Tag: featured

  • Akayabo ka minerval na buruse byahawe abapfuye, abataye ishuri n’abasibiye –

    Amasezerano buri munyeshuri agirana na BRD avuga ko guhabwa amafaranga ya buruse bihagarikwa iyo umunyeshuri apfuye, asibiye, ahagaritse amasomo cyangwa avuye mu ishuri burundu.

    Nubwo bimeze bityo, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020, igaragaza ko izi nzego bireba zagize uburangare bukomeye bwabaye intandaro yo guhombya leta akayabo hishyurirwa abatabikwiye.

    Iyi raporo yerekanye ko HEC yoherereje BRD urutonde rw’abanyeshuri bagombaga kwishyurirwa amafaranga y’ishuri angana na 104 700 000 Frw. Aya mafaranga yishyuriwe abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barimo 26 bari barahagaritse amasomo, 7 bari barasibiye, 44 batakibarizwa mu mashuri makuru na kaminuza na 3 bari barapfuye.

    Ibi ni nako byagenze ku bijyanye n’imyishyurire y’amafaranga agenewe gutunga abanyeshuri kuko agera kuri 37 760 000 Frw byitwa ko yahawe abanyeshuri bari muri ibi byiciro. Muri bo 34 bari barahagaritse amasomo, 72 barasibiye, 41 bataye ishuri mu gihe 4 bari barapfuye.

    Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, muri iyi raporo itungwa agatoki ku kuba ntibindeba ku bijyanye no kumenya niba abanyeshuri bagenewe amafaranga y’ishuri na buruse mu by’ukuri bari ku ntebe y’ishuri.

    Izi ntege nke zinagaragarira muri gahunda yo kugaruza amafaranga y’inguzanyo zahawe abanyeshuri kuko kugeza ubu nta ntonde zihari zigaragaza abarebwa n’iyi gahunda.

    Inyandiko zihari ni izisobanura gusa ko abanyeshuri barebwa no kwishyura inguzanyo ya buruse ari abishyuriwe na leta guhera mu 1980, nyamara kugeza muri Mata 2021 nta makuru n’umubare wabo HEC yari ifite.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na BRD bavuga ko imibare y’abishyura inguzanyo ya buruse ugomba kuzamuka uhereye mu 2015, ukiyongeraho 15% mu mwaka wa mbere, 25% mu mwaka wa kabiri, 50% mu mwaka wa gatatu, 70% mu mwaka wa gatanu na 90% mu mwaka wa 10, mu gihe nta bipimo ngenderwaho bihari byakwifashishwa mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muhigo.

    Mu mpera z’umwaka wa 2019, BRD yagaragazaga ko amafaranga yishyuwe agera kuri 2 672 184 000 Frw, ni ukuvuga 27% ugereranyije na miliyari 9,9 z’amafaranga y’u Rwanda isabwa kugaruza buri mwaka.

    Itegeko no 44/2015 ryo ku wa 14 Nzeri 2015 rigena imitangirwe y’amafaranga ya buruse ni ryo rigenderwaho kugeza ubu mu gutanga iyi nguzanyo.

    HEC na BRD nta makuru afatika ku bijyanye n’abanyeshuri biga mu mahanga bishyurirwa na leta baba abarangije amasomo, abakiri ku ntebe y’ishuri, abasibiye n’abandi.

    Amafaranga yibwe yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yagiye nka nyomberi

    Hashize imyaka igera kuri itandatu hamenyekanye ikibazo cy’amafaranga y’ishuri yari agenewe abanyarwanda bigaga muri Nigeria yayobeye cyangwa yibwe n’abantu batazwi.

    Ni amafaranga asaga miliyoni 346 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu irengero ryayo rikomeje kuba amayobera ndetse inzego bireba ziregwa kuba zaratereye agati mu ryinyo.

    Mu 2018, REB yandikiye Polisi Mpuzamahanga, Interpol isaba ubufasha bwo gukurikirana aya amafaranga ariko nta gisubizo cyigeze kiboneka, kuri ubu REB ikaba yararetse gukurikirana iyi dosiye nyuma y’aho inshingano zo gutanga no gukurikirana ibya buruse zihawe HEC kugeza ubu itarabasha kugira icyo iyikoraho.

    Intege nke nk’izi mu kugaruza amafaranga yahawe abatayagenewe ziracyagarukwaho mu Kigega Gitera Inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG nacyo gitungwa agatoki gupfusha ubusa arenga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda yishyuriwe abanyeshuri ba baringa bagera kuri 455 bo mu mashuri yisumbuye agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu.

    Hagaragajwe amakosa akomeye yakozwe arimo kwishyura amafaranga y’ishuri no gutanga buruse ku banyeshuri barimo abapfuye n’abatakiri ku ntebe y’ishuri

  • Robert Nyamvumba wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya miliyari 21 Frw agiye kuburana mu bujurire –

    Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 Frw muri Nzeri 2020.

    Ubwo hatangazwaga umwanzuro w’urukiko muri uru rubanza rwa Nyamvumba, we n’abamwunganira bahise batangaza ko bajuriye gusa habayeho gukererwa kuburana ku bw’imanza nyinshi zari ziri mu Rukiko Rukuru.

    Amakuru IGIHE yamenye ndetse yemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, ni uko ubujurire bwa Nyamvumba bwamaze kwakirwa ndetse hateganyijwe gutangazwa itariki azaburaniraho.

    Mutabazi yasobanuye ko bamaze kwakira Ubujurire bwa Nyamvumba yatangaje ko n’ubwo atarahabwa itariki ku mpamvu z’imanza nyinshi ariko ngo mu minsi iri imbere hazatangazwa itariki azatangira kuburaniraho.

    Imiterere y’urubanza

    Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, aregwa icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko. Muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari ashinzwe ishami ry’ingufu. Ubu akurikiranywe afunzwe by’agateganyo.

    Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n’indi yitwa Loyal Trust Company.

    Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy’imyaka icyenda y’ingengo y’imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.

    Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw’ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n’igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

    Nk’uwaritsindiye, uwo munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n’amategeko.

    Tariki ya 23 Mutarama 2020, bivugwa ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

    Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel ku Kimihurura aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

    Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora kuko azi neza ko u Rwanda ari igihugu kirwanya ruswa kandi ko isoko arifatanyije n’abandi bantu ku buryo atabona uko abibabwira.

    Iyo ruswa Nyamvumba yasabye ngo ntiyatanzwe, ariko bidaturutse ku bwende bwe ahubwo ku bw’uwo mugabo wo muri Espagne. Nyuma ngo Elizalde yahise amenyesha RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert, ikirego gikurikiranwa gutyo.

    Nyamvumba ashinjwa ko ibyo yakoze bigize ubushake bwo gukora icyaha cyangwa kwakira inyungu zidakwiriye hagamije guhindura imyitwarire y’umuntu mu gihe cy’imirimo ashinzwe.

    Ashinjwa ko ibyo aribyo yasabiraga Elizalde ruswa kugira ngo isoko yatsindiye rizihutishwe cyangwa se mu gihe yaba atayitanze hazavukemo ibindi bibazo birimo no kurikerereza.

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ubwo Nyamvumba yabazwaga muri RIB, yemeye ko yasabye Elizalde 10% by’agaciro k’isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

    Uwo Niyomugabo ngo yari yarasabye Nyamvumba ko yazamuhuza n’uwo munya-Espagne kugira ngo bagirane imikoranire.

    Nyamvumba kandi ngo yavuze ko we icyo yakoze kwari ugutumikira Niyomugabo ngo wakaga ruswa ya 10% uwo Elizalde kugira ngo azakurikirane dosiye yihute. Gusa mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yavuze ko uwo Niyomugabo yashakaga gushora 10% muri ibyo bikorwa.

    Niyomugabo we yasobanuye ko ntacyo yigeze avugana na Nyamvumba kijyanye na 10%, ko icyo bavuganye ari imikoranire yifuzaga hagati ye n’uwo munya-Espagne.

    Uko ihazabu yaciwe yabazwe

    Mu rubanza rwa Nyamvumba yashinjwaga kwaka Javier Elizalde, Umunya-Espagne, indonke ingana na 10% yise aya komisiyo yo kumufasha kugira ngo dosiye y’isoko yari yatsindiye ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 km yihutishwe. Ni isoko ryari rifite agaciro ka miliyari 72,6 Frw.

    Ubwo ni ukuvuga ko urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwaka indonke ya 10% kuri miliyari 72,6 Frw zagombaga guhabwa Elizalde.

    Nk’uko biteganywa n’itegeko rero, ari na ryo ubushinjacyaha bwagendeyeho bumusabira igihano, yagombaga guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

    Ukoze imibare ubona ko 10% ya miliyari 72,6 Frw angana na miliyari 7 na miliyoni 200 Frw. Iyo niyo ndonke Nyamvumba yakaga.

    Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y’eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yahawe.

    Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk’indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk’uko umwanzuro w’urukiko ubigaragaza.

    Urubanza rwa Nyamvumba rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko byari mu bihe bya Covid-19

  • Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza n’umuryango wa Perezida Macron –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba bayobozi bombi bafatiye ifunguro ry’umugoroba wo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 hamwe, ryari ryateguwe n’umuryango wa Perezida Macron.

    Umukuru w’Igihugu na Madamu we bari i Paris aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi, n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika rizaba ejo ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Mbere yo guhurira ku meza, aba bayobozi bombi babanje guhura mu masaha yashize, banagirana ibiganiro byihariye.

    Umubano w’abakuru b’ibihugu uratanga icyizere cyo kuzahura imibanire y’u Bufaransa n’u Rwanda byamaze imyaka myinshi byishishanya mbere y’uko Perezida Macron agera ku butegetsi.

    Perezida Macron ni we wa mbere washishikarije ko hakorwa ubushakashatsi bwagira icyo bwerekana ku mubano w’igihugu cye na guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyagaragajwe byashyizwe hanze ku wa 26 Werurwe uyu mwaka, aho raporo byamuritswemo yitiriwe Duclert yagaragaje ko bwagize “uruhare ruziguye kandi rutagereranywa”.

    Ni intambwe yishimiwe n’Abarokotse Jenoside ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

    Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron

  • Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron i Paris –

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, buvuga ko abo bombi bahuriye i Paris, mu ruzinduko rw’abagore b’abakuru b’ibihugu.

    Madamu Jeannette Kagame ari mu Bufaransa aho na Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi ndetse n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika rizaba ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Inama yiga kuri Sudani yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo iki gihugu kiyobowe n’Uhagarariye Akanama ka Gisirikare, Abdel-Fattah Burhan na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    U Bufaransa bwahise butangaza ko buzaguriza Sudani miliyari 1.5 z’Amadorali ya Amerika mu gufasha iki gihugu kwishyura imyenda kibereyemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryo biteganyijwe ko rizarebera hamwe uko hazibwa icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19.

    Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

  • Ingabo z’u Rwanda muri RDC, Rusesabagina, urupfu rwa Kizito Mihigo – Ibisubizo bya Perezida Kagame –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI aho ari mu Bufaransa mu ruzinduko rujyanye n’inama igamije kwiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’iy’Ihuriro rigamije kwiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe na Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwafatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bitero by’ingabo bihuriweho bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’iki gihugu, byaterwa n’imiterere y’ikibazo kandi ko impande zombi ziganiriye zishobora kubona igisubizo cyiza kandi kirambye.

    Umukuru w’Igihugu yabajijwe icyo avuga ku bivugwa n’impuguke za Loni ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ababivuga bakwiriye kwibaza ubundi impamvu rwakoherezayo ingabo.

    Ati “Nakwifuje ko bajya kure y’ibyo bavuga, bakibaza ikibazo, ndavuga Loni impamvu u Rwanda rwajya muri RDC mu gihe aribo [Loni] babifite mu nshingano?”

    Abajijwe niba yemera ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, yasubije ati “Ndemera ko Loni ikora iyo raporo iri gutsindwa muri Congo, bari gutsindwa. Iyo tuza kuba turi yo, ntabwo tuba turi gutsindwa, ibyo ndabikwizeza, ntabwo twari kunanirwa gukemura ikibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka 24 Ingabo za Loni ziri muri RDC, ariko nta muntu n’umwe ujya ubaza icyo muri iyo myaka yose zimaze gukora, aho kuri we agaragaza ko ari “ugutsindwa gukomeye”.

    Yagaragaje ko “Mapping Report” ari igikoresho cy’abumva ko habayeho Jenoside ebyiri

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”.

    Ni raporo itaravuzweho rumwe ndetse yarakaje u Rwanda ku buryo bukomeye kugera n’aho rufata umwanzuro wo kuba rwakura cyangwa rukagabanya ingabo zarwo zari i Darfur muri Sudani rushingiye ku makuru y’ibinyoma yari ayikubiyemo.

    Yavugaga ku byitwa ubwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare rukomeye.

    Ikimara kujya hanze, u Rwanda rwagaragazaga ibimenyetso by’ingenzi byirengangijwe ubwo Ingabo z’u Rwanda zashinjwaga gukorera ibyaha ku butaka bwa RDC. Ni mu gihe rwo rwari rurangajwe imbere no gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi miliyoni 1.5 zivuye mu yahoze ari Zaïre, izirenga miliyoni 1.7 zivuye mu Burundi, Tanzania na Uganda.

    Rwerekanye ko uku gutahuka kw’izi mpunzi ari kimwe mu bintu bikomeye iyi raporo yirengangije, hakiyongeraho ukwirengagiza ukuri kwa nyako kw’ibyaberaga muri Congo, birimo ko abahoze mu ngabo za FAR hamwe n’Interahamwe bari bakomeje ibikorwa by’iterabwoba, kwica inzirakarengane z’abaturage no kugaba ibitero ku Rwanda.

    Perezida Kagame muri iki kiganiro, yavuze ko Mapping Report yakunze kuba igikoresho cya Politiki y’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bo mu Karere barimo Denis Mukwege.

    Guhera mu mwaka ushize, Mukwege ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangiye kuyifashisha avuga ko n’iyo ayivuzeho aterwa ubwoba kubera ibitekerezo bye ku ’bwicanyi’ bwabaye mu Burasirazuba bwa RDC.

    Perezida Kagame yavuze ko Mukwege yitwaje igihembo cya Nobel yabonye, akaba igikoresho cy’abamubwira icyo agomba kuvuga, mu gihe hari n’izindi raporo zivuga ibitandukanye ko nta byaha byabaye mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ati “Ni imyumvire ya Jenoside ebyiri iba igarukwaho.”

    Perezida Kagame yavuze ko yifuza ko Rusesabagina abona ubutabera buboneye

    Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga kuri Rusesabagina uri mu rukiko aburana ku byaha by’iterabwoba ariko akaba abihakana. Umukuru w’Igihugu yavuze ko Rusesabagina ataburana wenyine ndetse ko hari n’abo bareganwa bamushinja.

    Ati “Sinzi impamvu abantu bavuga cyane, ari mu rukiko, ntabwo ahishwe ahantu. Ari mu rukiko nk’abandi benshi.”

    Perezida Kagame yavuze ko atumva kandi ikibazo kiri mu kuvuga ko Rusesabagina yabeshywe kugira ngo azanwe mu Rwanda.

    Ati “Bitwaye iki kubeshya umunyabyaha uri gushakisha? Iyo umubonye, nihe umushyira? Niba ari mu rukiko, ndakeka ibyo ntacyo bitwaye.”

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, ibihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byokeje u Rwanda igitutu bisaba ko yahabwa ubutabera buboneye; Perezida Kagame na we yashimangiye ko nawe aricyo asaba.

    Ati “Ndashaka nanjye ubwanjye kubona ubutabera buciye mu mucyo, ni kuki mwumva ko ubutabera buboneye bugenewe abandi aho kuba twe? Kuki? Ni yo mpamvu abantu bisanga baguye muri ibi bintu bidafite agaciro, bikarangira babaye abantu baronda uruhu, ni nk’aho ikintu cyonyine giciye mu mucyo mu Rwanda cyangwa muri Afurika, kigomba kugenzurwa n’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se abandi. Si byo rwose.”

    Yabajijwe no ku rupfu rwa Kizito Mihigo

    Urupfu rwa Kizito Mihigo rwabaye muri Gashyantare 2020, uyu muhanzi yaguye muri kasho ya Polisi i Remera aho yari afungiye, aho bivugwa ko yiyahuje amashuka yaryamagaho.

    Kuva icyo gihe imiryango mpuzamahanga yamaganye ibyatangajwe n’inzego z’u Rwanda, yitsa ku kuvuga ko ashobora kuba yarishwe aho kwiyahura.

    Perezida Kagame yavuze ko impungenge ku rupfu nk’uru zikwiriye kubaho, ariko ko zishirira mu iperereza.

    Ati “Impungenge zizabaho, ariko se ni inde wababwiye ko njye ntafite izo mpungenge njye ubwanjye? Ariko ibyo byose bisobanukira mu iperereza no mu rukiko.”

    Yavuze ko nk’uko nta muntu ujya gukora iperereza ku byabereye mu Bufaransa avuye ahandi, ari nako bikwiriye kugenda ku Rwanda.

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga i Élysée na mugenzi we Emmanuel Macron / Ifoto: Village Urugwiro

  • Perezida Kagame yakiriwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa –

    Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabereye i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021. Uretse abakuru b’ibihugu yanitabiriwe kandi n’abayobora ibigo by’imari muri Afurika.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aho bombi bitabiriye iyi nama. Ntabwo hatangajwe ibikubiye mu byo abakuru b’ibihugu byombi baganiriye.

    Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron byabaye nyuma y’ukwezi hasohotse raporo ebyiri zacukumbuye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izi raporo zirimo iyashyizweho na Perezida Macron, yitiriwe Duclert ndetse n’iyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yitiriwe ‘Muse’.

    Izi raporo zombi icyo zahuriyeho ni uko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand kuva mu myaka ya 1990 kugeza mu 1994, bwashyigikiye mu buryo bugaragara Leta yari iyobowe na Habyarimana Juvénal ari nayo yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga kuri Sudani n’ibibazo biri muri icyo gihugu. Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo iki gihugu kiyobowe n’Uhagarariye Akanama ka Gisirikare, Abdel-Fattah Burhan na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    Muri iyi nama kandi harebewe hamwe icyakorwa kugira ngo iki gihugu cya Sudani kizabashe kwishyura imyenda kibereyemo u Bufaransa n’ibigo by’imari mpuzamahanga.

    U Bufaransa bwahise butangaza ko buzaguriza Sudani miliyari 1.5 z’Amadorali ya Amerika mu gufasha iki gihugu kwishyura imyenda kibereyemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

    Umwenda Sudani ibereyemo Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo], ukabakaba 38% by’umwenda wa miliyari $60 ifitiye abayigurije bo mu mahanga.

    Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yabwiye abitabiriye iyi nama ko yizeye ko igihugu cye muri uyu mwaka gishobora kwishyura umwenda wa miliyari $60 ibashije kugira ayo ikurirwaho no kubona amasezerano y’ishoramari yava mu nama ya Paris.

    Leta ya Sudani iri kugerageza kuzahura ubukungu bw’iki gihugu bwashegeshwe ahanini bitewe n’ibihano mu bijyanye n’ubukungu cyagiye gishyirirwaho n’ibihugu bikize. Ku rundi ruhande kandi iki gihugu kiracyafite ibibazo birimo kurangiza intambara n’imitwe yitwaje intwaro mu Burengerazuba mu gace ka Darfur ndetse no muri Leta z’Amajyepfo za South Kordofan na Blue Nile.

    I Paris mu Bufaransa kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi hateganyijwe inama y’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika, izaba yiga ku gushakira hamwe uburyo bwafasha Afurika kuziba icyuho cya miliyari $300, mu bukungu bw’uyu mugabane nyuma y’ingaruka za Covid-19.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama yiga ku bibazo biri muri Sudani

    Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro byihariye

    Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa aho uretse guhura na Macron hari inama ebyiri yitabiriye

    Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron wamwakiriye

  • Amahitamo ni ay’Abanyarwanda ariko nanjye nahitamo- Perezida Kagame ku kongera kwiyamamaza –

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France24, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa by’umwihariko uko yakiriye Raporo yacukumbuye uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi.

    Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda mu 2000, yabajijwe icyo ateganya ku bijyanye no kuziyamamaza mu 2024 avuga ko Abanyarwanda aribo bafite amahitamo nubwo na we ashobora kubitekerezaho.

    Yagize ati “Hejuru ya byose, nifuza ko Imana yakomeza kumpa ubuzima bwiza nk’umuntu. Ibindi bya politiki, Abanyarwanda bazahitamo ariko nanjye nshobora guhitamo.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kuba Abanyarwanda bashobora kumubwira ko bagikeneye ko abayobora bitabuza ko na we nk’umuntu ashobora gufata icye cyemezo.

    Ati “N’ubwo Abanyarwanda bavuga bati oya, turacyagukeneye […] ni ikintu cy’ingenzi ariko nanjye nshobora kuvuga nti murabizi? Ndumva nshaka gukora ibindi.”

    Nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, Perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza kugeza mu 2035.

    Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nyuma yo kuvugururwa ivuga ko ‘Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.”

    Riteganya ko Perezida Kagame nk’uwari ku butegetsi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

    Rikomeza rigira riti “Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.”

    Ni ukuvuga ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’indi myaka irindwi.

    Mu myaka ine ishize ya manda ya gatatu ya Perezida Kagame 2017-2024, u Rwanda rwakomeje kwimakaza imibereho myiza, umutekano w’Abanyarwanda ndetse igihugu gikomeje kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga haba mu gusurwa muri gahunda ya Visit Rwanda, guhabwa kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru, ruri no ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari.

    Perezida Kagame yavuze ko amahitamo ku kongera kwiyamamaza kwe ari ay’Abanyarwanda ariko na we afite amahitamo ye nk’umuntu

  • Guverineri Kayitesi yatanze umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro –

    Kayitesi wari uherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021.

    Kuva amashuri yakwemererwa kongera gufungura amasomo mu mpera z’umwaka ushize, ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make, Kaminuza ya Gitwe yo ntiyigeze ifungura ku bw’ibibazo bifitanye isano n’amikoro, aho abakozi bayishyuza ibirarane.

    Uruzinduko rwa Guverineri Kayitesi rwari rugamije kureba umuzi w’ibi bibazo no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo iyi kaminuza ifitiye runini abatuye Amajyepfo yongere isubukure amasomo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi, yavuze ko basanze hari ibisabwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima iyi kaminuza yamaze kuzuza ariko hakiri ibyo bibazo byo guhemba abakozi bitarakemuka.

    Ati “Ni uruzinduko turi gukorera mu mashuri atandukanye yo muri iyi ntara by’umwihariko atari yabasha kongera gufungura ngo tumenye imbogamizi zabayeho. Muri Kaminuza ya Gitwe rero ubuyobozi bwagaragaje ko bugifite imbogamizi zo gutangira kubera ko hari bimwe mu byo bari basabye batujuje harimo n’icyo guhemba abakozi babakoreraga.”

    Yakomeje agira ati “Twababwiye ko ayo ari amabwiriza bagomba kubanza kuyubahiriza, nibura nko kwishyura abakozi n’ibindi bagenda basabwa. Hari iby’ibanze bari bakoze ariko icy’abakozi batarahembwa twasanze kitarakorwa.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu nama bagiriye Kaminuza ya Gitwe nk’izafasha mu kutazahura n’ibibazo by’amikoro, ngo ni ugushaka ubundi buryo yajya yinjizamo amafaranga ashobora guhemba abakozi itarambirije gusa ku yishyurwa n’abanyeshuri.

    Ati “Inama twabagiriye ni uko mu gihe baba bagize amahirwe yo kongera gufungurirwa bakwita ku burezi bufite ireme, kandi bakitwararika ku kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ikindi twababwiye ni ugushaka uburyo kaminuza ishobora kubaho idatekereza amafaranga y’abanyeshuri gusa.”

    Yakomeje agira ati “Urumva ko niba abanyeshuri babuze kaminuza yahita ihagaragara burundu, ikindi twabagiriye inama no kuba bashaka abandi bafatanya gukomeza kubaka kaminuza ikomeye kandi ifite ubushobozi mu bijyanye n’amikoro.”

    Ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make amashuri akemererwa gufungura amasomo, hari amashuri by’umwihariko ayigenga atarongeye gufungura ndetse n’abanyeshuri batandukanye batongeye gusubira mu mashuri.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko muri gahunda yo kureba ibibazo bishobora kuba byarasizwe na Covid-19 muri uru rwego rw’uburezi, bateganya no gusura ibindi bigo by’umwihariko ibyigenga bikorera mu Majyepfo hakarebwa uburyo inzego zafatanyiriza hamwe gushaka umuti.

    Guverineri Kayitesi yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ​iyi kaminuza ibarizwamo

    Guverineri Kayitesi yasuye, anatanga umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro byatumye itinda no gufungura imiryango nyuma y’uko amashuri makuru na za kaminuza yongeye gukomorerwa

    Guverineri Kayitesi yari aherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye. Bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC –

    Mu itangazo Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byashyize kuri Twitter byavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Paris aho bagiye mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.

    Ati “Uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Perezida Tshisekedi, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, mbere y’uko haba Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.”

    Nubwo ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruratangaza ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Ibiro bya Perezida wa RDC byavuze ko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Perezida Tshisekedi kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika baganiriye ku bijyanye n’ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzagaragaza muri iyi nama.

    Perezidansi ya Congo yakomeje ivuga ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko yanyuzwe n’ibyo ari gukora byose hagamijwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse amwizeza ko azamushyigikira muri gahunda zose zigamije kugarura amahoro muri aka gace.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo, nyuma y’uko ku wa 16 Gicurasi yari yaganiriye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva.

    Biteganyijwe ko iyi nama Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bitabiriye izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa RDC

    Perezida Kagame yashimye gahunda ya mugenzi we yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

  • Nyabugogo: Mu Mugezi wa Yanze hatoraguwe umurambo –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo, uri kureremba hejuru y’amazi y’Umugezi wa Yanze.

    Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye nta myenda yambaye. Abawubonye bwa mbere babwiye IGIHE, ko bakeka ko waturutse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa bose bakavuga ko batazi niba yishwe n’abagizi ba nabi bakamujugunyamo cyangwa niba yarohamye.

    Uwitwa Mutuyimana Solange yagize ati “Twawubonye ahagana saa Mbili umanuka usa nk’uva mu Gatsata ariko ntituzi niba bamwishe ariko nabonye watangiye kubyimba.”

    Uwambajimana Rose we yagize ati “Umurambo wavaga mu Gatsata umanuka, ni byo imirambo ikunda kumanurwa n’amazi ariko ntituba tuzi niba baba bishwe cyangwa ari amazi aba yabishe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Nkurayija Christophe, na we yabwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro y’uyu mugabo.

    Yavuze ko mu Mugezi wa Yanze hakunze kugaragara imirambo.

    Polisi y’u Rwanda yahise ihagera kugira ngo ikure uyu murambo mu mugezi