Tag: featured

  • Abagera kuri 23,1% mu rubyiruko rw’u Rwanda babaswe n’inzoga kandi bafite agahinda gakabije – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko 8.555 rufite imyaka iri hagati ya 14 na 30 rwo hirya no hino mu gihugu, bwerekanye ko ibi bibazo byiganje cyane mu b’igitsina gabo, abatuye mu bice by’ibyaro, abatarize ndetse n’abantu bakennye.

    Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri iri shami, Dr. Ndacyayisenga Dynamo, watangaje ubu bushakashatsi mu nama mpuzamahanga iri kwiga ku guteza imbere inzego z’ubuvuzi, Rwanda Global Health Summit, yavuze ko hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rureke gukomeza kwangirika.

    Yagize ati “Turasaba ko abantu bakora mu nzego z’ubuvuzi, ni ukuvuga abakora kwa muganga bibanda kuri ibyo byorezo byombi, tugasaba n’inzego zose yaba iza leta, izitegamiye kuri leta n’imiryango itandukanye gukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo kimenyekane kandi cyitabweho.”

    Yakomeje avuga ko hakenewe kuvuza abagaragaweho ibi bibazo kandi hagakorwa ubushakashatsi bwinshi ku mpamvu ituma urubyiruko rw’u Rwanda rwivura agahinda gakabije rukoresheje inzoga ndetse hakagaragazwa igituma bagira ako gahinda gakabije.

    Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 4,09% by’urubyiruko rw’u Rwanda rwihariye ikibazo cyo kubatwa n’inzoga, 16,7% bakagira ikibazo cy’agahinda gakabije aho ababifite byombi bangana na 23,1%.

    Imiryango yasabwe ubufatanye mu kurandura iki kibazo

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, yaragaragaje ko ababyeyi n’imiryango muri rusange ikwiriye gufata ubu burwayi nk’ubundi bakajyana umwana wabo kwa muganga igihe basanze afite ikibazo cy’agahinda gakabije cyangwa yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

    Yakomeje agira ati “Ahatangirwa ubuvuzi bwo mu mutwe harahari kandi hahagije ahubwo dukeneye ko imiryango, abantu, ibigo bitandukanye n’imiryango itegamiye kuri leta bifasha guverinoma mu kongera ubukangurambaga kugira ngo abantu bagane serivisi zifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

    Dr. Iyamuremye yavuze ko hakenewe guhindura cyangwa kongera ingamba zikoreshwa mu guhangana n’iki kibazo, abaganga bakava mu biro bagasanga abarwayi aho bari kubera imiterere y’iyi ndwara y’ubuzima bwo mu mutwe ndetse asaba ko hashyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kuvura abadashaka kujya kwa muganga.

    Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Darius Gishoma wanakoze ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yavuze ko bari gushaka umuti w’iki kibazo binyuze mu bukangurambaga bari gukora bafatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta, mu turere turindwi bakoreyemo ubushakashatsi aritwo Gakenke, Rulindo, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge.

    Nubwo mu Rwanda hakomeje kugaragara cyane ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kubatwa n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hagaragajwe ko mu mavuriro arenga 508 ari mu Rwanda, 90% muri yo afite abaganga cyangwa abaforomo bavura indwara zo mu mutwe nubwo ubwitabire bukiri hasi.

    Dr.Ndacyayisenga Dynamo yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kugabanya ikibazo cy’agahinda gakabije no kubatwa n’inzoga biri mu rubyiruko

    Ubu bushakashatsi bwerekanywe mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere inzego z’ubuzima, Rwanda Global Health Summit

    source : https://ift.tt/3FzlLPy

  • Kiyovu na Police zaguye miswi, mu gihe Rayon Sports icakirana na Bugesera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi ikipe y’igihugu Amavubi yari yitabiriye bigatuma shampiyona y’icyiciro cya mbere ihagarara, guhera ku wa Kane shampiyona yari yongeye gusubukurwa.

    Mu mikino yabaye ku wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali itaratsindwa kugeza ubu yahatsindiye ikipe ya Gorilla Fc igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, mu gihe i Rusizi Espoir yahanganyirije na Gicumbi Fc 0-0.

    Ku munsi w’ejo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye imikino ibiri aho uwabimburiye indi wahuje Gasogi United na Rutsiro, umukino waje kurangira Gasogi itsinze Rutsiro ibitego 3-2, ibitego byatsinzwe na Rugangazi Prosper, Armel Ghislain na Hassan Djibrine ku ruhande rwa Gasogi, naho ibya Rutsiro bitsindwa na Ndarusanze Jean Claude ndetse na Lomami Frank.

    Umukino wakurikiyeho waje guhuza ikipe ya Police Fc na Kiyovu Sports, aho ikipe ya Police Fc ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, Kiyovu Sports iza kwishyurirwa na Mugenzi Cédric, umukino urangira ari igitego 1-1.

    Uko imikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona yagenze ndetse n’iteganijwe uyu munsi

    Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

    Gorilla FC 0-1 AS Kigali
    Espoir FC 0-0 Gicumbi FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

    Marines FC vs Mukura VS&L (warasubitswe)
    Gasogi United 3-2 Rutsiro FC
    Kiyovu SC 1-1 Police FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

    Rayon Sports FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15:00)
    Etincelles FC vs APR FC (warasubitswe)
    Etoile de l’Est vs Musanze FC (Ngoma, 15:00)

    source : https://ift.tt/3kUEoW6

  • U Rwanda rwakiriye inkingo zigera kuri miliyoni 1,6 rwahawe na Canada – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo ni izo mu bwoko bwa Moderna, zikaba zakiriwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yiteguye kuzishyikiriza ibigo nderabuzima n’ibitaro aho zigomba gukoreshwa bitarenze ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Mu ijoro ryakeye na bwo u Rwanda rwakiriye igice cya mbere cya doze 409,600 z’urukingo rwa AstraZeneca zatanzwe na Luxembourg.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwanga urukingo kuko byabangamira bagenzi be bikabaviramo kwandura.

    Nubwo bimeze bityo ariko mu Rwanda ngo nta kibazo gikomeye gihari cy’abahakana kwikingiza Covid-19.

    Ati “Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’icyorezo kuva cyatangira. Barigishijwe bamenya ingamba zihari zo kwirinda kwandura harimo n’ingamba irambye ari yo yo kwikingiza.”

    “Barateguwe barigishijwe, ntabwo dufite ikibazo nk’icyo tujya twumva mu bindi bihugu cyo kwanga urukingo mu buryo bukabije, n’abafite ikibazo cy’imyumvire bake cyane kubera impamvu z’amadini n’ibindi na bwo badasobanukiwe neza tugumya kubigisha tukabumvisha ko umuti urambye w’iyi ndwara ari ugukingirwa.”

    Yongeyeho ati “Nta nubwo bafite uburenganzira bwo kubangamira abandi babana na bo bababera icyuho cyo kwandura. Ibyo biri mu nshingano za buri wese ko atagomba kubangamira undi yitwaje uburenganzira bwa muntu.”

    U Rwanda rwiyemeje ko abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba bamaze gukingirwa bitarenze Kanema 2022.

    Abasaga miliyoni eshanu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere naho abakabakaba miliyoni eshatu bahawe ebyiri.

    Abanyarwanda basaga miliyoni eshanu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere

    source : https://ift.tt/2Z6dZNj

  • Huye: Abatuye mu Kagari katagira amashanyarazi n’amazi batabaza – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Buremera baganiriye na IGIHE, bemeza ko kuva babaho nta mashanyarazi yari yagera muri aka gace ndetse bifuza ko nabo bavanwa mu icuraburindi.

    Bavuga ko kugira ngo babone aho biyogosheshereza n’aho basharija telefone zabo bibasaba gukora urugendo rurenga isaha ndetse kumva radiyo byabaye amateka kuri bo ku buryo batiyumvisha uburyo mu tundi tugari bahana imbibi umuriro wagezemo ariko bo ntibawuhabwe.

    Ikindi ni uko nta n’amazi meza bagira ku buryo ayo bakoresha ari ayo bavoma mu gishanga bikabagiraho ingaruka zirimo kurwara inzoka n’izindi ndwara.

    Ngirabatware Paul yagize ati “Twebwe kubona amazi dukoresha tujya mu gishanga kandi na yo aba ari mabi cyane yuzuyemo udusimba; sinzi rero icyo mwadufasha kugira ngo natwe bayaduhe meza n’amashanyarazi kuko kuva kera nta muriro wigeze igera aha.”

    Mukansanga Alice, we avuga ko kutagira umuriro bituma abana babo batabona uburyo basubiramo amasomo bikabaviramo gutsindwa.

    Ati “ Bituma abana batsindwa ikindi kumva amakuru biba bidashoboka; telefone yo kugira ngo ubone umuriro uyijyamo buri munsi biba bigoye kuko bigusaba gutuma umwana agakora urugendo rurerure.”

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jeacqueline, yemeza ko muri aka gace nta mazi yari yageramo ariko bizeye ko mu mwaka utaha ashobora kuhagera.

    Yokomeje kwizeza abaturage ko mu bihe biri imbere na bo amazi n’amashanyarazi bizabageraho nubwo abatuye muri aka gace bashinja ubuyobozi bwabo kutabakorera ubuvugizi.

    Abaturage bagaragaza amazi bavuye kuvoma mu gishanga

    source : https://ift.tt/3kP6QbS

  • Pologne yahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye muri Pologne aho ku ruhande rw’u Rwanda hari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Shyaka Anastase, mu gihe ku ruhande rwa Pologne hari Syymon Synkowski vel Sik, akaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije muri icyo gihugu.

    Kugeza ubu, abantu bagera kuri 5.397.595 bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, aho byitezwe ko uyu mwaka uzarangira bose bamaze guhabwa doze ya kabiri, bivuze ko nibura 50% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 18 bazaba bamaze gukingirwa.

    Biramutse bigenze gutyo, mu gihe igihugu cyakomeza kubona inkingo, bisobanuye ko intego cyihaye yo gukingira nibura 60% by’abaturage bitarenze umwaka utaha, ishobora kugerwaho hakiri kare cyane, bityo abantu benshi bakarushaho kugira amahirwe yo gukingirwa, dore ko bivugwa ko u Rwanda rwizeye kuzabona inkingo nibura zakingira hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 18.

    Kugeza ubu abagera kuri 2.870.912 bamaze guhabwa inkingo ebyiri.

    Amb. Shyaka uhagarariye u Rwanda muri Pologne yashyikirijwe inkingo ibihumbi 300 za Covid-19

    source : https://ift.tt/3CtGbHC

  • Ibidasanzwe kuri EP nshya Ish Kevin agiye gushyira hanze – #rwanda #RwOT

    Iyi EP izajya hanze mu Ukuboza, izaba yitwa ‘Trappish Music Mixtape II’ kuko hari indi yashyize hanze mu 2019 yari yise ‘Trappish Music Mixtape I’.

    Iyo mu 2019 yariho indirimbo umunani zirimo nka ‘Working’ yakoranye na Nat. 28 Kavukire na Triple Kingdom$, ‘Trappish Music Anthem’, ‘Muri Game’ yakoranye na Ririmba na Pro Zed, ‘Scandal’ yakoranye na Kenny K Shot, ‘Waramutse Rwanda’ yakoranye na Alen Mu n’izindi.

    Ish Kevin yabwiye IGIHE ko iyi EP nshya yise ‘Trappish Music Mixtape II’ iriho indirimbo z’ubwoko butandukanye, yaba mu njyana ndetse no mu butumwa burimo.

    Ati “Hariho indirimbo zivuga ku buzima bwose muri rusange, harimo n’iz’urukundo. Aho izi ndirimbo zitandukaniye ni uko iyi EP yo ifite umwimerere wa ‘sound’ iri ku rwego rwo hejuru kandi yo ntago irimo injyana ya Drill gusa, harimo na Afrobeat, Trap music n’izindi.”

    Akomeza avuga ko guhimba indirimbo zitandukanye ziriho byaturutse ku byo yagiye anyuramo mu buzima bwe bwa buri munsi. Ati “Ni ubuzima bwanjye bwa buri munsi mbamo nibwo buriho.”

    Uretse kuba agiye gushyira hanze EP, Ish Kevin ari mu byishimo nyuma yaho indirimbo ye yitwa ‘No Cap’ yagiye hanze muri Nyakanga yashyizwe mu ndirimbo nziza zikozwe mu njyana ya Drill Music ku rwego rw’Isi.

    Yari ku mwanya wa kane ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gikomeye, kizwi nka GRM Daily. Iki kinyamakuru nicyo cyagize uruhare mu kumenyekanisha abahanzi barimo Stormzy, Dave, J Hus, B Young, Amelia Monét, Kojo Funds, Steel Banglez, Not3s, Mabel n’abandi.

    Ish Kevin avuga ko kuba ikinyamakuru nk’iki gikomeye cyarahaye agaciro akazi yakoze, ari ibintu bimutera ishema n’imbaraga zo gukomeza gukora kugira ngo agume ku rwego ariho, aharanira gukomeza kuruzamura.

    Ati “Kubona indirimbo nakoreye Abanyarwanda ihabwa umwanya n’ikinyamakuru gikomeye nka GRM Daily cyo mu Bwongereza, ni insinzi ikomeye ku muziki wanjye ndetse no ku w’abandi bahanzi nyarwanda muri rusange. Byanyongereye imbaraga zo gukora ndetse bimpuza na bamwe mu bahanzi baho ubu turi gupangana ibikorwa nabo.”

    Ish Kevin yaherukaga kwigaragaza mu bitaramo bibiri yaririmbyemo birimo icyo yahuriyemo na Omah Lay uri kubica bigacika muri Afurika, ndetse n’icya Trappish Concert cyari cyakibanjirije, akaba yarishimiwe muri ibyo bitaramo byose, cyane cyane indirimbo ye ya ‘No Cap’ igakomeza kugaragarizwa urukundo.

    Amashusho y’indirimbo ’No Cap’ ya Ish Kevin ikunzwe muri iyi minsi

    Ish Kevin ari kwitegura gushyira hanze EP ya kabiri mu Ukuboza

    source : https://ift.tt/3qVn2fK

  • Nyakabanda: Umugabo yakubiswe iz’akabwana ashinjwa kuryamana n’umugore w’umupangayi we – #rwanda #RwOT

    Uyu mupangayi wari warakaye, yahise anatangaza ko ibyo kwishyura ubukode bitagishobotse, bitewe n’imyitwarire y’uyu mugabo umukodesha inzu.

    IGIHE yamenye amakuru avuga ko ubwo icyo gikorwa cyabaga, uyu mupangayi yafashe uyu mugabo akamujomba ibikoresho asanzwe akoresha akazi ke ka buri munsi, undi akagira ibikomere ku mazuru ndetse no ku mutwe.

    Icyakora uyu mugabo yahakanye ibyo gusambanya umugore w’abandi, avuga ko ibyo bikorwa atabikora, nk’uko amakuru twamenye abigaragaza.

    Icyatangaje abaturage ni uko bamusabye ko ajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo uyu mupangayi akurikiranwe, gusa uyu mugabo akaba yaranze kujya gutanga iki kirego, nubwo byagaragariraga abaturage ko yakubiswe cyane nyuma y’imirwano yamaze isaha yose, igakizwa n’abaturage ndetse n’abakora mu irondo ry’umwuga.


    source : https://ift.tt/2Z690fz

  • Huye: Umugabo w’imyaka 41 yahishuye uburyo yabanye n’umugore we amaze gufatwa ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uvuga ko atagize amahirwe yo kwiga, yasobanuye uburyo mu buto bwe, yafashwe ku ngufu n’umugore wamurushaga imyaka umunani, bikarangira aba bombi babanye nk’umuryango, mu buryo uyu mugabo yavuze ko atigeze yemera ariko akabura andi mahitamo.

    Bwa mbere uyu mugabo amenyana n’uwaje kuba umugore we, yari yagiye gusura mukase, ni uko bahurirayo umugore amubwira ko yamukunze, anamusaba kuza kumusura.

    Ibi byarabaye uyu mugore aza kumusura, icyakora nta gahunda yo gusubira inyuma yari afite kuko yahise aguma mu rugo rw’uyu mugabo, wavuze ko yari yabanje kumuhatira gukorana imibonano mpuzabitsina nawe, nubwo ‘yagerageje kumwitaza ariko akananira.’

    Nyuma uyu mugore yaje kumubwira ko yamuteye inda, ati “Nyuma yaje kumbwira ko namuteye inda, ni uko ubwo tubana gutyo, nyuma y’igihe runaka akajya ambwira ko atwite, biza kurangira tubyaranye abana bane.”

    Uyu mugabo yavuze ko n’abana bafitanye atakwemera neza ko bose ari abe kuko uyu mugore yakomeje kurangwa n’ingeso yo kumuca inyuma, ari nayo yaje kuba intandaro yo gutandukana kwabo.

    Ikindi ni uko uyu mugore mbere yo kubana n’uyu mugabo, yari asanzwe afite umwana yabyaye, aza no kumwandikisha kuri uyu mugabo wemeza ko atamenye neza uko byagenze kuko atazi gusoma no kwandika.

    Yagiriye inama abakiri bato, abasaba ‘kubanza gushishoza mu gihe ugiye kubaka urugo, ntugakururwe n’ibindi bintu, jya ureba imico bw’uwo mugiye kubana kuko iyo afite imico myiza mugira urugo rwiza, ariko yagira imico mibi bikarangira muhora mu bibazo, ntimubone uko mwubaka iterambere.’

    Uyu mugabo kuri ubu ari kurera abana yasigiwe n’umugore we batakibana nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma, akaba akora akazi k’irondo.


    source : https://ift.tt/3kS9spo

  • Menya 27 batorewe kuyobora uturere: Uko amatora yagenze (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya matora yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

    Kuri uyu munsi, hatowe ba meya 27 bo mu turere two mu Ntara y’iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.

    Usibye abayobozi b’uturere hanatowe abayobozi bungirije bashinzwe Ubukungu n’abashinzwe Imibereho Myiza.

    Mbere y’amatora habanje ibikorwa byo kurahira kw’abagize Inama Njyanama batowe. Yakozwe mu buryo buziguye (mu buryo bw’ibanga). Abatowe ni abahagarariye abaturage bagiye bazamuka kuva hasi kugera ku karere.

    Mu ba meya batowe harimo abari basanzwemo ndetse n’andi masura mashya yinjiye mu nzego z’ibanze.

    Biteganyijwe ko abayobozi batorwe kwinjira muri Komite Nyobozi z’Uturere bazarahirira inshingano zabo ku wa Mbere, tariki 22 Ugushyingo 2021.

    URUTONDE RW’ABAYOBOZI B’UTURERE BATOWE

    Intara y’Amajyaruguru

    - Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel
    - Burera: Uwanyirigira Marie Chantal
    - Rulindo: Mukanyirigira Judith
    - Musanze: Ramuli Janvier
    - Gakenke: Nizeyimana Jean Marie Vianney

    Intara y’Iburasirazuba

    - Bugesera: Mutabazi Richard
    - Gatsibo: Gasana Richard
    - Kayonza: Nyemazi John Bosco
    - Kirehe: Bruno Rangira
    - Ngoma: Niyonagira Nathalie
    - Nyagatare: Gasana Steven
    - Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab

    Intara y’Amajyepfo

    - Gisagara: Rutaburingoga Jérôme
    - Huye: Sebutege Ange
    - Kamonyi: Dr Sylvere Nahayo
    - Muhanga: Kayitare Jacqueline
    - Nyamagabe: Niyomwungeri Hildebrand
    - Nyanza: Ntazinda Erasme
    - Nyaruguru: Murwanashyaka Emmanuel
    - Ruhango: Habarurema Valens

    Intara y’Iburengerazuba

    - Karongi: Mukarutesi Vestine
    - Ngororero: Nkusi Christophe
    - Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette
    - Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie
    - Rubavu: Kambogo Ildephonse
    - Rusizi: Dr Kibiriga Anicet
    - Rutsiro: Murekatete Triphose

    16:15: Rangira Bruno yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Kirehe. Yari asanzwe ari Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

    -  Abatowe ku mwanya wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Kirehe:

    Umuyobozi w’Akarere: Rangira Bruno

    Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere: Nzirabatinya Modeste

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage: Mukandayisenga Janvière

    15:30: Akarere ka Gakenke nako kamaze kubona abayobozi:

    Meya: Nizeyimana Jean Marie Vianney

    Visi Meya ushinzwe ubukungu: Niyonsenga Aime François

    Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Uwamahoro Marie Thérèse

    15:10: Akarere ka Rwamagana kongeye kuyoborwa na Mbonyumuvunyi.

    Komite yako igizwe na:

    - Meya: Mbonyumuvunyi Radjab
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukung: Nyirabihogo Jeanne d’Arc
    - Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: Mutoni Jeanne

    15:00: Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke nayo yamaze gutorwa. Igizwe na:

    - Meya : Mukamasabo Appolonie

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu: Muhayeyezu Joseph Desire

    - Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Abaturage: Mukankusi Athanasie

    14:45: Dr Kibiriga Anicet ni we utorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bukungu, Icungamutungo n’Uburezi ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye mu Bushinwa.

    14:40: I Karongi, Komite Nyobozi yari isanzweho ni yo yongeye gutorwa. Igizwe na:

    Meya ni Mukarutesi Vestine; Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Theophile na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine.

    14:21: Akarere ka Ngororero nako kamaze kubona abayobozi:

    - Meya: Nkusi Christophe
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Uwihoreye Patrick
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine

    - Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera ni Mutabazi Richard watorewe kuba Meya, Umwali Angelique wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

    Aba bose uko ari batatu bagize Komite Nyobozi ya Bugesera bari basanzwe muri iyi myanya.

    14:00: Kambogo Ildephonse ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu

    - Habanabakize Nzabonimpa Deogratias nawe yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.

    - Ishimwe Pacifique yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Rubavu

    13:50: Akarere ka Burera nako kabonye abayobozi. Komite Nyobozi yako igizwe na:

    - Meya: Uwanyirigira Marie Chantal
    - Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Nshimiyimana Jean Baptiste
    - Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mwanangu Theophile

    13:45: Mukandayisenga Antoinette niwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu

    13:35: Mukanyirigira Judith ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

    13:35: Rutaburingoga Jérôme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

    - Habineza Jean Paul we yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    - Dusabe Denyse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’amajwi 213. Yari ahanganye na Uwiringiyimana Clementine wagize amajwi 40 hamwe na Kampundu Agnes wagize 19.

    13:05: Ramuli Janvier yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru

    - Andrew Rucyahana Mpuhwe niwe wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere

    13:00: Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza

    12:57: I Nyaruguru amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere arasojwe. Umuyobozi w’Akarere ni Murwanashyaka Emmanuel ; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Gashema Janvier mu gihe Umuyobozi w’AKarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta.

    12:55: Murekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro

    - Havugimana Etienne yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro.

    - Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora Akarere ka Ngoma

    12:50: Habarurema Valens wari usoje manda imwe nk’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yongeye gutorerwa kukayobora

    12:45:I Muhanga Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora akarere, niwe wongeye gutorwa.

    12:40: Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi

    - Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo

    -  Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

    -  Abatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Burera

    1. Perezida: Abimana Fidèle

    2. Visi Perezida: Uwamyiza Catherine

    3. Umunyamabanga: Musabyimana Emmanuel

    12:27: Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamagabe.

    Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe

    - Habimana Thaddée ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    - Habimana Thaddée ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.

    12:10: Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye n’amajwi 304. Yari ahanganya na Bakundukize Redempta wagize amajwi 13.

    - Kamana André yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’amajwi 275. Yari ahanganye na Tuyisabe Theoneste wagize amajwi 41.

    - Kankesha Annonciatha ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

    12:00: Gasana Steven ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

    - Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare igizwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Steven, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet.

    - Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyanza aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yabaye Kajyambere Patrick mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ni Kayitesi Nadine.

    12:00: I Huye hakurikiyeho amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere. Abakandida bamamajwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ni babiri:

    - Sebutege Ange
    - Bakundukize Redempta

    Aba bakandida bose babanje kuvuga imigabo n’imigambi yabo imbere y’inteko itora

    11:50: Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamaze kwitoramo abagize Biro y’Inama Njyanama mu buryo bukurikira:

    - Perezida: Madame Mukagatare Judith
    - Visi Perezida: Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël
    - Umunyamabanga: Umubyeyi Jeanne

    11:45: Mu Karere ka Gakenke, Biro y’Inama Njyanama yatowe igizwe na:

    - Perezida: Mugwiza Telesphore

    - Visi Perezida: Bamurange Françoise

    - Umunyamabanga: Ndacyayisenga Scholastique

    11:30: Nzabonimpa Emmanuel yatorewe kuyobora Gicumbi

    Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

    -  I Rulindo amatora ararimbanyije

    Kimwe no mu tundi turere, ab’i Rulindo bazindukiye mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, ahabereye umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rulindo. Barahijwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

    Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.

    Perezida : Dusabirane Aimable
    Visi Perezida : Uwimana Léopold
    Umwanditsi : Akimpaye Christiane

    #Amatora2021: kuri Site y’itora @TumbaCollegeTCT harimo kubera umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama ya @rulindodistrict. Bakaba barahijwe na Visi perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi @RwandaElections @NyirarugeroD @RwandaLocalGov pic.twitter.com/KflGOGYqn4

    — Rulindo District (@rulindodistrict) November 19, 2021

    11:25: Meya wa Bugesera yamenyekanye!

    Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera. Yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.

    Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n’abari bagize Komite Nyobozi yose.

    -  I Nyamagabe, amatora yabereye kuri Stade Nyagisenyi

    Mbere yo gutangira kw’amatora mu Karere ka Nyamagabe, abajyanama ni bo babanza kurahira hakurikireho gutora abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ni we wakiriye indahiro z’Abajyanama 17 mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe.

    -  Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe:

    - Perezida: Uwamahoro Clothilde

    - Visi Perezida: Bizimana Evariste

    - Umunyamabanga: Uwimana Abraham

    I Muhanga hari abarahiye

    Mu bajyanama 17 bagombaga kurahira mu Karere ka Muhanga, harimo babiri batarahiye kuko uwitwa Habinshuti Philippe ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu hamwe na Kimonyo Juvenal wari usanzwe mu bajyanama.

    11:15: I Nyaruguru abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ni :

    - Perezida: Ingabire Veneranda
    - Visi Perezida: Turamwishimiye Marie Rose
    - Umunyamabanga: Mutiganda Innocent

    11:15: I Gicumbi naho bamaze gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere. Igizwe na:

    - Perezida: Ntagungira Alexis
    - Visi Perezida: Kamili Athanase
    - Umunyamabanga: Uwizera Marie Aline

    11:00: I Huye, Dr Nyiramana Aisha amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Gatari Egide ni we utowe ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.

    - Tuyishime Consolation ni we utowe ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye itowe igizwe n’aba bakurikira:

    Perezida: Dr Nyiramana Aisha
    Visi Perezida: Gatari Egide
    Umwanditsi: Tuyishime Consolation

    10:55: I Nyagatare bamaze gutora Perezida w’Inama Njyanama aho hatowe Kabagamba Wilson. Yari asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu myaka itanu ishize, akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu gutuma aka Karere kaza ku isonga mu mihigo

    10:50: I Nyanza naho amatora yamaze gutangira.

    10:45: Amatora ya Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyoboze y’Akarere ka Nyaruguru yatangiye. Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe niwe wayoboye umuhango wo kurahira.

    10:40: I Bugesera ho amatora yatangiye. Ari kubera mu cyumba cy’itora cy’Ishuri rya Maranyundo Girls School.

    Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, hiyamamaje, Mutabazi Richard wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya ndetse na Mbonimpaye Pascal.

    Ubwo yiyamamazaga , Mutabazi yavuze ko mu myaka itatu ishize ari umuyobozi w’akarere hari byinshi byiza yakoze ndetse hari n’amasomo yigiyemo ku buryo aramutse ahawe umwanya uhagije yakora byinshi byiza kurushaho.

    Ati “Nkaba mbasaba kumpa amajwi kugira ngo mbone umwanya uhagije wo gukorera Akarere ka Bugesera nk’Umuyobozi, kandi ndabizeza ko tuzagera kuri byinshi dufatanyije.”

    10:35: Mu Karere ka Rubavu, amatora ntabwo aratangira. Hategerejwe ko abajyanama babanza kurahira. Muri bo, harimo n’uwari usanzwe ari Visi Meya w’aka Karere, Ishimwe Pacifique.

    Amatora ari kubera muri Centre Culturel de Gisenyi.

    10:15: Mu Karere ka Ngoma, Perezida w’Urukiko rwa Ngoma amaze kurahiza abajyanama rusange bose hakurikiyeho igikorwa cyo kubaha amabwiriza banibutswa ibisabwa ku muntu wese ushaka kwiyamamaza.

    10:00: Mu Karere ka Muhanga, abatora bageze muri Stade ya Muhanga. Abajyanama batowe bagiye kubanza kurahira kugora ngo bemererwe gutora.

    Kurahira nibirangira, hagomba gutorwa biro y’Inama Njyanama nyuma hatorwe Komite Nyobozi izayobora Akarere.

    Ni ko bimeze no mu turere twa Kamonyi na Muhanga cyo kimwe na Rubavu mu gihe nka Bugesera ho bamaze kurahira kandi batangiye gutora.

    Mu Karere ka Muhanga, abajyanama bari biteguye ko barahira hanyuma amatora agatangira

    Bose biteguye kuzaharanira inyungu z’abaturage mu gihe bazaba batowe

    source : https://ift.tt/3CxGdOz

  • Perezida Kagame yasabye abikorera gukebura abakigenda biguru ntege mu gusora (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021, mu muhango wo gusoza Ukwezi kw’Ibikorwa byo gushimira Abasora, wabereye muri Intare Conference Arena.

    Perezida Kagame yashimiye abahembwe avuga ko bujuje inshingano zabo neza zo gusora uko bikwiye.

    Yagize ati “Abahembwe n’abandi bakoze neza, ni yo mpamvu umubare w’amafaranga yavuye mu misoro ugaragara ko wazamutse cyane kandi turi mu bihe bitoroshye. Mwatanze umusanzu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu kandi buvamo amajyambere twifuza. Ibyo byose byabaye hari ibibazo bikomeye by’icyorezo cya COVID-19 ariko birerekana ko abantu bashyizemo imbaraga zihagije.’’

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyinjije mu isanduku ya Leta imisoro ya miliyari 1654,5 Frw. Cyari gifite intego yo gukusanya miliyari 1.594,3 Frw. Ni ukuvuga ko intego yarenzeho miliyari 60,2 Frw; igerwaho ku kigero cya 103,8%.

    Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9,1%.

    Perezida Kagame yavuze ko kugera kuri iyo ntego byerekana ko abantu batacitse intege.

    Ati “Ndashimira Abanyarwanda kwihangana kandi mbibutsa no kubasaba ko twakomeza iyo nzira no mu bibazo biba bitoroshye abantu bagakomeza gukora no kwiyubaka, abantu bakava mu bihe bibi nk’ibi.’’

    Yavuze ko gutanga umusoro bishobora kumvikana nko kwitanga ariko biba bifite intego yo kubaka igihugu no kugifasha kwigira.

    Ati “Abakora n’abatanga imisoro n’abo twashimiye ni ikimenyetso cy’ibishoboka kandi bikwiriye gukorwa. Icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza. Ibyo kuba dukora dukwiye kubyongera, tukabikora neza, bikatwongerera inyungu. Igihugu kibyungukiramo muri iyo nzira.’’

    Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko gutanga imisoro neza bifatwa nk’igishoro mu bukungu n’imibereho myiza y’u Rwanda rwa none n’ahazaza.

    Ati “Dufite amahirwe yo kugira inzego za Leta zikoresha umutungo neza, zigatanga inyungu zifatika twese tubona kandi twumva. Ndasaba ko byarushaho kuba byiza. Iteka ntabwo ibintu biba byiza cyane ariko haba hari ibigomba gukorwa neza kurushaho.’’

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu hizihijwe Umunsi w’Abasora ari ukubera kwihangana n’ukwitanga kw’Abanyarwanda muri rusange. Yabasabye gukomeza iyo nzira no gukora ibirenze

    -  Yatanze umukoro ku bikorera

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho by’umwihariko mu bikorera kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

    Ati “Abikorera bakwiriye gukomeza gufatanya n’inzego z’ibanze za Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu kurushaho kwigisha no gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’imisoro, kumva neza amabwiriza n’amategeko agenga imisoro n’uruhare rw’imisoro mu iterambere ry’igihugu cyacu. Bizatuma abubahiriza gutanga imisoro ku bushake biyongera.’’

    “Icya kabiri ni ugukomeza kwitabira no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga no gusesengura niba hari ibigomba kwiyongera kugira ngo abatanga umusoro bamenyekane. Si byiza ko abantu bamwe bakora, batanga imisoro bikabavuna. Ntabwo byumvikana ko ari bamwe babikora gusa, abandi bagashaka uko bakwepa ntibakore ibyo bagomba gukora.’’

    Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rizazamura umubare w’abatanga umusoro no kugabanya abatawutanga kandi bafite ibyo bakora byinjiza.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yavuze ko kugera ku musaruro mwiza mu bihe bidasanzwe ari umusaruro wa porogaramu z’ikoranabuhanga zafashije gutanga serivisi z’imisoro nka ‘E-Tax’ na ‘E-Payment’ zimenyekanisha no kwishyura umusoro.

    Iri koranabuhanga ryiyongeraho irya EBM, iri rikoreshwa mu gucunga umusoro ku Nyongeragaciro (VAT) ugira uruhare rwa mbere kurusha indi misoro kuko ruri hagati ya 30 na 35%.

    Ati “Iyo VAT itanzwe neza bifasha no kuzamura umusoro ku nyungu.’’

    Nko mu 2013/2014, umusoro wa VAT wakiriwe wari miliyari 199,6 Frw, ugera kuri miliyari 531,4 Frw mu 2020/2021. Ni ijanisha rya 33% buri mwaka.

    Kuva mu 2013, abakoresha EBM bavuye kuri 953 ugera ku basora 49.153 kugeza mu Ugushyingo 2021.

    Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Bafakulera Robert, yagaragaje ko abo mu rwego rw’abikorera na bo batagihatirwa gusora.

    Yagize ati “Abikorera ntibakingingwa gutanga umusoro kuko na bo bazi ko ari ukwiyubakira igihugu. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuba buha ijambo abasora ndetse bukanashyigikira imikoranire n’inzego za Leta kuko bitanga umusaruro ugaragara mu kubaka igihugu cyacu.’’

    U Rwanda rufite intego yo gukusanya imisoro n’amahoro ya miliyari 1774.6 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22.

    Ruganintwali yavuze ko bizeye kuzagera kuri iyi ntego binyuze mu gushishikariza abasora gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, gukorana n’abafatanyabikorwa mu nzego za Leta n’abikorera, kunoza imikorere ya RRA no kongera ubushobozi bw’abakozi ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

    Umunsi wo gushimira Abasora 2021 wizihijwe ku nshuro ya 19 kuva ibikorwa byawo bitangiye mu 2002.

    Uw’uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye kuzahura ubukungu” yahujwe n’ibihe igihugu kirimo cyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19.

    Muri iki gikorwa, abasora 32 bari mu byiciro birimo abantu ku gito cyabo, abasora bato, abaciriritse, n’abanini bitwaye neza mu 2020 bashimiwe umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu bayobozi bitabiriye uyu muhango

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yitabiriye umuhango wo gusoza Ukwezi kw’Ibikorwa byo gushimira Abasora

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard (ibumoso) aganira na Benjamin Gasamagera wigeze kuba Umuyobozi wa PSF

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, mu bitabiriye uyu muhango

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyinjije mu isanduku ya Leta imisoro ingana na miliyari 1654,5 Frw

    Perezida Kagame ari kumwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal (iburyo); Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yijeje ko binyuze mu gushishikariza abikorera gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi bizafasha ikigo gukomeza gukora neza

    Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bafakulera Robert, yavuze ko abikorera batagihatirwa gusora kuko bamenye ko ari ukwiyubakira igihugu

    Perezida Kagame n’abayobozi bakuru b’ibihugu bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo guhemba abasora beza

    Video: Mushimiyimana Azeem


    source : https://ift.tt/3crZ5Ei