Tag: featured

  • Abafaransa barifuza gushora mu mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi mu Rwanda –

    U Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali, ni agace kagizwe n’imisozi myinshi, ku buryo n’ubwo kubakamo imihanda ya kaburimbo bishoboka, bitoroha iyo bigeze mu kubaka imihanda ya gari ya moshi kuko byasaba gusatura imisozi, mu gihe kwagura imihanda isanzwe nabyo bitoroshye kuko imyinshi yubakiweho ku mpande zayo.

    N’ubwo bimeze gutya ariko, uko abatuye Umujyi wa Kigali biyongera, ndetse n’umutungo wabo ukazamuka bityo bagakenera gutunga imodoka, birumvikana ko ikibazo cy’umubyigano wazo kizarushaho kuba ingorabahizi mu myaka iri imbere, ibishobora kugira ingaruka mbi ku buzima rusange bw’uyu murwa n’abawutuyemo.

    Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Umujyi wa Kigali, ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, n’abandi bafatanyabikorwa, batangiye gushaka uburyo bwo koroshya ingendo muri uyu Mujyi binyuze gushyiraho utumodoka tugendera ku migozi, dushobora kuvana abantu mu gice kimwe tukaberekeza mu kindi.

    Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagiriye mu Rwanda, yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye ibigo 15 by’ubucuruzi bifite inkomoko mu Bufaransa, birimo n’ikigo cya Poma, kiri mu bya mbere ku Isi mu gukora utumodoka dutwarwa n’imigozi ndetse no kuzirika imigozi ku misozi ku buryo iyo nzira yo mu kirere ishoboka.

    Aba bashoramari kuri uyu wa Kane bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, byagarutse ku gusuzuma uburyo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, byitezwe ko uzaba warangiye bitarenze umwaka wa 2025.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ryavuze ko “Minisitiri Claver Gatete yakiriye itsinda ry’abashoramari b’Abafaransa bagaragaje inyota yo gushora mu mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi mu rwego rwo koroshya ingendo [mu Mujyi wa Kigali].”

    Iri tangazo ryavuze ko ibiganiro ku mpande zombi byagarutse ku “Ikorwa, isanwa ndetse n’igenzurwa ry’ibikorwaremezo by’utumodoka tugendera ku migozi.”

    Utu tumodoka tugize umugambi mugari w’Umujyi wa Kigali uzwi nka ‘Generation II’, uzahindura isura y’ingendo mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ingendo rusange, binyuze mu kwinjiza ikoranabuhanga mu rwego rw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ku buryo nk’umugenzi uri ku cyapa ategereje imodoka, ashobora kumenya igihe imugereraho, imyanya iza ifite, amasaha iri bumare mu rugendo n’ibindi nk’ibyo.

    Utumodoka dutwara abantu ku migozi ni umushinga uri kwaguka ku rwego rw’Isi, kuko uru rwego rwari rufite agaciro ka miliyari zirenga 4$ mu mwaka wa 2020, ariko rukazaba rufite agaciro ka miliyari zirenga 7$ mu mwaka wa 2026.

    Uretse gufasha abanyamujyi koroherwa no gukora ingendo, byitezwe ko utu tumodoka tuzafasha mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, kuko tuzarema ubundi bwoko bw’ubukerarugendo butari bumenyerewe mu Rwanda, buzajya bwereka abantu ubwiza bw’imisozi n’ibibaya by’u Rwanda bari mu kirere. Ubu bwoko bw’ubukerarugendo buteye imbere cyane mu bihugu nk’u Busuwisi na Singapore.

    Iyi nama yahuje abashoramari bo mu Bufaransa ndetse na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Claver Gatete

    Iri tsinda ry’abashoramari ryari riturutse mu Bufaransa

    Umushinga w’utumodoka tugendera ku migozi waganiriweho

    Byitezwe ko utumodoka tugendera ku migozi tuzaba twatangiye kugenda muri Kigali muri 2025

  • Ubuzima bwahindutse i Rubavu; Abanye-Congo ibihumbi 14 bahunze (Amafoto na Video) –

    Ushobora kuba wenda usomye iyi nkuru wari usanzwe ukoresha umuhanda Kigali-Rubavu mu modoka rusange cyangwa mu yawe ujya muri gahunda zitandukanye; tekereza kuba muri uyu muhanda nibura mu modoka eshanu zikunyuraho harimo ebyiri zambaye ‘Plaque’ zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uru rujya n’uruza rw’abantu rwakurikiye iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021. Ni umunsi wabaye uw’icuraburindi ku baturage bo mu Mujyi wa Goma n’utundi tuyituriye.

    Ibyabaye kuri uwo munsi byaciye igikuba abakuze bibuka iby’ejo bundi mu 2002, ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kigahitana ubuzima bw’abantu 245, abandi ibihumbi 120 kibasiga badafite aho gukinga umusaya.

    Ni byo koko iyagukanze ntijya iba inturo! Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ushize, Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, icyihutirwaga ku baturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Umujyi wa Goma cyari ugukiza amagara yabo, benshi bahungira ku muturanyi wabo bise mwiza [u Rwanda], na we abakirana ubwuzu n’urugwiro nk’uko abisanganywe mu muco we.

    Amakamyo ya gisirikare yifashishijwe mu kugeza impunzi aho zagombaga kugezwa

    Nibura kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Abanye-Congo basaga 8.735 ni bo binjiriye ku Mupaka Munini uhuza u Rwanda na RDC [Grande Barrière] binjira mu Rwanda mu gihe abandi 5.100 binjirira kuri Petite Barrière naho 60 binjirira ku mupaka wa Busasamana.

    Iyi mibare IGIHE yahawe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ikomeza igaragaza kandi ko mu Karere ka Rubavu hari hasanzwe hacumbikiwe Abanye-Congo bagera kuri 600. Aba ni abahageze kuva ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Inshuti nyayo igaragarira mu makuba

    Kuva ku munsi Nyiragongo yarutse, [hari ku wa 22 Gicurasi 2021] Abanye-Congo benshi bahise bihutira gukiza amagara yabo bamwe bahungira mu bindi bice by’igihugu cyabo ariko abenshi bahungira mu Rwanda.

    Ubuvugizi bwa Guverinoma ya Congo bwahise butanga amatangazo hifashishijwe Radio n’ibindi binyamakuru bumenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.

    Bamwe bagiye banyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barrière – Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.

    Mu masaha y’ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.

    Abantu bakiriwe ku butaka bw’u Rwanda ari benshi

    Bwakodesheje Coasters zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk’amandazi ndetse n’ibiringiti byo kwifubika.

    Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by’umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n’abarwayi.

    Abana batari bari kumwe n’ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha. Abanyarwanda bashimiye urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ariko, hakurikiyeho imitingito yari ikomeye ku ruhande rwa Congo ndetse no mu Rwanda yarahageze ishegesha Akarere ka Rubavu nubwo yageze mu gihugu hose.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga yagera kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.

    Imbamutima z’Abanye-Congo bakiranywe yombi!

    Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kane, Umujyi wa Rubavu wari wuzuye urujya n’uruza rw’abaturage baturutse I Goma no mu bindi bice bya RDC, aho binjiraga mu Rwanda banyuze ku mipaka itatu irimo ibiri isanzwe izwi ya Grande Barrière na Petite Barrière.

    Guhunga ntabwo ari ikintu gisanzwe kuko byabasabye gupakira mu bikapu bimwe mu byo bari batunze, bashyira za matela ku mutwe, ibyo gutekamo n’ibindi bikoresho bishoboka.

    Abari kuba bategereje imodoka zibajyana mu Nkambi ni hano bari kuba bicaye

    Abageraga ku mupaka bakimara kwinjira mu Rwanda, basangaga inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zibategereje zikabaherekeza ndetse imodoka ifite indangururamajwi yagendaga izenguruka mu Mujyi wa Rubavu imenyesha impunzi aho zerekeza.

    Ku mupaka bashyirwaga mu modoka zateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, imodoka nini z’Ingabo z’u Rwanda, RDF ndetse n’iza Polisi y’u Rwanda, bakajyanwa kuri Collège de Gisenyi Inyemeramihigo ari naho bahererwaga ubufasha bw’ibanze burimo amazi yo kunywa, ibyo kurya, babapimwa Covid-19 n’ibindi.

    Itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE bari muri iyi Ntara y’Uburengerazuba baganirije bamwe muri aba baturage bagaragaza imbamutima zabo nyuma yo kwakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda bari kumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

    Uzamukunda Belyse yagize ati “Hari ubutumwa twahawe na Guverineri butubwira ko abatuye Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo bagomba kuba bawuvuyemo, ni yo mpamvu nashatse inzira insubiza i Kinshasa.”

    Uwitwa Uwamahoro Queen wavukiye mu Rwanda ariko nyuma ajya gutura mu Byahi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yagize ati “Batwakiriye neza badupima Covid-19, tumeze neza ariko njye mfite abavandimwe hano mu Rwanda nifuza ko baduha uburenganzira tukabasanga bakaba baducumbikiye.”

    Mawazo Devotha yagize ati “Mu Rwanda batwakiriye neza rwose twarabyishimiye kandi bakomeje kudufasha kuva aho twagereye hano. Ni byiza cyane turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda.”

    Mbamba Maliro Christophe yagize ati “Twageze hano baduha bisi ziratujyana. Nta wigeze agira ikibazo cy’umutekano hano mu Rwanda. Batwakiriye neza, ubu tumeze neza turishimye rwose.”

    Umuyobozi w’Umudugudu [Chef de Village] wa Kayanza muri Territoire ya Rutshuru, Ngizwenimana Karyugahawe yagize ati “Twageze hano baratwakira, abavandimwe batuzanira ibiryo ku mashuri aho twari turimo badufata neza tubona n’umuyobozi adufasha gushishikariza abaturage ba hano batuzanira ibyo kurya mbese turara neza.”

    Aba baturage bari kugera mu Rwanda kandi bagapimwa icyorezo cya Covid-19, ku buntu abasanzwe bagifite bakoherezwa mu bigo bigenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo bakitabwaho na Guverinoma y’u Rwanda.

    Uretse abarwayi b’iki cyorezo kandi, abafite izindi ndwara zisanzwe bari kwitabwaho mu buryo bwihariye bakaba bashyirwa mu bitaro cyangwa andi mavuriro ya Leta bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze. Ni ibintu byose biri gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda, bivuze ko nta kiguzi abari kuvurwa bari gucibwa.

    Umuhanda Rubavu-Kigali, imodoka nyinshi ni izo muri Congo

    Mu basaga ibihumbi 14 bahungiye mu Rwanda harimo abafite ubushobozi aho bageraga mu Karere ka Rubavu bafite imodoka zabo bwite zirimo imiryango yabo n’abandi bashoboraga kubona uko bafasha. Aba bageraga mu Rwanda bakoherezwa ahahoze Inkambi ya Nkamira mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, bagapimwa Covid-19, hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.

    Nyuma y’iminota 20 babaga bamaze kubona ibisubizo, bityo bagahita bahabwa uburenganzira bwo gukomeza bakarenga Akarere ka Rubavu bajya mu bindi bice by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali.

    Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane, habarurwaga nibura abarenga 1182 banyuze kuri iki kigo cya Nkamira, aho bose bapimwe Covid-19, ibipimo bikagaragaza ko harimo batandatu bafite ubwandu bw’iki cyorezo.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira n’abandi bashobora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison yabwiye IGIHE ko abari kuza mu Rwanda bose bari gupimwa abasanganywe Covid-19 bakoherezwa mu bigo bya Kanyinya, Nyarugenge n’ahandi hagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo.

    Yagize ati “Nubwo baje mu Rwanda mu bihe bya Covid-19 ntabwo twari kunanirwa kubakira, aho icyakozwe ni ugukomeza kugerageza ko ingamba z’ubwirinzi zubahirizwa kuko kugeza ubu turimo kubapima Covid-19, abo dusanze bayifite nubwo ari bake bakoherezwa mu bigo bisanzwe byakira abarwayi b’iki cyorezo mu Rwanda.”

    Abenshi muri aba baturage bageze mu Rwanda bafite imodoka zabo bashaka kujya mu bindi bice by’igihugu [Ni abataracumbikiwe ku Nkambi ya College Inyemeramihigo] bari benshi cyane ku buryo nibura mu muhanda werekeza I Kigali byari bigoye kuri uyu wa Kane kuba wabona imodoka eshanu hatarimo eshatu zifite Plaque yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko izi mpunzi zirenga ibihumbi 14 zamaze kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021, ariko hari n’abandi bakomeje mu bindi bice by’igihugu.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubakira hiyongereyo n’abandi bashibora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa asaba abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi guhagarika kuwuvamo bawuhunga, kuko haramutse habaye ikibazo babimenyeshwa.

    Ati “Ibihugu byombi binyuze mu murongo watanzwe n’abakuru babyo, Perezida Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi batanze umurongo w’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, natwe rero iyo ntero yabo niyo twikiriza. Rero dufatanya muri byinshi birimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amakuba bahuye na yo y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo hari abaturage baduhungiyeho turabakira, ubu tumaze kwakira abarenga ibihumbi 14 ariko hari n’abandi bakomeje kuza twiteguye na bo kubakira neza tubaha ubufasha bw’ibanze.”

    Mu bikorwa remezo byashyiriweho impunzi ziri mu Nkambi ya Collège Inyemeramihigo birimo ubwiherero burindwi, amavomero ane, amatara y’umuriro w’amashanyarazi, Poste de Santé n’abaganga 15.

    Ibiribwa bahawe kuri uyu wa 27 Gicurasi birimo umuceri, ifu y’igikoma, amandazi n’ibindi bitandukanye.

    Abakora ubutabazi bw’ibanze bariteguye

    Abahunze bitwazaga ibikoresho by’ibanze bakeneye

    Hifashishwaga indangururamajwi mu kumenyesha uduce impunzi zigomba kuganamo

    Abageze mu Rwanda bafatwa imyirondoro bacyinjira mu gihugu

    Abatunze imodoka nizo bifashisha, bagapakiraho ibikoresho byabo byose nkenerwa

    Abana bari kumwe n’ababyeyi babo bagiye babanza gupimwa COVID-19

    Abantu benshi cyane bahungiye mu Rwanda bavuye i Goma

    Abantu ni benshi mu Nkambi ya College Inyemeramihigo

    Aha ni kuri Grande Barrière. Kuri uyu wa Kane hari abantu benshi bari guturuka muri RDC

    Aha niho bubakiwe shitingi yo kuba barimo mu Nkambi ya College Inyemeramihigo

    Uyu yari afite inyota abanza kwirenza igikombe cy’amazi mu gitondo

    Abahunze ingaruka z’iruka rya Nyiragongo barimo ibyiciro bitandukanye

    Hateguwe uburyo bwo gutwara impunzi zivanwa ku mupaka zijyanwa mu Nkambi

    Ibyo kuraraho Leta y’u Rwanda yarabiteguye

    Imodoka nyinshi cyane z’Abanye-Congo zagaragaye mu muhanda Rubavu-Kigali

    Imodoka za Polisi y’Igihugu nazo zafatanyije n’iza RDF mu gutwara izi mpunzi

    Imodoka za RDF nizo ziri kwifashishwa mu gutwara impunzi

    Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kugeza impunzi aho zagombaga gufashirizwa

    Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bari i Rubavu bakurikirana uko izi mpunzi zitabwaho

    Aho izi mpunzi ziri haterwa imiti yica udukoko ku buryo zitakwandura indwara iyo ariyo yose

    Kuri Nkamira niho hari gupimirwa Covid-19, uhageze uhasanga imodoka nyinshi z’Abanye-Congo

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ku Kibuga cya College Inyemeramihigo hari impunzi zigera mu bihumbi bitanu

    Mu nkambi ya College Inyemeramihigo hashyizwe amavomero

    Abageze mu Rwanda babanzaga gupimwa Covid-19

    Polisi y’u Rwanda iba iri maso igenzura niba umutekano wo mu muhanda wubahirizwa uko bikwiye

    Mu bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo harimo n’abihayimana, bahungiye mu Rwanda

    Uyu twahuriye ku Mupaka akimara kwambuka ageze mu Rwanda, yavuze ko yakiriwe neza

    Mu bahunze iruka ry’ikirunga harimo n’abahunganye n’amatungo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Musanze: Hibutswe Abatutsi bo mu Kinigi bageragerejweho Jenoside mbere ya 1994 –

    Iyahoze ari Komini Kinigi ubu habaye mu Murenge wa Kinigi, niho habereye igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mutarama 1991, bashinjwa kwitwa ibyitso by’Inkotanyi. Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 yicishijwe amabuye yatewe n’abagore kugeza apfuye biturutse ku itegeko rya Burugumesitiri Gasana wayiyoboraga.

    Ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 , bamwe mu bayirokotse batuye mu Kinigi, mu buhamya bwabo bavuga ko ako gace kahoze ari Komini Kinigi bagafata nk’ahantu habitse amateka y’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari ho yatangiriye ubwo Abatutsi bari bahatuye bicwaga urw’agashinyaguro.

    Bavuze ko kuri ubu bishimira intambwe yatewe yo kuba Urwibutso rwaho rwarasakawe ababo baharuhukiye batakinyagirwa nk’uko byari bimeze mbere n’ubwo hagikenewe ko rwubakwa neza.

    Nzamukosha Olive ni umwe muri bo wagize ati” Abacu twibuka baruhukiye hano ni abishwe mu 1991 kandi bishwe bashinyaguriwe. Amateka ya hano arihariye kuko ubuyobozi bw’icyo gihe bwarareberaga ndetse akaba aribwo butanga itegeko ko bicwa, kuri iyi nshuro rero turishimye kuko byibuze aharuhukiye abacu harasakawe ntabwo imibiri ikinyagirirwamo n’ubwo hakwiye kuba hakorwa neza tukagira Urwibutso rubitse abacu n’amateka ya Jenoside dushobora no gusobanurira abanyamahanga badusura nabo bakayasobanukirwa bakadufasha kurwanya abayapfobya bihishe iwabo”

    Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kinigi, Munyarutete Joseph avuga ko kwicwa kw’Abatutsi bari batuye muri Kinigi byakoranywe ubugome bukabije ndetse ubona ko byari byarateguwe n’ubwo ho yakozwe kare.

    Yagize ati “Umututsi wa mbere wishwe yitwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, yishwe kuri 26 Mutarama 1991 biturutse ku itegeko rya Burugumesitiri Gasana, yishwe urw’agashinyaguro kuko ari abagore bamwicishije amabuye mu gihe uwishwe nyuma ari Umubyeyi wanjye witwaga Akumwami wishwe ku itariki 23 Gashyantare 1991. Muri 1994 bari barabamaze abari barasigaye batishwe mu 1991, Inkotanyi zarababohoye zibajyana mu gice zari zarafashe muri Butaro bararusimbuka”.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kinigi, basaba ababa bazi cyangwa bafite amakuru y’ahaba harajugunywe imibiri kuyatanga kuko ariyo nzira nziza iganisha ku bumwe n’ubwiyunge.

    Mukashyaka Esperance yagize ati ” Kuri ubu n’ubwo Abarokotse ubuzima bugenda butera imbere, turacyafite intimba y’uko hari abazi neza ahantu imibiri y’abacu ijugunywe ariko bakaba bataduha amakuru ngo bashakwe bashyingurwe mu cyubahiro, gushyingura uwawe birakuruhura ndetse ugira n’aho umwibukira, turasaba ababa bafite amakuru kuri iyo mibiri kuyatanga kuko niyo nzira nziza izatugeza ku bumwe n’ubwiyunge”

    Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Kinigi rwubakwe neza kuko bizabafasha kumenyekanisha umwihariko w’amateka yayo cyane cyane nk’aha hakorewe igerageza.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abaturage bo muri iyi Ntara gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Ubutumwa dutanga muri iki gihe ni ugukomeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tunabihanganisha. Abaturage turabasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagashyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakibonamo ubunyarwanda kurusha kwibona mu moko”.

    Mu gikorwa cyo kwibuka kuri iyi nshuro, haremewe abantu babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bahabwa inka ebyiri bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bw’Akarere ka Musanze mu by’amahoteli.

    Mu Rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi, haruhukiyemo imibiri 136 y’abishwe mu gihe k’igeragezwa rya Jenoside. Kuri ubu rumaze gusakarwa ngo iyo mibiri idakomeza kwangirika bikaba biteganyijwe ko muri 2023 ruzaba rwarubatswe neza imibiri igashyirwa ahantu idashobora kwangirika.

    Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka Abatutsi bo mu Kinigi bishwe mu 1991 mu igeragezwa rya Jenoside

    Haremewe abantu babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bahabwa inka ebyiri

    Abitabiriye bunamiye Abatutsi bishwe mu igeragezwa rya Jenoside mu Kinigi

  • I Rubavu hoherejwe itsinda rigenzura ingaruka za Nyiragongo ku mwuka abantu bahumeka –

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 mu kiganiro Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) byagiranye n’itangazamakuru.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko iruka rya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021 ryagize n’ingaruka ku Rwanda.

    Ati “Ingaruka zo zirahari nyinshi ngira ngo nutazibona arazumva kubera ko ari ibimera, ari inyamaswa ndetse natwe abantu byatugizeho ingaruka zigaragarira Abanyarwanda, Abanye-Congo, murabona abantu bari kuva mu byabo iyo ni ingaruka ya mbere yo kuruka kwa Nyiragongo mu buryo butunguranye.”

    Yakomeje avuga ko uku kwakira abantu benshi bitunguranye bishobora kuba intandaro yo kwangiza ibidukikije bikaza byiyongera ku mwuka wandujwe na Nyiragongo ubwo yarukaga.

    Ati “Turi kwakira impunzi nyinshi z’Abanye-Congo ziza zigana iwacu nubwo turi igihugu gito ariko ntawirukana umuntu uje amusanga, izo ni ingaruka za mbere kubera ko n’aho bari bube bacumbikiwe baribuza gukenera guteka wenda batekeshe inkwi kuko ni ibintu bije bitunguranye, bakoreshe bya biti .”

    “Ikindi kandi n’umwuka duhumeka mu kirere ndatekereza ko muri Rubavu na hano i Kigali umwuka abantu bari guhumeka uratandukanye bitewe n’iriya myuka yatewe no kuruka kwa Nyiragongo.”

    I Rubavu hoherejwe itsinda rigenzura ubuziranenge bw’umwuka

    Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyohereje mu Karere ka Rubavu itsinda ry’abantu bazapima ubuziranenge bw’umwuka uri muri aka karere.

    Ati “Hari itsinda ry’abantu bageze mu Karere ka Rubavu ejo rya REMA riri gupima ibinyabutabire byose bigaragara muri uwo mwuka abantu bari guhumeka muri kiriya gice , batangiye gufata ibipimo bimwe na bimwe.”

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, nawe wari muri iki kiganiro yavuze ko amwe mu makuru bamaze kumenya kugeza ubu ari uko hari isambaza zo mu kiyaga cya Kivu zapfuye biturutse ku iruka rya Nyiragongo.

    Ati “Amakuru dufite dukesha itsinda ryacu ryagiye i Rubavu harimo n’umuntu uzi ibijyanye n’ubuzima bw’amafi ni uko hapfuye isambaza zitari nyinshi, ubundi bwoko bw’amafi aba hagati mu mazi ntabwo bwagize ikibazo kubera ko ibikoma by’ikirunga bitigeze bijya mu Kivu, niyo mahirwe twagize.”

    “Kugeza ubu baracyeka ko icyaba cyarishe ayo mafi ari ingaruka zatewe n’iyi mitingito yabaye cyangwa se hari indi myuka yabaye myinshi. Ni izo sambaza gusa kandi nazo ntabwo zabaye nyinshi, zagaragaye ku wa 25 Gicurasu 2021.”

    Amakuru y’ibanze amaze gutangwa n’iri tsinda avuga ko ntacyahindutse cyane mu bipimo by’ibinyabutabire bigize umwuka mwiza abantu bahumeka, uretse ingano y’umukungu yiyongereye biturutse ku mitingito imaze iminsi iba igasenya ibikorwa remezo n’ivumbi ryatumutse ubwo Nyiragongo yarukaga.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu 2001 cyongeye kuruka. Iruka ryacyo ryakurikiwe n’imitingito yasenye ibikorwa remezo bitandukanye mi mijyi ya Goma n’iya Rubavu ndetse Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi bahungira mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko hari isambaza zabonetse mu Kivu zapfuye biturutse ku iruka rya Nyiragongo

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko mu Karere ka Rubavu hoherejwe itsinda rizagenzura ingaruka z’iruka rya Nyiragongo ku mwuka abantu bahumeka

  • BK yahaye RBC inkunga y’ibikoresho bizifashishwa n’abaganga mu guhangana na COVID-19 –

    Ni ibikoresho byatangiwe kuri Rwanda Medical Supply ku Kacyiru aho abayobozi batandukanye bahuriye ibi bikoresho bitangwa.

    Hatangwa iyi nkunga, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman, yavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uko yitwaye muri ibi bihe bikomeye Isi irimo.

    Ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame uko yitwaye muri ibi bihe ndetse n’uko abanyarwanda bitaweho byatumye twifuza gutanga inkunga ya miliyoni 10 Frw muri RBC. Ni inkunga nto ariko twizera ko hari ingaruka nziza izagira ku baturage benshi.”

    Harerimana Pie uyobora Rwanda Medical Supply yashimiye BK ku bw’iyi nkunga yari ikenewe muri ibi bihe bitoroheye Isi yose.

    Ati “Turabyishimiye, ni kimwe mu bikorwa byo gufasha abaturage bacu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mu by’ukuri twishimiye kugira abantu badushyigikira muri ibi bihe. Turi gukorana na BK kandi ubu bufasha bwari bukenewe. Tuzakomeza gukorana nabo. Mu gihe tuzaba dukeneye amafaranga tuzabagana kuko tunejejwe no gukorana nabo”.

    Dr Gatare Swaibu ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi muri RBC, yavuze ko ibi bikoresho bizafasha abaganga kwirinda no gukomeza gukurikirana neza abarwayi.

    Ati “ Ibi ni ibikoresho bikoreshwa mu gihe abaganga bagiye hirya no hino mu gihugu. Yaba guhura n’abarwayi cyangwa kuvana aho bari bari tubajyana mu bitaro.”

    “Ni imyenda bambara iyo bagiye guhura n’abo barwayi cyangwa bagiye gusukura ahantu hari umurwayi wa COVID-19. Ni ibikoresho bizadufasha kwirinda. Iyi nkunga turayishimiye cyane kuko izadufasha mu kwirinda mu gihe turinda n’abaturage.

    Iyi nkunga ifite agaciro ka 10. 000. 000 Frw irimo imyenda 1.250 ifasha abaganga mu bikorwa byo guhangana na COVID-19.

    Nyuma yo gutangwa kw’ibi bikoresho hafashwe ifoto y’urwibutso

    Iyi nkunga ifite agaciro ka 10. 000. 000 Frw irimo imyenda 1.250 ifasha abaganga mu bikorwa byo guhangana na COVID-19

    Hatangwa iyi nkunga Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman, yavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uko bitwaye muri ibi bihe bikomeye Isi irimo

    Harerimana Pie uyobora Rwanda Medical Supply yashimiye BK ku bw’iyi nkunga yari ikenewe muri ibi bihe bitoroheye Isi yose

    Dr Gatare Swaibu ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi muri RBC, yavuze ko ibi bikoresho bizafasha abaganga kwirinda no gukomeza gukurikirana neza abarwayi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Ibyangombwa by’ubutaka bisaga miliyoni 1,7 byabuze bene byo bihera mu bubiko –

    Ingingo ya 20 y’itegeko nomero 43/2013, ryo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ivuga ko kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko.

    Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2010 aho kugeza magingo aya serivisi zijyanye na yo zikirimo ibibazo by’ingutu kubera intege nke mu nzego zibishinzwe nk’uko byashyizwe ahagaragara na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakemanze serivisi zo gutanga ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gusanga hari ibyangombwa byinshi bimaze igihe kirekire mu bubiko.

    Ni ibyangombwa by’ubutaka bingana na 1 709 319 bitahawe bene byo kuva gahunda yo kwandikisha ubutaka yatangira bibitse muri RLMUA mu gihe 347 byacapwe mu 2011 na 2012 bikibitse mu biro by’imirenge.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Espérance, yavuze ko ibyangombwa by’ubutaka bikibitswe ari ibitarabona benebyo.

    Ati “Dutangira kwandika ubutaka ibyangombwa byatangirwaga ku biro by’Utugari. Twatanga amatangazo ngo abaturage baze kubifata ariko hakaba abatinda turabisubirana twanga ko byangirika.”

    Kugeza ubu ngo nta gihe ntarengwa cyo gutanga ibi byangombwa by’ubutaka, iyo nyiracyo abonetse aragihabwa.

    RLMUA) cyatahuwemo icyuho mu bikorwa byo guhuza igenamigambi mu mikorehereze y’ubutaka nk’uko byari byaragenwe mu gishushanyo mbonera cyo mu 2010.

    Ibi byagiye bigira ingaruka zirimo ko hari ubutaka bukoreshwa ibinyuranye n’ibyagenewe cyane cyane mu turere duturanye n’Umujyi wa Kigali tugaragaramo umuvuko uri hejuru mu guturwamo.

    Harimo Kamonyi, Muhanga, Rulindo na Bugesera ahari inganda ziri mu baturage [Bugesera], guhindura ibyagenewe ubutaka bikaba byarakozwe bitemejwe n’Inama Njyanama zatwo.

    Mukamana yagize ati “Inama Njyana ni zo zifite ububasha bwo guhindura icyo ubutaka bugenewe gukorerwaho ariko hari ingamba ziri gushyirwa mu mategeko zizagabanya ibyo bibazo.

    Mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka rigenderwaho ari irya 2013, kuri ubu hari umushinga w’iririvugurura ugeze mu Nteko Ishinga Amategeko.

    “Muri uyu mushinga harimo ingingo zifata ingamba zikomeye, nta rwego na rumwe ruzongera guhindura icyo ubutaka bugenewe tutabigizemo uruhare rugaragara.”

    Amakosa mu mbibi z’ubutaka

    Ahandi harimo icyuho ni mu makuru ajyanye n’imbibi z’ubutaka aho mu mipimire yabwo hakozwe amakosa arenze ashobora kwihanganirwa, ni ukuvuga santimetero eshanu uvuye ku rubibi.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatahuye ingero z’ibyangombwa by’ubutaka bingana na 34 984 byasubijwe aho byagombaga gukosorerwa bifite amakosa arenze ayakwihanganirwa mu mbibi.

    Iby’aya makosa byo ngo byatewe n’uko nta bikoresho bihamye iki kigo cyari gifite gupima ubutaka bitangira gukorwa ariko ubu habonetse ibya kabuhariwe ari na byo bikoreshwa kugira ngo akosorwe.

    “Byari bizwi ko ayo makosa azabaho kuko ibikoresho twari dufite ntibyari bitomoye. Ahagaragaye amakosa harazwi, tugenda tuyakosora buhoro buhoro kuko ibikoresho dufite nta na santimetero n’imwe byibeshyaho.”

    Kugeza ubu hari ubutaka leta yimuyemo abaturage ku bw’inyungu rusange butanditse, ubwanditse ku batari banyirabwo; ubwa leta bwanditse ku bantu ku giti cyabo n’ubudafitiwe na mba amakuru yerekeye ba nyirabwo. Ubu bwo bungana na 1 551 826 bukaba budafite umuntu n’umwe bwanditseho.

    Kwandikisha ubutaka butigeze bwandikwa byagombaga kurangirana n’umwaka wa 2020; RLMUA ivuga ko hari abo yamenye ko batitabiriye kubera inzitizi zifitanye isano na Covid-19 [bari nko hanze y’igihugu]. Ubukangurambaga burakomeje kandi ngo uzajya aboneka akerekana ko ubutaka runaka ari ubwo azajya abwandikirwaho.

    Ibyangombwa by’ubutaka byinshi biracyari mu bubiko nyuma yaho bene byo batabonetse ngo babihabwe

  • Ecobank yashyiriyeho abakiliya bayo uburyo bwabafasha gutunga imodoka –

    N’ubwo bimeze gutya ariko, gutunga imodoka si ibintu byoroshye kuko igiciro cyayo hari ubwo kitigonderwa na buri wese, ibi akaba ariyo mpamvu Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Plc, yashyizeho uburyo bworohereza abakiliya bayo gutunga imodoka binyuze mu guhabwa inguzanyo ishobora kubafasha gutunga imodoka zabo bwite.

    Iyi nguzanyo ihabwa umukilya wa Ecobank uwo ariwe wese uyishaka, aho Ecobank imifasha gutunga imodoka nshyashya ndetse n’iyakoreshejwe.

    Abifuza kugura imodoka nshya, Ecobank ibaha inguzanyo y’ijana ku ijana by’igiciro cy’imodoka naho ku muntu ushaka imodoka yakoreshejwe, ahabwa inguzanyo ingana na 80% by’agaciro k’iyo modoka.

    Iyo ufashe inguzanyo y’imodoka nshya, ushobora kuyishyura mu gihe kitarenze imyaka itanu, mu gihe ufashe inguzanyo y’imodoka yakoreshejwe ayishyura mu gihe kitarenze imyaka ine.

    Uwamaze kubona iyi nguzanyo yishyura ku nyungu fatizo ingana na 15.5% buri mwaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Imenyeshabikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo gufasha abifuza gutunga imodoka z’inzozi zabo.

    Ati “Twashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo gufasha abantu bifuza gutunga imodoka z’inzozi zabo kuzigira impamo kandi badahenzwe.”

    Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Ikorera kandi muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ecobank Rwanda yashyizeho inguzanyo zizafasha abakiliya babo kubona inguzayo zo kugura imodoka

  • Diamond ahanganye n’abarimo Wizkid na Burna Boy muri BET Awards –

    Abahanzi bo muri Afurika bahataniye ibi bihembo mu 2021 barimo Burna Boy, Diamond Platnumz ndetse na Wizkid.

    Uko ari batatu bahuriye mu cyiciro n’abandi bahanzi bo ku migabane itandukanye cyiswe Best International Act. Iki cyiciro bahuriramo na Aya Nakamura na Youssoupha bo mu Bufaransa, Emicida wa Brésil ndetse na Headie One na Young T & Bugsey bo mu Bwongereza.

    Wizkid na Burna Boy basanzwe bafite buri umwe ibihembo bibiri bya BET mu gihe Diamond ntacyo aregukana.

    Ni ubwa gatatu Diamond yitabiriye ibi bihembo cyane ko yaherukaga kubishyirwamo mu 2014 na 2016 mu cyiciro cya Best International Acts Africa.

    Mu 2017 Rayvanny yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Tanzania wegukanye BET Award aho yahawe igihembo mu cyiciro cya “The BET Viewer’s Choice Best New International Act”.

    Yabaye umuhanzi wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba wegukanye igihembo cya BET nyuma ya Eddy Kenzo watwaye icya International Viewers Award mu 2015.

    Muri BET uyu mwaka umuraperi Megan Thee Stallion na DaBaby nibo bihariye mu gushyirwa mu byiciro byinshi aho buri umwe ari muri birindwi. Cardi B na Drake nibo baza ku mwanya wa kabiri aho buri wese ari mu byiciro bitanu.

    Ibihembo bya BET uyu mwaka bizatangwa ku wa 27 Kamena 2021 kuri BET, aho abantu bakingiwe aribo bemerewe kwinjira muri iki gikorwa .

    Reba abari guhatanira ibi bihembo uyu mwaka:

    https://www.bet.com/celebrities/news/2021/05/27/bet-awards-2021-nominations-megan-thee-stallion-dababy-lead.html

    Wizkid ahanganiye igihembo n’abahanzi barimo na Diamond

    Diamond ari mu bahanzi bari guhatana muri BET uyu mwaka

    Burna Boy ari mu bahanzi bakomeye muri iki gihe

  • Kajugujugu z’Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukwirakwiza inkingo za Covid-19 mu ntara z’igihugu –

    Akarere ka Huye ni kamwe mu twa mbere twakiriye izi nkingo, aho kajugujugu za RDF zahageze ahagana Saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu Gatanu. Byitezwe ko izi nkingo zitangira gukwirakwizwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima biri muri ako Karere ndetse n’ibiri mu Karere ka Gisagara.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru na Nyamagabe, mu gihe byitezwe ko uturere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi twakira inkingo mu modoka ziturutse mu Mujyi wa Kigali. Akarere ka Nyaruguru kakiriye inkingo 5 500 zazanywe na kajugujugu za RDF.

    Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko aka Karere ka Rusizi kari bwakire inkingo 10 000, izingana na 5 000 ziri bujyanwe mu Bitaro bya Gihundwe izindi 5 000 zikaba ziri bujyanwe mu Bitaro bya Mibirizi.

    Byitezwe ko Akarere ka Nyamasheke nako gahabwa inkingo ziturutse mu Karere ka Rusizi, ndetse Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Bushenge, twavuganye yagiye kwakira izi nkingo, yavuze ko ku munsi w’ejo bazatangira gutanga inkingo 2490 bemerewe.

    Yagize ati “Twamaze kwakira inkingo [mu Karere ka Rusizi], ubu ziri kwerekeza ku bitaro bya Bushenge, turatangira kuzikwirakwira ku bigo nderabuzima, ejo turatangira gukingira.”

    Ibitaro bya Kibogora nabyo biherereye mu Karere ka Nyamasheke biri bwakire inkingo 3 010 kuri uyu munsi.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana…

    Ubwo inkingo zari zimaze kugezwa mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda

    Inkingo za Covid-19 zatangiye gukwirakwizwa mu turere twose tw’u Rwanda

  • BRD yateye inkunga umuryango w’abanyeshuri barihiwe na Imbuto Foundation –

    Mu 2016 ni bwo bamwe mu bishyuriwe amashuri na Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jannette Kagame bishyize hamwe, bahuriza ku mugambi wo kwitura ineza bagiriwe nabo bishyurira ishuri abana bo mu miryango ikennye, banabafasha kubona ibikoresho byose nkenerwa mu myigire yabo.

    Ni igitekerezo cyishimiwe ndetse gishyigikirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, ariko icyorezo cya COVID-19 gituma bamwe bacika intege ntibakora nk’uko bisanzwe.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, yabwiye itangazamakuru ko icyo cyuho cyatumye bafata umwanzuro wo “gukomangira” BRD ngo barebe ko hari icyo yabafasha cyane ko nayo iharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Iyo tugiye kureba umufatanyabikorwa tubanza kureba urwego akoreramo, tukareba aho ibyo dukora byahurira nawe hanyuma tukamusanga tukamukomangira. Ni uko twagiye kureba BRD.”

    “Kugira ngo tugere kuri BRD ni ikibazo twari dufite mu kwishyurira abana, aho abafatanyabikorwa benshi bagiye bahagarara kubera ingaruka za COVID-19.”

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, ari yo mpamvu bumvise ubusabe bwa EGR.

    Ati “Mwaratuganye mutugezaho ibikorwa byanyu cyane cyane ibijyanye no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye mu kubarihira amashuri no kubaha ibikoresho by’ishuri ndetse no kubagira inama za buri munsi mu bujyanye n’amasomo.”

    “Ibyo rero twasanze mu by’ukuri bijyana n’umurongo wacu nka BRD. Ni Banki Itsura Amajyambere; mu gutsura amajyambere rero harimo ibice bitandukanye birimo kurema umuryango Nyarwanda ushoboye mu guteza imbere igihugu. Ibyo byose ntibyagerwaho rero hatarimo uburezi.”

    Kugeza ubu Umuryango Edified Generation Rwanda ufite abanyeshuri 300 hirya no hino mu gihugu, wishyurira ishuri ukanabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu myigire yabo.

    Uretse BRD yabateye inkunga none, basanzwe bafite abandi bafatanyabikorwa barimo BK Group Plc, I&M bank, BDF, LUCKY BETS, RCA, RDB, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, REB, Kepler, Umujyi wa Kigali, Ambasade y’u Budage mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Save the Children.

    Umuyobozi wa EGR, Ntirenganya Valens, amaze kwakira sheki bahawe na BRD

    Rurangwa Wilson asinya kuri sheki ya Miliyoni 4,7 Frw yahawe EGR nk’inkunga

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’uburezi muri BRD, Rurangwa Wilson, yavuze ko mu bikorwa byayo byo gutsura amajyambere harimo no guteza imbere uburezi, bikaba bihura n’umurongo EGR ikoreramo

    Nyuma yo guhabwa inkunga, hafashwe ifoto abayobozi ba EGR bari kumwe na Rurangwa Wilson wo muri BRD