Tag: featured

  • Muhanga: Imibiri 906 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside imaze kuboneka mu bitaro bya Kabgayi –

    Ibi bikorwa byatangiye mu ntangiriro za Gicurasi ubwo hasizwaga ahagiye kubakwa inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Uko iminsi ishira muri ibyo bitaro hakomeza kuboneka imibiri bigaragara ko ari iy’abatutsi bishwe ubwo bari bahungiye i Kabgayi muri Jenoside, kuko igaragara ishyinguye hamwe bitandukanye n’amakuru yari yatanzwe mbere avuga ko yaba ari iy’abarwayi baguye muri ibyo bitaro.

    Imibiri iboneka kandi igaragara imwe nta bice nk’imitwe biriho, byumvikanisha ko bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi nibwo bwa mbere habonetse imibiri myinshi kuko habonetse 131 naho kuri uyu wa Gatanu habonetse imibiri 99.

    Mu minsi mike ishize, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune yavuze ko ikibazo gikomeye bagifite ari abantu badashaka bafite amakuru y’aho imibiri y’abatutsi yajugunywe ariko badashaka kuyatanga.

    Yagize ati”Kugeza ubu biracyatugora kubona amakuru y’ahajugunwe imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na none abagerageje kuduha amakuru bose ntabwo batubwiza ukuri bagenda batubeshya ndetse bakanajijisha “.

    Yongeyeho ko mu bihe byahise bigeze kwiyambaza abagororwa barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga ariko batanze amakuru bakerekana ahatari imibiri.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco aherutse gusaba abafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo imibiri yose ishyingurwe, abarokotse baruhuke binafashe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ikomeje kuboneka mu bitaro bya Kabgayi

  • Imwe mu modoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi yakoze impanuka –

    Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, ubwo imodoka zari zitwaye aba bayobozi zageraga mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.

    Imodoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko wa Toyota V8 ikaba yari mu itsinda ry’imodoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi ubwo yerekezaga i Nyamasheke.

    Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi modoka yangiritse cyane ariko n’ubwo byagenze gutyo ngo ntan’umwe wigeze witaba Imana mu bari bayirimo uretse Semwaga ndetse n’uwari uyitwaye w’imyaka 38, bakomeretse ku buryo bukomeye.

    Umwe mu bari bari muri iri tsinda riherekeje Minisitiri Gatabazi utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu nkuru, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari irimo kandi Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu, Karangwa Cassien gusa we ntacyo yabaye.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko shoferi w’iyo modoka yananiwe gukata ikoni bigatuma imodoka irenga umuhanda ikagwa hepfo muri mtero 20. Rivuga kandi ko bigaragara ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko imodoka yagenderagaho.

    Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye mu gihe hari hagitegerejwe indege ibatwara i Kanombe ku bitaro bya girisirikare.

    Bamwe mu bari bari muri iyi modoka bakomeretse

    Imodoka yangiritse ku buryo bukomeye

  • Minisitiri Busingye yanenze abari abakozi ba Leta bakoresheje umutungo wa rubanda mu gukora Jenoside –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Itumanaho no gutwara abantu n’ibintu (Minitransco) n’abari abakozi ba Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (Minitrape) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nibura muri Minitransco na Minitrape abari abakozi bazo barenga 200 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver, avuga ko ikibabaje ari uko abenshi mu bishe aba batutsi batarabiryozwa.

    Ati “Birumvikana ko abishe abo bantu ari benshi, ariko ikibabaje ni uko ababishe baba abari abakozi b’ibi bigo cyangwa abakoraga ku kibuga cy’indege, abamaze gukatirwa n’inkiko ni 26 gusa, abandi nabo baracyashakishwa buhoro buhoro twizeye ko bazagenda bafatwa bose.”

    Minisitiri Busingye yavuze ko uyu munsi binyuze mu bushakashatsi bukorwa n’ibigo cyangwa abantu batandukanye, bimaze kugaragara uruhare rukomeye rw’abari abanyabwenge cyangwa abantu bize muri Jenoside.

    Ati “Muri Jenoside mwabonye ukuntu abantu bicaga abantu, bakarya inka z’abantu kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, ntabwo byakorwaga n’injiji. Ni abantu bagiye mu ishuri, bakarangiza bakaba abantu basobanutse. Uruhare rw’abanyabwenge muri Jenoside, ni igice gikomeye kandi simvuga abanyabwenge bo hejuru ahubwo umuntu wese usobanukiwe.”

    Yakomeje agira ati “N’inyandiko zanditswe ntabwo ubona ko zanditswe n’umuntu udafite ubwenge cyangwa urakaye gusa, ni urwandiko umuntu yicaye agategura neza akabyandika ku buryo umuntu yumva igitekerezo cy’uwanditse.”

    Minisitiri Busingye avuga kandi ko kubiba urwango, amacakubiri n’urwikekwe byakozwe n’aba bantu n’ubundi bajijutse kandi by’umwihariko abari bafite akazi bahembwe bityo bagakoresha umutungo wa leta mu kugira nabi.

    Ati “Abantu bari bari mu nzego za leta bahembwa bafite ubushobozi […] ariko ikintu cyo gukoresha umutungo wa rubanda mu kugira nabi. Ndakivuga kubera ko uko twicaye aha twese turi abayobozi, abantu bose bakwiye kumva icyo umutungo wa rubanda biba bivuze, ni ukuwukoresha mu byubaka.”

    Yavuze ko uyu ari umwanya ukwiye wo gufasha kongera gutekereza no gufata ingamba zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ndetse n’ipfobya ryayo mu buryo bwose kandi aho ariho hose.

    Ati “Turasabwa kwamagana abahakana Jenoside n’abagerageza bose gusibanganya ibimenyetso no kugoreka amateka. Tugomba kandi gushyira hamwe kurusha mbere, duharanira ukuri kandi dukora ku buryo guhakana jenoside bidashinga imizi. Uru rugamba rukaba rutureba twese.”

    Yakomeje agira ati “Dukwiye guhaguruka twese uko habonetse uburyo ubwo aribwo bwose buganisha ku guhakana no gupfobya Jenoside, tukabirwanya, kuko ibi bikorwa byo guhakana no gupfobya ubwabyo ni kimwe mu bigize jenoside aho ari intambwe ya nyuma mu gukora icyaha cya jenoside, bigamije gukomeza gushinyagurira abarokotse jenoside. Ntabwo bikwiye rero gukorwa ngo natwe tubirebere.”

    Gisagara Andrew wakoreye Minitransco mbere ya Jenoside yatanze ubuhamya bw’uburyo abari abakozi bakoranaga aribo bafashe iya mbere mu kwica Abatutsi bakoranaga cyangwa kubarangira interahamwe kugira ngo abe arizo zibica.

    Minisitiri Busingye yanenze abakoresheje umutungo wa rubanda mu gukora Jenoside

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver yavuze ko hari abakoze amahano ya Jenoside batarashyikirizwa ubutabera

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko umugambi wa Jenoside wateguwe igihe kirekire

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’itumanaho no gutwara abantu n’ibintu (Minitransco) n’abari abakozi ba Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (Minitrape) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Uwari Gitifu wa Nyabimata yabaze inkuru y’ijoro ryirabura yarasiwemo n’abarwanyi ba FLN –

    Yabivuze kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuraga urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Calixte alias Sankara na bagenzi babo 19 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

    Urukiko rwari ruri kumva abaregera indishyi bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.

    Nsengiyumva yasobanuye ko mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga 2018 yahamagawe n’umuturage kuri telefoni amubwira ko hari abasirikari bamushaka ariko bari gukubita abaturage.

    Yarabyutse ajya kureba imodoka, ageze hanze yumva amasasu asubira mu nzu arafunga.

    Yabwiye Urukiko ko yumvise imirindi y’abantu benshi bari kuzenguruka inzu yari arimo.

    Yarungurutse mu idirishya abona imbunda zatunzwe ku muryango kuko itara ryaho ryakaga, atekereza uko yasohoka mu nzu anyuze mu muryango w’inyuma.

    Yabwiye Urukiko ko yabwiwe amagambo mabi “ko aho hantu hatakiri ahacu “ ananirwa gukora n’ibyo yari atekereje maze aba “nk’igiti” akomeza guhagarara hamwe.

    Yahindukiye kuri rwa rugi rw’inyuma asanga bamaze kuhagera, ndetse bahita bamurasa mu mutwe yitura hasi.

    Yarakururutse ajya kwihisha munsi y’igitanda ataramenya ko bamurashe, yifata mu mutwe akomeza kumva imirindi yabo.

    Yasobanuye ko yamenye ko bamurashe ari uko yumvise asa n’uryamye mu byondo, yumva n’igisebe ku mutwe atangira “kuribwa bikomeye”.

    Yakomeje avuga ko yumvise umuntu uri kumukurura aho ari, amubwira ngo “ba bantu bagiye”.

    Yabanje kwanga kumwizera ariko amubwiye ko hari abantu baje bari kumena amazi ku modoka bayizimya, yemera kuvamo.

    Uwo wamukururaga ngo yari umwana wari usanzwe ari umukozi we.Yaramusohoye amujyana ahandi hantu “mu gikombe” aba ariho amusiga.

    Amaze kuhamugeza, Nsengiyumva yabujije umwana kugira uwo yabibwira, ariko arebye uko ari “kuvirirana” ajya guhamagara abandi bantu babiri bamufasha kumujyana ku kigo nderabuzima cya Nyabimata.

    Ngo barahageze basanga naho hatewe bashaka kwiba imiti ariko abaganga barabacika.

    Yoherejwe ku Bitaro byo ku Munini, nabyo bimwoherereza ibya Kaminuza bya Butare, ahava yoherezwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Yaravuwe asubira mu nshingano ariko n’ubu ntarakira, byanatumye ahindurirwa aza gukorera muri Kicukiro kugira ngo akomeze kwivuza.

    Arasaba indishyi za miliyoni 75 Frw

    Nsengiyumva yabwiye Urukiko ko nyuma y’ibyo yakorewe n’abagizi ba nabi b’umutwe wa FLN asaba indishyi mbumbe za 75 640 000 Frw.

    Izo zirimo imodoka ya miliyoni 25 Frw, ayo yivujemo n’amafaranga umuryango we wakoresheje wimuka ukaza kuba i Kigali uvuye aho wabaga i Huye muri Kamena 2018 kugeza muri Werurwe 2019. Hari kandi indishyi z’umurwaje zihwanye na miliyoni 4 Frw.

    Mu bindi asabira indishyi harimo televiziyo yarasiwe mu nzu ye, telefoni ebyiri zabuze, Ipad n’ibindi bikoresho byo mu nzu bihwanye na miliyoni 3 Frw.

    Nsengiyumva yabwiye Urukiko ko hari ibibazo byatewe no kuba atagifite imodoka. Yavuze ko iyo akoresha ubu ayishyura 20.000 Frw ku munsi, bityo ubaze kuva ku wa 19 Kamena 2018 hashize imyaka isaga itatu. Aho yabibariye agaciro ka 21 600 000 Frw.

    Yavuze ko asaba impozamarira n’amafaranga y’ubuvuzi atarahabwa bihwanye na miliyoni 20 Frw.

    Yavuze ko gutanga ikirego cye nabyo yabitanzeho igarama ry’ibihumbi 40 Frw, n’amafaranga y’ikurikiranarubanza ya 500.000 Frw.

    Nsengiyumva yabwiye Urukiko ko nubwo yatanze ikirego cye ku wa 29 Mata 2019 arega Nsabimana Calixte alias Sankara gusa, “twagize amahirwe na bagenzi be baraboneka, nkaba bose mbaregera hamwe”.

    Impamvu ngo ni uko bari bahuriye muri FLN kandi ibyamubayeho bikaba byarabaye “bose babigizemo uruhare”.

    Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata ubwo FLN yahagabaga igitero cyo ku wa 19 Nyakanga 2018 akaraswa mu mutwe yasabye indishyi mbumbe za miliyoni 75 Frw

    Umucamanza Muhima Antoine yandika ku bijyanye n’indishyi uwahoze ari Gitifu wa Nyabimata asaba

    Imodoka y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata yatwitswe n’inyeshyamba za FLN irakongoka

    Nsengiyumva Vincent yavuze ko ijoro yarashwemo n’abarwanyi ba FLN ari naryo imodoka ye yatwitswemo

  • Uko Perezida Paul Kagame yatumye zihindura imirishyo –

    Ibi byigaragaza cyane iyo ubirebeye ku bapfobya Jenoside. N’ikimenyimenyi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye umusaruro w’imyaka 30 ya Politiki yo kudahana, yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, ku bari bamaze imyaka irenze ibinyacumi bahohotera abandi. Ugutumbagira kw’ibikorwa byo gupfobya Jenoside mu myaka 27 ishize, kwaturutse ku bufasha u Bufaransa na Vatican bahaye abajenosideri.

    Ubu uko umubano ujya ku murongo, itangazamakuru ryose rizatwerera ukuzahuka kwawo u Bufaransa na Vatican kandi mu by’ukuri, Emmanuel Macron cyangwa Papa Francis ntibigeze batera intambwe, barasunitswe: na Paul Kagame.

    Muri iyi nkuru ndagaruka ku ngingo enye:

    -  Ingaruka zo kudahana
    -  Uruhare rwa Kiliziya n’u Bufaransa muri Politiki yagejeje kuri Jenoside
    -  Ibyahindutse
    -  Umurongo mushya

    -  Ingaruka zo kudahana

    Urwango n’ubwicanyi byagiriwe Abatutsi, byatangiye mu 1959, birakomeza mu 1960, 1961, 1963, 1972-1973, 1990, 1992 hanyuma bigera ku ndunduro mu 1994. Abagome bari barahawe ububasha bwo kwica Abatutsi mu myaka ya za 50, 60 na 70 noneho barabihembewe, babyara abakoze Jenoside muri za 90, nabo bakomeza kororoka bibaruka abo tubona uyu munsi bapfobya Jenoside aho baba mu Burayi, urugero ni nka Donatien Nshimyumuremyi, umuhungu wa Felicien Kabuga, umwe ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu bagize igisekuru gishya cy’abapfobya Jenoside bayobotse umurongo w’ibikorwa by’ababyeyi babo

    Tariki 20 Gicurasi 1963, Gregoire Kayibanda, washinze ishyaka rya MDR-Parmehutu ryari rishingiye ku ironda wanabaye Perezida wa Mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge, yaciye iteka rusange riha imbabazi abantu bose bagize uruhare mu kwica imiryango y’Abatutsi. Yaryise impinduramatwara “Muyaga”.

    Iryo teka ariko ntiryemereraga imbabazi abari muri UNAR, Abatutsi n’Abahutu bakomeye ku bwami cyo kimwe n’abarwaniraga ubwigenge; bibumbiye muri UNAR. Mu 1963, nyuma y’igitero cya mbere cy’Inyenzi- umutwe witwaje intwaro wari ushamikiye kuri UNAR wari uturutse mu Burundi, Abatutsi bari bagize 60% by’abaturage bagize igice cy’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’Intara y’Ubufundu n’Ubugesera, bishwe n’Abahutu bari abayobozi n’abandi bagome bari bijejwe kwegukana imitungo yabo.

    Icyo gihe, nta muryango mpuzamahanga n’umwe wigeze wamagana ubwo bwicanyi, habe na SDN (Société des Nations), keretse urukiko narwo rutari rwemewe rwitwaga “‘Russell-Sartre Tribunal”, rwari ruyobowe n’Umufilozofe w’Umwongereza n’undi w’Umufaransa, Bertrand Russel na Jean Paul Sartre, nibo ku nshuro ya mbere bamaganye Jenoside yari iri gukorerwa Abatutsi mu 1964.

    Kayibanda wari Perezida icyo gihe yavugiye ijambo kuri Stade i Gitarama imbere y’abadipolomate bose, ati “ni inde uri gukora jenoside?”, mbere yo guhanura ubwicanyi bwari bugiye kubaho: ati “Ndashaka kumenyesha abatutsi bari hano: reka dutekereze ko ubusazi bwanyu buzatuma mufata Kigali, ibyo bizahita bishyira iherezo ku bwoko bwanyu”.

    Kuri iyo mbwirwaruhame, Kayibanda yahakanye Jenoside hanyuma ashyira amakosa ku bagirirwaga nabi ko aribo bikururira urupfu. We yasobanuye Jenoside yakorerwaga inzirakarengane z’abasivile yifashishije igitero cy’umutwe witwaje intwaro.

    Grégoire Kayibanda na Musenyeri André Perraudin

    -  Uruhare rwa Kiliziya n’u Bufaransa mu guhindura Jenoside igikoresho cya Politiki

    Muri buri cyiciro, abakoze Jenoside bari bafite Abanyaburayi babashyigikiye. ‘Parmehutu’ yari ishyigikiwe n’Abakoloni b’Ababiligi na Kiliziya Gatolika. Mbere yo kuba Perezida, Kayibanda yari Umujyanama wa Musenyeri André Perraudin, Umusuwisi wabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989.

    Perraudin (Kuri Yubile ye y’imyaka 60 abawe ubupadiri mu 1999, yasuwe mu gace ka Valais mu Busuwisi n’Abatutsi barokotse Jenoside bamuha umuhoro wa zahabu ku bwo kubiba urwango mu Rwanda), yangaga urunuka Abatutsi n’abagize UNAR. We n’abakoloni b’Ababiligi bayobeje Isi yose babita aba-communiste. Byatumye Abatutsi bameneshwa, bafatwa nabi mu maso y’Abanyaburayi, binajyanye nanone n’intambara y’ubutita yariho, bituma ijwi ryabo ritumvikana ku ruhando mpuzamahanga. Abakuze bo barabyibuka neza: “bakundaga kutwita aba-Communiste, ariko ntitwari tuzi n’icyo bisobanuye. Ubumenyi bwacu ku bijyanye n’ubu-communiste bwari buke bugarukira ku buryo twakundaga Nkrumah na Lumumba.”

    Mu 1959, ubwo Abatutsi bicwaga, Kiliziya Gatolika yari ifite ijambo rikomeye, yaciye iteka, imenyesha za diyosezi zose ko “Aba-Communiste b’Abanyarwanda” ari abanzi ba Kiliziya n’Imana, kandi ko abakirisitu bose bafite inshingano zo kubarwanya, niba bashaka kubabarirwa ibyaha byabo.

    Mu yandi magambo, kwica Abatutsi mu Rwanda byari byemewe na Leta kandi byaranahawe umugisha na Kiliziya.

    Abatutsi barameneshejwe, bahunga ku bwinshi. Abasigaye bambuwe ubutaka bwabo, inka n’ubundi butunzi bari bafite, hanyuma birukanwa mu duce bakomokamo, boherezwa mu duce twa Rukumberi n’ahandi, mu bice badashobora no kubona ubuvuzi byari byibasiwe n’isazi ya Tse-Tse. Bari bakikijwe n’Abahutu nabo b’abimukira baturutse mu Majyaruguru y’u Rwanda, bagenzwa no kwica abaturanyi babo igihe nikigera. Ibice byari bituwe n’imiryango y’Abahutu byari bifite amashuri, ibitaro, amazi n’amashanyarazi ariko se ku gice cy’Abatutsi ho byari byifashe gute? Habe na mba!

    Mu myaka 30, nta kindi cyababagaho kitari ihohoterwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, abakobwa babo bahohoterwa, bashorwa mu gushyingirwa bakiri bato, abavandimwe babo na ba se bakubitwa banateshwa agaciro umunsi ku wundi. Ubuhamya bukomeye bw’abarokotse Jenoside ni ubw’ababaye muri ibyo bice byari byaragizwe iby’Abatutsi. Bamwe bafite ihungabana ryo ku rwego rwo hejuru, ku buryo nirinda gusoma ubuhamya bwabo kugira ngo mbashe gukomeza kuba no gukorera mu Rwanda.

    Mu myaka 27 ishize FPR ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, u Bufaransa na Kiliziya Gatolika, byombi byashinjwe kuyigiramo uruhare, byakomeje gushyikira no guhishira abayigizemo uruhare kugira ngo bataburanishwa. Kiliziya n’u Bufaransa bibonye ko bigiye gutsindwa, byihutiye guhungisha ba ruharwa mu gukora Jenoside hamwe n’imiryango yabo, batuzwa mu Bufaransa, i Vatican – no hirya no hino mu Burayi.

    Nta gushidikanya guhakana Jenoside mu Burayi byarushijeho gufata indi ntera bijyanye n’uburyo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rutangiye gukaza umurego mu guhana abagize uruhare muri Jenoside.

    Ariko, Abihayimana n’u Bufaransa bo bakomeje gushaka kuburizamo ingufu za ICTR na Guverinoma iyobowe na FPR zo kugeza imbere y’ubutabera abicanyi. Bakomeje kuyobya umuryango mpuzamahanga: Perezida François Mitterand niwe wabaye uwa mbere mu kuvuga “za Jenoside”, ashimangira ko habayeho Jenoside ku mpande zombi. Uwamusimbuye, Jacques Chirac we yakoranye n’umucamanza Jean Louis Bruguière ashyiraho inyandiko zishinja ibyaha ubuyobozi bw’u Rwanda bwa nyuma ya Jenoside. Ibitabo na za raporo byaracuzwe karahava, bigaragaza ko Jenoside yatewe na FPR, bayisobanura nk’itsinda ry’abanyamahanga bateye igihugu baturutse muri Uganda, bashyigikiwe n’ibihugu bivuga Icyongereza kugira ngo bahungabanye Abahutu bari bibereyeho mu mudendezo, ba nyir’u Rwanda bya nyabyo.

    Abandi bashimangira ko FPR yahanuye indege ya Perezida Habyarimana bikaba imbarutso ya Jenoside; abandi na bo bati FPR yakoreye Abahutu Jenoside mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izo nyandiko zose zatangazwaga n’abanditsi b’Abafaransa kandi bagahabwa rugari kuri za Televiziyo kugira ngo bazivugeho.

    Abapadiri nka Wenceslas Munyeshyaka wafashe ku ngufu Abatutsikazi muri Jenoside yakomeje kuyobora za Misa muri Kiliziya zo mu Bufaransa, mu gihe bamwe mu bateguye Jenoside barimo nka Agatha Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana, akomeje gutura mu Bufaransa nta nkomyi. Umwanditsi w’Umwongereza, Linda Melvern, yigeze no kugaragaza ko inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zakwirakwije amakuru y’ibinyoma ku zindi nzego z’ubutasi hirya no hino ku Isi zikwiza imvugo ko inzego z’ubutasi mu Rwanda zikurikirana abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga.

    Ku rundi ruhande, u Bubiligi bwanabaye igihugu cya mbere cyemeye uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntacyo bwakoze mu guhagarika amatsinda y’abahakana n’abapfobya Jenoside. Kaminuza z’icyo gihugu zakomeje gutera inkunga rwihishwa ibikorwa by’ivanguramoko ku Rwanda.

    Ibi bituma abana bakomoka ku bajenosideri bakura bumva ko ababyeyi babo ari abere. Yewe baranatinyutse bakusanya amafaranga yo koherereza umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse rwafashe inzira rujya gusura uwo mutwe mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC, bakifata amashusho bakanayasangiza abandi, ariko bagasubira mu Burayi ntacyo bishinja.

    Batewe inkunga n’u Bufaransa, u Bubiligi na Kiliziya Gatolika, maze abicanyi n’ababakomokaho baryoherwa no kwigembya mu gihe kirenga imyaka 25.

    Perezida Paul Kagame ku wa 6 Ukuboza 2020 ubwo yitabiraga igitambo cya Misa cyo gushimira Imana yasomwe na Antoine Cardinal Kambanda

    -  Ni iki cyahindutse?

    U Rwanda rwakomeje kwihagararaho. Paul Kagame yakoze ibitaratekerezwaga: ku wa Mbere tariki ya 27 Nzeri mu 2007 yategetse ko Ambasade y’u Bufaransa i Kigali ifungwa, umubano wose hagati y’u Rwanda n’iki gihugu urahagarara. Uyu mwanzuro waciye igikuba mu bihugu byahoze bikolonizwa n’u Bufaransa, byose bitangira kubarira iminsi ku ntoki biti baraje bamwivugane, u Rwanda rufatirwe ibihano cyangwa se rusubire mu ntambara. Yewe na bamwe mu baturage b’abanyarwanda bari bahangayitse. Muri ibi byose nta na kimwe cyabaye.

    Ahubwo Paul Kagame yabaye Umuyobozi w’Ikirangirire mu miyoborere ya Afurika. Yatanze ubufasha bwa gisirikare kuri bagenzi be bo ku muganane by’umwihariko abo muri “Francophonie”. Yohereje ingabo muri Côte d’Ivoire na Haiti, yoherereza abajyanama b’abanyarwanda uwari Perezida mushya wa Benin. Yongera kugarura Maroc mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, yubaka ubushuti na Ali Bongo wa Gabon hamwe na Idriss Deby wa Tchad uherutse gupfa. Nyuma y’uko u Bufaransa bunaniwe kugira icyo bukora muri Centrafrique, Paul Kagame yohereje ingabo gushakira icyo gihugu amahoro no kurinda Perezida n’abandi banyacyubahiro.

    Nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kigali, Ali Bongo yatangaje ko afite gahunda yo gushyira Gabon mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza ndetse agategeka ko Icyongereza cyigishwa mu mashuri abanza. Professor Alpha Condé wabaye umunyeshuri wa ‘La Sorbonne’, yashimangiye ko afata Paul Kagame nk’urugero rw’imiyoborere myiza. Mu myaka ibiri ishize mu iserukiramuco rya FESPACO muri Burkina Faso, Paul Kagame yatumiwe na Perezida wari watowe Roch Kaboré nk’umushyitsi w’icyubahiro muri iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya 26.

    Nyuma gato, abayobozi bo muri Afurika bamutoreye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibikorwa byo kuvugurura inzego zawo, ari naho yahereye ashyira imbaraga mu bijyanye n’amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika. Akunzwe cyane n’urubyiruko rwa Afurika, rwagiye rumutora ubutitsa nk’Umunyafurika w’umwaka.

    Ni nk’aho abakuru b’Ibihugu bya Afurika babwiye u Bufaransa bati ‘Turambiwe ibiganiro byanyu bya Demokarasi. Turashaka imiyoborere ya Perezida Kagame’.

    Uko iminsi yicuma, ubushobozi bwa Perezida Kagame bwashyize igitutu ku Bufaransa.

    -  Inkubi y’agahenge

    Inkubi yatangiye guhuha ubwo Nicolas Sarkozy utari umuntu utsimbarara cyane ku mahame ndetse utari ufite politiki nk’iya François Mitterrand yafataga ubutegetsi. Sarkozy, umuhungu w’umwimukira w’Umuyahudi, we yumvise ko nta nyungu zo guhishira ibyaha byakozwe n’abari abanyapolitiki bahanganye.

    Nicolas Sarkozy yabaye Perezida wa mbere w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse atangaza ko ari intangiriro y’ijambo ryo kwicuza. Gusa umuhate we wakomwe mu nkokora ubwo indi ntumwa ya Mitterrand, François Hollande, yamusimburaga igasubukura politiki ishaje yo mu bihe bya Jenoside.

    Gusa umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa warushijeho gutanga icyizere mu minsi mike ishize, ubwo umugabo ukiri muto wize iby’amabanki yazaga agahindura byinshi muri politiki y’u Bufaransa ishaje. Emmanuel Macron yahinduye urubuga rwa politiki ashyira mu myanya abantu bato b’abahanga mu by’ikoranabuhanga n’abaturutse muri sosiyete sivile, yagiye igaragaza gushyigikira guverinoma iyobowe na FPR.

    Abafaransa bagifite imyumvire ishaje bagumye mu gisirikare no mu Nteko Ishinga Amategeko aho birirwa mu kwirema agatima no kugerageza kugarura agaciro u Bufaransa bwatakaje muri Afurika.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko basazwe n’umujinya maze bangira Komisiyo ya Duclert kugera mu bubiko bwayo bw’inyandiko (ibi ndaza kubigarukaho), ndetse mu kwezi gushize kwa Mata ku wa 21 nyuma y’ishyirwa hanze rya raporo ya Duclert yagaragaje uruhare rukomeye kandi ntagereranywa rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikanenga ibikorwa by’igisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda mu 1994, Abajenerali 20 bahoze mu gisirikare batunguye buri wese ubwo basinyaga inyandiko y’iterabwoba ko igisirikare gishobora guhirika ubutegetsi ‘niba abasivili batabashije kugarura agaciro u Bufaransa bwatakaje.’ Iyi ngingo yo irahambaye, ndabasangiza inkuru yatangajwe na kimwe mu binyamakuru bya kera: Valeurs Actuelles’.

    Muri make, bitandukanye n’Ingabo z’u Rwanda, igisirikare cy’u Bufaransa cyo si ingabo zishyira imbere inyungu z’igihugu. Kimwe n’ibigo byinshi mu Bufaransa, gishyira imbere igikundiro cyacyo aho kurebera ibintu mu ishusho ngari y’inyungu z’Abafaransa.

    Mu by’ukuri, kuba u Bufaransa bwagira ijambo muri Afurika ntibyagerwaho butavuga rumwe n’u Rwanda, kandi u Bufaransa budafite Afurika buzahinduka nka Portugal mu gihe kitageze no ku myaka icumi: Yahoze ifite ibihugu ikoloniza none uyu munsi ihabwa inkunga n’ibihugu bikize yakolonizaga, nka Angola na Brésil. Ni nk’iyi nyandiko, nubwo yari mu Cyongereza [yashyizwe mu Kinyarwanda nyuma] ifite byinshi ivuze ku basomyi b’Abafaransa kurusha Abanyarwanda.

    Kabone nubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa n’Igisirikare byinangiye, ntabwo byakomye mu nkokora umugambi wa Emmanuel Macron, ujyanye n’imiyoborere igezweho n’iganisha ku iterambere ya Papa Francis. Mu by’ukuri, ntabwo byari bigoye kubona ko Papa ukiri muto na Perezida w’u Bufaransa w’umujene bazahuza na Perezida Kagame.

    Papa yatumiye Perezida w’u Rwanda i Vatican ndetse asaba imbabazi mu izina rya Kiliziya, arangije atoranya Musenyeri Antoine Kambanda warokotse Jenoside nka Cardinal wa mbere w’Umunyarwanda, ibi byabaye mu gihe u Bufaransa na bwo bwashyigikiye Louise Mushikiwabo na we warokotse Jenoside kugira ngo atorerwe kuyobora Francophonie.

    Hamwe n’abarokotse Jenoside bari ku ruhembe, Kiliziya Gatolika yashushe n’iciye ukubiri n’ingengabitekezo ya Jenoside no kwibasira abarokotse, byari byarabaye kidobya kugeza icyo gihe.

    Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ry’abanyamateka riyobowe na Prof Vincent Duclert kugira ngo rikore ubushakashatsi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda na rwo rwari rwahaye ikigo cyo muri Amerika, Muse and Levy Firestone inshingano nk’izo.

    Raporo zombi (Duclert na Muse) zasoje zigaragaza ko ‘u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yagaragaraga’ ariko zisoza ziterekanye ‘uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa’ – birumvikana kuko byari bigamije ko habaho ubwiyunge mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka.

    Ku wa 9 Mata 2021, Umufaransa Prof Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, yashyikirije Perezida Kagame raporo y’ibyarivuyemo yerekana ko igihugu cye cyayishyigikiye buhumyi

    Gusa mu buryo bw’amategeko, raporo zombi zakoze akazi kazo kandi zitanga ibimenyetso bihagije ku rukiko mpuzamahanga urwo ari rwo rwose ngo rube rwatera indi ntambwe. Cyane ko nko mu idosiye y’ “Akazu”, ICTR yanzuye ko uruhare rutaziguye rudasaba ko habaho ubushake.

    Mu yandi magambo, u Bufaransa ntibyagomberaga ko bugira ubushake bwo kwica Abatutsi, niba bwarashyigikiye abicanyi bubizi bivuze ko bwagize uruhare. Ni kimwe n’ibya ruharwa mu gutera inkunga Jenoside, Kabuga Felicien, wafashwe nyuma y’imyaka 26 ariko bitunguranye akagaragara mu rusisiro rw’i Paris, agafatwa na Interpol na Polisi y’u Bufaransa.

    Guverinoma y’u Bufaransa n’iy’u Bubiligi zashyizeho itegeko rihana abapfobya, ndetse zitangaza itariki ya 7 Mata nk’iyo gusubiza amaso inyuma hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi hanyuma muri Gashyantare 2020 bwa mbere mu mateka y’itangazamakuru ry’u Bufaransa, umunyamakuru Natasha Polony yakurikiranyweho n’urukiko gupfobya Jenoside nyuma yo kuvugira kuri radiyo ko Jenoside ari umugambi w’abanyabyaha warwanyaga abandi banyabyaha. Iburanishwa rye riteganyijwe ku wa 26 Gicurasi 2021.

    Hanyuma rero, haje kugerwaho umwanditsi w’Umufaransa wamenyekanye Patrick de Saint-Exupery, wamuritse igitabo cye ‘La traversée’ cyamagana ibinyoma byakwirakwijwe bya Jenoside ebyiri. Nyuma y’igitabo cye cya mbere, ‘l’Inavouable’ cyerekanye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘La Traversée’ cyacukumbuye ibivugwa kuri Jenoside yakorewe Abahutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uyu munyamakuru ukora inkuru z’intambara yakoreye urugendo ahantu hose hakandagiye impunzi z’Abahutu hose muri Congo, abaza abaturage, asanga nta cyemeza ko habayeho ubwo bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abahutu. Yanzuye ko ibivugwa ari ibinyoma byashyizweho kugira ngo bihume amaso abantu ndetse bishingirweho kugira ngo bahakane Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma raporo ya Duclert na yo yafashe umwanzuro nk’uwo.

    Gusesengura mu buryi byimbitse muri ubwo buryo, kuri benshi bitakarira mu guhindura amagambo bayavana mu Gifaransa, bayashyira mu Cyongereza mu Rwanda no mu mahanga. Ku ruhande rwanjye, ni ingenzi cyane gufata uyu mwanya nkagaragaza ko u Bufaransa busa n’uburi kwitandukanya n’abakoze Jenoside. Ibi bivuze ko abari bishingikirije ubufasha bw’u Bufaransa ngo bahakane Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kujya imbere y’ubutabera vuba.

    Gusa u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birasa n’aho byasimbuye u Bufaransa na Kiliziya Gatolika muri uwo mwanya, bakora amatangazo ariho ngo ‘Jenoside y’Abanyarwanda.’ Ambasaderi mushya wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye Linda Thomas-Greenfiel wari mu Rwanda mu 1994 wagiye ukunda no gutanga ubuhamya bw’ukuntu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bisa n’aho yibagiwe uko ayita…

    Paul Kagame ari i Paris mu nama yiga kuri Sudani no ku bukungu bwa Afurika kandi Emmanuel Macron ategerejwe i Kigali muri uku Kwezi kwa Gicurasi 2021. Ruzaba ari uruzinduko rwa kabiri Perezida w’u Bufaransa asuye u Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye Gusa ikibazo cyo gukomeza kwibaza ni : Ese Emmanuel yaba azashira ubwoba ku bw’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu Bufaransa mu 2022 hanyuma avugire i Kigali imbwirwaruhame irimo amagambo yo kwicuza? Igisubizo ni mu minsi mike…

    Bamwe mu bagize igisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida Paul Kagame aheruka kwakirwa na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Perezida Kagame ku wa 20 Werurwe 2017 yagiriye uruzinduko i Vatican, yakirwa na Papa Francis. Rwahinduye byinshi hagati y’u Rwanda na Vatican

  • CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere yatakambiye urukiko asaba kuburana adafunze –

    CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric wari umuyobozi wungirije ndetse na Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer), bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Uko ari batatu bitabye Urukiko baturutse muri Gereza ya Nyanza aho bafungiye by’agateganyo. Ni urubanza bajemo bunganiwe n’abanyamategeko rukaba ruri kuburanishwa n’inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, bose uko ari batatu bibukijwe ibyaha bakekwaho n’Ubushinjacyaha uko ari bitatu gusa abaregwa bo bavuze ko ari bibiri kuko ari byo biri muri dosiye. Icyaha cyo kwiba cyangwa ubujura ndetse n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo. Icyaha cyo kwiyitirira imyirondoro itari iyabo bavuze ko ntakiri muri dosiye.

    Ubwo Umucamanza yari ahaye umwanya abaregwa, bahise bagaragaza inzitizi bavuga ko icyaha bakoze atari gatozi kuko ari ubufatanyacyaha. Babwiye urukiko ko icyaha cyabazanye mu rukiko cyakozwe n’uwitwa Aman Olivier kuko ari we wakoze icyaha cy’ubujura no kwiba uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere.

    Uyu witwa Aman Olivier n’ubundi afungiye muri gereza ya Nyarugenge aho n’ubundi yari yahamijwe icyaha cy’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga.

    Abaregwa basabye urukiko ko uyu Olivier yazanwa mu rubanza akaza mu itsinda ry’abaregwa aho kuba umutangabuhamya w’ubushinjacyaha.

    Urukiko rwasabye ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri izo nzitizi, maze ubuhagarariye avuga ko Aman Olivier bumufata nk’umutangabuhamya kuko nubwo ari we wakoze icyaha cyo kwiba yashyizweho igitutu n’uwari umuyobozi wa gereza akabikora atari we biturutseho.

    Ikindi ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Aman Olivier atigeze agora inzego haba mu iperereza kuko yemeye ibyo yabazwaga byose ariko agaragaza ko yashyizweho iterabwoba na Kayumba wari umuyobozi wa gereza.

    CSP Kayumba yavuze ko nta terabwoba yashyize kuri Olivier kuko nta bimenyetso abitangira, kandi ngo bibaye ariko byagenze Olivier yagakwiye kuza mu rukiko akabimushinja aho kugira ngo bibe iturufu y’ubushinjacyaha.

    Uyu mugabo wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge yavuze ko atari kumushyiraho igitutu ngo n’aba bandi bareganwa bakimushyireho.

    Nyuma y’isaha humvwa impande zombi urukiko rwagiye kwiherera rugaruka rwanzura ko Aman agomba kuzaza mu rukiko akuburana hakurikijwe icyo amategeko ateganya. Umucanza yavuze ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki 11 Kamena 2021, i saa mbiri za mu gitondo.

    Abaregwa batakambiye urukiko…

    Ubwo umucamanza yari amaze kuvuga itariki urubanza ruzasubukurirwaho, abaregwa basabye urukiko kubaha ijambo maze CSP Kayumba avuga ko basaba kurekurwa bakaburana badafunze.

    Abaregwa bavuze ko ubwo baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko batarekurwa kuko hagikorwa iperereza.

    Basabye ko barekurwa by’agateganyo kuko iperereza ryarangiye kandi imiryango yabo iri mu kaga kuko batari gukora. Bavuze ko badashobora gutoroka ubutabera.

    Umucamanza yavuze ko iki cyemezo ku kuba barekurwa by’agateganyo kizafatwaho umwanzuro tariki 26 Gicurasi 2021.

    Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’imfungwa

    Muri Mutarama 2021 ni bwo uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n’imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

    Bugingo abisabwe n’Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ijya kugurirwaho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw’ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko ari bo baguriyeho ibyo bintu. Bakoreshaga sim cards z’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

    Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), ngo yamusabye ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitakunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye kuri internet.

    Icyo gihe ngo ni bwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hanagurwa telefone ya SAMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, jus n’ibindi muri sosiyete yitwa ‘’VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa n’umunyamabanga witwa Uwamariya Marguerite abigeza kwa CSP Kayumba.

    CSP Kayumba yageze mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu 2014, aho yari avuye muri RDF. Mu 2014, yabanje gukora mu iperereza muri RCS, nyuma aza kugirwa Umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, aho yavuye ajya kuyobora iya Nyarugenge iri i Mageragere.

    CSP Kayumba n’abo baregwa hamwe ubwo bari bahagaze imbere y’urukiko

    Abaregwa basabye ko urukiko rwafata umwanzuro vuba ku ifungurwa n’ifunga ryabo ry’agateganyo kuko rimaze igihe

    Ubwo bari basohotse mu rukiko

    Kayumba na bagenzi be bafungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyanza

  • REG yaburiye abiba amashanyarazi n’abangiza imiyoboro yayo –

    Mu bugenzuzi busanzwe bukorwa na REG ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu Cyumweru gishize gusa uhereye tariki 11-17 Gicurasi 2021 abantu batanu barafashwe muri Gicumbi na Kicukiro bakekwaho ubujura bw’amashanyarazi.

    Tariki 12 na 13 Gicurasi babiri bafatiwe mu cyuho i Gicumbi bakoresha mubazi (Electrical meter) itishyura amashanyarazi, naho tariki 14 Gicurasi abandi batatu barafatwa muri Kicukiro nabo bakoresha amashanyarazi atanyura muri mubazi.

    Prosper Mubera, ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG n’afatanyabikorwa, avuga ko mu gihe REG ikomeje kugenda igera ku ntego zayo zo kugeza amashanyarazi kuri bose, hakiri igihombo iterwa n’abakomeje kwangiza ibikorwaremezo yubaka.

    Ati “hari aho mujya mwumva bitwikira ijoro bagakata insinga, abandi bakangiza ibyuma bigize amapiloni, hakaba yewe n’abica ingufuri za “cabines” bakiba ibikoresho bizigize. Ibi uretse kuba bituma amashanyarazi abura mu gace byakozwemo, ariko binateza igihombo kuko tuba tugomba kubisimbuza kugira ngo abafatabuguzi bacu basubirane umuriro”.

    Avuga ko hari benshi bamaze gufatwa kandi ko ubu bujura buhanwa n’Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº 21/2011 ryo kuwa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu.

    Ati “Hari n’abo tujya dufata dufatanyije n’inzego z’umutekano harimo n’abo duheruka gufata muri Gicumbi na Kicukiro bakoresha amashanyarazi atishyurwa, hari n’abandi bajya aho turimo kubaka imiyoboro bakiba ibikoresho bibitse hafi aho abatekinisiye bacu baba bifashisha bubaka. Abo bose barahagurukiwe kandi bazajya bahanwa nk’uko amategeko abiteganya”.

    Ababyiba akenshi babigurisha mu “nyuma”

    Mubera yavuze ko abiba ibi bikoresho akenshi babijyana kubigurisha ku maduka agura ibyuma bishaje bizwi ku izina ry’inyuma.

    Ati “Tugura insinga zimeze neza abo bajura bakaziba, bakazishishura bakajya kugurisha umuringa w’imbere (copper) mu nyuma. Aha ni naho duhera dusaba abagura izi nsinga ko nabo bareka gutiza umurindi ibikorwa bigayitse. Uwabona umuntu wese azanye umuringa wavuye ku nsinga akwiye kugira amakenga akatumenyesha tugakurikirana.”

    Yavuze ko abiba izi nsinga biba izimanitse ku miyoboro ndetse bagacukura n’iziri munsi y’ubutaka. Avuga kandi ko hari n’abadatinya kujya ku nkingi mwikorezi (piloni) bagakata ibyuma bizigize.

    Mubera yavuze ko ipiloni imwe iba ifite agaciro k’amafaranga angana na miriyoni 50 kugeza kuri 60 ariko ngo iyo bayishenye amashanyarazi anyuzwa kuri iyo piloni arahagarara, ndetse n’imirimo ikenera ingufu z’amashanyarazi igahagarara.

    Ati “Iriya piloni ifashe umuyoboro urimo amashanyarazi iramutse ihirimye, byakwangiza byinshi ndetse bigateza n’impanuka zavamo inkongi n’urupfu. Ziriya nsinga ziba zirimo amashanyarazi menshi ku buryo aho zagwa zateza ibibazo. Turasaba umuntu wese wabona abakata ibyuma byo ku mapiloni asabwa kwihutira kutumenyesha cyangwa akabwira inzego z’umutekano, kuko uretse kuba yibye, aba ashyize abaturage bari hafi aho mu kaga gakomeye”.

    Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kurwanya ibi bikorwa bibi

    Mubera avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibi bikorwa byangiza umutungo w’igihugu kuko uretse kuba bidindiza iterambere bikanateza igihombo, bishobora no kuvamo impanuka zikomeye.

    Ati“Umuntu wibye urusinga arusiga rushinyitse ku buryo uwakoraho cyangwa uwakandagiraho umuriro wamufata. Uretse n’ibyo kandi, bituma abantu babura umuriro. Buri wese afite uruhare mu kurwanya ibi bikorwa, akatumenyesha cyangwa akamenyesha inzego z’umutekano zimwegereye”.

    Yasabye abaturage kutareberera ngo batize umurindi cyangwa ngo bifatanye n’abakora ibyaha nk’ibyo, ahubwo ko bagomba kwirinda ubujura bakitandukanya n’ababikora ndetse bakagaragaza aho bikorerwa n’aho babihisha.

    Ati “Uwabona umuntu wese ari mu muyoboro cyangwa afite ibikoresho byakuwe ku muyoboro w’amashanyarazi akamukemanga azihutire kutumenyesha cyangwa kumenyesha inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zimwegereye. Dusigasire ibikorwaremezo Leta yubatse kuko nitwe bifitiye akamaro”.

    Abibye insinga barazishishura bakagurisha umuringa w’imbere

    Ibi byumva bifata insinga ku miyoboro nabyo biri mu bikunze kwibwa

    Imwe muri cabines zibwemo ibikoresho

    Insinga zo munsi y’ubutaka nazo hari abitwikira ijoro bagacukura bakazikata

    Ipiloni imaze gukatwaho ibyuma isigara inaganitse hejuru

    Izi piloni hari abitwikira ijoro bagakata ibyuma bizigize

  • Abanyarwanda bane bagiye gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare muri Amerika –

    Missouri Militaly Academy ni ishuri ryigenga ryo ku rwego rw’ayisumbuye muri Amerika ryashinzwe mu 1889 rikaba riherereye mu mujyi wa Mexico, ryakira abana b’intyoza b’abahungu gusa kandi bakiga bacumbikiwe.

    Abarangije amasomo muri iri shuri batsinze ku kigero cyo hejuru (Distinction) nk’uko byagenwe n’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe umutekano, boherezwa kwiga mu mashuri ya gisirikare akomeye nka ‘U.S. Military Academy’, ‘Naval Academy,’ ‘Air Force Academy’, na ‘Coast Guard Academy.’

    Mu butumwa iri shuri ryatangaje rubinyujije kuri Twitter, buvuga ko mu biteguye gukora ‘Graduation’ harimo Abanyarwanda bane aribo Cadet Bruno Migaruka Kuzwayezu, witegura kwinjira muri kaminuza yitwa Embry-Riddle Aeronautical University na Cadet Kenny Kazoora uzajya muri Lincoln University.

    Hari kandi Cadet Edwin Kagame uzakurikirana amasomo muri Lincoln University na Cadet Fred Bryan Intwali witeguye kujya muri Kennesaw State University.

    Abandi banyeshuri bazarangiza amasomo muri iyi shuri biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Georgia, Texas. Hari kandi bo mu bihugu nka Mexique, Mongolia na Thailand.

    Missouri Military Academy yashinzwe mu 1889 ku butegetsi bwa Guverineri wa Missouri witwaga Charles Hardin. Inyubako zaryo za mbere zangijwe n’inkongi mu 1896 maze mu 1900 ryongera gusanwa bigizwemo uruhare n’ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Mexico.

    Cadet Fred Bryan Intwali witeguye gukomereza amasomo muri Kennesaw State University

    Cadet Kenny Kazoora uzakomereza muri Lincoln University

    Cadet Edwin Kagame uzakomereza amasomo muri Lincoln University

    Cadet Bruno Migaruka Kuzwayezu aritegura kwinjira muri kaminuza yitwa Embry-Riddle Aeronautical University

  • Nyaruguru: Uko abangavu barenga 240 bagaruriwe icyizere cy’ubuzima nyuma yo guterwa inda imburagihe –

    Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa abo bangavu baregerewe baraganirizwa, bafashwa no gusubira mu buzima busanzwe kuko abenshi bari barahuye n’ihungabana bitewe n’ibibazo bahuye nabyo byo gutwita imburagihe.

    Mu bangavu 265 batewe inda imburagihe kuva muri Mutarama 2020, abagera ku 117 bari kwiga imyuga itandukanye, 12 basubijwe mu ishuri, 114 barangije kwiga imyuga bahabwa n’ibikoresho naho 22 baracyari mu rugo kuko babyaye vuba.

    Bamwe muri abo bangavu bo mu Murenge wa Rusenge bishyize hamwe ari 20 nyuma yo kwiga umwuga wo kogosha no gutunganya umusatsi, bashinga salon de coiffure mu Kagari ka Mariba kuko bari bahawe ibikoresho na Plan Rwanda International.

    Mutuyimana Adelphine uyobora itsinda ryabo avuga ko bakimara guterwa inda bahuye n’ubuzima bushaririye, ariko nyuma yaho bamaze kwigishwa imyuga bagahabwa n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa ubuzima bwongeye kuba bwiza.

    Ati “Batwigishije imyuga ku buryo ubu nzi gusuka no kogosha abantu bose. Ubuzima bwarahindutse kuko nsigaye mbanye neza n’ababyeyi mu rugo, umwana wanjye mubonera ibimutunga n’ibikoresho akeneye. Icyizere cy’ubuzima cyaragarutse kandi gutwita nabikuyemo isomo, nta musore cyangwa umugabo wakongera kunshuka.”

    Nyirahabineza Veronique na we yatewe inda imburagihe afite imyaka 17 y’amavuko. Yabanje kubaho mu buzima bubi kuko yari imfubyi, ariko nyuma yo kwigishwa umwuga wo gutunganya umusatsi yongeye kugaruka icyizere cy’ubuzima.

    Ati “Plan Rwanda yaje gushaka abana bahuye n’ibibazo bashaka kwiga imyuga, nanjye ngira amahirwe baramfata. Tumaze kwiga baduha ibokoresho byo gushinga salon. Ubu tubona amafaranga ku buryo ntabura isabune n’amavuta n’imyenda by’umwana ariko ntarabasha kwiga umwuga nari mu gahinda n’ubwigunge.”

    Aba bangavu bavuga ko no muri iki gihe bagihura n’ibishuko by’abagabo bashaka ko baryamana, ariko bakabangira bitewe n’amasomo bigishijwe.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko gufasha abangavu batewe inda imburagihe bijyana no gukurikina abagabo bazibateye kugira ngo babiryozwe.

    Ati “Hari abo RIB iri gukurikirana twayishyikirije kandi ntituzihanganira umuntu wese uhohotera umwana.”

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abagabo 97 bari gukurikiranwa mu butabera kuko bakekwaho gutera inda abangavu naho abandi baracyashakishwa.

    Bakimara kwigishwa kogosha no gutunganya umusatsi bahawe ibikoresho byo gushinga Salon de Coiffure

    Mutuyimana Adelphine uyobora itsinda ryabo avuga ko bamaze kwigishwa imyuga bagahabwa n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa ubuzima bwongeye kuba bwiza

    Nyuma yo gushinga salon de coiffure ubuziama bw’abo bangavu bwahindutse bwiza

    [email protected]


  • Uwari umunyamakuru wa Radiyo Rwanda muri batatu bakekwaho uruhare muri Jenoside batahuwe mu Bufaransa –

    Uretse Hyacinthe Bicamumpaka umwe mu bakekwaho uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi binyuze mu mvugo ze zabibaga urwango, abandi ni Joseph Mushyandi na Anastase Rwabizambuga.

    Mushyandi Joseph, ni umunyamategeko ndetse mu gihe cya Jenoside niwe wayoboraga umuryango utegamiye kuri leta witwa Ligue Indépendante pour la Défense des Droits de l’Homme (LIDEL) wunganiraga MRND/CDR mu mategeko. Yamenyekanye cyane mu guhimba ibinyoma ku bwicanyi bwakorwaga na Leta ya Habyarimana akabugereka kuri FPR.

    Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside cyane cyane muri Kigali n’aho avuka mu yahoze ari komine Masango, ubu akaba ari mu Karere ka Ruhango.

    Anastase Rwabizambuga we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwarimu muri Kigali. Yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse mu 1999 ahindura amazina yiyita Anastase Rambier.

    Nta wari uzi aho aba bagabo baherereye, kugeza ku wa 19 Gicurasi 2021 ubwo umunyamakuru w’Umufaransa usanzwe ukora inkuru zicukumbuye,Théo Englebert yasohoraga inkuru yahaye umutwe ugira uti “Hutu Power yageze mu Bufaransa”

    Muri iyi nkuru uyu munyamakuru avuga ko Bicamumpaka w’imyaka 65 atuye mu majyaruguru y’u Bufaransa, aho yageze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mugabo yamenyakanye cyane kubera ijambo yavuze muri Kamena 1994 ubwo ingabo za Habyarimana zari zugarijwe ndetse zimaze kubona ko zizatsindwa urugamba.

    Médiapart yasubiye muri iyi mvugo ye aho yagize ati “Nubwo twatsindwa uru rugamba, tuzagaruka.” Muri iyi mvugo Bicamumpaka yakomeje avuga ko FPR izafata igihugu kimeze nk’ubutayu”. Nyuma y’iminsi 15 atangaje ibi nibwo yahise ajya mu Bufaransa.

    Akigera mu Bufaransa mu 1995, yabanje gutuzwa mu kigo cyakira abashaka ubuhunzi giherereye mu gace ka Saône-et-Loire.

    Uretse kuba akekwaho uruhare muri Jenoside Anastase Rwabizambuga, hagati ya 2015 na 2019 yabaye umuyobozi w’Ihuriro riharanira Demokarasi mu Rwanda (RDR) ryaje kwihuza n’indi mitwe basangiye ibitekerezo bakora ishyaka FDU-Inkingi.

    Médiapart yatangaje ko ubu uyu mugabo atuye i Paris mu gace kitwa Essonne, aho afite iduka ricuruza ibyuma by’imodoka.

    Abasirikare b’Abafaransa banyura ku gitero cy’Interahamwe mu gihe cya Jenoside mu Rwanda