Tag: featured

  • Ibyihariye kuri Nikuze watsindiye igihembo mpuzamahanga cy’umubyeyi w’indashyikirwa ku Isi –

    Uyu mubyeyi w’imyaka 55 y’amavuko akorera umurimo wo kurera abana b’imfubyi mu muryango wa SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe kuva mu 1992 kugeza ubu akaba akibikomeje.

    Aherutse gutoranywa nk’umubyeyi w’indashykirwa uzahabwa igihembo mpuzamahanga kigenerwa umubyeyi wabaye indashyikirwa mu kurera abana muri SOS Children’s Villages ku Isi hose cyitiriwe Helmut Kutin , gitangwa buri myaka ibiri.

    Helmut Kutin witiriwe iki gihembo, yavukiye mu gace ka Bolzano mu Butaliyani mu 1941. Yabaye mu kigo cya mbere cya SOS cyo muri Autriche mu 1953. Nyuma yo kurerwa, akiga akarangiza kaminuza, yiyeguriye kwita ku bana atangira gukora muri SOS mu 1967.

    IGIHE yasuye Nikuze aho akorera uwo murimo agaruka ku buzima bwe bw’uko atigeze ashaka umugabo n’uko yita ku bana b’imfubyi.

    Ubusanzwe avuka mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Gakomeye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ni umwana wa gatandatu mu muryango we.

    Ati “Mu by’amategeko ndi umusilibateri, mu by’ubuzima busanzwe nkaba ndi umubyeyi urera abana muri SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe. Mu 1992 numvise itangazo rivuga ko bashaka abantu barera abana badafite ubitaho, batagira kirengera, kubera ko abo bana najyaga mbabona ku musozi w’iwacu nkabona ko bafite ubuzima bubi, numvise uwo murimo nanjye nywishimiye najya kuwukora.”

    Yatangiye gukora umurimo wo kurera abana b’imfubyi muri SOS Children’s Villages Rwanda ishami rya Nyamagabe nyuma yo gusoza amashuri atatu yisumbuye, ibyo hambere bitaga Familiale.

    Avuga ko agitangira kurera abana b’imfubyi yari abikunze kandi abishyizemo umwete n’ubwo byasaga n’ibigoye kubera ibibazo babaga bafite.

    Ati “Ikintu cyangoye ni uko abana bazaga bameze nabi ariko ndavuga nti ‘uyu murimo ndawukora rwose’. Mu bana harimo abari barishwe n’inzara, harimo abari barwaye bwaki n’abandi bari bafite ibibazo bitandukanye byaturukaga ahanini ku nzara yari yarayogoje iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    Mu kazi ke ka buri munsi yitaga kuri abo bana agamije ahanini kubagarurira icyizere cy’ubuzima kuko babaga bafite ibibazo byo kwigunga.

    Ku ikubitiro yatangiranye abana 10 afatanyije na mugenzi we babanaga mu nzu imwe. Mu muryango wa SOS Gikongoro ( Nyamagabe y’ubu) habaga abandi bagenzi be 11 bakoraga umurimo nk’uwe wo kurera abana batagira kirengera .

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nikuze yahunganye abana bose yareraga abajyana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeza kubitaho uko ashoboye, nyuma yongera kubagarukana mu Rwanda.

    Nikuze avuga ko bageze i Bukavu hari bamwe mu babyeyi bagenzi be bataye abana bareraga, arabafata abarerana n’abe ndetse abagarukana mu Rwanda. Icyo gihe yakiriye abana 10 biyongera ku bandi 10 yareraga bose baba 20.

    Avuga ko kubakira byaturutse ahanini muri kamere ye kuko yumva ko nta mwana ukwiriye kubabara cyangwa ngo abure umuntu wo kumwitaho.

    Ati “Kurera abana kuri njye ni umuhamagaro. Ntabwo natuza mbona umwana hafi yanjye ababaye.”

    Mu myaka 29 amaze akora uwo murimo, amaze kurera abana 53 kandi bose barangije kwiga amashuri makuru na kaminuza usibye babiri bitabye Imana. Bose uko bamunyuze mu maboko barifashije.

    Ati “Iyo mbonye ko abana bose banciye mu maboko bifashije numva nishimye cyane.”

    Mu byo avuga byamushimishije mu buzima, harimo kurera abana bafite ibibazo akabona bavuyemo abantu bazima, bakigirira akamaro ndetse n’igihugu cya babyaye.

    Ati “Hari abana nakiraga abandi bantu bababona bakanca intege ngo ‘uyu arapfa uyu ntabwo azabaho’ ariko nkamurera nkabona arakuze. Abana ndabarera mbona barakuze, ubu nashyingiye abakobwa benshi ndetse n’abahungu bashatse abagore bamaze kuba benshi kandi bose bakomeza kuba abana banjye.”

    Uko yakikiriye igihembo mpuzamahanga yagenewe

    Nikuze avuga ko muri Gashyantare 2021 ari bwo yamenye ko ari umwe mu bantu 10 batoranyijwe bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi bagomba guhabwa igihembo mpuzamahanga. Nyuma yaho mu mpera za Mata 2021 yongeye kubwirwa ko ari mu bantu batatu ba mbere bazahabwa icyo gihembo.

    Ati “Narishimye ndavuga nti burya cya gikorwa nakoze cyagize umumaro.”

    Kuri ubu afite abana icyenda arera harimo batandatu biga mu mashuri abanza n’abandi batatu biga mu mashuri yisumbuye. Avuga ko mu buzima bwe atigeze ashaka umugabo kandi ko atazigera abikora kuko kurera abana batagira undi muntu wo kubitaho bimunezeza .

    Umwe mu bana yakikiye yabaye umugabo

    Nikuze yavuze ko umwe mu bana yakiriye ameze nabi akamurera ari uwitwa Uwimana Eric. Yamwakiriye afite imyaka ine y’amavuko atabasha kuvuga kubera ibibazo yagize akivuka, aramurera amutoza kuvuga amujyana mu ishuri, akomeza kumwitaho kugeza ubwo yageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza abasha kuvuga agize imyaka icyenda y’amavuko.

    Kuri ubu Uwimana afite imyaka 31 y’amavuko, ni umugabo wubatse kuko uherutse gushaka umugore, babana mu Kagari ka Muyogoro mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.

    Uwimana avuga ko Nikuze yamwakiriye mu 1994 ameze nabi aramurera. Kuri ubu yishimira ko yamufashije kuba umugabo uhamye. Yishimira ko umubyeyi wamureze yatsindiye igihembo mpuzamahanga.

    Ati “Byaranshimishije cyane nk’umuntu watureze tuvamo abagabo. Ni umuntu watwitayeho cyane kandi kuva mu 1992 ntiyigeze areka umurimo wo kurera abana. No mu 2007 yambitswe impeta y’ishimwe kubera ibikorwa bye byiza.”

    Umuyobozi wa SOS Children’s Villages Rwanda, Kwizera Jean Bosco, avuga ko igihembo cyahawe Nikuze gitangwa buri myaka ibiri ku Isi aho gutoranya umubyeyi biba mu bihugu 136.

    Kwizera asobanura ko kuba Nikuze yaratowe muri ibyo bihugu byose ku Isi, ku ikubitiro akaza mu 10 ba mbere akongera agatorwa ari uwa mbere, ari ikintu gikomeye cyane ku muryango wa SOS Children’s Villages Rwanda no ku babyeyi bakora umurimo wo kurera abana batagira kirengera.

    Ati “Iyo habaye gushima imikorere y’ababyeyi bigaragaza ko ibyo bakora bifitiye umuryango akamaro. By’umwihariko ibikorwa bya Nikuze ni ishusho nziza y’uko ababyeyi twese twakagombye gukangukira kwita ku bana batagira kirengera kuko ari ejo heza h’u Rwanda.”

    SOS Children’s Villages Rwanda ni umuryango wita ku bana batagira kirengera. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1979, ufite imiryango yita kuri abo bana mu turere twa Nyamagabe, Gicumbi, Gasabo ndetse na Kayonza.

    SOS Children’s Villages Rwanda yita no ku miryango ikennye cyane isaga ibihumbi birindwi yo mu turere twa Nyamagabe, Gasabo, Gicumbi, Kayonza, Bugesera na Kamonyi.

    Bamwe mu bana Nikuze arera. Hano bari bavuye ku ishuri

    Nikuze Adrolata amaze imyaka 29 akora umurimo wo kurera abana batagira kirengera

    Mu buzima bwe bwose yiyemeje kwita ku bana batagira umuntu n’umwe wo kubitaho

    Nikuze Adrolata yatsindiye igihembo cy’umubyeyi w’indashyikirwa cyitiriwe Helmut Kutin

    [email protected]


  • Mu kwezi kumwe, Sitasiyo nshya ya Bugesera izatangira gutanga amashanyarazi –

    Iyi sitasiyo izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.

    Higaniro Theoneste, ushinzwe imishinga yo kubaka imiyoboro minini muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), avuga ko iyi sitasiyo izagira uruhare mu kongera ingano y’amashnyarazi agezwa mu muyoboro rusange w’u Rwanda ndetse ikemure ibibazo by’umuriro muke byabaga mu cyanya cy’inganda cya Bugesera.

    Ati “Icyanya cy’inganda cya Bugesera cyagiraga ibibazo by’umuriro muke bitewe n’uburebure bw’umuyoboro uhageza amashanyarazi. Uko umuyoboro ugenda uba muremure utabona sitasiyo unyuramo, niko amashanyarazi awurimo agenda agabanuka. Kuba Bugesera ifite sitasiyo yayo rero bizatuma tugabanya uburebure bw’uyu muyoboro, bityo icyanya cy’inganda gihabwe amashanyarazi afite ingufu zikenewe n’inganda nini zihari”.

    Higaniro avuga kandi ko hari inganda ebyiri z’amashanyarazi zirimo kubakwa ndetse ziri hafi kuzura, nazo zizifashisha iyi sitasiyo kugira ngo igeze amashanyarazi yazo mu muyoboro mugari. Izo nganda zirimo urwa nyiramugengeri rwubakwa mu Karere ka Gisagara rwitiriwe “Hakan” ruzatanga Megawati 80 ndetse n’urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 80 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

    Ati “Uruganda rwa Nyiramugengeri rwubakwa na sosiyete y’abanyaTurkiya “Hakan” ruri hafi kuzura. Amashanyarazi azaruvamo anyure muri sitasiyo ya Mamba muri Gisagara, akomereze muri sitasiyo ya Rwabusoro I Nyanza, agere muri iyi sitasiyo ya Bugesera ari naho azava yinjizwa mu muyoboro rusange w’igihugu.”

    Avuga ko urugomero rwa Rusumo narwo rugeze kure rwubakwa ku buryo narwo nirutangira gukora, amashanyarazi yarwo azabanza kunyuzwa muri sitasiyo ya Rusumo nayo irimo kubakwa abone kugera kuri iyi sitasiyo ari naho azinjirizwa mu muyoboro rusange.

    Ati “Murumva ko iyi sitasiyo ifite akamaro gakomeye. Ifite ubushobozi bungana na MVA93,8. yubatswe mu byiciro bibiri, icya mbere cyayihuzaga na sitasiyo ya Rwabusoro cyuzuye mu mpera z’umwaka ushize, naho ikindi cya kabiri nacyo kirimo kurangira ubu turi mu igerageza ngo turebe ko ibirimo byose bikora neza ubundi itangire gukoreshwa.”

    Higaniro avuga ko uretse sitasiyo ya Bugesera, hari n’imiyoboro minini yubatswe iyihuza n’ingomero ndetse na sitasiyo zitandukanye. Iyo miyoboro irimo uva Rusumo ukagera Bugesera uzanye amashanyarazi avuye ku rugomero rwa Rusumo, ureshya n’ibilometero 84. Uyu muyoboro uteganijwe kuzuzura mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

    Hari kandi undi muyoboro wamaze kuzura ureshya n’ibirometero 84.5 uturuka I Mamba mu Karere ka Gisagara ukanyura I Rwabusoro I Nyanza ku yindi sitasiyo yamaze kuzura ukagera kuri sitasiyo ya Bugesera ari nawo uzazana amashanyarazi aturutse ku ruganda rwa nyiramugengeri.

    Undi muyoboro ukirimo kubakwa ni uhuza iyi sitasiyo ya Bugesera n’iya Shango mu Karere ka Gasabo kuntera y’ibirometero 35. Nawo biteganijwe ko uzuzura muri uyu mwaka.

    Ubu imibare igaragaza mu Rwanda amashanyarazi ashobora kuhaboneka angana na Megawati 235.6 kandi biteganijwe ko mu minsi ya vuba aziyongeraho andi menshi aturutse ku ngomero zirimo kubakwa.

    Izifashishwa mu kongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera ndetse iyageze no ku kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa

    Iyi sitasiyo ifite ubushobozi bungana na MVA93,8

    Ahagenzurirwa imirimo y’iyi sitasiyo hamaze gutunganywa

    Yitezweho kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umuriro muke mu Bugesera

  • Gasabo: Isomwa ry’urubanza ruregwamo umunyemari Nkubiri Alfred ryasubitswe –

    Nkubiri yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020; urubanza rwe rwagiye rusububikwa mu bihe bitandukanye kubera ko kuva yafungwa yagaragarije urukiko ko arwaye, anasaba kurekurwa agakurikiranwa adafunze.

    Nkubiri Alfred na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranywe muri dosiye imwe y’icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha.

    Yaherukaga kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2021 ndetse iburanisha ry’icyo gihe ryasojwe hanzuwe ko umwanzuro uzasomwa ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

    Ubushinjacyaha burega Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho busobanura ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Mu iburanisha riheruka Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi bitarabaye kuzazana ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zakwerekana mu by’ukuri abahawe ifumbire n’abatarayihawe.

    Yavuze ko nk’uko yabyanditse muri dosiye yashyizwe mu ikoranabuhanga, yasabye ko izo ‘vouchers’ zahuzwa na lisite z’abahawe ifumbire n’abatarayihawe cyane ko uwahabwaga ifumbire wese yabaga yabanje kwerekana iyo voucher.

    Nkubiri yabwiye Urukiko ko afite ibaruwa yamuhanaguragaho umwenda yandikiwe na MINAGRI. Iyo mbonerahamwe iravuga uko byatangiye uko ENAS yahaye abahinzi ifumbire kandi ENAS igaha ifumbire umuhinzi ufite voucher (mu masezerano yasinywaga hagati ya ENAS na Minagri).

    Yakomeje asaba Urukiko kuba rwazagendera kuri voucher za nyuma rukanabihuza n’ibaruwa ya Minagri iriho kashe mu gufata icyemezo.

    Inteko Iburanisha kandi yahaye umwanya Me Gahongayire Miriam, wari uhagarariye Minagri muri uru rubanza asobanura ko Nkubiri yakoze intonde za baringa zidahuye n’abahinzi.

    Me Gahongayire yavuze ko izo vouchers Nkubiri avuga mu ibaruwa ye ndetse niba zikenewe yabwira Minagri ikazitegura ariko amusaba Nkubiri kugaragariza Urukiko icyo izo vouchers zizafasha mu rubanza.

    Nkubiri yahise ahabwa umwanya avuga ko izo vouchers zizafasha mu rubanza kuko mu gutanga ifumbire arizo zagenderwagaho nkuko biri mu masezerano kandi ngo nta muhinzi wahawe ifumbire adahawe voucher kandi n’wagabanyirizwaga hagendewe kuri voucher ari nacyo cyahereweho basonerwa 1.799.702.250Frw.

    Me Emmanuel Turatsinze wunganira Nkubiri nawe yavuze ko izo vouchers zihuye n’amalisiti ku buryo intonde ziriho abaturage bahabwa ifumbire bose ari ababaga bazifite. Yakomeje asobanura ko umuturage wazaga guhabwa ifumbire yabaga afite agapapuro kariho code akakerekana agasinya kuri liste ko ahawe n’ifumbire bakagasikana.

    Me Turatsinze yavuze ko aho bihuriye n’urubanza ari uko Minagri ivuga ko Enas yatanze ifumbire kubadafite voucher kandi Enas yohererezaga Minagri urutonde rw’abahawe ifumbire na voucher bazanye.

    Me Rutagengwa nawe wunganira Nkubiri yavuze ko impamvu umukiliya wabo asaba Vouchers ari uko we ku ikubitiro atari azi abagenerwabikorwa b’ifumbire byari mu nshingano za Minagri ari nabyo bihura na vouchers kuko Minagri n’inzego z’ibanze arizo zateguraga liste zigendeye ku mubare wa vouchers n’ingano y’ifumbire zapakiwe mu modoka.

    Me Gahongagayire yasobanuye ko ifumbire yateje ikibazo muri uru rubanza ari iyatanzwe mu gihembwe cy’ihinga cya A mu 2009 kugeza mu gihembwe cy’ihinga cya B mu 2013.

    Yavuze ko hari aho Enas yatangaga ifumbire igihe cyo kwishyura leta ikishyura Enas. Igihembwe cy’ihinga vouchers zitatanzwemo hari amaliste yakozwe kuko iyo ifumbire yabaga iri butangwe inzego z’ibanze zakoraga amaliste y’abazahabwa ifumbire bagahabwa na vouchers ari nazo zagereranywa n’itike yo kubona ifumbire.

    Me Gahongayire yavuze kandi ko izo liste zakorwaga n’inzego z’ibanze ku baturage bagombaga guhabwa ifumbire ndetse ngo amasezerano yo ari hagati ya Enas/Nkubiri na Minagri. Avuga ko Enas yakoraga liste y’abahawe ifumbire.

    Nkubiri we yavuze ko vouchers bazizanirwaga na Minagri binyuze mu baturage ndetse bakazisubiza iyi minisiteri. Yatanze urugero rw’Igihembwe cy’Ihinga cya A mu 2012, aho bamuhaye ifumbire ya 2.647.850 Frw, itarahawe abaturage ni 79.482289 naho iyo basubije Minagri ifite agaciro ka 1.663.061.250 bakaba barishyuye 338.391.250 Frw.

    Muri uru rubanza kandi Minagri yatanze ikirego cy’indishyi kuko yagize igihombo gikomeye aho yagiranye amasezerano na ba Rwiyemezamirimo banyuranye barimo na ENAS/Nkubiri ahera mu 2008 kugera mu 2013 B.

    Me Gahongayire uhagarariye Minagri yavuze ko Nkubiri yatumizaga ifumbire hanze y’igihugu kandi hari hateganijwe ko amaze kuyigeza mu baturage yagombaga gukora amaliste agaragaza iyo bahawe, amafaranga yishyuwe n’ay’umwenda usigayemo.

    Ngo siko byagenze kuko Nkubiri siyo maliste yashyikirije Minagri kuko yaje gusanga harimo aya baringa igasanga harimo abarimo umwenda w’ifumbire kandi mu by’ukuri nta yo bahawe.

    Me Gahongayire avuga ko hari 2.058.302.705 Frw y’igihombo, asaba ko Urukiko rwategeka ko Nkubiri ayaha Minagri cyokora hakavamo 55.000.000 Frw Nkubiri yishyuye ubwo yabazwaga muri RIB. Yakomeje avuga ko Minagri yahabwa indishyi za 1.000.000 Frw zirimo igihembo cy’avoka n’ikurikiranarubanza.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko kwemeza ibyaha Nkubiri ashinjwa rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.

    Ku rundi ruhande ariko Nkubiri n’abamwunganira babwiye Urukiko ko kuva urubanza rwatangira bagiye basaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso by’uko ibi byaha byo guhimba inyandiko no kuzikoresha byakozwe ntibwabigaragaza ari nayo mpamvu ibi byaha bashinja umukiliya wabo nta shingiro bifite bakaba basaba ko yagirwa umwere.

    Nkubiri na we yavuze ko icyaha cy’inyandiko mpimbano atigeze agikora kandi ko ari inzirakarengane ndetse amaze umwaka wose afunzwe ari umwere.

    Nyuma y’isubikwa ryo gusoma umwanzuro ku rubanza rwa Nkubiri, Ubwanditsi bw’urukiko bwavuze ko uzasomwa ku wa 18 Kamena 2021.

    Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka itandatu, avuga ko afunzwe ari umwere

  • Umuhungu wa Gen Irategeka washinze CNRD yahishuye imikoranire ya se na Rusesabagina –

    Ibyo yabivuze kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi babo 19 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

    Mu gihe Urukiko rwumvaga ubwiregure bwa Ndagijimana Jean Chrétien, ari na we muto mu bo bareganywa muri uru rubanza, yavuze ko yafatiwe i Goma mu Burasirazuba bwa RDC, yagiye gufata amafaranga se yari yamutumye.

    Uyu musore w’imyaka 24 yabanje gushimira abatumye agera mu Rwanda. Ati “Mbere na mbere ndashimira abagize uruhare ngo ngezwe mu Rwanda kuko nahoraga mbibwira ababyeyi ariko ntibanyumve cyangwa bakabifata nk’aho ntacyo bivuze.”

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yinjijwe mu gisirikare na se ku gahato.

    Icyo gihe hari hashize amezi make CNRD ishinzwe [nyuma yo kwiyomora kuri FDLR FOCA], maze Gen Irategeka atanga itegeko ko umwana wese ugejeje ku myaka 18 mu mpunzi agomba kujya mu gisirikare kandi Ndagijimana yari ayigejejeho.

    Yakomeje ati “Ni ibintu mu muryango twarwanyije, Mama yaramfashije turabirwanya ariko nyine biba iby’ubusa”.

    Ndagijimana yabwiye Urukiko ko abandi bo muri uwo mutwe babyishimiye kuko “kubona umwana wa Perezida ari hamwe nabo byari ishema’’.

    Mu Ukwakira 2016 Ndagijimana yahise ajya guhabwa amasomo ya gisirikare ayarangiza muri Gicurasi 2017, asohoka afite ipeti rya Sous Lieutenant.

    -  Yavuze aho amafaranga se yakoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba yavaga

    Ndagijimana amaze kurangiza amashuri, yahawe umwanya mu buyobozi bwa CNRD aho yari yaragizwe umunyamabanga.

    Yabwiye Urukiko ko mu bihe bitandukanye Gen Irategeka Wilson yamwoherezaga kuzana amafaranga yabaga yohererejwe aturutse mu Bubiligi.

    Aho yasobanuraga uko yafashwe ku wa 9 Gashyantare 2018, na none yatumwe i Goma kuhazana amafaranga.

    Umucamanza Muhima Antoine yamubajije niba bwari ubwa mbere agiye kuyahafata, arasubiza ati “Ntabwo bwari bwo bwa mbere.”

    Yongeye aramubaza ati “Ikindi gihe wajyaga kureba ayo mafaranga yabaga yoherejwe na nde?”

    Ndagijimana arasubiza ati “Amazina ntabwo nyibuka neza ariko inkomoko yayo yabaga ari mu Bubiligi cyangwa Zambie.”

    Yabwiye urukiko ko yagiye muri CNRD na FLN kuva byashingwa, abijyamo ku gitutu ariko “ayibamo ku bushake”.

    Ku cyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko yemera ko yabaye muri MRCD/FLN ari kuko “ariho honyine yari afite ho kuba”.

    Ati “Ababyeyi banjye bari bayirimo, kandi nta handi nari mfite ho kujya kuko ntaho nari nzi.”

    Yemereye Urukiko ko aba muri MRCD/FLN yari azi ko iyobowe na Rusesabagina kandi yabimenye mu ishingwa ryayo kuko yitabiriye inama ya CNRD yavugaga ko bagiye kwihuza n’andi mashyaka.

    Me Mugabo yabwiye Urukiko ko Ndagijimana Jean Chrétien yari ku gitutu cya se bityo ko atari kubona uko yitandukanya n’umutwe ayoboye.

    -  Paul Rusesabagina yabaga mu Bubiligi kandi hari amafaranga yagiye yohereza muri RDC

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe 2021 hagaragajwe ihererekanya ry’amafaranga ryagiye riba hagati y’abantu benshi avuye kwa Paul Rusesabagina akagera muri RDC.

    Mu mabazwa yo mu nzego zitandukanye zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, Rusesabagina Paul yemeye ko hari amafaranga yatanze mu gushyigikira ibikorwa bya FLN.

    Kuri iyo tariki Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gutera inkunga MRCD/FLN hari amafaranga yatanzwe na Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD n’ayavuye muri PDR Ihumure, ishyaka yashinze.

    Ubushinjacyaha bwifashishishije inyandiko za Western Union bwabwiye Urukiko ko hari ibihumbi 34 by’amayero yoherejwe mu bihugu birimo Madagascar ahatanzwe asaga 8.000, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe 24.560 na Comores, byiyongeraho u Burundi n’u Rwanda.

    Bwavuze ko ayo muri RDC yoherejwe n’abantu bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8828 n’abarimo Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, na Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Uwitwa Jean de Dieu w’i Goma na we yavuzwe mu bakiriye amafaranga.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yoherejwe kuzana amafaranga i Goma “nk’inshuro eshatu”. Yavuze ko icyo yakoreshwaga “kitari kimureba” we yayazanaga akayashyikiriza se, Gen Irategeka Wilson.

    Mu iburanisha ryo ku wa 31 Werurwe kandi Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by’uyu mutwe.

    Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba muri icyo gihugu ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka yavuze ko yohereje amafaranga mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri transferts 32 zirimo iz’amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric. Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC.

    Ubwo Ubugenzacyaha bwabazaga Ndagijimana Jean Chrétien abateraga inkunga FLN ku wa 16 Nyakanga 2020, nabwo yavuze ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Muri raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    Ndagijimana yemereye Urukiko kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ko ibikorwa byo kwakira amafaranga byose ari we byabaga byanditsweho.

    Iburanisha ry’uyu munsi ryasorejwe kuri Ndagijimana Jean Chrétien; rizasubukurwa ku wa Kane, tariki ya 20 Gicurasi 2021, humvwa ukwiregura kwa Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard.

    Ndagijimana Jean Chrétien yabwiye Urukiko ko yinjijwe muri CNRD na Se ku gahato, agahitamo kuyigumamo kuko nta handi yari afite ho kujya. Yemeye ko mu bihe bitandukanye se yohererejwe amafaranga aturutse mu Bubiligi aho Rusesabagina yabaga

    Me Mugabo Shariff Yusuf ni we wunganira Ndagijimana Jean Chrétien

  • Minisitiri Busingye yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya kuko bakorera inyungu z’umuturage –

    Yabigarutseho mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda “Legal Aid Forum” yari igamije kwiga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ibikenewe gukosorwa no kongerwamo imbaraga ndetse no kugaragaza icyakorwa ngo birusheho kunozwa.

    Minisitiri Busingye yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikwiye gusenyera umugozi umwe na guverinoma kuko byose bigamije kurengera inyungu z’umuturage.

    Yagize ati “Iyo turebye ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta twe nka guverinoma tubona ariyo mahitamo yonyine dufite. Si amahitamo yavuye mu bindi byinshi ariko kandi n’iyo haba hari ibindi byo guhitamo, ubufatanye ni bwo bwaza ku mwanya wa mbere. Kandi ndavuga ubufatanye bufite icyo busobanuye.”

    Yavuze ko ibijyanye no kubahiriza amategeko cyangwa amabwiriza y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta gihe na kimwe ku Isi byigeze biba iby’uruhande rumwe.

    Ati “Guharanira kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nta na hamwe ku Isi byabaye ngo biharirwe igice kimwe. Nta hantu nzi byigeze biharirwa uruhande rumwe, ngo bitegekwe n’imiryango itegamiye kuri leta cyangwa se guverinoma ahubwo buri gihe biba bisaba gukorera hamwe no guhuza imbaraga.”

    Minisitiri Busingye yavuze ko ubufatanye Guverinoma y’u Rwanda ifitanye n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu gihugu ari amahirwe akomeye kandi akwiye gushingirwaho mu rugendo rugikomeza aho kumera nk’abahora bahanganye nayo.

    Yasobanuye ko bikwiye ko imiryango itegamiye kuri Leta ihaguruka ikagaragaza ibitagenda neza bigakosorwa aho kwihutira gutanga amaraporo no kugonganira ku rwego mpuzamahanga kandi bakorera abaturage b’u Rwanda.

    Busingye yashimangiye ko kugeza ubu hakwiye kurebwa aho ubufatanye bwa guverinoma n’iyi miryango buhagaze n’icyakorwa kugira ngo bukomeze kwimakazwa.

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye, yavuze ko ubufatanye hagati y’imiryango itegamiye kuri Leta na Guverinoma bugomba kubaho kandi binyuze mu kwizerana kuko ibyo impande zombi zikora umuturage ari we ushyirwa ku isonga.

    Umuyobozi Mukuru wa Never again, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, yagaragaje ko ari cyo gihe cyo gutinyuka bakavuga ibitagenda hagamijwe ko bihabwa umurongo uboneye.

    Yagize ati “Dukwiye kuvuga ariko dufite ibimenyetso bifatika kandi tugendeye ku byo minisitiri yatubwiye ntidukwiye kugira ubwoba bwo kuvuga mu gihe dufite ukuri. Mu kuri twese n’ubwo turi guhangana ariko abagenerwabikorwa bacu n’abaturage bivuze ko dufatanyije mu iterambere.”

    Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ryasabye ko hari ingingo zikwiye guhindurirwa umuvuno zikubiye mu ngeri zitandukanye, zirimo kunoza imitangire y’amakuru, kunoza amategeko arimo ayo kurengera abana, abafite ubumuga, abagore no kuyigisha, kwimakaza imibereho myiza y’abaturage, kubakira ubushobozi iyo miryango no kwimakaza imikoranire iboneye n’imiryango hagati yayo.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye imiryango itegamiye kuri Leta gufatanya nayo kuko bose bakorera umuturage

  • Rubavu: Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gicurasi 2021, ahagana saa Saba, basanzwe mu rugo ruri mu Mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko bajyanywe kwigishwa bagacibwa n’amande.

    Ati ’’Mu by’ukuri Covid-19 irahari kandi tugirwa inama ko tugomba kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kuko ari naho hashobora kugaragara ibyago byo kwandura. Abaturage bagomba kubahirira amabwiriza barabizi ko insengero zujuje ibisabwa mu bwirinzi zifunguye ntawe ubujije gusenga ariko ntabwo ari ugusengera ahabonetse. Abafashwe bajyanywe muri Stade Umuganda kugira ngo baganirizwe banacibwe amande.’’

    Mu Karere ka Rubavu abarenga ibihumbi 150 bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abenshi muri bo akaba ari ababaga bari mu tubari n’abatambara cyangwa bakambara nabi udupfukamunwa.

    Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Karere ka Rubavu

  • Umuyobozi wa REB yakomoje ku cyafasha ireme ry’uburezi kugerwaho byihuse –

    Ibi Dr. Nelson Mbarushimana yabitangaje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ubwo hatangagwa mudasobwa zisaga 3000 ku bigo by’amashuri mu turere twose tw’igihugu.

    Ni mudasobwa zatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku Iterambere ry’Uburezi n’Umuryango Enabel. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 13 Gicurasi kizarangira mu mpera z’uku kwezi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimiye aba bafatanyabikorwa ku bw’iki gikorwa kigamije guteza imbere uburezi.

    Ati “Ireme ry’uburezi twifuza ryagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose mu burezi babigizemo uruhare. Dukwiye guhora tuzirikana abarimu n’abayobozi b’amashuri kandi tukabashyigikira mu buryo bwose bushoboka kuko bafite ubushobozi bwo guhindura no gufasha abanyeshuri kugera ku nzozi zabo.

    Yakomeje avuga ko izi mudasobwa zatanzwe zizafasha abarimu kwitabira amahugurwa atangirwa kuri murandasi.

    Ati “Twizeye rero ko izi mudasobwa zizafasha abarimu gukurikira amahugurwa anyuranye atangirwa kuri murandasi, kandi bakanagendana n’ikoranabuhanga rigezweho mu burezi”.

    Byitezwe ko izi mudasobwa zizafasha abarimu n’abayobozi b’amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye gukomeza kwitabira gahunda zihoraho zigamije kubafasha gukarishya ubumenyi mu kazi bakora. Izi ni gahunda basanzwe bahabwa na REB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

    Umuyobozi w’Umuryango VVOB mu Rwanda, Marianne Kiggundu, yavuze ko izi mudasobwa zizafasha, cyane ko byamaze kugaragara ko izi gahunda zihoraho zo kongerera abarimu ubumenyi zitanga umusaruro.

    Ati “Kwitabira izi gahunda byagize umusaruro ufatika mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no kunoza imyigire n’imyigishiirize.”

    Nyuma yo guhabwa mudasobwa eshatu, Umuyobozi w’Ishuri G.S Kagano riherereye mu Karere ka Musanze, Ayinkamiye Louise, yavuze ko zigiye kubafasha cyane.

    Ati “Ndishimye cyane. Twari dufite mudasobwa imwe yonyine nasangiraga na bagenzi banjye. Rimwe na rimwe byadusabaga gutira mudasobwa kugira ngo twitabire gahunda z’amasomo atangirwa kuri murandasi. Nk’ishuri kandi twajyaga dutira mudasobwa ebyiri cyangwa eshatu nka rimwe mu mwaka kugira ngo bitworohereze akazi. Izi mudasobwa duhawe mu by’ukuri zizahindura ibintu byinshi. Zizongera ubumenyi bwacu mu by’ikoranabuhanga ndetse zinadufashe kwigira kuri murandasi igihe cyose bikenewe.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko abarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi ko ndetse ko bakwiye gufashwa kugira ngo bakore akazi kabo neza.

    Ati “Abarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi, ni ingenzi ko babona ubufasha bakeneye kugira ngo bongere ubumenyi bityo batange uburezi bufite ireme.”

    Izi mudasobwa zatanzwe mu turere twose tw’igihugu. By’umwihariko mu ka Kayonza bikaba byitezwe ko zizakoreshwa n’abarimu bigisha Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare. Aba barimu bazafasha abanyeshuri babo mu gutangiza amatsinda azajya abasha kwiga gukora porogaramu za mudasobwa binyuze mu mushinga wa VVOB witwa Scratch.

    Umuryango VVOB ku bufatanye na REB na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi usanzwe uhugura abarimu n’abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye hagamijwe kubongera ubumenyi kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

    Amahugurwa yibanda ku kongerera ubumenyi abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no guhugura abarimu bafasha bagenzi babo bazwi nk’abamenyerezamwuga (School Based Mentors).

    Abari mu rwego rw’uburezi bishimiye mudasobwa bahawe

    Abarimu bahawe mudasobwa bavuze ko bigiye kubafasha mu gutanga uburezi bufite ireme

    Kuri uyu munsi hatanzwe mudasobwa 3000

  • REB yemeza ko ireme ry’uburezi ryifuzwa ryagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare –

    Ibi Dr. Nelson Mbarushimana yabitangaje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2021 ubwo hatangagwa mudasobwa zisaga 3000 ku bigo by’amashuri mu turere twose tw’igihugu.

    Ni mudasobwa zatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku Iterambere ry’Uburezi n’Umuryango Enabel. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 13 Gicurasi kizarangira mu mpera z’uku kwezi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimiye aba bafatanyabikorwa ku bw’iki gikorwa kigamije guteza imbere uburezi.

    Ati “Ireme ry’uburezi twifuza ryagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose mu burezi babigizemo uruhare. Dukwiye guhora tuzirikana abarimu n’abayobozi b’amashuri kandi tukabashyigikira mu buryo bwose bushoboka kuko bafite ubushobozi bwo guhindura no gufasha abanyeshuri kugera ku nzozi zabo.

    Yakomeje avuga ko izi mudasobwa zatanzwe zizafasha abarimu kwitabira amahugurwa atangirwa kuri murandasi.

    Ati “Twizeye rero ko izi mudasobwa zizafasha abarimu gukurikira amahugurwa anyuranye atangirwa kuri murandasi, kandi bakanagendana n’ikoranabuhanga rigezweho mu burezi”.

    Byitezwe ko izi mudasobwa zizafasha abarimu n’abayobozi b’amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye gukomeza kwitabira gahunda zihoraho zigamije kubafasha gukarishya ubumenyi mu kazi bakora. Izi ni gahunda basanzwe bahabwa na REB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

    Umuyobozi w’Umuryango VVOB mu Rwanda, Marianne Kiggundu, yavuze ko izi mudasobwa zizafasha, cyane ko byamaze kugaragara ko izi gahunda zihoraho zo kongerera abarimu ubumenyi zitanga umusaruro.

    Ati “Kwitabira izi gahunda byagize umusaruro ufatika mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no kunoza imyigire n’imyigishiirize.”

    Nyuma yo guhabwa mudasobwa eshatu, Umuyobozi w’Ishuri G.S Kagano riherereye mu Karere ka Musanze, Ayinkamiye Louise, yavuze ko zigiye kubafasha cyane.

    Ati “Ndishimye cyane. Twari dufite mudasobwa imwe yonyine nasangiraga na bagenzi banjye. Rimwe na rimwe byadusabaga gutira mudasobwa kugira ngo twitabire gahunda z’amasomo atangirwa kuri murandasi. Nk’ishuri kandi twajyaga dutira mudasobwa ebyiri cyangwa eshatu nka rimwe mu mwaka kugira ngo bitworohereze akazi. Izi mudasobwa duhawe mu by’ukuri zizahindura ibintu byinshi. Zizongera ubumenyi bwacu mu by’ikoranabuhanga ndetse zinadufashe kwigira kuri murandasi igihe cyose bikenewe.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko abarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi ko ndetse ko bakwiye gufashwa kugira ngo bakore akazi kabo neza.

    Ati “Abarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi, ni ingenzi ko babona ubufasha bakeneye kugira ngo bongere ubumenyi bityo batange uburezi bufite ireme.”

    Izi mudasobwa zatanzwe mu turere twose tw’igihugu. By’umwihariko mu ka Kayonza bikaba byitezwe ko zizakoreshwa n’abarimu bigisha Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare. Aba barimu bazafasha abanyeshuri babo mu gutangiza amatsinda azajya abasha kwiga gukora porogaramu za mudasobwa binyuze mu mushinga wa VVOB witwa Scratch.

    Umuryango VVOB ku bufatanye na REB na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi usanzwe uhugura abarimu n’abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye hagamijwe kubongera ubumenyi kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

    Amahugurwa yibanda ku kongerera ubumenyi abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse no guhugura abarimu bafasha bagenzi babo bazwi nk’abamenyerezamwuga (School Based Mentors).

    Abari mu rwego rw’uburezi bishimiye mudasobwa bahawe

    Abarimu bahawe mudasobwa bavuze ko bigiye kubafasha mu gutanga uburezi bufite ireme

    Kuri uyu munsi hatanzwe mudasobwa 3000

  • Rubavu: Abantu batatu baguye mu mpanuka ebyiri, abandi icyenda barakomereka –

    Impanuka ya mbere yabaye ahagana saa Yine z’igitondo, ubwo umunyonzi yagonganaga n’ikamyo, agahita yitaba Imana.

    Indi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba, Saa munani, ubwo ikamyo ya rukururana yacikaga feri ikagonga imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange, abantu babiri bitaba Imana, abandi icyenda barakomereka. Abantu bane bakomeretse cyane ndetse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi.

    Polisi iracyakomeje ibikorwa by’ubutabazi kuko ikamyo yahise igwa munsi y’umuhanda, kandi hakaba hari umugore wavuze ko yabuze umwana we, bikavugwa ko yasigaranye inkweto ze gusa. Ntibiramenyekana niba uyu mwana yaguye muri iyi mpanuka.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umushoferi w’iyi kamyo ifite ibirango byo muri Kenya yahise atoroka, kuko yakomeretse bidakanganye.

    Sembeba Ndayambaje wabonye iyi mpanuka yavuze ko ishobora kuba yatewe n’umuvuduko mwinshi iyi kamyo yagenderagaho.

    Ati ’’Ikamyo yamanukaga yihuta ihita igonga imodoka itwara abantu (taxi minibus) n’umukecuru wigenderaga ku ruhande, wanahise yitaba Imana. Turacyashakisha umwana wabuze turakeka ko kontineri y’ikamyo yamuryamiye.”

    Muri ako gace hakunze kubera impanuka nyinshi, dore ko nta mezi atatu yari ashize habereye izindi, kuko kugeza kuri uyu munsi hakiri n’ibisigisigi by’amakamyo y’abanyamahanga yahaguye, benshi bakaba bavuga ko imiterere y’umuhanda itameze neza n’abanyonzi batubahiriza amategeko y’umuhanda iri ku isonga mu bizitera.

    Umuvugizi wa Polisi Mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abakomeretse bajyanywe kuvurwa no kwitabwaho by’umwihariko.

    Ati “Iyi mpanuka yabayeho abantu batatu babura ubuzima bwabo, haza gukomerekamo abantu icyenda, muri bo batanu ni bo bakomeretse bikomeye, bakaba bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi aho bari kwitabwaho n’abaganga.”

    Yasoje yihanganisha imiryango yabuze ababo, asaba abashoferi kwita ku byapa bibaburira kuko ari byo biba bibateguza uko imbere hameze.

    Abakomeretse cyane bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi

    Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba nacyo cyakiriye abakomeretse mu buryo bworoheje

    Abaturage baje ku kigo nderabuzima kureba uko ababo bameze

    Minibus yangiritse bikomeye ku buryo ibice biyigize byashwanyaguritse

    Ikamyo yaguye munsi y’umuhanda

    Iyi mpanuka yari ikomeye cyane

    Kizimyamyoto yo ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi yatabaye izimya ikamyo yarimo gushya

  • Minisitiri Biruta yanyomoje abitiranyije imvugo ya Perezida Kagame kuri ‘Mapping Report’ –

    Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe n’umunyamakuru Alexandra Brangeon, icyo avuga ku magambo ya Dennis Mukwege, uherutse gusaba u Bufaransa “Kugira uruhare mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare mu byaha byabereye muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

    Brangeon yabajije Perezida Kagame “Niba yakwemera ko abasirikare b’u Rwanda baburanishwa ku byaha byabereye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Perezida Kagame yatangiye asobanura ko ibyo birego bidafite ishingiro kuko ‘Mapping Report’ yabikwirakwije idafututse ubwayo, ndetse yagiweho impaka inshuro nyinshi.

    Yaragize ati “Nk’uko ubizi, Mapping Report yagiweho impaka cyane kandi yamaganwa n’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu by’ibituranyi. Yavanzwe n’inyungu za politiki cyane ku mpamvu zitoroshye kuzisobanura.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Dennis Mukwege wahawe igihembo cyo guharanira amahoro, Prix Nobel, ari umwe mu bikoresho byo gukwirakwiza ibyo bitekerezo kuko ari umuntu ufite ijwi ryumvwa na benshi.

    Yagize ati “Hari ibintu byakabirijwe, birazanwa, ndatekereza ko Mukwege yagizwe igikoresho cy’abo bantu tutabona, yahawe igihembo cya Nobel kugira ngo abwirwe ibyo avuga bizagira ingaruka ku bitekerezo by’abantu. Ariko [iyo raporo] ntiyumvikanyweho, kandi yaramaganywe cyane.”

    Perezida Kagame yakomeje asobanura ko n’ubwo ‘Mapping Report’ ari yo yamenyekanye cyane, ariko hari n’izindi raporo zamaganye ibiyikubiyemo.

    Ubwo yasubizaga iki kibazo, umunyamakuru Brangeon yamuvugiyemo, bituma Perezida Kagame atarangiza igisubizo cye ndetse byatumye hazamurwa amajwi asobanura nabi ibyo Perezida Kagame yari agambiriye kuvuga.

    Perezida Kagame yarakomeje ati “Ikindi kandi hari izindi raporo zivuguruza [ibyavuzwe na Mapping Report] zikavuga ibitandukanye”, aha ni ho umunyamakuru yamuvugiyemo agira ati “Ibitandukanye? By’uko nta byaha byakorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?”

    Aha ni ho Perezida Kagame yarakomeje ati “Yego, kandi [ibyo ntibivugwa] n’umuntu ku giti cye cyangwa igihugu ukwacyo.”

    Aya magambo niyo yavuyemo ibibazo, aho bamwe mu Banye-Congo bavuze ko Perezida Kagame yavuze ko nta bantu bapfiriye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko inzego nkuru z’igihugu zikwiye gufata iya mbere mu kwamagana ibyo yavuze.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko abari kwamagana ibyatangajwe na Perezida Kagame bumvise ibintu nabi.

    Yagize ati “Hari urujijo ku byo Perezida Kagame yavuze kuri ‘Mapping Report’ ubwo yacibwaga mu ijambo n’umunyamakuru Alexandra Brangeon wa France 24. Icyo yashakaga kuvuga ni uko [Mapping Report] ikoreshwa mu kubeshyera abantu/ibihugu mu rwego rwo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’uko habayeho Jenoside ebyiri.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyi ngengabiterezo y’uko hari Jenoside yabereye mu Rwanda na Jenoside yakorewe muri Burasizuba bwa Congo ifite inkomoko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi igakwirakwizwa na bamwe mu bayigizemo uruhare cyangwa se bihunza uruhare bakabaye baragize mu kuyikumira.

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”.

    Ni raporo itaravuzweho rumwe ndetse yarakaje u Rwanda ku buryo bukomeye kugera n’aho rufata umwanzuro wo kuba rwakura cyangwa rukagabanya ingabo zarwo zari i Darfur muri Sudani rushingiye ku makuru y’ibinyoma yari ayikubiyemo.

    Yavugaga ku byitwa ubwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare rukomeye.

    Ikimara kujya hanze, u Rwanda rwagaragazaga ibimenyetso by’ingenzi byirengangijwe ubwo Ingabo z’u Rwanda zashinjwaga gukorera ibyaha ku butaka bwa RDC. Ni mu gihe rwo rwari rurangajwe imbere no gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi miliyoni 1.5 zivuye mu yahoze ari Zaïre, izirenga miliyoni 1.7 zivuye mu Burundi, Tanzania na Uganda.

    Rwerekanye ko uku gutahuka kw’izi mpunzi ari kimwe mu bintu bikomeye iyi raporo yirengangije, hakiyongeraho ukwirengagiza ukuri kwa nyako kw’ibyaberaga muri Congo, birimo ko abahoze mu ngabo za FAR hamwe n’Interahamwe bari bakomeje ibikorwa by’iterabwoba, kwica inzirakarengane z’abaturage no kugaba ibitero ku Rwanda.

    Minisitiri Biruta yasobanuye ibyo Perezida Kagame yavuze kuri Mapping Report bigateza umwuka mubi muri Congo