Tag: featured

  • Ni ryari umupolisi ashobora kujya mu kazi atambaye impuzankano? –

    Aya mashusho yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

    Byaje kumenyekana ko aba bantu babiri bari Abapolisi ndetse bari boherejwe mu nshingano zo gufata iyi mfungwa yari yatorotse kasho. Ku rundi ruhande ariko uwabatumye ntabwo yigeze ababwira ko bagomba gukubita umuturage ari nayo mpamvu bahise batabwa muri yombi.

    Icyo gihe Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

    Mu mategeko agenga imikorere y’akazi ka Polisi y’Igihugu, ngo birasanzwe ko umukozi w’uru rwego [Umupolisi] ashobora koherezwa mu kazi atambaye umwambaro w’akazi ahanini bitewe n’imiterere y’akazi agiyemo ndetse n’umurongo watanzwe n’abamukuriye w’uburyo ako kazi kagomba gukorwamo.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, yasobanuye ko ari ibintu bisanzwe ko umupolisi yajya mu kazi atambaye umwambaro uriho ibirango bya Polisi, ibi bikajyana n’uko imodoka ashobora kwitwaza ishobora kuba ari isanzwe ya gisivile.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, CP Kabera yasobanuye ko bishoboka ko iyo bibaye ngombwa Umupolisi akuramo ikarita y’akazi akaba yayerekana mu gihe ageze mu kazi akayisabwa.

    Ati “Amategeko arabyemera. Umupolisi abiherewe uburenganzira n’umuyobora cyangwa umuyobozi w’umutwe we yakwambara sivile akajya mu kazi, gusa mu gihe ari muri ako kazi ashobora kuba yabona umuntu agakuramo ikarita akayimwereka cyangwa yanagufata akakubwira ko ari umupolisi ugufashe.”

    Yakomeje agira ati “Abantu babyumve, bumve ko byemewe. Ubundi Umupolisi arangwa n’umwenda w’akazi, ariko iyo bibaye ngombwa ko akoresha imyenda ya sivile n’imodoka ya sivile nabyo abihererwa uburenganzira kandi amategeko arabyemera.”

    Agaruka kuri aba Bapolisi bagaragaye bakubita umuturage, CP Kabera avuga ko icyaha bakoze ari ugukubita umuturage naho ibijyanye no kuba bamufata batambaye imyambaro y’akazi byo nta cyaha kirimo.

    Ati “Yego gufata umuturage wambaye imyenda ya gisivile biremewe, kumushyira mu modoka ya gisivile biremewe, ariko hari ibitemewe, ibyo nibyo tugomba gusobanura. Bari bane ariko twavuze babiri bagaragaye bamukubita, ariko ubundi nta cyaha bakoze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga kandi ko itegeko ritegeka umupolisi utambaye umwenda w’akazi kuba agomba kugira ikarita y’akazi ku buryo iyo umuturage ayimusabye agomba kuyerekana.

    Ibi ngo bituma habaho gutanga amakuru no gutahura abantu biyitirira inzego by’umwihariko izifite inshingano zifite aho zihurira n’umutekano nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ndetse na Polisi y’Igihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, yavuze ko mu gihe umupolisi yahawe uburenganzira n’umukuriye, ashobora kujya mu kazi yambaye imyenda ya gisivile

  • Miliyoni 14$ zigiye gukoreshwa mu kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal –

    Mu itangazo TBD yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Gicursi 2021, yasobanuye ko kuri ibyo bitaro hazubakwa ivuriro rishya ryakira abavurwa bataha, ndetse n’ibikoresho nkenerwa muri iyo serivisi bikubwe kabiri aho ibyumba by’isuzuma bizagera kuri 45.

    Itangazo rikomeza rivuga ko hazanabaho kubaka no kongera kunoza ahakorerwa ubushakashatsi,serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza, umuyoboro ugeza amashanyarazi ku Bitaro, ibyuma bikikije inzira zizamuka mu nyubako, amarembo makuru y’ibitaro, n’aho ababigana bakirirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa TDB, Admassu Tadesse, yavuze ko kwagura ibyo bitaro bizatuma abatuye muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba babyivurizamo barushaho kubona serivisi z’ubuzima zibegereye, kandi bigafasha urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza by’Abanyarwanda.

    Ati “Iki gikorwa ni urugero rw’inkunga y’amafaranga ya TDB mu rwego rw’ubuzima igenda izamuka, muri ibi bihe umubano wayo n’abakiliya uri guhura n’imbogamizi nyinshi zatewe n’icyorezo cya COVID-19.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof Miliard Derbew, yatangaje ko umusanzu wa TDB waje mu gihe ”gikwiye”.

    Ati “Umusanzu wa Banki itsura Amajyambere n’Ubucuruzi mu Burasirazuba n’Amajyepfo bya Afurika (TDB) uje mu gihe intego nyamukuru y’Ibitaro ari ukuzamura uburyo bwo kwita ku murwayi bujyanye n’igihe.”

    Prof Derbew yavuze ko kubaka ikigo cy’ubushakashatsi bizatuma mu Rwanda no mu Karere haboneka inzobere n’ubushakashatsi bwuje udushya.

    Muri uwo mushinga kandi Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa, aho ari yo izajya inyuzwamo amafaranga azakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe miliyoni 14$ azabifasha kuvugurura inyubako

  • Imanza 2800, kongerera abacamanza ubushobozi: Inshingano zitegereje Perezida mushya w’Urukiko rw’Ubujurire –

    Ni ukuvuga ko kugeza ubu Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rufite Inkiko z’Ibanze, Inkiko zisumbuye, Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga. Ubwo rwatangiraga Urukiko rw’Ubujurire rwahawe Abacamanza bari bavuye mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Dr. Muyoboke Aimé Karimunda wari umaze imyaka itatu ayobora uru rukiko avuga ko mu byakozwe harimo ukwihutisha guca imanza zari zaraheze mu Rukiko rw’Ikirenga ariko ngo bagiye bagira imbogamizi zirimo icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Twarutangiye rufite inshingano zirimo guhangana n’ikibazo cy’imanza zari zarabaye ibirarane mu rukiko rw’ikirenga, icyo gihe twimukanye imanza 855, inshingano ya kabiri yari iyo guca imanza mu buryo butanga icyerekezo ndetse tugaha umurongo abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire n’abacamanza bo mu nkiko nkuru zose.”

    Yakomeje agira ati “Ni imirimo itari yoroshye ndetse haje no kuzamo icyorezo cya Covid-19, navuga ko abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire babyitwayemo neza, abashakashatsi twakoranye mu myaka itatu ishize bakoze akazi k’indashyikirwa. Muri uyu mwaka ubu nta manza zo mu 2018, zitaraburanishwa izo twatangiye ni iza 2020/2021. Ni ikintu kidasanzwe cyatumye havamo intera y’imyaka ine yo gutekereza iburanisha twari dufite mu rukiko rw’ubujurire.”

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo hari ibyakozwe, kugeza ubu muri uru rukiko harimo imanza 1400 z’inshinjabyaha zitegereje kuburanishwa ndetse n’izindi zirenga 400 z’imbonezamubano [izi zibamo iz’imbonezamubano nyir’izina, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi].

    Izo manza zose ariko ziyongeraho ibibazo byinshi by’akarengane abaturage bavuga ko bagiriwe n’inkiko nkuru kuko arizo zisuzumwa n’urukiko rw’ubujurire. Izi nazo zirenga 1000.

    Mu mpinduka zakozwe mu rwego rw’ubucamanza n’Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Mata 2021, Rukundakuvuga François Regis yahawe kuyobora uru Rukiko rw’Ubujurire. Kuri uyu wa Mbere nibwo yahererekanyije ububasha na Dr Muyoboke asimbuye.

    Rukundakuvuga yashimye uwamusimbuye avuga ko imihigo ikomeje kandi ku bufatanye n’abacamanza asanze muri uru rukiko bazakora ibishoboka byose bagatanga serivisi nziza z’ubutabera ku banyarwanda.

    Yakomeje agira ati “Ni akazi gashoboka, imihigo irakomeye kandi irashoboka, turizera ko dufatanyije n’abacamanza dusanze muri uru rukiko, dufatanyije n’inzego zitandukanye z’iki gihugu cyane cyane izo tugenda dukorana, ubushinjacyaha, urugaga rw’abavoka, ubuyobozi bw’urukiko rw’ikirenga, byanze bikunze hazagira igihinduka kandi bizagenda neza ku batugana.”

    Bijejwe kongererwa ubushobozi

    Ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiraga rwari rufite inshingano ziremereye zo kuburanisha imanza ziba zaranyuze mu nkiko nkuru ziteye mu buryo bujyanye n’ibyo ziburanisha by’umwihariko. Ni ukuvuga izo nkiko ziba zifite abacamanza bamaze kubigiramo uburambe bitewe n’ibyo baburanisha.

    Nk’urugero, inkiko ziburanisha imanza z’inshinjabyaha ziba zifite abacamanza babirambyemo kandi babifitemo ubushobozi, bijyana n’ababuranisha iz’ubucuruzi, iz’imbonezamubano n’izindi.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, yavuze ko kugira ngo abacamanza bo mu Rukiko rw’Ubujurire babashe kuzuza inshingano zabo bagomba kuba bafite ubushobozi busabwa kuko rufite inshingano zo kuburanisha ubujurire buturutse mu nkiko nkuru zitandukanye.

    Ni ukuvuga ngo Urukiko Rukuru rusanzwe, Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha imanza Mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Ati “Ni inshingano zigaragaza ko bategerejwe n’imirimo ikomeye. Birasaba ko imanza ziba ziturutse muri izo nkiko, ziba zihariye iyo zigeze mu rukiko rw’ubujurire ziba zigomba gucibwa n’abacamanza baburanisha imanza zihariye.”

    Yakomeje agira ati “Birasaba ko […] natwe tuzabafasha ku buryo Urukiko rw’Ubujurire narwo rugira uburyo ruburanisha imanza zihariye n’abacamanza bihariye babifitemo ubumenyi bwihariye kubera ko niba urubanza rwazamutse ari urw’ubucuruzi rwakagombye kugera mu rukiko rw’ubujurire rugahura n’umenyereye kuburanisha izo manza.”

    Yakomeje avuga ko abakozi b’uru rukiko bafite indi nshingano ikomeye yo kwitwararika kuko uru arirwo rurangiriramo ibiburanwa byose kubera ko imanza zizamuka mu Rukiko rw’Ikirenga ntabwo zijya mu bujurire bwa Gatatu ariko zishobora kujyaho mu bijyanye n’akarengane ariko ntabwo aba ari ubujurire bwa gatatu.

    Ati “Ndagira ngo tuzafatanye muri ubwo buryo bwo kunoza imicire y’imanza cyane cyane muri izo manza zituruka mu nkiko zihariye kugira ngo Urukiko rw’Ubujurire rubashe gutanga ubutabera bunoze.”

    Yakomeje agira ati “Bizanasaba ko tunaganira n’uburyo bwakoresha kugira ngo biriya birego byinshi tubona bishobora kwihutishwa nanone tubiganire mu buryo bw’ubucamanza uko twabikemura kugira ngo tubashe gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.”

    Ku rundi ruhande ariko Dr Nteziryayo yashimye akazi kamaze gukorwa n’Urukiko rw’Ubujurire asaba Rukundakuvuga gukomereza aho Dr Muyoboke yari ageze mu gukomeza gutanga ubutabera buciye mu mucyo.

    Rukundakuvuga uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Urukiko rw’Ubujurire yari umucamanza mu Rukuko rw’Ikirenga kuva muri Mata 2019.

    Mbere yo kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko mu gihe k’imyaka cumi n’ibiri (2007 – 2019).

    Afite Impamyabumenyi Mbanzirizakirenga (Masters) mu Mategeko y’Ubucuruzi (Masters’ Degree in Business Law) yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

    Dr. Muyoboke Aimé Karimunda we yagarutse mu Rukiko rw’Ikirenga nyuma y’imyaka itatu aho yavuye aba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

    Ni umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD). Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

    Uhereye ibumoso: Rukundakuvuga uyobora Urukiko rw’Ubujurire ; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin na Dr Muyoboke Aimé Karimunda wasubiye kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga

    Rukundakuvuga yavuze ko azashyira imbaraga mu gukorana n’abo asanze mu rukiko rw’ubujurire

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Abagore 50 b’i Rusizi bafashwe bari muri Bridal Shower –

    Mu Murenge wa Kamembe mu Kagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya hafatiwe abagore n’abakobwa 50 bari mu cyumba cy’uruganiriro mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa, Bridal Shower.

    Mu murenge wa Mururu muri Hotel du Lac ho hafatiwe abantu 30 bari kunywa inzoga abandi barimo gukina Billard.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa.

    Ati “Saa kumi z’umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori. Abapolisi bagiye yo basanga koko abo bantu bicaye mu cyumba cy’uruganiriro ari 50 bicaye begeranye cyane bakoze ibirori banywa barya mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19.”

    “Nyuma yaho saa moya n’igice twumva andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane Abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa Billard.”

    CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza ndetse n’utubari ntitwemewe.

    Yibukije abafite amahoteli ko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho bayarengaho bakabihanirwa.

    Ati “Ikigaragara ni uko abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana kuko abafatwa bose basaba imbabazi bavuga ko bacitswe.”

    “Abafatiwe mu birori byo gusezera ku mukobwa ugiye gushyingirwa bavugaga ko batari bazi ko haza abantu bangana kuriya 50. Abo muri Hotel nabo bari barenze ku mabwiriza amahoteli agomba kugenderaho mu kwakira abakiriya kuko bari babigize nk’abari.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko COVID-19 ntaho yagiye abasaba kudakomeza kurenga nkana ku mabwiriza yo kuyirinda.

    Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego Polisi y’u Rwanda itazarambirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza kugira ngo baganirizwe kandi banahanirwe kurenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande buri muntu yiyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.

    Abagore 50 b’i Rusizi bafashwe bari muri Bridal Shower

  • Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwabo washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana.

    Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje akangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Yagize ati “Ibaze Umukuru w’Igihugu kuza aho kuvuga ijambo rihumuriza abaturage ribashyira hamwe, ahubwo agakungura igice kimwe kwica abandi, ni ishyano ryaguye, rwose ijambo rye ryatumye haba ingaruka nyinshi cyane.”

    Yakomeje avuga ko Sindikubwabo akimara kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, abandi bayobozi bahise batangira kujya hirya no hino gutangiza ubwicanyi no kubuhagarikira. By’umwihariko yagarutse kuri Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri ushinzwe umuryango wagenzuraga uko Jenoside ikorwa muri Butare.

    Ati “N’abandi bayobozi rero nk’uko tubyibukiranya, harimo n’uriya Minisiteri wari ushinzwe umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, wari ushinzwe kureba ibya Jenoside uko bigenda muri Butare byose byatumye ubwicanyi bukomera kuko iyo umuyobozi avuze abantu benshi barumva.”

    Yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bashishoza kandi bakirinda kumvira umuntu wese wabashuka abashora mu bikorwa bibi n’ubwo yaba ari umuyobozi.

    Ati “Ikibazo gikomeye ni uko yavuze ibi abantu bakabyumva, ubundi ntabwo umutarage yakagombye kwica ngo ni uko umuyobozi yabivuze ariko kuko bari baratojwe bihagije barabwiwe ko Umututsi atari umuntu, atari Umunyarwanda ari inzoka.”

    “Bumvaga kumwica kandi babona bashyigikiwe na Perezida w’Igihugu, ba Minisitiri bose, Abasirikare bishimangira uruhare abayobozi bagize ni yo mpamvu Jenoside yashobotse.”

    Senateri Nyirasafari yavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona abarimu baminuje bica abanyeshuri babo cyangwa abanyeshuri bakica bagenzi babo.

    By’umwihariko yasabye Abanyabutare guharanira gukora ibyiza no kunga ubumwe kugira ngo bitandukanye n’amateka mabi yahabereye.

    Jenoside ikwiye kutubera isomo

    Senateri Nyirasafari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose bagaharanira kunga ubumwe birinda amacakubiri.

    Ati “Dukwiriye gukura amasomo muri ibyo ngibyo abantu bakemenya kubaha ikiremwamuntu bakamenya ko umuntu ari nk’undi cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira abantu kunga ubumwe.”

    Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bwashyize imbere ubumwe, asaba umusanzu wa buri wese mu kwamagana ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

    By’umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu, kuko iyo ukunze igihugu ukunda abagituye bose nta vangura.

    Ati “Tubatoze indagagiciro zo gukunda umurimo kuko ntiwavuga ko ugikunda udakora, ibyo rero ababyeyi babyumve babiharanire batoze abana babo inzira nziza duhora twibutswa n’ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo 47 yabonetse mu cyobo cy’umusarani mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Karongozi André Martin wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro yashimye umuturage watanze amakuru kugira ngo iboneke.

    Gusa yanenze bamwe mu baturage binangira bakanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari kimwe mu bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Ibyo rero byamusabye ingufu nyinshi ariko bitumye tumenya y’uko ntaho turagera, urwo rugo rugo [aho imibiri yakuwe mu musarani] rukikijwe n’abantu benshi biyemeje kutagira icyo bavuga. Urumva ingufu bafite zo guhisha amakuru kugeza magingo aya, bijyana rero no guhakana Jenoside, kuko jenoside irakorwa igakomereza mu kuyihakana.”

    Inzego za Leta, imiryango itandukanye n’amadini zasabwe ubufatanye mu gukangurira abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bashimiye umuturage watanze amakuru kugira ngo imibiri iboneke

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    I Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma

    Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu

    [email protected]


  • Amakosa yagaragaye mu iyandikisha ry’ubutaka agiye gukosorwa mu gihugu hose –

    Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata aho cyitabiriwe na bamwe mu baturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka akenshi usanga byarananiwe gukemurwa n’inzego z’ibanze.

    Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa harimo abari bafite ikibazo cy’ubutaka bwabo bwafotowe mu 2009 bugahabwa cyangwa bukandikwa ku wundi muturage n’ubu bakaba batarabumusubiza.

    Nyirababirigi Esperance utuye mu Murenge wa Nyamata yavuze ko ikibazo cy’amakosa yabaye mu iyandikisha ry’ubutaka cyamugezeho aho ubutaka bwe bwabaruwe ku wundi muntu utazwi agasaba ko yabusubizwa bikananirana.

    Ati “Ubutaka bwanjye bwabaruwe ku muntu utazwi turamushaka turamubura, banyohereje mu rukiko ndaburana ntanga n’ibimenyetso ariko n’ubu sindabusubizwa, umuntu tuburana ntazwi nyamara kuva kera n’abaturage barabizi ko ubwo butaka ari ubwanjye rero rwose badufashe badukemurire ibi bibazo.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Mukamana Esperance, yavuze ko iki kibazo gisa naho kiri rusange mu gihugu hose, avuga ko cyatewe n’uburyo bifashishije mu gufotora ubutaka hirya no hino mu gihugu.

    Ati “Iyandikisha rusange ry’ubutaka ni ikibazo tuzi atari mu Karere ka Bugesera gusa, ahubwo ni mu gihugu hose, muzi ko twandika ubutaka twagiye dukoresha amashusho yafashwe n’indege, twagiye duhuza mu buryo bwa tekenike tugakuramo amakarita twakoresheje.”

    Yakomeje agira ati “ Hari aho byagiye bigaragara ko hajemo amakosa mu mbibi, ubu rero turimo kugenda tubikosora, tugenda tubikosora Akagari ku kandi ariko ni ibintu biba bisaba ingengo y’imari nini, turimo kureba uburyo mu gihugu hose twashaka ingengo y’imari kugira ngo ahagaragara amakosa y’ubuso budahura bizakosorwe mu rwego rwa rusange nkuko twakoze mu iyandikisha rya rusange.”

    Mukamana yavuze ko bari babitangiye ariko ngo ingengo y’imari ntiyaboneka neza akaba yijeje abaturage ko iki kibazo cy’amakosa yabaye mu kwandikisha ubutaka mu 2009 kigiye gukemuka mu buryo bwa rusange mu gihugu hose.

    Mu bindi bibazo birimo nk’abandikirwa amazina nabi ku byangombwa, nimero z’indangamuntu zidahura n’ibindi bibazo bito yasabye abaturage kujya bagana abashinzwe ubutaka bakabafasha kubikemura.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubutaka, Mukamana Esperance, yavuze ko bagiye gukosora amakosa yakozwe mu iyandikisha ry’ubutaka mu gihugu hose

    Abaturage bafite ibibazo bahawe umwanya

    Abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa

  • Menya byimbitse uko RDF yitwara mu gihe umwe mu basirikare bayo yatabarutse; umuryango we uyagirwa byihariye –

    Icyakora, si umwuga wo gutinya nk’uko Perezida Paul Kagame yigeze kubibwira abari barangije icyiciro cya 11 cy’Itorero Indangamirwa mu 2018.

    Icyo gihe yavuze ko igisirikare ari umwuga mwiza abantu badakwiriye gutinya kuko ushobora kuwugwamo, avuga ko ntaho urupfu rutaba.

    Yagize ati”Abantu baratinya ngo iyo ugiye mu gisirikare ushobora gupfa, ngo uraraswa ugapfa, ariko se upfa atarashwe, ko abantu bapfa buri munsi ? Urupfu ntaho ruba kurusha ahandi, hose uraruhasanga. Icyo utinya muri ibyo uragisanga aho wahungiye. Iyo watinye ku rugamba ugisanga aho wahungiye kandi byo bikaba no gupfa bitari neza. Burya hari no gupfa neza.”

    Ntako bisa nko gupfa urwanira ubusugire n’ejo hazaza h’igihugu cyawe! Ni nayo mpamvu umusirikare ugize ibyago agatabaruka ari ku rugamba, umuryango we udatereranwa.

    Benshi bakunze kwibaza uko bigenda igihe Umusirikare w’u Rwanda yitabye Imana ari ku rugamba cyangwa azize izindi mpamvu zitamuturutseho. Bibaza niba hari icyo umuryango we uba waramuretse ngo ajye gukorera igihugu kandi ukamufasha mu kuzuza izi nshingano ugenerwa n’uko hagenwa ibyo ugenerwa.

    Ibigenerwa umuryango w’umwe mu Ngabo z’u Rwanda watabarutse ari ku rugamba cyangwa akitaba Imana kubera indi mpamvu iyo ariyo yose itamuturutseho nk’uburwayi bigenwa n’Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda.

    Ingingo ya 94 y’iri Teka igena ibijyanye no kuyagira umuryango w’umusirikare w’u Rwanda witabye Imana ivuga ko “Iyo umusirikare apfuye ari mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu mirwano, umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuwuyagira.”

    Iyi ngingo ikomeza ivuga ko “Umuryango w’uyu musirikare uhabwa amafaranga angana na bitatu bya kane (3/4) by’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano y’akazi cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.”

    Iri teka rigaragaza ko “Umusirikare wa RDF ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru angana n’amezi makumyabiri n’ane (24) y’umushahara mbumbe yari agezeho”

    Ibi bivuze ko niba umusirikare wa RDF witabye Imana ari ku rugamba yahembwaga ibihumbi 200Frw, kugira ngo hagenwe amafaranga yo kuyagira umuryango we bafata umushara yahembwaga bakawukuba amezi 24 kugira ngo babone ayo yari kuzahabwa igihe yari kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Numara gukora iyi mibare urabona ko uyu musirikare mu gihe yari kuba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari kuzahabwa 4 800 000Frw. Kugira ngo ubone ayo umuryango we uhabwa igihe ugiye kuyagirwa urafata 4 800 000Frw ukube 3 ugabanye kane, uhite ubona ko umuryango we uzahabwa 3 600 000Frw.

    Uko umusirikare yahembwaga menshi bitewe n’ipeti afite, inshingano zindi yari afite cyangwa ubumenyi bwihariye yari afite nko kuba yari umuganga ariko akaba n’umusirikare, niko iyo yitabye Imana n’amafaranga yo kuyagira umuryango we yiyongera.

    Urugero, niba umusirikare yahembwaga ibihumbi 500Frw, umuryango we n’ujya kuyagirwa uzahabwa miliyoni 9Frw, mu gihe yahembwaga 1 000 000Frw uhabwe miliyoni 18Frw.

    Aha ni kubirebana n’umusirikare wapfiriye ku rugamba. Iyo umusirikare w’u Rwanda yapfuye azize urundi rupfu ariko atagizemo uruhare iyi ngingo ya 94 ikomeza ivuga ko “Umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuyagira angana na kimwe cya kabiri (1/2) cy’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

    Aha ni ukuvuga ko niba umusirikare wapfuye atari ku rugamba cyangwa ngo azire izindi mpamvu yiteye nko kwiyahura yahembwaga ibihumbi 200Frw, umuryango we uzahabwa 2 400 000Frw, yaba yahembwaga ibihumbi 500Frw ugahabwa 6 000 000 Frw, mu gihe niba yahembwaga 1 000 000 Frw ugahabwa miliyoni 12 Frw.

    Nubwo bimeze gutya ariko iyo umusirikare wa RDF wapfuye yari yarujuje ibisabwa kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe cyangwa igihe cy’amasezerano ye cyararangiye ariko akagumishwa mu kazi, umuryango we ubona amafaranga y’impozamarira angana n’ahabwa ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa urangije amasezerano.

    Kugira ngo umusirikare wa RDF ajye mu kiruhuko cy’izabukuru igihe ari ofisiye jenerali agomba kuba afite imyaka 60, yaba ari Ofisiye Mukuru akemererwa ku kijyamo igihe yujuje imyaka 55, yaba ari Ofisiye muto akaba afite imyaka 45 ibi akaba ariko bigenda n’igihe ari Suzofisiye Mukuru.

    Icyakora, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ishobora kongerwa, mu nyungu z’akazi, n’umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare, gusa igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu.

    Umusirikare wa RDF ashobora no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe mu gihe hasigaye imyaka itanu kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Abisaba, mu nyandiko, umuyobozi ufite ububasha bwo kumuzamura mu ipeti ryisumbuye.

    Umuryango ufashwa gushyingura

    Bimwe mu biranga RDF ni uguherekeza umusirakare wayo witabye Imana mu cyubahiro kandi ibi bigakorwa haba ku musirikare muto cyangwa umu Ofisiye Mukuru. Usanga yaherekejwe na bagenzi ndetse akaba aribo batwara isanduku.

    Uretse kuba umuryango w’umusirikare w’u Rwanda witabye Imana uyagirwa unafashwa no mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera. Aya mafaranga aba akubiyemo akoreshwa yose mu bikorwa byo gushyingura umusirikare wapfuye.

    Ingingo ya 95 igena ibijyanye n’amafaranga y’ishyingura n’impozamarira ivuga ko “Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira atangwa n’ubuyobozi bwa RDF bubifitiye ububasha, agahabwa abazungura ba nyakwigendera bemewe n’amategeko.”

    Ku muryango wapfushije aya mafaranga yo gushyingura nyakwigendera uyahabwa mbere y’imihango yo gushyingurwa kandi akagenwa na Minisitiri w’Ingabo.

    Uretse aya mafaranga afasha mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera, umuryango we unahabwa impozamarira y’amafaranga angana n’inshuro esheshatu z’umushahara mbumbe umusirikare yari agezeho utavanyweho umusoro kandi agatangirwa rimwe.

    Umusirikare wa RDF witabye Imana ashyingurwa mu cyubahiro kandi umuryango we ugafashwa muri ibi bikorwa

  • Ubuzima butoroshye abakora umwuga w’uburaya babamo: Ikiganiro na Umutesi ubumazemo imyaka 24 –

    Uyu mugore afite imyaka 45 akaba atuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Gahama ari naho yamaze imyaka myinshi akorera uyu mwuga mubi uri mu imaze igihe kinini ikorwa ku Isi.

    IGIHE yaganiriye na Umutesi ku buzima butoroshye abakora umwuga w’uburaya banyuramo, uko yawinjiyemo akiri muto n’impamvu yabimuteye.

    Ati “ Nashatse mfite imyaka 16 umugabo antana abana batatu mfite imyaka 21 ndabarera, bageza igihe cyo kwiga mukuru wanjye aba arapfuye asiga abana umunani ubwo ntangira kurera abana 11, ndabarera bose ndabigisha ariko nkora umwuga w’uburaya.”

    Umutesi avuga ko ahagana mu 2001 icyo gihe leta yakubitaga abakoraga umwuga w’uburaya aho batabemeraga na busa cyangwa ngo bumve ko ari umwuga bahisemo.

    Abawukoraga icyo gihe mu Karere ka Kirehe ngo nubwo babonaga amafaranga menshi bahabwaga n’abashoferi bacaga ku mupaka wa Rusumo, ngo bahahuriraga n’ibindi bibazo bitandukanye birimo kubica, kubanduza indwara zidakira n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Nyuma y’imyaka myinshi ngo baje kwisuganya bashinga koperative ahinduka umujyanama w’abandi bakobwa bakora uburaya nyuma ngo baje no gutora amategeko abagenga akumira abakiri bato kwinjira muri uyu mwuga.

    Ati “ Hari abazaga ari abana bato cyane baturutse mu tundi turere bafite nk’imyaka 16,27 na 18 nabareba nkabona bangana na ba bandi banjye dushyiraho isanduku tugashyiramo amafaranga 500 uwaje akiri muto tukamutegera tukamusubiza iwabo dufatanyije n’ubuyobozi.

    Umutesi yavuze ko uko gukumira abakiri bato byatumye bamwe batawuzamo ku bwinshi ndetse ngo n’abari bawusigayemo batangiye gushaka uko bajya babaguriza amafaranga bagakora ibindi bikorwa birimo ubucuruzi mu gutuma babihugiramo bakareka uyu mwuga gake gake.

    Ati “ Ubu nubwo wenda abenshi bagikora uburaya ariko unasanga bacuruza inyanya mu isoko, intoryi, utubutike ndetse hari n’abafite za resitora n’utubari nubwo COVID-19 yagiye ibizambya.”

    Ibibazo bahurira nabyo mu buraya

    Umutesi avuga ko umwuga w’uburaya ari umwe mu myuga mibi ibaho ku isi ngo kuko kuwukora uba witeguye kwicwa isaha iyo ariyo yose, yavuze ko abawukora bahuriamo n’ibibazo byinshi birimo kwicwa, kwanduzwa indwara zitandukanye n’ibindi.

    Ati “ Kuva kera habagaho ihohoterwa umuntu akaryamana n’umugabo akamukubita atanakwishyuye, hariho n’abakubitana amacupa bagafungwa ariko ubu byagiye bigabanuka.”

    Yahindutse umwigisha mu bandi

    Umutesi avuga ko kuri ubu nyuma yo guca mu buzima bukakaye akora uyu mwuga w’uburaya kuri ubu yahindutse umwigisha, umujyanama n’umukangurambaga, avuga ko kuri ubu agenda yumva buri mukobwa wese uhitamo kuba indaya mu Karere ka Kirehe akamugira inama ku buryo hari n’abahitamo kubureka.

    Ati “ Baraduhuguye ubu umwana menya uko mwigisha nkamenya icyamukuye mu rugo n’ikibitera nkatanga raporo ku buyobozi kuburyo bumufasha kumusubiza mu muryango haba hari n’ibibazo bakabishakira ibisubizo.”

    Inama ku bakiri bato

    Umutesi agira inama abakiri bato bataragana uyu mwuga kudatekereza kuwukora kuko ari ukwishyira urupfu urureba, yavuze ko ariwo mwuga ushobora gukora ukangirikiramo kandi ntugire n’ikintu ukuramo kigaragara.

    Ati “ Inama nagira abakiri bato mu buraya habamo ubumuga bwinshi, habamo kwangirika ku buzima bwabo bakanabubura hakanabamo n’abo bategera mu nzira bakabahotora baribye nk’umuntu, bakaryamana nawe bakamwiba nawe akazamutega akamwica, inama nabagira nibabireke nta kiza kibamo.”

    Kuri ubu Umutesi avuga ko asigaye ari umukangurambaga ugamije kwigisha abandi bishora mu mwuga w’uburaya akabumvisha ko ntacyo bimaze kuburyo abigisha gake gake bamwe bakanawureka bagashaka ikindi kintu bakora.

    Umutesi yagiriye inama abatarajya muri uyu mwuga, kuwugendera kure

  • Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana.

    Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje akangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Yagize ati “Ibaze Umukuru w’Igihugu kuza aho kuvuga ijambo rihumuriza abaturage ribashyira hamwe, ahubwo agakungura igice kimwe kwica abandi, ni ishyano ryaguye, rwose ijambo rye ryatumye haba ingaruka nyinshi cyane.”

    Yakomeje avuga ko Sindikubwabo akimara kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, abandi bayobozi bahise batangira kujya hirya no hino gutangiza ubwicanyi no kubuhagarikira. By’umwihariko yagarutse kuri Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri ushinzwe umuryango wagenzuraga uko Jenoside ikorwa muri Butare.

    Ati “N’abandi bayobozi rero nk’uko tubyibukiranya, harimo n’uriya Minisiteri wari ushinzwe umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, wari ushinzwe kureba ibya Jenoside uko bigenda muri Butare byose byatumye ubwicanyi bukomera kuko iyo umuyobozi avuze abantu benshi barumva.”

    Yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bashishoza kandi bakirinda kumvira umuntu wese wabashuka abashora mu bikorwa bibi n’ubwo yaba ari umuyobozi.

    Ati “Ikibazo gikomeye ni uko yavuze ibi abantu bakabyumva, ubundi ntabwo umutarage yakagombye kwica ngo ni uko umuyobozi yabivuze ariko kuko bari baratojwe bihagije barabwiwe ko Umututsi atari umuntu, atari Umunyarwanda ari inzoka.”

    “Bumvaga kumwica kandi babona bashyigikiwe na Perezida w’Igihugu, ba Minisitiri bose, Abasirikare bishimangira uruhare abayobozi bagize ni yo mpamvu Jenoside yashobotse.”

    Senateri Nyirasafari yavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona abarimu baminuje bica abanyeshuri babo cyangwa abanyeshuri bakica bagenzi babo.

    By’umwihariko yasabye Abanyabutare guharanira gukora ibyiza no kunga ubumwe kugira ngo bitandukanye n’amateka mabi yahabereye.

    Jenoside ikwiye kutubera isomo

    Senateri Nyirasafari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose bagaharanira kunga ubumwe birinda amacakubiri.

    Ati “Dukwiriye gukura amasomo muri ibyo ngibyo abantu bakemenya kubaha ikiremwamuntu bakamenya ko umuntu ari nk’undi cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira abantu kunga ubumwe.”

    Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bwashyize imbere ubumwe, asaba umusanzu wa buri wese mu kwamagana ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

    By’umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu, kuko iyo ukunze igihugu ukunda abagituye bose nta vangura.

    Ati “Tubatoze indagagiciro zo gukunda umurimo kuko ntiwavuga ko ugikunda udakora, ibyo rero ababyeyi babyumve babiharanire batoze abana babo inzira nziza duhora twibutswa n’ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo 47 yabonetse mu cyobo cy’umusarani mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

    Karongozi André Martin wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro yashimye umuturage watanze amakuru kugira ngo iboneke.

    Gusa yanenze bamwe mu baturage binangira bakanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari kimwe mu bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Ibyo rero byamusabye ingufu nyinshi ariko bitumye tumenya y’uko ntaho turagera, urwo rugo rugo [aho imibiri yakuwe mu musarani] rukikijwe n’abantu benshi biyemeje kutagira icyo bavuga. Urumva ingufu bafite zo guhisha amakuru kugeza magingo aya, bijyana rero no guhakana Jenoside, kuko jenoside irakorwa igakomereza mu kuyihakana.”

    Inzego za Leta, imiryango itandukanye n’amadini zasabwe ubufatanye mu gukangurira abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bashimiye umuturage watanze amakuru kugira ngo imibiri iboneke

    Abashyinguye ababo mu cyubahiro bavuze ko byabaruhuye ku mutima

    I Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni imibiri 47 yabonetse mu Mudugudu wa Akamuhoza mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma

    Senateri Nyirasafari yanenze ubugwari bwaranze Sindikubwaho washyize imbere ubwicanyi nyamara yari Umukuru w’Igihugu

    [email protected]


  • Perezida Kagame yageze mu Bufaransa –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

    Inama Perezida Kagame azitabira zizaba tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko inama izayoborwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Iyi nama kandi izakoreshwa nk’umwanya kuri Sudani wo kongera kwigaragaza neza ku Isi ndetse ikerekana ko ifunguye imiryango ku bucuruzi mpuzamahanga nyuma y’igihe kinini yarafatiwe ibihano bitandukanye.

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mbere y’uko yitabira izi nama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’iyo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.

    Uretse izi nama ebyiri azitabira, amakuru dukesha Jeune Afrique avuga ko Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.

    Bivugwa ko gahunda y’ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w’Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.

    Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y’urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohoza igihugu.

    Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w’imyaka 86, wari ushinzwe Ibikorwa by’ubufatanye mu bya Gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.

    Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by’ubuzima bwe butifashe neza.

    Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z’u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w’imyaka 81 wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Kagame ari kugirira mu Bufaransa yanabonanye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi (IMF), Kristalina Georgieva

    Perezida Kagame uri mu Bufaransa yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde

    Amafoto: Village Urugwiro