi.”

    Igisibo ni inkingi ya kane muri eshanu zubakiweho n’Idini ya Islam, aho byizerwa ko ari ukwezi Imana itanga umugisha mwinshi, bityo Abayisilamu bagahamagarirwa kwitwara neza muri uko kwezi.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya AU ishinzwe Ikigo Nyafurika cy’Imiti –

    Michel Sidibé uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Michel Sidibé gusa ntihatangajwe ibyo impande zombi zaganiriyeho. Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

    Michel Sidibé kandi kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka bagirana ibiganiro.

    Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, yashimye ubufasha bwuzuye u Rwanda rukomeje gutanga mu gushyigikira ishyirwaho ry’uru rwego Nyafurika rushinzwe imiti, AMA.

    Amasezerano ashyiraho AMA, yashyizweho umukono n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Gashyantare 2019, hakaba hasabwa nibura ko ibihugu 15 biri muri uyu muryango byemeza burundu aya masezerano kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ishyirwaho ry’uru rwego rushinzwe imiti muri Afurika, AMA, ndetse mu nama yiga ku buryo Umugabane wa Afurika wakwikorera inkingo za Covid-19, yasabye abakuru b’ibihugu kwemeza aya masezerano.

    AMA ni umushinga kandi witezweho gusubiza ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi muri rusange ariko by’umwihariko ikibazo gikomeye cyo kwikorera imiti muri Afurika kuko imiti myinshi ikenerwa kuri uwo mugabane usanga ikorwa n’inganda zo hanze.

    Bivugwa ko ku mugabane wa Afurika harurwa inganda 375 zikora imiti zikaba zikora nibura hagati ya 10-30% by’imiti ikoreshwa muri Afurika.

    Indi mbogamizi ikomeye uyu mushinga wa AMA ugamije gukemura ni ibijyanye n’ikibazo cy’uko n’ubwo izo nganda zihari ariko usanga zidakora imiti yujuje ibipimo mpuzamahanga.

    Uyu mushinga wa African Medicine Agency wahuriranye n’ibibazo umugabane wa Afurika ufite byo kubura inkingo za Covid-19 zikomeje kwikubirwa n’ibihugu bikize.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Michel Sidibé

    Michel Sidibé n’itsinda bazanye bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu hari na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije

    Michel Sidibé kandi kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

  • Bugesera: Guverineri Gasana yatangiye kwakira abaturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka –

    Ibi bibazo byatangiye kwakirwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021. Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka mu turere twa Nyagatare, Bugesera, Kayonza na Gatsibo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibibazo bafite ibyinshi bishingiye ku ibarura ry’ubutaka ryakozwe rigasiga hari abo ritagezeho neza. Yavuze ko hari n’ikindi kibazo cy’ubutaka bwa leta bwigabijwe n’abaturage bigatera imanza kuri benshi.

    Mu bindi bibazo yavuze harimo ibibazo bikomoka ku isaranganya n’ituzwa ry’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo by’abaturage bagana inkiko n’imyanzuro yazo ku butaka ikunze kugorana mu ishyirwa mu bikorwa ndetse na serivisi zitihuta ku bifuza ibyangombwa byo kubaka aho umubare munini w’ababisaba urusha ubushobozi ababikoramo.

    Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko bashyizeho iki cyumweru ku bufanye n’izindi nzego zitandukanye mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bifitwe n’abaturage bigaragara mu butaka kugira ngo bihutishe iterambere.

    Ati “Kubera ko Bugesera iri kwihuta cyane mu iterambere, ikibazo cy’ubutaka kigomba gukemuka vuba na bwangu kugira ngo kive mu nzira kitatubera inzitizi mu byo dukora byose.”

    Yakomeje avuga ko hari ahashobora kubonekamo akarengane mu baturage ari nayo mpamvu bahisemo gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukemura ibi bibazo.

    Abaturage bakiranye yombi iki gikorwa

    Bamwe mu baturage baje gutanga ibibazo byabo bishimiye iki gikorwa, bagaragaza ko bazakemurirwa ibibazo bari barabuze aho bikemurirwa.

    Uwamahoro Prisca ufite imyaka 47 waturutse mu Murenge wa Rweru, yavuze ko kimwe mu bibazo byamuzanye harimo kubaza ibijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka.

    Yavuze ko mu 2019 abari barahawe ubutaka na leta mu Murenge wa Rweru bose batswe ibyangombwa babwirwa ko harimo akavuyo, ubuyobozi bubitwara bubabwira ko bizagarurwa ariko ntibongera kubigarura.

    Ati “ Ubwo ubuyobozi bwatwegereye ndizera ko ikibazo cyacu bari bugikemure kuko iyo tubajije Akarere katubwira ko bitarakemuka nyamara ubwo butaka nibwo twatangaga nk’ingwate tukabona amafaranga mu bimina no muri banki zitandukanye.”

    Nyirababirigi Espérance utuye mu Mujyi wa Nyamata we yavuze ko iyi gahunda yayishimiye ngo kuko ayitezeho kumufasha gukemura ikibazo cy’ubutaka bwe bwabaruwe ku muntu utazwi agasaba ko abusubizwa ntibikorwe.

    Yavuze ko yegereye inzego zitandukanye zikanga kumukemurira ikibazo ariko ngo ubwo abayobozi bagiye gutega amatwi abaturage yizeye ko hari biri bukemurwe.

    Mu bindi bibazo byatanzwe n’abaturage ibyinshi bishingiye ku izungura, kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka, abahawe ubutaka na leta bakabuhuriraho ari imiryango myinshi n’ibindi.

    Hagaragaye kandi ibibazo by’abaturage ba Rweru bahawe ubutaka na leta bakaza kongera kwakwa ibyangombwa by’ubutaka mu 2019 ariko kugeza n’ubu bakaba batarabisubizwa.

    Iki gikorwa cyo kumva no gukemura ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka mu Karere ka Bugesera biteganyijwe ko kizamara iminsi ibiri hakurikireho uturere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo.

    Guverineri Gasana yabwiye abo mu Bugesera ko ibibazo bishingiye ku butaka bigomba gukemurwa kugira ngo hihutishwe iterambere

    Iki gikorwa cyakorwaga hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID 19

  • Dufite icyizere nk’igihugu kuko urubyiruko muri amashami y’u Rwanda kandi atoshye- Minisitiri Mbabazi –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yagejeje ku basaga 300 biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ribaye ku nshuro ya munani.

    Ni ihuriro ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ikivi cyacu: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikigira giti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’.

    Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, urubyiruko rwashyizwe mu matsinda ruganira ku ngingo zitandukanye ndetse rufata imyanzuro irimo kuba hakenewe gushyirwaho gahunda zifasha urubyiruko kugira ngo bakure bakunze igihugu cyabo.

    Hagaragajwe ko hakenewe gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda gutiza umurindi abashaka gusenya Ubunyarwanda, ahubwo bakaba abahamya b’ukuri no kwerekana ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

    Mu bindi uru rubyiruko rwagaragaje kandi harimo ko hakenewe gukomeza kwigisha amateka y’igihugu cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzego zose. Ikindi bagaragaje ko bakeneye imfashanyigisho mu kwandika, mu buhanzi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo urubyiruko rurusheho kumenya amateka y’igihugu cyabo.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n’ubwo bidashoboka kuyahindura ariko hari byinshi byakorwa n’urubyiruko by’umwihariko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho kandi ahazaza hakomeze kuba heza.

    Ati “Dufite icyizere nk’igihugu cy’uko urubyiruko muri amashami y’u Rwanda kandi atoshye. Urubyiruko muri imizi ikomeye y’u Rwanda, igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza ariyo mizi ikomeye namwe mukaza kunganira nk’imizi myiza ishoye.”

    Yakomeje agira ati “Abarwanya leta y’u Rwanda bazi ko batsinzwe urugamba rw’amasasu, ubu hari ubundi buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga n’ubundi buryo bakoresheje amagambo. Namwe tuzi ko rero muri urubyiruko muri ku mbuga nkoranyambaga ari naho bazabasanga.”

    Urubyiruko rw’u Rwanda rwashyiriweho uburyo n’amahuriro atandukanye rwigishirizwamo amateka yaranze igihugu cyabo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi kandi byiyongera ku kuba mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside isohora buri munsi amakuru agaragaza amateka yaranze Jenoside mu bice bitandukanye ndetse n’ubuhamya bw’abayirokotse.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amakuru ku byabaye mu Rwanda rukwiye kuyifashisha mu gusubiza abakomeje gushaka guharabika igihugu cyabo.

    Ati “Nta rwitwazo urubyiruko rwashingiraho ruvuga ko nta makuru rufite, abashaka gusebya igihugu cyacu bari mu mahanga, twe turi hano mu Rwanda ntidukwiye kwicecekera. Nitwicecekera se ni nde uzabivuga? Tukavuga ngo noneho turabakizwa n’iki […] ni nde uzabinyomoza? Simbasaba kuvuga amagambo atari meza, mwakoresha amakuru kandi amakuru murayafite.”

    Yakomeje agira ati “Hari abajya ku mbuga nkoranyambaga bagasubiza abo bavuga nabi u Rwanda, bakabikora umunsi umwe, ibiri cyangwa umwaka barangiza bagacika intege, ntimubikore muvuga ko hari ubareba cyangwa uzabahemba, ahubwo bikore nk’inshingano zawe ndetse nk’umuntu ukorera igihugu cye.”

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kugendera ku butwari bw’ababohoye u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi kuko batekerezaga mu buryo bwagutse, bashaka igihugu kizaba icy’abanyarwanda bose kandi bagirira amahirwe angana mu gihugu cyabo.

    Yavuze ko kunga ubumwe ari intwaro izafasha. Ati “Nagira ngo ngaruke ku bumwe, iyo dushyize hamwe nta cyatunanira kandi tuzi imbaraga zo gushyira hamwe, zigira ingaruka nziza cyane.”

    Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ Umuco, Inama y’ Igihugu y’ Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG n’izindi nzego.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko amahirwe u Rwanda rufite ari urubyiruko rwakuriye mu gihugu kibaha uburere bwiza

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahashya abayipfobya

    Amafoto:Niyonzima Moise