Tag: featured

  • Uwasigajwe inyuma n’amateka yasoje kaminuza abikesha gahunda zo guteza imbere umugore – #rwanda #RwOT

    Yabihamirije mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Women for Women Rwanda nk’Umuryango utari uwa Leta, uzajya ukora ibikorwa nk’ibya WfWI ariko ku rwego rw’igihugu.

    Mu buhamya bwe, Mugorewisuka yabanje “gushima Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye umugore umwanya mu nzego zifata ibyemezo”.

    Ati “Ndi umwe mu Banyarwandakazi bakomoka mu miryango y’abahejejwe inyuma n’amateka. Women for Women aho yankuye hari habi cyane, narihebye, ndi umugore utagera aho abandi bari. Yampaye amahugurwa inanyigisha kwigirira icyizere.”

    Yavuze ko icyo cyizere cyatumye yifatanya n’abandi mu matsinda yo kwizigama akabasha kwigobotora ubukene. Yitabira gahunda za Leta ndetse atinyuka guhirimbanira uburenganzira bwe.

    Ati “Muri uko gutinyuka nagannye akarere mbaza Mituweli, mbaza amashuri y’abana, umwana wanjye abasha gukomeza kwiga. Yarangije kaminuza none uyu munsi yicaye mu biro bya Leta nk’abandi Banyarwanda kandi muzi ko tutabigeragaho.”

    Uwo mubyeyi yavuze ko afite abana batanu n’uwa gatandatu arera nka malayika murinzi.

    Yabashije kwihangira imishinga imuteza imbere,yubaka neza inzu ye ndetse ni umwe mu basoje manda mu Nama njyanama y’akagali kabo.

    Amashimwe ya Mugorewisuka kuri WfWI na Leta y’u Rwanda ayahuje n’abandi benshi barimo na Ufitamahoro Anitha na we wo muri Kayonza.

    We yatewe inda afite imyaka 17 atereranwa n’umuryango kuko ngo yawusebeje agatwita kandi ari uw’Abakiristu.

    Yavuze ko yabayeho nabi bakanga kumufasha no kubona isabune cyangwa amavuta kugeza ubwo yatekereje guta umwana kuko nta n’umwe wamubaga hafi.

    Ati “Maze kumenya WfWI, ubuzima bwanjye bwabaye bwiza pe! Bampaye inyigisho zirimo kwigirira icyizere nkumva ko nanjye nshoboye, nkamenya gukaraba nkajya mu bandi nkabegera, nkabasha kuvuga no kuganira n’inshuti zanjye.”

    Nubwo WfWI ishyira imbere iterambere ry’abagore, sibo gusa igezaho gahunda zayo kuko muri rusange igamije iterambere ry’umuryango. Ibyo bituma n’abagabo baba mu bagenerwa bikorwa bayo.

    Umwe mu miryango yafashijwe na WfWI kwigobotora amakimbirane ugasubirana ituze nawo wasangije abantu ubuhamya bwawo.

    Abo bombi bashakanye mu 2017 ariko umugabo akajya aca inyuma umugore ntibajye n’inama ku iterambere ry’urugo, bibageza mu gihombo cyatumye bagurisha umuryango umwe w’inzu yabo ngo hishyurwe amadeni umugabo yari yaragiyemo ari mu busambanyi.

    Umugore yavuze ko byatumye yiheba akumva ntacyo amaze, akenshi akifungirana mu nzu akarira ntawe afite yabwira kuko atisanzuraga kuri bagenzi be.

    Mu 2019 ni bwo WfWI yabagezeho, bahabwa amahugurwa n’inyigisho bongera guhuriza ku mugambi w’iterambere ry’urugo rwabo.

    Kuba umuryango washyizwe ku rwego rw’igihugu bivuze iki?

    Umuyobozi wa Women for Women Rwanda, Uwimana Antoinette, yatangaje ko imiryango yo mu Rwanda ifite ibibazo byinshi bitandukanye kandi bizwi n’Abanyarwanda.

    Ati “Nk’Umuryango Nyarwanda wumva ibibazo by’Abanyarwanda cyane kuko tuba tuzi igihugu cyacu. Rero nacyo ni ikintu gikomeye. Tuba dufite n’abafatanyabikorwa batandukanye, no kumenya umuryango mugari neza, hari n’amahirwe y’uko n’aha twahashakira inkunga ariko dushobora no gufatanya na Leta kurusha uko twabikoraga mbere.”

    WfWI yagejejwe mu Rwanda mu 1997 ihatangiza ishami. Ibikorwa byayo ni mpuzamahanga ariko byibanda mu bihugu bivuye mu ntambara n’amakimbirane. Aho ivuye isiga hatangijwe Umuryango ukora ibikorwa nk’ibyayo ariko ku rwego rw’igihugu. Ibyo bimaze kubaho inshuro eshatu gusa.

    Mu Rwanda yahaje kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu mwaka ushize ni bwo Women for Women Rwanda yatangijwe ndetse inandikishwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).

    Uwimana yavuze ko iterambere ry’igihugu n’umutekano ari byo byarebweho bikagaragaza ko uwo Muryango ushyizweho wabasha gukomeza ibyo bikorwa.

    Yavuze ko bigitangira Umuryango wakoranaga n’abagore bari hagati y’imyaka 18 na 50, ariko ubu hakaba hari no kwitabwa ku rubyiruko rw’abakobwa. Hanatezwa imbere gahunda z’imibereho myiza, gukoresha ikoranabuhanga,gukora ubuvugizi, no gukorana n’abagabo benshi.

    Ati “Icyagiye kitugaragarira ni uko umugore ashobora gutera imbere ariko mu rugo haba hari amakimbirane ibintu ntibigende neza.”

    Ngabonshya Silas ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Migeprof, yavuze ko inzitizi zigihari ari ukubaka ubushobozi n’imyumvire ikiri mu byemerwa mu muco Nyarwanda.

    Yakomeje ati “Ntabwo iterambere rirambye ryagerwaho ubushobozi bw’abagore bugipfukiranywe na bya bindi biri mu muco wacu kandi bitadufasha.[…] Tuzagera ku iterambere rirambye ari uko za mbaraga ziturimo twese zibashije gukora zikagira akamaro haba kuri twe n’Igihugu.”

    Umuyobozi Mukuru wa WfWI mu Rwanda, Jacqui Sebageni, yasezeranyije ko izakomeza guharanira ko abagore bagira ubushobozi n’iterambere, igeza gahunda zayo mu gihugu cyose.

    Umuyobozi Mukuru wa WfWI, Laurie Adams, yavuze ko u Rwanda rwabereye urugero ibindi bihugu mu guteza imbere abagore.

    Yavuze ko kuba hatangijwe Women for Women Rwanda bizatuma ibikorwa byayo birushaho kugera ku babikeneye.

    Abatanze ubuhamya bwabo basabye ko ibyo bikorwa byagezwa no ku bandi bakiri mu icurabundi bakabasha kubana neza baniteza imbere.

    Mugorewisuka Latifa (wambaye imikenyero) yashimye uburyo Leta y’u Rwanda yateje imbere abagore kuko byahinduye amateka y’umuryango we, kugeza ubwo arahiye umwana we Kaminuza akayirangiza

    Ambasaderi wa USA mu Rwanda (Iburyo) n’Umuyobozi Mukuru wa WfWI (ibumoso) bari bitabiriye uwo muhango

    Bimwe mu bikorwa by’abagezweho na gahunda za WfWI bakihangira imirimo ibateza imbere

    Abitabiriye bashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guteza imbere umugore

    Mubyo abagore bafashwa na Women for Women International bakora, harimo ibikapu

    Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza Women for Women International Ishami ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa Women for Women Rwanda Uwimana Antoinette yashimye uko Leta y’u Rwanda ishyigikira ibikorwa byabo

    source : https://ift.tt/32bOwmM

  • Abiga ubuvuzi muri UR batangije ubukangurambaga ku kwirinda kanseri yo mu kanwa – #rwanda #RwOT

    Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, ukwezi kwa Ugushyingo aba banyeshuri baguhariye ibikorwa byo kurwanya, kwirinda ndetse no gusuzuma ku buntu kanseri yo mu kanwa.

    Ku wa 20 Ugushyingo 2021, abagize iri huriro basuye abana babana n’ubumuga butandukanye bo mu kigo cya AVEH-Umurerwa, mu Karere ka Bugesera babasuzuma indwara zo mu kanwa ndetse babagenera n’ibikoresho byifashishwa mu koza amenyo.

    Intego y’aba banyeshuri muri ubu bukangurambaga ni ugufasha Abanyarwanda kugira amakuru kuri kanseri yo mu kanwa, kubabwira ibishobora kuyibatera, kuyipima no kumvisha Abanyarwanda akamaro ko kugana muganga byibura kabiri mu mwaka kugira ngo basuzumwe kanseri yo mu kanwa.

    Umwe mu bagize iri huriro Clement Bonheur Izabayo yavuze ko murwego rwo kwirinda iyi kanseri hari ibyo umuntu akwiye kwitwararika.

    Ati “Niba ushaka kwirinda iyi kanseri ukwiye kwirinda kunywa inzoga nyinshi, itabi ndetse n’ibindi byose bishobora ku kwangiza mu kanwa.”

    Izabayo yakomeje avuga ko igihe umuntu yibonyeho impinduka mu kanwa zirimo udusebe, utubyimba tudakira mu kanwa no ku munwa akwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

    Kanseri yo mu kanwa ishyirwa ku mwanya wa 11 muri kanseri zikunze kugaragara ku Isi. nubwo hari ingamba zifwata buri munsi mu gukangurira abantu kuyirinda haracyari urugendo kuko ikiri mu zica abantu benshi.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko umuntu umwe buri masaha atatu abura ubuzima kubera kanseri yo mu kanwa. 78 % by’abasangwamo kanseri yo mu kanwa baba barengeje imyaka 55 y’amavuko ariko muri iyi myaka iri kwiyongera no mu bafite imyaka mike. Mu myaka 10 ishize ubwandu bwa kanseri yo mu kanwa bwiyongereye ku kigero cya 25%.

    Aba bana babana n’ubumuga bo muri Bugesera basuzumwe indwara zo mu kanwa zirimo na kanseri

    Abana bana bigishijwe uko isuku yo mu kanwa ikorwa

    Bahawe ibikoresho birimo umuti w’amenyo n’uburoso

    Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Ihuriro ry’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa n’amenyo muri Kaminuza y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3cyQDmQ

  • Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside agiye kugezwa imbere y’urukiko i Paris – #rwanda #RwOT

    AFP yatangaje ko urwo rubanza ruteganyijwe kuzamara ukwezi kumwe, rukazumvwamo abatangabuhamya bagera kuri 50 barimo 15 bazaturuka mu Rwanda.

    Muhayimana wari umushoferi wa Guest House de Kibuye ubwo Jenoside yabaga, ashinjwa kuyigiramo uruhare binyuze mu kuba yaratwaraga Interahamwe zagabye ibitero bitandukanye muri Perefegitura ya Kibuye, bigahitana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cy’ishuri i Nyamishaba, mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero ndetse no muri stade Gatwaro.

    Byagabwe hagati ya Mata na Kamena 1994, ari nayo mezi atatu Jenoside yakozwemo igahitana Abatutsi barenga miliyoni.

    Ni we Munyarwanda wa mbere w’Umuturage usanzwe ugiye kugezwa imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibintu bishimwa n’Ishyirahamwe ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR).

    Ku ruhande rwa Muhayimana, ibyaha ashinjwa arabihakana.

    Umunyamategeko wa CPCR, Alexandre Kiabski, yateye utwatsi ibyo kuba Muhayimana yitwaza ko nta mahitamo yari afite usibye kubahiriza ibyo yasabwaga n’abo yatwaraga, avuga ko “hari abandi bashoferi banze kubikora”.

    Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

    Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

    Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

    Muhayimana ahamwe n’ibyaha akurikiranyweho birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahanishwa igifungo cya burundu.

    Muri rusange imanza 30 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo ziri mu nkiko z’u Bufaransa.

    Abandi baburanishirijwe muri icyo gihugu barimo Pascal Simbikangwa wahoze ahagarariye Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, wakatiwe imyaka 25. Hari na Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bakatiwe burundu y’umwihariko mu 2016.

    Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kugezwa imbere y’urukiko rw’i Paris

    source : https://ift.tt/30Ni9dS

  • ‘Opozisiyo’, iby’umubano we na Museveni n’ibindi: Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Al Jazeera – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera, cyabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

    Yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’u Rwanda, icyo atekereza ku gukomeza kuyobora, umubano we na Yoweri Museveni wa Uganda, icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique ndetse n’igisobanuro cya opozisiyo kuri we.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize, abantu basaga n’abadahuje ariko ubu hari intambwe ifatika imaze guterwa.

    Yakomeje ati “Haracyari byinshi byo gukora ngo tugere aho twifuza. Nta banga ridasanzwe twakoresheje usibye kuba abantu bakemura ibibazo duhura nabyo, kandi bikagirwamo uruhare na buri wese, yaba abaturage n’abayobozi.’’

    Yanavuze ko u Rwanda rudashobora gusubira aho rwavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hubatswe politiki politiki iteza imbere abaturage.

    Ati “Ibyagezweho birivugira. Ntabwo dukora ngo tugere kuri ibyo, dufite indi ntego kandi mu buryo burambye. Icya mbere abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza ndetse ni uburyo bwo guhindura imyumvire.”

    -  “Iterambere ry’u Rwanda si ngombwa ko rinsanga ku butegetsi”

    Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo yagizwe Perezida muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.

    Umukuru w’Igihugu ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage ndetse akanatorwa mu 2017.

    Abajijwe niba azakomeza kuyobora u Rwanda yasobanuye ko iterambere igihugu cyifuza kugeraho ridashingira ku kuba ari ku butegetsi.

    Ati “Si ngombwa ko mba ndi ku butegetsi ngo mbone inyungu z’ibyo ndi kuvuga, bimwe mu byiza byarakozwe kandi ndabibona. Hari ibintu byinshi twizeye ko bizaba, byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe bizabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona cyangwa bagire uruhare mu gutuma bibaho. […] Ni urugendo. Nk’uko nabivuzeho, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bashaka.’’

    -  Igisobanuro cya ‘Opozisiyo’ kuri Perezida Kagame

    Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, mu gusubiza agaragaza ko abo bakwiye kuba baharanira icyiza ku baturage.

    Ati “Opozisiyo irahari, opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.’’

    “Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho.’’

    Yatanze urugero ko mu mateka y’u Rwanda habaye imvururu kandi icyo gihe hari amashyaka menshi ariko yose yararebereye kugeza Jenoside ibaye igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

    Perezida Kagame ati “Nta opozisiyo yahagurutse ngo yange kuyoboka uwo mujyo, bose babigizemo uruhare.’’

    Yasobanuye ko buri gihugu kigira uburyo bwacyo bw’imikorere kigenderaho ndetse bidakwiye ko kibwirizwa icyo gukora.

    -  Urunturuntu ruracyari mu mubano w’u Rwanda na Uganda

    Kuva mu myaka ine ishize, u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe kubera Abanyarwanda bafatirwa muri iki gihugu bagakorerwa iyicarubozo.

    Nubwo kuva mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda iracyagenda biguru ntege mu kubishakira umuti.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bizakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

    Ati “Twagize amahirwe yo kubiganira, ndavuga bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abantu bavuga ngo mufungure imipaka, ducuruze, kandi ni byo buri wese ashaka mu Karere. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye mu by’ukuri imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.’’

    “Twumvise ingero z’aho Abanyarwanda bagira ibibazo cyangwa bakabuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari risanzwe. Inzego zo muri Uganda zihiga Abanyarwanda, aho bababonye, bafite impamvu nyinshi bashyira imbere bavuga ko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Twagaragaje n’icyo kibazo. Ariko iyo Abanya-Uganda baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura nabyo muri Uganda.’’

    Perezida Kagame nk’umwe mu bagize uruhare mu gufasha Museveni mu rugamba rwo gufata ubutegetsi bwa Idi Amin Dada mu 1979.

    Yavuze ko atakivugana na Museveni kubera agatotsi kari mu mubano w’ibihugu byombi.

    Ati “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kugeza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibikwiye kubaho nta mpamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe, niba bidahari byaba bimaze igihe?’’

    Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye birimo agatotsi kakiri mu mubano w’u Rwanda na Uganda avuga ko gakwiye gushakirwa umuti kuko imvano yako izwi

    source : https://ift.tt/3cwG57J

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bari muri FPR kongera imbaraga mu kubaka umuryango uhamye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, mu Intare Conference Arena. Iyi Kongere iba buri myaka ibiri, aho iyaherukaga yabaye mu 2019.

    Insanganyamatsiko yayo igira iti “Mugore urashoboye, komeza ugire uruhare mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bagize uru rugaga bakwiye gufata iya mbere mu kwita ku bibazo bibangamiye Umuryango Nyarwanda.

    Ati “Ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo bumaze gutera imbere mu gihugu cyacu mu nzego zose ariko haracyari imbogamizi kugira ngo tubigeze mu ngo zacu maze abashakanye bubake umuryango ushoboye koko kandi unatekanye. Iyo witegereje ibibazo biri mu miryango, usanga ari ngombwa ko tubiganira byimbitse nk’intore z’Umuryango, nk’abagore bagize Urugaga ariko kandi tukanabifatanya n’abagabo.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba abantu bagirana ikibazo ari ibisanzwe kuko ‘nta zibana zidakomanya amahembe,’ ariko asobanura ko mu gihe nk’icyo cy’amakimbirane no kutumvikana, ari ngombwa ko habaho ibiganiro mu rwego rwo kugarura umutuzo mu muryango.

    Ati “Mu mibereho y’abantu muri rusange ariko cyane cyane mu mibereho y’umuryango, habamo byinshi abantu batumvikanaho. Habaho ingorane zitandukanye ariko intwaro ibafasha ni ukuvugana, kuganira no kubwizanya ukuri.”

    Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko mu gihe abantu bagize umuco wo kuganira, bakabwirana amagambo meza, bishobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo bafitanye.

    Ati “Mu Kinyarwanda bavuga ko ‘ijambo rirema, rigakiza, ijambo ryiza rikaba murumuna w’Imana. Nta muntu ubaho utifuza amahoro no kubwirwa neza. Ariko nanone iyo ijambo rititaweho neza, rishobora kwangiza byinshi. Iyo rititondewe neza, rishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, imikurire y’abana ndetse no guteza imbere ingo zidashyize hamwe kandi zidatekanye. Ni ngombwa gutekereza ku ‘Ijambo’ rizarema abana bacu, bakaba inkotanyi.”

    “Aha nagira ngo kandi nongereho ko isomo ryo kuganira, no ‘kunoza ibiganiro’ ntawe urisoza, bisaba guhora wiga ndetse ukamenya no kurihuza n’ibihe.”

    Yaboneyeho gusaba ko ibi biganiro bikwiriye guhera no ku Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ati “Byaba bibabaje imiryango y’Abanyamuryango ba RPF itavugana, kandi Umuryango waratwigishije kubaha ibitekerezo by’undi. Nagira ngo mbonereho kubisabira, nk’Urugaga by’umwihariko n’Umuryango muri rusange ngo tuzarebe uko imiryango yakwigishwa kubana no kuganira.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko abagore bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu muri iki gihe bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Igihugu cyacu cyagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, bityo turasabwa gukoresha imbaraga zisumbuye kugira ngo tuzibe icyo cyuho. Ndabasaba gukoresha uru rubuga mu gushyiraho ingamba zizatuma mukuba kabiri imbaraga mukoresha [mu kubaka igihugu] kugira ngo dufashe igihugu cyacu kwigobotora ingaruka z’iki cyorezo.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi bishoboka kuko abagore basanzwe bazwiho ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe. Ati “Ndashaka gushima ko umubare munini w’abagore uri mu nzego zifata ibyemezo mu guhindura igihugu cyacu. Ibyemezo bifatirwa mu biganiro nk’ibi biba ari ingenzi mu gukomeza iterambere ryagezweho.”

    Uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu rwagarutsweho

    Uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu kandi rwagarutsweho n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, wavuze ko ubushakashatsi bwa Minisiteri akoramo bwerekana ko ibigo biyoborwa n’abagore bigaragaramo ruswa nke ndetse bigakurikiza ihame ry’uburinganire, byose bigatuma bigera ku ntego zabyo mu buryo bwihuse.

    Muhire yavuze ko hari gahunda yo gufasha abagore mu gihugu kwinjira mu bikorwa birimo ishoramari ry’inganda n’irindi ritandukanye byose bikazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Yavuze ko abagore batagaragara cyane mu bikorwa birimo ishoramari ry’inganda, aho bangana na 7%, nyamara bageze kuri 42% mu rindi shoramari. Yasobanuye ko hari gahunda nyinshi zishobora gufasha abagore gutangiza ibikorwa byabo.

    Yatanze ingero z’abagore babiri batangije inganda mu minsi ishize, aho rumwe rumaze kugira agaciro karenga miliyari 1 Frw mu gihe kitarenze imyaka itanu, ati “Ni ngombwa kwitinyuka kuko amahirwe arahari, igikenewe ni uguhuriza hamwe akabyazwa umusaruro.”

    Umwe mu babashije kubyaza umusaruro aya mahirwe y’iterambere ni Uwineza Nelly Aline watangije uruganda rwa Tropical hand sanitizer, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda ariko yajya gushaka aho agura umuti usukura intoki akawubura.

    Uyu mukobwa wasubiye kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye amaze kurangiza kaminuza, yasobanuye ko nyuma yo kubona iki kibazo, yakoresheje ubumenyi yize mu isomo ry’Ubutabire akora ‘formule’ yaje kujyana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, ibisubizo bikaza byemeza ko ifite ubuziranenge buhagije ku buryo yakoreshwa n’abantu.

    Kuri ubu uyu mukobwa akorana n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi mu Rwanda, aho abigemurira sanitizer yikoreye, akaba avuga ko urubyiruko rukwiye kwiga gukoresha umwanya warwo neza.

    Yagize ati “Nutakaza umwanya wawe, ubwo uba utakaje igishoro cyawe. Umwanya ni cyo gishoro twese dusangiye, kuwukoresha neza byakugeza kuri byinshi.”

    Iyi Nama yafashe imyanzuro irimo kurushaho kurera abana neza barindwa igwingira, bagafashwa kubona uburezi bukwiriye n’ibindi bitandukanye.

    Hemejwe ko abagore bari mu Muryango wa FPR-Inkotanyi bazagira uruhare mu ‘guherekeza imiryango y’abashakanye’ mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yo mu miryango ashobora kugira ingaruka ku Muryango Nyarwanda.

    Abitabiriye iyi Nama biyemeje kugira uruhare mu kurushaho gufasha abana baterwa inda zitateguwe, abakorewe ihohoterwa bagafashwa kubona ubutabera, ari na ko bafashwa gusubira mu buzima busanzwe, burimo gukomeza amashuri, kubona imirimo n’ibindi bitandukanye.

    Hemejwe kandi ko abagore bazakomeza gushishikarizwa gushaka ibyo bakora, bakongererwa ubushobozi ndetse bakayoborwa mu mishinga ishobora kubakura mu bukene.

    Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu Rugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi gufatanyiriza hamwe mu gucyemura ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda

    Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi ko bafite inshingano yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

    Iyi Nama yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 1000 baturutse mu mpande zose z’igihugu

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, yavuze ko abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu

    Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango bari mu byumba bibiri by’inama mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yavuze ko abagore bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu muri iki gihe bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19

    Abitabiriye iyi Nama bagize umwanya wo gucinya akadiho bari kwishimira ibyagezweho na FPR Inkotanyi

    Abagore bo mu Muryango FPR Inkotanyi bitabiriye iyi Nama bari bafite akanyamuneza

    source : https://ift.tt/3CCquy2

  • Team Shyaka ni yo yegukanye umukino w’ibihangange bya Basketball mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi aho abakinnyi wabonaga bashaka kwigaragaza imbere y’abafana bari baje kureba uyu mukino.

    Umutoza w’ikipe ya Ndizeye, Mwinuka Henry yari yahisemo kubanza mu kibuga: Nijimbere Guibert, Niyonkuru Pascal, Kaje Elie, Ndizeye Dieudonné na Nyamwasa Bruno. Naho umutoza w’ikipe ya Shyaka, Benson Besige we yari yahisemo gukoresha: Sangwe Armel, Sagamba Sedar, Shyaka Olivier, Wamukota Bush ndetse na Nshobozwabyosenumukiza.

    Wari umukino urimo ishyaka
    Wari umukino urimo ishyaka

    Agace ka mbere karangiye Team Shyaka iri imbere n’amanota 29 kuri 13 ya team Ndizeye, agace ka kabiri team Shyaka na ko yaje kukayobora maze bajya kuruhuka ari amanota 44 ya team shyaka kuri 37 ya team Ndizeye.

    Agace ka kabiri katangiye n’ubundi team Shyaka ishaka gukomeza gushyiramo ikinyuranyo ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Wamukota ndetse na Nshobozwabyose kuko kaje kurangira n’ubundi ikayoboye n’amanota 59 kuri 48 ya team Ndizeye.

    Babifashijwemo na Kapiteni wabo Ndiyeze Dieudonné, baje kuzamura amanota maze bakuramo ikinyuranyo cyarimo hagati maze agace ka kane ari na ko ka nyuma karangira amakipe yose anganya amanota 68 kuri 68, maze bitabaza iminota 5 y’inyongera nk’uko bigenda muri Basketball iyo amakipe anganyije maze iminota y’inyongera irangira team Shyaka itsinze Team Ndayisaba amanota 77 kuri 73.

    Nk’uko twari twabibabwiye mu nkuru yacu, ikipe zombi zari zumvikanye ko ikipe izatwara igikombe bazagitura Meshak Rwampungu wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Basketball wakoze impanuka ikamuviramo ubumuga ubwo ikipe ye ya Kigali Basketball yakoraga impanuka mu mwaka wa shampiyona wa 2014-2015 bagiye gukina umukino wa shampiyona i Huye.

    Ku bindi bihembo byatanzwe, Nkundwa Thierry ni we wegukanye igihembo cy’uwarushije abandi gutera Dunk naho Ndizeye Dieudonné atwara igihembo cyuwarushije abandi gutsinda amanota 3. Aba bose bahembwe ibihumbi magana atanu kuri buri umwe (500.000 Rwf).

    Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yarushije abandi gutsinda amanota 3
    Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yarushije abandi gutsinda amanota 3
    Nkundwa Thierry ni we wateye Dunk kurusha abandi
    Nkundwa Thierry ni we wateye Dunk kurusha abandi


    source : https://ift.tt/30IOpi3

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye babonetse ni 11 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakaba bamaze kuba 1,340.

    source : https://ift.tt/3oGRyHa

  • FPR-Inkotanyi umuntu yayigereranya n’umubyeyi utanga ubuzima – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame wari witabiriye inama nkuru y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, yababwiye ko mu rwego rwo guha abantu umutekano n’amahoro uyu ari wo mwanya wo gutekereza kubaka Umunyarwanda ubereye aho bifuza kugera.

    Ati “Umuryango wa FPR-Inkotanyi, umuntu yawugereranya n’umubyeyi utanga ubuzima, n’ubwo dufite aho tuvuka, umuntu arakura, agakenera uwamufasha kubaka intekerezo nzima, zimwereka inzira yo kugira uruhare mu kubaka, kurinda ibigerwaho, no guhindura ibitameze neza. Twe rero twagize amahirwe, amahitamo yaraje tubona FPR maze iraturera, iturera twese nk’umubyeyi urera abana yahereye mu buto bwe, n’umubyeyi agakora ibishobotse byose adutoza ubwenge, ubumenyi n’indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima bwe, ni ko umuryango wa FPR watubereye urera abanyamuryango utyo”.

    Ngo nyuma yo kubohora u Rwanda basaga nk’abatangiriye ku busa, mu kongera kubaka igihugu cyabo, ariko umuryango wa FPR urabarera ubageza ku Rwanda bafite uyu munsi, ari na ho Madamu Jeannette Kagame yahereye abaza abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ati “Ese iyo twitegereje imiterere y’imiryango y’abanyamuryango, tubona tubanye uko amahame ya FPR yatwigishije? Ese dufite icyizere ko natwe turimo turera nka yo? Abana bacu nabagereranya nk’icyo mu mibare bita uruti fatizo rw’ababyeyi bombi b’imiryango yacu muri rusange, mu bumenyi ugenekereje, uruti fatizo ni cyo umuntu yakwita ko ari igice kibumbatiye ingufu z’umutamenwa kibuza icyo ari cyo cyose kukinyeganyeza, cyangwa guhungabanya ubudahangarwa bwacyo. Uruti fatizo rero ni rwo rutuma duhagarara twemye”.

    Kimwe mu bikomeza umuryango nk’uwa FPR wubatse intekerezo nzima, ni uko izo ntekerezo zahererekanywa ku bavuka n’ababyiruka, bikaba ari ngombwa rero ko abanyamuryango nk’umutima wa FPR, bashyira ingufu mu kurera abana babo nk’Inkotanyi, zikazakomeza amahame y’umuryango wabo.

    Kuko mu gihe byari bigoye, umuryango wa FPR – Inkotanyi werekanye ko Igihugu gitera imbere iyo hari ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo kuko ikibuza amahoro umwe muri bo, bibagiraho ingaruka bombi.

    Madamu Jeannette Kagame kandi yahamagariye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gutekereza ku ijambo rizarema abana babo kugira ngo bazabe Inkotanyi, hubakwa umuryango nyarwanda uzira amakimbirane.

    Ngo n’ubwo ubuzuzanye bw’umuryango bumaze gutera imbere mu Rwanda mu nzego zose, ariko haracyariho imbogamizi kugira ngo bigezwe mu ngo kugira ngo abashakanye bubake umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu mibereho y’abantu habaho byinshi abantu batumvikanaho, ariko intwaro ibibafashamo ikaba kuganira no kubwizanya ukuri.

    Ati “Ni ngombwa gutekereza ku ijambo rizarema abana bacu bakaba Inkotanyi, kuganira bigomba kubamo kuvugisha ukuri, no kwirinda guhishahisha, kuganira bigomba kubamo kubahana, kuganira kwiza ni ugutega amatwi ugashishoza, ukumvisha umutima n’ubwenge, utagamije gusubiza gusa, no kwihagararaho aho gushaka umuti w’ikibazo”.

    Akomeza agira ati “Isomo ryo kuganira no kunoza ibiganiro ntawubisoza, bisaba guhora wiga ndetse ukamenya no kwihuza n’ibihe, nk’uko kuganira byose igihe cyose ari byiza, biba kandi ngombwa kuzirikana ko hari ibiganiro bisaba gutegurwa bitewe n’imirimo, amasaha, cyangwa n’ahantu. Byaba bibabaje imiryango y’abanyamuryango ba RPF itavugana kandi umuryango waratwigishije kubaha ibitekerezo by’undi”.

    François Ngarambe
    François Ngarambe

    Umunyamabanga w’umuryango FPR- Inkotanyi François Ngarambe, yavuze ko umuryango FPR-Inkotanyi uharanira iteka ryose iterambere n’imibereho myiza by’umuryango by’umwihariko iterambere ry’umugore n’umwana.

    Ati “Ni yo mpamvu hajyaho gahunda zitandukanye zikomeje kubazamura, turishimira ko umubare w’abagore mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu ukomeza kwiyongera, tukishimira nanone ivugururwa ry’amategeko yahezaga, akanabangamira umugore, twibuke ariko ko ibi byagezweho kubera ubushake bwa politiki bw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame akaba n’umuyobozi (chairman) wa FPR-Inkotanyi, n’ubushake bwo kubiharanira bwagaragajwe n’abanyarwandakazi”.

    Iyi nama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’uwo muryango i Rusororo tariki 20 Ugushyingo 2021.

    Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Mugore urashoboye komeza ugire uruhare mu kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.

    Muri iyo nama hagaragarijwemo ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2019-2021, ndetse hanemezwa ibigombwa gukorwa mu mwaka wa 2022-2023.

    Yari yitabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye bigize igihugu bagera ku 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame.

    source : https://ift.tt/3xbP7R4

  • I Paris hashyizweho urwibuto rw’uwishwe muri Jenoside mu Bisesero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agace k
    Agace k’uyu mujyi wa Paris kazwi nka 18ème Arrondissement kitiriwe Birara Aminadabu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Ubuyobozi bwa Paris, ngo bwafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kuzirikana Birara wateguye uburyo bwo guhangana n’abicanyi muri Jenoside yo mu 1994 yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Birara yari yararokotse ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye mu 1959, 1962, 1963 no mu 1973, bivugwa ko yagerageje guhangana n’Interahamwe mu Bisesero .

    Mu gihe gisaga ukwezi kumwe, Birara afatanyije na bagenzi be bakeya, yakoresheje ubunararibonye yari afite mu kurwana, bagerageje guhangana n’abacanyi bari baratojwe, bafite intwaro zihagije, kandi banashyigikiwe na Leta yariho icyo gihe.

    Abo Batutsi bo mu Bisesero bakomeje kwirwanaho kugeza ubwo Kayishema Clement wari Perefe icyo gihe yazanye n’abantu be, bakica Abatutsi benshi kuri uwo musozi wa Bisesero, harimo na Birara wishwe na gerenade ku itariki 25 Kamena 1994, afite imyaka 68.

    Agace k
    Agace k’uyu mujyi wa Paris kazwi nka 18ème Arrondissement kitiriwe Birara Aminadabu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Mu Bisesero, Abatutsi bagera ku bihumbi mirongo itanu (50.000) barishwe mu gihe cya Jenoside mu 1994. Ibuka yo mu Bufaransa ivuga ko Abatutsi batagera ku 1000 ari bo barokotse ubwo bwicanyi.

    Gusa, Abasirikare b’Abafaransa bari mu Bisesero icyo gihe “mu butumwa bwo kurinda amahoro” bakunze gushinjwa ko batereranye Abatutsi bari mu Bisesero, bakabasiga mu maboko y’abicanyi.

    Ibuka-France yagize iti “Nyuma yo gufata uwo mwanzuro, na none Paris yafashe ahantu muri uwo Mujyi, ihashyira ikimenyetso cyo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Ibuka-France ivuga ko ishimira ubuyobozi bwa ‘18ème Arrondissement’ i Paris kubera ibyo bikorwa byo kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

    Mu nyandiko igenewe abanyamakuru yasohowe na Ibuka-France ku itariki 19 Ugushyingo 2021, yagize ati “Kuri uyu munsi, mu makomine (municipalités) agera ku icyenda hari ikimenyetso (monument) cyashyizweho mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Muri iyo nyandiko bakomeza bagira bati “Umujyi w’Umurwa mukuru, ubaye uwa mbere mu kwitirira ahantu cyangwa umuhanda, uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda,” Ibuka-France ikaba ihamagarira n’indi Mijyi kurebera kuri urwo rugero.

    source : https://ift.tt/3cytl0d

  • Abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro bahembwe ibirimo mudasobwa – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa yateguwe na RTB ku bufatanye n’Umuryango Swisscontact, uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Ubutwererane n’Iterambere, SDC.

    Abanyeshuri barushanyijwe baturutse mu mashami atandatu arimo ubwubatsi, ububaji, guteka, ubukanishi bw’ibinyabiziga, amashanyarazi no gukora porogaramu za mudasobwa.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Karongi, Hitumukiza Robert, yashimiye abateguye aya marushanwa, asaba abanyeshuri batsindiye ibihembo kutirara ahubwo bagakomeza gukora cyane.

    Ati “Amarushanwa atuma buri mwana, buri mwarimu na buri muyobozi w’ikigo cy’ishuri abasha kwigereranya n’abandi akamenya aho ahagaze, noneho agafata ingamba, uwari inyuma akongera ishyaka, uwari ku ruhande akaza mu murongo n’uwari imbere agakomeza gukora cyane.”

    Yakomeje avuga ko ntawe ukwiye gusuzugura amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro, kuko abayakurikira biga amasomo rusange bakongeraho n’umwuga.

    Ati “Ndashishikariza ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro kuko mu myaka iri imbere ni bo igihugu kizaba cyubakiyeho. Biteganyijwe ko muri 2024 abagera kuri 60% by’amashami y’icyiciro cya kabairi cy’amashuri yisumbuye azaba ari imyuga n’ubumenyingiro.”

    Mu bihembo byatanzwe harimo mudasobwa, ibikombe, tablets na telefone zigezweho.

    Irakoze Gideon, waturutse kuri Ecole Secondaire Technique de Gisenyi (ESTG) wabaye uwa mbere mu ishami ry’amashanyarazi avuga ko ibihembo yahawe bigiye kumufasha mu masomo ye.

    Ati “Ibi bihembo mpawe birimo mudasobwa bizamfasha gukora ubushakashatsi mu masomo yanjye, hari porogaramu ushyiramo zikagufasha mu myigire.”

    Irakoze yavuze ko aya marushanwa amusigiye intego yo gukomeza gukora cyane. Ati “Intego nkuye hano ni ugukomeza gukora cyane, ngakomeza ngatera imbere, kuko niba ngeze aha n’ahandi nahagera.”

    Umuyobozi wa Swisscontact, John Gaga, yavuze ko amarushanwa nk’aya ariyo agaragaza niba amashuri yigisha neza, asaba abayobozi b’amashuri kurushaho gukorana n’abikorera.

    Yagize ati “Aya marushanwa tuyakomeze bizadufasha, abana twigisha bage babona akazi byihuse. Hari ibigo biba bihagaze neza mu buryo bw’ibikoresho byadufasha kwakira amarushanwa nk’aya. Abayobozi b’amashuri turabasaba gukorana n’abikorera kuko abikorera ni bo bazi ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

    Haji Abdou Karemera, rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ububaji akaba n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, yasabye abitabiriye amarushanwa gukomeza kurangwa no kunoza ibyo bakora no gutekereza guhanga akazi aho gutegereza kuzagasaba igihe bazaba barangije kwiga.

    Ba rwiyemezamirimo bari bagize akanama nkemurampaka basezeranyije abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi muri aya marushanwa ko bazabafasha kubona ahantu heza bimenyereza ibyo biga.

    Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 118 baturutse mu bigo 44 byo mu Ntara y’Iburengerazuba byigisha amashami atandatu yatoranyijwe. Abahawe ibihembo ni 24 abandi bose bahawe imidali y’ishimwe ry’uko bitabiriye.

    Abakobwa ntibasigaye inyuma mu myuga n’ubumenyingiro

    Abitwaye neza mu bihembo bahawe harimo na mudasobwa

    Abdou Karemera yasabye abiga imyuga n’ubumenyingiro gutekereza guhanga akazi aho gutegereza kuzagasaba

    Hitumukiza Robert, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Karongi yashishikarije ababyeyi kureka abana babo bakiga imyuga n’ubumenyingiro

    RTB yahembye abahize abandi mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro

    source : https://ift.tt/3cvZyW3