Tag: featured

  • Ishimwe, Irakoze, Igiraneza: Amazina ya Viziyo Abanyarwanda baharaye kwita abana babo –

    Hari mugenzi wanjye duherutse kujya impaka ambwira amakuru y’umusaza witwa ‘Gihozo’, narasetse ndakumbagara, umusaza w’imyaka 60 n’imisago witwa iryo zina, sinabyemeye, numvaga atari byo nubwo nyuma nasanze ari byo.

    Icyakora mu myaka mike iri imbere nta gitangaza kizaba kirimo kuko uko isi itera imbere, inzego zose z’ubuzima zirahinduka harimo n’izo kwita amazina. Abize mu myaka ya za 1990 bazi uburyo iyo mwarimu yahamagaraga abitabiriye akagera ku bitwa ba ‘Muka…’, twese tugasinzira kubera ubwinshi bw’ayo mazina.

    Ibintu byarahindutse, ubu amazina nka Irakoze, Ishimwe, Igiraneza, Uwase, Hirwa n’andi nk’ayo niyo agezweho.

    Raporo y’Ikigo cy’Irangamimerere y’umwaka wa 2020 ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report 2020), igaragaza ko hari amazina ahuriweho Abanyarwanda bise abana babo mu mwaka ushize.

    Mu bana b’abahungu, amazina yiswe cyane ku isonga haza izina Ishimwe ryiswe abana 7.190, Mugisha ryiswe abana 4.292, Irakoze ryiswe abana 3.542, Hirwa ryiswe abana 2.723 naho Igiraneza ryiswe abana 2.402.

    Mu bakobwa izina ryakunzwe cyane ni Ineza ryiswe 6.403, Uwase ryiswe 5.863, Ishimwe ryiswe 5.435, Irakoze ryiswe 3.995 na Uwineza ryiswe 3.090.

    Ntirenganya Ange Daniel n’umufasha we, bamaze umunsi umwe bibarutse umwana w’imfura w’umuhungu mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Bamuhaye izina rya Shami Kundwa kuko yitezweho kuba ishami rigaba andi mu muryango mushya.

    Ntirenganya yabwiye IGIHE ko izina ry’umwana batangiye kuritegura ubwo inda yari ifite amezi ane, birinda ko igihe cyazabagendana bakita izina batateguye.

    Yavuze ko birinze kumera nk’ababyeyi bo mu bihe byashize, aho bitaga amazina bashingiye ku bihe cyangwa ibibazo barimo, ugasanga umwana ahindutse urwibutso rw’ibihe bibi, aho kuba urw’ibyiza.

    Ati “Kera abantu batekerezaga ibibazo barimo, niba ari urubanza, niba ari ibibazo bakumva ko umwana uzavuka agomba kuba nk’urwibutso kuri icyo kibazo. Bakavuga bati ‘uyu ni Nyirabyago’ kuko bafite ibyago, Bati uyu ni ‘Bucumi’ kuko ari uwa cumi.”

    “Hari uwo nzi wiswe Rutamujyanyenejonumunsi. Ngo mama we yabyaraga abana bose bagapfa bakivuka. Undi rero amaze iminsi ibiri akiriho, nibwo bamwise gutyo, bamutega iminsi.”

    Ntirenganya yavuze ko umwana adakwiriye kuba urwibutso rw’ibibi, ahubwo akwiriye kuba icyerecyezo cy’umuryango n’icyo bamwifuzaho cyiza mu bihe bizaza.

    Ati “Izina ni ibyishimo si ibihe bibi. Umwana aba azanye amateka y’ibyishimo n’umunezero. Ni ipfundo ripfunditse urukundo hagati y’umugabo n’umugore, aho kugira ngo aze kubibutsa ibyago n’agahinda. Ni izina ry’intangiro y’umunezero mu muryango, ku buryo uwumvise izina yumva icyo nk’umuryango dushaka. Hari igihe izina riba ribumbatiye icyerecyezo cy’umuryango.”

    Guhera umwaka ushize, ibijyanye no kwandikisha abana byashyizwe mu mavuriro n’ibitaro bivanywe ku mirenge kugira ngo byorohereze ababyeyi.

    Umwe mu banditsi b’Irangamimrerere mu karere ka Bugesera utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko guhinduka kw’amazina Abanyarwanda bita abana babo, byaturutse ku myumvire yahindutse ndetse n’imbaraga zashyizwemo.

    Yavuze ko mbere abana bacyandikishwa ku mirenge, iyo umubyeyi yazaga afite amazina y’amagenurano, bamuganirizaga byaba na ngombwa bakamusaba kujya kuyahindura.

    Yagize ati “Turamubwira agasubirayo ariko urebye muri iyi minsi baragabanyije. Bya bindi bavugaga ngo Tubanambazi, Mbarimombazi, akenshi iyo bayazanaga twababwiraga ko ayo mazina hari ubwo abana bakura akabatera ipfunwe.”

    Uyu muyobozi yavuze ko umwana wiswe izina ribi akurana ipfunwe, bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwe mu gihe kizaza.

    Ati “Umwana arakura yajya mu bandi yanarivuga, bikamutera ipfunwe. N’iyo haba hari ikibazo gihari mu babyeyi, nta mpamvu yo kugishyiramo umwana w’inzirakarengane ubinyujije mu izina.”

    Yongeyeho ati “Hari ibyo bajya bavuga wenda nubwo utabigenderaho, ngo izina ry’umuntu riramukurikirana. Burya byaba byiza kukwita Mugisha ukagukurikirana, ariko se ibaze kwita umwana Nyiragahinda, urumva ko ari ikibazo.”

    Mu mwaka wa 2020 mu Rwanda havutse abana 312.678 barimo abahungu 158.450 n’abakobwa 154.228.

    Abo bana bandikishijwe mu irangamimerere ku kigero 85 %, bivuye ku iyandikisha rya 87 % mu 2019. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamimabare cyatangaje ko uko gusubira inyuma ahanini byatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa bimwe na bimwe bifunga harimo n’ibiro bya Leta ahandikirwaga abana bavutse.

    Abangavu ibihumbi 13 batewe inda

    Mu bana bavutse umwaka ushize, Raporo igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku babyeyi bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye.

    Kubyara kwabo bivuze ko bamwe amashuri bayacikiriza cyangwa bakaba bayahagaritse kugira ngo babashe kwita ku bana babo.

    Raporo ya NISR igaragaza ko icyiciro cy’imyaka cyagaragayemo kubyara abana benshi umwaka ushize, ari icy’abagore bari hagati y’imyaka 25 na 29 kuko havutsemo abana 77,987.

    Icyiciro cy’abana bari munsi y’imyaka 15, umwaka ushize cyavutsemo abana 89 mu gihe mu cyiciro cy’abagore bakuze bari hejuru y’imyaka 50, havutsemo abana 602.

    Abana benshi bavukiye mu karere ka Gasabo ahavukiye abana 22.231, hakurikiraho Nyagatare, Gatsibo, Kicukiro na Kirehe, mu gihe abana bake bavutse mu turere twa Ngororero ahavutse abana 5.941, Nyabihu, Muhanga, Burera na Karongi.

    U Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugabanya ku buryo bukomeye impfu z’abana bapfa bavuka, kuko zageza ku bana 203 mu mbyaro ibihumbi ijana mu 2019/2020 zivuye ku bana 1071 mu mbyaro ibihumbi ijana mu mwaka wa 2000.

    Abana bavuka kuri ubu mu Rwanda basigaye bahabwa amazina hadashingiwe ku bibazo ababyeyi barimo ahubwo hashingiwe ku cyerecyezo n’ibyo bifuriza uwo mwana (Ifoto: UNICEF Rwanda)

  • Akanyamuneza ni kose ku bafashijwe na Rotary Club Kigali Mont Jali kwiteza imbere –

    Babitangaje ku wa 22 Gicurasi 2021, ubwo abayobozi ba Rotary Club Kigali Mont Jali babasuraga aho bakorera mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo ngo barebe imishinga y’ubudozi bakora uko yifashe.

    Ku ikubitiro uyu muryango watanze imashini 10 zidoda ku baturage 10 bari mu buzima bugoye mu Kagari ka Kabeza muri Kanombe ho mu karere ka Kicukiro, bigishwa ubudozi maze banahabwa ibikoresho batangira kwikorera mu Ugushyingo 2019.

    Ku nshuro ya kabiri hatoranyijwe abandi 10 bo mu Kagari ka Batsinda mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo, bahabwa imashini zidoda muri Mutarama 2021 nyuma yo kwigishwa uwo mwuga.

    Abatoranyijwe ni ababyeyi basanzwe bafite abana bishyurirwa ishuri n’Umushinga wa RCEF ugamije guteza imbere imyigire y’abana bo mu miryango itishoboye mu Rwanda, ndetse ni nawo wagize uruhare mu kubigisha ubudozi.

    Umuyobozi ushinzwe Imishinga mito n’Iciriritse muri RCEF ari na we ukurikirana uw’abo badozi, Ntirenganya Jean Pierre, yashimiye Rotary yabafashije kwiteza imbere.

    Yakomeje ati “Rotary yagiye idufasha guhera batangiye ishuri kugeza aho barangije. Murabibona ubu ntabwo bakiri abanyeshuri. Ni abantu baje gukorera amafaranga hano, ibi byose ni ibyo bakoze barimo gushakira amasoko.”

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard, na we yashimiye RCEF ku bwo kuba yarahurije hamwe abagenerwabikorwa kugira ngo iyo gahunda igerweho.

    Ati “Ijambo ryacu ni uko bakomezanya umwete bagakora, n’ibindi bizagenda biza uko ubushobozi buzagenda buboneka.”

    Bamwe mu bahawe izo mashini baganiriye na IGIHE bavuze ko “batabona uko basobanura ibyishimo byabo” kuko aho bavuye n’aho bageze biteza imbere byabarenze.

    Mukagakwaya Peace yahawe imashini mu 2019 ari mu buzima bumugoye ndetse no kwishyurira abana ishuri bitoroshye.

    Yagize ati “Ubu mbasha kwigisha abana, mbasha kurya, mbasha kwambara ibyo nidodeye n’abana banjye nkabadodera, mbese ubuzima bwarahindutse.”

    Musabyimana Gertrude wari usanzwe atunzwe no gucuruza ku gataro mbere yo guhabwa imashini akikorera, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse.

    Yagize ati “Nabashije kwikura mu bwigunge bwo mu rugo, mbasha gusabana n’abandi ngera no ku isoko ry’umurimo. Mu bijyanye n’imibereho, nabwo ndadoda nkabona imibereho y’ubuzima busanzwe, nkiyambika ndetse nkambika n’abandi.”

    Uretse iki gikorwa cyo gushyigikira abafashwa na RCEF, Rotary yagiye iha inkunga y’ibiribwa abaturage babeshwaho no kubona icyo kurya bafunguye ubwo igihugu cyari mu bihe bya Guma mu rugo.

    RCEF yatangijwe mu 2013, yemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) mu 2017. Magingo aya ifite abana basaga 120 yishyurira ishuri n’ibindi bikoresho nkenerwa byose, ikanabishyurira ubwisungane mu kwivuza. Kuva mu 2019, yatangije uburyo bwo guha ababyeyi b’abo bana inguzanyo yabafasha gutangira imishinga mito n’iciriritse bagahindura ubuzima bwabo.

    Rotary Club Kigali Mont Jali [yabyawe na Rotary Club Kigali Doyen] imaze imyaka isaga 20 ishyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda; ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 byavuzwe ko yakoresheje arenga miliyari 1 Frw.

    Aba babyeyi bashoboye kudoda n’imyenda y’abagabo

    Badoda imyambaro y’imideli itandukanye

    Umwe mu badozi yerekana umwenda yadoze awigera

    Badoda n’ibikapu by’abakuru bishobora kwifashishwa henshi

    Badoda n’udukapu two mu mugongo twagenewe abana

    Bazi kudoda mu buryo butandukanye

    Ifoto y’urwibutso yafashwe hagati y’abagenerwabikorwa n’abaterankunga babo

    Kuva mu 2019, Rotary Club Kigali Mont Jali imaze gutanga imashini 20

    Imwe mu myenda badoda bifashishije ibitenge

    Kamwe mu dukapu badoze gafite ubwiza

    Mukagakwaya Peace wahawe imashini idoda mu 2019 yavuze ko ubu abasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri

    Musabyimana Gertrude yavuze ko nyuma yo guhabwa imashini yo kudoda na Rotary ubuzima bwahindutse bukaba bwiza

    Nyuma yo guhabwa amasomo n’ibikoresho, ababyeyi batangiye kudoda imyenda itandukanye

    Kuri ubu na bo bahangana ku isoko ry’umurimo kuko bafite ubumenyi n’ibikoresho bibibemerera

    Umuyobozi ushinzwe Imishinga mito n’Iciriritse muri RCEF, Ntirenganya Jean Pierre, yashimiye Rotary avuga ko yafashije imiryango Nyarwanda

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Handika Gérard, yasabye abahawe inkunga gukomeza kurangwa n’umwete

    Umwe mu banyamuryango ba RCEF wari kumwe na Ntirenganya Jean Pierre

    Umwe mu bayobozi ba Rotary bitabiriye iki gikorwa cyo gusura abatewe inkunga

    Abanyamuryango ba RCEF n’abayobozi muri Rotary Club Kigali Mont Jali bafashe ifoto nyuma yo gusura ibikorwa bakoze biteza imbere abaturage

    Abasuwe ni abakorera mu Murenge wa Kinyinya ho muri Gasabo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Nshunguyinka wabaye Minisitiri muri leta ya Kayibanda yitabye Imana bitunguranye –

    Uyu mukambwe yaguye iwe mu rugo i Gahini mu Karere ka Kayonza ejo ku wa Mbere, aho yari atuye kuva atangiye ikiruhuko cy’izabukuru.

    Kuri uyu wa Mbere mu gitondo yasangiye n’abo mu muryango we birangiye abwira umugore we ko yumva afite imbeho amwegamyeho asinzira ubwo ashiramo umwuka nk’uko byatangajwe n’umuhungu we w’imfura, Nshunguyinka Dieudonné. Ati “Yagiye gipfura ntiyigeze yanduranya, yimutse.”

    Yakomeje avuga ko icyo bamwibukiraho ari ibikorwa bya gipfura byamuranze ku bantu benshi birimo gufasha benshi kwiga, guteza imbere akarere akomokamo, gushyira imbere indangagaciro y’urukundo n’ibindi.

    Ati “Benshi bize ku bwe, yakundaga iwabo agaharanira icyateza imbere akarere ke. Ntiyihanganiraga abatandukanwa n’uko badahuje imyemerere ishingiye ku madini n’amoko yazanywe n’abazungu ahubwo yavugaga ko icy’ingenzi ari urukundo rukomoka ku Mana ‘yamuhaye kuramba’.”

    Nshunguyinka François yavukiye i Gahini hitwaga mu Buganza bw’Amajyaruguru, muri Territoire ya Kibungo mu 1936. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye kuva mu 1948 kugeza mu 1958, aba umwarimu mu mashuri abanza (1959-1963) nyuma aba umuyobozi mu mashuri abanza.

    Yabaye umukozi wa Perefegitura ya Byumba mu gihe cy’imyaka ine (1964-1967), Perefe wa Perefegitura Gitarama hanyuma Minisitiri w’Imirimo ya Leta n’Ingufu mu 1970-1973.

    Yabaye kandi Perefe wa Perefegitura za Byuma, Cyangugu na Gisenyi (1973-1990), inshingano yirukanywemo ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba bamushinja kuba icyitso.

    Muri Jenoside yiciwe abana batanu asigarana abandi batanu akaba nyuma yayo aribwo yabaye mu basenateri ba mbere batowe mu 2003 aho yavuye mu 2011 ajya mu kiruhuko cy’izabukuru kuri gakondo ye i Gahini ari naho yaguye.

    Nshunguyinka François yitabye Imana bitunguranye ku myaka 85 y’amavuko

  • Kubera iruka rya Nyiragongo, ingendo z’indenge mu bice bimwe na bimwe bya Congo zahagaritswe –

    Izi ngendo zizakomeza guhagarikwa kugeza igihe hazasohoka amabwiriza mashya, bigendanye n’amakuru y’ikirunga nyuma yuko kirutse.

    Iri subikwa ry’izi ngendo rije nyuma y’uko ku munsi w’ejo tariki 24 Gicurasi, Minisitiri ushinzwe ingendo n’itumanaho muri Congo, Chérubin Okende Senga, ategetse ko ikibuga cy’indege cya Goma gikomeza gufungwa ariko icya Kavumu giherereye i Bukavu kigafungurwa.

    Abagenzi bava i Goma [Umurwa Mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru] bajya mu mijyi ya Kinshasa, Lubumbashi, Kindu, Kalemie, Mbuji-Mayi na Kananga bazajya baca ku kibuga cy’indege cya Kavumu kiri Bukavu kuko cyo kiri gukoreshwa.

    Bukavu na Goma ni imijyi yegeranye cyane ndetse urugendo rw’indege ruhuza uduce twombi rufata iminota 15 gusa.

    Izi mpinduka zose zatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse gitunguranye nyuma y’imyaka 19, ndetse kikaba kikiri gukurikiranwa kugira ngo kitangiza ubuzima bw’abantu.

    Impamvu ingendo z’indege zihagarikwa iyo ikirunga cyarutse ni uko imyotsi igiturukamo iba igizwe n’uturahura duto tutagarara, ishobora kwangiza ibice bitandukanye by’indege igakora impanuka, cyangwa se igahuma ikirahure cy’aho umupilote arebera bityo ntabone aho ajya.

    Kuva mu 1935 kugeza mu 2008, Ikigo Mpuzamahanga kigenga iby’indege za gisivili, ICAO, cyatangaje ingendo z’indege 83 zahuye n’imyotsi y’ikirunga ubwo zari mu nzira. Indege umunani muri zo, moteri zazo zarangiritse.

    Iyamenyekanye cyane ni indege ya British Airways 747 yakoze urugendo mu 1982 inyura mu kirere kirimo imyotsi y’ikirunga cyarutse cyo muri Indonesia cyitwa Galunggung, moteri zayo enye zirangirika, gusa ku bw’amahirwe umupilote Eric Moody yakoze ibishoboka ageza indege aho yari igiye amahoro.

    Indege ya Congo Airways yahagaritse ingendo zijya i Goma, Bunia na Isiro kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo / Ifoto: 7sur7

  • Impuruza ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwikiriye umutaka w’ubwisanzure kuri YouTube –

    Iyi nkundura idasanzwe yahereye mu bakuze bagoreka nkana amateka y’ibyo banyuzemo bakabonesha amaso yabo ariko inagera ku bato batamitswe ingengabitekerezo yo ku ishyiga bigatuma bashabukira kugendera muri uwo murongo.

    Abenshi bakora ibi bikorwa babinyuza kuri YouTube, Facebook, Twitter n’ahandi barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gukwirakwiza amatwara agamije kuyihakana no kuyipfoba, bakiyongeraho ababakomokaho biyemeje kusa ikivi cyabo.

    Ibyo byiciro ariko byiyongeraho abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaba barahisemo gutera ingabo mu bitugu abayipfobya ku bwo gushaka indamu cyangwa izindi mpamvu.

    Aba bose bitewe no kuba basangiye umugambi wo gupfobya usanga basananirana muri urwo rugendo aho bameze nk’abafite agatsiko bakoreramo kavuga ibintu biri mu mujyo umwe kandi ugasanga banashyigikirwa n’abari iyo mu mahanga.

    Mu bari ku ruhembe harimo uwitwa Uzaramba Karasira Aimable wamenyekanye nka ‘Professor Nigga’ wifashisha shene ya YouTube mu gukwirakwiza amagambo afatwa nk’uburozi ku rubyiruko n’abandi bamukurikira.

    Karasira uyu, ni umuhanga cyane waminuje ibya Mudasobwa ndetse ni byo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga mbere yo kwirukanwa azira imyitwarire idahwitse. Ubumenyi afite ntiwashidikanya ko azi neza ibiteganywa n’amategeko, ibyo avuga ndetse n’icengezamatwara ari gushaka kwinjiza mu bakiri bato akoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Uyu Karasira Aimable aherutse gukorana ikiganiro na Agnès Uwimana Nkusi, cyatambutse kuri shene z’aba bombi, gusa ibyakivugiwemo bikomeretsa abatari bake hanze aha ndetse bamwe bahita batangira kucyamaganira kure.

    Iki kiganiro Karasira yahuriyemo na Uwimana cyahawe umutwe ugira uti “Karasira avuze ku bumwe n’ubwiyunge, ni inde wiyunga n’undi, nta kuri n’amateka, ntibizagerwaho”.

    Mu minota 42 ikigize, Karasira ayimara asa n’uwihariye ijambo ariko ibyo avugamo byose bigusha mu murongo wo kuyobya abatazi neza amateka by’umwihariko urubyiruko.

    Muri rusange iki kiganiro cyose cyumvikanamo ukugoreka amateka gukabije, gutesha agaciro imbaraga za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aba bombi bagerageza guhakana ubumwe bw’Abanyarwanda bahisemo, ahubwo bakagaragaza ko basabwa kwiyunga ku gahato.

    Hari aho Karasira avuga ko “Kubwira Umucikacumu ngo bagusenyeye inzu ahubwo emera ubane nawe [uwakwiciye abantu], ntumuzaniye abantu yapfushije…”

    Akomeza agira ati “1994 hajemo intambara, FPR ikunda kugihunga cyane ntabwo ikunda ko bavuga intambara, ivuga guhagarika Jenoside kandi intambara yari yaratangiye mu 1990 haza imishyikirano […]. Bakunda guca ku ruhande ikintu bita intambara kandi iyo ntambara yari yaratangijwe na FPR ishaka gufata ubutegetsi.”

    Ugushimangira ko mu 1994, mu Rwanda hatabaye Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ari intambara, bihabanye cyane n’ibikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ndetse bikaba byaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye ko mu Rwanda habaye Jenoside kandi yakorewe Abatutsi.

    Karasira avuga ko FPR yatangije intambara ikarenga ku masezerano ya Arusha, maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari naho Uwimana ahita amubaza ati “Ni ukuvuga ngo abarashe iriya ndege ni abarenze kuri ariya masezerano?”

    Karasira nawe ahita amuvugiramo ati “Byabaye imbarutso, ni ukuvuga ngo abarashe iriya ndege bamenyekanye na bo bajya mu mateka, ni bwo hahise haba imbarutso Jenoside iraba […] Ibyo iyo ubizanye FPR ivuga ko ugaragaje ingengabitekerezo, ntibashaka ko hagaragara ko hari amakosa bagize.”

    Ibivugwa na Karasira hano bihabanye no kuba Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe, ukigishwa ndetse ukanashyirwa mu bikorwa n’Ubutegetsi bwa Guverinoma ya Juvénal Habyarimana n’ubwamubanjirije.

    Ubushakashatsi butandukanye bwagiye buvuga ibitandukanye ku ihanurwa ry’iyo ndege yari itwaye Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira n’abandi bagenzi icyenda bavuye mu bikorwa by’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha, gusa ubwinshi buhuriza ku kuba yarahanuriwe mu bice bya Kanombe byarindwaga n’ingabo ze.

    Hari abakurikiranira hafi bavuga ko amagambo ya Karasira ari nk’amwe ya Bemeriki Valerie cyangwa se Kantano [aba bombi bari abanyamakuru mu gihe cya Jenoside ndetse bakoresheje intwaro yabo y’itangazamakuru mu kubiba urwango no guhamagarira Abahutu gukora Jenoside] kuko na we arimo gushishikariza abantu kwanga ubutegetsi ariko cyane cyane ashimangira ingengabitekerezo ya Jenoside yamwokamye afatanije na bagenzi be.

    Akabaye icwende!

    Umunyarwanda yaciye umugani agira ati ‘Akabaye icwenda ntikoga n’iyo koze ntigacya ndetse n’iyo gacyeye ntigashira umunuko’. Ibikorwa bya Agnès Uwimana by’umwihariko ibiganiro akomeje gukora afatanyije na mugenzi we, Karasira ntibyatungurana kuko ni ko yahoze.

    Kuba Agnès Uwimana yahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akavuga ko ‘ari umuvugizi w’Abahutu’ ntabwo ari ibintu byatungura uwo ariwe wese umuzi neza. Uyu mugore ubarizwa mu Karere ka Kamonyi, si ubwa mbere akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu 2010, yigeze kugikurikiranwaho n’inkiko.

    Uwimana Agnès yafashwe tariki ya 10 Kamena 2010, yigeze gukurikiranwa ku byaha bitandukanye birimo n’ibyo yari yarigeze gufungirwa umwaka umwe kuva muri Mutarama 2007 ahamijwe icyaha cyo gusebanya.

    Tariki ya 4 Gashyantare 2011, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha bine ari byo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w’igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda.

    Iki gihano cyaje kuvanwa ku myaka 17 n’ihazabu ya 250.000 Frw yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru, ahabwa imyaka 4, yakatiwe amaze ibiri muri gereza.

    Iki gifungo yagikatiwe nyuma yo gusesengura ibikubiye mu nyandiko z’Ikinyamakuru Umurabyo zanditswe na Uwimana Nkusi Agnès, rwamuhanaguyeho icyaha cyo gupfobya Jenoside, n’icyo gukurura amacakubiri.

    Inzego zatereye agati mu ryinyo?

    Amateka ya Jenoside Abanyarwanda banyuzemo, nta muntu ukwiye kwifuza ko bongera gusubira mu bihe byo guhembera inzangano, amacakubiri n’ibindi byose bishobora kubasubiza muri ayo mahano karundura yasize Abatutsi basaga miliyoni bishwe.

    Niba koko Abanyarwanda baritoreye Itegeko Nshinga ndetse bakaba bemera ibyo riteganya birimo kuba nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, niyo ya mpamvu hari abatangiye urugamba rwo gusaba inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’Ubutabera bw’u Rwanda gukirikirana aba bantu barimo Karasira na Uwimana.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo cy’abagoreka amateka bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi gikomeje gufata indi ntera, hari abantu bishyize hamwe batanga impuruza ku nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ngo zikurikirane aba bantu barimo Karasira na Uwimana.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagereranyije ubutumwa n’ibiganiro biri gukorwa n’aba ba Karasira, Uwimana n’abandi n’ubwatangwaga n’abanyamakuru barimo Bikindi, Bemeriki Valerie, Kantano, Noheli, Ngeze Hassan n’abandi bazwiho kuba barakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo, Tom Ndahiro, avuga ko niba u Rwanda rwariyemeje kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abakwiza ubwo burozi bakoresheje YouTube bari mu Rwanda bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yakomeje agira ati “Kudakurikiranwa kw’abarogera Abanyarwanda muri YouTube bigira ingaruka zikomeye cyane. Iy’ingenzi ikaba ari ugutuma ababeshywa bafata nk’ukuri uburozi bacengezwamo.”

    Yakomeje agira ati “Indi ngaruka ikomeye ikururwa n’umuco wo kudahana aba- YouTubers babiba urwango no gusingiza abateguye bakanakora Jenoside, bituma abantu batari bake babifata nk’ibyemewe.”

    Tom Ndahiro avuga kandi ko “Iyo bigeze aho uwateguye akanakora Jenoside asingizwa nk’intungane, uwayihagaritse akavana igihugu ahaga akitwa shitani umuco wo kudahana uba wafashe indi ntera. Ni nacyo gituma abakora ayo mahano biyongera, bakongera n’ubukana mu kuvundereza ubumara bwabo.”

    Uwitwa Kabasinga Florentine yagize ati “Karasira na Uwimana babahaye rugari none barenze umurongo utukura batangiye no kwanduza izina rya RPF hejuru y’inzira ndende yanyuzemo n’amaraso yamenetse ngo RPF ihamye imigabo n’imigambi yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Nta kuregeza bahanwe by’intangarugero.”

    Bizimana Joseph we yasabye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ko uretse Karasira na Uwimana hari abandi bakwiye gukurikiranwa barimo Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, Nsengimana Théoneste washinze shene yitwa ‘Umubavu TV’ n’abandi.

    Ati “Ntabwo Karasira cyangwa Agnes aribo bakwiye gukurikiranwa gusa hari n’abandi rwose ubutabera bwacu bukwiriye gukurikiranira hafi barimo Bagiruwubusa Eric, Ntwali John Williams, Cyuma Hassan Dieudonne, Umuntu ukoresha Twitter handle ya BBC mu Kinyarwanda.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo kuvuga ibi ari amarangamutima yandi, ariko kubona igihugu cyacu nk’u Rwanda, mu myaka tumaze twigobotoye ingoyi y’amacakubiri kandi tukaba twarabonye ububi bw’ayo bariya bavuga yatugejejeho, none ni gute twabemerera bagakomeza kwidegembya koko?”

    Bizimana avuga kandi ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo yigishije Abanyarwanda ku kuba ntawe bakwiye kwemerera ko abasubiza aho bavuye. Hari n’abagereranya Jenoside n’igiti kitagomba kurirwa na buri wese.

    Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rigaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo bihanishwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka 15 y’igifungo hiyongereyeho n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.


  • Ibuka iratabaza ku bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yabaye ndanze –

    Ahishakiye avuga ko bibabaje kuba mu gihe hibukwa ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakiboneka ingero nyinshi z’ingengabitekerezo ya Jenoside agasanga imbaraga zidakwiye kugabanuka ahubwo zikwiye kwiyongera.

    Ati “Uyu munsi haracyaboneka ingengabitekerezo mu byiciro byose, imibare yaragabanutse ugereranyije n’iyabonekaga mu myaka ya 2010 ariko biracyari ikibazo gikomeye kuba ikiboneka, birakwiye ko twongera imbaraga mu guhangana na yo ikigaragara aho kuzigabanya”.

    Yagarutse ku cyuho kiri mu miryango ahakiboneka ingengabitekerezo yo ku ishyiga no mu burezi aho abarimu bamwe na bamwe bihunza kwigisha amateka ya Jenoside.

    Yagize ati “Ikibazo si ibitabo, ahubwo igikomeye ni ukumenya ngo ni nde wigisha ya masomo kuko uyu munsi hari uburyo butandukanye bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Usanga bamwe kubabwira kwigisha aya mateka babyitarutsa, bati ‘araremereye, birabakomeretsa, ntidukwiye kubishyira mu bana.’”

    Ahishakiye ahamagarira abarimu kubanza kumenya amateka mbere yo kuyigisha bityo amashuri akaba isoko yo kuvomwaho umuti w’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko rivomwaho n’umubare munini w’urubyiruko ndetse umurongo mwiza igihugu cyahisemo ukaba ukwiye kurindwa.

    Ashima ibyemezo byafashwe n’ibifatwa n’ubuyobozi kuko ibyakozwe ari byinshi, impinduka zikaba zigaragara ariko ko kwigisha ari uguhozaho kuko cyatwaye ubuzima abarenga miliyoni nta rwego rukwiye kukijenjekera.

    Abantu bose ngo bakwiye guhuriza hamwe imbaraga kuko kurandura ingengabitekerezo mu burezi no mu rubyiruko ari ikintu cy’ibanze.

    Kuri iyi nshuro Jenoside yibukwa ku nshuro ya 27, mu Rwanda habonetse ingero z’ingengabitekerezo yayo zigera ku 100 mu gihe umwaka wawubanjirije hari habonetse izigera kuri 200.


  • Abapolisi b’u Rwanda bahuguwe ku kurinda abana kwinjira mu gisirikare no mu bikorwa by’intambara –

    Ni amahugurwa arimo guhabwa Abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi. Aya mahugurwa azamara iminsi itanu ari gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cyita ku bana, amahoro n’umutekano cya General Romeo Dallaire (The Dallaire Institute for Children, Peace and Security).

    Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi Uungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza, hari uhagarariye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Renate Charlotte Lehner n’Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi riri i Musanze, CP Christopher Bizimungu.

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa, DIGP/AF Ujeneza yongeye kwibutsa abitabiriye amahugurwa ko mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi hakigaragara abahohotera abana bakabashora mu bikorwa by’intambara aho binjizwa mu gisirikare bagahabwa intwaro.

    Yavuze ko Polisi y’u Rwanda igomba guhaguruka ikarwanya ahakigaragara bene ibyo bikorwa bihabanye n’amahame n’amategeko y’umuryango mpuzamahanga.

    Ati “U Rwanda nk’umunyamuryango wa Loni ndetse tukaba dufite abapolisi bajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro tugomba kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare ndetse no kubakoresha mu mitwe yitwaje intwaro.”

    “U Rwanda rubinyujije mu nzego zarwo harimo na Polisi y’u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amahame yo kubaha uburenganzira bwa muntu turengera abasivili ahagaragara ihohotera n’amakimbirane.”

    Yakomeje agaragaza ko abana aribo bakunze guhohoterwa iyo hari amakimbirane n’intambara, avuga ko ariyo mpamvu u Rwanda rugomba guhugura abapolisi barwo kugira ngo aho bazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bazabashe kurengera abana.

    Ati “Mwebwe mugiye guhugurwa, mu minsi iri imbere muri mubazajya bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahabaye intambara n’amakimbirane. Ni ngombwa ko mugira ubumenyi bw’ibanze mu gukemura ibibazo bijyanye n’ihohotera rikorerwa abana mu bihe by’intambara aho usanga bashorwa mu ntambara.”

    ” Aya mahugurwa mugiye guhabwa namwe muzayageze ku bandi kugira ngo tugire abapolisi bari hano mu gihugu babisobanukiwe ndetse n’abagiye mu butumwa mu mahanga nabo bagende babisobanukiwe.”

    Renate Charlotte Lehner wari uhagarariye Ambasade y’u Budage yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe.

    Yavuze ko abana bari mu kigero cy’imyaka 9 barimo kwinjizwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko atari bishya muri iki gihe kuko mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose byarabaye ndetse no mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byagaragaye.

    Ati “Mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’Isi binjizaga abana mu gisirikare ndetse bakanakoreshwa mu bikorwa by’intambara, no mu 1994 mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byarabaye. Ariko se itandukaniro ry’uyu munsi ni irihe? Uyu munsi dufite abapolisi n’abasirikare nkamwe muri hano murimo guhugurirwa ku kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare no mu makimbirane. Hano muzahakura ubumenyi bujyanye no kwambura abana intwaro no kubarinda ku buryo bazumva batekanye kubera mwebwe.”

    Yakomeje agaragaza ko imibare y’abana bashorwa mu bikorwa bya gisirikare no mu ntambara igenda irushaho kwiyongera aho ubu bagera mu bihumbi 250 hirya no hino ku Isi. Yavuze ko bamwe muri abo bana bari mu kigero cy’imyaka 9 usanga bakoreshwa imirimo yo mu rugo, abakoreshwa nk’intasi ndetse n’abazamu barinda ingo abandi usanga bakoreshwa mu bikorwa by’ubwiyahuzi biturikirizaho ibisasu.

    Renate Charlotte Lehne yasoje avuga ko yizeye umusaruro uzava mu mahugurwa arimo gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Romeo Dallaile kigamije kwita ku bana, amahoro n’umutekano.

    Ati” Rwose ndizera ko binyuze muri ibi bikorwa by’amahugurwa muzaba urugero rwiza ku y’andi mahanga. Nshobora kubwira umuhungu wanjye, dushobora kubwira abana bacu, abuzukuru bacu ko batekanye , ko nta bana bagomba kuzongera kurwana mu ntambara ukundi.”

    Yavuze ko yizera cyane ubushobozi bw’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bahugurirwa kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ku Mugabane w’Afurika n’ahandi. Avuga ko batagomba kuba abajyanama gusa ko ahubwo bagomba kuba ubuhungiro bw’abana babahungiraho bashaka gucika abashaka kubinjiza ku gahato mu gisirikare.

    Abapolisi b’u Rwanda 25 batangiye guhabwa amahugurwa ku kurinda abana kwinjizwa mu bikorwa by’intambara

    Renate Charlotte Lehner wari uhagarariye Ambasade y’u Budage yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe

    Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi riri i Musanze, CP Christopher Bizimungu ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa

    Nyuma y’umunsi wa mbere w’aya mahugurwa abayitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

  • Amateka yihariye y’uburyo Inkotanyi zafashe Rebero mu 1994 bigasaza u Bufaransa –

    Umwanzuro wo kohereza izi ngabo zindi wafashwe nyuma yo kubona ko ibyateganywaga n’amasezerano ya Arusha bitagikunze kandi ko Abatutsi batangiye kwicwa hirya no hino muri Kigali bakaba batari kubasha kurokorwa n’aba basirikare 600 bonyine.

    Rtd Gen Sam Kaka wari umwe mu bayobozi b’urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu buhamya yatanze kuri izi ngabo 600 yavuze ko bahisemo kohereza izindi zijya gushyigikira izi kuko zari zigoswe n’iza FAR.

    Ati “Twagombaga gutabara ingabo zacu muri Kigali kubera ko bari ku rugamba kandi umubare munini w’ingabo za leta wari i Kigali. Bashoboraga kubahuriraho iyo dutinda.”

    Alpha Company yahagurutse i Byumba ku wa 8 Mata 1994, nyuma y’amasaha 48 indege ya Habyarimana ihanuwe. Byafashe iminsi itatu bagenda badahagaze, baza kugera muri Kigali ku wa 11 Mata.

    Bamaze guhura n’aba 600 byabongereye imbaraga maze bahita bahabwa n’inshingano zo gutera Ingabo za FAR, bahereye ku kigo cya Gisirikare cyari ku musozi wa Rebero.

    Iki kigo kiri mu byahereweho kuko cyarimo imbunda zirasa kure, zari ziteye inkeke ingabo za RPA mu Mujyi wa Kigali kuko zashoboraga kurasa ahantu aho ariho hose.

    Ikibazo gikomeye ngo kwari ukukigeraho kuko uvuye kuri CND kugera ku i Rebero harimo intera ndende kandi ingabo za Habyarimana zari hirya no hino.

    Bitewe n’uburyo ubu butumwa bari bahawe bwari bukomeye ahanini biturutse ku kuba ingabo za FAR zararasaga zibari hejuru, abasirikare ba RPA bahisemo kwigabanyamo amatsinda banagabana inshingano, ubundi bahitamo gutera ikigo cya Rebero baturutse inyuma aho guturuka imbere. Byasabye kugenda ijoro.

    Nyuma yo kugera kuri uyu musozi rwarambikanye hagati y’ingabo za FAR na RPA, imirwano yamaze nk’amasaha abiri maze birangira Ingabo za RPA zitsinze. Gufata Rebero byatumye n’ingabo za FAR zari muri Camp Kigali zihita zimuka.

    Nyuma yo gufata uyu musozi, RPA yari ishize impungenge z’uko hari uwayigabaho ibitero aturutse mu mpinga y’umusozi, urugendo rukomereza ku kurokora abasivili.

    Ifatwa rya Rebero ryarakaje u Bufaransa

    Nubwo muri iki gihe FPR yari irajwe ishinga no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, u Bufaransa bwakomeje gushyira imbaraga mu kuyirwanya ndetse no mu gukora igishoboka cyose kugira ngo bayikome mu nkokora.

    Raporo yakozwe n’Ikigo cyitwa Levy Firestone Muse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igaragaza ko nyuma y’aho Inkotanyi zifashe Rebero ku wa 11 Mata 1994, Général Christian Quesnot wabaye Umugaba w’Ingabo wihariye wa Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995 yamwandikiye amubwira ko FPR nifata u Rwanda bizahungabanya akarere.

    Mu buhamya yatanze igihe hakorwaga iyi raporo Charles Kayonga wari uyoboye ingabo 600 zari muri CND yavuze ko gufata Rebero byarakaje cyane Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

    Yagize ati “Bivugwa ko Ambasaderi w’u Bufaransa yabaye nk’urakaye ndetse atenguhwa na FAR, ubwo FPR yafataga umusozi wa Rebero, yafashe umwanzuro avuga ko FPR izafata Kigali.”

    Ku munsi wakurikiyeho ku wa 12 Mata mu 1994 Ambasaderi Jean-Michel Marlaud ngo yahise afata urugendo yisubirira mu Bufaransa. Kayonga yavuze ko u Bufaransa bwababaye bitewe n’uko bwari buzi neza agaciro umusozi wa Rebero ufite mu bijyanye n’urugamba.

    Charles Kayonga yavuze ko gufata Rebero “byahinduye isura y’urugamba” bitewe n’aho uyu musozi uherereye, ko iyo bataza kuwufata batari kubona uko bafata Stade Amahoro na CND cyangwa ngo babashe kurokora abari batuye mu Kiyovu na Nyamirambo.

    Ifatwa rya Rebero ryarakaje Leta y’u Bufaransa ndetse ibibona nk’ikimenyetso cy’uko RPA izafata Kigali yose nta kabuza

  • Umukozi wa RIB yafatiwe mu cyuho yakira ruswa –

    Uwatawe muri yombi ni ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, yafashwe yakira ruswa kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze ukekwaho icyaha cy’ubugome.

    RIB yaburiye abijandika mu byaha birimo na ruswa yibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzabyishoramo kuko ari icyaha kimunga igihugu nk’uko biherutse no kugarukwaho mu kwezi gushize n’Umunyamabaganga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle.

    Icyo gihe yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa na gato ndetse ko hari abamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho iki cyaha.

    Yavuze ko muri RIB iyo hari umukozi wagaragayeho imyitwarire yo kurya ruswa, akurikiranwa.

    Ati “Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo ari cyo cyose cyerekana ko ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa, kuri RIB ni ikosa ridashobora kukugumisha mu kazi dukora iperereza, tugakora dosiye , icyaha cyamufata agahita yirukanwa”

    Abatanga amakuru kuri ruswa hari itegeko ribarengera nubwo baba bagize uruhare muri iki cyaha. Itegeko no 44 ryo ku wa 06/09/2017 rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko rigena ko n’umuntu watanze ruswa ariko agatanga amakuru mbere y’uko inzego zibishinzwe zitangira kumukoraho iperereza aba atagikurikiranywe, mu gihe yabikoze mu rwego rwo kuzifasha kubona amakuru n’ibimenyetso bifatika kuri icyo cyaha.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko kugeza muri Mata uyu mwaka abakozi barwo bagera kuri 34, bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho icyaha cya ruswa guhera mu 2017 ubwo urwo rwego rwashyirwagaho.

    Uwafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kamembe mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


  • Impinduka mu buzima bw’abatuye mu Murenge wa Rwaniro bagejejweho amashanyarazi –

    Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Huye, Kayibanda Omar, yavuze ko muri Rwaniro kugeza ubu ingo zirenga 250 zihwanye na 10% zigize uwo Murenge zamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse bari kwihutisha imirimo yo kubaka imiyoboro iringaniye ngo bayageze mu Tugari twose tugize Umurenge wa Rwaniro.

    Kayibanda yakomeje agira ati “Ubu hari indi mishinga REG ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye izakomeza gutanga amashanyarazi muri uyu Murenge wa Rwaniro, turizera ko umwaka wa 2024 uzarangira abatuye muri uyu Murenge bose bagejejweho amashanyarazi kuko ni wo Murenge wari warasigaye inyuma mu iterambere muri Huye.”

    Kayibanda yavuze ko muri rusange abafite amashanyarazi mu Karere ka Huye bangana na 56,3% harimo 41,3% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 15% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko akurikije umuvuduko Akarere ayoboye kariho mu kwihutisha kugeza ibikorwaremezo by’amashanyarazi kuri bose, yizera ko mu myaka mike buri muturage uri muri Huye azaba afite amashanyarazi.

    Meya wa Huye nawe yizera ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22 uzarangira nibura hafi 65% bafite amashanyarazi kandi ko banafite icyizere ko umwaka wa 2024 uzasoza abatuye Huye bose baramaze kubona amashanyarazi nk’uko bikubiye mu ntego ya Leta y’u Rwanda.

    Ati “Ubu twishimira ko Imirenge yose ya Huye uko ari 14 yabonye amashanyarazi, uyu mwaka twashyize ingufu cyane mu kugeza ibikorwa by’amashanyarazi kuri bose, turakeka ko mu mwaka utaha tuzaba turi hejuru ya 65% uvuye aho turi ubu, ibi byose tubigeraho tubifashishijwemo n’abafatanyabikorwa bacu barimo na REG, kandi turakomeza gushaka abandi baterankunga ngo amashanyarazi akwire hose muri Huye vuba.”

    Abaturage bamaze kubona amashanyarazi muri Rwaniro barashima Leta

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Nshimiyumuremyi Laurent, yavuze ko hashize imyaka myinshi Umurenge wa Rwaniro utagira amashanyarazi kandi abaturage bari barabifashe nk’ibintu bisanzwe, ariko kuva aho baboneye amashanyarazi ubu imibereho y’abaturage yarahindutse kandi na serivisi zitangwa ku Murenge n’inzego zegereye ibiro by’Umurenge yarahindutse.

    Nshimiyumuremyi yagize ati “ku ikubitiro amashanyarazi yahise agezwa hano ku biro by’Umurenge, kuri SACCO ihegereye, ku Kigo nderabuzima ndetse no ku kigo cy’ishuri kihegereye, amashanyarazi yakomeje kugenda yegerezwa ingo zegereye hano hafi y’ibiro by’Umurenge ndetse amashanyarazi aragenda agezwa n’ahandi, ibyo byatumye serivisi zitangwa hano ziba nziza kurushaho haba ku Murenge, kuri SACCO ndetse no ku Kigo nderabuzima.”

    Uyu muyobozi mu Murenge avuga kandi ko serivisi nyinshi zifasha abaturage zirimo inzu zitunganya imisatsi, ibyuma bisya ibinyampeke, imashini zisudira ibyuma, inzu zitanga serivisi z’Irembo n’ibindi zahise zigezwa muri uyu Murenge wa Rwaniro maze abaturage babona serivisi nziza.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwaniro,Uwimpuhwe Jacqueline, ashima serivisi bari gutanga nyuma y’uko bagejejweho amashanyarazi.

    Yagize ati “Mbere tutarabona amashanyarazi kubyaza byaratugoraga, gushiririza ntabyo twakoraga byasabaga ku tujya kubikorera mu Murenge wa Ruhashya, ndetse gukora za raporo byakorwaga ku ntoki kuko nta muriro, kandi hari na serivisi zo kudoda inkomere zatugoraga kuko nta muriro ariko ubu zose turazikora.”

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62,% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16,3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

    Ku ikubitiro amashanyarazi yahise agezwa hano ku biro by’Umurenge

    Inyubako ikoreramo Sacco nayo yashyizwemo amashanyarazi

    Ikigo Nderabuzima cya Rwaniro cyamaze kugezwaho amashanyarazi

    Amashuri nayo yagejejwemo amashanyarazi