Tag: featured

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Bufaransa bukwiriye gukora igikwiye ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bucumbikiye –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RFI hamwe na France 24 mu ruzinduko arimo mu Bufaransa rujyanye n’inama yitabiriye igamije kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani hamwe n’indi ijyanye no kurebera hamwe uburyo bwo kuzahura ubukungu bwa Afurika bwashegeshwe na Covid-19.

    Raporo ya Muse yakozwe bisabwe n’u Rwanda hamwe n’iya Duclert yakozwe bisabwe na Perezida Macron, Perezida Kagame yavuze ko zombi ari intambwe nziza ishobora kubashisha u Bufaransa n’u Rwanda kugirana umubano mwiza nk’uko byari bikwiriye kuba bimeze.

    Ati “Hanyuma ibindi tukabisiga inyuma, ahari atari ukubyibagirwa ahubwo ntibitubabaze hanyuma tubashe gukomeza kujya imbere. Ndacyeka ko icyo ari icy’ingenzi cyane.”

    Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye.

    Ati “ Ni ah’u Bufaransa gufata umwanzuro ku cyo bubona ko ari cyiza kuri bwo. Ikintu kibi gishoboka nakora kandi ntifuza gukora, ni ukugira uwo nsaba ko yasaba imbabazi.”

    Perezida Kagame yavuze ko hagize ubona ikibazo, agasaba imbabazi ku bushake, we ubwe ari ibintu yakwishimira.

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa mu gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabwo, ashingiye ku kuba Kabuga Felicien yaratawe muri yombi, avuga ko hari n’ibindi byinshi byakorwa.

    Yabajijwe kuri Agathe Habyarimana, uba mu Bufaransa, abazwa niba yifuza ko yakwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu cyangwa se niba yifuza ko yakurikiranwa.

    Ati “ Ndatekereza ko dushobora gukomeza gukora ibintu mu buryo buboneye, yaba ari Agathe cyangwa se abandi bantu. Hari n’abandi hano. Ni umwe mu bari kuri lisiti ndende, ari hejuru ariko u Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora, ntabwo ngiye kubagira inama y’icyo bakora, nagira icyo mbasaba kandi nabyo byakorwa mu buryo bwemewe mu nyandiko ariko ntabwo nshobora kubabwira icyo gukora.”

    Agatha Kanziga Habyarimana, umugore wa Habyarimana Juvenal wahoze ayobora u Rwanda amaze imyaka isaga 20 mu Bufaransa nyamara akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yari umwe mu bari mu cyiswe ‘Akazu’ kateguye kakanayobora ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

    U Rwanda rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi ariko u Bufaransa bwanze kumuburanisha cyangwa kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe.

    Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye

  • Nyaruguru: Uko gahunda ya ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ ifasha abaturage gutanga mituweli 100% –

    Iyi gahunda bise ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ ni uburyo bishyiriyeho bwo kujya bishyura amafaranga make buri kwezi noneho umwaka ukazajya kurangira buri wese yaramaze kuzuza ayo asabwa y’ubwisungane mu kwivuza bitewe n’abagize umuryango we.

    Umuturage witwa Rwamugema Matayo wo mu Mudugudu wa Gasharu avuga ko ari umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo kujya bishyura kare, agisangiza abandi.

    Ati “Mbere byaratugoraga kwishyurira amafaranga icyarimwe, noneho nzamura igitekerezo cy’uko umuntu agiye yishyura make make byatworohera, mbibwira bagenzi bajye mu Isibo mbona babyakiriye neza, tubisangiza umudugudu wacu wose bigera no mu kagari kose.”

    Bakimara kubyemeranyaho mu Mudugudu wose bashinze ikimina bakajya bizigama uko bashoboye, ariko biha intego ko amezi 10 azajya ashira buri wese yamaze kugezamo amafaranga ya mituweli asabwa.

    Ati “Twabaze buri muntu amafaranga agomba gutanga bitewe n’abagize umuryango we, ariko twiha amezi 10 gusa kugira ngo nihabaho gukerwa tuzabone uko twigenzura. Buri kwezi twiyemeje ko buri wese azajya atanga 1/10 cy’ayo agomba gutanga mu mwaka wose.”

    Rwamugema buri kwezi atanga mu kimina 2100 Frw amezi 10 akarangira yishyuye 21000 Frw akaba yishyuriye abantu bose uko ari barindwi bagize umuryango we.

    We na bagenzi be bavuga ko muri iki gihe biborohera kwishyura mituweli kuko bitameze nka mbere ubwo batangiraga amafaranga yose icyarimwe bikabasaba kugurisha itungo cyangwa isambu.

    Murekatete Félicite wo mu Mudugudu wa Kubitiro ati “Buri kwezi nishyura amafaranga 2100, ariko iyo nyabuze nkabona nka 800 cyangwa 1500 ndayatanga noneho mu kwezi gutaha nabona nka 5000 nkayatanga. Ubu buryo buratworohereza kuko twishyura neza twitonze.”

    Mu midugudu itandatu igize Akagali ka Muhambara, buri umwe ufite ikayi yandikwamo uko buri rugo rwizigama. Imisanzu yose yaturutse muri buri mudugudu ihita ijyanwa kubikwa kuri konti y’akagari iri mu Murenge Sacco wa Cyahinda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculée, avuga ko muri Mata 2021 abaturage bose basoje umuhigo wo kwishyura amafaranga ya mituweli ya 2021/22.

    Ati “Ku itariki 30 Mata 2021 twari twasoje umuhigo wa mituweli 2021/22, nta muturage n’umwe usigaye kuko n’inyemezabwishyu bishyuriyeho barazifite.”

    Akomeza avuga ko kuri ubu nta muturage wo muri ako kagari ukirembera mu rugo kuko ufashwe n’indwara ahita ajya kwa muganga kuri Poste de Santé iri hafi aho akavurwa hakiri kare.

    Mu mwaka ushize wa 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubw’Intara y’Amajyepfo bwishimiye gahunda yashyizweho muri ako Kagari ka Muhambara, bugenera inka y’Imihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako kubera ko yimakaza imiyoborere myiza.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko binejeje kubona umuyobozi w’umugore yesa umuhigo nk’uwo mbere y’abandi.

    Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni nk’umushumba mwiza umenya intama aragiye. Nejejwe no kuba Gitifu w’umugore, ukorera mu Murenge uyoborwa n’umugore, mu Ntara iyoborwa n’umugore, yararashe ku ntego. Ni ibigaragaza ko n’abagore dushoboye, ukomereze aho.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko Akagari ka Muhambara ari intangarugero kuko kari imbere muri gahunda nyinshi zigamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yasabye abayobora utundi tugari kugira umuco wo gufatanya n’abaturage kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

    Akagari ka Muhambara kagizwe n’imidugudu itandatu igizwe n’ingo 1116 zirimo abaturage 6211.

    Mu mwaka ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara yahawe inka y’ishimwe kubera imiyoborere myiza

    Rwamugema Matayo wo mu Mudugudu wa Gasharu avuga ko ari umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo kujya bishyura kare agisangiza abandi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculée, avuga ko kuri ubu nta muturage ukirembera mu rugo kubera ko bishyura mituweli kare

    [email protected]


  • U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa, izigirwamo uko Afurika yatahiriza umugozi umwe –

    Mu itangazo ubuyobozi bw’ikigo cya Smart Africa ari nacyo gifatanya na Leta y’u Rwanda mu gutegura iyi nama cyashyize hanze, cyavuze ko izaba kuva ku wa 8 Nzeri kugeza ku wa 10 Nzeri 2021. Insanganyamatsiko ya Transform Africa ni ’Guhuza Afurika’.

    Nk’uko bisanzwe iyi nama ifite intego yo kongera udushya duhangwa ku Mugabane wa Afurika no kugeza uyu Mugabane ku rwego ushobora guhatana mu ruhando mpuzamahanga. Izahuriza i Kigali abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

    Biteganyijwemo ko iyi nama izasuzumirwamo politike n’ingamba za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubuyobozi, igatangirwamo ubufasha bw’inama n’amafaranga ku bikorera, ndetse ikazakoreshwa by’umwihariko mu kongera kureba ku ntego yayo yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

    Muri iri tangazo, Smart Africa yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abantu bakomeye bazatangamo ibiganiro gusa ntiyatangaza amazina yabo.

    Bitandukanye n’izindi nama nk’izi zagiye ziba mbere iyi yo abantu bamwe bayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bazahura imbonankubone.

    Iyi nama ya gatandatu ya Transform Africa igiye kubera i Kigali, nyuma y’iyari iteganyijwe kubera muri Guinée mu 2020 ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu abarenga 15 000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, bakaba baraturutse mu bihugu birenga 112.

    U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa izaba ibaye ku nshuro ya 6

  • Uburyo irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ ryafashije Urubyiruko guhanga imirimo –

    Irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ rihuza urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zose zo mu Rwanda, aho ritangwa mu byiciro bibiri, birimo icyo kwandika (essay) ndetse n’icyo kubazwa (quiz), abatsinze bagahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda(RSE).

    Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa mu myaka yashize, bavuze uburyo ryabafunguye amaso bagatangira kwitabira ibikorwa byo kwizigamira binyuze mu kugura imigabane, ibyatumye babasha kubona igishoro nyuma yaho bakagikoresha mu bikorwa byabo by’ishoramari.

    Redempta Singiza witabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2017 ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza, yavuze ko we n’itsinda ry’abanyeshuri batanu bafatanyaga kwizigamira, bitabiriye iri rushanwa bakaza gutsinda, bigatuma bakuramo amafaranga yatumye bishingira ubucuruzi bwabo nyuma yo kurangiza kaminuza.

    Yagize ati “Ubwo twumvaga irushanwa, twumvise neza ko ari amahirwe yo kuzamura itsinda ryacu ryo kwizigamira. Nari mu itsinda ry’abantu batatu barushanyijwe mu cyiciro cyo kwandika, kandi twabaye aba mbere, mu gihe abandi batatu (bo mu itsinda ryabo ryo kwizigamira) nabo bitabiriye iri rushanwa mu cyiciro cyo kubazwa (quiz) kandi nabo babaye aba mbere.”

    Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika icyo gihe bahembwe imigabane ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 400 000, bahise baguramo imigabane muri I&M Bank isanzwe iri mu bigo byanditswe kuri RSE.

    Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika (quiz) bahembwe imigabane ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 700 000, nabo bayakoresha bagura imigabane muri BK Group Plc (Banki ya Kigali).

    Nyuma yo kurangiza kaminuza muri 2018, aba banyeshuri batangije ikigo cyabo cy’ubucuruzi bacyita ‘Reliable Immense Company Ltd’, bagamije gutanga amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse no kubaka ‘software’.

    Muri 2019, bagurishije imigabane bari bafite muri BK ubundi bagura ubucuruzi bwabo.

    Singiza yagize ati “Twagumanye imigabane yo muri I&M Bank kandi turacyayibonaho inyungu. Isoko ry’Imari n’Imigabane ritanga uburyo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari by’igihe kirambye.”

    Yasabye urubyiruko rucyiga muri kaminuza gukoresha aya mahirwe yo kwitabira iri rushanwa, ati “Ni ingenzi cyane kuko mu gihe bazaba barangije amashuri yabo, bazaba bafite igishoro cyo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwabo bakihangira imirimo. Iri rushanwa kandi rifungura ibitekerezo by’abanyeshuri bakiri mu mashuri makuru na za kaminuza ku buryo batangira gutekereza nka ba rwiyemezamirimo.”

    Kubahoniyezu Theogene nawe wari witabiriye iri rushanwa mu cyiciro cy’ababazwa, akaba yari no mu itsinda ryo kwizigamira rimwe na Singiza, yavuze ko iri rushanwa ryamubereye ikiraro cyo kwihangira umurimo mu karere ka Rusizi, aho afite ikigo cye cy’ubucuruzi, ndetse akaba n’umunyamigabane muri Reliable Immense Company Ltd.

    Yagize ati “Iri rushanwa ryadufunguye amaso, twabanje kuzamura Reliable Immense Company Ltd. Nanjye nashoboye gutangira ubucuruzi bwanjye bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 bitewe n’inyungu ku migabane nakuye ku Isoko ry’Imari n’imigabane ndetse n’ikigo mpuriyeho na bagenzi banjye.”

    Yavuze ko bakoreshaga inyungu bakuye mu migabane baguze, bakongera kuyishora mu kugura indi migabane kugira ngo bakomeze kugira ubwizigamire buhagije mu gihe kirambye.

    Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry’Imari ry’u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique yavuze ko iri rushanwa rigamije gushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

    Yagize ati “Urubyiruko rukwiye kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari mu bigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kuko bibategura kuzavamo abashoramari bakomeye mu myaka iri imbere ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri rusange.”

    Yavuze ko uburyo bwiza urubyiruko rwashoramo imari byanyura mu bikorwa byo kwishyira hamwe mu matsinda agamije kwizigamira.

    Ati “Urubyiruko rukwiye kwizigamira ndetse no gushora imari binyuze mu kugura imigabane ku Isoko ry’Imari n’imigabane. Ubwo buryo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari buzatuma abantu bagira urubyiruko rwubaka ibintu birambye.”

    Abashaka kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, bashobora kunyura ku rubuga rwa http://investor.cma.rw/ kandi itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 21 Gicurasi 2021.

    Abatsinze muri iri rushanwa bazajya bahabwa imigabane kuri bimwe mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE)

    Akanama nkemurampaka niko gatanga amanota ku matsinda yitwaye neza

    Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira iri rushanwa ribafasha kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari bakihangira imirimo

    Amafoto yafashwe mbere y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19


  • Gatsibo: Abaturage 82 bafatiwe mu rugo rw’umuhanuzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Aba baturage bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Kanyiranzage mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

    Urugo bafatiwemo ni urwa Uwimana Josiane ufite imyaka 31 usanzwe umenyerewe mu guhanurira abantu no kubasengera indwara zitandukanye.

    Uyu mugore asanzwe atumira abantu bakaza iwe akabasengera abandi akabahanurira kuko we avuga ko iyo agusengeye ukira indwara zose uba urwaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Kavutse Epiphanie, yabwiye IGIHE ko bafashe abo bantu babafashe nyuma y’amakuru ko kuri uyu muhanuzi hariyo abantu benshi kandi ko ari kubasengera batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Ati “ Bari bariyo ari abantu 82 barimo barindwi bo mu Murenge wacu n’abandi bagiye baturuka mu yindi mirenge duturanye, uwo mugore tumuzi nk’umuturage usanzwe ariko ujya usengera abantu indwara ngo zigakira, twabasanze basenga bacucitse batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

    Gitifu Kavutse yavuze ko bose bahise bafatwa ibipimo bya COVID-19 basanga nta n’umwe uyirwaye nyuma bacibwa amande kuri buri umwe angana n’ibihumbi 10 000 Frw barigishwa bararekurwa.

    Yakomeje asaba abaturage gukoresha uburyo bwo gusenga busanzwe bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo kuko byabafasha kwirinda no kubahiriza amabwiriza nta nkomyi.

    Ati “ Coronavirus iracyahari kandi ntaho yagiye, irica nkuko yicaga n’ubundi, gusenga nibikorwa mu buryo bwiza kandi bwagenwe bwafasha buri wese kwirinda.”

    Kuri ubu uyu muhanuzi afungiwe kuri sitasiyo ya Rugarama mu gihe arindiriye kubanza gukurikiranwa n’inkiko, abandi 82 baturuka mu mirenge itandukanye bari bahuriye iwe bo barekuwe nyuma yo kwigishwa n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano.

    Abafashwe bari bagiye mu rugo rw’uwo bita umuhanuzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Baganirijwe bagirwa inama, bacibwa amande bararekurwa

  • U Rwanda rwinjiye mu ihuriro rizatuma indege zarwo zizajya zigwa ku bibuga by’indege 22 nta nkomyi –

    Muri izo nyungu, harimo ko indege zo mu Rwanda zizaba zemerewe kugwa ku bibuga by’indege biri mu bihugu bigize uwo muryango nta nkomyi.

    U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO ndetse runemererwa kuba umunyamuryango n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko abatanga serivisi z’indege mu Rwanda ndetse n’abagize iryo huriro babona ari umusanzu ukomeye.

    Kwinjira muri uwo muryango harimo inyungu nyinshi ku Rwanda, dore ko kugeza ubu ukorera mu bihugu 17 bitandukanye ndetse n’ibibuga by’indege 22 bivuze ko indege yo mu Rwanda ishobora kujya ikoresha bimwe muri ibyo bihugu bikoroshya ubuhahirane.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana yabwiye IGIHE ko u Rwanda ruzunguka byinshi ku bijyanye no kwaka uburenganzira bwo kugwa no gukoresha ibibuga by’indege mu bihugu 17 biri muri UGAACO.

    Yagize ati “Ubundi iyo ugiye gukoresha ikibuga cy’indege cyo mu gihugu runaka bigusaba kwaka uburenganzira muri icyo gihugu kandi ibyo bifata igihe kitari gito, ibi bivuze ko kuba muri iri huriro bizatworohera cyane kubona uburenganzira bwo gukoresha ibibuga by’indege n’ikirere cyo muri ibyo bihugu.”

    Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 i Kigali hari kubera amahugurwa ya UGAACO yahuje abayobozi bakuru b’ibibuga by’indege 40 bavuye mu bihugu 10 biri muri iri huriro harimo n’u Rwanda, agamije kubongerera ubumenyi ku micungire y’ibibuga by’indege, kuzahura ubukungu bwazahaye mu gihe bya Covid-19, kwita ku mutekano wo mu kirere no kunoza serivisi zitangwa na sosiyete z’indege.

    Ayo mahugurwa kandi ari muri bimwe u Rwanda ruzungukira mu gukorana n’iri huriro kuko bazajya, babona ababahugura bitabahenze.

    Habonimana yagize ati “Amahugurwa mu bijyanye n’imicungire y’ibibuga by’indege arahenda cyane kuyabona, ibi rero bivuze ko bitewe n’uko uyu muryango ari mugari ntabwo byatugora cyane. Ikindi noneho abenshi baduhugura ni abo muri wa muryango, urumva ko ikiguzi kizagabanuka.”

    Muri iri huriro kandi biteganyijwe ko imikoranire ihari n’u Rwanda irimo kubona ibikoresho byo ku kibuga cy’indege ndetse no kubisana mu gihe byangiritse bishobora koroha binyuze mu mikoranire y’abagize uwo muryango.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Clever Gatete yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe Isi byagera ku ngendo zo mu kirere bikaba ibindi, hakwiye gushyirwaho ingamba zihariye zo kongera kugenderana ndetse no kuzahura ubukungu bw’ibihugu.

    Yashimangiye ko kuba muri UGAACO bizazanira u Rwanda inyungu nyinshi.

    Yagize ati “U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO kandi nishimye nkimara kumva ko rwemerewe. Birumvikana ibikorwa byagezweho ni byinshi birimo no kwagura no gutunganya ibibuga by’indege mu bihugu binyamuryango n’amahugurwa ku miyoborere y’ibibuga by’indege. Gushyira hamwe niyo nzira yonyine yadushoboza nk’ibihugu by’Afurika gutsintsura ibibazo bitubangamiye mu gihe twitaye ku bibuga by’indege.”

    Inama ya UGAACO iri kubera i Kigali izamara iminsi itanu, abayobozi bakuru b’ibibuga by’indege bahugurwa. Uyu muryango usanzwe ukorera mu bihugu 17 byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ufite ibibuga by’indege 22.

    Amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi 40 bo mu bihugu 10 bitandukanye

    Uhereye ibumoso hari Simon Kabore Umunyabanga mukuru wa UGAACO, Umuyobozi mukuru wa UGAACO Ibrahim Traore, Minisitiri Claver Gatete, Charles Habonimana na Muhammed Musa uyobora kompanyi y’indege ASSESNA

    Umuyobozi mukuru wa UGAACO, Ibrahim Traore, yavuze ko kwakira u Rwanda muri uyu muryango ari ishema kuri bo

    Minisitiri Amb. Claver Gatete yavuze ko kwinjira muri UGAACO ku Rwanda ari indi ntabwe ikomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana yavuze ko kuba u Rwanda rwinjiye muri UGAACO harimo inyungu nyinshi

    Aya mahugurwa yahuje abayobozi b’ibibuga by’indege azamara iminsi itanu

  • Musanze: Umwana ukekwaho gusambanya ihene yatawe muri yombi –

    Uyu mwana yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi, akurikiranyweho kuba yarasambanyije ihene y’umugore w’imyaka 51 ubwo yayisangaga mu kinani iziritseyo kuwa 13 Gicurasi 2021 agahita atoroka ariko nyir’ihene agashyikiriza ikirego Ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagari.

    Uyu mwana kuri ubu ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha abazwe kubyo akurikiranyweho. Ababyeyi b’umwana ntabwo bemera ko yasambanyije iyo hene ndetse n’uyu mwana arabihakana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose yemeje aya makuru, asaba imiryango yagiranye ibibazo kwirinda amakimbirane bagategereza ibizava mu iperereza.

    Yagize ati”Natwe twabanje kubimenya binyuze mu bitangazamakuru, ariko ari urega nawe aba agomba kubona ubutabera ubu harimo gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe. Turasaba iriya miryango kwirinda amakimbirane yahavuka kandi turanayegera tuyiganize, bategereze ibizava mu iperereza kugira ngo urengana arenganurwe”.

    Mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda, mu ngingo ya 142 havuga ko umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.


  • Akayabo ka minerval na buruse byahawe abapfuye, abataye ishuri n’abasibiye –

    Amasezerano buri munyeshuri agirana na BRD avuga ko guhabwa amafaranga ya buruse bihagarikwa iyo umunyeshuri apfuye, asibiye, ahagaritse amasomo cyangwa avuye mu ishuri burundu.

    Nubwo bimeze bityo, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020, igaragaza ko izi nzego bireba zagize uburangare bukomeye bwabaye intandaro yo guhombya leta akayabo hishyurirwa abatabikwiye.

    Iyi raporo yerekanye ko HEC yoherereje BRD urutonde rw’abanyeshuri bagombaga kwishyurirwa amafaranga y’ishuri angana na 104 700 000 Frw. Aya mafaranga yishyuriwe abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barimo 26 bari barahagaritse amasomo, 7 bari barasibiye, 44 batakibarizwa mu mashuri makuru na kaminuza na 3 bari barapfuye.

    Ibi ni nako byagenze ku bijyanye n’imyishyurire y’amafaranga agenewe gutunga abanyeshuri kuko agera kuri 37 760 000 Frw byitwa ko yahawe abanyeshuri bari muri ibi byiciro. Muri bo 34 bari barahagaritse amasomo, 72 barasibiye, 41 bataye ishuri mu gihe 4 bari barapfuye.

    Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, muri iyi raporo itungwa agatoki ku kuba ntibindeba ku bijyanye no kumenya niba abanyeshuri bagenewe amafaranga y’ishuri na buruse mu by’ukuri bari ku ntebe y’ishuri.

    Izi ntege nke zinagaragarira muri gahunda yo kugaruza amafaranga y’inguzanyo zahawe abanyeshuri kuko kugeza ubu nta ntonde zihari zigaragaza abarebwa n’iyi gahunda.

    Inyandiko zihari ni izisobanura gusa ko abanyeshuri barebwa no kwishyura inguzanyo ya buruse ari abishyuriwe na leta guhera mu 1980, nyamara kugeza muri Mata 2021 nta makuru n’umubare wabo HEC yari ifite.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na BRD bavuga ko imibare y’abishyura inguzanyo ya buruse ugomba kuzamuka uhereye mu 2015, ukiyongeraho 15% mu mwaka wa mbere, 25% mu mwaka wa kabiri, 50% mu mwaka wa gatatu, 70% mu mwaka wa gatanu na 90% mu mwaka wa 10, mu gihe nta bipimo ngenderwaho bihari byakwifashishwa mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muhigo.

    Mu mpera z’umwaka wa 2019, BRD yagaragazaga ko amafaranga yishyuwe agera kuri 2 672 184 000 Frw, ni ukuvuga 27% ugereranyije na miliyari 9,9 z’amafaranga y’u Rwanda isabwa kugaruza buri mwaka.

    Itegeko no 44/2015 ryo ku wa 14 Nzeri 2015 rigena imitangirwe y’amafaranga ya buruse ni ryo rigenderwaho kugeza ubu mu gutanga iyi nguzanyo.

    HEC na BRD nta makuru afatika ku bijyanye n’abanyeshuri biga mu mahanga bishyurirwa na leta baba abarangije amasomo, abakiri ku ntebe y’ishuri, abasibiye n’abandi.

    Amafaranga yibwe yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yagiye nka nyomberi

    Hashize imyaka igera kuri itandatu hamenyekanye ikibazo cy’amafaranga y’ishuri yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yayobeye cyangwa yibwe n’abantu batazwi.

    Ni amafaranga asaga miliyoni 346 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu irengero ryayo rikomeje kuba amayobera ndetse inzego bireba ziregwa kuba zaratereye agati mu ryinyo.

    Mu 2018, REB yandikiye Polisi Mpuzamahanga, Interpol isaba ubufasha bwo gukurikirana aya amafaranga ariko nta gisubizo cyigeze kiboneka, kuri ubu REB ikaba yararetse gukurikirana iyi dosiye nyuma y’aho inshingano zo gutanga no gukurikirana ibya buruse zihawe HEC kugeza ubu itarabasha kugira icyo iyikoraho.

    Intege nke nk’izi mu kugaruza amafaranga yahawe abatayagenewe ziracyagarukwaho mu Kigega Gitera Inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG nacyo gitungwa agatoki gupfusha ubusa arenga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda yishyuriwe abanyeshuri ba baringa bagera kuri 455 bo mu mashuri yisumbuye agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu.

    Hagaragajwe amakosa akomeye yakozwe arimo kwishyura amafaranga y’ishuri no gutanga buruse ku banyeshuri barimo abapfuye n’abatakiri ku ntebe y’ishuri

  • Robert Nyamvumba wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya miliyari 21 Frw agiye kuburana mu bujurire –

    Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 Frw muri Nzeri 2020.

    Ubwo hatangazwaga umwanzuro w’urukiko muri uru rubanza rwa Nyamvumba, we n’abamwunganira bahise batangaza ko bajuriye gusa habayeho gukererwa kuburana ku bw’imanza nyinshi zari ziri mu Rukiko Rukuru.

    Amakuru IGIHE yamenye ndetse yemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, ni uko ubujurire bwa Nyamvumba bwamaze kwakirwa ndetse hateganyijwe gutangazwa itariki azaburaniraho.

    Mutabazi yasobanuye ko bamaze kwakira Ubujurire bwa Nyamvumba yatangaje ko n’ubwo atarahabwa itariki ku mpamvu z’imanza nyinshi ariko ngo mu minsi iri imbere hazatangazwa itariki azatangira kuburaniraho.

    Imiterere y’urubanza

    Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, aregwa icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. Muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari ashinzwe ishami ry’ingufu. Ubu akurikiranywe afunzwe by’agateganyo.

    Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

    Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy’imyaka icyenda y’ingengo y’imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.

    Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

    Nk’uwaritsindiye, uwo munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

    Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

    Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

    Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora kuko azi neza ko u Rwanda ari igihugu kirwanya ruswa kandi ko isoko arifatanyije n’abandi bantu ku buryo atabona uko abibabwira.

    Iyo ruswa Nyamvumba yasabye ngo ntiyatanzwe, ariko bidaturutse ku bwende bwe ahubwo ku bw’uwo mugabo wo muri Espagne. Nyuma ngo Elizalde yahise amenyesha RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert, ikirego gikurikiranwa gutyo.

    Nyamvumba ashinjwa ko ibyo yakoze bigize ubushake bwo gukora icyaha cyangwa kwakira inyungu zidakwiriye hagamije guhindura imyitwarire y’umuntu mu gihe cy’imirimo ashinzwe.

    Ashinjwa ko ibyo aribyo yasabiraga Elizalde ruswa kugira ngo isoko yatsindiye rizihutishwe cyangwa se mu gihe yaba atayitanze hazavukemo ibindi bibazo birimo no kurikerereza.

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ubwo Nyamvumba yabazwaga muri RIB, yemeye ko yasabye Elizalde 10% by’agaciro k’isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

    Uwo Niyomugabo ngo yari yarasabye Nyamvumba ko yazamuhuza n’uwo munya-Espagne kugira ngo bagirane imikoranire.

    Nyamvumba kandi ngo yavuze ko we icyo yakoze kwari ugutumikira Niyomugabo ngo wakaga ruswa ya 10% uwo Elizalde kugira ngo azakurikirane dosiye yihute. Gusa mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yavuze ko uwo Niyomugabo yashakaga gushora 10% muri ibyo bikorwa.

    Niyomugabo we yasobanuye ko ntacyo yigeze avugana na Nyamvumba kijyanye na 10%, ko icyo bavuganye ari imikoranire yifuzaga hagati ye n’uwo munya-Espagne.

    Uko ihazabu yaciwe yabazwe

    Mu rubanza rwa Nyamvumba yashinjwaga kwaka Javier Elizalde, Umunya-Espagne, indonke ingana na 10% yise aya komisiyo yo kumufasha kugira ngo dosiye y’isoko yari yatsindiye ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 km yihutishwe. Ni isoko ryari rifite agaciro ka miliyari 72,6 Frw.

    Ubwo ni ukuvuga ko urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwaka indonke ya 10% kuri miliyari 72,6 Frw zagombaga guhabwa Elizalde.

    Nk’uko biteganywa n’itegeko rero, ari na ryo ubushinjacyaha bwagendeyeho bumusabira igihano, yagombaga guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

    Ukoze imibare ubona ko 10% ya miliyari 72,6 Frw angana na miliyari 7 na miliyoni 200 Frw. Iyo niyo ndonke Nyamvumba yakaga.

    Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y’eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yahawe.

    Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk’indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk’uko umwanzuro w’urukiko ubigaragaza.

    Urubanza rwa Nyamvumba rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko byari mu bihe bya Covid-19

  • Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza n’umuryango wa Perezida Macron –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba bayobozi bombi bafatiye ifunguro ry’umugoroba wo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 hamwe, ryari ryateguwe n’umuryango wa Perezida Macron.

    Umukuru w’Igihugu na Madamu we bari i Paris aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi, n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika rizaba ejo ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Mbere yo guhurira ku meza, aba bayobozi bombi babanje guhura mu masaha yashize, banagirana ibiganiro byihariye.

    Umubano w’abakuru b’ibihugu uratanga icyizere cyo kuzahura imibanire y’u Bufaransa n’u Rwanda byamaze imyaka myinshi byishishanya mbere y’uko Perezida Macron agera ku butegetsi.

    Perezida Macron ni we wa mbere washishikarije ko hakorwa ubushakashatsi bwagira icyo bwerekana ku mubano w’igihugu cye na guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyagaragajwe byashyizwe hanze ku wa 26 Werurwe uyu mwaka, aho raporo byamuritswemo yitiriwe Duclert yagaragaje ko bwagize “uruhare ruziguye kandi rutagereranywa”.

    Ni intambwe yishimiwe n’Abarokotse Jenoside ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

    Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron