Tag: featured

  • Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’akazi ku rubyiruko –

    Ibi Perezida kagame yabigarutseho kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021 ubwo yitabiraga inama y’Isi yose yiga ku bihe izwi nka ’Partnering for Green Growth & the Global Goals (P4G).

    Iyi nama iri kubera muri Séoul yitabiriwe muri Koreye y’Epfo yatangijwe na Perezida w’iki gihugu, Moon Jae-in yitabirwa n’abayobozi batandukanye ku Isi barenze 60 barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel.

    Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ikwiriye kuba ikimenyetso cyibutsa abantu ko ibijyanye n’ibintu bikiri ingenzi nubwo Isi iri mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari ibikwiye gukorwa kugira ngo Isi niva mu bihe bya COVID-19 izagera ku bukungu butangiza ibidukikije kandi budaheza.

    Yagize ati “Kugira ngo tugere ku bukungu butangiza ibidukikije kandi bugera kuri bose nyuma y’icyorezo, hari ibintu dukwiye kwitaho. Icya mbere iterambere ry’ubukungu ritizwa umurindi n’ibijyanye n’ingufu.”

    “Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, dukeye gutunganya ingufu no kuzikoresha birenze uko tubikora uyu munsi, kugira ngo tugere ku Ntego z’iterambere rirambye. Ibi bivuze gushishikariza abantu gukoresha ingufu zisubiramo no kugabanya ingufu zangiza ikirere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatangiye uru rugendo rwo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zangiza ikirere n’ibidukikije, aho yatanze urugero rwa gahunda u Rwanda rufite yo gutangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Yavuze ko icya kabiri gikwiye gukorwa kugira ngo Isi izave mu bihe bya COVID-19 yubaka ubukungu butangiza ibidukikije ari ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ati “Icya kabiri, ni ingenzi cyane kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gucunga neza mu buryo burambye ubutaka bwacu, amazi n’amashyamba.”

    “Kwita neza ku mutungo kamere wacu bituzanira inyungu z’igihe kirekire mu bijyanye n’ubukungu.”

    Uretse izi nyungu mu bijyanye n’ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije bigabanye ibyago by’ibyorezo biva mu nyamaswa bijya mu bantu.

    Yavuze ko ubukungu butangiza ibidukikije aribwo buzaba isoko y’akazi ku bantu benshi. Ati “Mureke twibuke gushimangira ko iterambere ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’amahirwe y’akazi ku rubyiruko rwacu.”

    “Gushora imari mu ikoranabuhanga n’inganda bitangiza ibidukikije muri buri gice cy’Isi, ni ingenzi cyane kugira ngo ubukungu bwa nyuma yo kurenga iki cyorezo buzabe budaheza.”

    U Rwanda rwagiye rushyiraho ingamba zigamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyibuzima, aho rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’akazi ku rubyiruko

  • Hafashwe batatu biyitiriraga Polisi bakaka abantu amafaranga bababeshya kubaha Permit –

    Aba bagabo batekaga imitwe abantu beretswe itangazamakuru kuri uyu iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021.

    Polisi yavuze ko aba bagabo bashakishaga amakuru y’abantu batsinzwe ikizamini cyo gutwara imodoka, ubundi bakabahamagara bababwira ko ari abapolisi, ndetse ko nibabaha amafaranga bari bubahe Permit.

    Umwe mu bafashwe yavuze ko we n’abo bafatanyije bigiriye inama yo kujya bateka imitwe abantu bakabaka amafaranga, maze banoza umugambi nuko biyemeza gushuka abantu babuze Permit.

    Yongeyeho ati “Mu bo nabeshye nari mbizi ko harimo abayishaka [permit], umwe ndamuhamagara mubwira ko hari umuntu nzi wazamufasha akabona permit, baduha amafaranga ibihumbi 300 ari babiri ariko dufatwa ntacyo turageraho.”

    Undi mu bafashwe we yahakanye ko nta mpushya zo gutwara imodoka yigeze atanga, ariko akemera ko yatetse abantu imitwe.

    Ati “Nahamagaye umuntu mubwira ko ndi umupolisi, ndamubaza nti waba warigeze ukorera permit, ati yego narayikoreye, ndamubaza nti uba hehe ambwira ko ari Rwamagana, mubwira ko azayisanga Rwamagana ampa amafaranga ibihumbi 50.”

    Umwe mu batekewe umutwe witwa Iraguha Jean Paul, yavuze ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 500 mu bihe bitandukanye abeshywa ko azahabwa permit n’abo batekamitwe, kuko bamuhamagaye bamubwira ko ari abapolisi, ndetse bigera ubwo bamubwira kujya gufata Permit kuri Station ya Polisi ya Rwamagana, ajyayo bamubwira guterereza ku marembo yayo arategereza araheba arangije arataha.

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba bagabo bafashwe bakekwaho kwiyitirira icyo batari cyo no gukoresha impapuro mpimbano, kuko hari uwo boherereje Permit kuri Whatsapp.

    Yongeyeho ati “Turakangurira Abanyarwanda kumenya inzira zinyurwamo kugira ngo babone icyangombwa icyo aricyo cyose mu buryo buteganywa n’amategeko. Nta mpamvu zo gushaka inzira z’ubusamo. Mu gihe bitaragaragara ko abantu bose babyumva bazakomeza guhomba batange ayo mafaranga ariko n’ababigiramo uruhare bazakomeza bafatwe.”

    Aba bagabo bafashwe bavuze ko bicuza ibyo bakoze, basaba abanyarwanda kureba kure bakamenya ababashuka bashaka kubiba amafaranga, kuko Permit zitagurwa ahubwo zikorerwa.

    Aba bagabo bakekwaho kwiitirira inzego z’umutekano bakabeshya abantu ko babaha Permit ubundi bakabambura

  • Abarokotse Jenoside bagaragaje uruzinduko rwa Perezida Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera –

    Ku wa 27 Gicurasi 2021 nibwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye bwa mbere uruzinduko mu Rwanda.

    Ni uruzinduko rwari rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi biturutse ahanini ku ruhare u Bufaransa bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Macron yagize umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ndetse anahavugira ijambo rigaragaza ko yemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Perezida Macron yavuze ko Yazanywe no kwemera uruhare rw’igihugu cye, kwemera ibyabaye, no kwemera ko ubutabera bukomeza aharanira ko nta numwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside uzacika ubutabera.

    Mu itangazo IBUKA yashyize hanze ku wa 29 Gicurasi 2021 yavuze ko uru ruzinduko rwa Perezida Macron n’ijambo rye ari ipaji nshya mu mateka y’ibihugu byombi nyuma y’igihe cyari gishize u Bufaransa bwararuciye bukarumira.

    Iti “Nyuma y’igihe kinini cyo guceceka ku ruhande rw’u Bufaransa ku bijyanye n’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni, hafunguwe ipaji nshya iturutse ku ruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida w’u Bafaransa, Emmanuel Macron.”

    IBUKA yavuze ko uru ruzinduko rwashyize u Bufaransa mu nzira y’ukuri yari yarirengagijwe kuva mu 1994. Yakomeje isaba abatuye Isi guha agaciro iyi ntambwe ikomeye yatewe n’u Bufaransa.

    Iti “IBUKA nk’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakiriye neza urugendo rwa Perezida Macron ndetse ikaba ishishikariza Isi yose muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko guha agaciro iyi ntambwe yatewe ikaba n’iy’ingenzi mu guha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside.”

    “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira kandi bagaha agaciro ubutumwa bw’ubumwe, gushyigikira ndetse kumenya uruhare rukomeye Guverinoma y’u Bufaransa yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Ni ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera

    Muri iri jambo Perezida Macron yavuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yavuze ko u Bufaransa bufite uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda ndetse yemera ko guceceka kwabwo byashenguye Abanyarwanda.

    Ati “Abicanyi birukaga ibishanga, imisozi no mu nsengero ntabwo babikoze mu isura y’u Bufaransa. Ntabwo u Bufaransa bwabaye umufatanyacyaha […] Icyakora u Bufaransa bufite uruhare mu mateka na politiki ku Rwanda. Bufite inshingano zo kwemera ko guceceka kwabwo kw’igihe kirekire bwanga kugaragaza ukuri, byateje akababaro Abanyarwanda.”

    “Ubwo mu 1990 bwivangaga mu makimbirane butazi inkomoko, byatumye butumva amajwi y’ababuburiraga cyangwa se bubima amatwi bwibwira ko buzabasha kuyahagarika.”

    Macron yavuze ko u Bufaransa bwimye amatwi u Rwanda ubwo Jenoside yatangiraga, na nyuma yo kubimenya ntibwaha agaciro ingaruka zayo.

    Ati “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko kwitambika muri ibyo bibazo by’akarere n’intambara, kwari ukwifatanya n’ubutegetsi butegura Jenoside. Bwirengagije impuruza z’indorerezi, bugira uruhare rukomeye mu gufatanya na leta yateguye ikibi nubwo bwo bwashakaga kubikumira.”

    IBUKA yavuze ko aya magambo ya Perezida Macron ari ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera.

    Iti “Umuryango wa IBUKA ufata uru rugendo n’ubutumwa bwa Perezida Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera, bikenewe n’abazize Jenoside baruhukiye mu nzibutso zo hirya no hino cyangwa abatarashyingurwa. Ni uruzinduko twizeye ko ruzashyira iherezo ku muco wo kudahana.”

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV 5 Monde yavuze ko nawe yakiriye neza ijambo rya Perezida Macron kuko ari intambwe ishimishije nubwo urugendo rukiri rurerure.

    Perezida Kagame yasobanuye ko icyo aha agaciro ari intambwe Macron yateye asura u Rwanda. Ku bwe ngo abantu ntibashobora kunyurwa ku rugero rungana, ikindi ni uko ngo urugendo rwo kuvugurura umubano w’ibihugu byombi rudahagarariye aho.

    Abarokotse Jenoside bagaragaje uruzinduko rwa Perezida Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera

  • Abanyeshuri bashya ba UR batangiye guhugurwa ku buzima bw’imyororokere –

    Aba banyeshuri batangiye guhugurwa binyuze mu bukangurambaga bwateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyeshuri biga ubuganga, Medsar, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ikigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima (HDI).

    Ni ubukangurambaga bwatangiye tariki 22 Gicurasi 2021 buhera mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare. Ku wa 29 Gicurasi 2021 ubu bukangurambaga bwakomereje mu Ishami rya Rukara.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Medsar, Irakiza Gervais yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rurimo n’urwiga kaminuza akiri make.

    Ati “Dukurikije imibare biragaragara ko amakuru ku buzima bw’imyororokere akiri make yaba mu banyeshuri ba kaminuza ndetse n’ahandi hatandukanye, niyo mpamvu nk’urubyiruko dukwiye gutanga uruhare rwacu mu kugeza ku bandi amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere tugashyira hamwe n’inzego zibishinzwe tukarwanya ingaruka ziterwa no kutagira makuru ahagije, zirimo inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse nibindi.”

    Kayitesi Ange uri mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara bahuguwe ku buzima bw’imyororokere, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu kwirinda ibibazo bashobora guterwa no kutagira amakuru ahagije ku buzima bwabo.

    Ati “Twishimiye cyane iyi gahunda kuko batwigishije uburyo tugomba kwirinda tukarinda ubuzima bwacu ndetse banatugejejeho bimwe mu bikoresho twakwifashisha mu kwirinda yaba inda zitateguwe ndetse n’indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akarusho banatwibukije ko izo serivisi dushobora kuzibona ku bitaro no ku bigo nderabuzima bitwegereye.”

    HDI yavuze ko aya mahugurwa yageneye abanyeshuri bashya nyuma yo kubona ko iyo batangiye umwaka wa mbere wa Kaminuza bisanga mu buzima bufite ukwigenga kwinshi kurusha uko bari basanzwe bakiri mu mashuri yisumbuye, bikaba byababera intandaro yo guhura n’ingaruka zitandukanye ziterwa no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    Umuyobozi ushinzwe poragamu muri HDI, Rukundo Athanase yavuze ko ari inshingano za buri wese kugira ngo urubyiruko rubone amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ati “Abanyeshuri iyo badafite amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere ngo babone serivisi bakeneye bashobora kwisanga ubuzima bwabo bwangiritse. Ni ingenzi y’uko dukora ibishobobyose ngo tubagezeho aya makuru ndetse tubarangire n’aho babona izi serivisi.”

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda, akazajya atangwa mu minsi ibiri isoza icyumweru. Kugeza ubu amaze gutangwa mu mashami ya Rukara na Nyagatare mu munani agize Kaminuza y’u Rwanda.

    Abanyeshuri bashya mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda bishimiye aya mahugurwa

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Medsar, Irakiza Gervais yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rurimo n’urwiga kaminuza akiri make

    Umuyobozi ushinzwe poragamu muri HDI, Rukundo Athanase yavuze ko ari inshingano za buri wese kugira ngo urubyiruko rubone amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

  • Ibidasanzwe ku mushinga w’utumodoka tugendera mu kirere uzahindura isura y’ubwikorezi muri Kigali –

    Birumvikana ko ubwiyongere bw’abaturage bujyana n’ubw’ibyo bakenera kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Ibi ahanini bigendana n’ibikorwa remezo nk’imihanda, inyubako, amavuriro n’ibindi, kandi ibyo bigatangira kwitegurwa hakiri kare.

    Ubwiyongere bw’abantu kandi n’iterambere ryabo ntibisigana n’ubw’ibinyabiziga, byiyongera ku kigero cya 12% ku mwaka. Iyo imodoka zabaye nyinshi bizamura itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi na mazutu, bisanzwe bigize 12% by’ibyo u Rwanda rukura hanze yarwo buri mwaka, ndetse bikaza mu bihenda Abanyarwanda cyane.

    Ibi kandi bizongera ingano y’umwuka uhumanye (CO2) u Rwanda rwohereza mu kirere, ushobora kuzagera kuri toni miliyoni 12.1 mu 2030, uvuye kuri toni miliyoni 5.3 mu 2015.

    Nyuma yo gusuzuma ibi byose, byatumye Umujyi wa Kigali ukora inyigo yagaragaje kuko mu rwego rwo kugabanya ubwo bwiyongere bw’umwuka uhumanye woherezwa mu kirere ndetse n’ubwa lisansi na mazutu bihenze, hakenewe gutangira kwigira hamwe uburyo bwo guhindura urwego rw’ubwikorezi, rugashingira ku ikoranabuhanga rigezweho rikoresha amashanyarazi, aho kuba imodoka zikoresha lisansi na mazutu.

    Intego ni uko mu 2030, nibura 30% bya moto ziri muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi, mu gihe imodoka zigomba kuba ari 8%, izitwara abantu mu buryo bwa rusange zikaba ari 20% ndetse na 25% bw’izindi modoka zisanzwe.

    Birumvikana ko ibi byose bizagerwaho binyuze mu guhindura urwego rw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu muri rusange, ari nayo mpamvu Leta imaze iminsi mu biganiro n’abafatanyabikorwa bari gukora inyigo yatuma isura y’ubwikorezi muri Kigali ihinduka burundu.

    Utumodoka tugendera mu kirere duhanzwe amaso

    Kimwe mu bisubizo bimaze kuboneka mu rugendo rwo kunoza ubwikorezi, ni ikoreshwa ry’utumodoka twifashisha amashanyarazi, tuzaba twagejejwe muri Kigali bitarenze umwaka wa 2024.

    Ubu buryo buzwi nka Personal Rapid Transit (PRT), buzaba bugizwe n’utumodoka dukoreshwa n’amashanyarazi ashobora no gukomoka ku mirasire y’izuba, tukagenda ku muvuduko ushobora kugera ku bilometero 100 ku isaha kandi kamwe kagatwara abantu bashobora kugera ku munani, ntikagire umuntu ugatwara kandi kakagenda kadasakuza.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo ‘Vuba Corp’ cyo muri Leta ya Colorado muri Amerika ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, aho kugeza ubu impande zombi zikiri mu biganiro bya nyuma bizanoza bikanemeza imiterere y’umushinga, mbere y’uko imirimo yo kubaka itangira.

    Amasezerano y’ubu bufatanye yashyizweho umukono ku wa 30 Gicurasi 2021 hagati ya VUBA Corp na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

    Munyabagisha Valens Uhagarariye Vuba ku Mugabane wa Afurika yabwiye IGIHE ko uyu mushinga ari igisubizo ku bikorwa by’ingendo mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati “Ubu buryo buzaba ari igisubizo mu rwego rw’ingendo mu Mujyi wa Kigali, buzagabanya umubyigano w’imodoka, bugabanye umwuka wangiza ikirere kandi bwongere umutekano kuko utu dumodoka tuzaba dufashwe na ‘magnet’ ku buryo tudapfa gukora impanuka.”

    Yavuze ko aba bashoramari bashatse kugira u Rwanda ahantu h’ibanze bazashyira ibikorwa byabo bizagukira no mu yindi mijyi iri hagati ya 20 na 30 ku Mugabane wa Afurika mu myaka iri imbere.

    Yakomeje ati “Bakuruwe n’imikorere ya Leta y’u Rwanda, urabizi ko u Rwanda ruri mu bihugu byorohereza abashoramari. Ikindi u Rwanda rufite ibikorwa remezo by’ibanze nka internet bizatuma uyu mushinga ushoboka. Ni abantu b’inshuti z’u Rwanda kandi bifuza ko uyu mushinga uba umwihariko ku Rwanda.”

    Muri Mata 2019, Paul Klahn, Umuyobozi Mukuru wa Vuba, akaba n’umwubatsi (engineer) uzwi cyane mu bikorwa by’utu tumodoka ku rwego rw’Isi, yabonanye na Perezida Paul Kagame, wamwijeje ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

    Byitezwe ko mu Rwanda hazubakwa uruganda ruzajya rukora utu tumodoka, ndetse mu gihe ‘Vuba’ izagukira mu bindi bice bya Afurika, nk’uko gahunda yabo ibiteganya, utumodoka twakorewe mu Rwanda nitwo tuzajya twoherezwa mu mahanga.

    Imiterere y’umushinga igaragaza ko ‘Vuba’ izubaka inkingi, twagereranya nk’imihanda izanyuramo utu tumodoka, ku ntera y’ibirometero 144 mu Mujyi wa Kigali wose.

    Muri izo nzira zose, hazashyirwa sitasiyo (aho abagenzi bategerereza imodoka) 98 zizajya zitegerwaho n’abagenzi, kandi kuva kuri sitasiyo imwe ujya ku yindi bikazajya bitwara iminota itarenze 30.

    Muri za nkingi zizengurutse umujyi, hazashyirwamo utumodoka 2500, aho umuntu ashobora kuzajya agahamagara akoresheje porogaramu izashyirwa muri telefoni ye, kakamugeraho “mu gihe kiri munsi y’umunota umwe”.

    N’ubwo bikiri mu nyigo, amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko umuntu ashobora kuzajya yishyura akoresheje Tap & Go zisanzwe zimenyerewe mu kwishyura ingendo mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali.

    Utu tumodoka tushobora kuzagenda duhagarara kuri sitasiyo tugafata abagenzi nk’uko bigenda ku modoka rusange, ariko hari n’uburyo tuzajya tuva mu gace kamwe tukagera mu kandi nta handi duhagaze.

    Munyabagisha yavuze ko Leta izajya inama n’Ikigo cya Vuba mu rwego rwo gushyiraho imihanda y’ingenzi izakoreshwa n’utu tumodoka.

    Yagize ati “Ni ibintu bigenewe Abanyarwanda, ni bo rero bazerekana ibyo bakeneye muri uyu mushinga.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzungukira muri uyu mushinga

    Uyu mushinga uzakenera nibura miliyari 1.3$, azava mu bikorera, ariko Leta nayo ikazatanga umusanzu wayo cyane cyane mu bikorwa by’inyigo yawo.

    Aya ni amafaranga menshi ariko utekereje ikiguzi cyo gukoresha ubundi buryo busanzwe butari PRT, usanga ari agatonyanga mu nyanja.

    Nk’ubu kugira ngo Umujyi uzabashe guhaza abantu miliyoni 4,8 bazaba bawutuye mu 2040, byasaba kubaka indi mihanda no kwagura isanzwe, bigatwara ubutaka bwinshi, kwiyongera kw’imodoka ndetse n’ikiguzi cy’ibitumizwa mu mahanga.

    Ikindi gisubizo gishoboka ni gari ya moshi ariko na yo irahenze cyane kuko kuyubaka mu gihugu cy’imisozi nk’u Rwanda bisaba kuyisatura, ibituma igiciro gitumbagira cyane.

    Nyuma yo kugenzura ibyo byose, hatoranyijwe PRT nk’uburyo buhendutse, bwihuta kandi butangiza ibidukikije. Byitezwe ko mu 2026, nibura ingendo 39% by’izibera muri Kigali zizaba zikoresha uburyo bwa PRT bw’Ikigo cya ‘Vuba’, bukazasimbura ubwari busanzwe nka moto, buzaba bukoreshwa ku kigero cya 8% buvuye kuri 17% bukoreshwaho uyu munsi.

    Ku isaha imwe, uburyo bwa PRT buzaba bufite ubushobozi bwo gutanga serivisi ku bagenzi barenga ibihumbi 21, mu gihe ubu buryo buzagabanya 20% by’ingendo zikorerwa mu mihanda ya Kigali mu myaka 50 iri imbere.

    Ku rundi ruhande, ubu buryo bushobora kuzongera miliyari 8$ mu bukungu bw’u Rwanda, usibye ko aya makuru azemezwa neza mu nyigo iri gukorwa. Ibiciro by’urugendo bizaba bijya kungana nk’ibisanzwe bikoreshwa mu Mujyi wa Kigali.

    Munyabagisha yavuze ko mu mezi 18 ari imbere, inzego zose bireba zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iy’Ibikorwa Remezo, iy’Ibidukikije, Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zose, bagiye gukora “Inyigo ya nyuma izerekana uko umushinga uzaba umeze.”

    Iyi nyigo izarangira ibikorwa byo kubaka bitangira, kandi bikazihuta kuko “U Rwanda rufite ubutaka bwiza bukomeye”, ku buryo mu 2024, ibyo gutegereza imodoka isaha no gutinda mu nzira bizasigara mu mateka.

    Imiterere y’ubwikorezi bwa PRT muri Kigali

    Uburyo igenzurwa rizajya rikorwa

    Utu tumodoka tuzaca mu Mujyi wa Kigali rwagati

    Imbere ya Kigali Convention Centre hari mu hazanyura utu tumodoka

    Utumodoka 2500 ni two tuzakwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali

    Kuri Kigali Heights hazaba hari sitasiyo y’utu tumodoka tugendera mu kirere

    Umuntu utumije utu tumodoka azajya atubona mu gihe kiri munsi y’umunota umwe

  • Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, abo kwa Rusesabagina batangiye guhimba ko yakorewe iyicarubozo –

    Kuva Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba yatabwa muri yombi muri Kanama 2020, abo mu muryango we bagerageje kweza no gusibanganya ibyaha akurikiranyweho.

    Muri Nzeri 2020, ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y’ubutabera bwa mbere, umuryango we wavuze ko utemera abanyamategeko batoranyijwe n’uyu mugabo w’imyaka 66, kuko ngo babogamiye ku ruhande rw’u Rwanda, ugena abandi barindwi barimo Umunyarwanda umwe nk’abagomba kumwunganira.

    Ibyatangajwe n’uyu muryango byaje kunyomozwa na Rusesabagina, aho yavuze ko ari we wihitiyemo abamwunganira kandi ko anezerewe kuba akorana nabo. Ati “Ni njye watoranyije abanyunganira kandi nishimiye kuba mbafite. Gusa umuryango wanjye ntabwo wabimenyeshejwe.”

    Na nyuma y’ibi umuryango wa Rusesabagina ahanini bigizwemo uruhare n’umukobwa we Carine Kanimba wakomeje kwiruka mu bihugu by’u Burayi na Amerika bashaka uburyo ifungwa ndetse no kugezwa imbere y’ubutabera kwa Rusesabagina byaburizwamo, ndetse ngo byaba ngombwa na Leta y’u Rwanda ikaba yashyirwaho igitutu.

    Carine Kanimba, yageze n’aho anenga imyitwarire y’igihugu y’u Bubiligi nk’igihugu cya kabiri cya se, aho yibazaga icyo kuba se afite ubwenegihugu bw’iki gihugu bimumariye mu gihe kidashobora kumukurikirana ngo arekurwe.

    Uku guhihibikana no gupfunda imitwe kw’abagize umuryango wa Rusesabagina kwatumye umwaka ushize Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carolyn B. Maloney yandikira Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina.

    Ibi byose byakorwaga n’umuryango wa Rusesabagina ushaka ko Leta y’u Rwanda ishyirwaho igitutu n’amahanga ikamurekura, gusa ntibyabahiriye kuko u Rwanda rutasibye kugaragaza ko ikibazo cye kiri mu rukiko, hakwiye gutegereza umwanzuro ruzagifataho.

    Badukanye ikinyoma cy’uko yakorewe iyicarubozo

    Amakuru dukesha The Great Lakes Eye avuga ko mu minsi ishize abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bagiranye ikiganiro bifashishije ikoranabuhanga. Bumvikanyenye mu nkuru nshya y’uko ngo uyu mugabo uherutse kwikura mu rubanza yakorewe iyicarubozo.

    Iki kiganiro kitabiriwe n’abana ba Rusesabagina barimo Carine Kanimba, Anaïse Kanimba na Trésor Rusesabagina. Cyanitabiriwe kandi n’Umuvugizi w’Umuryango washinzwe na Rusesabagina, Kitty Kurth, Umujyanama wa Rusesabagina, Brian Endless na Peter Robinson uri mu banyamategeko barindwi bari bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina ngo bamwunganire.

    Muri iki kiganiro Brian Endless yumvikanye avuga ko mu minsi ya mbere Rusesabagina afatwa yafungiwe aho yise ’mu ibagiro’ aho ngo yumvaga amajwi y’izindi mfugwa zirimo n’abagore ziboroga.

    Hejuru y’iki kinyoma Brian Endless yakomeje avuga ko Rusesabagina yari afunzwe aziritse amaboko, amaguru n’umunwa ndetse ngo ku buryo hari n’umusirikare wamukandagiye ku ijosi. Bavuze ko Rusesabagina ateremererwa gusura ndetse akaba yarabujijwe uburenganzira bwo kwihitiramo abamwunganira mu mategeko.

    Ibyavugiwe muri iki kiganiro byafatwa nk’ibinyoma kuko Rusesabagina ubwo yafatwaga yasuwe n’ibinyamakuru birimo The New York Times na The East African aho afungiye kandi yavuze ko afashwe neza.

    Yagize ati “Bamfashe neza. Nijoro nariye amakaroni, uyu munsi bampaye igikoma. Nanyoye imiti kubera ko ngendana imiti y’umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bujyanye n’umutima.”

    Uretse kubivuga iby’uko afashwe neza kandi byagaragazwaga n’amashusho yafatiwe mu cyumba yari afungiyemo, aho yari yahawe igitanda, matola n’inzitiramibu n’ubwiherero bwujuje byose. Mu rukiko ntiyigeze avuga ko yigeze afungwa aziritse cyangwa afungiwe mu gisa n’ibagiro kandi nta n’ikimenyetso na kimwe cyabigaragazaga.

    Ikijyanye n’uko Rusesabagina yabujijwe kwihitiramo abamwunganira nacyo umuntu yacyita ikinyoma kuko iki gihe yavuze ko yahawe ubu burenganzira.

    Yagize ati “Nahawe amahitamo yo kwishakira abanyunganira. Iperereza riracyakomeje, ntabwo nshaka kuvuga ku bijyanye n’urubanza mbere yo kugera imbere y’urukiko.”

    Abakurikiranira hafi imyitwarire y’abo kwa Rusesabagina bavuga ko badukanye iki kinyoma cy’uko uyu mugabo yakorewe iyicarubozo kugira ngo bongere kubyutsa ikibazo cye mu itangazamakuru cyasaga nk’ikimaze guceceka kuva aho yikuriye mu rubanza.

    Ibi binyoma kandi ni ubundi buryo bwo kuyobya abantu ngo batita ku buhamya bw’abandi bantu 20 bareganwa barimo na Nsabimana Callixte Sankara bukomeje kuza bumushinja kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byibasiye u Rwanda, binyuze mu mutwe wa MRCD-FLN yashinze.

    Rusesabagina uri imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Umuryango wa Paul Rusesabagina watangiye guhimba ibirego by’uko yakorewe iyicarubozo

    Ibyavugiwe muri iki kiganiro cy’abo kwa Rusesabagina benshi bemeza ko byari bigamije kuyobya uburari no kubyutsa ikibazo cye mu itangazamakuru

  • Abasaga 1500 mu bari bahunze iruka rya Nyiragongo bahisemo kuguma mu Rwanda –

    Abenshi muri bo bavuze ko inzu zabo zasenyutse abandi bakaba bagifite ubwoba bw’uko ikirunga gishobora kuruka.

    Abasigaye bashyizwe mu Nkambi ya Busasamana yagenwe kuzajya yakira impunzi mu gihe cy’ibiza cyangwa intambara.

    Semasaka Zirimo uturuka muri Teritwari ya Nyiragongo, mu gace ka Buhunga yavuze ko inzu zabo zasenyutse bakaba nta hantu bafite ho kujya.

    Ati “Twebwe dutuye munsi y’ikirunga cya Nyiragongo na n’ubu turacyafite ubwoba ko cyakongera kikarukira ahandi. Iwacu amazu yacu yarasenyutse nta hantu dufite ho kujya kandi hano mu Rwanda twakiriwe neza. Turashima Abanyarwanda. Nk’ubu Croix Rouge yaduhaye uburingiti, amasahani, ibikombe n’imikeka yo kuraraho ariko banadufashe tujye dusohoka kuko dukeneye no kwiyogoshesha’’.

    Axel Ngoyi Mujimbi waturutse mu mujyi wa Goma yavuze ko kubura aho ajya kuko inzu yakodeshaga yahiye n’ibintu bigahiramo aribyo byatumye aguma mu Rwanda kuko nta hantu afite yajya.

    Ati “Twishimiye ukuntu mu Rwanda batwakiriye kuburyo twumva ari iwacu. Nkanjye ubu nta hantu mfite ho kujya, ndi umupangayi kandi inzu nakodeshaga yarahiye n’ibintu byose bihiramo sinabasha gusubira muri Congo ngo nirirwe nzerera, nahisemo kwigumira mu Rwanda kuko ndi kubona imfashanyo.”

    Karangwa Eugene ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko abahageze bahawe ibikoresho by’ingenzi.

    Ati “Kuva baza twabagejejeho ibikorwa by’ubutabazi harimo kubakira n’ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19,isuku n’isukura. Banahawe ibikoresho by’ibanze. Turimo kubaba hafi kubyo bakeneye tukamenyesha leta cyangwa HCR kuko hari abafite ubumuga, abagore batwite by’umwihariko hari abana barenga 60 bamaze guhuzwa n’imiryango yabo’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko umubare munini watashye abasigaye ubuyobozi bukomeje gukurikirana imibereho yabo. Yavuze ko uzashaka gutaha azafashwa.

    Ati “Abenshi basubiye iwabo naho abiyemeje kuguma mu Rwanda bari bari mu murenge wa Rugerero bajyanywe mu nkambi ya Busasamana kandi hari abandi bari hirya no hino mu miryango yabo bose dukomeje kubitaho kuburyo ukeneye gutaha ku bushake yafashwa agataha mu gihugu cye. Twakoze uko dushoboye twakira abantu nk’uko umuco nyarwanda ubisaba kandi tuzakomeza mu kurengera ubuzima bw’abantu’’.

    Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo mu karere ka Rubavu yasenye inzu zirenga 300 naho 1267 zirangirika bikomeye. Kuri ubu imitingito ikomeje kugabanya ubukana.

    Muri Congo, abantu basaga 30 nibo bahitanywe n’iruka rya Nyiragongo mu gihe inzu zisaga 500 zasenyutse.

    Abagera ku bihumbi 12 bamaze gusubira iwabo

    Hashize iminsi ikirunga cya Nyiragongo gicogoye kuruka bikaba byaratumye bamwe bahitamo gusubira mu byabo

    Imodoka za RDF nizo ziri gufasha aba baturage gusubira iwabo zikabageza ku mupaka

    Inkambi ya Busasamana ikomeje kubakwamo inzu zishobora kwifashishwa mu gihe cy’ibiza cyangwa ikindi cyatuma haboneka impunzi

    Abasigaye mu Rwanda bashyizwe mu nkambi ya Nkamira

    Abari mu nkambi ya Busasamana bashyiriweho uburyo bwo kwidagadura

    Abasigaye mu nkambi bitaweho. Amazi meza ari mu by’ibanze bagejejweho

  • Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kumenya abakoresha ibiyobyabwenge mu duce bayobora –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021 n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwari bwateguye n’umuryango Purpose Rwanda.

    Mufulukye yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo hubakwe u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge abayobozi b’inzego z’ibanze uhereye mu midugudu n’amasibo bakwiye kujya bamenya ababikoresha.

    Ati “Biradusaba ko buri muryango ukwiye kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge biwureba ikindi birasaba inzego z’ibanze kuko kuko usanga binyobwa mu midugudu no mu masibo, rero birasaba guhaguruka abayobozi ku rwego rw’imidugudu no ku isibo bakabyanga bagashyiraho inzego zo kubirwanya bakamenya n’ababinywa.”

    Yongeyeho ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge buri Munyarwanda yari akwiriye kurugira urwe cyane ngo ko mu bantu bagera 3000 bari mu bigo ngororamuco benshi muri bo aribyo bazize.

    Umuyobozi w’Umuryango, Purpose Rwanda, Bruno Agaba we yavuze ko bahisemo ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.

    Ati “ Twasanze impamvu ituma urubyiruko rutagera ku iterambere rirambye atari ukubura amafaranga cyangwa umuryango ahubwo ni ibiyobyabwenge, turavuga ngo Purpose Rwanda tugomba kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge mu buryo bubiri burimo kubikumira no kubirwanya aho biri.”

    Yongeyeho ko gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bazajya babikora babinyujije mu nyigisho zitangwa n’amatsinda ya bamwe mu bakoreshaga ibiyobyabwenge.

    Nyirasangwa Angelique wahoze akoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko ubuyobozi bwagakwiye kujya bubafasha bukabashakira igishoro kugira ngo biteze imbere kuko ari kimwe mu bituma babivamo

    Ati “ Njye mbona bagiye badushakira ibishobora tugacuruza cyangwa se abize imyuga bakayibyaza, umusaruro byadufasha kuko ahanini usanga hari n’ubwo umuntu ava muri ibyo bigo ngororamuco akabura ibintu akora bigatuma asubira muri za ngeso mbi.”

    Ibiyobyabwenge bikunze kugaragazwa nk’imwe mu mpamvu idindiza urubyiruko ndetse Leta ikaba yaragiye ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije kubirwanya.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco, Mufulukye Fred yasabye inzego z’ibanze kumenya abakoresha ibiyobyabwenge

    Iyi nama yafatiwemo ingamba zo kureba icyakorwa kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigabanuke

  • Hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa (Amafoto) –

    Aya marushanwa yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF hagamijwe gutoza abakiri bato by’umwihariko abari mu mashuri yisumbuye kuvuga no kwandika neza Igifaransa.

    Aya marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti ‘Igifaransa cyongeye kugaragara mu Rwanda’, yabaye kuva ku rwego rw’ishuri, nyuma abahiganwa baza kugera ku rwego rw’Akarere n’Intara.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, muri Green Hills Academy mu Mujyi wa Kigali, nibwo habereye icyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa ndetse hatorwa uwatsinze ku rwego rw’Igihugu.

    Uyu muhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

    Abanyeshuri bageze ku rwego rw’Igihugu ni abo mu mashuri ya Ecole Secondaire de Kayonza, TTC Zaza, TTC Rubengera, TTC Mwezi, TTC Save, Ecole Des Sciences Byimana ndetse na Ecole Des Sciences de Musanze.

    Tonna Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana niwe wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu kuvuga no gusoma neza ururimi rw’Igifaransa.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyikiriza igikombe no guhabwa ishimwe ririmo ibikoresho by’ishuri nka mudasobwa n’ibindi, yavuze ko kuri ubu Isi yabaye umudugudu bityo kuba azi indimi bikaba bizamufasha mu buzima bwo hanze ari nabyo ashishikariza abandi.

    Ati “Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshyaho, ushobora kwiga Biology, Chimie n’ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b’Abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.”

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yabwiye abitabiriye aya marushanwa ko bakwiye gukomeza gushyira umuhate mu kwiga Igifaransa banabishishikariza abandi kuko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu.

    Ati “Niba Igifaransa kivugwa mu bihugu 88, urumva ko ari amahirwe kuri wowe ushobora kuba ukizi, aho ushobora kujya muri ibyo bihugu byose ntugirireyo ikibazo. Ku bakiri bato uyu ni umwanya mwiza wo kwiga Igifaransa ariko munabishishikariza bagenzi banyu.”

    Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda ya OIF abereye umuyobozi harimo gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gukoresha Igifaransa by’umwihariko mu bihugu binyamuryango.

    Muri iri rushanwa, abanyeshuri bandikaga inyandiko nto, bakanazisoma neza cyangwa abagize akanama nkemurampaka bakabasomera amagambo mu rurimi rw’Igifaransa noneho abanyeshuri bakayumva bagenda bayandika. Muri ibyo byose hakarebwa uwahize abandi.

    Aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere ariko OIF na Minisiteri y’Uburezi batangaza ko azakomeza gukorwa mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abakiri bato kwiga Igifaransa.

    Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developpément, AFD), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, ndetse na Minisiteri y’Uburezi basinyanye amasezerano y’ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

    Ni amasezerano ateganya kandi uburyo bwa gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n’ibindi.

    Abanyeshuri baturutse mu mashuri yo hirya no hino mu Gihugu bitabiriye aya marushanwa

    Aba bana bato bashimishije abitabiriye uyu muhango bitewe n’ubuhanga bafite bwo kuririmba mu Gifaransa

    Minisitiri Twagirayezu yambika umudari umwe mu batsinze muri aya marushanwa

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Minisitiri Twagirayezu bashyikiriza igikombe uwabaye uwa mbere mu gihugu hose

    Tona Christa yahawe igikombe cy’uwahize abandi mu gihugu hose mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa

    Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana niwe wahize abandi mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa mu gihugu hose

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yavuze ko gahunda y’amarushanwa agamije gukundisha abakiri bato Igifaransa izakomeza

    Mushikiwabo yahawe impano

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


  • Rubavu: Babiri bafunzwe bakekwaho gutanga ibipimo by’ubuntu bya Covid-19 bakishyuza amafaranga –

    Abafunzwe ni ushinzwe gukusanya imibare (Data Manager) n’ushinzwe gufata ibipimo bya Covid-19.

    Bivugwa ko bagiye bafata ibipimo bya Covid-19 bagasuzuma abantu barangiza bakabaha ibisubizo ariko bakishyuza amafaranga ibihumbi umunani kuri buri muntu mu gihe iyo serivisi itangirwa ubuntu ku bakekwaho kuba barahuye n’abanduye Covid19.

    Bafashwe ubwo bari barimo gutanga ibisubizo ku banye-Congo bari bahungiye mu Rwanda bihuta bashaka kujya ku kibuga cy’indege i Kanombe ngo bafate indege ibageze i Kinshasa.

    Ngo abo bakoze babujije abo banye-Congo kwishyura kuri banki ayo mafaranga, babasaba kuyabaha mu ntoki.

    Umuvugizi w’Umusigire w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Ati “Nibyo koko aba bagabo bafatiwe mu murenge wa Gisenyi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ubu bakaba bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha’’.

    Ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW). Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

    Abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Gisenyi mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha