Tag: featured

  • Ecobank yashyize igorora abifuza gutandukana n’ubukode –

    Ibi ni yo mpamvu Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda, yashyizeho inguzanyo zo kugura inzu, aho zihabwa abakiliya bahembwa umushahara ku kwezi n’abamaze nibura imyaka itanu bakora ubucuruzi bwabo bwite bubanditseho.

    Ikindi kandi ni uko iyo umukiliya afite indi nguzanyo y’inzu ahandi, Ecobank Rwanda iyimugurira, byaba ngombwa ikamwongereraho n’andi mafaranga.

    Uwamaze gufata inguzanyo y’inzu afite umushahara uhoraho, yishyura mu gihe kitarenze imyaka 15, naho ufite inguzanyo y’ubucuruzi bumwanditseho yishyura mu gihe cy’imyaka itanu.

    Muri iyi myaka yo kwishyura, uwafashe inguzanyo atanga inyungu fatizo ingana na 16% ku mwaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho no Kumenyekanisha Ibikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo bagamije gukura abakiliya babo mu bukode.

    Ati “Iyi nguzanyo yashyizweho kugira ngo dufashe Abaturarwanda gutunga inzu zabo bwite bakava mu bukode.”

    Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda,Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Iyi banki kandi ikorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ecobank Rwanda yashyizeho inguzanyo zizafasha abakiliya bayo kugura inzu

  • Mu mafoto 75: Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda –

    Kuri uwo munsi ni bwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

    Ni urugendo rwari rumaze igihe rutegerejwe nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu bitandukanye n’abamubanjirije, we yagaragaje umuhate mu kwerekana ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cye cyagizemo uruhare.

    Perezida Macron yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho yakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Yageze mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Yves Le Drian; Depite mu Nteko y’u Bufaransa, Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo; abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.

    Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi w’Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric yabanje kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro ku Kacyiru.

    Uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 43 yahise ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside, anashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250.

    Aha ku rwibutso, Perezida Macron yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka ya Jenoside n’ibihe by’ingenzi byaranze itegurwa ryayo n’uko yashyizwe mu bikorwa.

    Mu ijambo yahavugiye, Perezida Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

    Nyuma yo kuva ku Gisozi, Macron na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi.

    Mu masaha ya nyuma ya saa Sita ku wa Kane, Perezida Macron yasuye Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ [Mécatronique].

    Yavuye muri iri shuri riherereye mu Karere ka Rulindo, asubira mu Mujyi wa Kigali aho yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere yo gufungura Centre Culturel Francophone, izajya iberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali cyafunzwe kinasenywa mu 2014.

    Ibikorwa by’umunsi wa mbere wa Macron yabisoreje muri Kigali Arena aho we na Perezida Kagame bakurikiye umukino wa ¼ cya Basketball Africa League aho Patriots BBC yo mu Rwanda yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique nyuma yo kuyitsinda bigoranye amanota 73-71.

    IGIHE yakusanyije amafoto 75 yerekana ibikorwa by’ingenzi mu ruzinduko Perezida Macron yagiriye mu Rwagasabo kuva mu gitondo cyo ku wa Kane kugeza ku wa 28 Gicurasi 2021, ubwo yarusozaga.

    Perezida Macron yasoje uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ahita akomereza muri Afurika y’Epfo, aho yahuye na Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa.

    Perezida Macron ubwo yakirwaga i Kanombe

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yururukaga mu ndege yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe izwi nka Cotam Unité. Yahageze mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Yahise akomereza ku Kacyiru, yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame ubwo yiteguraga kwakira mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yari ategereje kwakira Perezida Macron wagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafitanye umubano mwiza kuva mu 2017 ubwo yatorerwaga kuyobora u Bufaransa

    Perezida Emmanuel Macron nk’Umukuru w’Igihugu wubashywe yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye, hakorwa akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda

    Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda n’u Bufaransa ubwo bari biteguye kwakira abakuru b’ibihugu byombi

    Perezida Macron yatangiye kugaragaza icyizere cyo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku wa 18 Nzeri 2017, ubwo yahuriraga na Kagame i New York mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni ku nshuro ya 72

    Perezida Kagame na Macron ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zakiriye Perezida Macron mu karasisi kabereye ijisho

    Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017

    Perezida Macron yagendaga asuhuza buri muyobozi mu b’u Rwanda bamwakiriye muri Village Urugwiro

    Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda ni bo bakiriye Perezida Macron

    Perezida Kagame yashimye uburyo Macron yarenze imyumvire yakunze kuranga bamwe mu Banyaburayi, babona Umugabane wa Afurika nk’uw’abantu badashoboye bakeneye gufatirwa imyanzuro no gutekererezwa

    Perezida Kagame yavuze ko Macron ari umwe mu bumva neza icyo Afurika ikeneye, uharanira ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati y’impande zombi

    Abakuru b’ibihugu byombi bagendaga baganira, ubwo Perezida Kagame yakiraga Macron baherukaga guhurira i Paris mu Bufaransa mu Nama yiga ku bibazo by’Umutekano wa Sudani n’iyiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika

    Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda ruvuze byinshi mu rugendo ruganisha ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame aganira na Emmanuel Macron yise “inshuti ye”

    Tariki ya 27 Gicurasi 2021 yabaye umunsi w’amateka mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

    Perezida Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida Emmanuel Macron ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Aha yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré; yari aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian (ubanza iburyo); Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye (inyuma); Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina

    Perezida Emmanuel Macron mu byo yiboneye n’amaso ye harimo n’amafoto agaragaza inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100

    Perezida Emmanuel Macron yasobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe by’igihe kirekire ndetse ukanashyirwa mu bikorwa

    Perezida Macron yeretswe amahano arenze ukwemera yakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabaye umusaruro w’amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda by’igihe kirekire

    Perezida Macron yitegereza imyambaro iri mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside bazizwa uko bavutse

    Perezida Macron yabaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010

    Perezida Macron yavuze ko abari bayoboye u Bufaransa ubwo Jenoside yategurwaga, birengagije ibimenyetso byose byababuriraga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, ni we watambagije Perezida Macron ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amusobanurira amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo

    Perezida Macron n’abamuherekeje basobanurirwaga intambwe zose zatewe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke, inatware ubuzima bw’inzirakarengane

    Igikorwa cya Perezida Macron cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kureba amateka igihugu cye cyagizemo uruhare ni ikimenyetso cyafashwe nko kuzahura umubano w’ibihugu byombi

    Mu butumwa Perezida Macron yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko “Igihe kigeze ngo twemeranywe ku mateka yacu, twemere ibyabaye twunamire abazize Jenoside kandi twumve akababaro k’abarokotse.”

    Perezida Emmanuel Macron ku wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Aha Umukuru w’Igihugu yerekezaga gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 ku Gisozi

    Perezida Macron yunamiye, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi

    Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu w’igihugu cye mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mu bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre (hagati) ari kumwe na Bishop Rucyahana John (iburyo) na Senateri André Twahirwa

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, mu baherekeje Perezida Macron mu Rwanda

    Perezida Emmanuel Macron aganira n’Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mbere yo kumusuhuza

    Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu Urugwiro

    Perezida Kagame aganira na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Perezida Macron yavuze ko Jenoside itegurwa binyuze mu kwigarurira imitima y’abazayikora n’uburyo izakorwamo kugeza ishyizwe mu bikorwa

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we n’itsinda ry’abamuherekeje muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro byihariye ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro ku Kacyiru

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafata ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyabereye muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside abyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n’ibyo ari abagamije kugoreka amateka

    Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga. Cyanakurikiranywe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Perezida Macron yasuye IPRC i Tumba

    Perezida Emmanuel Macron yeretswe ibice bigize Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ‘électronique’ na ‘mécanique’ bizwi nka ‘Mécatronique’

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine. Ku ruhande rwabo hari abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Muri iri shuri, Perezida Emmanuel Macron, yaganiriye n’abanyeshuri biga muri IPRC Tumba

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Mbere yo gusoza urugendo yagiriye muri IPRC Tumba, Perezida Emmanuel Macron yafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abahagarariye abanyeshuri n’ abayobozi mu nzego zitandukanye

    Perezida Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo

    Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

    Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n’abarimo Antoine Cardinal Kambanda

    Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa byo kwirinda Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa

    Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa birimo ibyo gupima Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa

    Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n’abayobozi batandukanye bo mu Bufaransa

    Perezida Macron yaherekejwe na Depite Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali

    Macron yafunguye Centre Culturel Francophone muri Kigali

    Perezida Emmanuel Macron afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, bafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone

    Centre Culturel Francophone Perezida Macron yafunguye iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone. Yijeje ko hazigishirizwa ndetse hakazatangwa buruse mu myaka iri imbere

    Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric w’imyaka 43 yavuze ko Centre Culturel Francophone ikwiriye kuba umwanya wo kugaragaza impano z’urubyiruko

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Centre Culturel Francophone i Kigali

    Ibikorwa bye, Macron yabisoreje muri Kigali Arena areba BAL

    Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron barebye umukino wa 1/4 cya BAL wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique

    Perezida Emmanuel Macron, Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors barebeye umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo mu myanya isanzwe y’abafana

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bishimiye intsinzi ya Patriots BBC yatumye iyi kipe igera muri 1/2 cya BAL 2021

    Perezida Macron, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri mu banyacyubahiro barebye uyu mukino

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian; Perezida Macron na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame na Masai Ujiri barebaga uyu mukino banyuzamo bakaganira

    Umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo warebwe n’abakuru b’ibihugu byombi wasojwe ikipe ihagarariye u Rwanda itsinze iyo muri Mozambique amanota 73-71

    Nyuma y’umukino, Perezida Kagame na Macron bagiranye ibiganiro n’abakomeye muri Basketball ya Afurika

    Perezida Kagame yasezeye Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri

    Perezida Kagame yaherekeje Emmanuel Macron amugeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ni bwo Perezida Kagame yasezeye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda

    Perezida Kagame asezera kuri Emmanuel Macron wahise akomereza urugendo rwe muri Afurika y’Epfo

    Amafoto: Niyonzima Moïse, KT, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na Village Urugwiro


  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri yagiranye ibiganiro na Gen Kazura –

    Lt Gen Mohamed Farid n’itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ngabo za Misiri bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwagombaga kumara iminsi itatu bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko imikoranire yakomeza kuba myiza hagati y’u Rwanda na Misiri mu bya gisirikare.

    Ibiganiro hagati y’aba bagaba b’ingabo b’ingabo mu bihugu byombi bihumuje, Lt Gen Mohamed Farid, yabonanye na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj.Gen. Albert Murasira.

    Urugendo rw’aba basirikare bakuru mu Misiri rurasozwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021 aho biteganyijwe ko mbere y’uko berekeza iwabo, babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Ubusanzwe u Rwanda na Misiri bifitanye umubano n’imikoranire mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

    Uretse umubano mu bya gisirikare no mu bucuruzi ibihugu byombi bigirana imikoranire dore ko buri mwaka, Misiri ijya itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ingabo

    Ubwo impande zombi zagiranaga ibiganiro

    Lt Gen Mohamed Farid biteganyijwe ko mbere yo gusoza urugendo rwe abanza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda riri kumwe na bagenzi babo bo mu Misiri

  • Muhirwa, Umusamariya mwiza wo muri Amerika; yarokoye umugore n’umwana mu mpanuka –

    Iyo mpanuka yabereye mu muhanda wa Bremen muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa South Bend mu mpera z’icyumweru gishize.

    Umupolisi wo muri ako gace, William Redman, yatangaje hari umuntu wafashije abari bakoze impanuka kugira ngo bave mu modoka, gusa ngo uwo muntu ntiyigeze aguma aho impanuka yabereye ngo avugane na Polisi ayihe amakuru y’uko byagenze ngo kuko nyuma yo gufasha yahise agenda.

    Muhirwa Olivier wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, ni we wakoze icyo gikorwa kigereranywa n’inkuru yo muri Bibiliya y’Umusamariya mwiza, wafashije umuntu wari waguye mu gico cy’amabandi, akamuvura.

    Yabwiye IGIHE ko icyo gihe hari saa 8:48 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, i Kigali hari mu gicuku nka munani z’urukerera.

    Ati “ Njye n’inshuti zanjye ebyiri Rukundo Oreste na Christelle Brune Imfurayacu twari tugiye mu isabukuru y’amavuko y’umwe mu nshuti zacu Clarisse Murebwayire.”

    “Tukimara kwinjira mu nzira y’igihogere twabonye umuntu w’uruhu rwera azamura amaboko ahagarika umuhisi n’umugenzi ariko ntitwamenye ibyo ari byo.”

    Uwo muntu ngo yahagarikaga abantu bose ariko imodoka zikamucaho zikomereza habe no kumutega amatwi. We na bagenzi be barahageze, barahagarara.

    Ati “Nabwiye uwari utwaye ngo ahagarare kuko benshi bihitiraga nk’ibisanzwe. Ahagaze ubwo ni bwo twahise tubona imodoka yarenze umuhanda irimo kwaka, twabanje gushidikanya akanya gato nk’ako guhumbya ariko mpita mbona umwana muto w’imyaka nk’ibiri wari uhagaze iruhande rw’imodoka yari yamaze gufatwa n’inkongi y’umuriro nta gutekereza nahise nirukankira gusanganira uwo muziranenge wari utegereje ibiri bukurikireho.”

    Muhirwa yavuze ko ubwo yari amaze kuhagera atereye uwo mwana ku bitugu, bagenzi be nabo bahise bamanuka biruka kugira ngo bamufashe gutabara.

    Ati “Nyina na we yari ari hasi yakomeretse urimo ataka, bagenzi banjye navuze nabo baciye ku rundi ruhande barwana no gukuramo akandi kaziranenge gafite nk’amezi atandatu. Kari ku ntebe y’inyuma katangiye kugerwaho n’umwotsi ubona ntacyo kitayeho ndetse no gukurura umugabo wari utwaye wari wafashwe n’imifuka y’imyuka (airbags) .”

    Muhirwa yatwaye uwo mwana, amugejeje haruguru asubira inyuma atwara na nyina nubwo byari bigoye kubera isayo ryari rihari.

    Ati “Kumurenza umukoki wari wuzuyemo isayo ntibyari byoroshye nubwo byabaye mu kanya nk’ako guhumbya, abandi nabo barwanaga n’ibishashi by’umuriro ari nako barwana no gukura uwari usigaye mu modoka.”

    Abajijwe niba mbere yo kujya gutabara aba bantu, we na bagenzi be barabanje kubijyaho inama, yavuze ko nta kintu na kimwe bavuganye usibye kumva ko bakwiriye gukiza amagara.

    Ati “ Ibi byose byabaga nta wagishije undi inama kuko icyari gikenewe muri ako kanya cyagaragaraga. Ni Ugukiza ubuzima bw’abantu.”

    Nyuma yaho hari abandi bantu babonye ibyo bikorwa by’ubutwari, babiyungaho babafasha gukuramo abantu bose bagihumeka nubwo umwe yari yangiritse amaguru ku buryo bukomeye.

    Ati “Nyuma y’iminota nka 20 niyegamije uwo mubyeyi wari wanegekaye abandi nabo barimo kwita ku bandi, Polisi yaje kuza izimya iyo modoka yari yamaze gukongoka maze abandi nabo bajyanwa kwa muganga natwe dukomeza urugendo tugeze aho twari tugiye twihanagura amaraso n’ibindi byari byari byaduhindanyije dukomeza ibirori kandi bigenda neza.”

    Muhirwa yavuze ko umuntu wese akwiriye kugira umutima wo gufasha umuntu uri mu kaga atitaye ku kuba baziranye cyangwa bataziranye.

    Ati “Burya amagara aryana azirana n’uburyamirane, wirenza ingohe ukwitabaje waba umuzi cyangwa utamuzi.”

    Mu 2019 nabwo Muhirwa yigeze gukiza uwari ugiye kwiyahurira ku kiraro ubwo yari yanzwe n’umukunzi we. Ibi byabereye mu Mujyi wa Columbia City muri Leta ya Indiana.

    Uwari ugiye kwiyahura yari mu bushorishori ashaka gusimbuka ngo yirohe mu nzira y’igihogere (highway) aho imodoka ziba zigenda ku muvuduko mwinshi, Polisi yahageze yamaze kumumanura.

    Muhirwa Olivier yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo IGIHE na Radio Izuba

    Uyu muhanda niwo wabereyemo iyo mpanuka

  • Nyagatare: Abaturiye umupaka begerejwe serivisi zose z’ubuvuzi –

    Izi serivisi zongewe mu mavuriro y’ibanze harimo iz’ubuvuzi bw’amaso, amenyo, kubyaza no gukeba zikaba zashyizwe mu mavuriro ya Karambo mu Murenge wa Kiyombe, Ndego mu Murenge wa Karama, Gihengeri mu Murenge wa Mukama ndetse n’irya Nyamirama riherereye mu Murenge wa Karangazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye IGIHE ko amavuriro y’ibanze yongerewe ubushobozi mu rwego rwo gufasha abaturiye imipaka kubona serivisi nziza batarindiriye kujya kure.

    Ati “Hari itsinda ryaturutse ku rwego rw’igihugu ryaje kureba ibibazo abaturiye imipaka baba bafite, basanga harimo n’ikibazo cy’abajya kwivuza hanze twababuza kwambuka bakavuga ko bafite ikibazo cy’amavuriro atabegereye.”

    Murekatete yakomeje avuga ko babifashijwemo na Minisiteri y’Ubuzima hubatswe amavuriro y’ibanze yegerejwe abaturage hafi yabo hanongerwamo serivisi zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzma n’ibitaro.

    Ati “Ubu zahise zitangira gukora kuri buri vuriro hariyo umuganga w’amenyo, uw’amaso, umubyaza ku buryo abaturage batangiye kubona izo serivisi ako kanya bitabasabye kujya kure, abaganga barabitaho nibabagane, abajyaga babyarira mu rugo babireke.”

    Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze 85 harimo ane yongerewemo serivisi zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzima n’ibitaro, hagamijwe korohereza abaturage ingendo bakoraga bajya kuzishakira kure y’aho batuye.

    Amavuriro y’ibanze yashyizwemo serivisi abaturage bajyaga bajya gushakira ahandi

    Abatanga serivisi zitajyaga ziboneka muri aya mavuriro bahise batangira akazi

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yerekwa ibikoresho byashyizwe mu mavuriro y’ibanze

    Ibikoresho byajyaga biboneka mu bigo nderabuzima n’ibitaro byashyizwe mu mavuriro y’ibanze

  • Nyaruguru: Abasaga 3000 bavomaga mu Kanyaru bubakiwe umuyoboro w’amazi meza –

    Uwo muyoboro wubatswe mu Kagali ka Kivu ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 3000 batuye mu ngo zigera ku 187.

    Ubwo abo baturage bashyikirizwaga uwo muyoboro w’amazi meza n’amavomo awushamikiyeho, bavuze ko baruhutse kuvoma amazi mabi kandi bagiye guca ukubiri n’umwanda.

    Kantarama Vélène ati “Mbere y’uko tubona aya mazi twari tugowe cyane kuko twavomaga amazi y’uruzi rumanuka rw’Akanyaru, nta handi hantu twagiraga amazi no mu bishanga wasangaga ari ukunywa ya mazi agenda yireka hagati mu migende. Mu by’ukuri muri uyu mudugudu wa Kivu twari tubayeho nabi nta mazi meza twagiraga.”

    “Byatugiragaho ingaruka zirimo kurwara inzoka, impiswi ugasanga nta n’ubwo dukaraba cyangwa ngo tumese uko bikwiriye ariko ubu ndemeza ko tugiye kugira impinduka ikomeye kubera amazi meza.”

    Habiyambere Jean Damascène we yavuze ko kuva yabaho ari bwo abonye amazi meza aho atuye.

    Ati “Imyaka nabayeho n’abambanjirije twavomaga umugezi w’Akanyaru, ntabwo twari tuzi ko twabona amazi meza niyo mpamvu nshimira ubuyobozi. Icyo tugiye gukora cya mbere ni ukuyabungabunga no kuyitaho kandi tuyakoresha nk’uko bikwiye kuko tuyabonye tuyakeneye.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yavuze ko abo baturage bari bakeneye amazi meza, abasaba kuyafata neza kugira ngo azabagirire akamaro.

    Ati “Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikorwa remezo biba bibasanze, hari robine, ibigega n’imiyoboro icamo amazi, aho hose tubasaba ko babifata neza bakahagirira isuku.”

    Yabasabye kandi kugira isuku muri byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza buzira indwara.

    Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abaturage bagerwaho n’amazi meza basaga 83%. Muri bo abangana ma 55% bayavoma batarenze metero 500, mu gihe 26.6% bayavoma berenze metero 200.

    Mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, Akarere ka Nyaruguru kari kihaye umuhigo wo kugeza amazi meza ku ngo 231, kugeza ubu bamaze kuyageza ku ngo 235.

    Bishimira amazi meza bahawe kuko bari bayakeneye

    Umuyoboro w’amazi bahawe wubatse mu Kagali ka Kivu ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 3000 batuye mu ngo zigera ku 187

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yavuze ko abo batutage bari bakeneye amazi meza hafi yabo

    [email protected]


  • Rotary Club yashyikirije Akarere ka Gasabo inyubako izajya icumbikira abarwayi ba kanseri (Amafoto) –

    Iyi nzu yiswe ‘Rotary House for Cancer Patients’ yatanzweho miliyoni 51 Frw, ifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 25, ikaba yashyikirijwe Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Jwala Vijay Kumar, yavuze ko batekereje kubaka iyi nzu kuko hari abarwayi ba kanseri bajyaga kwivuriza i Kanombe, bakabura ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.

    Yagize ati “Ubuvuzi bwa radiotherapy bufata hagati y’ibyumweru bitatu na bitandatu. Hari abazaga badafite aho baguma muri Kigali, badafite ubushobozi bwo kwishyura hotel cyangwa ‘apartment’ ugasanga bari ahantu hadafite isuku bakarwara izindi ndwara.”

    “Rero twatekereje ko twabashakira ahantu heza ho kuba kandi hatekanye mu gihe bari gufata ubuvuzi bwa Radiotherapy [gushiririza igice cya kanseri kirwaye].”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bishimiye cyane iyi nzu bahawe kuko iyari isanzwe ihari yari ishaje ndetse yarangiritse cyane ku buryo nta kintu cyakorerwamo.

    Inzu yashyikirijwe Akarere ka Gasabo yavuguruwe ku nkunga ya Rotary Club Kigali-Virunga mu rwego rwo gufasha abarwayi kubona aho bazajya baba mu gihe bari kwivuza kanseri i Kanombe.

    Yakomeje ati “Iyi nzu yasaga nabi ishaje, nk’akarere twari tutarabona ubushobozi bwo kuyitunganya ngo ibyazwe umusaruro […] kuba Rotary Club Kigali-Virunga yaratekereje kongera kuyisana kugira ngo izafashe abarwayi ba kanseri ni igikorwa cy’ingenzi cyane, cyadushimishije.”

    Umwali yavuze ko Akarere kazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abarwayi bazajya bacumbikirwa muri iyi nzu bitabweho neza, yaba mu buryo bw’ubuvuzi, isuku ndetse no gufashwa kubona ibiribwa.

    Abarwayi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazajya bajyanwa i Kanombe bongere bagarurwe, bahabwe aho kuba heza banitabweho byose ku buntu.

    Iyi nzu ya ‘Rotary House for Cancer Patients’ yari ishaje ku buryo kuyisana byari nko kuyubaka bushya, kuko yatwaye imyaka irenga ibiri kugira ngo ibashe kwakira abarwayi.

    Rotary Club Kigali-Virunga yubatse iyi nzu ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye barimo Ibitaro bya Kibagabaga, ibya Gisirikare bya Kanombe, imiryango idaharanira inyungu yo mu Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasade ya Amerika mu Rwanda n’abandi.

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z’ibyorezo zirimo nk’imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs esheshatu zirimo Rotary Club Kigali Doyen, Mont Jali, Musanze, Butare, Gasabo na Kigali-Virunga ibarizwamo abanyamuryango 35.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Jwala Vijay Kumar, yavuze ko batekereje kubaka iyi nzu kuko hari abarwayi ba kanseri bajyaga kwivuriza i Kanombe, bakabura ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bishimiye cyane iyi nzu bahawe kuko iyari isanzwe ihari yari ishaje

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ni umwe mu banyamuryango ba Rotary Club

    Umuyobozi wa Rotary Club y’u Rwanda, Rugera Jeannette, ageza ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa

    Iki ni kimwe mu bitanda bizajya byifashishwa n’abarwayi babuze uburyo bwo gucumbika

    Inzu yatanzwe irimo ibyangombwa byose

    Iyi nzu yubatswe bigizwemo uruhare n’abaterankunga batandukanye

    Iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni 51 Frw

    Akarere ka Gasabo gashyikirizwa inzu

    Amafoto: Mucyo Jean Regis


  • Impunzi z’Abanye-Congo zahunze iruka rya Nyiragongo zatangiye gutaha (Amafoto) –

    Ni nyuma y’uko kuva ku wa Kana tariki 27 Gicurasi 2021, abaturage barenga ibihumbi 14 bari bahungiye mu Rwanda ndetse n’abandi basaga 600 bakaba bari bamaze kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Nyuma y’uko amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru agaragaje ko Ikirunga cya Nyiragongo cyamaze gutuza ndetse gishobora kutongera kuruka, abaturage baho batangiye gusubira muri iki gihugu.

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko impamvu bifuza gutaha ari uko guhera kuri uyu wa Kane, imitingito yari yabaye nk’aho ihagarara mu gihugu cyabo bityo bakaba bari bifuje kujya iwabo kureba uko bimeze.

    Yagize ati “Impamvu bifuza gutaha twese twayibwira, ni uko guhera ejo imitingito isa n’aho yagabanyutse, impuruza yari yabavanye mu ngo zabo yavugaga ko ikirunga gishobora kongera kuruka ariko ukirikije uko bimeze ubu urabona ko nta kintu cyabaye.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo rero iteka iyo umuntu yahunze urugo rwe akabona amahoro yagarutse ahita yifuza kurusubiramo.”

    Ku rundi ruhande kandi n’imitingito yari ikomeje kuyogoza Umujyi wa Goma ndetse n’Akarere ka Rubavu yatuje ku buryo nko mu ijoro ryacyeye nta mitingito ikomeye yigeze iba.

    Amakuru aheruka gukusanywa n’inzobere z’ikigo Volcano Observatory (OVG) ku bufatanye n’Impuguke esheshatu z’Abayapani n’Umwongereza umwe nyuma y’isesengura no kugenzura, yerekana ko ikirunga cya Nyiragongo kirimo ubusa, bivuze ko kitazongera kuruka vuba.

    Izi mpuguke zagaragaje ko ibijyanye no kugenda kw’ibikoma by’amahindure nta bikiri kugaragaramo. Ibi bikaba biganisha ku mwanzuro w’uko bishoboka cyane ko ikirunga cya Nyiragongo cyatuje.

    Abanye-Congo barenga ibihumbi 14 bari bahungiye mu Rwanda

    Imodoka za RDF nizo ziri gufasha aba baturage gusubira iwabo

    Aha bari bari kwinjira mu modoka basubiye mu gihugu cyabo

    Imodoka z’ingabo z’u Rwanda nizo zifashishijwe mu kugeza ku mupaka abanye-Congo batashye iwabo

    Ku ikubitiro hatashye abanye-Congo 262 bari bari muri Stade Umuganda

    Abaraye muri Stade bahawe ibiribwa

    Mbere yo gutaha babanje kuganirizwa n’ubuyobozi

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yavuze ko abashaka gutaha bose bemerewe

    Aha bashakaga kurira imodoka ya RDF ibageza ku mupaka w’u Rwanda na Congo

  • Ambasaderi Ron Adam asanga kurwanya abapfobya Jenoside bikwiye guca mu kwandika –

    Ibi Ambasaderi Dr Ron Adam yabigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 ubwo Mount Kenya University yibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuhango wari wahurijwe hamwe no kugaragaza umushinga wiswe “Renewed Memory” ugamije kurwanya ikibi gikorerwa ikiremwamuntu biciye mu gukora amashusho y’ubuhamya bw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Ambasaderi Adam yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba umusingi mu kurwanya abagipfobya Jenoside, ashima abagize iki gitekerezo cyo gushyiraho umushinga ugamije kubika ubuhamya bw’ibyabaye.

    Yagize ati “Ivangura, iteshagaciro no gushaka gutsemba ubwoko runaka, ni inkuru ijya kuba imwe. Ibyabaye mu Rwanda no muri Israel, ni iby’agaciro kuvuga ibyabaye, kubisangiza abandi biciye mu buhamya buhari bw’ibyabaye, ndashima iki gitekerezo cyatangijwe cyo kubika ubu buhamya mu rwego rwo kubusangiza abandi, kubika aya makuru bizafasha mu kuyabona kubayakeneye, aya makuru azafasha mu kwigisha abandi bagipfobya.”

    “Dufite gutangira kwandika inkuru zacu, ni ingenzi kuko bizafasha kubika ya makuru, tuzarwanya abahakana n’abapfobya mu kugaragaza ibyabaye, tugaragaza ubuhamya bw’abarokotse”.

    Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango harimo Karasira Venuste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wavuze ko biteye agahinda kuba hari abavuga ko imbarutso ya Jenoside yabaye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

    Karasira yasangije abari bitabiriye uyu muhango ubuhamya bw’uburyo Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zabataye muri ETO -Kicukiro mu gihe bari bizeye ko zizabarinda.

    Ati “Tariki ya 7 Mata 1994 indege imaze guhanurwa twahungiye muri ETO Kicukiro twizeye ubutabazi kuko hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, ariko ibyo twari twiteze sibyo twabonye kuko nyuma y’iminsi itatu baradusize barigendera, twari twahahungiye turi benshi, tariki ya 11 Mata twarahavuye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze kudusiga. Mbifata nko gutsindwa kw’amahanga.”

    Bimenyimana Valens wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, yasobanuye uburyo Jenoside itegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa. Yavuze ko bica mu gutesha agaciro ubwoko bumwe, nk’aho Abatutsi bitwaga inyenzi, inzoka n’ibindi.

    Ibi ngo iyo bivuyeho hajyaho kuyitegura no kuyumvisha abantu, bigakurikirwa no kuyishyira mu bikorwa hagaheruka kuyipfobya no kuyihakana.

    Ati “Abapfobya bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ibi si ukuri kuko Perezida w’u Bufaransa ejo yavuze ikintu cyiza, aho yavuze ko Jenoside ari ikintu ndengakamere nta kintu na kimwe gikwiye kugereranywa nayo, hari abavuga ko habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Congo, ibyo sibyo.”

    Yasabye ko abanyeshuri basoza kaminuza bazajya bafashwa bakandika ku mateka ya Jenoside yaranze u Rwanda.

    Ati “Kaminuza ni urumuri rwa rubanda, dukwiye rero gufasha abanyeshuri ba Kaminuza mu gihe basoza amasomo yabo bakajya bandika amateka y’ukuri mu rwego rwo guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Muri uyu muhango kandi hanamuritswe umushinga uhuriza hamwe abanyeshuri 25 biga itumanaho, aho bazakora video zizafasha mu kubika amateka n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umushinga uterwa inkunga na Ambasade ya Israel ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya.

    Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yanashyikirije impamyabushobozi “certificate” abanyeshuri bari muri uyu mushinga uzashyira video ya mbere hanze mu minsi mike iri imbere.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam asanga kurwanya abapfobya Jenoside bikwiye guca mu kwandika

    Uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mount Kenya University Rwanda witabiriwe n’abantu bake kubera COVID-19

  • Ubuzima bwahindutse i Rubavu; Abanye-Congo ibihumbi 14 bahunze (Amafoto na Video) –

    Ushobora kuba wenda usomye iyi nkuru wari usanzwe ukoresha umuhanda Kigali-Rubavu mu modoka rusange cyangwa mu yawe ujya muri gahunda zitandukanye; tekereza kuba muri uyu muhanda nibura mu modoka eshanu zikunyuraho harimo ebyiri zambaye ‘Plaque’ zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uru rujya n’uruza rw’abantu rwakurikiye iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021. Ni umunsi wabaye uw’icuraburindi ku baturage bo mu Mujyi wa Goma n’utundi tuyituriye.

    Ibyabaye kuri uwo munsi byaciye igikuba abakuze bibuka iby’ejo bundi mu 2002, ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kigahitana ubuzima bw’abantu 245, abandi ibihumbi 120 kibasiga badafite aho gukinga umusaya.

    Ni byo koko iyagukanze ntijya iba inturo! Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ushize, Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, icyihutirwaga ku baturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Umujyi wa Goma cyari ugukiza amagara yabo, benshi bahungira ku muturanyi wabo bise mwiza [u Rwanda], na we abakirana ubwuzu n’urugwiro nk’uko abisanganywe mu muco we.

    Amakamyo ya gisirikare yifashishijwe mu kugeza impunzi aho zagombaga kugezwa

    Nibura kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Abanye-Congo basaga 8.735 ni bo binjiriye ku Mupaka Munini uhuza u Rwanda na RDC [Grande Barrière] binjira mu Rwanda mu gihe abandi 5.100 binjirira kuri Petite Barrière naho 60 binjirira ku mupaka wa Busasamana.

    Iyi mibare IGIHE yahawe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ikomeza igaragaza kandi ko mu Karere ka Rubavu hari hasanzwe hacumbikiwe Abanye-Congo bagera kuri 600. Aba ni abahageze kuva ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Inshuti nyayo igaragarira mu makuba

    Kuva ku munsi Nyiragongo yarutse, [hari ku wa 22 Gicurasi 2021] Abanye-Congo benshi bahise bihutira gukiza amagara yabo bamwe bahungira mu bindi bice by’igihugu cyabo ariko abenshi bahungira mu Rwanda.

    Ubuvugizi bwa Guverinoma ya Congo bwahise butanga amatangazo hifashishijwe Radio n’ibindi binyamakuru bumenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.

    Bamwe bagiye banyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barrière – Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.

    Mu masaha y’ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.

    Abantu bakiriwe ku butaka bw’u Rwanda ari benshi

    Bwakodesheje Coasters zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk’amandazi ndetse n’ibiringiti byo kwifubika.

    Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by’umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n’abarwayi.

    Abana batari bari kumwe n’ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha. Abanyarwanda bashimiye urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ariko, hakurikiyeho imitingito yari ikomeye ku ruhande rwa Congo ndetse no mu Rwanda yarahageze ishegesha Akarere ka Rubavu nubwo yageze mu gihugu hose.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga yagera kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.

    Imbamutima z’Abanye-Congo bakiranywe yombi!

    Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kane, Umujyi wa Rubavu wari wuzuye urujya n’uruza rw’abaturage baturutse I Goma no mu bindi bice bya RDC, aho binjiraga mu Rwanda banyuze ku mipaka itatu irimo ibiri isanzwe izwi ya Grande Barrière na Petite Barrière.

    Guhunga ntabwo ari ikintu gisanzwe kuko byabasabye gupakira mu bikapu bimwe mu byo bari batunze, bashyira za matela ku mutwe, ibyo gutekamo n’ibindi bikoresho bishoboka.

    Abari kuba bategereje imodoka zibajyana mu Nkambi ni hano bari kuba bicaye

    Abageraga ku mupaka bakimara kwinjira mu Rwanda, basangaga inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zibategereje zikabaherekeza ndetse imodoka ifite indangururamajwi yagendaga izenguruka mu Mujyi wa Rubavu imenyesha impunzi aho zerekeza.

    Ku mupaka bashyirwaga mu modoka zateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, imodoka nini z’Ingabo z’u Rwanda, RDF ndetse n’iza Polisi y’u Rwanda, bakajyanwa kuri Collège de Gisenyi Inyemeramihigo ari naho bahererwaga ubufasha bw’ibanze burimo amazi yo kunywa, ibyo kurya, babapimwa Covid-19 n’ibindi.

    Itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE bari muri iyi Ntara y’Uburengerazuba baganirije bamwe muri aba baturage bagaragaza imbamutima zabo nyuma yo kwakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda bari kumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

    Uzamukunda Belyse yagize ati “Hari ubutumwa twahawe na Guverineri butubwira ko abatuye Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo bagomba kuba bawuvuyemo, ni yo mpamvu nashatse inzira insubiza i Kinshasa.”

    Uwitwa Uwamahoro Queen wavukiye mu Rwanda ariko nyuma ajya gutura mu Byahi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yagize ati “Batwakiriye neza badupima Covid-19, tumeze neza ariko njye mfite abavandimwe hano mu Rwanda nifuza ko baduha uburenganzira tukabasanga bakaba baducumbikiye.”

    Mawazo Devotha yagize ati “Mu Rwanda batwakiriye neza rwose twarabyishimiye kandi bakomeje kudufasha kuva aho twagereye hano. Ni byiza cyane turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda.”

    Mbamba Maliro Christophe yagize ati “Twageze hano baduha bisi ziratujyana. Nta wigeze agira ikibazo cy’umutekano hano mu Rwanda. Batwakiriye neza, ubu tumeze neza turishimye rwose.”

    Umuyobozi w’Umudugudu [Chef de Village] wa Kayanza muri Territoire ya Rutshuru, Ngizwenimana Karyugahawe yagize ati “Twageze hano baratwakira, abavandimwe batuzanira ibiryo ku mashuri aho twari turimo badufata neza tubona n’umuyobozi adufasha gushishikariza abaturage ba hano batuzanira ibyo kurya mbese turara neza.”

    Aba baturage bari kugera mu Rwanda kandi bagapimwa icyorezo cya Covid-19, ku buntu abasanzwe bagifite bakoherezwa mu bigo bigenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo bakitabwaho na Guverinoma y’u Rwanda.

    Uretse abarwayi b’iki cyorezo kandi, abafite izindi ndwara zisanzwe bari kwitabwaho mu buryo bwihariye bakaba bashyirwa mu bitaro cyangwa andi mavuriro ya Leta bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze. Ni ibintu byose biri gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda, bivuze ko nta kiguzi abari kuvurwa bari gucibwa.

    Umuhanda Rubavu-Kigali, imodoka nyinshi ni izo muri Congo

    Mu basaga ibihumbi 14 bahungiye mu Rwanda harimo abafite ubushobozi aho bageraga mu Karere ka Rubavu bafite imodoka zabo bwite zirimo imiryango yabo n’abandi bashoboraga kubona uko bafasha. Aba bageraga mu Rwanda bakoherezwa ahahoze Inkambi ya Nkamira mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, bagapimwa Covid-19, hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.

    Nyuma y’iminota 20 babaga bamaze kubona ibisubizo, bityo bagahita bahabwa uburenganzira bwo gukomeza bakarenga Akarere ka Rubavu bajya mu bindi bice by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali.

    Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane, habarurwaga nibura abarenga 1182 banyuze kuri iki kigo cya Nkamira, aho bose bapimwe Covid-19, ibipimo bikagaragaza ko harimo batandatu bafite ubwandu bw’iki cyorezo.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira n’abandi bashobora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison yabwiye IGIHE ko abari kuza mu Rwanda bose bari gupimwa abasanganywe Covid-19 bakoherezwa mu bigo bya Kanyinya, Nyarugenge n’ahandi hagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo.

    Yagize ati “Nubwo baje mu Rwanda mu bihe bya Covid-19 ntabwo twari kunanirwa kubakira, aho icyakozwe ni ugukomeza kugerageza ko ingamba z’ubwirinzi zubahirizwa kuko kugeza ubu turimo kubapima Covid-19, abo dusanze bayifite nubwo ari bake bakoherezwa mu bigo bisanzwe byakira abarwayi b’iki cyorezo mu Rwanda.”

    Abenshi muri aba baturage bageze mu Rwanda bafite imodoka zabo bashaka kujya mu bindi bice by’igihugu [Ni abataracumbikiwe ku Nkambi ya College Inyemeramihigo] bari benshi cyane ku buryo nibura mu muhanda werekeza I Kigali byari bigoye kuri uyu wa Kane kuba wabona imodoka eshanu hatarimo eshatu zifite Plaque yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko izi mpunzi zirenga ibihumbi 14 zamaze kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021, ariko hari n’abandi bakomeje mu bindi bice by’igihugu.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubakira hiyongereyo n’abandi bashibora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa asaba abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi guhagarika kuwuvamo bawuhunga, kuko haramutse habaye ikibazo babimenyeshwa.

    Ati “Ibihugu byombi binyuze mu murongo watanzwe n’abakuru babyo, Perezida Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi batanze umurongo w’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, natwe rero iyo ntero yabo niyo twikiriza. Rero dufatanya muri byinshi birimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amakuba bahuye na yo y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo hari abaturage baduhungiyeho turabakira, ubu tumaze kwakira abarenga ibihumbi 14 ariko hari n’abandi bakomeje kuza twiteguye na bo kubakira neza tubaha ubufasha bw’ibanze.”

    Mu bikorwa remezo byashyiriweho impunzi ziri mu Nkambi ya Collège Inyemeramihigo birimo ubwiherero burindwi, amavomero ane, amatara y’umuriro w’amashanyarazi, Poste de Santé n’abaganga 15.

    Ibiribwa bahawe kuri uyu wa 27 Gicurasi birimo umuceri, ifu y’igikoma, amandazi n’ibindi bitandukanye.

    Abakora ubutabazi bw’ibanze bariteguye

    Abahunze bitwazaga ibikoresho by’ibanze bakeneye

    Hifashishwaga indangururamajwi mu kumenyesha uduce impunzi zigomba kuganamo

    Abageze mu Rwanda bafatwa imyirondoro bacyinjira mu gihugu

    Abatunze imodoka nizo bifashisha, bagapakiraho ibikoresho byabo byose nkenerwa

    Abana bari kumwe n’ababyeyi babo bagiye babanza gupimwa COVID-19

    Abantu benshi cyane bahungiye mu Rwanda bavuye i Goma

    Abantu ni benshi mu Nkambi ya College Inyemeramihigo

    Aha ni kuri Grande Barrière. Kuri uyu wa Kane hari abantu benshi bari guturuka muri RDC

    Aha niho bubakiwe shitingi yo kuba barimo mu Nkambi ya College Inyemeramihigo

    Uyu yari afite inyota abanza kwirenza igikombe cy’amazi mu gitondo

    Abahunze ingaruka z’iruka rya Nyiragongo barimo ibyiciro bitandukanye

    Hateguwe uburyo bwo gutwara impunzi zivanwa ku mupaka zijyanwa mu Nkambi

    Ibyo kuraraho Leta y’u Rwanda yarabiteguye

    Imodoka nyinshi cyane z’Abanye-Congo zagaragaye mu muhanda Rubavu-Kigali

    Imodoka za Polisi y’Igihugu nazo zafatanyije n’iza RDF mu gutwara izi mpunzi

    Imodoka za RDF nizo ziri kwifashishwa mu gutwara impunzi

    Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kugeza impunzi aho zagombaga gufashirizwa

    Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bari i Rubavu bakurikirana uko izi mpunzi zitabwaho

    Aho izi mpunzi ziri haterwa imiti yica udukoko ku buryo zitakwandura indwara iyo ariyo yose

    Kuri Nkamira niho hari gupimirwa Covid-19, uhageze uhasanga imodoka nyinshi z’Abanye-Congo

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ku Kibuga cya College Inyemeramihigo hari impunzi zigera mu bihumbi bitanu

    Mu nkambi ya College Inyemeramihigo hashyizwe amavomero

    Abageze mu Rwanda babanzaga gupimwa Covid-19

    Polisi y’u Rwanda iba iri maso igenzura niba umutekano wo mu muhanda wubahirizwa uko bikwiye

    Mu bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo harimo n’abihayimana, bahungiye mu Rwanda

    Uyu twahuriye ku Mupaka akimara kwambuka ageze mu Rwanda, yavuze ko yakiriwe neza

    Mu bahunze iruka ry’ikirunga harimo n’abahunganye n’amatungo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy