Tag: featured

  • Rubavu: Amashyuza yo kuri “Brasserie” yabuze –

    Abahaturiye bakeka ko ikendera ry’ayo mashyuza ryaba ryaturutse ku iruka rya Nyiragongo riheruka ku wa 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n’imitingito yateje imitutu mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Rubavu.

    Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho ayo mashyuza yabaga akaganira n’abo yahasanze, bamubwiye ko hari umututu wageze hafi y’isoko y’ayo mashyuza bakeka ko ari ho ayo mazi “yarigitiye”.

    Uwitwa Izibyose Désiré utuye i Nyamyumba akanakora aho ayo mashyuza yabaga, yagize ati “Uko twari dusanzwe tuyazi, asa n’ayagiye kubera ko hari ahantu umuntu yashyiraga ikijumba kigashya none n’iyo wayoga nta bushyuhe wakumva.”

    “Kuva kiriya kirunga cyaruka, hari umututu waje hano hirya. Ubanza aho ari ho amazi yarigitiye akabura. Ariko rimwe na rimwe uri kubona agasoko kamwe kashyushye akandi kagakonja, mu kandi kanya ukabona nako karakonje akandi kagashyura.”

    Nyandwi Aimble urinda umutekano w’aho ayo mashyuza aba, yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo babyutse agasanga yakamye nyuma y’umutingito wari wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

    Yashimangiye ko ko hari kugaragara make nayo adashyushye ku rwego yari asanzwe ashyuhaho, ati “Washyiragamo nk’igi, igitoki cyangwa ikirayi kigashya ariko ubu wayoza n’umwana w’uruhinja”.

    Amashyuza asanzwe akurura ba mukerarugendo b’impande zose kuko usibye kuba atangaje ari n’umuti w’indwara zitandukanye. Ibyo bituma bamwe bayoga ngo bakire amavunane, mu gihe hari n’abayanywa bashaka gukira indwara zirimo iz’ubuhumekero, rubaga impande n’izindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko atahita yemeza ko yagiye koko mu gihe isuzuma ritarabyerekana.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ababishinzwe bari kujya kubireba, nibamara kureba uko bimeze niba yakamye koko, niba yimutse cyangwa hari kuza make ni byo turashingiraho.”

    Mu masoko atatu yazanaga amashyuza y’i Nyamyumba, abiri yamaze gukama hasigaye imwe nayo izana make cyane.

    Muri Kanama 2020 na bwo amashyuza ya Bugarama yahinduye icyerekezo atungukira ahandi, bikekwa ko byaturutse ku ntambi zakoreshejwe n’uruganda Cimerwa mu guturitsa amabuye.

    Kugeza ubu utwo duce tubiri ni two tuzwi tubonekamo amashyuza mu gihugu.

    Hari harateganyijwe ahantu abagore n’abagabo bogera

    Ni amazi afatwa nk’umuti w’amavunane n’izindi ndwara

    Hamwe mu hari isoko y’aya mashyuza yarakamye

    Amasoko abiri y’aya mashyuza yombi ntakivubura amazi

  • Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y’abarokotse –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 9 023.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n’abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n’abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n’Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

    Ati “Nk’ikigo cy’imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n’umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twatanga umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.”

    Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n’udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw’inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

    Ati “Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n’abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

    Ati “Nk’Ikigo cy’Imari ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.”

    Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

    Ati “Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.”

    Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by’imirire.

    Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1.500.000 Frw yo kurusana, inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n’isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro 500.000 Frw.

    Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w’umuceri n’uw’akawunga

    Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu Plc bafashe ifoto y’urwibutso

    Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y’ibiribwa bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi

  • Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y’abarokotse –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 9 023.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n’abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n’abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n’Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

    Ati “Nk’ikigo cy’imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n’umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twazana umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.”

    Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n’udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw’inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

    Ati “Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n’abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

    Ati “Nka banki ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.”

    Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

    Ati “Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.”

    Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by’imirire.

    Banki ya Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1,500, 000 Frw yo kurusana,

    inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n’isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw.

    Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w’umuceri n’uw’akawunga

    Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu bafashe ifoto y’urwibutso

    Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y’ibiribwa bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi

  • Sitasiyo za Engen zatangije ubukangurambaga buzafasha abakiliya bayo kumenya ubuziranenge bwa lisansi bahabwa –

    Ubu buryo bwo gupima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu zitangwa kuri sitasiyo za Engen, buboneka kuri sitasiyo zose z’icyo kigo, aho hari umukozi ushinzwe kwereka abakiliya ubuziranenge bwa lisansi na mazutu bakoresha, akazajya aba yambaye impuzankano y’umweru, yanditseho ijambo ‘Quality Marshall’.

    Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi mu Ishami ry’ubucuruzi kuri sitasiyo za Engen mu Rwanda, Ufiteyezu Felix, yavuze ko bafite imashini zifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu baha abakiliya babo.

    Ati “Iki gikoresho cyujuje ubuziranenge, kizajya gikoreshwa mu kwereka umukiliya ufite impungenge ku mavuta yashyiriwe mu kinyabiziga niba ari yo kandi ingano ashaka ariyo yahawe, iyo amavuta avuye ku makusanyirizo, tubanza kureba niba nta gutakaza ubuziranenge byabayeho mu nzira mbere y’uko ahabwa abakiliya.”

    Yongeyeho ko “Impamvu dukoze ibi si uko ibikorwa byacu tutabyizeye, ahubwo ni ukumara impungenge abakiliya bacu, kuko ari bo b’ingenzi kandi ijwi ryabo rirumvwa.”

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko abakiliya ba Engen ari ingenzi cyane, akaba ari nayo mpamvu bazanye izi serivise.

    Ati “Twishimiye kubamurikira ku mugaragaro ubu buryo bwa ‘Triple Check’ mu rwego rwo kunoza ibyo tubaha. Kuri Vivo Energy Rwanda, umukiliya ni ingenzi, niyo mpamvu dushyira imbaraga mu kunoza ibyo tubakorera na serivise tubaha. Nk’abamotari bakeneye ko ibinyabiziga byabo bifatwa neza, rero twabazaniye uburyo bwo kwirebera umwimerere n’ingano y’ibijya mu binyabiziga byabo.”

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibipimo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Zumulinda Philbert, yavuze ko ubu buryo buzanywe na Engen buzateza imbere ubwizere bw’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu Rwanda.

    Ati “Mu nshingano dufite harimo kureba niba ibikomoka kuri peteroli byujuje ubuziranenge. Ni yo mpamvu kuri buri sitasiyo hari ahantu batemerewe gufungura kugira ngo bataba bahindura ibipimo by’ibyo batanga. Ndashima Vivo Energy Rwanda kuba batangiye kwerekana ko bitaye ku bakiliya babo mu kubaha serivise nziza nk’uko babigombwa, nk’ikigo gitsura ubuziranenge turabishyigikiye.”

    Yongeyeho ko bari basanzwe bagenzura sitasiyo za lisansi kabiri mu mwaka, bityo izi serivise zikazoroshya akazi kabo.

    Ubu bukangurambaga bwa “Birahwanye Na Engen” bwatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi, kuri sitasiyo ya Engen iri ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ariko ubu buryo bukaba bukorwa mu gihugu hose kuri sitasiyo za Engen.

    Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bitandatu, aho bitatu bya mbere bizakoreshwa mu kwita ku bakiliya n’ibyo bahabwa, ibindi byumweru bitatu bikazakoreshwa mu gushyiraho poromosiyo ku bakiliya ba Engen.

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, ubwo yarimo kugaragaza imikorere y’ubu buryo

    Ubu buryo buri kuri sitasiyo zose za Engen mu gihugu

    Ufiteyezu Felix asobanuro imikorere y’ubu buryo

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibipimo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Zumulinda Philbert, ubwo yarimo kugenzura imikorere y’ubu buryo

    Ibi byuma bipima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu

    Izi mashini zikoreshwa kuri sitasiyo za Engen zose

    Abakozi ba Engen baharanira gutanga serivise nziza ku bakiliya babo

    Sitasiyo za Engen ziri mu bice byinshi by’u Rwanda

  • Hasobanuwe impamvu Abanyarwanda batuye mu mahanga bongerewe igihe cyo guhinduza pasiporo zabo –

    Iki cyemezo cyo kongera umwaka umwe ku gihe cyagenwe, cyafashwe nyuma y’uko Abanyarwanda baba mu mahanga, bagaragaje imbogamizi z’uko batashoboye kubona uburyo bajya kuri za ambasade kugira ngo batange amafoto n’ibikumwe mbere yo guhindurirwa pasiporo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Regis Gatarayiha, yabitangaje.

    Mu Banyarwanda 100 000 bamaze guhinduza pasiporo zabo, 95 000 bangana na 95% ni abari mu Rwanda imbere, mu gihe abandi 5 000 basigaye ari bo bari mu mahanga.

    Gatarayiha yagize ati “Abanyarwanda benshi bari mu mahanga, barimo abahatuye n’abanyeshuri batugaragarije imbogamizi bagize, zirimo ko batabasha kugera kuri Ambasade z’u Rwanda zibegereye, kugira ngo babashe gufotorwa no gutanga ibikumwe byifashishwa kugira ngo bahabwe pasiporo nshya zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibyo biterwa “n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, harimo no kwambukiranya uturere muri ibyo bihugu” bituyemo Abanyarwanda.

    Ibi nibyo Leta yahereyeho yongera igihe cyo guhinduza pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Niyo mpamvu Leta yongereye igihe cy’umwaka umwe, kugira ngo [Abanyarwanda] bakomeze kuba muri ibyo bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko. Aho kugira ngo pasiporo zizate agaciro ku itariki ya 28 Kamena 2021, igihe cy’agaciro kazo kizagera nyuma ya tariki ya 28 Kamena 2022.”

    Gatarayiha kandi yibukije Abanyarwanda ko iki atari igihe cyo gutegereza, ahubwo ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igihe bongereweho kizarangire nabo bararangije guhinduza pasiporo.

    Yagize ati “Umwaka wongereweho ni ukugira ngo tworohereze cyane cyane Abanyarwanda baba mu mahanga kubera impamvu zumvikana […] Ariko byakabaye byumvikana ko iki atari igihe cyo gutegereza kugira ngo umwaka ushire, ahubwo ni igihe cyo kugira ngo bakore ibishoboka byose kugira ngo babashe kubona izo pasiporo.”

    Kuva kuwa 28 Kamena 2019, Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikorananye ikoranabuhanga.

    Ni pasiporo zikoze mu buryo bushya bukurikije ibigenderwaho ku itangwa ry’ibyangombwa by’inzira nk’uko byemejwe mu Nkoranya 9303 y’Umuryango Mpuzamahanga ugenga Indege za Gisivili (ICAO) ndetse n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ajyanye n’ishyirwaho rya Pasiporo ya Afurika y’Iburasizuba.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, rituma bigora cyane kuyigana ndetse ikaba inabika amakuru menshi ya nyirayo kurusha iyatangwaga mbere yayo.

    Pasiporo y’u Rwanda ishoboza uyifite kujya mu bihugu 61 atatswe viza, ikaba iri ku mwanya wa 81 muri pasiporo zikomeye ku Isi.


  • Nyamagabe: Umucamanza yambuwe ubudahangarwa akekwaho ruswa, RIB ihita imucakira –

    Itabwa muri yombi rw’uyu mucamanza ryatangajwe na RIB ibinyujije kuri Twitter aho ivuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure umuntu ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

    RIB ivuga ko ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gaseke mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha

    Uru rwego rwasabye abanyarwanda kugira umuco wo gutanga amakuru y’ahakekwa ruswa kandi bakayatangira igihe kugira ngo iki cyaha gikumirwe.


  • Abakozi ba Banki y’Isi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwimakaza umuco w’amahoro n’urukundo –

    Ni ubutumwa bahawe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Gatanu tariki ya 28 Gicurusi 2021 nyuma yo gusura ibice bitandukanye birugize, gusobanurirwa amateka ya Jenoside no kunamira abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside bahashyinguye.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yasabye abakozi bakorana guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi ahubwo bagaharanira icyabafasha kwiteza imbere.

    Yagize ati “Ibyabaye mu 1994 birenze ibyiyumviro bya muntu, mbese biteye isoni ku kiremwa muntu. Kwibuka nk’uku ni byiza kandi ni ingirakamaro kumva ubuzima abandi banyuzemo. Kwibuka bijyana no kwiga duharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.”

    Yavuze ko iyo arebye aho igihugu kigeze n’uko Abanyarwanda babanye abikuramo isomo rikomeye n’abandi bakwiye kwiga mu kurushaho kwimakaza amahoro, urukundo, ubumwe n’ubwiyunge hagamije kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.

    Ati “Aha ngaha njyewe nkurira ingofero Abanyarwanda, banyuze muri ibyo byose kubera ingaruka basigiwe na Jenoside bagaharanira kongera kwiyubaka, kwiyunga, no kubaka igihugu cyiza. Uyu munsi u Rwanda rufite inkuru nziza, kandi rwageze kuri byinshi. Iyo urebye igihugu n’abantu bacyo usanga bakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo bafatanyije bubake igihugu gishya.”

    Mu buhamya bamwe mu bakozi ba Banki y’Isi bafite ababo bahoze bakorera Banki y’Isi bishwe muri Jenoside bagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo n’uko baje kurokoka urupfu rukomeye.

    Gasirabo Regis yavuze ko Imana ari yo yakinze ukuboko bigatuma adapfana na se nyuma yo kuraswa amasasu menshi n’abasirikare bari mu ngabo za Habyarimana nubwo byamuteye ubumuga bw’ukuboko.

    Ubusanzwe abakozi ba Banki y’Isi mu Rwanda, ibikorwa byo kwibuka babikoraga mu buryo bwo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bakaremera abafite ubushobozi buke, kuri iyi nshuro bahisemo gusura Urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce(iburyo) yasabye abakozi bayo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi

    Muri iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo gukurikira ubuhamya ku byabaye

    Abakozi ba Banki y’Isi basobanuriwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside by’umwihariko abashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

    Habimana Lambert yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse urupfu mu gihe cya Jenoside

    Gasirabo Regis, umuhungu wa Gasirabo Claver wahoze akorera Banki y’Isi akicwa muri Jenoside yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo

  • Ecobank yashyize igorora abifuza gutandukana n’ubukode –

    Ibi ni yo mpamvu Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda, yashyizeho inguzanyo zo kugura inzu, aho zihabwa abakiliya bahembwa umushahara ku kwezi n’abamaze nibura imyaka itanu bakora ubucuruzi bwabo bwite bubanditseho.

    Ikindi kandi ni uko iyo umukiliya afite indi nguzanyo y’inzu ahandi, Ecobank Rwanda iyimugurira, byaba ngombwa ikamwongereraho n’andi mafaranga.

    Uwamaze gufata inguzanyo y’inzu afite umushahara uhoraho, yishyura mu gihe kitarenze imyaka 15, naho ufite inguzanyo y’ubucuruzi bumwanditseho yishyura mu gihe cy’imyaka itanu.

    Muri iyi myaka yo kwishyura, uwafashe inguzanyo atanga inyungu fatizo ingana na 16% ku mwaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho no Kumenyekanisha Ibikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo bagamije gukura abakiliya babo mu bukode.

    Ati “Iyi nguzanyo yashyizweho kugira ngo dufashe Abaturarwanda gutunga inzu zabo bwite bakava mu bukode.”

    Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda,Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

    Iyi banki kandi ikorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

    Ecobank Rwanda yashyizeho inguzanyo zizafasha abakiliya bayo kugura inzu

  • Mu mafoto 75: Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda –

    Kuri uwo munsi ni bwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

    Ni urugendo rwari rumaze igihe rutegerejwe nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu bitandukanye n’abamubanjirije, we yagaragaje umuhate mu kwerekana ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cye cyagizemo uruhare.

    Perezida Macron yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho yakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Yageze mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Yves Le Drian; Depite mu Nteko y’u Bufaransa, Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo; abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.

    Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi w’Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

    Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric yabanje kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro ku Kacyiru.

    Uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 43 yahise ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside, anashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250.

    Aha ku rwibutso, Perezida Macron yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka ya Jenoside n’ibihe by’ingenzi byaranze itegurwa ryayo n’uko yashyizwe mu bikorwa.

    Mu ijambo yahavugiye, Perezida Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

    Nyuma yo kuva ku Gisozi, Macron na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi.

    Mu masaha ya nyuma ya saa Sita ku wa Kane, Perezida Macron yasuye Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ [Mécatronique].

    Yavuye muri iri shuri riherereye mu Karere ka Rulindo, asubira mu Mujyi wa Kigali aho yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere yo gufungura Centre Culturel Francophone, izajya iberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Centre Culturel Francophone iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali cyafunzwe kinasenywa mu 2014.

    Ibikorwa by’umunsi wa mbere wa Macron yabisoreje muri Kigali Arena aho we na Perezida Kagame bakurikiye umukino wa ¼ cya Basketball Africa League aho Patriots BBC yo mu Rwanda yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique nyuma yo kuyitsinda bigoranye amanota 73-71.

    IGIHE yakusanyije amafoto 75 yerekana ibikorwa by’ingenzi mu ruzinduko Perezida Macron yagiriye mu Rwagasabo kuva mu gitondo cyo ku wa Kane kugeza ku wa 28 Gicurasi 2021, ubwo yarusozaga.

    Perezida Macron yasoje uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ahita akomereza muri Afurika y’Epfo, aho yahuye na Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa.

    Perezida Macron ubwo yakirwaga i Kanombe

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yururukaga mu ndege yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe izwi nka Cotam Unité. Yahageze mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021

    Mu bandi bayobozi bakiriye Macron harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier (ibumoso). Mu bandi bari ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ni Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

    Perezida Emmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Yahise akomereza ku Kacyiru, yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame ubwo yiteguraga kwakira mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yari ategereje kwakira Perezida Macron wagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafitanye umubano mwiza kuva mu 2017 ubwo yatorerwaga kuyobora u Bufaransa

    Perezida Emmanuel Macron nk’Umukuru w’Igihugu wubashywe yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye, hakorwa akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda

    Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda n’u Bufaransa ubwo bari biteguye kwakira abakuru b’ibihugu byombi

    Perezida Macron yatangiye kugaragaza icyizere cyo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku wa 18 Nzeri 2017, ubwo yahuriraga na Kagame i New York mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni ku nshuro ya 72

    Perezida Kagame na Macron ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zakiriye Perezida Macron mu karasisi kabereye ijisho

    Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017

    Perezida Macron yagendaga asuhuza buri muyobozi mu b’u Rwanda bamwakiriye muri Village Urugwiro

    Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye muri Leta y’u Rwanda ni bo bakiriye Perezida Macron

    Perezida Kagame yashimye uburyo Macron yarenze imyumvire yakunze kuranga bamwe mu Banyaburayi, babona Umugabane wa Afurika nk’uw’abantu badashoboye bakeneye gufatirwa imyanzuro no gutekererezwa

    Perezida Kagame yavuze ko Macron ari umwe mu bumva neza icyo Afurika ikeneye, uharanira ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati y’impande zombi

    Abakuru b’ibihugu byombi bagendaga baganira, ubwo Perezida Kagame yakiraga Macron baherukaga guhurira i Paris mu Bufaransa mu Nama yiga ku bibazo by’Umutekano wa Sudani n’iyiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika

    Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda ruvuze byinshi mu rugendo ruganisha ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame aganira na Emmanuel Macron yise “inshuti ye”

    Tariki ya 27 Gicurasi 2021 yabaye umunsi w’amateka mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

    Perezida Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida Emmanuel Macron ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Aha yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré; yari aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian (ubanza iburyo); Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye (inyuma); Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina

    Perezida Emmanuel Macron mu byo yiboneye n’amaso ye harimo n’amafoto agaragaza inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100

    Perezida Emmanuel Macron yasobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe by’igihe kirekire ndetse ukanashyirwa mu bikorwa

    Perezida Macron yeretswe amahano arenze ukwemera yakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabaye umusaruro w’amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda by’igihe kirekire

    Perezida Macron yitegereza imyambaro iri mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside bazizwa uko bavutse

    Perezida Macron yabaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010

    Perezida Macron yavuze ko abari bayoboye u Bufaransa ubwo Jenoside yategurwaga, birengagije ibimenyetso byose byababuriraga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, ni we watambagije Perezida Macron ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amusobanurira amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo

    Perezida Macron n’abamuherekeje basobanurirwaga intambwe zose zatewe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke, inatware ubuzima bw’inzirakarengane

    Igikorwa cya Perezida Macron cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kureba amateka igihugu cye cyagizemo uruhare ni ikimenyetso cyafashwe nko kuzahura umubano w’ibihugu byombi

    Mu butumwa Perezida Macron yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko “Igihe kigeze ngo twemeranywe ku mateka yacu, twemere ibyabaye twunamire abazize Jenoside kandi twumve akababaro k’abarokotse.”

    Perezida Emmanuel Macron ku wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Aha Umukuru w’Igihugu yerekezaga gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 ku Gisozi

    Perezida Macron yunamiye, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi

    Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu w’igihugu cye mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare

    Perezida Macron aganira na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mu bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre (hagati) ari kumwe na Bishop Rucyahana John (iburyo) na Senateri André Twahirwa

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, mu baherekeje Perezida Macron mu Rwanda

    Perezida Emmanuel Macron aganira n’Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, mbere yo kumusuhuza

    Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu Urugwiro

    Perezida Kagame aganira na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Perezida Macron yavuze ko Jenoside itegurwa binyuze mu kwigarurira imitima y’abazayikora n’uburyo izakorwamo kugeza ishyizwe mu bikorwa

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we n’itsinda ry’abamuherekeje muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro byihariye ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro ku Kacyiru

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafata ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyabereye muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside abyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n’ibyo ari abagamije kugoreka amateka

    Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga. Cyanakurikiranywe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Perezida Macron yasuye IPRC i Tumba

    Perezida Emmanuel Macron yeretswe ibice bigize Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ‘électronique’ na ‘mécanique’ bizwi nka ‘Mécatronique’

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aganira na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine. Ku ruhande rwabo hari abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Muri iri shuri, Perezida Emmanuel Macron, yaganiriye n’abanyeshuri biga muri IPRC Tumba

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n’iri shuri

    Mbere yo gusoza urugendo yagiriye muri IPRC Tumba, Perezida Emmanuel Macron yafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abahagarariye abanyeshuri n’ abayobozi mu nzego zitandukanye

    Perezida Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo

    Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

    Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n’abarimo Antoine Cardinal Kambanda

    Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa byo kwirinda Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa

    Perezida Emmanuel Macron na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel beretswe uko ibikorwa birimo ibyo gupima Coronavirus mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo bikorwa

    Perezida Emmanuel Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo aherekejwe n’abayobozi batandukanye bo mu Bufaransa

    Perezida Macron yaherekejwe na Depite Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali

    Macron yafunguye Centre Culturel Francophone muri Kigali

    Perezida Emmanuel Macron afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, bafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone

    Centre Culturel Francophone Perezida Macron yafunguye iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

    Perezida Emmanuel Macron yavuze ko yifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone. Yijeje ko hazigishirizwa ndetse hakazatangwa buruse mu myaka iri imbere

    Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric w’imyaka 43 yavuze ko Centre Culturel Francophone ikwiriye kuba umwanya wo kugaragaza impano z’urubyiruko

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Centre Culturel Francophone i Kigali

    Ibikorwa bye, Macron yabisoreje muri Kigali Arena areba BAL

    Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron barebye umukino wa 1/4 cya BAL wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique

    Perezida Emmanuel Macron, Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors barebeye umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo mu myanya isanzwe y’abafana

    Perezida Kagame na Emmanuel Macron bishimiye intsinzi ya Patriots BBC yatumye iyi kipe igera muri 1/2 cya BAL 2021

    Perezida Macron, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri mu banyacyubahiro barebye uyu mukino

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian; Perezida Macron na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame na Masai Ujiri barebaga uyu mukino banyuzamo bakaganira

    Umukino wa Patriots BBC na Ferroviário de Maputo warebwe n’abakuru b’ibihugu byombi wasojwe ikipe ihagarariye u Rwanda itsinze iyo muri Mozambique amanota 73-71

    Nyuma y’umukino, Perezida Kagame na Macron bagiranye ibiganiro n’abakomeye muri Basketball ya Afurika

    Perezida Kagame yasezeye Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri

    Perezida Kagame yaherekeje Emmanuel Macron amugeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ni bwo Perezida Kagame yasezeye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda

    Perezida Kagame asezera kuri Emmanuel Macron wahise akomereza urugendo rwe muri Afurika y’Epfo

    Amafoto: Niyonzima Moïse, KT, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na Village Urugwiro


  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri yagiranye ibiganiro na Gen Kazura –

    Lt Gen Mohamed Farid n’itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ngabo za Misiri bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwagombaga kumara iminsi itatu bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko imikoranire yakomeza kuba myiza hagati y’u Rwanda na Misiri mu bya gisirikare.

    Ibiganiro hagati y’aba bagaba b’ingabo b’ingabo mu bihugu byombi bihumuje, Lt Gen Mohamed Farid, yabonanye na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj.Gen. Albert Murasira.

    Urugendo rw’aba basirikare bakuru mu Misiri rurasozwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021 aho biteganyijwe ko mbere y’uko berekeza iwabo, babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Ubusanzwe u Rwanda na Misiri bifitanye umubano n’imikoranire mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

    Uretse umubano mu bya gisirikare no mu bucuruzi ibihugu byombi bigirana imikoranire dore ko buri mwaka, Misiri ijya itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Mohamed Farid yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ingabo

    Ubwo impande zombi zagiranaga ibiganiro

    Lt Gen Mohamed Farid biteganyijwe ko mbere yo gusoza urugendo rwe abanza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda riri kumwe na bagenzi babo bo mu Misiri