Tag: featured

  • Rubavu: Abegereye umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri kubera imitingito basabwe kwimuka –

    Ni nyuma y’aho bigaragaye ko imitingito ikomeje kugira ubukana ku batuye mu Karere ka Rubavu aho ibikorwa remezo bitandukanye birimo Ibitaro bya Gisenyi n’inzu z’abaturage byangiritse cyane.

    Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kamaze kubarura abantu barenga 1200 inzu zabo zasenyutse harimo 267 zasenyutse burundu bakaba bacumbikiwe, icyakora ngo nta muntu uratakaza ubuzima.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje haherewe ku kubagezaho amakuru abafasha gukiza amagara yabo. Muri byo harimo no kwimuka hafi y’ahari umurongo wasatuye ubutaka mo kabiri.

    Yagize ati “Muri metero 200 hirya no hino y’uriya murongo hakwiye kuba nta bantu bahari kuko bigaragara ko hakomeza kwiyasa, basabwa kutahegera no kudakomeza kuhakorera ibikorwa bisanzwe.”

    Ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), n’igishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) harakomeza gukorwa ubugenzuzi hafatwa ibyemezo byo gutabara abaturage no kubaha ibyangombwa bakeneye.

    Zimwe mu ngamba zimaze gufatwa harimo kwimura amashuri n’abarwayi bamwe bakuwe mu Bitaro bya Gisenyi kubera kwangirika kwabyo.

    Abavuye mu byabo ngo barakomeza guhabwa ubufasha burimo kubona aho baba heza, ibiribwa n’ibikoresho. Ibyo kuzatekereza kongera kubaka bizaba nyuma hamaze gukorwa isesengura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba aho hantu hakongera guturwa.

    Abaturage baragirwa inama yo gukomeza kwitwararika ahagaragajwe ko hari ikibazo, inzu zijemo imitutu bagakuramo abana babo hakiri kare. Hari nanone kwirinda kujya hafi y’ibiti, ibishaje bigatemwa naho abari mu modoka basabwa guhagarara igihe bumvise umutingito.

    Imitutu yageze no hafi y’Ibitaro bya Gisenyi

    Abarwayi bamwe bavanywe muri ibi bitaro nyuma yo kugaragara ko byangiritse

    Minisitiri Kayisire yasuye ibice bitandukanye bigize Ibitaro bya Gisenyi

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasuye Ibitaro bya Gisenyi byangijwe n’imitingito

    Minisitiri Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye mu bitaro bya Gisenyi na serivisi zimuwe kubera umutingito

  • Kujya munsi y’ameza no kwitarura inyubako: Ibyo kwitwararika mu gihe cy’imitingito –

    Mu nyandiko abo bahanga ku bijyanye n’imitingito barimo Habiyakare Titus, Niyitegeka Tite na Ngaruye Jean Claude bashyize ahagaragara ku wa 23 Gicurasi 2021 nyuma y’umunsi umwe iryo ruka ribaye, bagaragaje ko nubwo “hari abavuga ngo nta muntu umutingito wica ariko ibyo wangije bihitana ubuzima bwe”.

    Iyo ni impamvu ikomeye ituma umenya uko ukwiye kwitwara muri ibi bihe hari uruhererekane rw’imitingito ya buri kanya, ishobora kugusanga mu nzu, hanze, mu modoka, mu kazi cyangwa mu kivunge uri mu bandi.

    Ubwo Nyiragongo yaherukaga kuruka mu 2002, abo banditsi bavuze ko iryo ruka ryakurikiwe n’imitingito 100 ifite magnitude iri munsi ya 3.5, yabayeho mu minsi itanu.

    Ugereranyije n’iri kuba magingo aya wabona ko yo itari iremereye, kuko no mu ntera yageragamo yari yiganje muri Goma na Rubavu nk’uduce tuyegereye, kure yumvikanye haba Bukavu na Kigali.

    Mu minsi ine nyuma y’iruka rya 2021, imitingito iri kuba hari iyagejeje kuri magnitude ya 5.3, ndetse ntiri kumvikana i Rubavu gusa kuko no mu Burasirazuba bw’u Rwanda bari kuyumva.

    Mu kugerageza guhangana n’ingaruka zirimo n’impfu zishobora gutezwa n’iyo mitingito bitaramenyekana igihe izamara, hari ibyo abo banditsi basabye gukora mu gihe waba wumva umutingito cyangwa urangiye.

    -  Iyo umutingito ubaye uri mu nzu

    Mu gihe umutingito ubaye umuntu ari mu nzu asabwa gushaka aho yikinga abona hatekanye kugeza igihe gutigita birangirira. Ushobora kujya munsi y’igikoresho runaka (urugero nk’ameza), ukarinda umutwe wawe ku buryo ibishobora kumanuka bitawugwira; fata ku kintu wikinzeho (niba ari ya meza wagiye munsi ufate ku kuguru kwayo).

    Niba umutingito ugusanze mu isoko, urasabwa kujya mu bubiko bukwegereye, ukitarura ahegereye amadirishya cyangwa utubati turimo ibintu biremereye.

    Ubaye uri ku ishuri, usabwa kujya munsi y’intebe cyangwa ameza ukayafataho, ukirinda kwerekeza amaso mu idirishya.

    Ubaye wicaye mu igare ry’abafite ubumuga, funga neza amapine yaryo ufatishe amaboko mu gice cy’inyuma cy’umutwe uhakingira ari nako urinda ijosi.

    Mu gihe umutingito ubaye uri hanze ho urasabwa kuhaguma kandi ukajya ahitaruye inyubako n’insinga z’amashanyarazi. Ubaye uri mu kivunge cy’abantu usabwa kujya aho ubona ko hatekanye abandi batakugwira cyangwa ngo bagukandagire.

    -  Ku bantu bari mu modoka

    Igihe umutingito ubaye uri mu modoka cyangwa ikindi kinyabiziga urasabwa guhagarara aho ugeze ubona utaza kuba wafunze umuhanda. Jya ku ruhande usige umwanya ibinyabiziga bitabaye bishobora gucamo, wirinde guhagarara ahari ibiraro, ahari imihanda inyurana hejuru, impande y’inyubako, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugwa cyangwa gusenyuka.

    Umaze guhagarika imodoka urasabwa kuyigumamo, ukumva amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe ibiza haba kuri radio n’ubundi buryo bushoboka.

    Niba aho ubona hari ibikorwa by’umuyoboro w’amashanyarazi nk’insinga cyangwa amapoto byaguye hafi y’aho waparitse, urasabwa kuguma mu modoka ugategereza ko baza kuhagukura. Kwaka ubufasha, wacisha ukuboko mu idirishya ry’imodoka ugakora ikimenyetso kigaragaza ko ubukeneye.

    Niba umutingito ubaye uri mu modoka itwara abagenzi rusange, guma mu mwanya wawe kugeza ihagaze. Sa n’uwikinga aho ubona ko hatekanye, niba utahabona wicare ushyize umutwe mu mavi mu rwego rwo kuwurinda ibishobora guturuka hejuru bikumanukira.

    Igihe wumvise umutingito uri muri ascenseur, urasabwa guhita ukanda aho gusohoka ukayiviramo aho waba ugeze hose kandi vuba bishoboka.

    Nyuma y’uko umutingito uremereye urangiye, urasabwa kwitegura indi mito ishobora gukurikiraho. Kurikira radio na televiziyo wumve amakuru atangwa n’inzego zibishinzwe ndetse ugenzure ibyangiritse.

    Mu gihe mu Karere ka Rubavu hakomeje kumvikana imitingito, abaturage bagirwa inama yo gukomeza kwitwararika amabwiriza bahabwa

  • Byinshi ku mushinga w’amagare agiye gushyirwa muri Kigali, umuntu azajya atwara akayasiga ahabugenewe –

    Ni umushinga Umujyi wa Kigali ndetse n’indi mijyi yo hirya no hino mu gihugu izafatanyamo n’Ikigo Guraride Rwanda gikoresha amagare y’ikoranabuhanga akoresha amashanyarazi, cyane akomoka ku mirasire y’izuba.

    Amakuru IGIHE yahawe na Umuhoza Pamela ukora muri Guraride Rwanda yavuze ko ku ikubitiro muri Kigali rwagati hazashyirwa sitasiyo 15 aho imwe izajya ijyaho amagare ane, ni ukuvuga agera kuri 60.

    Mu bice bya Kimironko, Remera no ku Gisimenti hazashyirwa izindi sitasiyo umunani aho zizaba zirimo amagare 32.

    Ubuyobozi bwa Guraride buvuga ko amezi atatu ya mbere abantu bazajya bagenda kuri aya magare ku buntu, mu gihe nyuma hazashyirwaho ibiciro biturutse ku biganiro Guraride izagirana n’abarimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Umujyi wa Kigali n’izindi.

    Umuhoza yagize ati “Urebye kubera ko turi gukorana n’Umujyi wa Kigali, ntitwavuga ngo igihe ntarengwa cyo gutangira ni ejo cyangwa ejo bundi ariko nibura navuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2021, kuzarangira twaratangiye.”

    IGIHE yamenye ko ubwo ibikorwa byo gutunganya agace kazwi nka Car Free Zone bizaba bisojwe ari naho hateganyijwe gutangirizwa uyu mushinga wo gukoresha aya magare ya Guraride.

    Ibyo wamenya kuri uyu mushinga

    Mu 2017, ni bwo Guraride Rwanda yatangije ikoreshwa ry’amagare rusange akoresha amashanyarazi, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’uburyo bw’imigenderanire butangiza ibidukikije muri Afurika, ikaba yaratangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda, mu mijyi imwe n’imwe.

    Ubuyobozi bwayo butangaza ko hazashyirwaho sitasiyo zitandukanye muri buri karere ikoreramo, aho umuntu akoresheje application ya telefoni abasha kubona sitasiyo imwegereye ashobora kujya kurahuraho umuriro, buri wese ushaka gukoresha aya magare azajya yiyandikisha, binyuze kuri telefoni, ahitemo bumwe mu buryo bune bwo kwiyandikisha.

    Hari ukwiyandikisha ku gukoresha igare inshuro imwe, hari ukwiyandikisha buri munsi, hari ukwiyandikisha buri kwezi, hakaba no kwiyandikisha ku mwaka, ukaba wemerewe gukoresha amagare rusange ya Guraride muri gahunda zawe za buri munsi.

    Amagare ya Guraride akoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, aho kuri buri sitasiyo hashyizwe umurasire ufasha mu kubika ingufu ziva ku mirasire y’izuba, ubundi igakoreshwa mu kongerera umuriro amagare, aho igare ryongewemo umuriro rimwe rishobora kugenda ibilometero 70 ritongeye gukenera kongerwamo umuriro.

    Kugira ngo umuntu abashe gukoresha Guraride abone igare, ashobora gukoresha application ya telefoni, yaba adakoresha “smartphone”, agakoresha amakarita atangwa n’iyi sosiyete ubundi akabasha kubona igare.

    Mu kwishyura, abakiliya bazajya babasha kwishyura bakoresheje uburyo butandukanye burimo gukoresha Mobile Money cyangwa se kubinyuza kuri banki, ndetse no kubazaba bahagarariye Guraride hirya no hino (agents).

    Perezida wa Guraride, Ike Erhabor, yigeze kubwira IGIHE ko bishimiye gukorana n’u Rwanda kuko ibyerekezo byabo bihuye, ari byo kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Ati “Guraride yishimiye kugendera mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba imbere muri Afurika mu kurengera ibidukikije, hashyirwaho uburyo bw’ubwikorezi butangiza ibidukikije, hagabanywa cyane imyuka ihumanya ikirere.”

    Guraride kandi irashaka kwagura imikorere yayo igatangira no gukorera mu bindi bihugu bya Afurika byose, hagamijwe gukemura ibibazo birimo iyangirika ry’ikirere mu mijyi minini imwe n’imwe, ubucucike bw’imodoka, imirongo minini ahategerwa imodoka rusange, igiciro gihanitse cy’ingendo hamwe na hamwe n’ibindi.

    Ibi byose ngo bizakemura ibibazo byinshi icya rimwe, nk’uko Ike Erhabor, akomeza abitangaza.

    Uyu mushinga wa Guraride washowemo agera kuri miliyoni 13 $, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes), ndetse na “scooter” zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

    Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashsishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

    Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2021 aribwo uyu mushinga uzatangira

    Kuri sitasiyo hazajya hashyirwa amagare ane

    Ni uku sitasiyo za Guraride zizaba ziteye, muri Kigali hari aho zatangiye kubakwa

  • Ishusho y’Umujyi wa Rubavu nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo (Amafoto) –

    Kugeze ubu, inzu zirenga 267 zimaze gusenyuka, izindi 859 zarangiritse, hashingiwe ku mibare mishya yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi saa Saba z’amanywa.

    Uretse inzu z’abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n’ikigo cy’ishuri na byo byarangiritse, ndetse n’Ibitaro bya Gisenyi byamaze kwimurira serivisi zimwe na zimwe mu bindi bitaro.

    Serivisi z’abana zimuriwe mu Bitaro bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze mu gihe iz’indwara zo mu mubiri zimuriwe mu Bitaro bya Shyira. Abanyeshuri biga mu mashuri yangiritse bimuriwe mu mazima kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

    Ibi kandi biri kujyana n’uko umubare w’impunzi ziri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kwiyongera, aho bamaze kurenga 650, ndetse bakaba bamaze guhabwa ikibuga cya Makoro, kiri mu Murenge wa Busasamana, ngo bahakambike.

    Kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, imitingito iracyanyuzamo ikumvikana mu Karere ka Rubavu n’ubwo idafite imbaraga cyane ndetse n’ibimaze kwangirika kuri uyu munsi bikaba bitaramenyekana.

    Kuva ku wa Kabiri, kubera imitingito yiyongeraga mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage bafashe icyemezo cyo kujya mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ahari agahenge, hatibasiriwe cyane.

    Bamwe mu baturage bakanzwe n’umutingito bafata icyemezo cyo kuba bavuye mu Karere ka Rubavu

    Hari abaturage bimukanye ibikoresho byabo

    Abaturage bari bapakiye iby’ingenzi bitegura kwimuka bava mu Karere ka Rubavu

    Abanya-Rubavu bari bategereje imodoka ngo zibakure mu Karere kabo

    Bamwe mu baturage bavugaga ko bahunze umutingito

    Abakozi ba Croix-Rouge bari mu bikorwa byo gufasha impunzi zaturutse muri Congo zihunze umutingito

    Izi mpunzi zamaze gutegurirwa ahantu hisanzuye zigomba kuba zituye mu gihe zitegereje ko ibintu bisubira mu buryo

    Izi mpunzi zahawe iby’ibanze zizaba zifashisha

    Abagenzi bari benshi muri Gare ya Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri

    Ni uku byari byifashe kuri uyu wa Kabiri i Rubavu

    Abantu bari benshi muri Gare y’i Rubavu ndetse bamwe bari bitwaje abana

    Abantu bari bitwaje iby’ibanze bazakenera

    Abaturage bari benshi muri gare, barimo n’abanyeshuri

    Uko byari byifashe i Rubavu ku masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri

    Inzu zangiritse bitewe n’umutingito mu Karere ka Rubavu

    Iyi ni imwe mu nzu z’ubucuruzi mu Karere ka Rubavu zangiritse

    Kugeza ubu nta muntu urahitanwa n’umutingito ku ruhande rw’u Rwanda

  • RwandAir yabaye ikigo cya mbere muri Afurika cyashyizwe ku rwego rwa ’Diamond’ –

    Iyi sosiyete y’indege yashyizwe muri uru rwego ruzwi nka ’Diamond status’ binyuze muri gahunda y’iri huriro yitwa ’APEX Health Safety Powered by SimpliFlying’ igamije kureba uko ibigo by’indege bishyiraho kandi bikanubahiriza amabwiriza agamije kurinda abakiliya babyo COVID-19.

    RwandAir yabaye ikigo cya mbere cy’indege muri Afurika gishyizwe muri uru rwego. Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko kurushyirwamo bivuze ko ari ikigo cy’indege gitekanye ku bagenzi.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko ari ishema rikomeye gushyirwa muri uru rwego ndetse yemeza ko ikigo akorera gishyira imbere umutekano w’abakiliya n’abakozi bacyo.

    Yagize ati “Ubuzima n’umutekano w’abakiliya bacu n’abakozi biza imbere kuri RwandAir, ku bw’ibyo twishimiye gushyirwa mu rwego rwa Diamond na APEX Health Safety Powered by SimpliFlying, ku bw’ingamba zacu zo kwirinda COVID-19.”

    “Kugera mu rwego rwo hejuru bishoboka mu bijyanye n’ingamba z’isuku ni ikimenyetso gikomeye cy’umutekano mu by’ubuzima ku kigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere ndetse no guha agaciro akazi gakomeye twakoze kugira ngo abagenzi n’abakozi bacu bakore ingendo mu mutuzo.”

    Yvonne Makolo yakomeje avuga ko kongera kugarura icyizere cy’abakora ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu gushyiraho uburyo bwabafasha gukora ingendo batekanye.

    Yavuze ko RwandAir yakoze ibishoboka byose ngo irinde COVID-19 abakiliya n’abakozi bayo.

    Ati “Kuva ku gukora isuku no gutera umuti wica udukoko indege, kugera ku muti usukura intoki uri hose ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, aho dukorera. Twarebye cyane kuri buri nguni igize urugendo rw’umukiliya wacu kugira ngo dukumire COVID-19 kandi turinde abakorana ingendo natwe.”

    “Abagenzi basabwa kwambara agapfukamunwa mu rugendo rwose mu gihe indege zacu ziba zirimo ibikoresho bifasha kwica 99% by’udukoko twose. Hamwe n’izi ngamba zose, dufite icyizere ko abakiliya bacu bazatangira kongera gukora ingendo nk’uko byari bisanzwe, haba muri Afurika cyangwa hanze yayo bakoresheje RwandAir.”

    Makolo yavuze ko RwandAir yiteguye gukomeza gukorana neza n’abakiliya bayo cyane ko u Rwanda rwongeye gufungura amarembo ku barugana.

    RwandAir yerekanye ko bishoboka

    Umuyobozi Mukuru wa APEX, Joe Leader, yavuze ko RwandAir yagaragaje ubushobozi buhambaye mu bijyanye no kwita ku bakiliya bayo, ibintu ngo byatumye iba ikigo cya mbere cy’indege muri Afurika gishyizwe muri uru rwego.

    Yakomeje avuga ko RwandAir ari ikimenyetso cy’uko umutekano n’isuku yo ku rwego rwo hejuru bishoboka mu ndege.

    Ati “RwandAir yerekanye ko kugera kuri uru rwego mu bijyanye n’umutekano mu by’ubuzima bitagendera ku ngano y’ikigo cy’indege, ahubwo ko bishingira ku ngamba zifatwa hagamijwe ubuzima bwiza bw’abakiliya n’abakozi. Dutewe ishema mu buryo bukomeye na RwandAir nk’ikigo kiri kuzamuka cyane mu ruganda rw’iby’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.”

    Joe Leader yavuze ko RwandAir yakoze byinshi byatumye ishyirwa muri uru rwego.

    Yagize ati “RwandAir yerekanye ubushobozi mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ubuzima mu rugendo rwose rw’umugenzi kuva icyorezo cyatangira. Gukingira abakozi bose bayo, gushyiraho robot zishobora kubwira abantu kwambara agapfukamunwa no kubapima umuriro. Izi ngamba zose zituma RwandAir iza imbere mu by’ubwikorezi bwo mu kirere ku bijyanye n’umutekano w’ubuzima.”

    Kugira ngo ikigo cy’indege gishyirwe mu cyiciro runaka kibanza kugenzurwa mu byiciro 58, bitewe n’uko cyitwaye mu gushyiraho ingamba zo kwirinda COVID-19 no kuzikurikiza gishobora gushyirwa mu cyiciro cya ’Gold’ ari nacyo kibanza, icya ’Platinum’ n’icya ’Diamond’ ari nacyo cya nyuma.

    Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19 RwandAir yashyizeho kandi ikazubahiriza yashyizwe mu rwego rwa ‘Diamond’

  • Intwari si izo ku rugamba gusa: Perezida Kagame yacyeje umuhate wa Macron mu kuzahura umubano n’u Rwanda –

    Kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017, hatangiye kuboneka agahenge mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu mu busanzwe bitarebanaga neza ahanini kubera amateka bihuriyeho ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare iki gihugu cyayigizemo.

    Mu bikorwa bya vuba byerekana ko umubano uri kujya mu murongo mwiza ni umurava Perezida Macron yerekanye muri Mata 2019 ubwo yashyiragaho Komisiyo ya Duclert yaje kwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva ingabo za FPR Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, Perezida Emmanuel Macron wari ifite imyaka 12 muri icyo gihe, yabaye Perezida wa gatanu uyoboye u Bufaransa. Ni we wagaragaje umwihariko wo gutera intambwe ifatika mu kurangiza ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, byashibutse ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame, yavuze ko ibyakozwe na Perezida Macron atari ibintu byoroshye, kuko byasabye umuhate n’ubwitange budasanzwe.

    Yagize ati “Gushyiraho Komisiyo ya Duclert, yageze ku myanzuro yahuye n’iyacu [yatanzwe na raporo ya Muse], ibyo ni ingaruka nziza zizanwa no gushaka kumvikana. Bisaba ubushake budasanzwe mu gutangira urwo rugendo. Abagabo b’intwari si abari ku rugamba gusa, ni abafata imyanzuro itandukanye n’iyo abandi baba biteze… Macron yagize ubwo bushake.”

    Perezida Kagame yavuze ko uretse Perezida Macron, undi wagerageje kuzahura umubano w’ibihugu byombi ari Perezida Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007, ariko akaza gukomwa mu nkokora n’abatari bashyigikiye uwo mugambi, barimo abakoze ku ngoma ya Perezida François Miterrand na Jacques Chiraq wamusimbuye, bazwiho kuba bataracanaga uwaka n’u Rwanda.

    Yagize ati “Mvugishije ukuri, nagiranye ibiganiro byiza na Perezida Nicolas Sarkozy. Ndibuka ko amaze gutorwa, twahuriye i New York. Ni ubwa mbere twari duhuye, twararebanye tuganira ku buryo twabyutsa umubano w’ibihugu byacu. Muri Gashyantare 2010 yaje gusura u Rwanda tujyana no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.”

    Umugambi wa Sarkozy ariko ntiwagezweho neza kuko François Hollande wamusimbuye yagenze biguru ntege mu kubaka uwo mubano, bituma wongera kudindira ariko ibintu byongera gushibuka ku ngoma ya Macron watumiye Perezida Kagame bwa mbere mu Bufaransa mu mwaka wa 2018.

    Perezida Kagame kandi yasobanuye uburyo yishimiye gutumirwa n’abahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Bufaransa n’abandi bayobozi bari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyifuzo cya mbere cy’iyo nama cyatanzwe na Prof. Vincent Duclert wanayoboye raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Nyuma y’uko iyi nama isabwe, nta mpamvu yari ihari yo kuyihakana. Aya ni amahirwe yo kwerekana ko dushobora kurenga amateka yacu ubundi tugafata umwanzuro wo kuyigiraho.”

    Byitezwe ko mu ruzinduko azagirira i Kigali, Perezida Macron azashyiraho ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, dore ko uwa nyuma yahaherukaga mu 2015.

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Macron w’u Bufaransa afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi

  • FLN yigambye igitero cyagabwe mu Bweyeye kikagwamo abarwanyi bayo babiri –

    Iki gitero cyagabwe ahagana saa 21h15, ubwo abarwanyi bari hagati y’icumi na 15 b’Umutwe wa FLN bambukaga Umugezi wa Ruhwa baturutse mu Ishyamba rya Kibira baguye mu gico cy’Abasirikare ba RDF, habanza kubaho kurasana ariko abasirikare b’u Rwanda babasubizayo.

    Itangazo rya RDF rivuga ko hashingiwe ku bimenyetso simusiga birimo intwaro n’ibikoresho nk’imyambaro by’Igisirikare cy’u Burundi byafatiwe mu Karere ka Rusizi aho igitero cyagabwe, abakigabye ari abarwanyi ba FLN bari baturutse hakurya mu Burundi.

    Ryagiraga riti “Abarwanyi b’umwanzi bahise basubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.”

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi ariko, Umutwe CNRD Ubwiyunge kuri ubu wamaze kwihuza na FLN, wasohoye itangazo rivuga ko abarwanyi bawo bagabye ibitero bibiri ku butaka bw’u Rwanda.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa CNRD Ubwiyunge, Sous Lieutenant Irambona Steven Tamboula, rivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bateye Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Bweyeye.

    Sous Lieutenant Irambona yahakanye kandi ko aba barwanyi ashinzwe kuvugira batigeze baturuka mu Burundi ahubwo ngo basanzwe bari ku butaka bw’u Rwanda.

    Si ubwa mbere u Burundi buba icyanzu cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko guhera mu 2018, inyeshyamba za FLN ariho zagiye zitera ziturutse mu bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda.

    Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi hagaragara ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu. Hari kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandazi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe abasirikari b’u Burundi.

    Iki gikoresho bigaragara ko ari icy’Ingabo z’u Burundi

    Amandazi n’inzoga biri mu byafatiwe aho abarwanyi ba FLN banyuze

    Nyuma yo kuraswa aba barwayi bataye ibintu bari bitwaje bitandukanye birimo amandazi n’imiti

    Iyi mbunda iri mu byo aba barwanyi basize inyuma ubwo basubiraga i Burundi

    Aho imirwano yabereye haracyagaragara ibitoryi by’amasasu

  • Abandi baguha byinshi ariko ntibaguha byose wifuza- Perezida Kagame abwira urubyiruko rwa Afurika –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uwo Kwibohora kwa Afurika, African Day 2021.

    Uyu munsi wizihijwe hakorwa ibiganiro bitandukanye birimo icyitabiriwe na Perezida Kagame, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus n’Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki Nyafurika ya UBA [United Bank for Africa Plc], byanitabiriwe n’Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu akaba n’uwashinze The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere n’Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop.

    Ibi biganiro byagarutse ku bibazo bitandukanye bibangamiye Afurika n’abaturage bayo muri rusange, icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo ndetse n’urubyiruko rwa Afurika nk’urufite ahazaza h’uyu mugabane mu biganza.

    Mu buryo bw’umwihariko, aba bayobozi babajijwe n’Umunyemari w’Umunya-Nigeria, Tony Onyemaechi Elumelu wari uyoboye ikiganiro inama bagira urubyiruko ari narwo ruhanzwe amaso mu cyerekezo 2060.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kubanza kumenya icyo rushaka kugeraho mu buzima.

    Ati “Ku bakiri bato, buri wese, ihereho wowe ubwawe, wibaze ni iki nshaka mu buzima, ni iki nshaka gukora? Uko ugenda ukura abana benshi bajya ku ishuri bakiga n’ibindi byinshi bahurira nabyo mu rugendo rw’ubuzima.”

    “Hari ikintu ugomba kwiha wowe ubwawe ari nacyo kikubaka kugera ku rwego ushaka cyangwa ruzatuma ugera ku ntsinzi mu buzima; kubera ko n’ubwo ushaka gufasha abandi ari nacyo kintu cyiza iyo ushobora kugira icyo ufasha cyangwa uha abandi, ariko na we ugomba kuba hari icyo ufite kuko ntiwatanga icyo udafite. Rero ugomba kubaka ikintu uzabasha gutanga ariko na we kikakugirira akamaro.”

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye gukura ruzi ko burya kugira umuntu uguha byinshi bitavuze ko azaguha ibyo wifuza byose, ibintu aheraho arusaba gukora kugira ngo rubashe kugera ku rwego rwo kwiha ibyo rushaka byose kandi runatange bya byinshi rwari kuzategereza guhabwa n’abandi.

    Ati “Ikindi abandi buriya bashobora kuguha byinshi, ntabwo bazaguha ibyo wifuza cyose kandi ntabwo ariko byagakwiye kuba bigenda, ibyo bizakuzanira umutwaro, rero abakiri bato ntimugategereze byinshi ku bantu kubera ko bashobora kubaha byinshi gusa.”

    Yakomeje agira ati “Rero uku ni ko abantu kuva mu mabyiruka yabo bakwiyubakamo ubushobozi bwo kwikorera neza no gukorera abandi. Ibi bigomba kandi kuba ku kibazo cy’imyumvire kandi ndavuga ibi muri rusange.”

    Perezida Kagame avuga kandi ko ubufatanye no gukorera hamwe n’abandi bishobora gufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo.

    Dr Ngozi Okonjo yavuze ko urubyiruko rudakwiye gutuma hari ikintu icyo aricyo cyose cyahagarika ibyo rwibwira cyangwa rwifuza kugeraho cyangwa ubushake bwo kugerageza gukora ibintu bishya.

    Ati “Urubyiruko nabashishikariza gushirika ubwoba, abantu benshi batinya kugerageza ibintu bishya, ubwo najyaga muri aka kazi ka WTO, kwari ugushirika ubwoba kuko twari abantu bagera ku munani bagashaka ntabwo nari kubigeraho mu buryo bworoshye.”

    Yakomeje agira ati “Nziko nanavuganye n’abantu bamwe na bamwe bakanca intege bati ‘Mana yanjye’ ni gute wakora aka kazi, Isi yose izaba ikureba ariko nari nzi icyo nshaka, nari nshyigikiwe n’abayobozi bo mu gihugu cyanjye barimo na Perezida, ariko byarakunze. Rero urubyiruko mugerageze mushiruke ubwoba, mugerageze ibintu bishya.”

    Uyu mugore wakoze muri Banki y’Isi akaza no gukora imyanya itandukanye muri Guverinoma ya Nigeria harimo no kuba Minisitiri w’Imari n’uw’Ububanyi n’Amahanga yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko buriya icyo wabyutse utekereza ko urakora muri uwo munsi, uba ugomba kugikurikira mpaka ugikoze kikarangira neza.

    Dr Tedros wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia kuri ubu akaba ayobora OMS, we yavuze ko icyo urubyiruko rukwiye kumenya kuri uyu munsi wo kwibohora kwa Afurika ari uko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza ariko arwibutsa ko icy’ingenzi ari uguharanira gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu byabo na Afurika muri rusange.

    Ati “Abantu bake ni bo babasha kugera mu myanya y’ubuyobozi yo hejuru nk’iyi turimo ariko icy’ingenzi kuri twese dufite ubushobozi bwo kugera aho twifuza hose. Ku rubyiruko icy’ingenzi ni imyumvire yarwo mu gukorera rubanda, ibihugu byarwo n’ikiremwamuntu, ndatekereza ko aribyo bishobora kubafasha.”

    Yakomeje agira ati “Kandi Afurika ikeneye ubufasha bukomeye ku baturage bayo, urubyiruko rero rukwiye guhora rwiteguye gutanga umusanzu mu nzego zose aho ruri hose, kandi ndahamya ntashidikanya ko ibyo bizarugeza aho rwakumva rwishimiye kuba. Ndumva ari cyo cy’ingenzi, ku bw’ibyo rukwiye guhora rutekereza guhindura imyumvire yarwo.”

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko kugira ngo ibintu bigende neza, bisaba kugira imyumvire mizima no kuba inyangamugayo.

    Makhtar Diop wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Ubukungu muri Sénégal we yavuze ko ari umwe mu Banyafurika batagakwiye kuba bari aho bari uyu munsi iyo akurana umuco wo gucika intege.

    Ati “Igihe cyose bambajije umwihariko wanjye, impamvu ndi hano n’uko nahageze; igisubizo cya mbere ni uko hari ama miliyoni y’Abanyafurika ashobora kuba ari gukora ibyo nkora mu gihe baba bahawe amahirwe. Icya kabiri ntihazagire ugushyiriraho imipaka, ibyo akora hariya bigakunda ntabwo wowe wabikora ngo bikunde, ibyo uri mu Mujyi yakora ntabwo aribyo wakora ngo bikunde wowe uri mu cyaro, ntihakagire ugushyiriraho imipaka.”

    Makhtar Diop avuga ko urubyiruko rukwiye kugira umuco wo gukorera hamwe kuko bizarufasha mu rugendo rwo gukorera abaturage barwo n’ibihugu byabo muri rusange.

    Ubukene si bwo buturanga nk’Abanyafurika

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko COVID-19 yahaye amasomo menshi Afurika, arimo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima kugira ngo zihore ziteguye guhangana n’ibyorezo ndetse gahunda yo gukorera inkingo zo guhangana n’iki cyorezo muri Afurika ikaba igeze kure.

    Yagize ati “Turimo gukorera hamwe nk’umugabane kugira ngo twubake ubushobozi bwo kwikorera inkingo nk’Umugabane wa Afurika. Ariko nanone iki cyorezo cyatwigishije ko dukwiye kongera ingengo y’imari inzego z’ubuzima mu bihugu byacu.”

    Umunsi Nyafurika, wizihijwe kandi mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakomeje kuvugwa ubushyamirane n’intambara za hato na hato mu bihugu nka Centrafrique, Tchad, Mali, mu gace ka Tigray muri Ethiopia, amakimbirane ashingiye ku mugezi wa Nil hagati ya Sudan, Misiri na Ethiopia, ikibazo cy’iterabwoba muri gace ka Sahel, muri Mozambique n’ahandi.

    Aha Perezida Kagame yavuze ko ikibazo Abanyafurika bakwiye kubanza gukemura mbere na mbere ari inkomoko y’ubwo bushyamirane.

    Yahamagariye abayobozi n’Abanyafurika muri rusange guhindura imyumvire bakimakaza politiki nziza ikemura ibibazo by’abaturage, ikimakaza iterambere ryabo.

    Ati “Ndatekereza ko imibanire ishingiye ku bwubahane ari yo myiza kurusha indi. Nubwo tuvuga ibibazo Afurika ifite birimo imibereho mibi, ubukene n’ibindi, ntabwo ari byo ndorerwamo tugomba kureberwamo kuko sibyo bituranga. Niko twisanze ariko byaba byaratewe n’amakosa yacu, ay’abandi cyangwa byombi ntabwo ariko dukwiye kumera. Dukwiye kuva aho ngaho, kandi tukanabiganiraho n’abandi bo mu bindi bice by’Isi tukabubaha kandi na bo bagomba kutwubaha! Kuba umuntu akennye ntibikuraho icyubahiro cye n’agaciro akwiye.”

    “Hari ababigize akamenyero bakumva ko babaho basuzugura abandi byumwihariko ntibubahe umugabane wacu ariko ikibazo gikomeye ni ugusanga no hagati yacu nk’Abanyafurika tutubahana uko bikwiye! Ariko iyo ni imico mibi idafite umumaro! Kuki wagira uwo usuzugura?”

    Umunsi Nyafurika wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, mu rwego rwo kuzirikana ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika [OUA] mu 1963, waje gusimburwa n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Perezida Kagame n’abandi bayobozi baganiriye ku munsi wo kwibohora kwa Afurika

    Perezida Kagame mu mpanuro akunze guha urubyiruko arushishikariza kwigira

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko nta waruha icyo rwifuza cyose arusaba guharanira kwigira. Aha yaganirizaga urubyiruko rwo mu byiciro bitandukanye mu biganiro byiswe #MeetThePresident

    Umuyobozi wa The Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere, Tony Onyemaechi Elumelu

    Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko buri wese afite ubushobozi bwo kugera ku cyo yifuza

    Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala, ari mu bitabiriye ibi biganiro

  • Depite Mukabalisa yasabye Afurika ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika ibera mu Rwanda.

    Ni inama iza kuganirirwamo ibijyanye n’ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika byaba ibishingiye ku mibereho y’abaturage, politiki, ibibazo bya Mali, Isoko Rusange ry’ibihugu bya Afurika n’uko ubuzima bw’Abanyafurika buhagaze by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

    Usibye kuganira ku miterere y’ibi bibazo haranarebwa n’uruhare abayitabiriye bagira kugira ngo Afurika ibashe kubisohokamo biganisha ku buzima bwiza bw’abayituye.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite akaba na we uhagarariye APF, Akarere k’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko nubwo Isi yahuye n’ibihe bikomeye kubera icyorezo CoviD-19, cyagize ingaruka ku buzima bw’abantu n’ubukungu bwabo, Afurika ifite imbaraga zo guhangana na zo.

    Yashimangiye ko ibi byagerwaho ari uko habayeho ubufatanye bw’abawugize, gusangira amakuru n’ubunararibonye yongeraho ko APF ifite umukoro wo gukorana ingufu no kumvikanaisha ijwi ku bibazo umugabane uhanganye na byo kugira ngo iterambere abaturage bakeneye ribashe kugerwaho.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, umwe mu bagize biro ya APF, Faustin Boukoubi, yatangaje ko iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumye habaho impinduka zikomeye zakomye mu nkokora imikorere mu nzego zose, bafite uruhare mu gutuma ubuzima bwongera kuba bwiza.

    Ati “Dufite uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage, ubufatanye buzadufasha ku kugeza ibihugu byacu aheza.”

    Inama ya 11 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Akarere ka Afurika, yabereye Ouagadougou muri Burkina Faso mu 2019, u Rwanda rukaba ruyakiriye ku nshuro yayo ya 12. Biteganyijwe ko izasozwa ku wa 27 Gicurasi 2021.

    Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie, rigizwe n’abanyamuryango 90 barimo Inteko n’imiryango ikorana na zo.

    Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y’Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw’imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

    Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika iteraniye mu Rwanda

  • Kanyinya: Hubatswe ikiraro cyo mu kirere cyitezweho gukura mu bwigunge abaturage basaga 4500 –

    Bamwe mu baturage bavuze ko kuba iki kiraro cyuzuye kigiye kubakura mu bwigunge kuko badindiraga mu iterambere kubera kubura uko bambuka bajya gushaka imirimo ahantu hatandukanye ndetse n’abanyeshuri bagasiba ishuri.

    Mukamana Bernadette yavuze ko hari ubwo abana basibaga ishuri bya hato na hato kubera Umugezi wa Yanze bambukiranya wuzuraga abanyeshuri bakabura uko bagenda.

    Ati “Iki Kiraro twarakibonye turishima kuko twagiraga imbogamizi zo kwambuka. Umugezi waruzuraga ugakubita hirya no hino, cyane cyane nk’abanyeshuri bajyaga kwiga bagasiba nk’iminsi ibiri batajyayo.”

    Mukamana yavuze ko hari n’ubwo ababyeyi batwite baburaga uko bajyanwa ku bitaro bikabasaba gukora urugendo rurerure.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko abaturage bazakoresha iki kiraro mu migenderanire bagera ku 4500, asaba abaturage kukibyaza umusaruro no kukibungabunga.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda wagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kiraro, Nicola Bellomo, yavuze ko cyitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

    Ati “Uyu mushinga wo kubaka ikiraro uzahindura imibereho y’abaturage, aho kizafasha mu koroshya ingendo, kubona serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi n’ubucuruzi. Navuga ko ari ingenzi kubaka ibikorwa remezo nkibi.”

    Iki kiraro cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 133 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye bw’Akarere ka Nyarugenge n’umufatanyabikorwa wako, Bridge For Prosperity. Gifite uburebure bwa metero 132 n’ubushobozi bwo kwikorera toni 46, kikaba kigendwaho n’abanyamaguru, amagare na moto.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko iki kiraro cyitezweho guhindura imibereho myiza y’abaturage

    Ikiraro cyatashywe gitwaye asaga miliyoni 133 Frw cyitezweho koroshya ingendo z’abaturage

    Abaturage bishimiye ko iki kiraro kigiye kubafasha mu buzima bwa buri munsi mu koroshya ingendo zabo