Tag: featured

  • RSSB yatangije umwaka wa mituweli, igaragaza amavugurura yakoze mu kunoza serivisi –

    Gutangiza uwo mwaka byabereye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y’uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

    Ati “Uyu munsi twahisemo gutangiriza iki gikorwa hano muri Gisagara kuko babaye intangarugero. Si ubwa mbere kand si n’ubwa kabiri baza ku isonga kandi mwumvise ko hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umwaka utaha utaranatangira. Twahisemo kuza hano kugira ngo basangize abandi ibanga bakoresha.”

    Yakomeje avuga ko RSSS yakoze amavugurura mu rwo kunoza serivise iha abanyamuryango ba mituweli n’Abanyarwanda muri rusange.

    Icya mbere ni uko umunyamuryango wa mituweli ashobora kwivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza igihe yamaze kwishyura 75% by’umusanzu agomba gutanga, ariko ukwezi kwa Ukuboza kukarangira yaramaze gutanga 25% asigaye kugira ngo akomeza kwivuza nta nkomyi.

    Ati “Ibyo ni byiza kuko hari igihe ubushobozi butabonekera rimwe.”

    Icya kabiri cyahindutse ni uko umunyamuryango wishyuye mituweli 100% cyangwa uwishyuye 75% mbere y’ukwezi kwa Ukuboza ahita atangira kwivuza adategereje ko iminsi 30 ishira.

    Yavuze ko iri vugurura ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka ushize kandi ryatumye abitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza biyongera.

    Ati “Icyagaragaye ndetse ni uko uyu mwaka ubwitabire bwa mituweli abishyuye 100% bagera kuri 86% wabariramo abishyuye 75% by’umusanzu bagombaga gutanga bikagera kuri 88%, birusha umwaka wabanje tutarakora amavugurura aho byari 79%.”

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko bakoresha uburyo bw’amatsinda n’ibimina mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu agenda yishyura amafaranga make buri kwezi.

    Ibi ngo biborohereza kwishyura bitandukanye na mbere aho bategerezaga itariki ya nyuma kwishyurira rimwe bikabagora, bikabasaba ko bagurisha amatungo cyanga isambu.

    Bamurange Julienne watanze ubuhamya yavuze ko mbere atarasobanukirwa ibyiza byo gutanga mituweli, yarwaje umwana igihe kirekire biba ngombwa ko agurisha inzu kugira ngo abashe kumuvuza.

    Kuri ubu ari mu bantu bitabira kuyitanga kare kugira ngo atazongera guhura n’ingorane mu kwivuza cyangwa mu kuvuza abe.

    Ati “Ubu namenye ibyiza bya mituweli kuko nsigaye nyitanga mu ba mbere, nta mwana wanjye ushobora kurembera mu rugo.”

    Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa w’umwaka wa 2021/22.

    Umudugudu warangije mbere ni uwa Nyamagana wo mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza, naho uwa kabiri ni uwa Nkunamo wo mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Féleci, yavuze ko bamaze kubaka uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega.

    Ati “Kuva mu 2017 twatangiye gufata ibihembo by’umurenge naho mu 2019 no mu 2020 Akarere karaduhembye kuko twabaga twaje ku isonga. Abaturage banjye barasobanutse barabyumva ku buryo gutanga mituweli bitakiri umuhigo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y’umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo.

    Ati “Abaturage ba Gisagara bamaze gusobanuka. Mbere twari dufite ibibazo na nyuma ya jenoside twakomeje kugira ibibazo ariko uyu munsi mu gihugu hose ndizera ko ntawe uturusha imyumvire myiza no gukunda igihugu no gukunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by’umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kare.

    Ati “Ubuyobozi bwa hano ndabushimira ko buzi kugira gahunda, noneho ibyo umuyobozi mukuru yumva akabimanura bikagera no ku muyobozi wegereye umuturage, bakabyumva nk’uko na we abyumva, mbese bikaba uruhererekane rw’ibitekerezo n’imyumvire.”

    Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by’ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

    Muri icyo gikorwa hahembwe umudugudu wa Nyamagana n’uwa Nkunamo buri umwe uhabwa inka y’ishimwe kuko yarangije kwishyura ku kigero cya 100% umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22.

    Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk’ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu 2020/21.

    Kuri ubu mu Karere ka Gisagara umwaka wa mituweli wa 2021/22 utangiye abaturage bamaze kwitabira kuwutanga ku kigero cya 53%.

    Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk’ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu mwaka ushize

    Itangishaka Marie Claire yavuze ko batanga mituweli binyuze mu matsinda bikaborohera kuko batanga amafaranga make buri kwezi

    Minisitiri Nyirarukundo yashimiye imidugudu ibiri yo mu Karere ka Gisagara yarangje kwishyura mbere y’iyindi mituweli y’umwaka wa 2021/22

    RSSB yatangije umwaka wa mituweli wa 2021/22 igaragariza abaturage amavugurura yakoze hagamijwe kunoza serivise ibaha

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda za Leta

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ahemba umudugudu warangije kwishyura mituweli y’umwaka wa 2021/22 mbere y’indi

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y’umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Félecien, yahembewe kuba yarubatse uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega

    [email protected]


  • Ibanga Abanyarwanda bagendana! Ubuhamya bw’ibyo Dr Chisela Chileshe yiboneye mu Rwanda –

    Mu myaka 27 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka igihugu cyari cyarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyirwaho gahunda zo kwishakamo ibisubizo zigamije gufasha kongera kubaka igihugu gifitiwe icyizere n’amahanga.

    Nk’igihugu cyari kimaze kubamo Jenoside, Guverinoma yihutiye gushaka uburyo bwakoreshwa ngo nibura abagize uruhare muri ayo mahano, haba mu kuyategura cyangwa kuyashyira mu bikorwa bagezwe imbere y’ubutabera. Hifashishijwe uburyo bwari busanzwe buzwi mu muco Nyarwanda aribwo Inkiko Gacaca.

    Ni ibanga rishobera amahanga; uburyo Abanyarwanda bongeye kunga ubumwe ndetse n’uyu munsi abavuye iyo kure bakagera mu Rwagasabo batungurwa n’uburyo Abanyarwanda bunze ubumwe.

    Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia [Zambia Correctional Service, ZCS], Dr Chisela Chileshe ni umugabo wo guhamya intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere by’umwihariko urwego rushinzwe gufunga no kugorora abagaragayeho imyitwarire itari myiza nyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

    Dr Chisela Chileshe wagiriye uruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki 25-30 Mata 2021, yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE agaruka ku bufatanye bw’ibihugu byombi binyuze mu rwego ahagarariye, amasomo yajyanye iwabo muri Zambia n’ibyo amahanga yakwigira ku Rwanda.

    Muri uru ruzinduko; Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na mugenzi we wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu kwita ku mfungwa n’abagororwa, hagamijwe no guharanira ko abajyanwa kugororwa bahindurwamo abantu bazima bashobora gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu nyuma yo gufungurwa.

    Dr Chileshe yanasuye gereza zitandukanye zo mu Rwanda, areba imikorere n’uburyo abazifungiyemo bitabwaho, bakagororwa. Uyu muyobozi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

    Amasomo akomeye yavanye i Kigali

    Mbere y’Ubukoloni muri Afurika, ibihugu byo kuri uyu mugabane byari bifite uburyo bwo gutanga ubutabera. Nko mu gihugu, Abanyarwanda bakosheje bahanwaga hashingiwe ku buremere bw’ikosa cyangwa icyaha bakoze. Hari abihanangirizwaga, abatamazwaga biciye mu buvanganzo nk’indirimbo n’ibindi, hari n’abacibwaga amande.

    Mu Rwanda kandi igihano cy’urupfu cyahabwaga umuntu wishe cyangwa wagambaniye igihugu. Umwami yashoboraga no gutanga ibindi bihano birimo kunyaga umutunzi bitewe n’ibyaha bikomeye yakoze.

    Ibihugu byinshi byo muri Afurika by’umwihariko ibyakolonijwe n’u Bwongereza, u Bufaransa, u Bubiligi , u Budage n’ibindi, byashyiriweho amagereza ndetse n’uburyo bw’ibihano burahinduka, uwakoze ikosa [byaje kwitwa icyaha] akajyanwa ahantu agacumbikirwayo igihe runaka adafite bumwe mu burenganzira nk’ubw’abandi bantu.

    Amabwiriza ngenderwaho y’ibanze y’Umuryango w’Abibumbye avuguruye arebana no gufata neza imfungwa n’abagororwa (yitiriwe Nelson Mandela), agaragaza imirongo fatizo ngenderwaho mu miyoborere myiza y’amagereza harimo no gukurikirana niba uburenganzira bw’imfungwa bwubahirizwa uko bikwiye.

    Dr Chileshe yavuze ko akubiyemo ibintu byose birebana n’imiyoborere y’amagereza, akagaragaza n’ibipimo ngenderwaho by’ibanze byemeranyijweho mu gufata neza imfungwa n’abagororwa, byaba mu gihe cy’ifungwa ry’agateganyo cyangwa nyuma yo gukatirwa igifungo.

    Ati “Byose bikorwa neza! Hari aho kuba heza, aho barara n’imyambaro ibaranga? Yego barabifite, hari ibyo kurya byiza? Yego barabifite, hari amazi meza, isuku n’isukura birahari? Yego barabifite, bahabwa ubutabera, bakajya mu nkiko bakunganirwa n’abanyamategeko? Yego birakorwa.”

    Yakomeje agira ati “Bafite imodoka zibatwara iyo bibaye ngombwa? Yego barabifite, ubuvuzi? Yego barabufite. U Rwanda ruri kwihuta mu iterambere rijyanye no kwita ku mfungwa n’abagororwa, kandi rugakurikiza amategeko yitiriwe Mandela kandi ni ko byagakwiye kugenda n’ahandi.”

    Dr Chileshe avuga ko mu rugendo yakoreye muri Gereza ya Rubavu n’iya Rwamagana yabonye ibigaragaza uburyo ikiremwamuntu gikwiye kuba gifatwa kuko n’ubwo baba bafunzwe ariko umunsi umwe baba bazasohoka kuko n’abakatiwe gufungwa burundu baba bafite amahirwe yo kuzafungurwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

    Yagize ati “Impinduka twabonye mu kugorora no kwigisha abafunze, ziratangaje cyane. Gereza twasuye zerekanye uburyo ikiremwamuntu cyakabaye gifatwa, muri Zambia intego yacu ni uko duharanira ko dufunga abanyabyaha ariko tukabaha ubumenyi ku buryo mu gihe bazaba bafunguwe bazabashe kugaragaza impinduka mu muryango, kandi nabo biteze imbere banateze imbere igihugu cyabo binyuze mu bumenyi baba baraherewe muri gereza.”

    Yakomeje agira ati “Ikintu cy’ingenzi nabonye hano mu Rwanda, ni uko abafunzwe ubwabo bafite ubushobozi bwo kwiyubakira ibikorwa remezo, ushobora kubibona ubwo twajyaga i Rubavu n’i Rwamagana twahasanze ibikorwa remezo byinshi byubatswe n’aba bafungwa n’abagororwa ndetse n’inyubako babamo zimwe nibo bazubatse.”

    Dr Chileshe avuga kandi ko yasanze uburyo abafunzwe mu Rwanda bigishwa imyuga ndetse barangiza bagahabwa impamyabumenyi zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Imyuga, ari ikintu gikomeye kuko izi mpamyabumenyi bazifashisha bageze hanze bakabasha kwiteza imbere cyangwa gushaka imirimo.

    Ati “By’umwihariko muri Gereza ya Rubavu twasanze bafite uburyo budasanzwe bwo gutunganya Biogaz hakoreshejwe imyanda n’ibisigazwa by’abantu. Bakoramo gaz igakoreshwa mu guteka, kurinda iyangirika ry’ikirere kandi imyanda iba yasigaye igakoreshwa mu buhinzi bw’imboga, bityo abafunzwe bakarya ibyo bihingiye.”

    Yakomeje agira ati “Ni ibintu byiza bifasha mu kugabanya amafaranga Guverinoma yakoreshaga mu kubagurira ibyo kurya, ikindi twabonye ni isuku iba mu magereza yo mu Rwanda. Ibyo ni byo ntekereza ko ibijyanye no kugorora bitanga umusaruro mwiza.”

    Dr Chileshe avuga ko icyo asaba Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ari ukongera umubare w’abacungagereza mu guharanira ko uru rwego rukomeza gutanga umusaruro mwiza ku buryo ba bandi bataha bavuye kugororwa, bakomeza kugera mu muryango barahindutse.

    Ati “Icyo nsaba wenda kuri bagenzi banjye, abaturage muri rusange baba aba hano mu Rwanda cyangwa ab’iwacu muri Zambia, ni ukwemera ko serivisi zo kugorora zitangirwa mu magereza ari ukuri. Abantu dusohora bagahinduka abahoze bafunze, baba baragorowe kandi barahindutse ariko birashoboka ko umwe muri bo ashobora kugera hanze mu muryango akongera agakosa, ibyo nibibaho ntazitirirwe abandi bahindutse bose ngo bitume duca intege abacungagereza.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi nasaba ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame ni ugufasha bagenzi bacu kongera umubare w’abacungagereza kuko ibipimo mpuzamahanga ku bafungwa biteganya ko umucungagereza umwe aba agomba gucunga abafungwa bane. Ariko turabizi ko tudafite ubushobozi nibura twagakwiye kugira umwe kuri batandatu.”

    Ubutumwa ku Banyarwanda!

    Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe n’itsinda bari kumwe basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.

    Dr Chisela Chileshe n’itsinda bari kumwe basobanuriwe impamvu nyamukuru yatumye FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda n’uko yaje guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse akabasha no gusobanurirwa amateka yishimiye cyane gusura iyi ngoro.

    Ati “Twanabonye aho umugambi w’iterambere wavuye nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika abashakaga kurimbura ibiremwamuntu bagenzi babo muri iki gihugu.”

    Yakomeje agira ati “Twanabonye ko gukunda igihugu bishoboka gusa iyo abantu babiharaniye bakamenya amateka y’ibyabaye mu gihugu cyabo kuva mu myaka ya 1950 kugeza by’umwihariko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.”

    Dr Chileshe yavuze ko icyo yumva yakora ari ugushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda bakibonera ndetse bagasobanurirwa amateka igihugu cyanyuzemo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Gukunda igihugu bituma igihugu gitera imbere, [Banyarwanda] mukunde igihugu cyanyu, ntimuzakigambanire n’ubwo nta gihugu gishobora kuba neza uko ubyifuza ariko dukomeza kugenda duhindura ibitagenda neza kandi turi kubona iterambere ryihuse muri iki gihugu cyanyu cy’u Rwanda.”

    Dr Chileshe uvuga ko yaherukaga mu Rwanda mu myaka yashize ubwo yagarukaga yatunguwe n’iterambere igihugu kigezeho nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo.

    Dr Chisela yerekwa ifoto y’ingabo za FPR Inkotanyi ubwo zari zimaze guhagarika Jenoside

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na Dr Chisela Chileshe uyobora ZCS baherutse gusinyana amasezerano

    Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe, yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abayobozi mu by’umutekano

  • Nyagatare: Umuvunyi Mukuru yakirijwe ibibazo by’abangirijwe n’iyubakwa ry’umuhanda –

    Ibi bibazo yabigejejweho n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu bukangurambaga ari kuhagirira kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 28 Gicurasi 2021. Buri kubera mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuli na Rwimiyaga bukaba bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa hakirwa ibibazo by’abaturage.

    Mu bibazo byagejwe ku Muvunyi Mukuru harimo ibyabonewe ibisubizo ako kanya, ibyahawe umurongo naho ibindi bihabwa itsinda ririmo inzego z’ibanze kugira ngo zibicukumbure zizahe raporo Urwego rw’Umuvunyi.

    Abakora umuhanda Nyagatare- Rukomo bashyizwe mu majwi n’abaturage ku kubima ingurane ku mitungo yabo babariwe mu myaka itatu ishize abandi babashinja kubasenyera inzu biciye mu guturitsa intambi.

    Bisarikwa Emmanuel uri mu baturanye na kompanyi ikora umuhanda Nyagatare- Rukomo, yavuze ko inzu ye imaze gusenyuka inshuro eshatu kubera guturitsa intambi.

    Ati “ Aba bakora umuhanda Nyagatare- Rukomo batuye ruguru y’iwanjye iyo baturikije intambi inzu yanjye irasaduka, imaze gusaduka inshuro eshatu nkayisana ikongera igasaduka, kuva 2019 narabivuze kugera ku Karere ntibagira icyo bamfasha uyu munsi rero nizeye ko Umuvunyi Mukuru hari icyo amfasha.”

    Mukankubana Jeovani we yavuze ko abaturitsa urutambi basenye inzu ye mu 2019 bamubwira ko bazayubaka cyangwa bakanamuha amabati ariko ngo ntibyakozwe ari nayo mpamvu yahisemo kubarega.

    Ati “ Nabibwiye inzego z’ibanze ntizagira icyo zimfasha yewe twanabibwiye abaturutse ku Karere nabo batubwira ko bazabikurikirana none hashize imyaka ibiri, inzu ndimo irenda kungwira kandi baracyaturitsa intambi ku buryo twe twifuza ko batwimura tukahava.”

    Icyenda bishyuwe nyuma yo gufashwa n’Umuvunyi Mukuru

    Abaturage icyenda bari bamaze imyaka irenga ibiri babariwe ibikorwa byabo ariko batarishyurwa batumwe konte zabo kugira ngo bashyikirizwe amafaranga yabo nyuma y’aho babwiriye Umuvunyi Mukuru ikibazo cyabo.

    Ntabakujije Verediyana ufite imyaka 57, yavuze ko hashize imyaka ibiri acumbitse nyuma y’aho abakora umuhanda basenyeye inzu ye ntibamuhe ingurane y’ibye byari byangiritse.

    Ati “ Bari bambariye 2 300 000 Frw ariko ntibayampa rero mbibwiye ubuyobozi burakurikirana none bagiye guhita bayampa, ni ukuri nishimiye ko banyishyurije nkaba ngiye kuva mu icumbi narimazemo imyaka irenga ibiri.”

    Ndorayabo Sarah ufite imyaka 76 we yavuze ko inzu ye yaridutse ubwo batsindagiraga umuhanda, kuva icyo gihe ngo yatakambiye inzego z’ibanze ngo zimufashe kwishyuza ntibyakunda kugeza ubwo ikibazo cyabo bakigejeje ku Muvunyi Mukuru akabishyuriza.

    Ati “ Bari bambariye 1 300 000 Frw, sinahingaga nari ntunzwe n’abaturanyi banjye, hari hashize igihe kinini ariko Imana ishimwe kuba mfashijwe gukemurirwa ikibazo.”

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ibibazo byinshi babonye babiboneye ibisubizo birimo iby’abaturage basabaga ingurane, icyenda bakaba bahise bishyurwa, yavuze ko ikibazo kikirimo kuri ubu ari inzu ziri gusenyuka nyuma, agasaba ko abo bantu nabo babarirwa nk’abandi byaba ari ukwishyurwa bakabishyura byaba ari ukubasanira bigakorwa.

    Ku kijyanye n’ikibazo cy’intambi, Umuvunyi Mukuru yasabye ubuyobozi bw’Umurenge kumvikanisha abaturage na rwiyemezamirimo ku cyo agomba kubishyura.

    Ati “ Twasabye ko ubuyobozi bwajya mu kibazo bakareba uwo rwiyemezamirimo n’abaturage bakabumvikanisha, twashyizeho itsinda ririmo abayobozi bo ku Karere n’abo ku Murenge ubwo rero tuzakurikirana turebe ko cyakemutse mu gihe twemeranyijweho.”

    Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane buri gukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu Karere ka Nyagatare buri gukorwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho abagana ibigo nderabuzima bahawe ibikoresho birimo imitaka n’imipira yo kwambara biriho ubutumwa bwo kurwanya ruswa.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yakiriye ibibazo by’abaturage, bimwe arabikemura ibindi atanga umurungo bigomba kunyuzwamo kugira ngo bikemuke

    Abaturage bafite ibibazo bitandukanye bahawe umwanya wo kubibaza kugira ngo Umuvunyi Mukuru afashe inzego bireba kubikemura

    Mu bibazo Umuvunyi Mukuru yabajijwe hari higanjemo ibijyanye n’inzu z’abaturage zasenywe n’iyubakwa ry’umuhanda Nyagatare-Rukomo

    Muri ubu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, Umuvunyi Mukuru agenda yakira ibibazo bitandukanye by’abaturage

  • Rwamagana: Imiryango 22 y’abarokotse Jenoside yashyikirijwe inzu yubakiwe –

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro.

    Umubare munini w’abubakiwe ni abatari bafite aho kuba, bamwe bari basanzwe bafite ibibanza akaba ari na byo byakoreshejwe mu kububakiramo inzu.

    Mu nzu zatashywe 20 zubatswe uhereye hasi naho izindi ebyiri ziravugururwa. Buri nzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni zirindwi n’icumi z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho birimo ikigega gifata amazi, intebe zo mu nzu, ibiryamirwa n’ibindi bitandukanye.

    Bamwe mu bashyikirijwe inzu bashimiye Leta ku gikorwa cyiza yabakoreye cyo kubaha inzu bavuga ko bari babayeho nabi bacumbikisha abandi babaye mu nzu zibavira ku buryo bari bafite ubwoba ko zizabagwaho.

    Kampirwa Helène w’imyaka 75 yavuze ko inzu yahawe yayakiriye neza ngo kuko yabaga mu nzu iva cyane. Ati “Imvura yagwaga ikanyagira, nabaza bakambwira ngo bazanyubakira nkabiheba, ejobundi baje baratubwira ngo tugiye kububakira ndishima cyane.”

    Yavuze ko akurikije inzu yabagamo yamuteraga ipfunwe ariko ngo ubu yashimira abamwubakiye inzu nziza y’amasaziro bakamukura mu nzu yendaga kumugwira.

    Twagiramariya Collette w’imyaka 71 yavuze ko inzu yabagamo mbere iyo imvura yagwaga igahita abaturanyi be bazaga kureba niba itamugwiriye bitewe n’uburyo yari ishaje cyane ashimira ubuyobozi bwayimukuyemo bukamwubakira inshya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko izi nzu zubatswe ku bufatanye n’Ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu batishoboye, asaba abazihawe kuzifata neza.

    Ati “ Turabasaba gufata neza izi nzu kandi bakaba ikitegererezo aho batuye bagakomeza kubana neza na bagenzi babo nk’uko bisanzwe.”

    Uyu muyobozi yavuze ko muri aka Karere hakiri urutonde rw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batarubakirwa ariko abizeza ko n’abandi benshi bazagenda bagerwaho uko leta ibonye ubushobozi.

    Inzu zashyikirijwe abarokotse Jenoside zifite ibikoresho birimo n’ibigega bifata amazi y’imvura

    Ubwo izi nzu zafungurwaga ku mugaragaro

    Abahawe inzu bavuze ko bari babayeho mu buzima butari bwiza bashimira Leta yabibutse ikabubakira

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye abashyikirijwe inzu kuzifata neza

  • Imishinga ikomeye yitezweho kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga –

    Iki cyorezo cyerekanye intege nke Guverinoma z’ibihugu zagize mu kubaka ishoramari rikenewe kugira ngo uru rwego rw’ubuvuzi ruhore rwiteguye gutanga ibisubizo bikenewe mu bihe by’icyorezo karundura nka Covid-19.

    Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro cyateguwe n’umuryango Tony Blair Institute for Global Change, ku wa 1 Mata 2021, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko kubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima ari cyo gikwiriye gushyirwa imbere kurusha ibindi.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ibihugu byo kuri uyu mugabane byumve ko ishoramari rya mbere rikwiriye gushorwa mu buvuzi, hubakwa ubwirinzi buhambaye bw’ibyorezo bishobora kwibasira Isi.

    Ati “Ibihugu bya Afurika bifite ibibihangayikishije kurusha ibindi, ni byiza ariko buri gihugu cyakabaye cyumva ko gukoresha ubushobozi bwacyo mu buzima bikenewe cyane kurusha. Iyo abaturage bafite ubuzima bwiza, niho n’ibindi byose by’ingenzi byubakira.”

    Yakomeje agira ati “Biratangaje uburyo tudashaka gushora mu kwitegura guhangana n’ibyorezo ariko tugatanga byinshi mu guhangana nabyo byaje. Yego kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo birahenze ariko guhangana n’icyorezo cyaje byo bihenze kurushaho. Kuki tutashyira hamwe ubu, tugakoresha amafaranga menshi ariko tugakumira ko hari ibindi byorezo byazaza. Afurika ikwiriye gutekereza kuri ibi.”

    Mbere y’uko iki cyorezo cyaduka ariko hari ibihugu byari byarakemuye ikibazo cy’urwego rw’ubuvuzi n’ubwo nabyo Covid-19, yabyeretse ko hari byinshi bigikeneye gukorwa.

    Nko mu Buhinde, igihugu gifite ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, ‘Medical Tourism’, aho gisarura akayabo mu barwayi bava mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda bajya kwivuzayo bitewe na serivisi z’ubuvuzi zateye imbere baba bagiye gushakayo.

    Nibura iki gihugu mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, cyinjije ari hagati ya miliyari 5-6$ aturutse muri serivisi z’ubuvuzi giha abanyamahanga.

    Nka Afurika, ikoresha amafaranga menshi yohereza abarwayi mu mahanga. Bibarwa ko nibura ku mwaka uyu mugabane usohora miliyari 6 z’amadolari ya Amerika mu kujya kwivuriza mu mahanga mu bihugu nk’u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uretse u Buhinde hari n’ibindi bihugu byiyemeje gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z’ubuvuzi kugira ngo bijye byakira abanyamahanga benshi baza kubyivurizamo, bityo bisarure akayabo. Muri ibi bihugu harimo Malaysia, Thailand na Singapore.

    Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu bisarura akayabo biturutse mu barwayi boherezwamo baturutse mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika n’u Rwanda muri rusange.

    U Rwanda muri gahunda yo gukemura iki kibazo

    Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw’ibitaro hagurwa imashini kabuhariwe mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b’inzobere.

    Ubwo yari mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, yagaragaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kubaka urwego rw’ubuvuzi kugira ngo rwongere umubare w’abantu bashobora kuva mu mahanga baje kurushakiramo serivisi z’ubuvuzi ibizwi nka ‘Medical Tourism’.

    Icyo gihe yagize ati “Turi kureba uko twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu kugabanya umubare w’abantu bajya mu mahanga gushaka serivisi z’ubuvuzi. Turashaka gufasha abatari Abanyarwanda gusa ahubwo n’abantu baturutse mu Karere.”

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bitangaza ko uyu mwaka uzajya kurangira bishobora gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n’ahandi.

    Ibi bitaro kandi bisanzwe bitanga serivisi yo kubaga abarwaye umutima.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Kalimba Edgar, yabwiye IGIHE ko kugeza uyu munsi byakira abarwayi babarirwa hagati ya 500 – 1000 ku munsi, bikaba bifite n’ibitanda bigera ku 160 byakira abivuza bacumbitse.

    Ati “Hari gahunda ya Leta ihari yo gukora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, hano muri Faisal twiyemeje rero kuziba icyuho cy’ibura ry’ubuvuzi bw’indwara zikenera kubagwa kw’amagufa n’inyama, hamwe no kubisimbuza ibizima (mu gihe bibaye ngombwa).”

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko muri iyi myaka mike iri imbere tuba dufite serivisi zose z’ingenzi mu gihugu ku buryo umuntu avurwa hari ikoranabuhanga ryose rikenewe kugira ngo ahabwe ubuvuzi yifuza. Ubundi dufite gahunda y’imyaka itanu yo kuzaba twamaze kugira abaganga bahagije, ibikoresho bihagije ndetse n’ibikorwa remezo. Ibyo byose hari gahunda isobanutse yo kuba twabigeho.”

    Ibi bitaro byitiriwe umwami Faisal kandi birimo guteganya kuzajya bisimbuza umutima, urwagashya, umwijima ndetse no gukomeza kuvura indwara zo mu nda n’izijyanye n’imisemburo yo mu mubiri.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivuga ko bimaze amezi atandatu bihawe abahanga mu by’ubuvuzi bagera ku icyenda, barimo kuvura indwara zikomeye hamwe no gutoza abandi kugera ku rwego bariho.

    Mu kwezi gutaha, ibi bitaro birakira n’abandi baganga bazaba baje kuvura indwara z’umutima ku bana, abifuza iyo serivisi bakaba bagomba kujya gusaba gahunda.

    Mu kwezi gushize kwa Mata, Banki Itsura Amajyambere n’Ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo (TDB) yahaye ibitaro bya Faisal inguzanyo ya miliyari 14Frw.

    Dr Kalimba avuga ko aya mafaranga agenewe gukomeza kubaka igice kizajya kivurirwamo abarwayi bivuza bataha, ahagenewe guhugurira abaganga, ndetse n’ibice bikorerwamo amahugurwa n’ubushakashatsi.

    Mu kubaka urwego rw’ubuvuzi hashorwa imari muri uru rwego, mu Rwanda kuri ubu hari kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) ndetse no muri Nzeri 2019 hafunguwe Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA.

    Muri Gashyantare 2020, mu Rwanda hafunguwe Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa (radiotherapy).

    Ibijyanye no kuyungurura amaraso yo mu mpyiko, uretse mu bitaro bya Faisal, hari ahandi hari Dialyse nka Kigali Dialysis Center – Africa Healthcare Network, ikorera Rubavu, Gihundwe na Kigali, hari kandi n’Ibitaro bya Kanombe, CHUK na CHUB byose bitanga izo serivisi.

    Muri uyu mujyo wo kugira urwego rw’ubuvuzi rukomeye kandi Ivuriro rya Legacy Clinic iherutse gutangaza ko igiye gukora ishoramari rya miliyoni 10 $ mu kwagura ibikorwa na serivisi ritanga ku buryo byaba ibitaro biganwa n’abanyamahanga benshi.

    Ku yindi mishinga yo mu rwego rw’ubuzima itegerejwe, muri iyi nama hatangiwemo urugero rw’uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rukora inkingo hifashishijwe ubuhanga bwa mRNA nk’ubwifashishijwe mu gukora urukingo rwa Phizer/BionTech rukingira Covid-19.

    Havuzwe kandi uruganda rw’imiti ruri kubakwa na Sosiyete yo muri Maroc aho ubu rugeze kuri 80% n’urundi ruhuriweho n’u Rwanda na Bangladesh ruri mu mishinga.

    U Rwanda kandi rufitanye amasezerano n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (IRCAD), cyane ku buvuzi bwa kanseri zifata urwungano ngogozi ziri mu zibasiye benshi ku Isi.

    Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Imirimo yo kucyubaka yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.

    Nikimara gutangira imirimo cyitezweho kuzaziba icyuho kigaragara ku Mugabane wa Afurika mu buvuzi bwa kanseri, yaba mu rwego rw’ubushakashatsi ndetse no mu rwego rwo guhugura abahanga mu kuvura kanseri.

    IRCAD Africa Center yitezweho gufasha mu guhangana n’iki kibazo binyuze mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru azatangira gutangirwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

    Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n’Abanyarwanda mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi mu bya kanseri binyuze mu ikoranabuhanga, aho batoranywa muri Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).

    Guverinoma itakaza akayabo mu kwishyurira abajya kwivuza mu mahanga

    Ubusanzwe abantu bava mu Rwanda bajya gushaka ubuvuzi mu mahanga ku mpamvu zitandukanye; hari abajyayo ku bw’uko serivisi bagiye gushaka zidatangirwa imbere mu gihugu, hari n’abajyayo ku bw’uko bafite amafaranga ariko atari uko izo serivisi baziburiye mu gihugu.

    Hari kandi abajyayo ku bwo kutagira amakuru aho usanga bajya gushaka serivisi zitangirwa mu gihugu ariko bo batabizi, hari n’abajyayo ku bw’imyumvire, ugasanga batizeye serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu gihugu cyabo.

    Abajya kwivuriza mu mahanga ku mpamvu z’uko indwara baba barwaye zisaba kubaga umutima, indwara z’impyiko, indwara zijyanye na Cancer [izo ku rwego u Rwanda rutarabasha kuvura] n’izindi zitandukanye.

    Dr Kalima yavuze ko nibura u Rwanda ku mwaka rwishyurira abantu bari hagati ya 30-40 cyangwa bakarenga kandi usanga gusimbuza impyiko bitwara nibura hagati ya miliyoni 25 – 30 Frw (kuri buri muntu).

    Ibi kandi byiyongeraho andi mafaranga akoreshwa mu ngendo, amacumbi ndetse n’ibishobora gutunga umuntu mu gihe cy’ukwezi cyangwa abiri ashobora kumara mu Buhinde cyangwa ahandi yaba yagiye kwivuriza.

    Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko nibura mu mwaka, ikoresha abarirwa hagati ya miliyoni 800 Frw na miliyari 1 Frw mu kwishyurira abanyarwanda bajya kwivuza indwara zirimo impyiko. Abo ni abishyurirwa na Leta ariko hari abandi benshi baba bafite amikoro biyishyurira cyangwa bakishyurirwa n’abagiraneza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yabwiye IGIHE ko n’ubwo ayo mafaranga ari menshi ariko ahanini bituruka ku bikorwaremezo bimaze kubakwa muri uru rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

    Ati “Icya mbere aboherezwa ni bake ku bakeneye kujyayo kuko ni abo leta iba yashoboye kwishyurira kandi hari benshi babikeneye batari bake, hari ariko n’abiyishyurira. Ku rundi ruhande ariko kugeza ubu kubera ko nibura abafite ibibazo by’indwara z’umutima batangiye kujya bavurirwa mu Rwanda biragabanyuka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko kugeza ubu abafite ikibazo cyo gihinduza impyiko bajya mu mahanga, ariko hari n’abajya kwivuza Cancer mu buryo bwisumbuye ku bukoreshwa hano mu Rwanda, abo bajya muri Kenya ariko ibyo byose twizeye ko mu gihe kiri imbere bizaba bikorerwa mu gihugu cyacu kandi bizagabanya nka 90% by’amafaranga dutangira abajya kwivuza hanze.”

    Minisitiri Dr Mpunga uvuga ko igihugu gikomeje kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi kandi hari serivisi nyinshi zisigaye zitangirwa mu Rwanda ahubwo igisigaye ari uko abanyarwanda babimenya bakajya bareka kurira indege bajya kuzishaka mu mahanga.

    Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nk’ubu hari uburyo bushya bwashyizweho bwo gutanga serivisi zizwi nka ‘VIP’ aho nk’abayobozi bakuru cyangwa abandi bantu bashobora gusura u Rwanda bakeneye guhabwa izo serivisi bafashwa kandi abantu bagenda babishima bakanyurwa na serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu Rwanda.

    Dr Kalimba ati “Ku bijyanye n’ubuvuzi ntabwo byihishira, uko serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda zizamuka, zitera imbere cyangwa zinozwa, byagakwiye kuba imwe mu mpamvu abanyarwanda twese tugira icyizere ntitwumve ko ibintu byose ari ukujya hanze, Nairobi cyangwa n’ahandi.”

    Yakomeje agira ati “Ariko buriya hagomba kuzamo uruhare rwacu nk’abavuzi, tugomba guharanira gutanga icyizere abantu bakumva ko ubuvuzi buhagaze neza, bukomeza butera imbere kandi dutanga serivisi nziza. Ntabwo umuntu yavunika ajya ahandi kandi abona ibyo ajya gushaka iwabo bihari.”

    Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi [2017-2024], Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego yo kubaka ibitaro no gusana bimwe binashyirwemo ibyangombwa bikwiye. Ibitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.

    Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko kugeza mu 2014, imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hubakwe Post de Sante zigera ku 150. Igipimo cy’ababyeyi bapfa babyara kizava kuri 210/100,000 kigere ku 126 /100,000.

    Imashini izwi nka linear accelerator yifashishwa mu kohereza imirasire itwika utunyangingo twa Cancer, ibi ni bimwe mu bikoresho u Rwanda rugenda rugura mu rwego rwo kubaka urwego rw’ubuvuzi

  • Perezida Macron yasuye IPRC Tumba, aho u Bufaransa buzafungura ishami ryigisha ’Mécatronique’ –

    Mécatronique ni ishami ry’imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na Automation (uburyo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga).

    Umunyeshuri urangije muri iri shami aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubu bumenyi bwose, bitarinze ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.

    Urugendo rwa Perezida Macron muri iri shuri rwari mu murongo w’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, mu rwego rwo kongerera ingufu gahunda ijyanye no kwihangira imirimo mu rubyiruko.

    Muri uru ruzinduko kandi Perezida Macron yeretswe aho umushinga wo gutangiza ishami ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ ibizwi nka ’Mécatronique’ ugeze.

    Ni umushinga uzaterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD).

    Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine yabwiye IGIHE ko ubu bumenyi busa n’aho ari bushya ku isoko, aho cyane cyane bufasha inganda gukoresha abakozi bake kandi akazi kakihuta.

    Ati “Ni ikoranabuhanga rigezweho buriya no mu nganda zose usanga ari ryo bakoresha ku buryo umuntu ufite ubwo bumenyi aba ashobora gukora mu ruganda wenyine, ntushake umuntu wa mechanique ukwe, uwa electronique ukwe, n’umuhanga mu bya mudasobwa ukwe. Ni ikoranabuhanga no mu bihugu byateye imbere bari gukoresha cyane cyane bikenerwa mu nganda.”

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko gahunda yo gutangiza iri shami ifite agaciro k’arenga miliyari 7 Frw, azakoreshwa mu kubaka no guhugura abarimu. Ibi byose ngo bizakorwa bigizwemo uruhare na Leta y’u Bufaransa.

    Ati “Muri uyu mushinga harimo kubaka, gushyiramo ibikoresho, ndetse no guhugura abarimu bazigisha muri iryo shami rishya, hari abazajya baza babahugurire hano ariko bazagira n’igihe cyo kujya mu Bufaransa kureba uko iryo koranabuhanga rikora.”

    Yavuze ko gutangiza iri shami byagiye bikererezwa n’ikibazo cyo gutanga amasoko ariko yizeza ko mu mwaka utaha w’amashuri rizatangira.

    Ati “Ni uko ubundi twagiye tugira ibibazo by’amasoko kubera ari ikintu gishya, bagombye kuba baratangiye kubaka ariko twagiye tugira ikibazo cyo kubona umuntu ufite ubushobozi uhatanira isoko ariko turateganya ko tuzatangira kubaka muri Nyakanga 2021 ku buryo mu mwaka utaha w’amashuri bazayigiramo (muri Werurwe 2022).”

    Iri shami rya Mécatronique ni rishya mu Rwanda no mu gihugu byo mu karere.

    Perezida Macron yishimiye aho bigeze

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubwo Perezida Macron yageraga muri iri shuri rikuru agasobanurirwa ibijyanye n’uyu mushinga wo gutangiza iri shami ryigisha Mécatronique, yabyishimiye.

    Ati “Yabyakiriye neza cyane yavuze ati, ni byiza ko tuza tugatanga imbwirwaruhame ariko n’iyo tugize ibikorwa nk’ibi bifatika dukorana ni ikintu cyiza cyane, ni ikintu yishimiye.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe iri shami rizaba rimaze gutangira u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi.

    Ati “Ubona ko u Rwanda ruri kwinjira cyane mu bintu by’inganda, kandi iri ni ikoranabuhanga rishya rigezweho mu nganda zitandukanye. Ririya shami rizaza mu murongo wa IPRC wo gushyira abantu bashoboye ku isoko ry’umurimo, ni ukuvuga ko tuzaba dufite abantu bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bafasha no mu iterambere ry’inganda zacu.”

    Ubwo yari muri iri shuri, Perezida Macron yagize umwanya wo kuganira n’abanyeshuri ku bijyanye no kongerera urubyiruko ingufu mu bijyanye no kwihangira umurimo nabo bagira umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye byagarutse ku ikoranabuhanga n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Perezida Macron akigera muri iri shuri rikuru yabanje kwerekwa ibice bitandukanye birigize

    Muri uru ruzinduko Perezida Macron yasobanuriwe imikorere ya IPRC Tumba

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bagize umwanya wo kuganira na Perezida Macron

    Igishushanyo mbonera cy’inyubako iri shami rizakoreramo

    Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moise


  • Nyamagabe: Imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatujwe mu nzu zigezweho –

    Ni inzu 10 zubatswe mu buryo bw’imwe muri ebyiri (two in one) zikaba ziri mu Mudugudu w’icyitegererezo (IDPMV) uherereye mu Kagali ka Jenda. Ni inzu kandi zifite ibikoni, ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi, imirasire y’izuba kuko kuri ubu abazitujwemo bose bacana amashanyarazi.

    Abatujwe muri izi nzu muri rusange bahawe kandi amavuta Litiro 24; Kawunga 600kg, amasabune 60; Isukari 100kg ndetse n’igiseke kuri buri muryango. Bahawe kandi udupfukamunwa two kubafasha kwirinda Covid-19.

    Abatujwe muri izo nzu bashimye uburyo ubuyobozi bw’igihugu bukomeza kubitaho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugera uyu munsi.

    Mukanyangezi Prisca ati “Ubu ndumva nezerewe kuko iyo ndebye ahantu nari ndi n’ubuzima butanejeje nari ndimo, Perezida wa Repubulika ntabwo yigeze adutererana kuva Jenoside yahagarikwa yakomeje kudufasha uko bikwiye nk’abapfakazi n’impfubyi zasigaye azirihira amashuri, ndashima Imana yamuduhaye kuko yatubereye byose.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko umunsi wo gutaha umudugudu nk’uyu ari n’umwanya wo kuzirikana ku mateka mabi y’igihugu ariko abantu ntibaheranwe nayo.

    Ati “Tugomba kuzirikana ko Jenoside yahagaritswe n’Ingabo z’Inkotanyi maze kuva icyo gihe tukagira icyerekezo cyo kubana nta vangura cyangwa amacakubiri ndetse tugaharanira ko imibereho ya buri Munyarwanda itera imbere tutarebye gusa ngo uyu arishoboye cyangwa ntiyishoboye cyangwa ngo uyu ni uw’ahangaha, ahubwo twese nk’Abanyarwanda tugaharanira ko buri wese abaho neza”.

    Yavuze ko uyu mudugudu watashywe ari urugero rw’ibishoboka rwerekana ko mu cyerekezo cyiza cy’Igihugu hazagerwa no ku byisumbuyeho abaturage nibakomeza gukorera hamwe no kugira inyota yo kwiteza imbere kurushaho.

    Izo nzu zubatswe ku bufatanye n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, zikaba zuzuye zitwaye 239,996,083 Frw.

    Abahawe inzu bishimiye ubufasha bahawe

    Abayobozi baganira n’umwe mu miryango yahawe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bukomeye

    Izo nzu bazihawe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane

    Mukanyangezi Prisca yavuze ko yumva anezerewe kuko ahawe inzu nziza yo guturamo

    Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe hatashywe inzu 20 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni inzu kandi zifite ibikoni ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    [email protected]


  • Ishusho y’uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto) –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

    Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

    Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n’amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

    Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano zirinze umutekano w’iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.

    Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo.”

    Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko “Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n’udupfukamunwa.”

    Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

    Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze “Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.”

    Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.

    Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n’impunzi

    Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y’inkambi

    Inzego z’umutekano ziri gukurikirana imibereho y’impunzi zinjiye mu Rwanda

    Inzego z’ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19

    Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo

    Abapolisi b’u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi

    Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa

    Impunzi nyinshi ubwo zari zitegereje gupimwa icyorezo cya Covid-19

    Impunzi zaturutse muri Congo zapimwe icyorezo cya Covid-19

    Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu

    Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe

    Izi mpunzi zubakiwe amahame zizaturamo mu minsi iri imbere

    Izi mpunzi zubakiwe amahame zizaturamo mu minsi iri imbere

    Ihema rya mbere ryuzuye

    Imodoka za Polisi zari zikirimo kuzana impunzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi

    Impunzi zikigera mu Rwanda zahawe ibyo kurya byoroheje

    Ibikorwa byo kubarura impunzi zinjiye mu Rwanda byakozwe zikihagera

    Abakorerabushake ba Croix-Rouge

    Impunzi zageze mu Rwanda zari nyinshi cyane

    Inzego z’ubuzima zakiriye impunzi zinabaha udupfukamunwa

    Imirongo y’impunzi zakiriwe mu Rwanda zitegereje kubarurwa

    Ikigo gitwara abagenzi cya Kivu Belt cyifashishijwe mu gutwara impunzi zizanwa mu Rwanda

  • Ishusho y’uburyo impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa mu Rwanda (Amafoto) –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 ni bwo impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

    Imirimo yo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi iri gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi.

    Muri iki kibuga, ni naho izi mpunzi ziri kubakirwa inkambi y’igihe gito, ndetse ikaba iri gushyirwamo ibikenerwa byose birimo ubwiherero ndetse n’amazi, ari gushyirwamo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu.

    Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano zirinze umutekano w’iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje.

    Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo.”

    Irafasha yavuze ko atagiye mu gace ka Sake kuko “Mu Rwanda ari ho batwakira neza…baduhaye amazi yo kunywa, baduha ibyo kurya, baduha n’udupfukamunwa.”

    Yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza, yasubira muri RDC.

    Christophe Salum nawe uri muri izi mpunzi yavuze ko yahunze “Kubera ikirunga cya Nyiragongo…twaje mu Rwanda kuko hari umutekano, u Rwanda rwita ku baturage barwo.”

    Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.

    Iyi nkambi iri kubakwamo ubwiherero buzakoreshwa n’impunzi

    Bamwe mu mpunzi bazanye imodoka zabo baziparika hanze y’inkambi

    Inzego z’umutekano ziri gukurikirana imibereho y’impunzi zinjiye mu Rwanda

    Inzego z’ubuzima ziri gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19

    Imodoka za Polisi nizo zari zitwaye izi mpunzi zizijyana aho zateganyirijwe

    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha impunzi ziturutse muri Congo

    Abapolisi b’u Rwanda bari gufasha impunzi kugera mu nkambi

    Impunzi zicaye zitegereje ko zibarurwa

    Imodoka iyobora impunzi iri kuzirangira aho ziri mu Mujyi wa Rubavu

    Impunzi zirimo kubarirwa nyuma yo kugezwa mu nkambi bateguriwe