Tag: featured

  • Abagore 50 b’i Rusizi bafashwe bari muri Bridal Shower –

    Mu Murenge wa Kamembe mu Kagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya hafatiwe abagore n’abakobwa 50 bari mu cyumba cy’uruganiriro mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa, Bridal Shower.

    Mu murenge wa Mururu muri Hotel du Lac ho hafatiwe abantu 30 bari kunywa inzoga abandi barimo gukina Billard.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa.

    Ati “Saa kumi z’umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori. Abapolisi bagiye yo basanga koko abo bantu bicaye mu cyumba cy’uruganiriro ari 50 bicaye begeranye cyane bakoze ibirori banywa barya mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19.”

    “Nyuma yaho saa moya n’igice twumva andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane Abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa Billard.”

    CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza ndetse n’utubari ntitwemewe.

    Yibukije abafite amahoteli ko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho bayarengaho bakabihanirwa.

    Ati “Ikigaragara ni uko abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana kuko abafatwa bose basaba imbabazi bavuga ko bacitswe.”

    “Abafatiwe mu birori byo gusezera ku mukobwa ugiye gushyingirwa bavugaga ko batari bazi ko haza abantu bangana kuriya 50. Abo muri Hotel nabo bari barenze ku mabwiriza amahoteli agomba kugenderaho mu kwakira abakiriya kuko bari babigize nk’abari.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko COVID-19 ntaho yagiye abasaba kudakomeza kurenga nkana ku mabwiriza yo kuyirinda.

    Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego Polisi y’u Rwanda itazarambirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza kugira ngo baganirizwe kandi banahanirwe kurenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande buri muntu yiyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.

    Abagore 50 b’i Rusizi bafashwe bari muri Bridal Shower

  • Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwabo washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana.

    Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje akangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Yagize ati “Ibaze Umukuru w’Igihugu kuza aho kuvuga ijambo rihumuriza abaturage ribashyira hamwe, ahubwo agakungura igice kimwe kwica abandi, ni ishyano ryaguye, rwose ijambo rye ryatumye haba ingaruka nyinshi cyane.”

    Yakomeje avuga ko Sindikubwabo akimara kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, abandi bayobozi bahise batangira kujya hirya no hino gutangiza ubwicanyi no kubuhagarikira. By’umwihariko yagarutse kuri Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri ushinzwe umuryango wagenzuraga uko Jenoside ikorwa muri Butare.

    Ati “N’abandi bayobozi rero nk’uko tubyibukiranya, harimo n’uriya Minisiteri wari ushinzwe umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, wari ushinzwe kureba ibya Jenoside uko bigenda muri Butare byose byatumye ubwicanyi bukomera kuko iyo umuyobozi avuze abantu benshi barumva.”

    Yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bashishoza kandi bakirinda kumvira umuntu wese wabashuka abashora mu bikorwa bibi n’ubwo yaba ari umuyobozi.

    Ati “Ikibazo gikomeye ni uko yavuze ibi abantu bakabyumva, ubundi ntabwo umutarage yakagombye kwica ngo ni uko umuyobozi yabivuze ariko kuko bari baratojwe bihagije barabwiwe ko Umututsi atari umuntu, atari Umunyarwanda ari inzoka.”

    “Bumvaga kumwica kandi babona bashyigikiwe na Perezida w’Igihugu, ba Minisitiri bose, Abasirikare bishimangira uruhare abayobozi bagize ni yo mpamvu Jenoside yashobotse.”

    Senateri Nyirasafari yavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona abarimu baminuje bica abanyeshuri babo cyangwa abanyeshuri bakica bagenzi babo.

    By’umwihariko yasabye Abanyabutare guharanira gukora ibyiza no kunga ubumwe kugira ngo bitandukanye n’amateka mabi yahabereye.

    Jenoside ikwiye kutubera isomo

    Senateri Nyirasafari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose bagaharanira kunga ubumwe birinda amacakubiri.

    Ati “Dukwiriye gukura amasomo muri ibyo ngibyo abantu bakemenya kubaha ikiremwamuntu bakamenya ko umuntu ari nk’undi cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira abantu kunga ubumwe.”

    Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bwashyize imbere ubumwe, asaba umusanzu wa buri wese mu kwamagana ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

    By’umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu, kuko iyo ukunze igihugu ukunda abagituye bose nta vangura.

    Ati “Tubatoze indagagiciro zo gukunda umurimo kuko ntiwavuga ko ugikunda udakora, ibyo rero ababyeyi babyumve babiharanire batoze abana babo inzira nziza duhora twibutswa n’ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo 47 yabonetse mu cyobo cy’umusarani mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Karongozi André Martin wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro yashimye umuturage watanze amakuru kugira ngo iboneke.

    Gusa yanenze bamwe mu baturage binangira bakanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari kimwe mu bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Ibyo rero byamusabye ingufu nyinshi ariko bitumye tumenya y’uko ntaho turagera, urwo rugo rugo [aho imibiri yakuwe mu musarani] rukikijwe n’abantu benshi biyemeje kutagira icyo bavuga. Urumva ingufu bafite zo guhisha amakuru kugeza magingo aya, bijyana rero no guhakana Jenoside, kuko jenoside irakorwa igakomereza mu kuyihakana.”

    Inzego za Leta, imiryango itandukanye n’amadini zasabwe ubufatanye mu gukangurira abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bashimiye umuturage watanze amakuru kugira ngo imibiri iboneke

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    I Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma

    Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu

    [email protected]


  • Amakosa yagaragaye mu iyandikisha ry’ubutaka agiye gukosorwa mu gihugu hose –

    Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata aho cyitabiriwe na bamwe mu baturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka akenshi usanga byarananiwe gukemurwa n’inzego z’ibanze.

    Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa harimo abari bafite ikibazo cy’ubutaka bwabo bwafotowe mu 2009 bugahabwa cyangwa bukandikwa ku wundi muturage n’ubu bakaba batarabumusubiza.

    Nyirababirigi Esperance utuye mu Murenge wa Nyamata yavuze ko ikibazo cy’amakosa yabaye mu iyandikisha ry’ubutaka cyamugezeho aho ubutaka bwe bwabaruwe ku wundi muntu utazwi agasaba ko yabusubizwa bikananirana.

    Ati “Ubutaka bwanjye bwabaruwe ku muntu utazwi turamushaka turamubura, banyohereje mu rukiko ndaburana ntanga n’ibimenyetso ariko n’ubu sindabusubizwa, umuntu tuburana ntazwi nyamara kuva kera n’abaturage barabizi ko ubwo butaka ari ubwanjye rero rwose badufashe badukemurire ibi bibazo.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Mukamana Esperance, yavuze ko iki kibazo gisa naho kiri rusange mu gihugu hose, avuga ko cyatewe n’uburyo bifashishije mu gufotora ubutaka hirya no hino mu gihugu.

    Ati “Iyandikisha rusange ry’ubutaka ni ikibazo tuzi atari mu Karere ka Bugesera gusa, ahubwo ni mu gihugu hose, muzi ko twandika ubutaka twagiye dukoresha amashusho yafashwe n’indege, twagiye duhuza mu buryo bwa tekenike tugakuramo amakarita twakoresheje.”

    Yakomeje agira ati “ Hari aho byagiye bigaragara ko hajemo amakosa mu mbibi, ubu rero turimo kugenda tubikosora, tugenda tubikosora Akagari ku kandi ariko ni ibintu biba bisaba ingengo y’imari nini, turimo kureba uburyo mu gihugu hose twashaka ingengo y’imari kugira ngo ahagaragara amakosa y’ubuso budahura bizakosorwe mu rwego rwa rusange nkuko twakoze mu iyandikisha rya rusange.”

    Mukamana yavuze ko bari babitangiye ariko ngo ingengo y’imari ntiyaboneka neza akaba yijeje abaturage ko iki kibazo cy’amakosa yabaye mu kwandikisha ubutaka mu 2009 kigiye gukemuka mu buryo bwa rusange mu gihugu hose.

    Mu bindi bibazo birimo nk’abandikirwa amazina nabi ku byangombwa, nimero z’indangamuntu zidahura n’ibindi bibazo bito yasabye abaturage kujya bagana abashinzwe ubutaka bakabafasha kubikemura.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubutaka, Mukamana Esperance, yavuze ko bagiye gukosora amakosa yakozwe mu iyandikisha ry’ubutaka mu gihugu hose

    Abaturage bafite ibibazo bahawe umwanya

    Abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa

  • Menya byimbitse uko RDF yitwara mu gihe umwe mu basirikare bayo yatabarutse; umuryango we uyagirwa byihariye –

    Icyakora, si umwuga wo gutinya nk’uko Perezida Paul Kagame yigeze kubibwira abari barangije icyiciro cya 11 cy’Itorero Indangamirwa mu 2018.

    Icyo gihe yavuze ko igisirikare ari umwuga mwiza abantu badakwiriye gutinya kuko ushobora kuwugwamo, avuga ko ntaho urupfu rutaba.

    Yagize ati”Abantu baratinya ngo iyo ugiye mu gisirikare ushobora gupfa, ngo uraraswa ugapfa, ariko se upfa atarashwe, ko abantu bapfa buri munsi ? Urupfu ntaho ruba kurusha ahandi, hose uraruhasanga. Icyo utinya muri ibyo uragisanga aho wahungiye. Iyo watinye ku rugamba ugisanga aho wahungiye kandi byo bikaba no gupfa bitari neza. Burya hari no gupfa neza.”

    Ntako bisa nko gupfa urwanira ubusugire n’ejo hazaza h’igihugu cyawe! Ni nayo mpamvu umusirikare ugize ibyago agatabaruka ari ku rugamba, umuryango we udatereranwa.

    Benshi bakunze kwibaza uko bigenda igihe Umusirikare w’u Rwanda yitabye Imana ari ku rugamba cyangwa azize izindi mpamvu zitamuturutseho. Bibaza niba hari icyo umuryango we uba waramuretse ngo ajye gukorera igihugu kandi ukamufasha mu kuzuza izi nshingano ugenerwa n’uko hagenwa ibyo ugenerwa.

    Ibigenerwa umuryango w’umwe mu Ngabo z’u Rwanda watabarutse ari ku rugamba cyangwa akitaba Imana kubera indi mpamvu iyo ariyo yose itamuturutseho nk’uburwayi bigenwa n’Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda.

    Ingingo ya 94 y’iri Teka igena ibijyanye no kuyagira umuryango w’umusirikare w’u Rwanda witabye Imana ivuga ko “Iyo umusirikare apfuye ari mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu mirwano, umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuwuyagira.”

    Iyi ngingo ikomeza ivuga ko “Umuryango w’uyu musirikare uhabwa amafaranga angana na bitatu bya kane (3/4) by’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano y’akazi cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.”

    Iri teka rigaragaza ko “Umusirikare wa RDF ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru angana n’amezi makumyabiri n’ane (24) y’umushahara mbumbe yari agezeho”

    Ibi bivuze ko niba umusirikare wa RDF witabye Imana ari ku rugamba yahembwaga ibihumbi 200Frw, kugira ngo hagenwe amafaranga yo kuyagira umuryango we bafata umushara yahembwaga bakawukuba amezi 24 kugira ngo babone ayo yari kuzahabwa igihe yari kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Numara gukora iyi mibare urabona ko uyu musirikare mu gihe yari kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari kuzahabwa 4 800 000Frw. Kugira ngo ubone ayo umuryango we uhabwa igihe ugiye kuyagirwa urafata 4 800 000Frw ukube 3 ugabanye kane, uhite ubona ko umuryango we uzahabwa 3 600 000Frw.

    Uko umusirikare yahembwaga menshi bitewe n’ipeti afite, inshingano zindi yari afite cyangwa ubumenyi bwihariye yari afite nko kuba yari umuganga ariko akaba n’umusirikare, niko iyo yitabye Imana n’amafaranga yo kuyagira umuryango we yiyongera.

    Urugero, niba umusirikare yahembwaga ibihumbi 500Frw, umuryango we n’ujya kuyagirwa uzahabwa miliyoni 9Frw, mu gihe yahembwaga 1 000 000Frw uhabwe miliyoni 18Frw.

    Aha ni kubirebana n’umusirikare wapfiriye ku rugamba. Iyo umusirikare w’u Rwanda yapfuye azize urundi rupfu ariko atagizemo uruhare iyi ngingo ya 94 ikomeza ivuga ko “Umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuyagira angana na kimwe cya kabiri (1/2) cy’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

    Aha ni ukuvuga ko niba umusirikare wapfuye atari ku rugamba cyangwa ngo azire izindi mpamvu yiteye nko kwiyahura yahembwaga ibihumbi 200Frw, umuryango we uzahabwa 2 400 000Frw, yaba yahembwaga ibihumbi 500Frw ugahabwa 6 000 000 Frw, mu gihe niba yahembwaga 1 000 000 Frw ugahabwa miliyoni 12 Frw.

    Nubwo bimeze gutya ariko iyo umusirikare wa RDF wapfuye yari yarujuje ibisabwa kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe cyangwa igihe cy’amasezerano ye cyararangiye ariko akagumishwa mu kazi, umuryango we ubona amafaranga y’impozamarira angana n’ahabwa ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa urangije amasezerano.

    Kugira ngo umusirikare wa RDF ajye mu kiruhuko cy’izabukuru igihe ari ofisiye jenerali agomba kuba afite imyaka 60, yaba ari Ofisiye Mukuru akemererwa ku kijyamo igihe yujuje imyaka 55, yaba ari Ofisiye muto akaba afite imyaka 45 ibi akaba ariko bigenda n’igihe ari Suzofisiye Mukuru.

    Icyakora, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ishobora kongerwa, mu nyungu z’akazi, n’umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare, gusa igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu.

    Umusirikare wa RDF ashobora no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Abisaba, mu nyandiko, umuyobozi ufite ububasha bwo kumuzamura mu ipeti ryisumbuye.

    Umuryango ufashwa gushyingura

    Bimwe mu biranga RDF ni uguherekeza umusirakare wayo witabye Imana mu cyubahiro kandi ibi bigakorwa haba ku musirikare muto cyangwa umu Ofisiye Mukuru. Usanga yaherekejwe na bagenzi ndetse akaba aribo batwara isanduku.

    Uretse kuba umuryango w’umusirikare w’u Rwanda witabye Imana uyagirwa unafashwa no mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera. Aya mafaranga aba akubiyemo akoreshwa yose mu bikorwa byo gushyingura umusirikare wapfuye.

    Ingingo ya 95 igena ibijyanye n’amafaranga y’ishyingura n’impozamarira ivuga ko “Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira atangwa n’ubuyobozi bwa RDF bubifitiye ububasha, agahabwa abazungura ba nyakwigendera bemewe n’amategeko.”

    Ku muryango wapfushije aya mafaranga yo gushyingura nyakwigendera uyahabwa mbere y’imihango yo gushyingurwa kandi akagenwa na Minisitiri w’Ingabo.

    Uretse aya mafaranga afasha mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera, umuryango we unahabwa impozamarira y’amafaranga angana n’inshuro esheshatu z’umushahara mbumbe umusirikare yari agezeho utavanyweho umusoro kandi agatangirwa rimwe.

    Umusirikare wa RDF witabye Imana ashyingurwa mu cyubahiro kandi umuryango we ugafashwa muri ibi bikorwa

  • Ubuzima butoroshye abakora umwuga w’uburaya babamo: Ikiganiro na Umutesi ubumazemo imyaka 24 –

    Uyu mugore afite imyaka 45 akaba atuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Gahama ari naho yamaze imyaka myinshi akorera uyu mwuga mubi uri mu imaze igihe kinini ikorwa ku Isi.

    IGIHE yaganiriye na Umutesi ku buzima butoroshye abakora umwuga w’uburaya banyuramo, uko yawinjiyemo akiri muto n’impamvu yabimuteye.

    Ati “ Nashatse mfite imyaka 16 umugabo antana abana batatu mfite imyaka 21 ndabarera, bageza igihe cyo kwiga mukuru wanjye aba arapfuye asiga abana umunani ubwo ntangira kurera abana 11, ndabarera bose ndabigisha ariko nkora umwuga w’uburaya.”

    Umutesi avuga ko ahagana mu 2001 icyo gihe leta yakubitaga abakoraga umwuga w’uburaya aho batabemeraga na busa cyangwa ngo bumve ko ari umwuga bahisemo.

    Abawukoraga icyo gihe mu Karere ka Kirehe ngo nubwo babonaga amafaranga menshi bahabwaga n’abashoferi bacaga ku mupaka wa Rusumo, ngo bahahuriraga n’ibindi bibazo bitandukanye birimo kubica, kubanduza indwara zidakira n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Nyuma y’imyaka myinshi ngo baje kwisuganya bashinga koperative ahinduka umujyanama w’abandi bakobwa bakora uburaya nyuma ngo baje no gutora amategeko abagenga akumira abakiri bato kwinjira muri uyu mwuga.

    Ati “ Hari abazaga ari abana bato cyane baturutse mu tundi turere bafite nk’imyaka 16,27 na 18 nabareba nkabona bangana na ba bandi banjye dushyiraho isanduku tugashyiramo amafaranga 500 uwaje akiri muto tukamutegera tukamusubiza iwabo dufatanyije n’ubuyobozi.

    Umutesi yavuze ko uko gukumira abakiri bato byatumye bamwe batawuzamo ku bwinshi ndetse ngo n’abari bawusigayemo batangiye gushaka uko bajya babaguriza amafaranga bagakora ibindi bikorwa birimo ubucuruzi mu gutuma babihugiramo bakareka uyu mwuga gake gake.

    Ati “ Ubu nubwo wenda abenshi bagikora uburaya ariko unasanga bacuruza inyanya mu isoko, intoryi, utubutike ndetse hari n’abafite za resitora n’utubari nubwo COVID-19 yagiye ibizambya.”

    Ibibazo bahurira nabyo mu buraya

    Umutesi avuga ko umwuga w’uburaya ari umwe mu myuga mibi ibaho ku isi ngo kuko kuwukora uba witeguye kwicwa isaha iyo ariyo yose, yavuze ko abawukora bahuriamo n’ibibazo byinshi birimo kwicwa, kwanduzwa indwara zitandukanye n’ibindi.

    Ati “ Kuva kera habagaho ihohoterwa umuntu akaryamana n’umugabo akamukubita atanakwishyuye, hariho n’abakubitana amacupa bagafungwa ariko ubu byagiye bigabanuka.”

    Yahindutse umwigisha mu bandi

    Umutesi avuga ko kuri ubu nyuma yo guca mu buzima bukakaye akora uyu mwuga w’uburaya kuri ubu yahindutse umwigisha, umujyanama n’umukangurambaga, avuga ko kuri ubu agenda yumva buri mukobwa wese uhitamo kuba indaya mu Karere ka Kirehe akamugira inama ku buryo hari n’abahitamo kubureka.

    Ati “ Baraduhuguye ubu umwana menya uko mwigisha nkamenya icyamukuye mu rugo n’ikibitera nkatanga raporo ku buyobozi kuburyo bumufasha kumusubiza mu muryango haba hari n’ibibazo bakabishakira ibisubizo.”

    Inama ku bakiri bato

    Umutesi agira inama abakiri bato bataragana uyu mwuga kudatekereza kuwukora kuko ari ukwishyira urupfu urureba, yavuze ko ariwo mwuga ushobora gukora ukangirikiramo kandi ntugire n’ikintu ukuramo kigaragara.

    Ati “ Inama nagira abakiri bato mu buraya habamo ubumuga bwinshi, habamo kwangirika ku buzima bwabo bakanabubura hakanabamo n’abo bategera mu nzira bakabahotora baribye nk’umuntu, bakaryamana nawe bakamwiba nawe akazamutega akamwica, inama nabagira nibabireke nta kiza kibamo.”

    Kuri ubu Umutesi avuga ko asigaye ari umukangurambaga ugamije kwigisha abandi bishora mu mwuga w’uburaya akabumvisha ko ntacyo bimaze kuburyo abigisha gake gake bamwe bakanawureka bagashaka ikindi kintu bakora.

    Umutesi yagiriye inama abatarajya muri uyu mwuga, kuwugendera kure

  • Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana.

    Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje akangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Yagize ati “Ibaze Umukuru w’Igihugu kuza aho kuvuga ijambo rihumuriza abaturage ribashyira hamwe, ahubwo agakungura igice kimwe kwica abandi, ni ishyano ryaguye, rwose ijambo rye ryatumye haba ingaruka nyinshi cyane.”

    Yakomeje avuga ko Sindikubwabo akimara kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, abandi bayobozi bahise batangira kujya hirya no hino gutangiza ubwicanyi no kubuhagarikira. By’umwihariko yagarutse kuri Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri ushinzwe umuryango wagenzuraga uko Jenoside ikorwa muri Butare.

    Ati “N’abandi bayobozi rero nk’uko tubyibukiranya, harimo n’uriya Minisiteri wari ushinzwe umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, wari ushinzwe kureba ibya Jenoside uko bigenda muri Butare byose byatumye ubwicanyi bukomera kuko iyo umuyobozi avuze abantu benshi barumva.”

    Yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bashishoza kandi bakirinda kumvira umuntu wese wabashuka abashora mu bikorwa bibi n’ubwo yaba ari umuyobozi.

    Ati “Ikibazo gikomeye ni uko yavuze ibi abantu bakabyumva, ubundi ntabwo umutarage yakagombye kwica ngo ni uko umuyobozi yabivuze ariko kuko bari baratojwe bihagije barabwiwe ko Umututsi atari umuntu, atari Umunyarwanda ari inzoka.”

    “Bumvaga kumwica kandi babona bashyigikiwe na Perezida w’Igihugu, ba Minisitiri bose, Abasirikare bishimangira uruhare abayobozi bagize ni yo mpamvu Jenoside yashobotse.”

    Senateri Nyirasafari yavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona abarimu baminuje bica abanyeshuri babo cyangwa abanyeshuri bakica bagenzi babo.

    By’umwihariko yasabye Abanyabutare guharanira gukora ibyiza no kunga ubumwe kugira ngo bitandukanye n’amateka mabi yahabereye.

    Jenoside ikwiye kutubera isomo

    Senateri Nyirasafari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose bagaharanira kunga ubumwe birinda amacakubiri.

    Ati “Dukwiriye gukura amasomo muri ibyo ngibyo abantu bakemenya kubaha ikiremwamuntu bakamenya ko umuntu ari nk’undi cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira abantu kunga ubumwe.”

    Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bwashyize imbere ubumwe, asaba umusanzu wa buri wese mu kwamagana ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

    By’umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu, kuko iyo ukunze igihugu ukunda abagituye bose nta vangura.

    Ati “Tubatoze indagagiciro zo gukunda umurimo kuko ntiwavuga ko ugikunda udakora, ibyo rero ababyeyi babyumve babiharanire batoze abana babo inzira nziza duhora twibutswa n’ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo 47 yabonetse mu cyobo cy’umusarani mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Karongozi André Martin wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro yashimye umuturage watanze amakuru kugira ngo iboneke.

    Gusa yanenze bamwe mu baturage binangira bakanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari kimwe mu bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Ibyo rero byamusabye ingufu nyinshi ariko bitumye tumenya y’uko ntaho turagera, urwo rugo rugo [aho imibiri yakuwe mu musarani] rukikijwe n’abantu benshi biyemeje kutagira icyo bavuga. Urumva ingufu bafite zo guhisha amakuru kugeza magingo aya, bijyana rero no guhakana Jenoside, kuko jenoside irakorwa igakomereza mu kuyihakana.”

    Inzego za Leta, imiryango itandukanye n’amadini zasabwe ubufatanye mu gukangurira abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bashimiye umuturage watanze amakuru kugira ngo imibiri iboneke

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    I Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma

    Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu

    [email protected]


  • Perezida Kagame yageze mu Bufaransa –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Inama Perezida Kagame azitabira zizaba tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko inama izayoborwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Iyi nama kandi izakoreshwa nk’umwanya kuri Sudani wo kongera kwigaragaza neza ku Isi ndetse ikerekana ko ifunguye imiryango ku bucuruzi mpuzamahanga nyuma y’igihe kinini yarafatiwe ibihano bitandukanye.

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mbere y’uko yitabira izi nama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’iyo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.

    Uretse izi nama ebyiri azitabira, amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.

    Bivugwa ko gahunda y’ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w’Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.

    Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y’urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohoza igihugu.

    Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w’imyaka 86, wari ushinzwe Ibikorwa by’ubufatanye mu bya Gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.

    Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by’ubuzima bwe butifashe neza.

    Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z’u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w’imyaka 81 wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Kagame ari kugirira mu Bufaransa yanabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi (IMF), Kristalina Georgieva

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Madamu Jeannette Kagame yagaragaje imbaraga zo gukira ibikomere ziri mu kwibuka imiryango yazimye –

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 15 Gicurasi 2021 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni, mu gihe cy’amezi atatu gusa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko kwibuka iyi miryango bigomba gutanga imbaraga zo kugena ahazaza hubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

    Yagize ati “Uyu munsi turibuka imiryango yazimye, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagabo, abagore n’abana bambuwe ubuzima, babuzwa amahirwe yo kugira ejo hazaza. Kubibuka biduhe imbaraga z’umutima, bidutere n’ishyaka ryo kurwanya ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside mu rugendo rwo gukira ibikomere no gukomeza kunga Abanyarwanda.’’

    Kuva mu 2009 ni bwo Umuryango w’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubu bukaba bugikomeje.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa imiryango 15.593 igizwe n’abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, aho abayigize bose barimo ababyeyi n’abana babo bishwe ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru.

    Muri ubwo bushakashatsi, Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo ni zo zibasiwe cyane. Myinshi muri iyo miryango ni iyo muri Karongi ahazimye imiryango 2839 yari igizwe n’abantu 13371 na Nyamagabe ahazimye imiryango 1535 yari igizwe n’abantu 5790. Akandi karere kagaragayemo imiryango myinshi yazimye ni aka Ruhango, hazimye imiryango 1136 yari igizwe n’abantu 5245.

    Uturere twa Nyamagabe na Karongi ni two dufite umubare munini w’imiryango yazimye ahanini bishingiye ku kuba aritwo Ingabo zahoze ari iza RPA zagezemo nyuma kubera Ingabo z’u Bufaransa zari ziturimo mu cyiswe Opération Turquoise.

    Ku rwego rw’igihugu, umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

    Umuyobozi w’Umuryango wa GAERG ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk’umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe bihaye intero igira iti “Ntukazime nararokotse”.

    Gatari yavuze ko imiryango yazimye muri Jenoside ari ikimenyetso cy’umugambi wari uhari wo kurimbura Abatutsi.

    Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro abari bagize iyi miryango yazimye haranatekerezwa uburyo hakwandika igitabo kivuga kuri iyi miryango ndetse no gukora filime mbarankuru iyisobanura neza n’uburyo yazimye.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari imbaraga zidasanzwe zo gukira ibikomere mu kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Urupfu rwa Habyarimana na Ntaryamira, ifungwa ry’abishimiye urupfu rwabo na Jenoside: Ibiri mu gitabo cya Perezida Mwinyi –

    Ibi Ali Hassan Mwinyi w’imyaka 96 yabigarutseho mu gitabo aherutse gushyira hanze yise ’Safari ya Maisha Yangu’ bivuze ’Urugendo rw’ubuzima bwanjye’.

    Muri iki gitabo, Ali Mwinyi Hassan, avuga ko mu buzima bwe mu byo atazibagirwa harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaguyemo abarenga miliyoni.

    Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania kuva mu 1985 kugeza mu 1995, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bari bamaze igihe bakora ibishoboka byose kugira ngo bumvikanishe Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi.

    Ati “Iyi nama yari iri mu murongo w’imbaraga twatangaga mu kunga Abanyarwanda by’umwihariko uruhande rwa Guverinoma yari iyobowe na Juvénal Habyarimana n’uruhande rwa FPR.”

    Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ubwo Habyarimana yari avuye mu mishyikirano muri Tanzania, ni bwo indege ye yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yahanuwe, nyuma yo kuraswaho ibisasu bibiri, apfana n’abo bari kumwe bose barimo na mugenzi we Ntaryamira w’u Burundi.

    Mwinyi yavuze ko kuba akarere karapfushije abaperezida babiri icyarimwe byamukozeho ndetse bihangayikisha Guverinoma ya Tanzania.

    Ati “Urupfu rw’aba ba perezida ku giti cyanjye rwarantunguye, rutungura Guverinoma ndetse n’Abanya-Tanzania. Twarahungabanye, turababara ndetse turanashavura bikomeye. Nashyizeho iminsi itatu yo kunamira aba baperezida ndetse noherereza imiryango y’abapfuye ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi ubutumwa bwo kubihanganisha.”

    Uyu mukambwe yakomeje avuga ko bwari ubwa mbere biba ko abakuru b’ibihugu babiri bapfira rimwe bavuye muri Tanzania.

    Ati “Ikibabaje ni uko abakuru b’ibihugu byombi bari mu gihugu cyacu bashaka igisubizo cyo kurangiza ubwicanyi bwari mu bihugu byabo, bakazana amahoro n’ubufatanye mu baturage bose.”

    Mwinyi yavuze ko ubwo iyi nama yaberaga muri Tanzania yarangiraga, Habyarimana yahisemo gutwara Cyprien Ntaryamira kubera ko yari afite ikibazo cy’uko indege ye yagendaga gake mu gihe iya Habyarimana yihutaga.

    Uretse Habyarimana na Ntaryamira, iyi ndege yanaguyemo Jean-Michel Perrine wayikoraga kandi akanayikurikiranira hafi ngo itagira ikibazo, Gen Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Major Thaddée Bagaragaza wari ushinzwe kumurinda akaba yari anungirije Umukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Perezida (Garde Presidentielle).

    Abandi baguye muri iyi ndege barimo Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Habyarimana akaba na muramu we, Ambasaderi Juvénal Renzaho wari Umujyanama wa Habyarimana mu bijyanye na Politiki, Dr Emmanuel Akingeneye wari muganga wihariye wa Habyarimana, Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho mu Burundi na mugenzi we Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi w’u Burundi.

    Impuguke zo mu Bufaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux zagaragaje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za Habyarimana. Ako gace yaguyemo kandi kari karinzwe bikomeye n’abasirikare barindaga Perezida ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga ikibuga cy’indege.

    Uwari ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yarokotse urupfu

    Muri iki gitabo Ali Hassan Mwinyi yavuze ko ubusanzwe muri Dassault Falcon 50 ya Habyarimana byari byitezwe ko hagendamo n’uwari Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Saleh Tambwe.

    Perezida Ntaryamira amaze gusaba ko yataha mu ndege ya Habyarimana, byabaye ngombwa ko Saleh Tambwe asigara, aramuharira.

    Hassan Mwinyi avuga ko byabaye gusimbuka urupfu kuko iyo Tambwe aza kuba ari muri iyo ndege na we yari kuba yarapfuye.

    Ati “Uyu wari umunsi w’amahirwe kuri Ambasaderi wacu mu Rwanda, ubwo indege itwaye abakuru b’ibihugu babiri yarasagwa igashwanyagurika mu gihe yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, abari barimo bose barapfuye.”

    Yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwari bwaratangiye gukorwa bucece bwahise bukomeza ku mugaragaro.

    Mwinyi yavuze ko mu mwanya muto Tanzania yatangiye kwakira impunzi nyinshi ndetse we ku giti yibonera imirambo y’Abatutsi itemba mu ruzi rw’Akagera.

    Ati “Mu mwanya muto nko guhumbya, igihiriri cy’impunzi cyinjiye muri Tanzania, bamwe bafite ibikomere bikabije. Nagiye mu gace ka Ngara aho niboneye n’amaso yanjye imibiri ibarirwa mu magana itemba mu ruzi rw’Akagera, imwe ifite ibikomere by’inkota n’amacumu.”

    “Byari ibihe biteye ubwoba, ku kiraro cya Rusumo giherereye ku Mupaka wa Tanzania n’u Rwanda, niboneye impunzi zirenga ibihumbi 10 zinjira muri Tanzania buri saha.”

    Hari abafunzwe bishimira urupfu rwa Habyarimana, Nyerere ababazwa n’uko Tanzania itamagana Jenoside

    Muri iki gitabo Mwinyi, yavuze ko ubwo muri Tanzania byamenyekanaga ko Habyarimana na Ntaryamira bapfuye, hari impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zibarirwa muri 70 zagiye mu Mujyi wa Mwanza muri ’New Mwanza Hotel’ kwishimira urupfu rwabo, mu gihe Tanzania yari ikiri mu minsi yo kubunamira yari yashyizweho.

    Iki gihe ngo uwari Minisitiri w’Intebe, John Malecela yatanze itegeko ry’uko izi mpunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zitabwa muri yombi, gusa nyuma ziza kurekurwa nyuma yo gusanga nta tegeko rihana umuntu wishimiye urupfu rw’undi.

    Mwinyi yavuze ko iki gikorwa cyo gufunga izi mpunzi cyatumye Guverinoma ye igaragara nk’aho hari uruhande yari ibogamiyeho kandi mu by’ukuri atari byo.

    Ati “Ukuri ni uko Guverinoma yanjye nta ruhande yari ibogamiyeho kandi twakomeje guceceka bitari uko dushyigikiye ubwicanyi bw’Abatutsi n’Abahutu batari mu mugambi wa Jenoside, ahubwo ari ukubera ko twari abahuza muri icyo kibazo.”

    Uku guceceka kwa Guverinoma ya Tanzania, Mwinyi yavuze ko kwababaje Mwalimu Julius Nyerere na we wayoboye iki gihugu maze asohora itangazo avuga ko Guverinoma y’uyu mugabo iri kwangiza isura ya Tanzania.

    Ati “Ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 1994, Mwalimu Nyerere yateguye ikiganiro n’abanyamakuru aratwamagana cyane twe abari muri Guverinoma avuga ko turi kwangiza isura ya Tanzania yari imenyerewe mu kurwanirira ubwigenge n’uburenganzira bwa muntu.”

    “Yavuze ko Jenoside yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara ndetse hari ibimenyetso byo mu nyandiko bibigaragaza. Yashakaga ko dushikama tukarwanya Jenoside.”

    Mwinyi yavuze ko aya magambo ya Nyerere yamubabaje kubera ko ngo we atashoboraga gushyigikira abicanyi. Ibi ngo byatumye afata urugendo ajya ku kiraro cya Rusumo kwirebera ibyaberaga mu Rwanda.

    Ali Hassan Mwinyi yavutse ku wa 8 Gicurasi 1925, avukira mu gace ka Kivure muri Pwani. Yabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania, ayobora kuva mu 1985 kugeza mu 1995. Uretse kuba Perezida wa Tanzania yanabaye Minisitiri w’Umutekano na Visi Perezida.

    Ibiganiro bya Arusha byatangiye muri Nyakanga 1992 byasojwe mu 1993 bishyizeho umurongo wagombaga gukurikizwa kugira ngo amahoro aboneke mu Rwanda. Ibyemezo byafashwe muri ibyo biganiro ntibyashyizwe mu bikorwa na Guverinoma ya Habyarimana yari yuzuyemo abatarashakaga Abatutsi mu butegetsi, kugeza ku wa 7 Mata ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa.

    Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yavuze ko yashenguwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Rutsiro: Haravugwa ibihombo muri Koperative y’abahinzi b’icyayi –

    Abagize iyi koperative bavuga ko irimo ibibazo byinshi aho abahinzi bamwe bagiye babura ibiro by’Icyayi basaruye, Koperative ikaba ifite Amadeni menshi yababereye umuzigo.

    Umwe mu bahinzi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko koperative yabo ifite ibibazo ariko nta gikorwa ngo bikemuke agasaba ubufasha kugira ngo ibihombo bigabanuke.

    Ati “Tubabajwe cyane n’uko ibibazo biri muri koperative yacu bizwi ariko akaba nta gikorwa, igiye kwicwa n’amadeni tutazi ibyo yakoreshejwe, ahubwo bituruka ku micungire mibi y’umutungo, turasaba ko twafashwa ibibazo birimo bigakemurwa.”

    Hungurimana Gaspard, wabayeho umuyobozi w’agateganyo mu minsi yashize, kuri ubu akaba ari umujyanama w’iyi Koperative na we yavuze ko harimo ibibazo byinshi kandi bizwi.

    Ati “Muri Koperative harimo ibibazo nk’aho abahinzi bagenda babura ibiro by’umusaruro w’icyayi basaruye, ndetse ikibazo kirazwi kuko banditse amabaruwa akanatangwa hejuru, turasaba ubuyobozi gukurikirana ngo ibintu bigende neza kurusha.”

    ‘’Koperative ifite ibibazo by’imicungire y’umutungo, ndetse ibihoramo kenshi dore ko hari n’amafaranga yahabwaga abasoromyi bakandikirwa menshi, tugasaba ko umubaruramari ayagarura akayagarura, ibyo bigaragara ko imicungire y’umutungo itagenze neza’’.

    Perezida wa RUTEGROC , Babonampoze François Xavier, yavuze ko mu minsi ishize hari harimo ikibazo cyo kwiba abahinzi ibiro ariko bakaba barazanye iminzani ifite ikoranabuhanga ku buryo bitazongera kubaho.

    Ati “Komite nyoboye ikigera mu buyobozi yasanze ibibazo bihari birimo no kwiba ibiro by’icyayi, maze dufata umwanzuro wo guhindura iminzani yari isanzwe ikoreshwa kuburyo iyo twazanye, upimira umuhinzi muri Koperative bagahita babona ibiro umuhinzi yapimishije ndetse na NAEB ihita ibibona ako kanya.”

    Yakomeje avuga ko abahinzi babuze ibiro bagiye gutangira guhabwa amafaranga yabo kuko urutonde rwabo ruzwi.

    Ku birebana n’amafaranga miliyoni enye bahawe n’Umuryango International Alert agakoreshwa nabi, Babonampoze François Xavier yavuze ko umucungamutungo yasabwe kuyagarura.

    Koperative ya RUTEGROC ikorera mu mirenge 5 ariyo Murunda, Gihango, Mukura, Rusebeya na Mushubati.

    RUTEGROC ifite imyenda irimo uwa Banki y’Iterambere y’U Rwanda (BRD) urenga Miliyari n’igice.

    Koperative ya RUTEGROC ihuje abahinzi b’icyayi bo mu mirenge 5 y’akarere ka Rutsiro