Tag: featured

  • I Bweyeye aho RDF yiciye abarwanyi ba FLN; bapfanye amandazi, boroswa ibitenge bari bitwaje (Amafoto) –

    Mu gashyamba gato gahari, IGIHE yahageze mu rugendo rutari rurerure uvuye i Kigali kuko rwatwaye iminota 30 muri Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Aho habereye imirwano, hari ibimenyetso byose by’ibyabaye. Ukihagera ubona ibiti byakomerekejwe n’amasasu bigashishuka, ibikiri bito byacitsemo kabiri n’ibindi byangiritse.

    Ukomeje kumanuka gato ugana ku mugezi, uyoborwa n’amaraso n’ahantu bigaragara ko hasa n’aho abantu bikurubanze. Muri iyo nzira mpangano itari ihasanzwe [kuko ari mu ishyamba], amaraso aramanuka akagera hepfo ku mugezi, waterera no hakurya yaho [ubwo ni i Burundi] ukabona aho ibyatsi byangiritse bigaragara ko ariho abo barwanyi bambukiye bahunga.

    Tugarutse hakuno ku ruhande rw’u Rwanda, ku manywa yo kuri uyu wa Mbere hari hakiri imirambo ibiri y’abo barwanyi. Umwe uri ahagana haruguru utwikirijwe igitenge. Amakuru twabonye ni uko icyo gitenge ari icyo uwo murwanyi yari afite.

    Iruhande rwawo hari ibikoresho byo kwa muganga birimo ibipfuko, imiti [irimo igabanya uburibwe – antibiotique], imakasi n’utundi dukoresho tw’ibanze two kwa muganga.

    Birashoboka ko uwo murambo ari uw’umurwanyi wakoraga nk’umuganga. Hari kandi uturindantoki n’amandazi manini amwe i Kigali bita “2GB” [abiri rimwe ryasadutsemo kabiri] cyo kimwe na Saradine. Bigaragara ko ibyo bikoresho byatwarwaga mu mashashi amwe mato yaciwe y’umukara.

    Umanutse hepfo, uyoborwa na none n’amaraso ku buryo bisa n’aho umurambo w’umuntu uri hepfo abo bari kumwe bawukuruye bashaka kuwutwara ariko ntibikunde.

    Uwo murambo ni uw’umusore bigaragara ko ari mu myaka itarenze 30, wambaye impeta ku ntoki zirimo iza Bikiramariya ndetse n’ishapule, yarashwe isasu mu ijosi munsi y’ugutwi neza.

    Iruhande rwe hari grenade, nta mandazi yari afite ariko hari udushashi twa “Super Dips”, zimwe bavanga n’amazi zikavamo umutobe. We yari afite grenade imwe iruhande rwe.

    Haruguru ye kuri umwe wa mbere, hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 na magazine ebyiri. Mbere y’uko uyigeraho ubona ibisigazwa by’amasasu byinshi.

    Abo barwanyi baguye muri “Ambush”

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko abo barwanyi baguye muri “Ambush” y’Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi.

    Ati “Ambush ni uburyo bwo kurinda abasirikare bihishe. Babarashe bicamo babiri, hari na benshi bashobora kuba bakomeretse ariko abenshi bashobora kuba babajyanye. Ikindi ni uko twafashe imbunda za SMG, magazine zirindwi, antene y’icyombo, impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi ndetse n’imiti.”

    Lt Col Rwivanga yavuze ko abo barwanyi basubiye inyuma bakambuka wa mugezi basubira mu Kibira aho ibirindiro byabo biri.

    Yakomeje ati “Ingabo zacu zakoze akazi nk’uko bikwiriye.”

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri ibi bice, zitega “Ambush” ahantu henshi hatandukanye aho ziba zikeka ko umwanzi ashobora guturuka. Nta musirikare wa RDF n’umwe wigeze agirira ikibazo muri iyo mirwano.

    Umutekano uradadiye

    Mu masaha ya saa Munani muri ako gace habereye inama yahuje abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego zishinzwe Umutekano. Nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko hari insanganya yaraye ibaye, kuko buri wese mbere y’iyo nama yari mu mirimo ye y’umunsi nk’ibisanzwe. Abana bari ku mashuri, abahinzi bari mu murima, aborozi bari kwahira ubwatsi bw’inka n’ihene nyinshi batunze.

    Lt Col Rwivanga yavuze ko magingo aya ibintu byasubiye mu buryo.

    Ngamijimfura Théogène w’imyaka 57, yavuze ko yumvise urusaku rw’amasasu saa Tatu nyuma aza kongera kurwumva saa Saba z’ijoro.

    Ati “Yari amasasu menshi, kuko hari harimo amasasu yo gutabara n’ayaduteraga, nta muturage wigeze agira ikibazo.”

    Ngamijimfura yavuze ko batekanye kuko mu gace kabo hari Ingabo z’u Rwanda zibacungira umutekano, zikabafasha no mu bindi bikorwa by’iterabwoba.

    Ati “Iyo bibayeho, Ingabo z’u Rwanda ziba ziri hafi, zikabikumira bigasubirayo bitaraza ngo byangize abaturage, ngo bitware amatungo y’abaturage. Hano turatekanye kuko hatari umusirikare nta muntu waba uri hano.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje ko ubuzima bukomeje, kuko abaturage bafitiye icyizere Ingabo z’Igihugu ku buryo kumva amasasu bitababuza gukomeza ibikorwa byabo.

    Ati “Umutekano umeze neza, abaturage baratekanye, n’iyo uganiriye nabo barakubwira ngo twe nta kibazo dufite kuko ingabo zacu turazishyigikira kugira ngo umutekano tuwucunge neza.”

    Yasabye abaturage ayobora gushyigikira igihugu, bakarwanya ibikorwa byose by’abantu babizeza ibitangaza.

    Ati “Hano Bweyeye nta shuri ryahabaga, abana bariga, bakora metero 500 zibaye nyinshi bakaba bageze ku ishuri. Nta vuriro ryahabaga, bivuzaga ibyatsi, uyu munsi ajya kuri Centre de Santé akivuza, Poste de Santé, abenshi serivisi z’ubuvuzi niho bazisanga. Uyu munsi turabona imihanda.”

    Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma abaturage bumva ko hari agakiza bazazana mu gihugu kuko ibyo bakazanye byose bihari. Ati “Iby’ibanze bituma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi bw’igihugu cyabo byose birahari”.

    Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by’iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z’u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili.

    Herman Nsengimana wari Umuvugizi wa FLN, kuri ubu uri imbere y’ubutabera yigambye ibitero byo mu Bweyeye, byagabwe mu mpera za 2019, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero muri aka gace kari hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

    Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari dutanu twose dukora kuri Nyungwe.

    Uyu mugezi ni wo abarwanyi ba FLN bambutse binjiye mu Rwanda, aba ari nawo banyuramo bahunga

    Mu gashyamba kabereyemo iyi mirwano, hagaragaye ibiti byinshi byangiritse

    Utu turindantoki twari aho umusirikare umwe wa FLN yiciwe

    Mu bikoresho bafatanywe harimo amandazi n’imiti yo kwa muganga

    Umwe muri aba barwanyi yasanganywe grenade

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye abaturage b’akarere ayobora ko bakwiriye gukora batekanye

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko umutekano muri aka gace wifashe neza nyuma y’iki gitero

    Indege ya Kajugujugu ya RDF ni yo yifashishijwe mu kujyana abanyamakuru aho iki gitero cyabereye

  • Kigali: Yafatiwe mu cyuho afite idepo rya mukorogo za miliyoni 9 Frw iwe mu rugo –

    Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko amaze amezi abiri akora ubu bucuruzi bw’amavuta ya mukorogo ndetse ko ayakura mu Karere ka Rubavu aturutse i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yemeje ko amavuta yafatanywe afite agaciro kari hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda anashimangira ko yagiye muri uyu mwuga nyuma y’aho akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga kagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Nk’uko mwabibonye iwanjye hafatiwe amavuta atemewe yitwa mukorogo nari maze amezi abiri mbyinjiyemo, kuyazana akenshi nayafatiraga ku Gisenyi nkayazana aturutse hakurya.”

    Yemeye ko yari azi neza ko aya mavuta atemewe ariko yabikoze ashakisha imibereho; yagiriye inama abandi bayacuruza kubireka kuko bitemewe.

    Muri uru rugo hanafatiwe umucuruzi wari umugannye agiye kurangura amavuta. Uyu yabwiye itangazamakuru ko ari umuzunguzayi uyadandaza ngo yibonere icyo kurya.

    Ati “Njye nsanzwe nkora ibintu byo kuzengurutsa utuntu. Naje mu gitondo ampamagaye nsanga hari umupolisi ndinjira nk’uko bisanzwe anyaka telefoni asangamo ubutumwa bw’umuntu wari wansabye kumwoherereza amacupa atatu ya mukorogo. Ni bwo nafashwe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yasabye abacuruzi kwirinda gucuruza aya mavuta kuko atemewe anashimangira ko abazabikomeza bazagenda bafatwa.

    Ati “Mu mikoranire n’abaturage baduha amakuru kuko benshi bazi ibitemewe bakanubahiriza amategeko n’amabwiriza yo kubyirinda ariko ikirushijeho batanga ni amakuru kugira ngo polisi ibe yamenya aho ibyo bintu bikorerwa n’ababicuruza.”

    “Twabonye amakuru y’uko hari umuntu ucuruza amavuta yangiza uruhu gusa ikigaragara ni uko abantu bamaze guhindura amayeri ubu barayazana aho kugira ngo bayashyire aho bayacururiza bagashakisha aho bayadepa mu rugo.”

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo rubakurikirane ku byo baregwa nk’uko Polisi yabitangaje.

    Uyu mugabo yafatanywe ububiko bw’amavuta atemewe iwe mu rugo

    Amwe mu mavuta ahindura uruhu yafatiwe mu rugo rw’umuturage

  • Abofisiye 20 ba RCS bari guhabwa amasomo azabafasha guhugura aboherezwa mu butumwa –

    Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, ari kubera mu Ishuri rya RCS rya Nsinda. Yitabiriwe n’abofisiye 20 barimo abagabo 12 n’abagore umunani akaba agamije guhugura abazajya bahugura abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

    Aya mahugurwa RCS iri kuyahabwa n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikorere n’Imikoranire n’izindi nzego n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri RCS, SP Mugisha Alex, yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho kongerera ubumenyi abofisiye babo ku buryo bajya no guhugura ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Ni igikorwa twari tumaze igihe kinini dutegereje, kijyanye n’amahugurwa y’abazahugura abandi ku bw’umwihariko mu bijyanye no kugarura amahoro ku Isi, abari hano bazigisha abandi mu bikorwa bitandukanye dusabwa kuzuza mbere y’uko twohereza abakozi bacu hirya no hino ku Isi kubungabunga amahoro.”

    Yakomeje avuga ko kuba bagiranye ubufatanye na UNITAR bifite inyungu nyinshi ku gihugu aho nibura abofisiye ba RCS bazajya bifashishwa mu kujya guhugura abandi bo mu bindi bihugu.

    SP Mugisha yakomeje avuga ko n’abaturuka mu Rwanda bagiye kubungabunga amahoro bazajya bajyayo bahawe amasomo ari ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Ubundi wasangaga tubyikorera ku rwego rwacu ariko ubu kuba tubonye ubunararibonye bw’iri shami rya Loni ruje kudufasha bwa bumenyi twari dusanganywe bugiye kwiyongera tugire n’abarimu bari ku rwego mpuzamahanga bazajya bajya kwigisha n’ahandi hatandukanye ku Isi.”

    Umujyanama Mukuru mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi, UNITAR, Colbert Kadihira, yavuze ko mu nshingano bafite harimo guhugura ibihugu bitandukanye biba bifite abakozi bari kubungabunga amahoro ku Isi.

    Yavuze ko bifuza ko abajya kubungabunga amahoro baba bakeneye guhabwa amasomo amwe akaba ari nayo mpamvu bifuza kwagura ababahugura mu rwego rwo gufasha ibihugu gutanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Mu Rwanda bizafasha kujya batanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga kandi binatume rugira abakozi bashobora kwifashishwa mu guhugura abandi no mu bindi bihugu.”

    Umuyobozi w’Ishuri rya RCS Nsinda, CP Wakubirwa Eduard, yasabye abofisiye bari guhugurwa kugira indangagaciro bagakurikirana amasomo bahabwa kugira ngo bazabashe kwigisha abandi mu buryo bwa kinyamwuga, yabibukije ko ari bo ba mbere bagiye guhabwa aya masomo abasaba kuyitaho cyane.

    Kuva mu mwaka wa 2010 RCS imaze kohereza mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi abacungagereza 136, bakaba bamaze kujya mu bihugu birimo Haiti, Côte d’Ivoire, Liberia, Centrafrique, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.

    Abofisiye 20 ba RCS ni bo bari guhabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri

    Aya mahugurwa azabafasha kugira ubumenyi bubafasha guhugura abagiye koherezwa mu butumwa mu mahanga

    Umujyanama Mukuru muri UNITAR, Colbert Kadihira, yavuze ko guhugura abofisiye ba RCS bizatuma bashobora no kwifashishwa mu bindi bihugu

  • Abafite ababo bajugunywe mu Mugezi wa Rusizi muri Jenoside barasaba ko hashyirwa urwibutso –

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mugezi ufite amateka y’uko wajugumywemo Abatutsi bishwe abandi bajugunywamo ari bazima. Bamwe mu bafite ababo bajugunywe muri uwo mugezi baganiriye na IGIHE, basanga hakwiriye kujya urwibutso rugaragaza amateka y’ibyahabereye.

    Nsabimana Joseph avuga mu gihe cya Jenoside, interahamwe zafashe Abatutsi zirababoha, zibajyana ku nkombe y’umugezi maze zirabatemagura zibajugunyamo.

    Yagize ati “Ahantu babajugunye ni mu isumo ry’Umugezi wa Rusizi, abavuye iwacu bari muri abo ni Abatutsi 20, hari n’abandi bavanywe i Nyamagana. Abantu bose babamanuraga bababoshye bakabatemagura, bakabajugunya bamwe batarapfa, ari bazima.”

    Yakomeje agira ati “Mu myaka iri mbere abantu ntibazajya bamenya icyahabereye, urumva hashyizwe urwibutso hakajyaho amazina ya bamwe byafasha kubera ko ni ahantu babajugunye, abantu bakajya bamenya ko hano bahajugunye abantu.”

    Akimana Joseph warokokeye mu Murenge wa Nyakarenzo, avuga ko afite abavandimwe n’abandi bo mu muryango we biciwe ku nkombe z’uwo mugezi, agasaba ko hashyirwa urwibutso kugira ngo amateka yahabereye abakiri bato bayamenye.

    Ati “Hari aho bari bihishe babakurayo barabakubita, bababoha amaboko, babajyana ku cyambu cya Nyungu ku Mugezi wa Rusizi babajugunyamo. Bahashyize ‘monument’ (ikimenyetso cy’urwibutso), byaba ari ukugaragaza amateka y’abahaguye bigatuma abana bamenya ayo mateka, bikunganira ubuhamya buvuzwe.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buri guteganya gushyira ahantu hose urwibutso (monuments) ahantu hose hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yagize ati “Turabiteganya kuzashyira za ‘monuments’ ahantu hatandukanye hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turacyari mu igenamigambi, ariko byashyizwe mu bikorwa by’ingenzi.”

    Umugezi wa Rusizi usohoka mu Kiyaga cya Kivu, ugahuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba ukora ku mirenge itandatu y’Akarere ka Rusizi.

    Abafite ababo baguye mu Mugezi wa Rusizi barasaba ko hashyirwaho urwibutso rwerekana amateka y’ibyahabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo –

    Mu bikorwa Minisitiri Gatabazi yasuye harimo inzu n’imihanda byangijwe n’imitingito mu Mujyi wa Rubavu. Yanasuye kandi imirima yangiritse mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe ndetse anahumuriza abaturage bahatuye n’abari bahafite ibikorwa by’ubuhinzi.

    Yavuze ko abaturage bari mu bibazo bakwiye kumva ko “Ubuyobozi bw’igihugu buzirikana ibihe bikomeye barimo, kandi hari inzego zirimo gukurikirana kugira ngo ntihagire umuturage ujya mu kaga.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko bazakomeza gukurikirana imikorere y’Ikirunga kuko ubundi bisaba iminsi irindwi kugira ngo byemezwe ko cyarangije kuruka.

    Ku bijyanye n’imitingito ikomeje kumvikana, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko n’ubwo hari imitingito hirya no hino mu Rwanda, ukiri hasi muri rusange n’ubwo wangije ibikorwa birimo umuhanda ndetse n’inzu z’abaturage.

    Uyu muyobozi yavuze ko nk’inzego z’ibanze bagiye kwimura inzu 40 bigaragara ko zangiritse ku buryo bushobora gushyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga.

    Yasabye kandi abaturage kwirinda ibihuha, avuga ko abantu bakwiye kumva ibisobanuro by’inzego zibishinzwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hamaze gushyirwaho Akanama kari gukurikirana ibibazo ndetse kakaba ari ko kazajya gatanga amakuru y’ibyo abaturage bakwiye gukurikiza.

    Yakomeje ati “Twashyizeho site abaturage bashobora kuba bajyaho haramutse habayeho irindi ruka.”

    Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko bamaze gutegura ahantu bashobora gushyira abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bimurwa.

    Ku bijyanye n’abaturage bangirijwe imirima, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buzasuzuma uburyo bafashwe, avuga ko icyihutirwa ari ukubashakira ibyo kurya muri iyi minsi.

    Minisitiri Gatabazi yasuye ibikorwa byangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Minisitiri Gatabazi yanasuye Ishuri rya ESG naryo ryangiritse

  • Sonia Rolland mu bazaherekeza Perezida Emmanuel Macron mu rugendo agiye kugirira mu Rwanda –

    Biteganyijwe ko Perezida Macron azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ruzatangira ku wa 27 Gicurasi rukarangira ku wa 28 Gicurasi 2021.

    Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko uru ruzinduko ruzaba rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi waranzwemo agatotsi kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amakuru dukesha ‘Le Journal du Dimanche’ avuga ko Sonia Rolland ukomoka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwanda azaba ari mu itsinda ry’abantu bazaherekeza Perezida Macron.

    Uretse Sonia Rolland, Emmanuel Macron azaherekezwa n’umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga usanzwe utuye mu Bufaransa na Annick Kayitesi-Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuba Emmanuel Macron yarahisemo aba bagore kugira ngo bamuherekeze mu ruzinduko azagirira i Kigali ngo byaturutse ku mateka bafitanye n’ibihugu byombi, nk’aho Sonia Rolland yavukiye mu Rwanda anahaba mu bwana bwe kugeza umuryango we wimukiye mu Bufaransa ndetse kuri ubu akaba afite umuryango ufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Biteganyijwe ko ubwo Perezida Macron azaba ari mu Rwanda, igikorwa cya mbere azahakorera ari ugusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse nyuma akazafungura Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre.

    Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Sonia Rolland ari mu bazaherekeza Perezida Emmanuel Macron mu rugendo agiye kugirira mu Rwanda

    Annick Kayitesi-Jozan ari mu itsinda ry’abazaherekeza Macron

    Umwanditsi w’ibitabo, Scholastique Mukasonga nawe ari mu bazaherekeza Perezida Macron i Kigali

  • Nyaruguru: Imiryango 10 yubakiwe na FARG ikeneye ubutabazi bwihuse –

    Abafite icyo kibazo ni imiryango 10 yubakiwe n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) mu 2014, mu Mudugudu wa Karimba mu Kagari ka Raranzige.

    Bavuga ko kugeza kuri ubu hashize imyaka irindwi batarahabwa ibyangobwa by’izo nzu bubakiwe, bikaba byarabagizeho ingaruka zo kubura uko bahabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda.

    Umwe muri bo witwa Mugenzi Narcisse avuga ikorwa ry’umuhanda rimaze kwangiza imitungo yabo n’inzu, babariwe ariko ntibahabwa ingurane kuko nta byangombwa bafite kandi bamaze igihe kinini basiragira ku Karere ka Nyaruguru babisaba ariko ntibabihabwe.

    Ati “Nyuma y’ikorwa ry’umuhanda, amazu yacu yarangiritse ubu turi mu manegeka dutinya ko yazatugwaho. Icyo twifuza ni uko imyaka yacu yangijwe twakwishyurwa tukabona ibyangombwa by’ubutaka nk’abandi baturage.”

    Akomeza avuga ko bababwiye ko ubusanzwe umuturage wubakiwe na Leta ahabwa ibyangombwa by’inzu nyuma y’imyaka itanu ariko bakibaza impamvu batabihabwa kandi yararenze.

    Mukankusi Immaculée na we avuga ko inzu atuyemo yangiritse ku buryo ararana impungenge z’uko yamugwira.

    Ati “Ndara ntasinziriye mfite ubwoba ko iyi nzu izangwaho kuko imashini ikora umuhanda yarayishegeshe ku buryo yenda kuriduka.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana kugira ngo abo baturage babone ibyangombwa byabo kandi n’ubwishyu bwabo bubagereho.

    Ati “Abaturage bagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda hari abari gukorerwa ibyangombwa kugira ngo bahabwe ingurane kuri ya nzu nubwo yayihawe na leta ariko iyo nzu ni iye. Ibyangombwa biri gukorwa kugira ngo umuturage abashe kubona ingurane.”

    Gashema avuga ko mbere mbere y’uko umuhanda ukorwa abimuwe bahawe ingurane kandi n’abafite imitungo yangiritse mu ikorwa ryawo nabo bazishyurwa bose.

    Usibye abo bubakiwe na FARG, hari n’abandi baturanyi babo bavuga ko basenyerwa n’amazi ava muri kaburimbo kuko hatashyizweho umuferege uyayobora.

    Béatrice Bankundiye ati “Amazi yo mu muhanda bayakoreye inzira uruhande rumwe, urwo duturiye bararwihorera. Amazi yose ahanyura aruhukira iwacu. Umunsi wa mbere twakangutse yarenze igitanda neza neza, ari nka saa saba z’ijoro”.

    Gashema avuga ko bazajya ahantu hatandukanye kuri uwo muhanda wa kaburimbo bakareba abafite ibikorwa biri kwangirika mu buryo butari bwitezwe, kugira ngo abahatuye bazabarirwe bose bahabwe ingurane bimuke.

    Umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyaruguru ureshya na kilometero 66 ugeze ku kigero kiri hejuru ya 60% wubakwa.

    Bafite impungenge ko izi nzu zizabagwaho kuko amazi yatangiye no kuzinjiramo

    Barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nayruguru kubaha ibyangombwa kugira ngo babone uko bahabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe

    Ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo ryangije inzu zabo ntibahabwa ingurane kuko nta byangombwa bahawe

    Inzu bubakiwe na FARG mu 2014 zangijwe n’ukorwa ry’umuhanda ntubahabwa ingurane kuko batarahabwa ibyangombwa by’iyo mitungo

    Zimwe mu nzu batuyemo zatangiye kwika kubera ko imashini zikora umuhanda zazishegeshe zisigara zijegajega

    Abatuye ku gice kitakozwemo umuferege batewe impungenge n’uko amazi abasanga mu nzu

    [email protected]


  • I Rubavu bamwe baraye hanze batinya ingaruka z’imitingito –

    Icyo kirunga cyacogoye kuruka guhera kuri iki Cyumweru ariko imitingito irakomeje mu bice bicyegereye birimo n’Akarere ka Rubavu, ku buryo isaha n’isaha gishobora kongera kuruka.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwasabye abaturage kwirinda kurara mu nzu kugira ngo zitabasenyukiraho mu gihe haba habaye umutungito mwinshi.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu yavuze ko benshi baraye hanze batinya ko inzu zabagwaho basinziriye.

    Ineza Junior, umwe mu batuye mu Mujyi wa Rubavu waraye hanze yagize ati “Twaraye hanze kubera ikibazo cy’imitingito igenda yiyongera bitandukanye n’ejo bundi hashize igihe ikirunga cyarukaga, ntabwo imitingito yari ifite imbaraga ariko ubu iri kwisukiranya kandi ifite imbaraga.”

    Nubwo baraye hanze, yavuze ko batasinziriye neza ndetse by’umwihariko nk’abana bateganya kujya ku ishuri kuri uyu wa Mbere bafite impungenge z’uburyo barakurikirana amasomo.

    Ati “Kurara hanze ntabwo ibitotsi bishira. Nko ku bana kwiga birabangama cyane, bashobora kunanirwa kwiga kubera ko baryamye bitandukanye n’uko basanzwe. Ikindi kandi umutingito ubaye bari ku ishuri byateza akavuyo bari mu kigo.”

    Munyaneza Héritier na we waraye hanze atinya ingaruka z’umutingito, yavuze ko kurara hanze aribyo byizewe mu gihe nk’icyo cy’iruka ry’ikirunga mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kurara mu nzu.

    Ati “Uyu munsi kugira ngo turare hanze ni uko imitingito yari myinshi cyane kandi ifite imbaraga, kandi mu kwirinda impanuka ziturutse ku mitingito, kurara hanze nibyo bifite umutekano kurusha kurara mu nzu.”

    “Imitingito yo ku manywa nta ngufu yari ifite nyinshi kandi ku manywa kuko uba ureba uba ubona ibibazo uko byifashe bitandukanye na nijoro usinziriye.”

    Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Rubavu humvikanye imitingito itandukanye kandi imwe yari ifite imbaraga.

    Ikigo gishinzwe mine, peteroli na Gaz kibinyujije kuri konti ya Twitter, Rwanda Seismic Monitor cyatangaje ko kiri gukurikiranira hafi iby’imitingito ikomeje kumvikana mu Rwanda yakurikiye iruka rya Nyiragongo .

    Kugeza kuri iki Cyumweru Akarere ka Rubavu katangazaga ko inzu ebyiri ari zo zasenywe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, ni mu gihe hegitari eshatu zari zihinzeho imyaka mu murenge wa Rubavu zangijwe n’amahindure y’ikirunga.

    Ku ruhande rwa Congo, abantu 15 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse.

    Hari impungenge ko isaha n’isaha imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yagira ingaruka

    Ntabwo haramenyekana ibyangijwe n’umutingito mu karere ka Rubavu aho benshi baraye hanze

    Bamwe baraye hanze batinya ko inzu zibagwaho kubera imitingito

  • Nyarugenge: Abanyerondo biyemeje guhindura imyitwarire irimo ubusinzi bwahindanyaga isura yabo –

    Babisabwe kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu bari yari agamije kunoza no kurushaho kumenya inshingano zabo.

    Ubusanze umurenge wa Nyakabana ni umwe mu igize Akarere ka Nyarugenge wakundaga kugaragaramo abanyerondo bakora akazi banyweye inzoga basinze no kudatangira amakuru ku gihe.

    Mu minsi ishize hagiye hagaragara abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga ndetse n’abagize ingo zabo utubari kandi bitemewe.

    Ibi byatuye ubuyobozi bw’uyu murenge butegura amahugurwa y’abanyerondo agamije gutuma bamenye inshingano zabo bananoza akazi kabo. Bashishikarijwe kumenya agaciro k’umwuga bakora no kudahohotera abarurage.

    Umunyerendo witwa Sineza Jean Damascene ukorera mu Kagari ka Munanira ya II yagize ati “ Amahugurwa yadufashije cyane kuko yatumye inshinano zacu n’uburyo dukwiye kuzikora neza nk’uko bikwiriye tudahutaje abaturage kuko hari ibyo wasangaga tudakora cyangwa tubikora nabi turengera kandi bitureba.”

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda, yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi, gusa avuga ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nyuma y’uko bahawe aya mahugurwa.

    Ati “Abanyerondo bakoraga nabi barahari ariko mpamya ko kuba twabonye aya mahugurwa tukanamenya uko dukwiye gukora akazi kacu hari benshi batari babizi bagiye guhinduka kuko batari bazi inshingano zabo cyangwa bagakora ikintu batazi ko ari icyaha.”

    Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge , Yousufu Kabirigi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyerondo guhindura imyitwarire no kunoza akazi kabo nk’uko bikwiye.

    Ati “Bumvise inshingano zabo n’uko bakwiye kuzikora badahohoteye abaturage. Byatumye biyemeza kugira ikinyabupfura kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabujijwe banagaragaza imwitwarire myiza mu midugudu n’aho bakorera.”

    Kabirigi yavuze ko muri uyu murenge wa Nyakabanda hari hasanzwe hagaragaraga abanyerondo badatangira amakuru ku gihe, abakora akazi basinze gusa avuga ko yizeye ko bagiye guhindura imyitwarire kubera amahugurwa bahawe.

    Abanyerondo bo mu murenge wa Nyakabanda nyuma yo gusoza amahugurwa bacinye akadiho

    Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi

    Abanyerondo bishimiye amahugurwa bahawe kuko azabafasha kunoza akazi kabo neza

  • Gusambanywa akiri umwana, agatereranwa n’umuryango byatumye azinukwa abagabo –

    Uyu mugore avuka mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe ni umwe mu batangabuhamya bifashishwa n’Umuryango uharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, HDI, mu kwigisha ababyeyi uburyo bagomba kuba hafi y’abana babo mu gihe batewe inda zitateguwe.

    Babasaba kutabatererana bakababa hafi ngo kuko iyo umwana yatewe inda ushobora kumufasha akaba yagera ku ntego ze yahoranye aho kumutererana bishobora gutuma ajya mu zindi ngeso mbi zirimo uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Furaha yatewe inda mu 1999 yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari afite imyaka 17, umuryango we uramwirukana aca mu buzima bukakaye cyane.

    Ati “Icyo gihe mbere na mbere bashatse ko inda yanjye bayikuramo, njye sinabikunda n’umuganga ambera umwana mwiza arabyanga. Nyuma yo kubyara bashatse kwica umwana wanjye, abaturanyi barantabariza umwana ntiyapfa baranyirukana mva mu rugo ndahunga.”

    Furaha yahise agenda atangira kubaho nabi akarara aho abonye hose. Nyuma ngo yabonye umuntu w’umumama amugirira imbabazi aramwakira abayo arahabyarira. Kimwe mu cyatumye ngo ubuzima burushaho kumukomerera ngo ni uko iwabo w’umuhungu nabo bamutereranye akabaho yifasha we ubwe gusa.

    Ati “Nagiye mba mu buzima bugoranye nkora akazi kose nabonaga harimo no gukoropera abantu, nza gusubira mu ishuri ndangiza amashuri yisumbuye ariko ntavugana n’umuryango wanjye, nakomeje gushakisha ubuzima nza no gutangira kwiga kaminuza abantu batabyumva bumva ko ndi umusazi.”

    Furaha avuga ko yize akarangiza akarera umwana we neza aramwigisha arakura ndetse ngo anaherutse kumushyingira mu mezi make ashize.

    Yiyemeje gushinga umuryango ufasha abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato

    Nubwo nta bushobozi buhambaye Furaha aragira avuga ko yiyemeje gufasha abana b’abakobwa basambanywa bakiri bato bagaterwa inda ngo kuko hari abatereranwa n’imiryango bikaba byatuma bahinduka indaya.

    Ati “Ubundi mu muryango Nyarwanda iyo ubyaye bumva ko uri indaya aho wakwinjira hose ahenshi nta gaciro uba ufite, bihita bitera umuntu kuba nk’umusazi kuko hari agaciro aba ari kwimwa yaba anafite mu mutwe woroshye akitera icyizere nyamara wanasanga umuryango we warabigizemo uruhare.”

    Yavuze ko ku bana b’abakobwa baturuka mu byaro akenshi usanga ubuzima bubashaririye ku buryo hari n’abongera bagaterwa inda bwa kabiri kubera gutereranwa n’imiryango abandi bagahitamo kuyoboka uburaya kubera kubura abantu bababa hafi bakabahumuriza.

    Inama ku babyeyi bafite abana batewe inda

    Furaha agira inama ababyeyi yo kwita ku bana babo kabone nubwo bashobora guterwa inda arabasaba kubaba hafi bakabahumuriza bakabafasha gusubira mu ishuri ndetse bakanabibutsa ko bashobora kugera ku nzozi zabo aho kubatererana no kubaca intege.

    Ati “Niba umukobwa wawe agize ikibazo agatwara inda wimujugunya kuko ntabwo yabikoze kuko yari ikirara, hari abashukwa rimwe na rimwe ugasanga namwe ababyeyi mwabigizemo uruhare. Wimujugunya kuko nyuma yo kubyara umuntu yavamo umuntu muzima aba agifite n’umusaruro yatanga ni ahabwe agaciro nk’abandi bana.”

    Furaha yavuze ko ubuzima bushaririye yanyuzemo agatereranwa n’umuryango we akitwa ikirara byatumye azinukwa abagabo ku buryo ngo kuva yabyara uyu mwana yahisemo kutazashaka umugabo bitewe n’ibikomere yahuye nabyo.

    Furaha avuga ko gutereranwa n’umuryango byatumye yiheba cyane binamuviramo kuzinukwa abagabo burundu