Tag: featured

  • Nyarugenge: Abanyerondo biyemeje guhindura imyitwarire irimo ubusinzi bwahindanyaga isura yabo –

    Babisabwe kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu bari yari agamije kunoza no kurushaho kumenya inshingano zabo.

    Ubusanze umurenge wa Nyakabana ni umwe mu igize Akarere ka Nyarugenge wakundaga kugaragaramo abanyerondo bakora akazi banyweye inzoga basinze no kudatangira amakuru ku gihe.

    Mu minsi ishize hagiye hagaragara abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga ndetse n’abagize ingo zabo utubari kandi bitemewe.

    Ibi byatuye ubuyobozi bw’uyu murenge butegura amahugurwa y’abanyerondo agamije gutuma bamenye inshingano zabo bananoza akazi kabo. Bashishikarijwe kumenya agaciro k’umwuga bakora no kudahohotera abarurage.

    Umunyerendo witwa Sineza Jean Damascene ukorera mu Kagari ka Munanira ya II yagize ati “ Amahugurwa yadufashije cyane kuko yatumye inshinano zacu n’uburyo dukwiye kuzikora neza nk’uko bikwiriye tudahutaje abaturage kuko hari ibyo wasangaga tudakora cyangwa tubikora nabi turengera kandi bitureba.”

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda, yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi, gusa avuga ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nyuma y’uko bahawe aya mahugurwa.

    Ati “Abanyerondo bakoraga nabi barahari ariko mpamya ko kuba twabonye aya mahugurwa tukanamenya uko dukwiye gukora akazi kacu hari benshi batari babizi bagiye guhinduka kuko batari bazi inshingano zabo cyangwa bagakora ikintu batazi ko ari icyaha.”

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge , Yousufu Kabirigi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyerondo guhindura imyitwarire no kunoza akazi kabo nk’uko bikwiye.

    Ati “Bumvise inshingano zabo n’uko bakwiye kuzikora badahohoteye abaturage. Byatumye biyemeza kugira ikinyabupfura kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabujijwe banagaragaza imwitwarire myiza mu midugudu n’aho bakorera.”

    Kabirigi yavuze ko muri uyu murenge wa Nyakabanda hari hasanzwe hagaragaraga abanyerondo badatangira amakuru ku gihe, abakora akazi basinze gusa avuga ko yizeye ko bagiye guhindura imyitwarire kubera amahugurwa bahawe.

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge Yousufu Kabirigi yavuze ko amahugurwa agiye gutuma abanyerondo bikubita agashyi

    Abanyerondo bo mu murenge wa Nyakabanda nyuma yo gusoza amahugurwa bacinye akadiho

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi

    Abanyerondo bishimiye amahugurwa bahawe kuko azabafasha kunoza akazi kabo neza

  • Yabyariye mu Rwanda ahunze iruka rya Nyiragongo –

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bahungiye mu Rwanda bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Muri aba bahunze bakiza amagara yabo harimo ababyeyi babiri, umwe yambukiye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu Murenge wa Busasamana n’agace gato ka Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

    Muri iyi nzira ni ho uyu mubyeyi witwa Zawadi Devotha yabyariye ubwo yari ageze mu Kibaya kiri mu Busasamana.

    Uyu mugore wa Mfitumukiza Rukera, yahunze avuye mu gace ka Munigi muri Goma.

    Kimwe n’abandi binjiriye mu tundi duce tutari ku mipaka, yakiriwe n’umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

    Akihagera kuko yari amaze kwibaruka, uwo muryango wamushakiye umuganga umuha ubutabazi bw’ibanze.

    Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yamenye ko uyu mubyeyi ari kwitabwaho kandi ameze neza.

    Mu Banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda harimo n’undi mubyeyi wageze i Gisenyi afite umwana wavutse atarageza igihe cy’ubukure.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko kuri site yariho ya Nyarubande hari abantu icyenda bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati “Dufite abantu icyenda mu bitaro, abandi basubiyeyo. Hari abo [mu bari mu bitaro] dushobora gusigarana iminsi mikeya. Harimo nk’umugore wabyaye umwana utagejeje igihe, ari kwitabwaho ahashyirwa muri [neonatology]. Ntabwo wahita umusohora, dushobora kumusigarana iminsi mike.’’

    Uyu mubyeyi yavuye muri Congo afite uwo mwana bikekwa ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro kwibaruka.

    Kuri Site ya Nyarubande n’iya Busasamana hose hari hacumbikiwe Abanye-Congo bahunze iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. By’umwihariko i Nyarubande mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari abantu 58.

    Zawadi Devotha yabyaye ageze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Ababyeyi bafite n’abana bato bari mu bahungiye mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ababyeyi bahungiye mu Rwanda n’abana babo bahawe amandazi n’icyayi nk’ifunguro rya mu gitondo

  • Abatwita indaya barambabaza: Uwase yagaye cyane abakwena abakobwa bakora mu tubari –

    Uwase Sheilla ni umukobwa ukiri muto ukora akazi ko gutanga ibinyobwa muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yavuze ko aterwa agahinda n’abamwita indaya kubera akazi ke nyamara kamutunze n’umuryango we.

    Nubwo ari umurimo yiyumvamo kandi umutunze, ahura n’imbogamizi zo kuba abantu batakira ko gukora mu kabari ari akazi, ahubwo bakumva ko yabijyanywemo no kwicuruza.

    Ati “Ku mukobwa ukora mu kabari buri wese akubwira ibyo yishakiye, bagufata uko biboneye bitewe n’uburyo akabari kamenyerewe nk’ahantu ho kwishimisha umuntu akubwira ngo akira amafaranga tubonane.”

    “Abantu ntibumva ko uri mu kazi ahubwo baba batekereza ko uri aho ngaho mu bindi bikorwa, akabivanga n’imitekerereze ye.”

    Yakomeje avuga ko gukora mu kabari bidasobanuye kuba indaya cyangwa kwishora mu mico mibi, ahubwo uba uri mu kazi ushaka amafaranga nk’uko abandi babyuka mu gitondo bajya gucuruza, guhinga, gukora mu biro n’ibindi ngo babeho.

    Ati “Umuntu wumva ko gukora mu kabari ari uburaya aba afite imyumvire iri hasi cyane, ushobora kuhakora uri n’umuvugabutumwa cyangwa ukahakora utanywa n’inzoga kandi uzitanga, ibyo tuba turebaho ni umushahara wacu gusa.”

    Uwase yumva ko iyi myumvire aho yaturutse ari ku bantu bake bakora mu kabari bashaka kuba indaya bakajya muri aka kazi, ariko bidakwiye gushyirwa kuri bose kuko n’ahandi haba indaya.

    Ati “Hari bamwe babikora nkuko izina ryanditswe bakumva ko bajya gukora mu kabari kugira ngo babe indaya, hari ababikora ariko si bose nibyo bituma bavuga ko abakora mu kabari ari indaya.”

    Usibye abafata aka kazi nk’indiri y’uburaya, benshi bumva ko abakora aka kazi badahabwa umushara uhagije ushobora kubatunga.

    Uwase yabwiye 1K Studio ko akazi akora kamuha ibyo akaneye kandi kakamufasha no kunganira ababyeyi be mu bushobozi.

    Ati “Ndi umuntu wakuriye mu muryango utishoboye, kuva natangira gukora nafashije umuryango, nkabasha gufasha murumuna wanjye kubona ibikoresho by’ishuri n’ibindi kuko amafaranga yo mu rugo tuyashyira hamwe abasha kugira icyo akora tukazamuka.”

    “Ibi bikanyereka ko gukora ari byiza akazi kose wakora, ni nabyo bimpa imbaraga. Ba bandi batwita indaya barambabaza ariko iyo mbonye aho ibyo nkora bingejeje kandi mu buryo bwiza ntacyo ibyo bavuga bintwara.”

    Yakomeje agira inama urubyiruko kutishora mu birushuka cyane ibiyobyabwenge ahubwo bagashyira imbere umurimo kuko ariwo uzabateza imbere.

    Uwase Sheilla yagaye cyane abafata abakobwa bakora mu tubari nk’indaya kandi ari akazi gatunze benshi

  • Iruka rya Nyiragongo: Ibihumbi by’Abanye-Congo bahungiye i Rubavu, u Rwanda ruhacana umucyo –

    Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y’uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n’ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n’ibyo kurya na Croix Rouge y’u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n’abaturage ndetse baranabagaburira.

    Ubwo iki kirunga cyari gitangiye kuruka, u Rwanda rwihutiye gufungura imipaka irutandukanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo abaturanyi barwo babashe kubona aho bahungira.

    Hari hashize igihe iyi mipaka ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nka bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    I Rubavu ku mipaka yombi, Abanye-Congo bari uruvunganzoka, abatinjiye mu Rwanda bahungiye mu bindi bice bitekanye nka Sake.

    Bakirwaga mu buryo buri mu mucyo cyane, bamwe bagacumbikirwa n’abaturage bagenzi babo abandi bajyanwa muri Stade ya Rubavu. Aho babaga bari, inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda zari zihari, guhera ku muyobozi w’umudugudu kugera ku buyobozi bukuru hiyongereyeho Ingabo na Polisi kugira ngo umutekano wabo ube wizewe.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “ Imipaka y’u Rwanda irafunguye kandi kwakira abaturanyi bacu biri gukorwa mu mahoro. Nta gufunga imipaka uko ariko kose kwabayeho ahubwo habayeho uburyo bwo kwinjira mu gihugu buteguye neza.”

    Hari amashusho yandi yagiye hanze agaragaza Abanye-Congo benshi, biruka cyane mu gihiriri binjira ku mupaka wa La Corniche. Kuri uwo mupaka, hari abayobozi baberekera inzira yo kunyura, bababwira bati ’mwihute mwihute’.

    Ku rundi ruhande, Congo yatanze amatangazo ijoro ryose yifashishije Radio n’ibindi binyamakuru imenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.

    Urugero, ni nko kunyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barriere – Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.

    Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.

    Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo bakiriwe.

    Ati “Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y’u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye’’.

    U Rwanda rwashyizeho imodoka zitwara aba Banye-Congo ku buntu

    Mu masaha y’ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.

    Bwakodesheje Coaster zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk’amandazi ndetse n’ibiringiti byo kwifubika.

    Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by’umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n’abarwayi.

    Abana batari bari kumwe n’ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha.

    Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.

    Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.

    Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, humvikanamo itangazo ryabazaga riti “Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y’amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.’’

    Imodoka zakodeshejwe na Leta y’u Rwanda ziri gutambuka mu Mujyi wa Rubavu zikusanya Abanye-Congo bose kugira ngo babashe gutaha mu mahoro

    Izi modoka mu masaha y’ijoro zifashishijwe mu guhuriza muri Stade Abanye-Congo bari bahunze

    Hari abanye-Congo bitwikiriye iruka ry’ikirunga basahura bene wabo

    Guhera saa moya z’umugoroba, mu Mujyi wa Goma abantu bari uruvunganzoka. Abagore, abagabo n’abana banyuranyuranamo na moto n’imodoka zagendaga amasigamana. Hari amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ababyeyi bikoreye imikeka n’ibikapu banahetse abana babo biruka kibuno mpamaguru.

    Bivugwa ko hari ababonye abandi bahunga, aho kugira ngo babakurikira bakigumira mu Mujyi wa Goma basahura. Byakozwe n’insoresore ziraye mu maduka no mu ngo z’abari bamaze kwambuka mu Rwanda, zirabacucura.

    Ubwo bahungaga, bari bifashe mapfubyi batumva neza ibyababayeho gusa u Rwanda rubakiriza yombi

    Abakuze n’abato bose bakijije amagara yabo bagana mu Rwanda

    Buri wese yahunganaga icyo afite hafi… Aba bari bikoreye ibikapu birimo udukoresho twabo tw’ingenzi

    Uyu musore yateruye kimwe mu bikoresho by’ingenzi kuri we yerekeza mu Rwanda. Aha yari ku Mupaka w’u Rwanda na RDC wa Petite Barrière

    Ibikoma by’ikirunga byageze no hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Goma

    Mu masaha y’ijoro, ibikoma by’iruka ry’iki kirunga byageze no ku Kibuga cy’Indege cya Goma, byangiza ibikorwa remezo biri hafi aho birimo n’inzu z’abaturage.

    Hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikoma by’iki kirunga biri hafi mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege cya Goma.

    Mu bice bya Goma ndetse no mu nkengero zayo mu Rwanda, mu masaha y’igitondo humvikanye umutingito udakanganye watewe n’iruka ry’iki kirunga.

    Aho ikirunga cyarutse, cyangije ibikorwa remezo byinshi birimo inzu z’abaturage

    Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.

    Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy’iruka ry’icyo kirunga.

    Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n’ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n’imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

    Nyuma y’iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy’amazuku.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.

    MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.

    Indi nkuru wasoma: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka

    Abanye-Congo ba mbere bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha

    Basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyagabanyije umuvuduko

    Abenshi bari gutaha banyuze ku mupaka wemewe

    Abaturage bari bahungabanye bacyumva ko ikirunga kiri kuruka, bahita bahunga batinya ingaruka iryo ruka rishobora guteza zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi

    Abaturage binjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda

    Bahise bahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibiribwa

    Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ni bo batanze ubutabazi bwihuse

  • Amahindure ya Nyiragongo yangije hegitari eshatu mu Rwanda –

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga kuruka mu 2002.

    Iruka ry’iki kirunga ryangije byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y’iki kirunga aho cyarukaga kigana.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye RBA ko iki kirunga cyanangije hegitari eshatu z’ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda. Ubutaka bwangijwe n’iruka ry’iki kirunga ni ubwo mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Nshimiyimana Albert yabwiye IGIHE ko batangiye kubona ko ibyo iki kirunga cyarutse byageze mu mirima yabo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

    Ati “Ibi bintu twabibonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice. Twagiye kubona, tubona biturutse ruguru, natwe twabirebaga turi mu misozi. Byirukankaga cyane byagendaga nk’ibikoma.”

    Yakomeje avuga ko ibyo iki kirunga cyarutse byangije imyaka yabo, ngo ndetse kubera ubwoba bahise bahungira ku musozi wa Rubavu.

    Ati “Muri iyi mirima yacu hari hahinzemo ibijumba n’ibishyimbo ariko byose byagendeyemo. Tukimara kubibona twahunze turara ku musozi wa Rubavu, no muri iriya misozi yindi.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hatakwemezwa neza ko iki kirunga cyarangije kuruka, avuga ko barakomeza gukorana n’abahanga ndetse no kureba uburyo abo cyagizeho ingaruka bakomeza gufashwa.

    Ati “Ku bijyanye n’ibirunga abahanga muri ibyo nibo bashobora kumenya niba cyarangije kuruka cyangwa se niba nta zindi ngaruka zishobora kuziramo nyuma ariko twe icyo tureba hano mu gihugu ni ugukomeza kwitegura ku buryo biramutse bibaye ngombwa ko twakira abandi nabo twabakira.”

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri aka gace ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, yasanze hari ibice by’iyi mirima bigicumbamo umwotsi.

    Gusa nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka, aheraho asaba abatuye Umujyi wa Rubavu w’uwa Goma gukomeza kuba maso.

    Ibikoma byarutswe n’iki kirunga byangije imirima y’abaturage mu Karere ka Rubavu

    Zimwe mu nsina zahiye n’imyaka irarengerwa

    Byageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mirima y’aba baturage hakigaragara umwotsi

    Bamwe mu baturage bagiye gutora ibi bikoma byari byamaze kuma byavuyemo amakoro

  • Gatsibo: Hagaragajwe ko amakimbirane yo mu miryango yaba amateka abanyamadini babigizemo uruhare –

    Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere dukunze kugaragaramo amakimbirane yo mu miryango akenshi abyara ubwicanyi bwa hato na hato kubagize umuryango.

    Abenshi basanga abanyamadini n’amatorero nk’abantu bahora hafi y’abaturage bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ribyara amakimbirane.

    Umuturage wo mu Karere ka Gatsibo, Kanyambo Jackson, yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakwiye kongera imbaraga mu nyigisho batanga zijyane no kurwanya amakimbirane abera mu miryango.

    Ati “Abanyamadini n’amatorero buri gihe barigisha ariko bakwiye kongeramo imbaraga, begera abantu cyane mu bashakanye bakagenda babahugura bishobora kugira icyo bifasha mu gukemura amakimbirane yo mu miryango.”

    Bishop Gatabazi Alfred wari uhagararayiriye Rwanda Religious Initiative, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo barebere hamwe ingamba zo kubaka umuryango nyarwanda biciye mu madini n’amatorero.

    Ati “Twaje muri aka karere guhura n’abanyamadini kugira ngo turebere hamwe ingamba zo kubaka umuryango nyarwanda biciye mu madini n’amatorero.”

    Uwahawe amahugurwa Pasiteri Kabagema Modeste, waturutse mu itorero rya AEBR, yavuze ko bari basanzwe batanga inyigisho zo kurwanya amakimbirane ariko ubu bagiye kongeramo imbaraga nyinshi.

    Ati “Tugomba kugira imbaraga dushyiramo ku buryo byibuze buri teraniro tunyuzamo ijambo ryo kugabanya ihohoterwa no kugabanya amakimbirane mu miryango, twe nk’abayobozi tugafasha akarere ku biganya.”

    “Tugomba kujya dushyiramo inyigisho kuko turazifite haba mu ijambo ry’Imana kuko akenshi iyo twigisha Abanyarwanda tuba dushaka ko bagira imiryango myiza izira amakimbirane, ubwo twahuguwe tugiye kongeramo imbaraga mu buryo twahuguraga.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary, yavuze ko amadini n’amatorero bayitezemo igisubizo kirambye ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango.

    Ati “Amadini n’amatorero turayabonamo ibisubizo ku makimbirane ari mu ngo kuko duhuriye ku bantu, babita abakirisitu n’abayisilamu twe tukabita abaturage twese iyo duhurije kuri wa muntu twese tubashakira iterambere ni imbaraga ziba zihuriye hamwe.”

    “Izi ni imbaraga tubonye zo gukemura ikibazo cy’ihohotera riri mu miryango bizakemura byinshi, niduhagurikira hamwe iki kibazo kizakemuka tugire umuryango muzima.”

    Abanyamadini n’amatorero ni bamwe mu bantu bafite aho bahuriye bya hafi n’abaturage, bisobanuye ko bashyize imbaraga mu kurwanya amakimbirane byatanga umusaruro.

    Kuba abanyamadini baba hafi y’abaturage cyane, bibaha ubushobozi bwinshi bwo kuba bagira uruhare mu guhangana n’amakimbirane yo mu miryango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary, yavuze ko amadini n’amatorero bayitezemo igisubizo kirambye ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Kantengwa Mary

    Kanyambo Jackson, yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakwiye kongera imbaraga mu nyigisho batanga zijyane no kurwanya amakimbirane abera mu miryango

  • Green Party irifuza ko umubare w’Abadepite wiyongera, abayobozi b’inzego z’ibanze bo bagaturuka mu mashyaka –

    Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, igizwe n’abadepite 80 n’abasenateri 26.

    Ishyaka rya Green Party, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu kiganiro ryagiranye n’itangazamakuru, ryatangaje ko ryifuza ko umubare w’Abadepite wiyongera bakava kuri 80 bakaba nibura 100 kugira ngo barusheho kuzuza inshingano bakorera abaturage.

    Komiseri Ushinzwe Politiki muri Green Party, Me Hitimana Sylvestre yagize ati “UbundiAbadepite impamvu bajyaho mu gihugu kigendera kuri demokarasi ni ukureberera inyungu z’abaturage kugira ngo imibereho n’iterambere by’igihugu bizamuke; rero nka Green party byose turabireba kuko kongera Abadepite birashoboka.”

    Perezida wa Green Party akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yavuze ko umubare w’abadepite ukwiye kwiyongera bijyanye n’uko abaturage biyongereye.

    Ati “ Kugira ngo abaturage bahagarirwe mu nteko neza byasaba ko nibura n’umubare w’Abadepite wakwiyongera, abadepite 80 bagenwe mu 2003, ubu imyaka irenga 20 irashize kandi n’umubare w’abaturage wariyongereye ku buryo twifuza ko umubare w’abadepite wagera ku 100.”

    Dr Habineza yanavuze ko amatora yo mu nzego z’ibanze yajya abaho hashingiye ku mutwe wa politiki aho kwiyamamaza umuntu ku giti cye.

    Ati “Duhereye ku matora mu nzego z’ibanze, turifuza ko mu matora hari ibigomba guhinduka. Amatora mu nzego z’ibanze akajya ashingira ku mitwe ya politiki kuko abantu biyamamaza bagaragaza ko ari ku giti cyabo ariko nyuma bikaza kugaragara ko bahagarariye imitwe runaka ya politike mu nzego z’Akarere no mu murenge.”

    Dr Frank Habineza yongeyeho ko banifuza ko imitwe ya politiki yajya ihagararirwa mu Nama Njyanama zitandukanye yaba iz’Utugari n’iz’Imirenge ndetse n’Uturere kugira ngo demukarasi ibe yashinga imizi.

    Perezida wa Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, aganira n’itangazamakuru

    Komiseri ushinzwe politiki muri Green Party, Me Hitimana Sylvestre

    Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka Green Party bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

  • Nidusanga hadatekanye turagaruka iwacu-Abanye-Congo banyuzwe n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda –

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Nyuma yo kubona ibimenyetso by’ibanze by’iruka ryacyo, abiganjemo abakuze mu Mujyi wa Goma batangiye gukiza amagara yabo.

    Bamwe babwiwe aho bahungira i Goma, abandi basabwa kwinjira mu Rwanda, mu Mujyi wa Rubavu.

    Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abaganiriye na IGIHE mbere yo gusubira mu gihugu cyabo bavuze ko bishimiye uko bakiriwe, banashimangira ko mu gihe havuka ikibazo biteguye kugaruka mu Rwanda.

    Dieumerci Bosenge utuye mu Birere mu Mujyi wa Goma yavuze ko nyuma yo gutangira kuruka kwa Nyiragongo bashatse uko bahunga.

    Yagize ati “Nyuma y’aho abantu bose bavuze ngo ‘tuve mu gihugu’. Radio yavuze ko abatwite n’abamugaye babanza kujya Sake; abantu badafite ikibazo bajye mu gihugu cy’abaturanyi [u Rwanda]. Ni uko twisanze hano [Rubavu]. Twakiriwe neza, buri kimwe cyose kimeze neza.’’

    Uyu muturage witeguraga kujya mu gihugu cye, abajijwe niba ashobora gusubira mu Rwanda mu gihe ikirunga cyakongera kuruka, yasubije ko atabishidikanyaho, anasaba bene wabo gufasha abagizweho ingaruka.

    Ati “Ibyo ni uburenganzira si impuhwe, kuko hano ni iwacu. Twese turi Abanyafurika, Afurika Yunze Ubumwe. Byongeye kubaho, dufite uburenganzira bwo kugaruka kuko turi abavandimwe. Turi bamwe.’’

    Sibomana Maurice Semivumbi yavuze ko bibwirije gutaha muri iki gitondo nyuma yo kubona ikirunga cyacogoye.

    Ati “Abantu bari bafite ubwoba, ubwo twageraga hano Petite Barrière, twabonye imipaka bayifunguye, abantu barinjira. Batwakiriye neza, bajya kudushyira muri stade. Ni ho twaraye. Twe twibwirije gutaha kuko tubona ko ikirunga cyahagaritse kuruka. Ikirunga cyongeye kuruka twagaruka mu Rwanda.’’

    -  Ababyeyi na bo banyuzwe

    Umubyeyi witwa Mariya yashimye ko bakiriwe neza mbere yo gusubira iwabo. Ati “Twabonye icyayi n’amandazi. N’abashaka kugenda mu modoka bafashijwe, benshi bagiye. Nidusanga bitameze neza turongera tugaruke iwacu kuko nta watubujije kwinjira aho twari turi. Usibye ko twe ari twe wijyanaga, nta wigeze atwirukana. Twashimye cyane. Amina.’’

    Kugeza saa Tatu za mu gitondo, Abanye-Congo baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha, hasigaye bake mu Mujyi wa Rubavu n’abandi binjiriye mu Bugeshi na Busasamana.

    Aba baturage basubiye iwabo nyuma y’uko ikirunga cyari gitangiye gucogora, nubwo mu kirere hari hakirimo umwotsi.

    Umushakashatsi Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko muri aka kanya hatakanzurwa ko Nyiragongo yahagaritse kuruka ko ahubwo yatanze agahenge ku buryo hakomeje kugaragara imitingito iremereye yakongera kuruka.

    Guhera mu 2010, mu ndiba y’Ikirunga cya Nyiragongo huzuyemo ibikoma ku buryo isaha yose hagize ikibisembura yahita iruka.

    Minisiteri ishinzwe Ubutabazi mu Rwanda ku wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

    Abanye-Congo banyuzwe n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Abaganiriye n’itangazamakuru mbere yo gusubira mu gihugu cyabo bavuze ko nibasanga ibintu bitaratekana basubirwa mu Rwanda

    Bamwe bari bahunze bafite ibiryamirwa ndetse n’amatungo yabo

  • Imbamutima z’abanyeshuri ba Green Hills Academy basuye bwa mbere ku kirenge cya Ruganzu –

    Green Hills Academy yigamo abana b’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, gusa ahanini abanyeshuri barangirije muri iki kigo bahitamo gukomereza amasomo yabo mu bihugu bitandukanye. Byibuze 95% by’abarangije bahita berekeza ibwotamasimbi kuvomayo ubumenyi.

    Mu rwego rwo kuremamo aba bana Ubunyarwanda no gusobanurirwa byimbitse amateka y’igihugu cyabo ngo bazakomeze kugihoza ku mutima mu gihe cyose bazaba baragiye i mahanga, mu 2016 ubuyobozi bw’ishuri bwatekereje kuri gahunda yo guha ubumenyi abarangije amashuri no kurushaho kubakundisha u Rwanda binyuze muri gahunda yo gusura ahantu nyaburanga kandi habitse amateka.

    Kuri iyi nshuro abanyeshuri 62 barangije umwaka wa gatandatu muri iri shuri batemberejwe mu Karere ka Rulindo, ahazwi nko ku Kirenge cya Ruganzu Ndoli, bishimira amateka bahamenyeye , bavuga ko ari impamba y’urugendo izabafasha.

    Kaze Muhuza Samantha w’imyaka 17 yabigarutseho agira ati “Ni ubwa mbere nari nje hano. Nize byinshi birimo umuco n’amateka y’u Rwanda ntari nzi, nabonye ibikoresho bakoreshaga, nabonye byinshi ntatekerezaga kandi byampaye ibyishimo byinshi kumenya uko abakurambere bacu babagaho. Ibi bizadufasha no mu gihe tuzagera mu mahanga tuzabasha kwereka abanyamahanga ko hari byinshi byiza twanyuzemo.”

    Divin Lionel Dushimimana n’ibyishimo byinshi yabwiye IGIHE ko kwigishwa amateka nk’aya usanga abenshi batari banayazi, bigatuma barushaho kuyamenya neza.

    Yagize ati “Nabonye amateka y’u Rwanda imbonankubone, ibyo twajyaga dusoma mu bitabo, ibyo twajyaga twumva batubwira rimwe na rimwe twajyaga dutekereza ko ari amakabyankuru ariko ubu nabyiboneye ku isoko. Hari byinshi ntari nzi kandi namenyeye aha ngaha. Kumenya aya mateka biramfasha gusobanukirwa uwo ndi we nkamenya amateka ndetse nkaba nabasha kuyasobanurira n’abandi.”

    Muri ibi biganiro byose abanyeshuri basobanuriwe byimbitse amateka, ubuzima, ubutwari n’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Abami bo hambere batwaye u Rwanda mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu.

    Nate Scott, Umunyamahanga wiga muri iri shuri, amaze imyaka ibiri mu Rwanda, akaba abyarwa n’umubyeyi umwe w’Umunyamerika n’undi w’Umunya-Ethiopie. Yavuze ko ahakuye amateka akomeye azabasha gusangiza abandi nasubira i wabo.

    Ati “Tukigera hano twahise dusobanurirwa amateka y’Abami batwaye igihugu, ni amateka ntari nzi mbere ndetse twize byinshi bijyanye n’amateka y’u Rwanda n’imihango yakorwaga mu Rwanda rwo hambere n’umuco w’Abanyarwanda. Mu gihe nzava mu Rwanda mfite byinshi nzasobanurira abo mu rugo batazi bishingiye ku muco n’amateka nkuye aha.”

    Ishema Kirezi Kevin na mugenzi we Umutoni Sonia bose bafite imyaka 17 bahuriza ku kuba bize amateka mu buryo buziguye ndetse no kuba bizabafasha kwiyumvamo ubunyarwanda n’ahandi hose baba bari ngo bazakomeza gukumbura umurage w’ubutwari by’Abanyarwanda.

    Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge na we yagarutse cyane ku mpamvu nyamukuru y’uru rugendoshuri, asobanura ko ari uko benshi muri bo bazahita berekeza mu mahanga ndetse harimo n’abanyamahanga bityo ko ari ukugira ngo buri wese ugiye ahabwe impamba izamuherekeza aho azajya hose ndetse no kurushaho kubakundisha u Rwanda.

    Ishuri Green Hills Academy rimaze imyaka 24 rikorera mu Rwanda, ryashyizeho iyi gahunda yiswe ‘Intambwe y’Intore’ igamije kwigisha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye amateka n’umuco by’u Rwanda muri 2016. Ni muri uwo mujyo basura ibyiza nyaburanga ndetse n’ahantu h’amateka ku gihugu mbere yo kwerekeza mu buzima bwo hanze y’ishuri.

    Mbere yo gutangira gusobanurirwa amateka y’u Rwanda baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu

    Bakiriwe n’abakaraza babigishije kuvuza ingomba za Kinyarwanda

    Nsanzabaganwa Straton niwe watekerereje abanyeshuri ba Green Hills Academy amateka yo hambere abaha umukoro wo kuzayasobanurira n’abandi

    Uhereye iburyo Nate Scott ni umunyamahanga wiga muri iri shuri, yavuze ko yize byinshi azasobanurira ab’iwabo

    Kaze Muhuza Samantha (Uwa kabiri uhereye ibumoso) yavuze ko bize umuco n’amateka atari azi

    Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge yavuze ko bagamije guha impamba y’urugendo aba banyeshuri bashobora kwerekeza i mahanga

    Basuye inzu ya Kinyarwanda basobanurirwa amateka yayo mu Rwanda rwo hambere

    Abarimu basanzwe bigisha umuco n’Ikinyarwanda muri Green Hills Academy nibo bari abasangiza b’amagambo

    Abanyeshuri nabo bahawe umwanya wo kuvuza ingoma bayobowe n’abakaraza

    Abanyeshuri basusurukijwe mu ndirimbo za kinyarwanda n’umurya w’inanga

    Bagize umwanya wo gusobanuza neza ibyo batumvise

    Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy yifurije abarangije amahirwe masa mu bundi buzima

  • Nyamasheke: Imibiri y’Abatutsi 5003 bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro –

    Imibiri 4996 yakuwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora naho indi 7 yakuwe mu mva zitandukanye. Iyi mibiri ije yiyongera ku yindi isaga ibihumbi 47 ishyinguwe muri uru rwibutso.

    Bamwe mu barokokeye i Nyamasheke bavuga ko guhuza inzibutso ari byiza mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside. Yasabye abazi amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi muri Jenoside kuyatanga.

    Olivier Mugabonake yagize ati “Mu bantu uyu munsi twibuka, tugiye kubaherekeza mu cyubahiro. Umuco nyarwanda ndetse no muco w’abantu muri rusange iyo ubuze uwawe uba ukeneye ko umusezeraho ukamushyingura, ukamuherekeza biri mu bintu bituma ukira ku mutima.”

    “Nabuze abantu banjye mu muryango bose, umubyeyi wanjye niwe nashoboye kubona gusa abandi bose ni ugukeka, tugize amahirwe abaturage ba Nyamasheke bafite amakuru ku mibiri y’abacu bayatubwira kuko byadufasha kugira ngo dukire ibikomere twatewe na Jenoside.”

    Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw’abarokotse Jenoside n’uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Iyi mibiri iri hano yari iruhukiye mu rwibutso rwa Kibogora idafashwe neza nkuko tubyifuza, abantu bacitse ku icumu bafashe iya mbere mu kumva iyi gahunda. Kwimura imibiri aho yari iri abantu bakunda kutabyumva neza ariko twagize imyumvire imwe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko bazakomeza guhuza inzibutso no kubaka izigezweho mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

    Yagize ati“Twumva twazasigarana inzibutso eshatu kugira ngo tubashe kuzibungabunga neza, tubashe no gufata neza iriya mibiri kugira ngo itazangirika ndetse tubashe no kuzicungira umutekano uko bikwiye. Nitumara gutunganya inzibutso tuzafatanya kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro, bajye mu nzibutso nziza zijyanye n’igihe bidufashe kuruhuka.”

    Mu karere ka Nyamasheke habarurwa inzibutso zirindwi ariko ubuyobozi bwifuza ko hasigara eshatu, urwa Rwamatamo ruherereye mu Murenge wa Gihombo, urwa Nyamasheke ruherereye mu Murenge wa Kagano n’u Rwagashirabwoba ruherereye mu Murenge wa Gihombo.

    Imibiri 5003 niyo yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyamasheke

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke aha icyubahiro imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Nyamasheke

    Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw’abarokotse Jenoside n’uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro