Tag: featured

  • Perezida Kagame yashimye Macron wavugiye “amagambo y’ukuri” ku Rwibutso rwa Gisozi –

    Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we bagiranye n’itangazamakuru ku manywa yo kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Macron ari umuntu wiyemeje gukora impinduka, kandi ko urugendo yakoreye mu Rwanda rureba ahazaza “aho kuba ahahise”, kandi ko ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi yaba mu bijyanye na politiki, ubukungu ndetse n’umuco.

    Yavuze ko uyu munsi ari uwo kwita ku bihe by’ubu no ku hazaza, ariko harebwa ku mateka y’ahahise.

    Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

    Yagize ati “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu […] Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

    Perezida Kagame yavuze ko amagambo ya Macron ari ay’agaciro. Ati “ Amagambo ye yari afite agaciro kurusha gusaba imbabazi. Ni amagambo y’ukuri. Kuvuga ukuri, biragora, ariko urabikora kuko ari ukuri. Urabikora n’iyo byaba bigira icyo biguhombya cyangwa se bitishimiwe.”

    Yavuze ko Perezida Macron yateye iyo ntambwe yo kuvuga ukuri, ashima icyo gikorwa cy’ubutwari ntagereranywa kandi ko icyiza kurushaho gishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kugera kuri uru rwego, hari hakwiriye kubanza kugaragazwa ukuri kw’amateka, kandi ko aribyo byakozwe bikaba bigejeje kuri iyi ntambwe “ikomeye”.

    Ati “Nubwo hari amajwi yagiye avugira hejuru, Perezida Macron yemeye gutera iyi ntambwe. Ni igikorwa cy’ubutwari bukomeye. Byatanze umusaruro kuko byatumye habaho kumva ibintu kimwe mpande zombi.”

    “Byari bifite ishingiro kutabyihutisha. Abaturage bacu bari bakeneye umwanya wo kubiganiraho no kubifataho umwanzuro, buri ntambwe yatugezaga ku yindi kugeza kuri uyu mwanya. Ni‘iyi ni indi ntambwe kandi ikomeye.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu benshi mu Rwanda no mu Bufaransa, bakunze kubaza ibibazo umwaka ku wundi basaba umucyo ku mateka. Abo barimo abanyamateka, abanditsi, abanyamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.

    Bamwe muri bo ngo ni abaturage basanzwe, bagize uruhare mu kugira ngo igikorwa cyabaye uyu munsi kibe kigezweho.

    Ati “Ukuri kuromora. Iri ni ihame ubumwe n’ubwiyunge bw’u Rwanda bwubakiyeho.”

    Perezida Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo kugera ku kuri, cyabayeho binyuze mu rugendo rutoroshye rwamaze imyaka 27 ku buryo bamwe bakoze ibishoboka byose bashaka ko u Rwanda rutagira icyo rugeraho.

    Yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byiyemeje kubakira ku mubano ugirira akamaro ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza mu ngeri zose.

    Macron yavuze ko yumva neza akamaro k’uru ruzinduko rw’amateka rwa Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside, kandi ko ari intambwe igezweho ihera ku nzira ibihugu byombi byatangiye mu 2017.

    Yavuze ko mu 2018, we na mugenzi we bemeranyije kubaka umubano urenga imbogamizi z’amateka, hashyirwaho Komisiyo ya Duclert icukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1993 mu gushaka ukuri kw’amateka.

    Umusaruro w’ibyo iyo komisiyo yacukumbuye, ngo niwo watumye uyu munsi habaho uru rugendo.

    Macron yagarutse kuri Jenoside, avuga ko icy’ingenzi ari ukwemera uruhare rwa buri wese muri aya mateka, agaragaza ko uburemere bwa Jenoside budasabirwa imbabazi.

    Perezida Kagame yavuze ko gusasa inzobe hagati y’abantu bakavuga ukuri kw’ibibazo bafite ari wo musingi wo kubibonera ibisubizo.

    Yagize ati “Aho tugeze ni intambwe ndende ishobora guterwa mu gihe, nanone ikibazo uko gikomeye nk’icyacu, ntabwo ugeraho aho ukibonera igisubizo ku buryo biba 100% ko buri wese akibona nk’undi, ariko ibyo ntibibuza abantu gutera imbere.”

    “Dutera imbere cyane cyane dushingiye ku kuri kandi ukuri ni ko kwasohotse mu byaganiriwe no mu byagiye bivugwa. Uko kuri gufasha abantu kumva uburemere bw’ibibazo bafite no gutera imbere.”

    Uruzinduko rwa Macron ni urwa mateka kuko ruje nyuma ya raporo yakozwe bisabwe na Perezida Macron ubwe, ikagaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nibwo bwa mbere u Bufaransa bwari bwemeye uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwinangira kw’icyo gihugu nibyo byagiye bizambya kenshi umubano w’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize.

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron ubwo basohokaga mu Biro berekeje aho ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye

    Perezida Kagame yashimiye Macron wagiriye uru ruzinduko mu Rwanda, rwabaye intangiriro y’umubano ushingiye ku kuri n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yashimiye Macron kuba yahisemo gushyigikira ukuri n’ubwo atari benshi bakwishimira

    Perezida Kagame na Macron biyemeje gushyigikira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko igikomeye ari ukuba u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo mu mateka ashaririye y’u Rwanda, avuga ko Jenoside yabaye ari ndengakamere ku buryo kuyisabira imbabazi bidahagije

    Muri uru ruzinduko, hasinywe amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri zitandukanye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

    Mu masezerano yasinywe, harimo n’aho gutera inkunga ibikorwa bya Siporo mu Rwanda

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu baherekeje Macron mu Rwanda

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu baherekeje Macron mu Rwanda

    Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, akurikiye imbwirwaruhame z’abayobozi ku mpande zombi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Batatu mu mpunzi zavuye muri Congo basanganywe Covid-19 –

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.

    Abageze mu Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu, bahise bajyanwa gupimwa icyorezo cya Covid-19 nk’uko bigenda ku bandi bantu binjira mu gihugu baturutse hanze yacyo muri ibi bihe.

    Ibikorwa byo gupima izi mpunzi biri kubera ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu bipimo byari bimaze gufatwa mu masaha y’igitondo cyo kuri iyi tariki ya 27 Gicurasi, abantu batatu bari bamaze gusangwamo ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19, bagahita bafatwa n’inzego kugira ngo bajye kwitabwaho mu mavuriro yabugenewe.

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwiteguye kwakira izi mpunzi ziri kwinjira mu gihugu.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye neza gupima Covid-19 abari kuza mu Rwanda bavuye muri Congo.”

    Amakuru avuga ko abari gusangwa nta bwandu bafite, bari guhabwa uburenganzira bwo gukomeza kwerekeza mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ndetse bamwe bakaba bakomeje berekeza i Kigali.

    Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Aha ni ku kibuga cya College Inyemeramihigo i Gisenyi ari naho RBC iri gupimira impunzi z’Abanye-Congo ziri kwinjira mu Rwanda zihunga ingaruka z’Ikirunga cya Nyiragongo

  • Gatsibo: Umunyeshuri w’umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umuhungu –

    Ibi byabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Taba-Muhura ruherereye mu Karere ka Gatsibo ku wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2021.

    Umuyobozi w’Ikigo cyabereyeho aya mahano, Munyengabe Ernest, yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri babiri biganaga mu ishuri rimwe, nyuma ubwo basohokaga mu karuhuko ni bwo umwe yateye icyuma mugenzi we kimufata ku zuru arakomereka cyane.

    Yagize ati “Hari ejo Saa Yine ubwo abanyeshuri bari bari mu karuhuko, ni bwo umwana umwe yavanyemo icyuma mu ijipo yari yacyambariyeho agitera mugenzi we ku zuru tumujyana muri sale y’abarimu duhita tumujyana ku Kigo Nderabuzima, aho yanarayeyo kugira ngo bakomeze kumwitaho neza.”

    Yavuze ko bahise bafata uwo mwana w’umukobwa wateye icyuma mugenzi we bamubaza uko byagenze n’impamvu yamuteye icyuma, abanza kubabeshya ko icyuma yagikuye mu kimoteri ubwo uwo mwana yamwiyenzagaho.

    Munyengabe yakomeje avuga ko bakomeje kumuhatiriza bakamubaza impamvu nyayo akababera ibamba akanga kuvuga, akavuga ko ‘uwo mukobwa mugenzi we yari amaze iminsi amwiyenzaho’ nawe ahitamo kwihorera.

    Ati “Nyuma twabajije abandi bakobwa bigana banatahana batubwira ko hari umuhungu wigana nabo wari inshuti y’umwe aramureka ajya gutereta undi. Abo bakobwa ni bo bambwiye ngo tumuhane cyane kuko yabikoze abishaka.”

    Munyengabe yavuze ko bakimenya ayo makuru bahise bahamagara inzego zishinzwe umutekano ziramutwara kugira ngo zimubaze neza icyamuteye gukora ibyo bikorwa bigayitse, ndetse nibiba ngombwa abihanirwe kuko yujuje imyaka y’ubukure.

    Umunyeshuri w’umukobwa yateye mugenzi we icyuma bapfa umuhungu

  • Impunzi nyinshi ziri kwinjira mu Rwanda ziturutse i Goma (Amafoto) –

    Amakuru y’ibanze ari kuvuga ko izi mpunzi ziri kwakirirwa mu Ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo ritakirimo abanyeshuri.

    Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda nizo ziherekeje izo mpunzi ndetse imodoka ifite indangururamajwi iri kuzenguruka mu Mujyi wa Gisenyi imenyesha impunzi aho zerekeza.

    Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bikekwa ko rishobora kongera kubaho.

    Mu butumwa bwaciye kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi, Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, yatangaje ko abaturage bo mu Mujyi wa Goma bagomba kwimukira mu gace ka Sake, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho mu minsi iri imbere.

    Yongeyeho ko “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga gisanzwe kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Méthane, ibishobora kuba byateza impanuka zikomeye.

    Yongeyeho “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    “Twafashe icyemezo cyo kwimura abaturage bava mu duce twavuzwe haruguru bakerekeza mu Mujyi wa Sake. Iyimurwa rizakorwa mu mutuzo kandi nta guhutazwa hakoreshejwe uburyo bwo gutwara abantu buzatangwa n’ubuyobozi bw’Intara muri buri gace bireba.”

    Ikarita yerekana ibice byasabwe kwimuka

    Impunzi nyinshi ziturutse muri Congo ziri kwinjira mu Rwanda nyuma y’uko ziburiwe ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

    Izi mpunzi zatangiye kwinjira mu Rwanda ahanagana Saa mbiri z’igitondo

    Inzego z’umutekano ni zo zari ziyoboye izo mpunzi, bakabereka aho bajya

    Inzego z’umutekano zayoboye impunzi zinjiye mu Rwanda

    Impunzi zinjiye mu Rwanda zari zituye mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo

    Izi mpunzi zigiye kuba zicumbikiwe mu ishuri rya College de Gisenyi Inyemeramihigo

    Mu mpunzi zinjiye mu Rwanda harimo n’abaje mu modoka

    Ubwo izi mpunzi zageraga mu Rwanda, imihanda y’Umujyi wa Gisenyi yari yuzuyemo abantu benshi

  • Impunzi nyinshi ziri kwinjira mu Rwanda ziturutse i Goma –

    Amakuru y’ibanze ari kuvuga ko izi mpunzi ziri kwakirirwa mu Ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo ritakirimo abanyeshuri.

    Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda nizo ziherekeje izo mpunzi ndetse imodoka ifite indangururamajwi iri kuzenguruka mu Mujyi wa Gisenyi imenyesha impunzi aho zerekeza.

    Mu Rwanda hari hasanzwe impunzi 651 zahunze inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bikekwa ko rishobora kongera kubaho.

    Mu butumwa bwaciye kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RTNC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi, Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, yatangaje ko abaturage bo mu Mujyi wa Goma bagomba kwimukira mu gace ka Sake, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho mu minsi iri imbere.

    Yongeyeho ko “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga gisanzwe kiri hafi y’Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Méthane, ibishobora kuba byateza impanuka zikomeye.

    Yongeyeho “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    “Twafashe icyemezo cyo kwimura abaturage bava mu duce twavuzwe haruguru bakerekeza mu Mujyi wa Sake. Iyimurwa rizakorwa mu mutuzo kandi nta guhutazwa hakoreshejwe uburyo bwo gutwara abantu buzatangwa n’ubuyobozi bw’Intara muri buri gace bireba.”

    Inkuru irambuye ni mu kanya…

    Impunzi ziturutse mu Mujyi wa Goma ziri kwinjira mu Rwanda ari nyinshi

    Ikarita yerekana ibice byasabwe kwimuka

  • U Rwanda ruri gucanira Umujyi wa Goma wagizweho ingaruka na Nyiragongo –

    Uretse kuba abaturage baraje mu Rwanda bakakiranwa yombi, bagahabwa aho kuba, ibibatunga, ubuvuzi n’ubundi bufasha nkenerwa, ariko by’akarusho kuri ubu Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, niyo iri gufasha mu gucanira umuriro w’amashanyarazi, Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko u Rwanda na RDC bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi bifatanya muri byinshi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Ibihugu byombi binyuze mu murongo watanzwe n’abakuru babyo, Perezida Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi batanze umurongo w’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, natwe rero iyo ntero yabo niyo twikiriza. Rero dufatanya muri byinshi birimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amakuba bahuye nayo y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo hari abaturage baduhungiyeho turabakira, ubu dufite abarenga 600 twabahaye aho kuba bakomeje kwitabwaho.”

    Guverineri Habitegeko yavuze ko nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo habayeho ikibazo cy’ibura ry’umuriro mu bice byegereye Nyiragongo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma, bityo u Rwanda rubinyujije mu kigo cyarwo gitanga ingufu cya REG, rujya gufasha abatuye mu Mujyi wa Goma.

    Ati “Urumva bagize ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, muri wa mubano n’ubufatanye bwiza dusanzwe dufitanye turabafasha REG ubu niyo iri kubacanira ariko ntabwo ari ibyo gusa ibihugu byombi bifatanya muri byinshi ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amage barimo.”

    Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yavuze ko no muri Kivu y’Amajyepfo, baherutse kwibasirwa n’ibiza bituma umuhanda iva muri Uvira ijya Kamanyola irangirika bikomeye, u Rwanda rwemera gufasha abaturage ba Congo kuba bakoresha imihanda yarwo.

    Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent yavuze ko u Rwanda ruri gucanira Umujyi wa Goma rubinyujije ku muyoboro w’amashanyarazi uri muri aka gace ufite kilovolt 30.

    Ati “Koko nk’uko mwabyumvise turabacanira duciye ku muyoboro wa kilovolt 30 uri ku mupaka muto uzwi nka Petite barrière kugira ngo bacane mu bice binini bya Goma, kubera ko umuyoboro wabo wabahaga amashanyarazi wagize ikibazo kubera ikirunga cya Nyiragongo cyari cyarutse hanyuma kirawusenya, biba ngombwa ko tuba tubahaye amashanyarazi kugira ngo abafashe kuba batari mu kizima.”

    Laurent yavuze ko mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo ibihugu byombi bizagirana ibiganiro hakarebwa niba Congo yakwishyura uyu muriro cyangwa niba hari ubundi buryo byakumvikanwaho.

    Iruka rya Nyiragongo ryatumye ibice bimwe by’Umujyi wa Goma bibura umuriro

  • Perezida Macron yasuye urwibutso rwa Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside (Amafoto) –

    Macron ubwo yageraga mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro abonana Perezida Kagame ahita ajya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Akigera ku Gisozi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.

    Mbere yo gushyira indabo ku mva yabanje gutambagizwa Urwibutso n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yerekwa ibice birugize, anasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Macron abaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa usuye urwo rwibutso nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010. Icyo gihe yasabye imbabazi kubera ‘amakosa’ n’ubuhumyi’ bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe u Bufaransa nk’igihugu ntibwemeraga ko hari uruhare bwagize muri Jenoside.

    Inkuru irambuye mu kanya….

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

  • Perezida Kagame yakiriye Macron muri Village Urugwiro (Amafoto) –

    Ni rwo ruzinduko rwa mbere yagiriye mu Rwanda kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa ndetse ni n’urwa kabiri Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa agiriye mu Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

    Saa Tatu z’igitondo ni bwo Macron yari ageze ku Kacyiru muri Village Urugwiro, yakirwa na Perezida Kagame ndetse ahabwa icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda.

    Macron yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abadepite barimo Hervé Berville uvuka i Nyamirambo ariko akaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagarariye Ishyaka rya En Marche! rya Emmanuel Macron.

    Perezida Kagame ubwo yari ategereje Macron muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafitanye umubano mwiza kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Macron muri Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane

    Perezida Macron yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017

    Perezida Kagame asuhuza Sira Sylla, Umudepite wo mu Bufaransa ufite inkomoko muri Afurika uri mu bakunda kuvuganira u Rwanda cyane

    Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Macron yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu, Ingabo z’u Rwanda zikora akarasisi

  • Perezida Macron yanditse amateka: Yageze mu Rwanda (Amafoto) –

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta. Abandi bari kumwe ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe; Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.

    Ni uruzinduko rwari rumaze igihe kinini ruhanzwe amaso, ruciye inzira nshya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu byombi bitakunze gucana uwaka kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’abandi.

    Harimo kandi abayobozi mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari binahuriranye n’uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

    Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

    Uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byavuzwe ko azitabira uwo muhango gusa ntiyabonetse ahubwo yahagarariwe na Hervé Berville, umudepite wo mu Ishyaka rye En Marche!

    Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi hashyizwe hanze “Raporo Duclert” yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Raporo Duclert ni yo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Macron yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’indi yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.

    Ibihe by’ingenzi byaranze umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku ngoma ya Macron

    Yahuye bwa mbere na Perezida Kagame amaze iminsi 127 atowe

    Bwa mbere Kagame ahura na Macron, bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Nzeri 2017. Bari bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni yabaga ku nshuro ya 72.

    Hari hashize iminsi 127 Macron atorewe kuyobora u Bufaransa mu gihe Perezida Kagame we yari amaze iminsi 31 arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya Gatatu.

    Yashyizeho Komisiyo icukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

    Muri Mata 2019, Macron yashyizeho itsinda ry’abashakashatsi umunani n’abanyamateka, abaha inshingano zo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Iri tsinda ryari rifite inshingano zo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamuritswe ku wa 26 Mata 2021, byagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Ku ngoma ye, Kabuga yatawe muri yombi

    Ku wa 16 Gicurasi 2020, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 yihishahisha, hageze ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atabwa muri yombi.

    Uyu mugabo yafatiwe mu Gace ka Asnières-sur-Seine i Paris aho yabaga yarahinduye amazina.

    Yafashwe na Polisi y’u Bufaransa nyuma y’igikorwa gikomeye cyo kumushakisha cyajyanye no gusaka mu byerekezo bitandukanye.

    Perezida Kagame yongeye gutumirwa muri Élysée

    Hashize amezi umunani n’iminsi itanu abonanye bwa mbere na Macron, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Paris rw’iminsi ibiri, tariki ya 23 Gicurasi 2018, yakirwa muri Élysée na Macron. Ni uruzinduko rwasize amateka akomeye, kuko Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2010 ku bwa Sarkozy.

    Yagaruye Centre Culturel Francophone

    Mu 2014 ubwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warimo agatotsi, Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyarafunzwe ndetse kiranasenywa.

    Cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Magingo aya, kuva aho umubano w’ibihugu byombi ufatiye isura nshya, ibikorwa byacyo byongeye gusubukurwa ndetse hubakwa Centre Culturel Francophone izafungurwa kuri uyu wa Gatanu. Ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

    Yashyigikiye Kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF

    Emmanuel Macron ubwe muri Gicurasi 2018, yatangaje ko ashyigikiye Umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, waje no gutorerwa uwo mwanya mu mpera z’uwo mwaka agatangira imirimo mu 2019.

    Macron ubwo yururukaga muri Cotam Unité, indege itwara Perezida w’u Bufaransa

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Ambasaderi Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

  • Uko byifashe ku Gisozi aho Perezida Macron ategerejwe gukorera amateka (Amafoto) –

    Guhera saa Kumi n’ebyiri z’igitondo, ku Rwibutso rwa Gisozi hari abashinzwe umutekano benshi, uhereye ku muhanda wo ku Kinamba kugera ku Rwibutso.

    Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bayoboraga ibinyabiziga aho bigomba kunyura ndetse mu mihanda yindi yo muri “Quartier” zo ku Gisozi guhera saa Kumi n’imwe nabwo hagaragaraga abapolisi bacunze umutekano.

    Saa Tatu z’igitondo ku Rwibutso rwa Kigali, hari abantu benshi biganjemo abakuriye imiryango y’abarokotse Jenoside, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bayobozi.

    Byitezwe ko Perezida Macron aza gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi.

    Nyuma y’aho ahagana saa Tanu z’amanywa, ni bwo aza kugeza ijambo ku bahateraniye no ku Isi yose muri rusange. Byitezwe ko rishobora kuba rikubiyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka, Komisiyo Duclert yashyizweho na Macron ubwe kugira ngo icukumbure ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, yanzuye ko icyo gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda rwanditse amateka atazasibangana hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa

    Ahagana saa Tatu, abantu batandukanye binjiraga ku Rwibutso rwa Kigali ari benshi

    Abanyamakuru benshi mpuzamahanga bitabiriye uyu muhango

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Solina Nyirahabimana

    Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre (hagati) ari kumwe na Bishop Rucyahana John (iburyo) na Senateri André Twahirwa

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mu bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Amafoto: Niyonzima Moïse