Tag: featured

  • Agahinda k’umwana watewe inda ku myaka 15, agacika umugongo akabura umwitaho –

    Ni umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 17, atuye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza. Ku myaka icyenda ababyeyi be barapfuye abura umurihirira ishuri arivamo yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

    Uyu mwana w’umukobwa yahise atangira kubaho mu buzima bubi burimo gusenyera abantu inkwi bakamuha ibyo kurya, kubavomera amazi n’indi mirimo yo mu rugo bikarangira ahembwe ibyo kurya.

    Ni ubuzima yanyuzemo imyaka myinshi kugeza ubwo atangiye gukura ajya gushaka akazi ko mu rugo muri uyu Murenge yanavukiyemo.

    Ati “ Ngeze muri uru rugo niho nahuriye n’umuhungu twakoranaga akajya ansaba ko turyamana nkanga, rimwe rero yaje kumfata andusha imbaraga turaryamana, ni ubwa mbere nari mbikoze, nyuma baza kumwirukana nanjye ntangira kubura imihango, naje kubaza umuntu ambwira ko nshobora kuba ntwite nipimishije koko nsanga ndatwite.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yakomeje kuba muri urwo rugo kugeza inda igejeje amezi ane ubwo yabonaga bashobora kuzamuvumbura bakamwirukana, we yahisemo kwiyirukana.

    Ati “ Nahise njya mu rugo kwa nyogokuru ubyara mama, ngezeyo arambwira ngo njye nishakira ibyo kurya saa sita na nijoro n’amazi n’isabune urebye icyo banyemereye ni icumbi gusa.”

    Yatangiye kujya guhonda amabuye atwite

    Nyuma yo kwemererwa icumbi kwa nyirakuru ariko bakamumenyesha ko batazigera bamugaburira, yahise atangira kujya ajya guhonda amabuye azwi nka concase kugira ngo abone ikimutunga, ibi yabikoraga atwite inda y’amezi ane.

    Ati “Amabuye nayahondaga ntwite, namazemo amezi abiri amafaranga nkuyemo nkaguramo agasarubeti k’umwana nkanakuramo ibyo kurya, inda igeze mu mezi arindwi maze kunanirwa nibwo nabiretse negera umuvandimwe umwe ndabimubwira anyemerera kungurira kigoma n’ishuka kugira ngo umwana azavuke mbifite.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko igihe cyo kujya kubyara cyageze ajya kubyarira ku bitaro bya Rwinkwavu nabwo asanga ubwisungane bwe ntibwuzuye neza bamuca ibihumbi 150 Frw, avuga ko yamazeyo icyumweru n’iminsi itatu aza kugana ubuyobozi arabutakambira bubasha kumwishyurira ya mafaranga yo kwa muganga banamuha itike imugeza kwa nyirakuru.

    Nyuma yo kugera mu rugo ngo bamwimye ibyo kurya amaze iminsi ibiri ni ukuvuga icyumweru n’iminsi itanu abyaye inzara imuriye asubira kongera guhonda amabuye mu rwego rwo gushaka ikimutunga.

    Mu marira menshi uyu mwana avuga ko yahahurikiye cyane kuko uko kwirirwa mu mabuye kwatumye acika umugongo ajya mu bitaro, nyuma ngo abaganga bamubwiye ko atagomba gukora imirimo ivunanye kuko umugongo we utarakomera.

    Yavuyeyo atangira kujya atungwa n’abaturanyi bamuhaga ibyo kurya rimwe na rimwe ubundi ngo agafurira abantu akabona amafaranga yo kurya we n’umwana we.

    Uwamuteye inda yaramwihakanye

    Umusore wamuteye inda ngo ubwo yamubwiraga ko atwite yarabyemeraga ariko ngo amaze kubyara yamusabye kumufasha undi amubwira ko atari we wenyine utera inda.

    Avuga ko uyu musore yamwihakanye amusaba kutazongera kumuhamagara amubwira ko yamuteye inda ngo azabage yifashe.

    Ibi byatumye yumva ko umwana ari uwe wenyine niko gushikama arashinyiriza atangira kujya yita ku mwana we nta wundi muntu abwira.

    Ati “ Ubu njya gufurira abantu mu bipangu cyangwa nkajya guhingira abaturanyi bakampa amafaranga nkita ku mwana wanjye, kwa nyogokuru sinkibayo ubu mba ku muturanyi wemeye kuncumbikira nyuma yuko ndwaye umugongo.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko icyifuzo cye kuri Leta ari uko yabona nk’uburyo yakwiga umwuga bikamufasha gutunga umwana we.

    Ati “ Nize imyuga nareba ko byanteza imbere wenda nize kudoda cyangwa gusuka byamfasha.”

    Uyu mwana avuga ko impamvu atareze uyu muhungu mu buyobozi ari uko atazi aho aherereye ndetse ngo n’iwabo ntabwo ahazi gusa akemeza ko afite numero ze ari nazo yakoreshaga amuhamagara mbere bakivugana.


  • Mukandutiye yasobanuye imvano y’umuhate watumye yinjiza abagore muri FLN –

    Yabivuze kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza uwo mukecuru areganwamo na Paul Rusesabagina, Sankara na bagenzi babo 18 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

    Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni bo bari basigaye batariregura kuko bagenzi babo basoje.

    Mukandutiye ukurikiranyweho ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko abyemera kandi abisabira imbabazi.

    Yavuze ko mu 1994 haba Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Camp Kigali, maze ubwo FPR na EX-FAR byakozanyagaho i Kigali, umugabo we ahungana abana we arahasigara.

    Icyo gihe yari umuyobozi uzwi na benshi kuko yakoze imirimo y’uburezi kuva afite imyaka 18, aba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ku Muhima ndetse aba n’ushinzwe uburezi muri Nyarugenge.

    Birenze kuba umurezi yari muri Komite Nyobozi ya MRND nk’uko yabihamirije mu Rukiko.

    Ngo umuryango we umaze guhunga, aho yari yasigaye mu rugo rwe yatewe n’interahamwe, zikajya zijya gukora “amahano” zikagaruka iwe.

    Ati “Ni uko nabanye n’interahamwe banyita Perezida wazo.”

    Yaje guhungira ku Gisenyi, amenye ko Inkotanyi zigeze ku Mukamira ahungira muri RDC we n’umuryango we bari baramaze kongera guhura.

    Muri RDC baje kubasenyeraho inkambi mu 1996, yongeye gutandukana n’umugabo we, ndetse aza kumenya ko yapfuye. Ku wa 28 Mata 1997 yashatse gutaha ndetse aza guhura n’abana be.

    Mu bihe by’intambara y’abacengezi, Mukandutiye yavuze ko yari muri Komine Giciye. Yabwiye Urukiko ko abazanye na we muri iyo myaka bose “barahizwe” bavuga ko bazanye n’abacengezi “maze mu 1998 nsubira muri RDC”.

    Agezeyo yakoze ubukangurambaga bwinjiza abakobwa n’abagore mu mitwe y’iterabwoba

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko asubiye muri RDC yagiye kuba i Rutshuru ari umuntu usanzwe rimwe na rimwe akajya yigisha abana.

    Yavuze FDLR yabizezaga ibitangaza ko bazataha mu Rwanda ibacyuye.

    Mu 2016 FDLR yaje gucikamo ibice, bamwe bati “Ubutegetsi mu Rwanda buhinduke, igihugu kiyoborwe n’Abahutu gusa” abandi bifuza ubwiyunge na demokarasi “hakabaho gusangira ubutegetsi hagati y’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi” bitewe n’icyo abaturage bashaka.

    Abashaka ubumwe na demokarasi ngo ni bo bashinze CNRD-Ubwiyunge.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yagiye muri CNRD abishaka

    Urukiko rwabajije Mukandutiye uko yamenyaga ibyo byose kandi ari umuntu usanzwe, avuga ko nk’umuntu wakoze mu burezi yari aziranye n’abantu benshi, kandi yahoraga abaza igihe bazabacyurira.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko Gen Irategeka Wilson yaje kumushaka aho yabaga, amubwira intego bafite zo gutahuka kandi bafite ubwiyunge bw’amoko yose.

    Yarabyemeye yinjiramo ndetse agirwa komiseri.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yagizwe Komiseri wa CNRD muri Nyakanga 2016. Yavuze ko icyo gihe uwo mutwe wari ufite igisirikari cyitwa FLN.

    Yabwiye Urukiko ko akiri muto yifuje kujya mu gisirikare ariko “mu gihe cyanjye ntabwo twahabwaga ayo mahirwe”.

    Ari muri CNRD ngo yumvise ashaka kuba umusirikari kuko abagabo barwanaga abagore basigaye inyuma ntibimushimishe.

    Yasabye Gen Irategeka ko yakora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n’abakobwa kwinjira muri FLN.

    Yakomeje ati “Narabikoze ntitaye ku myaka, barabikunda. Urutonde rw’ababishaka narushikirije ababishinzwe, bo bakareba uwujuje ibisabwa”.

    Yavuze ko nta winjijwe muri CNRD ku gahato, ahubwo ko yakoze ubukangurambaga hakajyamo ubishaka kandi ubikunze.

    Ati “Ni ubukangurambaga kandi ni jye wabukoze nta wubintegetse”.

    Yabwiye urukiko ko yakoze ubukangurambaga kugira ngo n’abakobwa berekane ko bashoboye kandi barinda umuryango.

    Mukandutiye yavuze ko ishyaka yakuranye kuva akiri muto ari ryo ryatumye akora ubwo bukangurambaga.

    Yabwiye Urukiko ko CNRD yari ifite imiyoborere ihamye. Iby’igisirikari yavuze ko atari abizi kuko “narabyifuje ariko sinaba we”.

    Mu 2017 ubwo CNRD yakoraga inama y’abakomiseri, “twabwiwe ko tugiye kwiyunga na PDR Ihumure ya Rusesabagina”.

    PDR Ihumure ya Rusesabagina yiyunze na CNRD ku wa 4 Nyakanga 2017, naho RRM ya Nsabimana Calixte alias Sankara yiyungaho ku wa 18 Werurwe 2018.

    Yavuze ko Sankara na Rusesabagina yahuriye na bo i Mageragere kuko ikindi gihe yabumvaga kuri telefoni gusa.

    Yavuze ko CNRD yari yaratangiye gushaka umuhuza w’uwo mutwe na Leta y’u Rwanda, mbere yo kwihuza na MRCD, nyuma biranakomeza.

    Hoherezwaga itsinda ry’intumwa esheshatu zikajya muri UNESCO gushaka umuntu uzahuza iyo mpuzamashyaka na Leta y’u Rwanda.

    UNESCO yasuye CNRD aho yari ituye, hashize ibyumweru bibiri “batwatsaho ikibatsi cy’umuriro watugejeje mu Rwanda”.

    Mukandutiye yasobanuye ko Ishyaka rya Twagiramungu ryiyunze kuri MRCD mu 2019, ariko ntazi icyo uwo muyobozi we yahawe nk’inshingano.

    Iby’ibitero bya FLN yabyumviseho abuze abo basenganaga

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yabaye muri CNRD/FLN na MRCD/FLN atazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Ku by’ibitero bya FLN mu Rwanda yabwiye Urukiko ati “Hari abasore twasenganaga, mbona maze iminsi ntababona. Narabajije barambwira ngo bagiye gutera mu Rwanda.”

    Yabwiye Urukiko ko yahise ahaguruka ajya kureba Gen Irategeka ngo amubaze impamvu bateye kandi atari yo ntego ya CNRD yari yarabwiwe, “ansubiza ko batagiye kwica ahubwo bagiye gukanga”.

    Umucamanza Muhima Antoine, yamubajije impamvu yamenye ko batangiye gukora iterabwoba ngo ntiyitandukanye nabo, ati “Nabuze uko ngira ngwa neza”.

    Yavuze ko atari buhunge kuko ngo nta handi yari azi.

    Mukandutiye yahavuye muri RDC ku wa 28 Ukuboza 2019 aratahuka.

    Yaciriwe urubanza na Gacaca ahamywa ibyaha bya Jenoside mu 2006, akatirwa igifungo cya burundu.

    Yemeye ko yagiye muri CNRD ku bushake ariko ko yamenye ko ari umutwe w’iterabwoba ageze mu Bushinjacyaha. Yamenye ko bagiye gutera akiri muri RDC, ariko ibitero bakoze yabimenyeye mu Rwanda.

    Yamanitse akaboko k’iburyo avuga ko asaba imbabazi imiryango yaburiye ababo mu bitero FLN yagabye mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mukandutiye Angelina yabwiye Urukiko ko ishyaka yakuranye ari ryo ryamuteye gukora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n’abakobwa muri FLN

  • Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 –

    Igikorwa cyatangiriye ku matsinda abiri aherutse kujya gusimbura bagenzi babo, rimwe rigizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique (PSU) harimo Minisitiri w’intebe w’iki gihugu,abagize guverinoma, abayobozi mu muryango mpuzamahanga ndetse n’ibindi bikorwaremezo.

    Iri tsinda ryahawe urukingo hamwe n’abandi bapolisi b’u Rwanda 14 basanzwe muri iki gihugu bitegura gusubira mu Rwanda kuko basimbuwe ndetse n’undi munyamahanga umwe.

    Uru rukingo rwa kabiri rwanahawe irindi tsinda rishinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara naryo rigizwe n’abapolisi 140, aba bose baherereye mu Murwa Mukuru wa Centrafrique i Bangui.

    Biteganyijwe ko andi matsinda abiri y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bazahabwa uru rukingo rwa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2021.

    Muri Werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gukingira abantu barwo rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

    Aba bapolisi nubwo bahabwa urukingo bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 kuko urukingo rutarinda ubwandu 100%.

    Abapolisi b’u Rwanda kandi banagira igihe cy’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage bo mu bihugu bacungira umutekano kumenya iki cyorezo n’uko bakirinda.


  • Yiswe umusazi, acirwa mu maso: Inzitane Rwemalika yanyuzemo aharanira uburenganzira bw’Abanyarwandakazi muri siporo –

    Ni umugore uhagarara ku cyo yemera, wakuranye inzozi zo kuzagera ikirenge mu cy’umubyeyi we wakundaga guconga ruhago ariko akazitirwa n’izabukuru. Uyu munsi uvuze umupira w’amaguru cyangwa siporo mu Banyarwandakazi, izina rihita riza mu ntekerezo za benshi ni Rwemalika Félicité.

    Ni we Munyarwanda rukumbi watorewe kujya muri Komite Olempike ku Isi, afite amateka ahambaye muri Siporo Nyafurika ndetse no ku rwego rw’Isi muri rusange, dore ko yahawe imidali n’ibikombe bigera ku 10.

    Rwemalika yashinze Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abagore (AKWOS) mu 2007. Yabaye umunyamuryango w’Inama y’Ubuyobozi bwa FERWAFA kuva mu 2007 kugera mu 2017. Afite Impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA ndetse ni umwe mu bagize Komisiyo y’Abagore muri CECAFA kuva mu 2011.

    Uyu mugore kandi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ibikorwa by’indashyikirwa nk’icyo yahawe mu 2015 na Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike gihabwa abagore bitangira siporo.

    IGIHE yaganiriye na Rwemalika agaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe bwite nk’umuntu wakuze akunda siporo kugeza inzozi zibaye impamo, inzira y’inzitane yanyuzemo kugira ngo abigereho ndetse n’icyo bivuze kuba ahagarariye u Rwanda muri Komite Olempike ku Isi n’inyungu zabyo ku Rwanda.

    Rwemalika yihebeye siporo ubuzima bwe bwose

    Yemeye guhara ibyo yari atunze byose yitangira siporo…

    N’ubwo Rwemalika ari umwe mu Banyarwanda bamaze guhamya ibigwi muri siporo, si ibintu byizanye kuko byamusabye ibitambo no kwiyuha icyuha.

    Rwemalika yavukiye mu Burundi mu 1958, [icyo gihe Papa we yari yaragiyeyo mu kazi]. Nyuma y’umwaka umwe gusa ni bwo ababyeyi be bagarutse mu Rwanda ariko bidateye kabiri bahita bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho baje kuva berekeza muri Uganda.

    Yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda ndetse yize ibijyanye n’Ubuforomokazi ahita ajya mu kazi akora imyaka 10. Yashakanye n’umugabo wari umuganga w’amenyo muri icyo gihugu.

    Avuga ko ubwo yabaga mu buhungiro yakundaga umupira ku rwego rwo hejuru ariko ngo akabikomora kuri se wawukinaga muri Astrida [i Butare] aho yigaga akiri umusore.

    Ati “Tumaze kuvuka rero twakundaga kumuherekeza yagiye gukina umupira w’abasheshe akanguhe, naramurebaga yambaye ikabutura n’amasogisi nkumva ndabikunze. Ariko noneho Mama wanjye akambwira ati uramenye wowe ujye ureba ntuzigere ukandagiza ikirenge cyawe ku mupira ujye wicara neza niko abakobwa bigenda ntawe ukina umupira ibyo kirazira.”

    Yakomeje agira ati “Noneho musaza wanjye we bakamuha umupira ku ruhande agakomeza akawukina, nkamureba akina yishimye n’abandi bana nkavuga ngo iyo nanjye mba naravutse ndi umuhungu, nanjye mba mfite uburenganzira bwo gukina. Byarambabazaga cyane ariko nabonaga ariko umuco wari umeze.”

    Uyu mubyeyi avuga ko yakuze akageza aho ashaka umugabo atarakina umupira ariko akunda kureba Abanya-Ugandakazi uburyo bakina akumva na we yakinana nabo ariko bikanga kubera ko umuco yatozwaga na nyina utabimwemereraga.

    Mu 1990, ni bwo umugabo we [kuri ubu bafitanye abana bane n’abuzukuru batandatu], yagiye gufatanya n’abandi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, bituma Rwemalika asigarana n’abana, abarera wenyine, ibintu avuga ko bitari bimworoheye.

    Rwemalika avuga ko ubwo bagarukaga mu Rwanda mu 1994, yahise ajya mu bucuruzi atangira akora ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagore n’abagabo. Ndetse ngo ni we wa mbere wazanye ‘Salon de Coiffure’ i Remera mu Giporoso.

    Avuga ko muri icyo gihe mu 1994, aribwo yumvise ko hari amarushanwa y’imikino y’abagore ndetse ngo icyo gihe ni bwo hariho Igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru bityo na we atangira gutekereza no kwibaza impamvu Abanyarwandakazi badashobora kuyitabira.

    Ati “Nakomezaga mbikurikirana ariko nkabura icyo nabikoraho, ngeze aho ndavuga nti rero singishoboye gukina ariko aya mahirwe navukijwe reka mfashe abandi. Ni uko natangiye gushakisha amakipe y’abakobwa birangora pe. Aho byari bigeze mu 1997.”

    Rwemalika avuga ko muri icyo gihe umukobwa yegeraga wese yabanzaga kumubwira ngo abaze ababyeyi be, ariko ngo yababaza bakamutera utwatsi, bamubwira ko siporo y’abakobwa ari ukubyina no kuririmba ariko ibyo gukina umupira by’umwihariko uw’amaguru ari kirazira.

    Uyu mubyeyi avuga ko iyo ntambara yo gushakisha abakobwa bajya muri siporo yayirwanye kugeza mu 1999, kuko aribwo yaje kugira amahirwe abona abamwemerera kujya mu mikino, icyo gihe ngo yabonye 30 atangirana na bo.

    Ku rundi ruhande ariko ngo amafaranga yakoreshaga mu kubashaka, kubagurira imipira yo gukina n’ibindi byangombwa yayakuraga muri ya Salon de Coiffure ye nayo yaje guhomba kubera iyo mpamvu.

    Ati “Urumva rero iyo kipe kugira ngo ibeho, [abakinnyi] babone amafaranga y’ingendo n’ibiki byose nabivanaga muri iyo Salon de Coiffure, nyuma y’umwaka n’igice mba ndahombye ariko numva ngomba gukomeza uwo murongo. Icyo gihe umugabo wanjye yari yaragiye kwiga mu Bwongereza, yumva salon yarahombye nabijyanye mu mupira arambaza ati ‘ese abagore barakina?’ […] Nyuma yaraje asanga nateye imbere.”

    Urukundo yakunze siporo rwatumye yitangira guharanira ko abagore n’abakobwa bo mu Rwanda bagira uburenganzira bwo gukora siporo kandi yabigezeho

    Yaciriwe mu maso kenshi

    Icyo gihe ngo ibibuga by’umupira nabyo byari ikibazo kuko rimwe na rimwe ku Ba-Serisienne, Camp Kigali n’ahandi bamutizaga ikibuga rimwe na rimwe, ubundi bakakimwima. Ibi kandi byanajyanaga no kuba aho yakomangaga hose baramuteraga utwatsi bamubwira ko nta mugore wakinnye umupira.

    Nyuma uyu mubyeyi yaje gushinga Ishyirahamwe ry’Abagore rifite intego yo guharanira Iterambere ryabo binyuze muri siporo, AKWOS, Association of Kigali Women in Sports.

    Iri shyirahamwe ngo ni ryo yifashishaga ajya gusaba ubufasha n’inkunga mu bigo bya leta n’ibyigenga agaragaza ko abakobwa nabo bagomba kugira uburenganzira bwo gukina. Icyo gihe yakoranaga bya hafi na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’ifite Siporo mu nshingano ariko hakiyongeraho n’izindi nzego zitandukanye.

    Avuga ko nyuma y’igihe gito yahawe inkunga n’umuryango wo mu mahanga, yo guhugura abagore bari mu nzego z’igihugu ku burenganzira bw’abakobwa n’abagore bwo gukora siporo. Mu mahugurwa yamaze icyumweru, abahuguwe bari bamaze guhindura imyumvire ku buryo bagiye hirya no hino mu ntara batangiza amakipe y’abagore.

    Mu 2007, ubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryayoborwaga na Gen Kazura Jean Bosco, ni bwo Rwemalika yamusabye ko abagore nabo bashyirirwaho shampiyona yabo ndetse arabimwemerera kuva ubwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore iba iratangiye.

    Ati “Noneho nsaba FERWAFA ko n’abakobwa bagomba kwinjira muri shampiyona, icyo gihe bahise bashyiraho Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA bahita banangira umuyobozi wayo icyo gihe duhita dushyiraho amakipe y’abagore atangira gukina shampiyona gutyo.”

    Icyo gihe hatangiye amakipe atandatu, umwaka wakurikiyeho haboneka amakipe 14, gusa imbogamizi zigenda ziba nyinshi ariko kugeza ubu hari icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya shampiyona y’umupira w’abagore, ndetse u Rwanda rumaze kugira abasifuzi mpuzamahanga b’abagore bagera ku munani harimo na Mukansanga Salma Rhadia uherutse gusifura mu Gikombe cy’Isi.

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo hari ibyo kwishimira uyu munsi, Rwemalika avuga ko ari urugendo rutigeze rumworohera kuko mu bihe yatangiraga hari aho yageraga bakamwita umusazi bamwumvisha ko kuvuga ko abagore bashobora gukina umupira ari ‘ubusazi’.

    Yakomeje agira ati “N’ubwo ndi kuvuga gutyo ariko ntabwo ari ibintu byanyoroheye muri urwo rugendo rwose, hari aho nakomangaga bakanga kunkingurira, aho nageraga bati dore wa mugore w’umusazi araje mufunge, aho nageraga bakancira mu maso, ariko nanjye narakomezaga sincike intege, nkagenda ejo nkagaruka kugeza ubwo nageze ku ntsinzi.”

    Uko yisanze muri Komite Olimpike ku Isi

    Mu 2006, ni bwo muri Marroc habereye Inama Mpuzamahanga y’Abagore bari mu rwego rwo guteza imbere siporo kubera imibereho myiza, icyo gihe yari yateguwe n’Uruganda rwa Nike, Inc.

    Ni inama yabaye mu bihe u Rwanda rwari rurimo kwiyubaka bundi bushya nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe amahanga yari azi Abanyarwanda nk’abicanyi ku buryo uwajyaga mu bindi bihugu bamwishishaga.

    Rwemalika wari watumiwe muri iyo nama ngo yagezeyo bakajya bamubona bakamuhunga gusa ngo yabonye bimeze gutyo asaba umwanya abagezaho ijambo ryagarutse ku Rwanda rw’ukuri, uko rwamaze kurenga ubwicanyi ubu ari igihugu kiri mu murongo w’ubumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.

    Ati “Ndagiye muri iyo nama mpageze, uje kunyicara iruhande yabona ari Rwanda agahunda ngo ni ba bicanyi […] nabonye bigenze gutyo nsaba ijambo mbabwira urugendo rw’u Rwanda n’ibyo tumaze kugeraho, bambaza niba tutakicana mbakurira inzira ku murima mbabwira ko ibyo ari ibyahise.”

    Yakomeje agira ati “Bati ese ubu umuntu yaza iwanyu ntapfe? Nti oya! Nahise mbasaba ko iyo nama bayizana mu Rwanda ku buryo umwaka wakurikiyeho ariho yabereye.”

    Rwemalika avuga ko mu 2007, iyo nama yabereye mu Rwanda ndetse bahageze bashima uburyo bakiriwe ku buryo bahise basaba ko indi myaka ibiri yakurikiyeho yose inama zajya zibera mu Rwanda ndetse biza kugenda gutyo.

    Ati “Baraje rwose bagirira ibihe byiza mu Rwanda, bahita basaba ko n’imyaka itatu ikurikiraho inama ibera mu Rwanda, nyuma mpita ngirana amasezerano na Nike buri mwaka bakajya bohereza contineur y’ibikoresho bya siporo, nkabiha abagore n’abakobwa.”

    Rwemalika Félicité yashinze Umuryango AKWOS uharanira Iterambere ry’Abagore muri siporo yo mu Rwanda

    Icyuya yabize binyuze mu rugamba yarwanye aharanira ko umugore yagira uburenganzira bwo gukora siporo cyaje kumuviramo umugisha kuko nko mu 2016, yahawe igihembo gitangwa na Komite Olempike ku Isi nk’Umunyafurika w’umugore wagize icyo akora mu iterambere rya siporo.

    Mu 2012 hari ikindi gihembo yahawe cyitwa Ashoka Fellowship nk’umuntu wazanye igitekerezo gishya akakigenderaho kikazana impinduka ndetse no mu 2018 nabwo yabonye igihembo cyitwa ‘Le prix de la Femme Francophone de 2018’.

    Uyu mugore kandi kuva mu 2013 kugeza 2017 yari Umujyanama wa Komite Olempike y’u Rwanda ndetse ahita aza no kuba Visi wa Mbere Perezida wayo ari nabwo nyuma y’umwaka umwe [mu 2018] yahise atorerwa kujya muri Komite Olempike ku Isi.

    Yakomeje ati “Ni ishema rikomeye ku gihugu kuko kuba urimo hariya ni nk’aho igihugu kiba gifite Umudepite ugihagarariye muri Komite Olempike. Ni ijwi rikomeye rero kuko hari ubuvugizi bukomeye mba ngomba gukorera igihugu cyanjye mu bijyanye na siporo.”

    Kuri we avuga ko ibyo yishimira ari byinshi, kuko uretse kuba azwi ku rwego mpuzamahanga ndetse yanabihembewe, igikomeye ngo ni uko uyu munsi umugore yahawe uburenganzira bwo gukora siporo ndetse hakaba hari abakomeje gutera intambwe muri uru rwego.

    Ati “Ikintu nishimira ni uko gahunda ya leta yo gushyigikira umugore mu nzego zose ni ikintu cyanteye imbaraga cyane, niba leta ishyizeho umurongo ntituvuga ngo abagomba kubikora ni abo mu nzego zo hejuru, n’umuturage na we hari icyo yatanga mu iterambere ry’igihugu. Byatumye numva ko leta inshyigikiye, ntari umusazi nk’uko babimbwiraga.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi kintu gikomeye nishimira ni uko iyo uvuze ‘Football féminin’ mu Rwanda, abantu bose bavuga Rwemalika. Iyo ndebye abana natangiranye nabo muri za 1999, nibo batoza bakomeye ku rwego rw’igihugu, reba nka Nyinawumuntu Marie Grace natangiranye nawe none reba urwego agezeho. Yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore muri siporo, ubu ni umutoza kandi ukomeye.”

    Rwemalika avuga ko isomo rikomeye yize ari uko umuntu wese ushaka kuzana impinduka yumva agomba kugendana n’abandi bakamushyigikira ariko iyo bidakunze ugahura n’ibicantege byinshi = kugira ngo ugere ku ntego bisaba kwihangana no kudacika intege.

    Aha Rwemalika Félicité yari kumwe na Perezida wa Komite Olempike ku Isi (IOC), Thomas Bach

    Uyu mugore yahawe ibihembo bitandukanye mu ruhando rwa Siporo Mpuzamahanga abikesha by’umwihariko guteza imbere siporo mu bagore

    Rwemalika Félicité (uwa kabiri uturutse ibumoso) yahawe ibihembo bitandukanye mu ruhando mpuzamahanga

    Amafoto na Video: Mucyo Serge


  • Minisitiri Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu isubukurwa mu byumweru bibiri –

    Minisitiri Gatabazi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa Kane yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Rubavu birimo n’ahagombaga kubakwa isoko rishya ry’aka karere.

    Isoko rya Rubavu ryahoze rizwi nk’irya Gisenyi, ni umushinga munini watangiye mu 2010, aho ryari kuba ari isoko rigezweho kandi rizafasha mu bucuruzi bwaba ubw’abanyarwanda ndetse n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Kuva icyo gihe imirimo yaryo yaradindiye, ntiriruzura.

    Minisitiri Gatabazi wari uri kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François n’abayobozi batandukanye muri iyi ntara basuye aho iri soko ryadindiye riherereye bagaragarizwa imbogamizi zitandukanye zatumye ritarangirira igihe ngo ribyazwe umusaruro wari uteganyijwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari imbogamizi zagiye zituma ritubakwa ngo rirangire ariko ibyabaye byabaye ubu rigomba gusubukurwa ndetse mu ntangiro za Kemana 2021, imirimo ikaba irimbanyije.

    Ati “Ibyabaye byarabaye hajemo Covid-19, n’ibindi bibazo ni iki gisabwa kugira ngo Guverineri aze atangize imirimo maze ryubakwe? Niba mwihaye ibyumweru bibiri ni ukuvuga ko tariki 5 Kemana 2021, Guverineri azaze atangize imirimo.”

    Ku rundi ruhande Ikigo cy’abashoramari cya RICO [Rubavu Investment Company] ari nacyo cyeguriwe isoko cyagaragaje ko habayeho imbogamizi zirimo inyigo zatumye gusubukura imirimo yo kuryubaka bidakorwa.

    Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Celestin, yagize ati “Habanje imanza biba inzira ndende ku buryo ku wa 21 Ukuboza 2020, nibwo twasinye amasezerano twiha amezi atandatu , ariko nyuma yo kurihabwa twashatse rwiyemezamirimo ariko tubanje kwiga ibikenewe.

    Yakomeje agira ati “Ubu rwiyemezamirimo yarabonetse turimo gutegura amasezerano ku buryo ku wa mbere tuzahura akayasinya, muri make twatindijwe n’inyigo.”

    Iri soko rya Rubavu ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu 2010, Akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro riza kugurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd. Icyo gihe Komite Nyobozi y’Akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari 1,3 Frw.

    Ukunaniranwa hagati y’ubuyobozi bw’akarere na ABBA Ltd byatumye hitabazwa inkiko ndetse nyuma y’imanza zahuriwemo byaje kurangira akarere gatsinze, maze tariki 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi Ubuyobozi bw’akarere.

    Byasabaga ko Akarere kabanza kurihabwa n’Inama y’Abaminisitiri rikavanwa mu mutungo bwite wa leta nabyo bikorwa mu 2019 ari nabwo ibiganiro byahise bitangira hagati y’akarere n’abikorera.

    Mu Ukuboza 2020, nibwo akarere ka Rubavu kashyikirije RICO iri isoko rya Rubavu ngo abe ariyo itangira kuryubaka.

    Kuri uyu wa Kane nyuma y’ayo masezerano hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na RICO, bahererekanyije ububasha, bivuze ko RICO ariyo igiye kuryubaka ndetse ikaba yahawe ibyumweru bibiri byo kuba yatangira.

    Iri soko ryatangiye kubakwa mu 2010 ariko kugeza n’uyu munsi ntiriruzura

    Minisitiri Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka iri soko isubukurwa mu byumweru bibiri

    Gatabazi yavuze ko iri soko rikwiriye kwihutishwa rigatangira gutanga umusaruro ryitezweho

  • Indi mpamvu ikomeye yabaye intandaro yo gusubika CHOGM yagombaga kubera i Kigali –

    Ni inama yasubitswe nyuma y’ibiganiro Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth bwagiranye n’ibihugu binyamuryango bya Commonwealth, bikaza kugaragara ko byinshi bidafite ubushake bwo kwitabira iyi nama isanzwe ihuza abantu bashobora kugera 10 000, ndetse n’ababishakaga bakaba batari borohewe no kuyitabira, bitewe n’ingamba zo gukumira ingendo hirya no hino ku rwego rw’Isi.

    Amakuru yatangajwe na The East African, avuga ko abakuru ba Guverinoma batanu ari bo bari baramaze kwemeza ko bazitabira iyi nama, nyamara hari hasigaye amezi atarenze abiri ngo itangire.

    Ibindi bihugu byari bitaremeza abazitabira iyi nama, ariko byari byitezwe ko bizohereza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abandi bahagarariye ibyo bihugu.

    Ikindi kandi ni uko mu nama enye zikomeye zagombaga kuzitabirwa muri CHOGM, abantu bari hagati ya 10% na 15% ari bo bari bamaze kwiyandikisha kuzitabira izo nama, ugereranyije n’abari baramaze kwiyandikisha mu nama za CHOGM zabaye mu myaka yabanje.

    Ibi byose byubakiye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, cyari cyaratumye ibihugu 29 muri 54 bigize Commonwealth, bishyiraho uburyo bwo gukumira cyangwa kugabanya abagenzi bava mu bihugu bimwe bajya mu bindi.

    Ikindi kibazo gikomeye cyabaye u Bwongereza, nabwo bwari bwarahagaritse abaturuka mu bihugu birimo n’ibiri muri Commonwealth nka Kenya na Afurika y’Epfo, kandi byari byitezwe ko abashyitsi benshi bazaza mu Rwanda bazanyura mu Bwongereza.

    Ibyo byose byarebweho mbere yo gufata umwanzuro wo guhagarika CHOGM, kuko byari bimaze kugaragara ko abazitabira iyi nama ari bake, kandi ibyo byari kugira ingaruka mu mpande zose, kuva ku Rwanda rwayiteguye ndetse no ku byemezo byari bufatirwe muri iyo nama, ariko bigafatwa n’abantu bacye.

    Kuyisubika ariko nabyo byagize izindi ngaruka, kuko muri iyi nama ari bwo byari byitezwe ko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland azava kuri uwo mwanya, dore ko manda ye y’imyaka ine yari kurangira muri 2020, ariko bikaza gusubikwa ubwo Chogm yasubikwaga ku nshuro ya mbere.

    Amakuru avuga ko bishoboka ko Scotland azongererwa manda y’umwaka umwe, ariko bikanashoboka ko ashobora kuzahabwa manda yuzuye y’imyaka ine agakomeza izo nshingano.

    Isubikwa ry’ingendo ryagaragajwe nk’intandaro yo gusubika Chogm

  • Miliyari 8 Frw zakoreshejwe mu kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kanombe –

    Imirimo yo kwagura iki kibuga yatangijwe muri Nzeri 2019 bitewe ahanini n’imyiteguro y’inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) yari kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha ariko iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo kwagura inzira z’indege, aho abagenzi bahagarara n’imizigo yabo hakiyongeraho n’aho imodoka zaparikaga, mu kwirinda ko habaho impanuka ndetse no kucyongerera ubushobozi mu kwakira indege n’abagenzi.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, aherutse kubwira abanyamakuru ko imirimo yo kwagura iki kibuga yageze ku musozo.

    Ati “Mu by’ukuri warabyiboneye ko bongereyeho aho abantu binjirira, ubundi hari hasi none ubu higiye hejuru, twashyizeho aho indege zihagarara ku buryo byose hamwe indege zirenga 43 zishobora kuba zahahagarara, ndetse tuvugurura n’ahandi.”

    “Akazi ko kararangiye, igisigaye ni ukugira ngo hakorwe akanyuma kuko n’ubundi byose byari biteganyijwe ko karangira mbere y’uko twakira inama yagombaga kuba ya CHOGM.”

    Mbere yo gutangira kuvugururwa cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege 26 none hiyongereyeho 18, biteganyijwe ko umubare w’abagenzi ushobora kuzava kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/20 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/23.

    Uretse Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, hifashishijwe inkunga ya Banki y’Isi, hari gahunda yo kuvugurura no kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, iyo mirimo nayo irarimbanyije.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yemeza ko aho imirimo igeze ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, bitabuza indege kugenda, ahubwo ko igisigaye ari ukunoza neza no kunonosora ibyakozwe kandi ko mu gihe cya vuba bizaba byarangiye.

    Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyaravuguruwe kugira ngo kibashe kwakira umubare munini w’indege

  • Ibyihariye kuri Nikuze watsindiye igihembo mpuzamahanga cy’umubyeyi w’indashyikirwa ku Isi –

    Uyu mubyeyi w’imyaka 55 y’amavuko akorera umurimo wo kurera abana b’imfubyi mu muryango wa SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe kuva mu 1992 kugeza ubu akaba akibikomeje.

    Aherutse gutoranywa nk’umubyeyi w’indashykirwa uzahabwa igihembo mpuzamahanga kigenerwa umubyeyi wabaye indashyikirwa mu kurera abana muri SOS Children’s Villages ku Isi hose cyitiriwe Helmut Kutin , gitangwa buri myaka ibiri.

    Helmut Kutin witiriwe iki gihembo, yavukiye mu gace ka Bolzano mu Butaliyani mu 1941. Yabaye mu kigo cya mbere cya SOS cyo muri Autriche mu 1953. Nyuma yo kurerwa, akiga akarangiza kaminuza, yiyeguriye kwita ku bana atangira gukora muri SOS mu 1967.

    IGIHE yasuye Nikuze aho akorera uwo murimo agaruka ku buzima bwe bw’uko atigeze ashaka umugabo n’uko yita ku bana b’imfubyi.

    Ubusanzwe avuka mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Gakomeye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ni umwana wa gatandatu mu muryango we.

    Ati “Mu by’amategeko ndi umusilibateri, mu by’ubuzima busanzwe nkaba ndi umubyeyi urera abana muri SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe. Mu 1992 numvise itangazo rivuga ko bashaka abantu barera abana badafite ubitaho, batagira kirengera, kubera ko abo bana najyaga mbabona ku musozi w’iwacu nkabona ko bafite ubuzima bubi, numvise uwo murimo nanjye nywishimiye najya kuwukora.”

    Yatangiye gukora umurimo wo kurera abana b’imfubyi muri SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe nyuma yo gusoza amashuri atatu yisumbuye, ibyo hambere bitaga Familiale.

    Avuga ko agitangira kurera abana b’imfubyi yari abikunze kandi abishyizemo umwete n’ubwo byasaga n’ibigoye kubera ibibazo babaga bafite.

    Ati “Ikintu cyangoye ni uko abana bazaga bameze nabi ariko ndavuga nti ‘uyu murimo ndawukora rwose’. Mu bana harimo abari barishwe n’inzara, harimo abari barwaye bwaki n’abandi bari bafite ibibazo bitandukanye byaturukaga ahanini ku nzara yari yarayogoje iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    Mu kazi ke ka buri munsi yitaga kuri abo bana agamije ahanini kubagarurira icyizere cy’ubuzima kuko babaga bafite ibibazo byo kwigunga.

    Ku ikubitiro yatangiranye abana 10 afatanyije na mugenzi we babanaga mu nzu imwe. Mu muryango wa SOS Gikongoro ( Nyamagabe y’ubu) habaga abandi bagenzi be 11 bakoraga umurimo nk’uwe wo kurera abana batagira kirengera .

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nikuze yahunganye abana bose yareraga abajyana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeza kubitaho uko ashoboye, nyuma yongera kubagarukana mu Rwanda.

    Nikuze avuga ko bageze i Bukavu hari bamwe mu babyeyi bagenzi be bataye abana bareraga, arabafata abarerana n’abe ndetse abagarukana mu Rwanda. Icyo gihe yakiriye abana 10 biyongera ku bandi 10 yareraga bose baba 20.

    Avuga ko kubakira byaturutse ahanini muri kamere ye kuko yumva ko nta mwana ukwiriye kubabara cyangwa ngo abure umuntu wo kumwitaho.

    Ati “Kurera abana kuri njye ni umuhamagaro. Ntabwo natuza mbona umwana hafi yanjye ababaye.”

    Mu myaka 29 amaze akora uwo murimo, amaze kurera abana 53 kandi bose barangije kwiga amashuri makuru na kaminuza usibye babiri bitabye Imana. Bose uko bamunyuze mu maboko barifashije.

    Ati “Iyo mbonye ko abana bose banciye mu maboko bifashije numva nishimye cyane.”

    Mu byo avuga byamushimishije mu buzima, harimo kurera abana bafite ibibazo akabona bavuyemo abantu bazima, bakigirira akamaro ndetse n’igihugu cya babyaye.

    Ati “Hari abana nakiraga abandi bantu bababona bakanca intege ngo ‘uyu arapfa uyu ntabwo azabaho’ ariko nkamurera nkabona arakuze. Abana ndabarera mbona barakuze, ubu nashyingiye abakobwa benshi ndetse n’abahungu bashatse abagore bamaze kuba benshi kandi bose bakomeza kuba abana banjye.”

    Uko yakikiriye igihembo mpuzamahanga yagenewe

    Nikuze avuga ko muri Gashyantare 2021 ari bwo yamenye ko ari umwe mu bantu 10 batoranyijwe bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi bagomba guhabwa igihembo mpuzamahanga. Nyuma yaho mu mpera za Mata 2021 yongeye kubwirwa ko ari mu bantu batatu ba mbere bazahabwa icyo gihembo.

    Ati “Narishimye ndavuga nti burya cya gikorwa nakoze cyagize umumaro.”

    Kuri ubu afite abana icyenda arera harimo batandatu biga mu mashuri abanza n’abandi batatu biga mu mashuri yisumbuye. Avuga ko mu buzima bwe atigeze ashaka umugabo kandi ko atazigera abikora kuko kurera abana batagira undi muntu wo kubitaho bimunezeza .

    Umwe mu bana yakikiye yabaye umugabo

    Nikuze yavuze ko umwe mu bana yakiriye ameze nabi akamurera ari uwitwa Uwimana Eric. Yamwakiriye afite imyaka ine y’amavuko atabasha kuvuga kubera ibibazo yagize akivuka, aramurera amutoza kuvuga amujyana mu ishuri, akomeza kumwitaho kugeza ubwo yageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza abasha kuvuga agize imyaka icyenda y’amavuko.

    Kuri ubu Uwimana afite imyaka 31 y’amavuko, ni umugabo wubatse kuko uherutse gushaka umugore, babana mu Kagari ka Muyogoro mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.

    Uwimana avuga ko Nikuze yamwakiriye mu 1994 ameze nabi aramurera. Kuri ubu yishimira ko yamufashije kuba umugabo uhamye. Yishimira ko umubyeyi wamureze yatsindiye igihembo mpuzamahanga.

    Ati “Byaranshimishije cyane nk’umuntu watureze tuvamo abagabo. Ni umuntu watwitayeho cyane kandi kuva mu 1992 ntiyigeze areka umurimo wo kurera abana. No mu 2007 yambitswe impeta y’ishimwe kubera ibikorwa bye byiza.”

    Umuyobozi wa SOS Children’s Villages Rwanda, Kwizera Jean Bosco, avuga ko igihembo cyahawe Nikuze gitangwa buri myaka ibiri ku Isi aho gutoranya umubyeyi biba mu bihugu 136.

    Kwizera asobanura ko kuba Nikuze yaratowe muri ibyo bihugu byose ku Isi, ku ikubitiro akaza mu 10 ba mbere akongera agatorwa ari uwa mbere, ari ikintu gikomeye cyane ku muryango wa SOS Children’s Villages Rwanda no ku babyeyi bakora umurimo wo kurera abana batagira kirengera.

    Ati “Iyo habaye gushima imikorere y’ababyeyi bigaragaza ko ibyo bakora bifitiye umuryango akamaro. By’umwihariko ibikorwa bya Nikuze ni ishusho nziza y’uko ababyeyi twese twakagombye gukangukira kwita ku bana batagira kirengera kuko ari ejo heza h’u Rwanda.”

    SOS Children’s Villages Rwanda ni umuryango wita ku bana batagira kirengera. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1979, ufite imiryango yita kuri abo bana mu turere twa Nyamagabe, Gicumbi, Gasabo ndetse na Kayonza.

    SOS Children’s Villages Rwanda yita no ku miryango ikennye cyane isaga ibihumbi birindwi yo mu turere twa Nyamagabe, Gasabo, Gicumbi, Kayonza, Bugesera na Kamonyi.

    Bamwe mu bana Nikuze arera. Hano bari bavuye ku ishuri

    Nikuze Adrolata amaze imyaka 29 akora umurimo wo kurera abana batagira kirengera

    Mu buzima bwe bwose yiyemeje kwita ku bana batagira umuntu n’umwe wo kubitaho

    Nikuze Adrolata yatsindiye igihembo cy’umubyeyi w’indashyikirwa cyitiriwe Helmut Kutin

    [email protected]


  • Mu kwezi kumwe, Sitasiyo nshya ya Bugesera izatangira gutanga amashanyarazi –

    Iyi sitasiyo izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.

    Higaniro Theoneste, ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), avuga ko iyi sitasiyo izagira uruhare mu kongera ingano y’amashnyarazi agezwa mu muyoboro rusange w’u Rwanda ndetse ikemure ibibazo by’umuriro muke byabaga mu cyanya cy’inganda cya Bugesera.

    Ati “Icyanya cy’inganda cya Bugesera cyagiraga ibibazo by’umuriro muke bitewe n’uburebure bw’umuyoboro uhageza amashanyarazi. Uko umuyoboro ugenda uba muremure utabona sitasiyo unyuramo, niko amashanyarazi awurimo agenda agabanuka. Kuba Bugesera ifite sitasiyo yayo rero bizatuma tugabanya uburebure bw’uyu muyoboro, bityo icyanya cy’inganda gihabwe amashanyarazi afite ingufu zikenewe n’inganda nini zihari”.

    Higaniro avuga kandi ko hari inganda ebyiri z’amashanyarazi zirimo kubakwa ndetse ziri hafi kuzura, nazo zizifashisha iyi sitasiyo kugira ngo igeze amashanyarazi yazo mu muyoboro mugari. Izo nganda zirimo urwa nyiramugengeri rwubakwa mu Karere ka Gisagara rwitiriwe “Hakan” ruzatanga Megawati 80 ndetse n’urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 80 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

    Ati “Uruganda rwa Nyiramugengeri rwubakwa na sosiyete y’abanyaTurkiya “Hakan” ruri hafi kuzura. Amashanyarazi azaruvamo anyure muri sitasiyo ya Mamba muri Gisagara, akomereze muri sitasiyo ya Rwabusoro I Nyanza, agere muri iyi sitasiyo ya Bugesera ari naho azava yinjizwa mu muyoboro rusange w’igihugu.”

    Avuga ko urugomero rwa Rusumo narwo rugeze kure rwubakwa ku buryo narwo nirutangira gukora, amashanyarazi yarwo azabanza kunyuzwa muri sitasiyo ya Rusumo nayo irimo kubakwa abone kugera kuri iyi sitasiyo ari naho azinjirizwa mu muyoboro rusange.

    Ati “Murumva ko iyi sitasiyo ifite akamaro gakomeye. Ifite ubushobozi bungana na MVA93,8. yubatswe mu byiciro bibiri, icya mbere cyayihuzaga na sitasiyo ya Rwabusoro cyuzuye mu mpera z’umwaka ushize, naho ikindi cya kabiri nacyo kirimo kurangira ubu turi mu igerageza ngo turebe ko ibirimo byose bikora neza ubundi itangire gukoreshwa.”

    Higaniro avuga ko uretse sitasiyo ya Bugesera, hari n’imiyoboro minini yubatswe iyihuza n’ingomero ndetse na sitasiyo zitandukanye. Iyo miyoboro irimo uva Rusumo ukagera Bugesera uzanye amashanyarazi avuye ku rugomero rwa Rusumo, ureshya n’ibilometero 84. Uyu muyoboro uteganijwe kuzuzura mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

    Hari kandi undi muyoboro wamaze kuzura ureshya n’ibirometero 84.5 uturuka I Mamba mu Karere ka Gisagara ukanyura I Rwabusoro I Nyanza ku yindi sitasiyo yamaze kuzura ukagera kuri sitasiyo ya Bugesera ari nawo uzazana amashanyarazi aturutse ku ruganda rwa nyiramugengeri.

    Undi muyoboro ukirimo kubakwa ni uhuza iyi sitasiyo ya Bugesera n’iya Shango mu Karere ka Gasabo kuntera y’ibirometero 35. Nawo biteganijwe ko uzuzura muri uyu mwaka.

    Ubu imibare igaragaza mu Rwanda amashanyarazi ashobora kuhaboneka angana na Megawati 235.6 kandi biteganijwe ko mu minsi ya vuba aziyongeraho andi menshi aturutse ku ngomero zirimo kubakwa.

    Izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa

    Iyi sitasiyo ifite ubushobozi bungana na MVA93,8

    Ahagenzurirwa imirimo y’iyi sitasiyo hamaze gutunganywa

    Yitezweho kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umuriro muke mu Bugesera

  • Gasabo: Isomwa ry’urubanza ruregwamo umunyemari Nkubiri Alfred ryasubitswe –

    Nkubiri yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020; urubanza rwe rwagiye rusububikwa mu bihe bitandukanye kubera ko kuva yafungwa yagaragarije urukiko ko arwaye, anasaba kurekurwa agakurikiranwa adafunze.

    Nkubiri Alfred na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranywe muri dosiye imwe y’icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha.

    Yaherukaga kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2021 ndetse iburanisha ry’icyo gihe ryasojwe hanzuwe ko umwanzuro uzasomwa ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

    Ubushinjacyaha burega Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho busobanura ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Mu iburanisha riheruka Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi bitarabaye kuzazana ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zakwerekana mu by’ukuri abahawe ifumbire n’abatarayihawe.

    Yavuze ko nk’uko yabyanditse muri dosiye yashyizwe mu ikoranabuhanga, yasabye ko izo ‘vouchers’ zahuzwa na lisite z’abahawe ifumbire n’abatarayihawe cyane ko uwahabwaga ifumbire wese yabaga yabanje kwerekana iyo voucher.

    Nkubiri yabwiye Urukiko ko afite ibaruwa yamuhanaguragaho umwenda yandikiwe na MINAGRI. Iyo mbonerahamwe iravuga uko byatangiye uko ENAS yahaye abahinzi ifumbire kandi ENAS igaha ifumbire umuhinzi ufite voucher (mu masezerano yasinywaga hagati ya ENAS na Minagri).

    Yakomeje asaba Urukiko kuba rwazagendera kuri voucher za nyuma rukanabihuza n’ibaruwa ya Minagri iriho kashe mu gufata icyemezo.

    Inteko Iburanisha kandi yahaye umwanya Me Gahongayire Miriam, wari uhagarariye Minagri muri uru rubanza asobanura ko Nkubiri yakoze intonde za baringa zidahuye n’abahinzi.

    Me Gahongayire yavuze ko izo vouchers Nkubiri avuga mu ibaruwa ye ndetse niba zikenewe yabwira Minagri ikazitegura ariko amusaba Nkubiri kugaragariza Urukiko icyo izo vouchers zizafasha mu rubanza.

    Nkubiri yahise ahabwa umwanya avuga ko izo vouchers zizafasha mu rubanza kuko mu gutanga ifumbire arizo zagenderwagaho nkuko biri mu masezerano kandi ngo nta muhinzi wahawe ifumbire adahawe voucher kandi n’wagabanyirizwaga hagendewe kuri voucher ari nacyo cyahereweho basonerwa 1.799.702.250Frw.

    Me Emmanuel Turatsinze wunganira Nkubiri nawe yavuze ko izo vouchers zihuye n’amalisiti ku buryo intonde ziriho abaturage bahabwa ifumbire bose ari ababaga bazifite. Yakomeje asobanura ko umuturage wazaga guhabwa ifumbire yabaga afite agapapuro kariho code akakerekana agasinya kuri liste ko ahawe n’ifumbire bakagasikana.

    Me Turatsinze yavuze ko aho bihuriye n’urubanza ari uko Minagri ivuga ko Enas yatanze ifumbire kubadafite voucher kandi Enas yohererezaga Minagri urutonde rw’abahawe ifumbire na voucher bazanye.

    Me Rutagengwa nawe wunganira Nkubiri yavuze ko impamvu umukiliya wabo asaba Vouchers ari uko we ku ikubitiro atari azi abagenerwabikorwa b’ifumbire byari mu nshingano za Minagri ari nabyo bihura na vouchers kuko Minagri n’inzego z’ibanze arizo zateguraga liste zigendeye ku mubare wa vouchers n’ingano y’ifumbire zapakiwe mu modoka.

    Me Gahongagayire yasobanuye ko ifumbire yateje ikibazo muri uru rubanza ari iyatanzwe mu gihembwe cy’ihinga cya A mu 2009 kugeza mu gihembwe cy’ihinga cya B mu 2013.

    Yavuze ko hari aho Enas yatangaga ifumbire igihe cyo kwishyura leta ikishyura Enas. Igihembwe cy’ihinga vouchers zitatanzwemo hari amaliste yakozwe kuko iyo ifumbire yabaga iri butangwe inzego z’ibanze zakoraga amaliste y’abazahabwa ifumbire bagahabwa na vouchers ari nazo zagereranywa n’itike yo kubona ifumbire.

    Me Gahongayire yavuze kandi ko izo liste zakorwaga n’inzego z’ibanze ku baturage bagombaga guhabwa ifumbire ndetse ngo amasezerano yo ari hagati ya Enas/Nkubiri na Minagri. Avuga ko Enas yakoraga liste y’abahawe ifumbire.

    Nkubiri we yavuze ko vouchers bazizanirwaga na Minagri binyuze mu baturage ndetse bakazisubiza iyi minisiteri. Yatanze urugero rw’Igihembwe cy’Ihinga cya A mu 2012, aho bamuhaye ifumbire ya 2.647.850 Frw, itarahawe abaturage ni 79.482289 naho iyo basubije Minagri ifite agaciro ka 1.663.061.250 bakaba barishyuye 338.391.250 Frw.

    Muri uru rubanza kandi Minagri yatanze ikirego cy’indishyi kuko yagize igihombo gikomeye aho yagiranye amasezerano na ba Rwiyemezamirimo banyuranye barimo na ENAS/Nkubiri ahera mu 2008 kugera mu 2013 B.

    Me Gahongayire uhagarariye Minagri yavuze ko Nkubiri yatumizaga ifumbire hanze y’igihugu kandi hari hateganijwe ko amaze kuyigeza mu baturage yagombaga gukora amaliste agaragaza iyo bahawe, amafaranga yishyuwe n’ay’umwenda usigayemo.

    Ngo siko byagenze kuko Nkubiri siyo maliste yashyikirije Minagri kuko yaje gusanga harimo aya baringa igasanga harimo abarimo umwenda w’ifumbire kandi mu by’ukuri nta yo bahawe.

    Me Gahongayire avuga ko hari 2.058.302.705 Frw y’igihombo, asaba ko Urukiko rwategeka ko Nkubiri ayaha Minagri cyokora hakavamo 55.000.000 Frw Nkubiri yishyuye ubwo yabazwaga muri RIB. Yakomeje avuga ko Minagri yahabwa indishyi za 1.000.000 Frw zirimo igihembo cy’avoka n’ikurikiranarubanza.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko kwemeza ibyaha Nkubiri ashinjwa rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.

    Ku rundi ruhande ariko Nkubiri n’abamwunganira babwiye Urukiko ko kuva urubanza rwatangira bagiye basaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso by’uko ibi byaha byo guhimba inyandiko no kuzikoresha byakozwe ntibwabigaragaza ari nayo mpamvu ibi byaha bashinja umukiliya wabo nta shingiro bifite bakaba basaba ko yagirwa umwere.

    Nkubiri na we yavuze ko icyaha cy’inyandiko mpimbano atigeze agikora kandi ko ari inzirakarengane ndetse amaze umwaka wose afunzwe ari umwere.

    Nyuma y’isubikwa ryo gusoma umwanzuro ku rubanza rwa Nkubiri, Ubwanditsi bw’urukiko bwavuze ko uzasomwa ku wa 18 Kamena 2021.

    Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka itandatu, avuga ko afunzwe ari umwere