Tag: featured

  • Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron i Paris –

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, buvuga ko abo bombi bahuriye i Paris, mu ruzinduko rw’abagore b’abakuru b’ibihugu.

    Madamu Jeannette Kagame ari mu Bufaransa aho na Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi ndetse n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika rizaba ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Inama yiga kuri Sudani yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo iki gihugu kiyobowe n’Uhagarariye Akanama ka Gisirikare, Abdel-Fattah Burhan na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    U Bufaransa bwahise butangaza ko buzaguriza Sudani miliyari 1.5 z’Amadorali ya Amerika mu gufasha iki gihugu kwishyura imyenda kibereyemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryo biteganyijwe ko rizarebera hamwe uko hazibwa icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19.

    Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

  • Ingabo z’u Rwanda muri RDC, Rusesabagina, urupfu rwa Kizito Mihigo – Ibisubizo bya Perezida Kagame –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI aho ari mu Bufaransa mu ruzinduko rujyanye n’inama igamije kwiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’iy’Ihuriro rigamije kwiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe na Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwafatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bitero by’ingabo bihuriweho bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’iki gihugu, byaterwa n’imiterere y’ikibazo kandi ko impande zombi ziganiriye zishobora kubona igisubizo cyiza kandi kirambye.

    Umukuru w’Igihugu yabajijwe icyo avuga ku bivugwa n’impuguke za Loni ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ababivuga bakwiriye kwibaza ubundi impamvu rwakoherezayo ingabo.

    Ati “Nakwifuje ko bajya kure y’ibyo bavuga, bakibaza ikibazo, ndavuga Loni impamvu u Rwanda rwajya muri RDC mu gihe aribo [Loni] babifite mu nshingano?”

    Abajijwe niba yemera ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, yasubije ati “Ndemera ko Loni ikora iyo raporo iri gutsindwa muri Congo, bari gutsindwa. Iyo tuza kuba turi yo, ntabwo tuba turi gutsindwa, ibyo ndabikwizeza, ntabwo twari kunanirwa gukemura ikibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka 24 Ingabo za Loni ziri muri RDC, ariko nta muntu n’umwe ujya ubaza icyo muri iyo myaka yose zimaze gukora, aho kuri we agaragaza ko ari “ugutsindwa gukomeye”.

    Yagaragaje ko “Mapping Report” ari igikoresho cy’abumva ko habayeho Jenoside ebyiri

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”.

    Ni raporo itaravuzweho rumwe ndetse yarakaje u Rwanda ku buryo bukomeye kugera n’aho rufata umwanzuro wo kuba rwakura cyangwa rukagabanya ingabo zarwo zari i Darfur muri Sudani rushingiye ku makuru y’ibinyoma yari ayikubiyemo.

    Yavugaga ku byitwa ubwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare rukomeye.

    Ikimara kujya hanze, u Rwanda rwagaragazaga ibimenyetso by’ingenzi byirengangijwe ubwo Ingabo z’u Rwanda zashinjwaga gukorera ibyaha ku butaka bwa RDC. Ni mu gihe rwo rwari rurangajwe imbere no gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi miliyoni 1.5 zivuye mu yahoze ari Zaïre, izirenga miliyoni 1.7 zivuye mu Burundi, Tanzania na Uganda.

    Rwerekanye ko uku gutahuka kw’izi mpunzi ari kimwe mu bintu bikomeye iyi raporo yirengangije, hakiyongeraho ukwirengagiza ukuri kwa nyako kw’ibyaberaga muri Congo, birimo ko abahoze mu ngabo za FAR hamwe n’Interahamwe bari bakomeje ibikorwa by’iterabwoba, kwica inzirakarengane z’abaturage no kugaba ibitero ku Rwanda.

    Perezida Kagame muri iki kiganiro, yavuze ko Mapping Report yakunze kuba igikoresho cya Politiki y’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bo mu Karere barimo Denis Mukwege.

    Guhera mu mwaka ushize, Mukwege ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangiye kuyifashisha avuga ko n’iyo ayivuzeho aterwa ubwoba kubera ibitekerezo bye ku ’bwicanyi’ bwabaye mu Burasirazuba bwa RDC.

    Perezida Kagame yavuze ko Mukwege yitwaje igihembo cya Nobel yabonye, akaba igikoresho cy’abamubwira icyo agomba kuvuga, mu gihe hari n’izindi raporo zivuga ibitandukanye ko nta byaha byabaye mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ati “Ni imyumvire ya Jenoside ebyiri iba igarukwaho.”

    Perezida Kagame yavuze ko yifuza ko Rusesabagina abona ubutabera buboneye

    Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga kuri Rusesabagina uri mu rukiko aburana ku byaha by’iterabwoba ariko akaba abihakana. Umukuru w’Igihugu yavuze ko Rusesabagina ataburana wenyine ndetse ko hari n’abo bareganwa bamushinja.

    Ati “Sinzi impamvu abantu bavuga cyane, ari mu rukiko, ntabwo ahishwe ahantu. Ari mu rukiko nk’abandi benshi.”

    Perezida Kagame yavuze ko atumva kandi ikibazo kiri mu kuvuga ko Rusesabagina yabeshywe kugira ngo azanwe mu Rwanda.

    Ati “Bitwaye iki kubeshya umunyabyaha uri gushakisha? Iyo umubonye, nihe umushyira? Niba ari mu rukiko, ndakeka ibyo ntacyo bitwaye.”

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, ibihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byokeje u Rwanda igitutu bisaba ko yahabwa ubutabera buboneye; Perezida Kagame na we yashimangiye ko nawe aricyo asaba.

    Ati “Ndashaka nanjye ubwanjye kubona ubutabera buciye mu mucyo, ni kuki mwumva ko ubutabera buboneye bugenewe abandi aho kuba twe? Kuki? Ni yo mpamvu abantu bisanga baguye muri ibi bintu bidafite agaciro, bikarangira babaye abantu baronda uruhu, ni nk’aho ikintu cyonyine giciye mu mucyo mu Rwanda cyangwa muri Afurika, kigomba kugenzurwa n’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se abandi. Si byo rwose.”

    Yabajijwe no ku rupfu rwa Kizito Mihigo

    Urupfu rwa Kizito Mihigo rwabaye muri Gashyantare 2020, uyu muhanzi yaguye muri kasho ya Polisi i Remera aho yari afungiye, aho bivugwa ko yiyahuje amashuka yaryamagaho.

    Kuva icyo gihe imiryango mpuzamahanga yamaganye ibyatangajwe n’inzego z’u Rwanda, yitsa ku kuvuga ko ashobora kuba yarishwe aho kwiyahura.

    Perezida Kagame yavuze ko impungenge ku rupfu nk’uru zikwiriye kubaho, ariko ko zishirira mu iperereza.

    Ati “Impungenge zizabaho, ariko se ni inde wababwiye ko njye ntafite izo mpungenge njye ubwanjye? Ariko ibyo byose bisobanukira mu iperereza no mu rukiko.”

    Yavuze ko nk’uko nta muntu ujya gukora iperereza ku byabereye mu Bufaransa avuye ahandi, ari nako bikwiriye kugenda ku Rwanda.

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga i Élysée na mugenzi we Emmanuel Macron / Ifoto: Village Urugwiro

  • Perezida Kagame yakiriwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa –

    Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabereye i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021. Uretse abakuru b’ibihugu yanitabiriwe kandi n’abayobora ibigo by’imari muri Afurika.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aho bombi bitabiriye iyi nama. Ntabwo hatangajwe ibikubiye mu byo abakuru b’ibihugu byombi baganiriye.

    Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron byabaye nyuma y’ukwezi hasohotse raporo ebyiri zacukumbuye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izi raporo zirimo iyashyizweho na Perezida Macron, yitiriwe Duclert ndetse n’iyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yitiriwe ‘Muse’.

    Izi raporo zombi icyo zahuriyeho ni uko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand kuva mu myaka ya 1990 kugeza mu 1994, bwashyigikiye mu buryo bugaragara Leta yari iyobowe na Habyarimana Juvénal ari nayo yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga kuri Sudani n’ibibazo biri muri icyo gihugu. Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo iki gihugu kiyobowe n’Uhagarariye Akanama ka Gisirikare, Abdel-Fattah Burhan na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    Muri iyi nama kandi harebewe hamwe icyakorwa kugira ngo iki gihugu cya Sudani kizabashe kwishyura imyenda kibereyemo u Bufaransa n’ibigo by’imari mpuzamahanga.

    U Bufaransa bwahise butangaza ko buzaguriza Sudani miliyari 1.5 z’Amadorali ya Amerika mu gufasha iki gihugu kwishyura imyenda kibereyemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

    Umwenda Sudani ibereyemo Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo], ukabakaba 38% by’umwenda wa miliyari $60 ifitiye abayigurije bo mu mahanga.

    Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yabwiye abitabiriye iyi nama ko yizeye ko igihugu cye muri uyu mwaka gishobora kwishyura umwenda wa miliyari $60 ibashije kugira ayo ikurirwaho no kubona amasezerano y’ishoramari yava mu nama ya Paris.

    Leta ya Sudani iri kugerageza kuzahura ubukungu bw’iki gihugu bwashegeshwe ahanini bitewe n’ibihano mu bijyanye n’ubukungu cyagiye gishyirirwaho n’ibihugu bikize. Ku rundi ruhande kandi iki gihugu kiracyafite ibibazo birimo kurangiza intambara n’imitwe yitwaje intwaro mu Burengerazuba mu gace ka Darfur ndetse no muri Leta z’Amajyepfo za South Kordofan na Blue Nile.

    I Paris mu Bufaransa kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi hateganyijwe inama y’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika, izaba yiga ku gushakira hamwe uburyo bwafasha Afurika kuziba icyuho cya miliyari $300, mu bukungu bw’uyu mugabane nyuma y’ingaruka za Covid-19.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama yiga ku bibazo biri muri Sudani

    Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro byihariye

    Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa aho uretse guhura na Macron hari inama ebyiri yitabiriye

    Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron wamwakiriye

  • Amahitamo ni ay’Abanyarwanda ariko nanjye nahitamo- Perezida Kagame ku kongera kwiyamamaza –

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France24, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa by’umwihariko uko yakiriye Raporo yacukumbuye uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi.

    Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda mu 2000, yabajijwe icyo ateganya ku bijyanye no kuziyamamaza mu 2024 avuga ko Abanyarwanda aribo bafite amahitamo nubwo na we ashobora kubitekerezaho.

    Yagize ati “Hejuru ya byose, nifuza ko Imana yakomeza kumpa ubuzima bwiza nk’umuntu. Ibindi bya politiki, Abanyarwanda bazahitamo ariko nanjye nshobora guhitamo.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kuba Abanyarwanda bashobora kumubwira ko bagikeneye ko abayobora bitabuza ko na we nk’umuntu ashobora gufata icye cyemezo.

    Ati “N’ubwo Abanyarwanda bavuga bati oya, turacyagukeneye […] ni ikintu cy’ingenzi ariko nanjye nshobora kuvuga nti murabizi? Ndumva nshaka gukora ibindi.”

    Nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, Perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza kugeza mu 2035.

    Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nyuma yo kuvugururwa ivuga ko ‘Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.”

    Riteganya ko Perezida Kagame nk’uwari ku butegetsi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

    Rikomeza rigira riti “Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.”

    Ni ukuvuga ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’indi myaka irindwi.

    Mu myaka ine ishize ya manda ya gatatu ya Perezida Kagame 2017-2024, u Rwanda rwakomeje kwimakaza imibereho myiza, umutekano w’Abanyarwanda ndetse igihugu gikomeje kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga haba mu gusurwa muri gahunda ya Visit Rwanda, guhabwa kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru, ruri no ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari.

    Perezida Kagame yavuze ko amahitamo ku kongera kwiyamamaza kwe ari ay’Abanyarwanda ariko na we afite amahitamo ye nk’umuntu

  • Guverineri Kayitesi yatanze umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro –

    Kayitesi wari uherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021.

    Kuva amashuri yakwemererwa kongera gufungura amasomo mu mpera z’umwaka ushize, ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make, Kaminuza ya Gitwe yo ntiyigeze ifungura ku bw’ibibazo bifitanye isano n’amikoro, aho abakozi bayishyuza ibirarane.

    Uruzinduko rwa Guverineri Kayitesi rwari rugamije kureba umuzi w’ibi bibazo no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo iyi kaminuza ifitiye runini abatuye Amajyepfo yongere isubukure amasomo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi, yavuze ko basanze hari ibisabwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima iyi kaminuza yamaze kuzuza ariko hakiri ibyo bibazo byo guhemba abakozi bitarakemuka.

    Ati “Ni uruzinduko turi gukorera mu mashuri atandukanye yo muri iyi ntara by’umwihariko atari yabasha kongera gufungura ngo tumenye imbogamizi zabayeho. Muri Kaminuza ya Gitwe rero ubuyobozi bwagaragaje ko bugifite imbogamizi zo gutangira kubera ko hari bimwe mu byo bari basabye batujuje harimo n’icyo guhemba abakozi babakoreraga.”

    Yakomeje agira ati “Twababwiye ko ayo ari amabwiriza bagomba kubanza kuyubahiriza, nibura nko kwishyura abakozi n’ibindi bagenda basabwa. Hari iby’ibanze bari bakoze ariko icy’abakozi batarahembwa twasanze kitarakorwa.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu nama bagiriye Kaminuza ya Gitwe nk’izafasha mu kutazahura n’ibibazo by’amikoro, ngo ni ugushaka ubundi buryo yajya yinjizamo amafaranga ashobora guhemba abakozi itarambirije gusa ku yishyurwa n’abanyeshuri.

    Ati “Inama twabagiriye ni uko mu gihe baba bagize amahirwe yo kongera gufungurirwa bakwita ku burezi bufite ireme, kandi bakitwararika ku kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ikindi twababwiye ni ugushaka uburyo kaminuza ishobora kubaho idatekereza amafaranga y’abanyeshuri gusa.”

    Yakomeje agira ati “Urumva ko niba abanyeshuri babuze kaminuza yahita ihagaragara burundu, ikindi twabagiriye inama no kuba bashaka abandi bafatanya gukomeza kubaka kaminuza ikomeye kandi ifite ubushobozi mu bijyanye n’amikoro.”

    Ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make amashuri akemererwa gufungura amasomo, hari amashuri by’umwihariko ayigenga atarongeye gufungura ndetse n’abanyeshuri batandukanye batongeye gusubira mu mashuri.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko muri gahunda yo kureba ibibazo bishobora kuba byarasizwe na Covid-19 muri uru rwego rw’uburezi, bateganya no gusura ibindi bigo by’umwihariko ibyigenga bikorera mu Majyepfo hakarebwa uburyo inzego zafatanyiriza hamwe gushaka umuti.

    Guverineri Kayitesi yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ​iyi kaminuza ibarizwamo

    Guverineri Kayitesi yasuye, anatanga umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro byatumye itinda no gufungura imiryango nyuma y’uko amashuri makuru na za kaminuza yongeye gukomorerwa

    Guverineri Kayitesi yari aherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye. Bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC –

    Mu itangazo Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byashyize kuri Twitter byavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Paris aho bagiye mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.

    Ati “Uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Perezida Tshisekedi, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, mbere y’uko haba Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.”

    Nubwo ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruratangaza ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Ibiro bya Perezida wa RDC byavuze ko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Perezida Tshisekedi kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika baganiriye ku bijyanye n’ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzagaragaza muri iyi nama.

    Perezidansi ya Congo yakomeje ivuga ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko yanyuzwe n’ibyo ari gukora byose hagamijwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse amwizeza ko azamushyigikira muri gahunda zose zigamije kugarura amahoro muri aka gace.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo, nyuma y’uko ku wa 16 Gicurasi yari yaganiriye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva.

    Biteganyijwe ko iyi nama Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bitabiriye izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC

    Perezida Kagame yashimye gahunda ya mugenzi we yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

  • Nyabugogo: Mu Mugezi wa Yanze hatoraguwe umurambo –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo, uri kureremba hejuru y’amazi y’Umugezi wa Yanze.

    Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye nta myenda yambaye. Abawubonye bwa mbere babwiye IGIHE, ko bakeka ko waturutse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa bose bakavuga ko batazi niba yishwe n’abagizi ba nabi bakamujugunyamo cyangwa niba yarohamye.

    Uwitwa Mutuyimana Solange yagize ati “Twawubonye ahagana saa Mbili umanuka usa nk’uva mu Gatsata ariko ntituzi niba bamwishe ariko nabonye watangiye kubyimba.”

    Uwambajimana Rose we yagize ati “Umurambo wavaga mu Gatsata umanuka, ni byo imirambo ikunda kumanurwa n’amazi ariko ntituba tuzi niba baba bishwe cyangwa ari amazi aba yabishe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Nkurayija Christophe, na we yabwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro y’uyu mugabo.

    Yavuze ko mu Mugezi wa Yanze hakunze kugaragara imirambo.

    Polisi y’u Rwanda yahise ihagera kugira ngo ikure uyu murambo mu mugezi

  • Ni ryari umupolisi ashobora kujya mu kazi atambaye impuzankano? –

    Aya mashusho yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

    Byaje kumenyekana ko aba bantu babiri bari Abapolisi ndetse bari boherejwe mu nshingano zo gufata iyi mfungwa yari yatorotse kasho. Ku rundi ruhande ariko uwabatumye ntabwo yigeze ababwira ko bagomba gukubita umuturage ari nayo mpamvu bahise batabwa muri yombi.

    Icyo gihe Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

    Mu mategeko agenga imikorere y’akazi ka Polisi y’Igihugu, ngo birasanzwe ko umukozi w’uru rwego [Umupolisi] ashobora koherezwa mu kazi atambaye umwambaro w’akazi ahanini bitewe n’imiterere y’akazi agiyemo ndetse n’umurongo watanzwe n’abamukuriye w’uburyo ako kazi kagomba gukorwamo.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, yasobanuye ko ari ibintu bisanzwe ko umupolisi yajya mu kazi atambaye umwambaro uriho ibirango bya Polisi, ibi bikajyana n’uko imodoka ashobora kwitwaza ishobora kuba ari isanzwe ya gisivile.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, CP Kabera yasobanuye ko bishoboka ko iyo bibaye ngombwa Umupolisi akuramo ikarita y’akazi akaba yayerekana mu gihe ageze mu kazi akayisabwa.

    Ati “Amategeko arabyemera. Umupolisi abiherewe uburenganzira n’umuyobora cyangwa umuyobozi w’umutwe we yakwambara sivile akajya mu kazi, gusa mu gihe ari muri ako kazi ashobora kuba yabona umuntu agakuramo ikarita akayimwereka cyangwa yanagufata akakubwira ko ari umupolisi ugufashe.”

    Yakomeje agira ati “Abantu babyumve, bumve ko byemewe. Ubundi Umupolisi arangwa n’umwenda w’akazi, ariko iyo bibaye ngombwa ko akoresha imyenda ya sivile n’imodoka ya sivile nabyo abihererwa uburenganzira kandi amategeko arabyemera.”

    Agaruka kuri aba Bapolisi bagaragaye bakubita umuturage, CP Kabera avuga ko icyaha bakoze ari ugukubita umuturage naho ibijyanye no kuba bamufata batambaye imyambaro y’akazi byo nta cyaha kirimo.

    Ati “Yego gufata umuturage wambaye imyenda ya gisivile biremewe, kumushyira mu modoka ya gisivile biremewe, ariko hari ibitemewe, ibyo nibyo tugomba gusobanura. Bari bane ariko twavuze babiri bagaragaye bamukubita, ariko ubundi nta cyaha bakoze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga kandi ko itegeko ritegeka umupolisi utambaye umwenda w’akazi kuba agomba kugira ikarita y’akazi ku buryo iyo umuturage ayimusabye agomba kuyerekana.

    Ibi ngo bituma habaho gutanga amakuru no gutahura abantu biyitirira inzego by’umwihariko izifite inshingano zifite aho zihurira n’umutekano nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ndetse na Polisi y’Igihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, yavuze ko mu gihe umupolisi yahawe uburenganzira n’umukuriye, ashobora kujya mu kazi yambaye imyenda ya gisivile

  • Miliyoni 14$ zigiye gukoreshwa mu kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal –

    Mu itangazo TBD yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Gicursi 2021, yasobanuye ko kuri ibyo bitaro hazubakwa ivuriro rishya ryakira abavurwa bataha, ndetse n’ibikoresho nkenerwa muri iyo serivisi bikubwe kabiri aho ibyumba by’isuzuma bizagera kuri 45.

    Itangazo rikomeza rivuga ko hazanabaho kubaka no kongera kunoza ahakorerwa ubushakashatsi,serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza, umuyoboro ugeza amashanyarazi ku Bitaro, ibyuma bikikije inzira zizamuka mu nyubako, amarembo makuru y’ibitaro, n’aho ababigana bakirirwa.

    Umuyobozi Mukuru wa TDB, Admassu Tadesse, yavuze ko kwagura ibyo bitaro bizatuma abatuye muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba babyivurizamo barushaho kubona serivisi z’ubuzima zibegereye, kandi bigafasha urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza by’Abanyarwanda.

    Ati “Iki gikorwa ni urugero rw’inkunga y’amafaranga ya TDB mu rwego rw’ubuzima igenda izamuka, muri ibi bihe umubano wayo n’abakiliya uri guhura n’imbogamizi nyinshi zatewe n’icyorezo cya COVID-19.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof Miliard Derbew, yatangaje ko umusanzu wa TDB waje mu gihe ”gikwiye”.

    Ati “Umusanzu wa Banki itsura Amajyambere n’Ubucuruzi mu Burasirazuba n’Amajyepfo bya Afurika (TDB) uje mu gihe intego nyamukuru y’Ibitaro ari ukuzamura uburyo bwo kwita ku murwayi bujyanye n’igihe.”

    Prof Derbew yavuze ko kubaka ikigo cy’ubushakashatsi bizatuma mu Rwanda no mu Karere haboneka inzobere n’ubushakashatsi bwuje udushya.

    Muri uwo mushinga kandi Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa, aho ari yo izajya inyuzwamo amafaranga azakoreshwa mu kuwushyira mu bikorwa.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe miliyoni 14$ azabifasha kuvugurura inyubako

  • Imanza 2800, kongerera abacamanza ubushobozi: Inshingano zitegereje Perezida mushya w’Urukiko rw’Ubujurire –

    Ni ukuvuga ko kugeza ubu Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rufite Inkiko z’Ibanze, Inkiko zisumbuye, Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga. Ubwo rwatangiraga Urukiko rw’Ubujurire rwahawe Abacamanza bari bavuye mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Dr. Muyoboke Aimé Karimunda wari umaze imyaka itatu ayobora uru rukiko avuga ko mu byakozwe harimo ukwihutisha guca imanza zari zaraheze mu Rukiko rw’Ikirenga ariko ngo bagiye bagira imbogamizi zirimo icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Twarutangiye rufite inshingano zirimo guhangana n’ikibazo cy’imanza zari zarabaye ibirarane mu rukiko rw’ikirenga, icyo gihe twimukanye imanza 855, inshingano ya kabiri yari iyo guca imanza mu buryo butanga icyerekezo ndetse tugaha umurongo abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire n’abacamanza bo mu nkiko nkuru zose.”

    Yakomeje agira ati “Ni imirimo itari yoroshye ndetse haje no kuzamo icyorezo cya Covid-19, navuga ko abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire babyitwayemo neza, abashakashatsi twakoranye mu myaka itatu ishize bakoze akazi k’indashyikirwa. Muri uyu mwaka ubu nta manza zo mu 2018, zitaraburanishwa izo twatangiye ni iza 2020/2021. Ni ikintu kidasanzwe cyatumye havamo intera y’imyaka ine yo gutekereza iburanisha twari dufite mu rukiko rw’ubujurire.”

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo hari ibyakozwe, kugeza ubu muri uru rukiko harimo imanza 1400 z’inshinjabyaha zitegereje kuburanishwa ndetse n’izindi zirenga 400 z’imbonezamubano [izi zibamo iz’imbonezamubano nyir’izina, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi].

    Izo manza zose ariko ziyongeraho ibibazo byinshi by’akarengane abaturage bavuga ko bagiriwe n’inkiko nkuru kuko arizo zisuzumwa n’urukiko rw’ubujurire. Izi nazo zirenga 1000.

    Mu mpinduka zakozwe mu rwego rw’ubucamanza n’Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Mata 2021, Rukundakuvuga François Regis yahawe kuyobora uru Rukiko rw’Ubujurire. Kuri uyu wa Mbere nibwo yahererekanyije ububasha na Dr Muyoboke asimbuye.

    Rukundakuvuga yashimye uwamusimbuye avuga ko imihigo ikomeje kandi ku bufatanye n’abacamanza asanze muri uru rukiko bazakora ibishoboka byose bagatanga serivisi nziza z’ubutabera ku banyarwanda.

    Yakomeje agira ati “Ni akazi gashoboka, imihigo irakomeye kandi irashoboka, turizera ko dufatanyije n’abacamanza dusanze muri uru rukiko, dufatanyije n’inzego zitandukanye z’iki gihugu cyane cyane izo tugenda dukorana, ubushinjacyaha, urugaga rw’abavoka, ubuyobozi bw’urukiko rw’ikirenga, byanze bikunze hazagira igihinduka kandi bizagenda neza ku batugana.”

    Bijejwe kongererwa ubushobozi

    Ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiraga rwari rufite inshingano ziremereye zo kuburanisha imanza ziba zaranyuze mu nkiko nkuru ziteye mu buryo bujyanye n’ibyo ziburanisha by’umwihariko. Ni ukuvuga izo nkiko ziba zifite abacamanza bamaze kubigiramo uburambe bitewe n’ibyo baburanisha.

    Nk’urugero, inkiko ziburanisha imanza z’inshinjabyaha ziba zifite abacamanza babirambyemo kandi babifitemo ubushobozi, bijyana n’ababuranisha iz’ubucuruzi, iz’imbonezamubano n’izindi.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, yavuze ko kugira ngo abacamanza bo mu Rukiko rw’Ubujurire babashe kuzuza inshingano zabo bagomba kuba bafite ubushobozi busabwa kuko rufite inshingano zo kuburanisha ubujurire buturutse mu nkiko nkuru zitandukanye.

    Ni ukuvuga ngo Urukiko Rukuru rusanzwe, Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha imanza Mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Ati “Ni inshingano zigaragaza ko bategerejwe n’imirimo ikomeye. Birasaba ko imanza ziba ziturutse muri izo nkiko, ziba zihariye iyo zigeze mu rukiko rw’ubujurire ziba zigomba gucibwa n’abacamanza baburanisha imanza zihariye.”

    Yakomeje agira ati “Birasaba ko […] natwe tuzabafasha ku buryo Urukiko rw’Ubujurire narwo rugira uburyo ruburanisha imanza zihariye n’abacamanza bihariye babifitemo ubumenyi bwihariye kubera ko niba urubanza rwazamutse ari urw’ubucuruzi rwakagombye kugera mu rukiko rw’ubujurire rugahura n’umenyereye kuburanisha izo manza.”

    Yakomeje avuga ko abakozi b’uru rukiko bafite indi nshingano ikomeye yo kwitwararika kuko uru arirwo rurangiriramo ibiburanwa byose kubera ko imanza zizamuka mu Rukiko rw’Ikirenga ntabwo zijya mu bujurire bwa Gatatu ariko zishobora kujyaho mu bijyanye n’akarengane ariko ntabwo aba ari ubujurire bwa gatatu.

    Ati “Ndagira ngo tuzafatanye muri ubwo buryo bwo kunoza imicire y’imanza cyane cyane muri izo manza zituruka mu nkiko zihariye kugira ngo Urukiko rw’Ubujurire rubashe gutanga ubutabera bunoze.”

    Yakomeje agira ati “Bizanasaba ko tunaganira n’uburyo bwakoresha kugira ngo biriya birego byinshi tubona bishobora kwihutishwa nanone tubiganire mu buryo bw’ubucamanza uko twabikemura kugira ngo tubashe gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.”

    Ku rundi ruhande ariko Dr Nteziryayo yashimye akazi kamaze gukorwa n’Urukiko rw’Ubujurire asaba Rukundakuvuga gukomereza aho Dr Muyoboke yari ageze mu gukomeza gutanga ubutabera buciye mu mucyo.

    Rukundakuvuga uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Urukiko rw’Ubujurire yari umucamanza mu Rukuko rw’Ikirenga kuva muri Mata 2019.

    Mbere yo kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko mu gihe k’imyaka cumi n’ibiri (2007 – 2019).

    Afite Impamyabumenyi Mbanzirizakirenga (Masters) mu Mategeko y’Ubucuruzi (Masters’ Degree in Business Law) yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

    Dr. Muyoboke Aimé Karimunda we yagarutse mu Rukiko rw’Ikirenga nyuma y’imyaka itatu aho yavuye aba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

    Ni umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD). Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

    Uhereye ibumoso: Rukundakuvuga uyobora Urukiko rw’Ubujurire ; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin na Dr Muyoboke Aimé Karimunda wasubiye kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga

    Rukundakuvuga yavuze ko azashyira imbaraga mu gukorana n’abo asanze mu rukiko rw’ubujurire

    Amafoto: Igirubuntu Darcy