Tag: featured

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw’u Rwanda –

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n’izamuka rya 40% mu gihe cy’imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry’idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n’iri zamuka ry’idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk’uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy’umurengera, ugereranyije n’ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n’umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry’u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw’igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa, bityo bikaba bifitiwe igisobanuro cyumvikana.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti ‘ese umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y’iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y’uburyo ifaranga ryataye agaciro.”

    Ku bijyanye n’izamuka ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy’imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n’ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’ibikorwa bindi by’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize “Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy’uko imishinga y’ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y’igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.”

    N’ubwo ishoramari ryakozwe n’u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n’uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y’imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze byazamuye umubare w’inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati “Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kinini kirimo n’ubwo ingaruka zitabura. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n’iry’amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.”

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw’Isi, giherutse kugabanya agaciro k’ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk’iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y’icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y’igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake “Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.”

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yari igamije n’ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati “Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.”

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by’imbere mu gihugu, noneho inganda n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n’idolari magingo aya, ariko yongeraho ko “Icyangombwa si agaciro k’ifaranga ugereranyije n’irindi, icyangombwa ni agaciro k’icyo ifaranga rishobora kugura.”

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ari “Ikiguzi cy’iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo”, ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk’u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by’iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry’ifaranga ry’igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk’uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n’idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati “Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n’iterambere ririmo kubaho.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

    Igiciro cy’idolari cyarenze amafaranga 1000 Frw

    Hirya no hino ku nzu zivunja amafaranga, idolari ryarenze 1000 Frw

  • COVID-19, intandaro y’itumbagira ry’abangavu baterwa inda? –

    Icyorezo cya Covid-19, kimaze umwaka urenga kiyogoza Isi, muri uwo mwaka hari ibikorwa byinshi byahagaze birimo no guhuriza hamwe abantu benshi. Ibi byatumye serivisi urubyiruko rwahabwaga na muganga ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta zihagarara.

    Serivisi zahabwaga urubyiruko zerekeye ubuzima bw’imyororokere ntabwo zashyizwemo imbaraga muri ibi bihe cyane ko ibikorwa byinshi byasabaga guhuriza hamwe abantu benshi bitari byemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Imiryango itegamiye kuri Leta ikunze gufasha urubyiruko, yagaragaje ko ibi byagize ingaruka ku kwiyongera kw’abana batwaye inda muri ibi bihe bya Covid-19, abana benshi baretse ishuri ndetse hari n’impungenge ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bushobora kuba bwariyongereye bitewe no kubura impanuro ndetse n’ibindi bahabwaga bibafasha kwirinda gutwara inda imburagihe birimo no kubaha udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro.

    Ubusanzwe urubyiruko rwahurizwaga hamwe hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo bagasobanurirwa byimbitse ubuzima bw’imyororokere, bagatozwa kwirinda ndetse n’abo byananiye bakagirwa inama yo gukoresha ubwirinzi burimo agakingirizo cyangwa kuboneza urubyaro.

    Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije guhugura imiryango itegamiye kuri Leta yita ku rubyiruko yatangiye ku wa 25 Gicurasi 2021, hagaragajwe ko icyorezo cya Covid-19 cyatumaga abantu badahura cyabaye imbarutso ko serivisi urubyiruko rwabonaga zigenda nka nyomberi nyamara zari ingirakamaro.

    Imibare igaragaza ko abangavu batewe inda mu 2020 mu mezi arindwi yonyine bari bamaze kuba 19701 bivuze ko byibuze buri kwezi abana 2814 batwaraga inda. Iyi ni mibare si mike kuko iyo biza gukomeza ku muvuduko byari biriho byibuze mu mezi atanu asigaye hari kuboneka abagera ku 14072 biyongera kuri abo.

    Kuba umubare w’abangavu batwaye inda muri 2020 ushobora kuba warabaye munini benshi babihuza na Covid-19 bitewe n’uko ariho abantu babonye unwanya uhagije wo kwirirwa mu ngo zabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bityo ko ariyo ntandaro y’imyitwarire mibi kuri bamwe.

    Ati “Umwaka wa 2020, ntabwo byari byoroshye, Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi zarebaga umuntu wese, icyo gihe rero nk’imiryango itegamiye kuri Leta ibikorwa byarahagaze, ntabwo twakomeje gukora kuko ibikorwa byinshi byacu ni ibikowa bikorerwa mu ntara zitandukanye kandi murabizi ko zafunzwe igihe kirekire. Yaba amahugurwa twatangaga yarahagaze, inama zarahagaze bityo ntaho twari gukorera, ubwo hari hasigaye aho umubyeyi.”

    Yavuze ko kandi hari imiryango imwe n’imwe yafunze imiryango kubera kudahura n’abagenerwabikorwa bayo hanyuma inkunga yagenerwaga zigahagarara.

    Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko ari narwo bafatanyabikorwa byatumye hari abana bagiye bishyingira bakiri bato abandi bakava mu mashuri.

    Ati “Twebwe ubwacu twahuraga n’abana mu mashuri mbere ya Covid-19 ariko murabizi amashuri yamaze igihe kinini afunze, ibi byabaye imbogamizi kuri twebwe kuko tutabashije kugera ku ntego yacu. Hari abana benshi bagiye batwara inda, bagiye bishyingira bakiri abanyeshuri ndetse abandi bahitamo kuva mu ishuri bigira mu bindi, birumvikana ko abana b’abakobwa bagize ibibazo bikomeye.”

    Umunyeshuri uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda, Eric Niyongira yavuze ko abana bafatiranywe n’ababashukishije ubusa busa kuko batabashishe kubageraho nk’uko byakorwaga ndetse na serivisi zitandukanye zashoboraga kubafasha, zirimo amahuriro yabo, gutanga udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro kuri bamwe zarahagaze.

    Mu rwego rwo gushaka igisubizo batangiye kwitabaza ikoranabuhanga gusa ngo hari imbogamizi zo kuba abana bifuzwa guhabwa aya makuru nta telefoni bagira bityo ko bishobora kuba indi nzitizi yatuma batagera ku ntego yo kurengera ubuzima bw’abangavu.

    Imibare ya Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire mu Rwanda (MIGEPROF) yerekana ko muri 2016 habonetse abana babyaye bakiri bato 17849, umwaka wakurikiyeho baba 17337, 2018 naho byongeye kujya irudubi baba 19832, 2019 hatewe inda abana 23628, naho mu 2020 nubwo ari imibare yo kugera muri Nyakanga gusa bari bamaze kuba 19701.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bituma umubare w’abana baterwa inda wiyongera

    Iyi miryango itegamiye kuri Leta yita ku buzima yasabwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kwegera urubyiruko

    Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko byatumye hari abana bagiye bishyingira

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw’u Rwanda –

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n’izamuka rya 40% mu gihe cy’imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry’idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n’iri zamuka ry’idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk’uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy’umurengera, ugereranyije n’ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n’umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry’u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw’igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti ‘ese umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y’iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y’uburyo ifaranga ryataye agaciro.”

    Ku bijyanye n’izamuka ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy’imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n’ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’ibikorwa bindi by’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize “Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy’uko imishinga y’ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y’igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.”

    N’ubwo ishoramari ryakozwe n’u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n’uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y’imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze byazamuye umubare w’inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati “Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kirimo. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n’iry’amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.”

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw’Isi, giherutse kugabanya agaciro k’ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk’iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y’icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y’igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake “Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.”

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yari igamije n’ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati “Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.”

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by’imbere mu gihugu, noneho inganda n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n’idolari magingo aya, ariko yongeraho ko “Icyangombwa si agaciro k’ifaranga ugereranyije n’irindi, icyangombwa ni agaciro k’icyo ifaranga rishobora kugura.”

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ari “Ikiguzi cy’iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo”, ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk’u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by’iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry’ifaranga ry’igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk’uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n’idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati “Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n’iterambere ririmo kubaho.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

  • Animateur muri Saint André ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abanyeshuri yatawe muri yombi –

    Habakwizera w’imyaka 39 yafashwe ku wa 25 Gicurasi 2021. Abana aregwa gukubita barimo ufite imyaka 12 n’uwa 14, bigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

    RIB itangaza ko icyaha cyabereye ku Kigo cy’amashuri cya Group Scholaire St. André giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Mumena ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Habakwizera wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu butumwa bwa RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uhohotera abana.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Habakwizera Antoine Marie Claret yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gukubita abanyeshuri

    Aba bana bakubiswe inkoni nyinshi bituma mu mugongo bazana ibibare byerekana aho inzira izanyura

  • Rubavu: Abaturiye ahari imitingito bimuwe, zimwe muri serivisi z’Ibitaro bya Gisenyi zijyanwa i Musanze –

    Kugeza uyu munsi mu Karere ka Rubavu habarurwa inzu zirenga 35 zamaze gusenywa no kwangizwa n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Mu gukiza amagara yabo, ibikorwa by’abaturage birimo ubucuruzi, isoko rya Gisenyi n’imwe mu mihanda byafunze bamwe banahunga akarere ka Rubavu berekeza mu bice by’igihugu birimo Musanze na Kigali.

    Ibikorwa byo kubarura ibyangijwe n’ibikiri kwangizwa n’iyi mitingito birakomeje nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

    Yagize ati “Abaturage babashije kwimurwa ni ahari imitutu mu rwego rwo kugira ngo hatagira undi mutingito waza bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Yakomeje agira ati “Isoko rya Gisenyi naryo riri muri icyo gice, igihe rifunzwe cyo ntabwo kiramenyekana biraterwa n’uko imitingito izagenda igabanuka. Amashuri nayo ejo haramutse nta kibayeho amasomo yakongera agakomeza nta kibazo.”

    Meya Habyarimana yavuze ko amakuru yagiye atangazwa y’uko hari abaturage bari kuva muri Rubavu bagahunga, atari ukuri kuko ahubwo ari ibihuha biri gutangazwa.

    Ati “Igihari ni uko abaturage bagomba gutekana bagakomeza bagakurikiza amabwiriza y’uburyo bitwara muri iki gihe cy’imitingito, ikindi ni ugukurikira amakuru bakirinda ibihuha.”

    Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bari bari muri gare ya Rubavu bavuga ko bateze imodoka bagiye mu bice bitandukanye by’igihugu babwiye RBA ko bahunze ingo zabo bateganya kuzagaruka bamaze kubona ko imitingito yagabanutse.

    Umwe yagize uti “Tugiye i Kigali turahunze kubera iki kibazo cy’imitingito yatubanye myinshi mfite umwana niyo mpamvu twavuze ngo reka tujye i Kigali. Njyanye umwana ni we tujyanye, umugabo yasigaye mu rugo.”

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi bwatangaje ko kubera umutingito umeze nabi bisigara bitanga serivisi zimwe na zimwe. Izindi zirimo aho bakirira ababyeyi bajya kubyara [Maternité] yajyanywe ku Bitaro bya Rugerero.

    Izindi serivisi za chirurgie na Néonatologie zijyanywa ku Bitaro bya Ruhengeri naho Medecine interne ijyanwa ku Bitaro bya Shyira.

    Meya Habyarimana yemeje aya makuru avuga ko inzu zo mu Bitaro bya Gisenyi zagezweho n’imitingito ku buryo bigaragara ko zitakomeza gukoreshwa ni zo zatumye himurwa izi serivisi.

    Abaturage bamwe batangiye kuva i Rubavu bajya mu bindi bice by’igihugu

    Inzu nyinshi yasenyutse hirya no hino mu Mujyi wari Rubavu kubera imitingito

  • Perezida Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika cy’Imiti –

    Umukuru w’Igihugu asanzwe ari n’Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe iterambere, AUDA-NEPAD.

    Mu butumwa yahaye abitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ari ubwa mbere iteranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ibintu byerekana ubukana bw’icyorezo cya Covid-19 ku Mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Komite ihuriyemo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, HSGOC (Heads of State and Government Orientation Committee) ari ihuriro ryihariye riganirirwamo ibibangamiye iterambere rya Afurika n’ibisubizo bishoboka. Ribaye mu gihe uru rwego rwongerewe ubushobozi kugira ngo rubashe gutanga ibisubizo byifuzwa kuri uyu mugabane.

    Ati “Tugomba kumenya neza ko iki kigo cyongerewe imbaraga gishimangira gutanga umusaruro mu bice by’ingenzi by’umugabane wacu. Gukoresha umutungo aha ngombwa bizakomeza kuba ikintu cy’ingenzi kugira ngo tugere ku ntego zacu. Imbaraga z’urwego rw’ubuzima n’inzego zacu byageragejwe mu myaka yashize.”

    Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko urwego rw’ubuvuzi rukwiye kongererwa ubushobozi ndetse muri uyu mwaka ibihugu bya Afurika bigashyira imbaraga mu gushyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [African Medecines Agency, AMA].

    Ati “Tugomba gufatirana amahirwe yo gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti muri uyu mwaka, dushyira umukono kandi tukemeza amasezerano y’ingirakamaro agishyiraho. Urwego rw’ubugenzuzi rukomeye ni iby’ingenzi ku cyifuzo cya Afurika cyo gukora imiti n’inkingo nziza ku baturage bacu.”

    Perezida Kagame avuga kandi ko Afurika muri rusange ikomeje guhangana n’ingaruka za Covid-19, hakaba hakenewe guhangwa ibishya mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo byo guhangana n’iki cyorezo.

    Yagize ati “Umugabane wacu ukomeje guhura n’ibibazo by’imibereho n’ubukungu byatewe n’icyorezo cya Covid-19, kwitwara neza muri ibi bihe bizadusaba guhanga ibisubizo bishya kandi hejuru ya byose tukagira ubufatanye nk’Akarere. Nka AUDA-NEPAD, tugomba kuba twiteguye kugaragaza uruhare rwacu no gukora itandukaniro.”

    Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Monique Nsanzabaganwa washimiye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEDAP, Ibrahim Hassane Mayaki ku bw’umuhate ashyira mu guharanira ko inshingano zawo zigerwaho.

    AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n’ubw’Isi no kwimakaza imiyoborere myiza binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe.

    Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri cyerekezo 2063 zigerwaho.

    Perezida Paul Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika cy’Imiti

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi –

    Ni urugamba rwatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres agaragaza ko igihe kigeze ngo Isi itekereze ku ruhare rw’inganda zicukura ibikorwamo ibikoresho by’ibanze nkenerwa mu nganda mu guharanira iterambere rirambye, ingufu zitangiza ibidukikije n’iterambere ry’ubukungu.

    U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukoresha imodoka zifashisha ingufu z’amashanyarazi ndetse mu 2019 ni bwo zatangiye kugezwa ku isoko ryarwo. Imibare iheruka yagaragazaga ko rufite izigera kuri 20 zakozwe na Volkswagen.

    Perezida Kagame mu butumwa yageneye abatuye Isi anashimira Guterres watangije uru rugamba yavuze ko muri ibi bihe kurwanya imyuka yangiza ikirere bijyana n’impinduka zitandukanye n’ubwo ahaturuka iyo myuka hatahita havaho mu bihe bya vuba.

    Yagize ati “Isi iri mu nzira yo kurwanya ibyotsi bihumanya, ibi bikaba bijyana n’impinduka zitandukanye nk’iza politiki zireba ikoreshwa ry’ingufu cyane cyane mu bicanwa, gusa aho izi ngufu ziva ntihahita havaho nonaha.”

    Yakomeje agira ati “Ku bihugu bimwe biri mu nzira y’amajyambere, ingufu zikomoka ku bimera zizakomeza kwiharira umubare munini w’ingufu bikenera. Ku bw’ibyo dushobora kwibanda ku nkunga y’iterambere yakwihutisha inzibacyuho abantu bajya mu ikoreshwa ry’ingufu zisubira binyuze mu ishoramari mu ikoranabuhanga rigezweho no kurikwirakwiza hirya no hino.”

    Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu gihugu hakomeje gukenerwa ibikoresho byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

    REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

    Perezida Kagame ati “Dufatiye urugero ku Rwanda, rwanzuye gutangira kwimukira ku ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu myaka iri imbere. U Rwanda kandi rwiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga rikonjesha cyangwa rishyuhisha ariko ritangiza akayungirizo k’imirasire y’izuba nk’uko bikubiye mu masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ubukucuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa bijyana nabwo, byakunze kurangwa n’isura mbi rimwe na rimwe bifite ishingiro, ariko ugasanga hari ubwo amafaranga bwinjiza ntajya aho aba akwiye kuba agenewe kujya ngo akoreshwe kubw’inyungu rusange za rubanda

    Yakomeje ati “Ntabwo kandi bwagiye buzirikana ingaruka bugira ku bidukikije, ikindi kandi amabuye y’agaciro ni ingenzi cyane mu gukora ibikenerwa mu ikoranabuhanga rihambaye kandi Afurika ni isoko ya byinshi muri ibi bikoresho.”

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.

    Imodoka nto, amakamyo, amabisi ndetse n’ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye bitatu bya kane by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y’ibihe no guhumanya umwuka by’umwihariko mu mijyi.

    Ubu bushakashatsi bwa IEA bugaragaza kandi ko hejuru ya 90% by’abatuye Isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

    Ku isoko ry’u Rwanda kandi hasanzwe moto zikoresha amashanyarazi. Mu kurushaho kuzikwirakwiza mu minsi ishize, Sosiyete ya Ampersand Rwanda izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ikaba iya mbere muri Afurika itanga serivisi za moto zikoresha ubu bwoko bw’ingufu, yashowemo miliyoni 3,5$.

    Kuva Ampersand yatangira ibikorwa byayo muri Gicurasi mu 2019, imaze kugira abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi bagera kuri 35, bakoze ingendo za kilometero miliyoni 1.4 ndetse hari n’abandi 7000 bifuza gukorana nabo.

    U Rwanda rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje umusanzu w’u Rwanda mu rugamba Isi irimo rwo kurwanya ihumanywa ry’ikirere

  • Perezida Kagame yavuze “bwa nyuma” kuri Mapping Report bijyanye n’umubano w’u Rwanda na RDC –

    Ni Raporo imaze kuba agatereranzamba by’umwihariko aho yifashishwa umunsi ku wundi n’abantu batiyumvamo u Rwanda. Uburemere bw’uburakari yateye u Rwanda ni bwo bwari butumye ubwo yasohokaga rugera aho gufata umwanzuro wo kugabanya ingabo zarwo i Darfur muri Sudani.

    Ni raporo igizwe n’impapuro zirenga 600. Ikubiyemo ibyaha 617 byakusanyijwe hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2008 na Kamena 2009 ku butaka bwose bwa Congo.

    Igaragaza uruhare rw’ingabo z’ibihugu bitandukanye zari muri Congo, ariko ikagira umwihariko wo kurega Ingabo z’u Rwanda kuba zarakoze icyaha cya jenoside ku mpunzi z’Abahutu.

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010 ni bwo Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga yayo.

    Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ko “Mapping Report” yakozwe n’inzobere za Loni aho kuba Abanye-Congo, ashimangira ko bikwiye ko habaho ubutabera kuko kuva yajya hanze, nta muntu urahanwa, urukiko rubigizemo uruhare.

    Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari i Paris cyabereye muri hotel Peninsula, yabajijwe kuri aya magambo ya Tshisekedi wavuze ko iyi raporo yakozwe n’abantu batabogamye.

    Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Tshisekedi afite uburenganzira “bwo kwizera izo mpuguke”, ati “nanjye mfite ubwo kutazigirira icyizere”.

    Yashimangiye ko bombi ari abantu bafite uburenganzira bwo kugira ibyo bemera kandi ko ibyo nta kibazo biteye.

    Ati “Ibihugu byacu byombi byahuye n’amarorerwa kandi twayigobotora dukoreye hamwe. Ibi bihe bikomeye bimaze igihe kandi twagira uruhare mu kubishyiraho iherezo. Ariko impuguke za Loni cyangwa se iz’ahandi, ntizizatubashisha kubigeraho.”

    Perezida Kagame yashimangiye ko “hari abantu benshi bapfuye muri Congo no mu Rwanda” kandi ko ibyo nta muntu ubishidikanyaho ariko aho impuguke zikorera amakosa ari mu kuvuga abapfuye n’uburyo bapfuyemo.

    Ati “Aho impuguke zishyiriramo politiki nyinshi kurusha ikindi, ni mu kuvuga uwapfuye, impamvu n’uko yapfuye. Ibi mbimazemo igihe gihagije kandi byatumye nibaza kurushaho kuri abo biyita impuguke. Ikiriho ni uko igihugu cyanjye na RDC twahuye na byinshi hamwe. Hari impfu zitari nke. Ntabwo twarambirwa gushaka amahoro, umutekano yewe n’ubutabera.

    “Gusa, ubutabera ni intego ikomeye mu kuyigeraho. Ntabwo bugerwaho bigizwemo uruhare n’impuguke.”

    Perezida Kagame yavuze ko amaze kuvuga kenshi kuri “Mapping Report” kandi ko inshuro nyinshi biba bifitanye isano n’umubano w’u Rwanda na RDC.

    Ati “Ni ubwa nyuma mvuganye n’umunyamakuru kuri iyi ngingo na cyane ko bamwe intego yabo ari ukuzambya ibintu kurushaho.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyi raporo igamije kugaragaza ko habayeho Jenoside ebyiri, imvugo ifata bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahindurwa abanyabyaha.

    Ni raporo yongeye kuvugwa cyane mu 2019 ubwo yari imaze imyaka icyenda isohotse, ishyirwa imbere cyane na Dr Mukwege Denis wahawe igihembo cya Nobel cyitiriwe amahoro kubera umuhate we mu kurwanya gufata ku ngufu nk’intwaro mu makimbirane n’intambara muri RDC.

    Yayifashishije avuga hakwiye kujyaho urukiko rwihariye rwakurikirana ubwicanyi bwakorewe muri RDC, inshuro nyinshi agahoza mu kanwa u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bihishe inyuma y’iyi raporo, ari nabo batera ingabo mu bitugu Mukwege.

    Hari umusesenguzi uzi imvo n’imvano y’iyi raporo, wabwiye IGIHE ko hari Abanyaburayi bari inyuma ya Mukwege ku buryo buri gihe ahora ayigarukaho.

    Ati “ I Burayi barahari, muri Amerika barahari. Ni abazungu, ni bo batanga ibi bihembo bya Nobel.”

    Abanditse “Mapping Report” bakusanyije ibimenyetso bituruka ku ruhande rushinja u Rwanda, cyane cyane iby’Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, birimo inyandiko zisaga 80 zatanzwe na Human Rights Watch n’izikomoka muri Sosiyete Sivile ya Congo, isanzwe itajya imbizi n’u Rwanda.

    Inkuru bifitanye isano: Icyihishe inyuma y’ibyutswa rya ’Mapping Report’ nyuma y’imyaka 10 isohotse

    Perezida Kagame ubwo yari mu nama yiga ku guteza imbere ubukungu bwa Afurika yabereye i Paris ku wa 18 Gicurasi 2021 / Ifoto: Village Urugwiro

  • Igihe ntarengwa cyari cyaratanzwe ku gukoresha pasiporo Nyarwanda zisanzwe cyongerewe –

    Ubusanzwe pasiporo zisanzwe zari gukomeza gukoreshwa kugeza tariki 27 Kamena 2021, zigasimburwa na pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangiye gutangwa tariki 28 Kamena 2019, ari nabwo hashyizweho igihe ntarengwa izisanzwe zari kumara.

    Kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’ingendo, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko hari Abanyarwanda bari mu mahanga babuze uko bajya gufata pasiporo nshya bityo igihe cyo gukomeza gukoresha izisanzwe kikaba cyongerewe.

    Itangazo rigira riti “Kubera ihagarikwa ry’ingendo ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus ryatumye Abanyarwanda benshi bari mu mahanga batabona uko bajya kuri ambasade z’u Rwanda gufata pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Guverinoma y’u Rwanda yongereye igihe cyo gukoresha pasiporo zisanzwe. Zizakomeza gukoreshwa kugeza 27 Kamena 2022.”

    Izi pasiporo nshya zifite ibyiciro bitatu, harimo icya pasiporo zisanzwe z’abantu ku giti cyabo, pasiporo zikoreshwa mu kazi ndetse n’icyiciro cya pasiporo z’abadipolomate n’abanyacyubahiro.

    Icyiciro cya pasiporo zisanzwe (Ordinary passport) ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ariko nayo iri mu byiciro bitatu, kandi ikoreshwa mu ngendo zisanzwe.

    Muri ibyo byiciro harimo pasiporo y’abana igura 25.000 Frw ifite paji 34, izajya imara imyaka ibiri. Pasiporo y’abakuru igura 75.000 Frw ifite paji 50 imara imyaka itanu, ndetse n’indi y’abakuru igura 100.000 Frw ifite paji 66 izajya imara imyaka 10.

    Icyiciro cya Pasiporo zikoreshwa mu kazi, zo zifite ibara ry’icyatsi, zihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi. Igura ibihumbi 15 Frw ifite paji 5o, izajya imara imyaka itanu.

    Hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, izaba ifite paji 50 imara imyaka itanu, ikazajya itangwa ku mafaranga 50.000 Frw.

    Izi pasiporo nshya zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n’ifoto ya nyirayo, kandi ntibishoboka ko kakiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

    Bimwe mu bimenyetso biranga pasiporo nshya ni inzu ya Kinyarwanda za gakondo hamwe na Kigali Convention Centre, Agaseke, Intore n’umubyinnyi, ibendera ry’igihugu n’Ingagi nka kimwe mu biranga ubukerarugendo mu Rwanda.

    Pasiporo zisanzwe zongerewe igihe ntarengwa zari zarashyiriweho, aho zizahagarikwa gukoreshwa tariki 27 Kamena 2022

  • OIF na REB mu bufatanye buzaha u Rwanda abakorerabushake bigisha Igifaransa mu mashuri –

    Uyu muyobozi mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Nivine Khaled ari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali kuva ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021. Rwabanjirije urwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron utegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru.

    Nivine Khaled ari mu Rwanda aho ari kureba niba ibikorwa bitandukanye rufatanyamo n’u Bufaransa bikomeje kugenda neza.

    Minisiteri y’Uburezi isanzwe ifitanye amasezerano na OIF y’uko abarimu b’abakorerabushake bo muri uyu muryango bajya mu Rwanda kwigisha. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama 2020.

    Kuri ubu hari abarimu 24 b’abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n’amashuri yigisha siyansi ndetse n’ishuri ryigenga rimwe. Muri rusange bose bari mu mashuri 22.

    Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bagahugura n’abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yabwiye IGIHE ko n’ubwo hariho ayo masezerano n’ubusanzwe Igifaransa ari ururimo rusanzwe rwigishwa mu mashuri ndetse aba bakorerabushake bakaba bakomeje gushyigikira iyigishwa ry’uru rurimi.

    Yavuze ko nka Guverinoma y’u Rwanda ifasha aba bakorerabushake mu bituma babasha gukora inshingano zabo neza.

    Yakomeje ati “Natwe nka Guverinoma hari umusanzu tugira mu bijyanye no kubabonera amacumbi, uburyo bwo kubaho n’ibindi by’ibanze bakenera mu kazi kabo k’ubukorerabushake.”

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari n’abandi bakorerabushake bazatangwa 70 na OIF bakazigisha Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda aho biteganyijwe ko bazahagera mu mwaka utaha w’amashuri.

    Nivine Khaled kuri uyu wa Kabiri kandi yasuye Ishuri rya TTC de la Salle ry’Abafureri b’Umuryango w’Amashuri abereye Kristu (Frères des écoles chrétiennes) aho yaganiriye n’umwe mu barimu b’abakorerabushake b’uyu muryango bari mu Rwanda.

    Abayobozi b’impande zombi bagiranye ibiganiro byihariye

    Nivine Khaled yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson

    Nivine n’itsinda bazanye bafata ifoto y’urwibutso n’Umuyobozi wa REB