Tag: featured

  • Gicumbi: Bafashwe bahinduye ishyamba akabari –

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko aba bantu bafashwe binyuze mu bikorwa byo kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa cyane ko uyu Murenge wa Rwamiko uherutse gushyirwa mu kato n’Inama y’Abaminisitiri.

    Ati “Nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’ubwandu bwa COVID-19 muri uyu Murenge wa Rwamiko Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko uyu murenge ujya mu kato ndetse abaturage bakaguma mu ngo zabo.”

    “Nyuma bamwe mu baturage baje kuduha amakuru ko hari abantu bashinze utubari mu ngo zabo abandi batwimurira ku misozi mu mashyamba, tukimara kubimenya Polisi ifatanyije n’izindi nzego twakoze igikorwa cyo gushakisha abo bantu tubasha gufatamo 14. Gusa kubera ko hari mu gitondo kare nta banywi bafashwe ahubwo hafashwe inzoga biteguraga gucuruza.”

    SP Minani yakomeje yibutsa abantu ko kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga utubari bitavuze ko abantu batwimurira mu ngo zabo cyangwa kujya kuzicururiza mu gasozi.

    Ati “Murabizi ko utubari tutemewe kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, turakomeza gufungwa, noneho hari umwihariko muri uyu Murenge wa Rwamiko kuko mwebwe mugomba kuguma mu ngo zanyu.”

    “Ntabwo COVID-19 ireba ngo uri mu gihuru cyangwa mu ishyamba ahubwo ihera ku cyuho uyihaye kandi igihe urimo kunywa inzoga ntabwo wibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mugomba guhindura imyumvire mu kubahiriza amabwiriza bityo namwe mukazakomorerwa mukabasha kugenderana n’abandi.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye kwibutsa abaturage muri rusange by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Rwamiko gufata iya mbere kugira ngo icyorezo kirangire, bakirinda icyatuma gikomeza gukwirakwira bakambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera, kubahiriza amasaha yo kuba bageze aho bataha ku mugoroba n’andi mabwiriza agenda atangwa.

    Aba bantu bose uko ari 14 nyuma yo kuganirizwa kuri COVID-19 bapimwe icyorezo ku kiguzi cyabo banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Abantu 14 bo muri Rwamiko iri mu kato bafashwe bagurishiriza inzoga mu ngo zabo no mu mashyamba

  • Perezida Kagame n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bashashe inzobe ku mateka ya Jenoside –

    Perezida Kagame yabonanye n’aba basirikare barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath na Col. René Galinié ku mugoroba wo ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Ibi biganiro kandi byari birimo Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990, ubu ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa n’abakoze Raporo ya Duclert igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gen Jean Varret, uri mu babonanye na Perezida Kagame yabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda, Mission Militaire de Coopération (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993.

    Mu gihe uyu mugabo wari mu Rwanda, yaje kumenya amakuru ko hari gutegurwa Jenoside, abimenyesha igihugu cye.

    Nyuma yo gutanga aya makuru, Gen Varret ngo yatangiye kumera nk’uwigijweyo n’abayobozi b’u Bufaransa, amakuru amwe atangira kujya ahererekanywa hagati y’ibiro bya Perezida Mitterrand n’abasirikare ntabimenyeshwe, kugeza igihe we ku giti cye yafashe umwanzuro wo gusezera, asimbuzwa Gen Jean-Pierre Huchon icyo gihe wari Colonel.

    Ubwo raporo ya Komisiyo Ducleret yajyaga hanze uyu mugabo yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Brig Gen Éric de Stabenrath, mu 1994 we yari Umuyobozi wa Opération Turquoise mu yahoze ari Gikongoro, mu gihe mugenzi we René Galinié yari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Yakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    Mu butumwa ibiro bya Perezida w’u Rwanda byashyize kuri Twitter byavuze ko ibi biganiro byari bigamije gusasa inzobe ku mateka no kwibukiranye ibyabaye.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 yavuze ko yashatse guhura n’aba basirikare kugira ngo baganire ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda cyane cyane ibivugwa na Raporo ya Duclert ndetse n’iyakozwe n’uruhande rw’u Rwanda.

    Ati “Abasirikare ngiye guhura nabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bari mu bigize aya mateka akomeye twagize hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi natekereje ko ari gikorwa cyiza kongera kuganira muri uwo mujyo w’amateka niyo byaba ari igihe gito ariko ku bijyanye n’ibyagiye bivugwa muri izo raporo.”

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gusa Raporo ya Duclert iherutse gukorwa n’u Bufaransa, ifatwa n’u Rwanda nk’intangiriro nshya y’urugendo ruganisha ku mubano mwiza ushingiye ku kuri kw’amateka n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bari mu Rwanda muri Jenoside ndetse n’abagize Komisiyo Duclert

    Ubwo raporo ya Komisiyo Duclert yajyaga hanze Gen Varret yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ari kumwe na Gen Jean Varret, wabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993

    Nyuma y’ibi biganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

  • Perezida Kagame yashimye ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe mu duce twa RDC, agaragaza ibikeneye kunozwa –

    Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe guca intege ubugizi bwa nabi bukomeje kwibasira abasivili batuye muri ibi bice bikozwe n’inyeshyamba zo mu mitwe yitwaje intwaro.

    Umutekano muke umaze iminsi muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru watewe n’imitwe yitwaje intwaro yakunze kugaba ibitero shuma ku baturage, bigahitana bamwe, abandi bakava mu byabo. Kuva umwaka wa 2021 watangira, abaturage 300 bamaze kugwa muri izo ntambara z’urudaca.

    Iyo hafashwe umwanzuro wo gushyira ibice bitandukanye by’igihugu mu bihe bidasanzwe, biba bivuze ko hashyirwaho ingamba zikomeye zirimo kubuza abaturage kugenda cyangwa kuhinjira, gufata abakekwaho ibyaha bidasabye impapuro zibata muri yombi n’ibindi.

    Icyo kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, cyatumye hashyirwaho iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe ndetse ishobora kwiyongera. Itegeko Nshinga rya RDC riha Perezida ububasha bwo gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihe hari ibibazo bibangamiye ubwigenge cyangwa ubwisanzure bw’abenegihugu ku butaka bwacyo ndetse bigakoma mu nkokora imikorere isanzwe y’ibigo.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ubutabera n’ibindi, yashimangiye ko gushyiraho ibihe bidasanzwe ari ingenzi kuko bifasha mu gukemura ikibazo gihari.

    Ati “Kuri njye, gushyiraho ibihe bidasanzwe ni ukuvuga ko hari ikibazo gikomeye, hanyuma dufate ingamba zadufasha kubona uburyo bwo gutangira guhangana nacyo.’’

    Yavuze ko icyemezo cya Perezida Félix Tshisekedi na we yari kugifata ariko kigakurikirwa n’ingamba zihamya zo kugikemura burundu.

    Ati “Ni yo mpamvu mvuga ko ari ibintu bikwiye gukorwa, kuri njye nari kubikora ariko nkanashyiraho gahunda ihamye yo kubikurikirana mu buryo bukwiye, bitari ukubica hejuru hashira imyaka itanu ukazongera kuba ufite cya kibazo cyangwa cyararushije gukomera.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri RDC hakomeza kuvugwa ibibazo by’umutekano muke nyamara ingabo za Loni zimazeyo imyaka 24 zihari ariko zikaba ntacyo zikora cyangwa ngo hagire uzibaza icyo zagezeho muri icyo gihe cyose.

    Yakomeje ati “Wagiye hariya gukemura ikibazo, byagenze bite?’’ Yongeyeho ati “Ntekereza ko ari ugutsindwa gukomeye.’’

    Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu ntangiriro za 2019, umubano w’u Rwanda na RDC ushingiye ku buhahirane [ahatangijwe ingendo z’indege za RwandAir i Kinshasa], ubufatanye mu kugarura amahoro mu Karere hahashywa imitwe y’iterabwoba n’ibindi, warushijeho kuba mwiza.

    Perezida Kagame asubiza ku kuba u Rwanda na RDC byafatanya mu guhashya imitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, yavuze ko icy’ingenzi ari uko kuri ubu hashobora kubaho ibiganiro mu gihe mbere byari bigoye.

    Abajijwe ku kijyanye no kuba u Rwanda rwakohereza ingabo zarwo muri Congo, yavuze ko impande zombi zizakomeza kubiganiraho.

    Ati “Ni byiza kureba niba byashoboka, ikiguzi cyabyo, inyungu zirimo kugira ngo ibyemezo bifatwe.’’

    Ni inshuro nyinshi, inzobere za Loni zikunze gutangaza ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC ndetse zitanga umusanzu wazo mu gutsintsura imitwe y’inyeshyamba ibarizwa ku butaka bw’iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko Loni ikora izo raporo ikwiye kwibaza impamvu u Rwanda rwajya muri Congo kandi ariyo ifite izo nshingano zo kubungabunga amahoro mu biganza byayo.

    Yagize ati “Kuba Loni ikora raporo imeze gutyo ni ugutsindwa muri Congo. Ni ugutsindwa gukomeye. Iyo tuhaba [ingabo z’u Rwanda] ntitwari kuba turi gutsindwa. Ndabizeza ko tutari kunanirwa gukemura ikibazo.’’

    Uburasirazuba bwa RDC bwatangiye kugaragaramo umutekano muke ku buryo bukomeye guhera mu 1994 ubwo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barimo n’abahoze mu gisirikare cya Leta, batsindwaga bagahunga.

    Icyo gihe hatangiye kuvuka imitwe itandukanye irimo iy’abahunze n’indi y’imbere mu gihugu yari igamije kwirwanaho ngo irengere abaturage. Iyo irimo FDLR-FOCA, FNL y’i Burundi na ADF yo muri Uganda.

    Kuva icyo gihe Agace ka Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo gakungahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere ntikarongera kugira ituze ndetse ni ko bimeze ku Ntara ya Ituri.

    Kuva mu Ugushyingo 2019, abarwanyi b’Umutwe w’Intangondwa z’Abayisilamu, bo muri Uganda, ADF [Amerika ifata nk’uw’iterabwoba], bamaze kwica abasivili barenga 1000. Mu mashyamba ya RDC, habarurwa imitwe yitwaje intwaro igera ku 122.

    Mu minsi ishize, Perezida Tshisekedi yasabye u Bufaransa ubufasha mu guhashya burundu Umutwe wa ADF ubarizwa muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, aho washinze ibirindiro kuva mu 1995.

    Urubuga Kivu Security Tracker rutangaza amakuru y’imibare yerekeye imvururu n’ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu, yerekanye ko mu gace ka Beni gusa abasivili barenga 1200 bishwe na ADF kuva mu 2017.

    Ingabo za FARDC zakoze ibikorwa bigamije gutsintsura aba barwanyi kuva mu Ukwakira 2019 ariko zananiwe guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivili.


  • Abanyarwanda bakiranye ubwuzu Perezida Kagame mu Bufaransa (Amafoto) –

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu Bufaransa n’abo mu Bubiligi bakiriye Umukuru w’Igihugu bamwifuriza ikaze mu Bufaransa.

    Aba Banyarwanda n’inshuti zabo barengaga 200 bari bitwaje amabendera y’u Rwanda, banafite ibyapa byinshi bishimangira ko bishimiye kwakira Perezida Kagame ku butaka bw’u Bufaransa ndetse bashyigikiye byimazeyo icyerekezo aganishamo igihugu cyabibarutse.

    Ubutumwa benshi banditse ku byapa bari bitwaje bwagushije ku kwerekana ko “bakunda Kagame”, “Agaciro ni yo ntego yacu”, Abanyarwanda turi umwe”, “U Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije’’; “rwashyize imbaraga mu guhangana na ruswa” no gushima Perezida Kagame wimakaje “imiyoborere myiza” akanateza igihugu imbere mu buryo bufatika.

    Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ishema kwerekana ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo.

    Ngabo Eric wavuye mu Bubiligi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w’u Burayi, ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu bafatanyije na bagenzi babo baba mu Bufaransa.

    Yagize ati “Byari ngombwa ko nk’intore zo mu Bubiligi twifatanya na bagenzi bacu mu kwakira Umukuru w’Igihugu ngo tumubwire ko twishimira ibikorwa atugezaho. Twishimiye ubuyobozi bwe, tubyereke n’abanyamahanga n’abandi bavuga ibyo babonye ku gihugu cyacu.’’

    Yavuze ko bishimiye intambwe iri guterwa mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Mu Bubiligi havuye Abanyarwanda barenga 50 bagiye kwakira Perezida Kagame mu Bufaransa. Aba biyongereyeho abandi bo muri iki gihugu.

    Mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe, yashimye ubwitange bw’Abanyarwanda bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu.

    Yagize ati “Mfashe umwanya kugira ngo mbashimire cyane uburyo mwitabiriye kandi mugaha agaciro iki gikorwa cyo kwakira Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame. Mwaje muturuka hirya no hino mu Bufaransa hari n’abavuye mu Bubiligi, mubifatira umwanya mwigomwa byinshi birimo akazi, imiryango n’ibindi kugira ngo mwereke perezida wacu ko mwishimiye uburyo ayoboye igihugu n’aho agejeje u Rwanda.’’

    “Ubwitange, urukundo no gukunda igihugu mwagaragaje, uwo mwabikoreye n’ubwo tutashoboye kubonana amaso ku yandi kubera icyorezo cya COVID-19, ibyo mwakoze byamugezeho kandi yabyishimiye.’’

    Perezida Kagame yanyuzwe n’ikaze yahawe ndetse atuma ku Banyarwanda bamwakiriye, abasaba gukomeza kunga ubumwe nk’abenegihugu.

    Ambasaderi Dr François Xavier Ngarambe yababwiye ati “Perezida wacu arabashishikariza gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda no kuba abambasaderi b’igihugu. Ntihazagire igihagarika umuhate wanyu wo guharanira inyungu z’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda ikaba yabasubiza mu bihe byashize.’’

    Ibikorwa by’Abanyarwanda byanyuze n’abanyamahanga bavuga ko bikwiye kubera abandi isomo.

    Umufaransa Fazil yabwiye IGIHE ati “Nizera ko ibyabaye mu Rwanda bizabera urumuri ibihugu birukikije ndetse na Afurika yose.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Bufaransa aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.


  • Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Inkiko Gacaca cyafatiwe Nyirakundabanyanga cyandikwa bushya –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, uwitwa Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 75 yagejwe mu rukiko nyuma y’iminsi 14 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Gikondo, aho Ubushinjacyaha busobanura ko ariwe witwaga Nyirankundabanyanga Eugenie wakatiwe n’inkiko gacaca mu 2007 akaza guhindura umwirondoro we mu rwego rwo kwihisha ubutabera.

    Ubwo yakatirwaga n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga ku wa 24 Ugushyingo 2007, nyuma y’uko bigaragaye ko yagabye Abatutsi bamuhungiyeho mu bihe bya Jenoside mu 1994, maze bamwe muri bo bakaza kwicwa n’Interahamwe.

    Nyirankundabanyanga ntabwo yari ahari kuko yari yarahungiye muri Kenya nk’uko bisobanurwa n’Ubushinjacyaha ariko akaza kugaruka nyuma y’imyaka irindwi yarahinduye amazina yitwa Nkundabanyanga Eugenie.

    Hashingiwe ku itegeko ngenga ryo mu 2012 rikuraho Inkiko Gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari biri mu bubasha bwazo, ku wa 18 Nzeri 2018 Ubushinjacyaha bwandikiye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, buyisaba inyandiko z’icyemezo cy’Inkiko Gacaca cya Nyirankundabanyanga. Nyuma y’umunsi umwe bwahawe inyandiko irimo ifishi y’urubanza igizwe na kopi ebyiri, zigaragaza ko yakatiwe n’inkiko imyaka 30 y’igifungo.

    N’ubwo kuri iyo fishi hagaragara ko uwakatiwe n’Inkiko Gacaca yitwa Nyirankundabanyanga, uwatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021 ni umukecuru w’imyaka 75 witwa Nkundabanyanga, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ari we wakatiwe ahubwo ko icyabayeho ari uguhindura izina.

    Mu guhamya neza iyo ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwakoze iperereza ryimbitse ku hantu Nkundabanyanga yari atuye mbere yo kuza gutura i Kigali muri Kicukiro, aho ni mu Karere ka Gicumbi. Mu batangabuhamya barimo abavukanye n’umugabo we Birushyabagabo Antoine ndetse n’abahoze baturanye nawe bemeza ko yitwaga Nyirankundabanyanga ariko akaza kubihindura nyuma.

    Ku ruhande rw’uregwa yireguye avuga ko atigeze yitwa Nyirankundabanyanga ndetse ko ibyangombwa bimuranga byose kuva mu bwana bwe byanditsweho Nkudabanyanga ndetse n’ifishi ya batisimu ariyo mazina yanditseho bityo ko abamuhimbira andi mazina ari abatamushakira ibyiza.

    Yagaragaje ko uretse n’ibyangombwa bigaragaza amazina ye bwite, ko mu 2016 yanabiburanyeho mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge bikagaragara ko atigeze ahindura izina ahubwo ko yitwa Nkundabanyanga aho kuba Nyirankundabanyanga, bityo umwunganira mu mategeko yavuze ko bashobora kuba baritiranyije abantu babiri batandukanye.

    Yagize ati “Umuntu wakoze ibyaha rwose akwiye kubihanirwa ariko ntiwahana umuntu utarakoze icyaha, ntabwo umuntu yaguhanira ibyo abandi bakoze.”

    Ku kijyanye no kuba yarahungiye muri Kenya agamije guhunga ubutabera yavuze ko yagiyeyo agiye kwivuza uburwayi bwari bwaramubase burimo ubw’umutima avuga ko akirwaye, igituntu cyo mu maraso na Diabete, kandi yagarutse ubwo yumvaga ko abana be b’abakobwa bagurishishe umurima kandi nta burenganzira babiherewe.

    Umwunganizi we Me Kanyabitaro Benoit yavuze ko nta n’impamvu y’uko uru rubaza rwakandikwa bundi bushya ngo kuko rutabayeho. Yagaragaje ko ifishi ya CNLG igaragazwa n’Ubushinjacyaha itagaragaza icyaha Nyirankundabanyanga wakatiwe yazize kuko ahagombaga kwandikwa ibyaha nta kintu cyanditseho bityo akabona nta cyashingiweho ahabwa igihano cy’imyaka 30.

    Inzitizi y’uburwayi nta shingiro yahawe…

    Me Kanyabitaro yagaragaje ko uyu mukecuru w’imyaka 75 afite ikibazo cy’uburwayi ndetse na nyir’ubwite avuga ko n’ubwo yivuje ariko indwara y’umutima akiyigendana kandi ko kuburana muri ubwo buryo bitamukundira kuko atabasha gukurikira ibyo aregwa.

    Inteko iburanisha yafashe umwanzuro ko iyo nzitizi itahabwa ishingiro bitewe n’uko Nkundabanyanga atagaragaje impapuro zemejwe na muganga ko afite ubwo burwayi koko.

    N’ubwo iyi nteko yategetse ko urubanza rukomeza uregwa yahawe uburenganzira bwo kujya anyuzamo akicara kuko yagaragazaga intege nke z’umubiri kandi yavuze ko atari no kumva neza ibivugirwa mu rukiko.

    Mu bindi byagaragajwe n’uko Me Kanyabitaro yavuze ko uwo yunganira amaze iminsi 14 afunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, asaba urukiko ko yarekurwa cyangwa agakatirwa, urukiko rwanzuye ko ibyo bizareberwa hamwe mu rubanza rutaha kuko iki kirego cyaje nyuma y’ibyo aregwa.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwafashe umwanzuro ko isomwa ry’urubanza rizasubukurwa ku wa 21 Gicurasi 2021 saa Saba z’amanywa.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Inkiko Gacaca ku rubanza rwa Nyirankundabanyanga Eugenie rwandikwa bundi bushya mu rwego rwo kwihutisha irangiza rubanza

  • Imiyoboro ishaje yo muri “Quartier Commercial” yateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato yahinduwe –

    Ubu iki kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti ndetse abacuruzi bo muri “Quartier Commercial” barashima ko ubu bari kubona umuriro neza udacikagurika.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu, REG, mu Karere ka Nyarugenge, Bimenyimana Emmanuel, avuga ko gusimbura imiyoboro ishaje byarangiye mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2021.

    Yagize ati “Igikorwa tumazemo iminsi cyo gusimbura imiyoboro ishaje ubu cyasojwe. Murabona ko twazamuye amapoto akaba ariho twashyize insinga z’umuriro kugira ngo tutazongera kugira ikibazo cy’imvura cyangwa ibindi biza bikaba cyatuma muri “Quartier Commercial” babura umuriro, ubu iyi miyoboro twubatse mishya irizewe.”

    Uwimana Clementine, umucuruzi wa telefoni zigendanwa mu Mujyi rwagati ahazwi nko ku Iposita avuga ko serivisi babonye bayishimira.

    Yagize ati “Mu cyumweru gishize twagize ikibazo cy’umuriro muke ugenda ugaruka, nkatwe ducuruza telefoni dukenera umuriro cyane byaratubangamiye, ariko turashima REG ko yahise ibikemura ubu tukaba twasubiranye umuriro mwiza udacikagurika.”

    Muvunyi Jean Marie Vianney, na we akorera mu Mujyi akaba akora akazi ko gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga (Electronics), yavuze ko bishimiye kongera kubona umuriro mwiza kandi udacikagurika.

    Yashimye ko kuri ubu akazi kabo kari kugenda neza.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri EUCL-REG, Gakwavu Claver, avuga ko bari gukorana na Banki y’Isi mu rwego rwo gusimbura imiyoboro ishaje yo mu Mujyi wa Kigali ndetse ubu abawutuye bakwishimira ko bagiye kujya bawubona udacikagurika.

    Yagize ati “Tumaze iminsi mu gikorwa cyo guhindura imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali, ni igikorwa kizakomeza mu Mujyi wose ku buryo twizera ko mu mwaka wa 2023/2024 nta kibazo cy’umuriro abatuye umujyi bazongera kugira. Ibikorwa byo gusimbuza imiyoboro ishaje muri Kigali twabitewemo inkunga na Leta na Banki y’isi, ndetse turateganya gukorana na European Investment Bank (EIB) hamwe na African Development Bank (AfDB) muri ibi bikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi muri Kigali n’Imijyi iyunganira.”

    Gakwavu avuga kandi ko Banki y’Isi yabateye inkunga yo kubaka cabine 11 mu Mujyi wa Kigali zikaba zararangiye, ndetse zagabanyije ibura ry’umuriro rya hato na hato ndetse ko hari n’izindi cabine umunani ziri kubakwa mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi z’amashanyarazi.

    Mu minsi ishize abacuruzi batandukanye bacururiza mu Mujyi rwagati ahazwi nka “Quartier Commercial” binubiraga umuriro bahabwaga ucikagurika

    Imiyoboro ishaje yo muri “Quartier Commercial” yateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato yahinduwe

    Umuyoboro wanyuraga hasi wasimbuwe

  • Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri Twitter ko iryo huriro ryakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rihuriramo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi.

    Ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’uyu muryango n’abandi.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    Abakuru b’ibihugu baryitabiriye bahuye mu gihe Isi igihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ingaruka cyagize ku mibereho y’ikiremwamuntu muri rusange.

    Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ubukungu bwa Afurika bwagabanutseho 2.1%, ndetse Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko uyu mugabane ukeneye hafi miliyari $345 kugira ngo ubashe guhangana n’ingaruka zasizwe n’icyorezo.

    Mu ihuriro ryabereye mu Bufaransa ku murongo w’ibyigwa harimo no kureba uko icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19 ku bukungu bwa Afurika cyazibwa.

    Afurika isanzwe ifite amadeni menshi ibereyemo ibihugu bikize aho igice kinini cy’umwenda ibereyemo amahanga kiganje cyane muri Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo]. Abasesenguzi b’Ubukungu ku Mugabane wa Afurika mu bihe bitandukanye bagaragaje ko hakenewe kugira icyakorwa ngo ibyo bihugu bibe byabisonera cyangwa bibyongerere igihe cyo kwishyura.

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika iri kubera i Paris

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye ku wa 18 Gicurasi 2021

    Ihuriro ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi

    Muri iryo huriro harebwe uko ubukungu bwa Afurika bwazahurwa nyuma y’icyuho bwatewe na COVID-19

  • Bwa mbere, Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter –

    Bubinyujije kuri Twitter yabwo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iki kiganiro kizakorwa ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 guhera saa Cyenda z’amanywa kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

    Ibi biganiro bizibanda ku butaka n’uburyo bwo gukemura ibibazo birimo, bizatambuka mu buryo bwa live kuri Twitter, YouTube y’Umujyi wa Kigali na Facebook ndetse bikazananyura kuri televiziyo.

    Insanganyamatsiko y’icyo kiganiro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali azagirana n’abaturage iragira “Bona ibyangombwa byo kubaka ku gihe.’’

    Hazaganirwa ku bijyanye n’imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka, ibibazo bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ibibazo bizatangwa binyujijwe kuri Twitter y’Umujyi cyangwa hakazifashishwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri 0789448873.

    Iyi gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage yakiriwe neza ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo berekanye ko banyuzwe nayo.

    Uwiyita Jean Paul yashimye Umujyi wa Kigali avuga ko ‘watangije gahunda nziza’.

    Nshimiyimana Emmy yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kubaza ibibazo amaranye igihe.

    Yakomeje ati “Ikiganiro tuzagikurikirana kuko hari ibibazo tuba twifuza kubabaza.’’

    Ikiganiro cyateguwe n’Umujyi wa Kigali kiri mu rwego rwo kwegera abaturage binyujijwe muri gahunda izajya iba buri gihembwe yiswe #AskKigaliMayor #GaniraNaMeyaWaKigali. Hazajya hatangwa urubuga ku baturage bifuza kubaza cyangwa gutanga ubutumwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

    Gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage izajya iba buri gihembwe harebwa ku ngingo zitandukanye

    Bwa mbere Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter

  • Urw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ikirego cy’umuturage uvuga ko yatewe urushinge rukamuviramo ubumuga –

    Uyu muturage witwa Mukankwiro Angelique yajyanye Akarere ka Nyabihu mu nkiko nyuma y’umuforomokazi wo ku Kigo Nderabuzima cya Jomba wamuteye urushinge akavuga ko rwamuteye ingaruka zatumye acibwa akaguru.

    Mukankwiro n’abo mu muryango we baregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu muri Nzeri 2018, arega uyu muforomokazi ko yamuteye urushinge we avuga ko rutari rujyanye n’indwara arwaye rukamugiraho ingaruka zaje no kurangira agize ubumuga nyuma yo gucibwa akaguru.

    Uyu mubyeyi, umugabo we ndetse n’abana babo bose hamwe baregeraga indishyi ya miliyoni 97.8 Frw.

    Mu iburanisha, abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n’uyu muganga uvugwaho gutera urushinge umuturage rukamugiraho ingaruka, basabye urega kugaragaza ibimenyetso bigaragaza indwara yari arwaye cyangwa ibigaragaza ko urwo rushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Ni ibintu bashingiraga no kuri raporo ya muganga itarigeze igaragaza niba koko uyu muturage yaratewe urushinge rukamugiraho ingaruka zatumye agira ubumuga.

    Mu mwanzuro w’uru rukiko wasomwe mu Ukwakira 2018, rwagaragaje ko nyuma yo gusesengura iki kirego rusanga nta bimenyetso bigaragaza ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Mukankwiro yaje guhita ajurira mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze narwo ruza gusoma umwanzuro warwo ku wa 13 Nyakanga 2020, aho rwagumishijeho icyemezo cyafashwe n’Urwisumbuye rwa Rubavu.

    Uyu mubyeyi yaje kwitabaza Urukiko rw’Ubujurire ruri mu Mujyi wa Kigali ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, rutangira kuburanisha inzitizi zagaragajwe n’abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n’uyu muforomokazi.

    Ni inzitizi zishingiye ku kuba barasabye Urukiko rw’Ubujurire gutesha agaciro iki kirego nyuma yo kurugaragariza ko inkiko zose zabanje, uregera indishyi atigeze agaragaza ibimenyetso bishimangira ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ashingiye ku itegeko rigena ububasha bw’Inkiko, yasabye uwunganira Mukankwiro kugira icyo avuga kuri izi nzitizi zatanzwe n’abahagarariye Nyabihu, avuga ko nk’uko babigaragaje mu gutanga ikirego, hari ingingo zirengangijwe n’abacamanza bo mu nkiko zabanje.

    Mu iburanisha rya none, umuturage wareze ntiyagaragaye mu rukiko kuko afite ubumuga, yari ahagarariwe n’abamwunganira mu buryo bw’amategeko.

    Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko umwanzuro ku kuba niba ubujurire bwa Mukankwiro buzaburanishwa cyangwa butageshwa agaciro, uzasomwa ku wa 11 Kamena 2021.


  • Niragire wamamaye muri sinema yaguze imodoka y’akataraboneka ya miliyoni 150 Frw –

    Iyi modoka uyu mugore yaguze, ni umwe mu zigezweho zitungwa n’abifite kandi zubashywe ku Isi. Ni ubwoko bw’imodoka zigenda ahantu hose n’ahari imisozi bitewe n’uko zigiye hejuru.

    Niragire yabwiye IGIHE ko iyi modoka yayiguze nko kwihemba kubera umurava yakoranye akabasha kugera kuri byinshi birimo no gushinga Genesis TV imaze igihe gito itangiye gukora.

    Ati “Iyi modoka ni igihembo cy’umurava nakoranye kuva kera. Numvaga hari igihe nzihemba ikintu nk’iki kandi ndashimira Imana ko yabinshoboje. Ndasaba abana b’abakobwa kujya bakorana umwete umurimo wose berekejeho amaboko kuko aribwo bazagera ku nzozi zabo nk’uko biri kugenda bimerera.”

    Iyo modoka yakorewe muri Australie n’uruganda rwa Magna Steyr rumaze igihe rukora ubu bwoko bw’izi modoka za Mercedes.

    Niragire yatangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara muri nyinshi zakunzwe. Yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.

    Kuri ubu uyu mubyeyi nubwo yagize televiziyo ye bwite, ntibimubuza gukina filime. Aheruka kugaragara muri filime ye yitwa ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

    Akunda kugira inama abagore by’umwihariko bacyitinya, abasaba kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

    Ati “Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.”

    Genesis TV ya Niragire yibanda cyane mu myidagaduro, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Iyi televiziyo nshya yatangiranye n’abanyamakuru batandukanye biganjemo abakiri bashya muri uyu mwuga nawe arimo ndetse anafiteho ikiganiro yise ‘Queen of hillywood’.

    Uretse iyi modoka asanzwe afite na televiziyo

    Niragire ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze imodoka ihenze

    Uyu mugore yavuze ko iyi modoka ari igihembo yihaye cyo gukora cyane