Tag: featured

  • Abanyarwanda bakiranye ubwuzu Perezida Kagame mu Bufaransa (Amafoto) –

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu Bufaransa n’abo mu Bubiligi bakiriye Umukuru w’Igihugu bamwifuriza ikaze mu Bufaransa.

    Aba Banyarwanda n’inshuti zabo barengaga 200 bari bitwaje amabendera y’u Rwanda, banafite ibyapa byinshi bishimangira ko bishimiye kwakira Perezida Kagame ku butaka bw’u Bufaransa ndetse bashyigikiye byimazeyo icyerekezo aganishamo igihugu cyabibarutse.

    Ubutumwa benshi banditse ku byapa bari bitwaje bwagushije ku kwerekana ko “bakunda Kagame”, “Agaciro ni yo ntego yacu”, Abanyarwanda turi umwe”, “U Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije’’; “rwashyize imbaraga mu guhangana na ruswa” no gushima Perezida Kagame wimakaje “imiyoborere myiza” akanateza igihugu imbere mu buryo bufatika.

    Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ishema kwerekana ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo.

    Ngabo Eric wavuye mu Bubiligi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w’u Burayi, ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu bafatanyije na bagenzi babo baba mu Bufaransa.

    Yagize ati “Byari ngombwa ko nk’intore zo mu Bubiligi twifatanya na bagenzi bacu mu kwakira Umukuru w’Igihugu ngo tumubwire ko twishimira ibikorwa atugezaho. Twishimiye ubuyobozi bwe, tubyereke n’abanyamahanga n’abandi bavuga ibyo babonye ku gihugu cyacu.’’

    Yavuze ko bishimiye intambwe iri guterwa mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Mu Bubiligi havuye Abanyarwanda barenga 50 bagiye kwakira Perezida Kagame mu Bufaransa. Aba biyongereyeho abandi bo muri iki gihugu.

    Mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe, yashimye ubwitange bw’Abanyarwanda bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu.

    Yagize ati “Mfashe umwanya kugira ngo mbashimire cyane uburyo mwitabiriye kandi mugaha agaciro iki gikorwa cyo kwakira Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame. Mwaje muturuka hirya no hino mu Bufaransa hari n’abavuye mu Bubiligi, mubifatira umwanya mwigomwa byinshi birimo akazi, imiryango n’ibindi kugira ngo mwereke perezida wacu ko mwishimiye uburyo ayoboye igihugu n’aho agejeje u Rwanda.’’

    “Ubwitange, urukundo no gukunda igihugu mwagaragaje, uwo mwabikoreye n’ubwo tutashoboye kubonana amaso ku yandi kubera icyorezo cya COVID-19, ibyo mwakoze byamugezeho kandi yabyishimiye.’’

    Perezida Kagame yanyuzwe n’ikaze yahawe ndetse atuma ku Banyarwanda bamwakiriye, abasaba gukomeza kunga ubumwe nk’abenegihugu.

    Ambasaderi Dr François Xavier Ngarambe yababwiye ati “Perezida wacu arabashishikariza gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda no kuba abambasaderi b’igihugu. Ntihazagire igihagarika umuhate wanyu wo guharanira inyungu z’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda ikaba yabasubiza mu bihe byashize.’’

    Ibikorwa by’Abanyarwanda byanyuze n’abanyamahanga bavuga ko bikwiye kubera abandi isomo.

    Umufaransa Fazil yabwiye IGIHE ati “Nizera ko ibyabaye mu Rwanda bizabera urumuri ibihugu birukikije ndetse na Afurika yose.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Bufaransa aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.


  • Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Inkiko Gacaca cyafatiwe Nyirakundabanyanga cyandikwa bushya –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, uwitwa Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 75 yagejwe mu rukiko nyuma y’iminsi 14 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Gikondo, aho Ubushinjacyaha busobanura ko ariwe witwaga Nyirankundabanyanga Eugenie wakatiwe n’inkiko gacaca mu 2007 akaza guhindura umwirondoro we mu rwego rwo kwihisha ubutabera.

    Ubwo yakatirwaga n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga ku wa 24 Ugushyingo 2007, nyuma y’uko bigaragaye ko yagabye Abatutsi bamuhungiyeho mu bihe bya Jenoside mu 1994, maze bamwe muri bo bakaza kwicwa n’Interahamwe.

    Nyirankundabanyanga ntabwo yari ahari kuko yari yarahungiye muri Kenya nk’uko bisobanurwa n’Ubushinjacyaha ariko akaza kugaruka nyuma y’imyaka irindwi yarahinduye amazina yitwa Nkundabanyanga Eugenie.

    Hashingiwe ku itegeko ngenga ryo mu 2012 rikuraho Inkiko Gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari biri mu bubasha bwazo, ku wa 18 Nzeri 2018 Ubushinjacyaha bwandikiye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, buyisaba inyandiko z’icyemezo cy’Inkiko Gacaca cya Nyirankundabanyanga. Nyuma y’umunsi umwe bwahawe inyandiko irimo ifishi y’urubanza igizwe na kopi ebyiri, zigaragaza ko yakatiwe n’inkiko imyaka 30 y’igifungo.

    N’ubwo kuri iyo fishi hagaragara ko uwakatiwe n’Inkiko Gacaca yitwa Nyirankundabanyanga, uwatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021 ni umukecuru w’imyaka 75 witwa Nkundabanyanga, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ari we wakatiwe ahubwo ko icyabayeho ari uguhindura izina.

    Mu guhamya neza iyo ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwakoze iperereza ryimbitse ku hantu Nkundabanyanga yari atuye mbere yo kuza gutura i Kigali muri Kicukiro, aho ni mu Karere ka Gicumbi. Mu batangabuhamya barimo abavukanye n’umugabo we Birushyabagabo Antoine ndetse n’abahoze baturanye nawe bemeza ko yitwaga Nyirankundabanyanga ariko akaza kubihindura nyuma.

    Ku ruhande rw’uregwa yireguye avuga ko atigeze yitwa Nyirankundabanyanga ndetse ko ibyangombwa bimuranga byose kuva mu bwana bwe byanditsweho Nkudabanyanga ndetse n’ifishi ya batisimu ariyo mazina yanditseho bityo ko abamuhimbira andi mazina ari abatamushakira ibyiza.

    Yagaragaje ko uretse n’ibyangombwa bigaragaza amazina ye bwite, ko mu 2016 yanabiburanyeho mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge bikagaragara ko atigeze ahindura izina ahubwo ko yitwa Nkundabanyanga aho kuba Nyirankundabanyanga, bityo umwunganira mu mategeko yavuze ko bashobora kuba baritiranyije abantu babiri batandukanye.

    Yagize ati “Umuntu wakoze ibyaha rwose akwiye kubihanirwa ariko ntiwahana umuntu utarakoze icyaha, ntabwo umuntu yaguhanira ibyo abandi bakoze.”

    Ku kijyanye no kuba yarahungiye muri Kenya agamije guhunga ubutabera yavuze ko yagiyeyo agiye kwivuza uburwayi bwari bwaramubase burimo ubw’umutima avuga ko akirwaye, igituntu cyo mu maraso na Diabete, kandi yagarutse ubwo yumvaga ko abana be b’abakobwa bagurishishe umurima kandi nta burenganzira babiherewe.

    Umwunganizi we Me Kanyabitaro Benoit yavuze ko nta n’impamvu y’uko uru rubaza rwakandikwa bundi bushya ngo kuko rutabayeho. Yagaragaje ko ifishi ya CNLG igaragazwa n’Ubushinjacyaha itagaragaza icyaha Nyirankundabanyanga wakatiwe yazize kuko ahagombaga kwandikwa ibyaha nta kintu cyanditseho bityo akabona nta cyashingiweho ahabwa igihano cy’imyaka 30.

    Inzitizi y’uburwayi nta shingiro yahawe…

    Me Kanyabitaro yagaragaje ko uyu mukecuru w’imyaka 75 afite ikibazo cy’uburwayi ndetse na nyir’ubwite avuga ko n’ubwo yivuje ariko indwara y’umutima akiyigendana kandi ko kuburana muri ubwo buryo bitamukundira kuko atabasha gukurikira ibyo aregwa.

    Inteko iburanisha yafashe umwanzuro ko iyo nzitizi itahabwa ishingiro bitewe n’uko Nkundabanyanga atagaragaje impapuro zemejwe na muganga ko afite ubwo burwayi koko.

    N’ubwo iyi nteko yategetse ko urubanza rukomeza uregwa yahawe uburenganzira bwo kujya anyuzamo akicara kuko yagaragazaga intege nke z’umubiri kandi yavuze ko atari no kumva neza ibivugirwa mu rukiko.

    Mu bindi byagaragajwe n’uko Me Kanyabitaro yavuze ko uwo yunganira amaze iminsi 14 afunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, asaba urukiko ko yarekurwa cyangwa agakatirwa, urukiko rwanzuye ko ibyo bizareberwa hamwe mu rubanza rutaha kuko iki kirego cyaje nyuma y’ibyo aregwa.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe umwanzuro ko isomwa ry’urubanza rizasubukurwa ku wa 21 Gicurasi 2021 saa Saba z’amanywa.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Inkiko Gacaca ku rubanza rwa Nyirankundabanyanga Eugenie rwandikwa bundi bushya mu rwego rwo kwihutisha irangiza rubanza

  • Imiyoboro ishaje yo muri “Quartier Commercial” yateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato yahinduwe –

    Ubu iki kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti ndetse abacuruzi bo muri “Quartier Commercial” barashima ko ubu bari kubona umuriro neza udacikagurika.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu, REG, mu Karere ka Nyarugenge, Bimenyimana Emmanuel, avuga ko gusimbura imiyoboro ishaje byarangiye mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2021.

    Yagize ati “Igikorwa tumazemo iminsi cyo gusimbura imiyoboro ishaje ubu cyasojwe. Murabona ko twazamuye amapoto akaba ariho twashyize insinga z’umuriro kugira ngo tutazongera kugira ikibazo cy’imvura cyangwa ibindi biza bikaba cyatuma muri “Quartier Commercial” babura umuriro, ubu iyi miyoboro twubatse mishya irizewe.”

    Uwimana Clementine, umucuruzi wa telefoni zigendanwa mu Mujyi rwagati ahazwi nko ku Iposita avuga ko serivisi babonye bayishimira.

    Yagize ati “Mu cyumweru gishize twagize ikibazo cy’umuriro muke ugenda ugaruka, nkatwe ducuruza telefoni dukenera umuriro cyane byaratubangamiye, ariko turashima REG ko yahise ibikemura ubu tukaba twasubiranye umuriro mwiza udacikagurika.”

    Muvunyi Jean Marie Vianney, na we akorera mu Mujyi akaba akora akazi ko gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga (Electronics), yavuze ko bishimiye kongera kubona umuriro mwiza kandi udacikagurika.

    Yashimye ko kuri ubu akazi kabo kari kugenda neza.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri EUCL-REG, Gakwavu Claver, avuga ko bari gukorana na Banki y’Isi mu rwego rwo gusimbura imiyoboro ishaje yo mu Mujyi wa Kigali ndetse ubu abawutuye bakwishimira ko bagiye kujya bawubona udacikagurika.

    Yagize ati “Tumaze iminsi mu gikorwa cyo guhindura imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali, ni igikorwa kizakomeza mu Mujyi wose ku buryo twizera ko mu mwaka wa 2023/2024 nta kibazo cy’umuriro abatuye umujyi bazongera kugira. Ibikorwa byo gusimbuza imiyoboro ishaje muri Kigali twabitewemo inkunga na Leta na Banki y’isi, ndetse turateganya gukorana na European Investment Bank (EIB) hamwe na African Development Bank (AfDB) muri ibi bikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi muri Kigali n’Imijyi iyunganira.”

    Gakwavu avuga kandi ko Banki y’Isi yabateye inkunga yo kubaka cabine 11 mu Mujyi wa Kigali zikaba zararangiye, ndetse zagabanyije ibura ry’umuriro rya hato na hato ndetse ko hari n’izindi cabine umunani ziri kubakwa mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi z’amashanyarazi.

    Mu minsi ishize abacuruzi batandukanye bacururiza mu Mujyi rwagati ahazwi nka “Quartier Commercial” binubiraga umuriro bahabwaga ucikagurika

    Imiyoboro ishaje yo muri “Quartier Commercial” yateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato yahinduwe

    Umuyoboro wanyuraga hasi wasimbuwe

  • Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri Twitter ko iryo huriro ryakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rihuriramo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi.

    Ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’uyu muryango n’abandi.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    Abakuru b’ibihugu baryitabiriye bahuye mu gihe Isi igihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ingaruka cyagize ku mibereho y’ikiremwamuntu muri rusange.

    Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ubukungu bwa Afurika bwagabanutseho 2.1%, ndetse Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko uyu mugabane ukeneye hafi miliyari $345 kugira ngo ubashe guhangana n’ingaruka zasizwe n’icyorezo.

    Mu ihuriro ryabereye mu Bufaransa ku murongo w’ibyigwa harimo no kureba uko icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19 ku bukungu bwa Afurika cyazibwa.

    Afurika isanzwe ifite amadeni menshi ibereyemo ibihugu bikize aho igice kinini cy’umwenda ibereyemo amahanga kiganje cyane muri Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo]. Abasesenguzi b’Ubukungu ku Mugabane wa Afurika mu bihe bitandukanye bagaragaje ko hakenewe kugira icyakorwa ngo ibyo bihugu bibe byabisonera cyangwa bibyongerere igihe cyo kwishyura.

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika iri kubera i Paris

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye ku wa 18 Gicurasi 2021

    Ihuriro ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi

    Muri iryo huriro harebwe uko ubukungu bwa Afurika bwazahurwa nyuma y’icyuho bwatewe na COVID-19

  • Bwa mbere, Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter –

    Bubinyujije kuri Twitter yabwo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iki kiganiro kizakorwa ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 guhera saa Cyenda z’amanywa kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

    Ibi biganiro bizibanda ku butaka n’uburyo bwo gukemura ibibazo birimo, bizatambuka mu buryo bwa live kuri Twitter, YouTube y’Umujyi wa Kigali na Facebook ndetse bikazananyura kuri televiziyo.

    Insanganyamatsiko y’icyo kiganiro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali azagirana n’abaturage iragira “Bona ibyangombwa byo kubaka ku gihe.’’

    Hazaganirwa ku bijyanye n’imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka, ibibazo bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ibibazo bizatangwa binyujijwe kuri Twitter y’Umujyi cyangwa hakazifashishwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri 0789448873.

    Iyi gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage yakiriwe neza ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo berekanye ko banyuzwe nayo.

    Uwiyita Jean Paul yashimye Umujyi wa Kigali avuga ko ‘watangije gahunda nziza’.

    Nshimiyimana Emmy yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kubaza ibibazo amaranye igihe.

    Yakomeje ati “Ikiganiro tuzagikurikirana kuko hari ibibazo tuba twifuza kubabaza.’’

    Ikiganiro cyateguwe n’Umujyi wa Kigali kiri mu rwego rwo kwegera abaturage binyujijwe muri gahunda izajya iba buri gihembwe yiswe #AskKigaliMayor #GaniraNaMeyaWaKigali. Hazajya hatangwa urubuga ku baturage bifuza kubaza cyangwa gutanga ubutumwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

    Gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage izajya iba buri gihembwe harebwa ku ngingo zitandukanye

    Bwa mbere Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter

  • Urw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ikirego cy’umuturage uvuga ko yatewe urushinge rukamuviramo ubumuga –

    Uyu muturage witwa Mukankwiro Angelique yajyanye Akarere ka Nyabihu mu nkiko nyuma y’umuforomokazi wo ku Kigo Nderabuzima cya Jomba wamuteye urushinge akavuga ko rwamuteye ingaruka zatumye acibwa akaguru.

    Mukankwiro n’abo mu muryango we baregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu muri Nzeri 2018, arega uyu muforomokazi ko yamuteye urushinge we avuga ko rutari rujyanye n’indwara arwaye rukamugiraho ingaruka zaje no kurangira agize ubumuga nyuma yo gucibwa akaguru.

    Uyu mubyeyi, umugabo we ndetse n’abana babo bose hamwe baregeraga indishyi ya miliyoni 97.8 Frw.

    Mu iburanisha, abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n’uyu muganga uvugwaho gutera urushinge umuturage rukamugiraho ingaruka, basabye urega kugaragaza ibimenyetso bigaragaza indwara yari arwaye cyangwa ibigaragaza ko urwo rushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Ni ibintu bashingiraga no kuri raporo ya muganga itarigeze igaragaza niba koko uyu muturage yaratewe urushinge rukamugiraho ingaruka zatumye agira ubumuga.

    Mu mwanzuro w’uru rukiko wasomwe mu Ukwakira 2018, rwagaragaje ko nyuma yo gusesengura iki kirego rusanga nta bimenyetso bigaragaza ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Mukankwiro yaje guhita ajurira mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze narwo ruza gusoma umwanzuro warwo ku wa 13 Nyakanga 2020, aho rwagumishijeho icyemezo cyafashwe n’Urwisumbuye rwa Rubavu.

    Uyu mubyeyi yaje kwitabaza Urukiko rw’Ubujurire ruri mu Mujyi wa Kigali ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, rutangira kuburanisha inzitizi zagaragajwe n’abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n’uyu muforomokazi.

    Ni inzitizi zishingiye ku kuba barasabye Urukiko rw’Ubujurire gutesha agaciro iki kirego nyuma yo kurugaragariza ko inkiko zose zabanje, uregera indishyi atigeze agaragaza ibimenyetso bishimangira ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ashingiye ku itegeko rigena ububasha bw’Inkiko, yasabye uwunganira Mukankwiro kugira icyo avuga kuri izi nzitizi zatanzwe n’abahagarariye Nyabihu, avuga ko nk’uko babigaragaje mu gutanga ikirego, hari ingingo zirengangijwe n’abacamanza bo mu nkiko zabanje.

    Mu iburanisha rya none, umuturage wareze ntiyagaragaye mu rukiko kuko afite ubumuga, yari ahagarariwe n’abamwunganira mu buryo bw’amategeko.

    Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko umwanzuro ku kuba niba ubujurire bwa Mukankwiro buzaburanishwa cyangwa butageshwa agaciro, uzasomwa ku wa 11 Kamena 2021.


  • Niragire wamamaye muri sinema yaguze imodoka y’akataraboneka ya miliyoni 150 Frw –

    Iyi modoka uyu mugore yaguze, ni umwe mu zigezweho zitungwa n’abifite kandi zubashywe ku Isi. Ni ubwoko bw’imodoka zigenda ahantu hose n’ahari imisozi bitewe n’uko zigiye hejuru.

    Niragire yabwiye IGIHE ko iyi modoka yayiguze nko kwihemba kubera umurava yakoranye akabasha kugera kuri byinshi birimo no gushinga Genesis TV imaze igihe gito itangiye gukora.

    Ati “Iyi modoka ni igihembo cy’umurava nakoranye kuva kera. Numvaga hari igihe nzihemba ikintu nk’iki kandi ndashimira Imana ko yabinshoboje. Ndasaba abana b’abakobwa kujya bakorana umwete umurimo wose berekejeho amaboko kuko aribwo bazagera ku nzozi zabo nk’uko biri kugenda bimerera.”

    Iyo modoka yakorewe muri Australie n’uruganda rwa Magna Steyr rumaze igihe rukora ubu bwoko bw’izi modoka za Mercedes.

    Niragire yatangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara muri nyinshi zakunzwe. Yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.

    Kuri ubu uyu mubyeyi nubwo yagize televiziyo ye bwite, ntibimubuza gukina filime. Aheruka kugaragara muri filime ye yitwa ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

    Akunda kugira inama abagore by’umwihariko bacyitinya, abasaba kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

    Ati “Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.”

    Genesis TV ya Niragire yibanda cyane mu myidagaduro, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Iyi televiziyo nshya yatangiranye n’abanyamakuru batandukanye biganjemo abakiri bashya muri uyu mwuga nawe arimo ndetse anafiteho ikiganiro yise ‘Queen of hillywood’.

    Uretse iyi modoka asanzwe afite na televiziyo

    Niragire ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze imodoka ihenze

    Uyu mugore yavuze ko iyi modoka ari igihembo yihaye cyo gukora cyane

  • Amerika ifashije u Rwanda, imitwe y’iterabwoba yarandurwa burundu: Micheal Rubin avuga kuri Congo –

    Yabigaragaje mu nkuru ndende yanditse mu kinyamakuru The National Interest gikorera muri Amerika, aho yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu myaka 27 rumaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagarutse ku rugendo rutoroshye yakoranye n’ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu kari mu Burengerazuba bw’u Rwanda hafi y’umupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakabona umwotsi uturuka muri Parike y’Igihugu ya Virunga ku ruhande rwa Congo, ahari hakambitse inyeshyamba za FDLR.

    Michael Rubin yavuze ko yahuye n’abaturage bagizweho ingaruka n’igitero cya FDLR yagabye mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, cyahitanye abagera kuri 14, abandi 18 bagakomereka mu ijoro rimwe.

    Yagaragaje ukuntu uyu mutwe n’indi yitwaje intwaro ikambitse muri pariki y’igihugu ya Virunga yazengereje abaturage ba Congo ibaka imisoro mu buryo butemewe n’amategeko, ikica inyamaswa ziri muri iyo pariki, igateza umutekano muke bigatuma ubukerarugendo muri iyo pariki bugabanuka, kandi bugira akamaro ku bukungu bw’abayituriye.

    Rubin watanze amasomo ku basirikare bakuru ba Amerika mbere y’uko bajyana ingabo mu ntambara ya Iraq na Afghanistan, yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika bwarandura burundu imitwe y’iterabwoba imaze imyaka irenga 20 yarajujubije abaturage, ikaba ikibazo ku iterambere rya Congo no k’u Rwanda cyane ko FDLR igizwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside mu 1994.

    Yavuze ko haramutse hakoreshejwe camera zirimo utwuma tubasha kubona imbunda cyangwa ibindi bikoresho bidasanzwe byifashishwa n’izo nyeshyamba, zigashyirwa mu duce zikunda kwibasira, hajya hakumirwa icyaha kitaraba abo barwanyi bagafatwa bataratera abaturage.

    Rubin yagaragaje ko ikoranabuhanga ryo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) zirimo camera, byafasha gutahura ahakambitse inyeshyamba hirya no hino muri Congo n’ingendo zose zikora bityo zikarandurwa burundu.

    Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihaye ubufasha u Rwanda [rusanzwe rufite izi drones na camera ahantu hatadukanye] intambara zitarangira ziterwa n’izi nyeshyamba zashyirwaho akadomo.

    Michael Rubin ni inarararibonye akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’imitwe y’iterabwoba, ndetse mu 2017, Leta ya Turukiya yashyizeho igihembo cya ibihumbi 800$, kugira ngo Rubin ajye gufasha iyo Leta guhangana n’ibibazo by’iyo mitwe.

    Yanabaye umukozi muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, Ashinzwe Ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Micheal Rubin yavuze ko u Rwanda rushobora kurandura imitwe y’iterabwoba ikorera muri Congo

  • Amatariki n’ibikorwa bya Perezida Macron i Kigali –

    Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bari gutegura uruzinduko rwe mu Rwanda, ni uko Macron azagera i Kigali ku wa 27 Gicurasi, akahava ku wa 28 Gicurasi, hazaba ari ku wa Gatanu.

    Mu ruzinduko rwe, igikorwa cya mbere azagirira mu Rwanda ni ugusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hanyuma atahe Centre Culturel Francophone.

    Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ashobora kugirana n’ikiganiro n’abanyamakuru gusa byo ntabwo turabimenya neza.”

    Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Centre Culturel Francophone izafungurwa na Macron, ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

    Kizaba gisimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais yari iherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Yafunzwe inasenywa mu 2014 n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

    Macron asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rushya rugamije kuzahura umubano nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

    U Bufaransa bwari bwarinangiye kwemera uruhare rwabwo, gusa raporo iheruka ya Komisiyo yitiriwe Duclert yashushe n’ishyira ibintu mu buryo.

    Macron yakunze kugaragaza ko ashaka gutsura umubano mushya n’u Rwanda kuva yajya ku butegetsi. Na Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko imiyoborere ya Macron itanga icyizere mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Ku wa 7 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yari yagiranye ibiganiro na Franck Paris, Umujyanama wa Perezida Macron kuri Afurika.

    Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba, Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa warukandagiyemo ni Nicolas Sarkozy wahageze ku wa 25 Gashyantare 2010.

    Icyo gihe yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, agirana ibiganiro na Perezida Kagame nyuma anaganira n’abanyamakuru aho yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Undi waherukaga mu Rwanda, hari mbere ya Jenoside. Ku wa 11 Ukuboza 1984 Juvénal Habyarimana wari Perezida icyo gihe, yakiriye François Mitterrand wari inshuti ye magara.

    Kuva Macron yayobora u Bufaransa, umubano w’igihugu cye n’u Rwanda warahindutse mu buryo bugaragara

    Sarkozy ubwo yageraga i Kigali mu 2010 mu ruzinduko rwa mbere rwa Perezida w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Centre Culturel Francophone yamaze kuzura, ubu irakoreshwa

  • Abakozi 250 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda bahagaritse akazi kubera imibereho mibi –

    Benshi muri abakozi bafite ibi bibazo ni abakozi bo mu ngo za ba nyir’uruganda ndetse n’abahinga icyayi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bakora, nta masezerano kandi bakaba bahembwa amafaranga makeya.

    Bavuze ko babajwe no kuba bamaze igihe bahembwa ibihumbi 15. Iki kibazo abakozi bavuga ko kimaze imyaka irenga icumi inzego zitandukanye zikizi.

    Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda mu bakozi 1.600 rukoresha , 101 nibo bonyine bafite amasezerano y’akazi.

    Nyuma y’uko bimenyekanye ko bakoze imyigaragambyo, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano bahazindukiye mu guhosha aya makimbirane.

    Turacyabikurikirana…..

    Abakozi batandukanye bazindukiye ku ruganda basaba gufatwa neza (Ifoto: RBA)