Tag: featured

  • Abashoferi batatu bafashwe bakekwaho guha ruswa abapolisi harimo iya 1000 Frw –

    Aba bose uko ari bane bafashwe kuwa 15 Gicurasi 2021, ubwo berekezaga mu muhanda Kigali –Bugesera .

    Umwe mu bafashwe yabwiye itangazamakuru ko yatawe muri yombi ubwo yari mu muhanda wa Kigali-Bugesera yerekeza mu Murenge wa Ruhuha, afatwa agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 1000 Frw, nyuma yo gusanga adafite ibyangombwa by’ikinyabiziga.

    Ati “Ruswa natanze ni iy’ibyangombwa bitari byuzuye, habaho kwinginga, nsaba imbabazi noneho ndavuga ngo nta wakugurira amazi, ubwo ngura ayo mazi y’amafaranga 1000 Frw aba ariyo nzira”.

    Yavuze ko kimwe mu byamuteye gutanga ruswa ari ikinyabiziga yari atwaye cyari gifite amapine abiri ashaje kandi asabwa kuyasimbuza, ahitamo gutanga ruswa kugira ngo bamwemerere akomeze akazi.

    Undi wafashashwe akekwaho gutanga ruswa, asanzwe atuye mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Atwara imodoka mu bwoko bwa Mini bus. Yari atwaye abagenzi afatwa agerageza gutanga ruswa y’amafaranga 5000 Frw nyuma yo gusanga adafite icyangombwa kigaragaza uko ikinyabiziga cye cyujuje ubuziranenge.

    Ati “ Nari mvuye Nyamata nyura ku bapolisi nerekeza i Nyanza mu Karere ka Kicukiro, ndagaruka nibwo umupolisi yampagaritse ambaza icyangombwa cy’uko imodoka yujuje ubuziranenge (controle technique) asanga ntacyo mfite. Arambwira ngo barakwandikira, ndamwinginga. Byari ibihumbi bitanu nagombaga gushyira mu modoka nka lisansi ngo ndebe ko ubuzima bwakwicuma”.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abashoferi batwara ibinyabiziga bidafite ibyangombwa, bakwiye kujya babisobanura kandi bakemera kubihanirwa mu gihe baguye mu makosa.

    Ati “Ubundi iyo wiyemeje kujya mu muhanda udafite amapine nkuko amategeko abisaba cyangwa udafite icyemezo cy’ubuziranenge, ukwiye kuba uzi y’uko Polisi niguhagarika uri bubisobanure, abapolisi baguhana ukabyemera.”

    CP Kabera yasabye abashoferi kujya bubahiriza ibisabwa byose byo gutwara ibinyabiziga kandi bakagenda mu muhanda neza.

    Ati “Abashoferi baragirwa inama y’uko bagomba gutwara ikinyabiziga bafite uruhushya rwo kugitwara, bagomba gutwara ikinyabiziga cyujuje ubuziranenge, ikinyabiziga kigomba kuba gifite ibyangombwa byose, bagomba kugenda neza mu muhanda.”

    Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo kirenze imyaka tanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatanzwe.

    Aba bafashwe bakekwaho gutanga ruswa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda

    CP Kabera yasabye abashoferi kujya bajya mu muhanda bafite ibyangombwa byose kandi bakagenda mu muhanda neza

  • Nyamagabe: Hibutswe Jenoside, abaturage basabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro –

    Imibiri yashyinguwe, ibiri yabonetse mu Kagali ka Ngara mu murenge wa Mbazi, undi umwe wabonwe mu Murenge wa Nyagisozi wo mu Karere ka Nyamagabe. Iyi mibiri ije isanga indi 1367 isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso rwa Mbazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye imyitwarire n’ibikorwa by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo kubabarira, kongera kubana neza n’ababahekuye no kubaka igihugu.

    Yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ubufatanye mu kubarwanya.

    Yasabye abaturage kandi gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

    Yagize ati “Tugomba guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Turacyafite abagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko tugomba gufatanya kugira ngo tubarwanye, tugendeye kuri wa murongo mwiza w’Ubuyobozi bw’Igihugu tuzabatsinda”.

    Yongeyeho ati “Tracyasaba abaturage b’Umurenge wa Mbazi n’abo mu Karere kacu muri rusange gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro maze twese turusheho kubaka ubumwe n’ubwiyunge duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

    Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga.

    Yavuze ko aka gace gafite umwihariko w’amateka mabi mu gutoteza no kwica Abatutsi, ari nabyo byagejeje kuri Jenoside.

    Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, yongera gushima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yimakaje ubumwe n’ubwiyunge.

    Abitabiriye babanje gupimwa ibimenyetso bya Covid-19

    Ingamba zo kwirinda Covid-10 zari zubahirijwe

    Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y’abatutsi bishwe muri Jenoside

    Meya Uwamahoro yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga

  • Abapolisi bagaragaye muri video bakubita imfungwa bashyikirijwe RIB –

    Aya mashusho yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa 14 Gicurasi 2021, yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

    Iki gihe Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Akaba ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

    Polisi yakomeje ivuga ko “Abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe mategeko.”

    Nyuma y’Umunsi umwe ibi bibaye, kuri wa 15 Gicurasi RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yashyikirijwe aba bapolisi babiri.

    Iti “Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.”

    RIB yavuze ko “dosiye y’aba bapolisi izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.”


  • Minisitiri Bayisenge yashimye gahunda yo ‘Kubyara muri Batisimu’ imaze kuvana benshi mu bukene i Gicumbi –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi ubwo yifatanyaga n’abo baturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango.

    Muri uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, Prof Bayisenge Jeanette yashimye gahunda nziza iri muri uyu murenge yiswe “Kubyara muri Batisimu” igamije guherekeza imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere, aho itozwa gukoresha neza inkunga y’ingoboka ihabwa ndetse no gucunga neza amafaranga bakorera binyuze muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program).

    Minisitiri Bayisenge yashimye umusaruro watanzwe n’iyi gahunda, ashimira imiryango yemeye guherekezwa muri iyi gahunda ikanakurikiza inama yahawe.

    Ati “Turabashimira ku bw’umuhate wanyu kuko mwagaragaje ko abashyize hamwe nta kibananira, guherekeza umuntu mu rugendo rw’impinduka ni umurimo usaba ubwitange no kureba kure kuko ufashije umuryango aba afashije igihugu”.

    Yashimye kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi uburyo bukomeje gushyigikira iyi gahunda ndetse n’izindi ziteza imbere umuryango, abasaba ko iyi gahunda yarenga imbibi z’Umurenge wa Muko ikagera no mu yindi mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi.

    Umwe mu baherekejwe muri gahunda yiswe “Kubyara muri Batisimu” Buregeya Boniface, yavuze ko byamufashije kuvugurura inzu atuyemo, kwigurira inka biciye mu kwizigamira ku mafaranga ahabwa muri VUP.

    N’ibintu ahuriyeho na Seromba Augustin ufite ubumuga bwo kutabona na we uhamya ko guherekezwa muri gahunda yo kubyarwa muri batisimu byamufashije kwizigamira mafaranga ahabwa y’ingoboka, aho yabashije kwigurira umurima w’ ibihumbi 300 Frw ndetse akaba yaratangiye no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo.

    Yongeyeho ko imiryango 75 ariyo iherekezwa biciye muri iyi gahunda yo Kubyara muri Batisimu.

    Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guherekeza imiryango itishoboye, Minisitiri Bayisenge Jeannette yashyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko Sheki ya miliyoni ebyiri n’ ibihumbi Magana atanu (2,500,000 Frw)

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko ku bindi bibazo bikibangamiye umuryango birimo amakimbirane, imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’ amategeko, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu baterwa inda bakiri bato, abana bata amashuri n’abakoreshwa imirimo ivunanye.

    Mu gukemura ibi bibazo, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ abagize umuryango cyane cyane ababyeyi, aho yabasabye guhindura imyumvire.

    Yongeyeho ko nk’ abayobozi bagomba kugira uruhare mu gufasha abaturage muri urwo rugendo, bagafata ingamba zihamye zo gukemura ibibazo byugarije umuryango.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Muko, Theobald Kayiranga yavuze ko gahunda yo kubyara muri batisimu yatangijwe nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo

    Buregeya Boniface ni umwe mu batejwe imbere na gahunda yo kubyara muri batisimu

    Abatuye Muko bahawe sheki ya miliyoni 2.5 Frw mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kubyara muri batisimu

    Minisitiri Bayisenge yasabye uruhare rwa buri wese mu gukemura ibindi bibazo byugarije umuryango

  • Ibyo kwemeza cyangwa guhindura imikoreshereze y’ubutaka bigiye kuvanwa mu nshingano z’uturere –

    Yavuze ko biri mu murongo wo kugabanya amakosa yajyaga agaragara mu mikoreshereze y’ubutaka, bigatuma igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kitubahirizwa.

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

    Mukamana yavuze ko abaturage n’abayobozi bakwiriye gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, bakareka kurenga ku mabwiriza akigenga ngo kuko iyo ubirenzeho gato uba wishe imikoreshereze y’ubutaka, kuburyo ngo bishobora no kuzagira ingaruka ku gihugu mu myaka 50 iri imbere.

    Yavuze ko kuri ubu mushinga w’imikoreshereze y’ubutaka uri mu Nteko Ishinga Amategeko hashyizweho amande yaba ku bayobozi ndetse n’abaturage bica imikoreshereze y’ubutaka kandi ngo ibikorwa bizajya biba byubatswe bizajya bihita bisenywa nta nteguza.

    Mukamana yavuze ko impamvu bashyizeho ibihano bikarishye ari uko imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda iteye impungenge, ngo ubutaka burakoreshwa nabi kandi hari ubutaka buke bwagakwiriye gukoreshwa neza.

    Ati “ Ibihano twateganyije ntabwo bizahabwa abaturage gusa n’abayobozi, uzajya atanga uburenganzira aho butari bukwiriye agomba kujya ahanwa mu buryo bufatika nta mpuhwe, yaba njye cyangwa ku mukozi wahinduye imikoreshereze y’ubutaka.”

    Mukamana yavuze ko babizi neza ko mu bijyanye no gutanga serivisi y’ubutaka habamo ruswa nyinshi akaba ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu kuba ibyangombwa by’ubutaka byatangwa hakoresheje ikoranabuhanga aho ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka aricyo kizajya kibigiramo uruhare.

    Inama Njyanama igiye kwamburwa inshingano

    Ubusanzwe Inama Njyanama z’uturere zari zifite inshingano zo kwemeza no guhindura imikoreshereze y’ubutaka muri ako Karere bashingiye ku gishushanyo mbonera, kuri ubu mu mushinga w’itegeko rishya izi nshingano bagiye kuzamburwa nyuma yo gusanga hari imyanzuro imwe n’imwe bafata iba idakwiriye ku mikoreshereze y’ubutaka.

    Mukamana yagize ati “ Ubu ikigo kizajya kibanza kibirebe tubanze turebe icyo igishushanyo mbonera giteganya, tujye mu ingengamurongo (system) turebe niba ahantu ari ubuhinzi kugira ngo uzahavana ku buhinzi ahashyira ku gutura ntibizamushobokere kuko mu ngengamurongo ntibizamukundira, tuzabishyiramo imbaraga mu ikoranabuhanga kuko mu busanzwe babihinduraga.”

    Yakomeje avuga ko iri tegeko rishya rizatuma abantu bo mu turere batangaga ibyangombwa byo kubaka mu manyanga bazajya bahita babihanirwa kuko hari abatangaga ibyangombwa byo kubaka ahantu hatari ho ariko ngo mu itegeko rishya bazajya babihanirwa.

    Mukamana avuga ko babizi neza ko abatanga serivisi zo mu butaka badakora neza ariko ko akenshi biterwa n’ubuke bwabo ugereranyije n’abasaba iyi serivisi hirya no hino mu gihugu yizeza abaturage ko hari impinduka zigiye kuba kandi zizatanga umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubutaka Mukamana Esperance yavuze ko bagiye gukaza ibihano ku bkoresha nabi ubutaka

  • Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique –

    Iri tsinda ry’aba bapolisi, bahaguruse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa tatu z’igitondo , mu gihe ku isaha ya saa cyenda babisikanye n’abandi bari bamazeyo umwaka n’igice bagera 125.

    Iki cyiciro cya Gatandatu (PSU1-6) cyerekeje muri Centrafrique kiyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo naho abagarutse bari bayobowe na Superintendent of Police(SP) Gilbert Musoni.

    Ibi byiciro byombi ni umutwe wihariye ushinzwe kurinda abayobozi bakuru n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi b’intumwa z’umuryango w’abibumbye, kurinda ibikorwaremezo n’abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yashimiye abapolisi bavuye muri Centrafrique uburyo bitwaye mu kazi bari bamazemo umwaka urenga, n’ubwo byari mu bihe bigoye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Aba bapolisi twakiriye uyu munsi igihugu cyabohereje mu butumwa mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ndetse n’aho bari bagiye babyitwayemo neza babasha gusohoza neza inshingano zabo. Nk’ibisanzwe mbere y’uko bagenda abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda babanza kubaha impanuro, muri izo mpanuro haba harimo uko bagomba kwitwara no mu bihe bigoye.”

    CP Kabera yanasabye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi banafasha n’abandi baturarwanda kukirinda.

    CSP Kanyamihigo uyoboye itsinda ryagiye, yavuze ko impanuro bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi ziri mu bizabafasha kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda.

    CSP Kanyamihigo yavuze ko usibye akazi ko kurinda, bazanakora ibindi bikorwa bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage nk’ibikorwa by’isuku, gukangurira abaturage kuboneza imirire, kubegereza amazi meza no kubafasha kwicungira umutekano.

    Superintendent of Police (SP) Gilbert Musoni waje uyoboye abapolisi 125 bagarutse na we yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabasanzeyo, bitababujije gusohoza neza inshingano.

    Yavuze ko usibye inshingano zo kurinda bari bafite, banageretseho no gukora ibindi bikorwa birimo nko gutanga amazi meza mu baturage n’ibindi bikorwa by’isuku nk’umuganda rusange.

    Abapolisi ubwo buriraga indege berekeza muri Centrafrique

    Abapolisi bavuye muri Centrafrique bashimiwe uburyo bitwaye

    Itsinda ry’abapolisi 125 niryo risoje ubutumwa muri Centrafrique

  • Nyanza: Abantu 73 barimo n’abageni bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Aba bantu bafashwe n’inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu masaha ya mu gitondo, mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Kavumu.

    Abafashwe basanzwe aho ibi birori by’ubukwe byaberaga muri Motel iri ahitwa ku Bigega. Abafashwe barimo abageni, abakwe bakuru n’abandi b’inshuti n’abavandimwe bari baje mu bukwe.

    Abafashwe bavuze ko bemera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’ubwo bafashwe imihango nyirizima yo gusaba no gukwa itaratangira.

    Umwe ati “Polisi yahageze tutaratangira imihango yo gusaba, ihita idufata.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi babizi.

    Yakomeje avuga ko abafashwe bagiye kwigishwa bakanahabwa ibihano uko biteganyijwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Kanamugire Théobald yasabye abaturage gukora ibishoboka byose bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abibutsa ko nibafatanya izatsindwa.

    Ati “Twari tugeze aheza dutsinda iki cyorezo, nidukomeza gufatanya tuzagitsinda ibirori mubikore neza mwisanzuye.”

    Abafashwe bose bajyanywe muri Stade ya Nyanza kugira ngo bigishwe, bapimwe COVID-19 biyishyuriye, banacibwe amande.

    Nyiri Motel aracibwa amande y’ibihumbi 100 Frw; abateguye ibirori bacibwe ibihumbi 50 Frw buri umwe; naho inshuti zatashye ubukwe buri umwe atange 5000Frw. Moteli bafatiwemo yahise ifungwa by’agateganyo.

    Abafashwe barimo abageni, abakwe bakuru n’inshuti n’abavandimwe bari baje gutaha ubu bukwe

    Abafashwe bajyanywe muri stade ndetse bacibwa n’amande

    [email protected]


  • JICA na MINEDUC basinye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize y’imibare –

    Kuwa 14 Gashyantare 2021, nibwo ayo masezerano yashyizweho umukono ku mbanzirizamushinga izakurikirwa no kugaragaza ku mugaragaro umushinga ugamije kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri yigisha imibare ““Project to Strengthen Primary School Mathematics with the use of ICT.”

    Ni umuhango watabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) Dr. Nelson Mbarushimana ndetse n’umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin.

    N’ubwo uyu mushinga ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, uzibanda cyane ku mashuri nderabarezi hagamije koroshya imyigishirize n’imyigire y’isomo ry’imibare na siyansi. Ibi bivuze ko binyuze muri uwo mushinga imyigishirize, imyigire ndetse n’isuzuma ry’amashuri abanza y’imibare na Siyansi bizashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko isomo ry’imibare ari ryo zingiro ry’amasomo yose bityo ko yizeye kubona abanyeshuri bungukira byinshi muri uyu mushinga.

    Yagize ati “Imibare, ni izingiro ry’andi masomo yose, kubw’ibyo ndizera ko abanyeshuri bacu bazungukira byinshi muri uyu mushinga. Icyo nasaba ahubwo ni uko washyirwa mu bikorwa vuba bidatinze.”

    Dr Nelson Mbarushimana uyobora REB, yavuze ko ashingiye ku mikoranire myiza basanzwe bagirana na JICA nta kabuza uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa neza kandi utange umusaruro witezweho.

    Uyu mushinga ugiye gutera ingabo mu bitugu gahunda ya REB y’imyaka itanu igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri.

    JICA isanzwe ikorana na REB kuko guhera muri 2012-2016 JICA yatangaga amahugurwa ku barimu mu mushinga witwa “the Project for Strengthening School based Collaborative Teacher Training (SBCT)”, muri 2017-2019 yateguye amahugurwa agamije kubakira abarimu ubushobozi “School based In- Service Training (SBI), ariko hanategurwa amahugurwa agamije kongerera abarimu ubumenyi bwo guhangana no gutegura integanyanyigisho “the Project Supporting Institutionalizing and Improving Quality of SBI (SIIQS)”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu n’Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda, Maruo Shin bashyira umukono ku masezerano

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda Maruo Shin, Twagirayezu Gaspard n’Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yemeje ko ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga rizagenda neza

  • Huye: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Iyi mibiri yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa mu Murenge wa Tumba.

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Uwimana Josephine wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro, yavuze ko bumva batuje kandi baruhutse ku mutima kuko babashije gushyingura ababo mu cyubahiro.

    Ati “Uyu munsi wari umunsi wihariye nyuma y’imyaka 27 dutegereza ijwi ryavuga riti ‘dore nguyu’ none uyu munsi hari ababonetse twabashije gushyingura mu cyubahiro cyabo.”

    “Iki gikorwa ni ingirakamaro, ndagira ngo nshimire abahatubereye bakomeje kutujya inyuma, bakomeje kutwubaka kandi natwe twiyubaka, ariko uyu ni umunsi wihariye wo kuruhuka, wo kumva ko umuntu asezeye ku we.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yashimiye abatanze amakuru kugira ngo haboneke imibiri yashyinguwe, asaba n’abandi kubohoka bakavugisha ukuri.

    Yagize ati “Nk’uko dukunda kubivuga inzira iracyari ndende, kwigisha bigomba guhoraho kugira ngo Abanyarwanda bazi aho imibiri y’abazize Jenoside iri bagerageze batange amakuru. Igihe nk’iki kandi ni ugushimira uwatanze amakuru kugira ngo iyi mibiri iboneke.”

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, wari waje kwifatanya n’Abanye-Huye, yavuze ko amateka mabi yabaye mu Rwanda akwiye kubera abantu isomo ryo kunga ubumwe.

    Ati “Dukwiye gukura amasomo muri ibyo, abantu bakamenya kubaha ikiremwamuntu, bakamenya ko umuntu ari nk’undi, cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira Abanyarwanda kunga ubumwe. Twebwe igihugu cyacu twahisemo ubumwe, tubukomereho twamagane abashaka kuzana amacakubiri.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 11.

    Iyi mibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma yashyinguwe mu cyubahiro

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    [email protected]


  • Rubavu: Abaturage 15 bafunzwe bazira gusahura ikamyo itwaye inzoga yakoze impanuka –

    Impanuka y’iyo modoka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gitebe, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yakoraga impanuka, ikagwa mu muhanda rwagati.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yavuze ko bibabaje kubona abantu aho gutabara bihutira kujya gusahura.

    Ati “Nibyo koko twabafashe tubashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kanama. Iyo umuntu agize ibyago aratabarwa ntabwo asahurwa, ni umuco mubi ntabwo bijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, uwagize ibyago aratabarwa ibyo kurwanira iby’abandi bigomba guhagarara.”

    Iyi mpanuka nta muntu wayiguyemo. Amakuru aturuka mu Mirenge ya Rugerero na Nyundo ni uko hakomeje gushakishwa abantu basahuye iyi modoka bakajyana inzoga zari zirimo.