Tag: featured

  • Huye: Ubujura bwasubije abaturage ku kurarana n’amatungo – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kutagira irondo ry’umwuga rishobora kubarinda ubujura, ari byo biri kubagiraho ingaruka zo kwibwa amatungo yabo. Bavuze ko bibwa amatungo yabo, inzu zabo zigapfumurwa ndetse n’imyaka iri mu murima ikibwa.

    Niyotwagira Clémentine yagize ati “Dukeneye ko badushyiriraho irondo kuko ntaryo tugira, bitabaye ibyo abajura baratumaraho ibintu.”

    Mukansanga Béatha yahishuye ko kubera uburyo iki kibazo gikomeye, yahisemo kongera kurarana n’amatungo ye mu nzu mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba yakwibwa.

    Ati “Kuva banyiba ihene umunani narahiye ko ntazongera kuraza hanze amatungo yanjye, nzemera ndarane nayo aho kugira ngo nkomeze kugira ibyo bihombo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jacqueline, avuga ko aka gace katagira irondo ry’umwuga bitewe n’uko abahatuye nta bushobozi bafite bwo kwishyura abanyerondo.

    Ati “Nta rondo ry’umwuga twahashyira kubera ko nta bushobozi abaturage bafite bwo kuryishyura. Ikindi twakoze inama nabo biyemeza uburyo bwo kwicungira umutekano, kuko buriya ahantu haba irondo ry’umwuga ni abaturage bakusanya amafaranga bakabahemba.”

    Yavuze ko ubuyobozi bwagerageje gushaka uburyo abaturage barushaho kwishakamo ibisubizo mu rwego rwo kwikemurira ibibazo.

    Abaturage b’i Huye bavuze ko kutagira irondo ry’umwuga byatumye basubira ku muco wo kurarana n’amatungo

    source : https://ift.tt/3qU8nRV

  • Vivo Energy yatangiye poromosiyo izahemba imodoka ku mukiliya w’indashyikirwa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Engen yateguye iyi poromosiyo mu rwego rwo kwishimana n’abakiliya bayo mu minsi mikuru no guhemba abagura lisansi, ibaha ibihembo bitandukanye bitewe n’ingano ya lisansi baguze.

    Uko umukiliya azajya agura lisansi nyinshi, ni ko azajya abona amahirwe yo gutsinda. Nibura utwara moto agomba kugura litiro eshanu, utwara imodoka ye ku giti cye akagura litiro 20, imodoka rusange ‘bus’ ikagura nibura litiro 50 naho amakamyo akagura litiro 100.

    Iyi poromosiyo izamara amezi abiri, harimo ibihembo by’icyumweru n’ukwezi abazajya batsinda bazajya bahabwa. Ibyo bihembo birimo lisansi ya 5.000 Frw, amafaranga, telefoni zigezweho, televiziyo, amafaranga y’ishuri, moto n’imodoka nshya.

    Umuyobozi wa Vivo Engen Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko uko umukiliya azagura lisansi nyinshi, ari ko azabasha gutsindira ibihembo bitandukanye.

    Yagize ati “Muri iyi poromosiyo, abakiliya bacu bazabasha kubona lisansi ndetse n’ibihembo bitandukanye igihe cyose bazasura sitasiyo za ENGEN. Abakiliya bacu b’imena bazabasha gutombola, uko bazagura lisansi nyinshi ni ko bazatsinda mu bihembo by’icyumweru, ukwezi ndetse n’igihembo nyamukuru.”

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Vivo Energy Rwanda uhagarariye ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika, Hans Paulsen, yavuze ko bashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo bashimire abakiliya babo.

    Yagize ati “Uyu ni umunsi udasanzwe kuri Vivo Energy Rwanda kuko yabashije kumurika poromosiyo ikomeye kuva mu 2019. Ibi byakozwe kugira ngo twereke abakiliya bacu ko ari ingenzi ndetse twizihizanye iminsi mikuru.”

    Muri Werurwe 2019 ni bwo Vivo Energy yinjiye ku isoko ry’u Rwanda imaze kwegukana sitasiyo za lisansi zirenga 240 mu gihugu hose. Ubu imaze imyaka 10 itangiye ibikorwa byayo muri Afurika, ikorera mu bihugu 23 mu izina rya ENGEN na Shell.

    Vivo yanagiranye amasezerano na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe gutegura amafunguro yihuse azwi nka ‘Fast Food’, KFC (Kentucky Fried Chicken) aho icuruza ibikorwa byayo ahari izo sitasiyo za ENGEN.

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango

    Abazajya bagura lisansi nyinshi bazajya bahabwa ibihembo

    Bimwe mu bihembo bizatangwa harimo moto

    Igihembo nyamukuru muri iyi poromosiyo ni imodoka

    Iyi poromosiyo abazajya batsinda ni abazajya bagura lisansi nyinshi

    Iyi Poromosiyo yiswe “Na Engen ndi Chef w’Umujyi”

    Miss Nishimwe Naomie yitabiriye uyu muhango

    NEP Djs ni yo yasusurukije abantu mu gutangiza iyi poromosiyo

    Ama G The Black yari yitabiriye umuhango wo gutangiza iyi poromosiyo

    Intore Massamba mu bitabiriye itangizwa rya poromosiyo ya Engen

    Umuyobozi wa Vivo Engen Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko uko umukiliya azagura lisansi nyinshi ari ko azabasha gutsindira ibihembo bitandukanye

    Vivo Energy yatangiye poromosiyo yo gushimira abakiliya izasozwa hatanzwe imodoka

    source : https://ift.tt/30NLftB

  • Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 17,235 byafashwe, abantu 11 basanzwemo iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze kucyandura mu minsi irindwi ugera kuri 82.

    Abantu 62.538 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze guhabwa urukingo rwa mbere bagera kuri 5.530.568.

    Abagera ku 33.559 bahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bituma abamaze guhabwa uru rukingo bagera kuri 2.917.604.

    20.11.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije umuryango w’umugabo witabye Imana / Condolences to family of a man who passed away / Condoléances à la famille d’un homme qui est décédé pic.twitter.com/gJRdQVm66v

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 20, 2021


    source : https://ift.tt/3CIVCfm

  • Abasaga 2300 basoje amasomo abinjiza muri Polisi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abasoje amasomo barimo abagabo 1869 n’abagore 450 bakaba bari bayamazemo amezi 12.

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko aya masomo y’ibanze ahabwa abapolisi ashimangira ubushake bwa guverinoma na polisi bwo kubaka igipolisi cy’umwuga no kugeza kuri polisi y’u Rwanda ubushobozi bukenewe kugira ngo ishobore kurangiza inshingano zayo zikomeye zo kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ndetse n’uw’ibintu byabo.

    Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe birinda icyakwangiza isura y’urwego binjiyemo.

    Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”

    Yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze avuga ko nta bunyamwuga bwagerwaho bitanyuze mu nyigisho nk’izi bahabwa.

    Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye gukumira ibyaha bikomeye birimo ibya ruswa n’ibifitanye isano na yo, ihohoterwa ribera mu ngo, irishingiye ku gitsina, iterabwoba, impanuka zo mu muhanda n’ibindi kandi ko buri mupolisi agomba kumva ko iyi nshingano imureba.

    Yasabye abapolisi b’u Rwanda kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko bashyigikira gahunda za leta aho buri wese akorera kandi n’abaturage bakabigira umuco.

    Minisitiri w’Ubutabere kandi yagarutse ku ruhare rwa polisi mu kugabanya ibyaha mu gihugu ndetse ukwiyubaka kwayo kukaba gutuma isigaye yitabazwa na Loni mu kugarura umutekano mu bibazo by’amahanga.

    Yasabye abarangije aya mahugurwa gutanga umusanzu muri iki gikorwa gihesha igihugu ishema. Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi muri Centrafrique, Mozambique, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.

    Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko ugereranyije n’uko aba bapolisi bagaragaje ikinyabupfura nta shiti ko inshingano zabo bazazubahiriza.

    Abasaga 2300 ni bo binjiye muri Polisi y’u Rwanda nyuma y’amezi 12 bari mu masomo

    Abapolisi bashya biyerekanye ku karasisi

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja ashimira abitwaye neza

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja yasabye abapolisi bashya kwirinda icyahumanya isura y’urwego binjiyemo

    Abapolisi berekana bimwe mu bikubiye mu myitozo bahawe

    Ibyishimo byari byose ku bapolisi binjiye mu mwuga

    Abapolisi bacinya akadiho bishimira ko basoje amahugurwa abinjiza mu mwuga bari bamazemo amezi 12

    Uyu yagaragazaga bimwe mu byo yatojwe mu gihe amaze mu masomo

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3CD7X4k

  • Abasirikare 20 ba RDF basoje amahugurwa y’indorerezi za Loni – #rwanda #RwOT

    Indorerezi za gisirikare ziba zifite mu nshingano kugenzura ko amasezwerano yo guhagarika imirwano yubahirizwa kimwe n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ahakorerwa ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.

    Aya mahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021 akaba yaratangiye tariki 8 Ugushyingo 2021. Yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abatoza mu bya gisirikare b’izindi ndorerezi z’Umuryango w’Abibumbye zikunze gukenerwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

    Yari yateguwe ku bufatanye bwa Rwanda Peace Academy, British Peace Support Team (Africa) na Loni akaba yaritabiriwe n’abasirikare bakuru 20 muri RDF kuva ku bafite ipeti rya ‘Captain’ kugeza ku bafite irya Lieutenant Colonel.

    Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara, yavuze ko hatanzwe amahugurwa kugira ngo bongerere ubushobozi abasirikare mu gukemura ibibazo.

    Yakomeje avuga ko aya mahugurwa atazagirira akamaro Abanyarwanda gusa ahubwo azatanga umusanzu hirya no hino ku Isi nk’uko Newtimes yabitangaje.

    Ku ruhande rw’abahawe amahugurwa, Maj. Mutegwaraba Catherine, yavuze ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa bizabafasha kubungabunga umutekano hirya no hino.

    Yagize ati“Mu gihe tumaze hano twize byinshi bijyanye n’indorerezi mu kurinda amahoro, uburyo twakirinda no gukorana n’abaturage ndetse n’uburyo bwo gukora akazi ka buri munsi.”

    Aya mahugurwa yatanzwe n’inzobere zituruka muri Nigeria, Brésil, u Budage na Uruguay.

    Abasirikare 20 ba RDF basoje amahugurwa y’indorerezi za Loni

    source : https://ift.tt/30LeHQJ

  • Leta igiye gutangira gukoresha drones mu guhangana n’abinjiza magendu mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, mu butumwa yatanze ubwo hasozwaga Ukwezi kw’Ibikorwa byo gushimira Abasora.

    Ibi birori byabaye ku wa 19 Ugushyingo 2021, hahembwe abasora beza 32 bashimirwa umusanzu wabo mu gusora mu 2020.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, RRA yinjije mu isanduku ya Leta imisoro ya miliyari 1654,5 Frw. Iki kigo cyari gifite intego yo gukusanya miliyari 1.594,3 Frw. Ni ukuvuga ko intego yarenzeho miliyari 60,2 Frw; igerwaho ku kigero cya 103,8%;

    Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9,1%.

    Nubwo ingano y’amafaranga yinjijwe yiyongereye, Ruganintwali, yavuze ko hakiri imbogamizi RRA ifite zituma hadakusanywa amafaranga menshi.

    Yagize ati “Imbogamizi duhura na zo dushaka uko zakemuka harimo ubwitabire bukiri hasi bw’abacuruzi batarumva akamaro ko gutanga ifatabuguzi bwa EBM. Hari n’ikibazo cya magendu ikomeje kugaragara kuri caguwa ndetse n’inzoga zihenze.’’

    Yasobanuye ko hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya magendu, yinjizwa mu gihugu inyujijwe mu nzira zibujijwe.

    Yakomeje ati “Kuri iki hari gahunda dufitanye n’urwego rwa Polisi ndetse n’ingabo kugira ngo tubashe kugabanya magendu. Ubu dufite gahunda yo gukoresha za drones mu kugenzura imipaka n’ahandi tubona hari inzira za magendu no gushyira camera ku mipaka ahari inzira za magendu. Muri uyu mwaka twibwira ko bizaba byarangiye mu kubishyira mu bikorwa.’’

    Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yavuze ko ikoreshwa rya drones na camera ku mipaka bizafasha guhangana n’abambutsa magendu

    Kuva muri Nzeri 2021, RRA yatangiye ubukangurambaga bushishikariza abacuruzi guca ukubiri no gucuruza magendu no kunyereza imisoro.

    Mu ntangiriro za Nzeri 2021, RRA yakoreye urugendo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo. Icyo gihe mu minsi itandatu hafashwe ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’ibizingo 214 by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, ibiro 210 bya caguwa, amabaro 12 y’imyenda ya caguwa n’iminzani 52 itujuje ubuziranenge.

    Icyo gihe Komiseri wungirije ushinzwe Abasora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko ibikorwa byo gufata izo magendu byakozwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze kandi ko hakomeje gahunda yo gukumira ibikorwa nk’ibyo no mu bindi bice by’Igihugu.

    Ati “Nk’izi nsinga zitujuje ubuziranenge, zijya ziteza ibyago byinshi ku bantu bazikoresha. Bashobora kuzigura bumva ko babonye insinga za make cyangwa se bagiye kwiyubakira inzu yabo ariko ejo n’ejo bundi ugasanga bahuye n’ibyago by’inkongi y’umuriro. Hari amacupa y’ama-liquer tuba twafashe atishyuriye imisoro adafite n’ubuziranenge, ugasanga umuntu aranyoye bikagira ingaruka ku buzima bwe.”

    RRA yinjiye muri ubu bukangurambaga igamije guca ubucuruzi bwa magendu birimo gucuruza caguwa, gukebura abadakoresha imashini ya EBM n’ibindi bishobora kudindiza ubukungu bw’igihugu.

    Nko mu Ukwakira 2021, Polisi y’u Rwanda y’i Rubavu yafashe umusore wambutsa inzoga mu buryo bwa magendu akoresheje amayeri yo kuzihisha mu mwanya babanje gukora munsi y’intebe y’imodoka.

    Inzoga yafatanywe ni amacupa 61 arimo Hennessy icyenda, Gordon’s 25, Absolute vodka icyenda, Sandman 10, Champagne eshanu, Contreau imwe na Jack Daniel ebyiri. Zifite ka 665.000 Frw, aho zagombaga gusora agera kuri 797.335 Frw.

    Uwitonze Jean Paulin yabwiye IGIHE ko kuva muri Nzeri 2021, bahura n’abasora ariko bakanabasaba kwirinda magendu.

    Yakomeje ati “Twafashe magendu zirimo insinga zitujuje ubuziranenge, inzoga z’ibyotsi [liqueur] ndetse na Vin. Tubifatira mu turere twegeranye n’imipaka. Bitewe n’uburyo abakora magendu bagira amayeri menshi, dufata abantu bamwe na bamwe, hari abo dufata barenze imipaka cyangwa tukabifatira muri utwo turere.’’

    Kugeza ubu Uturere dukora ku mipaka turimo Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyamasheke, Kirehe, Kirehe turi mu tunyuzwamo magendu iva mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

    Uwitonze yagize ati “Ubu turareba Umupaka wa Rubavu, ariko hashakwa n’ahandi hinjira magendu.’’

    Biteganyijwe ko Umupaka wa Rubavu uhuza uyu Mujyi n’uwa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ho hazatangirizwa gahunda yo kwifashisha drones na camera mu gukurikirana abinjiza magendu mu gihugu.

    Ku Mupaka wa Petite Barrière uhuza Rubavu na Goma, ni ho hazatangirizwa gahunda yo kwifashisha drones na camera mu guhangana n’abinjiza magendu

    Komiseri wungirije ushinzwe Abasora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yasobanuye ko magendu nyinshi zinyuzwa mu turere duherereye ku mipaka

    source : https://ift.tt/3qU8BZa

  • Ababyeyi n’abarezi basabwe gufasha abana kugera ku nzozi zabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu Nama ya 15 y’Abana yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana ku rwego rw’igihugu, wizihirijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Ni umuhango witabiriwe n’abana 100 bahagarariye abandi, abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera abana n’abafatanyabikorwa babo, abandi bana bawukurikirana binyuze mu ikoranabuhanga.

    Iyi nama ifite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ejo ni Njye’. Abayitabiriye bagaragaraje ko kugira ngo abana bazabashe kugera ku nzozi zo kuba ejo hazaza h’igihugu, bisaba umusanzu wa buri wese mu kubarera no kubitaho.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko ntaho igihugu cyaba kigana hadatekerejwe ku hazaza h’abana.

    Yagize ati “Tuzirikane ko tutategura ejo hazaza tudashyize imbaraga mu mikurire y’abana, tudateza imbere uburenganzira bwabo cyangwa tutabaha urubuga rusesuye ngo bagire uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu cyacu.”

    Ibi byashimangiwe n’ Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, wavuze ko intego nyamukuru ya buri wese ari ugushyira imbaraga mu burere bw’abana nk’u Rwanda rw’ejo.

    Yagize ati “Intego nyamukuru ni ugushyira imbaraga muri ejo hazaza hacu no mu bana bacu, mwe nk’abana ni mwe Rwanda rw’ejo. Ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babo mu gutegura ejo hazaza habo.”

    Yakomeje asaba ababyeyi kubitaho mu buryo bushoboka bwose ndetse no kubagenera umwanya babagira inama nziza zizabageze ku nzozi zabo.

    Yagize ati “Tugomba kubamenyera amafunguro, imyambaro ndetse ababyeyi bakamenya ko uburezi ari itike y’ubuzima buri imbere ababyeyi baha abana babo. Bagomba no kubaha inama mu buzima bwabo.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi n’abarezi gutangira gutoza abana imirimo hakiri kare nka kimwe mu bizafasha kugera ku nzozi zabo.

    Yagize ati “By’umwihariko ababyeyi n’abarezi barasabwa gufasha abana kuzagera ku ntego yabo yo kwigira, binyuze mu kubatoza uturimo duciriritse ariko tutavunanye no kubafasha kwiga bashyizeho umwete kuko ari byo rufunguzo ry’ubukungu n’iterambere.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Igihugu, Akoyiremeye Elodie Octavie, yasabye ababyeyi kurera abana neza kuko mu muryango ariho umwana aturuka.

    Yagize ati “Turabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu kuturinda icyaduhungabanya kuko ejo ni njye. Abana bishimye, bishimiye uburenganzira bwabo n’igihugu cyabo batekanye bigomba guhera mu muryango wabo.”

    Yakomeje ati “Babyeyi namwe barezi bacu nimutugire inama, mudufashe gutegura ejo hahaza hacu.”

    Inama y’igihugu y’abana yatangiye mu 2004 ubwo abana basabaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira n’abafata ibyemezo n’abaterankunga.

    Uru ni urubuga ngishwanama ruhuza abana bahagarariye abandi baturutse mu turere n’imirenge yose y’igihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo abana bafite mu Rwanda.

    Abana baturutse hirya no hino mu gihugu bahagarariye abandi mu nama y’abana

    Abana bashimiye Leta uburyo idahwema kubashakira icyabateza imbere ndetse babongeraho kubasaba gukomeza kubarinda icyabahungabanya

    Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko intego nyamukuru ya buri wese ari ugushyira imbaraga mu burere bw’abana

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi n’abarezi gutangira gutoza abana imirimo hakiri kare nka kimwe mu bizafasha kugera ku nzozi zabo

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ntaho igihugu cyaba kigana hadatekerejwe ku hazaza h’abana

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje ko u Rwanda rw’ejo rutegerejwe ku bana

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye no kurengera abana

    Bamporiki waro witabiriye uyu muhango yagaragaje ko abana ari yo mizero y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3CCkvt5

  • Abasaga 2300 basoje amasomo abinjiza muri Polisi – #rwanda #RwOT

    Abasoje amasomo barimo abagabo 1869 n’abagore 450 bakaba bari bayamazemo amezi 12. Bahawe amahugurwa y’ibanze mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha birimo ruswa, ihohotera rishingiye ku gitsina, iterabwoba n’ibihungabanya umutekano wo mu muhanda.

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko aya masomo y’ibanze ahabwa abapolisi agaragaza ubushake bwa leta n’ubuyobozi bwa polisi mu kubaka uru rwego no kurufasha kuzuza inshingano zarwo.

    Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe birinda icyakwangiza isura y’urwego binjiyemo.

    Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”

    Yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze.

    Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko ugereranyije n’uko aba bapolisi bagaragaje ikinyabupfura nta shiti ko inshingano zabo bazazubahiriza ari na ko bazakomeza guhugurwa mu kazi aho bazaba bari.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana

    Abasaga 2300 ni bo binjiye muri Polisi y’u Rwanda nyuma y’amezi 12 bari mu masomo

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja yasabye abapolisi bashya kwirinda icyahumanya isura y’urwego binjiyemo

    source : https://ift.tt/30FarCF

  • Minisitiri w’Ubutabera yasoje amahugurwa y’Abapolisi bato 2,319 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasoje amahugurwa ni icyiciro cya 17 cy’abapolisi bato muri Polisi y’u Rwanda, bagizwe n’abapolisi 2,137 hamwe n’abakozi b‘Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano-NISS 182. Muri bo ab‘igitsina gore ni 450 bose batangiye kwiga tariki ya 02 Ugushyingo 2020.

    Mu ijambo rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja yagaragaje ko igikorwa cyo gusoza amahugurwa y‘abapolisi bato ari ikimenyetso kerekana ubushake bwa guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwo kubaka Igipolisi cy’umwuga no kugeza Polisi y’u Rwanda ku bushobozi bukenewe kugira ngo ishobore kurangiza neza inshingano zayo zo kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ndetse n’uw’ibintu byabo. Yanavuze ko bishimangira ko nta bunyamwuga bwagerwaho bitanyuze mu nyigisho nk’izi bahabwa.

    Minisitiri yanagarutse ku bikorwa bya Polisi bya buri munsi byibanda ku kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati“ Polisi y’u Rwanda yahagurukiye gukumira no kurwanya ibyaha bikomeye nka ruswa n’ibyaba bifitanye isano na yo, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, iterabwoba, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Ibi ntibyagerwaho hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage. Polisi y’u Rwanda igira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta nko gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano, gukora umuganda rusange n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry‘Igihugu binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month).“

    Yakomeje ashima urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu gucunga umutekano mu gihugu, bikaba byaratumye ibyaha bigabanuka ku buryo bugaragara. Yavuze ko gucunga umutekano bitagarukira mu gihugu cyacu gusa kuko Polisi y’u Rwanda yitabazwa n’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura umutekano mu bihugu by’amahanga bifite ibibazo by’umutekano.

    Umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko akurikije igihe abanyeshuri basoje amasomo bamaze biga ndetse n’amasomo bigishijwe bibemerera kuba abapolisi beza b’umwuga.

    Yagize ati“ Mu gihe cy’amezi 12 bamaze hano, aba banyeshuri bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato. Mu byo bize harimo Kubungabunga umutekano, Ubumenyi mu bikorwa bya Polisi,Ubumenyi mu bikorwa bya gisilikare,Ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda,Gucunga umutekano wo mu muhanda,Imyitozo ngororamubiri, Amasomo abatoza imyitwarire,Amategeko,Ubufatanye bwa polisi n’abaturage,Ubutabazi bw’ibanze n’ayandi.“

    Yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku bwitange n’umurava bagaragaje kuko uko batangiye bose atariko bashoje kubera impamvu zitandukanye. 57 ntibashoboye kurangiza amahugurwa kubera impamvu zitandukanye zirimo kunanirwa amahugurwa, uburwayi ndetse n’imyitwarire mibi itajyanye n’indanga mgaciro za Polisi y’u Rwanda.

    CP Niyonshuti yashishikarije aba banyeshuri basoje amasomo kuzarangwa n’imitwarire myiza mu kazi gashya bagiyemo abagira inama yo kuzakomeza kwiga no kwihugura.

    Ati“ Banyeshuri murangije amasomo yanyu uyu munsi, nk‘uko amasomo murangije yitwa ay‘ibanze, mumenye ko aribwo mugitangira umwuga wa gipolisi, mukeneye gukomeza kwiga no kwihugura aho muzaba mukorera hose. Kuba mugejeje kuri uyu munsi, mwibuke urugendo mwanyuzemo rutoroshye kuva mugeze hano bijye bibaha imbaraga zo kuzuza inshingano zanyu neza.“

    Yasoje ijambo rye ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uhora aha icyerekezo Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ashimira Minisiteri y’Ubutabera k’ubufasha bwose igeza k’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buha agaciro gakomeye imyitozo n’amahugurwa bityo ishuri rya PTS-Gishari rikongererwa ubushobozi burimo ibikoresho no kongerera ubumenyi abarimu.

    Police Constable (PC) Mutesi Odette niwe wabaye umunyeshuri wa mbere witwaye neza. Yakanguriye abakobwa bagenzi be kuba batinyuka bakajya muri Polisi kuko ni akazi nk ‘akandi kandi ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka.

    Yagize ati “Bagenzi banjye b’abakobwa nabakangurira kuza muri Polisi y’u Rwanda tugafatanya na basaza bacu kubaka Igihugu cyacu.Nta kigoranye kirimo nk ‘uko bamwe baba babitekereza, birashoboka ko n’umukobwa yakora amasomo atangirwa hano asabwa kuba afite kwihangana no gukunda Igihugu.”

    PC Intare Fiston yavuze ko mu gihe kirenga umwaka bahugurwa hari byinshi yungutse kandi bizamufasha gusohoza neza inshingano nshya agiyemo.

    Yagize ati “Hano mpakuye indangagaciro na kirazira, kwihangana kandi nanigishijwe uburyo bwo kubana n’abaturage. Ntaraza muri Polisi y’u Rwanda hari imyanzuro numvaga ntabasha gufata ariko hano twigishijwe gutekereza kandi ugatekereza kabiri mbere yo gufata umwanzuro.”

    source : https://ift.tt/3DDz1C7

  • Umurundikazi agiye guhatanira kuyobora u Bufaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jeanne Muvira yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa nyuma yo kubona ko hari ibyo ubuyobozi buriho muri iki gihe butitaho cyangwa se budakemura nyamara byari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu.

    Yagize ati “Urebye habuze gato ngo siniyamamaze muri aya matora, kuko hari hashize hafi umwaka nitegura, ariko mu mezi makeya ashize nakoze impanuka ituma mara amezi atari makeya mu bitaro,ariko nyuma nkimara gukora iyo mpanuka, banjyanye kwa muganga, mara amasaha makumyabiri n’ane (24) mu cyumba bategererezamo ababafasha, ‘sale d’attente ‘, ariko mbona abantu bakomeza banyuraho binjira birunda aho ngo bategereze, icyo rero ni ikibazo kiri mu mavuriro ya Leta hano mu Bufaransa, kandi umuntu atakibayemo ntiyacyumva na busa”.

    Jeanne Muvira avuga ko ari ho kwa muganga, kuko ngo yari ari mu bushakashatsi, yitegereje uko ikibazo kimeze mu mavuriro ya Leta, ari na ko atekereza icyo yazatanga nk’umuti wacyo. Nyuma avuye mu bitaro, ngo yakomeje kwibaza niba yakomeza gahunda yo kwiyamamaza cyangwa se niba yabireka, kuko yabonaga ko igihe cyagiye, abandi bakandida bageze kure bashaka ababasinyira, ndetse baramaze kuvugana n’itazamakuru bazakorana mu kwiyayamaza.

    Nyuma ngo yaje kwiyemeza gukomeza gahunda ye, yo kwiyamamaza ariko mu rugendo rwe rwose rwo kwiyamamaza, ngo yahisemo kuzimamaza akoresheje ‘internet’ ni ukuvuga kwiyamamaza ‘online’.

    Yagize ati “Njyewe nakoze ibyo nagombagaga gukora uruhare rusigaye ni urwanyu, ndabasabye munshyigikire niba mwumva mwifuza ko ibintu byahinduka bigana aheza”.

    source : https://ift.tt/3kX1kE7