Tag: featured

  • Urubyiruko rwasabwe kugendera kure ingengabitekerezo mbi yo ku ishyiga, ruharanira u Rwanda rwiza –

    Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, witabirwa na Depite Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite; Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa;u Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Rwagasani Braddock, ndetse na Nyampimga w’u Rwanda 2019, Miss Nimwiza Meghan.

    Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, urwo rubyiruko rwasuye Urwibutso mu rwego rwo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira indabo ku mva, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, bababwa n’ibiganiro byagarutse ku ruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Insanganyamatsiko yagiraga iti “Urubyiruko rw’Uumujyi wa Kigali mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Depite Kamanzi Ernest yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye gukoresha amahirwe rwahawe n’Igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko “ni byo u Rwanda rwifuza”.

    Mu kiganiro Miss Nimwiza Meghan yagarutse ku gisobanuro cy’ingengabitekerezo, avuga ko “dukwiriye kwima amatwi abatubwira amakuru y’ibihuha kandi tugakoresha imbuga nkoranyambaga tuvuga amateka y’ukuri ku Gihugu cyacu”.

    Rwagasani Bladdock yabwiye urubyiruko ko “rukwiye gusoma no kwandika amateka y’Igihugu” bityo bikarufasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, Mugesera Sam yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside ari ngombwa kujya mu mizi y’ikibibatera.

    Yakomeje ati “Nk’urubyiruko tukirinda ingengabitekerezo yo ku ishyiga ahubwo tugafata umwanya uhagije wo kwiga amateka y’Igihugu cyacu, tugamije gukuramo amasomo azadufasha guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

    Uwo muhango usojwe habaye ibiganiro mu matsinda bigaruka ku bibazo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Ibyagaragajwe birimo ingengabitekerezo yo ku ishyiga, kudashishoza k’urubyiruko, kwigira ba ntibindeba no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

    Nyuma yo kurebera hamwe ibyo bibazo, biyemeje gufata iya mbere mu kubaka Igihugu kibereye bose, bimakaza ubumwe n’ubwiyunge kandi bafatanya kurwanya abahakana n’akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Miss Nimwiza Meghan ari mu bitabiriye uwo muhango

    Muri uwo muhango hanashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi

    Depite Kamanzi Ernest yabwiye urwo rubyiruko ko rukwiye gukoresha amahirwe rwahawe n’Igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Mu kiganiro Miss Nimwiza Meghan yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga ruvuga ukuri ku mateka y’igihugu

    Mugesera Sam yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside ari ngombwa kujya mu mizi y’ikibibatera

    Urubyiruko rwasabwe guhashya cyane abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babinyujije ku ishyiga

  • Abantu 69.591 bahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 –

    Gutanga urukingo rwa Covid-19 ku bahawe dose ya mbere byatangiye mu gihugu hose. Urukingo rwatanzwe ni urwa AstraZeneca kuko abahawe urwa Pfizer bo bahawe urwa kabiri, ni ukuvuga ko bakingiwe mu buryo bwemewe.

    Usibye gukingira, hagaragaye abantu 14 banduye iki cyorezo biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali. Ibipimo byafashwe ni 3.694 mu gihe abakize bagasezererwa ari 60.

    Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda, abamaze kwandura ni 26.892 mu gihe abapfuye ari 352.


  • Mushikiwabo yagaragaje imishinga OIF iteganya gufashamo u Rwanda –

    Aba barimu bazahabwa u Rwanda mu mwaka utaha w’amashuri, baziyongera ku bandi 24 b’abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n’amashuri yigisha siyansi ndetse n’ishuri ryigenga rimwe. Aba barimu bashyizwe mu mashuri 22 aho buri shuri ryahawe umwe.

    Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bagahugura n’abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yavuze ko muri gahunda bafite yo kongera umubare w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa hari imishinga itandukanye bazafatanyamo n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda mu kongera ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa.

    Ati “Turi muri gahunda ikomeye yo kongera ubumenyi mu bihugu byinshi bitandukanye, ubu tumaze kugira Abanyamuryango 88 [ibihugu], ibihugu rero bigiye bitandukanye ku rugero abantu bavugaho ururimi rw’Igifaransa.”

    Yakomeje agira ati “Urugero nk’u Rwanda harimo indimi nyinshi cyane kandi zose zemewe zikoreshwa n’Abenegihugu, twebwe rero muri gahunda zacu zo kongera ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa, dufite gahunda nyinshi zirimo kongera umubare w’abarimu bigisha Igifaransa.”

    Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement, AFD), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse na Minisiteri y’Uburezi basinyanye amasezerano y’ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

    Ni amasezerano ateganya kandi gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n’ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko binyuze muri ayo masezerano hari gahunda ihamye yo kongera imbaraga mu kwigisha Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

    Ati “Muri iyi gahunda harimo ibintu byinshi bitandukanye ari ugutegura uburyo Igifaransa cyatezwa imbere hakazaho n’iriya gahunda basanzwe badufasha navuga ko ari igice cya tekinike cyo kuduha abarimu.”

    Yakomeje agira ati “Natwe ntabwo tuzatinda, iyo gahunda inonosoye tuzahita dutangira kuyikoraho ku buryo mu gihe kitarambiranye izatangira gukurikizwa.”

    Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kwiga Igifaransa ari ingirakamaro kuko Isi yabaye umudugudu bityo bikaba bizabasaba kumenya indimi kugira ngo babashe kuyibamo neza.

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana ati “Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshaho, ushobora kwiga ibinyabuzima, ibinyabutabire n’ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b’abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.”

    Hari kurebwa uko Igifaransa cyakongererwa amasaha mu mashuri

    Kuva mu 2009, Igifaransa ntabwo kikiri ururimi rwigishwamo ahubwo ni isomo abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga mu buryo busanzwe aho mu Cyumweru kiba gifite amasaha abiri.

    Hari bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko amasaha abiri bigamo Igifaransa adahagije ku buryo bituma batagira ubumenyi buhagije ndetse bikaba ingorabahizi ku biga mu mashuri y’Uburezi bw’Imyaka 12 y’Ibanze.

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Science de Musanze yagize ati “Twebwe kubera ko turi mu kigo cya Siyansi usanga ururimi baruha igihe gito, twasaba abayobozi bacu gushyira imbaraga mu kwigisha igifaransa cyane cyane mu mashuri y’uburezi bw’ibanze kuko nabo bakeneye kumenya igifaransa.”

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko binyuze muri iyi gahunda y’ubufatanye ya Guverinoma y’u Rwanda, OIF na AFD, hazashyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho byifashishwa mu kwigisha Igifaransa, kongera amasaha no gutegura amarushanwa mu mashuri afasha abanyeshuri gushyira imbaraga mu kwiga Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda yagutse ya OIF harimo no kwigisha Igifaransa Ingabo ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni ndetse n’Abadiplomate b’ibihugu biri muri uyu muryango.

    Ati “Dufitite ibihugu byinshi cyane bidusaba kubashyigikira mu kwigisha ururimii rw’Igifaransa, ariko dufite ibindi bidusaba kubunganira mu kubigisha Igifaransa mu buryo bw’ubukerarugendo ndizera ko n’u Rwanda natwe byadufasha.”

    “Hari ibihugu bifite ubukerarugendo bwateye imbere cyane ariko badafite abantu bahagije bakora mu rurimi rw’Igifaransa bagenda basobanurira ba Mukerarugendo.”

    Yakomeje agira ati “Twigisha Igifaransa ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi n’u Rwanda ruri muri ibyo bihugu, ibihugu byadusabye ko twabafasha kongera ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa kuri izo ngabo.”

    Ibarura rya OIF mu 2018, ryagaragazaga ko nibura Abanyarwanda bavuga ururimi rw’Igifaransa neza ari 6%. Intego y’uyu muryango ikaba ari ukongera umubare w’abavuga n’abandika neza Igifaransa.

    Mushikiwabo yavuze ko OIF ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umubare w’abavuga Igifaransa hirya no hino ku Isi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugirana na OIF ndetse na AFD yo guteza imbere Igifaransa

    Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana asanga Isi yarabaye umudugudu bityo kumenya Igifaransa byafasha mu kuyibamo

    Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Sciences de Musanze asanga hakenewe amasaha menshi yo kwiga Igifaransa

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


  • Rubavu: Amashyuza yo kuri “Brasserie” yabuze –

    Abahaturiye bakeka ko ikendera ry’ayo mashyuza ryaba ryaturutse ku iruka rya Nyiragongo riheruka ku wa 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n’imitingito yateje imitutu mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Rubavu.

    Umunyamakuru wa IGIHE wageze aho ayo mashyuza yabaga akaganira n’abo yahasanze, bamubwiye ko hari umututu wageze hafi y’isoko y’ayo mashyuza bakeka ko ari ho ayo mazi “yarigitiye”.

    Uwitwa Izibyose Désiré utuye i Nyamyumba akanakora aho ayo mashyuza yabaga, yagize ati “Uko twari dusanzwe tuyazi, asa n’ayagiye kubera ko hari ahantu umuntu yashyiraga ikijumba kigashya none n’iyo wayoga nta bushyuhe wakumva.”

    “Kuva kiriya kirunga cyaruka, hari umututu waje hano hirya. Ubanza aho ari ho amazi yarigitiye akabura. Ariko rimwe na rimwe uri kubona agasoko kamwe kashyushye akandi kagakonja, mu kandi kanya ukabona nako karakonje akandi kagashyura.”

    Nyandwi Aimble urinda umutekano w’aho ayo mashyuza aba, yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo babyutse agasanga yakamye nyuma y’umutingito wari wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

    Yashimangiye ko ko hari kugaragara make nayo adashyushye ku rwego yari asanzwe ashyuhaho, ati “Washyiragamo nk’igi, igitoki cyangwa ikirayi kigashya ariko ubu wayoza n’umwana w’uruhinja”.

    Amashyuza asanzwe akurura ba mukerarugendo b’impande zose kuko usibye kuba atangaje ari n’umuti w’indwara zitandukanye. Ibyo bituma bamwe bayoga ngo bakire amavunane, mu gihe hari n’abayanywa bashaka gukira indwara zirimo iz’ubuhumekero, rubaga impande n’izindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko atahita yemeza ko yagiye koko mu gihe isuzuma ritarabyerekana.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ababishinzwe bari kujya kubireba, nibamara kureba uko bimeze niba yakamye koko, niba yimutse cyangwa hari kuza make ni byo turashingiraho.”

    Mu masoko atatu yazanaga amashyuza y’i Nyamyumba, abiri yamaze gukama hasigaye imwe nayo izana make cyane.

    Muri Kanama 2020 na bwo amashyuza ya Bugarama yahinduye icyerekezo atungukira ahandi, bikekwa ko byaturutse ku ntambi zakoreshejwe n’uruganda Cimerwa mu guturitsa amabuye.

    Kugeza ubu utwo duce tubiri ni two tuzwi tubonekamo amashyuza mu gihugu.

    Hari harateganyijwe ahantu abagore n’abagabo bogera

    Ni amazi afatwa nk’umuti w’amavunane n’izindi ndwara

    Hamwe mu hari isoko y’aya mashyuza yarakamye

    Amasoko abiri y’aya mashyuza yombi ntakivubura amazi

  • Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y’abarokotse –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 9 023.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n’abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n’abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n’Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

    Ati “Nk’ikigo cy’imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n’umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twatanga umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.”

    Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n’udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw’inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

    Ati “Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n’abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

    Ati “Nk’Ikigo cy’Imari ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.”

    Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

    Ati “Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.”

    Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by’imirire.

    Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1.500.000 Frw yo kurusana, inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n’isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro 500.000 Frw.

    Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w’umuceri n’uw’akawunga

    Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu Plc bafashe ifoto y’urwibutso

    Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y’ibiribwa bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi

  • Copedu Plc yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, inafasha imiryango y’abarokotse –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 9 023.

    Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu Copedu Plc yari ihagarariwe n’abakozi bacye. Babanje gutambagizwa urwibutso rwa Muhazi banasobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye muri uyu Murenge, ari nabwo bwatumye Abatutsi benshi barimo n’abagiye bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi bahaburira ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakozi ba Copedu Plc bashyize indabo ku rwibutso banunamira imibiri ihashyinguye maze bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, berekeza mu Kagari ka Ntebe aho imiryango 15 yashyikirijwe ibiribwa bifite agaciro karenga ibihumbi 500 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, yavuze ko bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwifatanya n’Abanyarwanda babuze ababo, ari nako bakomeza abayirokotse.

    Ati “Nk’ikigo cy’imari iciriritse, dufite mu nshingano zacu guteza imbere umwari n’umutegarugori, tukaba tunafite ishami i Rwamagana, mu minsi ishize twamenyeshejwe gahunda yo kubaka urwibutso mu Murenge wa Muhazi dusanga natwe twazana umusanzu wacu kugira ngo natwe tube twashyigikira icyo gikorwa.”

    Uyu muyobozi yasabye abakiri bato guhanga imirimo n’udushya mu ishoramari, abizeza inkunga mu kuzamura ubucuruzi bwabo hifashishijwe uburyo bw’inguzanyo zitangwa na Copedu Plc.

    Ati “Turashishikariza abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana gukorera hamwe twubaka igihugu cyatubyaye, hakabaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Turashishikariza abari n’abategarugori kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimye ubuyobozi bwa Copedu Plc ku nkunga batanze yo kubaka urwibutso rwa Muhazi, ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabaremera.

    Ati “Nka banki ya Copedu Plc, hari icyo bivuze gusura urwibutso ikanaremera abarokotse Jenoside. Turabashima cyane kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza kandi kwita ku barokotse Jenoside ni no kwita ku banyamuryango babo.”

    Nyiramiyove Pascasie ufite imyaka 89, akaba ari umwe mu bahawe ibiribwa, yavuze ko bigiye kubafasha mu mibereho yabo.

    Ati “Turanezerewe cyane kuko uwihebaga birahagarara, kuko mutubereye abana, mutubereye umuryango.”

    Mutaganira Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu Kagari ka Ntebe yashimiye Copedu Plc ku nkunga babahaye, avuga ko biri bufashe abagiraga ibibazo by’imirire.

    Banki ya Copedu Plc yatanze inkunga ingana ya 1,500, 000 Frw yo kurusana,

    inatanga ibiribwa birimo umuceri, kawunga, isabune, amavuta n’isukari ku miryango 15, ibi biribwa bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw.

    Ibiribwa birimo umuceri, akawunga n’amavuta nibyo byashyikirijwe imiryango 15 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiryo byatanzwe na Copedu Plc bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Imiryango 15 ni yo yahawe ibyo kurya, buri muryango wagenerwaga umufuka w’umuceri n’uw’akawunga

    Nyuma yo gusobanurirwa ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Muhazi, abakozi ba Copedu bafashe ifoto y’urwibutso

    Copedu Plc yatanze ibiribwa ku miryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibiribwa byatanzwe birimo umuceri, akawunga n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye iyi nkunga y’ibiribwa bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, bashyikiriza umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raisa, ashyikiriza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, amafaranga yo gusana urwibutso rwa Muhazi

  • Sitasiyo za Engen zatangije ubukangurambaga buzafasha abakiliya bayo kumenya ubuziranenge bwa lisansi bahabwa –

    Ubu buryo bwo gupima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu zitangwa kuri sitasiyo za Engen, buboneka kuri sitasiyo zose z’icyo kigo, aho hari umukozi ushinzwe kwereka abakiliya ubuziranenge bwa lisansi na mazutu bakoresha, akazajya aba yambaye impuzankano y’umweru, yanditseho ijambo ‘Quality Marshall’.

    Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi mu Ishami ry’ubucuruzi kuri sitasiyo za Engen mu Rwanda, Ufiteyezu Felix, yavuze ko bafite imashini zifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu baha abakiliya babo.

    Ati “Iki gikoresho cyujuje ubuziranenge, kizajya gikoreshwa mu kwereka umukiliya ufite impungenge ku mavuta yashyiriwe mu kinyabiziga niba ari yo kandi ingano ashaka ariyo yahawe, iyo amavuta avuye ku makusanyirizo, tubanza kureba niba nta gutakaza ubuziranenge byabayeho mu nzira mbere y’uko ahabwa abakiliya.”

    Yongeyeho ko “Impamvu dukoze ibi si uko ibikorwa byacu tutabyizeye, ahubwo ni ukumara impungenge abakiliya bacu, kuko ari bo b’ingenzi kandi ijwi ryabo rirumvwa.”

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko abakiliya ba Engen ari ingenzi cyane, akaba ari nayo mpamvu bazanye izi serivise.

    Ati “Twishimiye kubamurikira ku mugaragaro ubu buryo bwa ‘Triple Check’ mu rwego rwo kunoza ibyo tubaha. Kuri Vivo Energy Rwanda, umukiliya ni ingenzi, niyo mpamvu dushyira imbaraga mu kunoza ibyo tubakorera na serivise tubaha. Nk’abamotari bakeneye ko ibinyabiziga byabo bifatwa neza, rero twabazaniye uburyo bwo kwirebera umwimerere n’ingano y’ibijya mu binyabiziga byabo.”

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibipimo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Zumulinda Philbert, yavuze ko ubu buryo buzanywe na Engen buzateza imbere ubwizere bw’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu Rwanda.

    Ati “Mu nshingano dufite harimo kureba niba ibikomoka kuri peteroli byujuje ubuziranenge. Ni yo mpamvu kuri buri sitasiyo hari ahantu batemerewe gufungura kugira ngo bataba bahindura ibipimo by’ibyo batanga. Ndashima Vivo Energy Rwanda kuba batangiye kwerekana ko bitaye ku bakiliya babo mu kubaha serivise nziza nk’uko babigombwa, nk’ikigo gitsura ubuziranenge turabishyigikiye.”

    Yongeyeho ko bari basanzwe bagenzura sitasiyo za lisansi kabiri mu mwaka, bityo izi serivise zikazoroshya akazi kabo.

    Ubu bukangurambaga bwa “Birahwanye Na Engen” bwatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi, kuri sitasiyo ya Engen iri ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ariko ubu buryo bukaba bukorwa mu gihugu hose kuri sitasiyo za Engen.

    Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bitandatu, aho bitatu bya mbere bizakoreshwa mu kwita ku bakiliya n’ibyo bahabwa, ibindi byumweru bitatu bikazakoreshwa mu gushyiraho poromosiyo ku bakiliya ba Engen.

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, ubwo yarimo kugaragaza imikorere y’ubu buryo

    Ubu buryo buri kuri sitasiyo zose za Engen mu gihugu

    Ufiteyezu Felix asobanuro imikorere y’ubu buryo

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibipimo mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Zumulinda Philbert, ubwo yarimo kugenzura imikorere y’ubu buryo

    Ibi byuma bipima ubuziranenge bwa lisansi na mazutu

    Izi mashini zikoreshwa kuri sitasiyo za Engen zose

    Abakozi ba Engen baharanira gutanga serivise nziza ku bakiliya babo

    Sitasiyo za Engen ziri mu bice byinshi by’u Rwanda

  • Hasobanuwe impamvu Abanyarwanda batuye mu mahanga bongerewe igihe cyo guhinduza pasiporo zabo –

    Iki cyemezo cyo kongera umwaka umwe ku gihe cyagenwe, cyafashwe nyuma y’uko Abanyarwanda baba mu mahanga, bagaragaje imbogamizi z’uko batashoboye kubona uburyo bajya kuri za ambasade kugira ngo batange amafoto n’ibikumwe mbere yo guhindurirwa pasiporo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Regis Gatarayiha, yabitangaje.

    Mu Banyarwanda 100 000 bamaze guhinduza pasiporo zabo, 95 000 bangana na 95% ni abari mu Rwanda imbere, mu gihe abandi 5 000 basigaye ari bo bari mu mahanga.

    Gatarayiha yagize ati “Abanyarwanda benshi bari mu mahanga, barimo abahatuye n’abanyeshuri batugaragarije imbogamizi bagize, zirimo ko batabasha kugera kuri Ambasade z’u Rwanda zibegereye, kugira ngo babashe gufotorwa no gutanga ibikumwe byifashishwa kugira ngo bahabwe pasiporo nshya zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibyo biterwa “n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, harimo no kwambukiranya uturere muri ibyo bihugu” bituyemo Abanyarwanda.

    Ibi nibyo Leta yahereyeho yongera igihe cyo guhinduza pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Niyo mpamvu Leta yongereye igihe cy’umwaka umwe, kugira ngo [Abanyarwanda] bakomeze kuba muri ibyo bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko. Aho kugira ngo pasiporo zizate agaciro ku itariki ya 28 Kamena 2021, igihe cy’agaciro kazo kizagera nyuma ya tariki ya 28 Kamena 2022.”

    Gatarayiha kandi yibukije Abanyarwanda ko iki atari igihe cyo gutegereza, ahubwo ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igihe bongereweho kizarangire nabo bararangije guhinduza pasiporo.

    Yagize ati “Umwaka wongereweho ni ukugira ngo tworohereze cyane cyane Abanyarwanda baba mu mahanga kubera impamvu zumvikana […] Ariko byakabaye byumvikana ko iki atari igihe cyo gutegereza kugira ngo umwaka ushire, ahubwo ni igihe cyo kugira ngo bakore ibishoboka byose kugira ngo babashe kubona izo pasiporo.”

    Kuva kuwa 28 Kamena 2019, Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Iburasirazuba ikorananye ikoranabuhanga.

    Ni pasiporo zikoze mu buryo bushya bukurikije ibigenderwaho ku itangwa ry’ibyangombwa by’inzira nk’uko byemejwe mu Nkoranya 9303 y’Umuryango Mpuzamahanga ugenga Indege za Gisivili (ICAO) ndetse n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ajyanye n’ishyirwaho rya Pasiporo ya Afurika y’Iburasizuba.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, rituma bigora cyane kuyigana ndetse ikaba inabika amakuru menshi ya nyirayo kurusha iyatangwaga mbere yayo.

    Pasiporo y’u Rwanda ishoboza uyifite kujya mu bihugu 61 atatswe viza, ikaba iri ku mwanya wa 81 muri pasiporo zikomeye ku Isi.


  • Nyamagabe: Umucamanza yambuwe ubudahangarwa akekwaho ruswa, RIB ihita imucakira –

    Itabwa muri yombi rw’uyu mucamanza ryatangajwe na RIB ibinyujije kuri Twitter aho ivuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure umuntu ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

    RIB ivuga ko ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gaseke mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha

    Uru rwego rwasabye abanyarwanda kugira umuco wo gutanga amakuru y’ahakekwa ruswa kandi bakayatangira igihe kugira ngo iki cyaha gikumirwe.


  • Abakozi ba Banki y’Isi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwimakaza umuco w’amahoro n’urukundo –

    Ni ubutumwa bahawe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Gatanu tariki ya 28 Gicurusi 2021 nyuma yo gusura ibice bitandukanye birugize, gusobanurirwa amateka ya Jenoside no kunamira abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside bahashyinguye.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yasabye abakozi bakorana guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi ahubwo bagaharanira icyabafasha kwiteza imbere.

    Yagize ati “Ibyabaye mu 1994 birenze ibyiyumviro bya muntu, mbese biteye isoni ku kiremwa muntu. Kwibuka nk’uku ni byiza kandi ni ingirakamaro kumva ubuzima abandi banyuzemo. Kwibuka bijyana no kwiga duharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.”

    Yavuze ko iyo arebye aho igihugu kigeze n’uko Abanyarwanda babanye abikuramo isomo rikomeye n’abandi bakwiye kwiga mu kurushaho kwimakaza amahoro, urukundo, ubumwe n’ubwiyunge hagamije kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.

    Ati “Aha ngaha njyewe nkurira ingofero Abanyarwanda, banyuze muri ibyo byose kubera ingaruka basigiwe na Jenoside bagaharanira kongera kwiyubaka, kwiyunga, no kubaka igihugu cyiza. Uyu munsi u Rwanda rufite inkuru nziza, kandi rwageze kuri byinshi. Iyo urebye igihugu n’abantu bacyo usanga bakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo bafatanyije bubake igihugu gishya.”

    Mu buhamya bamwe mu bakozi ba Banki y’Isi bafite ababo bahoze bakorera Banki y’Isi bishwe muri Jenoside bagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo n’uko baje kurokoka urupfu rukomeye.

    Gasirabo Regis yavuze ko Imana ari yo yakinze ukuboko bigatuma adapfana na se nyuma yo kuraswa amasasu menshi n’abasirikare bari mu ngabo za Habyarimana nubwo byamuteye ubumuga bw’ukuboko.

    Ubusanzwe abakozi ba Banki y’Isi mu Rwanda, ibikorwa byo kwibuka babikoraga mu buryo bwo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bakaremera abafite ubushobozi buke, kuri iyi nshuro bahisemo gusura Urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce(iburyo) yasabye abakozi bayo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi

    Muri iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo gukurikira ubuhamya ku byabaye

    Abakozi ba Banki y’Isi basobanuriwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Banki y’Isi bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside by’umwihariko abashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

    Habimana Lambert yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse urupfu mu gihe cya Jenoside

    Gasirabo Regis, umuhungu wa Gasirabo Claver wahoze akorera Banki y’Isi akicwa muri Jenoside yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo