Tag: featured

  • Nidusanga hadatekanye turagaruka iwacu-Abanye-Congo banyuzwe n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda –

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Nyuma yo kubona ibimenyetso by’ibanze by’iruka ryacyo, abiganjemo abakuze mu Mujyi wa Goma batangiye gukiza amagara yabo.

    Bamwe babwiwe aho bahungira i Goma, abandi basabwa kwinjira mu Rwanda, mu Mujyi wa Rubavu.

    Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abaganiriye na IGIHE mbere yo gusubira mu gihugu cyabo bavuze ko bishimiye uko bakiriwe, banashimangira ko mu gihe havuka ikibazo biteguye kugaruka mu Rwanda.

    Dieumerci Bosenge utuye mu Birere mu Mujyi wa Goma yavuze ko nyuma yo gutangira kuruka kwa Nyiragongo bashatse uko bahunga.

    Yagize ati “Nyuma y’aho abantu bose bavuze ngo ‘tuve mu gihugu’. Radio yavuze ko abatwite n’abamugaye babanza kujya Sake; abantu badafite ikibazo bajye mu gihugu cy’abaturanyi [u Rwanda]. Ni uko twisanze hano [Rubavu]. Twakiriwe neza, buri kimwe cyose kimeze neza.’’

    Uyu muturage witeguraga kujya mu gihugu cye, abajijwe niba ashobora gusubira mu Rwanda mu gihe ikirunga cyakongera kuruka, yasubije ko atabishidikanyaho, anasaba bene wabo gufasha abagizweho ingaruka.

    Ati “Ibyo ni uburenganzira si impuhwe, kuko hano ni iwacu. Twese turi Abanyafurika, Afurika Yunze Ubumwe. Byongeye kubaho, dufite uburenganzira bwo kugaruka kuko turi abavandimwe. Turi bamwe.’’

    Sibomana Maurice Semivumbi yavuze ko bibwirije gutaha muri iki gitondo nyuma yo kubona ikirunga cyacogoye.

    Ati “Abantu bari bafite ubwoba, ubwo twageraga hano Petite Barrière, twabonye imipaka bayifunguye, abantu barinjira. Batwakiriye neza, bajya kudushyira muri stade. Ni ho twaraye. Twe twibwirije gutaha kuko tubona ko ikirunga cyahagaritse kuruka. Ikirunga cyongeye kuruka twagaruka mu Rwanda.’’

    -  Ababyeyi na bo banyuzwe

    Umubyeyi witwa Mariya yashimye ko bakiriwe neza mbere yo gusubira iwabo. Ati “Twabonye icyayi n’amandazi. N’abashaka kugenda mu modoka bafashijwe, benshi bagiye. Nidusanga bitameze neza turongera tugaruke iwacu kuko nta watubujije kwinjira aho twari turi. Usibye ko twe ari twe wijyanaga, nta wigeze atwirukana. Twashimye cyane. Amina.’’

    Kugeza saa Tatu za mu gitondo, Abanye-Congo baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha, hasigaye bake mu Mujyi wa Rubavu n’abandi binjiriye mu Bugeshi na Busasamana.

    Aba baturage basubiye iwabo nyuma y’uko ikirunga cyari gitangiye gucogora, nubwo mu kirere hari hakirimo umwotsi.

    Umushakashatsi Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko muri aka kanya hatakanzurwa ko Nyiragongo yahagaritse kuruka ko ahubwo yatanze agahenge ku buryo hakomeje kugaragara imitingito iremereye yakongera kuruka.

    Guhera mu 2010, mu ndiba y’Ikirunga cya Nyiragongo huzuyemo ibikoma ku buryo isaha yose hagize ikibisembura yahita iruka.

    Minisiteri ishinzwe Ubutabazi mu Rwanda ku wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

    Abanye-Congo banyuzwe n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Abaganiriye n’itangazamakuru mbere yo gusubira mu gihugu cyabo bavuze ko nibasanga ibintu bitaratekana basubirwa mu Rwanda

    Bamwe bari bahunze bafite ibiryamirwa ndetse n’amatungo yabo

  • Imbamutima z’abanyeshuri ba Green Hills Academy basuye bwa mbere ku kirenge cya Ruganzu –

    Green Hills Academy yigamo abana b’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, gusa ahanini abanyeshuri barangirije muri iki kigo bahitamo gukomereza amasomo yabo mu bihugu bitandukanye. Byibuze 95% by’abarangije bahita berekeza ibwotamasimbi kuvomayo ubumenyi.

    Mu rwego rwo kuremamo aba bana Ubunyarwanda no gusobanurirwa byimbitse amateka y’igihugu cyabo ngo bazakomeze kugihoza ku mutima mu gihe cyose bazaba baragiye i mahanga, mu 2016 ubuyobozi bw’ishuri bwatekereje kuri gahunda yo guha ubumenyi abarangije amashuri no kurushaho kubakundisha u Rwanda binyuze muri gahunda yo gusura ahantu nyaburanga kandi habitse amateka.

    Kuri iyi nshuro abanyeshuri 62 barangije umwaka wa gatandatu muri iri shuri batemberejwe mu Karere ka Rulindo, ahazwi nko ku Kirenge cya Ruganzu Ndoli, bishimira amateka bahamenyeye , bavuga ko ari impamba y’urugendo izabafasha.

    Kaze Muhuza Samantha w’imyaka 17 yabigarutseho agira ati “Ni ubwa mbere nari nje hano. Nize byinshi birimo umuco n’amateka y’u Rwanda ntari nzi, nabonye ibikoresho bakoreshaga, nabonye byinshi ntatekerezaga kandi byampaye ibyishimo byinshi kumenya uko abakurambere bacu babagaho. Ibi bizadufasha no mu gihe tuzagera mu mahanga tuzabasha kwereka abanyamahanga ko hari byinshi byiza twanyuzemo.”

    Divin Lionel Dushimimana n’ibyishimo byinshi yabwiye IGIHE ko kwigishwa amateka nk’aya usanga abenshi batari banayazi, bigatuma barushaho kuyamenya neza.

    Yagize ati “Nabonye amateka y’u Rwanda imbonankubone, ibyo twajyaga dusoma mu bitabo, ibyo twajyaga twumva batubwira rimwe na rimwe twajyaga dutekereza ko ari amakabyankuru ariko ubu nabyiboneye ku isoko. Hari byinshi ntari nzi kandi namenyeye aha ngaha. Kumenya aya mateka biramfasha gusobanukirwa uwo ndi we nkamenya amateka ndetse nkaba nabasha kuyasobanurira n’abandi.”

    Muri ibi biganiro byose abanyeshuri basobanuriwe byimbitse amateka, ubuzima, ubutwari n’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Abami bo hambere batwaye u Rwanda mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu.

    Nate Scott, Umunyamahanga wiga muri iri shuri, amaze imyaka ibiri mu Rwanda, akaba abyarwa n’umubyeyi umwe w’Umunyamerika n’undi w’Umunya-Ethiopie. Yavuze ko ahakuye amateka akomeye azabasha gusangiza abandi nasubira i wabo.

    Ati “Tukigera hano twahise dusobanurirwa amateka y’Abami batwaye igihugu, ni amateka ntari nzi mbere ndetse twize byinshi bijyanye n’amateka y’u Rwanda n’imihango yakorwaga mu Rwanda rwo hambere n’umuco w’Abanyarwanda. Mu gihe nzava mu Rwanda mfite byinshi nzasobanurira abo mu rugo batazi bishingiye ku muco n’amateka nkuye aha.”

    Ishema Kirezi Kevin na mugenzi we Umutoni Sonia bose bafite imyaka 17 bahuriza ku kuba bize amateka mu buryo buziguye ndetse no kuba bizabafasha kwiyumvamo ubunyarwanda n’ahandi hose baba bari ngo bazakomeza gukumbura umurage w’ubutwari by’Abanyarwanda.

    Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge na we yagarutse cyane ku mpamvu nyamukuru y’uru rugendoshuri, asobanura ko ari uko benshi muri bo bazahita berekeza mu mahanga ndetse harimo n’abanyamahanga bityo ko ari ukugira ngo buri wese ugiye ahabwe impamba izamuherekeza aho azajya hose ndetse no kurushaho kubakundisha u Rwanda.

    Ishuri Green Hills Academy rimaze imyaka 24 rikorera mu Rwanda, ryashyizeho iyi gahunda yiswe ‘Intambwe y’Intore’ igamije kwigisha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye amateka n’umuco by’u Rwanda muri 2016. Ni muri uwo mujyo basura ibyiza nyaburanga ndetse n’ahantu h’amateka ku gihugu mbere yo kwerekeza mu buzima bwo hanze y’ishuri.

    Mbere yo gutangira gusobanurirwa amateka y’u Rwanda baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu

    Bakiriwe n’abakaraza babigishije kuvuza ingomba za Kinyarwanda

    Nsanzabaganwa Straton niwe watekerereje abanyeshuri ba Green Hills Academy amateka yo hambere abaha umukoro wo kuzayasobanurira n’abandi

    Uhereye iburyo Nate Scott ni umunyamahanga wiga muri iri shuri, yavuze ko yize byinshi azasobanurira ab’iwabo

    Kaze Muhuza Samantha (Uwa kabiri uhereye ibumoso) yavuze ko bize umuco n’amateka atari azi

    Umwarimu ushinzwe kwigisha Umuco muri iri ishuri, Nahimana Serge yavuze ko bagamije guha impamba y’urugendo aba banyeshuri bashobora kwerekeza i mahanga

    Basuye inzu ya Kinyarwanda basobanurirwa amateka yayo mu Rwanda rwo hambere

    Abarimu basanzwe bigisha umuco n’Ikinyarwanda muri Green Hills Academy nibo bari abasangiza b’amagambo

    Abanyeshuri nabo bahawe umwanya wo kuvuza ingoma bayobowe n’abakaraza

    Abanyeshuri basusurukijwe mu ndirimbo za kinyarwanda n’umurya w’inanga

    Bagize umwanya wo gusobanuza neza ibyo batumvise

    Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy yifurije abarangije amahirwe masa mu bundi buzima

  • Nyamasheke: Imibiri y’Abatutsi 5003 bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro –

    Imibiri 4996 yakuwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora naho indi 7 yakuwe mu mva zitandukanye. Iyi mibiri ije yiyongera ku yindi isaga ibihumbi 47 ishyinguwe muri uru rwibutso.

    Bamwe mu barokokeye i Nyamasheke bavuga ko guhuza inzibutso ari byiza mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside. Yasabye abazi amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi muri Jenoside kuyatanga.

    Olivier Mugabonake yagize ati “Mu bantu uyu munsi twibuka, tugiye kubaherekeza mu cyubahiro. Umuco nyarwanda ndetse no muco w’abantu muri rusange iyo ubuze uwawe uba ukeneye ko umusezeraho ukamushyingura, ukamuherekeza biri mu bintu bituma ukira ku mutima.”

    “Nabuze abantu banjye mu muryango bose, umubyeyi wanjye niwe nashoboye kubona gusa abandi bose ni ugukeka, tugize amahirwe abaturage ba Nyamasheke bafite amakuru ku mibiri y’abacu bayatubwira kuko byadufasha kugira ngo dukire ibikomere twatewe na Jenoside.”

    Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw’abarokotse Jenoside n’uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Iyi mibiri iri hano yari iruhukiye mu rwibutso rwa Kibogora idafashwe neza nkuko tubyifuza, abantu bacitse ku icumu bafashe iya mbere mu kumva iyi gahunda. Kwimura imibiri aho yari iri abantu bakunda kutabyumva neza ariko twagize imyumvire imwe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko bazakomeza guhuza inzibutso no kubaka izigezweho mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

    Yagize ati“Twumva twazasigarana inzibutso eshatu kugira ngo tubashe kuzibungabunga neza, tubashe no gufata neza iriya mibiri kugira ngo itazangirika ndetse tubashe no kuzicungira umutekano uko bikwiye. Nitumara gutunganya inzibutso tuzafatanya kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro, bajye mu nzibutso nziza zijyanye n’igihe bidufashe kuruhuka.”

    Mu karere ka Nyamasheke habarurwa inzibutso zirindwi ariko ubuyobozi bwifuza ko hasigara eshatu, urwa Rwamatamo ruherereye mu Murenge wa Gihombo, urwa Nyamasheke ruherereye mu Murenge wa Kagano n’u Rwagashirabwoba ruherereye mu Murenge wa Gihombo.

    Imibiri 5003 niyo yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyamasheke

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke aha icyubahiro imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Nyamasheke

    Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw’abarokotse Jenoside n’uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro

  • Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha Abanye-Congo 40 banze gutaha kubera Nyiragongo –

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo u Rwanda rwakiriye abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basaga 8000 bahungaga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi abenshi muri bo batangiye gusubira iwabo bitewe n’uko iki kirunga cyahagaritse kuruka, gusa bamwe muri bo banze gusubirayo bitewe n’uko bagifite impungenge.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Minisitiri Gatabazi yasuye aba Banye-Congo 40 banze gusubira iwabo, abizeza ubufasha bwa Leta y’u Rwanda kugeza igihe bazumva batekanye ku buryo bataha.

    Yabasanze mu mudugudu wa Nyarubande, Akagali ka Mbugangali mu murenge wa Gisenyi.

    Nyiragongo yatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ihagarara mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari abaturage bahitanywe n’iki cyiza. Iki kirunga cyaherukaga kuruka mu 2002 aho cyahitanye ababarirwa mu magana ndetse abandi benshi bakava mu byabo.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yasuye aba Banye-Congo abizeza ubufasha

  • U Rwanda rwatanze ubufasha bw’imodoka ku bafite intege nke baruhungiyemo kubera iruka rya Nyiragongo –

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo ibihumbi by’abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha, nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyacogoye kuruka.

    Mu bahungiye mu Rwanda basaga ibihumbi umunani, hari harimo abagore batwite, abana, abasaza, abafite ubumuga n’abandi bafite intege nke ku buryo bitaborohera gusubira mu gihugu cyabo n’amaguru.

    Inzego z’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda zateguye imodoka rusange zifasha mu gusubizayo abo banyantege nke ndetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya aba mbere bari batangiye gufashwa.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu yavuze ko imodoka zabavanaga kuri Stade Umuganda aho abinjiriye mu mujyi wa Rubavu barajwe, zikabageza ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière , bakabareka bakambuka mu gihugu cyabo.

    Yavuze ko abafashijwe bishimye, by’umwihariko uburyo Leta y’u Rwanda yababaye hafi kuva bahageze kugeza batashye.

    Kugeza saa tatu za mu gitondo kuri iki Cyumweru, abari baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha basubira mu gihugu cyabo, hasigaye bake mu mujyi wa Rubavu n’abandi bagiye binjirira mu bindi bice nka Bugeshi na Busasamana.

    Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

    Imodoka u Rwanda rwatanze zakuraga abanye-Congo kuri Stade Umuganda ziberekeza kuri Petite Barrière

    Abatwawe ni abafite intege nke barimo abamugaye, abagore batwite, abana n’abasaza

    Iyo bageraga ku mupaka boroherezwaga kwambuka basubira mu gihugu cyabo

    Aha bari bamaze kugezwa kuri Petite Barrière bategereje kwambuka mu gihugu cyabo

    Izi modoka nizo zifashishijwe mu gutwara abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bafite intege nke

  • Iruka rya Nyiragongo: Ibihumbi by’Abanye-Congo bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha –

    Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y’uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n’ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n’ibyo kurya na Croix Rouge y’u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n’abaturage ndetse baranabagaburira.

    Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.

    Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo bakiriwe.

    Ati “Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y’u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye’’.

    Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.

    Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.

    Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ryabazaga riti “Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y’amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.’’

    Ababanje gutwarwa ni abana batari bafite ababaherekeje, abafite ubumuga, abasaza n’abakecuru, abagore batwite n’abandi bafite intege nke z’umubiri.

    Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.

    Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy’iruka ry’icyo kirunga.

    Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n’ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n’imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.

    Nyuma y’iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy’amazuku.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.

    MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.

    Indi nkuru wasoma: Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka

    Abanye-Congo ba mbere bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha

    Basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyagabanyije umuvuduko

    Abenshi bari gutaha banyuze ku mupaka wemewe

    Abaturage bari bahungabanye bacyumva ko ikirunga kiri kuruka, bahita bahunga batinya ingaruka iryo ruka rishobora guteza zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi

    Abaturage binjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda

    Bahise bahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibiribwa

    Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ni bo batanze ubutabazi bwihuse

  • Nyamasheke: Minisitiri Gatabazi yahumurije abo inkangu yasenyeye inzu –

    Ni Ibiza byabaye mu saha ya mu gitondo ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021 ubwo nzu 39 zo mu Mudugudu wa Buhembe n’uwa Kagarama, Akagali ka Ngoma mu Murenge Bushekeri zatwarwagwa n’inkangu, abantu 615 bakabura aho barara.

    Icyo gihe bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko babanje kumva ibyondo bimanuka basohoka bagasanga ubutaka buri kugenda.

    Bizimana Joseph umwe muri bo yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

    Mu rugendo yakoreye muri aka Karere kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yahumurije aba baturage, abaha icyizere ko ubuyobozi buri gutekereza kububakira.

    Ati “Ntabwo ibintu byose bibonekera rimwe, ibishoboka byose, ibyo muzaba mutabonye ntimuzagire ngo ni umutima mubi ahubwo ni ubushobozi buba butabonekeye igihe. Ntabwo nzatinda kugaruka kongera kureba ko ibyo bikorwa byo kubaka no gufasha abantu byakozwe uko bikwiriye.”

    Bamwe muri aba baturage bashimiye ubuyobozi uburyo bakomeje kubitaho kuva bahura n’ibi byago.

    Bashimande Leopord ati “Mu by’ukuri mbere na mbere ni ugushima Imana, nta muntu wagize icyo aba ni amazu yangiritse. Ndashimira Perezida wa Repubulika watwegereje ubuyobozi, kuba mwadutekereje turabashimiye.”

    Uzayisenga Jeannette yagize ati “Ndashima ubuyobozi bwadutabaye kuva ibi byaba kuko badukuye hariya ariko batubaye hafi batujyana mu nsegero, ibyo kurya babiduhereye ku gihe. Twiringiye ko tuzabona aho kuba kuko mudutekerezaho.”

    Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango yose igizwe n’abantu 615 ikaba yarabonye ababacumbikira.

    Minisitiri Gatabazi yahumurije abasenyewe inzu n’ibiza avuga ko Leta izabitaho

    Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zashimiwe uburyo zatabaranye ingoga abaturage bahuye n’ibiza

  • Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka –

    Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kirere cy’ahari iki kirunga mu Mujyi wa Goma hahindutse umutuku, hatangira gututumba umwotsi mwinshi cyane.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu, yavuze byatangiye ahagana saa moya, mu kibaya cy’ikirunga hagaragara umuriro mu gace gatuyemo abantu kitwa Kibati.

    Mu Mujyi wa Rubavu wegereye Goma, abaturage hafi ya bose basohotse mu nzu bahagarara hanze kubera ubwoba.

    Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.

    Cyaherukaga kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe cyahitanye abantu 147, cyangiza ibikorwa remezo byinshi birimo inzu n’imihanda, mu gihe ibikoma byacyo byanagiye mu Kiyaga cya Kivu.

    Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.


  • Kigali: Abantu umunani barimo n’uwibaga akoresheje imbunda y’igikinisho bafashwe –

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo aba bagabo bibaga abaturage bamwe muri bo biyise abasirikare uko ari umunani Polisi y’u Rwanda yaberetse itangazamakuru.

    Bashinjwa ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, gukorera abaturage iterabwoba no kwiyitirira inzego.

    Polisi yavuze bagendaga ahantu bagatumiza ibicuruzwa, bamara kubihabwa bakabijyana. Nyuma umwe muri bo yaje gusubira aho yabifashe ababaza impamvu bacuruza ibintu bidafite inyemezabwishyu, anabaca amande.

    Abashinjwa ubu buriganya bahakaniye itangazamakuru ko ari abajura. Umwe yagize ati “Njye nta cyaha nishinja rwose barambeshyera […] banyemeje ko ngomba kuvuga ko nkorana n’aba bantu akazi ko kujya gufata ibintu mu maduka kandi rwose ubu nibwo aba bantu nkibabona.”

    Hari umutangabuhamya ushinja iri tsinda ko ryagiye rikamwiba amafaranga ye ryiyitiriye ko rikora muri Polisi y’u Rwanda.

    Ati “Yaraje ansanga muri kontwari anyereka ikarita, ndamwegera ngo ndebe ko ariyo ndahindukira nzenguruka kontwari ndeba koko ko ari umusirikare ahita anyambika amapingu baranjyana batangira kunyaka amafaranga kuko ngo nta nyemezabwishyu nari nabahaye.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no gukorera abaturage iterabwoba.

    Ati “Tumaze ibyumweu bibiri dukurikirana ibikorwa by’iri tsinda aho bagenda biba abaturage bagakora ubujura bushukana. Icya kabiri bakanabakorera iterabwoba, bakanitirira ibyo batari byo.”

    Yongeyeho ko aba bagabo banitwazaga amapingu n’imbunda y’igikinisho kugira ngo babashe kwiba abaturage neza.

    Dosiye yabo igiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha bufite inshingano zo kuba bwayishyikiriza ubushinjacyaha bukayiregera urukiko.

    Bimwe mu byangombwa bitwazaga birimo ikarita ya gisirikare, amapingu n’imbunda y’igikinisho

    Abafashwe bose bahakanye ibyo baregwa

  • Ni icyaha – Busingye yibutsa abinangira gutanga amakuru y’ahari imibiri y’inzirakarengane za Jenoside –

    Ibi yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 2500 y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera iherutse kuboneka.

    Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Rukumberi ruherereye mu Karere ka Ngoma, witabiriwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye; Guverineri Gasana Emmanuel; Senateri Dusingizemungu ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Muri Kanama 2020 nibwo mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hatangiye kuboneka imibiri yashyinguwe, yabonywe n’abana bari baragiye ihene bagiye gucukura ibijumba bajombye igiti mu butaka bazamuramo umwenda banabona amagufa.

    Bahise batabaza ubuyobozi biba ngombwa ko icyo gice cyose giherereye mu Kagari ka Ntovu gitangira gushakishwamo imibiri, imyinshi yagiye iboneka mu mirima yari isanzwe ihingwamo n’abaturage bo muri uyu Murenge biganjemo abinangiye gutanga amakuru.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumberi, Kabandana Callixte, wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yavuze ko impamvu muri uyu Murenge hakigaragara imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biterwa n’uko hakiri abantu benshi binangiye mu gutanga amakuru.

    Yavuze ko mu kubona amakuru y’imibiri yashyinguwe uyu munsi habayemo ibintu byinshi bikomeye birimo n’abatanze amakuru bagapfa.

    Ati “ Habayemo ibintu byinshi bikomeye harimo n’abantu bapfuye, Meya yashimiye abantu batanze amakuru ariko nagira ngo mbabwire ko umwe mu batanze amakuru aho yaturangiye twanahakuye imibiri, bwakeye apfa kandi uwamwishe yarabimubwiye ngo ayo makuru niyo ya nyuma utanze, bwakeye bamuhamba.”

    Kabandana yavuze ko uwo wamwishe ari umugore ndetse yaje no gufatwa agafungwa.

    Yavuze ko kandi hari n’undi mugabo wagiye kubazwa amakuru ku mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko atayatanga ngo kuko nta myaka ibiri asigaje ku Isi. Uwo mugabo yari yarafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika asabwe gutanga amakuru arabyanga.

    Nyuma y’iminsi mike yaje gupfa urupfu rusanzwe aguye muri gereza.

    Gushinyagurirwa mu gihe cyo gushakisha imibiri

    Kuva muri Kanama 2020, mu Kagari ka Ntovi mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera nibwo hatangiye gushakishwa imibiri, Kabandana yavuze ko kuva icyo gihe cyose, bagiye babwirwa n’amagambo abashinyagurira rimwe na rimwe akanaba urucantege ariko bakihangana.

    Yavuze ko abantu bagera kuri 16 batawe muri yombi bazira gushinyagurira abashakishaga imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside akavuga ko muri uyu Murenge bikigoranye kuba hagera ubumwe n’ubwiyunge bitewe no kwinangira imitima kwa bamwe na bamwe.

    Ati “ Turasaba ko abo bantu bazakurikiranwa bagahanwa by’intangarugero kuko baradushinyaguriye, imibiri y’abacu bayita ko ngo ari inyamanswa bahigaga baryaga bataye hariya, ukibaza uburyo inyamanswa yambaraga ipantalo, ako ni agashinyaguro urabona umubiri w’umuntu urimo n’umwenda uwamwishe akamwita inyamanswa.”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko buri munyarwanda akwiriye guharanira kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko iyo bidakozwe byaba ari ukwica amategeko no kuba abahemu.

    Yakomeje avuga ko buri munyarwanda akwiriye gutanga amakuru akomoza ku baturage ba Rukumberi 16 bakurikiranweho gushinyagurira abashakishaga imibiri no kwanga gutanga amakuru nyuma y’imyaka 26 avuga ko bidakwiriye.

    Ku kijyanye n’uwatanze amakuru akabwirwa ko aribwo bwa nyuma ayatanze akicwa, yamaganye icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

    Ati “ Ndangira ngo nongere nibutse nshimangire ko tutazatezuka gukomeza gushyiramo imbaraga ufite amakuru wese agire umudendezo ayatange natayatanga araba akora icyaha, nayatanga araba agize neza, hariho nabagiraga ubwoba bagatanga udupapuro bakaranga ahari imibiri ubwo buryo bwinshi abantu batagamo amakuru ndabasaba ko bayatanga.”

    Yavuze ko buri munyarwanda yaba ukora muri Leta, uwikorera ndetse n’abakora mu miryango itegamiye kuri Leta buri wese afite mu nshingano guharanira ubumwe bw’abanyarwanda kuko aribwo buzatuma u Rwanda rugera ku iterambere.

    Ati “ Dufite inshingano zo kudakozwa isoni no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, icyo tubona cyose gishobora kototera ubumwe bwacu kabone nubwo waba wumva utacyizeye neza shaka abandi mukiganireho ariko nticyototere ubumwe bw’abanyarwanda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bagiye bimwa ibyangombwa byo gushaka akazi abandi bakimwa amahirwe yo kwiga.

    Yatanze urugero kuri raporo yakozwe mu 1980 n’uwari ushinzwe iperereza muri Perefegiture ya Kibungo irimo abatusti 25 barimo Prof Nkusi Laurent uheruka kwitaba Iman, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre icyo gihe ngo bari bamwe mu bavuka muri aka gace babashije kwiga babona akazi mu bindi bice by’igihugu aho hasabwaga ko bakomeza gucungwa no kugenzurwa mu mirimo bakoraga.

    Urwibutso rwa Rukumberi rwashyinguwemo iyi mibiri rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’Abatutsi biciwe muri uyu Murenge.

    Minsitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuva kera abatutsi bari baratujwe i Rukumberi, bimwaga ibyangombwa byo gushaka akazi

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 2500 y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera

    Urwibutso rwa Rukumberi rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’Abatutsi biciwe muri uyu murenge

    Uyu muhango wari witabiririwe n’abantu b’ingeri zinyuranye