Tag: featured

  • Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha Abanye-Congo 40 banze gutaha kubera Nyiragongo –

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo u Rwanda rwakiriye abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basaga 8000 bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi abenshi muri bo batangiye gusubira iwabo bitewe n’uko iki kirunga cyahagaritse kuruka, gusa bamwe muri bo banze gusubirayo bitewe n’uko bagifite impungenge.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Minisitiri Gatabazi yasuye aba Banye-Congo 40 banze gusubira iwabo, abizeza ubufasha bwa Leta y’u Rwanda kugeza igihe bazumva batekanye ku buryo bataha.

    Yabasanze mu mudugudu wa Nyarubande, Akagali ka Mbugangali mu murenge wa Gisenyi.

    Nyiragongo yatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ihagarara mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari abaturage bahitanywe n’iki cyiza. Iki kirunga cyaherukaga kuruka mu 2002 aho cyahitanye ababarirwa mu magana ndetse abandi benshi bakava mu byabo.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yasuye aba Banye-Congo abizeza ubufasha

  • U Rwanda rwatanze ubufasha bw’imodoka ku bafite intege nke baruhungiyemo kubera iruka rya Nyiragongo –

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo ibihumbi by’abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha, nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyacogoye kuruka.

    Mu bahungiye mu Rwanda basaga ibihumbi umunani, hari harimo abagore batwite, abana, abasaza, abafite ubumuga n’abandi bafite intege nke ku buryo bitaborohera gusubira mu gihugu cyabo n’amaguru.

    Inzego z’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda zateguye imodoka rusange zifasha mu gusubizayo abo banyantege nke ndetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya aba mbere bari batangiye gufashwa.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu yavuze ko imodoka zabavanaga kuri Stade Umuganda aho abinjiriye mu mujyi wa Rubavu barajwe, zikabageza ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière , bakabareka bakambuka mu gihugu cyabo.

    Yavuze ko abafashijwe bishimye, by’umwihariko uburyo Leta y’u Rwanda yababaye hafi kuva bahageze kugeza batashye.

    Kugeza saa tatu za mu gitondo kuri iki Cyumweru, abari baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha basubira mu gihugu cyabo, hasigaye bake mu mujyi wa Rubavu n’abandi bagiye binjirira mu bindi bice nka Bugeshi na Busasamana.

    Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

    Imodoka u Rwanda rwatanze zakuraga abanye-Congo kuri Stade Umuganda ziberekeza kuri Petite Barrière

    Abatwawe ni abafite intege nke barimo abamugaye, abagore batwite, abana n’abasaza

    Iyo bageraga ku mupaka boroherezwaga kwambuka basubira mu gihugu cyabo

    Aha bari bamaze kugezwa kuri Petite Barrière bategereje kwambuka mu gihugu cyabo

    Izi modoka nizo zifashishijwe mu gutwara abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bafite intege nke

  • Iruka rya Nyiragongo: Ibihumbi by’Abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha –

    Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y’uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n’ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n’ibyo kurya na Croix Rouge y’u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n’abaturage ndetse baranabagaburira.

    Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.

    Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo bakiriwe.

    Ati “Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y’u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye’’.

    Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.

    Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.

    Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ryabazaga riti “Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y’amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.’’

    Ababanje gutwarwa ni abana batari bafite ababaherekeje, abafite ubumuga, abasaza n’abakecuru, abagore batwite n’abandi bafite intege nke z’umubiri.

    Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.

    Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy’iruka ry’icyo kirunga.

    Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n’ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n’imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

    Nyuma y’iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy’amazuku.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.

    MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.

    Indi nkuru wasoma: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka

    Abanye-Congo ba mbere bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha

    Basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyagabanyije umuvuduko

    Abenshi bari gutaha banyuze ku mupaka wemewe

    Abaturage bari bahungabanye bacyumva ko ikirunga kiri kuruka, bahita bahunga batinya ingaruka iryo ruka rishobora guteza zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi

    Abaturage binjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda

    Bahise bahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibiribwa

    Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ni bo batanze ubutabazi bwihuse

  • Nyamasheke: Minisitiri Gatabazi yahumurije abo inkangu yasenyeye inzu –

    Ni Ibiza byabaye mu saha ya mu gitondo ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021 ubwo nzu 39 zo mu Mudugudu wa Buhembe n’uwa Kagarama, Akagali ka Ngoma mu Murenge Bushekeri zatwarwagwa n’inkangu, abantu 615 bakabura aho barara.

    Icyo gihe bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko babanje kumva ibyondo bimanuka basohoka bagasanga ubutaka buri kugenda.

    Bizimana Joseph umwe muri bo yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

    Mu rugendo yakoreye muri aka Karere kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yahumurije aba baturage, abaha icyizere ko ubuyobozi buri gutekereza kububakira.

    Ati “Ntabwo ibintu byose bibonekera rimwe, ibishoboka byose, ibyo muzaba mutabonye ntimuzagire ngo ni umutima mubi ahubwo ni ubushobozi buba butabonekeye igihe. Ntabwo nzatinda kugaruka kongera kureba ko ibyo bikorwa byo kubaka no gufasha abantu byakozwe uko bikwiriye.”

    Bamwe muri aba baturage bashimiye ubuyobozi uburyo bakomeje kubitaho kuva bahura n’ibi byago.

    Bashimande Leopord ati “Mu by’ukuri mbere na mbere ni ugushima Imana, nta muntu wagize icyo aba ni amazu yangiritse. Ndashimira Perezida wa Repubulika watwegereje ubuyobozi, kuba mwadutekereje turabashimiye.”

    Uzayisenga Jeannette yagize ati “Ndashima ubuyobozi bwadutabaye kuva ibi byaba kuko badukuye hariya ariko batubaye hafi batujyana mu nsegero, ibyo kurya babiduhereye ku gihe. Twiringiye ko tuzabona aho kuba kuko mudutekerezaho.”

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango yose igizwe n’abantu 615 ikaba yarabonye ababacumbikira.

    Minisitiri Gatabazi yahumurije abasenyewe inzu n’ibiza avuga ko Leta izabitaho

    Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zashimiwe uburyo zatabaranye ingoga abaturage bahuye n’ibiza

  • Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka –

    Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kirere cy’ahari iki kirunga mu Mujyi wa Goma hahindutse umutuku, hatangira gututumba umwotsi mwinshi cyane.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu, yavuze byatangiye ahagana saa moya, mu kibaya cy’ikirunga hagaragara umuriro mu gace gatuyemo abantu kitwa Kibati.

    Mu Mujyi wa Rubavu wegereye Goma, abaturage hafi ya bose basohotse mu nzu bahagarara hanze kubera ubwoba.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 147, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n’imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.

    Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.


  • Kigali: Abantu umunani barimo n’uwibaga akoresheje imbunda y’igikinisho bafashwe –

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo aba bagabo bibaga abaturage bamwe muri bo biyise abasirikare uko ari umunani Polisi y’u Rwanda yaberetse itangazamakuru.

    Bashinjwa ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, gukorera abaturage iterabwoba no kwiyitirira inzego.

    Polisi yavuze bagendaga ahantu bagatumiza ibicuruzwa, bamara kubihabwa bakabijyana. Nyuma umwe muri bo yaje gusubira aho yabifashe ababaza impamvu bacuruza ibintu bidafite inyemezabwishyu, anabaca amande.

    Abashinjwa ubu buriganya bahakaniye itangazamakuru ko ari abajura. Umwe yagize ati “Njye nta cyaha nishinja rwose barambeshyera […] banyemeje ko ngomba kuvuga ko nkorana n’aba bantu akazi ko kujya gufata ibintu mu maduka kandi rwose ubu nibwo aba bantu nkibabona.”

    Hari umutangabuhamya ushinja iri tsinda ko ryagiye rikamwiba amafaranga ye ryiyitiriye ko rikora muri Polisi y’u Rwanda.

    Ati “Yaraje ansanga muri kontwari anyereka ikarita, ndamwegera ngo ndebe ko ariyo ndahindukira nzenguruka kontwari ndeba koko ko ari umusirikare ahita anyambika amapingu baranjyana batangira kunyaka amafaranga kuko ngo nta nyemezabwishyu nari nabahaye.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no gukorera abaturage iterabwoba.

    Ati “Tumaze ibyumweu bibiri dukurikirana ibikorwa by’iri tsinda aho bagenda biba abaturage bagakora ubujura bushukana. Icya kabiri bakanabakorera iterabwoba, bakanitirira ibyo batari byo.”

    Yongeyeho ko aba bagabo banitwazaga amapingu n’imbunda y’igikinisho kugira ngo babashe kwiba abaturage neza.

    Dosiye yabo igiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha bufite inshingano zo kuba bwayishyikiriza ubushinjacyaha bukayiregera urukiko.

    Bimwe mu byangombwa bitwazaga birimo ikarita ya gisirikare, amapingu n’imbunda y’igikinisho

    Abafashwe bose bahakanye ibyo baregwa

  • Ni icyaha – Busingye yibutsa abinangira gutanga amakuru y’ahari imibiri y’inzirakarengane za Jenoside –

    Ibi yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 2500 y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera iherutse kuboneka.

    Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Rukumberi ruherereye mu Karere ka Ngoma, witabiriwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye; Guverineri Gasana Emmanuel; Senateri Dusingizemungu ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Muri Kanama 2020 nibwo mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hatangiye kuboneka imibiri yashyinguwe, yabonywe n’abana bari baragiye ihene bagiye gucukura ibijumba bajombye igiti mu butaka bazamuramo umwenda banabona amagufa.

    Bahise batabaza ubuyobozi biba ngombwa ko icyo gice cyose giherereye mu Kagari ka Ntovu gitangira gushakishwamo imibiri, imyinshi yagiye iboneka mu mirima yari isanzwe ihingwamo n’abaturage bo muri uyu Murenge biganjemo abinangiye gutanga amakuru.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumberi, Kabandana Callixte, wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yavuze ko impamvu muri uyu Murenge hakigaragara imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biterwa n’uko hakiri abantu benshi binangiye mu gutanga amakuru.

    Yavuze ko mu kubona amakuru y’imibiri yashyinguwe uyu munsi habayemo ibintu byinshi bikomeye birimo n’abatanze amakuru bagapfa.

    Ati “ Habayemo ibintu byinshi bikomeye harimo n’abantu bapfuye, Meya yashimiye abantu batanze amakuru ariko nagira ngo mbabwire ko umwe mu batanze amakuru aho yaturangiye twanahakuye imibiri, bwakeye apfa kandi uwamwishe yarabimubwiye ngo ayo makuru niyo ya nyuma utanze, bwakeye bamuhamba.”

    Kabandana yavuze ko uwo wamwishe ari umugore ndetse yaje no gufatwa agafungwa.

    Yavuze ko kandi hari n’undi mugabo wagiye kubazwa amakuru ku mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko atayatanga ngo kuko nta myaka ibiri asigaje ku Isi. Uwo mugabo yari yarafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika asabwe gutanga amakuru arabyanga.

    Nyuma y’iminsi mike yaje gupfa urupfu rusanzwe aguye muri gereza.

    Gushinyagurirwa mu gihe cyo gushakisha imibiri

    Kuva muri Kanama 2020, mu Kagari ka Ntovi mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera nibwo hatangiye gushakishwa imibiri, Kabandana yavuze ko kuva icyo gihe cyose, bagiye babwirwa n’amagambo abashinyagurira rimwe na rimwe akanaba urucantege ariko bakihangana.

    Yavuze ko abantu bagera kuri 16 batawe muri yombi bazira gushinyagurira abashakishaga imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko muri uyu Murenge bikigoranye kuba hagera ubumwe n’ubwiyunge bitewe no kwinangira imitima kwa bamwe na bamwe.

    Ati “ Turasaba ko abo bantu bazakurikiranwa bagahanwa by’intangarugero kuko baradushinyaguriye, imibiri y’abacu bayita ko ngo ari inyamanswa bahigaga baryaga bataye hariya, ukibaza uburyo inyamanswa yambaraga ipantalo, ako ni agashinyaguro urabona umubiri w’umuntu urimo n’umwenda uwamwishe akamwita inyamanswa.”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko buri munyarwanda akwiriye guharanira kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko iyo bidakozwe byaba ari ukwica amategeko no kuba abahemu.

    Yakomeje avuga ko buri munyarwanda akwiriye gutanga amakuru akomoza ku baturage ba Rukumberi 16 bakurikiranweho gushinyagurira abashakishaga imibiri no kwanga gutanga amakuru nyuma y’imyaka 26 avuga ko bidakwiriye.

    Ku kijyanye n’uwatanze amakuru akabwirwa ko aribwo bwa nyuma ayatanze akicwa, yamaganye icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

    Ati “ Ndangira ngo nongere nibutse nshimangire ko tutazatezuka gukomeza gushyiramo imbaraga ufite amakuru wese agire umudendezo ayatange natayatanga araba akora icyaha, nayatanga araba agize neza, hariho nabagiraga ubwoba bagatanga udupapuro bakaranga ahari imibiri ubwo buryo bwinshi abantu batagamo amakuru ndabasaba ko bayatanga.”

    Yavuze ko buri munyarwanda yaba ukora muri Leta, uwikorera ndetse n’abakora mu miryango itegamiye kuri Leta buri wese afite mu nshingano guharanira ubumwe bw’abanyarwanda kuko aribwo buzatuma u Rwanda rugera ku iterambere.

    Ati “ Dufite inshingano zo kudakozwa isoni no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, icyo tubona cyose gishobora kototera ubumwe bwacu kabone nubwo waba wumva utacyizeye neza shaka abandi mukiganireho ariko nticyototere ubumwe bw’abanyarwanda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bagiye bimwa ibyangombwa byo gushaka akazi abandi bakimwa amahirwe yo kwiga.

    Yatanze urugero kuri raporo yakozwe mu 1980 n’uwari ushinzwe iperereza muri Perefegiture ya Kibungo irimo abatusti 25 barimo Prof Nkusi Laurent uheruka kwitaba Iman, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre icyo gihe ngo bari bamwe mu bavuka muri aka gace babashije kwiga babona akazi mu bindi bice by’igihugu aho hasabwaga ko bakomeza gucungwa no kugenzurwa mu mirimo bakoraga.

    Urwibutso rwa Rukumberi rwashyinguwemo iyi mibiri rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’Abatutsi biciwe muri uyu Murenge.

    Minsitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bimwaga ibyangombwa byo gushaka akazi

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 2500 y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera

    Urwibutso rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’Abatutsi biciwe muri uyu murenge

    Uyu muhango wari witabiririwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

  • Yanyonzwe ashinjwa kwica, none hagaragaye ibimenyetso by’ukekwa ko ariwe mwicanyi w’ukuri –

    Mbere y’uko uyu mugabo yicwa mu 2017 yabwiye BBC ati “Amagambo mvuze mu gupfa kwanjye azahoraho, nk’uko nakomeje kubivuga: Ndi inzirakarengane.”

    Nyuma y’imyaka ine Ledell akatawe urwo gupfa aho byavugwaga ko ari we wishe Debra Reese mu 1993, abunganizi mu mategeko b’umuryango wa Ledell Lee bavuze ko ku ntwaro yicishijwe Reese hagaragaye ibimenyetso by’isanomuzi, DNA bidahuye n’ibya Ledell wahamijwe kumwica akanabyishyurira ubuzima bwe, ibi bikaba byongeye kuzamura ibibazo bishya ku kuba uyu mugabo yarahamijwe icyaha arengana.

    Uwari umwavoka wa Lee witwa Lee Short yabwiye CNN ati “Ntekereza ko iyo hagaragara ibi bimenyetso mbere y’uko Lee yicwa, ubu aba akiriho.”

    Abunganizi mu mategeko b’umuryango wa Ledell Lee bavuga ko ari agahomamunwa kubona umuntu yakwicwa ahamijwe icyaha nta bimenyetso simusiga byabanje kugaragazwa.

    Ibisubizo byavuye mu bizamini byakorewe mu misatsi itandatu yakuwe ahakorewe ibyaha, amaraso yabonetse ku ishati y’umweru yasanzwe yari aho, n’utundi tunyangingo tw’ubuzima twabonetse ku ntwaro yicishijwe Reese byose nta gihamya kigaragaza ko bifite aho bihuriye na Ledell Lee.

    Ibizamini bya DNA byafashwe muri Mutarama 2020 nyuma y’aho aba bunganizi batitirije ubuyobozi babusaba ko hakorwa iryo suzuma kugira ngo umuryango wa Ledell ubeho utekanye kandi uzi ukuri kuzuye ku birebana n’ikirego cyagejeje uwabo ku kubura ubuzima aho ibisubizo by’iri suzuma byabonetse mu kwezi gushize.

    Byari byasabwe mbere ko hakorwa ibyo bizamini ariko ubucamanza burabyanga buvuga ko ntacyo byendaga guhindura ku mwanzuro wafashwe.

    Umwe mu bacamanza baburanishaga icyo kirego, Herbert Wright, yashimangiye ko yemeranya n’umwanzuro wafashwe.

    Ati “Mu buryo bwuzuye ndahamanya n’icyemezo cy’inteko iburanisha ndetse n’imyanzuro y’inkiko.”

    Ledell Lee yanyonzwe mu 2017, kugeza ku mwuka we wa nyuma yavugaga ko arengana

  • Gardaworld yaguze ibigo bibiri bicunga umutekano mu Rwanda, isabwa guhanga udushya –

    Gardaworld yinjiranye imbaraga ku isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda, igura KK Security mu 2020, iyongera kuri Agespro yari yaraguze mu 2016, ariko ntiyahita ihindurirwa izina.

    Mu muhango wo gutangiza ibikorwa bya Gardworld mu Rwanda, Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishimwe Pacifique, yagarutse ku nyungu zo gushora imari mu Rwanda ndetse asaba Gardaworld guhanga udushya ku isoko ry’u Rwanda.

    Yagize ati “Mbanze mbashimire ku bwo gutekereza gushora imari hano mu Rwanda. U Rwanda ruzahora iteka rwugururiye amarembo buri kigo cyose gifite intumbero nziza. Nibyo turi mu bihugu biza imbere mu mutekano kandi ni impamvu nziza yo gushora imari mu gihugu. Ni amahirwe akomeye.”

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y’igihugu yo korohereza abashoramari ndetse n’umutekano uri imbere mu gihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko kuba baraguze ibigo bibiri kandi byari bimaze kugira aho bigera bishimangira imbaraga bazanye mu isoko ryo gucunga umutekano mu Rwanda.

    Ati “Ibi biragaragaza ko turi kugera ku ntego twiyemeje muri Afurika, byaba mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, twishimiye gukomeza kwaguka kandi tuzakomeza kwagura umubano mwiza ku Rwanda n’abaturage barwo.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bazaharanira guteza abakozi babo imbere na cyane ko ikibazo cy’imibereho mibi mu bakozi bacunga umutekano cyakomeje kuvugwa mu minsi yashize.

    Yavuze ko bateganya kubongerera amahugurwa, gushimira abitwaye neza no kuzamura mu ntera abakozi babo, byose bigamije kubafasha kwita ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ari ryo pfundo ry’umusaruro mwiza utangwa n’umukozi.

    Gordaworld ikorera hirya no hino ku Isi mu bihugu 15, mu Rwanda ifite abakoze 3 700, ibizatuma iba sosiyete ya mbere mu zicunga umutekano mu gihugu.

    Uretse gucunga umutekano, iki kigo kinatanga serivisi zo kuzimya inkongi y’umuriro, ubufasha mu buvuzi, guhugura abantu ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, umutekano w’ingendo zo mu ndege, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

    Gardaworld yubatse ikibuga cy’umupira w’amaguru hafi y’ibiro byacyo mu Rwanda

    Gardaworld ifite abakozi bagera ku 3700

    Imodoka izajya yifashishwa mu mirimo itandukanye ya Gardaworld

    Umukozi Ushinzwe Ishoramari muri RDB, Tuyishime Pacifique, yasabye Gardaworld guteza imbere udushya ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Gardaworld, Oliver Westmacott, yavuze ko bishimira kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Nicolas Arnold, yavuze ko guhitamo gushora imari mu Rwanda bishingiye kuri politiki y’igihugu gifite yo korohereza abashoramari

    Umuyobozi wa Gardaworld mu Rwanda, William Gichohi, yavuze ko biteguye kuzatanga serivisi nziza

    Abakozi bitwaye neza bahembwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gukora neza

  • Abarimu basohorwaga mu mashuri bazizwa kuba Abatutsi; kimwe mu byagarutsweho hibukwa abakoreraga Minisiteri y’Uburezi –

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabunga kuri uyu wa 21 Gicurasi aho witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi n’abandi bayobozi batandukanye, ubimburirwa no gushyira indabo ku rwibutso ruri kuri iyo Minisiteri, aho hafashwe n’umunota wo kubibuka.

    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko urwego rw’uburezi rwagize uruhare rukomeye mu gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, aho Abatutsi bagiye bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

    Mu bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango harimo n’uhagarariye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, Bimenyimana Valens, wavuze ko inzego z’uburezi zagize uruhare mu macakubiri y’amoko binyuze mu myigire n’imyigishirize.

    Ati “Repubulika ya mbere ihirikwa hajyaho repubulika ya kabiri, niho tubona uruhare rw’uburezi mu gucura, kwigisha no gukomeza ingengabitekerezo y’urwango ishingiye ku myumvire ya rubanda nyamwinshi na nyamuke.”

    Yongeyeho ko ivangura n’icengezamatwara mu bana b’abanyeshuri byiganje mu 1973 na nyuma yaho kandi ko kandi bikaba byaragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko Abanyarwanda bamwe ari bo bari barageze mu myanya ikomeye ya Leta bakica Abatutsi.

    Yanashimye abarimo Uwilingiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Uburezi, watangije gahunda yo kwiga hatitawe ku moko ariko bimukururira ibibazo kuko Leta itari ishyigikiye uwo mugambi.

    Jolgette Umuringa wari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango kugeza aho bashoboraga no gusohora mwarimu mu ishuri bamwita Umututsi, ndetse ko abarimu b’Abatutsi bakurwaga mu myanya, ndetse nawe bikaba byaramubayeho.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi, ndetse avuga ko ibintu byahindutse nyuma y’uko FPR ibohoye u Rwanda.

    Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko mu Rwanda rushya, Minisiteri ayoboye ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko, ku buryo ruzahangana n’ibibazo u Rwanda ruhanganye narwo.

    Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi ifite inshingano zikomeye zo kwigisha abana gukunda igihugu, kugiteza imbere ndetse no kukirinda.”

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta ya Habyarimana yari yaraheje urubyiruko rw’Abatutsi kuko babuzwaga kwiga mu mashuri, ariko ibi byarahindutse kuko abana bose b’u Rwanda ubu bemerewe kwiga nibura imyaka 12 y’ibanze.

    Minisitiri y’Uburezi yibutse Abatutsi 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi bayo

    Hacanywe urumuri rw’icyizere muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi

    Jolgette Umuringa yari umurezi kuva mu 1973, yatanze ubuhamya bwerekana uburyo abana bacengejwemo urwango