Tag: featured

  • Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye kujya bitanga serivisi zo gusimbura impyiko –

    Impyiko ni urugingo rufatiye runini umubiri wacu rwifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n’ubundi burozi, bwoherezwa mu ruhago hanyuma imyanda yose igasohoka mu nkari.

    Impyiko kandi zifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, imyunyungugu n’ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry’uturemangingo dutukura tw’amaraso.

    Iyo zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda, umubiri ubonekamo imyanda myinshi, impyiko ntizibe zigishoboye kuyisohora yose. Zitangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima.

    Abenshi mu banyarwanda bakunze kurwara impyiko by’umwihariko ababa bageze ku rwego rwo kuremba usanga bajya kwivuriza mu bihugu by’amahanga nk’u Buhinde kugira ngo impyiko zabo zibashe gusimbuzwa.

    Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba yabwiye itangazamakuru ko hari serivisi z’ibanze zitangirwa muri ibi bitaro zirimo kuyungurura amaraso ariko bitarenze uyu mwaka bazaba batangiye no gutanga izo gusimbuza impyiko.

    Ati “Uburyo tuyungurura amaraso iyo impyiko zagize ikibazo, ntizishobora kuyungurura amaraso, twiyambaza Dialyse umurwayi akaza nka buri cyumweru kugira ngo ashobore gukomeza kubaho.”

    Ati “Dialyse irahari ndetse ikora neza, icyo dushaka ni ukongera umubare ariko icyo gusimbura ingingo, twatangiye imyiteguro kuko icyo twifuza ni ukugira ngo uyu mwaka uzarangire twatangiye gutanga iyo serivisi, kuba twashobora gutanga impyiko.”

    Dr Kalimba avuga ko impamvu ikomeye yo gushaka ubushobozi bwo gutanga izi serivisi ari ukugira ngo bagabanye umubare munini w’abajya kwivuriza mu mahanga by’umwihariko abajya mu Buhinde kwivuza impyiko.

    Yakomeje agira ati “Abarwayi b’impyiko nibo biganje cyane ni nazo navuga ko zoroshye gutangira, ntabwo ari kimwe nko gusimbura umutima, urwagashya cyangwa umwijima, ibyo bisaba byinshi bisumbyeho kurusha gusimbira impyiko.”

    Mu mezi atandatu ashize ibi bitaro byakiriye kandi abaganga icyenda b’inzobere mu mashami atandukanye. Muri aba harimo uw’inzobere mu ndwara z’impyiko uzajya akorana n’abaganga babaga bazajya baza kuri gahunda.

    Dr Kalimba yavuze ko bamaze iminsi bakora inama zitandukanye ndetse banashaka imiti hasigaye gutegura neza uburyo bizajya bikorwamo.

    Ati “Mu barwayi bajya mu Buhinde, umubare munini ni abajya guhabwa insimburangingo cyane cyane impyiko.”

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye, ndetse akaba ari nabyo byoherezwamo umurwayi wananiranye ahandi mu gihugu.

    Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteur) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

    Imikorere y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ikomeje gutera imbere bigendanye n’ibikorwa byabyo byo kubivugurura /Ifoto: The NewTimes

  • Inzozi zibaye impamo: Mu mezi make Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba cyuzuye –

    Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba ari icya mbere kitangiza ibidukikije muri Afurika.

    Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017 gusa bigeze mu 2018 itangira kugenda buhoro nyuma y’aho u Rwanda rubonye umufatanyabikorwa mushya, ariwe Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%.

    Icyo gihe byahise binajyana no kuvugurura igishushanyo mbonera cyacyo hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo no kuvugurura imyubakire hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

    Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 7 ku mwaka mu gihe mbere mu gishushanyo bari miliyoni 4,5 ku mwaka.

    Ku wa 17 Gicurasi 2021, Minisitiri Gatete Clever yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo imirimo yo kubaka iki kibuga yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bitewe n’uko hakoreshwaga abakozi bake, ubu irimbanyije cyane ko n’igishushanyo mbonera gishya cyabonetse.

    Ati “Imbogamizi twagiye duhura nazo ni uko umubare w’abantu twakoreshaga wari muto, kubera icyorezo cya Covid-19, nta bwo bari kuba benshi kuko bagomba gukora batanduzanya.”

    “Ariko ubu akazi karatangiye neza kandi nta zindi nzitizi zihari kuko ibisigaye byose biri mu buryo. Ubu igisigaye ni ukwihutisha akazi. N’ubwo turi gukora akazi mu buryo bwa Covid-19 twumva ko habayeho gukererwa bitarenza impera z’umwaka utaha.”

    Yavuze ko imirimo yo kubaka igeze hafi kuri 40% kandi ko iri gukorwa mu buryo bwihuse bigizwemo uruhare na Qatar.

    Ati “Igishushanyo mbonera nicyo cyanatudindije ariko ubu cyarabonetse, ni nacyo bakoreramo ako kazi bari gukora, niyo mpamvu twizera ko noneho bizihuta kuko nta yindi mbogamizi ihari, cyagiye gihindurwa gusa ubu nicyo bari gukurikiza.”

    Gutunganya inzira z’indege n’ibindi byose bikenewe kugira ngo indege ishobore gukoresha ikibuga nibyo biri gukorwa, mu gihe mu mezi abiri hazatangira kubakwa inyubako z’abagenzi ku buryo mu 2022 imirimo izaba yarangiye.

    Mu nyubako zizubakwa harimo inzu y’abagenzi, ahagurirwa amafunguro n’ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y’imizigo, inzu y’abatunganya ikibuga n’izindi.

    Minisitiri Gatete Clever yavuze ko mu Karere ka Bugesera hagiye gushyirwa ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda uzaba ugera ku Kibuga cy’Indege wa kilometero 13 uvuye ku Akagera.

    Hari na gahunda yo kujyanayo umuriro w’amashanyarazi uhagije uzaturuka ku rugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi.

    Hari kandi n’amashanyarazi azava mu Karere ka Gisagara ku mushinga wo gutunganya Nyiramugengeri wa Gisagara Peat Power Plant.

    Mu bindi bigiye gushyirwamo imbaraga muri aka karere kubera iki kibuga harimo no kubaka iminara yorohereza abantu mu itumanaho ndetse n’ikibazo cy’amazi gikunze kuba ingutu.

    Biteganyijwe ko iyo mirimo yose itangira mu mpera z’uyu mwaka ku buryo ikibuga kizuzura nabyo byaramaze kuboneka.

    Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ni kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

  • Croix Rouge yahinduye imibereho y’abanya-Gisagara –

    Muri bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo begerejwe harimo umuyoboro w’amazi wa kilometero 15 ugaburira ingo zisaga ibihumbi bitanu, ibitaro bya Kibilizi no ku kigo nderabuzima cyo kimwe n’amashuri yo mu Murenge wa Kibirizi.

    Hari kandi inka 45 zahawe imiryango itishoboye mu 2005, inzu 123 zubakiwe abatishoboye n’ibyumba by’amashuri 12. Abanyeshuri 3003 bakomoka mu miryango ikennye bafashijwe kwiga bahabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga yo kurya muri gahunda ya School Feeding.

    Rwanyonga Jean Claude wo mu Murenge wa Kansi wahawe inka ihaka na Croix Rouge y’u Rwanda mu 2006, yavuze ko byamubereye imbarutso y’iterambere.

    Ati “Iyi nka yangejeje kuri byinshi ndetse n’ubu bigikomeza kuko nabashije kwishyurira abana babiri ishuri kuko iyo inyana ivutse nyigurisha amafaranga arenga ibihumbi 300 Frw. Amata araboneka tukanywa tukanagurisha, ikindi nabashije gusana inzu mbamo. Kuva bampa iyi nka imaze kubyara gatanu.”

    Niyinsaba Colette wo mu Murenge wa Kibilizi ni umwe mu bagerejwe amazi meza. Avuga ko byabagiriye akamaro kuko bavoma hafi kandi basigaye bagira isuku muri byose.

    Ati “Bataraduha aya amazi twavomaga hasi mu kabande; amazi twavomaga yari mabi akadutera indwara zo mu nda. Twatumaga abana kuvoma bagatinda bagakererwa kujya ku ishuri. Kuri ubu nta kibazo kuko tuvoma amazi meza tukagira isuku.”

    Bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi, bavuga ko kubakirwa ibyumba by’amashuri byabafashije kuko mbere abana babo bajyaga kwiga kure bikaba ngombwa ko bajyayo bakuze.

    Kangabire Alphonsine ati “Mbere ritaraza [ishuri] abana bacu bigaga kure bagakora urugendo rwo kujya i Kansi ku Kiliziya, ni ahantu hari urugendo rw’isaha n’igice ku mwana. Twasigaranaga impungenge ko imodoka zibagonga cyangwa bakayoba. Imvura yabaga yaguye ntibajye ku ishuri. Ikindi ni uko umwana muto atajyaga kwiga kare ahubwo twategerezaga ko abanza gukura.”

    “Tugiye kubona tubona Croix Rouge ituzaniye ishuri, batangira kuryubaka baduha n’akazi dukorera amafaranga. Mfite abana babiri biga kuri iri shuri n’abandi batatu baharangije, urumva ko kutuzanira iri shuri byatugiriye akamaro.”

    Mu mirenge ya Muganza na Mukindo imiryango 123 irimo iyabaga muri nyakatsi n’itaragira aho kuba yubakiwe inzu na Croix Rouge, abayigize bavuga ko bakuwe mu buzima bubi bafashwa kubaho neza.

    Umukecuru witwa Yankurije Spérancie ati “Nabaga muri Nyakatsi nyagirwa nenda kuzicwa n’umwanda, baraza barahankura banyubakira inzu mu mudugudu. Kuri ubu mbayeho neza kuko ndya nkaryama nkabasha gusinzira n’abana banjye batatu.”

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza.

    Ati “Ibyo bikorwa byose bimaze gukorwa hano byatwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 73Frw. Abaturage tubasaba kwita ku buyo bagejejwe kugira ngo abe ho neza kuko byakozwe hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.”

    Yakomeje asaba abaturage kuvugurura imirire yabo n’iy’abana babo kugira ngo ibe myiza kuko bahawe imbuto n’imboga byo kurya. Yabasabye no kurushaho kugira isuku muri byose baca ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda.

    Yabibukije ko bagomba kugira ubwiherero bumeze neza kandi bufite isuku kuko bahawe amabati yo kubusakara.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ibafasha mu iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’ibanze y’umuturage.

    Ati “Croix Rouge idufasha muri byinsi kuko hari n’abantu benshi bagiye bahura n’ibiza muri ibi bihe by’imvura, igahita itabara ikabubakira amacumbi ikabaha n’ibikoresho by’ibanze. Ni umufatanyabikorwa mwiza dushimira.”

    Yasabye abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa byiza bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

    Bimwe mu byumba by’amashuri Croix Rouge y’u Rwanda yubatse ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi

    Bishimira ko begerejwe amazi meza bituma baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda

    Inka umuryango Croix Rouge wahaye Rwanyonga Jean Claude imaze kubyara gatanu

    Inka yahawe Murekezi Issa wo mu Murenge wa Kibilizi imaze kumuteza imbere

    Ivomo ry’amazi meza Croix Rouge y’u Rwanda yegereje abaturage mu Murenge wa Kibilizi

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume aganira n’umwe mu bagenerwabikorwa bahawe inka mu Karere ka Gisagara

    Sebaganwa Guillaume avuga ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza

    Zimwe mu nzu Croix Rouge y’u Rwanda yubakiye abaturage mu Murenge wa Muganza mu 2006

    [email protected]


  • Huye: Imiryango irenga 400 yashegeshwe n’amakimbirane –

    Ayo makimbirane akunze kuba ashingiye ku gucana inyuma, ku mitungo no ku bwumvikane buke hagati y’abashakanye bigatuma bahohoterana, rimwe na rimwe akabyara ingaruka mbi zirimo no kwicana.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, begereye ingo zirimo amakibirane bazifasha kuyasohokamo.

    Ati “Habaruwe imiryango irenga 400 mu mirenge yose, abagera kuri 145 bamaze kuyavamo binyuze mu biganiro n’amahugurwa bahabwa no gukemura ibiyatera. Bikorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi, abafatabyabikorwa n’inshuti z’umuryango.”

    Hagamijwe gukumira amakimbirane yo mu ngo hakiri kare, urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza ruri gutozwa uburyo bwo kuyakumira no kuyakemura igihe abayeho kandi bigakorwa nta wuhutajwe.

    Bari kubitozwa na Association Modeste Et Innocent (AMI) mu mushinga wayo ugamije gutoza urubyiruko gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza.

    Umukozi muri AMI ushinzwe amahugurwa no gukurikirana amatsinda, Pasiteri Anicet Kabalisa, yavuze ko bateguye icyo gikorwa kuko bazi neza ko iyo abakiri bato bigishijwe gukora icyiza hakiri kare, bitanga icyizere cyo kuzagira umuryango uzira amakemwa.

    Yavuze ko abiga mu mashuri makuru na za kaminuza ari abanyabwenge ariko bakwiye no kongeraho kugira ubumuntu.

    Ati “Usanga rimwe na rimwe abantu baba bataratojwe gukemura ibibazo bakiri bato, babikora bakoresheje imbaraga z’umurengera zitatekerejwe bigateza ibindi bibazo. Hari uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro bigatuma abantu basigara biyunze. Ni byo twifuza nka AMI.”

    Yakomeje avuga ko bashaka ko urubyiruko rwize rugira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa.

    “Turashaka ko mu byo aba banyeshuri biga mu ishuri nibagera aho bagomba kubishyira mu bikorwa, bazajya bamenya no gukemura ibibazo bazasanga muri sosiyete mu buryo bwa gihanga bufasha abantu kwishakira ibisubizo, ariko cyane cyane tureba ibibazo byugarije sosiyete birimo ihohoterwa ryo mu ngo, amakimbirane n’ibindi.”

    Bamwe mu banyeshuri bongerewe ubumenyi ku kwirinda amakimbirane no kuyakemura bavuze ko ibyo batojwe bizabafasha kumenya kubaho muri sosiyete no kuzubaka ingo zizira ihohotera.

    Uwiringiyimana Jean Paul ati “Twamenye ko amakimbirane yo mu ngo agira ingaruka mbi ku bantu benshi, twamenye ko tugomba kuyakemura ntawe duhutaje. Icya mbere ntahanye ni ukwirinda amakimbirane njyewe ubwanjye kandi nkaharanira kwirinda kugira uwo nahohotera.”

    Uwitonze Alexia we yavuze ko nubwo hari ubumenyi asanganwe bwo mu ishuri, hari n’ubundi yungutse bugiye kubafasha mu mibereho.

    Ati “Twebwe ubwacu tugomba kugira ubumuntu mbere y’ibindi byose kuko kugira ngo ubashe gufasha abantu gukemura ibibazo bafitanye, nawe ubwawe ugomba kuba wifitemo ubunyangamugayo ukababera urugero rwiza.”

    Kuri iyi nshuro abanyeshuri bagera kuri 25 ni bo bongerewe ubumenyi. Bimwe mu byo bigishijwe, birimo uburyo umuntu akemura ikibazo yirinda guteza ikindi, uburyo bwo kubaka umubano uzira amakaraza hagati y’umuntu n’undi, uburyo bwo kwiteza imbere n’ibindi.

    Abiga muri Kaminuza bibukijwe ko ubwenge bahaha bakwiye kongeraho kugira ubumuntu

    Pasiteri Anicet Kabalisa yavuze ko abiga mu mashuri makuru na za kaminuza ari abanyabwenge ariko bakwiye no kongeraho kugira ubumuntu

    [email protected]


  • Nshimiyimana ureganwa na Rusesabagina yabwiye urukiko ko yabaga muri FLN atazi MRCD –

    Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 hireguye abarimo Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Théogène, Ndagijimana Jean Chrétien, Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Urukiko rwatangiye rwumva ubwiregure bwa Nshimiyimana Emmanuel wasorejweho iburanisha ryo ku wa 14 Gicurasi, wavuze ko yinjijwe mu mitwe ya FDLR na CNRD ku gahato, agatekereza gutoroka ariko agatinya ibihano bikomeye birimo n’urupfu byahabwaga uwaketsweho kwitandukanya na yo.

    Nshimiyimana yakomeje abwira Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare ku ngufu ubwo yari muri RDC, aho yagiye yifashisha ibisubizo by’abandi basirikare babanye muri iyo mitwe kandi bari abayobozi na bo babwiye ubushinjacyaha mu bihe bitandukanye ko “batwinjije mu gisirikare ku gahato”.

    Umucamanza yabajije Nshimiyimana impamvu akomeza kuvuga ko yinjijwemo ku gahato, asubiza ko ashaka kumvikanisha ko kuba muri iyo mitwe adakwiye kubikurikiranwaho.

    Nshimiyimana kandi yabwiye Urukiko ko FLN yari azi itandukanye n’Impuzamashyaka ya MRCD ya Paul Rusesabagina nk’uko yari yabisobanuye ku wa 14 Gicurasi.

    Yavuze ko atazi MRCD, ahubwo ko we ibyo azi ari uko FLN cyari igisirikare cya CNRD.

    Yagize ati “No mu butumwa baduhaga bwabaga bwasinyweho na CNRD/FLN, ibyo bya MRCD ntabyo nzi nta n’ibyo nigeze mbona.”

    Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko igihe cyose yamaze muri CNRD/FLN yari azi ko Umugaba we Mukuru ari Lt Gen Irategeka Wilison kuko ari na we wabahaga amabwiriza, ati “Paul Rusesabagina sinari muzi”.

    Yabwiye Urukiko ko kuva mu 2018 kugeza igihe yafatiwe yabaga muri FLN atazi Rusesabagina na MRCD.

    Umwunganizi wa Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko umukiliya we yinjijwe mu gisirikare ari umwana kuko n’imyaka ye irabigaragaza kuko ‘yavutse mu 1994” bivuze ko yahunze akiri muto.

    Uwo munyamategeko yavuze ko umukiliya we “yakoreshejwe icyaha ku gahato kandi ari n’umwana udafite gutekereza”, bityo ko ibyo yakoze byose icyo gihe atabibazwa.

    Ingingo ya 86 y’amategeko ahana ni yo yifashishijwe, uwo munyamategeka avuga ko umukiliya we yafatiwe ku ishuri, akaba adakwiye gukurikiranywaho ibyaha byose yaba yarakoreye muri iyo mitwe.

    Umucamanza yabajije Umunyamategeko wa Nshimiyimana uko byagenda mu gihe uwahajyanwe ku gahato yakomeje kuhaba, amusubiza ko “bari muri iyo ,mitwe babaga bari gucungirwa hafi” ku buryo batahava.

    Ikibazo cy’imyanzuro yari inyuranye hagati y’uwa Nshimiyimana n’Umunyamategeko we, hanzuwe ko hakoreshwa uwa Nshimiyimana uvuga ko “atishyuriwe amashuri na CNRD ahubwo yayitorotse agasubira ku ishuri” kuko ngo yasize CNRD i Walikale, aratoroka ajya gukomereza amashuri i Rutshuru.

    Hagarutswe ku ruhare rwa Mukandutiye mu bukangurambaga bwo gushaka abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba

    Ubwo hari hagezweho ubwiregure bwa Kwitonda André wunganiwe na Me Mugabo Shariff Yusuf, Me Mugabo umwunganira yatangiye asobanura ko umukiliya we adakwiye gukurikiranywa n’inkiko ahubwo yasubizwa mu buzima busanzwe.

    Yifashishije Iteka rya Minisitiri n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’amwe mu mategeko y’igihugu yanatangiye kubahirizwa, abwira Urukiko ko “abacengezi” bo mu mitwe yo mu mashyamba ya RDC bemerewe gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe badakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside,biby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Yavuze ko muri ibyo byaha byose ntacyo Kwitonda aregwa, bityo ko atakurikiranywa.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba bakoresha “iterabwoba n’igitutu” kugira ngo binjize abantu muri iyo mitwe, no “kubeshya ibyo bazakora” kandi bihabanye n’ukuri.

    Aha yagaragazaga ko ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba Kwitonda aregwa bitakozwe ku bushake.

    Yifashishije inyandiko nyamerika,Torry DeAngelis yitwa “Understanding Terrorism” yasobanuye uko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba babwira abo bayoboye ko ibikorwa bakora birimo no “ kuba batera Leta” atari ikibazo.

    Uwo mwanditsi yanagaragaje ko abayobozi b’imitwe y’iterabwoba bizeza abo bayinjizamo ko nibahagera ariho bazabona ubwisanzure.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko bamwe mu bari barahungiye muri RDC batahutse mu 2019 bakabazwa impamvu batatahutse kera, bagasobanura ko “bababwiraga ngo mu Rwanda hari ubwicanyi n’inzara”.

    Ni ubuhamya bwari bwateguwe mu buryo bw’amashusho, burimo abahunze bafite imyaka 18 na 20 mu 1994.

    Abo batangabuhamya ngo bavuze ko bakiri mu mashyamba bahabwaga amakuru y’ibinyoma ababwira ko abo baziranye babaga mu Rwanda bamwe bampfuye abandi bafunzwe, ibintu byatumaga badashishikarira gutahuka.

    Me Mugabo yagaragarije Urukiko bimwe mu bisubizo byagaragajwe n’abatahutse bavuze ko kujya mu mitwe byabayemo n’ubukangurambaga bwa bamwe mu bareganywa na Kwitonda muri uru rubanza.

    Yageze ku mukobwa w’imyaka 15 witwa Manizabayo Benitha watanze ubuhamya ku wa 2 Werurwe 2020, wabwiye ubugenzacyaha ko Mukandutiye Angelina ari we wabashishikarizaga kujya mu gisirikare.

    Yavuze ko Manizabayo yagize ati “Hari umugore witwa Angelina, ni we wadushishikarizaga kukijyamo[igisirikare], ariko n’ubundi byari itegeko kuko ntawabyangaga.”

    Me Mugabo yanagaragaje ko umukiliya we kuba ataravuye muri iyo mitwe mbere yo gufatwa kwabaye ugutinya ibihano nk’uko na bagenzi be babigarutseho biregura.

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi ureganywa n’abagabo 20 ibyaha by’iterabwoba. Yatahutse mu 2019 avuye mu barwanyi ba FDLR. Mbere yo gutahuka yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye mu yari komine Nyarugenge mu 1994, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

    Me Mugabo Shariff Yusuf wunganira Kwitonda yagaragaje ko Angelina Mukandutiye yakoze ubukangurambaga mu kwinjiza abarwanyi muri FDLR

    Umucamanza Mukuru yabajije abiregura impamvu batitandukanyije n’imitwe y’iterabwoba mbere y’uko bafatwa, bavuga ko batinyaga ibihano bikakaye bashoboraga guhabwa birimo n”urupfu

    Me Mugabo Shariff Yusuf wunganira Kwitonda yabwiye Urukiko ko bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Mukandutiye Angelina yakoze ubukangurambaga bwo kwinjiza abantu mu mitwe y’iterabwoba

    Kwitonda André ni umwe mu bireguye kuri uyu wa 19 Gicurasi, avuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gahato

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Huye: Abanyeshuri ba UR mu bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bari mu kabari kari i Ngoma mu Mujyi wa Huye. Ubusanzwe mu Karere ka Huye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko abantu bose bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa Moya z’umugoroba.

    Abafashwe barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, abimenyereza umwuga w’ubuganga n’abandi batandukanye. Harimo ab’igitsina gore batanu.

    Bose bahise bajyanwa muri Stade Huye bararamo, bukeye barigishwa bacibwa amande y’ibihumbi 10 Frw buri wese kandi bakaba bagomba kwimpimisha Covid-19 biyishyuriye naho nyiri akabari we agomba gucibwa ibihumbi 200 Frw.

    Ibyo bihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yongeye gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi cyandura cyane kigakwirakwira vuba.

    Yavuze ko abazajya bafatwa bayarenzeho bazajya bahabwa ibihano.

    Ati “Nta n’umwe uri hejuru y’amabwiriza kuko Covid-19 ntawe itinya. Abanyeshuri niba biyemeje kujya mu kabari, ni uko bafite ubushobozi.”

    Usibye abo bafatiwe mu kabari, mu Mujyi wa Huye hari na restaurant zafunzwe bitewe n’uko zisigaye zicururizwamo inzoga.

    Sebutege yavuze ko hari n’abasigaye bajya kunywera ahantu haba amacumbi babona ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano zije bakirukira mu byumba kuryama, abasaba kubireka kuko amayeri nk’ayo yamaze gutahurwa.

    Abafatiwe muri ayo mayeri basabye imbabazi bavuga ko batazabyongera kandi bagiye kurushaho kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yongeye gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi cyandura cyane kigakwirakwira vuba

    Bose bahise bajyanwa muri Stade Huye bararamo, bukeye barigishwa bacibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kuri buri wese

    Abafashwe barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, abimenyereza umwuga w’ubuganga n’abandi batandukanye. Ab’igitsina gore bari batanu

    [email protected]


  • Igisubizo cya Perezida Kagame ku wamubajije niba ashyigikiye ko Uganda yohereza ingabo muri Congo –

    Aya makuru yatangiye gucicikana mu itangazamakuru ku wa 16 Gicurasi 2021. Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Chimp Reports cyatangaje ko Leta ya Uganda iteganya kohereza abasirikare bayo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

    Aba basirikare ngo bazaba bafite ubutumwa bwo gucunga umutekano mu bikorwa byo kubaka imihanda muri iki gihugu izoroshya ubuhahirane, kunoza umutekano no kubaka inganda mu Burasirazuba bwa Congo.

    Uretse ibi kandi ngo biteganyijwe ko bazafatanya n’Igisirikare cya RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa ADF urwanya Leta ya Uganda.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko ibi bikorwa biri gukurikiranwa na murumuna wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh, Umuhungu we akaba n’Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo, Special Forces, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi.

    Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Wilson Mbandi, ngo ni we uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri gahunda zo gukurikirana ibi bikorwa umunsi ku munsi.

    Nta kibazo mbibonamo…

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na France 24 yabajijwe icyo atekereza ku kuba Uganda igiye kohereza abasirikare muri Congo ndetse no ku byo Perezida Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko na Kenya ishobora kubigenza ityo.

    Umunyamakuru Marc Perelman amubajije niba ashyigikiye ko ibi bihugu by’amahanga byohereza ingabo muri Congo, Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko nta kibazo abibonamo kuko ingabo z’amahanga zisanzwe ziri muri Congo.

    Ati “N’ubusanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari ingabo z’amahanga, abanyamahanga baturutse mu bilometero birenga ibihumbi 10, ndi kuvuga Umuryango w’Abibumbye.”

    “Niba uri kubona abanyamahanga nk’ikibazo gikomeye, n’ubundi twaba dusanganywe ikibazo kinini kuko ni iki umuntu uturutse muri kilometero ibihumbi 10 azi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko turabafite hariya.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro.

    Ati “Icya kabiri nshyigikiye ko RDC ibasha gufata umwanzuro itekereza ko iboneye kandi ikawukurikiza, RDC igomba kwifatira imyanzuro ku giti cyayo, ikagira uburenganzira bwo kubikora. Niba bashaka gukorana n’abaturanyi babo, kubera iki abantu bashobora kubibona nk’ikibazo ? Umuturanyi uwari we wese bashaka gukorana nawe yaba Uganda, u Rwanda, Angola, Congo Brazzavile, Zambia, Tanzania, u Burundi, hari abaturanyi benshi ba Congo.”

    “Niba bashaka gukorana nabo mu guhangana n’ikibazo runaka batekereza ko igihugu iki n’iki gishobora kubafasha gukemura, ndatekereza ko twese tugomba kubyemera, ikindi kuri njye icy’ingenzi ni uko igihe babikoze mureke turebe umusaruro. Nzi neza ko babikora bateganya gukemura ikibazo runaka atari gusa kuba abantu baza bagateza ikindi kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko bitari bikwiye ko hagira igihugu kinenga kuba ibihugu by’ibituranyi bya Congo byakoherezayo abasirikare ngo kuko n’Umuryango w’Abibumbye uhafite ingabo zihamaze imyaka 24 kandi zarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke.

    Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo abona mu kuba Uganda cyangwa ikindi gihugu cy’igituranyi cyakohereza Ingabo muri Congo igihe impande zombi zabyumvikanyeho kandi bifite impamvu

  • Biratangaje uburyo Andrew Mwenda yita abantu ababeshyi ariko agakorana nabo –

    Ikibabaje ni uko iryo somo ryahise ryibagirana rikimara kwandikwa, kuko ’The Independent’, ikinyamakuru cya Mwenda, cyagiye giha rugari bamwe muri abo bantu bifuza gusebya Abanyarwanda n’abayobozi babo binyuze mu kugoreka amateka yabo.

    Ibi byakozwe mu nkuru ifite umutwe ugira uti ‘Kwibuka Jenoside yo mu Rwanda’ yanditswe na André Gichaoua. Iyi nkuru yabanje gutangazwa mu kinyamakuru The Conversation mbere y’uko yongera kugaragara mu kinyamakuru cya Independent (cya Andrew Mwenda), gusa mu by’ukuri, iyi nkuru yari imeze nk’igamije kugerageza guhindura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    N’ubwo Gichaoua agerageza gusesengura amateka yo kwibuka mu Rwanda, ntagaragaza bimwe mu bintu by’ibanze umuntu yakwiteze kubona cyane cyane ko asanzwe yiyita impuguke ku Rwanda.

    Nk’urugero, hari ikintu gikomeza kugenda kigaruka, kigize ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigaruka ku nyito n’ikoreshwa rya “Jenoside yakorewe Abatutsi”. Iki yagikoresheje mu kugaragaza ko igice kimwe cy’Abanyarwanda cyari gifite ibyago byo kumarwaho. Kuri Gichaoua n’abandi bafite imitekerereze imwe, ngo “Iyi nyito yirengagiza abandi bantu bishwe bazize ubundi bwoko.”

    Aha icyibazwa ni uburyo umuntu aba ‘inararibonye’ ku Rwanda rwa nyuma ya jenoside atanashobora kumva igisobanuro cy’ijambo Jenoside, kandi ari igikorwa cy’ingenzi cyane cyanagize uruhare mu buzima bwose bw’Abanyarwanda kuva mu 1994.

    Umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya no guhana icyaha cya Jenoside usobanura neza ko iki cyaha kigizwe n’ibikorwa bifite intego yo kugirira nabi, igihugu, ubwoko, abantu bahuje uruhu cyangwa bahuje imyemerere hagamijwe kubamaraho.

    Nk’uko byagarutsweho na Valentine Rugwabiza, Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’uwo Muryango yavuze ko “Tariki 16 Kamena 2006; Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeje neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho mu Rwanda.”

    Rugwabiza yongeyeho ko “Kuba hari abandi bishwe muri Jenoside bidakwiriye kwitwa Jenoside. U Rwanda rwiteguye kwakira ibimenyetso byakwerekana ko hari abandi baturage, bari hanze y’ubwoko bwagombaga kumarwaho, bemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kwibukwa byabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibitari ibyo, ntabwo bihabwa ikaze mu Rwanda.”

    Mu yandi magambo, The Independent ntiyakabaye yaratanze urubuga ku wiyita inararibonye kugira ngo asebye u Rwanda kuko abanyamakuru bayo bakabaye baramenye ibyo Ambasaderi Rugwabiza yibukije buri wese [bityo ntibatange umwanya wo gutangarizaho ibitaremejwe n’umuryango w’Abibumbye].

    Biragaragara ko rero ibi binyoma ari byo Gichaoua ari kugerageza gukwirakwiza. Barimo gusebya no kuvuga ibinyoma kuri uyu mwanzuro urwanya Jenoside ariko ntibafite ubushobozi bwo kugaragaza ibimenyetso binyomoza u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane nk’umwanzuro wa 74/273 [wemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi bityo ukagena ko Umuryango w’Abibumbye ugomba kujya ubibuka]. Uwo mwanzuro ufite umutwe ugira uti ‘Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Kuba rero ibi binyoma bihabwa urubuga n’ikinyamakuru cya Mwenda, ni ikintu kibabaje. Impamvu ni uko Mwenda ubwe yakunze kwandika kuri izo nararibonye zo mu mahanga zakomoje gusebya Afurika, ku buryo umuntu yamufata nk’uzi ukuri kw’amateka y’ibyabaye, bikaba bitumvikana ukuntu asubira inyuma agaha umwanya za nararibonye zigamije kugoreka amateka ya Afurika, nyamara ari ikintu nawe ubwe yarwanyije.

    Hejuru y’ibyo isesengura rigaragaza ko mu Isi ya Guichaoua, ubwenge n’ubumenyi byo mu ishuri bitajyana n’amahame n’imyitwarire iboneye iranga umuntu. Urugero, Guichaoua avuga ko “Mu 2014 u Rwanda rwinjiye mu cyiciro cya nyuma cya gahunda yarwo rusange yo kwibuka Jenoside” aho ngo “Intego yayo yari uguhatira abantu kwemera no kwibuka Jenoside yo mu Rwanda nk’ihame rikwiye hirya no hino ku Isi.”

    Guichaoua ntiyumva ko niba koko u Rwanda rwarahatirije ibindi bihugu gukora igikwiye, byagakwiye kugaragaza ibibazo bikomeye Isi ifite [kuko bitakabaye ngombwa ko u Rwanda ruhatira abandi gukora igikwiye ahubwo bakabaye bakizi]. Ibi rero bishimangira uburyo ubuzima bw’Abanyafurika budahabwa agaciro nk’ubw’abandi.

    Urwiganwa rw’Abanyafurika ku myitwarire imeze gutya ku bavandimwe babo, nk’uko The Independent yabikoze iha urubuga ibitekerezo bigoreka amateka bya Guichaoua, rugomba kutwibutsa ko imico nk’iyi ubwayo iva ku myumvire itariyo ishingiye ku moko twe Abanyafurika twimakaje kandi tukaba tuyikomeyeho.

    Ikindi, ntibyumvikana uburyo ‘Umuhanga’ w’Umufaransa avuga ko kwibuka k’u Rwanda “kwavanzwe na gahunda za politike na dipolomasi” mu gihe mu by’ukuri imbwirwaruhame za Perezida Kagame Guichaoua yasesenguye mu buryo butari bwo, zibanda cyane ku mayeri yo guhakana Jenoside yifashishwa n’ibihugu byatereranye u Rwanda mu 1994, by’umwihariko ibirimo u Bufaransa, bwatanze ubufasha mu bya dipolomasi n’igisirikare ka ba jenosideri.

    Birumvikana ko aya mayeri agizwe no kwinangira ndetse no kwanga gukoresha inyito yemewe n’amategeko ya Jenoside yakorewe Abatutsi; “Yashimangiwe bidashidikanywaho kandi ikaba idasaba ibindi bimenyetso [kugira ngo yumvikane]”- nk’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa Arusha rwabitegetse, gutanga urubuga ku bahakana Jenoside mu binyamakuru bikomeye byo mu mahanga no muri za kaminuza, nabyo bigize uwo mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yaragize ati “Guhakana Jenoside ni ikintu kibi cyane. Jenoside ntiyatangiye ku munsi umwe runaka. Ifite amateka maremare. Kuki impunzi ari cyo kintu u Rwanda rwoherezaga hanze cyane kurusha ibindi? Kuki abantu bamwe bakomeje gukandamizwa imyaka myinshi? Kuki abantu bamwe bakomeje kwicwa kuva muri za 1950?”

    “Kuki imirambo imwe yakomeje kujugunywa mu migezi ngo isubijwe muri Nil, aho bivugwa ko bakomotse? Kuki ababyeyi bamwe bishe abana babo bari bafite uko basa kwihariye? Nta na kimwe muri ibyo cyatangiranye n’ihanurwa ry’indege. None se wavuga ko ibyo byaturutse kuki?”

    Iyo Guichaoua aza kuba inararibonye, ntiyari kuba akinisha [gupfobya] igikorwa ndengakamere cy’aho abantu b’inzirakarengane mu 1994 bibasiwe hagamijwe kubarimbura. Ndetse ntiyari kwigira umusesenguzi ku bikorwa byo kwibuka mu Rwanda, yirengagije uko bikorwa na buri jambo rivugwa by’umwihariko ku bikorwa by’amatsinda ahakana Jenoside akomeje gukura, ndetse bigaragara ko nawe ari umwe mu bayagize abishyigikiwemo na The Independent.

    Iyaba Guichaoua yarumvise neza imbwirwaruhame za Perezida Kagame mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, yakabaye yarumvise ko no mu kwibuka 26, koko ‘ntaho avuga by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi” kubera impamvu yoroshye kuyumva. Abanyarwanda ntacyo bashinja Perezida wabo ngo wenda bakeke ko yaba na we ashyigikiye ‘ibya Jenoside itarabayeho ngo yakorewe Abahutu’. Aha niho isesengura rya Guichaoua ubwe rimutamaza.

    Kuvuga (Guichaoua) ko “ngo iyo mvugo yatumye anengwa n’imiryango y’abarokotse, ikavuga ko Kagame yatannye”ni ibinyoma bisa.

    Mu buryo bundi ahubwo, ibyo binyoma bishaka kwerekana ko kutavuga rumwe na Leta byemewe mu Rwanda kandi ko Perezida Kagame atigwijeho ububasha bwose, ngo abe umunyagitugu nkuko amatsinda y’abahakanyi ba Jenoside akunze kumugaragaza. Burya iyo ibinyoma byabaye byinshi, umubeshyi agera aho akibeshya akananirwa gupfundikiranya ibinyoma bye!

    Icya nyuma, umuntu wiyita inararibonye yakamenye neza ko n’ubwo hari ibintu u Rwanda n’u Burundi bihuriraho, ibi bihugu byombi bifite itandukaniro rinini mu mateka yabyo. Ikindi kandi, uko igihugu kimwe gikemura ibibazo byacyo, ni ibintu bikireba ku giti cyacyo nk’igihugu cyigenga, kuko ntabwo igihugu kimwe kiyoboye ikindi.

    N’ubwo hari ubwicanyi bwinshi ndetse na Jenoside bwabayeho mu Rwanda no mu Burundi kuva mu 1959-1961, 1965, 1969, 1972, 1988, 1973, 1993-1994 ndetse na 2015, uburyo byagarutsweho mu nyandiko ya Guichaoua ntacyo bwasobanuye, uretse kongera urujijo mu basomyi, ari nacyo Guichaoua agamije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nta muntu uhakana ko buri Munyarwanda yagizweho ingaruka na Jenoside n’intambara yayibanjirije, ariko iyo bije ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuri kudahinduka kuko Jenoside yabaye mu Rwanda ari imwe gusa. Kugerageza gutesha agaciro uburemere bwayo, cyangwa kuyishyira mu cyiciro kimwe n’ibindi byaha bitwererwa FPR, bigaragaza inyungu za politiki Guichaoua akurikiranye muri rusange, n’ubwo agerageza kuzitwikiriza impamvu z’ubushakashatsi.

    Niba abandi Banyafurika bashaka gukurikiza inyigisho za Reyntjens na Gichaoua ku bijyanye na Jenoside, ni uburenganzira bwabo. Abanyarwanda bafashe amahitamo akwiye kandi bazi amateka yabo. Kuri Mwenda, ashobora kuba asobanukiwe imyumvire y’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’imikorere y’Abanyamakuru baho, gusa ntibimubuza kugira uruhare mu bikorwa byabo byo kugoreka amateka y’u Rwanda.


  • Niragire wamamaye muri sinema yaguze imodoka ya miliyoni 150 Frw –

    Iyi modoka uyu mugore yaguze, ni umwe mu zigezweho zitungwa n’abifite kandi zubashywe ku Isi. Ni ubwoko bw’imodoka zigenda ahantu hose n’ahari imisozi bitewe n’uko zigiye hejuru.

    Niragire yabwiye IGIHE ko iyi modoka yayiguze nko kwihemba kubera umurava yakoranye akabasha kugera kuri byinshi birimo no gushinga Genesis TV imaze igihe gito itangiye gukora.

    Ati “Iyi modoka ni igihembo cy’umurava nakoranye kuva kera. Numvaga hari igihe nzihemba ikintu nk’iki kandi ndashimira Imana ko yabinshoboje. Ndasaba abana b’abakobwa kujya bakorana umwete umurimo wose berekejeho amaboko kuko aribwo bazagera ku nzozi zabo nk’uko biri kugenda bimerera.”

    Iyo modoka yakozwe n’uruganda rwa Magna Steyr rumaze igihe rukora ubu bwoko bw’izi modoka za Mercedes.

    Niragire yatangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara muri nyinshi zakunzwe. Yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.

    Kuri ubu uyu mubyeyi nubwo yagize televiziyo ye bwite, ntibimubuza gukina filime. Aheruka kugaragara muri filime ye yitwa ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

    Akunda kugira inama abagore by’umwihariko bacyitinya, abasaba kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

    Ati “Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.”

    Genesis TV ya Niragire yibanda cyane mu myidagaduro, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Iyi televiziyo nshya yatangiranye n’abanyamakuru batandukanye biganjemo abakiri bashya muri uyu mwuga nawe arimo ndetse anafiteho ikiganiro yise ‘Queen of hillywood’.

    Uretse iyi modoka asanzwe afite na televiziyo

    Niragire ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze imodoka ihenze

    Uyu mugore yavuze ko iyi modoka ari igihembo yihaye cyo gukora cyane

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Portugal –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byifashishije urubuga rwa Twitter, byatangaje ko uyu munyapolitiki yahuye na Kagame kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

    António Santos da Costa ni Minisitiri w’Intebe wa 119 wa Portugal kuva mu Ugushyingo 2015 akaba umunyamategeko n’umunyapolitiki wabaye mu nshingano zitandukanye.

    António Santos da Costa yabaye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 1999 kugeza mu 2002, Minisitiri w’Ubutegetsi kuva mu 2005 kugeza mu 2007 na Meya wa Lisbon kuva mu 2007 kugeza mu 2015 n’ibindi.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, mu 2017 cyatangaje ko Portugal ari cyo gihugu cyari ku isonga mu ishoramari ry’abanyamahanga ryanditswe mu Rwanda kikaba cyari cyihariye 23.8%.

    Icyo gihe Portugal, igihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyashoye miliyoni 398 z’amadolari ya Amerika cyari gikurikiwe n’u Bwongereza bwashoye miliyoni 203.1 z’amadolari.

    Muri iri shoramari harimo iry’ikigo cyo muri Portugal, Mota Engil cyari cyahawe isoko ryo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Portugal, António Luís Santos da Costa