Tag: featured

  • Yatawe mu musarane, arya imigozi y’ibijumba… Ubuhamya bukomeye bwa Nibagwire muri Jenoside –

    Mu bagendana intimba banafite ubuhamya bukomeye harimo Nibagwire Didacienne wiciwe ababyeyi n’abavandimwe ndetse nawe akagenda asimbuka impfu nyinshi.

    Uyu mukobwa uzwi muri sinema nyarwanda, tariki 14 Gicurasi 2021 yatanze ikiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Muri iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’, yatanzemo ubuhamya bukomeye bw’uko yarokokanye na mukuru we witwa Giramata ndetse akabura ababyeyi be bose.

    Ati “Mukuru wanjye niwe wagize uruhare mu kuba nicaye aha, yarangendanye. Iyo uri umwana ntabwo ibintu byose uba ubyibuka keretse ibikomeye. Mu 2019 nibwo naganiriye na mukuru wanjye ku rugendo rwo muri jenoside.”

    Avuga ko yavukaga mu muryango w’abana 10 ariko umwe yapfuye mbere ya jenoside. Muri abo icyenda bari basigaye, abarokotse ni bane barimo batatu ba mbere nawe wari uwa cyenda.

    Avuga ko hari musaza we warokotse kubera ko yigaga mu iseminari nkuru. Undi we yafashe inzira agenda ahunga, agize amahirwe ahura n’Inkotanyi atangira gufatanya nazo.

    Ati “Uwamukurikiraga we bucya bari buze kutwica yarigendeye aza guhura n’Inkotanyi, yitabye Imana mu 2017.”

    Yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, yari ari kumwe n’umuryango we muri Komine Musange ahahoze ari Gikongoro kuko niho avuka, ariko bagenda batatana.

    Ati “Umunsi baza kutwica mukuru wanjye yari ari kumwe na papa aramubwira ati ndumva mfite ubwoba uyu munsi baratwica, akibivuga baramurasa arapfa. Nyuma igitero cyaraje mama arababwira ngo abana banjye mwabamaze, bamukubita icumu rirahinguranya aza kwitaba Imana.”

    We na mukuru we Giramata n’abandi bavandimwe baje kugenda bihishahisha.

    Ati “Twagiye mu bihuru turihishahisha. Giramata ajya ambwira ko yafataga imigozi y’ibijumba agahekenya akampa utuzi twayo kuko nari muto.”

    Nyuma bahungiye mu Cyanika bakwepana n’abicanyi, ngo bahageze hari umukobwa wiganaga na Giramata se akibababona ahita avuga ko agiye kubajyana kubicisha ariko uwo mukobwa aramubeshya arabacikisha.

    Nyuma aho bari bihishe haramenyekanye baza kubatwara babajyana mu musarani babatamo ariko naho kubera Imana baza kuvamo.

    Ati “Baje kudutwara batujyana ahantu hari icyobo kinini cy’ubwiherero batujugunyamo barafunga. Twari hejuru y’imirambo harimo abantu bishwe. Njye kubera n’ubwana numvaga ko twapfuye. Harimo umugabo witwaga Mvuganyi nta rindi zina rye nibuka yari amazemo iminsi.”

    “Yari yaravuye mu Bugesera ahunze agezeyo bamutamo aho. Ati mwa bana mwe murapfa urwo mfuye. Agerageza kurira ku twobo duto bakoze bacukura umusarani. Ajya gushaka Interahamwe aziha 200 Frw badukuramo. Bazanye umugozi w’ihene tuvamo.”

    Bavuyemo bahuye n’abantu bari bafite amazi bavuye kuvoma bayabasukaho kugira ngo umwanda ubashireho.

    Igihe cyarageze we na mukuru we bahungira muri RDC. Hari mubyara we wamenye ko bari mu gace kamwe na Nibagwire amutumaho aza kumufasha gutaha mu 1995.

    Nibagwire yavuze ko agahinda katajya gashira ariko agerageza kubana nako kandi agakomeza abarokotse.

    Nibagwire Didacienne ayobora sosiyete yitwa Iyugi isanzwe ikora ibijyanye na sinema ndetse ajya ategura amahugurwa yo gufasha abakishakisha mu ruganda rwa sinema.

    Nibagwire yarahuritse kugera ubwo atabwa mu musarane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Tom Byabagamba yongeye guhamywa icyaha cyo kwiba –

    Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yasomye imyanzuro y’urubanza rwa Tom Byabagamba. Ubushinjacyaha bwari mu biro byabwo Byabagamba we yari ari aho asanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe.

    Wari umwanzuro ku bujurire. Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe. Yasobanuye ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Ugushyingo 2020 ruhinduka gusa ku gihano yari yahawe cyo gufungwa imyaka itatu.

    Umucamanza yavuze ko icyaha cy’ubujura Tom Byabagamba yagikoreye mu rukiko nubwo ahakana ko yibye telefone ubwo yari yagiye kuburana kuko nta wamureze ko yamwibye, ariko ko hari umuhanga wanditse ko nubwo watora ikintu kidafite nyiracyo ukagitwara ntihagire ukurega ko uba ukoze icyaha cyo kwiba.

    Bityo ko ari yo mpamvu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy’ubujura rugabanya gusa igihano yari yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cy’imyaka itatu.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


  • Imigambi ya Mutsinzi Mussa ushaka kuyobora urubyiruko rwa Commonwealth –

    Ni icyiciro ahuriyemo n’abandi batandatu barimo Umwongereza,Umunya-Botswana,Umunya-Nigeria,Umunya-Uganda,Umunya-Zambie n’Umunya-Cameroun.

    Mu kiganiro cyihariye Mutsinzi yagiranye na IGIHE kigaruka ku migabo n’imigambi ye n’ibyo yiteguye kuzageza ku rubyiruko rw’u Rwanda mu gihe azaba atsindiye uwo mwanya, yavuze ko azarubera ijwi.

    Ati “Amahirwe ya mbere navuga ko tuzaba tubonye nk’urubyiruko rw’u Rwanda ni uko tuzaba tugize ijwi, tuzaba tugeze ku meza [y’ibiganiro] dusangiriraho ibitekerezo, twigiraho, hamwe dusangira tukanungurana imikorere myiza.”

    Yavuze ko azaharanira gushishikariza abanyamahanga n’ibigo bitandukanye kuza gushora imari mu Rwanda, bityo imirimo ikiyongera harwanywa ubushomeri.

    Ati “Icya kabiri, nzakora ibishoboka kugira ngo turebe uburyo twabasha kureshya ibigo mpuzamahanga, abacuruzi n’ibigo bikomeye bishobora kuba byaza gushora imari mu Rwanda. Sinshidikanya ko uko dukomeza kugira abaza gushora imari yabo mu Rwanda ari ko turushaho kugenda tugabanya umubare w’abashomeri.”

    Mutsinzi yavuze ko nagira amahirwe yo gutsindira umwanya ari kwiyamamariza azanakorana n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo ishinge imiryango ihuriza hamwe urubyiruko mu Rwanda rubashe gukora ibiruteza imbere.

    Yakomeje ati “Nitubona n’indi mishinga itandukanye iri ku rwego rwa Commonwealth cyangwa Commonwealth Youth Council, ndizera ko abazabyungukiramo bwa mbere ni urubyiruko rw’u Rwanda kuko burya ngo ‘ujya gutera uburezi arabwibanza.”

    Yijeje kuzahangana n’ikibazo cy’abapfobya n’abakana Jenoside mu bihugu bya Commonwealth

    Umwanya wo guhagararira Afurika n’u Burayi Mutsinzi ahataniye ufite byinshi uvuze muri uwo muryango kuko iyo migabane yombi ibamo ibihugu binyamuryango 23, akaba ari nawo mwanya umuyobozi azaba ahagarariye ibihugu byinshi.

    Ku rundi ruhande, naramuka atowe azahuriramo n’imbogamizi zo kuyobora urubyiruko ruturuka mu bihugu birimo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaremera inyito yayo kandi yaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye n’ibitavuga rumwe ku mateka yayo.

    Mutsinzi yavuze ko azakora ubukangurambaga bwimbitse kuko “abenshi mu bijandika muri ibyo bikorwa baba badafite amakuru ahagije cyangwa nayo bibwira ko bafite ahagije akaba ari ay’ibinyoma”.

    Ati “Njyewe nk’Umunyarwanda amateka y’Igihugu cyanjye ndayazi. Icyo nzakora cy’umwihariko ni ukubereka inzira nyayo, ni ukuba nabasha kubahereza amakuru n’amateka nyayo abafasha kuva mu nzira baba barimo yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    “Icyo nzashyiramo imbaraga ni uko muri za nama, imishinga n’ibikorwa bitandukanye duhuriramo nzaharanira ko babona, bumva, [kandi] basobanukirwa u Rwanda nyarwo kurusha rwa rundi bo batekereza.”

    Mu bindi yatangaje ni uko natorwa azaharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bihugu bya Commonwealth, cyane ko afite aho gufatira urugero kuko u Rwanda ruza ku mwanya wa Karindwi ku Isi mu kubahiriza iryo hame, mu gihe hari ibindi bihugu binyamuryango nka Pakistan biza mu myanya y’inyuma.

    Mutsinzi yavuze kandi ko natorwa azaharanira ko umusanzu w’Inama y’Urubyiruko rwa Commonwealth mu guhangana n’ihumana ry’ikirere ugaragara, ariko “bigakorwa mu buryo bw’imishinga aho urubyiruko ruzarinda ibidukikije n’ikirere ariko runabibyazamo inyugu” kugira ngo rwiteze imbere.

    Akomoza ku kibazo cy’Abanyafurika bakomeje kurohama mu nyanja bambuka ngo bajye mu bihugu by’i Burayi, yavuze ko azashishikariza urubyiruko “kumvikanisha ijwi ryacu” kandi rugafata iya mbere mu guharanira ibyiza rwifuza, kugira ngo abayobozi nabo barufashe kwigobotora ibibazo birwugarije.

    Ati “Nifuza ko ikibazo cy’urubyiruko cyaba igisangiwe, ntikibe icy’ubuyobozi bwonyine bwicara bugatekerereza urubyiruko butabanje kurubaza kugira ngo bamenye ikibazo nyirizina bafite n’aho gituruka. [Hari ubwo] bicara bakandika imishinga bakazanira urubyiruko, rugasanga ntabwo bihura neza n’ikibazo rufite.”

    Mutsinzi na bagenzi be bari kwiyamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga kuva ku wa 30 Mata kugeza ku wa 21 Gicurasi 2021. Amatora nayo azakorwa muri ubwo buryo ku wa 22 na 23, ibyayavuyemo bitangazwe ku wa 24 uko kwezi. Abazatorwa bazayobora kugeza mu 2023.

    Mutsinzi Mussa yahize ko natsindira kuyobora Inama y’Urubyiruko ya Commonwealth azabera Abanyarwanda ijwi

  • Agahinda k’umwana watewe inda ku myaka 15, agacika umugongo akabura umwitaho –

    Ni umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 17, atuye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza. Ku myaka icyenda ababyeyi be barapfuye abura umurihirira ishuri arivamo yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

    Uyu mwana w’umukobwa yahise atangira kubaho mu buzima bubi burimo gusenyera abantu inkwi bakamuha ibyo kurya, kubavomera amazi n’indi mirimo yo mu rugo bikarangira ahembwe ibyo kurya.

    Ni ubuzima yanyuzemo imyaka myinshi kugeza ubwo atangiye gukura ajya gushaka akazi ko mu rugo muri uyu Murenge yanavukiyemo.

    Ati “ Ngeze muri uru rugo niho nahuriye n’umuhungu twakoranaga akajya ansaba ko turyamana nkanga, rimwe rero yaje kumfata andusha imbaraga turaryamana, ni ubwa mbere nari mbikoze, nyuma baza kumwirukana nanjye ntangira kubura imihango, naje kubaza umuntu ambwira ko nshobora kuba ntwite nipimishije koko nsanga ndatwite.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yakomeje kuba muri urwo rugo kugeza inda igejeje amezi ane ubwo yabonaga bashobora kuzamuvumbura bakamwirukana, we yahisemo kwiyirukana.

    Ati “ Nahise njya mu rugo kwa nyogokuru ubyara mama, ngezeyo arambwira ngo njye nishakira ibyo kurya saa sita na nijoro n’amazi n’isabune urebye icyo banyemereye ni icumbi gusa.”

    Yatangiye kujya guhonda amabuye atwite

    Nyuma yo kwemererwa icumbi kwa nyirakuru ariko bakamumenyesha ko batazigera bamugaburira, yahise atangira kujya ajya guhonda amabuye azwi nka concase kugira ngo abone ikimutunga, ibi yabikoraga atwite inda y’amezi ane.

    Ati “Amabuye nayahondaga ntwite, namazemo amezi abiri amafaranga nkuyemo nkaguramo agasarubeti k’umwana nkanakuramo ibyo kurya, inda igeze mu mezi arindwi maze kunanirwa nibwo nabiretse negera umuvandimwe umwe ndabimubwira anyemerera kungurira kigoma n’ishuka kugira ngo umwana azavuke mbifite.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko igihe cyo kujya kubyara cyageze ajya kubyarira ku bitaro bya Rwinkwavu nabwo asanga ubwisungane bwe ntibwuzuye neza bamuca ibihumbi 150 Frw, avuga ko yamazeyo icyumweru n’iminsi itatu aza kugana ubuyobozi arabutakambira bubasha kumwishyurira ya mafaranga yo kwa muganga banamuha itike imugeza kwa nyirakuru.

    Nyuma yo kugera mu rugo ngo bamwimye ibyo kurya amaze iminsi ibiri ni ukuvuga icyumweru n’iminsi itanu abyaye inzara imuriye asubira kongera guhonda amabuye mu rwego rwo gushaka ikimutunga.

    Mu marira menshi uyu mwana avuga ko yahahurikiye cyane kuko uko kwirirwa mu mabuye kwatumye acika umugongo ajya mu bitaro, nyuma ngo abaganga bamubwiye ko atagomba gukora imirimo ivunanye kuko umugongo we utarakomera.

    Yavuyeyo atangira kujya atungwa n’abaturanyi bamuhaga ibyo kurya rimwe na rimwe ubundi ngo agafurira abantu akabona amafaranga yo kurya we n’umwana we.

    Uwamuteye inda yaramwihakanye

    Umusore wamuteye inda ngo ubwo yamubwiraga ko atwite yarabyemeraga ariko ngo amaze kubyara yamusabye kumufasha undi amubwira ko atari we wenyine utera inda.

    Avuga ko uyu musore yamwihakanye amusaba kutazongera kumuhamagara amubwira ko yamuteye inda ngo azabage yifashe.

    Ibi byatumye yumva ko umwana ari uwe wenyine niko gushikama arashinyiriza atangira kujya yita ku mwana we nta wundi muntu abwira.

    Ati “ Ubu njya gufurira abantu mu bipangu cyangwa nkajya guhingira abaturanyi bakampa amafaranga nkita ku mwana wanjye, kwa nyogokuru sinkibayo ubu mba ku muturanyi wemeye kuncumbikira nyuma yuko ndwaye umugongo.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko icyifuzo cye kuri Leta ari uko yabona nk’uburyo yakwiga umwuga bikamufasha gutunga umwana we.

    Ati “ Nize imyuga nareba ko byanteza imbere wenda nize kudoda cyangwa gusuka byamfasha.”

    Uyu mwana avuga ko impamvu atareze uyu muhungu mu buyobozi ari uko atazi aho aherereye ndetse ngo n’iwabo ntabwo ahazi gusa akemeza ko afite numero ze ari nazo yakoreshaga amuhamagara mbere bakivugana.


  • Mukandutiye yasobanuye imvano y’umuhate watumye yinjiza abagore muri FLN –

    Yabivuze kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza uwo mukecuru areganwamo na Paul Rusesabagina, Sankara na bagenzi babo 18 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

    Mukandutiye Angelina na Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni bo bari basigaye batariregura kuko bagenzi babo basoje.

    Mukandutiye ukurikiranyweho ibyaha byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, yabwiye Urukiko ko abyemera kandi abisabira imbabazi.

    Yavuze ko mu 1994 haba Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Camp Kigali, maze ubwo FPR na EX-FAR byakozanyagaho i Kigali, umugabo we ahungana abana we arahasigara.

    Icyo gihe yari umuyobozi uzwi na benshi kuko yakoze imirimo y’uburezi kuva afite imyaka 18, aba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ku Muhima ndetse aba n’ushinzwe uburezi muri Nyarugenge.

    Birenze kuba umurezi yari muri Komite Nyobozi ya MRND nk’uko yabihamirije mu Rukiko.

    Ngo umuryango we umaze guhunga, aho yari yasigaye mu rugo rwe yatewe n’interahamwe, zikajya zijya gukora “amahano” zikagaruka iwe.

    Ati “Ni uko nabanye n’interahamwe banyita Perezida wazo.”

    Yaje guhungira ku Gisenyi, amenye ko Inkotanyi zigeze ku Mukamira ahungira muri RDC we n’umuryango we bari baramaze kongera guhura.

    Muri RDC baje kubasenyeraho inkambi mu 1996, yongeye gutandukana n’umugabo we, ndetse aza kumenya ko yapfuye. Ku wa 28 Mata 1997 yashatse gutaha ndetse aza guhura n’abana be.

    Mu bihe by’intambara y’abacengezi, Mukandutiye yavuze ko yari muri Komine Giciye. Yabwiye Urukiko ko abazanye na we muri iyo myaka bose “barahizwe” bavuga ko bazanye n’abacengezi “maze mu 1998 nsubira muri RDC”.

    Agezeyo yakoze ubukangurambaga bwinjiza abakobwa n’abagore mu mitwe y’iterabwoba

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko asubiye muri RDC yagiye kuba i Rutshuru ari umuntu usanzwe rimwe na rimwe akajya yigisha abana.

    Yavuze FDLR yabizezaga ibitangaza ko bazataha mu Rwanda ibacyuye.

    Mu 2016 FDLR yaje gucikamo ibice, bamwe bati “Ubutegetsi mu Rwanda buhinduke, igihugu kiyoborwe n’Abahutu gusa” abandi bifuza ubwiyunge na demokarasi “hakabaho gusangira ubutegetsi hagati y’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi” bitewe n’icyo abaturage bashaka.

    Abashaka ubumwe na demokarasi ngo ni bo bashinze CNRD-Ubwiyunge.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yagiye muri CNRD abishaka

    Urukiko rwabajije Mukandutiye uko yamenyaga ibyo byose kandi ari umuntu usanzwe, avuga ko nk’umuntu wakoze mu burezi yari aziranye n’abantu benshi, kandi yahoraga abaza igihe bazabacyurira.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko Gen Irategeka Wilson yaje kumushaka aho yabaga, amubwira intego bafite zo gutahuka kandi bafite ubwiyunge bw’amoko yose.

    Yarabyemeye yinjiramo ndetse agirwa komiseri.

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yagizwe Komiseri wa CNRD muri Nyakanga 2016. Yavuze ko icyo gihe uwo mutwe wari ufite igisirikari cyitwa FLN.

    Yabwiye Urukiko ko akiri muto yifuje kujya mu gisirikare ariko “mu gihe cyanjye ntabwo twahabwaga ayo mahirwe”.

    Ari muri CNRD ngo yumvise ashaka kuba umusirikari kuko abagabo barwanaga abagore basigaye inyuma ntibimushimishe.

    Yasabye Gen Irategeka ko yakora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n’abakobwa kwinjira muri FLN.

    Yakomeje ati “Narabikoze ntitaye ku myaka, barabikunda. Urutonde rw’ababishaka narushikirije ababishinzwe, bo bakareba uwujuje ibisabwa”.

    Yavuze ko nta winjijwe muri CNRD ku gahato, ahubwo ko yakoze ubukangurambaga hakajyamo ubishaka kandi ubikunze.

    Ati “Ni ubukangurambaga kandi ni jye wabukoze nta wubintegetse”.

    Yabwiye urukiko ko yakoze ubukangurambaga kugira ngo n’abakobwa berekane ko bashoboye kandi barinda umuryango.

    Mukandutiye yavuze ko ishyaka yakuranye kuva akiri muto ari ryo ryatumye akora ubwo bukangurambaga.

    Yabwiye Urukiko ko CNRD yari ifite imiyoborere ihamye. Iby’igisirikari yavuze ko atari abizi kuko “narabyifuje ariko sinaba we”.

    Mu 2017 ubwo CNRD yakoraga inama y’abakomiseri, “twabwiwe ko tugiye kwiyunga na PDR Ihumure ya Rusesabagina”.

    PDR Ihumure ya Rusesabagina yiyunze na CNRD ku wa 4 Nyakanga 2017, naho RRM ya Nsabimana Calixte alias Sankara yiyungaho ku wa 18 Werurwe 2018.

    Yavuze ko Sankara na Rusesabagina yahuriye na bo i Mageragere kuko ikindi gihe yabumvaga kuri telefoni gusa.

    Yavuze ko CNRD yari yaratangiye gushaka umuhuza w’uwo mutwe na Leta y’u Rwanda, mbere yo kwihuza na MRCD, nyuma biranakomeza.

    Hoherezwaga itsinda ry’intumwa esheshatu zikajya muri UNESCO gushaka umuntu uzahuza iyo mpuzamashyaka na Leta y’u Rwanda.

    UNESCO yasuye CNRD aho yari ituye, hashize ibyumweru bibiri “batwatsaho ikibatsi cy’umuriro watugejeje mu Rwanda”.

    Mukandutiye yasobanuye ko Ishyaka rya Twagiramungu ryiyunze kuri MRCD mu 2019, ariko ntazi icyo uwo muyobozi we yahawe nk’inshingano.

    Iby’ibitero bya FLN yabyumviseho abuze abo basenganaga

    Mukandutiye yabwiye Urukiko ko yabaye muri CNRD/FLN na MRCD/FLN atazi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Ku by’ibitero bya FLN mu Rwanda yabwiye Urukiko ati “Hari abasore twasenganaga, mbona maze iminsi ntababona. Narabajije barambwira ngo bagiye gutera mu Rwanda.”

    Yabwiye Urukiko ko yahise ahaguruka ajya kureba Gen Irategeka ngo amubaze impamvu bateye kandi atari yo ntego ya CNRD yari yarabwiwe, “ansubiza ko batagiye kwica ahubwo bagiye gukanga”.

    Umucamanza Muhima Antoine, yamubajije impamvu yamenye ko batangiye gukora iterabwoba ngo ntiyitandukanye nabo, ati “Nabuze uko ngira ngwa neza”.

    Yavuze ko atari buhunge kuko ngo nta handi yari azi.

    Mukandutiye yahavuye muri RDC ku wa 28 Ukuboza 2019 aratahuka.

    Yaciriwe urubanza na Gacaca ahamywa ibyaha bya Jenoside mu 2006, akatirwa igifungo cya burundu.

    Yemeye ko yagiye muri CNRD ku bushake ariko ko yamenye ko ari umutwe w’iterabwoba ageze mu Bushinjacyaha. Yamenye ko bagiye gutera akiri muri RDC, ariko ibitero bakoze yabimenyeye mu Rwanda.

    Yamanitse akaboko k’iburyo avuga ko asaba imbabazi imiryango yaburiye ababo mu bitero FLN yagabye mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mukandutiye Angelina yabwiye Urukiko ko ishyaka yakuranye ari ryo ryamuteye gukora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n’abakobwa muri FLN

  • Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 –

    Igikorwa cyatangiriye ku matsinda abiri aherutse kujya gusimbura bagenzi babo, rimwe rigizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique (PSU) harimo Minisitiri w’intebe w’iki gihugu,abagize guverinoma, abayobozi mu muryango mpuzamahanga ndetse n’ibindi bikorwaremezo.

    Iri tsinda ryahawe urukingo hamwe n’abandi bapolisi b’u Rwanda 14 basanzwe muri iki gihugu bitegura gusubira mu Rwanda kuko basimbuwe ndetse n’undi munyamahanga umwe.

    Uru rukingo rwa kabiri rwanahawe irindi tsinda rishinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara naryo rigizwe n’abapolisi 140, aba bose baherereye mu Murwa Mukuru wa Centrafrique i Bangui.

    Biteganyijwe ko andi matsinda abiri y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bazahabwa uru rukingo rwa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2021.

    Muri Werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gukingira abantu barwo rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

    Aba bapolisi nubwo bahabwa urukingo bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 kuko urukingo rutarinda ubwandu 100%.

    Abapolisi b’u Rwanda kandi banagira igihe cy’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage bo mu bihugu bacungira umutekano kumenya iki cyorezo n’uko bakirinda.


  • Yiswe umusazi, acirwa mu maso: Inzitane Rwemalika yanyuzemo aharanira uburenganzira bw’Abanyarwandakazi muri siporo –

    Ni umugore uhagarara ku cyo yemera, wakuranye inzozi zo kuzagera ikirenge mu cy’umubyeyi we wakundaga guconga ruhago ariko akazitirwa n’izabukuru. Uyu munsi uvuze umupira w’amaguru cyangwa siporo mu Banyarwandakazi, izina rihita riza mu ntekerezo za benshi ni Rwemalika Félicité.

    Ni we Munyarwanda rukumbi watorewe kujya muri Komite Olempike ku Isi, afite amateka ahambaye muri Siporo Nyafurika ndetse no ku rwego rw’Isi muri rusange, dore ko yahawe imidali n’ibikombe bigera ku 10.

    Rwemalika yashinze Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abagore (AKWOS) mu 2007. Yabaye umunyamuryango w’Inama y’Ubuyobozi bwa FERWAFA kuva mu 2007 kugera mu 2017. Afite Impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA ndetse ni umwe mu bagize Komisiyo y’Abagore muri CECAFA kuva mu 2011.

    Uyu mugore kandi yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera ibikorwa by’indashyikirwa nk’icyo yahawe mu 2015 na Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike gihabwa abagore bitangira siporo.

    IGIHE yaganiriye na Rwemalika agaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe bwite nk’umuntu wakuze akunda siporo kugeza inzozi zibaye impamo, inzira y’inzitane yanyuzemo kugira ngo abigereho ndetse n’icyo bivuze kuba ahagarariye u Rwanda muri Komite Olempike ku Isi n’inyungu zabyo ku Rwanda.

    Rwemalika yihebeye siporo ubuzima bwe bwose

    Yemeye guhara ibyo yari atunze byose yitangira siporo…

    N’ubwo Rwemalika ari umwe mu Banyarwanda bamaze guhamya ibigwi muri siporo, si ibintu byizanye kuko byamusabye ibitambo no kwiyuha icyuha.

    Rwemalika yavukiye mu Burundi mu 1958, [icyo gihe Papa we yari yaragiyeyo mu kazi]. Nyuma y’umwaka umwe gusa ni bwo ababyeyi be bagarutse mu Rwanda ariko bidateye kabiri bahita bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho baje kuva berekeza muri Uganda.

    Yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda ndetse yize ibijyanye n’Ubuforomokazi ahita ajya mu kazi akora imyaka 10. Yashakanye n’umugabo wari umuganga w’amenyo muri icyo gihugu.

    Avuga ko ubwo yabaga mu buhungiro yakundaga umupira ku rwego rwo hejuru ariko ngo akabikomora kuri se wawukinaga muri Astrida [i Butare] aho yigaga akiri umusore.

    Ati “Tumaze kuvuka rero twakundaga kumuherekeza yagiye gukina umupira w’abasheshe akanguhe, naramurebaga yambaye ikabutura n’amasogisi nkumva ndabikunze. Ariko noneho Mama wanjye akambwira ati uramenye wowe ujye ureba ntuzigere ukandagiza ikirenge cyawe ku mupira ujye wicara neza niko abakobwa bigenda ntawe ukina umupira ibyo kirazira.”

    Yakomeje agira ati “Noneho musaza wanjye we bakamuha umupira ku ruhande agakomeza akawukina, nkamureba akina yishimye n’abandi bana nkavuga ngo iyo nanjye mba naravutse ndi umuhungu, nanjye mba mfite uburenganzira bwo gukina. Byarambabazaga cyane ariko nabonaga ariko umuco wari umeze.”

    Uyu mubyeyi avuga ko yakuze akageza aho ashaka umugabo atarakina umupira ariko akunda kureba Abanya-Ugandakazi uburyo bakina akumva na we yakinana nabo ariko bikanga kubera ko umuco yatozwaga na nyina utabimwemereraga.

    Mu 1990, ni bwo umugabo we [kuri ubu bafitanye abana bane n’abuzukuru batandatu], yagiye gufatanya n’abandi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, bituma Rwemalika asigarana n’abana, abarera wenyine, ibintu avuga ko bitari bimworoheye.

    Rwemalika avuga ko ubwo bagarukaga mu Rwanda mu 1994, yahise ajya mu bucuruzi atangira akora ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagore n’abagabo. Ndetse ngo ni we wa mbere wazanye ‘Salon de Coiffure’ i Remera mu Giporoso.

    Avuga ko muri icyo gihe mu 1994, aribwo yumvise ko hari amarushanwa y’imikino y’abagore ndetse ngo icyo gihe ni bwo hariho Igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru bityo na we atangira gutekereza no kwibaza impamvu Abanyarwandakazi badashobora kuyitabira.

    Ati “Nakomezaga mbikurikirana ariko nkabura icyo nabikoraho, ngeze aho ndavuga nti rero singishoboye gukina ariko aya mahirwe navukijwe reka mfashe abandi. Ni uko natangiye gushakisha amakipe y’abakobwa birangora pe. Aho byari bigeze mu 1997.”

    Rwemalika avuga ko muri icyo gihe umukobwa yegeraga wese yabanzaga kumubwira ngo abaze ababyeyi be, ariko ngo yababaza bakamutera utwatsi, bamubwira ko siporo y’abakobwa ari ukubyina no kuririmba ariko ibyo gukina umupira by’umwihariko uw’amaguru ari kirazira.

    Uyu mubyeyi avuga ko iyo ntambara yo gushakisha abakobwa bajya muri siporo yayirwanye kugeza mu 1999, kuko aribwo yaje kugira amahirwe abona abamwemerera kujya mu mikino, icyo gihe ngo yabonye 30 atangirana na bo.

    Ku rundi ruhande ariko ngo amafaranga yakoreshaga mu kubashaka, kubagurira imipira yo gukina n’ibindi byangombwa yayakuraga muri ya Salon de Coiffure ye nayo yaje guhomba kubera iyo mpamvu.

    Ati “Urumva rero iyo kipe kugira ngo ibeho, [abakinnyi] babone amafaranga y’ingendo n’ibiki byose nabivanaga muri iyo Salon de Coiffure, nyuma y’umwaka n’igice mba ndahombye ariko numva ngomba gukomeza uwo murongo. Icyo gihe umugabo wanjye yari yaragiye kwiga mu Bwongereza, yumva salon yarahombye nabijyanye mu mupira arambaza ati ‘ese abagore barakina?’ […] Nyuma yaraje asanga nateye imbere.”

    Urukundo yakunze siporo rwatumye yitangira guharanira ko abagore n’abakobwa bo mu Rwanda bagira uburenganzira bwo gukora siporo kandi yabigezeho

    Yaciriwe mu maso kenshi

    Icyo gihe ngo ibibuga by’umupira nabyo byari ikibazo kuko rimwe na rimwe ku Ba-Serisienne, Camp Kigali n’ahandi bamutizaga ikibuga rimwe na rimwe, ubundi bakakimwima. Ibi kandi byanajyanaga no kuba aho yakomangaga hose baramuteraga utwatsi bamubwira ko nta mugore wakinnye umupira.

    Nyuma uyu mubyeyi yaje gushinga Ishyirahamwe ry’Abagore rifite intego yo guharanira Iterambere ryabo binyuze muri siporo, AKWOS, Association of Kigali Women in Sports.

    Iri shyirahamwe ngo ni ryo yifashishaga ajya gusaba ubufasha n’inkunga mu bigo bya leta n’ibyigenga agaragaza ko abakobwa nabo bagomba kugira uburenganzira bwo gukina. Icyo gihe yakoranaga bya hafi na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’ifite Siporo mu nshingano ariko hakiyongeraho n’izindi nzego zitandukanye.

    Avuga ko nyuma y’igihe gito yahawe inkunga n’umuryango wo mu mahanga, yo guhugura abagore bari mu nzego z’igihugu ku burenganzira bw’abakobwa n’abagore bwo gukora siporo. Mu mahugurwa yamaze icyumweru, abahuguwe bari bamaze guhindura imyumvire ku buryo bagiye hirya no hino mu ntara batangiza amakipe y’abagore.

    Mu 2007, ubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryayoborwaga na Gen Kazura Jean Bosco, ni bwo Rwemalika yamusabye ko abagore nabo bashyirirwaho shampiyona yabo ndetse arabimwemerera kuva ubwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore iba iratangiye.

    Ati “Noneho nsaba FERWAFA ko n’abakobwa bagomba kwinjira muri shampiyona, icyo gihe bahise bashyiraho Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA bahita banangira umuyobozi wayo icyo gihe duhita dushyiraho amakipe y’abagore atangira gukina shampiyona gutyo.”

    Icyo gihe hatangiye amakipe atandatu, umwaka wakurikiyeho haboneka amakipe 14, gusa imbogamizi zigenda ziba nyinshi ariko kugeza ubu hari icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya shampiyona y’umupira w’abagore, ndetse u Rwanda rumaze kugira abasifuzi mpuzamahanga b’abagore bagera ku munani harimo na Mukansanga Salma Rhadia uherutse gusifura mu Gikombe cy’Isi.

    Ku rundi ruhande ariko n’ubwo hari ibyo kwishimira uyu munsi, Rwemalika avuga ko ari urugendo rutigeze rumworohera kuko mu bihe yatangiraga hari aho yageraga bakamwita umusazi bamwumvisha ko kuvuga ko abagore bashobora gukina umupira ari ‘ubusazi’.

    Yakomeje agira ati “N’ubwo ndi kuvuga gutyo ariko ntabwo ari ibintu byanyoroheye muri urwo rugendo rwose, hari aho nakomangaga bakanga kunkingurira, aho nageraga bati dore wa mugore w’umusazi araje mufunge, aho nageraga bakancira mu maso, ariko nanjye narakomezaga sincike intege, nkagenda ejo nkagaruka kugeza ubwo nageze ku ntsinzi.”

    Uko yisanze muri Komite Olimpike ku Isi

    Mu 2006, ni bwo muri Marroc habereye Inama Mpuzamahanga y’Abagore bari mu rwego rwo guteza imbere siporo kubera imibereho myiza, icyo gihe yari yateguwe n’Uruganda rwa Nike, Inc.

    Ni inama yabaye mu bihe u Rwanda rwari rurimo kwiyubaka bundi bushya nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe amahanga yari azi Abanyarwanda nk’abicanyi ku buryo uwajyaga mu bindi bihugu bamwishishaga.

    Rwemalika wari watumiwe muri iyo nama ngo yagezeyo bakajya bamubona bakamuhunga gusa ngo yabonye bimeze gutyo asaba umwanya abagezaho ijambo ryagarutse ku Rwanda rw’ukuri, uko rwamaze kurenga ubwicanyi ubu ari igihugu kiri mu murongo w’ubumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.

    Ati “Ndagiye muri iyo nama mpageze, uje kunyicara iruhande yabona ari Rwanda agahunda ngo ni ba bicanyi […] nabonye bigenze gutyo nsaba ijambo mbabwira urugendo rw’u Rwanda n’ibyo tumaze kugeraho, bambaza niba tutakicana mbakurira inzira ku murima mbabwira ko ibyo ari ibyahise.”

    Yakomeje agira ati “Bati ese ubu umuntu yaza iwanyu ntapfe? Nti oya! Nahise mbasaba ko iyo nama bayizana mu Rwanda ku buryo umwaka wakurikiyeho ariho yabereye.”

    Rwemalika avuga ko mu 2007, iyo nama yabereye mu Rwanda ndetse bahageze bashima uburyo bakiriwe ku buryo bahise basaba ko indi myaka ibiri yakurikiyeho yose inama zajya zibera mu Rwanda ndetse biza kugenda gutyo.

    Ati “Baraje rwose bagirira ibihe byiza mu Rwanda, bahita basaba ko n’imyaka itatu ikurikiraho inama ibera mu Rwanda, nyuma mpita ngirana amasezerano na Nike buri mwaka bakajya bohereza contineur y’ibikoresho bya siporo, nkabiha abagore n’abakobwa.”

    Rwemalika Félicité yashinze Umuryango AKWOS uharanira Iterambere ry’Abagore muri siporo yo mu Rwanda

    Icyuya yabize binyuze mu rugamba yarwanye aharanira ko umugore yagira uburenganzira bwo gukora siporo cyaje kumuviramo umugisha kuko nko mu 2016, yahawe igihembo gitangwa na Komite Olempike ku Isi nk’Umunyafurika w’umugore wagize icyo akora mu iterambere rya siporo.

    Mu 2012 hari ikindi gihembo yahawe cyitwa Ashoka Fellowship nk’umuntu wazanye igitekerezo gishya akakigenderaho kikazana impinduka ndetse no mu 2018 nabwo yabonye igihembo cyitwa ‘Le prix de la Femme Francophone de 2018’.

    Uyu mugore kandi kuva mu 2013 kugeza 2017 yari Umujyanama wa Komite Olempike y’u Rwanda ndetse ahita aza no kuba Visi wa Mbere Perezida wayo ari nabwo nyuma y’umwaka umwe [mu 2018] yahise atorerwa kujya muri Komite Olempike ku Isi.

    Yakomeje ati “Ni ishema rikomeye ku gihugu kuko kuba urimo hariya ni nk’aho igihugu kiba gifite Umudepite ugihagarariye muri Komite Olempike. Ni ijwi rikomeye rero kuko hari ubuvugizi bukomeye mba ngomba gukorera igihugu cyanjye mu bijyanye na siporo.”

    Kuri we avuga ko ibyo yishimira ari byinshi, kuko uretse kuba azwi ku rwego mpuzamahanga ndetse yanabihembewe, igikomeye ngo ni uko uyu munsi umugore yahawe uburenganzira bwo gukora siporo ndetse hakaba hari abakomeje gutera intambwe muri uru rwego.

    Ati “Ikintu nishimira ni uko gahunda ya leta yo gushyigikira umugore mu nzego zose ni ikintu cyanteye imbaraga cyane, niba leta ishyizeho umurongo ntituvuga ngo abagomba kubikora ni abo mu nzego zo hejuru, n’umuturage na we hari icyo yatanga mu iterambere ry’igihugu. Byatumye numva ko leta inshyigikiye, ntari umusazi nk’uko babimbwiraga.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi kintu gikomeye nishimira ni uko iyo uvuze ‘Football féminin’ mu Rwanda, abantu bose bavuga Rwemalika. Iyo ndebye abana natangiranye nabo muri za 1999, nibo batoza bakomeye ku rwego rw’igihugu, reba nka Nyinawumuntu Marie Grace natangiranye nawe none reba urwego agezeho. Yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore muri siporo, ubu ni umutoza kandi ukomeye.”

    Rwemalika avuga ko isomo rikomeye yize ari uko umuntu wese ushaka kuzana impinduka yumva agomba kugendana n’abandi bakamushyigikira ariko iyo bidakunze ugahura n’ibicantege byinshi = kugira ngo ugere ku ntego bisaba kwihangana no kudacika intege.

    Aha Rwemalika Félicité yari kumwe na Perezida wa Komite Olempike ku Isi (IOC), Thomas Bach

    Uyu mugore yahawe ibihembo bitandukanye mu ruhando rwa Siporo Mpuzamahanga abikesha by’umwihariko guteza imbere siporo mu bagore

    Rwemalika Félicité (uwa kabiri uturutse ibumoso) yahawe ibihembo bitandukanye mu ruhando mpuzamahanga

    Amafoto na Video: Mucyo Serge


  • Minisitiri Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu isubukurwa mu byumweru bibiri –

    Minisitiri Gatabazi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa Kane yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Rubavu birimo n’ahagombaga kubakwa isoko rishya ry’aka karere.

    Isoko rya Rubavu ryahoze rizwi nk’irya Gisenyi, ni umushinga munini watangiye mu 2010, aho ryari kuba ari isoko rigezweho kandi rizafasha mu bucuruzi bwaba ubw’abanyarwanda ndetse n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Kuva icyo gihe imirimo yaryo yaradindiye, ntiriruzura.

    Minisitiri Gatabazi wari uri kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François n’abayobozi batandukanye muri iyi ntara basuye aho iri soko ryadindiye riherereye bagaragarizwa imbogamizi zitandukanye zatumye ritarangirira igihe ngo ribyazwe umusaruro wari uteganyijwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari imbogamizi zagiye zituma ritubakwa ngo rirangire ariko ibyabaye byabaye ubu rigomba gusubukurwa ndetse mu ntangiro za Kemana 2021, imirimo ikaba irimbanyije.

    Ati “Ibyabaye byarabaye hajemo Covid-19, n’ibindi bibazo ni iki gisabwa kugira ngo Guverineri aze atangize imirimo maze ryubakwe? Niba mwihaye ibyumweru bibiri ni ukuvuga ko tariki 5 Kemana 2021, Guverineri azaze atangize imirimo.”

    Ku rundi ruhande Ikigo cy’abashoramari cya RICO [Rubavu Investment Company] ari nacyo cyeguriwe isoko cyagaragaje ko habayeho imbogamizi zirimo inyigo zatumye gusubukura imirimo yo kuryubaka bidakorwa.

    Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Celestin, yagize ati “Habanje imanza biba inzira ndende ku buryo ku wa 21 Ukuboza 2020, nibwo twasinye amasezerano twiha amezi atandatu , ariko nyuma yo kurihabwa twashatse rwiyemezamirimo ariko tubanje kwiga ibikenewe.

    Yakomeje agira ati “Ubu rwiyemezamirimo yarabonetse turimo gutegura amasezerano ku buryo ku wa mbere tuzahura akayasinya, muri make twatindijwe n’inyigo.”

    Iri soko rya Rubavu ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu 2010, Akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro riza kugurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd. Icyo gihe Komite Nyobozi y’Akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari 1,3 Frw.

    Ukunaniranwa hagati y’ubuyobozi bw’akarere na ABBA Ltd byatumye hitabazwa inkiko ndetse nyuma y’imanza zahuriwemo byaje kurangira akarere gatsinze, maze tariki 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi Ubuyobozi bw’akarere.

    Byasabaga ko Akarere kabanza kurihabwa n’Inama y’Abaminisitiri rikavanwa mu mutungo bwite wa leta nabyo bikorwa mu 2019 ari nabwo ibiganiro byahise bitangira hagati y’akarere n’abikorera.

    Mu Ukuboza 2020, nibwo akarere ka Rubavu kashyikirije RICO iri isoko rya Rubavu ngo abe ariyo itangira kuryubaka.

    Kuri uyu wa Kane nyuma y’ayo masezerano hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na RICO, bahererekanyije ububasha, bivuze ko RICO ariyo igiye kuryubaka ndetse ikaba yahawe ibyumweru bibiri byo kuba yatangira.

    Iri soko ryatangiye kubakwa mu 2010 ariko kugeza n’uyu munsi ntiriruzura

    Minisitiri Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka iri soko isubukurwa mu byumweru bibiri

    Gatabazi yavuze ko iri soko rikwiriye kwihutishwa rigatangira gutanga umusaruro ryitezweho

  • Indi mpamvu ikomeye yabaye intandaro yo gusubika CHOGM yagombaga kubera i Kigali –

    Ni inama yasubitswe nyuma y’ibiganiro Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth bwagiranye n’ibihugu binyamuryango bya Commonwealth, bikaza kugaragara ko byinshi bidafite ubushake bwo kwitabira iyi nama isanzwe ihuza abantu bashobora kugera 10 000, ndetse n’ababishakaga bakaba batari borohewe no kuyitabira, bitewe n’ingamba zo gukumira ingendo hirya no hino ku rwego rw’Isi.

    Amakuru yatangajwe na The East African, avuga ko abakuru ba Guverinoma batanu ari bo bari baramaze kwemeza ko bazitabira iyi nama, nyamara hari hasigaye amezi atarenze abiri ngo itangire.

    Ibindi bihugu byari bitaremeza abazitabira iyi nama, ariko byari byitezwe ko bizohereza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abandi bahagarariye ibyo bihugu.

    Ikindi kandi ni uko mu nama enye zikomeye zagombaga kuzitabirwa muri CHOGM, abantu bari hagati ya 10% na 15% ari bo bari bamaze kwiyandikisha kuzitabira izo nama, ugereranyije n’abari baramaze kwiyandikisha mu nama za CHOGM zabaye mu myaka yabanje.

    Ibi byose byubakiye ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, cyari cyaratumye ibihugu 29 muri 54 bigize Commonwealth, bishyiraho uburyo bwo gukumira cyangwa kugabanya abagenzi bava mu bihugu bimwe bajya mu bindi.

    Ikindi kibazo gikomeye cyabaye u Bwongereza, nabwo bwari bwarahagaritse abaturuka mu bihugu birimo n’ibiri muri Commonwealth nka Kenya na Afurika y’Epfo, kandi byari byitezwe ko abashyitsi benshi bazaza mu Rwanda bazanyura mu Bwongereza.

    Ibyo byose byarebweho mbere yo gufata umwanzuro wo guhagarika CHOGM, kuko byari bimaze kugaragara ko abazitabira iyi nama ari bake, kandi ibyo byari kugira ingaruka mu mpande zose, kuva ku Rwanda rwayiteguye ndetse no ku byemezo byari bufatirwe muri iyo nama, ariko bigafatwa n’abantu bacye.

    Kuyisubika ariko nabyo byagize izindi ngaruka, kuko muri iyi nama ari bwo byari byitezwe ko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland azava kuri uwo mwanya, dore ko manda ye y’imyaka ine yari kurangira muri 2020, ariko bikaza gusubikwa ubwo Chogm yasubikwaga ku nshuro ya mbere.

    Amakuru avuga ko bishoboka ko Scotland azongererwa manda y’umwaka umwe, ariko bikanashoboka ko ashobora kuzahabwa manda yuzuye y’imyaka ine agakomeza izo nshingano.

    Isubikwa ry’ingendo ryagaragajwe nk’intandaro yo gusubika Chogm

  • Miliyari 8 Frw zakoreshejwe mu kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kanombe –

    Imirimo yo kwagura iki kibuga yatangijwe muri Nzeri 2019 bitewe ahanini n’imyiteguro y’inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) yari kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha ariko iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo kwagura inzira z’indege, aho abagenzi bahagarara n’imizigo yabo hakiyongeraho n’aho imodoka zaparikaga, mu kwirinda ko habaho impanuka ndetse no kucyongerera ubushobozi mu kwakira indege n’abagenzi.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, aherutse kubwira abanyamakuru ko imirimo yo kwagura iki kibuga yageze ku musozo.

    Ati “Mu by’ukuri warabyiboneye ko bongereyeho aho abantu binjirira, ubundi hari hasi none ubu higiye hejuru, twashyizeho aho indege zihagarara ku buryo byose hamwe indege zirenga 43 zishobora kuba zahahagarara, ndetse tuvugurura n’ahandi.”

    “Akazi ko kararangiye, igisigaye ni ukugira ngo hakorwe akanyuma kuko n’ubundi byose byari biteganyijwe ko karangira mbere y’uko twakira inama yagombaga kuba ya CHOGM.”

    Mbere yo gutangira kuvugururwa cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege 26 none hiyongereyeho 18, biteganyijwe ko umubare w’abagenzi ushobora kuzava kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/20 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/23.

    Uretse Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, hifashishijwe inkunga ya Banki y’Isi, hari gahunda yo kuvugurura no kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, iyo mirimo nayo irarimbanyije.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yemeza ko aho imirimo igeze ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, bitabuza indege kugenda, ahubwo ko igisigaye ari ukunoza neza no kunonosora ibyakozwe kandi ko mu gihe cya vuba bizaba byarangiye.

    Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyaravuguruwe kugira ngo kibashe kwakira umubare munini w’indege