Tag: featured

  • Umunyamakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho guhohotera bishingiye ku gitsina umugore we –

    Uwo munyamakuru atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi. Akorera kimwe mu bitangazamakuru byandika bikorera mu Rwanda, ndetse yakoreye na Radio zitandukanye mu myaka yashize.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umugore we yamureze, nyuma yo kumara igihe kinini ahohoterwa kugeza n’aho umugabo yamuteraga ubwoba ko azamwica.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uwo munyamakuru yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2021.

    Ati “Afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi.”

    Uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe; gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gusesagura umutungo w’urugo no guhohotera bishingiye ku gitsina uwo bashyingiranywe.

    Icyaha cya nyuma muri bine akurikiranyweho nicyo gihanishwa igihano kinini kuko kiva ku myaka itatu kugera kuri itanu.


  • Ikibazo cy’imiti iterwa ibihingwa ikica inzuki cyatangiye kuvugutirwa umuti –

    Ibi bitangajwe mu gihe Isi yizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nzuki wizihizwa buri mwaka tariki ya 20 Gicurasi.

    Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’inzuki muri RAB, Mwiza Willy, avuga ko batangiye ubukangurambaga mu bahinzi mu rwego rwo guca ikoreshwa ry’imiti yica inzuki “Lotoxic Pesticides” na ho ikoreshejwe bagakangurirwa kuyitera ku bihingwa mu masaha ya nyuma ya saa sita.

    Ati “Dukomeje gukangurira abahinzi n’abajyanama b’ubuhinzi uburyo bwiza bwo gutera imiti, bakajya bayitera nyuma ya saa sita inzuki z’inyamirimo zivuye gutara kugira ngo zitagira aho zihurira n’iyo miti. Dukomeje kandi ubushakashatsi harebwa imiti ikoreshwa mu buhinzi itica inzuki nubwo bizafata igihe”.

    Mwiza yongeyeho ko batangiye igikorwa cyo gufasha aborozi abavumvu babashakira amashyamba bakoreramo ubworozi bw’inzuki aho imizinga itegereye imirima y’abaturage.

    Uyu muyobozi yizeza ko ku bufatanye n’aborozi b’inzuki n’ingamba zafashwe bizatanga umusaruro kuri iki kibazo cy’imiti ikibangamiye ubwiyongere bw’inzuki.

    Agira inama abarozi b’inzuki gukomeza gukorera hamwe bazibungabunga inzuki mu rwego rwo kwongera umusaruro wazo.

    Mu Rwanda habarurwa aborozi b’inzuki ibihumbi 83, bafite imizinga irimo iya gakondo n’iya kijyambere isaga ibihumbi 400.Umusaruro w’ubuki uboneka mu bihembwe bibiri, icya mbere ari na cyo gito kiva mu kwezi kwa gatatu ikageza mu kwa Gatanu, na ho ikivamo umusaruro mwinshi kigatangira muri Nyakanga. Uyu musaruro ku mwaka ugera kuri toni eshanu.

    Uyu munsi wahariwe kwita ku nzuki wizihijwe mu gihe isi igihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita kubiribwa n’ubuhinzi FAO ryateguye ibiganiro biba hifashishijwe ikoranabuhanga, insanganamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twite ku nzuki tuzishakira ejo heza”

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyatangiye gukemura ikibazo cy’imiti iterwa mu bihingwa ikica inzuki

  • Rujugiro Tribert mu rukiko: Imiterere y’urubanza aregwamo kurigisa akayabo ka UTC –

    Dosiye ya Rujugiro na bagenzi be yaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 23 Ukuboza 2019. Aba bose uko ari batatu bakurikiranywe badafunze ndetse bahamagajwe ahatazwi kuko bari mu mahanga.

    Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo kurigisa cyangwa konona umutungo no kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma.

    Ibi byaha byakozwe mu myaka 10 ishize, bifitanye isano n’inyubako y’ubucuruzi yari izwi nka Union Trade Center, UTC iri rwagati mu Mujyi wa Kigali.

    -  Uko Rujugiro na bagenzi be bakoze ibyaha

    Inyandiko z’imiterere y’ikirego zigaragaza ko ku wa 12 Nzeri 2011 aribwo Rujugiro yakoresheje uburiganya mu kunyereza umutungo wa UTC yari abereye umwe mu banyamigabane.

    Rujugiro yari afite imigabane 97% naho abandi banyamigabane bane bakagabana 3% muri UTC. Uyu muturirwa ni umwe mu mitungo yashyizwe ahagaragara nk’ibereyemo Leta imisoro [Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko kiberewemo miliyari imwe na miliyoni 200, yararanye kuva mu 2007 kugera mu 2013 hiyongereyeho n’amande y’ubukererwe], byatumye igurishwa mu cyamunara kuri 6.877.150.000 Frw. Yaguzwe na Kigali Investment Company Ltd muri Nzeri 2017.

    Uyu munyemari yagiranye amasezerano na Neek International Ltd ihagarariwe n’Umwongereza Nicholas Watson, yavugaga ko umwenda yari afitiwe na UTC ku mafaranga yakoreshejwe mu kuyubaka ungana na 1.781.000.000 Frw ko awugurishije Watson.

    Rujugiro yumvikanye na Watson ko uwo mwenda ungana na 2.968.000$, ko UTC izajya imwishyura inyungu ingana na 49.467$ ariko bikorwa abanyamigabane batabizi.

    Ayo masezerano yashyizweho umukono na Rujugiro ubwe, Watson ndetse na Uwantege Mutambuka Annick wari Umuyobozi Mukuru [Managing Director] wa UTC.

    Kuva ayo masezerano yatangira kubahirizwa ku wa 12 Ukwakira 2011 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2013, UTC yari imaze kwishyura 454.528.531 Frw.

    -  Abanyamigabane ba UTC barengejwe ingohe

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko uburiganya bwakozwe na Rujugiro na Watson bari babuziranyeho kuko nta hantu mu bitabo hagaragaza ko UTC yari ifite umwenda wa Rujugiro ndetse n’abanyamigabane bayo ntibari babizi.

    Rujugiro ngo yasinye ku masezerano arimo ibinyoma nk’ugurishije umwenda UTC yari imubereyemo kandi azi neza ko nta wuhari.

    Inyandiko yo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere yitwa “Registration Information for Domestic Company” itangwa na RDB ku wifuza gutangiza ikigo, igaragaza ko UTC Ltd yatanze ubusabe bwo gukora nk’ikompanyi ku wa 20 Gicurasi 1997. Yari igizwe n’abanyamigabane barimo Rujugiro, Mutambuka Théoneste, Ngofero Tharcisse, abahagarariye Makuza Desire na Nkurunziza Gerard.

    Ubushinjacyaha muri iki kirego buvuga ko nta gihamya cy’uko aba banyamigabane bemeje ko uwo mwenda uhabwa UTC nkuko Rujugiro yabyerekanye mu masezerano ye na Watson.

    Hari abatangabuhamya bagarutse ku nzira yifashishwaga mu micungire ya UTC n’uruhare rw’abanyamigabane.

    Makuza Freddy wari uhagarariye Makuza Desire yavuze ko uwo mwenda uvugwa ko Rujugiro yaba yaragujije UTC wagombaga kubanza kwemezwa n’abanyamigabane bose kandi byabanje gusabwa n’Umuyobozi wa UTC. Uyu ni we werekanaga ikibazo cy’amafaranga gihari, inama y’ubutegetsi ikacyigaho, yamwemerera gusaba inguzanyo akabona kugana banki.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko UTC itari guhabwa inguzanyo bitaremezwa n’abanyamigabane.

    Ati “Makuza nk’umunyamigabane ntiyigeze amenya igihe iyo nguzanyo yatangiwe. Ibyo byemezwa n’undi munyamigabane wa UTC witwa Nkurunziza Janvier uhagarariye Nkurunziza Gerard wagaragaje ko atigeze amenya iby’uwo mwenda ndetse kuri konti ya UTC muri banki ntaho bigaragara ko yawuhawe. Ni amayeri Rujugiro yakoresheje abinyujije kuri Watson ngo arigise ayo mafaranga.’’

    Ku cyaha cyo kurigisa umutungo, Umushinjacyaha yasobanuye ko hashingiwe ku masezerano y’inguzanyo y’amahimbano, Rujugiro na bagenzi be banyereje 454.528.531 Frw za UTC.

    Raporo yo mu 2016 yakozwe n’Abagenzuzi bigenga [GPO Partners] yerekanye ko 1.781.000.000 Frw ajyanye n’inguzanyo Ayabatwa yagurije UTC nk’umunyamigabane wayo hatagaragajwe ikimenyetso cy’uko yabanje kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya UTC ngo inatange uburenganzira ko uwo mwenda uzajya wishyurwa NEEK aho kuba Rujugiro.

    Umushinjacyaha yashimangiye ko “hashingiwe kuri iyi raporo, nta kigaragaza ko iyo nguzanyo yabayeho koko.’’

    Uwantege wari Umuyobozi Mukuru wa UTC, anashinzwe imicungire y’imari yayo we ashinjwa kuba icyitso mu kurigisa umutungo kuko yemeye gusinya ku masezerano nyamara yari azi neza ko nta mwenda Rujugiro yagurije UTC.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu bihe bitandukanye yatanze amafaranga kandi azi neza ko ari gufasha Rujugiro na Watson kunyereza umutungo wa UTC.

    Bwagaragaje ko Mutambuka ari we wemezaga inyandiko zateguwe na UTC zitwa “requisition de fonds’’ zabaga zigamije gusaba ko amafaranga asohoka kuri konti ya UTC akishyurwa NEEK.

    Mu bihe bitandukanye kandi Watson wayoboraga Neek International Ltd yandikiye Umuyobozi wa UTC ku wa 23 Werurwe 2017 amusaba kubahiriza amasezerano bagiranye akishyura amafaranga asigaye kwishyurwa [yo kuva ku wa 1/1/2014 kugeza ku wa 30/4/2017] agizwe na 2.968.000$ n’inyungu yayo ya 989.333$.

    Ubushinjacyaha busobanura ko iyo nyandiko yari iherekejwe na ‘invoice’ zishimangira ko amafaranga yagombaga kwishyurwa na UTC, nyamara ibyo byose yabikoraga azi neza ko amasezerano yo kugura umwenda ari ibinyoma.

    Aba baregwa muri dosiye bose Ubushinjacyaha bubasabira igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya 454.528.531 Frw yikubye inshuro 10 (5.545.285.310 Frw) kuri buri wese ku bufatanyacyaha bwo kurigisa umutungo no guhanishwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ku cyo gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma.

    Bitewe no kuba ibyaha bigize impurirane y’imbonezamubano, abaregwa bahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya 454.528.531 Frw yikubye inshuro eshanu (2.272.642.655 Frw) kuri buri wese.

    Uru rubanza rwakunze gusubikwa mu bihe bitandukanye kubera ingamba zashyiriweho guhangana na Coronavirus. Hitezwe umwanzuro warwo ku wa 17 Kamena 2021 saa Munani z’amanywa nubwo ruburanishwa Rujugiro adahari.

    Umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tirbert watejwe cyamunara mu 2017

  • Minisiteri y’Urubyiruko yahaye umugisha umushinga ugiye guha amahirwe urubyiruko 400 muri sinema nyarwanda –

    Ni umushinga wakozwe na Mashariki Film Festival ku bufatanye na Goethe-Institut Kigali uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU).

    Wamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 i Musanze mu Majyaruguru ndetse witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Tresor Songa uyobora Mashariki Film Festival, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, umushinga watangiriyemo muri Mutarama, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo na Katharina Hey uyobora Goethe Institut.

    ‘Tumenye sinema’ igamije gufasha urubyiruko 400 mu gihugu hose kwihangira imirimo muri Sinema Nyarwanda. Ubu ikorera mu bice bitandukanye birimo Rubavu, Huye na Musanze.

    Igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rukora sinema cyangwa ruyikunda, gushishikariza urubyiruko kubyaza impano zarwo umusaruro, kurubumbira muri za koperative no guteza imbere inkuru z’abanditsi ba filime mu Rwanda.

    Tresor Senga uyobora Mashariki Film Festival yatangije uyu mushinga, yavuze ko batangiye ibikorwa muri Mutarama uyu mwaka ndetse urubyiruko rutandukanye guhabwa amahugurwa yaba mu kwandika filime, kuziyobora, kuzitunganya n’ibindi bitandukanye.

    Ati “Binyuze muri uyu mushinga twizeye kuzabona impano zitandukanye mu ruganda rwa sinema. Binyuze mu bumenyi bari guhabwa mu bigo bitandukanye twizeye ko bazabasha guhabwa ubumenyi bwo guhangana neza ku isoko rya filime ndetse bagatanga umusanzu mu guteza imbere uru ruganda.”

    Mu gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro abanyeshuri 107 basoje amahugurwa bahawe ibikoresho bazifashisha mu gukora filime.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa usanzwe, yashimye uyu mushinga avuga ko ufite gahunda nziza ndetse na Minisiteri yari ahagarariye izakomeza kuba hafi abawutangije.

    Ati “Ubuhanzi mu Rwanda by’umwihariko mu ruganda rwa sinema ni hamwe mu hantu hakomeye hakurura abakiri bato. Dushishikajwe no gutanga umusanzu muri uru ruganda nka kimwe mu bintu bizatuma ubushomeri bugabanuka ndetse abantu bagatangira gukirigita ifaranga bigateza imbere iterambere ry’igihugu.”

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yateye inkunga uyu mushinga, yavuze ko bagiye gukomeza kuwushyigikira kugira ngo mu ruganda rwa sinema hakomeze kujyamo abantu batandukanye.

    Ati “Tubona ubuhanzi n’umuco nk’ahari umwanya. Mwarakoze kuri uyu mushinga . Tugiye gukomeza gutera inkunga ubuhanzi n’umuco atari ukwidagaduro gusa ahubwo nk’urwego rw’ubukungu nabwo.”

    Katharina Hey uyobora Goethe Institut yavuze ko uyu mushinga ugamije gukomeza guteza imbere ubuhanzi kuko ari n’ikintu basanzwe bafatanya na leta gukora.

    ‘Tumenye Sinema’ ni umushinga w’imyaka ine watangijwe muri Mutarama uyu mwaka ukazageza mu 2024. Nibura abakora filime 200 ba Musanze na Huye bari gufashwa ndetse hari gahunda yo gukorera mu turere twa Muhanga na Rubavu mu mpera z’uyu mwaka.

    Tresor Songa uyobora Mashariki Film Festival ari kumwe na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Nicola Bellomo, uri iburyo na Katharina Hey uyobora Goethe Institut

    Urubyiruko rwasoje amasomo rwahawe ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha

    Aimable Twahirwa yashimye uyu mushinga avuga ko ufite gahunda nziza ndetse na Minisiteri yari ahagarariye izawuba hafi uko bishoboka kose

    Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi , Nicola Bellomo, yavuze ko bagiye gukomeza gushyigikira ibikorwa bya sinema nyarwanda

    Katharina Hey uyobora Goethe Institut yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere sinema nyarwanda

    Mazimpaka Jones Kennedy uzwi muri sinema nyarwanda ari mu bari bitabiriye gahunda yo gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko bishimiye kwakira uyu mushinga

    ‘Tumenye Sinema’ ni umushinga w’imyaka ine watangijwe muri Mutarama uyu mwaka ukazageza mu 2024

    Amafoto: Nshimiyimana Jean Bosco


  • Kamonyi: Mudasobwa zahawe ibigo by’amashuri zitezweho gufasha abarimu kunoza imyigishirize –

    Izi mudasobwa, zatanzwe ku bufatanye n’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku iterambere ry’uburezi, Umuryango Enabel, n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

    Muri rusange mudasobwa zisaga 3000 zizahabwa ibigo by’amashuri hafi 1900 mu turere twose tw’igihugu muri uku kwezi kwa Gicurasi.

    Abayobozi b’amashuri bahawe izi mudasobwa bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko hari n’ibigo bitagiraga imashini n’imwe cyangwa se ibyari bizifite ntizibe zihagije ku buryo zitanga umusaruro ugaragara.

    Umuyobozi wa Groupe Scolaire St. Emmanuel Bugoba iherereye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, Ntirigurirwa Protogène, yagize ati “Hari ibyo tugiye kunoza cyane cyane mu buryo bw’imitegurire y’amasomo ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri burusheho kunoza uko bwajyaga bukora akazi cyane cyane mu buryo bw’imitangire ya raporo.”

    Umuyobozi w’Ishuri Wungirije Ushinzwe Amasomo muri Groupe Scolaire Kabere ryo mu Murenge Kayumbu, Mukagatete Françoise, we yagize ati “Wasangaga niba hari ibyo ngiye gukora nshobora gushaka uwo ntira imashini kugira ngo mbashe kubikora, niba uwo nyitira hari ibyo ari gukora uwo munsi ibyanjye ntibikunde. Ariko bigiye kunyorohera cyane. Ibyo nkora binsaba gukoresha imashini nzajya mbikora neza kandi mbitange ku gihe.”

    Abayobozi bahawe imashini bashimangiye ko bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko hari amwe mu masomo yahabwaga abarimu hifashishijwe ikoranabuhanga, bamwe bakagira imbogamizi zo kuyakurikirana kubera kutagira mudasobwa.

    Ntirigurirwa ati “Twahuraga n’imbogamizi cyane mu bijyanye n’imitegurire y’amasomo. Mu by’ukuri abarimu ntabwo bari bafite uburyo bunoze bwo gutegura amasomo, cyane ko muri iyi minsi dukenera cyane ikoranabuhanga mu burezi, hari nk’ibitabo biba ku rubuga rwa REB, hari ibintu byinshi abarimu bari bakeneye gukoresha ariko ntibabigereho kuko nta mashini bari bafite.”

    Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Kamonyi, Kayijuka Diogène, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bwo guteza imbere ikoranabuhanga no kurigeza mu mashuri hagamijwe guteza imbere uburezi.

    Yongeyeho ati “Izi mashini zizafasha kwihutisha itumanaho hagati y’inzego zitandukanye cyane mu bijyanye no kwihugura ku barimu n’abayobozi. Ibyo rero bizatuma ibijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi bigerwaho. Iyo umwarimu yahuguwe, akaba afite ubumenyi, ashobora gukora ubushakashatsi, ibyo byose abikora kugira ngo agire icyo ageza ku munyeshuri, abanyeshuri bacu bazabyungukiramo cyane.”

    Iyi gahunda yo gutanga mudasobwa mu bigo by’amashuri yatangiye kuwa 13 Gicurasi ikazarangira mu mpera z’uku kwezi.

    Abayobozi b’ibigo 52 nibo bahawe mudasobwa mu Karere ka Kamonyi

    Bahawe mudasobwa zo mu bwoko bwa HP

    Gahunda yo gutanga mudasobwa izagera ku bigo 1900 byo mu Rwanda hose muri uku kwezi kwa Gicurasi

    Izi mudasobwa zizajya zifasha abarimu gukurikirana amasomo atangwa na REB

    Mudasobwa 77 nizo zatanzwe mu Karere ka Kamonyi, mu gihe izizatangwa muri iyi gahunda ari 3000 mu gihugu hose

    Ntirigurirwa yavuze ko mudasobwa yahawe zizafasha abarimu b’ikigo ayobora gutegura amasomo

    Uwayihabwaga yiyandikishaga , akanasinyira ko ayihawe

    Abayobozi b’ibigo bahawe mudasobwa bavuze ko zizaborohereza akazi

    Kayijuka ushinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko Mudasobwa zizafasha abarimu kuzamura ireme ry’uburezi

    Mukagatete yavuze ko akazi kagiye ko koroha nyuma yo guhabwa mudasobwa

  • Kayonza: Hari kwifashishwa amagare mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu –

    Ni ubukangurambaga bugamije kuvugira umwana w’umukobwa buri gukorerwamo ibikorwa birimo gukumira inda ziterwa abangavu no kurinda abakobwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose bukazamara ukwezi kose.

    Buri gukorwa n’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa barimo umuryango Komera n’ikigo cya SACCA gisanzwe kita ku bana bakurwa mu mihanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezweho kongera imbaraga mu kwigisha ababyeyi kurinda abana b’abakobwa.

    Ati “ Icyo buzadufasha urebye ni ukongera imbaraga mu kurengera abana b’abakobwa no kurwanya inda ziterwa abangavu. Tuzigisha ababyeyi n’urubyiruko muri rusange uburyo buri wese yafata inshingano mu kurwanya inda ziterwa abangavu, abikorera ndetse n’abo mu nzego za leta nabo tuzabigisha.”

    Uyu muyobozi yavuze ko buri wese akwiriye kumva ko iki kibazo kimureba akakigira icye, ku bafite abana bakabarinda ndetse bakanarinda ab’abaturanyi babo. Yavuze ko ibi bikozwe inda ziterwa abangavu zishobora kurwanywa burundu.

    Harerimana yakomeje avuga ko nka leta bazakomeza kwita kuri aba bana babafasha mu buryo bw’amategeko kugira ngo babone n’amakuru ashingirwaho mu kumenya ababahohotera ngo babihanirwe.

    Ati “ Ubu abifuza gusubira kwiga turi kubafasha gusubira mu ishuri tukanabafasha mu bindi bibazo by’ubuzima bituma batiheba ahubwo bagakomeza kubaho mu buzima busanzwe bwatuma bagera ku ntego baba bariyemeje.”

    Umuyobozi w’ikigo cya SACCA gisanzwe gifasha urubyiruko no kwita ku bana bakurwa mu mihanda, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko iki gikorwa bagihaye insanganyamatsiko ivuga iti ‘ Turengere umwana w’umukobwa tumuhe amahirwe hari icyo bizamugezaho.”

    Yakomeje avuga ko bazigisha abana b’abakobwa bari mu byiciro bitandukanye uburyo bakwirinda ababashuka ndetse banigisha abaturage uburyo baba ijisho rya buri mwana wese w’umukobwa batarindiriye kwita kubo babyaye gusa

    Mukamuyenzi yavuze ko mu kwezi kwahariwe ibi bikorwa abana b’abakobwa mu byiciro bitandukanye bazakora imiganda, bazenguruke hirya no hino mu giturage no mu dusantere batanga ubutumwa ku baturage bugamije kurinda umwana w’umukobwa ihohoterwa.

    Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dufite abangavu benshi batewe inda zitateguwe. Mu myaka itatu ishize habarurwa abarenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye bakorerwa dosiye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya abangavu.

    Abayobozi batandukanye bifatanya n’aba bakobwa mu bukangurambaga

  • Nyaruguru: Impinduka ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka bemeza ko bavuye kure –

    Imiryango 23 y’Abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu Kagari ka Nyamabuye igizwe n’abantu 92. Abaganiriye na IGIHE bemeza ko mbere babagaho mu buzima bubi bafite umwanda, barwaye amavunja kandi baba mu nzu za nyakatsi.

    Nyirabanguka Anatolie ni umwe muri bo; wemeza ko bari babayeho mu buzima bushaririye.

    Ati “Twabaga muri nyakatsi turwaye amavunja tudakaraba, bwari ubuzima bubi cyane.”

    Ndayisenga Bosco w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko muri icyo gihe no kurya rimwe ku munsi byari amahirwe, bigatuma baba ibirara.

    Ati “Menye ubwenge mfite nk’imyaka irindwi twari tubayeho mu buzima bubi tutaramenye COPORWA, kuko kurya rimwe ku munsi byari amahirwe. Twari ibirara tugatungwa no kujya kwiba. Twabaga dufite umwanda turwaye amavunja tukumva ari bwo buzima.”

    Mu 2010 nibwo ishyirahamwe rivuganira abasigwajwe inyuma n’amateka (COPORWA) ryabakoreye ubuvugizi bubakirwa inzu zo kubamo, bahabwa ibikoresho by’ibanze ndetse n’abana babo bafashwa kujya mu ishuri.

    Kuri ubu iyo ugeze aho batuye ubona ntaho batandukaniye n’abandi baturage kuko bafite isuku ndetse n’amazu babamo bayagirira isuku.

    Abana babo 47 biga mu mashuri abanza naho batandatu biga mu yisumbuye. Batuye mu mudugudu wa Nyacyondo hamwe n’abandi Banyarwanda.

    Ndayisenga Bosco ati “Kuri ubu dushima Imana kuko twabonye abakangurambaga bo muri COPORWA badufasha guhindura imyumvire ku buryo ugenda waba wambaye umwenda usa nabi, ukumva biguteye isoni. Ukamenya ko niba uhohotewe hari aho ugomba kubariza.”

    Birikunzira Wellars ni umusore w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye. Avuga ko yavutse asanga iwabo baba mu buzima bubi. Mu muryango wabo w’abana umunani nta n’umwe wakandagiye mu ishuri usibye we gusa.

    Yavuze ko yumva agomba kwiga kugira ngo abana azabyara batazavukira mu buzima bubi nk’uko byamubayeho.

    Ati “Iwacu nta muntu wize kuko twari abakene amavunja yaratwishe, noneho COPORWA iraza iraduhugura batwigisha isuku badukura mu bwigunge. Nahise numva ngomba kujya kwiga kuko nabonaga abana biga babaho mu buzima bwiza, ntangira kwiga mu wa mbere w’amashuri abanza mfite imyaka 12.”

    Kuva atangiye kwiga yarangije amashuri abanza aba uwa mbere, akora ikizamini cya Leta aragitsinda ajya kwiga mu mashuri yisumbuye.

    Ati “Ntsinze ikizamini cya Leta banyohereza kwiga mu mashuri yisumbuye, Leta irandihira ifatanyije na COPORWA, bikaba ari ibintu binshimishije.”

    Bafite ibyifuzo kugira ngo ubuzima bukomeze gutera imbere

    N’ubwo imibereho yabo yahindutse, abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Kagari ka Nyamabuye bagaragarije COPORWA ibyifuzo by’icyo bakorerwa kugira ngo babe abantu bifashije, bave mu buzima bwo guca inshuro.

    Birikunzira Wellars ati “Icyo nifuza badufasha ni ukwita ku bana n’urubyiruko bakadutera inkunga tukiga kugira ngo ubujiji butuvemo kuko iyo tutiga tuba ibirara tukajya kwiba dushaka ibyo kurya. Bazadufashe badushyire mu bigo bicumbikira abanyeshuri.”

    Ndayisenga Bosco na we yifuza ko imbaraga zashyirwa mu bana bakiri bato bakabona uburezi.

    Ati “Nk’uko Leta ijya ibidushishikariza, imbaraga zashyirwa mu rubyiruko abana bakabona uburezi kuko burya ni zo mbaraga z’igihugu. Bamaze kwiga ndumva nko mu 2050 tuzaba turi abaturage bari ku rwego rumwe n’abandi Banyarwanda.”

    Nyirabanguka Anatolie we yifuza ko ababyeyi n’abandi bakuze bashyirwa mu ishyirahamwe bagahabwa amatungo magufi yo korora kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Ati “Icyo nifuza ko batugezaho, nibaduhe ishyirahamwe ry’amatungo magufi tubashe korora twiteze imbere.”

    Ntibitegera Emmanuel yasabye ko bahabwa igishoro bagakora ubucuruzi buciriritse kugira ngo bikorere bave mu buzima bwo guca inshuro.

    Ikindi bahurizaho mu byifuzo byabo ni ugushakirwa isambu yo guhinga kugira ngo babashe kubona ibyo kurya bihingiye badategereje kujya guca inshuro.

    Umuyobozi wa COPORWA, Bavakure Vincent, avuga ko muri iki gihe bari mu gikorwa cyo kwegera abasigajwe inyuma n’amateka kugira ngo bakire ibyifuzo byabo kugira ngo bizitabweho mu mushinga bagiye kubazanira.

    Ati “Iyi gahunda igamije kwegera aba baturage kugira ngo turebe ubuzima babayemo tunareba n’imishinga tugenda dukora harimo n’uyu wa PPIMA [Public Policy Information Monitoring and Advocacy] wateguwe na COPORWA ariko uterwa inkunga NPA [Norwegian People’s Aid]. Ni umushinga uzegera abaturage kugira ngo ubafashe guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi ry’akarere.”

    Bavakure yavuze ko ikindi bazabakoreraho ubuvugizi kigatezwa imbere ari umuco wabo gakondo wo kubyina no kuvuza ikondera kugira ngo bagire itorero rishobora kuzajya rikodeshwa rikishyurwa amafaranga.

    Yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite kugira ngo bikemuke.

    Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba COPORWA

    Basigaye bafite isuku bitandukanye na mbere bakigira umwanda

    Birikunzira Wellars yasabye ko abana bakwitabwaho bakiga nakazagira ejo heza

    Bishimira ko bigishijwe kugira isuku bakaba batakirwara amavunja

    Batanze ibitekerezo ku cyo babona bafashwa kikabateza imbere

    Bvakure Vincent yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite kugira ngo bikemuke

    Ibitekerezo batanze byanditswe kugira ngo bizitabweho

    Amwe mu mazu batuyemo mu Murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru

    [email protected]


  • Umumotari uregwa hamwe na Sankara yavuze uko moto ye yatumye ajya muri FLN –

    Motari akurikiranyweho kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwinjiracyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, no gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Ni umwe muri 19 bareganwa na Nsabimana Calixte alias Sankara ndetse Paul Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba; bari kuburanishwa n’ Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

    Mu bwiregure bwe bwo kuri uyu wa 20 Gicurasi, yari yunganiwemo na Me Uwimana Channy. Motari yabwiye Urukiko ko ibyaha aregwa byose abyemera, abyicuza kandi abisabira imbabazi.

    Yasobanuriye Urukiko ko yari umumotari, maze umunsi umwe moto ye irapfa aguza ibihumbi 150 Frw mu ishyirahamwe yabagamo kugira ngo ayikoreshe. Barayamuhaye arayikoresha biranga, abura ubwishyu, ngo ashiduka umurima yari yatanzemo ingwate bagiye kuwugurisha.

    Yahuye na Ntibiramira Innocent bari basanzwe baziranye muri iryo shyirahamwe amubwira ko yamurangira aho yakura amafaranga.

    Yamwohereje kwa Matakamba Jean Berchmas, agezeyo amubwira ko yamuha akazi ko gushaka abarwanashyaka, maze akamufasha kubona amafaranga yo kwishyura ishyirahamwe ndetse akazamugurira moto ye agakora ayishyura.

    Ngo Matakamba yabwiye Motari ko we afite akazi ko gushakira abayoboke abayobozi bari muri RDC bafite ishyaka, bityo ko moto niboneka ari we uzajya amutwara “muri izo ngendo zose n’ikindi gihe cyose ashaka kugira aho ajya akamuhamagara akaza akamutwara bitamugoye”. Abo bombi nabo bari muri uru rubanza.

    Motari yabwiye Urukiko ko yumvise ibyo gushaka abayoboke b’ishyaka rirwanya ubutegetsi buriho kandi we yarabaga muri FPR Inkotanyi arabyanga.

    Ngo yanze kubikora ariko ageze iwe asanga bagarutse kwishyuza abura uko abigenza.

    Yasubiye kwa mubyara we Matakamba amubwira ko yemeye akazi, Ati “Musaba amafaranga ampa amadolari 100 nongeraho andi make nari afite nishyura ishyirahamwe hasigara make”. Hari muri Nzeri 2019.

    Motari yabuze ubwishyu, yinjizwa muri FLN

    Bukeye bwaho Matakamba yaramuhamagaye amusaba ko bajyana ku mugezi wa Rusizi “komora[kwambutsa]” ibyo bari bamwoherereje bivuye muri RDC.

    Yamubajije ibyo ari byo n’ababimuhaye, Matakamba amubwira ko ari ibikoresho bya gisirikare yohererejwe n’abo bakorana ari nabo batanze ya mafaranga Motari yahawe.

    Motari yabwiye Urukiko ko yabyumvise agira ikibazo arabyanga, Matakamba amubwira ko natabikora aragarura amadolari 100 yahawe.

    Ngo yabonye ntaho yayakura aremera ajyayo. Barajyanye amutwaye ngo bageze mu nzira Matakamba amubwira ko na ya moto azamugurira atazamusubiza amafaranga ahubwo “izahita iba iyanjye”.

    Ngo barahageze bahahurira na Sibomana na Byukusenge Jean Claude. Matakamba yarababwiye ati “Uyu ni umumotari wanjye agiye kudufasha kwambutsa ibiukoresho.”

    Matakamaba yahamagaye abo muri RDC bamubwira ko bahageze, ngo maze bajya kubifata bahahurira na Shabani Emmanuel ari kumwe na Bizimana Patience, alias Paccy, nabo bareganywa muri uru rubanza.

    Ibyo bikoresho babizaniye Matakamba. Byari imbunda eshatu, amasasu na gerenade ebyiri n’amakoti ya gisirikare y’imvura.

    Ubwo ni bwo Motari yamenye ko “abo bantu akorana nabo ari abo mu mutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda”.

    Hashize iminsi ine ngo Matakamba yabasabye kuza bakajyana i Nyakarenzo. Barahageze amubwira kubanza gushaka aho abasirikirari baherereye kuko bashakaga kuharasira.

    Motari yabajije Matakamba icyo kurasa biraba bimaze, amusubiza ko ari “ikimenyetso cy’uko FLN yageze mu Gihugu maze bakemera imishyikirano”.

    Bamaze kubona aho ikigo cya gisirikari kiri, yahamagaye bagenzi be Sibomana, Ntibiramira na Claude ngo baze.

    Bahageze Ntibiramira yafashe imbunda, na Claude afata indi, Sibomana barayimwima kuko yari yasinze. Motari bamuhaye isigaye ngo ayibafashe ariko bayikuraho “chargeur” kugira ngo atarasa.

    Ngo bagiye mu muhanda barindira ko haza imodoka ngo barase, kikaba ikimenyetso cy’uko bahageze.

    Bagiye mu muhanda bashaka guhagarika imodoka, hakajya haza iz’abantu ku giti cyabo zikanga guhagarara. Ngo banze kuzirasa kuko batashakaga ko hagira umuntu upfa. Nyuma bahagaritse ikamyo nini, bararasa ndetse baturitsa grenade ariko bakuyemo umushoferi aragenda.

    Kwambutsa imbunda n’igitero cy’i Nyakarenzo hari muri Nzeri 2019.

    Nyuma y’aho na none ngo bakomeje gukorana kuko yabwiye Urukiko ko yahamagajwe na Matakamba ngo ajye kumufatira imyenda bamwoherereje muri RDC. Yagiye kuyifata asanga ni Bugingo na Paccy, bamuhereza igipfunyika.

    Yagarutse mu Rwanda asanga Claude amutegereje amuha icyo gipfunyika. Icyo gihe bacungirwaga na Matakamba, Ntibiramira na Sibomana ko ntawaba abareba kuko hari saa sita z’amanywa.

    Yavuze ko icyo gipfunyika basanzemo ipantalo, umupira wa Lacoste, n’imbunda ya pistol n’amasasu yayo, gerenade enye na telefoni igezweho (smartphone). Hari mu ntangiriro z’Ukwakira 2019.

    Bateguraga igitero i Kamembe

    Matakamba yagiye kubika ibyo bikoresho abandi barataha.

    Nyuma yaho Matakamba yongeye kumuhamgara ngo aze ku mutwara amugeze i Kamembe. Yagiye kumutwara bahageze amusaba kumugeza ku rusengero rwa ADEPR Gihundwe.

    Matakamba yahaye Motari gerenade imwe ngo ayijyanire Claude wari uvuye i Nyamasheke, arayifata arayimujyanira.

    Claude ngo yari yasabwe kuyitera mu Mujyi wa Kamembe ariko agira ubwoba. Motari yamugiriye inama yo kuyitera mu ishyamba, undi avuga ko batamuhemba kuko bisaba ko hagaragara ibimenyetso ko yatewe.

    Claude arangije ibyo yarimo yahamagaye Motari agaruka kumutwara, amujyana amubaza aho yateye gerenade amubwira ko yayiteye ku rya Gatatu, ahari akabari kitwa Stella.

    Ngo gerenade yayiteye ku modoka yari ihaparitse nka saa Moya z’umugoroba.

    Umucamanza Mukuru yabajije Motari niba ibyo yari arimo atarabonaga ko ari ikibazo, arasubiza ati “Ikibazo narakibonaga ariko ku mpamvu z’uko nari nahawe ya mafaranga nanabuze uburyo bwo kuyishyura, noneho bigerekaho ko na ya moto bari bayinyemereye; ndavuga nti ‘najye mbonye moto nzajya nkoresha nkagira amafaranga nk’abandi”.

    Umucamanza yamubajije niba hari agahato yigeze ashyirwaho ngo abikore, arahakana avuga ko yabikoze kubw’ayo mafaranga yashakaga gusa.

    Ku munsi wakurikiyeho ngo Claude yamuzindukiye amubwira ko Matakamba abasirikari bamutwaye, amusaba kumuherekeza muri “kariyeri” akajya guhishayo ya pistol yakuwe muri RDC.

    Yanze ko bajyayo, imbunda itabwa ahari umugano mu isambu ya Motari.

    Hashize indi minsi ibiri Claude yahamagaye Motari amusaba ko yaza kumutwara akamujyana i Rusizi gufatayo telefoni ye. Bageze mu nzira bahagaritswe n’imodoka ya gisirikare, Claude baramutwara, Motari asubira inyuma.

    Nyuma y’aho Motari na bagenzi be nabo barabashatse, we na Sibomana baratoroka ngo badafatwa.

    Baragiye bafata ya pistol yari kumwe na gerenade bari babipfunyikanye mu ishashi, barayambukana muri RDC kwa sebukwe wa Sibomana.

    Ngo ageze muri RDC yavuganye n’umugore we amubwira ko baje gusaka bashaka imbunda. Motari yafashe nimero yahawe n’umugore we amubwira ko ari iy’umusirikari wari mu basatse, azana ya mbunda na gerenade abishyira ku giti kiri ku mupaka w’u Rwanda arangije yohereza ubutumwa bugufi aharanga anasaba imbabazi.

    Motari yabwiye Urukiko ko yoherereje n’umugore we ubutumwa buranga aho ibyo bikoresho biri, amusaba kuyereka na gitifu w’akagali.

    Yavuze ko ngo abasirikari bajyanye na RIB na Gitifu barabifata. Yagumye muri RDC aba ari naho afatirwa ku wa 20 ,azanwa mu Rwanda kuwa 28 Kanama 2020.

    Mukandutiye Angelina na Sankara bavugana mu Rukiko

    Nsabimana Calixte alias Sankara wari umugizi wa FLN ahuriye mu rubanza rumwe na Motari wayinjiyemo ashaka kwishyura ideni ry’ishyirahamwe

    Nsabimana Jean Damascene alias Motari ni we watwaraga Matakamba Jean Berchmans na Byukusenge Jean Claude bagiye gutera za gerenade i Rusizi

    Umucamanza Muhima Antoine ni we ukuriye urukiko ruri guca urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20

  • Karongi: Croix Rouge yifashishije miliyoni 18 Frw mu kugoboka abashyizwe muri Guma mu Rugo –

    Hashize icyumweru kirenga gato umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ushyizwe muri Gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura buvuga ko kuri ubu hari abarwayi bagera kuri 56 ariko ko ibipimo biri gufatwa bigaragaza ko imibare y’abandura iri kugabanuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko hari abo Guma mu Rugo yagizeho ingaruka zitari nziza ariko bagashimira ubuyobozi bwa Croix Rouge Rwanda bwafashe iya mbere mu gufasha abaturage.

    Ati “Nyuma y’aho tugiriye muri Guma mu rugo habashije kugira igikorwa abantu bafite ikibazo kiri hejuru cyane bagira ubufasha batanga ariko noneho by’umwihariko Croix Rouge yabaye iya mbere ituba hafi iduha ubufasha, bakabaha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, atari kwa kundi kubaha ibiryo kandi turi kwirinda.”

    Bimwe mu byiciro byahawe aya mafaranga harimo abakoraga uburaya bakabureka, abarindaga zimwe mu nyubako zo mu mujyi (Abazamu), abarwaye Covid 19 n’abandi batandukanye.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko amafaranga bahawe agiye kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi bityo bagashimira Croix Rouge Rwanda kubazirikana, bikazatuma barushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Mukarusengo Jeannette ati “Ubusanzwe ncuruza mu isoko rya Bwishyura, nagize ikibazo cy’uburwayi bwa Covid-19 ariko ubuzima bwari bukomeye cyane kuko turi umuryango w’abantu batanu kandi ninjye wahagurukaga nkajya gushakisha imibereho kandi n’aho nari ndi mu kato nasabwaga kurya ibiryo byiza. Iyi nkunga ndagenda njye gushakisha igishoro nsubire mu isoko, Croix Rouge ndayishimiye kuko yashyize ingufu cyane mu kwirinda icyorezo.”

    Ujyakuvuga Lazaro yunzemo ati “Nari umuzamu muri uyu mujyi ariko muri iyi minsi twari twicaye abaturage bari mu rugo ntaho bakura icyo kuduhemba. Turashima Croix Rouge yatwibutse, tugiye gukora cyane kandi bidufahe kwirinda icyorezo.”

    Visi perezida wa Croix Rouge Rwanda, Mukandekezi Françoise yavuze ko bahisemo guha amafaranga aba baturage kugira ngo nabo bahitemo icyo bikorera kijyanye n’ibyo bashaka.

    Ati “Ahantu hose hari ikibazo cya Guma mu rugo Croix Rouge yagiye itanga ibiribwa no muri Guma mu rugo ya mbere, ubufasha rero bugenda butangwa uko ubuyobzi bugaragaje ko bayikeneye. Hari igihe abantu batekerereza abaturage ibyo bakeneye ariko nabo ubwabo baba bafite ibyo batekereza, twagira ngo tubahe amafaranga agende ajye mu isoko ahahe ibimufasha. Ushobora kumuha kawunga kandi yari yejeje ibigori akeneye ibishyimbo.”

    Buri muturage yahawe amafaranga 35 650. Amafaranga bahawe yose asaga miliyoni 18.

    Amafaranga yahawe na Croix Rouge Rwanda azamufasha kongera kubona igishoro

    Umwe mu bahawe amafaranga ari kureba ubutumwa bw’amafaranga yagenewe na Croix Rouge Rwanda

    Ujyakuvuga Lazaro yakoraga umwuga w’ubuzamu Guma mu rugo ituma atabona akazi none yagobotswe na Croix Rouge

    Francoise Mukandekezi yagaragaje ko guha amafaranga abaturage bibafasha kwihitiramo ibyo bigurira

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yashimiye Croix Rouge Rwanda uburyo yafashe iya mbere mu kugoboka abaturage

    Abaturage 465 bo mu Murenge wa Bwishyura bari mu bafashijwe na Croix Rouge Rwanda bahabwa amafaranga

  • Nta gusinzira, umutekano ugomba gushakishwa -Minisitiri Gatabazi –

    Minisitiri Gatabazi umaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Uburengerazuba yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021, mu biganiro byamuhuje n’abavuga rikumvikana mu Karere ka Rubavu.

    Ibi biganiro byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, Abagize inzego z’umutekano muri iyi ntara n’abayobozi b’akarere ka Rubavu. Byanitabirwe kandi n’Abayobozi kuva ku rwego rw’Isibo, Abahagarariye Amadini n’Amatorero, Abikorerera n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko Minisitiri Gatabazi n’itsinda bari kumwe bari bamaze gusura Umupaka wa Kabuhanga uherereye mu Murenge wa Bugeshi.

    Minisitiri Gatabazi yeretswe ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bamubwira ko imyotsi arimo kubona ari abarwanyi ba FDLR baba bacanye umuriro batwika amatara mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo.

    Ati “’Hari ukuntu narebaga hariya hirya mu byuma birebayo. Nta wakwifuza gusubira mu mashyamba kubaho mu buzima babayeho dufite inshingano zo gukoresha uburyo bwose kugira ngo batahe ariko tunafite kubereka ko imbaraga zihari kuba bahari tugomba kwiga kubana nabo.”

    Yakomeje agira ati “Turimo kubaka umubano ukomeye na Congo, mu minsi iri mbere muzabibona uwumva icyo yajyana yakora hirya yitegure bariya ni abavandimwe, abenshi tuvuga ururimi rumwe nabo barabishaka uretse abagiye kubatobera.”

    Minisitiri Gatabazi kandi yibukije abaturage ko bafite inshingano zo gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze kwicungira umutekano asaba abafite abavandimwe cyangwa inshuti zabo ziri mu mashyamba ya Congo kubabwira bagatahuka mu gihugu cyabo.

    Ati “Nta gusinzira ntakurangara umutekano ugomba gushakishwa duhora twiteguye nufite umuntu hariya ajye amuha amakuru.”

    Abaturage n’abavuga rikijyana bagaragaje ibyifuzo birimo kuba bakeneye umupaka wo muri iki kibaya cya Cyanzarwe wazafasha mu koroshya ubuhahirane n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Ntibiringirwa Samuel yagize ati “Urebye hano Cyanzarwe biratugora kwambuka kuko bisaba kujya Kabuhanga muri Bugeshi cyangwa Gisenyi urugendo rukatubera rurerure kandi natwe dushaka gukorera no guhahirana na Congo nk’abandi. Mudufashije tukagira umupaka mu kibaya bigakorwa kuburyo biteguye twakwiteza imbere.”

    Mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye ku wa 19 Gicurasi, Minisitiri Gatabazi amaze gusura ibikorwa by’iterambere mu turere twa Nyabihu na Rubavu aho agenda aganira n’abaturage ndetse n’abayobozi bakamugaragariza imishinga y’iterambere ihari ndetse n’iteganywa kubakwa ariko akanakira ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage.

    Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo

    Minisitiri Gatabazi yasabye ab’i Rubavu gusigasira umutekano

    Abayobozi batandukanye muri Rubavu bagiranye ibiganiro na Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi n’abayobozi mu Burengerazuba basuye umupaka wa Kabuhanga muri Rubavu