Tag: featured

  • Yanyonzwe ashinjwa kwica, none hagaragaye ibimenyetso by’ukekwa ko ariwe mwicanyi w’ukuri –

    Mbere y’uko uyu mugabo yicwa mu 2017 yabwiye BBC ati “Amagambo mvuze mu gupfa kwanjye azahoraho, nk’uko nakomeje kubivuga: Ndi inzirakarengane.”

    Nyuma y’imyaka ine Ledell akatawe urwo gupfa aho byavugwaga ko ari we wishe Debra Reese mu 1993, abunganizi mu mategeko b’umuryango wa Ledell Lee bavuze ko ku ntwaro yicishijwe Reese hagaragaye ibimenyetso by’isanomuzi, DNA bidahuye n’ibya Ledell wahamijwe kumwica akanabyishyurira ubuzima bwe, ibi bikaba byongeye kuzamura ibibazo bishya ku kuba uyu mugabo yarahamijwe icyaha arengana.

    Uwari umwavoka wa Lee witwa Lee Short yabwiye CNN ati “Ntekereza ko iyo hagaragara ibi bimenyetso mbere y’uko Lee yicwa, ubu aba akiriho.”

    Abunganizi mu mategeko b’umuryango wa Ledell Lee bavuga ko ari agahomamunwa kubona umuntu yakwicwa ahamijwe icyaha nta bimenyetso simusiga byabanje kugaragazwa.

    Ibisubizo byavuye mu bizamini byakorewe mu misatsi itandatu yakuwe ahakorewe ibyaha, amaraso yabonetse ku ishati y’umweru yasanzwe yari aho, n’utundi tunyangingo tw’ubuzima twabonetse ku ntwaro yicishijwe Reese byose nta gihamya kigaragaza ko bifite aho bihuriye na Ledell Lee.

    Ibizamini bya DNA byafashwe muri Mutarama 2020 nyuma y’aho aba bunganizi batitirije ubuyobozi babusaba ko hakorwa iryo suzuma kugira ngo umuryango wa Ledell ubeho utekanye kandi uzi ukuri kuzuye ku birebana n’ikirego cyagejeje uwabo ku kubura ubuzima aho ibisubizo by’iri suzuma byabonetse mu kwezi gushize.

    Byari byasabwe mbere ko hakorwa ibyo bizamini ariko ubucamanza burabyanga buvuga ko ntacyo byendaga guhindura ku mwanzuro wafashwe.

    Umwe mu bacamanza baburanishaga icyo kirego, Herbert Wright, yashimangiye ko yemeranya n’umwanzuro wafashwe.

    Ati “Mu buryo bwuzuye ndahamanya n’icyemezo cy’inteko iburanisha ndetse n’imyanzuro y’inkiko.”

    Ledell Lee yanyonzwe mu 2017, kugeza ku mwuka we wa nyuma yavugaga ko arengana

  • Gardaworld yaguze ibigo bibiri bicunga umutekano mu Rwanda, isabwa guhanga udushya –

    Gardaworld yinjiranye imbaraga ku isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda, igura KK Security mu 2020, iyongera kuri Agespro yari yaraguze mu 2016, ariko ntiyahita ihindurirwa izina.

    Mu muhango wo gutangiza ibikorwa bya Gardworld mu Rwanda, Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishimwe Pacifique, yagarutse ku nyungu zo gushora imari mu Rwanda ndetse asaba Gardaworld guhanga udushya ku isoko ry’u Rwanda.

    Yagize ati “Mbanze mbashimire ku bwo gutekereza gushora imari hano mu Rwanda. U Rwanda ruzahora iteka rwugururiye amarembo buri kigo cyose gifite intumbero nziza. Nibyo turi mu bihugu biza imbere mu mutekano kandi ni impamvu nziza yo gushora imari mu gihugu. Ni amahirwe akomeye.”

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y’igihugu yo korohereza abashoramari ndetse n’umutekano uri imbere mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko kuba baraguze ibigo bibiri kandi byari bimaze kugira aho bigera bishimangira imbaraga bazanye mu isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda.

    Ati “Ibi biragaragaza ko turi kugera ku ntego twiyemeje muri Afurika, byaba mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, twishimiye gukomeza kwaguka kandi tuzakomeza kwagura umubano mwiza ku Rwanda n’abaturage barwo.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bazaharanira guteza abakozi babo imbere na cyane ko ikibazo cy’imibereho mibi mu bakozi bacunga umutekano cyakomeje kuvugwa mu minsi yashize.

    Yavuze ko bateganya kubongerera amahugurwa, gushimira abitwaye neza no kuzamura mu ntera abakozi babo, byose bigamije kubafasha kwita ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ari ryo pfundo ry’umusaruro mwiza utangwa n’umukozi.

    Gordaworld ikorera hirya no hino ku Isi mu bihugu 15, mu Rwanda ifite abakoze 3 700, ibizatuma iba sosiyete ya mbere mu zicunga umutekano mu gihugu.

    Uretse gucunga umutekano, iki kigo kinatanga serivisi zo kuzimya inkongi y’umuriro, ubufasha mu buvuzi, guhugura abantu ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, umutekano w’ingendo zo mu ndege, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

    Gardaworld yubatse ikibuga cy’umupira w’amaguru hafi y’ibiro byacyo mu Rwanda

    Gardaworld ifite abakozi bagera ku 3700

    Imodoka izajya yifashishwa mu mirimo itandukanye ya Gardaworld

    Umukozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishime Pacifique, yasabye Gardaworld guteza imbere udushya ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko bishimira kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y’igihugu gifite yo korohereza abashoramari

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Rwanda, William Gichohi, yavuze ko biteguye kuzatanga serivisi nziza

    Abakozi bitwaye neza bahembwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gukora neza

  • Abarimu basohorwaga mu mashuri bazizwa kuba Abatutsi; kimwe mu byagarutsweho hibukwa abakoreraga Minisiteri y’Uburezi –

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabunga kuri uyu wa 21 Gicurasi aho witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi n’abandi bayobozi batandukanye, ubimburirwa no gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri iyo Minisiteri, aho hafashwe n’umunota wo kubibuka.

    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko urwego rw’uburezi rwagize uruhare rukomeye mu gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, aho Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

    Mu bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango harimo n’uhagarariye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, Bimenyimana Valens, wavuze ko inzego z’uburezi zagize uruhare mu macakubiri y’amoko binyuze mu myigire n’imyigishirize.

    Ati “Repubulika ya mbere ihirikwa hajyaho repubulika ya kabiri, niho tubona uruhare rw’uburezi mu gucura, kwigisha no gukomeza ingengabitekerezo y’urwango ishingiye ku myumvire ya rubanda nyamwinshi na nyamuke.”

    Yongeyeho ko ivangura n’icengezamatwara mu bana b’abanyeshuri byiganje mu 1973 na nyuma yaho kandi ko kandi bikaba byaragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko Abanyarwanda bamwe ari bo bari barageze mu myanya ikomeye ya Leta bakica Abatutsi.

    Yanashimye abarimo Uwilingiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Uburezi, watangije gahunda yo kwiga hatitawe ku moko ariko bimukururira ibibazo kuko Leta itari ishyigikiye uwo mugambi.

    Jolgette Umuringa wari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango kugeza aho bashoboraga no gusohora mwarimu mu ishuri bamwita Umututsi, ndetse ko abarimu b’Abatutsi bakurwaga mu myanya, ndetse nawe bikaba byaramubayeho.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi, ndetse avuga ko ibintu byahindutse nyuma y’uko FPR ibohoye u Rwanda.

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko mu Rwanda rushya, Minisiteri ayoboye ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko, ku buryo ruzahangana n’ibibazo u Rwanda ruhanganye narwo.

    Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi ifite inshingano zikomeye zo kwigisha abana gukunda igihugu, kugiteza imbere ndetse no kukirinda.”

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta ya Habyarimana yari yaraheje urubyiruko rw’Abatutsi kuko babuzwaga kwiga mu mashuri, ariko ibi byarahindutse kuko abana bose b’u Rwanda ubu bemerewe kwiga nibura imyaka 12 y’ibanze.

    Minisitiri y’Uburezi yibutse Abatutsi 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi bayo

    Hacanywe urumuri rw’icyizere muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi

    Jolgette Umuringa yari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango

  • Mu masaha atatu, abantu 50 bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batambaye udupfukamunwa –

    Nk’uko bisanzwe ko Polisi igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe, mu Mujyi wa Musanze hari hamaze gufatwa abantu 50 barimo abatambaye agapfukamunwa n’abakambaye nabi, bajyanwa muri Stade kwigishwa no gucibwa amande.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye abaturage kutirara na gato kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bigasubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Ingamba zo kwirinda Covid-19, zirakomeje kuko yo iracyahari kandi ihitana n’ubuzima bw’abantu murabibona, turasaba abaturage kutirara na gato bubahirize amabwiriza yatanzwe kuko iyo bitubahirijwe dushiguka icyorezo cyakwirakwiye bigatwara imbaraga nyinshi mu kukirwanya ndetse kigatwara n’ubuzima bw’abaturage.”

    “Ntabwo tuzemera ko dutsindwa kubera uburangare bwagaragara, ingamba zirazwi uzirenzeho turamwigisha ariko tukanabahana kuko abenshi barabizi ni uko haba habayeho kudohoka kandi ntawe tuzemerera ko adusubiza inyuma ku ntambwe zo kwirinda twari tugezeho.”

    Mu mpera za 2020 no mu ntangiriro z’uyu mwaka, Akarere ka Musanze kari mu bihe bidasanzwe kubera ubwiyongere bw’ubwandu.

    Mu Mujyi wa Musanze haracyagaragara abantu batambaye udupfukamunwa

  • Amerika yahaye u Rwanda imashini ifasha abaganga kuvura COVID-19 –

    Mu itangazo Ambasade ya Amerika mu Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Gicurasi 202, yavuze ko iyo mashini igendanwa ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw, izatanga ubufasha bwihuse mu kongera ubushobozi bw’ibitaro bwo gusuzuma no kuvura abarwayi ba COVID-19, muri ibi bihe Akarere ka Karongi gakomeje guhangana n’icyorezo.

    Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, wari uyoboye itsinda ryajyanye iyo mashini i Karongi yavuze ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi.

    Yagize ati “Amerika n’u Rwanda bifite ubufatanye bukomeye mu bikorwa bijyanye n’ubuzima rusange kandi bufasha mu gukiza ubuzima bwa benshi; tukaba twizera ko iyi mashini igezweho izifashishwa aho ikenewe cyane hose.”

    Byitezwe ko iyo mashini izafasha Ishami rishinzwe abarwayi b’indembe (ICU) kuri ibyo bitaro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukankusi Vestine, yavuze ko iyo mashini izafasha kurushaho mu kunoza serivisi z’ubuzima ku batuye mu Ntara y’Uburengerazuba bose.

    Ati “Twishimiye cyane kwakira iyi mashine ya X-ray ivuye muri Ambasade ya Amerika. Izafasha ibitaro bya Kibuye gutanga serivisi z’ubuzima zinoze kurushaho ku barwayi bo mu Ntara y’Uburengerazuba bose.”

    Usibye gufasha gusuzuma abarwayi ba COVID-19, X-ray izanafasha mu gusuzuma izindi ndwara z’ubuhumekero no kugeza ubufasha ku barwayi barembye mu gihe gikwiriye.

    Hatangajwe ko ari iya mbere ije ikaba izakurikirwa n’izindi zizahabwa ibitaro bitandukanye mu Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, binyujijwe mu Kigo cya Gisirikare cya Amerika gikorera muri Afrika (AFRICOM), ku bufatanye n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubutabazi (US OHDACA).

    Nyuma yo gutanga imashini Ambasaderi Vrooman yanajyanye n’abahagarariye ibigo nderabuzima n’ubuyobozi bw’ibanze gusura inyubako nshya yakiririrwamo indembe ku bitaro bya Kibuye.

    Uretse iyi mashini yatanzwe, Ikigo cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyateye inkunga ibitaro bya Rwamagana, Kibungo na Nyagatare mu kurwanya COVID-19 kinatanga imashini zongerera abarwayi umwuka ku bitaro bya Kibuye.

    Ni ibikorwa byose biva mu nkunga yatanzwe umwaka ushize ya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Imashini yatanzwe uyu munsi ni imwe mu nkunga Leta ya Amerika yahaye u Rwanda irenga miliyari 17 Frw yashowe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

    Iyi nkunga yafashije kandi kubaka ubukarabiro bw’intoki hirya no hino mu gihugu, ifasha mu itumanaho rusange rikangurira abaturage kwirinda COVID-19, guhugura abakozi, gukurikirana abarwayi, ibikoresho byo muri laboratwari; imashini zongerera abarwayi umwuka, izifashishwa mu gukurikirana abarwayi, ibitanda by’abarwayi, kubaka ibyumba bifasha indembe, ibikoresho bifasha mu kwirinda indwara zandura, imiti, amasabune n’ibikoresho birinda abaganga n’abaforomo kwandura.

    Imashini yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni 44 Frw

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko ubufatanye bw’icyo gihugu n’u Rwanda bukiza ubuzima bwa benshi

  • Ishavu ku bagore b’i Musanze basaziye mu buharike –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko muri aka karere ka Musanze hari abagabo bafite abagore barenze umwe kandi ko ari kimwe mu biteza amakimbirane yo mu miryango akigaragara muri aka karere.

    Uwamahoro Claudine w’abana barindwi yagize ati “Nk’ubu njye twabyaranye abana barindwi mu myaka 15 tumaranye ariko tutarasezeranye. Ntiyari kunta ngo ajye gushaka uwo wundi na we bamaze kubyarana abana barindwi ngo yibagirwe kujya anahahira abana be ngo ni uko tutasezeranye. None se nabona icyo kubagaburira nkanabona amafaranga y’ishuri ryabo?”

    Mukamana Florence w’abana batanu we avuga ko abana be n’aba mukeba we bahora bashyamiranye kubera imitungo.

    Ati “ Umugabo yaramparitse tumaranye imyaka 20 ajya gushaka undi kandi dufitanye abana icyenda. Ubu rero ikibazo gihari ni uko bahora bapfa imitungo umwe ngo hano ni mu kwanjye n’undi ngo ni mu kwanjye. Aba avuga ngo agiye gushaka undi, ubu se murabona atari ikibazo?”

    Mukamana Nadège w’imyaka 56 ufite abana umunani. Ahamya ko kuva umugabo we yamuharika hari nshingano nyinshi yirengagije atacyuzuza kandi zimureba.

    Ati “None se wavuga ko ubayeho neza umugabo ataguhahira ari wowe wirirwa ujya guhigira abana icyo barya? Umugabo yashatse undi ubu amaze kumubyarira abana batandatu, wenda ibyo simbyanze ariko ikibazo ni uko atajya yibuka ko nanjye namubyariye ngo abahahire. Ni ukuza aje gutongana gusa.”

    Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, na we yemeza ko iki kibazo cy’abantu bamaze igihe babana n’abagabo batasezeranye gihari, kandi ko gihangayikishije.

    Ati “ Icyo kibazo kirahari ariko abenshi batasezeranye baje no guharikwa ni abakuze baba barasezeranye mbere bakabyarana hari n’imitungo bashakanye. Abo nibo turi kugenda dufasha kugira ngo basezerane n’ubwo baba bakuze, tubabwira ko bagomba gushaka umugore umwe kandi bagasezerana kugira ngo tutazagwa muri ibyo bibazo abakuze bari kugaragaza.”

    Meya Nuwumuremyi yasabye abaturage ko umugabo aba agomba kugira umugore umwe n’umugore na we agashaka umugabo umwe kandi bagasezerana kubera ko iyo bashaje batarasezeranye biba ikibazo kuri bo no ku bana babo, no ku gihugu muri rusange.

    Abagore baharitswe muri Musanze bagaragaje ko bibagiraho ingaruka zirimo no kurera abana bonyine

  • RSSB yibutse abari abakozi ba CSR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RSSB giherereye mu Mujyi wa Kigali, ukaba wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho hitabiriye abakozi bahagarariye abandi.

    Abitabiriye basobanuriwe agaciro ko kwibuka ndetse basabwa kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’agaciro ariko kwibuka kwiza ari ukwiyubaka no kubaka igihugu.

    Ati “Kwibuka ni uguhozaho, ni ngombwa ko dufata umwanya nk’uyu mu minsi ijana tukibuka bagenzi bacu bazize uko baremwe. Ni ngombwa ko twibuka ndetse twiyubaka kandi dukomeze abacitse ku icumu. Kwiyubaka ni byo bikwiye kudutera ishema.”

    Yakomeje asaba abitabiriye uyu muhango gufata iya mbere mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside kuko bashobora gusubiza u Rwanda ahabi.

    Ati “Nabasabaga ko ‘Never Again’ ijyana n’ibikorwa birimo kurwanya abahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kubyinjiza mu bandi. Ntabwo dukwiye kwihanganira na gato uwashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda n’igihugu cyacu muri rusange yifashishije amacakubiri.”

    Dr.Gasana Jean Damascène watanze ikiganiro nk’intumwa ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yagaragaje uburyo Jenoside yateguwe asaba abakozi ba RSSB gutanga amakuru kuri Jenoside mu rwego rwo kwigisha urubyiruko.

    Ati “Umuntu warokotse Jenoside agomba gutanga ubuhamya kuko bugomba kwigisha abandi, hari ibyo wabonye, hari ibyo wumvise, ayo mateka arakenewe kugira ngo yigishe rwa rubyiruko n’abana b’ejo hazaza.”

    Yakomeje asaba abantu bose kutarebera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Dufatanye turwanye ingengabitekerezo dukoresheje ibyo dufite, ushobora gusubiza umwe wanditse kuri twitter ahakana Jenoside cyangwa afite ingengabitekerezo cyangwa ukandika ibintu byiza uzi ku Rwanda.”

    Ku ruhande rw’uwari ahagarariye imiryango y’abari bafite ababo bakoraga muri CSR bazize Jenoside, Gasana Adelaide, yashimiye RSSB uburyo iha agaciro ababo bazize uko baremwe.

    Ati “Turashimira RSSB uburyo baduhaye umwanya ngo twibuke abacu ni ibyo gushima. Nasaba abacitse ku icumu rero ko dukwiye kwiyuka kuko abatwiciye abacu bashakaga kutumara, ntidukwiye guheranwa n’agahinda.”

    RSSB yibutse mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.

    Bashyize indabo ku rwibutso rwa RSSB

    Muri uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere

    RSSB yibutse abari abakozi ba CSR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi babagarariye abandi

    Abatanze ibiganiro basabye abakozi ba RSSB kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yibukije Abanyarwanda ko kwibuka ari igikorwa gifite agaciro

    Dr.Gasana Jean Damascène, wari uhagararaye CNLG yasabye Abanyarwanda kugaragaza amateka yabo

    Gasana Adelaide waruhagarariye imiryango yabuze ababo yashimiye RSSB ko iha abazize Jenoside agaciro bambuwe

  • Impamvu icyumba cy’inama cya IRCAD France cyitiriwe Perezida Kagame –

    Umukuru w’Igihugu yafunguye iki cyumba ku wa 19 Gicurasi 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Biruta Vincent, Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Dr Amb. Ngarambe Francois Xavier uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa n’abandi.

    IRCAD ni ikigo kizigisha kubaga hifashishijwe Camera na robot mu buryo badafungura cyangwa ubufungura umubiri. Cyashinzwe kandi kiyoborwa na Prof. Jacques Marescaux mu 1994.

    Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.

    Iki kigo cyatangiye kubakwa mu gihugu nyuma y’aho Prof. Marescaux yasuye u Rwanda agahura na Perezida Paul Kagame inshuro zirenze eshatu mu Rwanda no hanze yarwo.

    Prof. Marescaux yemeza ko yabonye Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe agereranya kuri we na Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa , bituma icyumba gishya [Auditorium] cya IRCAD Strasbourg akimwitirira.

    Général Charles de Gaule ni umusirikare wayoboye u Bufaransa guhera mu 1958 kugeza mu 1969. Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, yagize uruhare rukomeye mu guhashya aba-Nazi ba Hitler. Yibukwa mu Bufaransa nk’umugabo wabashije gusubiza igihugu hamwe nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, kigasubirana ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki cyumba cyitiriwe Kagame wabaye tariki ya 19 Gicurasi i Strasbourg, Prof. Marescaux, kandi yashimiye Perezida Kagame imiyoborere, no kuba yemeye ubutumire bwe.

    Mu ijambo rye Pereda Paul Kagame na we yashimiye cyane Prof. Marescaux wemeye gukorana n’u Rwanda na Afurika muri rusange.

    Perezida Kagame yabashimiye ubufatanye bw’icyo kigo by’umwihariko kuba baremeye gufungura ishami mu Rwanda, avuga ko bizafasha urubyiruko rw’ejo rw’Abanyarwanda kugera ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

    Kugirara ngo kandi Prof. Marescaux yemere ko iki kigo gifungura ishami mu Rwanda byaturutse ku bwamamare bw’ibikorwa n’imyitwarire myiza y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

    IRCAD kugira ngo ijye mu Rwanda kandi byaturutse ku bufatanye bwa bamwe mu baganga bo muri Diaspora Nyarwanda bamenyekanishije iki kigo mu bayobozi b’u Rwanda ndetse bakimenyekanisha mu bandi Baganga b’Abanyarwanda, umukuru w’igihugu abyumva vuba imikoranire itangira ubwo.

    Abayobozi ba IRCAD Taiwan ni ya Bresil batari babashije kuza i Strasbourg nabo mu ijambo ryabo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bavuze ko biteguye gukorana no gufatanya n’u Rwanda kandi bose bahuriza ku gushima Perezida Kagame.

    Uyu muhango kandi witabiriwe n’abarimo uyobora ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg witwa Jean Sibilia, Michel Galy Umuyobozi mukuru w’ibitaro byose bya Kaminuza zose za Strasbourg, wavuze ko azagirana ubufatanye hagati y’ibitaro bya Kaminuza ya Strasbourg n’ibyo mu Rwanda mu bijyanye no gutanga amahugurwa ku baganga barimo n’abazava mu Rwanda bajya guhugurirwa muri Strasbourg.

    IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana na kanseri cyane cyane izifata ibice byo mu nda binyuze mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

    Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n’Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).

    Perezida Kagame atemberezwa ku cyicaro gikuru cya IRCAD ahari icyumba cyamwitiriwe

    Jean Sibilia uyobora ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Strasbourg

    Prof. Marescaux yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe nka Général Charles de Gaule wayoboye u Bufaransa

    Perezida wa Kaminuza ya Strasbourg, Michel Deneken ni umwe mu bari bitabiriye

    Josiane Chevalier uyobora région Grand Est muri Strasbourg

    Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere ubuvuzi n’izindi nzego z’imibereho y’Abanyarwanda

    Perezida Kagame yavuze ko ishami rya IRCAD mu Rwanda ari umusanzu ukomeye kuri ejo heza h’urubyiruko rw’u Rwanda

    Amafoto: Village Urugwiro

    [email protected]


  • Gakenke: Abagize imboni z’isuku n’isukura biyemeje kuba umusemburo mu guhashya COVID-19 –

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, ubwo Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE Rwanda) utewe inkunga na CARE International bashyikirizaga ku mugaragaro ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke indangururamajwi 74 zizifashishwa n’abagize Imboni z’Isuku n’Isukura mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID 19 n’izindi ndwara zituruka ku mwanda binyuze mu kunoza isuku n’isukura.

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gashenyi, Akagari ka Taba mu rwego rw’umushinga ugamije guhindura imyitwarire ku byerekeye isuku n’isukura (Hygiene and Behavior Change Communication, HBCC) uterwa inkunga na CARE International, ugashyirwa mu bikorwa na AEE Rwanda mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu.

    Abashyikirijwe izi ndangururamajwi bishimiye cyane iki gikorwa, bavuga ko bagiye kurushaho gukangurira abo bashinzwe gukomeza ingamba zo guhashya iki cyorezo.

    Niwemugeni Delphine, umwe mu bahawe izi ndangururamajwi yagize ati “Nk’abantu twahawe indanguramajwi, ni izindi mbaraga twabonye ziyongera ku zo twari dusanzwe dukoresha bikaba bizatworohera gutambutsa ubutumwa bwerekeye isuku n’isukura ku bantu benshi kandi mu buryo bwihuse”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye mu bikorwa byabo bitandukanye, bigamije imibereho n’ubuzima bwiza bw’abatuye Akarere.

    Yashishikarije kandi abahawe izi ndangururamajwi kurushaho kugira uruhare mu gukangurira abo bashinzwe kunoza isuku n’isukura ndetse no mu ikurikiranabikorwa.

    Yagize ati “Nta cyo muzitwaza kuko umushinga HBCC watanze inkunga ifatika. Dukwiye gukurikirana ibyo bikorwa byose ngo bigere ku ntego z’umushinga.”

    Yashimye igikorwa cyo guhabwa indangururamajwi asaba ko zitaba izo kubika mu Kagali ahubwo ko zakoreshwe hose.

    Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by’Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19, no kunoza isuku n’isukura mu Midugudu yose y’Akarere ka Gakenke.

    Ati “Izi ndanguramajwi zishobora kwifashishwa no mu zindi gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Akarere.”

    Yashimiye ubuyobozi mu nzego zitandukanye ubufatanye badahwema kugaragaza kandi abasezeranya ko AEE Rwanda izakomeza gufatanya n’Akarere mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda hirya no hino mu Turere uwo muryango ukoreramo.

    Izi ndangururamajwi zatanzwe zifite agaciro ka 2 950 000 Frw abazihawe babarizwa mu Tugari 74 two mu Karere ka Gakenke. Iki gikorwa kiri kubera no mu tundi Turere uyu mushinga ukoreramo ari two Rulindo, Nyabihu na Ngororero.

    Ni igikorwa kije gikurikira ibindi bikorwa by’ubukangurambaga ku isuku n’isukura muri utu Turere aho imiryango 25,562 yahawe ibikoresho by’isuku n’isukura, ndetse hagatangwa n’isabune z’amazi 166,528 ahantu hahurira abantu benshi nko ku masoko, ibigo by’amashuri, ibiro by’utugari n’imirenge, n’ahandi. Hatanzwe kandi ibigega 56 byo gufasha abantu kubona amazi mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura.

    Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku

    Abahawe indangururamajwi biyemeje kuzibyaza umusaruro bamenyesha abaturage amakuru yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku

    Ubuyobozi bw’Umurenge bwiyemeje kuba hafi abaturage indangururamajwi zigakoreshwa neza

    Umukozi muri AEE Rwanda ushinzwe ikurikiranabikurwa by’Umushinga HBCC, Bosco Kalenzi, yasabye abahawe indangururamajwi kuzibyaza umusaruro hirindwa ikwirakwira rya COVID-19

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Catherine, yashimiye abafatanyabikorwa bateguye iyi gahunda kandi abizeza ubufatanye

  • Perezida Kagame yahishuye ko ibiganiro n’ibigo bizakorera inkingo mu Rwanda bigeze kure –

    Perezida Kagame yabitangaje mu Nama yiswe ‘Global Health Summit’ yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, igahuza abayobozi b’ibihugu biri muri G20, abayobozi b’ibigo bikora imiti ndetse n’abandi batandukanye.

    Bari bari kurebera hamwe uburyo bakwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi cyane cyane mu bihugu bikennye, bimaze kwakira 0.2% by’inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa, mu gihe ibihugu bikize byikubiye 80% by’izo nkingo.

    Perezida Kagame yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi ari cyo kintu cyonyine cyatuma icyorezo cya Covid-19 kiranduka ku Isi, ubuzima bugasubira mu buryo.

    Yagize ati “Icya mbere, dukwiye guteza imbere gahunda n’ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n’ibindi bizakurikiraho. Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.”

    Perezida Kagame kandi yahishuye ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ari nazo zifashishijwe n’ibigo nka Pfizer mu gukora inkingo ziri gukoreshwa mu kurwanya Covid-19.

    Perezida Kagame yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo byigenga [bikora inkingo] ndetse n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka ubushobozi ku Mugabane wa Afurika bwo gukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.”

    Perezida Kagame kandi yashimye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bushake wagaragaje mu gufasha u Rwanda na Afurika muri uru rugendo rwo kwikorera inkingo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko afite icyizere cy’uko Isi izabona igisubizo ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukora inkingo bukenewe n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Muri iyi nama, ibigo bikora inkingo birimo Pfizer, byemeye kuzacuruza inkingo miliyari ku giciro giciriritse mu bihugu bikennye, ndetse n’umwaka utaha kikazacuruza izindi miliyari ku biciro bito.

    Moderna yemeye ko izatanga inkingo miliyoni 995 mu bihugu bikennye ku biciro bito, naho Johnson & Johnson yiyemeza kuzatanga inkingo miliyoni 200 binyuze muri gahunda ya Covax.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga inkingo miliyoni 100 ku bihugu bikennye mu gihe u Bushinwa bwemeye kuzatanga miliyari 3$ azafasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo kugira ngo bize kuzikorera mu Rwanda