Tag: featured

  • Ishusho y’Umujyi wa Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo (Amafoto) –

    Kugeze ubu, inzu zirenga 267 zimaze gusenyuka, izindi 859 zarangiritse, hashingiwe ku mibare mishya yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi saa Saba z’amanywa.

    Uretse inzu z’abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n’ikigo cy’ishuri na byo byarangiritse, ndetse n’Ibitaro bya Gisenyi byamaze kwimurira serivisi zimwe na zimwe mu bindi bitaro.

    Serivisi z’abana zimuriwe mu Bitaro bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze mu gihe iz’indwara zo mu mubiri zimuriwe mu Bitaro bya Shyira. Abanyeshuri biga mu mashuri yangiritse bimuriwe mu mazima kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

    Ibi kandi biri kujyana n’uko umubare w’impunzi ziri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kwiyongera, aho bamaze kurenga 650, ndetse bakaba bamaze guhabwa ikibuga cya Makoro, kiri mu Murenge wa Busasamana, ngo bahakambike.

    Kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imitingito iracyanyuzamo ikumvikana mu Karere ka Rubavu n’ubwo idafite imbaraga cyane ndetse n’ibimaze kwangirika kuri uyu munsi bikaba bitaramenyekana.

    Kuva ku wa Kabiri, kubera imitingito yiyongeraga mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage bafashe icyemezo cyo kujya mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ahari agahenge, hatibasiriwe cyane.

    Bamwe mu baturage bakanzwe n’umutingito bafata icyemezo cyo kuba bavuye mu Karere ka Rubavu

    Hari abaturage bimukanye ibikoresho byabo

    Abaturage bari bapakiye iby’ingenzi bitegura kwimuka bava mu Karere ka Rubavu

    Abanya-Rubavu bari bategereje imodoka ngo zibakure mu Karere kabo

    Bamwe mu baturage bavugaga ko bahunze umutingito

    Abakozi ba Croix-Rouge bari mu bikorwa byo gufasha impunzi zaturutse muri Congo zihunze umutingito

    Izi mpunzi zamaze gutegurirwa ahantu hisanzuye zigomba kuba zituye mu gihe zitegereje ko ibintu bisubira mu buryo

    Izi mpunzi zahawe iby’ibanze zizaba zifashisha

    Abagenzi bari benshi muri Gare ya Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri

    Ni uku byari byifashe kuri uyu wa Kabiri i Rubavu

    Abantu bari benshi muri Gare y’i Rubavu ndetse bamwe bari bitwaje abana

    Abantu bari bitwaje iby’ibanze bazakenera

    Abaturage bari benshi muri gare, barimo n’abanyeshuri

    Uko byari byifashe i Rubavu ku masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri

    Inzu zangiritse bitewe n’umutingito mu Karere ka Rubavu

    Iyi ni imwe mu nzu z’ubucuruzi mu Karere ka Rubavu zangiritse

    Kugeza ubu nta muntu urahitanwa n’umutingito ku ruhande rw’u Rwanda

  • RwandAir yabaye ikigo cya mbere muri Afurika cyashyizwe ku rwego rwa ’Diamond’ –

    Iyi sosiyete y’indege yashyizwe muri uru rwego ruzwi nka ’Diamond status’ binyuze muri gahunda y’iri huriro yitwa ’APEX Health Safety Powered by SimpliFlying’ igamije kureba uko ibigo by’indege bishyiraho kandi bikanubahiriza amabwiriza agamije kurinda abakiliya babyo COVID-19.

    RwandAir yabaye ikigo cya mbere cy’indege muri Afurika gishyizwe muri uru rwego. Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko kurushyirwamo bivuze ko ari ikigo cy’indege gitekanye ku bagenzi.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko ari ishema rikomeye gushyirwa muri uru rwego ndetse yemeza ko ikigo akorera gishyira imbere umutekano w’abakiliya n’abakozi bacyo.

    Yagize ati “Ubuzima n’umutekano w’abakiliya bacu n’abakozi biza imbere kuri RwandAir, ku bw’ibyo twishimiye gushyirwa mu rwego rwa Diamond na APEX Health Safety Powered by SimpliFlying, ku bw’ingamba zacu zo kwirinda COVID-19.”

    “Kugera mu rwego rwo hejuru bishoboka mu bijyanye n’ingamba z’isuku ni ikimenyetso gikomeye cy’umutekano mu by’ubuzima ku kigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere ndetse no guha agaciro akazi gakomeye twakoze kugira ngo abagenzi n’abakozi bacu bakore ingendo mu mutuzo.”

    Yvonne Makolo yakomeje avuga ko kongera kugarura icyizere cy’abakora ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu gushyiraho uburyo bwabafasha gukora ingendo batekanye.

    Yavuze ko RwandAir yakoze ibishoboka byose ngo irinde COVID-19 abakiliya n’abakozi bayo.

    Ati “Kuva ku gukora isuku no gutera umuti wica udukoko indege, kugera ku muti usukura intoki uri hose ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, aho dukorera. Twarebye cyane kuri buri nguni igize urugendo rw’umukiliya wacu kugira ngo dukumire COVID-19 kandi turinde abakorana ingendo natwe.”

    “Abagenzi basabwa kwambara agapfukamunwa mu rugendo rwose mu gihe indege zacu ziba zirimo ibikoresho bifasha kwica 99% by’udukoko twose. Hamwe n’izi ngamba zose, dufite icyizere ko abakiliya bacu bazatangira kongera gukora ingendo nk’uko byari bisanzwe, haba muri Afurika cyangwa hanze yayo bakoresheje RwandAir.”

    Makolo yavuze ko RwandAir yiteguye gukomeza gukorana neza n’abakiliya bayo cyane ko u Rwanda rwongeye gufungura amarembo ku barugana.

    RwandAir yerekanye ko bishoboka

    Umuyobozi Mukuru wa APEX, Joe Leader, yavuze ko RwandAir yagaragaje ubushobozi buhambaye mu bijyanye no kwita ku bakiliya bayo, ibintu ngo byatumye iba ikigo cya mbere cy’indege muri Afurika gishyizwe muri uru rwego.

    Yakomeje avuga ko RwandAir ari ikimenyetso cy’uko umutekano n’isuku yo ku rwego rwo hejuru bishoboka mu ndege.

    Ati “RwandAir yerekanye ko kugera kuri uru rwego mu bijyanye n’umutekano mu by’ubuzima bitagendera ku ngano y’ikigo cy’indege, ahubwo ko bishingira ku ngamba zifatwa hagamijwe ubuzima bwiza bw’abakiliya n’abakozi. Dutewe ishema mu buryo bukomeye na RwandAir nk’ikigo kiri kuzamuka cyane mu ruganda rw’iby’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.”

    Joe Leader yavuze ko RwandAir yakoze byinshi byatumye ishyirwa muri uru rwego.

    Yagize ati “RwandAir yerekanye ubushobozi mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ubuzima mu rugendo rwose rw’umugenzi kuva icyorezo cyatangira. Gukingira abakozi bose bayo, gushyiraho robot zishobora kubwira abantu kwambara agapfukamunwa no kubapima umuriro. Izi ngamba zose zituma RwandAir iza imbere mu by’ubwikorezi bwo mu kirere ku bijyanye n’umutekano w’ubuzima.”

    Kugira ngo ikigo cy’indege gishyirwe mu cyiciro runaka kibanza kugenzurwa mu byiciro 58, bitewe n’uko cyitwaye mu gushyiraho ingamba zo kwirinda COVID-19 no kuzikurikiza gishobora gushyirwa mu cyiciro cya ’Gold’ ari nacyo kibanza, icya ’Platinum’ n’icya ’Diamond’ ari nacyo cya nyuma.

    Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19 RwandAir yashyizeho kandi ikazubahiriza yashyizwe mu rwego rwa ‘Diamond’

  • Intwari si izo ku rugamba gusa: Perezida Kagame yacyeje umuhate wa Macron mu kuzahura umubano n’u Rwanda –

    Kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017, hatangiye kuboneka agahenge mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu mu busanzwe bitarebanaga neza ahanini kubera amateka bihuriyeho ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare iki gihugu cyayigizemo.

    Mu bikorwa bya vuba byerekana ko umubano uri kujya mu murongo mwiza ni umurava Perezida Macron yerekanye muri Mata 2019 ubwo yashyiragaho Komisiyo ya Duclert yaje kwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva ingabo za FPR Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, Perezida Emmanuel Macron wari ifite imyaka 12 muri icyo gihe, yabaye Perezida wa gatanu uyoboye u Bufaransa. Ni we wagaragaje umwihariko wo gutera intambwe ifatika mu kurangiza ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, byashibutse ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame, yavuze ko ibyakozwe na Perezida Macron atari ibintu byoroshye, kuko byasabye umuhate n’ubwitange budasanzwe.

    Yagize ati “Gushyiraho Komisiyo ya Duclert, yageze ku myanzuro yahuye n’iyacu [yatanzwe na raporo ya Muse], ibyo ni ingaruka nziza zizanwa no gushaka kumvikana. Bisaba ubushake budasanzwe mu gutangira urwo rugendo. Abagabo b’intwari si abari ku rugamba gusa, ni abafata imyanzuro itandukanye n’iyo abandi baba biteze… Macron yagize ubwo bushake.”

    Perezida Kagame yavuze ko uretse Perezida Macron, undi wagerageje kuzahura umubano w’ibihugu byombi ari Perezida Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007, ariko akaza gukomwa mu nkokora n’abatari bashyigikiye uwo mugambi, barimo abakoze ku ngoma ya Perezida François Miterrand na Jacques Chiraq wamusimbuye, bazwiho kuba bataracanaga uwaka n’u Rwanda.

    Yagize ati “Mvugishije ukuri, nagiranye ibiganiro byiza na Perezida Nicolas Sarkozy. Ndibuka ko amaze gutorwa, twahuriye i New York. Ni ubwa mbere twari duhuye, twararebanye tuganira ku buryo twabyutsa umubano w’ibihugu byacu. Muri Gashyantare 2010 yaje gusura u Rwanda tujyana no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.”

    Umugambi wa Sarkozy ariko ntiwagezweho neza kuko François Hollande wamusimbuye yagenze biguru ntege mu kubaka uwo mubano, bituma wongera kudindira ariko ibintu byongera gushibuka ku ngoma ya Macron watumiye Perezida Kagame bwa mbere mu Bufaransa mu mwaka wa 2018.

    Perezida Kagame kandi yasobanuye uburyo yishimiye gutumirwa n’abahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Bufaransa n’abandi bayobozi bari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyifuzo cya mbere cy’iyo nama cyatanzwe na Prof. Vincent Duclert wanayoboye raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Nyuma y’uko iyi nama isabwe, nta mpamvu yari ihari yo kuyihakana. Aya ni amahirwe yo kwerekana ko dushobora kurenga amateka yacu ubundi tugafata umwanzuro wo kuyigiraho.”

    Byitezwe ko mu ruzinduko azagirira i Kigali, Perezida Macron azashyiraho ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, dore ko uwa nyuma yahaherukaga mu 2015.

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Macron w’u Bufaransa afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi

  • FLN yigambye igitero cyagabwe mu Bweyeye kikagwamo abarwanyi bayo babiri –

    Iki gitero cyagabwe ahagana saa 21h15, ubwo abarwanyi bari hagati y’icumi na 15 b’Umutwe wa FLN bambukaga Umugezi wa Ruhwa baturutse mu Ishyamba rya Kibira baguye mu gico cy’Abasirikare ba RDF, habanza kubaho kurasana ariko abasirikare b’u Rwanda babasubizayo.

    Itangazo rya RDF rivuga ko hashingiwe ku bimenyetso simusiga birimo intwaro n’ibikoresho nk’imyambaro by’Igisirikare cy’u Burundi byafatiwe mu Karere ka Rusizi aho igitero cyagabwe, abakigabye ari abarwanyi ba FLN bari baturutse hakurya mu Burundi.

    Ryagiraga riti “Abarwanyi b’umwanzi bahise basubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.”

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi ariko, Umutwe CNRD Ubwiyunge kuri ubu wamaze kwihuza na FLN, wasohoye itangazo rivuga ko abarwanyi bawo bagabye ibitero bibiri ku butaka bw’u Rwanda.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa CNRD Ubwiyunge, Sous Lieutenant Irambona Steven Tamboula, rivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bateye Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Bweyeye.

    Sous Lieutenant Irambona yahakanye kandi ko aba barwanyi ashinzwe kuvugira batigeze baturuka mu Burundi ahubwo ngo basanzwe bari ku butaka bw’u Rwanda.

    Si ubwa mbere u Burundi buba icyanzu cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko guhera mu 2018, inyeshyamba za FLN ariho zagiye zitera ziturutse mu bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda.

    Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi hagaragara ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu. Hari kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandazi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe abasirikari b’u Burundi.

    Iki gikoresho bigaragara ko ari icy’Ingabo z’u Burundi

    Amandazi n’inzoga biri mu byafatiwe aho abarwanyi ba FLN banyuze

    Nyuma yo kuraswa aba barwayi bataye ibintu bari bitwaje bitandukanye birimo amandazi n’imiti

    Iyi mbunda iri mu byo aba barwanyi basize inyuma ubwo basubiraga i Burundi

    Aho imirwano yabereye haracyagaragara ibitoryi by’amasasu

  • Abandi baguha byinshi ariko ntibaguha byose wifuza- Perezida Kagame abwira urubyiruko rwa Afurika –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uwo Kwibohora kwa Afurika, African Day 2021.

    Uyu munsi wizihijwe hakorwa ibiganiro bitandukanye birimo icyitabiriwe na Perezida Kagame, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus n’Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki Nyafurika ya UBA [United Bank for Africa Plc], byanitabiriwe n’Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu akaba n’uwashinze The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere n’Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop.

    Ibi biganiro byagarutse ku bibazo bitandukanye bibangamiye Afurika n’abaturage bayo muri rusange, icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo ndetse n’urubyiruko rwa Afurika nk’urufite ahazaza h’uyu mugabane mu biganza.

    Mu buryo bw’umwihariko, aba bayobozi babajijwe n’Umunyemari w’Umunya-Nigeria, Tony Onyemaechi Elumelu wari uyoboye ikiganiro inama bagira urubyiruko ari narwo ruhanzwe amaso mu cyerekezo 2060.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kubanza kumenya icyo rushaka kugeraho mu buzima.

    Ati “Ku bakiri bato, buri wese, ihereho wowe ubwawe, wibaze ni iki nshaka mu buzima, ni iki nshaka gukora? Uko ugenda ukura abana benshi bajya ku ishuri bakiga n’ibindi byinshi bahurira nabyo mu rugendo rw’ubuzima.”

    “Hari ikintu ugomba kwiha wowe ubwawe ari nacyo kikubaka kugera ku rwego ushaka cyangwa ruzatuma ugera ku ntsinzi mu buzima; kubera ko n’ubwo ushaka gufasha abandi ari nacyo kintu cyiza iyo ushobora kugira icyo ufasha cyangwa uha abandi, ariko na we ugomba kuba hari icyo ufite kuko ntiwatanga icyo udafite. Rero ugomba kubaka ikintu uzabasha gutanga ariko na we kikakugirira akamaro.”

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye gukura ruzi ko burya kugira umuntu uguha byinshi bitavuze ko azaguha ibyo wifuza byose, ibintu aheraho arusaba gukora kugira ngo rubashe kugera ku rwego rwo kwiha ibyo rushaka byose kandi runatange bya byinshi rwari kuzategereza guhabwa n’abandi.

    Ati “Ikindi abandi buriya bashobora kuguha byinshi, ntabwo bazaguha ibyo wifuza cyose kandi ntabwo ariko byagakwiye kuba bigenda, ibyo bizakuzanira umutwaro, rero abakiri bato ntimugategereze byinshi ku bantu kubera ko bashobora kubaha byinshi gusa.”

    Yakomeje agira ati “Rero uku ni ko abantu kuva mu mabyiruka yabo bakwiyubakamo ubushobozi bwo kwikorera neza no gukorera abandi. Ibi bigomba kandi kuba ku kibazo cy’imyumvire kandi ndavuga ibi muri rusange.”

    Perezida Kagame avuga kandi ko ubufatanye no gukorera hamwe n’abandi bishobora gufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo.

    Dr Ngozi Okonjo yavuze ko urubyiruko rudakwiye gutuma hari ikintu icyo aricyo cyose cyahagarika ibyo rwibwira cyangwa rwifuza kugeraho cyangwa ubushake bwo kugerageza gukora ibintu bishya.

    Ati “Urubyiruko nabashishikariza gushirika ubwoba, abantu benshi batinya kugerageza ibintu bishya, ubwo najyaga muri aka kazi ka WTO, kwari ugushirika ubwoba kuko twari abantu bagera ku munani bagashaka ntabwo nari kubigeraho mu buryo bworoshye.”

    Yakomeje agira ati “Nziko nanavuganye n’abantu bamwe na bamwe bakanca intege bati ‘Mana yanjye’ ni gute wakora aka kazi, Isi yose izaba ikureba ariko nari nzi icyo nshaka, nari nshyigikiwe n’abayobozi bo mu gihugu cyanjye barimo na Perezida, ariko byarakunze. Rero urubyiruko mugerageze mushiruke ubwoba, mugerageze ibintu bishya.”

    Uyu mugore wakoze muri Banki y’Isi akaza no gukora imyanya itandukanye muri Guverinoma ya Nigeria harimo no kuba Minisitiri w’Imari n’uw’Ububanyi n’Amahanga yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko buriya icyo wabyutse utekereza ko urakora muri uwo munsi, uba ugomba kugikurikira mpaka ugikoze kikarangira neza.

    Dr Tedros wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia kuri ubu akaba ayobora OMS, we yavuze ko icyo urubyiruko rukwiye kumenya kuri uyu munsi wo kwibohora kwa Afurika ari uko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza ariko arwibutsa ko icy’ingenzi ari uguharanira gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu byabo na Afurika muri rusange.

    Ati “Abantu bake ni bo babasha kugera mu myanya y’ubuyobozi yo hejuru nk’iyi turimo ariko icy’ingenzi kuri twese dufite ubushobozi bwo kugera aho twifuza hose. Ku rubyiruko icy’ingenzi ni imyumvire yarwo mu gukorera rubanda, ibihugu byarwo n’ikiremwamuntu, ndatekereza ko aribyo bishobora kubafasha.”

    Yakomeje agira ati “Kandi Afurika ikeneye ubufasha bukomeye ku baturage bayo, urubyiruko rero rukwiye guhora rwiteguye gutanga umusanzu mu nzego zose aho ruri hose, kandi ndahamya ntashidikanya ko ibyo bizarugeza aho rwakumva rwishimiye kuba. Ndumva ari cyo cy’ingenzi, ku bw’ibyo rukwiye guhora rutekereza guhindura imyumvire yarwo.”

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko kugira ngo ibintu bigende neza, bisaba kugira imyumvire mizima no kuba inyangamugayo.

    Makhtar Diop wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Ubukungu muri Sénégal we yavuze ko ari umwe mu Banyafurika batagakwiye kuba bari aho bari uyu munsi iyo akurana umuco wo gucika intege.

    Ati “Igihe cyose bambajije umwihariko wanjye, impamvu ndi hano n’uko nahageze; igisubizo cya mbere ni uko hari ama miliyoni y’Abanyafurika ashobora kuba ari gukora ibyo nkora mu gihe baba bahawe amahirwe. Icya kabiri ntihazagire ugushyiriraho imipaka, ibyo akora hariya bigakunda ntabwo wowe wabikora ngo bikunde, ibyo uri mu Mujyi yakora ntabwo aribyo wakora ngo bikunde wowe uri mu cyaro, ntihakagire ugushyiriraho imipaka.”

    Makhtar Diop avuga ko urubyiruko rukwiye kugira umuco wo gukorera hamwe kuko bizarufasha mu rugendo rwo gukorera abaturage barwo n’ibihugu byabo muri rusange.

    Ubukene si bwo buturanga nk’Abanyafurika

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko COVID-19 yahaye amasomo menshi Afurika, arimo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima kugira ngo zihore ziteguye guhangana n’ibyorezo ndetse gahunda yo gukorera inkingo zo guhangana n’iki cyorezo muri Afurika ikaba igeze kure.

    Yagize ati “Turimo gukorera hamwe nk’umugabane kugira ngo twubake ubushobozi bwo kwikorera inkingo nk’Umugabane wa Afurika. Ariko nanone iki cyorezo cyatwigishije ko dukwiye kongera ingengo y’imari inzego z’ubuzima mu bihugu byacu.”

    Umunsi Nyafurika, wizihijwe kandi mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakomeje kuvugwa ubushyamirane n’intambara za hato na hato mu bihugu nka Centrafrique, Tchad, Mali, mu gace ka Tigray muri Ethiopia, amakimbirane ashingiye ku mugezi wa Nil hagati ya Sudan, Misiri na Ethiopia, ikibazo cy’iterabwoba muri gace ka Sahel, muri Mozambique n’ahandi.

    Aha Perezida Kagame yavuze ko ikibazo Abanyafurika bakwiye kubanza gukemura mbere na mbere ari inkomoko y’ubwo bushyamirane.

    Yahamagariye abayobozi n’Abanyafurika muri rusange guhindura imyumvire bakimakaza politiki nziza ikemura ibibazo by’abaturage, ikimakaza iterambere ryabo.

    Ati “Ndatekereza ko imibanire ishingiye ku bwubahane ari yo myiza kurusha indi. Nubwo tuvuga ibibazo Afurika ifite birimo imibereho mibi, ubukene n’ibindi, ntabwo ari byo ndorerwamo tugomba kureberwamo kuko sibyo bituranga. Niko twisanze ariko byaba byaratewe n’amakosa yacu, ay’abandi cyangwa byombi ntabwo ariko dukwiye kumera. Dukwiye kuva aho ngaho, kandi tukanabiganiraho n’abandi bo mu bindi bice by’Isi tukabubaha kandi na bo bagomba kutwubaha! Kuba umuntu akennye ntibikuraho icyubahiro cye n’agaciro akwiye.”

    “Hari ababigize akamenyero bakumva ko babaho basuzugura abandi byumwihariko ntibubahe umugabane wacu ariko ikibazo gikomeye ni ugusanga no hagati yacu nk’Abanyafurika tutubahana uko bikwiye! Ariko iyo ni imico mibi idafite umumaro! Kuki wagira uwo usuzugura?”

    Umunsi Nyafurika wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, mu rwego rwo kuzirikana ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika [OUA] mu 1963, waje gusimburwa n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Perezida Kagame n’abandi bayobozi baganiriye ku munsi wo kwibohora kwa Afurika

    Perezida Kagame mu mpanuro akunze guha urubyiruko arushishikariza kwigira

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko nta waruha icyo rwifuza cyose arusaba guharanira kwigira. Aha yaganirizaga urubyiruko rwo mu byiciro bitandukanye mu biganiro byiswe #MeetThePresident

    Umuyobozi wa The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere, Tony Onyemaechi Elumelu

    Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza

    Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala, ari mu bitabiriye ibi biganiro

  • Depite Mukabalisa yasabye Afurika ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika ibera mu Rwanda.

    Ni inama iza kuganirirwamo ibijyanye n’ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika byaba ibishingiye ku mibereho y’abaturage, politiki, ibibazo bya Mali, Isoko Rusange ry’ibihugu bya Afurika n’uko ubuzima bw’Abanyafurika buhagaze by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

    Usibye kuganira ku miterere y’ibi bibazo haranarebwa n’uruhare abayitabiriye bagira kugira ngo Afurika ibashe kubisohokamo biganisha ku buzima bwiza bw’abayituye.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite akaba na we uhagarariye APF, Akarere k’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko nubwo Isi yahuye n’ibihe bikomeye kubera icyorezo CoviD-19, cyagize ingaruka ku buzima bw’abantu n’ubukungu bwabo, Afurika ifite imbaraga zo guhangana na zo.

    Yashimangiye ko ibi byagerwaho ari uko habayeho ubufatanye bw’abawugize, gusangira amakuru n’ubunararibonye yongeraho ko APF ifite umukoro wo gukorana ingufu no kumvikanaisha ijwi ku bibazo umugabane uhanganye na byo kugira ngo iterambere abaturage bakeneye ribashe kugerwaho.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, umwe mu bagize biro ya APF, Faustin Boukoubi, yatangaje ko iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumye habaho impinduka zikomeye zakomye mu nkokora imikorere mu nzego zose, bafite uruhare mu gutuma ubuzima bwongera kuba bwiza.

    Ati “Dufite uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage, ubufatanye buzadufasha ku kugeza ibihugu byacu aheza.”

    Inama ya 11 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Akarere ka Afurika, yabereye Ouagadougou muri Burkina Faso mu 2019, u Rwanda rukaba ruyakiriye ku nshuro yayo ya 12. Biteganyijwe ko izasozwa ku wa 27 Gicurasi 2021.

    Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie, rigizwe n’abanyamuryango 90 barimo Inteko n’imiryango ikorana na zo.

    Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y’Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw’imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

    Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika iteraniye mu Rwanda

  • Kanyinya: Hubatswe ikiraro cyo mu kirere cyitezweho gukura mu bwigunge abaturage basaga 4500 –

    Bamwe mu baturage bavuze ko kuba iki kiraro cyuzuye kigiye kubakura mu bwigunge kuko badindiraga mu iterambere kubera kubura uko bambuka bajya gushaka imirimo ahantu hatandukanye ndetse n’abanyeshuri bagasiba ishuri.

    Mukamana Bernadette yavuze ko hari ubwo abana basibaga ishuri bya hato na hato kubera Umugezi wa Yanze bambukiranya wuzuraga abanyeshuri bakabura uko bagenda.

    Ati “Iki Kiraro twarakibonye turishima kuko twagiraga imbogamizi zo kwambuka. Umugezi waruzuraga ugakubita hirya no hino, cyane cyane nk’abanyeshuri bajyaga kwiga bagasiba nk’iminsi ibiri batajyayo.”

    Mukamana yavuze ko hari n’ubwo ababyeyi batwite baburaga uko bajyanwa ku bitaro bikabasaba gukora urugendo rurerure.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko abaturage bazakoresha iki kiraro mu migenderanire bagera ku 4500, asaba abaturage kukibyaza umusaruro no kukibungabunga.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda wagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kiraro, Nicola Bellomo, yavuze ko cyitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

    Ati “Uyu mushinga wo kubaka ikiraro uzahindura imibereho y’abaturage, aho kizafasha mu koroshya ingendo, kubona serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi n’ubucuruzi. Navuga ko ari ingenzi kubaka ibikorwa remezo nkibi.”

    Iki kiraro cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 133 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye bw’Akarere ka Nyarugenge n’umufatanyabikorwa wako, Bridge For Prosperity. Gifite uburebure bwa metero 132 n’ubushobozi bwo kwikorera toni 46, kikaba kigendwaho n’abanyamaguru, amagare na moto.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko iki kiraro cyitezweho guhindura imibereho myiza y’abaturage

    Ikiraro cyatashywe gitwaye asaga miliyoni 133 Frw cyitezweho koroshya ingendo z’abaturage

    Abaturage bishimiye ko iki kiraro kigiye kubafasha mu buzima bwa buri munsi mu koroshya ingendo zabo

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw’u Rwanda –

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n’izamuka rya 40% mu gihe cy’imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry’idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n’iri zamuka ry’idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk’uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy’umurengera, ugereranyije n’ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n’umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry’u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw’igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa, bityo bikaba bifitiwe igisobanuro cyumvikana.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti ‘ese umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y’iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y’uburyo ifaranga ryataye agaciro.”

    Ku bijyanye n’izamuka ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy’imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n’ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’ibikorwa bindi by’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize “Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy’uko imishinga y’ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y’igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.”

    N’ubwo ishoramari ryakozwe n’u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n’uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y’imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze byazamuye umubare w’inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati “Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kinini kirimo n’ubwo ingaruka zitabura. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n’iry’amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.”

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw’Isi, giherutse kugabanya agaciro k’ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk’iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y’icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y’igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake “Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.”

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yari igamije n’ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati “Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.”

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by’imbere mu gihugu, noneho inganda n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n’idolari magingo aya, ariko yongeraho ko “Icyangombwa si agaciro k’ifaranga ugereranyije n’irindi, icyangombwa ni agaciro k’icyo ifaranga rishobora kugura.”

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ari “Ikiguzi cy’iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo”, ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk’u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by’iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry’ifaranga ry’igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk’uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n’idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati “Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n’iterambere ririmo kubaho.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

    Igiciro cy’idolari cyarenze amafaranga 1000 Frw

    Hirya no hino ku nzu zivunja amafaranga, idolari ryarenze 1000 Frw

  • COVID-19, intandaro y’itumbagira ry’abangavu baterwa inda? –

    Icyorezo cya Covid-19, kimaze umwaka urenga kiyogoza Isi, muri uwo mwaka hari ibikorwa byinshi byahagaze birimo no guhuriza hamwe abantu benshi. Ibi byatumye serivisi urubyiruko rwahabwaga na muganga ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta zihagarara.

    Serivisi zahabwaga urubyiruko zerekeye ubuzima bw’imyororokere ntabwo zashyizwemo imbaraga muri ibi bihe cyane ko ibikorwa byinshi byasabaga guhuriza hamwe abantu benshi bitari byemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Imiryango itegamiye kuri Leta ikunze gufasha urubyiruko, yagaragaje ko ibi byagize ingaruka ku kwiyongera kw’abana batwaye inda muri ibi bihe bya Covid-19, abana benshi baretse ishuri ndetse hari n’impungenge ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bushobora kuba bwariyongereye bitewe no kubura impanuro ndetse n’ibindi bahabwaga bibafasha kwirinda gutwara inda imburagihe birimo no kubaha udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro.

    Ubusanzwe urubyiruko rwahurizwaga hamwe hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo bagasobanurirwa byimbitse ubuzima bw’imyororokere, bagatozwa kwirinda ndetse n’abo byananiye bakagirwa inama yo gukoresha ubwirinzi burimo agakingirizo cyangwa kuboneza urubyaro.

    Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije guhugura imiryango itegamiye kuri Leta yita ku rubyiruko yatangiye ku wa 25 Gicurasi 2021, hagaragajwe ko icyorezo cya Covid-19 cyatumaga abantu badahura cyabaye imbarutso ko serivisi urubyiruko rwabonaga zigenda nka nyomberi nyamara zari ingirakamaro.

    Imibare igaragaza ko abangavu batewe inda mu 2020 mu mezi arindwi yonyine bari bamaze kuba 19701 bivuze ko byibuze buri kwezi abana 2814 batwaraga inda. Iyi ni mibare si mike kuko iyo biza gukomeza ku muvuduko byari biriho byibuze mu mezi atanu asigaye hari kuboneka abagera ku 14072 biyongera kuri abo.

    Kuba umubare w’abangavu batwaye inda muri 2020 ushobora kuba warabaye munini benshi babihuza na Covid-19 bitewe n’uko ariho abantu babonye unwanya uhagije wo kwirirwa mu ngo zabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bityo ko ariyo ntandaro y’imyitwarire mibi kuri bamwe.

    Ati “Umwaka wa 2020, ntabwo byari byoroshye, Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi zarebaga umuntu wese, icyo gihe rero nk’imiryango itegamiye kuri Leta ibikorwa byarahagaze, ntabwo twakomeje gukora kuko ibikorwa byinshi byacu ni ibikowa bikorerwa mu ntara zitandukanye kandi murabizi ko zafunzwe igihe kirekire. Yaba amahugurwa twatangaga yarahagaze, inama zarahagaze bityo ntaho twari gukorera, ubwo hari hasigaye aho umubyeyi.”

    Yavuze ko kandi hari imiryango imwe n’imwe yafunze imiryango kubera kudahura n’abagenerwabikorwa bayo hanyuma inkunga yagenerwaga zigahagarara.

    Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko ari narwo bafatanyabikorwa byatumye hari abana bagiye bishyingira bakiri bato abandi bakava mu mashuri.

    Ati “Twebwe ubwacu twahuraga n’abana mu mashuri mbere ya Covid-19 ariko murabizi amashuri yamaze igihe kinini afunze, ibi byabaye imbogamizi kuri twebwe kuko tutabashije kugera ku ntego yacu. Hari abana benshi bagiye batwara inda, bagiye bishyingira bakiri abanyeshuri ndetse abandi bahitamo kuva mu ishuri bigira mu bindi, birumvikana ko abana b’abakobwa bagize ibibazo bikomeye.”

    Umunyeshuri uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda, Eric Niyongira yavuze ko abana bafatiranywe n’ababashukishije ubusa busa kuko batabashishe kubageraho nk’uko byakorwaga ndetse na serivisi zitandukanye zashoboraga kubafasha, zirimo amahuriro yabo, gutanga udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro kuri bamwe zarahagaze.

    Mu rwego rwo gushaka igisubizo batangiye kwitabaza ikoranabuhanga gusa ngo hari imbogamizi zo kuba abana bifuzwa guhabwa aya makuru nta telefoni bagira bityo ko bishobora kuba indi nzitizi yatuma batagera ku ntego yo kurengera ubuzima bw’abangavu.

    Imibare ya Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire mu Rwanda (MIGEPROF) yerekana ko muri 2016 habonetse abana babyaye bakiri bato 17849, umwaka wakurikiyeho baba 17337, 2018 naho byongeye kujya irudubi baba 19832, 2019 hatewe inda abana 23628, naho mu 2020 nubwo ari imibare yo kugera muri Nyakanga gusa bari bamaze kuba 19701.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bituma umubare w’abana baterwa inda wiyongera

    Iyi miryango itegamiye kuri Leta yita ku buzima yasabwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kwegera urubyiruko

    Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko byatumye hari abana bagiye bishyingira

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw’u Rwanda –

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n’izamuka rya 40% mu gihe cy’imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry’idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n’iri zamuka ry’idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk’uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy’umurengera, ugereranyije n’ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n’umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry’u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw’igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti ‘ese umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y’iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y’uburyo ifaranga ryataye agaciro.”

    Ku bijyanye n’izamuka ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy’imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n’ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’ibikorwa bindi by’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize “Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy’uko imishinga y’ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y’igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.”

    N’ubwo ishoramari ryakozwe n’u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n’uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y’imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze byazamuye umubare w’inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati “Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kirimo. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n’iry’amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.”