Tag: featured

  • Rwamagana: Imiryango 22 y’abarokotse Jenoside yashyikirijwe inzu yubakiwe –

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro.

    Umubare munini w’abubakiwe ni abatari bafite aho kuba, bamwe bari basanzwe bafite ibibanza akaba ari na byo byakoreshejwe mu kububakiramo inzu.

    Mu nzu zatashywe 20 zubatswe uhereye hasi naho izindi ebyiri ziravugururwa. Buri nzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni zirindwi n’icumi z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho birimo ikigega gifata amazi, intebe zo mu nzu, ibiryamirwa n’ibindi bitandukanye.

    Bamwe mu bashyikirijwe inzu bashimiye Leta ku gikorwa cyiza yabakoreye cyo kubaha inzu bavuga ko bari babayeho nabi bacumbikisha abandi babaye mu nzu zibavira ku buryo bari bafite ubwoba ko zizabagwaho.

    Kampirwa Helène w’imyaka 75 yavuze ko inzu yahawe yayakiriye neza ngo kuko yabaga mu nzu iva cyane. Ati “Imvura yagwaga ikanyagira, nabaza bakambwira ngo bazanyubakira nkabiheba, ejobundi baje baratubwira ngo tugiye kububakira ndishima cyane.”

    Yavuze ko akurikije inzu yabagamo yamuteraga ipfunwe ariko ngo ubu yashimira abamwubakiye inzu nziza y’amasaziro bakamukura mu nzu yendaga kumugwira.

    Twagiramariya Collette w’imyaka 71 yavuze ko inzu yabagamo mbere iyo imvura yagwaga igahita abaturanyi be bazaga kureba niba itamugwiriye bitewe n’uburyo yari ishaje cyane ashimira ubuyobozi bwayimukuyemo bukamwubakira inshya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko izi nzu zubatswe ku bufatanye n’Ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu batishoboye, asaba abazihawe kuzifata neza.

    Ati “ Turabasaba gufata neza izi nzu kandi bakaba ikitegererezo aho batuye bagakomeza kubana neza na bagenzi babo nk’uko bisanzwe.”

    Uyu muyobozi yavuze ko muri aka Karere hakiri urutonde rw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batarubakirwa ariko abizeza ko n’abandi benshi bazagenda bagerwaho uko leta ibonye ubushobozi.

    Inzu zashyikirijwe abarokotse Jenoside zifite ibikoresho birimo n’ibigega bifata amazi y’imvura

    Ubwo izi nzu zafungurwaga ku mugaragaro

    Abahawe inzu bavuze ko bari babayeho mu buzima butari bwiza bashimira Leta yabibutse ikabubakira

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye abashyikirijwe inzu kuzifata neza

  • Imishinga ikomeye yitezweho kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga –

    Iki cyorezo cyerekanye intege nke Guverinoma z’ibihugu zagize mu kubaka ishoramari rikenewe kugira ngo uru rwego rw’ubuvuzi ruhore rwiteguye gutanga ibisubizo bikenewe mu bihe by’icyorezo karundura nka Covid-19.

    Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro cyateguwe n’umuryango Tony Blair Institute for Global Change, ku wa 1 Mata 2021, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko kubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima ari cyo gikwiriye gushyirwa imbere kurusha ibindi.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ibihugu byo kuri uyu mugabane byumve ko ishoramari rya mbere rikwiriye gushorwa mu buvuzi, hubakwa ubwirinzi buhambaye bw’ibyorezo bishobora kwibasira Isi.

    Ati “Ibihugu bya Afurika bifite ibibihangayikishije kurusha ibindi, ni byiza ariko buri gihugu cyakabaye cyumva ko gukoresha ubushobozi bwacyo mu buzima bikenewe cyane kurusha. Iyo abaturage bafite ubuzima bwiza, niho n’ibindi byose by’ingenzi byubakira.”

    Yakomeje agira ati “Biratangaje uburyo tudashaka gushora mu kwitegura guhangana n’ibyorezo ariko tugatanga byinshi mu guhangana nabyo byaje. Yego kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo birahenze ariko guhangana n’icyorezo cyaje byo bihenze kurushaho. Kuki tutashyira hamwe ubu, tugakoresha amafaranga menshi ariko tugakumira ko hari ibindi byorezo byazaza. Afurika ikwiriye gutekereza kuri ibi.”

    Mbere y’uko iki cyorezo cyaduka ariko hari ibihugu byari byarakemuye ikibazo cy’urwego rw’ubuvuzi n’ubwo nabyo Covid-19, yabyeretse ko hari byinshi bigikeneye gukorwa.

    Nko mu Buhinde, igihugu gifite ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, ‘Medical Tourism’, aho gisarura akayabo mu barwayi bava mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda bajya kwivuzayo bitewe na serivisi z’ubuvuzi zateye imbere baba bagiye gushakayo.

    Nibura iki gihugu mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, cyinjije ari hagati ya miliyari 5-6$ aturutse muri serivisi z’ubuvuzi giha abanyamahanga.

    Nka Afurika, ikoresha amafaranga menshi yohereza abarwayi mu mahanga. Bibarwa ko nibura ku mwaka uyu mugabane usohora miliyari 6 z’amadolari ya Amerika mu kujya kwivuriza mu mahanga mu bihugu nk’u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uretse u Buhinde hari n’ibindi bihugu byiyemeje gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z’ubuvuzi kugira ngo bijye byakira abanyamahanga benshi baza kubyivurizamo, bityo bisarure akayabo. Muri ibi bihugu harimo Malaysia, Thailand na Singapore.

    Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu bisarura akayabo biturutse mu barwayi boherezwamo baturutse mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika n’u Rwanda muri rusange.

    U Rwanda muri gahunda yo gukemura iki kibazo

    Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw’ibitaro hagurwa imashini kabuhariwe mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b’inzobere.

    Ubwo yari mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, yagaragaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kubaka urwego rw’ubuvuzi kugira ngo rwongere umubare w’abantu bashobora kuva mu mahanga baje kurushakiramo serivisi z’ubuvuzi ibizwi nka ‘Medical Tourism’.

    Icyo gihe yagize ati “Turi kureba uko twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu kugabanya umubare w’abantu bajya mu mahanga gushaka serivisi z’ubuvuzi. Turashaka gufasha abatari Abanyarwanda gusa ahubwo n’abantu baturutse mu Karere.”

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bitangaza ko uyu mwaka uzajya kurangira bishobora gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n’ahandi.

    Ibi bitaro kandi bisanzwe bitanga serivisi yo kubaga abarwaye umutima.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar, yabwiye IGIHE ko kugeza uyu munsi byakira abarwayi babarirwa hagati ya 500 – 1000 ku munsi, bikaba bifite n’ibitanda bigera ku 160 byakira abivuza bacumbitse.

    Ati “Hari gahunda ya Leta ihari yo gukora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, hano muri Faisal twiyemeje rero kuziba icyuho cy’ibura ry’ubuvuzi bw’indwara zikenera kubagwa kw’amagufa n’inyama, hamwe no kubisimbuza ibizima (mu gihe bibaye ngombwa).”

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko muri iyi myaka mike iri imbere tuba dufite serivisi zose z’ingenzi mu gihugu ku buryo umuntu avurwa hari ikoranabuhanga ryose rikenewe kugira ngo ahabwe ubuvuzi yifuza. Ubundi dufite gahunda y’imyaka itanu yo kuzaba twamaze kugira abaganga bahagije, ibikoresho bihagije ndetse n’ibikorwa remezo. Ibyo byose hari gahunda isobanutse yo kuba twabigeho.”

    Ibi bitaro byitiriwe umwami Faisal kandi birimo guteganya kuzajya bisimbuza umutima, urwagashya, umwijima ndetse no gukomeza kuvura indwara zo mu nda n’izijyanye n’imisemburo yo mu mubiri.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivuga ko bimaze amezi atandatu bihawe abahanga mu by’ubuvuzi bagera ku icyenda, barimo kuvura indwara zikomeye hamwe no gutoza abandi kugera ku rwego bariho.

    Mu kwezi gutaha, ibi bitaro birakira n’abandi baganga bazaba baje kuvura indwara z’umutima ku bana, abifuza iyo serivisi bakaba bagomba kujya gusaba gahunda.

    Mu kwezi gushize kwa Mata, Banki Itsura Amajyambere n’Ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo (TDB) yahaye ibitaro bya Faisal inguzanyo ya miliyari 14Frw.

    Dr Kalimba avuga ko aya mafaranga agenewe gukomeza kubaka igice kizajya kivurirwamo abarwayi bivuza bataha, ahagenewe guhugurira abaganga, ndetse n’ibice bikorerwamo amahugurwa n’ubushakashatsi.

    Mu kubaka urwego rw’ubuvuzi hashorwa imari muri uru rwego, mu Rwanda kuri ubu hari kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) ndetse no muri Nzeri 2019 hafunguwe Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA.

    Muri Gashyantare 2020, mu Rwanda hafunguwe Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa (radiotherapy).

    Ibijyanye no kuyungurura amaraso yo mu mpyiko, uretse mu bitaro bya Faisal, hari ahandi hari Dialyse nka Kigali Dialysis Center – Africa Healthcare Network, ikorera Rubavu, Gihundwe na Kigali, hari kandi n’Ibitaro bya Kanombe, CHUK na CHUB byose bitanga izo serivisi.

    Muri uyu mujyo wo kugira urwego rw’ubuvuzi rukomeye kandi Ivuriro rya Legacy Clinic iherutse gutangaza ko igiye gukora ishoramari rya miliyoni 10 $ mu kwagura ibikorwa na serivisi ritanga ku buryo byaba ibitaro biganwa n’abanyamahanga benshi.

    Ku yindi mishinga yo mu rwego rw’ubuzima itegerejwe, muri iyi nama hatangiwemo urugero rw’uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rukora inkingo hifashishijwe ubuhanga bwa mRNA nk’ubwifashishijwe mu gukora urukingo rwa Phizer/BionTech rukingira Covid-19.

    Havuzwe kandi uruganda rw’imiti ruri kubakwa na Sosiyete yo muri Maroc aho ubu rugeze kuri 80% n’urundi ruhuriweho n’u Rwanda na Bangladesh ruri mu mishinga.

    U Rwanda kandi rufitanye amasezerano n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (IRCAD), cyane ku buvuzi bwa kanseri zifata urwungano ngogozi ziri mu zibasiye benshi ku Isi.

    Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.

    Nikimara gutangira imirimo cyitezweho kuzaziba icyuho kigaragara ku Mugabane wa Afurika mu buvuzi bwa kanseri, yaba mu rwego rw’ubushakashatsi ndetse no mu rwego rwo guhugura abahanga mu kuvura kanseri.

    IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana n’iki kibazo binyuze mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

    Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n’Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).

    Guverinoma itakaza akayabo mu kwishyurira abajya kwivuza mu mahanga

    Ubusanzwe abantu bava mu Rwanda bajya gushaka ubuvuzi mu mahanga ku mpamvu zitandukanye; hari abajyayo ku bw’uko serivisi bagiye gushaka zidatangirwa imbere mu gihugu, hari n’abajyayo ku bw’uko bafite amafaranga ariko atari uko izo serivisi baziburiye mu gihugu.

    Hari kandi abajyayo ku bwo kutagira amakuru aho usanga bajya gushaka serivisi zitangirwa mu gihugu ariko bo batabizi, hari n’abajyayo ku bw’imyumvire, ugasanga batizeye serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu gihugu cyabo.

    Abajya kwivuriza mu mahanga ku mpamvu z’uko indwara baba barwaye zisaba kubaga umutima, indwara z’impyiko, indwara zijyanye na Cancer [izo ku rwego u Rwanda rutarabasha kuvura] n’izindi zitandukanye.

    Dr Kalima yavuze ko nibura u Rwanda ku mwaka rwishyurira abantu bari hagati ya 30-40 cyangwa bakarenga kandi usanga gusimbuza impyiko bitwara nibura hagati ya miliyoni 25 – 30 Frw (kuri buri muntu).

    Ibi kandi byiyongeraho andi mafaranga akoreshwa mu ngendo, amacumbi ndetse n’ibishobora gutunga umuntu mu gihe cy’ukwezi cyangwa abiri ashobora kumara mu Buhinde cyangwa ahandi yaba yagiye kwivuriza.

    Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko nibura mu mwaka, ikoresha abarirwa hagati ya miliyoni 800 Frw na miliyari 1 Frw mu kwishyurira abanyarwanda bajya kwivuza indwara zirimo impyiko. Abo ni abishyurirwa na Leta ariko hari abandi benshi baba bafite amikoro biyishyurira cyangwa bakishyurirwa n’abagiraneza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yabwiye IGIHE ko n’ubwo ayo mafaranga ari menshi ariko ahanini bituruka ku bikorwaremezo bimaze kubakwa muri uru rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

    Ati “Icya mbere aboherezwa ni bake ku bakeneye kujyayo kuko ni abo leta iba yashoboye kwishyurira kandi hari benshi babikeneye batari bake, hari ariko n’abiyishyurira. Ku rundi ruhande ariko kugeza ubu kubera ko nibura abafite ibibazo by’indwara z’umutima batangiye kujya bavurirwa mu Rwanda biragabanyuka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko kugeza ubu abafite ikibazo cyo gihinduza impyiko bajya mu mahanga, ariko hari n’abajya kwivuza Cancer mu buryo bwisumbuye ku bukoreshwa hano mu Rwanda, abo bajya muri Kenya ariko ibyo byose twizeye ko mu gihe kiri imbere bizaba bikorerwa mu gihugu cyacu kandi bizagabanya nka 90% by’amafaranga dutangira abajya kwivuza hanze.”

    Minisitiri Dr Mpunga uvuga ko igihugu gikomeje kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi kandi hari serivisi nyinshi zisigaye zitangirwa mu Rwanda ahubwo igisigaye ari uko abanyarwanda babimenya bakajya bareka kurira indege bajya kuzishaka mu mahanga.

    Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nk’ubu hari uburyo bushya bwashyizweho bwo gutanga serivisi zizwi nka ‘VIP’ aho nk’abayobozi bakuru cyangwa abandi bantu bashobora gusura u Rwanda bakeneye guhabwa izo serivisi bafashwa kandi abantu bagenda babishima bakanyurwa na serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu Rwanda.

    Dr Kalimba ati “Ku bijyanye n’ubuvuzi ntabwo byihishira, uko serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda zizamuka, zitera imbere cyangwa zinozwa, byagakwiye kuba imwe mu mpamvu abanyarwanda twese tugira icyizere ntitwumve ko ibintu byose ari ukujya hanze, Nairobi cyangwa n’ahandi.”

    Yakomeje agira ati “Ariko buriya hagomba kuzamo uruhare rwacu nk’abavuzi, tugomba guharanira gutanga icyizere abantu bakumva ko ubuvuzi buhagaze neza, bukomeza butera imbere kandi dutanga serivisi nziza. Ntabwo umuntu yavunika ajya ahandi kandi abona ibyo ajya gushaka iwabo bihari.”

    Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi [2017-2024], Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego yo kubaka ibitaro no gusana bimwe binashyirwemo ibyangombwa bikwiye. Ibitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.

    Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko kugeza mu 2014, imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hubakwe Post de Sante zigera ku 150. Igipimo cy’ababyeyi bapfa babyara kizava kuri 210/100,000 kigere ku 126 /100,000.

    Imashini izwi nka linear accelerator yifashishwa mu kohereza imirasire itwika utunyangingo twa Cancer, ibi ni bimwe mu bikoresho u Rwanda rugenda rugura mu rwego rwo kubaka urwego rw’ubuvuzi

  • Perezida Macron yasuye IPRC Tumba, aho u Bufaransa buzafungura ishami ryigisha ’Mécatronique’ –

    Mécatronique ni ishami ry’imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na Automation (uburyo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga).

    Umunyeshuri urangije muri iri shami aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubu bumenyi bwose, bitarinze ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.

    Urugendo rwa Perezida Macron muri iri shuri rwari mu murongo w’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, mu rwego rwo kongerera ingufu gahunda ijyanye no kwihangira imirimo mu rubyiruko.

    Muri uru ruzinduko kandi Perezida Macron yeretswe aho umushinga wo gutangiza ishami ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ ibizwi nka ’Mécatronique’ ugeze.

    Ni umushinga uzaterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD).

    Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine yabwiye IGIHE ko ubu bumenyi busa n’aho ari bushya ku isoko, aho cyane cyane bufasha inganda gukoresha abakozi bake kandi akazi kakihuta.

    Ati “Ni ikoranabuhanga rigezweho buriya no mu nganda zose usanga ari ryo bakoresha ku buryo umuntu ufite ubwo bumenyi aba ashobora gukora mu ruganda wenyine, ntushake umuntu wa mechanique ukwe, uwa electronique ukwe, n’umuhanga mu bya mudasobwa ukwe. Ni ikoranabuhanga no mu bihugu byateye imbere bari gukoresha cyane cyane bikenerwa mu nganda.”

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko gahunda yo gutangiza iri shami ifite agaciro k’arenga miliyari 7 Frw, azakoreshwa mu kubaka no guhugura abarimu. Ibi byose ngo bizakorwa bigizwemo uruhare na Leta y’u Bufaransa.

    Ati “Muri uyu mushinga harimo kubaka, gushyiramo ibikoresho, ndetse no guhugura abarimu bazigisha muri iryo shami rishya, hari abazajya baza babahugurire hano ariko bazagira n’igihe cyo kujya mu Bufaransa kureba uko iryo koranabuhanga rikora.”

    Yavuze ko gutangiza iri shami byagiye bikererezwa n’ikibazo cyo gutanga amasoko ariko yizeza ko mu mwaka utaha w’amashuri rizatangira.

    Ati “Ni uko ubundi twagiye tugira ibibazo by’amasoko kubera ari ikintu gishya, bagombye kuba baratangiye kubaka ariko twagiye tugira ikibazo cyo kubona umuntu ufite ubushobozi uhatanira isoko ariko turateganya ko tuzatangira kubaka muri Nyakanga 2021 ku buryo mu mwaka utaha w’amashuri bazayigiramo (muri Werurwe 2022).”

    Iri shami rya Mécatronique ni rishya mu Rwanda no mu gihugu byo mu karere.

    Perezida Macron yishimiye aho bigeze

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubwo Perezida Macron yageraga muri iri shuri rikuru agasobanurirwa ibijyanye n’uyu mushinga wo gutangiza iri shami ryigisha Mécatronique, yabyishimiye.

    Ati “Yabyakiriye neza cyane yavuze ati, ni byiza ko tuza tugatanga imbwirwaruhame ariko n’iyo tugize ibikorwa nk’ibi bifatika dukorana ni ikintu cyiza cyane, ni ikintu yishimiye.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe iri shami rizaba rimaze gutangira u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi.

    Ati “Ubona ko u Rwanda ruri kwinjira cyane mu bintu by’inganda, kandi iri ni ikoranabuhanga rishya rigezweho mu nganda zitandukanye. Ririya shami rizaza mu murongo wa IPRC wo gushyira abantu bashoboye ku isoko ry’umurimo, ni ukuvuga ko tuzaba dufite abantu bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bafasha no mu iterambere ry’inganda zacu.”

    Ubwo yari muri iri shuri, Perezida Macron yagize umwanya wo kuganira n’abanyeshuri ku bijyanye no kongerera urubyiruko ingufu mu bijyanye no kwihangira umurimo nabo bagira umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye byagarutse ku ikoranabuhanga n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Perezida Macron akigera muri iri shuri rikuru yabanje kwerekwa ibice bitandukanye birigize

    Muri uru ruzinduko Perezida Macron yasobanuriwe imikorere ya IPRC Tumba

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bagize umwanya wo kuganira na Perezida Macron

    Igishushanyo mbonera cy’inyubako iri shami rizakoreramo

    Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moise


  • Nyamagabe: Imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatujwe mu nzu zigezweho –

    Ni inzu 10 zubatswe mu buryo bw’imwe muri ebyiri (two in one) zikaba ziri mu Mudugudu w’icyitegererezo (IDPMV) uherereye mu Kagali ka Jenda. Ni inzu kandi zifite ibikoni, ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi, imirasire y’izuba kuko kuri ubu abazitujwemo bose bacana amashanyarazi.

    Abatujwe muri izi nzu muri rusange bahawe kandi amavuta Litiro 24; Kawunga 600kg, amasabune 60; Isukari 100kg ndetse n’igiseke kuri buri muryango. Bahawe kandi udupfukamunwa two kubafasha kwirinda Covid-19.

    Abatujwe muri izo nzu bashimye uburyo ubuyobozi bw’igihugu bukomeza kubitaho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugera uyu munsi.

    Mukanyangezi Prisca ati “Ubu ndumva nezerewe kuko iyo ndebye ahantu nari ndi n’ubuzima butanejeje nari ndimo, Perezida wa Repubulika ntabwo yigeze adutererana kuva Jenoside yahagarikwa yakomeje kudufasha uko bikwiye nk’abapfakazi n’impfubyi zasigaye azirihira amashuri, ndashima Imana yamuduhaye kuko yatubereye byose.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko umunsi wo gutaha umudugudu nk’uyu ari n’umwanya wo kuzirikana ku mateka mabi y’igihugu ariko abantu ntibaheranwe nayo.

    Ati “Tugomba kuzirikana ko Jenoside yahagaritswe n’Ingabo z’Inkotanyi maze kuva icyo gihe tukagira icyerekezo cyo kubana nta vangura cyangwa amacakubiri ndetse tugaharanira ko imibereho ya buri Munyarwanda itera imbere tutarebye gusa ngo uyu arishoboye cyangwa ntiyishoboye cyangwa ngo uyu ni uw’ahangaha, ahubwo twese nk’Abanyarwanda tugaharanira ko buri wese abaho neza”.

    Yavuze ko uyu mudugudu watashywe ari urugero rw’ibishoboka rwerekana ko mu cyerekezo cyiza cy’Igihugu hazagerwa no ku byisumbuyeho abaturage nibakomeza gukorera hamwe no kugira inyota yo kwiteza imbere kurushaho.

    Izo nzu zubatswe ku bufatanye n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, zikaba zuzuye zitwaye 239,996,083 Frw.

    Abahawe inzu bishimiye ubufasha bahawe

    Abayobozi baganira n’umwe mu miryango yahawe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu bazihawe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane

    Mukanyangezi Prisca yavuze ko yumva anezerewe kuko ahawe inzu nziza yo guturamo

    Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe hatashywe inzu 20 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni inzu kandi zifite ibikoni ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    [email protected]


  • Ishusho y’uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto) –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

    Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

    Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n’amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

    Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano zirinze umutekano w’iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.

    Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo.”

    Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko “Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n’udupfukamunwa.”

    Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

    Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze “Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.”

    Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.

    Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n’impunzi

    Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y’inkambi

    Inzego z’umutekano ziri gukurikirana imibereho y’impunzi zinjiye mu Rwanda

    Inzego z’ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19

    Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo

    Abapolisi b’u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi

    Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa

    Impunzi nyinshi ubwo zari zitegereje gupimwa icyorezo cya Covid-19

    Impunzi zaturutse muri Congo zapimwe icyorezo cya Covid-19

    Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu

    Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe

    Izi mpunzi zubakiwe amahame zizaturamo mu minsi iri imbere

    Izi mpunzi zubakiwe amahame zizaturamo mu minsi iri imbere

    Ihema rya mbere ryuzuye

    Imodoka za Polisi zari zikirimo kuzana impunzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi

    Impunzi zikigera mu Rwanda zahawe ibyo kurya byoroheje

    Ibikorwa byo kubarura impunzi zinjiye mu Rwanda byakozwe zikihagera

    Abakorerabushake ba Croix-Rouge

    Impunzi zageze mu Rwanda zari nyinshi cyane

    Inzego z’ubuzima zakiriye impunzi zinabaha udupfukamunwa

    Imirongo y’impunzi zakiriwe mu Rwanda zitegereje kubarurwa

    Ikigo gitwara abagenzi cya Kivu Belt cyifashishijwe mu gutwara impunzi zizanwa mu Rwanda

  • Ishusho y’uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto) –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

    Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

    Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n’amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

    Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano zirinze umutekano w’iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.

    Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo.”

    Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko “Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n’udupfukamunwa.”

    Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

    Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze “Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.”

    Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.

    Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n’impunzi

    Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y’inkambi

    Inzego z’umutekano ziri gukurikirana imibereho y’impunzi zinjiye mu Rwanda

    Inzego z’ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19

    Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo

    Abapolisi b’u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi

    Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa

    Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu

    Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe

  • Perezida Kagame yashimye Macron wavugiye “amagambo y’ukuri” ku Rwibutso rwa Gisozi –

    Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we bagiranye n’itangazamakuru ku manywa yo kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Macron ari umuntu wiyemeje gukora impinduka, kandi ko urugendo yakoreye mu Rwanda rureba ahazaza “aho kuba ahahise”, kandi ko ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi yaba mu bijyanye na politiki, ubukungu ndetse n’umuco.

    Yavuze ko uyu munsi ari uwo kwita ku bihe by’ubu no ku hazaza, ariko harebwa ku mateka y’ahahise.

    Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

    Yagize ati “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu […] Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

    Perezida Kagame yavuze ko amagambo ya Macron ari ay’agaciro. Ati “ Amagambo ye yari afite agaciro kurusha gusaba imbabazi. Ni amagambo y’ukuri. Kuvuga ukuri, biragora, ariko urabikora kuko ari ukuri. Urabikora n’iyo byaba bigira icyo biguhombya cyangwa se bitishimiwe.”

    Yavuze ko Perezida Macron yateye iyo ntambwe yo kuvuga ukuri, ashima icyo gikorwa cy’ubutwari ntagereranywa kandi ko icyiza kurushaho gishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kugera kuri uru rwego, hari hakwiriye kubanza kugaragazwa ukuri kw’amateka, kandi ko aribyo byakozwe bikaba bigejeje kuri iyi ntambwe “ikomeye”.

    Ati “Nubwo hari amajwi yagiye avugira hejuru, Perezida Macron yemeye gutera iyi ntambwe. Ni igikorwa cy’ubutwari bukomeye. Byatanze umusaruro kuko byatumye habaho kumva ibintu kimwe mpande zombi.”

    “Byari bifite ishingiro kutabyihutisha. Abaturage bacu bari bakeneye umwanya wo kubiganiraho no kubifataho umwanzuro, buri ntambwe yatugezaga ku yindi kugeza kuri uyu mwanya. Ni‘iyi ni indi ntambwe kandi ikomeye.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu benshi mu Rwanda no mu Bufaransa, bakunze kubaza ibibazo umwaka ku wundi basaba umucyo ku mateka. Abo barimo abanyamateka, abanditsi, abanyamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.

    Bamwe muri bo ngo ni abaturage basanzwe, bagize uruhare mu kugira ngo igikorwa cyabaye uyu munsi kibe kigezweho.

    Ati “Ukuri kuromora. Iri ni ihame ubumwe n’ubwiyunge bw’u Rwanda bwubakiyeho.”

    Perezida Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo kugera ku kuri, cyabayeho binyuze mu rugendo rutoroshye rwamaze imyaka 27 ku buryo bamwe bakoze ibishoboka byose bashaka ko u Rwanda rutagira icyo rugeraho.

    Yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byiyemeje kubakira ku mubano ugirira akamaro ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza mu ngeri zose.

    Macron yavuze ko yumva neza akamaro k’uru ruzinduko rw’amateka rwa Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside, kandi ko ari intambwe igezweho ihera ku nzira ibihugu byombi byatangiye mu 2017.

    Yavuze ko mu 2018, we na mugenzi we bemeranyije kubaka umubano urenga imbogamizi z’amateka, hashyirwaho Komisiyo ya Duclert icukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1993 mu gushaka ukuri kw’amateka.

    Umusaruro w’ibyo iyo komisiyo yacukumbuye, ngo niwo watumye uyu munsi habaho uru rugendo.

    Macron yagarutse kuri Jenoside, avuga ko icy’ingenzi ari ukwemera uruhare rwa buri wese muri aya mateka, agaragaza ko uburemere bwa Jenoside budasabirwa imbabazi.

    Perezida Kagame yavuze ko gusasa inzobe hagati y’abantu bakavuga ukuri kw’ibibazo bafite ari wo musingi wo kubibonera ibisubizo.

    Yagize ati “Aho tugeze ni intambwe ndende ishobora guterwa mu gihe, nanone ikibazo uko gikomeye nk’icyacu, ntabwo ugeraho aho ukibonera igisubizo ku buryo biba 100% ko buri wese akibona nk’undi, ariko ibyo ntibibuza abantu gutera imbere.”

    “Dutera imbere cyane cyane dushingiye ku kuri kandi ukuri ni ko kwasohotse mu byaganiriwe no mu byagiye bivugwa. Uko kuri gufasha abantu kumva uburemere bw’ibibazo bafite no gutera imbere.”

    Uruzinduko rwa Macron ni urwa mateka kuko ruje nyuma ya raporo yakozwe bisabwe na Perezida Macron ubwe, ikagaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nibwo bwa mbere u Bufaransa bwari bwemeye uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwinangira kw’icyo gihugu nibyo byagiye bizambya kenshi umubano w’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize.

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron ubwo basohokaga mu Biro berekeje aho ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye

    Perezida Kagame yashimiye Macron wagiriye uru ruzinduko mu Rwanda, rwabaye intangiriro y’umubano ushingiye ku kuri n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yashimiye Macron kuba yahisemo gushyigikira ukuri n’ubwo atari benshi bakwishimira

    Perezida Kagame na Macron biyemeje gushyigikira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko igikomeye ari ukuba u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo mu mateka ashaririye y’u Rwanda, avuga ko Jenoside yabaye ari ndengakamere ku buryo kuyisabira imbabazi bidahagije

    Muri uru ruzinduko, hasinywe amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri zitandukanye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

    Mu masezerano yasinywe, harimo n’aho gutera inkunga ibikorwa bya Siporo mu Rwanda

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu baherekeje Macron mu Rwanda

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu baherekeje Macron mu Rwanda

    Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, akurikiye imbwirwaruhame z’abayobozi ku mpande zombi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Batatu mu mpunzi zavuye muri Congo basanganywe Covid-19 –

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.

    Abageze mu Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu, bahise bajyanwa gupimwa icyorezo cya Covid-19 nk’uko bigenda ku bandi bantu binjira mu gihugu baturutse hanze yacyo muri ibi bihe.

    Ibikorwa byo gupima izi mpunzi biri kubera ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu bipimo byari bimaze gufatwa mu masaha y’igitondo cyo kuri iyi tariki ya 27 Gicurasi, abantu batatu bari bamaze gusangwamo ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19, bagahita bafatwa n’inzego kugira ngo bajye kwitabwaho mu mavuriro yabugenewe.

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwiteguye kwakira izi mpunzi ziri kwinjira mu gihugu.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye neza gupima Covid-19 abari kuza mu Rwanda bavuye muri Congo.”

    Amakuru avuga ko abari gusangwa nta bwandu bafite, bari guhabwa uburenganzira bwo gukomeza kwerekeza mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ndetse bamwe bakaba bakomeje berekeza i Kigali.

    Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Aha ni ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi ari naho RBC iri gupimira impunzi z’Abanye-Congo ziri kwinjira mu Rwanda zihunga ingaruka z’Ikirunga cya Nyiragongo

  • Gatsibo: Umunyeshuri w’umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umuhungu –

    Ibi byabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Taba-Muhura ruherereye mu Karere ka Gatsibo ku wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2021.

    Umuyobozi w’Ikigo cyabereyeho aya mahano, Munyengabe Ernest, yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri babiri biganaga mu ishuri rimwe, nyuma ubwo basohokaga mu karuhuko ni bwo umwe yateye icyuma mugenzi we kimufata ku zuru arakomereka cyane.

    Yagize ati “Hari ejo Saa Yine ubwo abanyeshuri bari bari mu karuhuko, ni bwo umwana umwe yavanyemo icyuma mu ijipo yari yacyambariyeho agitera mugenzi we ku zuru tumujyana muri sale y’abarimu duhita tumujyana ku Kigo Nderabuzima, aho yanarayeyo kugira ngo bakomeze kumwitaho neza.”

    Yavuze ko bahise bafata uwo mwana w’umukobwa wateye icyuma mugenzi we bamubaza uko byagenze n’impamvu yamuteye icyuma, abanza kubabeshya ko icyuma yagikuye mu kimoteri ubwo uwo mwana yamwiyenzagaho.

    Munyengabe yakomeje avuga ko bakomeje kumuhatiriza bakamubaza impamvu nyayo akababera ibamba akanga kuvuga, akavuga ko ‘uwo mukobwa mugenzi we yari amaze iminsi amwiyenzaho’ nawe ahitamo kwihorera.

    Ati “Nyuma twabajije abandi bakobwa bigana banatahana batubwira ko hari umuhungu wigana nabo wari inshuti y’umwe aramureka ajya gutereta undi. Abo bakobwa ni bo bambwiye ngo tumuhane cyane kuko yabikoze abishaka.”

    Munyengabe yavuze ko bakimenya ayo makuru bahise bahamagara inzego zishinzwe umutekano ziramutwara kugira ngo zimubaze neza icyamuteye gukora ibyo bikorwa bigayitse, ndetse nibiba ngombwa abihanirwe kuko yujuje imyaka y’ubukure.

    Umunyeshuri w’umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umuhungu