Tag: featured

  • Mu masaha atatu, abantu 50 bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batambaye udupfukamunwa –

    Nk’uko bisanzwe ko Polisi igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe, mu Mujyi wa Musanze hari hamaze gufatwa abantu 50 barimo abatambaye agapfukamunwa n’abakambaye nabi, bajyanwa muri Stade kwigishwa no gucibwa amande.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye abaturage kutirara na gato kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bigasubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Ingamba zo kwirinda Covid-19, zirakomeje kuko yo iracyahari kandi ihitana n’ubuzima bw’abantu murabibona, turasaba abaturage kutirara na gato bubahirize amabwiriza yatanzwe kuko iyo bitubahirijwe dushiguka icyorezo cyakwirakwiye bigatwara imbaraga nyinshi mu kukirwanya ndetse kigatwara n’ubuzima bw’abaturage.”

    “Ntabwo tuzemera ko dutsindwa kubera uburangare bwagaragara, ingamba zirazwi uzirenzeho turamwigisha ariko tukanabahana kuko abenshi barabizi ni uko haba habayeho kudohoka kandi ntawe tuzemerera ko adusubiza inyuma ku ntambwe zo kwirinda twari tugezeho.”

    Mu mpera za 2020 no mu ntangiriro z’uyu mwaka, Akarere ka Musanze kari mu bihe bidasanzwe kubera ubwiyongere bw’ubwandu.

    Mu Mujyi wa Musanze haracyagaragara abantu batambaye udupfukamunwa

  • Amerika yahaye u Rwanda imashini ifasha abaganga kuvura COVID-19 –

    Mu itangazo Ambasade ya Amerika mu Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Gicurasi 202, yavuze ko iyo mashini igendanwa ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw, izatanga ubufasha bwihuse mu kongera ubushobozi bw’ibitaro bwo gusuzuma no kuvura abarwayi ba COVID-19, muri ibi bihe Akarere ka Karongi gakomeje guhangana n’icyorezo.

    Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, wari uyoboye itsinda ryajyanye iyo mashini i Karongi yavuze ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi.

    Yagize ati “Amerika n’u Rwanda bifite ubufatanye bukomeye mu bikorwa bijyanye n’ubuzima rusange kandi bufasha mu gukiza ubuzima bwa benshi; tukaba twizera ko iyi mashini igezweho izifashishwa aho ikenewe cyane hose.”

    Byitezwe ko iyo mashini izafasha Ishami rishinzwe abarwayi b’indembe (ICU) kuri ibyo bitaro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukankusi Vestine, yavuze ko iyo mashini izafasha kurushaho mu kunoza serivisi z’ubuzima ku batuye mu Ntara y’Uburengerazuba bose.

    Ati “Twishimiye cyane kwakira iyi mashine ya X-ray ivuye muri Ambasade ya Amerika. Izafasha ibitaro bya Kibuye gutanga serivisi z’ubuzima zinoze kurushaho ku barwayi bo mu Ntara y’Uburengerazuba bose.”

    Usibye gufasha gusuzuma abarwayi ba COVID-19, X-ray izanafasha mu gusuzuma izindi ndwara z’ubuhumekero no kugeza ubufasha ku barwayi barembye mu gihe gikwiriye.

    Hatangajwe ko ari iya mbere ije ikaba izakurikirwa n’izindi zizahabwa ibitaro bitandukanye mu Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, binyujijwe mu Kigo cya Gisirikare cya Amerika gikorera muri Afrika (AFRICOM), ku bufatanye n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubutabazi (US OHDACA).

    Nyuma yo gutanga imashini Ambasaderi Vrooman yanajyanye n’abahagarariye ibigo nderabuzima n’ubuyobozi bw’ibanze gusura inyubako nshya yakiririrwamo indembe ku bitaro bya Kibuye.

    Uretse iyi mashini yatanzwe, Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyateye inkunga ibitaro bya Rwamagana, Kibungo na Nyagatare mu kurwanya COVID-19 kinatanga imashini zongerera abarwayi umwuka ku bitaro bya Kibuye.

    Ni ibikorwa byose biva mu nkunga yatanzwe umwaka ushize ya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Imashini yatanzwe uyu munsi ni imwe mu nkunga Leta ya Amerika yahaye u Rwanda irenga miliyari 17 Frw yashowe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

    Iyi nkunga yafashije kandi kubaka ubukarabiro bw’intoki hirya no hino mu gihugu, ifasha mu itumanaho rusange rikangurira abaturage kwirinda COVID-19, guhugura abakozi, gukurikirana abarwayi, ibikoresho byo muri laboratwari; imashini zongerera abarwayi umwuka, izifashishwa mu gukurikirana abarwayi, ibitanda by’abarwayi, kubaka ibyumba bifasha indembe, ibikoresho bifasha mu kwirinda indwara zandura, imiti, amasabune n’ibikoresho birinda abaganga n’abaforomo kwandura.

    Imashini yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi

  • Ishavu ku bagore b’i Musanze basaziye mu buharike –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko muri aka karere ka Musanze hari abagabo bafite abagore barenze umwe kandi ko ari kimwe mu biteza amakimbirane yo mu miryango akigaragara muri aka karere.

    Uwamahoro Claudine w’abana barindwi yagize ati “Nk’ubu njye twabyaranye abana barindwi mu myaka 15 tumaranye ariko tutarasezeranye. Ntiyari kunta ngo ajye gushaka uwo wundi na we bamaze kubyarana abana barindwi ngo yibagirwe kujya anahahira abana be ngo ni uko tutasezeranye. None se nabona icyo kubagaburira nkanabona amafaranga y’ishuri ryabo?”

    Mukamana Florence w’abana batanu we avuga ko abana be n’aba mukeba we bahora bashyamiranye kubera imitungo.

    Ati “ Umugabo yaramparitse tumaranye imyaka 20 ajya gushaka undi kandi dufitanye abana icyenda. Ubu rero ikibazo gihari ni uko bahora bapfa imitungo umwe ngo hano ni mu kwanjye n’undi ngo ni mu kwanjye. Aba avuga ngo agiye gushaka undi, ubu se murabona atari ikibazo?”

    Mukamana Nadège w’imyaka 56 ufite abana umunani. Ahamya ko kuva umugabo we yamuharika hari nshingano nyinshi yirengagije atacyuzuza kandi zimureba.

    Ati “None se wavuga ko ubayeho neza umugabo ataguhahira ari wowe wirirwa ujya guhigira abana icyo barya? Umugabo yashatse undi ubu amaze kumubyarira abana batandatu, wenda ibyo simbyanze ariko ikibazo ni uko atajya yibuka ko nanjye namubyariye ngo abahahire. Ni ukuza aje gutongana gusa.”

    Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, na we yemeza ko iki kibazo cy’abantu bamaze igihe babana n’abagabo batasezeranye gihari, kandi ko gihangayikishije.

    Ati “ Icyo kibazo kirahari ariko abenshi batasezeranye baje no guharikwa ni abakuze baba barasezeranye mbere bakabyarana hari n’imitungo bashakanye. Abo nibo turi kugenda dufasha kugira ngo basezerane n’ubwo baba bakuze, tubabwira ko bagomba gushaka umugore umwe kandi bagasezerana kugira ngo tutazagwa muri ibyo bibazo abakuze bari kugaragaza.”

    Meya Nuwumuremyi yasabye abaturage ko umugabo aba agomba kugira umugore umwe n’umugore na we agashaka umugabo umwe kandi bagasezerana kubera ko iyo bashaje batarasezeranye biba ikibazo kuri bo no ku bana babo, no ku gihugu muri rusange.

    Abagore baharitswe muri Musanze bagaragaje ko bibagiraho ingaruka zirimo no kurera abana bonyine

  • RSSB yibutse abari abakozi ba CSR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RSSB giherereye mu Mujyi wa Kigali, ukaba wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho hitabiriye abakozi bahagarariye abandi.

    Abitabiriye basobanuriwe agaciro ko kwibuka ndetse basabwa kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’agaciro ariko kwibuka kwiza ari ukwiyubaka no kubaka igihugu.

    Ati “Kwibuka ni uguhozaho, ni ngombwa ko dufata umwanya nk’uyu mu minsi ijana tukibuka bagenzi bacu bazize uko baremwe. Ni ngombwa ko twibuka ndetse twiyubaka kandi dukomeze abacitse ku icumu. Kwiyubaka ni byo bikwiye kudutera ishema.”

    Yakomeje asaba abitabiriye uyu muhango gufata iya mbere mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside kuko bashobora gusubiza u Rwanda ahabi.

    Ati “Nabasabaga ko ‘Never Again’ ijyana n’ibikorwa birimo kurwanya abahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kubyinjiza mu bandi. Ntabwo dukwiye kwihanganira na gato uwashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda n’igihugu cyacu muri rusange yifashishije amacakubiri.”

    Dr.Gasana Jean Damascène watanze ikiganiro nk’intumwa ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yagaragaje uburyo Jenoside yateguwe asaba abakozi ba RSSB gutanga amakuru kuri Jenoside mu rwego rwo kwigisha urubyiruko.

    Ati “Umuntu warokotse Jenoside agomba gutanga ubuhamya kuko bugomba kwigisha abandi, hari ibyo wabonye, hari ibyo wumvise, ayo mateka arakenewe kugira ngo yigishe rwa rubyiruko n’abana b’ejo hazaza.”

    Yakomeje asaba abantu bose kutarebera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Dufatanye turwanye ingengabitekerezo dukoresheje ibyo dufite, ushobora gusubiza umwe wanditse kuri twitter ahakana Jenoside cyangwa afite ingengabitekerezo cyangwa ukandika ibintu byiza uzi ku Rwanda.”

    Ku ruhande rw’uwari ahagarariye imiryango y’abari bafite ababo bakoraga muri CSR bazize Jenoside, Gasana Adelaide, yashimiye RSSB uburyo iha agaciro ababo bazize uko baremwe.

    Ati “Turashimira RSSB uburyo baduhaye umwanya ngo twibuke abacu ni ibyo gushima. Nasaba abacitse ku icumu rero ko dukwiye kwiyuka kuko abatwiciye abacu bashakaga kutumara, ntidukwiye guheranwa n’agahinda.”

    RSSB yibutse mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.

    Bashyize indabo ku rwibutso rwa RSSB

    Muri uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere

    RSSB yibutse abari abakozi ba CSR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi babagarariye abandi

    Abatanze ibiganiro basabye abakozi ba RSSB kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yibukije Abanyarwanda ko kwibuka ari igikorwa gifite agaciro

    Dr.Gasana Jean Damascène, wari uhagararaye CNLG yasabye Abanyarwanda kugaragaza amateka yabo

    Gasana Adelaide waruhagarariye imiryango yabuze ababo yashimiye RSSB ko iha abazize Jenoside agaciro bambuwe

  • Impamvu icyumba cy’inama cya IRCAD France cyitiriwe Perezida Kagame –

    Umukuru w’Igihugu yafunguye iki cyumba ku wa 19 Gicurasi 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Biruta Vincent, Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Dr Amb. Ngarambe Francois Xavier uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa n’abandi.

    IRCAD ni ikigo kizigisha kubaga hifashishijwe Camera na robot mu buryo badafungura cyangwa ubufungura umubiri. Cyashinzwe kandi kiyoborwa na Prof. Jacques Marescaux mu 1994.

    Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.

    Iki kigo cyatangiye kubakwa mu gihugu nyuma y’aho Prof. Marescaux yasuye u Rwanda agahura na Perezida Paul Kagame inshuro zirenze eshatu mu Rwanda no hanze yarwo.

    Prof. Marescaux yemeza ko yabonye Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe agereranya kuri we na Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa , bituma icyumba gishya [Auditorium] cya IRCAD Strasbourg akimwitirira.

    Général Charles de Gaule ni umusirikare wayoboye u Bufaransa guhera mu 1958 kugeza mu 1969. Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, yagize uruhare rukomeye mu guhashya aba-Nazi ba Hitler. Yibukwa mu Bufaransa nk’umugabo wabashije gusubiza igihugu hamwe nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, kigasubirana ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki cyumba cyitiriwe Kagame wabaye tariki ya 19 Gicurasi i Strasbourg, Prof. Marescaux, kandi yashimiye Perezida Kagame imiyoborere, no kuba yemeye ubutumire bwe.

    Mu ijambo rye Pereda Paul Kagame na we yashimiye cyane Prof. Marescaux wemeye gukorana n’u Rwanda na Afurika muri rusange.

    Perezida Kagame yabashimiye ubufatanye bw’icyo kigo by’umwihariko kuba baremeye gufungura ishami mu Rwanda, avuga ko bizafasha urubyiruko rw’ejo rw’Abanyarwanda kugera ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

    Kugirara ngo kandi Prof. Marescaux yemere ko iki kigo gifungura ishami mu Rwanda byaturutse ku bwamamare bw’ibikorwa n’imyitwarire myiza y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

    IRCAD kugira ngo ijye mu Rwanda kandi byaturutse ku bufatanye bwa bamwe mu baganga bo muri Diaspora Nyarwanda bamenyekanishije iki kigo mu bayobozi b’u Rwanda ndetse bakimenyekanisha mu bandi Baganga b’Abanyarwanda, umukuru w’igihugu abyumva vuba imikoranire itangira ubwo.

    Abayobozi ba IRCAD Taiwan ni ya Bresil batari babashije kuza i Strasbourg nabo mu ijambo ryabo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bavuze ko biteguye gukorana no gufatanya n’u Rwanda kandi bose bahuriza ku gushima Perezida Kagame.

    Uyu muhango kandi witabiriwe n’abarimo uyobora ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg witwa Jean Sibilia, Michel Galy Umuyobozi mukuru w’ibitaro byose bya Kaminuza zose za Strasbourg, wavuze ko azagirana ubufatanye hagati y’ibitaro bya Kaminuza ya Strasbourg n’ibyo mu Rwanda mu bijyanye no gutanga amahugurwa ku baganga barimo n’abazava mu Rwanda bajya guhugurirwa muri Strasbourg.

    IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana na kanseri cyane cyane izifata ibice byo mu nda binyuze mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

    Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n’Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).

    Perezida Kagame atemberezwa ku cyicaro gikuru cya IRCAD ahari icyumba cyamwitiriwe

    Jean Sibilia uyobora ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg

    Prof. Marescaux yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe nka Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa

    Perezida wa Kaminuza ya Strasbourg, Michel Deneken ni umwe mu bari bitabiriye

    Josiane Chevalier uyobora région Grand Est muri Strasbourg

    Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere ubuvuzi n’izindi nzego z’imibereho y’Abanyarwanda

    Perezida Kagame yavuze ko ishami rya IRCAD mu Rwanda ari umusanzu ukomeye kuri ejo heza h’urubyiruko rw’u Rwanda

    Amafoto: Village Urugwiro

    [email protected]


  • Gakenke: Abagize imboni z’isuku n’isukura biyemeje kuba umusemburo mu guhashya COVID-19 –

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, ubwo Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE Rwanda) utewe inkunga na CARE International bashyikirizaga ku mugaragaro ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke indangururamajwi 74 zizifashishwa n’abagize Imboni z’Isuku n’Isukura mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID 19 n’izindi ndwara zituruka ku mwanda binyuze mu kunoza isuku n’isukura.

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gashenyi, Akagari ka Taba mu rwego rw’umushinga ugamije guhindura imyitwarire ku byerekeye isuku n’isukura (Hygiene and Behavior Change Communication, HBCC) uterwa inkunga na CARE International, ugashyirwa mu bikorwa na AEE Rwanda mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu.

    Abashyikirijwe izi ndangururamajwi bishimiye cyane iki gikorwa, bavuga ko bagiye kurushaho gukangurira abo bashinzwe gukomeza ingamba zo guhashya iki cyorezo.

    Niwemugeni Delphine, umwe mu bahawe izi ndangururamajwi yagize ati “Nk’abantu twahawe indanguramajwi, ni izindi mbaraga twabonye ziyongera ku zo twari dusanzwe dukoresha bikaba bizatworohera gutambutsa ubutumwa bwerekeye isuku n’isukura ku bantu benshi kandi mu buryo bwihuse”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye mu bikorwa byabo bitandukanye, bigamije imibereho n’ubuzima bwiza bw’abatuye Akarere.

    Yashishikarije kandi abahawe izi ndangururamajwi kurushaho kugira uruhare mu gukangurira abo bashinzwe kunoza isuku n’isukura ndetse no mu ikurikiranabikorwa.

    Yagize ati “Nta cyo muzitwaza kuko umushinga HBCC watanze inkunga ifatika. Dukwiye gukurikirana ibyo bikorwa byose ngo bigere ku ntego z’umushinga.”

    Yashimye igikorwa cyo guhabwa indangururamajwi asaba ko zitaba izo kubika mu Kagali ahubwo ko zakoreshwe hose.

    Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by’Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19, no kunoza isuku n’isukura mu Midugudu yose y’Akarere ka Gakenke.

    Ati “Izi ndanguramajwi zishobora kwifashishwa no mu zindi gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Akarere.”

    Yashimiye ubuyobozi mu nzego zitandukanye ubufatanye badahwema kugaragaza kandi abasezeranya ko AEE Rwanda izakomeza gufatanya n’Akarere mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda hirya no hino mu Turere uwo muryango ukoreramo.

    Izi ndangururamajwi zatanzwe zifite agaciro ka 2 950 000 Frw abazihawe babarizwa mu Tugari 74 two mu Karere ka Gakenke. Iki gikorwa kiri kubera no mu tundi Turere uyu mushinga ukoreramo ari two Rulindo, Nyabihu na Ngororero.

    Ni igikorwa kije gikurikira ibindi bikorwa by’ubukangurambaga ku isuku n’isukura muri utu Turere aho imiryango 25,562 yahawe ibikoresho by’isuku n’isukura, ndetse hagatangwa n’isabune z’amazi 166,528 ahantu hahurira abantu benshi nko ku masoko, ibigo by’amashuri, ibiro by’utugari n’imirenge, n’ahandi. Hatanzwe kandi ibigega 56 byo gufasha abantu kubona amazi mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura.

    Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku

    Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku

    Ubuyobozi bw’Umurenge bwiyemeje kuba hafi abaturage indangururamajwi zigakoreshwa neza

    Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by’Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye

  • Perezida Kagame yahishuye ko ibiganiro n’ibigo bizakorera inkingo mu Rwanda bigeze kure –

    Perezida Kagame yabitangaje mu Nama yiswe ‘Global Health Summit’ yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, igahuza abayobozi b’ibihugu biri muri G20, abayobozi b’ibigo bikora imiti ndetse n’abandi batandukanye.

    Bari bari kurebera hamwe uburyo bakwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi cyane cyane mu bihugu bikennye, bimaze kwakira 0.2% by’inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa, mu gihe ibihugu bikize byikubiye 80% by’izo nkingo.

    Perezida Kagame yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi ari cyo kintu cyonyine cyatuma icyorezo cya Covid-19 kiranduka ku Isi, ubuzima bugasubira mu buryo.

    Yagize ati “Icya mbere, dukwiye guteza imbere gahunda n’ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n’ibindi bizakurikiraho. Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.”

    Perezida Kagame kandi yahishuye ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ari nazo zifashishijwe n’ibigo nka Pfizer mu gukora inkingo ziri gukoreshwa mu kurwanya Covid-19.

    Perezida Kagame yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo byigenga [bikora inkingo] ndetse n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka ubushobozi ku Mugabane wa Afurika bwo gukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.”

    Perezida Kagame kandi yashimye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bushake wagaragaje mu gufasha u Rwanda na Afurika muri uru rugendo rwo kwikorera inkingo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko afite icyizere cy’uko Isi izabona igisubizo ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukora inkingo bukenewe n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Muri iyi nama, ibigo bikora inkingo birimo Pfizer, byemeye kuzacuruza inkingo miliyari ku giciro giciriritse mu bihugu bikennye, ndetse n’umwaka utaha kikazacuruza izindi miliyari ku biciro bito.

    Moderna yemeye ko izatanga inkingo miliyoni 995 mu bihugu bikennye ku biciro bito, naho Johnson & Johnson yiyemeza kuzatanga inkingo miliyoni 200 binyuze muri gahunda ya Covax.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga inkingo miliyoni 100 ku bihugu bikennye mu gihe u Bushinwa bwemeye kuzatanga miliyari 3$ azafasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo kugira ngo bize kuzikorera mu Rwanda

  • Muhanga: Imibiri 906 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside imaze kuboneka mu bitaro bya Kabgayi –

    Ibi bikorwa byatangiye mu ntangiriro za Gicurasi ubwo hasizwaga ahagiye kubakwa inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Uko iminsi ishira muri ibyo bitaro hakomeza kuboneka imibiri bigaragara ko ari iy’abatutsi bishwe ubwo bari bahungiye i Kabgayi muri Jenoside, kuko igaragara ishyinguye hamwe bitandukanye n’amakuru yari yatanzwe mbere avuga ko yaba ari iy’abarwayi baguye muri ibyo bitaro.

    Imibiri iboneka kandi igaragara imwe nta bice nk’imitwe biriho, byumvikanisha ko bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi nibwo bwa mbere habonetse imibiri myinshi kuko habonetse 131 naho kuri uyu wa Gatanu habonetse imibiri 99.

    Mu minsi mike ishize, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune yavuze ko ikibazo gikomeye bagifite ari abantu badashaka bafite amakuru y’aho imibiri y’abatutsi yajugunywe ariko badashaka kuyatanga.

    Yagize ati”Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y’ahajugunwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na none abagerageje kuduha amakuru bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ndetse bakanajijisha “.

    Yongeyeho ko mu bihe byahise bigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga ariko batanze amakuru bakerekana ahatari imibiri.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco aherutse gusaba abafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo imibiri yose ishyingurwe, abarokotse baruhuke binafashe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ikomeje kuboneka mu bitaro bya Kabgayi

  • Imwe mu modoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi yakoze impanuka –

    Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, ubwo imodoka zari zitwaye aba bayobozi zageraga mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

    Imodoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko wa Toyota V8 ikaba yari mu itsinda ry’imodoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi ubwo yerekezaga i Nyamasheke.

    Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi modoka yangiritse cyane ariko n’ubwo byagenze gutyo ngo ntan’umwe wigeze witaba Imana mu bari bayirimo uretse Semwaga ndetse n’uwari uyitwaye w’imyaka 38, bakomeretse ku buryo bukomeye.

    Umwe mu bari bari muri iri tsinda riherekeje Minisitiri Gatabazi utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu nkuru, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari irimo kandi Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu, Karangwa Cassien gusa we ntacyo yabaye.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko shoferi w’iyo modoka yananiwe gukata ikoni bigatuma imodoka irenga umuhanda ikagwa hepfo muri mtero 20. Rivuga kandi ko bigaragara ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko imodoka yagenderagaho.

    Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye mu gihe hari hagitegerejwe indege ibatwara i Kanombe ku bitaro bya girisirikare.

    Bamwe mu bari bari muri iyi modoka bakomeretse

    Imodoka yangiritse ku buryo bukomeye

  • Minisitiri Busingye yanenze abari abakozi ba Leta bakoresheje umutungo wa rubanda mu gukora Jenoside –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Itumanaho no gutwara abantu n’ibintu (Minitransco) n’abari abakozi ba Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (Minitrape) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nibura muri Minitransco na Minitrape abari abakozi bazo barenga 200 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver, avuga ko ikibabaje ari uko abenshi mu bishe aba batutsi batarabiryozwa.

    Ati “Birumvikana ko abishe abo bantu ari benshi, ariko ikibabaje ni uko ababishe baba abari abakozi b’ibi bigo cyangwa abakoraga ku kibuga cy’indege, abamaze gukatirwa n’inkiko ni 26 gusa, abandi nabo baracyashakishwa buhoro buhoro twizeye ko bazagenda bafatwa bose.”

    Minisitiri Busingye yavuze ko uyu munsi binyuze mu bushakashatsi bukorwa n’ibigo cyangwa abantu batandukanye, bimaze kugaragara uruhare rukomeye rw’abari abanyabwenge cyangwa abantu bize muri Jenoside.

    Ati “Muri Jenoside mwabonye ukuntu abantu bicaga abantu, bakarya inka z’abantu kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, ntabwo byakorwaga n’injiji. Ni abantu bagiye mu ishuri, bakarangiza bakaba abantu basobanutse. Uruhare rw’abanyabwenge muri Jenoside, ni igice gikomeye kandi simvuga abanyabwenge bo hejuru ahubwo umuntu wese usobanukiwe.”

    Yakomeje agira ati “N’inyandiko zanditswe ntabwo ubona ko zanditswe n’umuntu udafite ubwenge cyangwa urakaye gusa, ni urwandiko umuntu yicaye agategura neza akabyandika ku buryo umuntu yumva igitekerezo cy’uwanditse.”

    Minisitiri Busingye avuga kandi ko kubiba urwango, amacakubiri n’urwikekwe byakozwe n’aba bantu n’ubundi bajijutse kandi by’umwihariko abari bafite akazi bahembwe bityo bagakoresha umutungo wa leta mu kugira nabi.

    Ati “Abantu bari bari mu nzego za leta bahembwa bafite ubushobozi […] ariko ikintu cyo gukoresha umutungo wa rubanda mu kugira nabi. Ndakivuga kubera ko uko twicaye aha twese turi abayobozi, abantu bose bakwiye kumva icyo umutungo wa rubanda biba bivuze, ni ukuwukoresha mu byubaka.”

    Yavuze ko uyu ari umwanya ukwiye wo gufasha kongera gutekereza no gufata ingamba zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ndetse n’ipfobya ryayo mu buryo bwose kandi aho ariho hose.

    Ati “Turasabwa kwamagana abahakana Jenoside n’abagerageza bose gusibanganya ibimenyetso no kugoreka amateka. Tugomba kandi gushyira hamwe kurusha mbere, duharanira ukuri kandi dukora ku buryo guhakana jenoside bidashinga imizi. Uru rugamba rukaba rutureba twese.”

    Yakomeje agira ati “Dukwiye guhaguruka twese uko habonetse uburyo ubwo aribwo bwose buganisha ku guhakana no gupfobya Jenoside, tukabirwanya, kuko ibi bikorwa byo guhakana no gupfobya ubwabyo ni kimwe mu bigize jenoside aho ari intambwe ya nyuma mu gukora icyaha cya jenoside, bigamije gukomeza gushinyagurira abarokotse jenoside. Ntabwo bikwiye rero gukorwa ngo natwe tubirebere.”

    Gisagara Andrew wakoreye Minitransco mbere ya Jenoside yatanze ubuhamya bw’uburyo abari abakozi bakoranaga aribo bafashe iya mbere mu kwica Abatutsi bakoranaga cyangwa kubarangira interahamwe kugira ngo abe arizo zibica.

    Minisitiri Busingye yanenze abakoresheje umutungo wa rubanda mu gukora Jenoside

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver yavuze ko hari abakoze amahano ya Jenoside batarashyikirizwa ubutabera

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko umugambi wa Jenoside wateguwe igihe kirekire

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’itumanaho no gutwara abantu n’ibintu (Minitransco) n’abari abakozi ba Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (Minitrape) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Niyonzima Moïse