Tag: featured

  • Huye: Imiryango irenga 400 yashegeshwe n’amakimbirane –

    Ayo makimbirane akunze kuba ashingiye ku gucana inyuma, ku mitungo no ku bwumvikane buke hagati y’abashakanye bigatuma bahohoterana, rimwe na rimwe akabyara ingaruka mbi zirimo no kwicana.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, begereye ingo zirimo amakibirane bazifasha kuyasohokamo.

    Ati “Habaruwe imiryango irenga 400 mu mirenge yose, abagera kuri 145 bamaze kuyavamo binyuze mu biganiro n’amahugurwa bahabwa no gukemura ibiyatera. Bikorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi, abafatabyabikorwa n’inshuti z’umuryango.”

    Hagamijwe gukumira amakimbirane yo mu ngo hakiri kare, urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza ruri gutozwa uburyo bwo kuyakumira no kuyakemura igihe abayeho kandi bigakorwa nta wuhutajwe.

    Bari kubitozwa na Association Modeste Et Innocent (AMI) mu mushinga wayo ugamije gutoza urubyiruko gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza.

    Umukozi muri AMI ushinzwe amahugurwa no gukurikirana amatsinda, Pasiteri Anicet Kabalisa, yavuze ko bateguye icyo gikorwa kuko bazi neza ko iyo abakiri bato bigishijwe gukora icyiza hakiri kare, bitanga icyizere cyo kuzagira umuryango uzira amakemwa.

    Yavuze ko abiga mu mashuri makuru na za kaminuza ari abanyabwenge ariko bakwiye no kongeraho kugira ubumuntu.

    Ati “Usanga rimwe na rimwe abantu baba bataratojwe gukemura ibibazo bakiri bato, babikora bakoresheje imbaraga z’umurengera zitatekerejwe bigateza ibindi bibazo. Hari uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro bigatuma abantu basigara biyunze. Ni byo twifuza nka AMI.”

    Yakomeje avuga ko bashaka ko urubyiruko rwize rugira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa.

    “Turashaka ko mu byo aba banyeshuri biga mu ishuri nibagera aho bagomba kubishyira mu bikorwa, bazajya bamenya no gukemura ibibazo bazasanga muri sosiyete mu buryo bwa gihanga bufasha abantu kwishakira ibisubizo, ariko cyane cyane tureba ibibazo byugarije sosiyete birimo ihohoterwa ryo mu ngo, amakimbirane n’ibindi.”

    Bamwe mu banyeshuri bongerewe ubumenyi ku kwirinda amakimbirane no kuyakemura bavuze ko ibyo batojwe bizabafasha kumenya kubaho muri sosiyete no kuzubaka ingo zizira ihohotera.

    Uwiringiyimana Jean Paul ati “Twamenye ko amakimbirane yo mu ngo agira ingaruka mbi ku bantu benshi, twamenye ko tugomba kuyakemura ntawe duhutaje. Icya mbere ntahanye ni ukwirinda amakimbirane njyewe ubwanjye kandi nkaharanira kwirinda kugira uwo nahohotera.”

    Uwitonze Alexia we yavuze ko nubwo hari ubumenyi asanganwe bwo mu ishuri, hari n’ubundi yungutse bugiye kubafasha mu mibereho.

    Ati “Twebwe ubwacu tugomba kugira ubumuntu mbere y’ibindi byose kuko kugira ngo ubashe gufasha abantu gukemura ibibazo bafitanye, nawe ubwawe ugomba kuba wifitemo ubunyangamugayo ukababera urugero rwiza.”

    Kuri iyi nshuro abanyeshuri bagera kuri 25 ni bo bongerewe ubumenyi. Bimwe mu byo bigishijwe, birimo uburyo umuntu akemura ikibazo yirinda guteza ikindi, uburyo bwo kubaka umubano uzira amakaraza hagati y’umuntu n’undi, uburyo bwo kwiteza imbere n’ibindi.

    Abiga muri Kaminuza bibukijwe ko ubwenge bahaha bakwiye kongeraho kugira ubumuntu

    Pasiteri Anicet Kabalisa yavuze ko abiga mu mashuri makuru na za kaminuza ari abanyabwenge ariko bakwiye no kongeraho kugira ubumuntu

    [email protected]


  • Nshimiyimana ureganwa na Rusesabagina yabwiye urukiko ko yabaga muri FLN atazi MRCD –

    Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 hireguye abarimo Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Urukiko rwatangiye rwumva ubwiregure bwa Nshimiyimana Emmanuel wasorejweho iburanisha ryo ku wa 14 Gicurasi, wavuze ko yinjijwe mu mitwe ya FDLR na CNRD ku gahato, agatekereza gutoroka ariko agatinya ibihano bikomeye birimo n’urupfu byahabwaga uwaketsweho kwitandukanya na yo.

    Nshimiyimana yakomeje abwira Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare ku ngufu ubwo yari muri RDC, aho yagiye yifashisha ibisubizo by’abandi basirikare babanye muri iyo mitwe kandi bari abayobozi na bo babwiye ubushinjacyaha mu bihe bitandukanye ko “batwinjije mu gisirikare ku gahato”.

    Umucamanza yabajije Nshimiyimana impamvu akomeza kuvuga ko yinjijwemo ku gahato, asubiza ko ashaka kumvikanisha ko kuba muri iyo mitwe adakwiye kubikurikiranwaho.

    Nshimiyimana kandi yabwiye Urukiko ko FLN yari azi itandukanye n’Impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina nk’uko yari yabisobanuye ku wa 14 Gicurasi.

    Yavuze ko atazi MRCD, ahubwo ko we ibyo azi ari uko FLN cyari igisirikare cya CNRD.

    Yagize ati “No mu butumwa baduhaga bwabaga bwasinyweho na CNRD/FLN, ibyo bya MRCD ntabyo nzi nta n’ibyo nigeze mbona.”

    Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko igihe cyose yamaze muri CNRD/FLN yari azi ko Umugaba we Mukuru ari Lt Gen Irategeka Wilison kuko ari na we wabahaga amabwiriza, ati “Paul Rusesabagina sinari muzi”.

    Yabwiye Urukiko ko kuva mu 2018 kugeza igihe yafatiwe yabaga muri FLN atazi Rusesabagina na MRCD.

    Umwunganizi wa Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko umukiliya we yinjijwe mu gisirikare ari umwana kuko n’imyaka ye irabigaragaza kuko ‘yavutse mu 1994” bivuze ko yahunze akiri muto.

    Uwo munyamategeko yavuze ko umukiliya we “yakoreshejwe icyaha ku gahato kandi ari n’umwana udafite gutekereza”, bityo ko ibyo yakoze byose icyo gihe atabibazwa.

    Ingingo ya 86 y’amategeko ahana ni yo yifashishijwe, uwo munyamategeka avuga ko umukiliya we yafatiwe ku ishuri, akaba adakwiye gukurikiranywaho ibyaha byose yaba yarakoreye muri iyo mitwe.

    Umucamanza yabajije Umunyamategeko wa Nshimiyimana uko byagenda mu gihe uwahajyanwe ku gahato yakomeje kuhaba, amusubiza ko “bari muri iyo ,mitwe babaga bari gucungirwa hafi” ku buryo batahava.

    Ikibazo cy’imyanzuro yari inyuranye hagati y’uwa Nshimiyimana n’Umunyamategeko we, hanzuwe ko hakoreshwa uwa Nshimiyimana uvuga ko “atishyuriwe amashuri na CNRD ahubwo yayitorotse agasubira ku ishuri” kuko ngo yasize CNRD i Walikale, aratoroka ajya gukomereza amashuri i Rutshuru.

    Hagarutswe ku ruhare rwa Mukandutiye mu bukangurambaga bwo gushaka abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba

    Ubwo hari hagezweho ubwiregure bwa Kwitonda André wunganiwe na Me Mugabo Shariff Yusuf, Me Mugabo umwunganira yatangiye asobanura ko umukiliya we adakwiye gukurikiranywa n’inkiko ahubwo yasubizwa mu buzima busanzwe.

    Yifashishije Iteka rya Minisitiri n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’amwe mu mategeko y’igihugu yanatangiye kubahirizwa, abwira Urukiko ko “abacengezi” bo mu mitwe yo mu mashyamba ya RDC bemerewe gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe badakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside,biby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Yavuze ko muri ibyo byaha byose ntacyo Kwitonda aregwa, bityo ko atakurikiranywa.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba bakoresha “iterabwoba n’igitutu” kugira ngo binjize abantu muri iyo mitwe, no “kubeshya ibyo bazakora” kandi bihabanye n’ukuri.

    Aha yagaragazaga ko ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba Kwitonda aregwa bitakozwe ku bushake.

    Yifashishije inyandiko nyamerika,Torry DeAngelis yitwa “Understanding Terrorism” yasobanuye uko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba babwira abo bayoboye ko ibikorwa bakora birimo no “ kuba batera Leta” atari ikibazo.

    Uwo mwanditsi yanagaragaje ko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba bizeza abo bayinjizamo ko nibahagera ariho bazabona ubwisanzure.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko bamwe mu bari barahungiye muri RDC batahutse mu 2019 bakabazwa impamvu batatahutse kera, bagasobanura ko “bababwiraga ngo mu Rwanda hari ubwicanyi n’inzara”.

    Ni ubuhamya bwari bwateguwe mu buryo bw’amashusho, burimo abahunze bafite imyaka 18 na 20 mu 1994.

    Abo batangabuhamya ngo bavuze ko bakiri mu mashyamba bahabwaga amakuru y’ibinyoma ababwira ko abo baziranye babaga mu Rwanda bamwe bampfuye abandi bafunzwe, ibintu byatumaga badashishikarira gutahuka.

    Me Mugabo yagaragarije Urukiko bimwe mu bisubizo byagaragajwe n’abatahutse bavuze ko kujya mu mitwe byabayemo n’ubukangurambaga bwa bamwe mu bareganywa na Kwitonda muri uru rubanza.

    Yageze ku mukobwa w’imyaka 15 witwa Manizabayo Benitha watanze ubuhamya ku wa 2 Werurwe 2020, wabwiye ubugenzacyaha ko Mukandutiye Angelina ari we wabashishikarizaga kujya mu gisirikare.

    Yavuze ko Manizabayo yagize ati “Hari umugore witwa Angelina, ni we wadushishikarizaga kukijyamo[igisirikare], ariko n’ubundi byari itegeko kuko ntawabyangaga.”

    Me Mugabo yanagaragaje ko umukiliya we kuba ataravuye muri iyo mitwe mbere yo gufatwa kwabaye ugutinya ibihano nk’uko na bagenzi be babigarutseho biregura.

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi ureganywa n’abagabo 20 ibyaha by’iterabwoba. Yatahutse mu 2019 avuye mu barwanyi ba FDLR. Mbere yo gutahuka yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye mu yari komine Nyarugenge mu 1994, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

    Me Mugabo Shariff Yusuf wunganira Kwitonda yagaragaje ko Angelina Mukandutiye yakoze ubukangurambaga mu kwinjiza abarwanyi muri FDLR

    Umucamanza Mukuru yabajije abiregura impamvu batitandukanyije n’imitwe y’iterabwoba mbere y’uko bafatwa, bavuga ko batinyaga ibihano bikakaye bashoboraga guhabwa birimo n”urupfu

    Me Mugabo Shariff Yusuf wunganira Kwitonda yabwiye Urukiko ko bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Mukandutiye Angelina yakoze ubukangurambaga bwo kwinjiza abantu mu mitwe y’iterabwoba

    Kwitonda André ni umwe mu bireguye kuri uyu wa 19 Gicurasi, avuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gahato

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Huye: Abanyeshuri ba UR mu bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bari mu kabari kari i Ngoma mu Mujyi wa Huye. Ubusanzwe mu Karere ka Huye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko abantu bose bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa Moya z’umugoroba.

    Abafashwe barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, abimenyereza umwuga w’ubuganga n’abandi batandukanye. Harimo ab’igitsina gore batanu.

    Bose bahise bajyanwa muri Stade Huye bararamo, bukeye barigishwa bacibwa amande y’ibihumbi 10 Frw buri wese kandi bakaba bagomba kwimpimisha Covid-19 biyishyuriye naho nyiri akabari we agomba gucibwa ibihumbi 200 Frw.

    Ibyo bihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yongeye gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi cyandura cyane kigakwirakwira vuba.

    Yavuze ko abazajya bafatwa bayarenzeho bazajya bahabwa ibihano.

    Ati “Nta n’umwe uri hejuru y’amabwiriza kuko Covid-19 ntawe itinya. Abanyeshuri niba biyemeje kujya mu kabari, ni uko bafite ubushobozi.”

    Usibye abo bafatiwe mu kabari, mu Mujyi wa Huye hari na restaurant zafunzwe bitewe n’uko zisigaye zicururizwamo inzoga.

    Sebutege yavuze ko hari n’abasigaye bajya kunywera ahantu haba amacumbi babona ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano zije bakirukira mu byumba kuryama, abasaba kubireka kuko amayeri nk’ayo yamaze gutahurwa.

    Abafatiwe muri ayo mayeri basabye imbabazi bavuga ko batazabyongera kandi bagiye kurushaho kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yongeye gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi cyandura cyane kigakwirakwira vuba

    Bose bahise bajyanwa muri Stade Huye bararamo, bukeye barigishwa bacibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kuri buri wese

    Abafashwe barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, abimenyereza umwuga w’ubuganga n’abandi batandukanye. Ab’igitsina gore bari batanu

    [email protected]


  • Igisubizo cya Perezida Kagame ku wamubajije niba ashyigikiye ko Uganda yohereza ingabo muri Congo –

    Aya makuru yatangiye gucicikana mu itangazamakuru ku wa 16 Gicurasi 2021. Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Chimp Reports cyatangaje ko Leta ya Uganda iteganya kohereza abasirikare bayo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

    Aba basirikare ngo bazaba bafite ubutumwa bwo gucunga umutekano mu bikorwa byo kubaka imihanda muri iki gihugu izoroshya ubuhahirane, kunoza umutekano no kubaka inganda mu Burasirazuba bwa Congo.

    Uretse ibi kandi ngo biteganyijwe ko bazafatanya n’Igisirikare cya RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa ADF urwanya Leta ya Uganda.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko ibi bikorwa biri gukurikiranwa na murumuna wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh, Umuhungu we akaba n’Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo, Special Forces, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi.

    Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Wilson Mbandi, ngo ni we uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri gahunda zo gukurikirana ibi bikorwa umunsi ku munsi.

    Nta kibazo mbibonamo…

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na France 24 yabajijwe icyo atekereza ku kuba Uganda igiye kohereza abasirikare muri Congo ndetse no ku byo Perezida Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko na Kenya ishobora kubigenza ityo.

    Umunyamakuru Marc Perelman amubajije niba ashyigikiye ko ibi bihugu by’amahanga byohereza ingabo muri Congo, Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko nta kibazo abibonamo kuko ingabo z’amahanga zisanzwe ziri muri Congo.

    Ati “N’ubusanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari ingabo z’amahanga, abanyamahanga baturutse mu bilometero birenga ibihumbi 10, ndi kuvuga Umuryango w’Abibumbye.”

    “Niba uri kubona abanyamahanga nk’ikibazo gikomeye, n’ubundi twaba dusanganywe ikibazo kinini kuko ni iki umuntu uturutse muri kilometero ibihumbi 10 azi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko turabafite hariya.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro.

    Ati “Icya kabiri nshyigikiye ko RDC ibasha gufata umwanzuro itekereza ko iboneye kandi ikawukurikiza, RDC igomba kwifatira imyanzuro ku giti cyayo, ikagira uburenganzira bwo kubikora. Niba bashaka gukorana n’abaturanyi babo, kubera iki abantu bashobora kubibona nk’ikibazo ? Umuturanyi uwari we wese bashaka gukorana nawe yaba Uganda, u Rwanda, Angola, Congo Brazzavile, Zambia, Tanzania, u Burundi, hari abaturanyi benshi ba Congo.”

    “Niba bashaka gukorana nabo mu guhangana n’ikibazo runaka batekereza ko igihugu iki n’iki gishobora kubafasha gukemura, ndatekereza ko twese tugomba kubyemera, ikindi kuri njye icy’ingenzi ni uko igihe babikoze mureke turebe umusaruro. Nzi neza ko babikora bateganya gukemura ikibazo runaka atari gusa kuba abantu baza bagateza ikindi kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko bitari bikwiye ko hagira igihugu kinenga kuba ibihugu by’ibituranyi bya Congo byakoherezayo abasirikare ngo kuko n’Umuryango w’Abibumbye uhafite ingabo zihamaze imyaka 24 kandi zarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke.

    Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo abona mu kuba Uganda cyangwa ikindi gihugu cy’igituranyi cyakohereza Ingabo muri Congo igihe impande zombi zabyumvikanyeho kandi bifite impamvu

  • Biratangaje uburyo Andrew Mwenda yita abantu ababeshyi ariko agakorana nabo –

    Ikibabaje ni uko iryo somo ryahise ryibagirana rikimara kwandikwa, kuko ’The Independent’, ikinyamakuru cya Mwenda, cyagiye giha rugari bamwe muri abo bantu bifuza gusebya Abanyarwanda n’abayobozi babo binyuze mu kugoreka amateka yabo.

    Ibi byakozwe mu nkuru ifite umutwe ugira uti ‘Kwibuka Jenoside yo mu Rwanda’ yanditswe na André Gichaoua. Iyi nkuru yabanje gutangazwa mu kinyamakuru The Conversation mbere y’uko yongera kugaragara mu kinyamakuru cya Independent (cya Andrew Mwenda), gusa mu by’ukuri, iyi nkuru yari imeze nk’igamije kugerageza guhindura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    N’ubwo Gichaoua agerageza gusesengura amateka yo kwibuka mu Rwanda, ntagaragaza bimwe mu bintu by’ibanze umuntu yakwiteze kubona cyane cyane ko asanzwe yiyita impuguke ku Rwanda.

    Nk’urugero, hari ikintu gikomeza kugenda kigaruka, kigize ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigaruka ku nyito n’ikoreshwa rya “Jenoside yakorewe Abatutsi”. Iki yagikoresheje mu kugaragaza ko igice kimwe cy’Abanyarwanda cyari gifite ibyago byo kumarwaho. Kuri Gichaoua n’abandi bafite imitekerereze imwe, ngo “Iyi nyito yirengagiza abandi bantu bishwe bazize ubundi bwoko.”

    Aha icyibazwa ni uburyo umuntu aba ‘inararibonye’ ku Rwanda rwa nyuma ya jenoside atanashobora kumva igisobanuro cy’ijambo Jenoside, kandi ari igikorwa cy’ingenzi cyane cyanagize uruhare mu buzima bwose bw’Abanyarwanda kuva mu 1994.

    Umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya no guhana icyaha cya Jenoside usobanura neza ko iki cyaha kigizwe n’ibikorwa bifite intego yo kugirira nabi, igihugu, ubwoko, abantu bahuje uruhu cyangwa bahuje imyemerere hagamijwe kubamaraho.

    Nk’uko byagarutsweho na Valentine Rugwabiza, Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’uwo Muryango yavuze ko “Tariki 16 Kamena 2006; Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeje neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho mu Rwanda.”

    Rugwabiza yongeyeho ko “Kuba hari abandi bishwe muri Jenoside bidakwiriye kwitwa Jenoside. U Rwanda rwiteguye kwakira ibimenyetso byakwerekana ko hari abandi baturage, bari hanze y’ubwoko bwagombaga kumarwaho, bemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kwibukwa byabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibitari ibyo, ntabwo bihabwa ikaze mu Rwanda.”

    Mu yandi magambo, The Independent ntiyakabaye yaratanze urubuga ku wiyita inararibonye kugira ngo asebye u Rwanda kuko abanyamakuru bayo bakabaye baramenye ibyo Ambasaderi Rugwabiza yibukije buri wese [bityo ntibatange umwanya wo gutangarizaho ibitaremejwe n’umuryango w’Abibumbye].

    Biragaragara ko rero ibi binyoma ari byo Gichaoua ari kugerageza gukwirakwiza. Barimo gusebya no kuvuga ibinyoma kuri uyu mwanzuro urwanya Jenoside ariko ntibafite ubushobozi bwo kugaragaza ibimenyetso binyomoza u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane nk’umwanzuro wa 74/273 [wemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi bityo ukagena ko Umuryango w’Abibumbye ugomba kujya ubibuka]. Uwo mwanzuro ufite umutwe ugira uti ‘Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Kuba rero ibi binyoma bihabwa urubuga n’ikinyamakuru cya Mwenda, ni ikintu kibabaje. Impamvu ni uko Mwenda ubwe yakunze kwandika kuri izo nararibonye zo mu mahanga zakomoje gusebya Afurika, ku buryo umuntu yamufata nk’uzi ukuri kw’amateka y’ibyabaye, bikaba bitumvikana ukuntu asubira inyuma agaha umwanya za nararibonye zigamije kugoreka amateka ya Afurika, nyamara ari ikintu nawe ubwe yarwanyije.

    Hejuru y’ibyo isesengura rigaragaza ko mu Isi ya Guichaoua, ubwenge n’ubumenyi byo mu ishuri bitajyana n’amahame n’imyitwarire iboneye iranga umuntu. Urugero, Guichaoua avuga ko “Mu 2014 u Rwanda rwinjiye mu cyiciro cya nyuma cya gahunda yarwo rusange yo kwibuka Jenoside” aho ngo “Intego yayo yari uguhatira abantu kwemera no kwibuka Jenoside yo mu Rwanda nk’ihame rikwiye hirya no hino ku Isi.”

    Guichaoua ntiyumva ko niba koko u Rwanda rwarahatirije ibindi bihugu gukora igikwiye, byagakwiye kugaragaza ibibazo bikomeye Isi ifite [kuko bitakabaye ngombwa ko u Rwanda ruhatira abandi gukora igikwiye ahubwo bakabaye bakizi]. Ibi rero bishimangira uburyo ubuzima bw’Abanyafurika budahabwa agaciro nk’ubw’abandi.

    Urwiganwa rw’Abanyafurika ku myitwarire imeze gutya ku bavandimwe babo, nk’uko The Independent yabikoze iha urubuga ibitekerezo bigoreka amateka bya Guichaoua, rugomba kutwibutsa ko imico nk’iyi ubwayo iva ku myumvire itariyo ishingiye ku moko twe Abanyafurika twimakaje kandi tukaba tuyikomeyeho.

    Ikindi, ntibyumvikana uburyo ‘Umuhanga’ w’Umufaransa avuga ko kwibuka k’u Rwanda “kwavanzwe na gahunda za politike na dipolomasi” mu gihe mu by’ukuri imbwirwaruhame za Perezida Kagame Guichaoua yasesenguye mu buryo butari bwo, zibanda cyane ku mayeri yo guhakana Jenoside yifashishwa n’ibihugu byatereranye u Rwanda mu 1994, by’umwihariko ibirimo u Bufaransa, bwatanze ubufasha mu bya dipolomasi n’igisirikare ka ba jenosideri.

    Birumvikana ko aya mayeri agizwe no kwinangira ndetse no kwanga gukoresha inyito yemewe n’amategeko ya Jenoside yakorewe Abatutsi; “Yashimangiwe bidashidikanywaho kandi ikaba idasaba ibindi bimenyetso [kugira ngo yumvikane]”- nk’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa Arusha rwabitegetse, gutanga urubuga ku bahakana Jenoside mu binyamakuru bikomeye byo mu mahanga no muri za kaminuza, nabyo bigize uwo mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yaragize ati “Guhakana Jenoside ni ikintu kibi cyane. Jenoside ntiyatangiye ku munsi umwe runaka. Ifite amateka maremare. Kuki impunzi ari cyo kintu u Rwanda rwoherezaga hanze cyane kurusha ibindi? Kuki abantu bamwe bakomeje gukandamizwa imyaka myinshi? Kuki abantu bamwe bakomeje kwicwa kuva muri za 1950?”

    “Kuki imirambo imwe yakomeje kujugunywa mu migezi ngo isubijwe muri Nil, aho bivugwa ko bakomotse? Kuki ababyeyi bamwe bishe abana babo bari bafite uko basa kwihariye? Nta na kimwe muri ibyo cyatangiranye n’ihanurwa ry’indege. None se wavuga ko ibyo byaturutse kuki?”

    Iyo Guichaoua aza kuba inararibonye, ntiyari kuba akinisha [gupfobya] igikorwa ndengakamere cy’aho abantu b’inzirakarengane mu 1994 bibasiwe hagamijwe kubarimbura. Ndetse ntiyari kwigira umusesenguzi ku bikorwa byo kwibuka mu Rwanda, yirengagije uko bikorwa na buri jambo rivugwa by’umwihariko ku bikorwa by’amatsinda ahakana Jenoside akomeje gukura, ndetse bigaragara ko nawe ari umwe mu bayagize abishyigikiwemo na The Independent.

    Iyaba Guichaoua yarumvise neza imbwirwaruhame za Perezida Kagame mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, yakabaye yarumvise ko no mu kwibuka 26, koko ‘ntaho avuga by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi” kubera impamvu yoroshye kuyumva. Abanyarwanda ntacyo bashinja Perezida wabo ngo wenda bakeke ko yaba na we ashyigikiye ‘ibya Jenoside itarabayeho ngo yakorewe Abahutu’. Aha niho isesengura rya Guichaoua ubwe rimutamaza.

    Kuvuga (Guichaoua) ko “ngo iyo mvugo yatumye anengwa n’imiryango y’abarokotse, ikavuga ko Kagame yatannye”ni ibinyoma bisa.

    Mu buryo bundi ahubwo, ibyo binyoma bishaka kwerekana ko kutavuga rumwe na Leta byemewe mu Rwanda kandi ko Perezida Kagame atigwijeho ububasha bwose, ngo abe umunyagitugu nkuko amatsinda y’abahakanyi ba Jenoside akunze kumugaragaza. Burya iyo ibinyoma byabaye byinshi, umubeshyi agera aho akibeshya akananirwa gupfundikiranya ibinyoma bye!

    Icya nyuma, umuntu wiyita inararibonye yakamenye neza ko n’ubwo hari ibintu u Rwanda n’u Burundi bihuriraho, ibi bihugu byombi bifite itandukaniro rinini mu mateka yabyo. Ikindi kandi, uko igihugu kimwe gikemura ibibazo byacyo, ni ibintu bikireba ku giti cyacyo nk’igihugu cyigenga, kuko ntabwo igihugu kimwe kiyoboye ikindi.

    N’ubwo hari ubwicanyi bwinshi ndetse na Jenoside bwabayeho mu Rwanda no mu Burundi kuva mu 1959-1961, 1965, 1969, 1972, 1988, 1973, 1993-1994 ndetse na 2015, uburyo byagarutsweho mu nyandiko ya Guichaoua ntacyo bwasobanuye, uretse kongera urujijo mu basomyi, ari nacyo Guichaoua agamije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nta muntu uhakana ko buri Munyarwanda yagizweho ingaruka na Jenoside n’intambara yayibanjirije, ariko iyo bije ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuri kudahinduka kuko Jenoside yabaye mu Rwanda ari imwe gusa. Kugerageza gutesha agaciro uburemere bwayo, cyangwa kuyishyira mu cyiciro kimwe n’ibindi byaha bitwererwa FPR, bigaragaza inyungu za politiki Guichaoua akurikiranye muri rusange, n’ubwo agerageza kuzitwikiriza impamvu z’ubushakashatsi.

    Niba abandi Banyafurika bashaka gukurikiza inyigisho za Reyntjens na Gichaoua ku bijyanye na Jenoside, ni uburenganzira bwabo. Abanyarwanda bafashe amahitamo akwiye kandi bazi amateka yabo. Kuri Mwenda, ashobora kuba asobanukiwe imyumvire y’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’imikorere y’Abanyamakuru baho, gusa ntibimubuza kugira uruhare mu bikorwa byabo byo kugoreka amateka y’u Rwanda.


  • Niragire wamamaye muri sinema yaguze imodoka ya miliyoni 150 Frw –

    Iyi modoka uyu mugore yaguze, ni umwe mu zigezweho zitungwa n’abifite kandi zubashywe ku Isi. Ni ubwoko bw’imodoka zigenda ahantu hose n’ahari imisozi bitewe n’uko zigiye hejuru.

    Niragire yabwiye IGIHE ko iyi modoka yayiguze nko kwihemba kubera umurava yakoranye akabasha kugera kuri byinshi birimo no gushinga Genesis TV imaze igihe gito itangiye gukora.

    Ati “Iyi modoka ni igihembo cy’umurava nakoranye kuva kera. Numvaga hari igihe nzihemba ikintu nk’iki kandi ndashimira Imana ko yabinshoboje. Ndasaba abana b’abakobwa kujya bakorana umwete umurimo wose berekejeho amaboko kuko aribwo bazagera ku nzozi zabo nk’uko biri kugenda bimerera.”

    Iyo modoka yakozwe n’uruganda rwa Magna Steyr rumaze igihe rukora ubu bwoko bw’izi modoka za Mercedes.

    Niragire yatangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara muri nyinshi zakunzwe. Yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.

    Kuri ubu uyu mubyeyi nubwo yagize televiziyo ye bwite, ntibimubuza gukina filime. Aheruka kugaragara muri filime ye yitwa ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

    Akunda kugira inama abagore by’umwihariko bacyitinya, abasaba kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

    Ati “Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.”

    Genesis TV ya Niragire yibanda cyane mu myidagaduro, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Iyi televiziyo nshya yatangiranye n’abanyamakuru batandukanye biganjemo abakiri bashya muri uyu mwuga nawe arimo ndetse anafiteho ikiganiro yise ‘Queen of hillywood’.

    Uretse iyi modoka asanzwe afite na televiziyo

    Niragire ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze imodoka ihenze

    Uyu mugore yavuze ko iyi modoka ari igihembo yihaye cyo gukora cyane

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Portugal –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byifashishije urubuga rwa Twitter, byatangaje ko uyu munyapolitiki yahuye na Kagame kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

    António Santos da Costa ni Minisitiri w’Intebe wa 119 wa Portugal kuva mu Ugushyingo 2015 akaba umunyamategeko n’umunyapolitiki wabaye mu nshingano zitandukanye.

    António Santos da Costa yabaye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 1999 kugeza mu 2002, Minisitiri w’Ubutegetsi kuva mu 2005 kugeza mu 2007 na Meya wa Lisbon kuva mu 2007 kugeza mu 2015 n’ibindi.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, mu 2017 cyatangaje ko Portugal ari cyo gihugu cyari ku isonga mu ishoramari ry’abanyamahanga ryanditswe mu Rwanda kikaba cyari cyihariye 23.8%.

    Icyo gihe Portugal, igihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyashoye miliyoni 398 z’amadolari ya Amerika cyari gikurikiwe n’u Bwongereza bwashoye miliyoni 203.1 z’amadolari.

    Muri iri shoramari harimo iry’ikigo cyo muri Portugal, Mota Engil cyari cyahawe isoko ryo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Portugal, António Luís Santos da Costa

  • Gicumbi: Bafashwe bahinduye ishyamba akabari –

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko aba bantu bafashwe binyuze mu bikorwa byo kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa cyane ko uyu Murenge wa Rwamiko uherutse gushyirwa mu kato n’Inama y’Abaminisitiri.

    Ati “Nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’ubwandu bwa COVID-19 muri uyu Murenge wa Rwamiko Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko uyu murenge ujya mu kato ndetse abaturage bakaguma mu ngo zabo.”

    “Nyuma bamwe mu baturage baje kuduha amakuru ko hari abantu bashinze utubari mu ngo zabo abandi batwimurira ku misozi mu mashyamba, tukimara kubimenya Polisi ifatanyije n’izindi nzego twakoze igikorwa cyo gushakisha abo bantu tubasha gufatamo 14. Gusa kubera ko hari mu gitondo kare nta banywi bafashwe ahubwo hafashwe inzoga biteguraga gucuruza.”

    SP Minani yakomeje yibutsa abantu ko kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga utubari bitavuze ko abantu batwimurira mu ngo zabo cyangwa kujya kuzicururiza mu gasozi.

    Ati “Murabizi ko utubari tutemewe kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, turakomeza gufungwa, noneho hari umwihariko muri uyu Murenge wa Rwamiko kuko mwebwe mugomba kuguma mu ngo zanyu.”

    “Ntabwo COVID-19 ireba ngo uri mu gihuru cyangwa mu ishyamba ahubwo ihera ku cyuho uyihaye kandi igihe urimo kunywa inzoga ntabwo wibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mugomba guhindura imyumvire mu kubahiriza amabwiriza bityo namwe mukazakomorerwa mukabasha kugenderana n’abandi.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye kwibutsa abaturage muri rusange by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Rwamiko gufata iya mbere kugira ngo icyorezo kirangire, bakirinda icyatuma gikomeza gukwirakwira bakambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera, kubahiriza amasaha yo kuba bageze aho bataha ku mugoroba n’andi mabwiriza agenda atangwa.

    Aba bantu bose uko ari 14 nyuma yo kuganirizwa kuri COVID-19 bapimwe icyorezo ku kiguzi cyabo banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Abantu 14 bo muri Rwamiko iri mu kato bafashwe bagurishiriza inzoga mu ngo zabo no mu mashyamba

  • Perezida Kagame n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bashashe inzobe ku mateka ya Jenoside –

    Perezida Kagame yabonanye n’aba basirikare barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath na Col. René Galinié ku mugoroba wo ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Ibi biganiro kandi byari birimo Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990, ubu ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa n’abakoze Raporo ya Duclert igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gen Jean Varret, uri mu babonanye na Perezida Kagame yabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda, Mission Militaire de Coopération (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993.

    Mu gihe uyu mugabo wari mu Rwanda, yaje kumenya amakuru ko hari gutegurwa Jenoside, abimenyesha igihugu cye.

    Nyuma yo gutanga aya makuru, Gen Varret ngo yatangiye kumera nk’uwigijweyo n’abayobozi b’u Bufaransa, amakuru amwe atangira kujya ahererekanywa hagati y’ibiro bya Perezida Mitterrand n’abasirikare ntabimenyeshwe, kugeza igihe we ku giti cye yafashe umwanzuro wo gusezera, asimbuzwa Gen Jean-Pierre Huchon icyo gihe wari Colonel.

    Ubwo raporo ya Komisiyo Ducleret yajyaga hanze uyu mugabo yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Brig Gen Éric de Stabenrath, mu 1994 we yari Umuyobozi wa Opération Turquoise mu yahoze ari Gikongoro, mu gihe mugenzi we René Galinié yari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Yakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

    Mu butumwa ibiro bya Perezida w’u Rwanda byashyize kuri Twitter byavuze ko ibi biganiro byari bigamije gusasa inzobe ku mateka no kwibukiranye ibyabaye.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 yavuze ko yashatse guhura n’aba basirikare kugira ngo baganire ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda cyane cyane ibivugwa na Raporo ya Duclert ndetse n’iyakozwe n’uruhande rw’u Rwanda.

    Ati “Abasirikare ngiye guhura nabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bari mu bigize aya mateka akomeye twagize hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi natekereje ko ari gikorwa cyiza kongera kuganira muri uwo mujyo w’amateka niyo byaba ari igihe gito ariko ku bijyanye n’ibyagiye bivugwa muri izo raporo.”

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gusa Raporo ya Duclert iherutse gukorwa n’u Bufaransa, ifatwa n’u Rwanda nk’intangiriro nshya y’urugendo ruganisha ku mubano mwiza ushingiye ku kuri kw’amateka n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bari mu Rwanda muri Jenoside ndetse n’abagize Komisiyo Duclert

    Ubwo raporo ya Komisiyo Duclert yajyaga hanze Gen Varret yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ari kumwe na Gen Jean Varret, wabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993

    Nyuma y’ibi biganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

  • Perezida Kagame yashimye ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe mu duce twa RDC, agaragaza ibikeneye kunozwa –

    Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe guca intege ubugizi bwa nabi bukomeje kwibasira abasivili batuye muri ibi bice bikozwe n’inyeshyamba zo mu mitwe yitwaje intwaro.

    Umutekano muke umaze iminsi muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru watewe n’imitwe yitwaje intwaro yakunze kugaba ibitero shuma ku baturage, bigahitana bamwe, abandi bakava mu byabo. Kuva umwaka wa 2021 watangira, abaturage 300 bamaze kugwa muri izo ntambara z’urudaca.

    Iyo hafashwe umwanzuro wo gushyira ibice bitandukanye by’igihugu mu bihe bidasanzwe, biba bivuze ko hashyirwaho ingamba zikomeye zirimo kubuza abaturage kugenda cyangwa kuhinjira, gufata abakekwaho ibyaha bidasabye impapuro zibata muri yombi n’ibindi.

    Icyo kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, cyatumye hashyirwaho iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe ndetse ishobora kwiyongera. Itegeko Nshinga rya RDC riha Perezida ububasha bwo gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihe hari ibibazo bibangamiye ubwigenge cyangwa ubwisanzure bw’abenegihugu ku butaka bwacyo ndetse bigakoma mu nkokora imikorere isanzwe y’ibigo.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ubutabera n’ibindi, yashimangiye ko gushyiraho ibihe bidasanzwe ari ingenzi kuko bifasha mu gukemura ikibazo gihari.

    Ati “Kuri njye, gushyiraho ibihe bidasanzwe ni ukuvuga ko hari ikibazo gikomeye, hanyuma dufate ingamba zadufasha kubona uburyo bwo gutangira guhangana nacyo.’’

    Yavuze ko icyemezo cya Perezida Félix Tshisekedi na we yari kugifata ariko kigakurikirwa n’ingamba zihamya zo kugikemura burundu.

    Ati “Ni yo mpamvu mvuga ko ari ibintu bikwiye gukorwa, kuri njye nari kubikora ariko nkanashyiraho gahunda ihamye yo kubikurikirana mu buryo bukwiye, bitari ukubica hejuru hashira imyaka itanu ukazongera kuba ufite cya kibazo cyangwa cyararushije gukomera.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri RDC hakomeza kuvugwa ibibazo by’umutekano muke nyamara ingabo za Loni zimazeyo imyaka 24 zihari ariko zikaba ntacyo zikora cyangwa ngo hagire uzibaza icyo zagezeho muri icyo gihe cyose.

    Yakomeje ati “Wagiye hariya gukemura ikibazo, byagenze bite?’’ Yongeyeho ati “Ntekereza ko ari ugutsindwa gukomeye.’’

    Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu ntangiriro za 2019, umubano w’u Rwanda na RDC ushingiye ku buhahirane [ahatangijwe ingendo z’indege za RwandAir i Kinshasa], ubufatanye mu kugarura amahoro mu Karere hahashywa imitwe y’iterabwoba n’ibindi, warushijeho kuba mwiza.

    Perezida Kagame asubiza ku kuba u Rwanda na RDC byafatanya mu guhashya imitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, yavuze ko icy’ingenzi ari uko kuri ubu hashobora kubaho ibiganiro mu gihe mbere byari bigoye.

    Abajijwe ku kijyanye no kuba u Rwanda rwakohereza ingabo zarwo muri Congo, yavuze ko impande zombi zizakomeza kubiganiraho.

    Ati “Ni byiza kureba niba byashoboka, ikiguzi cyabyo, inyungu zirimo kugira ngo ibyemezo bifatwe.’’

    Ni inshuro nyinshi, inzobere za Loni zikunze gutangaza ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC ndetse zitanga umusanzu wazo mu gutsintsura imitwe y’inyeshyamba ibarizwa ku butaka bw’iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko Loni ikora izo raporo ikwiye kwibaza impamvu u Rwanda rwajya muri Congo kandi ariyo ifite izo nshingano zo kubungabunga amahoro mu biganza byayo.

    Yagize ati “Kuba Loni ikora raporo imeze gutyo ni ugutsindwa muri Congo. Ni ugutsindwa gukomeye. Iyo tuhaba [ingabo z’u Rwanda] ntitwari kuba turi gutsindwa. Ndabizeza ko tutari kunanirwa gukemura ikibazo.’’

    Uburasirazuba bwa RDC bwatangiye kugaragaramo umutekano muke ku buryo bukomeye guhera mu 1994 ubwo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barimo n’abahoze mu gisirikare cya Leta, batsindwaga bagahunga.

    Icyo gihe hatangiye kuvuka imitwe itandukanye irimo iy’abahunze n’indi y’imbere mu gihugu yari igamije kwirwanaho ngo irengere abaturage. Iyo irimo FDLR-FOCA, FNL y’i Burundi na ADF yo muri Uganda.

    Kuva icyo gihe Agace ka Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo gakungahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere ntikarongera kugira ituze ndetse ni ko bimeze ku Ntara ya Ituri.

    Kuva mu Ugushyingo 2019, abarwanyi b’Umutwe w’Intangondwa z’Abayisilamu, bo muri Uganda, ADF [Amerika ifata nk’uw’iterabwoba], bamaze kwica abasivili barenga 1000. Mu mashyamba ya RDC, habarurwa imitwe yitwaje intwaro igera ku 122.

    Mu minsi ishize, Perezida Tshisekedi yasabye u Bufaransa ubufasha mu guhashya burundu Umutwe wa ADF ubarizwa muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, aho washinze ibirindiro kuva mu 1995.

    Urubuga Kivu Security Tracker rutangaza amakuru y’imibare yerekeye imvururu n’ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu, yerekanye ko mu gace ka Beni gusa abasivili barenga 1200 bishwe na ADF kuva mu 2017.

    Ingabo za FARDC zakoze ibikorwa bigamije gutsintsura aba barwanyi kuva mu Ukwakira 2019 ariko zananiwe guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivili.