Tag: featured

  • Abafite ababo bajugunywe mu Mugezi wa Rusizi muri Jenoside barasaba ko hashyirwa urwibutso –

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mugezi ufite amateka y’uko wajugumywemo Abatutsi bishwe abandi bajugunywamo ari bazima. Bamwe mu bafite ababo bajugunywe muri uwo mugezi baganiriye na IGIHE, basanga hakwiriye kujya urwibutso rugaragaza amateka y’ibyahabereye.

    Nsabimana Joseph avuga mu gihe cya Jenoside, interahamwe zafashe Abatutsi zirababoha, zibajyana ku nkombe y’umugezi maze zirabatemagura zibajugunyamo.

    Yagize ati “Ahantu babajugunye ni mu isumo ry’Umugezi wa Rusizi, abavuye iwacu bari muri abo ni Abatutsi 20, hari n’abandi bavanywe i Nyamagana. Abantu bose babamanuraga bababoshye bakabatemagura, bakabajugunya bamwe batarapfa, ari bazima.”

    Yakomeje agira ati “Mu myaka iri mbere abantu ntibazajya bamenya icyahabereye, urumva hashyizwe urwibutso hakajyaho amazina ya bamwe byafasha kubera ko ni ahantu babajugunye, abantu bakajya bamenya ko hano bahajugunye abantu.”

    Akimana Joseph warokokeye mu Murenge wa Nyakarenzo, avuga ko afite abavandimwe n’abandi bo mu muryango we biciwe ku nkombe z’uwo mugezi, agasaba ko hashyirwa urwibutso kugira ngo amateka yahabereye abakiri bato bayamenye.

    Ati “Hari aho bari bihishe babakurayo barabakubita, bababoha amaboko, babajyana ku cyambu cya Nyungu ku Mugezi wa Rusizi babajugunyamo. Bahashyize ‘monument’ (ikimenyetso cy’urwibutso), byaba ari ukugaragaza amateka y’abahaguye bigatuma abana bamenya ayo mateka, bikunganira ubuhamya buvuzwe.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buri guteganya gushyira ahantu hose urwibutso (monuments) ahantu hose hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yagize ati “Turabiteganya kuzashyira za ‘monuments’ ahantu hatandukanye hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turacyari mu igenamigambi, ariko byashyizwe mu bikorwa by’ingenzi.”

    Umugezi wa Rusizi usohoka mu Kiyaga cya Kivu, ugahuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba ukora ku mirenge itandatu y’Akarere ka Rusizi.

    Abafite ababo baguye mu Mugezi wa Rusizi barasaba ko hashyirwaho urwibutso rwerekana amateka y’ibyahabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo –

    Mu bikorwa Minisitiri Gatabazi yasuye harimo inzu n’imihanda byangijwe n’imitingito mu Mujyi wa Rubavu. Yanasuye kandi imirima yangiritse mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe ndetse anahumuriza abaturage bahatuye n’abari bahafite ibikorwa by’ubuhinzi.

    Yavuze ko abaturage bari mu bibazo bakwiye kumva ko “Ubuyobozi bw’igihugu buzirikana ibihe bikomeye barimo, kandi hari inzego zirimo gukurikirana kugira ngo ntihagire umuturage ujya mu kaga.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko bazakomeza gukurikirana imikorere y’Ikirunga kuko ubundi bisaba iminsi irindwi kugira ngo byemezwe ko cyarangije kuruka.

    Ku bijyanye n’imitingito ikomeje kumvikana, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko n’ubwo hari imitingito hirya no hino mu Rwanda, ukiri hasi muri rusange n’ubwo wangije ibikorwa birimo umuhanda ndetse n’inzu z’abaturage.

    Uyu muyobozi yavuze ko nk’inzego z’ibanze bagiye kwimura inzu 40 bigaragara ko zangiritse ku buryo bushobora gushyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga.

    Yasabye kandi abaturage kwirinda ibihuha, avuga ko abantu bakwiye kumva ibisobanuro by’inzego zibishinzwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hamaze gushyirwaho Akanama kari gukurikirana ibibazo ndetse kakaba ari ko kazajya gatanga amakuru y’ibyo abaturage bakwiye gukurikiza.

    Yakomeje ati “Twashyizeho site abaturage bashobora kuba bajyaho haramutse habayeho irindi ruka.”

    Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko bamaze gutegura ahantu bashobora gushyira abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bimurwa.

    Ku bijyanye n’abaturage bangirijwe imirima, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buzasuzuma uburyo bafashwe, avuga ko icyihutirwa ari ukubashakira ibyo kurya muri iyi minsi.

    Minisitiri Gatabazi yasuye ibikorwa byangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Minisitiri Gatabazi yanasuye Ishuri rya ESG naryo ryangiritse

  • Sonia Rolland mu bazaherekeza Perezida Emmanuel Macron mu rugendo agiye kugirira mu Rwanda –

    Biteganyijwe ko Perezida Macron azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ruzatangira ku wa 27 Gicurasi rukarangira ku wa 28 Gicurasi 2021.

    Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko uru ruzinduko ruzaba rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi waranzwemo agatotsi kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amakuru dukesha ‘Le Journal du Dimanche’ avuga ko Sonia Rolland ukomoka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwanda azaba ari mu itsinda ry’abantu bazaherekeza Perezida Macron.

    Uretse Sonia Rolland, Emmanuel Macron azaherekezwa n’umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga usanzwe utuye mu Bufaransa na Annick Kayitesi-Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuba Emmanuel Macron yarahisemo aba bagore kugira ngo bamuherekeze mu ruzinduko azagirira i Kigali ngo byaturutse ku mateka bafitanye n’ibihugu byombi, nk’aho Sonia Rolland yavukiye mu Rwanda anahaba mu bwana bwe kugeza umuryango we wimukiye mu Bufaransa ndetse kuri ubu akaba afite umuryango ufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Biteganyijwe ko ubwo Perezida Macron azaba ari mu Rwanda, igikorwa cya mbere azahakorera ari ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse nyuma akazafungura Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

    Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Sonia Rolland ari mu bazaherekeza Perezida Emmanuel Macron mu rugendo agiye kugirira mu Rwanda

    Annick Kayitesi-Jozan ari mu itsinda ry’abazaherekeza Macron

    Umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga nawe ari mu bazaherekeza Perezida Macron i Kigali

  • Nyaruguru: Imiryango 10 yubakiwe na FARG ikeneye ubutabazi bwihuse –

    Abafite icyo kibazo ni imiryango 10 yubakiwe n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) mu 2014, mu Mudugudu wa Karimba mu Kagari ka Raranzige.

    Bavuga ko kugeza kuri ubu hashize imyaka irindwi batarahabwa ibyangobwa by’izo nzu bubakiwe, bikaba byarabagizeho ingaruka zo kubura uko bahabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda.

    Umwe muri bo witwa Mugenzi Narcisse avuga ikorwa ry’umuhanda rimaze kwangiza imitungo yabo n’inzu, babariwe ariko ntibahabwa ingurane kuko nta byangombwa bafite kandi bamaze igihe kinini basiragira ku Karere ka Nyaruguru babisaba ariko ntibabihabwe.

    Ati “Nyuma y’ikorwa ry’umuhanda, amazu yacu yarangiritse ubu turi mu manegeka dutinya ko yazatugwaho. Icyo twifuza ni uko imyaka yacu yangijwe twakwishyurwa tukabona ibyangombwa by’ubutaka nk’abandi baturage.”

    Akomeza avuga ko bababwiye ko ubusanzwe umuturage wubakiwe na Leta ahabwa ibyangombwa by’inzu nyuma y’imyaka itanu ariko bakibaza impamvu batabihabwa kandi yararenze.

    Mukankusi Immaculée na we avuga ko inzu atuyemo yangiritse ku buryo ararana impungenge z’uko yamugwira.

    Ati “Ndara ntasinziriye mfite ubwoba ko iyi nzu izangwaho kuko imashini ikora umuhanda yarayishegeshe ku buryo yenda kuriduka.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana kugira ngo abo baturage babone ibyangombwa byabo kandi n’ubwishyu bwabo bubagereho.

    Ati “Abaturage bagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda hari abari gukorerwa ibyangombwa kugira ngo bahabwe ingurane kuri ya nzu nubwo yayihawe na leta ariko iyo nzu ni iye. Ibyangombwa biri gukorwa kugira ngo umuturage abashe kubona ingurane.”

    Gashema avuga ko mbere mbere y’uko umuhanda ukorwa abimuwe bahawe ingurane kandi n’abafite imitungo yangiritse mu ikorwa ryawo nabo bazishyurwa bose.

    Usibye abo bubakiwe na FARG, hari n’abandi baturanyi babo bavuga ko basenyerwa n’amazi ava muri kaburimbo kuko hatashyizweho umuferege uyayobora.

    Béatrice Bankundiye ati “Amazi yo mu muhanda bayakoreye inzira uruhande rumwe, urwo duturiye bararwihorera. Amazi yose ahanyura aruhukira iwacu. Umunsi wa mbere twakangutse yarenze igitanda neza neza, ari nka saa saba z’ijoro”.

    Gashema avuga ko bazajya ahantu hatandukanye kuri uwo muhanda wa kaburimbo bakareba abafite ibikorwa biri kwangirika mu buryo butari bwitezwe, kugira ngo abahatuye bazabarirwe bose bahabwe ingurane bimuke.

    Umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyaruguru ureshya na kilometero 66 ugeze ku kigero kiri hejuru ya 60% wubakwa.

    Bafite impungenge ko izi nzu zizabagwaho kuko amazi yatangiye no kuzinjiramo

    Barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nayruguru kubaha ibyangombwa kugira ngo babone uko bahabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe

    Ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo ryangije inzu zabo ntibahabwa ingurane kuko nta byangombwa bahawe

    Inzu bubakiwe na FARG mu 2014 zangijwe n’ukorwa ry’umuhanda ntubahabwa ingurane kuko batarahabwa ibyangombwa by’iyo mitungo

    Zimwe mu nzu batuyemo zatangiye kwika kubera ko imashini zikora umuhanda zazishegeshe zisigara zijegajega

    Abatuye ku gice kitakozwemo umuferege batewe impungenge n’uko amazi abasanga mu nzu

    [email protected]


  • I Rubavu bamwe baraye hanze batinya ingaruka z’imitingito –

    Icyo kirunga cyacogoye kuruka guhera kuri iki Cyumweru ariko imitingito irakomeje mu bice bicyegereye birimo n’Akarere ka Rubavu, ku buryo isaha n’isaha gishobora kongera kuruka.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwasabye abaturage kwirinda kurara mu nzu kugira ngo zitabasenyukiraho mu gihe haba habaye umutungito mwinshi.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu yavuze ko benshi baraye hanze batinya ko inzu zabagwaho basinziriye.

    Ineza Junior, umwe mu batuye mu Mujyi wa Rubavu waraye hanze yagize ati “Twaraye hanze kubera ikibazo cy’imitingito igenda yiyongera bitandukanye n’ejo bundi hashize igihe ikirunga cyarukaga, ntabwo imitingito yari ifite imbaraga ariko ubu iri kwisukiranya kandi ifite imbaraga.”

    Nubwo baraye hanze, yavuze ko batasinziriye neza ndetse by’umwihariko nk’abana bateganya kujya ku ishuri kuri uyu wa Mbere bafite impungenge z’uburyo barakurikirana amasomo.

    Ati “Kurara hanze ntabwo ibitotsi bishira. Nko ku bana kwiga birabangama cyane, bashobora kunanirwa kwiga kubera ko baryamye bitandukanye n’uko basanzwe. Ikindi kandi umutingito ubaye bari ku ishuri byateza akavuyo bari mu kigo.”

    Munyaneza Héritier na we waraye hanze atinya ingaruka z’umutingito, yavuze ko kurara hanze aribyo byizewe mu gihe nk’icyo cy’iruka ry’ikirunga mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kurara mu nzu.

    Ati “Uyu munsi kugira ngo turare hanze ni uko imitingito yari myinshi cyane kandi ifite imbaraga, kandi mu kwirinda impanuka ziturutse ku mitingito, kurara hanze nibyo bifite umutekano kurusha kurara mu nzu.”

    “Imitingito yo ku manywa nta ngufu yari ifite nyinshi kandi ku manywa kuko uba ureba uba ubona ibibazo uko byifashe bitandukanye na nijoro usinziriye.”

    Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Rubavu humvikanye imitingito itandukanye kandi imwe yari ifite imbaraga.

    Ikigo gishinzwe mine, peteroli na Gaz kibinyujije kuri konti ya Twitter, Rwanda Seismic Monitor cyatangaje ko kiri gukurikiranira hafi iby’imitingito ikomeje kumvikana mu Rwanda yakurikiye iruka rya Nyiragongo .

    Kugeza kuri iki Cyumweru Akarere ka Rubavu katangazaga ko inzu ebyiri ari zo zasenywe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, ni mu gihe hegitari eshatu zari zihinzeho imyaka mu murenge wa Rubavu zangijwe n’amahindure y’ikirunga.

    Ku ruhande rwa Congo, abantu 15 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse.

    Hari impungenge ko isaha n’isaha imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yagira ingaruka

    Ntabwo haramenyekana ibyangijwe n’umutingito mu karere ka Rubavu aho benshi baraye hanze

    Bamwe baraye hanze batinya ko inzu zibagwaho kubera imitingito

  • Nyarugenge: Abanyerondo biyemeje guhindura imyitwarire irimo ubusinzi bwahindanyaga isura yabo –

    Babisabwe kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu bari yari agamije kunoza no kurushaho kumenya inshingano zabo.

    Ubusanze umurenge wa Nyakabana ni umwe mu igize Akarere ka Nyarugenge wakundaga kugaragaramo abanyerondo bakora akazi banyweye inzoga basinze no kudatangira amakuru ku gihe.

    Mu minsi ishize hagiye hagaragara abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga ndetse n’abagize ingo zabo utubari kandi bitemewe.

    Ibi byatuye ubuyobozi bw’uyu murenge butegura amahugurwa y’abanyerondo agamije gutuma bamenye inshingano zabo bananoza akazi kabo. Bashishikarijwe kumenya agaciro k’umwuga bakora no kudahohotera abarurage.

    Umunyerendo witwa Sineza Jean Damascene ukorera mu Kagari ka Munanira ya II yagize ati “ Amahugurwa yadufashije cyane kuko yatumye inshinano zacu n’uburyo dukwiye kuzikora neza nk’uko bikwiriye tudahutaje abaturage kuko hari ibyo wasangaga tudakora cyangwa tubikora nabi turengera kandi bitureba.”

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda, yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi, gusa avuga ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nyuma y’uko bahawe aya mahugurwa.

    Ati “Abanyerondo bakoraga nabi barahari ariko mpamya ko kuba twabonye aya mahugurwa tukanamenya uko dukwiye gukora akazi kacu hari benshi batari babizi bagiye guhinduka kuko batari bazi inshingano zabo cyangwa bagakora ikintu batazi ko ari icyaha.”

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge , Yousufu Kabirigi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyerondo guhindura imyitwarire no kunoza akazi kabo nk’uko bikwiye.

    Ati “Bumvise inshingano zabo n’uko bakwiye kuzikora badahohoteye abaturage. Byatumye biyemeza kugira ikinyabupfura kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabujijwe banagaragaza imwitwarire myiza mu midugudu n’aho bakorera.”

    Kabirigi yavuze ko muri uyu murenge wa Nyakabanda hari hasanzwe hagaragaraga abanyerondo badatangira amakuru ku gihe, abakora akazi basinze gusa avuga ko yizeye ko bagiye guhindura imyitwarire kubera amahugurwa bahawe.

    Abanyerondo bo mu murenge wa Nyakabanda nyuma yo gusoza amahugurwa bacinye akadiho

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi

    Abanyerondo bishimiye amahugurwa bahawe kuko azabafasha kunoza akazi kabo neza

  • Gusambanywa akiri umwana, agatereranwa n’umuryango byatumye azinukwa abagabo –

    Uyu mugore avuka mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ni umwe mu batangabuhamya bifashishwa n’Umuryango uharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, HDI, mu kwigisha ababyeyi uburyo bagomba kuba hafi y’abana babo mu gihe batewe inda zitateguwe.

    Babasaba kutabatererana bakababa hafi ngo kuko iyo umwana yatewe inda ushobora kumufasha akaba yagera ku ntego ze yahoranye aho kumutererana bishobora gutuma ajya mu zindi ngeso mbi zirimo uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Furaha yatewe inda mu 1999 yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari afite imyaka 17, umuryango we uramwirukana aca mu buzima bukakaye cyane.

    Ati “Icyo gihe mbere na mbere bashatse ko inda yanjye bayikuramo, njye sinabikunda n’umuganga ambera umwana mwiza arabyanga. Nyuma yo kubyara bashatse kwica umwana wanjye, abaturanyi barantabariza umwana ntiyapfa baranyirukana mva mu rugo ndahunga.”

    Furaha yahise agenda atangira kubaho nabi akarara aho abonye hose. Nyuma ngo yabonye umuntu w’umumama amugirira imbabazi aramwakira abayo arahabyarira. Kimwe mu cyatumye ngo ubuzima burushaho kumukomerera ngo ni uko iwabo w’umuhungu nabo bamutereranye akabaho yifasha we ubwe gusa.

    Ati “Nagiye mba mu buzima bugoranye nkora akazi kose nabonaga harimo no gukoropera abantu, nza gusubira mu ishuri ndangiza amashuri yisumbuye ariko ntavugana n’umuryango wanjye, nakomeje gushakisha ubuzima nza no gutangira kwiga kaminuza abantu batabyumva bumva ko ndi umusazi.”

    Furaha avuga ko yize akarangiza akarera umwana we neza aramwigisha arakura ndetse ngo anaherutse kumushyingira mu mezi make ashize.

    Yiyemeje gushinga umuryango ufasha abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato

    Nubwo nta bushobozi buhambaye Furaha aragira avuga ko yiyemeje gufasha abana b’abakobwa basambanywa bakiri bato bagaterwa inda ngo kuko hari abatereranwa n’imiryango bikaba byatuma bahinduka indaya.

    Ati “Ubundi mu muryango Nyarwanda iyo ubyaye bumva ko uri indaya aho wakwinjira hose ahenshi nta gaciro uba ufite, bihita bitera umuntu kuba nk’umusazi kuko hari agaciro aba ari kwimwa yaba anafite mu mutwe woroshye akitera icyizere nyamara wanasanga umuryango we warabigizemo uruhare.”

    Yavuze ko ku bana b’abakobwa baturuka mu byaro akenshi usanga ubuzima bubashaririye ku buryo hari n’abongera bagaterwa inda bwa kabiri kubera gutereranwa n’imiryango abandi bagahitamo kuyoboka uburaya kubera kubura abantu bababa hafi bakabahumuriza.

    Inama ku babyeyi bafite abana batewe inda

    Furaha agira inama ababyeyi yo kwita ku bana babo kabone nubwo bashobora guterwa inda arabasaba kubaba hafi bakabahumuriza bakabafasha gusubira mu ishuri ndetse bakanabibutsa ko bashobora kugera ku nzozi zabo aho kubatererana no kubaca intege.

    Ati “Niba umukobwa wawe agize ikibazo agatwara inda wimujugunya kuko ntabwo yabikoze kuko yari ikirara, hari abashukwa rimwe na rimwe ugasanga namwe ababyeyi mwabigizemo uruhare. Wimujugunya kuko nyuma yo kubyara umuntu yavamo umuntu muzima aba agifite n’umusaruro yatanga ni ahabwe agaciro nk’abandi bana.”

    Furaha yavuze ko ubuzima bushaririye yanyuzemo agatereranwa n’umuryango we akitwa ikirara byatumye azinukwa abagabo ku buryo ngo kuva yabyara uyu mwana yahisemo kutazashaka umugabo bitewe n’ibikomere yahuye nabyo.

    Furaha avuga ko gutereranwa n’umuryango byatumye yiheba cyane binamuviramo kuzinukwa abagabo burundu

  • Rubavu: Abaturage basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu –

    Nyiragongo yarutse mu ijoro ryacyeye mbere yo gucogora mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021. Iruka rikomeye ry’iki kirunga ryaherukaga ku wa 17 Mutarama 2002.

    Nyuma yo kuruka kwa Nyiragongo, mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu wa Rubavu mu Rwanda hari kumvikana imitingito ya buri kanya.

    Umunyamakuru wa IGIHE yanyuze mu bice bitandukanye bya Rubavu ndetse yageze muri Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu asanga abaturage bamwe bari hanze birinda izo ngaruka.

    Nyiramugisha Costasie yavuze ko bategereje ko umutingito ugabanya umurindi bakajya basubira mu nzu.

    Ati “Ntiturabigirira icyizere. Turi gucungana no kureba ko abana batatujya kure. Tubonye bicogoye ni yo mahirwe twaba dufite. Ntabwo waruhuka umutingito uhari.’’

    Iradukunda Aaron we yavuze ko abantu bagifite igihunga ko ikirunga cyakongera kuruka.

    Ati “Mu gihe imitingito itari yatuza, ubu abaturage bazongera kuryama batekanye mu gihe yahagaze, nta gihunga cy’uko ikirunga cyakongera kuruka. Ubuyobozi bwategura aho abaturage bahungira mu gihe byakomera.’’

    Mu butumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwasabye abaturage gutuza bagakomeza no gutegereza amakuru yose ajyanye n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yahumurije abaturage, abasaba kudakuka umutima ariko bagakurikirana uko imitingito imeze.

    Yagize ati “Imitingito irahari kandi ni myinshi. Icyo turi gusaba abaturage ni ugukurikiranira hanze y’inzu kugira ngo haramutse habayeho ibyago ku buryo inzu yagwa itabagwira.’’

    Yavuze ko hakiri gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w’inzu zasenyutse.

    Yakomeje ati “Hari amakuru yihuse twabonye ko hari inzu ebyiri zasenyutse. Ushobora gusanga hari izindi. Turasaba abaturage gukomeza gucungira hafi kuko imitingito iri hejuru.’’

    Nyuma y’iruka rya Nyiragongo, amahindure yahagarariye mu bilometero bitandatu ageze ahitwa Buhene i Kihisi. Umujyi wa Goma uri mu bilometero 20 uvuye ahari Ikirunga cya Nyiragongo.

    Wasangaga ahenshi ikirere cy’Umujyi wa Goma cyahinduye ibara kubera umuriro w’iki kirunga ndetse n’imyotsi yakwiriye hose. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bari bahungiye mu Rwanda ku wa Gatandatu bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo batangiye gusubira mu gihugu cyabo kuri iki Cyumweru.

    Nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’Ibirunga, Dr Dyrckx Dushime, yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka.

    Mu bimaze kumenyekana byangijwe na Nyiragongo harimo hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu.

    Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe kuba maso kubera imitingito yatangiye gusenya inzu

    Bamwe bicaye hanze mu kwirinda ingaruka bashobora guhurira na zo mu nzu

    Imitingito myinshi ikomeje kumvikana mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka rya Nyiragongo

  • Yabyariye mu Rwanda ahunze iruka rya Nyiragongo –

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bahungiye mu Rwanda bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Muri aba bahunze bakiza amagara yabo harimo ababyeyi babiri, umwe yambukiye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu Murenge wa Busasamana n’agace gato ka Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

    Muri iyi nzira ni ho uyu mubyeyi witwa Mawazo Devotha yabyariye ubwo yari ageze mu Kibaya kiri mu Busasamana.

    Uyu mugore wa Mfitumukiza Rukera, yahunze avuye mu gace ka Munigi muri Goma.

    Kimwe n’abandi binjiriye mu tundi duce tutari ku mipaka, yakiriwe n’umuryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

    Akihagera kuko yari amaze kwibaruka, uwo muryango wamushakiye umuganga umuha ubutabazi bw’ibanze.

    Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu yamenye ko uyu mubyeyi ari kwitabwaho kandi ameze neza.

    Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza mu Rwanda, Mawazo Devotha, yabwiye RBA ko yahaye umwana we izina ry’Ikinyarwanda.

    Yagize ati “Umwana wanjye mwise Umutoni kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana no kubera uko nshima uko nafashijwe n’Abanyarwanda.”

    Mu Banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda harimo n’undi mubyeyi wageze i Gisenyi afite umwana wavutse atarageza igihe cy’ubukure.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko kuri site yariho ya Nyarubande hari abantu icyenda bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati “Dufite abantu icyenda mu bitaro, abandi basubiyeyo. Hari abo [mu bari mu bitaro] dushobora gusigarana iminsi mikeya. Harimo nk’umugore wabyaye umwana utagejeje igihe, ari kwitabwaho ahashyirwa muri [neonatology]. Ntabwo wahita umusohora, dushobora kumusigarana iminsi mike.’’

    Uyu mubyeyi yavuye muri Congo afite uwo mwana bikekwa ko yari amaze iminsi avuye mu bitaro kwibaruka.

    Kuri Site ya Nyarubande n’iya Busasamana hose hari hacumbikiwe Abanye-Congo bahunze iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. By’umwihariko i Nyarubande mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari abantu 58.

    Mawazo Devotha yabyaye ageze mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Ababyeyi bafite n’abana bato bari mu bahungiye mu Karere ka Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ababyeyi bahungiye mu Rwanda n’abana babo bahawe amandazi n’icyayi nk’ifunguro rya mu gitondo

  • Amahindure ya Nyiragongo yangije hegitari eshatu mu Rwanda –

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga kuruka mu 2002.

    Iruka ry’iki kirunga ryangije byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y’iki kirunga aho cyarukaga kigana.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye RBA ko iki kirunga cyanangije hegitari eshatu z’ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda. Ubutaka bwangijwe n’iruka ry’iki kirunga ni ubwo mu Kagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

    Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa Nshimiyimana Albert yabwiye IGIHE ko batangiye kubona ko ibyo iki kirunga cyarutse byageze mu mirima yabo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

    Ati “Ibi bintu twabibonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice. Twagiye kubona, tubona biturutse ruguru, natwe twabirebaga turi mu misozi. Byirukankaga cyane byagendaga nk’ibikoma.”

    Yakomeje avuga ko ibyo iki kirunga cyarutse byangije imyaka yabo, ngo ndetse kubera ubwoba bahise bahungira ku musozi wa Rubavu.

    Ati “Muri iyi mirima yacu hari hahinzemo ibijumba n’ibishyimbo ariko byose byagendeyemo. Tukimara kubibona twahunze turara ku musozi wa Rubavu, no muri iriya misozi yindi.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hatakwemezwa neza ko iki kirunga cyarangije kuruka, avuga ko barakomeza gukorana n’abahanga ndetse no kureba uburyo abo cyagizeho ingaruka bakomeza gufashwa.

    Ati “Ku bijyanye n’ibirunga abahanga muri ibyo nibo bashobora kumenya niba cyarangije kuruka cyangwa se niba nta zindi ngaruka zishobora kuziramo nyuma ariko twe icyo tureba hano mu gihugu ni ugukomeza kwitegura ku buryo biramutse bibaye ngombwa ko twakira abandi nabo twabakira.”

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri aka gace ku gicamutsi cyo kuri iki Cyumweru, yasanze hari ibice by’iyi mirima bigicumbamo umwotsi.

    Gusa nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.

    Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka, aheraho asaba abatuye Umujyi wa Rubavu w’uwa Goma gukomeza kuba maso.

    Ibikoma byarutswe n’iki kirunga byangije imirima y’abaturage mu Karere ka Rubavu

    Zimwe mu nsina zahiye n’imyaka irarengerwa

    Byageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru mu mirima y’aba baturage hakigaragara umwotsi

    Bamwe mu baturage bagiye gutora ibi bikoma byari byamaze kuma byavuyemo amakoro