Tag: featured

  • Amerika ifashije u Rwanda, imitwe y’iterabwoba yarandurwa burundu: Micheal Rubin avuga kuri Congo –

    Yabigaragaje mu nkuru ndende yanditse mu kinyamakuru The National Interest gikorera muri Amerika, aho yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu myaka 27 rumaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagarutse ku rugendo rutoroshye yakoranye n’ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu kari mu Burengerazuba bw’u Rwanda hafi y’umupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakabona umwotsi uturuka muri Parike y’Igihugu ya Virunga ku ruhande rwa Congo, ahari hakambitse inyeshyamba za FDLR.

    Michael Rubin yavuze ko yahuye n’abaturage bagizweho ingaruka n’igitero cya FDLR yagabye mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, cyahitanye abagera kuri 14, abandi 18 bagakomereka mu ijoro rimwe.

    Yagaragaje ukuntu uyu mutwe n’indi yitwaje intwaro ikambitse muri pariki y’igihugu ya Virunga yazengereje abaturage ba Congo ibaka imisoro mu buryo butemewe n’amategeko, ikica inyamaswa ziri muri iyo pariki, igateza umutekano muke bigatuma ubukerarugendo muri iyo pariki bugabanuka, kandi bugira akamaro ku bukungu bw’abayituriye.

    Rubin watanze amasomo ku basirikare bakuru ba Amerika mbere y’uko bajyana ingabo mu ntambara ya Iraq na Afghanistan, yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika bwarandura burundu imitwe y’iterabwoba imaze imyaka irenga 20 yarajujubije abaturage, ikaba ikibazo ku iterambere rya Congo no k’u Rwanda cyane ko FDLR igizwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside mu 1994.

    Yavuze ko haramutse hakoreshejwe camera zirimo utwuma tubasha kubona imbunda cyangwa ibindi bikoresho bidasanzwe byifashishwa n’izo nyeshyamba, zigashyirwa mu duce zikunda kwibasira, hajya hakumirwa icyaha kitaraba abo barwanyi bagafatwa bataratera abaturage.

    Rubin yagaragaje ko ikoranabuhanga ryo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) zirimo camera, byafasha gutahura ahakambitse inyeshyamba hirya no hino muri Congo n’ingendo zose zikora bityo zikarandurwa burundu.

    Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihaye ubufasha u Rwanda [rusanzwe rufite izi drones na camera ahantu hatadukanye] intambara zitarangira ziterwa n’izi nyeshyamba zashyirwaho akadomo.

    Michael Rubin ni inarararibonye akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’imitwe y’iterabwoba, ndetse mu 2017, Leta ya Turukiya yashyizeho igihembo cya ibihumbi 800$, kugira ngo Rubin ajye gufasha iyo Leta guhangana n’ibibazo by’iyo mitwe.

    Yanabaye umukozi muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, Ashinzwe Ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Micheal Rubin yavuze ko u Rwanda rushobora kurandura imitwe y’iterabwoba ikorera muri Congo

  • Amatariki n’ibikorwa bya Perezida Macron i Kigali –

    Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bari gutegura uruzinduko rwe mu Rwanda, ni uko Macron azagera i Kigali ku wa 27 Gicurasi, akahava ku wa 28 Gicurasi, hazaba ari ku wa Gatanu.

    Mu ruzinduko rwe, igikorwa cya mbere azagirira mu Rwanda ni ugusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hanyuma atahe Centre Culturel Francophone.

    Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ashobora kugirana n’ikiganiro n’abanyamakuru gusa byo ntabwo turabimenya neza.”

    Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Centre Culturel Francophone izafungurwa na Macron, ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

    Kizaba gisimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais yari iherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Yafunzwe inasenywa mu 2014 n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

    Macron asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rushya rugamije kuzahura umubano nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

    U Bufaransa bwari bwarinangiye kwemera uruhare rwabwo, gusa raporo iheruka ya Komisiyo yitiriwe Duclert yashushe n’ishyira ibintu mu buryo.

    Macron yakunze kugaragaza ko ashaka gutsura umubano mushya n’u Rwanda kuva yajya ku butegetsi. Na Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko imiyoborere ya Macron itanga icyizere mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Ku wa 7 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yari yagiranye ibiganiro na Franck Paris, Umujyanama wa Perezida Macron kuri Afurika.

    Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba, Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa warukandagiyemo ni Nicolas Sarkozy wahageze ku wa 25 Gashyantare 2010.

    Icyo gihe yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, agirana ibiganiro na Perezida Kagame nyuma anaganira n’abanyamakuru aho yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Undi waherukaga mu Rwanda, hari mbere ya Jenoside. Ku wa 11 Ukuboza 1984 Juvénal Habyarimana wari Perezida icyo gihe, yakiriye François Mitterrand wari inshuti ye magara.

    Kuva Macron yayobora u Bufaransa, umubano w’igihugu cye n’u Rwanda warahindutse mu buryo bugaragara

    Sarkozy ubwo yageraga i Kigali mu 2010 mu ruzinduko rwa mbere rwa Perezida w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Centre Culturel Francophone yamaze kuzura, ubu irakoreshwa

  • Abakozi 250 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda bahagaritse akazi kubera imibereho mibi –

    Benshi muri abakozi bafite ibi bibazo ni abakozi bo mu ngo za ba nyir’uruganda ndetse n’abahinga icyayi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bakora, nta masezerano kandi bakaba bahembwa amafaranga makeya.

    Bavuze ko babajwe no kuba bamaze igihe bahembwa ibihumbi 15. Iki kibazo abakozi bavuga ko kimaze imyaka irenga icumi inzego zitandukanye zikizi.

    Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda mu bakozi 1.600 rukoresha , 101 nibo bonyine bafite amasezerano y’akazi.

    Nyuma y’uko bimenyekanye ko bakoze imyigaragambyo, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano bahazindukiye mu guhosha aya makimbirane.

    Turacyabikurikirana…..

    Abakozi batandukanye bazindukiye ku ruganda basaba gufatwa neza (Ifoto: RBA)

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Bufaransa bukwiriye gukora igikwiye ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bucumbikiye –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RFI hamwe na France 24 mu ruzinduko arimo mu Bufaransa rujyanye n’inama yitabiriye igamije kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani hamwe n’indi ijyanye no kurebera hamwe uburyo bwo kuzahura ubukungu bwa Afurika bwashegeshwe na Covid-19.

    Raporo ya Muse yakozwe bisabwe n’u Rwanda hamwe n’iya Duclert yakozwe bisabwe na Perezida Macron, Perezida Kagame yavuze ko zombi ari intambwe nziza ishobora kubashisha u Bufaransa n’u Rwanda kugirana umubano mwiza nk’uko byari bikwiriye kuba bimeze.

    Ati “Hanyuma ibindi tukabisiga inyuma, ahari atari ukubyibagirwa ahubwo ntibitubabaze hanyuma tubashe gukomeza kujya imbere. Ndacyeka ko icyo ari icy’ingenzi cyane.”

    Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye.

    Ati “ Ni ah’u Bufaransa gufata umwanzuro ku cyo bubona ko ari cyiza kuri bwo. Ikintu kibi gishoboka nakora kandi ntifuza gukora, ni ukugira uwo nsaba ko yasaba imbabazi.”

    Perezida Kagame yavuze ko hagize ubona ikibazo, agasaba imbabazi ku bushake, we ubwe ari ibintu yakwishimira.

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa mu gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabwo, ashingiye ku kuba Kabuga Felicien yaratawe muri yombi, avuga ko hari n’ibindi byinshi byakorwa.

    Yabajijwe kuri Agathe Habyarimana, uba mu Bufaransa, abazwa niba yifuza ko yakwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu cyangwa se niba yifuza ko yakurikiranwa.

    Ati “ Ndatekereza ko dushobora gukomeza gukora ibintu mu buryo buboneye, yaba ari Agathe cyangwa se abandi bantu. Hari n’abandi hano. Ni umwe mu bari kuri lisiti ndende, ari hejuru ariko u Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora, ntabwo ngiye kubagira inama y’icyo bakora, nagira icyo mbasaba kandi nabyo byakorwa mu buryo bwemewe mu nyandiko ariko ntabwo nshobora kubabwira icyo gukora.”

    Agatha Kanziga Habyarimana, umugore wa Habyarimana Juvenal wahoze ayobora u Rwanda amaze imyaka isaga 20 mu Bufaransa nyamara akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yari umwe mu bari mu cyiswe ‘Akazu’ kateguye kakanayobora ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

    U Rwanda rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi ariko u Bufaransa bwanze kumuburanisha cyangwa kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe.

    Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye

  • Nyaruguru: Uko gahunda ya ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ ifasha abaturage gutanga mituweli 100% –

    Iyi gahunda bise ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ ni uburyo bishyiriyeho bwo kujya bishyura amafaranga make buri kwezi noneho umwaka ukazajya kurangira buri wese yaramaze kuzuza ayo asabwa y’ubwisungane mu kwivuza bitewe n’abagize umuryango we.

    Umuturage witwa Rwamugema Matayo wo mu Mudugudu wa Gasharu avuga ko ari umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo kujya bishyura kare, agisangiza abandi.

    Ati “Mbere byaratugoraga kwishyurira amafaranga icyarimwe, noneho nzamura igitekerezo cy’uko umuntu agiye yishyura make make byatworohera, mbibwira bagenzi bajye mu Isibo mbona babyakiriye neza, tubisangiza umudugudu wacu wose bigera no mu kagari kose.”

    Bakimara kubyemeranyaho mu Mudugudu wose bashinze ikimina bakajya bizigama uko bashoboye, ariko biha intego ko amezi 10 azajya ashira buri wese yamaze kugezamo amafaranga ya mituweli asabwa.

    Ati “Twabaze buri muntu amafaranga agomba gutanga bitewe n’abagize umuryango we, ariko twiha amezi 10 gusa kugira ngo nihabaho gukerwa tuzabone uko twigenzura. Buri kwezi twiyemeje ko buri wese azajya atanga 1/10 cy’ayo agomba gutanga mu mwaka wose.”

    Rwamugema buri kwezi atanga mu kimina 2100 Frw amezi 10 akarangira yishyuye 21000 Frw akaba yishyuriye abantu bose uko ari barindwi bagize umuryango we.

    We na bagenzi be bavuga ko muri iki gihe biborohera kwishyura mituweli kuko bitameze nka mbere ubwo batangiraga amafaranga yose icyarimwe bikabasaba kugurisha itungo cyangwa isambu.

    Murekatete Félicite wo mu Mudugudu wa Kubitiro ati “Buri kwezi nishyura amafaranga 2100, ariko iyo nyabuze nkabona nka 800 cyangwa 1500 ndayatanga noneho mu kwezi gutaha nabona nka 5000 nkayatanga. Ubu buryo buratworohereza kuko twishyura neza twitonze.”

    Mu midugudu itandatu igize Akagali ka Muhambara, buri umwe ufite ikayi yandikwamo uko buri rugo rwizigama. Imisanzu yose yaturutse muri buri mudugudu ihita ijyanwa kubikwa kuri konti y’akagari iri mu Murenge Sacco wa Cyahinda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculée, avuga ko muri Mata 2021 abaturage bose basoje umuhigo wo kwishyura amafaranga ya mituweli ya 2021/22.

    Ati “Ku itariki 30 Mata 2021 twari twasoje umuhigo wa mituweli 2021/22, nta muturage n’umwe usigaye kuko n’inyemezabwishyu bishyuriyeho barazifite.”

    Akomeza avuga ko kuri ubu nta muturage wo muri ako kagari ukirembera mu rugo kuko ufashwe n’indwara ahita ajya kwa muganga kuri Poste de Santé iri hafi aho akavurwa hakiri kare.

    Mu mwaka ushize wa 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubw’Intara y’Amajyepfo bwishimiye gahunda yashyizweho muri ako Kagari ka Muhambara, bugenera inka y’Imihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako kubera ko yimakaza imiyoborere myiza.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko binejeje kubona umuyobozi w’umugore yesa umuhigo nk’uwo mbere y’abandi.

    Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni nk’umushumba mwiza umenya intama aragiye. Nejejwe no kuba Gitifu w’umugore, ukorera mu Murenge uyoborwa n’umugore, mu Ntara iyoborwa n’umugore, yararashe ku ntego. Ni ibigaragaza ko n’abagore dushoboye, ukomereze aho.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko Akagari ka Muhambara ari intangarugero kuko kari imbere muri gahunda nyinshi zigamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yasabye abayobora utundi tugari kugira umuco wo gufatanya n’abaturage kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

    Akagari ka Muhambara kagizwe n’imidugudu itandatu igizwe n’ingo 1116 zirimo abaturage 6211.

    Mu mwaka ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara yahawe inka y’ishimwe kubera imiyoborere myiza

    Rwamugema Matayo wo mu Mudugudu wa Gasharu avuga ko ari umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo kujya bishyura kare agisangiza abandi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculée, avuga ko kuri ubu nta muturage ukirembera mu rugo kubera ko bishyura mituweli kare

    [email protected]


  • U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa, izigirwamo uko Afurika yatahiriza umugozi umwe –

    Mu itangazo ubuyobozi bw’ikigo cya Smart Africa ari nacyo gifatanya na Leta y’u Rwanda mu gutegura iyi nama cyashyize hanze, cyavuze ko izaba kuva ku wa 8 Nzeri kugeza ku wa 10 Nzeri 2021. Insanganyamatsiko ya Transform Africa ni ’Guhuza Afurika’.

    Nk’uko bisanzwe iyi nama ifite intego yo kongera udushya duhangwa ku Mugabane wa Afurika no kugeza uyu Mugabane ku rwego ushobora guhatana mu ruhando mpuzamahanga. Izahuriza i Kigali abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

    Biteganyijwemo ko iyi nama izasuzumirwamo politike n’ingamba za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubuyobozi, igatangirwamo ubufasha bw’inama n’amafaranga ku bikorera, ndetse ikazakoreshwa by’umwihariko mu kongera kureba ku ntego yayo yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

    Muri iri tangazo, Smart Africa yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abantu bakomeye bazatangamo ibiganiro gusa ntiyatangaza amazina yabo.

    Bitandukanye n’izindi nama nk’izi zagiye ziba mbere iyi yo abantu bamwe bayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bazahura imbonankubone.

    Iyi nama ya gatandatu ya Transform Africa igiye kubera i Kigali, nyuma y’iyari iteganyijwe kubera muri Guinée mu 2020 ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu abarenga 15 000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, bakaba baraturutse mu bihugu birenga 112.

    U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa izaba ibaye ku nshuro ya 6

  • Uburyo irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ ryafashije Urubyiruko guhanga imirimo –

    Irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ rihuza urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zose zo mu Rwanda, aho ritangwa mu byiciro bibiri, birimo icyo kwandika (essay) ndetse n’icyo kubazwa (quiz), abatsinze bagahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda(RSE).

    Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa mu myaka yashize, bavuze uburyo ryabafunguye amaso bagatangira kwitabira ibikorwa byo kwizigamira binyuze mu kugura imigabane, ibyatumye babasha kubona igishoro nyuma yaho bakagikoresha mu bikorwa byabo by’ishoramari.

    Redempta Singiza witabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2017 ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza, yavuze ko we n’itsinda ry’abanyeshuri batanu bafatanyaga kwizigamira, bitabiriye iri rushanwa bakaza gutsinda, bigatuma bakuramo amafaranga yatumye bishingira ubucuruzi bwabo nyuma yo kurangiza kaminuza.

    Yagize ati “Ubwo twumvaga irushanwa, twumvise neza ko ari amahirwe yo kuzamura itsinda ryacu ryo kwizigamira. Nari mu itsinda ry’abantu batatu barushanyijwe mu cyiciro cyo kwandika, kandi twabaye aba mbere, mu gihe abandi batatu (bo mu itsinda ryabo ryo kwizigamira) nabo bitabiriye iri rushanwa mu cyiciro cyo kubazwa (quiz) kandi nabo babaye aba mbere.”

    Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika icyo gihe bahembwe imigabane ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 400 000, bahise baguramo imigabane muri I&M Bank isanzwe iri mu bigo byanditswe kuri RSE.

    Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika (quiz) bahembwe imigabane ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 700 000, nabo bayakoresha bagura imigabane muri BK Group Plc (Banki ya Kigali).

    Nyuma yo kurangiza kaminuza muri 2018, aba banyeshuri batangije ikigo cyabo cy’ubucuruzi bacyita ‘Reliable Immense Company Ltd’, bagamije gutanga amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse no kubaka ‘software’.

    Muri 2019, bagurishije imigabane bari bafite muri BK ubundi bagura ubucuruzi bwabo.

    Singiza yagize ati “Twagumanye imigabane yo muri I&M Bank kandi turacyayibonaho inyungu. Isoko ry’Imari n’Imigabane ritanga uburyo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari by’igihe kirambye.”

    Yasabye urubyiruko rucyiga muri kaminuza gukoresha aya mahirwe yo kwitabira iri rushanwa, ati “Ni ingenzi cyane kuko mu gihe bazaba barangije amashuri yabo, bazaba bafite igishoro cyo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwabo bakihangira imirimo. Iri rushanwa kandi rifungura ibitekerezo by’abanyeshuri bakiri mu mashuri makuru na za kaminuza ku buryo batangira gutekereza nka ba rwiyemezamirimo.”

    Kubahoniyezu Theogene nawe wari witabiriye iri rushanwa mu cyiciro cy’ababazwa, akaba yari no mu itsinda ryo kwizigamira rimwe na Singiza, yavuze ko iri rushanwa ryamubereye ikiraro cyo kwihangira umurimo mu karere ka Rusizi, aho afite ikigo cye cy’ubucuruzi, ndetse akaba n’umunyamigabane muri Reliable Immense Company Ltd.

    Yagize ati “Iri rushanwa ryadufunguye amaso, twabanje kuzamura Reliable Immense Company Ltd. Nanjye nashoboye gutangira ubucuruzi bwanjye bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 bitewe n’inyungu ku migabane nakuye ku Isoko ry’Imari n’imigabane ndetse n’ikigo mpuriyeho na bagenzi banjye.”

    Yavuze ko bakoreshaga inyungu bakuye mu migabane baguze, bakongera kuyishora mu kugura indi migabane kugira ngo bakomeze kugira ubwizigamire buhagije mu gihe kirambye.

    Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry’Imari ry’u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique yavuze ko iri rushanwa rigamije gushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

    Yagize ati “Urubyiruko rukwiye kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari mu bigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kuko bibategura kuzavamo abashoramari bakomeye mu myaka iri imbere ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri rusange.”

    Yavuze ko uburyo bwiza urubyiruko rwashoramo imari byanyura mu bikorwa byo kwishyira hamwe mu matsinda agamije kwizigamira.

    Ati “Urubyiruko rukwiye kwizigamira ndetse no gushora imari binyuze mu kugura imigabane ku Isoko ry’Imari n’imigabane. Ubwo buryo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari buzatuma abantu bagira urubyiruko rwubaka ibintu birambye.”

    Abashaka kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, bashobora kunyura ku rubuga rwa http://investor.cma.rw/ kandi itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 21 Gicurasi 2021.

    Abatsinze muri iri rushanwa bazajya bahabwa imigabane kuri bimwe mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE)

    Akanama nkemurampaka niko gatanga amanota ku matsinda yitwaye neza

    Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira iri rushanwa ribafasha kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari bakihangira imirimo

    Amafoto yafashwe mbere y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19


  • Gatsibo: Abaturage 82 bafatiwe mu rugo rw’umuhanuzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Aba baturage bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Kanyiranzage mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

    Urugo bafatiwemo ni urwa Uwimana Josiane ufite imyaka 31 usanzwe umenyerewe mu guhanurira abantu no kubasengera indwara zitandukanye.

    Uyu mugore asanzwe atumira abantu bakaza iwe akabasengera abandi akabahanurira kuko we avuga ko iyo agusengeye ukira indwara zose uba urwaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Kavutse Epiphanie, yabwiye IGIHE ko bafashe abo bantu babafashe nyuma y’amakuru ko kuri uyu muhanuzi hariyo abantu benshi kandi ko ari kubasengera batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Ati “ Bari bariyo ari abantu 82 barimo barindwi bo mu Murenge wacu n’abandi bagiye baturuka mu yindi mirenge duturanye, uwo mugore tumuzi nk’umuturage usanzwe ariko ujya usengera abantu indwara ngo zigakira, twabasanze basenga bacucitse batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

    Gitifu Kavutse yavuze ko bose bahise bafatwa ibipimo bya COVID-19 basanga nta n’umwe uyirwaye nyuma bacibwa amande kuri buri umwe angana n’ibihumbi 10 000 Frw barigishwa bararekurwa.

    Yakomeje asaba abaturage gukoresha uburyo bwo gusenga busanzwe bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo kuko byabafasha kwirinda no kubahiriza amabwiriza nta nkomyi.

    Ati “ Coronavirus iracyahari kandi ntaho yagiye, irica nkuko yicaga n’ubundi, gusenga nibikorwa mu buryo bwiza kandi bwagenwe bwafasha buri wese kwirinda.”

    Kuri ubu uyu muhanuzi afungiwe kuri sitasiyo ya Rugarama mu gihe arindiriye kubanza gukurikiranwa n’inkiko, abandi 82 baturuka mu mirenge itandukanye bari bahuriye iwe bo barekuwe nyuma yo kwigishwa n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano.

    Abafashwe bari bagiye mu rugo rw’uwo bita umuhanuzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Baganirijwe bagirwa inama, bacibwa amande bararekurwa

  • U Rwanda rwinjiye mu ihuriro rizatuma indege zarwo zizajya zigwa ku bibuga by’indege 22 nta nkomyi –

    Muri izo nyungu, harimo ko indege zo mu Rwanda zizaba zemerewe kugwa ku bibuga by’indege biri mu bihugu bigize uwo muryango nta nkomyi.

    U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO ndetse runemererwa kuba umunyamuryango n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko abatanga serivisi z’indege mu Rwanda ndetse n’abagize iryo huriro babona ari umusanzu ukomeye.

    Kwinjira muri uwo muryango harimo inyungu nyinshi ku Rwanda, dore ko kugeza ubu ukorera mu bihugu 17 bitandukanye ndetse n’ibibuga by’indege 22 bivuze ko indege yo mu Rwanda ishobora kujya ikoresha bimwe muri ibyo bihugu bikoroshya ubuhahirane.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana yabwiye IGIHE ko u Rwanda ruzunguka byinshi ku bijyanye no kwaka uburenganzira bwo kugwa no gukoresha ibibuga by’indege mu bihugu 17 biri muri UGAACO.

    Yagize ati “Ubundi iyo ugiye gukoresha ikibuga cy’indege cyo mu gihugu runaka bigusaba kwaka uburenganzira muri icyo gihugu kandi ibyo bifata igihe kitari gito, ibi bivuze ko kuba muri iri huriro bizatworohera cyane kubona uburenganzira bwo gukoresha ibibuga by’indege n’ikirere cyo muri ibyo bihugu.”

    Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 i Kigali hari kubera amahugurwa ya UGAACO yahuje abayobozi bakuru b’ibibuga by’indege 40 bavuye mu bihugu 10 biri muri iri huriro harimo n’u Rwanda, agamije kubongerera ubumenyi ku micungire y’ibibuga by’indege, kuzahura ubukungu bwazahaye mu gihe bya Covid-19, kwita ku mutekano wo mu kirere no kunoza serivisi zitangwa na sosiyete z’indege.

    Ayo mahugurwa kandi ari muri bimwe u Rwanda ruzungukira mu gukorana n’iri huriro kuko bazajya, babona ababahugura bitabahenze.

    Habonimana yagize ati “Amahugurwa mu bijyanye n’imicungire y’ibibuga by’indege arahenda cyane kuyabona, ibi rero bivuze ko bitewe n’uko uyu muryango ari mugari ntabwo byatugora cyane. Ikindi noneho abenshi baduhugura ni abo muri wa muryango, urumva ko ikiguzi kizagabanuka.”

    Muri iri huriro kandi biteganyijwe ko imikoranire ihari n’u Rwanda irimo kubona ibikoresho byo ku kibuga cy’indege ndetse no kubisana mu gihe byangiritse bishobora koroha binyuze mu mikoranire y’abagize uwo muryango.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Clever Gatete yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe Isi byagera ku ngendo zo mu kirere bikaba ibindi, hakwiye gushyirwaho ingamba zihariye zo kongera kugenderana ndetse no kuzahura ubukungu bw’ibihugu.

    Yashimangiye ko kuba muri UGAACO bizazanira u Rwanda inyungu nyinshi.

    Yagize ati “U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO kandi nishimye nkimara kumva ko rwemerewe. Birumvikana ibikorwa byagezweho ni byinshi birimo no kwagura no gutunganya ibibuga by’indege mu bihugu binyamuryango n’amahugurwa ku miyoborere y’ibibuga by’indege. Gushyira hamwe niyo nzira yonyine yadushoboza nk’ibihugu by’Afurika gutsintsura ibibazo bitubangamiye mu gihe twitaye ku bibuga by’indege.”

    Inama ya UGAACO iri kubera i Kigali izamara iminsi itanu, abayobozi bakuru b’ibibuga by’indege bahugurwa. Uyu muryango usanzwe ukorera mu bihugu 17 byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ufite ibibuga by’indege 22.

    Amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi 40 bo mu bihugu 10 bitandukanye

    Uhereye ibumoso hari Simon Kabore Umunyabanga mukuru wa UGAACO, Umuyobozi mukuru wa UGAACO Ibrahim Traore, Minisitiri Claver Gatete, Charles Habonimana na Muhammed Musa uyobora kompanyi y’indege ASSESNA

    Umuyobozi mukuru wa UGAACO, Ibrahim Traore, yavuze ko kwakira u Rwanda muri uyu muryango ari ishema kuri bo

    Minisitiri Amb. Claver Gatete yavuze ko kwinjira muri UGAACO ku Rwanda ari indi ntabwe ikomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana yavuze ko kuba u Rwanda rwinjiye muri UGAACO harimo inyungu nyinshi

    Aya mahugurwa yahuje abayobozi b’ibibuga by’indege azamara iminsi itanu

  • Musanze: Umwana ukekwaho gusambanya ihene yatawe muri yombi –

    Uyu mwana yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi, akurikiranyweho kuba yarasambanyije ihene y’umugore w’imyaka 51 ubwo yayisangaga mu kinani iziritseyo kuwa 13 Gicurasi 2021 agahita atoroka ariko nyir’ihene agashyikiriza ikirego Ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagari.

    Uyu mwana kuri ubu ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha abazwe kubyo akurikiranyweho. Ababyeyi b’umwana ntabwo bemera ko yasambanyije iyo hene ndetse n’uyu mwana arabihakana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose yemeje aya makuru, asaba imiryango yagiranye ibibazo kwirinda amakimbirane bagategereza ibizava mu iperereza.

    Yagize ati”Natwe twabanje kubimenya binyuze mu bitangazamakuru, ariko ari urega nawe aba agomba kubona ubutabera ubu harimo gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe. Turasaba iriya miryango kwirinda amakimbirane yahavuka kandi turanayegera tuyiganize, bategereze ibizava mu iperereza kugira ngo urengana arenganurwe”.

    Mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda, mu ngingo ya 142 havuga ko umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.