Tag: featured

  • Umuhungu wa Gen Irategeka washinze CNRD yahishuye imikoranire ya se na Rusesabagina –

    Ibyo yabivuze kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi babo 19 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

    Mu gihe Urukiko rwumvaga ubwiregure bwa Ndagijimana Jean Chrétien, ari na we muto mu bo bareganywa muri uru rubanza, yavuze ko yafatiwe i Goma mu Burasirazuba bwa RDC, yagiye gufata amafaranga se yari yamutumye.

    Uyu musore w’imyaka 24 yabanje gushimira abatumye agera mu Rwanda. Ati “Mbere na mbere ndashimira abagize uruhare ngo ngezwe mu Rwanda kuko nahoraga mbibwira ababyeyi ariko ntibanyumve cyangwa bakabifata nk’aho ntacyo bivuze.”

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare na se ku gahato.

    Icyo gihe hari hashize amezi make CNRD ishinzwe [nyuma yo kwiyomora kuri FDLR FOCA], maze Gen Irategeka atanga itegeko ko umwana wese ugejeje ku myaka 18 mu mpunzi agomba kujya mu gisirikare kandi Ndagijimana yari ayigejejeho.

    Yakomeje ati “Ni ibintu mu muryango twarwanyije, Mama yaramfashije turabirwanya ariko nyine biba iby’ubusa”.

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko abandi bo muri uwo mutwe babyishimiye kuko “kubona umwana wa Perezida ari hamwe nabo byari ishema’’.

    Mu Ukwakira 2016 Ndagijimana yahise ajya guhabwa amasomo ya gisirikare ayarangiza muri Gicurasi 2017, asohoka afite ipeti rya Sous Lieutenant.

    -  Yavuze aho amafaranga se yakoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba yavaga

    Ndagijimana amaze kurangiza amashuri, yahawe umwanya mu buyobozi bwa CNRD aho yari yaragizwe umunyamabanga.

    Yabwiye Urukiko ko mu bihe bitandukanye Gen Irategeka Wilson yamwoherezaga kuzana amafaranga yabaga yohererejwe aturutse mu Bubiligi.

    Aho yasobanuraga uko yafashwe ku wa 9 Gashyantare 2018, na none yatumwe i Goma kuhazana amafaranga.

    Umucamanza Muhima Antoine yamubajije niba bwari ubwa mbere agiye kuyahafata, arasubiza ati “Ntabwo bwari bwo bwa mbere.”

    Yongeye aramubaza ati “Ikindi gihe wajyaga kureba ayo mafaranga yabaga yoherejwe na nde?”

    Ndagijimana arasubiza ati “Amazina ntabwo nyibuka neza ariko inkomoko yayo yabaga ari mu Bubiligi cyangwa Zambie.”

    Yabwiye urukiko ko yagiye muri CNRD na FLN kuva byashingwa, abijyamo ku gitutu ariko “ayibamo ku bushake”.

    Ku cyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko yemera ko yabaye muri MRCD/FLN ari kuko “ariho honyine yari afite ho kuba”.

    Ati “Ababyeyi banjye bari bayirimo, kandi nta handi nari mfite ho kujya kuko ntaho nari nzi.”

    Yemereye Urukiko ko aba muri MRCD/FLN yari azi ko iyobowe na Rusesabagina kandi yabimenye mu ishingwa ryayo kuko yitabiriye inama ya CNRD yavugaga ko bagiye kwihuza n’andi mashyaka.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko Ndagijimana Jean Chrétien yari ku gitutu cya se bityo ko atari kubona uko yitandukanya n’umutwe ayoboye.

    -  Paul Rusesabagina yabaga mu Bubiligi kandi hari amafaranga yagiye yohereza muri RDC

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe 2021 hagaragajwe ihererekanya ry’amafaranga ryagiye riba hagati y’abantu benshi avuye kwa Paul Rusesabagina akagera muri RDC.

    Mu mabazwa yo mu nzego zitandukanye zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, Rusesabagina Paul yemeye ko hari amafaranga yatanze mu gushyigikira ibikorwa bya FLN.

    Kuri iyo tariki Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gutera inkunga MRCD/FLN hari amafaranga yatanzwe na Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD n’ayavuye muri PDR Ihumure, ishyaka yashinze.

    Ubushinjacyaha bwifashishishije inyandiko za Western Union bwabwiye Urukiko ko hari ibihumbi 34 by’amayero yoherejwe mu bihugu birimo Madagascar ahatanzwe asaga 8.000, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe 24.560 na Comores, byiyongeraho u Burundi n’u Rwanda.

    Bwavuze ko ayo muri RDC yoherejwe n’abantu bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8828 n’abarimo Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, na Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Uwitwa Jean de Dieu w’i Goma na we yavuzwe mu bakiriye amafaranga.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yoherejwe kuzana amafaranga i Goma “nk’inshuro eshatu”. Yavuze ko icyo yakoreshwaga “kitari kimureba” we yayazanaga akayashyikiriza se, Gen Irategeka Wilson.

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe kandi Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by’uyu mutwe.

    Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba muri icyo gihugu ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka yavuze ko yohereje amafaranga mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri transferts 32 zirimo iz’amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric. Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC.

    Ubwo Ubugenzacyaha bwabazaga Ndagijimana Jean Chrétien abateraga inkunga FLN ku wa 16 Nyakanga 2020, nabwo yavuze ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Muri raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    Ndagijimana yemereye Urukiko kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ko ibikorwa byo kwakira amafaranga byose ari we byabaga byanditsweho.

    Iburanisha ry’uyu munsi ryasorejwe kuri Ndagijimana Jean Chrétien; rizasubukurwa ku wa Kane, tariki ya 20 Gicurasi 2021, humvwa ukwiregura kwa Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yinjijwe muri CNRD na Se ku gahato, agahitamo kuyigumamo kuko nta handi yari afite ho kujya. Yemeye ko mu bihe bitandukanye se yohererejwe amafaranga aturutse mu Bubiligi aho Rusesabagina yabaga

    Me Mugabo Shariff Yusuf ni we wunganira Ndagijimana Jean Chrétien

  • Minisitiri Busingye yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya kuko bakorera inyungu z’umuturage –

    Yabigarutseho mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda “Legal Aid Forum” yari igamije kwiga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ibikenewe gukosorwa no kongerwamo imbaraga ndetse no kugaragaza icyakorwa ngo birusheho kunozwa.

    Minisitiri Busingye yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikwiye gusenyera umugozi umwe na guverinoma kuko byose bigamije kurengera inyungu z’umuturage.

    Yagize ati “Iyo turebye ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta twe nka guverinoma tubona ariyo mahitamo yonyine dufite. Si amahitamo yavuye mu bindi byinshi ariko kandi n’iyo haba hari ibindi byo guhitamo, ubufatanye ni bwo bwaza ku mwanya wa mbere. Kandi ndavuga ubufatanye bufite icyo busobanuye.”

    Yavuze ko ibijyanye no kubahiriza amategeko cyangwa amabwiriza y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta gihe na kimwe ku Isi byigeze biba iby’uruhande rumwe.

    Ati “Guharanira kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nta na hamwe ku Isi byabaye ngo biharirwe igice kimwe. Nta hantu nzi byigeze biharirwa uruhande rumwe, ngo bitegekwe n’imiryango itegamiye kuri leta cyangwa se guverinoma ahubwo buri gihe biba bisaba gukorera hamwe no guhuza imbaraga.”

    Minisitiri Busingye yavuze ko ubufatanye Guverinoma y’u Rwanda ifitanye n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu gihugu ari amahirwe akomeye kandi akwiye gushingirwaho mu rugendo rugikomeza aho kumera nk’abahora bahanganye nayo.

    Yasobanuye ko bikwiye ko imiryango itegamiye kuri Leta ihaguruka ikagaragaza ibitagenda neza bigakosorwa aho kwihutira gutanga amaraporo no kugonganira ku rwego mpuzamahanga kandi bakorera abaturage b’u Rwanda.

    Busingye yashimangiye ko kugeza ubu hakwiye kurebwa aho ubufatanye bwa guverinoma n’iyi miryango buhagaze n’icyakorwa kugira ngo bukomeze kwimakazwa.

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye, yavuze ko ubufatanye hagati y’imiryango itegamiye kuri Leta na Guverinoma bugomba kubaho kandi binyuze mu kwizerana kuko ibyo impande zombi zikora umuturage ari we ushyirwa ku isonga.

    Umuyobozi Mukuru wa Never again, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, yagaragaje ko ari cyo gihe cyo gutinyuka bakavuga ibitagenda hagamijwe ko bihabwa umurongo uboneye.

    Yagize ati “Dukwiye kuvuga ariko dufite ibimenyetso bifatika kandi tugendeye ku byo minisitiri yatubwiye ntidukwiye kugira ubwoba bwo kuvuga mu gihe dufite ukuri. Mu kuri twese n’ubwo turi guhangana ariko abagenerwabikorwa bacu n’abaturage bivuze ko dufatanyije mu iterambere.”

    Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ryasabye ko hari ingingo zikwiye guhindurirwa umuvuno zikubiye mu ngeri zitandukanye, zirimo kunoza imitangire y’amakuru, kunoza amategeko arimo ayo kurengera abana, abafite ubumuga, abagore no kuyigisha, kwimakaza imibereho myiza y’abaturage, kubakira ubushobozi iyo miryango no kwimakaza imikoranire iboneye n’imiryango hagati yayo.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya nayo kuko bose bakorera umuturage

  • Rubavu: Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gicurasi 2021, ahagana saa Saba, basanzwe mu rugo ruri mu Mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko bajyanywe kwigishwa bagacibwa n’amande.

    Ati ’’Mu by’ukuri Covid-19 irahari kandi tugirwa inama ko tugomba kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kuko ari naho hashobora kugaragara ibyago byo kwandura. Abaturage bagomba kubahirira amabwiriza barabizi ko insengero zujuje ibisabwa mu bwirinzi zifunguye ntawe ubujije gusenga ariko ntabwo ari ugusengera ahabonetse. Abafashwe bajyanywe muri Stade Umuganda kugira ngo baganirizwe banacibwe amande.’’

    Mu Karere ka Rubavu abarenga ibihumbi 150 bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abenshi muri bo akaba ari ababaga bari mu tubari n’abatambara cyangwa bakambara nabi udupfukamunwa.

    Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Karere ka Rubavu

  • Umuyobozi wa REB yakomoje ku cyafasha ireme ry’uburezi kugerwaho byihuse –

    Ibi Dr. Nelson Mbarushimana yabitangaje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ubwo hatangagwa mudasobwa zisaga 3000 ku bigo by’amashuri mu turere twose tw’igihugu.

    Ni mudasobwa zatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku Iterambere ry’Uburezi n’Umuryango Enabel. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 13 Gicurasi kizarangira mu mpera z’uku kwezi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimiye aba bafatanyabikorwa ku bw’iki gikorwa kigamije guteza imbere uburezi.

    Ati “Ireme ry’uburezi twifuza ryagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose mu burezi babigizemo uruhare. Dukwiye guhora tuzirikana abarimu n’abayobozi b’amashuri kandi tukabashyigikira mu buryo bwose bushoboka kuko bafite ubushobozi bwo guhindura no gufasha abanyeshuri kugera ku nzozi zabo.

    Yakomeje avuga ko izi mudasobwa zatanzwe zizafasha abarimu kwitabira amahugurwa atangirwa kuri murandasi.

    Ati “Twizeye rero ko izi mudasobwa zizafasha abarimu gukurikira amahugurwa anyuranye atangirwa kuri murandasi, kandi bakanagendana n’ikoranabuhanga rigezweho mu burezi”.

    Byitezwe ko izi mudasobwa zizafasha abarimu n’abayobozi b’amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye gukomeza kwitabira gahunda zihoraho zigamije kubafasha gukarishya ubumenyi mu kazi bakora. Izi ni gahunda basanzwe bahabwa na REB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

    Umuyobozi w’Umuryango VVOB mu Rwanda, Marianne Kiggundu, yavuze ko izi mudasobwa zizafasha, cyane ko byamaze kugaragara ko izi gahunda zihoraho zo kongerera abarimu ubumenyi zitanga umusaruro.

    Ati “Kwitabira izi gahunda byagize umusaruro ufatika mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no kunoza imyigire n’imyigishiirize.”

    Nyuma yo guhabwa mudasobwa eshatu, Umuyobozi w’Ishuri G.S Kagano riherereye mu Karere ka Musanze, Ayinkamiye Louise, yavuze ko zigiye kubafasha cyane.

    Ati “Ndishimye cyane. Twari dufite mudasobwa imwe yonyine nasangiraga na bagenzi banjye. Rimwe na rimwe byadusabaga gutira mudasobwa kugira ngo twitabire gahunda z’amasomo atangirwa kuri murandasi. Nk’ishuri kandi twajyaga dutira mudasobwa ebyiri cyangwa eshatu nka rimwe mu mwaka kugira ngo bitworohereze akazi. Izi mudasobwa duhawe mu by’ukuri zizahindura ibintu byinshi. Zizongera ubumenyi bwacu mu by’ikoranabuhanga ndetse zinadufashe kwigira kuri murandasi igihe cyose bikenewe.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko abarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi ko ndetse ko bakwiye gufashwa kugira ngo bakore akazi kabo neza.

    Ati “Abarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi, ni ingenzi ko babona ubufasha bakeneye kugira ngo bongere ubumenyi bityo batange uburezi bufite ireme.”

    Izi mudasobwa zatanzwe mu turere twose tw’igihugu. By’umwihariko mu ka Kayonza bikaba byitezwe ko zizakoreshwa n’abarimu bigisha Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare. Aba barimu bazafasha abanyeshuri babo mu gutangiza amatsinda azajya abasha kwiga gukora porogaramu za mudasobwa binyuze mu mushinga wa VVOB witwa Scratch.

    Umuryango VVOB ku bufatanye na REB na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi usanzwe uhugura abarimu n’abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye hagamijwe kubongera ubumenyi kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

    Amahugurwa yibanda ku kongerera ubumenyi abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no guhugura abarimu bafasha bagenzi babo bazwi nk’abamenyerezamwuga (School Based Mentors).

    Abari mu rwego rw’uburezi bishimiye mudasobwa bahawe

    Abarimu bahawe mudasobwa bavuze ko bigiye kubafasha mu gutanga uburezi bufite ireme

    Kuri uyu munsi hatanzwe mudasobwa 3000

  • REB yemeza ko ireme ry’uburezi ryifuzwa ryagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare –

    Ibi Dr. Nelson Mbarushimana yabitangaje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ubwo hatangagwa mudasobwa zisaga 3000 ku bigo by’amashuri mu turere twose tw’igihugu.

    Ni mudasobwa zatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku Iterambere ry’Uburezi n’Umuryango Enabel. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 13 Gicurasi kizarangira mu mpera z’uku kwezi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimiye aba bafatanyabikorwa ku bw’iki gikorwa kigamije guteza imbere uburezi.

    Ati “Ireme ry’uburezi twifuza ryagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose mu burezi babigizemo uruhare. Dukwiye guhora tuzirikana abarimu n’abayobozi b’amashuri kandi tukabashyigikira mu buryo bwose bushoboka kuko bafite ubushobozi bwo guhindura no gufasha abanyeshuri kugera ku nzozi zabo.

    Yakomeje avuga ko izi mudasobwa zatanzwe zizafasha abarimu kwitabira amahugurwa atangirwa kuri murandasi.

    Ati “Twizeye rero ko izi mudasobwa zizafasha abarimu gukurikira amahugurwa anyuranye atangirwa kuri murandasi, kandi bakanagendana n’ikoranabuhanga rigezweho mu burezi”.

    Byitezwe ko izi mudasobwa zizafasha abarimu n’abayobozi b’amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye gukomeza kwitabira gahunda zihoraho zigamije kubafasha gukarishya ubumenyi mu kazi bakora. Izi ni gahunda basanzwe bahabwa na REB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

    Umuyobozi w’Umuryango VVOB mu Rwanda, Marianne Kiggundu, yavuze ko izi mudasobwa zizafasha, cyane ko byamaze kugaragara ko izi gahunda zihoraho zo kongerera abarimu ubumenyi zitanga umusaruro.

    Ati “Kwitabira izi gahunda byagize umusaruro ufatika mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no kunoza imyigire n’imyigishiirize.”

    Nyuma yo guhabwa mudasobwa eshatu, Umuyobozi w’Ishuri G.S Kagano riherereye mu Karere ka Musanze, Ayinkamiye Louise, yavuze ko zigiye kubafasha cyane.

    Ati “Ndishimye cyane. Twari dufite mudasobwa imwe yonyine nasangiraga na bagenzi banjye. Rimwe na rimwe byadusabaga gutira mudasobwa kugira ngo twitabire gahunda z’amasomo atangirwa kuri murandasi. Nk’ishuri kandi twajyaga dutira mudasobwa ebyiri cyangwa eshatu nka rimwe mu mwaka kugira ngo bitworohereze akazi. Izi mudasobwa duhawe mu by’ukuri zizahindura ibintu byinshi. Zizongera ubumenyi bwacu mu by’ikoranabuhanga ndetse zinadufashe kwigira kuri murandasi igihe cyose bikenewe.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko abarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi ko ndetse ko bakwiye gufashwa kugira ngo bakore akazi kabo neza.

    Ati “Abarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi, ni ingenzi ko babona ubufasha bakeneye kugira ngo bongere ubumenyi bityo batange uburezi bufite ireme.”

    Izi mudasobwa zatanzwe mu turere twose tw’igihugu. By’umwihariko mu ka Kayonza bikaba byitezwe ko zizakoreshwa n’abarimu bigisha Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare. Aba barimu bazafasha abanyeshuri babo mu gutangiza amatsinda azajya abasha kwiga gukora porogaramu za mudasobwa binyuze mu mushinga wa VVOB witwa Scratch.

    Umuryango VVOB ku bufatanye na REB na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi usanzwe uhugura abarimu n’abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye hagamijwe kubongera ubumenyi kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

    Amahugurwa yibanda ku kongerera ubumenyi abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no guhugura abarimu bafasha bagenzi babo bazwi nk’abamenyerezamwuga (School Based Mentors).

    Abari mu rwego rw’uburezi bishimiye mudasobwa bahawe

    Abarimu bahawe mudasobwa bavuze ko bigiye kubafasha mu gutanga uburezi bufite ireme

    Kuri uyu munsi hatanzwe mudasobwa 3000

  • Rubavu: Abantu batatu baguye mu mpanuka ebyiri, abandi icyenda barakomereka –

    Impanuka ya mbere yabaye ahagana saa Yine z’igitondo, ubwo umunyonzi yagonganaga n’ikamyo, agahita yitaba Imana.

    Indi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba, Saa munani, ubwo ikamyo ya rukururana yacikaga feri ikagonga imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange, abantu babiri bitaba Imana, abandi icyenda barakomereka. Abantu bane bakomeretse cyane ndetse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi.

    Polisi iracyakomeje ibikorwa by’ubutabazi kuko ikamyo yahise igwa munsi y’umuhanda, kandi hakaba hari umugore wavuze ko yabuze umwana we, bikavugwa ko yasigaranye inkweto ze gusa. Ntibiramenyekana niba uyu mwana yaguye muri iyi mpanuka.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umushoferi w’iyi kamyo ifite ibirango byo muri Kenya yahise atoroka, kuko yakomeretse bidakanganye.

    Sembeba Ndayambaje wabonye iyi mpanuka yavuze ko ishobora kuba yatewe n’umuvuduko mwinshi iyi kamyo yagenderagaho.

    Ati ’’Ikamyo yamanukaga yihuta ihita igonga imodoka itwara abantu (taxi minibus) n’umukecuru wigenderaga ku ruhande, wanahise yitaba Imana. Turacyashakisha umwana wabuze turakeka ko kontineri y’ikamyo yamuryamiye.”

    Muri ako gace hakunze kubera impanuka nyinshi, dore ko nta mezi atatu yari ashize habereye izindi, kuko kugeza kuri uyu munsi hakiri n’ibisigisigi by’amakamyo y’abanyamahanga yahaguye, benshi bakaba bavuga ko imiterere y’umuhanda itameze neza n’abanyonzi batubahiriza amategeko y’umuhanda iri ku isonga mu bizitera.

    Umuvugizi wa Polisi Mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abakomeretse bajyanywe kuvurwa no kwitabwaho by’umwihariko.

    Ati “Iyi mpanuka yabayeho abantu batatu babura ubuzima bwabo, haza gukomerekamo abantu icyenda, muri bo batanu ni bo bakomeretse bikomeye, bakaba bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi aho bari kwitabwaho n’abaganga.”

    Yasoje yihanganisha imiryango yabuze ababo, asaba abashoferi kwita ku byapa bibaburira kuko ari byo biba bibateguza uko imbere hameze.

    Abakomeretse cyane bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi

    Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba nacyo cyakiriye abakomeretse mu buryo bworoheje

    Abaturage baje ku kigo nderabuzima kureba uko ababo bameze

    Minibus yangiritse bikomeye ku buryo ibice biyigize byashwanyaguritse

    Ikamyo yaguye munsi y’umuhanda

    Iyi mpanuka yari ikomeye cyane

    Kizimyamyoto yo ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi yatabaye izimya ikamyo yarimo gushya

  • Minisitiri Biruta yanyomoje abitiranyije imvugo ya Perezida Kagame kuri ‘Mapping Report’ –

    Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe n’umunyamakuru Alexandra Brangeon, icyo avuga ku magambo ya Dennis Mukwege, uherutse gusaba u Bufaransa “Kugira uruhare mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare mu byaha byabereye muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

    Brangeon yabajije Perezida Kagame “Niba yakwemera ko abasirikare b’u Rwanda baburanishwa ku byaha byabereye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Perezida Kagame yatangiye asobanura ko ibyo birego bidafite ishingiro kuko ‘Mapping Report’ yabikwirakwije idafututse ubwayo, ndetse yagiweho impaka inshuro nyinshi.

    Yaragize ati “Nk’uko ubizi, Mapping Report yagiweho impaka cyane kandi yamaganwa n’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu by’ibituranyi. Yavanzwe n’inyungu za politiki cyane ku mpamvu zitoroshye kuzisobanura.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Dennis Mukwege wahawe igihembo cyo guharanira amahoro, Prix Nobel, ari umwe mu bikoresho byo gukwirakwiza ibyo bitekerezo kuko ari umuntu ufite ijwi ryumvwa na benshi.

    Yagize ati “Hari ibintu byakabirijwe, birazanwa, ndatekereza ko Mukwege yagizwe igikoresho cy’abo bantu tutabona, yahawe igihembo cya Nobel kugira ngo abwirwe ibyo avuga bizagira ingaruka ku bitekerezo by’abantu. Ariko [iyo raporo] ntiyumvikanyweho, kandi yaramaganywe cyane.”

    Perezida Kagame yakomeje asobanura ko n’ubwo ‘Mapping Report’ ari yo yamenyekanye cyane, ariko hari n’izindi raporo zamaganye ibiyikubiyemo.

    Ubwo yasubizaga iki kibazo, umunyamakuru Brangeon yamuvugiyemo, bituma Perezida Kagame atarangiza igisubizo cye ndetse byatumye hazamurwa amajwi asobanura nabi ibyo Perezida Kagame yari agambiriye kuvuga.

    Perezida Kagame yarakomeje ati “Ikindi kandi hari izindi raporo zivuguruza [ibyavuzwe na Mapping Report] zikavuga ibitandukanye”, aha ni ho umunyamakuru yamuvugiyemo agira ati “Ibitandukanye? By’uko nta byaha byakorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?”

    Aha ni ho Perezida Kagame yarakomeje ati “Yego, kandi [ibyo ntibivugwa] n’umuntu ku giti cye cyangwa igihugu ukwacyo.”

    Aya magambo niyo yavuyemo ibibazo, aho bamwe mu Banye-Congo bavuze ko Perezida Kagame yavuze ko nta bantu bapfiriye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko inzego nkuru z’igihugu zikwiye gufata iya mbere mu kwamagana ibyo yavuze.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko abari kwamagana ibyatangajwe na Perezida Kagame bumvise ibintu nabi.

    Yagize ati “Hari urujijo ku byo Perezida Kagame yavuze kuri ‘Mapping Report’ ubwo yacibwaga mu ijambo n’umunyamakuru Alexandra Brangeon wa France 24. Icyo yashakaga kuvuga ni uko [Mapping Report] ikoreshwa mu kubeshyera abantu/ibihugu mu rwego rwo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’uko habayeho Jenoside ebyiri.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyi ngengabiterezo y’uko hari Jenoside yabereye mu Rwanda na Jenoside yakorewe muri Burasizuba bwa Congo ifite inkomoko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi igakwirakwizwa na bamwe mu bayigizemo uruhare cyangwa se bihunza uruhare bakabaye baragize mu kuyikumira.

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”.

    Ni raporo itaravuzweho rumwe ndetse yarakaje u Rwanda ku buryo bukomeye kugera n’aho rufata umwanzuro wo kuba rwakura cyangwa rukagabanya ingabo zarwo zari i Darfur muri Sudani rushingiye ku makuru y’ibinyoma yari ayikubiyemo.

    Yavugaga ku byitwa ubwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare rukomeye.

    Ikimara kujya hanze, u Rwanda rwagaragazaga ibimenyetso by’ingenzi byirengangijwe ubwo Ingabo z’u Rwanda zashinjwaga gukorera ibyaha ku butaka bwa RDC. Ni mu gihe rwo rwari rurangajwe imbere no gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi miliyoni 1.5 zivuye mu yahoze ari Zaïre, izirenga miliyoni 1.7 zivuye mu Burundi, Tanzania na Uganda.

    Rwerekanye ko uku gutahuka kw’izi mpunzi ari kimwe mu bintu bikomeye iyi raporo yirengangije, hakiyongeraho ukwirengagiza ukuri kwa nyako kw’ibyaberaga muri Congo, birimo ko abahoze mu ngabo za FAR hamwe n’Interahamwe bari bakomeje ibikorwa by’iterabwoba, kwica inzirakarengane z’abaturage no kugaba ibitero ku Rwanda.

    Minisitiri Biruta yasobanuye ibyo Perezida Kagame yavuze kuri Mapping Report bigateza umwuka mubi muri Congo

  • Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye kujya bitanga serivisi zo gusimbura impyiko –

    Impyiko ni urugingo rufatiye runini umubiri wacu rwifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n’ubundi burozi, bwoherezwa mu ruhago hanyuma imyanda yose igasohoka mu nkari.

    Impyiko kandi zifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, imyunyungugu n’ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry’uturemangingo dutukura tw’amaraso.

    Iyo zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda, umubiri ubonekamo imyanda myinshi, impyiko ntizibe zigishoboye kuyisohora yose. Zitangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima.

    Abenshi mu banyarwanda bakunze kurwara impyiko by’umwihariko ababa bageze ku rwego rwo kuremba usanga bajya kwivuriza mu bihugu by’amahanga nk’u Buhinde kugira ngo impyiko zabo zibashe gusimbuzwa.

    Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba yabwiye itangazamakuru ko hari serivisi z’ibanze zitangirwa muri ibi bitaro zirimo kuyungurura amaraso ariko bitarenze uyu mwaka bazaba batangiye no gutanga izo gusimbuza impyiko.

    Ati “Uburyo tuyungurura amaraso iyo impyiko zagize ikibazo, ntizishobora kuyungurura amaraso, twiyambaza Dialyse umurwayi akaza nka buri cyumweru kugira ngo ashobore gukomeza kubaho.”

    Ati “Dialyse irahari ndetse ikora neza, icyo dushaka ni ukongera umubare ariko icyo gusimbura ingingo, twatangiye imyiteguro kuko icyo twifuza ni ukugira ngo uyu mwaka uzarangire twatangiye gutanga iyo serivisi, kuba twashobora gutanga impyiko.”

    Dr Kalimba avuga ko impamvu ikomeye yo gushaka ubushobozi bwo gutanga izi serivisi ari ukugira ngo bagabanye umubare munini w’abajya kwivuriza mu mahanga by’umwihariko abajya mu Buhinde kwivuza impyiko.

    Yakomeje agira ati “Abarwayi b’impyiko nibo biganje cyane ni nazo navuga ko zoroshye gutangira, ntabwo ari kimwe nko gusimbura umutima, urwagashya cyangwa umwijima, ibyo bisaba byinshi bisumbyeho kurusha gusimbira impyiko.”

    Mu mezi atandatu ashize ibi bitaro byakiriye kandi abaganga icyenda b’inzobere mu mashami atandukanye. Muri aba harimo uw’inzobere mu ndwara z’impyiko uzajya akorana n’abaganga babaga bazajya baza kuri gahunda.

    Dr Kalimba yavuze ko bamaze iminsi bakora inama zitandukanye ndetse banashaka imiti hasigaye gutegura neza uburyo bizajya bikorwamo.

    Ati “Mu barwayi bajya mu Buhinde, umubare munini ni abajya guhabwa insimburangingo cyane cyane impyiko.”

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

    Imikorere y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ikomeje gutera imbere bigendanye n’ibikorwa byabyo byo kubivugurura /Ifoto: The NewTimes

  • Inzozi zibaye impamo: Mu mezi make Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba cyuzuye –

    Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba ari icya mbere kitangiza ibidukikije muri Afurika.

    Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017 gusa bigeze mu 2018 itangira kugenda buhoro nyuma y’aho u Rwanda rubonye umufatanyabikorwa mushya, ariwe Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%.

    Icyo gihe byahise binajyana no kuvugurura igishushanyo mbonera cyacyo hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo no kuvugurura imyubakire hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

    Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 7 ku mwaka mu gihe mbere mu gishushanyo bari miliyoni 4,5 ku mwaka.

    Ku wa 17 Gicurasi 2021, Minisitiri Gatete Clever yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo imirimo yo kubaka iki kibuga yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bitewe n’uko hakoreshwaga abakozi bake, ubu irimbanyije cyane ko n’igishushanyo mbonera gishya cyabonetse.

    Ati “Imbogamizi twagiye duhura nazo ni uko umubare w’abantu twakoreshaga wari muto, kubera icyorezo cya Covid-19, nta bwo bari kuba benshi kuko bagomba gukora batanduzanya.”

    “Ariko ubu akazi karatangiye neza kandi nta zindi nzitizi zihari kuko ibisigaye byose biri mu buryo. Ubu igisigaye ni ukwihutisha akazi. N’ubwo turi gukora akazi mu buryo bwa Covid-19 twumva ko habayeho gukererwa bitarenza impera z’umwaka utaha.”

    Yavuze ko imirimo yo kubaka igeze hafi kuri 40% kandi ko iri gukorwa mu buryo bwihuse bigizwemo uruhare na Qatar.

    Ati “Igishushanyo mbonera nicyo cyanatudindije ariko ubu cyarabonetse, ni nacyo bakoreramo ako kazi bari gukora, niyo mpamvu twizera ko noneho bizihuta kuko nta yindi mbogamizi ihari, cyagiye gihindurwa gusa ubu nicyo bari gukurikiza.”

    Gutunganya inzira z’indege n’ibindi byose bikenewe kugira ngo indege ishobore gukoresha ikibuga nibyo biri gukorwa, mu gihe mu mezi abiri hazatangira kubakwa inyubako z’abagenzi ku buryo mu 2022 imirimo izaba yarangiye.

    Mu nyubako zizubakwa harimo inzu y’abagenzi, ahagurirwa amafunguro n’ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y’imizigo, inzu y’abatunganya ikibuga n’izindi.

    Minisitiri Gatete Clever yavuze ko mu Karere ka Bugesera hagiye gushyirwa ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda uzaba ugera ku Kibuga cy’Indege wa kilometero 13 uvuye ku Akagera.

    Hari na gahunda yo kujyanayo umuriro w’amashanyarazi uhagije uzaturuka ku rugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi.

    Hari kandi n’amashanyarazi azava mu Karere ka Gisagara ku mushinga wo gutunganya Nyiramugengeri wa Gisagara Peat Power Plant.

    Mu bindi bigiye gushyirwamo imbaraga muri aka karere kubera iki kibuga harimo no kubaka iminara yorohereza abantu mu itumanaho ndetse n’ikibazo cy’amazi gikunze kuba ingutu.

    Biteganyijwe ko iyo mirimo yose itangira mu mpera z’uyu mwaka ku buryo ikibuga kizuzura nabyo byaramaze kuboneka.

    Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ni kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

  • Croix Rouge yahinduye imibereho y’abanya-Gisagara –

    Muri bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo begerejwe harimo umuyoboro w’amazi wa kilometero 15 ugaburira ingo zisaga ibihumbi bitanu, ibitaro bya Kibilizi no ku kigo nderabuzima cyo kimwe n’amashuri yo mu Murenge wa Kibirizi.

    Hari kandi inka 45 zahawe imiryango itishoboye mu 2005, inzu 123 zubakiwe abatishoboye n’ibyumba by’amashuri 12. Abanyeshuri 3003 bakomoka mu miryango ikennye bafashijwe kwiga bahabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga yo kurya muri gahunda ya School Feeding.

    Rwanyonga Jean Claude wo mu Murenge wa Kansi wahawe inka ihaka na Croix Rouge y’u Rwanda mu 2006, yavuze ko byamubereye imbarutso y’iterambere.

    Ati “Iyi nka yangejeje kuri byinshi ndetse n’ubu bigikomeza kuko nabashije kwishyurira abana babiri ishuri kuko iyo inyana ivutse nyigurisha amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw. Amata araboneka tukanywa tukanagurisha, ikindi nabashije gusana inzu mbamo. Kuva bampa iyi nka imaze kubyara gatanu.”

    Niyinsaba Colette wo mu Murenge wa Kibilizi ni umwe mu bagerejwe amazi meza. Avuga ko byabagiriye akamaro kuko bavoma hafi kandi basigaye bagira isuku muri byose.

    Ati “Bataraduha aya amazi twavomaga hasi mu kabande; amazi twavomaga yari mabi akadutera indwara zo mu nda. Twatumaga abana kuvoma bagatinda bagakererwa kujya ku ishuri. Kuri ubu nta kibazo kuko tuvoma amazi meza tukagira isuku.”

    Bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi, bavuga ko kubakirwa ibyumba by’amashuri byabafashije kuko mbere abana babo bajyaga kwiga kure bikaba ngombwa ko bajyayo bakuze.

    Kangabire Alphonsine ati “Mbere ritaraza [ishuri] abana bacu bigaga kure bagakora urugendo rwo kujya i Kansi ku Kiliziya, ni ahantu hari urugendo rw’isaha n’igice ku mwana. Twasigaranaga impungenge ko imodoka zibagonga cyangwa bakayoba. Imvura yabaga yaguye ntibajye ku ishuri. Ikindi ni uko umwana muto atajyaga kwiga kare ahubwo twategerezaga ko abanza gukura.”

    “Tugiye kubona tubona Croix Rouge ituzaniye ishuri, batangira kuryubaka baduha n’akazi dukorera amafaranga. Mfite abana babiri biga kuri iri shuri n’abandi batatu baharangije, urumva ko kutuzanira iri shuri byatugiriye akamaro.”

    Mu mirenge ya Muganza na Mukindo imiryango 123 irimo iyabaga muri nyakatsi n’itaragira aho kuba yubakiwe inzu na Croix Rouge, abayigize bavuga ko bakuwe mu buzima bubi bafashwa kubaho neza.

    Umukecuru witwa Yankurije Spérancie ati “Nabaga muri Nyakatsi nyagirwa nenda kuzicwa n’umwanda, baraza barahankura banyubakira inzu mu mudugudu. Kuri ubu mbayeho neza kuko ndya nkaryama nkabasha gusinzira n’abana banjye batatu.”

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza.

    Ati “Ibyo bikorwa byose bimaze gukorwa hano byatwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 73Frw. Abaturage tubasaba kwita ku buyo bagejejwe kugira ngo abe ho neza kuko byakozwe hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.”

    Yakomeje asaba abaturage kuvugurura imirire yabo n’iy’abana babo kugira ngo ibe myiza kuko bahawe imbuto n’imboga byo kurya. Yabasabye no kurushaho kugira isuku muri byose baca ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda.

    Yabibukije ko bagomba kugira ubwiherero bumeze neza kandi bufite isuku kuko bahawe amabati yo kubusakara.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ibafasha mu iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’ibanze y’umuturage.

    Ati “Croix Rouge idufasha muri byinsi kuko hari n’abantu benshi bagiye bahura n’ibiza muri ibi bihe by’imvura, igahita itabara ikabubakira amacumbi ikabaha n’ibikoresho by’ibanze. Ni umufatanyabikorwa mwiza dushimira.”

    Yasabye abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa byiza bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

    Bimwe mu byumba by’amashuri Croix Rouge y’u Rwanda yubatse ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi

    Bishimira ko begerejwe amazi meza bituma baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda

    Inka umuryango Croix Rouge wahaye Rwanyonga Jean Claude imaze kubyara gatanu

    Inka yahawe Murekezi Issa wo mu Murenge wa Kibilizi imaze kumuteza imbere

    Ivomo ry’amazi meza Croix Rouge y’u Rwanda yegereje abaturage mu Murenge wa Kibilizi

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume aganira n’umwe mu bagenerwabikorwa bahawe inka mu Karere ka Gisagara

    Sebaganwa Guillaume avuga ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza

    Zimwe mu nzu Croix Rouge y’u Rwanda yubakiye abaturage mu Murenge wa Muganza mu 2006

    [email protected]