Tag: featured

  • Rubavu: Amashuri yongeye gufungura nyuma y’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo –

    Iruka rya Nyiragongo, ikirunga cyo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rikomeje kugira ingaruka ku bikorwa bitandukanye by’Akarere ka Rubavu gahana imbibi n’icyo gihugu aho hari nk’amashuri yari amaze icyumweru afunze kubera iruka ry’iki kurunga ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Imitingigo idasanzwe yabaye nyuma y’iruka rya Nyiragongo, ku ruhande rw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, yibasiye bikomeye Umurenge wa Gisenyi ku buryo ku wa 25 Gicurasi 2021, inzego z’ubuyobozi zasabye ibigo by’amashuri byigisha abana bacumbikirwa kuba bifunze imiryango.

    Abanyeshuri biga bataha nabo bahise bajya mu miryango yabo ndetse abenshi barahunga cyane ko abaturage bo muri Rubavu by’umwihariko Imirenge ya Gisenyi, Rugerero, Rubavu na Busesamana bahungiye mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Abanyeshuri b’ibigo bitanu nibo bahise bimurirwa ku bindi bigo bitari ibyo muri uwo Murenge ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, bongeye gusubira ku bigo byabo ndetse biteganyijwe ko batangira amasomo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko amashuri yari yarafunze yongeye gusubukura amasomo kandi inzego zitandukanye zirakomeza gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo amasomo yongeye kugenda neza.

    Ati “Uyu munsi amashuri yari yimuwe yongeye gusubukura amasomo, byari ibigo bitanu byari byarimuwe ndetse ahandi abanyeshuri bataha iwabo ariko kuri ubu bongeye kugaruka.

    Habyarimana yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri kwirinda kugira ubwoba ahubwo bagakomeza amasomo neza kuko abahanga n’inzego zibishinzwe bagaragaje ko nta kindi kibazo cy’imitingito kirongera kubaho.

    Ati “Icyo twababwira ni ugukomera, bakinjira mu masomo bagakora cyane kubera ko iby’ibanze twabishyizeho. Ikintu tubasaba rero ni uko bose basubira mu ishuri bakiga neza bagakurikirana, inzego zose ziri gukora ibishoboka byose ngo amasomo agende neza.”

    Bamwe mu bayobozi b’amashuri yari yafunze kubera ingaruka za Nyiragongo babwiye IGIHE ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere basubukuye amasomo nyuma yo kubimenyeshwa n’inzego zibishinzwe.

    Ku rundi ruhande ariko abanyeshuri bo mu mashuri y’abiga bataha arimo abanza n’ayisumbuye [ay’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12], basabwe gusubira ku mashuri nyuma y’uko bari bamaze iminsi mu miryango yabo.

    Umuyobozi w’Ishuri rya Kingdom Salomon School, Ndagijimana Daniel ati “Abana bari kwiga ariko ni bake abandi ntabwo bari babasha kugaruka ariko turakomeza kuvugana n’ababyeyi babo tumenye impamvu nyamukuru ari nako tubashishikariza kohereza abana babo ku mashuri.

    Amashuri yose yo muri aka Karere yafunguye, ariko irya Ecole des Sciences de Gisenyi ryo riraba ryimukiye mu nyubako z’ahahoze ari Apefe Mweya ndetse na Groupe Scolaire de Muhato aho abanyeshuri bimuriwe mu bigo bihegereye.

    Muri rusange abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwa, basubiye mu bigo byabo ku mugoroba wo ku Cyumweru, mu gihe abiga bataha bo batashye mu miryango yabo nayo ikaza guhungira hirya no hino mu bice by’igihugu ku buryo batarabasha kugera i Rubavu.

    Abanyeshuri bari baratashye mu ngo zabo basubiye ku mashuri

  • Ingaruka za Covid-19 ku bukungu, kwagukira ku masoko mpuzamahanga; Ikiganiro na Dr. Karusisi uyobora BK (video) –

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko inyungu ikigo ayoboye cyabonye mu mwaka wa 2020 ari nziza ugereranyije n’uburyo uwo mwaka wari ugoranye kubera icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubucuruzi.

    Uretse kuba iyi banki yarungutse neza mu mwaka wa 2020, iherutse no guhabwa igihembo na Global Finance nka banki nziza mu Rwanda, ibyo Dr. Karusisi avuga ko “Biterwa n’abakozi bafite ubushake n’ubumenyi, kandi tubashoramo imbaraga nyinshi n’ubumenyi, ku buryo ibyo bihembo bitari iby’uyu mwaka gusa”.

    Uyu muyobozi yongeyeho ko BK ari banki ifite igishoro gihagije, cyatumye inafasha 40% by’abakiliya bayo bifuje kuvugura amasezerano y’inguzanyo zabo mu ntangiriro z’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Umwihariko wa BK ni uko ari banki nini, dufite abashoramari bashoyemo imari ifatika, ku buryo icyo gishoro ni cyo twibandaho kugira ngo dutange serivisi, kandi dufite n’amafaranga [ahagije].”

    Uburyo Covid-19 yahungabanyije BK

    N’ubwo BK Group Plc yabonye inyungu mu mwaka wa 2020, iki kigo nacyo cyagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, nk’uko byagenze mu bundi bucuruzi.

    Dr. Karusisi yavuze ko n’ubwo bungutse neza mu mwaka ushize, ariko batabashije kugera ku ntego bari bihaye kuko batangiye umwaka wa 2020 bifuza inyungu ikabakaba miliyari 50 Frw, ariko bakabona 38.4 Frw.

    Nka banki nini mu Rwanda, BK iba ihanzwe amaso mu gutanga inguzanyo ku mishinga minini idakunze kwisukirwa n’amabanki acyiyubaka, ari nayo mpamvu umubare w’abavuguruye amasezerano y’inguzanyo bafitanye na BK wazamutse ukagera kuri 40% by’abafite inguzanyo bose muri ibi bihe bya Covid-19.

    Ibi ariko ntibyabujije umubare w’abafite inguzanyo zitishyurwa neza (NPL) kuzamuka, kandi ko ibi byari byitezwe, uretse ko umuvuduko biriho uteye inkeke.

    Ubusanzwe, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itanga inama y’uko umubare w’inguzanyo zitishyurwa neza ugomba kuba uri munsi ya 5% by’inguzanyo zakagombye kwishyurwa mu gihe runaka. BK yari isanzwe yesa uyu muhigo, ariko iwuhushaho gato muri 2019, kuko inguzanyo zitishyurwa neza zageze kuri 5.7% muri uwo mwaka.

    Mu bihe bya Covid-19, izi nguzanyo zariyongereye zigera kuri 6.7% ndetse ubu zimaze kugera ku 8%, ibyatumye Dr. Karusisi agira ati “Ni ibintu duheruka cyera, ariko tuzi ko mu minsi iri imbere ibintu bizasubira mu buryo…Abantu duha inguzanyo tuba twakoze ubusesenguzi, tubona ko bashobora kwishyura.”

    Dr. Karusisi kandi yavuze ko izindi mpinduka zizabaho muri uyu mwaka, ari uko abanyamigabane ba BK batazabona inyungu ku migabane yabo.

    Bivugwa ko aya mabwiriza yatanzwe na BNR, mu rwego rwo kugabanya amadolari asohoka mu gihugu mu bihe n’ubundi asanzwe yaragabanutse cyane bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Uyu muyobozi yagize ati “Ntabwo duteganya gutanga inyungu ku migabane, kugira ngo aya mafaranga yose dukomeze tuyibikire, n’abashoramari bayibikiye, ku buryo mu myaka itaha ibintu byamaze gusubira mu buryo, tuzashobora kuyatanga”.

    Dr. Karusisi kandi yavuze ko abanyamigabane ba BK bakwiye kwishimira ko iyi banki iri kwitwara neza muri ibi bihe bitoroshye, ati “Icyo tubizeza ni uko ayo mafaranga bayibikiye, ibintu nibyongera kujya mu buryo, tukava muri ibi bihe by’icyorezo, bazabona inyungu ku migabane yabo.”

    Ikoranabuhanga rihanzwe amaso

    Dr. Diane Karusisi yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye BK yigiye mu bihe bya Covid-19, ari ukwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu serivisi batanga, kandi ko bari mu nzira zo kuriteza imbere ku buryo mu myaka iri imbere, n’abashaka inguzanyo bazajya babikora bifashishije mudasobwa zabo.

    Yagize ati “Mu myaka iri imbere, ntabwo dushaka ko umuntu ushaka kugura inzu, agomba kuza muri banki akandika, turashaka ko [serivisi] zose azibona, [nawe] akatwoherereza [amakuru] kuri telefoni, muri banki tukabisuzuma, kandi [igihe cyo kubona inguzanyo] ntikirenze umunsi”.

    Yavuze ko ibi bazabigeraho binyuze mu bikorwa bashyizemo imbaraga birimo guhindura ikoranabuhanga (software) bakoresha kuko iryo basanganywe ritakijyanye n’igihe, aho rimaze imyaka irenga 50.

    Kuri ubu BK imaze imyaka ibiri mu bikorwa byo kwimurira amakuru muri software igezweho ku rwego rw’Isi yitwa Temenos, aho byitezwe ko nta gihindutse, uyu mwaka urangira iyi software iri gukoreshwa.

    Ni software y’igitangaza kuko ituma banki ishobora gutanga serivisi zayo mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bufite umutekano. Iy software ikoreshwa na banki zirenga 3 000 ziri mu bihugu 150, ndetse by’umwihariko, banki 41 muri 50 za mbere nini ku Isi zirayikoresha.

    Uretse ikoranabuhanga, Dr. Karusisi yavuze ko bitewe n’uburyo u Rwanda rwabashije guhangana na Covid-19, bafite icyizere n’ubushobozi bwo gushora imari mu bikorwa bigamije kuzahura ubukungu birimo nka gahunda yo guteza imbere inganda iherutse gutangazwa na Leta y’u Rwanda (MBRP).

    Yavuze ko biteguye gufasha abashoramari gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kuko “Bizatuma dutanga inguzanyo kandi ubucuruzi bwacu ni uko dutanga inguzanyo, ni ko tuzakomeza [kuzamura] inyungu yacu.”

    Ni ryari BK izajya ku masoko mpuzamahanga?

    Muri iyi minsi, Abanyarwanda bari gushishikarizwa gushora imari muri Centrafrique, bityo hakaba abavuga ko aya ari amahirwe kuri BK yo gutangira gutekereza uburyo yakwinjira ku masoko mpuzamahanga, nka banki imaze kugira agaciro karenga miliyari 1$.

    Dr. Karusisi yaciye amarenga y’uko iyo mishinga atari iya vuba, gusa yemeza ko abagize Inama Nkuru ya BK bajya babiganiraho.

    Yagize ati “Twebwe amahame tugenderaho ni ukuvuga ngo abakiliya bacu nibo tuzakurikira. Niba dufite abakiliya bacu bagiye gushora imari nko muri Centrafrique n’ahandi, tukabona ko ari ubucuruzi bufatika, tugomba kubaherekeza…ni ibintu tuganiraho, ubwo nitugera ku kintu gifatika tuzabamenyesha.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko badatewe ubwoba n’ibigo by’itumanaho bitangiye kwinjira muri serivisi z’imari, avuga ko “Ari amahirwe kuko buzuzanya”, ndetse ko hari izindi nyungu ibyo bigo bizana zirimo gufasha banki gukusanya amakuru y’abakiliya, ibishobora kuzihutisha uburyo bahabwamo inguzanyo n’izindi serivisi za banki mu myaka iri imbere.

    Ikiganiro na Dr. Diane Karusisi uyobora BK

    Banki ya Kigali niyo banki nini mu Rwanda kuko ifite umutungo urenga miliyari 1$

    Umuyobozi wa BK, Dr. Diane Karusisi yavuze ko BK iri gushyira imbaraga mu bikorwa by’ikoranabuhanga

  • Palm-nut vulture, igisiga cyo mu bwoko bw’inkongoro kitabeshwaho n’inyama gusa –

    Umuryango dusangamo ibisiga by’inkongoro harimo ibisiga bibaho imibereho itangaje kandi iteye amatsiko. Muri uwo muryango dusangamo inkongoro zitungwa n’imirambo n’intumbi, amayezi n’ibindi, dusangamo ndetse inkongoro zibasha kwica inyamaswa nzima zirimo nk’intama, ihene, imitavu n’izindi zitandukanye.

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko muri uwo muryango tunasangamo inkongoro zitwa Palm-nut vulture zibeshwaho n’ubunyobwa n’izindi mbuto nubwo inshuro nke cyane zibasha kurya inyama. Ese Palm-nut vulture ni igisiga bwoko ki?

    Palm-nut vulture ni igisiga gisa gute?

    Iki gisiga iyo ari gikuru ahantu hanini haba hasa n’ibara ry’umweru, uretse ku mugongo hari ibara ry’umukara. Iki gisiga gifite imirizo migufi isa n’umukara ariko hakagaragaraho uturongo tw’umweru.

    Amaso y’iki gisiga ni umuhondo kandi amaguru n’amano afite ibara rijya gutukura. Ibi bisiga ikigore n’ikigabo birasa uretse ko ikigore kiruta gato ikigabo.

    Uburebure bw’iki gisiga ni santimetero 60, iyo amababa arambuye agira santimetero 150, iyo gikuze gipima garama 1360-1700g.

    Palm-nut vulture ishobora kurama kugera ku myaka 27. Ku mugabane wa Afurika habarurwa ibi bisiga bigera 80.000 kandi mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali ibi bisiga bibasha kuhaboneka ku bwinshi.

    Palm-nut vulture itungwa n’iki?

    Palm-nut vulture ni igisiga gitandukanye n’ibindi bisiga byo mu muryango w’inkongoro ndetse n’ibindi bibeshwaho no guhiga. Iki gisiga gitungwa mbere na mbere n’imbuto n’amavuta biva ku giti cy’umukindo kandi gishobora kurya izindi mbuto n’impeke zitandukanye.

    Rimwe na rimwe gishobora kurya ibinyangoro n’ibiburangoro. Muri ibyo twavuga nk’amafi, ibisimba bisimbagurika n’ibinyamujonjorerwa. Ni gacye cyane wabona ibi bisiga birya intumbi, nubwo bishobora kurya inyoni zakomeretse cyangwa inyamabere.

    Palm-nut vulture zororoka zite?

    Palm-nut Vulture zubaka icyari kinini kigizwe n’amashami y’ibiti. Mu cyari mo imbere haba harimo amababi y’ibiti by’imikindo. Ibi bisiga bikunda kwarika icyari mu mahango y’igiti kandi zikacyubaka hejuru cyane. Ibisiga bikuze bikunda kuba hafi y’icyo cyari mu gihe cy’umwaka. Iyo icyari kimaze kuboneka ingore itera igi rimwe ryonyine.

    Ikigabo n’ikigore bifatanya kurarira iryo gi mu gihe cy’iminsi 36-42. Iyo igihe cyo kurarira kirangiye rya gi rivamo umushwi usa n’ikijuju. Uwo mushwi ugaburirwa n’ababyeyi bombi kandi nyuma y’amezi 3 uba umaze kumenya kuguruka.

    Palm-nut vulture zibangamirwa n’iki?

    Bitewe n’ubunini bwazo ndetse n’imbaraga zigira Palm-nut vulture ntabwo zifite ibizihiga byinshi, uretse ko imishwi yayo iba ifite ibyago byinshi byo kuribwa n’ibisiga birya inyama harimo za kagoma n’ibindi bisiga bitungwa n’inyama. Ibyo kandi byiyongeraho ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere no gutema amashyamba.


  • Abagize Morgan Heritage bamaze imyaka itatu bashaka kuba abanyarwanda –

    Aba basore banditse kuri Twitter bavuga ko bashaka kuba abanyarwanda, aho bagize bati “Rwanda muraho? Mureke tube abanyarwanda.” Barangije bamenyesha Lee Ndayisaba usanzwe ari inshuti yabo ndetse wanabazanye mu Rwanda mu gitaramo mu 2017.

    Ndayisaba Lee uzwi mu myidagaduro nk’uhagarariye Clouds Entertainment mu Rwanda akaba ubu ari n’Umujyanama wa Bruce Melodie yabwiye IGIHE atari ubwa mbere Morgan Heritage bifuza kuba abanyarwanda.

    Ati “Bamaze igihe kinini babimbwira ko bashaka kuba abanyarwanda. Bamaze nk’imyaka itatu nanjye ngiye kureba uko nabafasha n’ubwo atari njye utanga ubwenegihugu. Bakunda u Rwanda cyane.”

    Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na “Peetah” Morgan, Una Morgan, Roy “Gramps” Morgan, Nakhamyah “Lukes” Morgan ndetse na Memmalatel “Mr. Mojo” Morgan.

    Ryegukanye ibihembo bikomeye bitandukanye ndetse mu 2016 batwaye Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’, kubera iyo bakoze mu 2015 yitwa ‘Strictly Roots’.

    Aba bahanzi begukana icyo gihembo bari bahatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Barrington Levy, Jah Cure, Luciano n’uwitwa Rocky Dawuni.

    Morgan Heritage baririmbiye mu Rwanda bwa mbere mu Rwanda kuri Golden Tulip mu Mujyi wa Nyamata tariki ya 2 Nyakanga 2017.

    Morgan Heritage barifuza kuba abanyarwanda

  • Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021.

    Ni kenshi ibihugu by’amahanga na raporo z’imiryango mpuzamahanga ziganjemo Human Rights Watch (HRW) zikunze gusohoka zivuga ko u Rwanda rudaha abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

    Urugero nka raporo y’uyu muryango yasohotse muri Werurwe 2021 yavugaga mu gihe cy’umwaka Leta y’u Rwanda yagaragaje “gutera ubwoba gufunga no gukurikirana abantu umunani batangaje ibinenga Leta kuri YouTube”.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV5 Monde, yongeye kubazwa iki kibazo cy’uko u Rwanda runengwa kudaha abantu uburenganzira bwo kwishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo.

    Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe n’abashinja u Rwanda ibi bintu basabwa ibimenyetso bakabibura.

    Ati “Bamwe bagiye badushinja, tukabasaba ibimenyetso bakavuga ngo oya, ngo urabona […] ngo kanaka yaravuze, ntabwo twakomeza kuvuga tugendeye kubyo abandi bavuze.”

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yifashishije urugero rw’ibyabaye mu 2017 ubwo uyu muryango wa Human Rights Watch watangazaga ko hari abantu baburiwe irengero nyamara bakaza kuboneka ari bazima.

    Ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ninde wishe abo bantu byagenze gute?. Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye.”

    Perezida kagame yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga aba bantu ari bazima basabye ibisobanuro uyu muryango ariko uraruca urarumira.

    Ati “Twabajije Human Rigths Watch duti ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa? Bahisemo guceceka.”

    “Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

    Iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga

    Perezida Kagame yavuze ko nta buryo amahanga ashobora kunenga u Rwanda kudaha abantu umwanya wo gutanga ibitekerezo mu gihe yicarana n’abanyamakuru bakamubaza ibibazo bashaka.

    Ati “Nicarana namwe abanyamakuru amasaha n’amasaha mukabaza ibyo mushaka byose ariko mukavuga ngo ntabwo dutanga ubwisanzure bwo kuvuga.”

    “Reka wenda turebe muri Afurika, twoye kujya kure kandi n’aho haboneka ibibazo byinshi ku by’imbuga nkoranyambaga. Niba hari uwaba warabajijwe ibintu runaka kubyo yaba yaravuze, ibyo birego ni bike aha mu Rwanda kurusha ahandi hose ku isi harimo no mu bihugu byanyu.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu byateye imbere aho usanga imbuga nkoranyambaga z’abantu zifungwa, nyamara bikarenga kuri aya makosa bikora bikajya gushinja u Rwanda.

    Ati “Hari ibihugu bafunga imbuga nkoranyambaga, ibyo ntawe ubivuga ariko wagira ngo ibintu byose biza gusa mu Rwanda. Mu Burayi mufite ibirego by’abantu bagiye bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, bagahanwa. Iwanyu konti zirafungwa ku mbuga nkoranyambaga twe ibyo ntiturabikora. Kuki se abafunga konti z’abandi bo batavugwa?”

    “Nkeka ko harimo n’uburyarya muri icyo kintu cy’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Hari ibyo bashinja u Rwanda bitari byo na mba. Dufite ibimenyetso. Tubereka ko ibyo bintu atari byo ariko bagakomeza kwandika mu binyamakuru mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika […] ugasaba n’uburenganzira bwo gusubiza ibyakuvuzweho, ugasanga buri wese bamubwiye ko igiturutse iwawe kitagomba kwemerwa.”

    “Ese ubwo nibwo burenganzira bwo kuvuga icyo utekereza? Abo nibo badushinja kuniga ubwisanzure bw’ibitekerezo. Umuntu akajya aho akambeshyera nashaka gusubiza akanga?”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibinyamakuru byo mu bihugu bikomeye byabaye ibikoresho bya guverinoma bikoreramo ku buryo bihabwa akazi ko guharabika ibindi bihugu.

    Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga

  • Nyaruguru: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 79 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iherutse kuboneka –

    Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubairo mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munini ubwo kuri uyu wa 28 Gicirasi 2021 hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Mubuga [kuri ubu ni mu Murenge wa Munini], bavuga ko n’ubwo hari imibiri y’abazize Jenoside igenda iboneka igashyingurwa mu cyubahiro, hari indi myinshi kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace bagasaba ababa bafite amakuru y’aho iyi mibiri iherereye kuyatanga.

    Karekezi Elias ati “Twashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wacu, twari twaramubuze ariko twishimiye ko tumubonye tukaba tumushyinguye mu cyubahiro.”

    Bakomeje bavuga ko muri icyo gice cy’ahahoze komini Mubuga no mu nkengero zaho habereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya, ku buryo kugera n’ubu hari Abarokotse Jenoside batarabona ababo ngo babashyingurwe mu cyubahiro.

    Mukakayumba Seraphine ati “Twashyinguye Mama ariko Papa bari kumwe ntabwo turamubona ngo na we tumushyingure mu cyubahiro. Muri iki gice hiciwe Abatutsi benshi kandi imibiri yabo ntiraboneka. Turasaba abazi amakuru kuyatanga rwose kugira ngo dushyingure abacu mu cyubahiro turuhuke.”

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko imibiri bashyinguye mu cyubahiro yagiye iboneka ahari kubakwa ibikorwa by’iterambere.

    Yagize ati “Ni imibiri yagiye iboneka mu mirenge itandukanye ya Munini, Rusenge, Kibeho na Mata bitewe n’ibikorwa by’iterambere biri gukorwa ni yo mpamvu hagiye haboneka iyo mibiri. Mu buhamya bw’abarokotse bavuga inzira Abatutsi bagiye banyura bahunga, cyane cyane muri izo nzira aho bagiye bicirwa ni ho hagenda hakurwa iyo mibiri.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abantu bose kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagafatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.

    Ati “Ndakangurira twese turi aha by’umwihariko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kandi zubaka, kugira uruhare runini kandi rufatika mu kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gufatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda twese twifuza.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Munini rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenosde isaga ibihumbi 13.

    Abarokotse Jenoside bavuze ko kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro bibaruhuye ku mutima

    Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko hari indi mibiri kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako gace kahoze ari Komini Mubuga

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Munini

  • Ni igitutsi ku barokotse no kwigiza nkana-Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri –

    Imwe mu ntwaro isigaranywe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye ‘Jenoside ebyiri’. Cyahimbwe na Guverinoma y’u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand.

    Ni ikinyoma cyari kigamije guhunga uruhare rw’iki gihugu, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi wo gushyigikira leta yateguye Jenoside.

    Uko imyaka yicuma iki kinyoma cyagiye gihinyuzwa binyuze mu nyandiko z’abashakashatsi n’abanyapolitiki batandukanye.

    Iyi ngingo kandi yanavuzweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku wa 27 Gicurasi 2021.

    Perezida Macron mu kiganiro n’itangazamakuru yashimangiye ko abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ari abagamije kugoreka amateka.

    Yagize ati “Abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri ni abahimba amateka, Jenoside yabaye ni imwe. Dushingiye ku byo twiboneye iki gitondo, yego habayeho n’intambara ariko Jenoside yabaye yo ni imwe, niyo tuzi.’’

    Perezida Kagame aganira na Televiziyo TV5 Monde yavuze ko mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasobanuye iyi ngingo neza.

    Ati “Ndakeka ko Perezida Macron yabivuze neza, nta jenoside ebyiri zabayeho, imwe yibasiye itsinda ry’abantu bari bibasiwe hanyuma ngo habe n’indi yakozwe n’itsinda ryari ryibasiwe rihindukirane abari baryibasiye. Ni ibintu bitumvikana. Mu bifatika ni n’igitutsi ku bazize Jenoside, bahigwaga. Sinzi impamvu abantu bazi ubwenge bakoresha iryo jambo ridafite ishingiro, kuri njye nta bwo byumvikana.’’

    Umukuru w’Igihugu abajijwe niba adatekereza ku ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga yihariye yacukumbura ibyerekeye Jenoside ebyiri yasubije ko bikwiye no kurebera ku byabaye ahandi.

    Yagize ati “Ntabwo nakomeza gusubiramo ibintu, yaba mwe abanyamakuru, abashakashatsi, ese turi impumyi zo kumenya amateka arenze aya turi kuvugaho? Ese ni ubwa mbere mu mateka havuzwe Jenoside? Reka turebere no ku byabaye ahandi. Waba uzi Holocaust? Warayumvise? Holocaust na jenoside ni bimwe. Ibintu byose byabaye mu gihe cya Holocaust, uzi ko ari Jenoside yibasiye Abayahudi, muri izo ntambara zarwanywe mu kugerageza kuyihagarika, waba uzi neza ko abantu benshi bapfuye? Tuvuga ko habayeho Holocaust ebyiri? Imwe y’Abayahudi n’abatari Abayahudi bapfuye?’’

    Yabajije umunyamakuru impamvu ibyo bivugwa gusa ari uko bigeze ku Rwanda na Afurika gusa.

    Yakomeje ati “Ese ni uko turi mu byiciro bitandukanye? Ntekereza ko ari ugushaka guteza urujijo, mu buryo bufatika ni uguhakana. Niba hari abantu bapfuye ukaba ushaka kumenya icyabahitanye ushobora gukora iperereza ukabimenya ariko se ni ngombwa ko byitwa Jenoside?”

    Raporo ya Komisiyo Duclert yashyizweho n’u Bufaransa ngo igaragaze uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakuriye inzira ku murima abakwirakwiza imvugo ya ‘Jenoside ebyiri’. Yanzuye ko u Bufaransa bwitwaye nk’impumyi mu byaberaga mu Rwanda bituma batabasha “gusesengura ngo batandukanye Jenoside n’ubwicanyi.”

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Reba ku munota wa 16 ahari igisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri

    Perezida Kagame yagaragaje ko kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri ari ukuyihakana no kwigiza nkana

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ashimangira ko Jenoside yabaye ari imwe ahubwo aberekana ibihabanye n’ibyo ari abagamije kugoreka amateka

  • Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’akazi ku rubyiruko –

    Ibi Perezida kagame yabigarutseho kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021 ubwo yitabiraga inama y’Isi yose yiga ku bihe izwi nka ’Partnering for Green Growth & the Global Goals (P4G).

    Iyi nama iri kubera muri Séoul yitabiriwe muri Koreye y’Epfo yatangijwe na Perezida w’iki gihugu, Moon Jae-in yitabirwa n’abayobozi batandukanye ku Isi barenze 60 barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel.

    Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ikwiriye kuba ikimenyetso cyibutsa abantu ko ibijyanye n’ibintu bikiri ingenzi nubwo Isi iri mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari ibikwiye gukorwa kugira ngo Isi niva mu bihe bya COVID-19 izagera ku bukungu butangiza ibidukikije kandi budaheza.

    Yagize ati “Kugira ngo tugere ku bukungu butangiza ibidukikije kandi bugera kuri bose nyuma y’icyorezo, hari ibintu dukwiye kwitaho. Icya mbere iterambere ry’ubukungu ritizwa umurindi n’ibijyanye n’ingufu.”

    “Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, dukeye gutunganya ingufu no kuzikoresha birenze uko tubikora uyu munsi, kugira ngo tugere ku Ntego z’iterambere rirambye. Ibi bivuze gushishikariza abantu gukoresha ingufu zisubiramo no kugabanya ingufu zangiza ikirere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatangiye uru rugendo rwo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zangiza ikirere n’ibidukikije, aho yatanze urugero rwa gahunda u Rwanda rufite yo gutangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Yavuze ko icya kabiri gikwiye gukorwa kugira ngo Isi izave mu bihe bya COVID-19 yubaka ubukungu butangiza ibidukikije ari ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ati “Icya kabiri, ni ingenzi cyane kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gucunga neza mu buryo burambye ubutaka bwacu, amazi n’amashyamba.”

    “Kwita neza ku mutungo kamere wacu bituzanira inyungu z’igihe kirekire mu bijyanye n’ubukungu.”

    Uretse izi nyungu mu bijyanye n’ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije bigabanye ibyago by’ibyorezo biva mu nyamaswa bijya mu bantu.

    Yavuze ko ubukungu butangiza ibidukikije aribwo buzaba isoko y’akazi ku bantu benshi. Ati “Mureke twibuke gushimangira ko iterambere ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’amahirwe y’akazi ku rubyiruko rwacu.”

    “Gushora imari mu ikoranabuhanga n’inganda bitangiza ibidukikije muri buri gice cy’Isi, ni ingenzi cyane kugira ngo ubukungu bwa nyuma yo kurenga iki cyorezo buzabe budaheza.”

    U Rwanda rwagiye rushyiraho ingamba zigamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyibuzima, aho rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’akazi ku rubyiruko

  • Hafashwe batatu biyitiriraga Polisi bakaka abantu amafaranga bababeshya kubaha Permit –

    Aba bagabo batekaga imitwe abantu beretswe itangazamakuru kuri uyu iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021.

    Polisi yavuze ko aba bagabo bashakishaga amakuru y’abantu batsinzwe ikizamini cyo gutwara imodoka, ubundi bakabahamagara bababwira ko ari abapolisi, ndetse ko nibabaha amafaranga bari bubahe Permit.

    Umwe mu bafashwe yavuze ko we n’abo bafatanyije bigiriye inama yo kujya bateka imitwe abantu bakabaka amafaranga, maze banoza umugambi nuko biyemeza gushuka abantu babuze Permit.

    Yongeyeho ati “Mu bo nabeshye nari mbizi ko harimo abayishaka [permit], umwe ndamuhamagara mubwira ko hari umuntu nzi wazamufasha akabona permit, baduha amafaranga ibihumbi 300 ari babiri ariko dufatwa ntacyo turageraho.”

    Undi mu bafashwe we yahakanye ko nta mpushya zo gutwara imodoka yigeze atanga, ariko akemera ko yatetse abantu imitwe.

    Ati “Nahamagaye umuntu mubwira ko ndi umupolisi, ndamubaza nti waba warigeze ukorera permit, ati yego narayikoreye, ndamubaza nti uba hehe ambwira ko ari Rwamagana, mubwira ko azayisanga Rwamagana ampa amafaranga ibihumbi 50.”

    Umwe mu batekewe umutwe witwa Iraguha Jean Paul, yavuze ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 500 mu bihe bitandukanye abeshywa ko azahabwa permit n’abo batekamitwe, kuko bamuhamagaye bamubwira ko ari abapolisi, ndetse bigera ubwo bamubwira kujya gufata Permit kuri Station ya Polisi ya Rwamagana, ajyayo bamubwira guterereza ku marembo yayo arategereza araheba arangije arataha.

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba bagabo bafashwe bakekwaho kwiyitirira icyo batari cyo no gukoresha impapuro mpimbano, kuko hari uwo boherereje Permit kuri Whatsapp.

    Yongeyeho ati “Turakangurira Abanyarwanda kumenya inzira zinyurwamo kugira ngo babone icyangombwa icyo aricyo cyose mu buryo buteganywa n’amategeko. Nta mpamvu zo gushaka inzira z’ubusamo. Mu gihe bitaragaragara ko abantu bose babyumva bazakomeza guhomba batange ayo mafaranga ariko n’ababigiramo uruhare bazakomeza bafatwe.”

    Aba bagabo bafashwe bavuze ko bicuza ibyo bakoze, basaba abanyarwanda kureba kure bakamenya ababashuka bashaka kubiba amafaranga, kuko Permit zitagurwa ahubwo zikorerwa.

    Aba bagabo bakekwaho kwiitirira inzego z’umutekano bakabeshya abantu ko babaha Permit ubundi bakabambura

  • Abarokotse Jenoside bagaragaje uruzinduko rwa Perezida Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera –

    Ku wa 27 Gicurasi 2021 nibwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye bwa mbere uruzinduko mu Rwanda.

    Ni uruzinduko rwari rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi biturutse ahanini ku ruhare u Bufaransa bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Macron yagize umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ndetse anahavugira ijambo rigaragaza ko yemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Perezida Macron yavuze ko Yazanywe no kwemera uruhare rw’igihugu cye, kwemera ibyabaye, no kwemera ko ubutabera bukomeza aharanira ko nta numwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside uzacika ubutabera.

    Mu itangazo IBUKA yashyize hanze ku wa 29 Gicurasi 2021 yavuze ko uru ruzinduko rwa Perezida Macron n’ijambo rye ari ipaji nshya mu mateka y’ibihugu byombi nyuma y’igihe cyari gishize u Bufaransa bwararuciye bukarumira.

    Iti “Nyuma y’igihe kinini cyo guceceka ku ruhande rw’u Bufaransa ku bijyanye n’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni, hafunguwe ipaji nshya iturutse ku ruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida w’u Bafaransa, Emmanuel Macron.”

    IBUKA yavuze ko uru ruzinduko rwashyize u Bufaransa mu nzira y’ukuri yari yarirengagijwe kuva mu 1994. Yakomeje isaba abatuye Isi guha agaciro iyi ntambwe ikomeye yatewe n’u Bufaransa.

    Iti “IBUKA nk’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakiriye neza urugendo rwa Perezida Macron ndetse ikaba ishishikariza Isi yose muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko guha agaciro iyi ntambwe yatewe ikaba n’iy’ingenzi mu guha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside.”

    “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira kandi bagaha agaciro ubutumwa bw’ubumwe, gushyigikira ndetse kumenya uruhare rukomeye Guverinoma y’u Bufaransa yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Ni ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera

    Muri iri jambo Perezida Macron yavuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yavuze ko u Bufaransa bufite uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda ndetse yemera ko guceceka kwabwo byashenguye Abanyarwanda.

    Ati “Abicanyi birukaga ibishanga, imisozi no mu nsengero ntabwo babikoze mu isura y’u Bufaransa. Ntabwo u Bufaransa bwabaye umufatanyacyaha […] Icyakora u Bufaransa bufite uruhare mu mateka na politiki ku Rwanda. Bufite inshingano zo kwemera ko guceceka kwabwo kw’igihe kirekire bwanga kugaragaza ukuri, byateje akababaro Abanyarwanda.”

    “Ubwo mu 1990 bwivangaga mu makimbirane butazi inkomoko, byatumye butumva amajwi y’ababuburiraga cyangwa se bubima amatwi bwibwira ko buzabasha kuyahagarika.”

    Macron yavuze ko u Bufaransa bwimye amatwi u Rwanda ubwo Jenoside yatangiraga, na nyuma yo kubimenya ntibwaha agaciro ingaruka zayo.

    Ati “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko kwitambika muri ibyo bibazo by’akarere n’intambara, kwari ukwifatanya n’ubutegetsi butegura Jenoside. Bwirengagije impuruza z’indorerezi, bugira uruhare rukomeye mu gufatanya na leta yateguye ikibi nubwo bwo bwashakaga kubikumira.”

    IBUKA yavuze ko aya magambo ya Perezida Macron ari ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera.

    Iti “Umuryango wa IBUKA ufata uru rugendo n’ubutumwa bwa Perezida Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera, bikenewe n’abazize Jenoside baruhukiye mu nzibutso zo hirya no hino cyangwa abatarashyingurwa. Ni uruzinduko twizeye ko ruzashyira iherezo ku muco wo kudahana.”

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV 5 Monde yavuze ko nawe yakiriye neza ijambo rya Perezida Macron kuko ari intambwe ishimishije nubwo urugendo rukiri rurerure.

    Perezida Kagame yasobanuye ko icyo aha agaciro ari intambwe Macron yateye asura u Rwanda. Ku bwe ngo abantu ntibashobora kunyurwa ku rugero rungana, ikindi ni uko ngo urugendo rwo kuvugurura umubano w’ibihugu byombi rudahagarariye aho.

    Abarokotse Jenoside bagaragaje uruzinduko rwa Perezida Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera