Tag: featured

  • Abanye-Congo bagera kuri 630 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka rya Nyiragongo (Amafoto) –

    Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

    Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n’abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

    Nyuma y’uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy’umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

    Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy’ibiza kandi hujuje ibisabwa.

    Ati “Bariya uko ari 484 n’abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.”

    Yakomeje agira ati “Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n’abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.”

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko mu gihugu cyabo by’umwihariko ibice byegeranye n’u Rwanda bikomeje kwibasirwa n’imitingito.

    Bitewe no kuba iyi mibare igenda yiyongera, kugeza saa Mbili z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, abasaga 630 ni bo bamaze kugera mu Rwanda, bavuye mu Mujyi wa Goma.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

    Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi

    Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo

    Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura

    Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi

    Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi

    Ingabo z’u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa

  • Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk’inkingi izatuma Afurika yigobotora ingaruka za Covid-19 –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, mu biganiro byo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n’Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki ya ‘United Bank for Africa Plc’, byanitabiriwe n’Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu, akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango ‘The Tony Elumelu Foundation’ ufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwiteza imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika yagezweho bikomeye n’ingaruka za Covid-19, by’umwihariko ubukungu bwayo bukaba bwarahungabanye cyane ku buryo hakenewe ubufatanye mu gushaka ibisubizo birimo uburyo bwo gukorera inkingo kuri uyu mugabane.

    Ati “Afurika yazahajwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko ubukungu bwayo ndetse n’ingaruka ku mibereho, turi gushaka icyakorwa nk’umugabane ngo twigobotore ingaruka zatewe n’iki kibazo. Ubufatanye nabwo ni ingenzi.”

    Yakomeje agira ati “Nk’urugero turi gukorana nk’Umugabane wa Afurika, turi gukorana n’abafatanyabikorwa badufasha kubaka uruganda rukorera inkingo za Covid-19 ku Mugabane wa Afurika.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye kuvana ku cyorezo cya Covid-19.

    Ati “Dushobora kwigira kuri iki kibazo mu gushora byinshi ku ngengo y’imari yacu mu rwego rw’ubuvuzi. Inzego z’abikorera zizabigiramo uruhare rukomeye. Iki ntabwo ari cyo cyago cya nyuma Isi ihuye nacyo ndetse ikizakurikiraho gishobora kutazasanga Afurika ititeguye nk’uko byagenze kuri iyi nshuro.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kuba Umugabane witunze kandi ufasha abaturage bawo kubona ibyo bifuza by’ibanze, ashimangira ko ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye muri iryo terambere.

    Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere ari ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Turi kuvuga urubyiruko rwacu, turavuga guhuza ibihugu byacu, byaba binyuze mu Isoko Rusange rwa Afurika twashyizeho hanyuma bikatubyarira umusaruro ku nganda nto n’iziciriritse ndetse n’inganda nini, kandi urujya n’uruza rw’abantu [n’ibicuruzwa rukiyongera].”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo Afurika ikeneye kuri ubu ari ugukora ishoramari mu rwego rw’ubuzima kuko ruzaba imbarutso y’iterambere uyu mugabane wifuza kugeraho.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye buzatuma Afurika yigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19

  • Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka rya Nyiragongo (Amafoto) –

    Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

    Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n’abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

    Nyuma y’uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy’umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

    Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy’ibiza kandi hujuje ibisabwa.

    Ati “Bariya uko ari 484 n’abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.”

    Yakomeje agira ati “Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n’abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.”

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko mu gihugu cyabo by’umwihariko ibice byegeranye n’u Rwanda bikomeje kwibasirwa n’imitingito.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

    Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi

    Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo

    Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura

    Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi

    Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi

    Ingabo z’u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa

  • U Rwanda n’u Bufaransa mu kwezi kwa buki; inkundura n’inzigo y’imyaka 27 ku bicaye muri Élysée –

    Mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho Umunyarwanda yanyuraga Umufaransa yashoboraga kuhanyuza umuriro, ku Munyarwanda naho bikagenda gutyo kubera inzigo yari hagati y’ibihugu byombi ishingiye ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bakuru b’igihugu bane babanjirije Macron uhereye mu 1994, nta n’umwe wigeze yemera uruhare rw’igihugu cye rwagaragariraga n’impumyi, mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abenshi babyirindaga kuko babaga bafite uruhare rutaziguye muri ayo mateka cyangwa se baranywanye n’abanyapolitiki b’u Bufaransa bagize uruhare muri yo.

    Mu 2017 haje Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, umugabo w’imyaka 43, Jenoside yabaye ari ingimbi y’imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye.

    Ku bw’amahirwe, Macron yatsinze ntaho abogamiye atsindira ku itike y’ishyaka rye En Marche! ryari rishya mu Bufaransa, ntaho rihuriye n’amashyaka y’aba- Républicains n’aba-Socialiste yasimburanye ku buyobozi bw’icyo gihugu guhera mu myaka ya 1960.

    Macron yazanye amatwara mashya mu bubanyi n’amahanga bw’u Bufaransa, ku ikubitiro asobanukirwa kandi agaragaza ubushake mu kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Mata 2019, yanditse amateka ashyiraho Komisiyo y’inzobere yari iyobowe na Prof Vincent Duclert, ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Duclert yashyize hanze raporo ya Komisiyo ye muri Werurwe uyu mwaka, agaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka yagejeje kuri Jenoside.

    Ni ubwa mbere raporo yakozwe bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubuyobozi mu Bufaransa yari yemeye ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Bufaransa bwatoje Interahamwe, butanga intwaro ku gisirikare cy’u Rwanda haba mbere no mu gihe cya Jenoside, bufasha abakoze Jenoside guhunga n’ibindi.

    Yaruse Mitterand wapfuye atemera ko mu Rwanda habaye Jenoside

    François Maurice Adrien Marie Mitterrand yayoboye u Bufaransa kuva muri Gicurasi 1981 kugeza Gicurasi 1995. Ku butegetsi bwe umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warasagambye, atanga inkunga y’uburyo wose haba mu iterambere n’ibindi.

    Mitterrand wari mu ishyaka ry’abasosiyaliste yari nk’umubyeyi wa batisimu wa Perezida Habyarimana kuko ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, yamubaye hafi cyane.

    Umugambi wo gutegura Jenoside Mitterrand yawumenye mbere ariko yica amatwi, akomeza gufasha Leta ya Habyarimana. Ibyo na Raporo Duclert ntibica ku ruhande kuko inyandiko z’ibyaberaga mu Rwanda buri mugoroba zamugeragaho.

    Kubera ubufasha bwose yatanze mu gihe cya Jenoside, Mitterrand yarinze apfa mu 1996 ataremera ko mu Rwanda habaye Jenoside ndetse n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ntiyigeze abwemera.

    Hashize amezi ane Jenoside ihagaritswe, François Mitterrand yanze gutumira abari abayobozi bashya b’u Rwanda mu nama ya 18 yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Biarritz.

    Muri iyo nama abanyamakuru babajije Mitterrand icyo avuga kuri Jenoside mu Rwanda, asubiza yumvikanisha ko hatabaye Jenoside imwe.

    Ati “ Muravuga iyihe Jenoside banyakubahwa, muravuga iriya abahutu bakoreye abatutsi cyangwa iyo abatutsi bakoreye abahutu?”

    Tariki 13 Mutarama 1998, ikinyamakuru The Independent yanditse ko hari ubwo Mitterrand yigeze kuvuga ngo “Mu bihugu nka kiriya (u Rwanda) Jenoside si ikintu kidasanzwe.”

    Mu magambo atandukanye Mitterrand yagiye avuga ku Rwanda, nta na hamwe yigeze agaragaza kwicuza ku ruhare rw’igihugu cye.

    Jacques Chirac, umwigishwa wa Mitterrand

    Muri Gicurasi 1995, Mitterrand yasimbuwe na Jacques Chirac wo mu ishyaka ry’aba-Républicains. Ku butegetsi bwe bwarangiye mu 2007, aho kuba ubusana umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa bwarushijeho kuwuhuhura.

    Kubana neza n’u Rwanda Chirac byamusabaga kubanza kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ntiyashoboraga kubikora kuko ayo mateka mabi na we yayagizemo uruhare. Uyu mugabo wapfuye mu 2019, yakoranye na Mitterrand amubereye Minisitiri w’intebe kuva mu 1986 kugeza mu 1988.

    Chirac agifata ubutegets yahise agaragaza uruhande ariho kuko mu nama yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Bénin mu 1995, yanze gutumira u Rwanda ahubwo inama ifungurwa n’umunota wo kwibuka Perezida Habyarimana.

    Kuva mu 1994 kugeza mu 2000, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino bagiye baza mu Rwanda bamwe bagasaba imbabazi zo kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike Jenoside. U Bubiligi bwarabikoze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni bose barabikoze ariko nta muyobozi w’u Bufaransa ukomeye wigeze abikora muri iyo myaka.

    Mu 1997 hashyizwe Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yagombaga gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyo Komisiyo yayobowe n’umudepite wo mu ishyaka ry’abasosiyaliste rya Mitterrand, Paul Quilès.

    Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari biteze ko iyo Komisiyo igiye kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda ariko si ko byagenze.

    Raporo y’iyo Komisiyo yasohotse mu Ukuboza 1998 ivuga ko nta ruhare rugaragara u Bufaransa bwabigizemo uretse ‘amakosa yo kudashishoza’.

    Hubert Védrine wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Perezida Mitterand akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1997 kugeza 2002 ubwo yaganiraga na Komisiyo ya Paul Quilès yavuze ko nta kosa igihugu cye cyakoze mu gufasha Habyarimana.

    Yagize ati “Kuba Perezida Habyarimana yari umuhutu ntabwo byari ikibazo kuko abahutu bagize 80 % by’abaturage. Ubwo u Bufaransa bwari gushingira kuki bushyigikira abashaka kumuvanaho?

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari usanzwe ucumbagira wahumiye ku mirari mu 2006 ubwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yasohoraga impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Byarakaje cyane u Rwanda ruhita rucana umubano n’u Bufaransa. Mu 2010 hari amakuru yasohowe na Wikileaks avuga ko Jean-Louis Bruguière mbere yo gusohora izo mpapuro yabanje kubyumvikanaho n’abayobozi barimo Perezida Chirac.

    Sarkozy yimwe amaboko

    Ubutegetsi bwa Nicolas Sarkozy mu 2007 bwaje umubano mubi ukomeje. Sarkozy yagaragaje ubushake bwo gutsura umubano n’u Rwanda ariko abura ubwinyagamburiro dore ko benshi mu bikomerezwa byo kwa Mitterrand byari bikiri mu buyobozi, abandi bavuga rikijyana.

    Sarkozy yakomeje guhanyanyaza, mu 2009 umubano w’ibihugu byombi wongera kubyutswa. Byakurikiwe n’uruzinduko rwa mbere rudasanzwe rwa Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda nyuma ya 1994, Sarkozy aza mu Rwanda muri Gashyantare 2010 asura urwibutso rwa Jenoside anemera ‘amakosa’ igihugu cye cyakoze.

    Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari i Kigali yagize ati “ Ntabwo twaje kwinezeza hano no gukina n’amagambo. Ibyabaye aha ntibikwiriye kandi birahamagarira umuryango mpuzamahanga n’u Bufaransa burimo, gutekereza ku makosa yakozwe yatumye hatabaho gukumira cyangwa guhagarika iki cyaha ndengakamere.”

    Muri Nzeri 2011, Perezida Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Bufaransa, bishimangira ubushake hagati y’ibihugu byombi mu kuzahura umubano.

    François Hollande yahoraga yibombaritse

    Ubutegetsi bwa Sarkozy bwarangiye mu 2012 ibintu bitangiye kujya mu murongo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ariko byongera gukonja ubwo yasimburwaga na François Hollande.

    Uyu Hollande yagiye ku butegetsi ku iturufu y’ishyaka ry’abasosiyaliste ari naryo ryari ku butegetsi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga. Birumvikana ko Hollande atari kwimena inda.

    Uyu mugabo iby’u Rwanda n’igihugu cye yabigendeye kure, akajya aruma ahuha. Icyakora mu 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Capt Simbikangwa Pascal igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside. Ni urubanza rwa mbere rwari rubereye muri icyo gihugu rurimo ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 2016, ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba burugumesitiri mu gihe cya Jenoside. Bakatiwe burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

    Ubundi bushake bwa Hollande bwagaragajwe no gushyira ahagaragara inyandiko z’u Bufaransa zifite aho zihuriye n’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo izo nyandiko zasohowe ari nke, zagaragaje amakuru y’uburyo icyo gihugu cyagiye gishyigikira Leta yateguraga Jenoside.

    Umubano wakomeje kugenda biguru ntege no mu buryo bwa dipolomasi kuko mu 2015 Michel Flesch wari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yasoje igihe cye ariko kugeza n’ubu ntarabona umusimbura, nubwo amakuru yizewe ahari ari uko uruzinduko rwa Macron muri iki cyumweru ruzasiga igihugu cye kibonye ambasaderi mushya mu Rwanda.

    Inyungu kuri Emmanuel Macron mu kubanira neza u Rwanda

    Muri Gicurasi 2018, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa aganira na Perezida Macron bemeza kunoza umubano. Mu Ukuboza 2018, abacamanza b’u Bufaransa bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari rimaze imyaka 20 rihora ritera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

    Uretse Komisiyo Duclert, u Bufaransa bwanemeje tariki 7 Mata buri mwaka nk’umunsi wihariye wo kwibuka ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

    Abashoramari bo muri iki gihugu kandi batangiye kubenguka u Rwanda, nk’aho “Groupe Duval” yashoye miliyoni 69 z’amadolari mu kubaka inyubako zigezweho zitabangamira ibidukikije ku Kimihurura ahahoze Minisiteri y’Ubutabera.

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi, Perezida Macron azatangira uruzinduko mu Rwanda ruzasozwa tariki ya 28 Gicurasi 2021. Ni urwa mbere Perezida w’u Bufaransa azaba agiriye mu Rwanda mu myaka icumi ishize, bikagaragaza icyerecyezo cy’ubuyobozi bwe.

    Umusesenguzi muri Politiki, Albert Rudatsimburwa, yabwiye IGIHE ko ibihugu byombi bizungukira mu kugira umubano mwiza.

    Ati “Kugirana umubano hagati y’ibihugu ni akarusho aho kugira umubano mubi. Nk’ubu u Bufaransa buri mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano. Buriya hari igihe bamwe bashobora kukurwanya, abandi bakakuvugira harimo n’u Bufaransa.”

    Hari bimwe mu bihugu biri muri ako kanama birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byanze kwemeza inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara u Bufaransa bwayemeje ku ikubitiro. Rudatsimburwa avuga ko ari ikimenyetso cyiza n’inyungu ku Rwanda.

    Kuba u Bufaransa burimo benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni andi mahirwe ku Rwanda kuko byakoroha kubakurikirana mu butabera.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byubashywe kandi bitekanye ku mugabane wa Afurika. Ibihugu byinshi byagize ibibazo by’umutekano cyangwa imvururu ku mugabane, feri ya mbere biyifatira i Kigali kugisha inama.

    Rudatsimburwa yavuze ko ibyo u Bufaransa bubibona, bityo ko kubana neza n’u Rwanda ari andi mahirwe yo kwiyegereza ibindi bihugu ku mugabane.

    Ati “Ishusho u Rwanda rufite abandi banyafurika n’u Bufaransa bamaze kubibona. Gukomeza guhangana n’u Rwanda kandi abandi banyafurika babona ko u Rwanda ari intangarugero mu bintu byinshi byaba ikibazo. Aho guhangana bashaka uko bakorana kuko birabazamura.”

    Ibihugu byinshi bikomeye bibona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ahantu hari inyungu haba mu buryo bwa politiki no mu ishoramari.

    Kuba u Rwanda rubanye neza na Congo ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, nabyo Rudatsimburwa abibona nk’ibyakuruye u Bufaransa.

    Ku bafite impungenge ko u Bufaransa bwaba bwigira nyoni nyinshi ku Rwanda bufite ikindi kigambiriwe, Rudatsimburwa we si ko abibona.

    Ati “Turi bakuru nta kintu twatinya. Ni ko ubuzima bumeze cyane cyane iyo hajemo politiki. Ibihe birahinduka ni yo politiki, ureba uko byifashe.”

    Perezida François Mitterrand yari inshuti ikomeye ya Habyarimana Juvenal. Aha ni mu 1984 mu ruzinduko mu Rwanda

    Mitterrand yarinze ava ku isi atemera ko hari amakosa igihugu cye cyakoze mu Rwanda

    Mu 1995 ubwo Jacques Chirac yitabiraga inama yahuje ibihugu bikoresha Igifaransa, yabereye muri Benin

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kubwa Chirac wari mubi cyane

    Mu 2010 ubwo Sarkozy yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akemera amakosa igihugu cye cyakoze yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu mwaka wa 2011, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa, ruba uruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda yari agiriyeyo guhera mu 1994

    François Hollande yari umuntu wamize Politiki y’u Bufaransa isa neza n’iyo Mitterand yari yarimakaje

    Perezida Hollande asuhuza Perezid Kagame mu nama yahuje Afurika n’u Burayi mu 2014

    Emmanuel Macron yakoze ibyo benshi mu bamubanjirije bananiwe byo kwemera no kugaragaza uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Macron yazanye ubushake mu kunoza umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari umaze imyaka myinshi warazambye

  • Mu Rwanda humvikanye umutingito wa mbere ukomeye nyuma y’iruka rya Nyiragongo –

    Agashami k’iki kigo gashinzwe iby’imitingito ni ko kari kugenzura ibipimo byayo mu Rwanda nyuma y’iruka rya Nyiragongo mu mpera z’icyumweru gishize.

    Umutingito waherukaga kumvikana uremereye ni uwari ku kigero cya 5.1 wabaye ku wa 24 Gicurasi 2021, waturutse mu Kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

    Icyo kigo cyavuze ko imitingito yumvikanye hagati ya saa Yine na saa Tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 yari ku kigero cyo hasi kuko uwari uremereye wageze kuri 4.6.

    Mu bice by’Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma uturiye icyo kirunga ndetse no mu Karere ka Rubavu n’Uburengerazuba bw’u Rwanda muri rusange niho hari kugerwa n’imitingito cyane.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari Abanye-Congo bakomeje kuva mu byabo bahungira mu Karere ka Rubavu kubera ubwoba bw’uko imitingito yatuma inzu zibagwira.

    Ku rundi ruhande, imitingito iri kugera mu gihugu hose kuko ku wa 23 Gicurasi n’abo mu Burasirazuba bw’u Rwanda barayumvise. Mu Mujyi wa Kigali n’izindi Ntara ho barayumva buri kanya.

    Mu ipimwa ry’ingano y’uburemere bw’umutingito, abashakashatsi bareba ingufu zagaragaye aho waturutse n’ugutigita kwahabaye mu gihe runaka wamaze uba.

    Umushakashatsi w’Umunyamerika, Charles Richter, mu 1935 yagennye ko ibipimo byayo byajya bibarirwa hagati ya zeru na 10. Uri ku kigero cyo munsi ya 6 ufatwa nk’utaremereye cyane, mu gihe urengejeho uba uremereye. Ibipimo bishyirwa muri magnitude, ubwo niba ari 5.3, mu bushakashatsi handikwa M5.3.

    Magingo aya harabarurwa abantu 20 bahitanywe n’iruka rya Nyiragongo riheruka, abana basaga 170 baburanye n’ababyeyi babo, naho inzu 500 ni zo zimaze kwangirika.

    Umutingito wo muri iki gitondo mu Rwanda wangije inzu ebyiri mu Murenge wa Gisenyi aho mu zasenyutse harimo Akabari kazwi nko kuri ‘La Bamba’ ndetse n’indi nzu y’ubucuruzi. Hari kandi izindi nzu zagiye zangirika ku buryo bworoheje zirimo n’Umusigiti Mukuru mu Mujyi wa Rubavu.

    Uyu mutingito kandi watumye bimwe mu bigo by’amashuri bisabwa gusohora abana bakava mu nyubako kugira ngo zitaza kuba zagira ikibazo nabo ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

    Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yasabye Abaturarwanda gukurikira amakuru no kumva inama bahabwa z’uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe imitingito ikomeje.

    Basabwe kujya bakuraho ibintu byose bishobora guteza inkongi, cyane cyane umuriro w’amashanyarazi mu gihe imitingito yumvikanye; igihe umuntu ari muri ascenseurs (ibyuma bizamura/bikamanura abantu mu miturirwa) akavamo byihuse; gufasha abafite intege nke kugera ahatekanye hategereye ikintu gishobora kugwa nk’ibikuta by’inzu, ibiti, n’ibindi; ndetse niba utwaye imodoka urasabwa guhagarara ahatari ibishobora kukugwira, kandi ukirinda guhagarara ku iteme cyangwa ku biraro.

    Imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino mu Rwanda nyuma y’iruka rya Nyiragongo

  • Kaminuza ya Coventry yinjiye mu bufatanye n’Urwego rw’Ubucuruzi n’Ishoramari muri Commonwealth –

    Buri myaka ibiri, mu gihe cy’Inama ya CHOGM ihuza abayobozi bakuru b’ibihugu 54 bya Commonwealth, CWEIC, itegura inama ku ruhande igaruka ku iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu bigize uyu muryango, ndetse inakunze gusinyirwamo amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi.

    Kaminuza ya Coventry yinjiye muri ubu bufatanye nyuma y’uko itangaje ko yamaze kwemeranya na Leta y’u Rwanda kuzatangiza Ishami ryayo mu gihugu, rikazaba ari ryo rya mbere ritangijwe n’iyo kaminuza ku Mugabane wa Afurika, rizakurikira andi ari muri Singapore na Dubai.

    Iri Shami ryo mu Rwanda byitezwe ko rizibanda cyane ku bikorwa byo guteza imbere ubushakashatsi ndetse n’ubumenyi mu by’ubucuruzi.

    Intumwa y’Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Coventry, Prof. Mohamed Loufti, yavuze ko Kaminuza akuriye yishimiye kuzafatanya na CWEIC.

    Yagize ati “Twishimiye gukorana na CWEIC. Turi Kaminuza mpuzamahanga kandi turifuza kubishimangira tubinyujije muri CWEIC ndetse n’izindi nzego zifata ibyemezo muri Commonwealth.”

    CWEIC nayo yavuze ko yishimiye kwakira Kaminuza ya Coventry mu bafatanyabikorwa bayo.

    Kaminuza ya Coventry ni imwe mu zikomeye ku rwego rw’Isi, kuko mu myaka itanu ishize, yari muri 15 zihagazeho mu Bwongereza, ku rutonde rukorwa buri mwaka n’ikinyamakuru The Guardian.

    Ishami rya Afurika rya Kaminuza ya Coventry rizatangirira imirimo yaryo mu nyubako ya Kigali Heights iri iruhande rwa Kigali Convention Centre.

    Kaminuza ya Coventry yinjiye mu bufatanye n’Urwego rw’Ubucuruzi n’Ishoramari muri Commonwealth

  • Abayoboye Inteko zo mu bihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa bateraniye mu Rwanda –

    Inama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 90 barimo Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko, abagize Inteko Zishinga Amategeko n’abandi, iteraniye mu Rwanda kuva ku wa 25-28 Gicurasi 2021.

    Biteganyijwe ko abayitabira bungurana ibitekerezo kuri politiki, imibereho y’abaturage, ubuzima, intambwe imaze guterwa n’uko politiki ya Mali ihagaze muri ibi bihe n’ibindi.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira ku bijyanye n’ubuzima, isoko rusange rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’ibindi.

    Ati “Iyi nama ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko politiki, imibereho y’abaturage ndetse n’urwego rw’ubuzima bihagaze mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ni umwanya kandi wo kurebera hamwe umusanzu w’Inteko Zishinga Amategeko mu gutangiza gahunda yo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 no kuganira ku isoko rusange rihuriweho n’ibihugu ryo ku Mugabane wa Afurika.”

    Ku Nteko Ishinga Amategeko by’umwihariko no ku gihugu muri rusange bizaba ari urubuga rwo kugaragaza indangagaciro ziranga umuco wa Afurika w’ubuvandimwe

    n’ubufatanye.

    Kubera ko inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha Igifaransa, Akarere ka Afurika iteranye mu bihe bidasanzwe kandi bigoye kubera icyorezo cya Covid-19, Inteko Ishinga Amategeko yiteguye gukoresha uburyo bwose mu gukurikiza amabwiriza yo mu rwego rw’ubuzima hirindwa icyorezo kugira ngo inama izarusheho kugenda neza.

    Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie, rigizwe n’abanyamuryango 90 barimo Inteko n’imiryango ikorana na zo isangiye ururimi rw’Igifaransa.

    Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y’Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw’imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

    Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yakira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Djibouti

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yakira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Centrafrique, Simplice Mathieu Sarandji

  • I Bweyeye aho RDF yiciye abarwanyi ba FLN; bapfanye amandazi, boroswa ibitenge bari bitwaje (Amafoto) –

    Mu gashyamba gato gahari, IGIHE yahageze mu rugendo rutari rurerure uvuye i Kigali kuko rwatwaye iminota 30 muri Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Aho habereye imirwano, hari ibimenyetso byose by’ibyabaye. Ukihagera ubona ibiti byakomerekejwe n’amasasu bigashishuka, ibikiri bito byacitsemo kabiri n’ibindi byangiritse.

    Ukomeje kumanuka gato ugana ku mugezi, uyoborwa n’amaraso n’ahantu bigaragara ko hasa n’aho abantu bikurubanze. Muri iyo nzira mpangano itari ihasanzwe [kuko ari mu ishyamba], amaraso aramanuka akagera hepfo ku mugezi, waterera no hakurya yaho [ubwo ni i Burundi] ukabona aho ibyatsi byangiritse bigaragara ko ariho abo barwanyi bambukiye bahunga.

    Tugarutse hakuno ku ruhande rw’u Rwanda, ku manywa yo kuri uyu wa Mbere hari hakiri imirambo ibiri y’abo barwanyi. Umwe uri ahagana haruguru utwikirijwe igitenge. Amakuru twabonye ni uko icyo gitenge ari icyo uwo murwanyi yari afite.

    Iruhande rwawo hari ibikoresho byo kwa muganga birimo ibipfuko, imiti [irimo igabanya uburibwe – antibiotique], imakasi n’utundi dukoresho tw’ibanze two kwa muganga.

    Birashoboka ko uwo murambo ari uw’umurwanyi wakoraga nk’umuganga. Hari kandi uturindantoki n’amandazi manini amwe i Kigali bita “2GB” [abiri rimwe ryasadutsemo kabiri] cyo kimwe na Saradine. Bigaragara ko ibyo bikoresho byatwarwaga mu mashashi amwe mato yaciwe y’umukara.

    Umanutse hepfo, uyoborwa na none n’amaraso ku buryo bisa n’aho umurambo w’umuntu uri hepfo abo bari kumwe bawukuruye bashaka kuwutwara ariko ntibikunde.

    Uwo murambo ni uw’umusore bigaragara ko ari mu myaka itarenze 30, wambaye impeta ku ntoki zirimo iza Bikiramariya ndetse n’ishapule, yarashwe isasu mu ijosi munsi y’ugutwi neza.

    Iruhande rwe hari grenade, nta mandazi yari afite ariko hari udushashi twa “Super Dips”, zimwe bavanga n’amazi zikavamo umutobe. We yari afite grenade imwe iruhande rwe.

    Haruguru ye kuri umwe wa mbere, hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 na magazine ebyiri. Mbere y’uko uyigeraho ubona ibisigazwa by’amasasu byinshi.

    Abo barwanyi baguye muri “Ambush”

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko abo barwanyi baguye muri “Ambush” y’Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi.

    Ati “Ambush ni uburyo bwo kurinda abasirikare bihishe. Babarashe bicamo babiri, hari na benshi bashobora kuba bakomeretse ariko abenshi bashobora kuba babajyanye. Ikindi ni uko twafashe imbunda za SMG, magazine zirindwi, antene y’icyombo, impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi ndetse n’imiti.”

    Lt Col Rwivanga yavuze ko abo barwanyi basubiye inyuma bakambuka wa mugezi basubira mu Kibira aho ibirindiro byabo biri.

    Yakomeje ati “Ingabo zacu zakoze akazi nk’uko bikwiriye.”

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri ibi bice, zitega “Ambush” ahantu henshi hatandukanye aho ziba zikeka ko umwanzi ashobora guturuka. Nta musirikare wa RDF n’umwe wigeze agirira ikibazo muri iyo mirwano.

    Umutekano uradadiye

    Mu masaha ya saa Munani muri ako gace habereye inama yahuje abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego zishinzwe Umutekano. Nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko hari insanganya yaraye ibaye, kuko buri wese mbere y’iyo nama yari mu mirimo ye y’umunsi nk’ibisanzwe. Abana bari ku mashuri, abahinzi bari mu murima, aborozi bari kwahira ubwatsi bw’inka n’ihene nyinshi batunze.

    Lt Col Rwivanga yavuze ko magingo aya ibintu byasubiye mu buryo.

    Ngamijimfura Théogène w’imyaka 57, yavuze ko yumvise urusaku rw’amasasu saa Tatu nyuma aza kongera kurwumva saa Saba z’ijoro.

    Ati “Yari amasasu menshi, kuko hari harimo amasasu yo gutabara n’ayaduteraga, nta muturage wigeze agira ikibazo.”

    Ngamijimfura yavuze ko batekanye kuko mu gace kabo hari Ingabo z’u Rwanda zibacungira umutekano, zikabafasha no mu bindi bikorwa by’iterambere.

    Ati “Iyo bibayeho, Ingabo z’u Rwanda ziba ziri hafi, zikabikumira bigasubirayo bitaraza ngo byangize abaturage, ngo bitware amatungo y’abaturage. Hano turatekanye kuko hatari umusirikare nta muntu waba uri hano.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje ko ubuzima bukomeje, kuko abaturage bafitiye icyizere Ingabo z’Igihugu ku buryo kumva amasasu bitababuza gukomeza ibikorwa byabo.

    Ati “Umutekano umeze neza, abaturage baratekanye, n’iyo uganiriye nabo barakubwira ngo twe nta kibazo dufite kuko ingabo zacu turazishyigikira kugira ngo umutekano tuwucunge neza.”

    Yasabye abaturage ayobora gushyigikira igihugu, bakarwanya ibikorwa byose by’abantu babizeza ibitangaza.

    Ati “Hano Bweyeye nta shuri ryahabaga, abana bariga, bakora metero 500 zibaye nyinshi bakaba bageze ku ishuri. Nta vuriro ryahabaga, bivuzaga ibyatsi, uyu munsi ajya kuri Centre de Santé akivuza, Poste de Santé, abenshi serivisi z’ubuvuzi niho bazisanga. Uyu munsi turabona imihanda.”

    Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma abaturage bumva ko hari agakiza bazazana mu gihugu kuko ibyo bakazanye byose bihari. Ati “Iby’ibanze bituma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi bw’igihugu cyabo byose birahari”.

    Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by’iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z’u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili.

    Herman Nsengimana wari Umuvugizi wa FLN, kuri ubu uri imbere y’ubutabera yigambye ibitero byo mu Bweyeye, byagabwe mu mpera za 2019, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero muri aka gace kari hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

    Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari dutanu twose dukora kuri Nyungwe.

    Uyu mugezi ni wo abarwanyi ba FLN bambutse binjiye mu Rwanda, aba ari nawo banyuramo bahunga

    Mu gashyamba kabereyemo iyi mirwano, hagaragaye ibiti byinshi byangiritse

    Utu turindantoki twari aho umusirikare umwe wa FLN yiciwe

    Mu bikoresho bafatanywe harimo amandazi n’imiti yo kwa muganga

    Umwe muri aba barwanyi yasanganywe grenade

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye abaturage b’akarere ayobora ko bakwiriye gukora batekanye

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko umutekano muri aka gace wifashe neza nyuma y’iki gitero

    Indege ya Kajugujugu ya RDF ni yo yifashishijwe mu kujyana abanyamakuru aho iki gitero cyabereye

  • Rubavu: Umutingito ukomeje gusenya inzu z’abaturage; umusigiti wangiritse n’amashuri amwe arafungwa –

    Nyuma y’iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, hari imitingito mito iri ku kigero cya 4,7 iri kuba iturutse i Rubavu, yumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Umutingito wo muri iki gitondo wangije inzu ebyiri mu Murenge wa Gisenyi aho mu zasenyutse harimo akabari kazwi nko kuri ‘La Bamba’ ndetse n’indi nzu y’ubucuruzi. Hari kandi izindi nzu zagiye zangirika ku buryo bworoheje ziromo n’Umusigiti Mukuru mu Mujyi wa Rubavu.

    Uyu mutingito kandi watumye bimwe mu bigo by’amashuri bisabwa gusohora abana bakava mu nyubako kugira ngo zitaza kuba zagira ikibazo nabo ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

    Umuyobozi w’Ishuri rya Kingdom Salomon School, Ndagijimana Daniel yagize ati “Twatewe n’imitingito ndetse n’ikintu cyitwa ivumbi riri gutumuka riturutse hakurya muri RDC, ikindi ababyeyi bari kuza bagafata abana babo bakabajyana za Musanze na Kigali bakavuga ko bari kubahungisha.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ariko uyu munsi haje nka 2/3 by’abanyeshuri, abo baje nabo kandi ababyeyi bari kuza kubatwara, urumva rero ntabwo umwarimu yakomeza kwigisha abanyeshuri badahari. Tubasabye gusohoka turateganya uko bataha bakajya mu miryango yabo.”

    Ubutumwa IGIHE yabonye bwahawe abarezi n’ababyeyi barerera ku ishuri rimwe bugira buti “Mwaramutse, kubera iruka ry’ikirunga n’imitingito idatuza, bikabangamira bikomeye imyigire y’abanyeshuri ku buryo abana badatuje bityo amasomo abaye asubitswe kugeza igite tuzabamenyeshereza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko babaye basabye ko amasomo ahagarara.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Aho imitingito iri kuba twari dusabye ko baba bavuyemo ariko biteguye ko n’aho biga bacumbika ni biba ngombwa basabwa ko gufunga barafunga.”

    Visi Meya Ishimwe yasabye abayobozi b’ibigo n’abarimu gukomeza gufasha abanyeshuri kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, bambara neza agapfukamunwa kandi banahana intera yateganyijwe.

    Mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iyi mitingito, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yasabye abaturage gukurikira amakuru no kumva inama bahabwa z’uko bakwiye kwitwara, gusuzuma ko inzu umuntu atuyemo imeze neza idafite imisate yatuma inkuta, ibiti, n’ibindi bigwira uyirimo.

    Abaturage kandi by’umwihariko abo mu Karere ka Rubavu basabwe kwimuka mu nzu yangiritse cyane, kwirinda kujya ahantu hasadutse nko ku mihanda n’ahandi, gutema ibiti bishaje byegereye inzu kugira ngo hirindwe ko byayigwira n’izindi ngamba zitandukanye.

    Kugeza ubu nta mibare ihamye y’ibyangijwe n’iyi mitingito iratangazwa gusa Akarere ka Rubavu ku munsi w’ejo tariki 24 Gicurasi katangazaga ko hari inzu zirenga 10 yo muri ako karere zasenywe n’imitingito.

    Ababyeyi bahise baza gutwara abanyeshuri babajyana mu miryango

    Abanyeshuri basabwe kuva mu mashuri, abarimu basabwa kubafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Abanyeshuri bavuye mu mashuri

    Abarimu bakuyemo amataburiya kwigisha baba babihagaritse

  • Igikomere cya Murenzi Larissa wafashwe ku ngufu n’uwamureraga afite imyaka itatu –

    Ibi ni nabyo byabaye kuri Murenzi Larissa wafashwe ku ngufu akiri umwana muto ndetse bigakorwa n’uwamureraga yitaga papa.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Show, yavuze ko mu mikurire mu bigaragara inyuma atigeze agira icyo abura ariko mu mutima we ahorana intimba kubera gufatwa ku ngufu n’uwamureraga ababyeyi bamusigiye bakava mu Mujyi wa Kigali bakajya mu kazi mu Burasirazuba, ubwo yigaga mu kiburamwaka kuri Camp Kigali.

    Ati “Icyo gihe, byabaye ngombwa ko tujya kuba n’ubundi ku muvandimwe wa mama twari duturanye i Nyamirambo. Ubuzima n’ubundi ntabwo bwari bubi. Umuvandimwe wa mama yarankundaga cyane, twarabanaga ntacyo nifuje ngo nkibure yarandukaga.”

    “Ariko yari afite umugabo nakwita ko ari shitani n’ubwo bitagaragaraga kuko yiyorobekaga. Hagati y’igihe nari mfite imyaka itatu n’itanu yamfashe ku ngufu atari rimwe cyangwa kabiri.”

    Avuga ko ibyabaga byose nta na kimwe yari yemerewe kuvuga kuko yaterwaga ubwoba ndetse mu gihe abana ntacyo batinya kuvuga we yagiraga ubwoba bwo kuba yagira uwo abihingukiriza.

    Ati “Ibyo byose byabaga ntabwo nari nemerewe kubivuga urumva kugira ikintu kibi gutyo utavuga nabyo birakwica mo imbere. Twari abana twajya ku ishuri tukazana imikoro, hanyuma akatubwira ngo tuze twerekane imikoro. Akenshi yabikoraga ari mu cyumba agahamagara umwe umwe nanjye bakaza kumpamagara, nari uwa nyuma kuko njye nta mikoro myinshi nari mfite nigaga mu kiburamwaka.”

    Uyu mukobwa yageze aho ariyakira yumva ko ari ibintu bisanzwe kuri we gusa na mwishywa w’uwo mugabo ngo yigeze kumufata ku ngufu. Ikintu avuga ko ari ishusho imuhora mu maso.

    Ati “Inshuro ya mbere ikintu nibuka ni uko nasanze yambaye ubusa aryamye ku gitanda. Arambwira ngo koraho abivugisha imbaraga. Birangira amfashe. Atangira gukora ibyo akora. Arampana ambuza kuzabivuga. Nari mfite musaza wanjye twabanaga aho abandi bari abana be batatu. Nageze aho ndabyakira kuko bambwiraga ko nzapfa. Uwo mugabo nawe yari afite mwishywa we ufite imyaka irenga 20 umunsi umwe mvuye mu cyumba cye nawe amfata ku ngufu.”

    Mu myaka itatu yamaze muri uru rugo Murenzi avuga ko yageze aho akajya anuka ariko abantu bamwozaga ntibamenye ibimubaho bakagira ngo ni uko ari umwana akaba akinyara ku buriri, nyamara mu by’ukuri ntaho bihuriye n’uwo munuko we.

    Ati “Nahamaze imyaka itatu. Naranukaga ariko bakagira ngo ni uko nyara ku buriri. Rimwe mvuye ku ishuri hari umuntu watureraga wari warabaye nka Mama twanamwitaga mama.”

    “Agiye kunyoza arambwira ngo ko unuka, mpita musobanurira uko byagenze. Yahise abyumva cyane ko muri Jenoside yari yarafashwe ku ngufu akananduzwa SIDA. Yari yarabaye muri ubwo buzima. Yaramvuje arankomeza. Ambuza kuzavuga ibyambayeho.”

    Kimwe mu bintu Murenzi Larissa atazibagirwa ni ukuntu mu kumutera ubwoba uwo mugabo yamunyweshaga inkari.

    Ati “Yanyweshaga inkari akankubita. Yajyaga anjyana muri etage hejuru, akambwira ko nimbivuga azanyuriza akanjugunya hasi.”

    Murenzi yavuze ko kugira ngo akire ibikomere yatewe n’uyu mugabo byaje ubwo yatangiraga gusenga ndetse akaza no guha imbabazi uwo wamugiriye nabi.

    Ngo kubera ibyamubayeho nta muhungu wamuteretaga ngo bimukundire kubera ko yangaga abagabo bose. Agahora mu bitaro arwaye indwara zitagaragara.

    Larissa Murenzi ni umwana wa kabiri mu bana umunani.

    Murenzi asigaye yifashisha Youtube afasha abantu bakomeretse nkawe

    Uyu mukobwa avuga ko mu muryango we bamenye ibyamubayeho amaze gukura atangiye no kujya atanga ubuhamya

    Yatangiye gukora filime no kwifashisha Youtube ashaka komora inguma abafite ibikomere bitandukanye

    Murenzi Larissa avuga ko yabayeho mu buzima bwiza bugaragarira inyuma ariko imbere yarashize