Tag: featured

  • I Rubavu hoherejwe itsinda rigenzura ingaruka za Nyiragongo ku mwuka abantu bahumeka –

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 mu kiganiro Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) byagiranye n’itangazamakuru.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko iruka rya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021 ryagize n’ingaruka ku Rwanda.

    Ati “Ingaruka zo zirahari nyinshi ngira ngo nutazibona arazumva kubera ko ari ibimera, ari inyamaswa ndetse natwe abantu byatugizeho ingaruka zigaragarira Abanyarwanda, Abanye-Congo, murabona abantu bari kuva mu byabo iyo ni ingaruka ya mbere yo kuruka kwa Nyiragongo mu buryo butunguranye.”

    Yakomeje avuga ko uku kwakira abantu benshi bitunguranye bishobora kuba intandaro yo kwangiza ibidukikije bikaza byiyongera ku mwuka wandujwe na Nyiragongo ubwo yarukaga.

    Ati “Turi kwakira impunzi nyinshi z’Abanye-Congo ziza zigana iwacu nubwo turi igihugu gito ariko ntawirukana umuntu uje amusanga, izo ni ingaruka za mbere kubera ko n’aho bari bube bacumbikiwe baribuza gukenera guteka wenda batekeshe inkwi kuko ni ibintu bije bitunguranye, bakoreshe bya biti .”

    “Ikindi kandi n’umwuka duhumeka mu kirere ndatekereza ko muri Rubavu na hano i Kigali umwuka abantu bari guhumeka uratandukanye bitewe n’iriya myuka yatewe no kuruka kwa Nyiragongo.”

    I Rubavu hoherejwe itsinda rigenzura ubuziranenge bw’umwuka

    Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyohereje mu Karere ka Rubavu itsinda ry’abantu bazapima ubuziranenge bw’umwuka uri muri aka karere.

    Ati “Hari itsinda ry’abantu bageze mu Karere ka Rubavu ejo rya REMA riri gupima ibinyabutabire byose bigaragara muri uwo mwuka abantu bari guhumeka muri kiriya gice , batangiye gufata ibipimo bimwe na bimwe.”

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, nawe wari muri iki kiganiro yavuze ko amwe mu makuru bamaze kumenya kugeza ubu ari uko hari isambaza zo mu kiyaga cya Kivu zapfuye biturutse ku iruka rya Nyiragongo.

    Ati “Amakuru dufite dukesha itsinda ryacu ryagiye i Rubavu harimo n’umuntu uzi ibijyanye n’ubuzima bw’amafi ni uko hapfuye isambaza zitari nyinshi, ubundi bwoko bw’amafi aba hagati mu mazi ntabwo bwagize ikibazo kubera ko ibikoma by’ikirunga bitigeze bijya mu Kivu, niyo mahirwe twagize.”

    “Kugeza ubu baracyeka ko icyaba cyarishe ayo mafi ari ingaruka zatewe n’iyi mitingito yabaye cyangwa se hari indi myuka yabaye myinshi. Ni izo sambaza gusa kandi nazo ntabwo zabaye nyinshi, zagaragaye ku wa 25 Gicurasu 2021.”

    Amakuru y’ibanze amaze gutangwa n’iri tsinda avuga ko ntacyahindutse cyane mu bipimo by’ibinyabutabire bigize umwuka mwiza abantu bahumeka, uretse ingano y’umukungu yiyongereye biturutse ku mitingito imaze iminsi iba igasenya ibikorwa remezo n’ivumbi ryatumutse ubwo Nyiragongo yarukaga.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu 2001 cyongeye kuruka. Iruka ryacyo ryakurikiwe n’imitingito yasenye ibikorwa remezo bitandukanye mi mijyi ya Goma n’iya Rubavu ndetse Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi bahungira mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko hari isambaza zabonetse mu Kivu zapfuye biturutse ku iruka rya Nyiragongo

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko mu Karere ka Rubavu hoherejwe itsinda rizagenzura ingaruka z’iruka rya Nyiragongo ku mwuka abantu bahumeka

  • BK yahaye RBC inkunga y’ibikoresho bizifashishwa n’abaganga mu guhangana na COVID-19 –

    Ni ibikoresho byatangiwe kuri Rwanda Medical Supply ku Kacyiru aho abayobozi batandukanye bahuriye ibi bikoresho bitangwa.

    Hatangwa iyi nkunga, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman, yavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uko yitwaye muri ibi bihe bikomeye Isi irimo.

    Ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame uko yitwaye muri ibi bihe ndetse n’uko abanyarwanda bitaweho byatumye twifuza gutanga inkunga ya miliyoni 10 Frw muri RBC. Ni inkunga nto ariko twizera ko hari ingaruka nziza izagira ku baturage benshi.”

    Harerimana Pie uyobora Rwanda Medical Supply yashimiye BK ku bw’iyi nkunga yari ikenewe muri ibi bihe bitoroheye Isi yose.

    Ati “Turabyishimiye, ni kimwe mu bikorwa byo gufasha abaturage bacu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mu by’ukuri twishimiye kugira abantu badushyigikira muri ibi bihe. Turi gukorana na BK kandi ubu bufasha bwari bukenewe. Tuzakomeza gukorana nabo. Mu gihe tuzaba dukeneye amafaranga tuzabagana kuko tunejejwe no gukorana nabo”.

    Dr Gatare Swaibu ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi muri RBC, yavuze ko ibi bikoresho bizafasha abaganga kwirinda no gukomeza gukurikirana neza abarwayi.

    Ati “ Ibi ni ibikoresho bikoreshwa mu gihe abaganga bagiye hirya no hino mu gihugu. Yaba guhura n’abarwayi cyangwa kuvana aho bari bari tubajyana mu bitaro.”

    “Ni imyenda bambara iyo bagiye guhura n’abo barwayi cyangwa bagiye gusukura ahantu hari umurwayi wa COVID-19. Ni ibikoresho bizadufasha kwirinda. Iyi nkunga turayishimiye cyane kuko izadufasha mu kwirinda mu gihe turinda n’abaturage.

    Iyi nkunga ifite agaciro ka 10. 000. 000 Frw irimo imyenda 1.250 ifasha abaganga mu bikorwa byo guhangana na COVID-19.

    Nyuma yo gutangwa kw’ibi bikoresho hafashwe ifoto y’urwibutso

    Iyi nkunga ifite agaciro ka 10. 000. 000 Frw irimo imyenda 1.250 ifasha abaganga mu bikorwa byo guhangana na COVID-19

    Hatangwa iyi nkunga Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman, yavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uko bitwaye muri ibi bihe bikomeye Isi irimo

    Harerimana Pie uyobora Rwanda Medical Supply yashimiye BK ku bw’iyi nkunga yari ikenewe muri ibi bihe bitoroheye Isi yose

    Dr Gatare Swaibu ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi muri RBC, yavuze ko ibi bikoresho bizafasha abaganga kwirinda no gukomeza gukurikirana neza abarwayi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Ibyangombwa by’ubutaka bisaga miliyoni 1,7 byabuze bene byo bihera mu bubiko –

    Ingingo ya 20 y’itegeko nomero 43/2013, ryo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ivuga ko kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko.

    Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2010 aho kugeza magingo aya serivisi zijyanye na yo zikirimo ibibazo by’ingutu kubera intege nke mu nzego zibishinzwe nk’uko byashyizwe ahagaragara na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakemanze serivisi zo gutanga ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gusanga hari ibyangombwa byinshi bimaze igihe kirekire mu bubiko.

    Ni ibyangombwa by’ubutaka bingana na 1 709 319 bitahawe bene byo kuva gahunda yo kwandikisha ubutaka yatangira bibitse muri RLMUA mu gihe 347 byacapwe mu 2011 na 2012 bikibitse mu biro by’imirenge.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Espérance, yavuze ko ibyangombwa by’ubutaka bikibitswe ari ibitarabona benebyo.

    Ati “Dutangira kwandika ubutaka ibyangombwa byatangirwaga ku biro by’Utugari. Twatanga amatangazo ngo abaturage baze kubifata ariko hakaba abatinda turabisubirana twanga ko byangirika.”

    Kugeza ubu ngo nta gihe ntarengwa cyo gutanga ibi byangombwa by’ubutaka, iyo nyiracyo abonetse aragihabwa.

    RLMUA) cyatahuwemo icyuho mu bikorwa byo guhuza igenamigambi mu mikorehereze y’ubutaka nk’uko byari byaragenwe mu gishushanyo mbonera cyo mu 2010.

    Ibi byagiye bigira ingaruka zirimo ko hari ubutaka bukoreshwa ibinyuranye n’ibyagenewe cyane cyane mu turere duturanye n’Umujyi wa Kigali tugaragaramo umuvuko uri hejuru mu guturwamo.

    Harimo Kamonyi, Muhanga, Rulindo na Bugesera ahari inganda ziri mu baturage [Bugesera], guhindura ibyagenewe ubutaka bikaba byarakozwe bitemejwe n’Inama Njyanama zatwo.

    Mukamana yagize ati “Inama Njyana ni zo zifite ububasha bwo guhindura icyo ubutaka bugenewe gukorerwaho ariko hari ingamba ziri gushyirwa mu mategeko zizagabanya ibyo bibazo.

    Mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka rigenderwaho ari irya 2013, kuri ubu hari umushinga w’iririvugurura ugeze mu Nteko Ishinga Amategeko.

    “Muri uyu mushinga harimo ingingo zifata ingamba zikomeye, nta rwego na rumwe ruzongera guhindura icyo ubutaka bugenewe tutabigizemo uruhare rugaragara.”

    Amakosa mu mbibi z’ubutaka

    Ahandi harimo icyuho ni mu makuru ajyanye n’imbibi z’ubutaka aho mu mipimire yabwo hakozwe amakosa arenze ashobora kwihanganirwa, ni ukuvuga santimetero eshanu uvuye ku rubibi.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatahuye ingero z’ibyangombwa by’ubutaka bingana na 34 984 byasubijwe aho byagombaga gukosorerwa bifite amakosa arenze ayakwihanganirwa mu mbibi.

    Iby’aya makosa byo ngo byatewe n’uko nta bikoresho bihamye iki kigo cyari gifite gupima ubutaka bitangira gukorwa ariko ubu habonetse ibya kabuhariwe ari na byo bikoreshwa kugira ngo akosorwe.

    “Byari bizwi ko ayo makosa azabaho kuko ibikoresho twari dufite ntibyari bitomoye. Ahagaragaye amakosa harazwi, tugenda tuyakosora buhoro buhoro kuko ibikoresho dufite nta na santimetero n’imwe byibeshyaho.”

    Kugeza ubu hari ubutaka leta yimuyemo abaturage ku bw’inyungu rusange butanditse, ubwanditse ku batari banyirabwo; ubwa leta bwanditse ku bantu ku giti cyabo n’ubudafitiwe na mba amakuru yerekeye ba nyirabwo. Ubu bwo bungana na 1 551 826 bukaba budafite umuntu n’umwe bwanditseho.

    Kwandikisha ubutaka butigeze bwandikwa byagombaga kurangirana n’umwaka wa 2020; RLMUA ivuga ko hari abo yamenye ko batitabiriye kubera inzitizi zifitanye isano na Covid-19 [bari nko hanze y’igihugu]. Ubukangurambaga burakomeje kandi ngo uzajya aboneka akerekana ko ubutaka runaka ari ubwo azajya abwandikirwaho.

    Ibyangombwa by’ubutaka byinshi biracyari mu bubiko nyuma yaho bene byo batabonetse ngo babihabwe

  • Ecobank yashyiriyeho abakiliya bayo uburyo bwabafasha gutunga imodoka –

    N’ubwo bimeze gutya ariko, gutunga imodoka si ibintu byoroshye kuko igiciro cyayo hari ubwo kitigonderwa na buri wese, ibi akaba ariyo mpamvu Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Plc, yashyizeho uburyo bworohereza abakiliya bayo gutunga imodoka binyuze mu guhabwa inguzanyo ishobora kubafasha gutunga imodoka zabo bwite.

    Iyi nguzanyo ihabwa umukilya wa Ecobank uwo ariwe wese uyishaka, aho Ecobank imifasha gutunga imodoka nshyashya ndetse n’iyakoreshejwe.

    Abifuza kugura imodoka nshya, Ecobank ibaha inguzanyo y’ijana ku ijana by’igiciro cy’imodoka naho ku muntu ushaka imodoka yakoreshejwe, ahabwa inguzanyo ingana na 80% by’agaciro k’iyo modoka.

    Iyo ufashe inguzanyo y’imodoka nshya, ushobora kuyishyura mu gihe kitarenze imyaka itanu, mu gihe ufashe inguzanyo y’imodoka yakoreshejwe ayishyura mu gihe kitarenze imyaka ine.

    Uwamaze kubona iyi nguzanyo yishyura ku nyungu fatizo ingana na 15.5% buri mwaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Imenyeshabikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo gufasha abifuza gutunga imodoka z’inzozi zabo.

    Ati “Twashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo gufasha abantu bifuza gutunga imodoka z’inzozi zabo kuzigira impamo kandi badahenzwe.”

    Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Ikorera kandi muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ecobank Rwanda yashyizeho inguzanyo zizafasha abakiliya babo kubona inguzayo zo kugura imodoka

  • Diamond ahanganye n’abarimo Wizkid na Burna Boy muri BET Awards –

    Abahanzi bo muri Afurika bahataniye ibi bihembo mu 2021 barimo Burna Boy, Diamond Platnumz ndetse na Wizkid.

    Uko ari batatu bahuriye mu cyiciro n’abandi bahanzi bo ku migabane itandukanye cyiswe Best International Act. Iki cyiciro bahuriramo na Aya Nakamura na Youssoupha bo mu Bufaransa, Emicida wa Brésil ndetse na Headie One na Young T & Bugsey bo mu Bwongereza.

    Wizkid na Burna Boy basanzwe bafite buri umwe ibihembo bibiri bya BET mu gihe Diamond ntacyo aregukana.

    Ni ubwa gatatu Diamond yitabiriye ibi bihembo cyane ko yaherukaga kubishyirwamo mu 2014 na 2016 mu cyiciro cya Best International Acts Africa.

    Mu 2017 Rayvanny yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Tanzania wegukanye BET Award aho yahawe igihembo mu cyiciro cya “The BET Viewer’s Choice Best New International Act”.

    Yabaye umuhanzi wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba wegukanye igihembo cya BET nyuma ya Eddy Kenzo watwaye icya International Viewers Award mu 2015.

    Muri BET uyu mwaka umuraperi Megan Thee Stallion na DaBaby nibo bihariye mu gushyirwa mu byiciro byinshi aho buri umwe ari muri birindwi. Cardi B na Drake nibo baza ku mwanya wa kabiri aho buri wese ari mu byiciro bitanu.

    Ibihembo bya BET uyu mwaka bizatangwa ku wa 27 Kamena 2021 kuri BET, aho abantu bakingiwe aribo bemerewe kwinjira muri iki gikorwa .

    Reba abari guhatanira ibi bihembo uyu mwaka:

    https://www.bet.com/celebrities/news/2021/05/27/bet-awards-2021-nominations-megan-thee-stallion-dababy-lead.html

    Wizkid ahanganiye igihembo n’abahanzi barimo na Diamond

    Diamond ari mu bahanzi bari guhatana muri BET uyu mwaka

    Burna Boy ari mu bahanzi bakomeye muri iki gihe

  • Kajugujugu z’Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukwirakwiza inkingo za Covid-19 mu ntara z’igihugu –

    Akarere ka Huye ni kamwe mu twa mbere twakiriye izi nkingo, aho kajugujugu za RDF zahageze ahagana Saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu Gatanu. Byitezwe ko izi nkingo zitangira gukwirakwizwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima biri muri ako Karere ndetse n’ibiri mu Karere ka Gisagara.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru na Nyamagabe, mu gihe byitezwe ko uturere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi twakira inkingo mu modoka ziturutse mu Mujyi wa Kigali. Akarere ka Nyaruguru kakiriye inkingo 5 500 zazanywe na kajugujugu za RDF.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko aka Karere ka Rusizi kari bwakire inkingo 10 000, izingana na 5 000 ziri bujyanwe mu Bitaro bya Gihundwe izindi 5 000 zikaba ziri bujyanwe mu Bitaro bya Mibirizi.

    Byitezwe ko Akarere ka Nyamasheke nako gahabwa inkingo ziturutse mu Karere ka Rusizi, ndetse Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Bushenge, twavuganye yagiye kwakira izi nkingo, yavuze ko ku munsi w’ejo bazatangira gutanga inkingo 2490 bemerewe.

    Yagize ati “Twamaze kwakira inkingo [mu Karere ka Rusizi], ubu ziri kwerekeza ku bitaro bya Bushenge, turatangira kuzikwirakwira ku bigo nderabuzima, ejo turatangira gukingira.”

    Ibitaro bya Kibogora nabyo biherereye mu Karere ka Nyamasheke biri bwakire inkingo 3 010 kuri uyu munsi.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana…

    Ubwo inkingo zari zimaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda

    Inkingo za Covid-19 zatangiye gukwirakwizwa mu turere twose tw’u Rwanda

  • BRD yateye inkunga umuryango w’abanyeshuri barihiwe na Imbuto Foundation –

    Mu 2016 ni bwo bamwe mu bishyuriwe amashuri na Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jannette Kagame bishyize hamwe, bahuriza ku mugambi wo kwitura ineza bagiriwe nabo bishyurira ishuri abana bo mu miryango ikennye, banabafasha kubona ibikoresho byose nkenerwa mu myigire yabo.

    Ni igitekerezo cyishimiwe ndetse gishyigikirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, ariko icyorezo cya COVID-19 gituma bamwe bacika intege ntibakora nk’uko bisanzwe.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, yabwiye itangazamakuru ko icyo cyuho cyatumye bafata umwanzuro wo “gukomangira” BRD ngo barebe ko hari icyo yabafasha cyane ko nayo iharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Iyo tugiye kureba umufatanyabikorwa tubanza kureba urwego akoreramo, tukareba aho ibyo dukora byahurira nawe hanyuma tukamusanga tukamukomangira. Ni uko twagiye kureba BRD.”

    “Kugira ngo tugere kuri BRD ni ikibazo twari dufite mu kwishyurira abana, aho abafatanyabikorwa benshi bagiye bahagarara kubera ingaruka za COVID-19.”

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, ari yo mpamvu bumvise ubusabe bwa EGR.

    Ati “Mwaratuganye mutugezaho ibikorwa byanyu cyane cyane ibijyanye no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye mu kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho by’ishuri ndetse no kubagira inama za buri munsi mu bujyanye n’amasomo.”

    “Ibyo rero twasanze mu by’ukuri bijyana n’umurongo wacu nka BRD. Ni Banki Itsura Amajyambere; mu gutsura amajyambere rero harimo ibice bitandukanye birimo kurema umuryango Nyarwanda ushoboye mu guteza imbere igihugu. Ibyo byose ntibyagerwaho rero hatarimo uburezi.”

    Kugeza ubu Umuryango Edified Generation Rwanda ufite abanyeshuri 300 hirya no hino mu gihugu, wishyurira ishuri ukanabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu myigire yabo.

    Uretse BRD yabateye inkunga none, basanzwe bafite abandi bafatanyabikorwa barimo BK Group Plc, I&M bank, BDF, LUCKY BETS, RCA, RDB, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, REB, Kepler, Umujyi wa Kigali, Ambasade y’u Budage mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Save the Children.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, amaze kwakira sheki bahawe na BRD

    Rurangwa Wilson asinya kuri sheki ya Miliyoni 4,7 Frw yahawe EGR nk’inkunga

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, bikaba bihura n’umurongo EGR ikoreramo

    Nyuma yo guhabwa inkunga, hafashwe ifoto abayobozi ba EGR bari kumwe na Rurangwa Wilson wo muri BRD

  • RSSB yatangije umwaka wa mituweli, igaragaza amavugurura yakoze mu kunoza serivisi –

    Gutangiza uwo mwaka byabereye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y’uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

    Ati “Uyu munsi twahisemo gutangiriza iki gikorwa hano muri Gisagara kuko babaye intangarugero. Si ubwa mbere kand si n’ubwa kabiri baza ku isonga kandi mwumvise ko hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umwaka utaha utaranatangira. Twahisemo kuza hano kugira ngo basangize abandi ibanga bakoresha.”

    Yakomeje avuga ko RSSS yakoze amavugurura mu rwo kunoza serivise iha abanyamuryango ba mituweli n’Abanyarwanda muri rusange.

    Icya mbere ni uko umunyamuryango wa mituweli ashobora kwivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza igihe yamaze kwishyura 75% by’umusanzu agomba gutanga, ariko ukwezi kwa Ukuboza kukarangira yaramaze gutanga 25% asigaye kugira ngo akomeza kwivuza nta nkomyi.

    Ati “Ibyo ni byiza kuko hari igihe ubushobozi butabonekera rimwe.”

    Icya kabiri cyahindutse ni uko umunyamuryango wishyuye mituweli 100% cyangwa uwishyuye 75% mbere y’ukwezi kwa Ukuboza ahita atangira kwivuza adategereje ko iminsi 30 ishira.

    Yavuze ko iri vugurura ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka ushize kandi ryatumye abitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza biyongera.

    Ati “Icyagaragaye ndetse ni uko uyu mwaka ubwitabire bwa mituweli abishyuye 100% bagera kuri 86% wabariramo abishyuye 75% by’umusanzu bagombaga gutanga bikagera kuri 88%, birusha umwaka wabanje tutarakora amavugurura aho byari 79%.”

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko bakoresha uburyo bw’amatsinda n’ibimina mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu agenda yishyura amafaranga make buri kwezi.

    Ibi ngo biborohereza kwishyura bitandukanye na mbere aho bategerezaga itariki ya nyuma kwishyurira rimwe bikabagora, bikabasaba ko bagurisha amatungo cyanga isambu.

    Bamurange Julienne watanze ubuhamya yavuze ko mbere atarasobanukirwa ibyiza byo gutanga mituweli, yarwaje umwana igihe kirekire biba ngombwa ko agurisha inzu kugira ngo abashe kumuvuza.

    Kuri ubu ari mu bantu bitabira kuyitanga kare kugira ngo atazongera guhura n’ingorane mu kwivuza cyangwa mu kuvuza abe.

    Ati “Ubu namenye ibyiza bya mituweli kuko nsigaye nyitanga mu ba mbere, nta mwana wanjye ushobora kurembera mu rugo.”

    Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa w’umwaka wa 2021/22.

    Umudugudu warangije mbere ni uwa Nyamagana wo mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza, naho uwa kabiri ni uwa Nkunamo wo mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Féleci, yavuze ko bamaze kubaka uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega.

    Ati “Kuva mu 2017 twatangiye gufata ibihembo by’umurenge naho mu 2019 no mu 2020 Akarere karaduhembye kuko twabaga twaje ku isonga. Abaturage banjye barasobanutse barabyumva ku buryo gutanga mituweli bitakiri umuhigo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y’umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo.

    Ati “Abaturage ba Gisagara bamaze gusobanuka. Mbere twari dufite ibibazo na nyuma ya jenoside twakomeje kugira ibibazo ariko uyu munsi mu gihugu hose ndizera ko ntawe uturusha imyumvire myiza no gukunda igihugu no gukunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by’umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kare.

    Ati “Ubuyobozi bwa hano ndabushimira ko buzi kugira gahunda, noneho ibyo umuyobozi mukuru yumva akabimanura bikagera no ku muyobozi wegereye umuturage, bakabyumva nk’uko na we abyumva, mbese bikaba uruhererekane rw’ibitekerezo n’imyumvire.”

    Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by’ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

    Muri icyo gikorwa hahembwe umudugudu wa Nyamagana n’uwa Nkunamo buri umwe uhabwa inka y’ishimwe kuko yarangije kwishyura ku kigero cya 100% umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22.

    Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk’ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu 2020/21.

    Kuri ubu mu Karere ka Gisagara umwaka wa mituweli wa 2021/22 utangiye abaturage bamaze kwitabira kuwutanga ku kigero cya 53%.

    Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk’ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu mwaka ushize

    Itangishaka Marie Claire yavuze ko batanga mituweli binyuze mu matsinda bikaborohera kuko batanga amafaranga make buri kwezi

    Minisitiri Nyirarukundo yashimiye imidugudu ibiri yo mu Karere ka Gisagara yarangje kwishyura mbere y’iyindi mituweli y’umwaka wa 2021/22

    RSSB yatangije umwaka wa mituweli wa 2021/22 igaragariza abaturage amavugurura yakoze hagamijwe kunoza serivise ibaha

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda za Leta

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ahemba umudugudu warangije kwishyura mituweli y’umwaka wa 2021/22 mbere y’indi

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y’umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Félecien, yahembewe kuba yarubatse uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega

    [email protected]


  • Ibanga Abanyarwanda bagendana! Ubuhamya bw’ibyo Dr Chisela Chileshe yiboneye mu Rwanda –

    Mu myaka 27 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka igihugu cyari cyarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyirwaho gahunda zo kwishakamo ibisubizo zigamije gufasha kongera kubaka igihugu gifitiwe icyizere n’amahanga.

    Nk’igihugu cyari kimaze kubamo Jenoside, Guverinoma yihutiye gushaka uburyo bwakoreshwa ngo nibura abagize uruhare muri ayo mahano, haba mu kuyategura cyangwa kuyashyira mu bikorwa bagezwe imbere y’ubutabera. Hifashishijwe uburyo bwari busanzwe buzwi mu muco Nyarwanda aribwo Inkiko Gacaca.

    Ni ibanga rishobera amahanga; uburyo Abanyarwanda bongeye kunga ubumwe ndetse n’uyu munsi abavuye iyo kure bakagera mu Rwagasabo batungurwa n’uburyo Abanyarwanda bunze ubumwe.

    Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia [Zambia Correctional Service, ZCS], Dr Chisela Chileshe ni umugabo wo guhamya intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere by’umwihariko urwego rushinzwe gufunga no kugorora abagaragayeho imyitwarire itari myiza nyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

    Dr Chisela Chileshe wagiriye uruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki 25-30 Mata 2021, yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE agaruka ku bufatanye bw’ibihugu byombi binyuze mu rwego ahagarariye, amasomo yajyanye iwabo muri Zambia n’ibyo amahanga yakwigira ku Rwanda.

    Muri uru ruzinduko; Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na mugenzi we wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu kwita ku mfungwa n’abagororwa, hagamijwe no guharanira ko abajyanwa kugororwa bahindurwamo abantu bazima bashobora gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu nyuma yo gufungurwa.

    Dr Chileshe yanasuye gereza zitandukanye zo mu Rwanda, areba imikorere n’uburyo abazifungiyemo bitabwaho, bakagororwa. Uyu muyobozi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

    Amasomo akomeye yavanye i Kigali

    Mbere y’Ubukoloni muri Afurika, ibihugu byo kuri uyu mugabane byari bifite uburyo bwo gutanga ubutabera. Nko mu gihugu, Abanyarwanda bakosheje bahanwaga hashingiwe ku buremere bw’ikosa cyangwa icyaha bakoze. Hari abihanangirizwaga, abatamazwaga biciye mu buvanganzo nk’indirimbo n’ibindi, hari n’abacibwaga amande.

    Mu Rwanda kandi igihano cy’urupfu cyahabwaga umuntu wishe cyangwa wagambaniye igihugu. Umwami yashoboraga no gutanga ibindi bihano birimo kunyaga umutunzi bitewe n’ibyaha bikomeye yakoze.

    Ibihugu byinshi byo muri Afurika by’umwihariko ibyakolonijwe n’u Bwongereza, u Bufaransa, u Bubiligi , u Budage n’ibindi, byashyiriweho amagereza ndetse n’uburyo bw’ibihano burahinduka, uwakoze ikosa [byaje kwitwa icyaha] akajyanwa ahantu agacumbikirwayo igihe runaka adafite bumwe mu burenganzira nk’ubw’abandi bantu.

    Amabwiriza ngenderwaho y’ibanze y’Umuryango w’Abibumbye avuguruye arebana no gufata neza imfungwa n’abagororwa (yitiriwe Nelson Mandela), agaragaza imirongo fatizo ngenderwaho mu miyoborere myiza y’amagereza harimo no gukurikirana niba uburenganzira bw’imfungwa bwubahirizwa uko bikwiye.

    Dr Chileshe yavuze ko akubiyemo ibintu byose birebana n’imiyoborere y’amagereza, akagaragaza n’ibipimo ngenderwaho by’ibanze byemeranyijweho mu gufata neza imfungwa n’abagororwa, byaba mu gihe cy’ifungwa ry’agateganyo cyangwa nyuma yo gukatirwa igifungo.

    Ati “Byose bikorwa neza! Hari aho kuba heza, aho barara n’imyambaro ibaranga? Yego barabifite, hari ibyo kurya byiza? Yego barabifite, hari amazi meza, isuku n’isukura birahari? Yego barabifite, bahabwa ubutabera, bakajya mu nkiko bakunganirwa n’abanyamategeko? Yego birakorwa.”

    Yakomeje agira ati “Bafite imodoka zibatwara iyo bibaye ngombwa? Yego barabifite, ubuvuzi? Yego barabufite. U Rwanda ruri kwihuta mu iterambere rijyanye no kwita ku mfungwa n’abagororwa, kandi rugakurikiza amategeko yitiriwe Mandela kandi ni ko byagakwiye kugenda n’ahandi.”

    Dr Chileshe avuga ko mu rugendo yakoreye muri Gereza ya Rubavu n’iya Rwamagana yabonye ibigaragaza uburyo ikiremwamuntu gikwiye kuba gifatwa kuko n’ubwo baba bafunzwe ariko umunsi umwe baba bazasohoka kuko n’abakatiwe gufungwa burundu baba bafite amahirwe yo kuzafungurwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

    Yagize ati “Impinduka twabonye mu kugorora no kwigisha abafunze, ziratangaje cyane. Gereza twasuye zerekanye uburyo ikiremwamuntu cyakabaye gifatwa, muri Zambia intego yacu ni uko duharanira ko dufunga abanyabyaha ariko tukabaha ubumenyi ku buryo mu gihe bazaba bafunguwe bazabashe kugaragaza impinduka mu muryango, kandi nabo biteze imbere banateze imbere igihugu cyabo binyuze mu bumenyi baba baraherewe muri gereza.”

    Yakomeje agira ati “Ikintu cy’ingenzi nabonye hano mu Rwanda, ni uko abafunzwe ubwabo bafite ubushobozi bwo kwiyubakira ibikorwa remezo, ushobora kubibona ubwo twajyaga i Rubavu n’i Rwamagana twahasanze ibikorwa remezo byinshi byubatswe n’aba bafungwa n’abagororwa ndetse n’inyubako babamo zimwe nibo bazubatse.”

    Dr Chileshe avuga kandi ko yasanze uburyo abafunzwe mu Rwanda bigishwa imyuga ndetse barangiza bagahabwa impamyabumenyi zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Imyuga, ari ikintu gikomeye kuko izi mpamyabumenyi bazifashisha bageze hanze bakabasha kwiteza imbere cyangwa gushaka imirimo.

    Ati “By’umwihariko muri Gereza ya Rubavu twasanze bafite uburyo budasanzwe bwo gutunganya Biogaz hakoreshejwe imyanda n’ibisigazwa by’abantu. Bakoramo gaz igakoreshwa mu guteka, kurinda iyangirika ry’ikirere kandi imyanda iba yasigaye igakoreshwa mu buhinzi bw’imboga, bityo abafunzwe bakarya ibyo bihingiye.”

    Yakomeje agira ati “Ni ibintu byiza bifasha mu kugabanya amafaranga Guverinoma yakoreshaga mu kubagurira ibyo kurya, ikindi twabonye ni isuku iba mu magereza yo mu Rwanda. Ibyo ni byo ntekereza ko ibijyanye no kugorora bitanga umusaruro mwiza.”

    Dr Chileshe avuga ko icyo asaba Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ari ukongera umubare w’abacungagereza mu guharanira ko uru rwego rukomeza gutanga umusaruro mwiza ku buryo ba bandi bataha bavuye kugororwa, bakomeza kugera mu muryango barahindutse.

    Ati “Icyo nsaba wenda kuri bagenzi banjye, abaturage muri rusange baba aba hano mu Rwanda cyangwa ab’iwacu muri Zambia, ni ukwemera ko serivisi zo kugorora zitangirwa mu magereza ari ukuri. Abantu dusohora bagahinduka abahoze bafunze, baba baragorowe kandi barahindutse ariko birashoboka ko umwe muri bo ashobora kugera hanze mu muryango akongera agakosa, ibyo nibibaho ntazitirirwe abandi bahindutse bose ngo bitume duca intege abacungagereza.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi nasaba ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame ni ugufasha bagenzi bacu kongera umubare w’abacungagereza kuko ibipimo mpuzamahanga ku bafungwa biteganya ko umucungagereza umwe aba agomba gucunga abafungwa bane. Ariko turabizi ko tudafite ubushobozi nibura twagakwiye kugira umwe kuri batandatu.”

    Ubutumwa ku Banyarwanda!

    Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe n’itsinda bari kumwe basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.

    Dr Chisela Chileshe n’itsinda bari kumwe basobanuriwe impamvu nyamukuru yatumye FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda n’uko yaje guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse akabasha no gusobanurirwa amateka yishimiye cyane gusura iyi ngoro.

    Ati “Twanabonye aho umugambi w’iterambere wavuye nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika abashakaga kurimbura ibiremwamuntu bagenzi babo muri iki gihugu.”

    Yakomeje agira ati “Twanabonye ko gukunda igihugu bishoboka gusa iyo abantu babiharaniye bakamenya amateka y’ibyabaye mu gihugu cyabo kuva mu myaka ya 1950 kugeza by’umwihariko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.”

    Dr Chileshe yavuze ko icyo yumva yakora ari ugushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda bakibonera ndetse bagasobanurirwa amateka igihugu cyanyuzemo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Gukunda igihugu bituma igihugu gitera imbere, [Banyarwanda] mukunde igihugu cyanyu, ntimuzakigambanire n’ubwo nta gihugu gishobora kuba neza uko ubyifuza ariko dukomeza kugenda duhindura ibitagenda neza kandi turi kubona iterambere ryihuse muri iki gihugu cyanyu cy’u Rwanda.”

    Dr Chileshe uvuga ko yaherukaga mu Rwanda mu myaka yashize ubwo yagarukaga yatunguwe n’iterambere igihugu kigezeho nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo.

    Dr Chisela yerekwa ifoto y’ingabo za FPR Inkotanyi ubwo zari zimaze guhagarika Jenoside

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na Dr Chisela Chileshe uyobora ZCS baherutse gusinyana amasezerano

    Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe, yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abayobozi mu by’umutekano

  • Nyagatare: Umuvunyi Mukuru yakirijwe ibibazo by’abangirijwe n’iyubakwa ry’umuhanda –

    Ibi bibazo yabigejejweho n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu bukangurambaga ari kuhagirira kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 28 Gicurasi 2021. Buri kubera mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuli na Rwimiyaga bukaba bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa hakirwa ibibazo by’abaturage.

    Mu bibazo byagejwe ku Muvunyi Mukuru harimo ibyabonewe ibisubizo ako kanya, ibyahawe umurongo naho ibindi bihabwa itsinda ririmo inzego z’ibanze kugira ngo zibicukumbure zizahe raporo Urwego rw’Umuvunyi.

    Abakora umuhanda Nyagatare- Rukomo bashyizwe mu majwi n’abaturage ku kubima ingurane ku mitungo yabo babariwe mu myaka itatu ishize abandi babashinja kubasenyera inzu biciye mu guturitsa intambi.

    Bisarikwa Emmanuel uri mu baturanye na kompanyi ikora umuhanda Nyagatare- Rukomo, yavuze ko inzu ye imaze gusenyuka inshuro eshatu kubera guturitsa intambi.

    Ati “ Aba bakora umuhanda Nyagatare- Rukomo batuye ruguru y’iwanjye iyo baturikije intambi inzu yanjye irasaduka, imaze gusaduka inshuro eshatu nkayisana ikongera igasaduka, kuva 2019 narabivuze kugera ku Karere ntibagira icyo bamfasha uyu munsi rero nizeye ko Umuvunyi Mukuru hari icyo amfasha.”

    Mukankubana Jeovani we yavuze ko abaturitsa urutambi basenye inzu ye mu 2019 bamubwira ko bazayubaka cyangwa bakanamuha amabati ariko ngo ntibyakozwe ari nayo mpamvu yahisemo kubarega.

    Ati “ Nabibwiye inzego z’ibanze ntizagira icyo zimfasha yewe twanabibwiye abaturutse ku Karere nabo batubwira ko bazabikurikirana none hashize imyaka ibiri, inzu ndimo irenda kungwira kandi baracyaturitsa intambi ku buryo twe twifuza ko batwimura tukahava.”

    Icyenda bishyuwe nyuma yo gufashwa n’Umuvunyi Mukuru

    Abaturage icyenda bari bamaze imyaka irenga ibiri babariwe ibikorwa byabo ariko batarishyurwa batumwe konte zabo kugira ngo bashyikirizwe amafaranga yabo nyuma y’aho babwiriye Umuvunyi Mukuru ikibazo cyabo.

    Ntabakujije Verediyana ufite imyaka 57, yavuze ko hashize imyaka ibiri acumbitse nyuma y’aho abakora umuhanda basenyeye inzu ye ntibamuhe ingurane y’ibye byari byangiritse.

    Ati “ Bari bambariye 2 300 000 Frw ariko ntibayampa rero mbibwiye ubuyobozi burakurikirana none bagiye guhita bayampa, ni ukuri nishimiye ko banyishyurije nkaba ngiye kuva mu icumbi narimazemo imyaka irenga ibiri.”

    Ndorayabo Sarah ufite imyaka 76 we yavuze ko inzu ye yaridutse ubwo batsindagiraga umuhanda, kuva icyo gihe ngo yatakambiye inzego z’ibanze ngo zimufashe kwishyuza ntibyakunda kugeza ubwo ikibazo cyabo bakigejeje ku Muvunyi Mukuru akabishyuriza.

    Ati “ Bari bambariye 1 300 000 Frw, sinahingaga nari ntunzwe n’abaturanyi banjye, hari hashize igihe kinini ariko Imana ishimwe kuba mfashijwe gukemurirwa ikibazo.”

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ibibazo byinshi babonye babiboneye ibisubizo birimo iby’abaturage basabaga ingurane, icyenda bakaba bahise bishyurwa, yavuze ko ikibazo kikirimo kuri ubu ari inzu ziri gusenyuka nyuma, agasaba ko abo bantu nabo babarirwa nk’abandi byaba ari ukwishyurwa bakabishyura byaba ari ukubasanira bigakorwa.

    Ku kijyanye n’ikibazo cy’intambi, Umuvunyi Mukuru yasabye ubuyobozi bw’Umurenge kumvikanisha abaturage na rwiyemezamirimo ku cyo agomba kubishyura.

    Ati “ Twasabye ko ubuyobozi bwajya mu kibazo bakareba uwo rwiyemezamirimo n’abaturage bakabumvikanisha, twashyizeho itsinda ririmo abayobozi bo ku Karere n’abo ku Murenge ubwo rero tuzakurikirana turebe ko cyakemutse mu gihe twemeranyijweho.”

    Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane buri gukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu Karere ka Nyagatare buri gukorwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho abagana ibigo nderabuzima bahawe ibikoresho birimo imitaka n’imipira yo kwambara biriho ubutumwa bwo kurwanya ruswa.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yakiriye ibibazo by’abaturage, bimwe arabikemura ibindi atanga umurungo bigomba kunyuzwamo kugira ngo bikemuke

    Abaturage bafite ibibazo bitandukanye bahawe umwanya wo kubibaza kugira ngo Umuvunyi Mukuru afashe inzego bireba kubikemura

    Mu bibazo Umuvunyi Mukuru yabajijwe hari higanjemo ibijyanye n’inzu z’abaturage zasenywe n’iyubakwa ry’umuhanda Nyagatare-Rukomo

    Muri ubu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, Umuvunyi Mukuru agenda yakira ibibazo bitandukanye by’abaturage