Tag: featured

  • Imodoka ya Isango Star yafashwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto) –

    Saa Moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, nibwo iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo umushoferi wari uyitwaye yari amaze kuyiparika mu marembo y’iri soko.

    Iyi nkongi yatunguye benshi bitewe n’uburyo iyi modoka yafashwe ubwo yari ihagaze nta muntu n’umwe wari uyirimo.

    Iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi abasekirite bakorera mu isoko rya Nyarugenge bahise batangira kuyizimya bifashishije za kizimyamoto zo muri iri soko ariko babanza kuyimena ibirahuri kugira ngo babashe no kuzimya umuriro wari wamaze kuyigeramo imbere.

    Umuturage witwa Twagiramahirwe Jean Claude, yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’uburyo iyo modoka yafashwe n’inkongi nta muntu n’umwe uyirimo.

    Ati “ Mbese bagenzi banjye babonye itangiye gushya bahita bampamagara noneho duhuruza abandi bantu dutangira gushaka za kizimyamoto nazo zibanza kubura ariko aho zibonekeye twahise dukora ubutabazi bwashobokaga turayizimya.”

    Iradukunda Elie we yagize ati “ Tubonye itangira icumba umwotsi imodoka itangira gushya tugerageza gushakisha nyirayo turamubura nibwo twiyambaje inzego z’isoko n’iza polisi zikorera aha hafi ziraza zitangira kuyizimya bibanza kunanirana ariko tubigezeho itararangirika cyane.”

    Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro abantu baratabara batangira kuyizimya

    Hifashishijwe kizimyamoto nyinshi kugira ngo iyi nkongi izimwe

    Ibice by’imbare muri iyi modoka byangiritse

    Umuriro waturutse muri moteri

  • Buri mwaka abangavu baterwa inda imburagihe “babyara abana bangana n’abaturage b’umurenge” –

    Iki kibazo cyongeye gukomozwaho ubwo Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI), cyaganiraga na bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe mu Karere ka Nyamagabe kugira ngo bagirwe inama y’uko bakwiye kwifata ndetse bafashwe no mu rwego rw’amategeko.

    By’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, imibare yerekana ko abangavu batewe inda mu mwaka umwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza kuri ubu muri Kamena 2021 barenga 450.

    Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba yarigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yavuze ko n’ubwo nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa ku bangavu batewe inda imburagihe, imibare ya raporo zitangwa yerekana ko buri mwaka byibura havuka abana 500 muri buri karere bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe.

    Ibi bivuze ko mu gihugu hose haba havuka abana ibihumbi 15 babyawe n’abangavu batewe inda.

    Ati “Tugendeye kuri raporo zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, yaba ari Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuryango, natwe izo dukora nko kuri aba duhura nabo, (…) urebye mu Rwanda guhera mu myaka ya 2015 kugeza ubu, nta karere kajya munsi y’abangavu 500 babyaye bahohotewe bari munsi y’imyaka 18 ugereranyije icyo twakwita impuzandengo.”

    Iyo mibare y’abana bavuka ku bangavu batewe inda imburagihe buri mwaka mu Rwanda, ayigereranya n’abaturage batuye umurenge wose mu cyaro.

    Ati “Duhereye mu Kigo cy’Ibarurishamibare, urebye umurenge uba uri hagati y’abaturage ibihumbi 12 kugeza ku bihumbi 20 cyangwa 30, ariko cyane cyane iyo mu cyaro iba iri hagati y’abaturage ibihumbi 15 kugeza kuri 20. Ubwo urebye buri mwaka ugereranyije wabona ko abana bahohoterwa bari munsi y’imyaka 18 babyara umurenge buri mwaka.”

    Mporanyi yavuze ko abo ari abamenyekana baratewe inda bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko gusa kuko hari n’abasambanywa ntibatwite bikarangira bitamenyekanye.

    Ati “Abantu bataza kubyitiranya n’uburumbuke mu Rwanda, kuko urebye uburumbuke mu Rwanda uko babyara buri mwaka ugashyiraho abo bahohoterwa n’abari mu ngo ndetse n’abandi babyara bafite imyaka y’ubukure bo birarenze, bashobora kuba babyara akarere buri mwaka.”

    Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bariyongereye bagera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

    Mu bana bavutse umwaka ushize wa 2020, Raporo igaragaza ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19. Ni imibare ikiri hejuru ugereranyije n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato, kuko akenshi abari muri iyo myaka baba bakiri mu mashuri yisumbuye.

    Kuba abangavu baterwa inda imburagihe bagereranywa n’abaturage batuye umurenge umwe ni ibintu byumvikana kuko nk’Umurenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 15 naho uwa Rwabicuma muri Nyanza utuwe n’abasaga ibihumbi 17.

    Mporanyi yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu gukumira isambanywa ry’abangavu ndetse no mu rwego rw’ubutabera hashyirwaho ibihano bikakaye ku babasambanya, ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko abaterwa inda imburagihe bakomeje kwiyongera.

    Yavuze ko asanga hakenewe ubushakashatsi bwimbitse busesengura icyo kibazo n’uburyo gikwiye gukemurwa giherewe mu mizi.

    Ati “Ibyo rero ni byo navugaga ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse butari za raporo twavuga zirimo amarangamutima, bwakabaye bukorwa hakamenyekana impamvu yabyo.”

    Yavuze ko iyo asesenguye asanga impamvu gusambanya abangavu bidacika ariko uko hari abanga gutanga amakuru ku bahohotewe, abahohoterwa n’abo bana mu rugo, ababyeyi bahisha amakuru banga kwishyira hanze ndetse no kuba hari abumva ko uwahotewe ari uwatewe inda gusa.

    Umwe mu bangavu watewe inda afite imyaka 14 y’amavuko wo mu Murenge wa Gasaka, yavuze ko akimara gufatwa ku ngufu n’umugabo wamusanze aho yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba, yatinye kubibwira ababyeyi be, abivuga hashize igihe yaramaze kumenya ko atwite.

    Ati “Natinye kubivuga kuko uwo mugabo yari yambwiye ko mbivuze yanyica. Naracecetse ariko nyuma maze kumenya ko yanteye inda mbibwira mama anjyana kwa muganga barampima basanga ntwite, tujya no kuri RIB kumurega.”

    Kuri ubu uwo mwangavu atwite inda y’amezi icyenda ariko umugabo yareze muri RIB ntarakurikiranywa ku cyaha ashinjwa cyo kumusambanya akamutera inda.

    Abangavu batunzwe agatoki ko batumvira ababyeyi

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko kuba abangavu bari gusambanywa cyane bagaterwa inda, biterwa n’irari ry’abagabo ndetse no kuba hari abana batacyumvira ababyeyi.

    Bavuga kandi ko bitewe n’ikoranabuhanga ryateye, abangavu basigaye bahura n’ibishuko byinshi ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho n’abahungu ndetse n’abagabo.

    Basanga hakwiye igitsure cy’ababyeyi kugira ngo abana bajye batinya kujya mu ngeso mbi nk’uko hambere byahoze.

    Ndabarinze François yagize ati “Urugero naguha, urabona ko abana bava ku ishuri saa Kumi, ariko ujya kubona ukabona ageze mu rugo saa Moya. Wamubaza aho yatinze akagutuka, wamucishaho akanyafu akajya kukurega ngo wamuhohoteye. Nta mubyeyi ugifata akanyafu ngo ahane umwana kuko ahita ajya kurega ngo yahohotewe.”

    Benimana Martine na we asanga hakwiye gushyirwa ingufu ku bana kuko batacyumvira ababyeyi, bikaba intandaro yo gushukwa.

    Ati “Abana bigize abantu batumva pe! Umwana w’umukobwa aritora akagenda akagaruka nijoro nka saa Tanu, wamubaza aho avuye akagutuka ngo ‘ntuzongere kumbyara’ wamuhana n’akanyafu akirukira mu buyobozi ngo ’uramuhohoteye.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bakomeje gushyira ingufu mu gusaba ababyeyi n’abarimu gutanga umusanzu wabo mu gukumira inda ziterwa abangavu, babaha inyigisho banabereka ibibi byo gusambanywa kuko bibicira ejo hazaza.

    Yavuze kandi ko bashyira ingufu mu kuganiriza abangavu batewe inda imburagihe kugira ngo batongera gusambanywa ndetse bafashe no mu kwigisha abandi.

    Ati “Kuganiriza ababyaye bifite akamaro kuko bituma tumenya amakuru, tumenye niba tukireba nk’ikibazo twebwe abayobozi n’umuryango muri rusange, abakirimo nyirizina bo bagitekereza bate?”

    Ibikorwa HDI irimo byo kuganiriza abangavu batewe inda imburagihe, ibikora mu mushinga witwa ‘Baho Neza’ iterwamo inkunga na Imbuto Foundation.

    Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda kuko imibare yerekana ko biyongera aho kugabanuka

    Mu Karere ka Nyamagabe imibare yerekana ko abangavu batarageza ku myaka 18 y’amavuko batewe inda muri uyu mwaka barenga 450

    Abangavu batunzwe agatoki ko batacyumvira inama bagirwa n’ababyeyi bigatuma bagwa mu bishuko

    Abangavu batewe inda imburagihe bavugwaho kwanga kuvuga abazibateye ngo babiryozwe

    Mporanyi yavuze ko imibare ya raporo zitangwa yerekana ko buri mwaka mu Rwanda havuka abana bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe bangana n’abaturage batuye umurenge wose

    umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure,​ yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije

    [email protected]


  • Macron yanditse amateka: Yageze mu Rwanda (Amafoto) –

    Ni uruzinduko rwari rumaze igihe kinini ruhanzwe amaso, ruciye inzira nshya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’abandi.

    Harimo kandi abayobozi mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari binahuriranye n’uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

    Harimo kandi abantu bafitanye isano n’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

    Uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byavuzwe ko azitabira uwo muhango gusa ntiyabonetse ahubwo yahagarariwe na Hervé Berville, umudepite wo mu Ishyaka rye En Marche!

    Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi hashyizwe hanze “Raporo Duclert” yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Raporo Duclert ni yo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Macron yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’indi yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.

    Ibihe by’ingenzi byaranze umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku ngoma ya Macron

    Yahuye bwa mbere na Perezida Kagame amaze iminsi 127 atowe

    Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

    Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

    Yashyizeho Komisiyo icukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

    Muri Mata 2019, Macron yashyizeho itsinda ry’abashakashatsi umunani n’abanyamateka, abaha inshingano zo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Iri tsinda ryari rifite inshingano zo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamuritswe ku wa 26 Mata 2021, byagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Ku ngoma ye, Kabuga yatawe muri yombi

    Ku wa 16 Gicurasi 2020, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 yihishahisha, hageze ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atabwa muri yombi.

    Uyu mugabo yafatiwe mu Gace ka Asnières-sur-Seine i Paris aho yabaga yarahinduye amazina.

    Yafashwe na Polisi y’u Bufaransa nyuma y’igikorwa gikomeye cyo kumushakisha cyajyanye no gusaka mu byerekezo bitandukanye.

    Perezida Kagame yongeye gutumirwa muri Élysée

    Hashize amezi umunani n’iminsi itanu abonanye bwa mbere na Macron, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw’iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

    Yagaruye Centre Culturel Francophone

    Mu 2014 ubwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warimo agatotsi, Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyarafunzwe ndetse kiranasenywa.

    Cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Magingo aya, kuva aho umubano w’ibihugu byombi ufatiye isura nshya, ibikorwa byacyo byongeye gusubukurwa ndetse hubakwa Centre Culturel Francophone izafungurwa kuri uyu wa Gatanu. Ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

    Yashyigikiye Kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

    Emmanuel Macron ubwe muri Gicurasi 2018, yatangaje ko ashyigikiye Umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, waje no gutorerwa uwo mwanya mu mpera z’uwo mwaka agatangira imirimo mu 2019.

    Macron ubwo yururukaga muri Cotam Unité, indege itwara Perezida w’u Bufaransa

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Ambasaderi Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

  • Imiryango itari iya Leta yasabiye abanga gutanga amakuru kujya bahanwa aho kugawa –

    Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda nyuma yo kubona ibyifuzo-nama (recommendations) ibihugu bitandukanye byasabye ko u Rwanda rwazubahiriza mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere, na yo yatangiye kubisesengura mu rwego rwo kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Ibyifuzo-nama ibihugu bitandukanye byasabye u Rwanda kuri iyi nshuro ni 160 biri mu ngeri zitandukanye, harimo imyanzuro 16 irebana n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo.

    Mu nama igamije gusesengura ingingo ku yindi ibyo byifuzo-nama, ijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo, yateguwe n’Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF on HIV/AIDS & H.P) ku bufatanye n’ihuriro ry’Abatanga ubufasha mu mategeko bavuze ko kugira ngo binozwe hari ibikwiye guhinduka ndetse no kongerwamo imbaraga.

    Ubusanzwe mu itegeko ryerekeye gusaba no guhabwa amakuru mu ngingo yaryo ya munani, rivuga ko urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe gutanga amakuru kuri urwo rwego cyangwa ku ishami ryarwo kugira ngo rushobore kugeza amakuru ku bantu bayasaba hakurikijwe iri tegeko. Ibi ariko ntibereba gusa ibigo bya Leta ahubwo n’ibigo bimwe byigenga birebwa na ryo.

    Nubwo iri tegeko rihari ariko hari ababirengaho bitwaje ko nta bihano runaka bizwi uretse gusa kunengwa n’urwego rw’Umuvunyi rwahawe gukurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko.

    Umugenzuzi w’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, muri Legal Aids Forum, Mwitende Jean Claude, yavuze ko umwaka ushize hari ibyufuzo-nama bitatu gusa none ubu Leta yemeye ibigera kuri 16 kandi bikubiyemo ibice bibiri ari byo, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru ndetse n’ubwisanzure bwo kwishyira hamwe n’amashyaka.

    Yavuze ko nubwo ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda butangwa ariko hari ibikwiye gukosorwa bijyanye no kubona amakuru nk’uko na Leta yabyemeye.

    Yavuze kandi ko hakiri imbogamizi mu itangwa ry’amakuru kandi ko bifuza ko hashyirwaho ibihano ku mukozi uwa ari we wese wanze gutanga amakuru.

    Yagize ati “Icyo dusaba, dukurikije ibyifuzo-nama bihari na Leta yemeye, ni uko noneho uwanze gutanga amakuru aho kugawa hakwiye kujyaho ibihano bifatika. Kugira ngo n’abandi banga kuyatanga bumve ko bitakiri bya bindi ahubwo noneho bagomba kuyatanga kuko hari ibihano biteganyijwe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, aherutse kubwira itangazamakuru ko hakiri ibyuho mu mategeko.

    Ati “Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay’ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru ariko ubu byakuwemo.”

    Umukozi Ushinzwe Ibikorwa muri Legal Aid Forum, Me. Ibambe Jean Paul yavuze ko nubwo amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ahari, hari ibikwiye kunozwa kugira ngo bitabangamira bwa bwisanzure.

    Yavuze kandi ko mu itangazamakuru hari ibidakwiye gufatwa nk’ibyaha ahubwo byafatwa nk’amakosa ubikoze agakurikiranwa mu buryo bw’imbonezamubano aho kugira ngo umuntu niba yasebeje abandi ajye guhanwa nk’uwakoze icyaha akaba yacibwa ihazabu ndetse agatanga indishyi ku wo yasebeje.

    Mu mategeko mpanabyaha, ingingo ya 288 ivuga ko umuntu usebanya mu ruhame, akitirira undi ikintu cyamutesha icyubahiro cyangwa agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Mu gihe umuntu wese utukira undi mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Buri myaka itanu u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye, byitaba Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu, bakareba uko igihugu kiri kubyitwaramo, hanyuma ibihugu bigatanga ibyifuzo-nama. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwakiriye ibyifuzo-nama 160 bizakorwaho mu myaka itanu, bivuze ko bizagera muri 2026.

    Abanga gutanga amakuru basabiwe kujya bahanwa aho kugawa gusa

  • Indamukanyo 12 za Kagame na Macron mu mezi 44 (Amafoto) –

    Ni inshuro nyinshi kurusha izo Kagame yahuye na Hollande wasimbuwe na Macron. Mu myaka itanu François Gérard Georges Nicolas Hollande yamaze muri Élysée hagati ya 2012 na 2017, bahuye inshuro ebyiri.

    Izo zombi nta na rimwe bigeze bahurira mu Bufaransa cyangwa se mu Rwanda, rimwe bari i Bruxelles mu 2014 mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Centrafrique, indi nshuro bahurira muri Mali mu nama yiga ku mahoro.

    Ni ikimenyetso kigaragaza uko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari kure nk’ukwezi mbere y’uko Macron ajya ku butegetsi.

    Macron wavutse Perezida Kagame afite imyaka 20, yazanye amaraso mashya muri Politiki y’u Bufaransa, agendera kure imyumvire yari yarabase abamubanjirije kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba usibye Nicolas Sarkozy wagerageje gutsura umubano ariko akava ku butegetsi ntaho agejeje.

    Perezida Kagame ubwo yari mu Bufaransa mu Cyumweru gishize, yateye urwenya agaragaza ko ibintu byahindutse hagati y’ibihugu byombi. Ati “ Ubu nicaye muri hotel y’i Paris nta mpungenge z’uko hari umupolisi uri bunkomangire ku muryango”. Icyo gihe yari ari kuganira na Jeune Afrique ari muri Hotel Peninsula i Paris.

    Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

    Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

    Bongeye guhurira muri Afurika muri Côte d’Ivoire mu Mujyi wa Abidjan mu nama yahuzaga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Icyo gihe hari ku wa 29 Ugushyingo 2017.

    Inshuro ya Gatatu hari ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo bari mu Buhinde bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Imirasire y’Izuba.

    Hashize amezi umunani n’iminsi itanu babonanye bwa mbere, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw’iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

    Rwanaharuye kandi inzira ya Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, maze u Bufaransa bwemeza ko bumushyigikiye ku mwanya wo kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yaje no gutorerwa agatangira inshingano mu 2019.

    Bukeye bwaho ku wa 24 Gicurasi 2018, abakuru b’ibihugu bombi bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya Viva Tech yari ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi.

    Ku wa 25 Nzeri 2018 nabwo bongeye guhura. Icyo gihe bari i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni. Bagiranye ibiganiro byitabiriwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Jean-Yves Le Drian uyobora iyo Minisiteri mu Bufaransa iherereye i Quai d’Orsay.

    Abakuru b’ibihugu byombi bongeye kandi guhurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama yiga ku buryo bushya bwo kubungabunga ibidukikije yitwa “One Planet Summit” yabaye ku wa 26 Nzeri 2018.

    Ku wa 11 Ukwakira 2018, bongeye guhurira i Yerevan muri Armenie mu nama ya OIF. Ni yo nama yatorewemo Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango wari unashyigikiwe by’umwihariko n’u Bufaransa na Macron ubwe.

    Perezida Kagame kandi yitabiriye umusangiro wabereye muri Elysée aho Macron yakiriye ku meza abayobozi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro ku Isi, yahujwe n’itariki yasinyiweho amasezerano yo guhagarika intambara ya Mbere y’Isi yose.

    Iyo nama yiswe “Centenaire Armistice” yabaye ku wa 11 Ugushyingo 2018.

    Icyo gihe ntibyigeze bitangazwa ko hari ibiganiro byihariye bagiranye, cyo kimwe no ku wa 30 Ugushyingo 2018 ubwo bahuriraga na none mu nama y’ibihugu 20 bikomeye ku Isi, G20 yabereye i Buenos Aires muri Argentine.

    Ku wa 25-26 Kanama 2019, Perezida Kagame nabwo yahuye na Macron mu Mujyi Biarritz mu Bufaransa, ahaberaga inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, yabaga ku nshuro ya 45.

    Icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ubuzima ku Isi, ingendo zirahagarara ku buryo n’inama zahuzaga abayobozi bo hirya no hino ku Isi zimuriwe ku ikoranabuhanga.

    Ibyo ntibyabujije ko Perezida Kagame yakunze guhurira mu nama nk’izi zifashisha ikoranabuhanga na Emmanuel Macron zirimo nk’iya G20 yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2020.

    Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa ku wa 17-19 Gicurasi 2021 aho yahuye na Macron wari wamutumiye mu nama ebyiri zirimo imwe yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika n’indi yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani.

    Igikorwa kidafitanye isano na Politiki abakuru b’ibihugu byombi bahuriyemo ni kimwe. Hari ku wa 19 Gicurasi 2021 ubwo bitabiraga umukino wa nyuma y’igikombe cy’igihugu mu Bufaransa wahuje Paris Saint-Germain na AS Monaco kuri Stade de France.

    Macron ni Perezida wa 25 w’u Bufaransa kuva kuri Repubulika ya Gatanu y’iki gihugu ihera mu 1958. Uruzinduko rwe rwa mbere mu mateka mu Rwanda ruri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2021, aho azasura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, akagirana ikiganiro n’abanyamakuru nyuma akanafungura Centre Culturel de Francophonie.

    Bwa mbere Perezida Kagame ahura na Macron, bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Iyi foto ni imwe mu zanditse amateka mu mubano w’u Rwanda na Macron aho imugaragaza we na Perezida Kagame bari mu biganiro. Ni bwo bwa mbere bari bahuye

    Perezida Macron yatumiye Perezida Kagame mu Bufaransa, mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri runaba intangiriro nshya y’umubano w’ibihugu byombi

    Perezida Macron ubwo yakiraga mugenzi we i Élysée mu ruzinduko rw’amateka hagati y’ibihugu byombi

    Macron na Kagame ku wa 23 Gicurasi 2018 batangije amateka mashya hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ari nabwo Kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yatangajwe

    Ku wa 24 Gicurasi 2018, abakuru b’ibihugu bombi bitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya Viva Tech yabereye i Paris

    Ku wa 11 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wabereye muri Elysée aho Macron yakiriye ku meza abayobozi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro ku Isi

    Ku wa 11 Werurwe 2018, ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari mu Buhinde bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Imirasire y’Izuba

    Ku wa 26 Nzeri 2018, abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i New York mu nama ya One Planet Summit

    Ku wa 11 Ukwakira 2018 bahuriye muri Armenie mu Mujyi wa Yerevan mu nama yasize Mushikiwabo atorewe kuyobora OIF

    Ku wa 25 Kanama 2019 Perezida Kagame yagaragaye yahuje urugwiro na Macron ubwo bahuriraga mu Mujyi Biarritz mu Bufaransa, ahaberaga inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi, G7, yabaga ku nshuro ya 45

    Macron ubwo yakiraga Perezida Kagame mu Mujyi wa Biarritz

    Ku wa 25 Nzeri 2018 nabwo bongeye guhura. Icyo gihe bari i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni

    Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa ku wa 17-19 Gicurasi 2021 aho yahuye na Macron wari wamutumiye mu nama ebyiri zirimo imwe yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika

    Ku wa 29 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame na Emmanuel Macron ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama yahuzaga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Icyo gihe yabereye muri Côte d’Ivoire mu Mujyi wa Abidjan

    Amafoto: Village Urugwiro, Getty Images


  • Amayobera ku irengero rya Cassien Ntamuhanga; Abo mu ihuriro yashinze batangiye kubogoza –

    Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yatangiye kuvugwa ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi, gusa kuva icyo gihe nta rwego na rumwe yaba urwo mu Rwanda no muri Mozambique rwigeze ruvuga kuri aya makuru ngo rubyemeze cyangwa se rubihakane.

    N’abantu b’ingeri zitandukanye baganiriye na IGIHE, bose bagaragazaga ko iyi nkuru nabo bayumvise ku mbuga nkoranyambaga, ko batarasobanukirwa ibyayo neza.

    Benshi bacyumva inkuru y’uko yaba yatawe muri yombi, bahise bakubita agatima ku buryo Nsabimana Callixte uzwi nka “Sankara” yageze mu Rwanda avanywe mu Birwa bya Comores. Usibye uyu kandi, benshi bibuka uko abandi nka LaForge Bazeye, Lt Col Abega ba FDLR, Maj Mudathiru n’abandi benshi basanzwe barigize inyeshyamba zirwanya Leta bisanze i Kigali mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Iyi nkuru yongewemo umunyu n’umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Mozambique, dore ko mu mpera za Mata, Perezida Filipe Jacinto Nyusi yari i Kigali akagirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku mutekano.

    Ibintu byongeye gufata indi ntera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo Umutwe w’Abaryankuna Ntamuhanga yari yarashinze agitoroka gereza, wo ubwawo wahamije ko yafashwe.

    Mu butumwa washyize ku rukuta rwa Facebook wagize uti “Banyarwanda Banyarwandakazi, nk’uko mumaze iminsi mubibona ku mbuga, Umuryankuna w’umushumi Cassien Ntamuhanga yafatiwe muri Mozambique ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi, tukaba twarabaye turetse kugira icyo dutangaza tutarabona amakuru y’imvaho ku mpamvu yafashwe n’uwamufashe.”

    Bakomeje bavuga ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare mu ifatwa rye. Iryo tangazo risaba abamuzi kumutabariza ngo atajyanwa i Kigali kuko ari impunzi, mu gihe bizwi neza ko yatorotse igihano yahawe kitararangira, ni ukuvuga ko mu mategeko agifatwa nk’umunyabyaha watorotse.

    Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba. Ni dosiye yari ahuriyemo n’umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuriye muri kasho mu 2020.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ntamuhanga yakatiwe adahari igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba mu mugambi wo gutera ahantu hatandukanye ibisasu, yari afatanyije n’itsinda ririmo umunyamakuru Phocas Ndayizera.

    Mozambique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bibarizwamo Abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bacyihishahisha ubutabera.

    Byorohera abafite ibyo bakekwaho mu Rwanda kuhihisha akenshi bitwikiriye umutaka w’uko batavuga rumwe na Leta.

    Abo bakekwaho uruhare muri Jenoside kandi bavugwa mu bikorwa bigamije kwikiza abanyarwanda baba muri icyo gihugu bakorana na Guverinoma y’u Rwanda, babashinja ko bagiye kubatata.

    Ibyo byigaragaje muri Kanama 2019 ubwo Louis Baziga wari ukuriye diaspora nyarwanda yicwaga arashwe mu Murwa Mukuru Maputo.

    Mu 2018 u Rwanda rwafunguye bwa mbere Ambasade yarwo muri Mozambique. Iki gihugu bivugwa ko gituwemo n’Abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu.

    Mu gihe inkuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yaba impamo, byakongera gushimangira ukurindimuka kw’abarwanya Leta n’ubusanzwe bageze ku buce. Byanongera kubahindisha umushyitsi nyuma y’amezi macye Paul Rusesabagina atawe muri yombi na RIB mu buryo busa n’ubumenyerewe muri film za Hollywood.

    Guhinda umushyitsi kw’abatavuga rumwe na Leta gukunze kugaragarira mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga kwatumye bamwe usanga bataka ko telefoni zabo zumvirizwa na Leta y’u Rwanda iyo yose aho baba mu mahanga, ku buryo baba bumva ko imigambi yabo yose izwi umwe ku wundi kandi yitegerezwa n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda.

    Hashize iminsi bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe muri Mozambique

  • Hari gutegurwa uko imibiri 981 y’Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Kabgayi ishyingurwa –

    Ni nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Ibuka muri Muhanga buri mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri aho byahagaritswe ku wa 25 Gicurasi 2021. Hamaze kuboneka imibiri 981.

    Iyi mibiri yabonetse ahari hari gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y’ababyeyi (Maternité),ndetse n’inyubako yari igiye kubakwa ngo ijye yigishirizwamo abaganga.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko ibikorwa bibaye bisubitswe ariko bakomeje gushakisha amakuru y’ahandi hashakishirizwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuzakomeza gushakisha mu mashyamba ya Kabgayi nkuko byagiye bigarukwaho na benshi mu baharokokeye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Nibyo twabaye dusubitse ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi ariko aho twagiye tubona hose ko hakwiye gushakishirizwa twarahashakishirije ndetse tubona ko n’imbago z’iki kibanza zishobora kuba zibitse abacu.”

    Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gushaka uburyo bwo gushakisha muri aya mashyamba ya Kabgayi tugendeye ku makuru yagiye atangwa n’abarokotse bari bahungiye aha i Kabgayi kuko hari abatarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.”

    Rudasingwa yavuze ko bagiye kuvugana n’inzego bireba zose harimo n’Akarere ka Muhanga bagamije gufata umwanzuro wo gushyingura imibiri yabonetse ndetse n’indi yari isanzwe izashyingurwa muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kumvikana basaba abafite amakuru y’ahajugunwe ababo bishwe muri Jenoside kuyatanga bagashakishwa nabo bagashyingurwa mu cyubahiro ariko hakunze kugaragara kwinangira ku bazi amakuru.

    Biteganyijwe ko mu karere ka Muhanga muri iyi minsi 100 yo kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe hazashyingurwa imibiri isaga 1050 ikubiyemo isanzwe yabonetse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga ndetse n’iyi 981 yabonetse mu bitaro bya Kabgayi.

    Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu bitaro bya Kabgayi igiye gushyingurwa mu cyubahiro

  • Kicukiro: Hatangijwe Umusozi w’Ubumwe n’Ubwiyunge ahatuye abahoraga bishishanya –

    Kuri uwo musozi hubatswe Umudugudu utuzwamo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex FAR), abavuye ku rugerero muri RDF, imiryango y’abasirikare barinda abayobozi bakuru [Republican Guard ], abirukanywe muri Tanzania, abasigajwe inyuma n’amateka n’abafatwa nka ba kavukire muri ako gace.

    Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ihohoterwa rikabije, rimwe na rimwe “bakanicana” ahanini bivuye ku kuba bamwe babona bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside nk’abanzi babo, abandi bakababona nk’abatabifuriza icyiza. Ni mu gihe abirukanywe muri Tanzania bo bafatwaga nk’abarozi, abasangwabutakwa bagafatwa nk’abaciriritse cyane, naho ba kavukire bakitwa “abagome”.

    Umuryango Rabagirana Ministries ufatanyije n’Akarere ka Kicukiro babonye ayo makimbirane yari akomeje kuranga abahatuye bigatuma n’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu utagaragara, hatangizwa umusozi w’ubumwe ndetse bahugurwa kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kubakura mu ndorerwamo y’amoko bakibonamo Ubunyarwanda.

    Ibyo byanyujijwe mu bikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge nko kubahuriza mu mahugurwa ndetse bagashyirwa mu matsinda ahuza bya byiciro byose by’abatuye mu Mudugudu wa Rusheshe.

    Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko imibereho y’abo muri uwo mudugugudu yari igoye, ariko uwo muryango wiyemeza kuhahindura ishuri ry’ubumwe n’ubwiyunge.

    Yagize ati “Twaje tubona imibanire yabo igoye kuko buri tsinda ryashinjaga irindi ibirimo n’amarozi, badasuhuzanya cyangwa ngo bavugane. Turashaka ko hazahinduka ishuri ry’ubumwe n’ubwiyunge ku bantu bose bakabona ko bishoboka.”

    “Mu mezi atatu tuhamaze, tumaze kugira amatsinda arindwi agizwe n’abatuye. Bagenda bomorana ibikomere bakaganira ku mateka yabo kandi tubona umusaruro no mu miryango yabo. Abataravuganaga ubu barashyigikirana biciye mu matsinda bahuriramo.”

    Yavuze ko bihaye imyaka itatu y’umushinga w’Umusozi w’Ubumwe igizwe n’ibikorwa by’isanamitima, gufasha ya matsinda mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse hakanatangizwa ikigega cy’Ubumwe mu kwizamura; kujyana abahuguwe mu muryango Nyarwanda bagafasha igihugu kurwanya ihohoterwa, kuzamura ireme ry’uburezi, kwigisha imirire myiza, kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibindi.

    Yakomeje ati “Nyuma y’iyo myaka ntituzahava ahubwo igikorwa tuzagishyira mu maboko y’abatuye hano ariko turi kumwe tubashyigikira.”

    Mu mezi atatu ku Musozi w’Ubumwe hahuguwe abayobozi b’imidugudu, abahagarariye amatorero n’amadini n’amatsinda y’abaturage; higishwa amatsinda y’urubyiruko n’abafunguwe bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside bakirega. Hamaze kuboneka amatsinda arindwi y’ubumwe n’ubwiyunge aturutse mu bakoze amahugurwa y’isanamitima.

    Ubuhamya butangwa n’abahatuye bavuga ko bishimira umusaruro w’umushinga Rabagirana Ministries n’Akarere kabo.

    Uwiragiye Moïse yavuze ko mbere abasigajwe inyuma n’amateka bahezwaga ndetse batisanga mu muryango.

    Yagize ati “Twaranenwaga, twarahejwe ntibadukundaga kandi bakadutumira ngo tuze kubashimisha. Rabagirana yadusanze aho twabumbiraga mu bwigunge, itwegereza abandi turishima dutangira guhabwa umwanya dutanga ibitekerezo. Nanjye ubu niyumva nk’umuntu ku buryo ubu nyobora itsinda ririmo n’abandi tutari duhuje.’’

    Uwanyirigira Jeannine warokotse Jenoside we yavuze ko mbere yo kujya mu itsinda atashakaga guhura n’abantu kuko yumvaga atabangukiwe no kuvuga.

    Yagize ati “Nyuma y’amahugurwa twahawe na Rabagirana ubu ndikunda nkanakunda abana nabyaye. Ndumva noneho nzanabasha kujya kwibuka kuko narabitinyaga. Ubu mfite icyizere mu buzima kandi ndifuza kujya nganiriza urubyiruko.”

    Mukamwiza Viviane wavukiye muri Rusheshe we yavuze ko Rabagirana yababereye igisubizo.

    Ati “Ubwo bakataga imidugudu twishimiye ko tubonye abaturanyi ariko baje batatuvugisha biratuyobera. Bose nta washakaga no kutuvugisha ndetse nabo ntibumvikanaga kuko buri wese yabagaho ukwe. Baratwangaga ngo kavukire turi abagome. Twumvaga abavuye Tanzania baroga tukanga no kuhanyura. Ubu Rabagirana yatubereye igisubizo kuko yaduhuje ikadufasha no kwemerana twumva ya mitwaro y’inzangano irarangiye.”

    Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Mushikirwa Aaron, yavuze ko uwo mudugudu ari icyitegererezo kandi watanze umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Ubu tubonye ahantu twakwerekana nk’icyitegererezo cy’ubumwe n’ubwiyunge. Ni igisubizo ku mibanire myiza mu Banyarwanda. Mbere iyo twavugaga Ndi Umunyarwanda ntibyumvikanaga kuko buri wese yashyiragamo icyiciro abarizwamo, wasangaga hari amacakubiri no kwiheza bishingiye muri ibyo byiciro bitandukanye. Iyi gahunda y’Umusozi w’Ubumwe ije kudufasha binyuze mu matsinda bakaganira ku mateka bakanoza imibanire ndetse no kwiteza imbere.”

    Umusozi w’Ubumwe ufite umwihariko kuko utuwe n’ibyiciro byose by’Abanyarwanda.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali, Mukamana Bernadette, yavuze ko Leta ifite politiki nziza y’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ariko ikwiye gushyigikirwa.

    Ati “Ni iyo mpamvu hakenewe imbaraga zindi zidufasha kubishyira mu bikorwa ngo tugire Abanyarwanda bomoranye ibikomere maze bakiyunga.”

    Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94%.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mujyi wa Kigali, Mukamana Bernadette, yavuze ko Leta ifite politiki nziza y’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ariko ikwiye gushyigikirwa

    Uwanyirigira Jeannine warokotse Jenoside yavuze ko mbere yo kujya mu itsinda atashakaga guhura n’abantu ariko yatangiye kubohoka

    Uwiragiye Moïse yavuze ko mbere abasigajwe inyuma n’amateka bahezwaga ndetse batisanga mu muryango

    Mukamwiza Viviane wavukiye mu Rusheshe yavuze ko Umuryango wa Rabagirana Ministries wababereye igisubizo mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

    Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko imibereho y’abo muri uwo mudugugudu yari igoye

    Hatangijwe Umusozi w’Ubumwe n’Ubwiyunge i Rusheshe mu mudugudu utuyemo abahoraga bishishanya

  • Kayonza: Ingorane mu kwandikisha abana bavuka ku bakora uburaya –

    Si kenshi uzasanga abakora uburaya bafite abana bazi ba se, abenshi usanga baba bararyamanye n’abagabo benshi kuburyo bitoroha kumenya uwamuteye inda, niyo amumenye usanga baba batakivugana cyangwa amuheruka uwo munsi baryamana.

    Ibi bituma bita ku bana babyara bonyine, iyo ngo bagiye kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere ntiboroherwa no guhabwa iyi serivisi kuko babatuma abo babyaranye bagahitamo kubireka.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko impamvu ituma batunga abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere bituruka ku kugorwa n’abakora muri iyi serivisi babatuma ibyangombwa badafite.

    Mutesi Jackline ukorera wo mu Mujyi wa Kayonza avuga ko hari ubwo bagera ku Murenge bakananizwa mu kwandika abana babo, bamwe ngo bakwa amande bayabura bakabireka.

    Ati “ Hari igihe ujya ku Murenge waratinze kwandikisha umwana afite nk’imyaka itanu wagerayo bakakwaka amande y’ibihumbi 10 Frw waba utayafite urabona twibera mu muhanda ugahita ubireka, hari nubwo ugerayo akakwaka irangamuntu y’uwo mwabyaranye ukaba utanamuzi nabwo ntakwemerere tugahitamo kubireka.”

    Mutesi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kujya baha agaciro abakora umwuga w’uburaya bakareka kubamagana no kubafata nabi mu gihe babakeneyeho serivisi.

    Umutoniwase Drocella ukuriye abakora uburaya mu Murenge wa Mukarange we avuga ko impamvu batandikisha abana ku gihe bituruka ku buyobozi bubagora cyane mu kubatuma ibyangombwa badapfa kubona.

    Ati “ Nkanjye kugira ngo mwandikishe byansabye ko murekera se, se yarambwiye ngo kugira ngo yemere kumwiyandikishaho ni uko mumurekera akamutwara kuko nifuzaga ko umwana wanjye yandikwa, naramumurekeye amwiyandikishaho aranamutwara.”

    Niyigena Gaudence ufite umwana w’imyaka ine we avuga ko uwo babyaranye atagira ibyangombwa. Ngo yagiye ku Murenge arabisobanura banari kumwe ubuyobozi buhita bubirukana bubabwira ko batakwandika umwana wabo badafite ibyangombwa.

    Ati “ Urumva nibo banciye intege nari nateye intambwe njya kumwandikisha ngezeyo baranyirukana. Ubu rero kugira ngo mwandikishe ni uko bazaza kunyirebera kuko ku Murenge ujyayo babakubwira nabi ugahitamo kubireka umwana yakura akazabyikorera.”

    Iradukunda Donathile we yasabye ko bajya bahabwa umwihariko bakandikirwa abana babo hatabanje kurebwa ku bindi bibazo baba bafite.

    Umukozi w’Umurenge wa Mukarange ushinzwe irangamimerere, Sematungo Innocent, avuga ko ibyo aba bakora umwuga w’uburaya bavuga atari byo ngo kuko ku Murenge bandika abana bose ku buntu.

    Yagize ati “ Umwana uwo ari we wese uburyo yavutsemo, hatitawe ngo yavutse ku bashyingiwe n’abatarashyingiwe ndetse n’uwo batoraguwe yaratereranywe mu muhanda arandikwa, umubyeyi azana icyemezo cy’aho yabyariye tukamwandika, iyo yavukiye mu rugo azana icyemezo cy’Akagari n’Umudugudu bamusinyiyeho n’irangamuntu tukamwandika.”

    Sematungo yakomeje avuga ko nubwo yaba umubyeyi umwe bamumwandikaho ngo kuko bamusaba abatangabuhamya bemeza ko ari uwe bagahita bamwandika, iyo uwo mubyeyi adafite ibyangombwa nabwo ngo bashakisha imyirondoro ye bakamuha serivisi ngo nta mubyeyi batuma atahira aho yageze ku Murenge.

    Ku kijyanye n’abavuga ko bakwa amafaranga, yavuze ko atari byo ngo kuko mu itegeko rishya ry’umuryango rigenga abantu ryavuguruwe mu 2016 rikongera rikavururwa mu 2020 ritarashyiraho ibihano, ngo kuva mu 2016 ntibarongera guca amande.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko niba hari umuyobozi utabaha serivisi neza ari impamvu ze bwite , abizeza kubikurikirana.

    Yakomeje asaba abimwe serivisi yo kwandikisha abana babo gusubira ku mirenge ibegereye bagafashwa. Ati “ Serivisi y’irangamimerere ku Murenge barayihabwa ndetse na bamwe muri bo batanditse nabo barandikwa, icyangombwa ni uko bigaragaza tukabaha ubufasha.”

    Kuva uyu mwaka watangira abana basigaye bavukira kwa muganga bahava banditswe mu bitabo by’irangamimerere ako kanya mu kugabanya isiragizwa ryabagaho ku mubyeyi umaze kubyara.

    Abakora uburaya muri Kayonza bagaragaje ko bagorwa no kwandikisha abana babo

  • Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba na bagenzi be bakomeza kuburana bafunze –

    CSP Kayumba wayoboraga Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, SP Ntakirutimana Eric wari umuyobozi wungirije na Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe Iperereza (Intelligence officer) bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro.

    Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko ni yo yasomye uyu mwanzuro. Yavuze ko aba bagabo bazaburana bafunze kuko bafunguwe bashobora gushyira igitutu ku batangabuhamya ndetse bakaba banatoroka.

    Urukiko rwifashishije ingingo ya 97 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda, rwemeje ko aba bagabo bakomeza kuburana bafungiye muri Gereza ya Mpanga iri i Nyanza.

    Abaregwa basabaga kurekurwa kuko Ubushinjacyaha butagikora iperereza bityo bakaba batabasha kuryica. Bavuze ko batuye ndetse bakaba banafite umwirondoro uzwi, ariko Urukiko rwemeza ko ubu busabe bwabo nta shingiro bufite.

    CSP Kayumba Innocent yavuze ko yifuza kurekurwa kuko umuryango we uri mu kaga kuko afunze kandi akaba atari mu kazi. Yagize ati “Mu bushobozi bwanyu mwandekura.”

    Mutamaniwa Ephraim na we yavuze ko yamaze kujuririra icyemezo cy’urukiko kimufunga by’agateganyo.

    Mu iburanisha ryo ku wa Gatanu ushize, abaregwa uko ari batatu bibukijwe ibyaha bakekwaho n’Ubushinjacyaha uko ari bitatu gusa bo bavuze ko ari bibiri kuko ari byo biri muri dosiye. Icyaha cyo kwiba cyangwa ubujura ndetse n’icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo. Icyaha cyo kwiyitirira imyirondoro itari iyabo bavuze ko ntakiri muri dosiye.

    Ubwo Umucamanza yari ahaye umwanya abaregwa, bahise bagaragaza inzitizi bavuga ko icyaha bakoze atari gatozi kuko ari ubufatanyacyaha. Babwiye urukiko ko icyaha cyabazanye mu rukiko cyakozwe n’uwitwa Aman Olivier kuko ari we wakoze ubujura no kwiba uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza akaba afungiye i Mageragere.

    Aman Olivier n’ubundi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge aho n’ubundi yari yahamijwe icyaha cy’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga.

    CSP Kayumba Innocent (uri hagati) na SP Ntakirutimana Eric ubwo bari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba na bagenzi be bakomeza kuburana bafunze

    CSP Kayumba na bagenzi be barashinjwa ibyaha bitatu