Tag: featured

  • JICA na MINEDUC basinye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize y’imibare –

    Kuwa 14 Gashyantare 2021, nibwo ayo masezerano yashyizweho umukono ku mbanzirizamushinga izakurikirwa no kugaragaza ku mugaragaro umushinga ugamije kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri yigisha imibare ““Project to Strengthen Primary School Mathematics with the use of ICT.”

    Ni umuhango watabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) Dr. Nelson Mbarushimana ndetse n’umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin.

    N’ubwo uyu mushinga ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, uzibanda cyane ku mashuri nderabarezi hagamije koroshya imyigishirize n’imyigire y’isomo ry’imibare na siyansi. Ibi bivuze ko binyuze muri uwo mushinga imyigishirize, imyigire ndetse n’isuzuma ry’amashuri abanza y’imibare na Siyansi bizashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko isomo ry’imibare ari ryo zingiro ry’amasomo yose bityo ko yizeye kubona abanyeshuri bungukira byinshi muri uyu mushinga.

    Yagize ati “Imibare, ni izingiro ry’andi masomo yose, kubw’ibyo ndizera ko abanyeshuri bacu bazungukira byinshi muri uyu mushinga. Icyo nasaba ahubwo ni uko washyirwa mu bikorwa vuba bidatinze.”

    Dr Nelson Mbarushimana uyobora REB, yavuze ko ashingiye ku mikoranire myiza basanzwe bagirana na JICA nta kabuza uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa neza kandi utange umusaruro witezweho.

    Uyu mushinga ugiye gutera ingabo mu bitugu gahunda ya REB y’imyaka itanu igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.

    JICA isanzwe ikorana na REB kuko guhera muri 2012-2016 JICA yatangaga amahugurwa ku barimu mu mushinga witwa “the Project for Strengthening School based Collaborative Teacher Training (SBCT)”, muri 2017-2019 yateguye amahugurwa agamije kubakira abarimu ubushobozi “School based In- Service Training (SBI), ariko hanategurwa amahugurwa agamije kongerera abarimu ubumenyi bwo guhangana no gutegura integanyanyigisho “the Project Supporting Institutionalizing and Improving Quality of SBI (SIIQS)”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu n’Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin bashyira umukono ku masezerano

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda Maruo Shin, Twagirayezu Gaspard n’Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yemeje ko ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga rizagenda neza

  • Huye: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Iyi mibiri yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa mu Murenge wa Tumba.

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Uwimana Josephine wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro, yavuze ko bumva batuje kandi baruhutse ku mutima kuko babashije gushyingura ababo mu cyubahiro.

    Ati “Uyu munsi wari umunsi wihariye nyuma y’imyaka 27 dutegereza ijwi ryavuga riti ‘dore nguyu’ none uyu munsi hari ababonetse twabashije gushyingura mu cyubahiro cyabo.”

    “Iki gikorwa ni ingirakamaro, ndagira ngo nshimire abahatubereye bakomeje kutujya inyuma, bakomeje kutwubaka kandi natwe twiyubaka, ariko uyu ni umunsi wihariye wo kuruhuka, wo kumva ko umuntu asezeye ku we.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yashimiye abatanze amakuru kugira ngo haboneke imibiri yashyinguwe, asaba n’abandi kubohoka bakavugisha ukuri.

    Yagize ati “Nk’uko dukunda kubivuga inzira iracyari ndende, kwigisha bigomba guhoraho kugira ngo Abanyarwanda bazi aho imibiri y’abazize Jenoside iri bagerageze batange amakuru. Igihe nk’iki kandi ni ugushimira uwatanze amakuru kugira ngo iyi mibiri iboneke.”

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, wari waje kwifatanya n’Abanye-Huye, yavuze ko amateka mabi yabaye mu Rwanda akwiye kubera abantu isomo ryo kunga ubumwe.

    Ati “Dukwiye gukura amasomo muri ibyo, abantu bakamenya kubaha ikiremwamuntu, bakamenya ko umuntu ari nk’undi, cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira Abanyarwanda kunga ubumwe. Twebwe igihugu cyacu twahisemo ubumwe, tubukomereho twamagane abashaka kuzana amacakubiri.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 11.

    Iyi mibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma yashyinguwe mu cyubahiro

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    [email protected]


  • Rubavu: Abaturage 15 bafunzwe bazira gusahura ikamyo itwaye inzoga yakoze impanuka –

    Impanuka y’iyo modoka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gitebe, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yakoraga impanuka, ikagwa mu muhanda rwagati.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yavuze ko bibabaje kubona abantu aho gutabara bihutira kujya gusahura.

    Ati “Nibyo koko twabafashe tubashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kanama. Iyo umuntu agize ibyago aratabarwa ntabwo asahurwa, ni umuco mubi ntabwo bijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, uwagize ibyago aratabarwa ibyo kurwanira iby’abandi bigomba guhagarara.”

    Iyi mpanuka nta muntu wayiguyemo. Amakuru aturuka mu Mirenge ya Rugerero na Nyundo ni uko hakomeje gushakishwa abantu basahuye iyi modoka bakajyana inzoga zari zirimo.


  • Mudasobwa 4 000 zigiye guhabwa abarimu mu kunoza ireme ry’uburezi –

    Igikorwa cyo guha abarimu izi mudasobwa ku rwego rw’igihugu, cyatangiriye ku Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ETO Nyamata, riri mu Karere ka Bugesera.

    Ku ikubitiro hatanzwe mudasobwa 2500, zirimo 1967 zatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, naho izisigaye zikaba zigenewe abarimu b’ibigo bishya bizatangira kwakira abanyeshuri mu mwaka utaha w’amashuri.

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyengiro, Irere Claudette, yavuze ko abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro bari barasigaye inyuma mu gikorwa cyo guha abarimu mudasobwa zo kwifashisha mu kazi kabo, mu gihe amasomo batanga ari ingirakamaro cyane mu iterambere ry’igihugu.

    Ati “Gahunda yo guha abarimu mudasobwa imaze igihe itangijwe, ariko nk’uko tubizi abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro basigajwe inyuma. Mudasobwa ni igikoresho cy’ingenzi cyane, by’umwihariko muri ibi bihe duhanganye na Covid-19.

    Intego nyamukuru yo guha abarimu izi mudasobwa, ni ukuzamura ireme ry’uburezi hatangwa amasomo ajyanye n’igihe, kwigisha hakoreshejwe iyakure, n’ibindi. Umwarimu wese wigisha imyuga n’ubumenyingiro, azahabwa mudasobwa.

    Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu 4 499 bari muri iki cyiciro, barimo 2 500 bamaze kubonerwa mudasobwa.

    Bamwe mu barimu bahawe izi mudasobwa, bagaragaje akanyamuneza, bavuga ko bagiye kwigobotora ingorane bahuraga na zo bitewe no kutagira mudasobwa zabo.

    Nyandwi Emillien wigisha kuri TVET Nyamata, yavuze ko bagorwaga no gutegura amasomo yabo, kuko bifashishaga mudasobwa zigenewe abanyeshuri.

    Ati “Najyaga gukoresha iz’abanyeshuri muri ‘Computer Lab’. Byari imbogamizi, kuko najyagayo nyuma y’amasomo, simbashe gukora ibyo nateganyije kubera igihe gito. Ubu nzajya nyikoresha igihe cyose, ntegure amasomo neza, kandi kuko nzajya nsoma amakuru yo hirya no hino, bizamfasha kwigisha ibijyanye n’igihe.”

    Inga Kluender-Preeus wari uhagarariye abafatanyabikorwa mu guteza imbere TVET, witabiriye itangwa ry’izi mudasobwa aturutse muri Ambasade y’u Budage, yashimiye uburyo u Rwanda rwahisemo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yasabye abarimu bahawe izi mudasobwa kuzibungabunga, bakazikoresha neza kandi zigatanga umusaruro wisumbuye mu kazi kabo.

    Ati “Izi mudasobwa turi gutanga, ni iza mbere yakozwe n’uruganda Positivo, kandi tuzizeyeho kuzatanga umusaruro ufatika. Bayobozi b’ibigo n’amwe barezi muri hano, ndagira ngo mbamenyeshe ko n’ubwo izi mudasobwa muzihawe, zizakomeza kuba umutungo wa Leta. Muzaba muzifite umunsi ku wundi, ariko ndagira ngo muzibuke ko ari umutungo wa Leta ugomba gusigasirwa, kandi ugakoreshwa icyo wagenewe cyonyine”.

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburezi ku ruhare rukomeye mu iterambere ry’aka karere.

    Mudasobwa zatanzwe, buri imwe igiye ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500 Frw. Umwarimu uzava muri uyu mwuga n’uzahindura aho yigishaga, azayisigira ishuri yigishagaho, maze izahabwe uzamusimbura.

    Ni mu gihe kandi izangirika izajya isanwa na Leta, umwarimu ntacyo atanze.

    Abarimu bazahabwa mudasobwa ni abo mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta k’ubw’amasezerano. Hatangiriwe ku bigo bya TVET byatsindishije neza, abasigaye bakaba bazazihabwa uko zizagenda ziboneka.

    Abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro bari baribaginye mu guhabwa mudasobwa

    Abarimu bo muri TVET batangiye guhabwa mudasobwa

    Buri mwarimu wigisha muri TVET azahabwa mudasobwa

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

    Hasinywe amasezerano asobanura uko mudasobwa zatanzwe zizacungwa

    Inga Kluender Preeus wari uhagaririye abafatanyabikorwa mu guteza imbere TVET, yashimiye u Rwanda uko rwateje imbere ikoranabuhanga rukagabanya ubukana bw’ingarika mbi za Covid-19 ku burezi

    Nyandwi Emillien yavuze ko bajyaga bagorwa no gutegura amasomo bakoresheje mudasobwa z’abanyeshuri

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Imyuga n’Ubumenyengiro, Irere Claudette, yavuze ko abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro bari barasigaye inyuma

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yasabye abarimu bahawe mudasobwa kuzazisigasira

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburezi batera inkunga imyuga n’ubumenyingiro

    Uwimana Josepha yavuze ko mudasobwa yahawe azayifashisha akora ubushakashatsi

  • RIB yataye muri yombi Havugimana ukurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Ku wa 14 Gicurasi ni bwo RIB yafunze Havugimana akurikiranyweho icyo cyaha akekwaho, aho mu bihe bitandukanye kuva muri Mata 2020 hari umugore yagiye abwira amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Uwo mugore yari asanzwe ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni nawe ubahagarariye mu Kagari ka Rwesero.

    Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside Havugimana akurikiranyweho, gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’amafaranga atari munsi 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    RIB yibukije ko itazihanganira uwo ari we wese uzijandika mu cyaha nk’iki cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, iboneraho gukangurira abantu bose gukomeza kucyirinda.

    Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Uretse uyu muyobozi watawe muri yombi, amakuru avuga ko mu Murenge wa Kigali by’umwihariko i Rwesero hasanzwe hari benshi batarahuza imyumvire kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igamije kunga abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu bigira uruhare mu kugabanya ingengabitekerezo.

    Impamvu ngo ni uko bamwe mu bishe kugeza ubu banze kuranga aho imibiri y’abo bishe yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Bamwe mu baturage bo muri ako gace barokotse Jenoside baheruka kuganira na BTN muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko amakuru y’aho ababo bajugunywe batarayamenya kandi ababikoze bahari.

    Uwitwa Mukabaranga Savella yagize ati “Ikibazo ni icy’urupfu rw’umugabo wanjye banga kunsobanurira hano kandi ari ho yaguye. Ni abaturanyi twari duturanye nabo arahahungira babanza kumuhisha, baramwica bahisha ko ari bo bamwishe ariko uwo mugabo ntabwo ari kubyemera. Twe tuzi ko ari ho yahungiye nta handi yigeze ahungira.”

    “Dufite umutangabuhamya watubwiye ko yamusigiye inka ahantu yari ayiragiye amubwira ko ariyo ahungiye, uriya mugabo we akabihakana. Mwakomeje kumva ko abihakana kandi kuva na kera kose yarabihakanaga.”

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gusohora icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho hagaragazwa ko kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri bo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.


  • Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Guelleh wa Djibouti –

    Perezida Ismaïl Omar Guelleh yarahiriye kuyobora Djibouti muri manda ya Gatanu kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, nyuma yo kwegukana amatora yabaye tariki 9 Mata akayitsinda ku majwi arenga 98%.

    Minisitiri Ngirente yageze muri Djibouti kuwa 14 Gicurasi, yakirwa na mugenzi we Abdoulkader Kamil Mohamed Minisitiri w’Intebe wa Djibouti ku kibuga cy’indege cya Djibouti-Ambouli.

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko Minisitiri Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh ahagararariye Perezida Paul Kagame.

    Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, Perezida wa Somaliland Muse Biihi, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Mohamed Roble.

    Mu ijambo rye, Perezida Ismaïl Omar Guelleh yavuze ko azita ku kibazo cy’ubukene n’ibura ry’akazi birangwa muri Djibouti ndetse ko azashyira imbaraga mu kuzamura ibikorwaremezo, imitangire ya serivisi, itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga.

    Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika hafi ya Ethiopia, Somalia na Eritrea. Ni igihugu gito ku Rwanda gifite abaturage barenga ibihumbi 900, ariko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM igaragaza ko 42% byabo bari mu nsi y’umurongo w’ubukene.

    Arahiye nyuma yo gutsinda amatora yabaye kuwa 9 Mata 2021, yatsinze ku majwi arenga 98%

    Minisitiri Dr Ngirente ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Djibouti

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Djibouti

    Ni umuhango wabereye aho Umukuru w’Igihugu akorera mu Murwa Mukuru muri Djibouti

    Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya Gatanu

    Yayoboye Djibouti kuva mu 1999

  • Minisitiri Busingye yijeje ikemurwa ry’ibibazo by’Abarokotse Jenoside bikiri mu nkiko –

    Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibitso rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Abarokotse Jenoside bazakomeza kwitabwaho umunsi ku munsi, bafashwe mu buryo butandukanye binyuze mu miryango ibahuza irimo Ibuka, AERG, GAERG, n’indi.

    Yagize ati “Haba uw’urubyiruko cyangwa uwo mu yindi myaka warokotse Jenoside [yakorewe Abatutsi], ubu icyo twishimira ni uko ari mukuru. Mu myaka yashize twamujyaga imbere akatugenda inyuma ariko ubu turashaka ko atujya imbere tukamugenda inyuma kuko ni mukuru; ariko akamenya ko tumuri inyuma kandi duhamye atari ukumubwira ngo genda nunanirwa uzagaruke.”

    Yakomeje asaba abarokotse bafite ibibazo gufata iya mbere bakabimenyekanisha, kugira ngo bafashwe bikemurwe neza.

    Ati “Niba ari mu misozi aho bari batuye, niba ari mu bindi bintu yabwiwe ko ababyeyi be bakoraga cyangwa bari bafite, ajye atuma tubimenya ariko atujye imbere. Turabyifuza natwe ko byakorwa.”

    Minisitiri Busingye yasabye abayobozi bo mu nzego zitandukanye kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibindi bibazo nabyo bikibangamira abarokotse, binyuze mu nzira zitandukanye zagiye zikurikizwa mu kubikemura mu myaka 27 ishize.

    Imwe mu nzira zakoreshejwe mu gukemura ibibazo by’abarokotse Jenoside birimo gukurikirana ababiciye n’imitungo yanyazwe, ni Inkiko Gacaca zamaze imyaka isaga icumi. Icyakora zasojwe mu 2012 hari imanza zitarangiye, zimwe zijya gusorezwa mu nkiko izindi ntizirarangira magingo aya.

    Minisitiri Busingye akomoza kuri izo zikiri mu nkiko, yagize ati “Tuzananirwa izizananirana gusa […] Birumvikana hari izizananirana, imanza zisaga 1.000.600 nta kuntu zarangizwa zose ngo bikunde. Hari n’ababuranye badahari icyo gihe n’ubu bataraboneka, batagira n’icyo batunze [kandi] tutazi aho batuye; ariko mureke dufatanye hananirane izizananirana, ariko izishobora gukemurwa zose tuzazikemure.”

    Yavuze ko mu turere twose hari gukorwa “akazi keza cyane” ku buryo hari icyizere ko bizarangira.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda, Nkuranga Egide, yashimiye Minisitiri Busingye aho ibyo bibazo bigeze bikemurwa, avuga ko ibisigaye nabyo hari icyizere ko “ibizashobora gukemurwa bizakemurwa.”

    Nkuranga yasabye Abanyarwanda gukora uko bashoboye bagasenyera umugozi umwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ‘ubumwe bwabo hari abashaka kubuhungabanya’.

    Yagize ati “Ndagira ngo uko dushoboye twese, dushyire ingufu hamwe turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ab’inyangabirama [banga] iyo babonye Abanyarwanda batangiye kwishyira hamwe bakora uko bashoboye kugira ngo wa muryango bashwanyuje bongere bawushwanyuze.”

    Umuyobozi w’Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside (GAERG) ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk’umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite intero igira iti “Ntukazime nararokotse”.

    Gatari yavuze ko imiryango 15.593 igizwe n’abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, bikaba ari ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi wanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo intumwa y’Ambasade y’Abadage mu Rwanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, Caradinal Antoine Kambanda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi.

    Abitabiriye umuhango bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’umucyo nyuma y’amateka mabi igihugu cyanyuzemo

    Cardinal Kambanda na Minisitiri Busingye ubwo basohokaga umuhango urangiye

    Hacanywe urumuri rw’icyizere

    Ambasade y’u Budage mu Rwanda yari ihagarariye muri uyu muhango

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yijeje ko ikibazo cy’imanza z’abarokotse Jenoside zitarasozwa kigiye gukemurwa

    Umuhanzikazi Mariya Yohani yari mu muhango ahabwa n’umwanya wo kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka

    Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda Nkuranga Egide yasabye Abanyarwanda gukora uko bashoboye bagasenyera umugozi umwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

  • Rubavu: Sandro Shyaka wari washimutiwe muri RDC yarekuwe yishyuye akayabo –

    Amakuru y’irekurwa rya Sandro Shyaka na Rwangarinde Muhozi Georges yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 14 Gicurasi 2021.

    Umwe mu bantu bo hafi mu muryango we niwe wabwiye IGIHE ko uyu mugabo yarekuwe. Ngo abantu bari bamushimuse, bari bitwaje intwaro basaba ingurane kugira ngo arekurwe.

    Ati “Ejo saa saba batanze isaha ntarengwa y’uko nihataboneka amadolari ibihumbi 250 saa kumi bahita babica, ayo mafaranga amaze gutangwa bararekurwa. Bari mu Mujyi wa Goma uyu munsi bashobora kugaruka inaha [Rubavu], bari batangiye baka ibihumbi 100 $ ariko bagiye bazamura uko igihe cyagendaga.”

    Sandro Shyaka afite inyubako z’ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu ndetse n’indi mishinga y’ubworozi bw’inka. Mu Mujyi wa Goma, ahafite alimentation ifatwa nk’iya mbere ikomeye; amaduka aranguza ibicuruzwa n’ubworozi bw’inka.

    We na Rwangarinde bashimuswe tariki ya 12 Gicurasi 2021 bageze ahitwa Kimoka mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.

    Hari amakuru avuga ko nubwo yari yarafashwe, yemererwaga kuvugana n’umugore we kuri telefoni akamumenyesha ibikenewe kugira ngo arekurwe n’uko amerewe.

    Sandro Shyaka wari washimuswe, bivugwa ko yarekuwe umuryango we utanze hafi miliyoni 250 Frw

    Imodoka yari arimo ubwo yashimutwaga yarangiritse

  • U Rwanda rwabaye urwa 37 mu bihugu byubahiriza amategeko ku Isi –

    U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ndetse n’amanota 0,01, ugereranyije n’umwanya rwariho mu mwaka wa 2019, ibyatumye ruba urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia yagize amanota 0,63, ikaba iya 35 ku rwego rw’Isi.

    Ubushakashatsi bwa WJP ni bumwe mu bukomeye ku Isi mu kugereranya iyubahirizwa ry’amategeko ku rwego rw’Isi, bukagira umwihariko w’uko amakuru ashingirwaho mu kugena umwanya w’igihugu atangwa n’abaturage bacyo nyirizina, hakiyongera abakorana bya hafi n’iyubahirizwa ry’amategeko muri icyo gihugu ndetse n’inararibonye mu by’amategeko ku rwego mpuzamahanga.

    Ubu bushakashatsi bwubakira ku nkingi umunani, zirimo kureba aho imbaraga za Leta zigarukira mu gufata ibyemezo, imiterere ya ruswa mu gihugu, uburyo Leta imenyekanisha ibyo ikora, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, umutekano, uburyo amategeko yubahirizwa, imikorere y’urwego rw’ubutabera ndetse n’uburyo bwo guhana abakoze ibyaha.

    Muri izi nkingi zose, buri gihugu mu bikorerwamo ubushakashatsi gihabwa amanota kuva kuri zero kugera kuri rimwe (0-1). Ibihugu byabonye amanota ari hagati ya 0-025/1 biba bikiri inyuma cyane mu kubahiriza amategeko yabyo, ibyabonye hagati ya 0,25-0,50% bikaba biri mu nzira ariko bigifite urugendo rurerure, ibyabonye 0-0,75, ari naho u Rwanda ruri, bimaze gutera intambwe igaragara mu iyubahirizwa ry’amategeko, naho ibifite 0-1 bikaba bimaze kuba intangarugero.

    Ubwo yarimo kwakira indahiro z’abacamanza bashya, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwarabonye umwanya mwiza kuri iyi raporo, ari ibintu bishimishije.

    Yaragize ati “Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko…wenda 37 ku Isi hose, uruhande rumwe turabishima, kubera ndetse aho tuvuye nk’igihugu n’ibindi, ni ibintu byiza. Ariko kugera kuri 37 hari umwanya munini wo kugenda dutera intambwe yindi tugera ku ba mbere”.

    Amanota u Rwanda rwabonye muri buri cyiciro

    Amanota 0,62 u Rwanda rwabonye ni impuzandengo y’amanota rwabonye mu nkingi umunani zishingirwaho mu gukora ubu bushakashatsi.

    Inkingi ya mbere ni aho imbaraga za Leta zigarukira. Muri iyi nkingi, hitabwa cyane ku kureba uburenganzira bw’itangazamakuru, ubushobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko n’uburyo abayobozi babazwa inshingano zabo.

    Muri iki cyiciro, u Rwanda rwabonye amanota 0,60, ruba urwa 45 ku rwego rw’Isi.

    Ku nkingi ya kabiri y’imiterere ya ruswa mu gihugu, u Rwanda rwabonye amanota 0,63 ruba urwa 36 ku rwego rw’Isi.

    Kuri iyi nkingi, ubu bushakashatsi bwibanda cyane ku kureba ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ndetse n’uburyo inzego za Leta zirwanya ibyaha bya ruswa.

    Inkingi ya gatatu ni igaruka ku buryo Leta imenyekanisha ibyo ikora, bigaragarira mu bikorwa birimo Leta itangaza ibyo ikora, ndetse n’uburyo abaturage bahabwa ijambo mu byemezo bibafatirwa.

    Kuri iyi nkingi, u Rwanda rwabaye urwa 39, rubona amanota 0,58.

    Ku nkingi y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rwabaye urwa 38 rugira amanota 0,51.

    Ku nkingi y’umutekano, igaruka ku buryo inzego za Leta zirinda umutekano w’abantu n’ibyabo, u Rwanda rwabaye urwa 22, rubona amanota 0,84.

    Ku nkingi y’uburyo amategeko y’igihugu yubahirizwa, u Rwanda rwabaye urwa 37, rugira amanota 0,59.

    Ku nkingi y’imikorere y’urwego rw’ubutabera, u Rwanda rwabaye urwa 30, rugira amanota 0,64 mu gihe ku nkingi ya nyuma, ariyo yo guhana abakoze ibyaha, u Rwanda ruri ku mwanya wa 42 n’amanota 0,54.

    Uretse izi nkingi zishingirwaho mu bushakashatsi bwa WJP, hari n’izindi zishingirwaho mu kugena amanota, zirimo kurwanya ubukene, iterambere ry’urwego rw’ubuzima, ibikorwa remezo, serivisi za Leta n’ibindi bitandukanye byerekana iterambere ry’igihugu muri rusange.

    Ikigereranyo cy’u Rwanda n’ibindi bihugu

    Nk’uko twabibonye, u Rwanda rwabaye urwa 37 ku Isi, ndetse ruba urwa kabiri muri Afurika.

    Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, rugakurikirwa na Kenya iri ku mwanya wa 18 muri 31 bya Afurika byakorewemo ubushakashatsi, aho ifite amanota 0,45.

    Uganda iri ku mwanya wa 27 muri Afurika na 117 ku Isi, ikagira amanota 0,40 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa nyuma muri Afurika na 126 ku Isi, ikagira amanota 0,34.

    Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rukurikira Namibia, rugakurikirwa na Mauritius ya gatatu, ikaba iya 38 ku rwego rw’Isi n’amanota 0,62%.

    Ku mwanya wa kane hari Botswana n’amanota 0,60, ikaba iya 43 ku rwego rw’Isi ikurikiwe na Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa gatanu muri Afurika, ikaba iya 45 ku rwego rw’Isi n’amanota 0,59.

    Ibindi bihugu bikurikiraho ku rwego rwa Afurika ni Ghana, Senegal, Malawi, Burkina Faso na Gambia.

    Ibihugu bitanu bya nyuma muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni Uganda, Zimbabwe, Mauritania, Cameroon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku rwego rw’Isi, Danmark iri ku mwanya wa mbere n’amanota 0,90, ikurikirwa na Norvège ifite amanota 0,89, Finland ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 0,87, naho Suède ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 0,86 mu gihe u Buholandi iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 0,84 ku rwego rw’Isi.

    Ibindi bihugu biza mu 10 bya mbere ku rwego rw’Isi birimo u Budage, Nouvelle Zelande, Austriche, Canada na Estonie.

    Ibihugu bitanu bya nyuma ku rwego rw’Isi ni Cameroon, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cambodia na Venezuela.

    Ubutabera buhagaze neza mu Rwanda ni imwe mu mmpamvu zikomeye zatumye rubona umwanya mwiza mu bihugu byubahiriza amategeko ku rwego rw’Isi

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi ba CAF guhindura imyumvire, umupira w’amaguru ugahindura Afurika –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ubwo i Kigali haberaga Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

    Ni inama yitabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino; Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe n’abandi bashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari Umunyapolitiki ukora Politiki nk’ikintu yahisemo, yiyemeje ko ibyo abamo aba ari Politiki nziza aho kuba Politiki gusa. Kubera ayo mahitamo, yavuze ko bituma yisanga mu bindi byinshi bifitanye isano nayo bitewe n’urwego runaka.

    Yavuze ko Siporo muri rusange, yaba umupira w’amaguru n’indi mikino, yubakiye ku bintu bisa bimeze nk’ibiba muri Politiki y’imiyoborere.

    Ati “Ugomba kugira abayobozi, ugomba kugira icyerekezo, kandi iyo ugiye gusesengura neza, usanga mu nshingano zacu za buri munsi, tugomba gukora nk’ikipe. Yaba umupira w’amaguru cyangwa se indi mikino, cyangwa guverinoma n’ibindi.”

    Yavuze ko muri iyo mikorere, hagomba kuzamo ubumuntu butuma igikenewe kigerwaho neza, hakabamo no guhatana kugira ngo umusaruro wifuzwa ugerweho.

    Ati “Tugomba gukorera hamwe, bitari ku makipe ari gukora ibyo ashinzwe ahubwo dutekereza abandi barenze amakipe yacu, abo ni abafana. Niba ufite guverimoma uyobora nk’uko hari iyo nyobora, ibyo byose ubibonamo. Ni Guverinoma, ni ikipe, ariko ikipe ikorera abaturage b’igihugu cyacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko usibye icyerekezo cy’aho umuntu ashaka kugera, haba hari n’intumbero z’ibyo agomba kugeraho ku buryo ibyo ageraho byiza bimutera ishema kubera iyo ntambwe ariko ko nabyo akabigeraho areba inyungu z’abandi aho kwishima wenyine.

    Perezida Kagame yasabye abari bateraniye muri iyi nama, ko bafite inshingano ku mupira w’amaguru, kuri Afurika no ku Banyafurika by’umwihariko.

    Ati “Nta muntu n’umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki ariko ibyo simbivugaho none, ariko hari n’ibibazo dufite mu miterere y’urwego rw’umupira w’amaguru rwacu.”

    Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n’icyerekezo, ubumenyi bw’ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry’umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.

    Ati “ Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w’amaguru. Mu gukunda umupira w’amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk’urwanjye navuze rwa Politiki.”

    Umukuru w’Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati “Dushobora guhindura imyumvire yacu?”.

    Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.

    Yavuze ko ku bindi badashobora kwikorera kubera ubushobozi, bashobora kubigeraho ejo mu gihe rimwe na rimwe bakoranye n’abafatanyabikorwa.

    Ati “Twese hano muri iki cyumba dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk’abantu, ahubwo ziri mu nyungu z’abantu bakunda umupira w’amaguru, yewe n’abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y’iterambere ryacu, iterambere ry’umugabane.”

    Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.

    Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z’abo bakorera.

    Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

    Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

    Muri iyi nama, Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, yagejeje ku bari bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w’amaguru.