Tag: featured

  • Madamu Jeannette Kagame yagaragaje imbaraga zo gukira ibikomere ziri mu kwibuka imiryango yazimye –

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 15 Gicurasi 2021 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni, mu gihe cy’amezi atatu gusa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko kwibuka iyi miryango bigomba gutanga imbaraga zo kugena ahazaza hubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

    Yagize ati “Uyu munsi turibuka imiryango yazimye, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagabo, abagore n’abana bambuwe ubuzima, babuzwa amahirwe yo kugira ejo hazaza. Kubibuka biduhe imbaraga z’umutima, bidutere n’ishyaka ryo kurwanya ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside mu rugendo rwo gukira ibikomere no gukomeza kunga Abanyarwanda.’’

    Kuva mu 2009 ni bwo Umuryango w’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubu bukaba bugikomeje.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa imiryango 15.593 igizwe n’abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, aho abayigize bose barimo ababyeyi n’abana babo bishwe ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru.

    Muri ubwo bushakashatsi, Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo ni zo zibasiwe cyane. Myinshi muri iyo miryango ni iyo muri Karongi ahazimye imiryango 2839 yari igizwe n’abantu 13371 na Nyamagabe ahazimye imiryango 1535 yari igizwe n’abantu 5790. Akandi karere kagaragayemo imiryango myinshi yazimye ni aka Ruhango, hazimye imiryango 1136 yari igizwe n’abantu 5245.

    Uturere twa Nyamagabe na Karongi ni two dufite umubare munini w’imiryango yazimye ahanini bishingiye ku kuba aritwo Ingabo zahoze ari iza RPA zagezemo nyuma kubera Ingabo z’u Bufaransa zari ziturimo mu cyiswe Opération Turquoise.

    Ku rwego rw’igihugu, umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

    Umuyobozi w’Umuryango wa GAERG ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk’umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe bihaye intero igira iti “Ntukazime nararokotse”.

    Gatari yavuze ko imiryango yazimye muri Jenoside ari ikimenyetso cy’umugambi wari uhari wo kurimbura Abatutsi.

    Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro abari bagize iyi miryango yazimye haranatekerezwa uburyo hakwandika igitabo kivuga kuri iyi miryango ndetse no gukora filime mbarankuru iyisobanura neza n’uburyo yazimye.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari imbaraga zidasanzwe zo gukira ibikomere mu kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Urupfu rwa Habyarimana na Ntaryamira, ifungwa ry’abishimiye urupfu rwabo na Jenoside: Ibiri mu gitabo cya Perezida Mwinyi –

    Ibi Ali Hassan Mwinyi w’imyaka 96 yabigarutseho mu gitabo aherutse gushyira hanze yise ’Safari ya Maisha Yangu’ bivuze ’Urugendo rw’ubuzima bwanjye’.

    Muri iki gitabo, Ali Mwinyi Hassan, avuga ko mu buzima bwe mu byo atazibagirwa harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaguyemo abarenga miliyoni.

    Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania kuva mu 1985 kugeza mu 1995, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bari bamaze igihe bakora ibishoboka byose kugira ngo bumvikanishe Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi.

    Ati “Iyi nama yari iri mu murongo w’imbaraga twatangaga mu kunga Abanyarwanda by’umwihariko uruhande rwa Guverinoma yari iyobowe na Juvénal Habyarimana n’uruhande rwa FPR.”

    Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ubwo Habyarimana yari avuye mu mishyikirano muri Tanzania, ni bwo indege ye yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yahanuwe, nyuma yo kuraswaho ibisasu bibiri, apfana n’abo bari kumwe bose barimo na mugenzi we Ntaryamira w’u Burundi.

    Mwinyi yavuze ko kuba akarere karapfushije abaperezida babiri icyarimwe byamukozeho ndetse bihangayikisha Guverinoma ya Tanzania.

    Ati “Urupfu rw’aba ba perezida ku giti cyanjye rwarantunguye, rutungura Guverinoma ndetse n’Abanya-Tanzania. Twarahungabanye, turababara ndetse turanashavura bikomeye. Nashyizeho iminsi itatu yo kunamira aba baperezida ndetse noherereza imiryango y’abapfuye ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi ubutumwa bwo kubihanganisha.”

    Uyu mukambwe yakomeje avuga ko bwari ubwa mbere biba ko abakuru b’ibihugu babiri bapfira rimwe bavuye muri Tanzania.

    Ati “Ikibabaje ni uko abakuru b’ibihugu byombi bari mu gihugu cyacu bashaka igisubizo cyo kurangiza ubwicanyi bwari mu bihugu byabo, bakazana amahoro n’ubufatanye mu baturage bose.”

    Mwinyi yavuze ko ubwo iyi nama yaberaga muri Tanzania yarangiraga, Habyarimana yahisemo gutwara Cyprien Ntaryamira kubera ko yari afite ikibazo cy’uko indege ye yagendaga gake mu gihe iya Habyarimana yihutaga.

    Uretse Habyarimana na Ntaryamira, iyi ndege yanaguyemo Jean-Michel Perrine wayikoraga kandi akanayikurikiranira hafi ngo itagira ikibazo, Gen Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Major Thaddée Bagaragaza wari ushinzwe kumurinda akaba yari anungirije Umukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Perezida (Garde Presidentielle).

    Abandi baguye muri iyi ndege barimo Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Habyarimana akaba na muramu we, Ambasaderi Juvénal Renzaho wari Umujyanama wa Habyarimana mu bijyanye na Politiki, Dr Emmanuel Akingeneye wari muganga wihariye wa Habyarimana, Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho mu Burundi na mugenzi we Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi w’u Burundi.

    Impuguke zo mu Bufaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux zagaragaje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za Habyarimana. Ako gace yaguyemo kandi kari karinzwe bikomeye n’abasirikare barindaga Perezida ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga ikibuga cy’indege.

    Uwari ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yarokotse urupfu

    Muri iki gitabo Ali Hassan Mwinyi yavuze ko ubusanzwe muri Dassault Falcon 50 ya Habyarimana byari byitezwe ko hagendamo n’uwari Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Saleh Tambwe.

    Perezida Ntaryamira amaze gusaba ko yataha mu ndege ya Habyarimana, byabaye ngombwa ko Saleh Tambwe asigara, aramuharira.

    Hassan Mwinyi avuga ko byabaye gusimbuka urupfu kuko iyo Tambwe aza kuba ari muri iyo ndege na we yari kuba yarapfuye.

    Ati “Uyu wari umunsi w’amahirwe kuri Ambasaderi wacu mu Rwanda, ubwo indege itwaye abakuru b’ibihugu babiri yarasagwa igashwanyagurika mu gihe yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, abari barimo bose barapfuye.”

    Yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwari bwaratangiye gukorwa bucece bwahise bukomeza ku mugaragaro.

    Mwinyi yavuze ko mu mwanya muto Tanzania yatangiye kwakira impunzi nyinshi ndetse we ku giti yibonera imirambo y’Abatutsi itemba mu ruzi rw’Akagera.

    Ati “Mu mwanya muto nko guhumbya, igihiriri cy’impunzi cyinjiye muri Tanzania, bamwe bafite ibikomere bikabije. Nagiye mu gace ka Ngara aho niboneye n’amaso yanjye imibiri ibarirwa mu magana itemba mu ruzi rw’Akagera, imwe ifite ibikomere by’inkota n’amacumu.”

    “Byari ibihe biteye ubwoba, ku kiraro cya Rusumo giherereye ku Mupaka wa Tanzania n’u Rwanda, niboneye impunzi zirenga ibihumbi 10 zinjira muri Tanzania buri saha.”

    Hari abafunzwe bishimira urupfu rwa Habyarimana, Nyerere ababazwa n’uko Tanzania itamagana Jenoside

    Muri iki gitabo Mwinyi, yavuze ko ubwo muri Tanzania byamenyekanaga ko Habyarimana na Ntaryamira bapfuye, hari impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zibarirwa muri 70 zagiye mu Mujyi wa Mwanza muri ’New Mwanza Hotel’ kwishimira urupfu rwabo, mu gihe Tanzania yari ikiri mu minsi yo kubunamira yari yashyizweho.

    Iki gihe ngo uwari Minisitiri w’Intebe, John Malecela yatanze itegeko ry’uko izi mpunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zitabwa muri yombi, gusa nyuma ziza kurekurwa nyuma yo gusanga nta tegeko rihana umuntu wishimiye urupfu rw’undi.

    Mwinyi yavuze ko iki gikorwa cyo gufunga izi mpunzi cyatumye Guverinoma ye igaragara nk’aho hari uruhande yari ibogamiyeho kandi mu by’ukuri atari byo.

    Ati “Ukuri ni uko Guverinoma yanjye nta ruhande yari ibogamiyeho kandi twakomeje guceceka bitari uko dushyigikiye ubwicanyi bw’Abatutsi n’Abahutu batari mu mugambi wa Jenoside, ahubwo ari ukubera ko twari abahuza muri icyo kibazo.”

    Uku guceceka kwa Guverinoma ya Tanzania, Mwinyi yavuze ko kwababaje Mwalimu Julius Nyerere na we wayoboye iki gihugu maze asohora itangazo avuga ko Guverinoma y’uyu mugabo iri kwangiza isura ya Tanzania.

    Ati “Ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 1994, Mwalimu Nyerere yateguye ikiganiro n’abanyamakuru aratwamagana cyane twe abari muri Guverinoma avuga ko turi kwangiza isura ya Tanzania yari imenyerewe mu kurwanirira ubwigenge n’uburenganzira bwa muntu.”

    “Yavuze ko Jenoside yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara ndetse hari ibimenyetso byo mu nyandiko bibigaragaza. Yashakaga ko dushikama tukarwanya Jenoside.”

    Mwinyi yavuze ko aya magambo ya Nyerere yamubabaje kubera ko ngo we atashoboraga gushyigikira abicanyi. Ibi ngo byatumye afata urugendo ajya ku kiraro cya Rusumo kwirebera ibyaberaga mu Rwanda.

    Ali Hassan Mwinyi yavutse ku wa 8 Gicurasi 1925, avukira mu gace ka Kivure muri Pwani. Yabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania, ayobora kuva mu 1985 kugeza mu 1995. Uretse kuba Perezida wa Tanzania yanabaye Minisitiri w’Umutekano na Visi Perezida.

    Ibiganiro bya Arusha byatangiye muri Nyakanga 1992 byasojwe mu 1993 bishyizeho umurongo wagombaga gukurikizwa kugira ngo amahoro aboneke mu Rwanda. Ibyemezo byafashwe muri ibyo biganiro ntibyashyizwe mu bikorwa na Guverinoma ya Habyarimana yari yuzuyemo abatarashakaga Abatutsi mu butegetsi, kugeza ku wa 7 Mata ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa.

    Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yavuze ko yashenguwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Rutsiro: Haravugwa ibihombo muri Koperative y’abahinzi b’icyayi –

    Abagize iyi koperative bavuga ko irimo ibibazo byinshi aho abahinzi bamwe bagiye babura ibiro by’Icyayi basaruye, Koperative ikaba ifite Amadeni menshi yababereye umuzigo.

    Umwe mu bahinzi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko koperative yabo ifite ibibazo ariko nta gikorwa ngo bikemuke agasaba ubufasha kugira ngo ibihombo bigabanuke.

    Ati “Tubabajwe cyane n’uko ibibazo biri muri koperative yacu bizwi ariko akaba nta gikorwa, igiye kwicwa n’amadeni tutazi ibyo yakoreshejwe, ahubwo bituruka ku micungire mibi y’umutungo, turasaba ko twafashwa ibibazo birimo bigakemurwa.”

    Hungurimana Gaspard, wabayeho umuyobozi w’agateganyo mu minsi yashize, kuri ubu akaba ari umujyanama w’iyi Koperative na we yavuze ko harimo ibibazo byinshi kandi bizwi.

    Ati “Muri Koperative harimo ibibazo nk’aho abahinzi bagenda babura ibiro by’umusaruro w’icyayi basaruye, ndetse ikibazo kirazwi kuko banditse amabaruwa akanatangwa hejuru, turasaba ubuyobozi gukurikirana ngo ibintu bigende neza kurusha.”

    ‘’Koperative ifite ibibazo by’imicungire y’umutungo, ndetse ibihoramo kenshi dore ko hari n’amafaranga yahabwaga abasoromyi bakandikirwa menshi, tugasaba ko umubaruramari ayagarura akayagarura, ibyo bigaragara ko imicungire y’umutungo itagenze neza’’.

    Perezida wa RUTEGROC , Babonampoze François Xavier, yavuze ko mu minsi ishize hari harimo ikibazo cyo kwiba abahinzi ibiro ariko bakaba barazanye iminzani ifite ikoranabuhanga ku buryo bitazongera kubaho.

    Ati “Komite nyoboye ikigera mu buyobozi yasanze ibibazo bihari birimo no kwiba ibiro by’icyayi, maze dufata umwanzuro wo guhindura iminzani yari isanzwe ikoreshwa kuburyo iyo twazanye, upimira umuhinzi muri Koperative bagahita babona ibiro umuhinzi yapimishije ndetse na NAEB ihita ibibona ako kanya.”

    Yakomeje avuga ko abahinzi babuze ibiro bagiye gutangira guhabwa amafaranga yabo kuko urutonde rwabo ruzwi.

    Ku birebana n’amafaranga miliyoni enye bahawe n’Umuryango International Alert agakoreshwa nabi, Babonampoze François Xavier yavuze ko umucungamutungo yasabwe kuyagarura.

    Koperative ya RUTEGROC ikorera mu mirenge 5 ariyo Murunda, Gihango, Mukura, Rusebeya na Mushubati.

    RUTEGROC ifite imyenda irimo uwa Banki y’Iterambere y’U Rwanda (BRD) urenga Miliyari n’igice.

    Koperative ya RUTEGROC ihuje abahinzi b’icyayi bo mu mirenge 5 y’akarere ka Rutsiro

  • Abashoferi batatu bafashwe bakekwaho guha ruswa abapolisi harimo iya 1000 Frw –

    Aba bose uko ari bane bafashwe kuwa 15 Gicurasi 2021, ubwo berekezaga mu muhanda Kigali –Bugesera .

    Umwe mu bafashwe yabwiye itangazamakuru ko yatawe muri yombi ubwo yari mu muhanda wa Kigali-Bugesera yerekeza mu Murenge wa Ruhuha, afatwa agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 1000 Frw, nyuma yo gusanga adafite ibyangombwa by’ikinyabiziga.

    Ati “Ruswa natanze ni iy’ibyangombwa bitari byuzuye, habaho kwinginga, nsaba imbabazi noneho ndavuga ngo nta wakugurira amazi, ubwo ngura ayo mazi y’amafaranga 1000 Frw aba ariyo nzira”.

    Yavuze ko kimwe mu byamuteye gutanga ruswa ari ikinyabiziga yari atwaye cyari gifite amapine abiri ashaje kandi asabwa kuyasimbuza, ahitamo gutanga ruswa kugira ngo bamwemerere akomeze akazi.

    Undi wafashashwe akekwaho gutanga ruswa, asanzwe atuye mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Atwara imodoka mu bwoko bwa Mini bus. Yari atwaye abagenzi afatwa agerageza gutanga ruswa y’amafaranga 5000 Frw nyuma yo gusanga adafite icyangombwa kigaragaza uko ikinyabiziga cye cyujuje ubuziranenge.

    Ati “ Nari mvuye Nyamata nyura ku bapolisi nerekeza i Nyanza mu Karere ka Kicukiro, ndagaruka nibwo umupolisi yampagaritse ambaza icyangombwa cy’uko imodoka yujuje ubuziranenge (controle technique) asanga ntacyo mfite. Arambwira ngo barakwandikira, ndamwinginga. Byari ibihumbi bitanu nagombaga gushyira mu modoka nka lisansi ngo ndebe ko ubuzima bwakwicuma”.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abashoferi batwara ibinyabiziga bidafite ibyangombwa, bakwiye kujya babisobanura kandi bakemera kubihanirwa mu gihe baguye mu makosa.

    Ati “Ubundi iyo wiyemeje kujya mu muhanda udafite amapine nkuko amategeko abisaba cyangwa udafite icyemezo cy’ubuziranenge, ukwiye kuba uzi y’uko Polisi niguhagarika uri bubisobanure, abapolisi baguhana ukabyemera.”

    CP Kabera yasabye abashoferi kujya bubahiriza ibisabwa byose byo gutwara ibinyabiziga kandi bakagenda mu muhanda neza.

    Ati “Abashoferi baragirwa inama y’uko bagomba gutwara ikinyabiziga bafite uruhushya rwo kugitwara, bagomba gutwara ikinyabiziga cyujuje ubuziranenge, ikinyabiziga kigomba kuba gifite ibyangombwa byose, bagomba kugenda neza mu muhanda.”

    Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo kirenze imyaka tanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatanzwe.

    Aba bafashwe bakekwaho gutanga ruswa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda

    CP Kabera yasabye abashoferi kujya bajya mu muhanda bafite ibyangombwa byose kandi bakagenda mu muhanda neza

  • Nyamagabe: Hibutswe Jenoside, abaturage basabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro –

    Imibiri yashyinguwe, ibiri yabonetse mu Kagali ka Ngara mu murenge wa Mbazi, undi umwe wabonwe mu Murenge wa Nyagisozi wo mu Karere ka Nyamagabe. Iyi mibiri ije isanga indi 1367 isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso rwa Mbazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye imyitwarire n’ibikorwa by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo kubabarira, kongera kubana neza n’ababahekuye no kubaka igihugu.

    Yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ubufatanye mu kubarwanya.

    Yasabye abaturage kandi gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

    Yagize ati “Tugomba guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Turacyafite abagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko tugomba gufatanya kugira ngo tubarwanye, tugendeye kuri wa murongo mwiza w’Ubuyobozi bw’Igihugu tuzabatsinda”.

    Yongeyeho ati “Tracyasaba abaturage b’Umurenge wa Mbazi n’abo mu Karere kacu muri rusange gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro maze twese turusheho kubaka ubumwe n’ubwiyunge duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

    Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga.

    Yavuze ko aka gace gafite umwihariko w’amateka mabi mu gutoteza no kwica Abatutsi, ari nabyo byagejeje kuri Jenoside.

    Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, yongera gushima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yimakaje ubumwe n’ubwiyunge.

    Abitabiriye babanje gupimwa ibimenyetso bya Covid-19

    Ingamba zo kwirinda Covid-10 zari zubahirijwe

    Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y’abatutsi bishwe muri Jenoside

    Meya Uwamahoro yasabye abaturage muri rusange gukomeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rugemana Michel warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka mabi abatutsi babayemo kuva mu 1963 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga

  • Abapolisi bagaragaye muri video bakubita imfungwa bashyikirijwe RIB –

    Aya mashusho yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa 14 Gicurasi 2021, yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

    Iki gihe Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Akaba ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

    Polisi yakomeje ivuga ko “Abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe mategeko.”

    Nyuma y’Umunsi umwe ibi bibaye, kuri wa 15 Gicurasi RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yashyikirijwe aba bapolisi babiri.

    Iti “Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.”

    RIB yavuze ko “dosiye y’aba bapolisi izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.”


  • Minisitiri Bayisenge yashimye gahunda yo ‘Kubyara muri Batisimu’ imaze kuvana benshi mu bukene i Gicumbi –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi ubwo yifatanyaga n’abo baturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango.

    Muri uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, Prof Bayisenge Jeanette yashimye gahunda nziza iri muri uyu murenge yiswe “Kubyara muri Batisimu” igamije guherekeza imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere, aho itozwa gukoresha neza inkunga y’ingoboka ihabwa ndetse no gucunga neza amafaranga bakorera binyuze muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program).

    Minisitiri Bayisenge yashimye umusaruro watanzwe n’iyi gahunda, ashimira imiryango yemeye guherekezwa muri iyi gahunda ikanakurikiza inama yahawe.

    Ati “Turabashimira ku bw’umuhate wanyu kuko mwagaragaje ko abashyize hamwe nta kibananira, guherekeza umuntu mu rugendo rw’impinduka ni umurimo usaba ubwitange no kureba kure kuko ufashije umuryango aba afashije igihugu”.

    Yashimye kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi uburyo bukomeje gushyigikira iyi gahunda ndetse n’izindi ziteza imbere umuryango, abasaba ko iyi gahunda yarenga imbibi z’Umurenge wa Muko ikagera no mu yindi mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi.

    Umwe mu baherekejwe muri gahunda yiswe “Kubyara muri Batisimu” Buregeya Boniface, yavuze ko byamufashije kuvugurura inzu atuyemo, kwigurira inka biciye mu kwizigamira ku mafaranga ahabwa muri VUP.

    N’ibintu ahuriyeho na Seromba Augustin ufite ubumuga bwo kutabona na we uhamya ko guherekezwa muri gahunda yo kubyarwa muri batisimu byamufashije kwizigamira mafaranga ahabwa y’ingoboka, aho yabashije kwigurira umurima w’ ibihumbi 300 Frw ndetse akaba yaratangiye no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo.

    Yongeyeho ko imiryango 75 ariyo iherekezwa biciye muri iyi gahunda yo Kubyara muri Batisimu.

    Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guherekeza imiryango itishoboye, Minisitiri Bayisenge Jeannette yashyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko Sheki ya miliyoni ebyiri n’ ibihumbi Magana atanu (2,500,000 Frw)

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko ku bindi bibazo bikibangamiye umuryango birimo amakimbirane, imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’ amategeko, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu baterwa inda bakiri bato, abana bata amashuri n’abakoreshwa imirimo ivunanye.

    Mu gukemura ibi bibazo, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ abagize umuryango cyane cyane ababyeyi, aho yabasabye guhindura imyumvire.

    Yongeyeho ko nk’ abayobozi bagomba kugira uruhare mu gufasha abaturage muri urwo rugendo, bagafata ingamba zihamye zo gukemura ibibazo byugarije umuryango.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Muko, Theobald Kayiranga yavuze ko gahunda yo kubyara muri batisimu yatangijwe nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo

    Buregeya Boniface ni umwe mu batejwe imbere na gahunda yo kubyara muri batisimu

    Abatuye Muko bahawe sheki ya miliyoni 2.5 Frw mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kubyara muri batisimu

    Minisitiri Bayisenge yasabye uruhare rwa buri wese mu gukemura ibindi bibazo byugarije umuryango

  • Ibyo kwemeza cyangwa guhindura imikoreshereze y’ubutaka bigiye kuvanwa mu nshingano z’uturere –

    Yavuze ko biri mu murongo wo kugabanya amakosa yajyaga agaragara mu mikoreshereze y’ubutaka, bigatuma igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kitubahirizwa.

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

    Mukamana yavuze ko abaturage n’abayobozi bakwiriye gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, bakareka kurenga ku mabwiriza akigenga ngo kuko iyo ubirenzeho gato uba wishe imikoreshereze y’ubutaka, kuburyo ngo bishobora no kuzagira ingaruka ku gihugu mu myaka 50 iri imbere.

    Yavuze ko kuri ubu mushinga w’imikoreshereze y’ubutaka uri mu Nteko Ishinga Amategeko hashyizweho amande yaba ku bayobozi ndetse n’abaturage bica imikoreshereze y’ubutaka kandi ngo ibikorwa bizajya biba byubatswe bizajya bihita bisenywa nta nteguza.

    Mukamana yavuze ko impamvu bashyizeho ibihano bikarishye ari uko imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda iteye impungenge, ngo ubutaka burakoreshwa nabi kandi hari ubutaka buke bwagakwiriye gukoreshwa neza.

    Ati “ Ibihano twateganyije ntabwo bizahabwa abaturage gusa n’abayobozi, uzajya atanga uburenganzira aho butari bukwiriye agomba kujya ahanwa mu buryo bufatika nta mpuhwe, yaba njye cyangwa ku mukozi wahinduye imikoreshereze y’ubutaka.”

    Mukamana yavuze ko babizi neza ko mu bijyanye no gutanga serivisi y’ubutaka habamo ruswa nyinshi akaba ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu kuba ibyangombwa by’ubutaka byatangwa hakoresheje ikoranabuhanga aho ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka aricyo kizajya kibigiramo uruhare.

    Inama Njyanama igiye kwamburwa inshingano

    Ubusanzwe Inama Njyanama z’uturere zari zifite inshingano zo kwemeza no guhindura imikoreshereze y’ubutaka muri ako Karere bashingiye ku gishushanyo mbonera, kuri ubu mu mushinga w’itegeko rishya izi nshingano bagiye kuzamburwa nyuma yo gusanga hari imyanzuro imwe n’imwe bafata iba idakwiriye ku mikoreshereze y’ubutaka.

    Mukamana yagize ati “ Ubu ikigo kizajya kibanza kibirebe tubanze turebe icyo igishushanyo mbonera giteganya, tujye mu ingengamurongo (system) turebe niba ahantu ari ubuhinzi kugira ngo uzahavana ku buhinzi ahashyira ku gutura ntibizamushobokere kuko mu ngengamurongo ntibizamukundira, tuzabishyiramo imbaraga mu ikoranabuhanga kuko mu busanzwe babihinduraga.”

    Yakomeje avuga ko iri tegeko rishya rizatuma abantu bo mu turere batangaga ibyangombwa byo kubaka mu manyanga bazajya bahita babihanirwa kuko hari abatangaga ibyangombwa byo kubaka ahantu hatari ho ariko ngo mu itegeko rishya bazajya babihanirwa.

    Mukamana avuga ko babizi neza ko abatanga serivisi zo mu butaka badakora neza ariko ko akenshi biterwa n’ubuke bwabo ugereranyije n’abasaba iyi serivisi hirya no hino mu gihugu yizeza abaturage ko hari impinduka zigiye kuba kandi zizatanga umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubutaka Mukamana Esperance yavuze ko bagiye gukaza ibihano ku bkoresha nabi ubutaka

  • Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique –

    Iri tsinda ry’aba bapolisi, bahaguruse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa tatu z’igitondo , mu gihe ku isaha ya saa cyenda babisikanye n’abandi bari bamazeyo umwaka n’igice bagera 125.

    Iki cyiciro cya Gatandatu (PSU1-6) cyerekeje muri Centrafrique kiyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo naho abagarutse bari bayobowe na Superintendent of Police(SP) Gilbert Musoni.

    Ibi byiciro byombi ni umutwe wihariye ushinzwe kurinda abayobozi bakuru n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi b’intumwa z’umuryango w’abibumbye, kurinda ibikorwaremezo n’abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yashimiye abapolisi bavuye muri Centrafrique uburyo bitwaye mu kazi bari bamazemo umwaka urenga, n’ubwo byari mu bihe bigoye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Aba bapolisi twakiriye uyu munsi igihugu cyabohereje mu butumwa mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ndetse n’aho bari bagiye babyitwayemo neza babasha gusohoza neza inshingano zabo. Nk’ibisanzwe mbere y’uko bagenda abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda babanza kubaha impanuro, muri izo mpanuro haba harimo uko bagomba kwitwara no mu bihe bigoye.”

    CP Kabera yanasabye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi banafasha n’abandi baturarwanda kukirinda.

    CSP Kanyamihigo uyoboye itsinda ryagiye, yavuze ko impanuro bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi ziri mu bizabafasha kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda.

    CSP Kanyamihigo yavuze ko usibye akazi ko kurinda, bazanakora ibindi bikorwa bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage nk’ibikorwa by’isuku, gukangurira abaturage kuboneza imirire, kubegereza amazi meza no kubafasha kwicungira umutekano.

    Superintendent of Police (SP) Gilbert Musoni waje uyoboye abapolisi 125 bagarutse na we yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabasanzeyo, bitababujije gusohoza neza inshingano.

    Yavuze ko usibye inshingano zo kurinda bari bafite, banageretseho no gukora ibindi bikorwa birimo nko gutanga amazi meza mu baturage n’ibindi bikorwa by’isuku nk’umuganda rusange.

    Abapolisi ubwo buriraga indege berekeza muri Centrafrique

    Abapolisi bavuye muri Centrafrique bashimiwe uburyo bitwaye

    Itsinda ry’abapolisi 125 niryo risoje ubutumwa muri Centrafrique

  • Nyanza: Abantu 73 barimo n’abageni bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Aba bantu bafashwe n’inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu masaha ya mu gitondo, mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Kavumu.

    Abafashwe basanzwe aho ibi birori by’ubukwe byaberaga muri Motel iri ahitwa ku Bigega. Abafashwe barimo abageni, abakwe bakuru n’abandi b’inshuti n’abavandimwe bari baje mu bukwe.

    Abafashwe bavuze ko bemera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’ubwo bafashwe imihango nyirizima yo gusaba no gukwa itaratangira.

    Umwe ati “Polisi yahageze tutaratangira imihango yo gusaba, ihita idufata.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi babizi.

    Yakomeje avuga ko abafashwe bagiye kwigishwa bakanahabwa ibihano uko biteganyijwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Kanamugire Théobald yasabye abaturage gukora ibishoboka byose bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abibutsa ko nibafatanya izatsindwa.

    Ati “Twari tugeze aheza dutsinda iki cyorezo, nidukomeza gufatanya tuzagitsinda ibirori mubikore neza mwisanzuye.”

    Abafashwe bose bajyanywe muri Stade ya Nyanza kugira ngo bigishwe, bapimwe COVID-19 biyishyuriye, banacibwe amande.

    Nyiri Motel aracibwa amande y’ibihumbi 100 Frw; abateguye ibirori bacibwe ibihumbi 50 Frw buri umwe; naho inshuti zatashye ubukwe buri umwe atange 5000Frw. Moteli bafatiwemo yahise ifungwa by’agateganyo.

    Abafashwe barimo abageni, abakwe bakuru n’inshuti n’abavandimwe bari baje gutaha ubu bukwe

    Abafashwe bajyanywe muri stade ndetse bacibwa n’amande

    [email protected]