Tag: featured

  • Ababyeyi n’abarezi basabwe gufasha abana kugera ku nzozi zabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu Nama ya 15 y’Abana yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana ku rwego rw’igihugu, wizihirijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

    Ni umuhango witabiriwe n’abana 100 bahagarariye abandi, abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera abana n’abafatanyabikorwa babo, abandi bana bawukurikirana binyuze mu ikoranabuhanga.

    Iyi nama ifite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ejo ni Njye’. Abayitabiriye bagaragaraje ko kugira ngo abana bazabashe kugera ku nzozi zo kuba ejo hazaza h’igihugu, bisaba umusanzu wa buri wese mu kubarera no kubitaho.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko ntaho igihugu cyaba kigana hadatekerejwe ku hazaza h’abana.

    Yagize ati “Tuzirikane ko tutategura ejo hazaza tudashyize imbaraga mu mikurire y’abana, tudateza imbere uburenganzira bwabo cyangwa tutabaha urubuga rusesuye ngo bagire uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu cyacu.”

    Ibi byashimangiwe n’ Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, wavuze ko intego nyamukuru ya buri wese ari ugushyira imbaraga mu burere bw’abana nk’u Rwanda rw’ejo.

    Yagize ati “Intego nyamukuru ni ugushyira imbaraga muri ejo hazaza hacu no mu bana bacu, mwe nk’abana ni mwe Rwanda rw’ejo. Ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babo mu gutegura ejo hazaza habo.”

    Yakomeje asaba ababyeyi kubitaho mu buryo bushoboka bwose ndetse no kubagenera umwanya babagira inama nziza zizabageze ku nzozi zabo.

    Yagize ati “Tugomba kubamenyera amafunguro, imyambaro ndetse ababyeyi bakamenya ko uburezi ari itike y’ubuzima buri imbere ababyeyi baha abana babo. Bagomba no kubaha inama mu buzima bwabo.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi n’abarezi gutangira gutoza abana imirimo hakiri kare nka kimwe mu bizafasha kugera ku nzozi zabo.

    Yagize ati “By’umwihariko ababyeyi n’abarezi barasabwa gufasha abana kuzagera ku ntego yabo yo kwigira, binyuze mu kubatoza uturimo duciriritse ariko tutavunanye no kubafasha kwiga bashyizeho umwete kuko ari byo rufunguzo ry’ubukungu n’iterambere.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Igihugu, Akoyiremeye Elodie Octavie, yasabye ababyeyi kurera abana neza kuko mu muryango ariho umwana aturuka.

    Yagize ati “Turabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu kuturinda icyaduhungabanya kuko ejo ni njye. Abana bishimye, bishimiye uburenganzira bwabo n’igihugu cyabo batekanye bigomba guhera mu muryango wabo.”

    Yakomeje ati “Babyeyi namwe barezi bacu nimutugire inama, mudufashe gutegura ejo hahaza hacu.”

    Inama y’igihugu y’abana yatangiye mu 2004 ubwo abana basabaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira n’abafata ibyemezo n’abaterankunga.

    Uru ni urubuga ngishwanama ruhuza abana bahagarariye abandi baturutse mu turere n’imirenge yose y’igihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo abana bafite mu Rwanda.

    Abana baturutse hirya no hino mu gihugu bahagarariye abandi mu nama y’abana

    Abana bashimiye Leta uburyo idahwema kubashakira icyabateza imbere ndetse babongeraho kubasaba gukomeza kubarinda icyabahungabanya

    Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko intego nyamukuru ya buri wese ari ugushyira imbaraga mu burere bw’abana

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi n’abarezi gutangira gutoza abana imirimo hakiri kare nka kimwe mu bizafasha kugera ku nzozi zabo

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ntaho igihugu cyaba kigana hadatekerejwe ku hazaza h’abana

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje ko u Rwanda rw’ejo rutegerejwe ku bana

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye no kurengera abana

    Bamporiki waro witabiriye uyu muhango yagaragaje ko abana ari yo mizero y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3CCkvt5

  • Abasaga 2300 basoje amasomo abinjiza muri Polisi – #rwanda #RwOT

    Abasoje amasomo barimo abagabo 1869 n’abagore 450 bakaba bari bayamazemo amezi 12. Bahawe amahugurwa y’ibanze mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha birimo ruswa, ihohotera rishingiye ku gitsina, iterabwoba n’ibihungabanya umutekano wo mu muhanda.

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko aya masomo y’ibanze ahabwa abapolisi agaragaza ubushake bwa leta n’ubuyobozi bwa polisi mu kubaka uru rwego no kurufasha kuzuza inshingano zarwo.

    Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe birinda icyakwangiza isura y’urwego binjiyemo.

    Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”

    Yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze.

    Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko ugereranyije n’uko aba bapolisi bagaragaje ikinyabupfura nta shiti ko inshingano zabo bazazubahiriza ari na ko bazakomeza guhugurwa mu kazi aho bazaba bari.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana

    Abasaga 2300 ni bo binjiye muri Polisi y’u Rwanda nyuma y’amezi 12 bari mu masomo

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja yasabye abapolisi bashya kwirinda icyahumanya isura y’urwego binjiyemo

    source : https://ift.tt/30FarCF

  • Minisitiri w’Ubutabera yasoje amahugurwa y’Abapolisi bato 2,319 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasoje amahugurwa ni icyiciro cya 17 cy’abapolisi bato muri Polisi y’u Rwanda, bagizwe n’abapolisi 2,137 hamwe n’abakozi b‘Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano-NISS 182. Muri bo ab‘igitsina gore ni 450 bose batangiye kwiga tariki ya 02 Ugushyingo 2020.

    Mu ijambo rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja yagaragaje ko igikorwa cyo gusoza amahugurwa y‘abapolisi bato ari ikimenyetso kerekana ubushake bwa guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwo kubaka Igipolisi cy’umwuga no kugeza Polisi y’u Rwanda ku bushobozi bukenewe kugira ngo ishobore kurangiza neza inshingano zayo zo kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ndetse n’uw’ibintu byabo. Yanavuze ko bishimangira ko nta bunyamwuga bwagerwaho bitanyuze mu nyigisho nk’izi bahabwa.

    Minisitiri yanagarutse ku bikorwa bya Polisi bya buri munsi byibanda ku kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati“ Polisi y’u Rwanda yahagurukiye gukumira no kurwanya ibyaha bikomeye nka ruswa n’ibyaba bifitanye isano na yo, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, iterabwoba, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Ibi ntibyagerwaho hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage. Polisi y’u Rwanda igira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta nko gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano, gukora umuganda rusange n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry‘Igihugu binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month).“

    Yakomeje ashima urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu gucunga umutekano mu gihugu, bikaba byaratumye ibyaha bigabanuka ku buryo bugaragara. Yavuze ko gucunga umutekano bitagarukira mu gihugu cyacu gusa kuko Polisi y’u Rwanda yitabazwa n’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura umutekano mu bihugu by’amahanga bifite ibibazo by’umutekano.

    Umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko akurikije igihe abanyeshuri basoje amasomo bamaze biga ndetse n’amasomo bigishijwe bibemerera kuba abapolisi beza b’umwuga.

    Yagize ati“ Mu gihe cy’amezi 12 bamaze hano, aba banyeshuri bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato. Mu byo bize harimo Kubungabunga umutekano, Ubumenyi mu bikorwa bya Polisi,Ubumenyi mu bikorwa bya gisilikare,Ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda,Gucunga umutekano wo mu muhanda,Imyitozo ngororamubiri, Amasomo abatoza imyitwarire,Amategeko,Ubufatanye bwa polisi n’abaturage,Ubutabazi bw’ibanze n’ayandi.“

    Yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku bwitange n’umurava bagaragaje kuko uko batangiye bose atariko bashoje kubera impamvu zitandukanye. 57 ntibashoboye kurangiza amahugurwa kubera impamvu zitandukanye zirimo kunanirwa amahugurwa, uburwayi ndetse n’imyitwarire mibi itajyanye n’indanga mgaciro za Polisi y’u Rwanda.

    CP Niyonshuti yashishikarije aba banyeshuri basoje amasomo kuzarangwa n’imitwarire myiza mu kazi gashya bagiyemo abagira inama yo kuzakomeza kwiga no kwihugura.

    Ati“ Banyeshuri murangije amasomo yanyu uyu munsi, nk‘uko amasomo murangije yitwa ay‘ibanze, mumenye ko aribwo mugitangira umwuga wa gipolisi, mukeneye gukomeza kwiga no kwihugura aho muzaba mukorera hose. Kuba mugejeje kuri uyu munsi, mwibuke urugendo mwanyuzemo rutoroshye kuva mugeze hano bijye bibaha imbaraga zo kuzuza inshingano zanyu neza.“

    Yasoje ijambo rye ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uhora aha icyerekezo Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ashimira Minisiteri y’Ubutabera k’ubufasha bwose igeza k’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buha agaciro gakomeye imyitozo n’amahugurwa bityo ishuri rya PTS-Gishari rikongererwa ubushobozi burimo ibikoresho no kongerera ubumenyi abarimu.

    Police Constable (PC) Mutesi Odette niwe wabaye umunyeshuri wa mbere witwaye neza. Yakanguriye abakobwa bagenzi be kuba batinyuka bakajya muri Polisi kuko ni akazi nk ‘akandi kandi ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka.

    Yagize ati “Bagenzi banjye b’abakobwa nabakangurira kuza muri Polisi y’u Rwanda tugafatanya na basaza bacu kubaka Igihugu cyacu.Nta kigoranye kirimo nk ‘uko bamwe baba babitekereza, birashoboka ko n’umukobwa yakora amasomo atangirwa hano asabwa kuba afite kwihangana no gukunda Igihugu.”

    PC Intare Fiston yavuze ko mu gihe kirenga umwaka bahugurwa hari byinshi yungutse kandi bizamufasha gusohoza neza inshingano nshya agiyemo.

    Yagize ati “Hano mpakuye indangagaciro na kirazira, kwihangana kandi nanigishijwe uburyo bwo kubana n’abaturage. Ntaraza muri Polisi y’u Rwanda hari imyanzuro numvaga ntabasha gufata ariko hano twigishijwe gutekereza kandi ugatekereza kabiri mbere yo gufata umwanzuro.”

    source : https://ift.tt/3DDz1C7

  • Umurundikazi agiye guhatanira kuyobora u Bufaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jeanne Muvira yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa nyuma yo kubona ko hari ibyo ubuyobozi buriho muri iki gihe butitaho cyangwa se budakemura nyamara byari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu.

    Yagize ati “Urebye habuze gato ngo siniyamamaze muri aya matora, kuko hari hashize hafi umwaka nitegura, ariko mu mezi makeya ashize nakoze impanuka ituma mara amezi atari makeya mu bitaro,ariko nyuma nkimara gukora iyo mpanuka, banjyanye kwa muganga, mara amasaha makumyabiri n’ane (24) mu cyumba bategererezamo ababafasha, ‘sale d’attente ‘, ariko mbona abantu bakomeza banyuraho binjira birunda aho ngo bategereze, icyo rero ni ikibazo kiri mu mavuriro ya Leta hano mu Bufaransa, kandi umuntu atakibayemo ntiyacyumva na busa”.

    Jeanne Muvira avuga ko ari ho kwa muganga, kuko ngo yari ari mu bushakashatsi, yitegereje uko ikibazo kimeze mu mavuriro ya Leta, ari na ko atekereza icyo yazatanga nk’umuti wacyo. Nyuma avuye mu bitaro, ngo yakomeje kwibaza niba yakomeza gahunda yo kwiyamamaza cyangwa se niba yabireka, kuko yabonaga ko igihe cyagiye, abandi bakandida bageze kure bashaka ababasinyira, ndetse baramaze kuvugana n’itazamakuru bazakorana mu kwiyayamaza.

    Nyuma ngo yaje kwiyemeza gukomeza gahunda ye, yo kwiyamamaza ariko mu rugendo rwe rwose rwo kwiyamamaza, ngo yahisemo kuzimamaza akoresheje ‘internet’ ni ukuvuga kwiyamamaza ‘online’.

    Yagize ati “Njyewe nakoze ibyo nagombagaga gukora uruhare rusigaye ni urwanyu, ndabasabye munshyigikire niba mwumva mwifuza ko ibintu byahinduka bigana aheza”.

    source : https://ift.tt/3kX1kE7

  • Bugesera: Basubijeho komite nyobozi yari isanzweho kuko bakiyifitiye icyizere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite nyobozi yari isanzwe iyobora akarere ka Bugesera yongeye kugirirwa icyizere. Uhereye iburyo, Richard Mutabazi Mayor, Umwali Angelique, na Imanishimwe Yvette
    Komite nyobozi yari isanzwe iyobora akarere ka Bugesera yongeye kugirirwa icyizere. Uhereye iburyo, Richard Mutabazi Mayor, Umwali Angelique, na Imanishimwe Yvette

    Babitangaje ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, nyuma yo gutora abagize biro y’inama njyanama hamwe na komite nyobozi y’akarere.

    Ni amatora yatangiye saa mbili za mugitondo, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, habanza indahiro z’abagize inama njyanama y’akarere baherutse gutorwa, kugira ngo babone uko batora ibyiciro byagombaga gutorwa.

    Hakurikiyeho gutora Biro y’inama Njyanama y’akarere, Imelde Mutumwinka atorerwa kuba Perezida w’inama Njyanama y’akarere, yungirizwa na Faustin Munyazikwiye, hamwe na Ildephonse Bicamumpaka watorewe kuba umunyamabanga w’inama njyanama.

    Biro y’inama njyanama yatowe n’abajyanama b’akarere baheruka gutorwa uko ari 17.

    Hakurikiyeho komite nyobozi y’Akarere, maze Mutabazi Richard yongera gutorerwa kuyobora aka karere ka Bugesera, yungirijwe na Angelique Umwali ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ndetse na Yvette Imanishimwe ushinzwe imibereho y’abaturage.

    Aba bose uko ari batatu n’ubusanzwe ni bo bari bayoboye aka karere muri manda irangiye.

    Bamwe mu bagize inteko itora bari bitabiriye aya matora, bavuga ko kuba bongeye kugirira icyizere komite nyobozi yari isanzwe iyobora aka karere bakongera kubatora, ari uko abo bayobozi babagejeje kuri byinshi biteza imbere umuturage, bityo bakaba bifuza ko bakomeza kubafasha mu iterambere.

    Jean Marie Vianney Nkundiye, uhagarariye abikorera mu Murenge wa Mayange, ati “Ni ukuri nka Meya Mutabazi Richard, ni umuyobozi mwiza cyane, mu myaka yari amaze rwose turabyishimiye kongera kumugirira icyizere tukamutora, kuko afite byinshi aduhishiye afatanyije natwe twese”.

    Arakomeza ati “Bugesera ifite ikibazo cy’izuba ryinshi, turasaba ko bazashyira imbaraga mu gukomeza kuvomera imyaka abaturage ntibasonze, bakongera ibikorwa remezo, … mbese kongera kubasubizaho ni uko twari tubafitiye icyizere”.

    Uwitwa Gakuru Philomene wo mu Murenge wa Ngeruka we, ati “Batugejeje kuri byinshi byiza, kandi turabasaba gukomeza uwo murongo bakageza abaturage aho bifuza kugera. By’umwihariko bakibuka kumanuka bakegera umuturage, bakajya inama ku bimukorerwa”.

    Nyuma y’amatora, abatowe bose haba muri komite nyobozi no muri biro ya njyanama, bashimiye abahagarariye abaturage babagiriye icyizere, kandi babizeza ko bazafatanya gushakira hamwe icyateza imbere umuturage wa Bugesera.

    Mutabazi Richard ati “Ndabashimiye ko mwongeye kungirira icyizere hamwe n’abo dufatanyije. Iki gihe mudutoreye kirakomeye, ariko turabizeza gukoresha imbaraga, umutima n’ubwenge, kandi dufatanyije namwe tuzabigeraho kandi turabyizeye”.

    Biteganyijwe ko abatowe bose barahirira inshingano batorewe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.


    source : https://ift.tt/3qVR5E6

  • Iburasirazuba: Bwa mbere habonetse umugore uyobora Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonagira Nathalie ni we muyobozi mushya w
    Niyonagira Nathalie ni we muyobozi mushya w’Akarere ka Ngoma

    Mu matora yabaye ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, Niyonagira Nathalie yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Ngoma asimbuye Nambaje Aphrodis wari umaze imyaka 10 akayobora, kuri iyi nshuro akaba atari yemerewe kwiyamamaza kuko yasoje igihe yemererwa n’amategeko.

    Dore uko abayobozi batowe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba:

    Mu Karere ka Bugesera hatowe Mutabazi Richard wari usanzwe ari umuyobozi w’aka karere, Umwali Angelique umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Gatsibo hatowe Gasana Richard wari usanzwe ayobora aka karere ariko ahabwa abamwungiriza bashya aribo Sekanyange Jean Leonard umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukamana Marceline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Kayonza hatowe Nyemazi John Bosco umuyobozi w’akarere na Munganyinka Hope wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Harelimana Jean Damascene wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Kirehe hatowe Rangira Bruno, umuyobozi w’akarere na Nzirabatinya Modeste umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukandayisenga Janviere umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Ngoma hatowe Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’akarere na Mapambano Nyiridandi Cyriaque wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukanyirigira Marie Gloroise umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

    Mu Karere ka Nyagatare hatowe Gasana Stephen, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare na Matsiko Gonzague umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Murekatete Juliet umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akaba yari asanzwe muri uwo mwanya.

    Mu Karere ka Rwamagana hatowe, Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere akaba yari asanzwe muri uwo mwanya, Nyirabihogo Jeanne d’Arc umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Umutoni Jeanne umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.


    source : https://ift.tt/30HFpJK

  • Nyagatare: Uwabyaye impanga eshatu arasaba ubufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyiracumi acishamo agaseka n
    Nyiracumi acishamo agaseka n’ubwo afite ibibazo byo kurera abana be

    Uyu mubyeyi yabyaye ku wa 20 Ukwakira 2021 abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe mu bitaro bya Nyagatare.

    Avuga ko atuye mu nzu bakodesha akaba asanzwe atunzwe no guca inshuro, naho umugabo agakora akazi k’ubufundi na byo atigiye.

    Ni imbyaro ya kane uyu mubyeyi abyaye aho ubundi yabyaraga umwana umwe ariko kuri iyi nshuro abyara batatu icyarimwe ku buryo ngo byamuteye ihungabana kubera gutekereza uko azarera abo bana.

    Ati “Navuye kwa muganga ndi muzima nta kibazo ariko nkigera hano nagiye muri koma bansubiza kwa muganga. Sinamenya neza impamvu yabinteye ariko narahageze ntekereza uko mbayeho n’uko nzarera abo bana, ibitekerezo biragenda ndahwera.”

    Mu minsi amaze iwe mu rugo yarabyaye, umugabo ngo ntahari kuko yagiye gushakisha akazi ku buryo Nyiracumi atunzwe n’abaturanyi bamuzanira ibiribwa ndetse n’ifu y’igikoma.

    Avuga ko abonye ubufasha abana be bagakura, yabacira inshuro kuko gukora abishoboye.

    Agira ati “Mbonye ubufasha bakigera hejuru, ino aha umuntu akora ibyate akabona ibiryo, urumva twafatanya n’umutware tukabona ibiryo n’ubukode. Ariko nawe urabona ko ntaho naguhishe ntacyo mfite muri iyi nzu na yo nkodesha nabwo urabona ko haguye imvura nyinshi yangwa hejuru.”

    Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n
    Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n’ibere ni ikibazo kuko ubushobozi bwe butabasha kubona ibyo kunywa byinshi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny avuga ko abantu bose bafashwa ari abafite aho amategeko cyangwa amabwiriza abiteganya ahubwo hari igihe habaho gufasha umuntu bitewe n’ibihe yinjiyemo.

    Avuga ko kurera no kubonera ibyangombwa abana batatu bavukiye icyarimwe bitoroshye.

    Avuga ko nk’ubuyobozi batajya babura uko babigenza kugira ngo bafashe ufite ikibazo kuko n’ubwo nta ngengo y’imari yaba ihari ariko bakwifashisha abaturage.

    Ingabire uyobora Umurenge wa Nyagatare avuga ko bagiye kumusura kugira ngo bamenye neza imibereho ye nyuma bashakishe uko bamufasha by’umwihariko hiyambajwe abaturage baturanye na we.

    Ati “N’ubusanzwe ubufasha bukomeye tubukura mu baturage, tuzamusura tuvugane n’abaturage baturanye kandi turizera ko bazamufasha rwose. Tuzareba no muri gahunda iyo yemerewe bitewe n’amabwiriza dufite kuko hari izigenewe abatishoboye ariko zose zifite amabwiriza, iyo azaba amwemerera kujyamo ni yo tuzamufashirizamo kuba umugenerwabikorwa.”

    Uyu muyobozi avuga ko yizeye ubufasha bw’abaturage mbere na mbere kuko mu gihe babasha kugira abo bubakira batananirwa gufasha ukeneye ibiribwa.


    source : https://ift.tt/3HHOdjR

  • #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 9,684 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,339.

    source : https://ift.tt/3FxG6EH

  • U Rwanda rwahagarariwe mu iserukiramuco ry’imivugo riri kubera muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Uyu muvugo wiswe ’The Joint of Three’ werekanwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021 mu iserukiramuco rya Poetas D’Alma (Poets of The Soul) rigamije guteza imbere ubusizi muri Afurika no ku Isi yose muri rusange.

    Poetas D’Alma Festival yahuriyemo abasizi bo mu bihugu bya Afurika ndetse n’ibindi byo ku yindi migabane. Umuvugo wo mu Rwanda werekanwe uhuriyemo na Steve Shema Khalid, Linzy Alice Bugingo na David Ndagijimana uzwi nka ‘No Stress,’ akaba ari impunzi ituruka mu Burundi iri mu nkambi ya Mahama.

    Abasizi bo mu bihugu 20 birimo Afurika y’Epfo, u Budage, Australie, Brésil, Autriche, Espagne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, eSwatini, u Buholandi, Réunion Islands, u Rwanda, u Bwongereza, u Butaliyani, u Buyapani, Portugal, Pologne, u Busuwisi, Zambia na Mozambique yabereyemo iri serukiramuco.

    Steve Shema Khalid wayoboye ifatwa ry’amashusho y’uyu muvugo ndetse akaba ari umwe mu bawugaragaramo, yabwiye IGIHE ko ugamije gukebura abantu batuma abandi batiyumva muri sosiyete.

    Ati “Uyu muvugo ukemura sosiyete kugira ngo tugire ubumuntu kandi dukebure abantu baheza abandi cyane cyane impunzi. Twavugaga ku kintu cyo kwiyumvamo aho uba uri. Ugamije gukumira abantu batuma abandi babangamirwa na sosiyete barimo. Ni umuvugo uvuga ku kintu cy’ubumwe muri rusange.”

    Uko ari batatu batsinze mu Iserukiramuco rya Transpoesis ry’ubusizi ryahuzaga Abanyarwanda n’abanyamahanga ryiswe ‘On the wing of technology International Poetry Festival’ ryabereye hifashishijwe ikoranabuhanga mu minsi ishize.

    Reba agace abahagarariye u Rwanda bagaragaramo muri iri serukiramuco uhereye ku munota wa 45

    Abagize uruhare mu itunganywa ry’uyu muvugo

    source : https://ift.tt/3x2yhE4

  • Abagera kuri 23,1% mu rubyiruko rw’u Rwanda babaswe n’inzoga kandi bafite agahinda gakabije – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko 8.555 rufite imyaka iri hagati ya 14 na 30 rwo hirya no hino mu gihugu, bwerekanye ko ibi bibazo byiganje cyane mu b’igitsina gabo, abatuye mu bice by’ibyaro, abatarize ndetse n’abantu bakennye.

    Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri iri shami, Dr. Ndacyayisenga Dynamo, watangaje ubu bushakashatsi mu nama mpuzamahanga iri kwiga ku guteza imbere inzego z’ubuvuzi, Rwanda Global Health Summit, yavuze ko hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rureke gukomeza kwangirika.

    Yagize ati “Turasaba ko abantu bakora mu nzego z’ubuvuzi, ni ukuvuga abakora kwa muganga bibanda kuri ibyo byorezo byombi, tugasaba n’inzego zose yaba iza leta, izitegamiye kuri leta n’imiryango itandukanye gukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo kimenyekane kandi cyitabweho.”

    Yakomeje avuga ko hakenewe kuvuza abagaragaweho ibi bibazo kandi hagakorwa ubushakashatsi bwinshi ku mpamvu ituma urubyiruko rw’u Rwanda rwivura agahinda gakabije rukoresheje inzoga ndetse hakagaragazwa igituma bagira ako gahinda gakabije.

    Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 4,09% by’urubyiruko rw’u Rwanda rwihariye ikibazo cyo kubatwa n’inzoga, 16,7% bakagira ikibazo cy’agahinda gakabije aho ababifite byombi bangana na 23,1%.

    Imiryango yasabwe ubufatanye mu kurandura iki kibazo

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, yaragaragaje ko ababyeyi n’imiryango muri rusange ikwiriye gufata ubu burwayi nk’ubundi bakajyana umwana wabo kwa muganga igihe basanze afite ikibazo cy’agahinda gakabije cyangwa yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

    Yakomeje agira ati “Ahatangirwa ubuvuzi bwo mu mutwe harahari kandi hahagije ahubwo dukeneye ko imiryango, abantu, ibigo bitandukanye n’imiryango itegamiye kuri leta bifasha guverinoma mu kongera ubukangurambaga kugira ngo abantu bagane serivisi zifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

    Dr. Iyamuremye yavuze ko hakenewe guhindura cyangwa kongera ingamba zikoreshwa mu guhangana n’iki kibazo, abaganga bakava mu biro bagasanga abarwayi aho bari kubera imiterere y’iyi ndwara y’ubuzima bwo mu mutwe ndetse asaba ko hashyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kuvura abadashaka kujya kwa muganga.

    Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Darius Gishoma wanakoze ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yavuze ko bari gushaka umuti w’iki kibazo binyuze mu bukangurambaga bari gukora bafatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta, mu turere turindwi bakoreyemo ubushakashatsi aritwo Gakenke, Rulindo, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge.

    Nubwo mu Rwanda hakomeje kugaragara cyane ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kubatwa n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hagaragajwe ko mu mavuriro arenga 508 ari mu Rwanda, 90% muri yo afite abaganga cyangwa abaforomo bavura indwara zo mu mutwe nubwo ubwitabire bukiri hasi.

    Dr.Ndacyayisenga Dynamo yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kugabanya ikibazo cy’agahinda gakabije no kubatwa n’inzoga biri mu rubyiruko

    Ubu bushakashatsi bwerekanywe mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere inzego z’ubuzima, Rwanda Global Health Summit

    source : https://ift.tt/3FzlLPy